Blog

  • Amateka nuruhare rwinkiko gacaca mu bumwe n… – #rwanda #RwOT

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe mu gihe cy'amezi atatu, Igihugu cyari kiremerewe n'inkiko n'imfungwa. Abantu barenga ibihumbi 120 bari bafunzwe bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, inkiko zisanzwe ntizari zifite ubushobozi bwo guca izo manza mu gihe gito.

    Ku wa 26 Mutarama 2001, Leta y'u Rwanda yashyizeho Inkiko Gacaca, hashingiwe ku muco wa kera w'Abanyarwanda wo gukemura amakimbirane biciye mu ruhame, abaturage bose bakabigiramo uruhare. Zatangiye kugeragezwa mu turere duke, zemezwa burundu mu 2002.

    Abaturage bahitagamo abantu b'inyangamugayo muri sosiyete hanyuma bagacira imanza ku karubanda nko ku bibuga by'amashuri, ibibuga byo gukiniraho cyangwa ahandi hantu hahuriye abantu benshi hanyuma bagatanga ibitekerezo n'ubuhamya mu bantu benshi.

    Nyiramwiza Chantal, warokotse Jenoside i Nyamata, ariko akaba yaritabiriye Gacaca mu murenge wa Gashora yashimye uruhare rwa Gacaca avuga ko 'Gacaca ntiyari ubutabera bwo gufunga gusa, yari n'umwanya wo gusubiza ukuri ku murongo.'

    Mu myaka icumi zamaze zikora, Gacaca zaciye imanza zigera hafi kuri 2,000,000. Zafashije mu kumenya ukuri ku byabaye, gutanga ubutabera ku barokotse no kurwanya ipfobya n'ihakana bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abantu basaga 1,958,634 bagiye imbere ya Gacaca nk'abaregwa cyangwa abatanga ubuhamya, hagaragajwe ahari imibiri y'abantu bishwe nuko ishyingurwa mu cyubahiro ndetse inagabanya imfungwa muri gereza ahubwo hashyirwaho imirimo nsimburagifungo (Travaux d’Intérêt Général — TIG).

    Inkiko gacaca kandi zagize uruhare rukomeye mu bumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda kuko habayemo gusaba imbabazi ndetse no kubona ko uwakoze icyaha abiryojwe ku karubanda bikaruhura bamwe bari bafite igikomere cyo kubura ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Inkiko Gacaca zasoje ku mugaragaro ku wa 18 Kamena 2012, nyuma y'imyaka icumi zica imanza. Uwo munsi, Perezida Paul Kagame yashimiye uruhare rw'Abanyarwanda bose mu kwiyubakira ubutabera bwabo mu muhango wabereye mu ngoro ishinga amategeko.

    Mu ijambo rye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yashimiye abitabiriye uwo muhango wo gusoza Inkiko Gacaca, yibutsa n'inshingano zashyiriweho arizo: kwihutisha imanza, kurwanya kwihorera, gutanga imbabazi kuri bose, byose binyujijwe mu butabera bwunga ari bwo Inkiko Gacaca.

    Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko nubwo zisoje imirimo yazo, hari hakiri ibitarakemuka ariko akizera ko kujya inama no gufatanya nk'uko muri Gacaca byagenze, bizatuma n'ibisigaye bigerwaho.

    Icyo gihe yagize ati 'N'ubwo Inkiko Gacaca zifunzwe ku mugaragaro, tuzirikana ko zitakemuye ibibazo byose kuko hari ibigitegereje gukemurwa ariko (…) umuco wo kujya inama n'ibisigaye bizakemuka.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko zageze ku byo zari zikwiye kugeraho zifatanije na Leta, n'abaterankunga. Yashimye kandi abantu bose bateye inkunga imikorere ya Gacaca harimo abanyamakuru, imiryango mpuzamahanga ndetse by'umwihariko inyangamugayo ku bw'uruhare n'ubwitange zagize mu gukemura ibibazo by'Abanyarwanda.

    Mukantaganzwa Domitille wari umuyobzozi w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Inkiko Gacaca, yavuze ko mu itangira rya Gacaca hari imbogamizi nyinshi zirimo inyangamugayo nazo zagaragaweho kuba zaragize uruhare muri Jenoside, abayobozi bagize uruhare muri Jenoside bavangiraga ukuri kwa Gacaca, kwanga gutanga amakuru ku bushake byabyaye ijambo 'ceceka', ihohoterwa ry'inyangamugayo, abatangabuhamya ndetse n'abacitse ku icumu, kwiba inyandiko zikubiyemo ubuhamya, ihungabana rikabije, ihunga ry'abatinyaga Gacaca ndetse na ruswa n'ibindi.

    Minisitiri w'Ubutabera Karugarama Tharcisse wariho icyo gihe, nawe yishimiye ko u Rwanda rwabashije kunyuza mu butabera amadosiye ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe imiryango mpuzamahanga yavugaga ko nta bushobozi bwo guca imanza izi Nkiko zari zifite.

    Nubwo Gacaca zasojwe, ubutumwa bwazo bwarakomeje aribwo gusigasira ukuri, kwigisha amateka nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no kubaka igihugu gishyize imbere ubwiyunge n'ubumwe.

    Ku wa Kane, tariki ya 3 Mata 2025, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y'ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko inyandiko za Gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga.

    Yagize ati “Tumaze kugera ku gipimo cyiza kuko inyandiko zose, imanza n’amajwi byose byifashishijwe byamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga ku buryo nta gishobora kwangirika.”


    Ubwo yasozaga imirimo y’inkiko Gacaca, Perezida Kagame yashimiye abagize uruhare mu migendekere myiza y’inkiko gacaca


    Domithille wari uharariye inkiko gacaca yavuze ko zimwe mu mbogamizi gacaca yahuye nazo harimo kwanga gutanga ubuhamya no kurigitisha dosiye ariko bafatanyije n’abantu bose ubutabera bugerwaho


    Minisitiri w’ubutabera Tharcisse Karugarama wariho icyo gihe yashimiye Leta y’u Rwanda yishakiye inzira zo guca imanza mu gihe izindi nkiko mpuzamahanga zo zavugaga ko zitabivamo


    Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene aherutse gutangaza ko dosiye z’imanza gacaca zamaze gushyirwa mu ikoranabuhanga zikabikwa



    Inkiko gacaca zagize uruhare mu guca imanza zirenga miliyoni ebyiri ndetse zigabanya ubucucike bwari muri gereza 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154498/amateka-nuruhare-rwinkiko-gacaca-mu-bumwe-nubwiyunge-154498.html

  • Kwibuka31: Aime Uwimana yashimye Imana ikomej… – #rwanda #RwOT

    ‘Bishop’ Aime Uwimana yavuze ko ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ibihe biba bikomeye kandi bidasaza, ashimira Imana igenda yomora, ihumuriza ndetse igakiza ibikomere byo mu mitima kuko ari yo yonyine ibishoboye nubwo rimwe na rimwe ishobora gukoresha abantu n'izindi nzira zayo zitandukanye.

    Yagize ati: 'Imana niyo igera aho umuntu atabasha kugera, dore ko ari na yo ibasha kumva agahinda undi atabasha kumva”. Yavuze ko ubutumwa bwe ku banyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ukubabwira ngo bakomere no “gusaba Imana kugira ngo ikomeze rwose yomore, ikize, yo ibishoboye.'

    Mu butumwa yatanze abunyijije ku InyaRwanda, yahamagariye abanyarwanda bose kubana mu mahoro bakabiba ibyiza muri bagenzi babo. Ubutumwa bwe bwumvikanisha ko iyo bimakaza izi ndangagaciro, ntibirebere mu ndorerwamo y’amoko, ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi iba yarabaye. 

    Aime Uwimana yagize ati: 'Burya ubuzima tubayeho kuri iyi si, bugizwe no kubiba no gusarura. Amagambo tuvuga, ibikorwa dukora, byose birimo kubiba no gusarura. Ni ukuvuga ngo ntekereje ko ibyo ndi kuvuga cyangwa se ibyo ndi gukora ndi kubiba ibyo nzasarura cyangwa se abanjye/abana banjye cyangwa umuryango wanjye mu buryo butandukanye cyangwa inshuti, tugiye tubitekereza ahari ngira ngo hakorwa amakosa macye, ariko ngira ngo tubyibuka gacye ariko ni ikintu cyo gutekerezaho.'

    Yifashishije ijambo ry'Imana riboneka muri Bibiliya rivuga ngo 'Imana ntinegurizwa izuru, icyo umuntu abiba ni cyo azasarura'. Uyu muramyi yashimangiye ko iri ari ihame ry'ubuzima ko icyo umuntu abibye ari cyo asarura cyangwa kigasarurwa n'abe nubwo atahita abona umusaruro ako kanya.

    Aime Uwimana ni we wahimbye indirimbo idasanzwe buri munsi ihora izamura amashimwe muri Miliyoni z’Abanyarwanda yitwa ‘Muririmbire Uwiteka.’ Iyi ndirimbo kandi yabaye icyita rusange mu nsengero zinyuranye n’imbere y’abavugabutumwa kuko bayifashisha mu bihe bitandukanye, bigasemburwa n’uko amagambo ayigize acengera mu mitima y’Abakristo, abamenye Imana n’abitegura kwakira agakiza.

    Ni indirimbo idasanzwe kuri Aime Uwimana, kuko niyo ya mbere yashyize hanze agitangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga. Ni nayo ndirimbo ya mbere yamuhesheje umugati mu bikorwa bye by’umuziki, kandi iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’indirimbo asabwa n’ibihumbirajana by’abantu mu bihe bitandukanye.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 24 Nzeri 2024, Aime Uwimana yavuze ko yahimbye iyi ndirimbo mu 1997 yisunze amagambo aboneka muri Zaburi 98, ariko ko bitewe n’ibihe u Rwanda rwari ruvuyemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yatinye kuyishyira hanze.

    Muri Zaburi 98 hagira hati 'Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya, Kuko yakoze ibitangaza. Ikiganza cye cy’iburyo n’ukuboko kwe kwera yabizanishije agakiza.”

    Aime Uwimana ati: “Njyewe nageze hano muri Kanama 1994 urumva igihugu cyari cyijimye pe. Kandi sinari muto, mu 1997 nandika iyo ndirimbo nari mfite imyaka 20 hafi urumva rero nashobora kubona uko Igihugu kimeze. Umwuka amaze kuyimpa, sinasobanukiwe ko ari ubuhanuzi, ahubwo nahise numva ko ntayiririmba. Naravuze nti ‘naba ngiye gushinyagura’”.

    Yavuze ko yahisemo guhisha ikayi yari yanditsemo iyi ndirimbo kugira ngo atazongera kugira aho ahurira nayo, ariko kandi yagize inshuti ye yakoze ubukwe imusaba kumuririmbira, ahitamo guhindura amagambo ayigize kuko yumvaga n’ubundi nta hantu azayiririmba.

    Ati: “Naravuze nti iyi ndirimbo ntaho nzayiririmba reka nyigire iy’ubukwe. Ariko nyihinduye mpita numva mbuze amahoro, nyisubiza amagambo yayo kubera ko numvaga nabuze amahoro.”

    Yavuze ko hari igihe cyageze ajya mu bikorwa byari byateguwe n’abarimo Pasiteri Antoine Rutayisire,’ yahuriyemo n’abandi baririmbyi batandukanye, bigishwa ko “umuririmbyi ashobora kuba impamvu yo gupfa cyangwa gukira, impano y’uburirimbyi ishobora gukiza, abanyarwanda barakomeretse barababaye, abaririmbyi rero mushobora kugira uruhare mu isanamitima.”

    Aime Uwimana yibuka ko kiriya gihe basabwe kwandika indirimbo yo gusengera Igihugu, guhumuriza Abanyarwanda, cyangwa se indirimbo y’ubuhanuzi.

    Yavuze ko kiriya gihe yahise yumva ko indirimbo abitse ari iy’ubuhanuzi, atangira gutekereza ku magambo ayigize. Uwimana avuga ko kiriya gihe buri muhanzi yahawe umwanya wo kuririmba indirimbo yateguye, maze agezweho aririmba indirimbo ye yamamaye ‘Muririmbire Uwiteka’.

    Yasobanuye ko muri kiriya gihe ayiririmba bwa mbere imbere y’abantu, benshi muri bo bamubazaga uko yayanditse n’igisobanuro cyayo. Yavuze ko kiriya gihe atari yakamenye agaciro kayo mu buzima bwe, kugeza ubwo mu 2000 yagiye hanze.

    Uwimana avuga ko iriya ndirimbo ikimara gusohoka, hari umusilamu wamutumiye iwe mu rugo amushimira ku bw’indirimbo nziza yakoze ‘kuko izana ibyiringiro muri njye no mu banyarwanda’.

    Yavuze ko iyi ndirimbo isobanuye byinshi kuri we, kuko niyo ya mbere yasohoye, kandi niyo ya mbere abantu bamumenyeyeho. 

    Ni indirimbo avuga ko yatangiye yitwa ‘Uwiteka Araje’ ariko yaje guhindura izina nyuma bitewe n’uburyo abantu benshi bakunze ijambo rigarukamo cyane ‘Muririmbire Uwiteka’.

    Uwimana yavuze ko muri iriya myaka yagowe cyane no gukora indirimbo ari nayo mpamvu yatumye adasohora indirimbo nk’uko bigenda muri iki gihe.

    Aime Uwimana ni umukristo umaze imyaka hafi 40 yakiriye agakiza. Kuva atangiye kuririmba mu 1994 yaba ku giti cye ndetse no mu matsinda atandukanye amaze kwandika indirimbo nyinshi cyane. Indirimbo yanditse zageze hanze zirarenga 100, ariko izo yanditse ubariyemo izitaratunganyijwe muri studio n’izindi zitigeze zijya hanze, zose hamwe zirarenga 120.

    Yakiriye agakiza mu 1993, atangirira umurimo w'Imana muri Eglise Vivante i Burundi mu mujyi wa Bujumbura ari na ho yabaga. Nyuma yaje kuza mu Rwanda, akomeza gukora umurimo w'Imana, yifatanya n'amatsinda y'abantu batandukanye, mu matorero atandukanye, afatanya na za Worship teams zitandukanye.

    Aime Uwimana ni umugabo w'umugore umwe witwa Uwayezu Claire. Mu gihe bamaranye bambikanye impeta bagasezerana kubana ubuzima bwabo bwose, kugeza ubu bafitanye abana babiri b’abahungu n’undi umwe w’umukobwa. Imfura yabo ifite imyaka 12, ubuheta afite imyaka 7 naho ubuherure afite imyaka 4 kuko yavutse tariki 05 Werurwe 2020.

    Zimwe mu ndirimbo ze zamamaye ndetse zigahindura ubuzima bwa benshi harimo: Muririmbire Uwiteka [imaze kurebwa na Miliyoni hafi 2], Nyibutsa, Ntundekure, Mbeshwaho no kwizera Yesu, Urakwiriye gushimwa, Ku misozi (Thank You), Urwibutso, Umurima w'amahoro,Akira amashimwe, Une Lettre d'amour, Niyo ntakureba, Umunsi utazwi, n’izindi.

    Aime Uwimana yagiye atumirwa kuvuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye mu Rwanda no mu bindi bihugu ndetse mu mwaka wa 2016 yagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aririmba mu giterane gikomeye cya ‘Rwanda Christian Convention’.

    Icyo giterane yari yatumiwemo gitegurwa n’amatorero ya Gikristo yatangijwe n’abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada bakagitegura ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika mu ntego yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubmwe za Amerika.

    Umuramyi Aime Uwimana yashimiye Imana ikomeye komora Abanyarwanda, avuga ko buri wese agiye azirikana ko icyo abiba ari cyo azasarura byaba byiza kurushaho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154497/kwibuka31-aime-uwimana-yashimye-imana-ikomeje-komora-imitima-yabanyarwanda-yibutsa-ko-icyo-154497.html

  • Kwibuka31: Kwibuka ni intango yUbumwe nUbud… – #rwanda #RwOT

    Unity Club yatangaje ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame binyuze ku rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter] kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Mata 2025. Madamu Jeannette Kagame yagize ati 'Kwibuka ni intango y'Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda!' 

    Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko urwibutso rw'amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi rukwiye gufasha Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukomeza urugendo rwo kubaka igihugu gitekanye kandi cyunze ubumwe.

    Yagaragaje kandi icyubahiro gikwiye guhabwa abarokotse Jenoside, ashimira uko barenga ibikomere n'ingaruka zayo bakiyemeza kubaho no gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu. Ati 'Ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana iteka kwirenga kwanyu no guharanira kubaho.' 

    Yongeyeho ko nubwo hashize imyaka 31 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, Abanyarwanda bagikomeje urugamba rwo gusobanura ukuri kw'amateka yabo, kandi ntibateze gucika intege. Ati 'N'ubwo dukomeje gusobanura ukuri kw'amateka yacu, nyuma y'imyaka 31, Abanyarwanda twese ntiducika intege!'.

    Madamu Jeannette Kagame kandi yasabye urubyiruko rwarerewe mu Rwanda rushya kuzirikana amateka y'igihugu, kuko ari byo bizatuma bashobora gukomeza kurwubaka no kururinda icyasubiza inyuma ibyagezweho.

    Ati: 'Ku bato babyirukiye mu Rwanda rurera rugakuza, kuzirikana aya mateka bidufashe gukomeza kubaka u Rwanda ruzima rutazima,' 

    Ubu butumwa bwuje icyizere n'impanuro, bukangurira Abanyarwanda gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bwubaka, butanga icyizere kandi bukomora ibikomere by'amateka mabi igihugu cyanyuzemo.

    Ubu butumwa bwa Madamu Jeannette Kagame ni urumuri mu gihe Abanyarwanda bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, butanga icyizere, bushimangira ubumwe ndetse no gukomeza abarokotse nk'inkingi y'igihugu cyiyubatse gifite icyerekezo
    Mu butumwa bwe, Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwarerewe mu Rwanda rushya kuzirikana amateka y'igihugu, kugira ngo rushobore kurukomeza nk'igihugu gifite indangagaciro zo kubahana, gukundana no kubaka ahazaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154500/kwibuka-ni-intango-yubumwe-nubudaheranwa-bwabanyarwanda-madamu-jeannette-kagame-154500.html

  • Soulja Boy yategetswe kwishyura miliyoni 4$ nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo gufata ku ngufu n'ihohoterwa #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane, urukiko rwo muri Leta ya California rwanzuye ko umuraperi Soulja Boy, witwa DeAndre Cortez Way w'imyaka 34, agomba kwishyura indishyi zirenga miliyoni 4 z'amadolari ya Amerika nyuma yo guhamwa n'ibyaha birimo gufata ku ngufu, gukubita no gutera ihungabana uwahoze amukorera.

    Icyemezo cyafashwe n'urukiko rw'abacamanza bo muri Los Angeles nyuma y'ibyumweru bitatu by'urubanza rwabereye i Santa Monica, muri California.

    Urukiko rwategetse ko uwo mugore, utatangajwe amazina, ahabwa miliyoni 4 z'amadolari nk'indishyi zisanzwe, hamwe n'andi 250,000 y'amadolari nk'indishyi z'igihano.

    Soulja Boy yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no guteza uwo mugore ihungabana rikomeye. Gusa ntiyahamwe n'ibyaha byo kumufungirana ku gahato hamwe n'ibindi byari bimuregwaho.

    Umwunganira mu mategeko, Rickey Ivie, yagize ati: 'Turacyemera ko ibimenyetso bitagaragaza ukuri kw'icyemezo cyafashwe. Birababaje ko imyumvire n'ingaruka z'umuco runaka byagize uruhare mu isesengura ry'urubanza. Bwana Way afite umugambi wo kujurira kugira ngo aharanire ubutabera.'

    Uwunganira uwo mugore, Neama Rahmani, we yavuze ati: 'Icyemezo cy'uyu munsi ni intangiriro y'ubutabera ku bahohotewe na Soulja Boy, ndetse n'abandi bahohoterwa mu ruganda rw'umuziki.'

    Uwo mugore yatanze ikirego mu 2021, avuga ko yatangiye gukorera Soulja Boy mu 2018 amwizeza kumuhemba $500 buri cyumweru mu mirimo yo mu rugo n'izindi nshingano zihariye, ariko ntibyamuhaye.

    Nyuma yaje gukundana na we, ariko urukundo rwabo rwaje kuvamo ihohoterwa rikomeye ryamugizeho ingaruka zikomeye ku buzima bwe.

    Yavuze ko yizeraga ko amukunda, ariko yakomeje kumuhohotera kugeza mu 2020. Nyuma y'aho yagerageje kwitandukanya na we, yaje gukubitwa no gufatwa ku ngufu ubwo yasubiraga gufata ibintu bye.

    Soulja Boy, ukomoka i Chicago, azwi cyane kubera indirimbo ye yise 'Crank That (Soulja Boy)' yasohotse mu 2007, yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse inamuhesha guhatanira Grammy mu cyiciro cy'indirimbo nziza za rap.

    Soulja Boy yahamijwe ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu no guteza uwo mugore ihungabana rikomeye. Gusa ntiyahamwe n'ibyaha byo kumufungirana ku gahato hamwe n'ibindi byari bimuregwaho.
    Soulja Boy, ukomoka i Chicago, azwi cyane kubera indirimbo ye yise 'Crank That (Soulja Boy)' yasohotse mu 2007, yabaye iya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100, ndetse inamuhesha guhatanira Grammy mu cyiciro cy'indirimbo nziza za rap.

    Source : https://kasukumedia.com/soulja-boy-yategetswe-kwishyura-miliyoni-4-nyuma-yo-guhamwa-nibyaha-birimo-gufata-ku-ngufu-nihohoterwa/

  • Nyarugenge: Abaturage basabwe gutanga amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe ku wa 10 Mata 2025 ubwo bari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu murenge wa Nyarugenge, cyabereye muri Camp Kigali.

    Tariki ya 10 Mata 1994 ni yo yishweho Abatutsi benshi mu Murenge wa Nyarugenge kuko nko mu Biryogo, abari mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali bishwe bigizwemo uruhare n'abasirikare ba Ex-FAR babaga mu kigo cya gisirikare cya Camp Kigali.

    Muri Nyarugenge kandi haracyagaragara imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 itarashyingurwa mu cyubahiro. Nko mu minsi mike ishize hari imibiri 15 yakuwe ku biro bya Caritas ndetse no mu Murenge wa Kanyinya haboneka indi ine.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyurengenge buvuga ko hari abinangiye bakanga gutanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside, bagasabwa kuva ku izima kugira ngo iyo mibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yavuze ko iyo umuntu ashyinguye uwe mu cyubahiro bimufasha kumva aruhutse mu mutima.

    Yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA zakoze ibishoboka byose zigatabara Abatutsi bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yasabye abaturage binangiye kandi bazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe iri, kuhavuga bagashyingurwa mu cyubahiro.

    Yagize ati 'Haracyari imibiri yagujunywe hirya no hino ikeneye gushyingurwa mu cyubahiro, icyo twasaba ni uko umuntu wese uzi aho iyo mibiri iherereye ko yatumenyesha kugira ngo na yo ishyingurwe.'

    Yanavuze ko bibabaje kuba ku nshuro ya 31 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, hari ahakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, asaba abaturage kwirinda ibikorwa byose bibangamira abarokotse Jenoside, basigasira ubumwe mu Banyarwanda.

    Yagize ati 'Tumaze kubona ibikorwa nk'ibi byo gupfobya Jenoside no kubangamira abakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahantu hane. Ibyinshi tubona ni inyandiko zikorerwa ku mbuga nkoranyambaga n'amagambo akomeretsa abwirwa Abacitse ku icumu, ibi birimo ubutumwa bunyuzwa kuri telefone n'ababibabwira imbonankubone.'

    Yavuze ko umuntu uwo ari we wese uzagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside atazihanganirwa na gato.

    Depite Kalisa Jean Sauveur ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarugenge

    Abafite imiryango ishyinguye muri uru rwibutso bashyizeho indabo

    Urubyiruko rw’i Nyarugenge rwatambukije ubutumwa bukubiyemo amateka yaranze u Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza ubu

    Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyarugenge, Safari Hamudu, yasabye abinangiye banze gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ko bava ku izima bakavuga aho iri igashyingurwa mu cyubahiro

    Abayobozi bo nzego zitandukanye bifatanyije n’abaturage kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Nyarugenge

    Abayobozi n'abakozi ba Hotel, Park Inn by Radisson Kigali bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyarugenge mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yasabye abaturage binangiye bazi aho imibiri y'Abatutsi bishwe iri bavuga aho yarengeye bagashyingurwa mu cyubahiro.

    Amafoto: Willy Rusa Prince


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abaturage-basabwe-gutanga-amakuru-y-ahari-imibiri-y-abatutsi-bishwe

  • Rudahigwa yabahonze amafaranga ngo bamuhe umugogo wa Musinga, barayarya: Ubundi buhemu bw'u Bubiligi – #rwanda #RwOT

    Ibi Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi ba Banki Nkuru y'Igihugu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabaye ku wa 10 Gashyantare 2025.

    Yavuze ko kuva Ababiligi batangira gukoloniza u Rwanda bashatse uburyo bwo gutandukanya Abanyarwanda bitwaje amoko, babanza gushyigikira Abatutsi nkana ngo ni bwoko buruta ubundi barabatononesha mu burezi bariga.

    Nyuma ariko kwa kwiga kwatumye Abatutsi batangira inzira yo guharanira ubwigenge mu myaka ya 1960 ubwo n'ibindi bihugu bya Afurika byari biri kububona.

    Byatumye Ababiligi bahindukira na none bashyigikira Abahutu bagaragagaza ko ari bwo bwoko buruta ubundi.

    Gusa muri icyo gihe cyo gutonesha Abatutsi ni bwo Rudahigwa yavutse bituma abasha kwiga ndetse byiyongeraho kuba yari umwana w'Umwami Musinga wayoboraga u Rwanda.

    Umwami Musinga ariko we ntiyakoranye neza n'Ababiligi kuko yabarwanyije mu buryo bweruye bituma bamwivugana, bamwambura ingoma bamuca no mu Rwanda atangira i Moba muri Repubukika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Nyuma yo kwambura ingoma no guca Musinga bikozwe n'Ababiligi, umuhungu we Rudahigwa yahise yima ingoma asimbura se, kuko we yari yarize kuvugana n'abakoloni bakumvikana ntibimugore.

    Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati 'Musinga amaze gutangira hariya i Moba mu 1944, Rudahigwa ntako atabahedahenze ati 'ndashaka gucyura data rwose ngira ngo nta cyo akibatwaye noneho yaripfiriye.' Baramubwiye bati 'amafaranga [byasaba] ni menshi ntabwo wayabona, na we ati 'mwebwe nimunyemerere gusa wenda nzayabure' bati 'ngaho yashake'.

    Yavuze ko Rudahigwa yaje agatwerereza mu batware ngo acyure se, bidatinze abona amafaranga, ariko baramumwima.

    Lt Col (Rtd) Nyirimanzi ati 'Yamaze kuyabona arayabaha ariko umugogo wa se [aho kuwumuha] bawunyuza hejuru y'u Rwanda bawujyana i Burayi.'

    Lt Col (Rtd) Nyirimanzi yavuze ko uretse kwimwa umugogo wa se wari wazize kurwanya abakoloni, na we batangiye gukorana nabi ubwo yayoboraga inkundura yo gushaka ubwigenge.

    Ibyo byaje gutuma Rudahigwa na we bamwivugana ubwo bamutegaga umutego ngo ajye i Bujumbura, bategure iby'urugendo yagombanga kugirira mu mahanga, ku kagambane umuganga we w'Umubiligi amutera urw'ingusho apfa mu 1959.

    Mu 2017 uwari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Gakuba Jeanne d'Arc yasabye inzego zibishinzwe gukora uko zishoboye ngo umugogo w'Umwami Yuhi V Musinga wajyanywe n'Ababiligi ugarurwe mu Rwanda.

    Musinga yatwaye u Rwanda kuva mu 1896 kugeza mu 1931, yari se wa Kigeli V Ndahindurwa wabaye umwami wa nyuma w'u Rwanda akaba n'umuvandimwe wa Mutara III Rudahigwa watwaye mbere ye.

    Ku wa Mbere tariki 7 Mata 2025 ubwo hatangizwaga iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko u Bubiligi bufite uruhare rukomeye mu mateka asharira y'u Rwanda yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yakomeje avuga ko kimwe mu bibabaje ari uko iki gihugu cyavanguye Abanyarwanda, kigatangira no kwica Abami babo.

    Ati 'U Bubiligi bwinjije irondabwoko mu Banyarwanda nk'iryari iwabo hagati y'Abafurama n'aba-Walloons, hatangizwa impinduramatwara hagati ya 1926 na 1932 yayobowe n'Ababiligi. Umwami Musinga yarabirwanyije bamucira muri Congo, tariki 12 Ugushyingo 1931 bimika umwana we, Rudahigwa nyuma y'iminsi ine.'

    'Rudahigwa yahisemo kutarwanya abazungu, arabatizwa mu 1943, anegurira u Rwanda Kirisitu Umwami mu 1946, Papa Pio XVI byaramushimishije amugenera impeta ayambikwa tariki 20 Mata 1947. Byatumye Ababiligi bamworohera, afata ibyemezo bica akarengane ariko aharanira ubwigenge bw'igihugu birabarakaza.'

    Ababiligi biyemeje gusimbuza Rudahigwa birangira bafashe icyemezo kibi cyo kumwica, atanga muri Nyakanga 1959.

    Bizimana ati 'Nta kindi gihugu cya Afurika abakoloni biciye Abami babiri, umubyeyi n'umwana we ku maherere.'

    Nyuma yo kwica Rudahigwa, u Bubiligi bwakurikijeho gushyira ku butegetsi ishyaka rya Paremehutu ryubakiye ku irondabwoko.

    Mutara III Rudahigwa nta ko atagize ngo Ababiligi bamuhe umugogo wa se Yuhi V Musinga ngo ashyingurwe mu Rwanda, baranga bawujyana i Burayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rudahigwa-yahonze-ababiligi-amafaranga-ngo-bamuhe-umugogo-wa-musinga-barayarya

  • Tanzania: Tundu Lissu arashinjwa guhemukira igihugu #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzaniya, Tundu Lissu, yashinjwe icyaha cyo guhemukira igihugu ku wa Kane nyuma yo gutabwa muri yombi ubwo yari mu kiganiro rusange aho yasabaga ivugururwa ry'amategeko y'amatora mbere y'amatora rusange ateganyijwe mu kwezi kwa cumi.

    Lissu, uyobora ishyaka nyamukuru ritavuga rumwe n'ubutegetsi rya CHADEMA, yatawe muri yombi ku wa Gatatu nijoro n'inzego z'umutekano zaho zivuga ko yari akomeje gukangurira abaturage imyigaragambyo.

    Abatavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania basaba ko hakorwa ivugururwa ry'amategeko y'amatora kugira ngo amatora ateganyijwe azabe mu mucyo no mu bwisanzure.

    Ku wa Kane ku gicamunsi, Lissu yagejejwe imbere y'urukiko rwa Kisutu ruherereye i Dar es Salaam, umurwa mukuru w'ubucuruzi wa Tanzaniya, asa n'uwishimye, ari kumwe n'abanyamategeko be n'abandi banyapolitiki bo muri CHADEMA.

    Uyu muyobozi w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi yashyizwe ku ngufu mu modoka ya polisi ku mugoroba wo ku wa Gatatu, nyuma y'uko arangije kuvugira mu ruhame mu gace ka Mbinga, mu majyepfo y'igihugu, ahari intera irenga ibirometero 1,000 uvuye i Dar es Salaam.

    Abaharanira uburenganzira bwa muntu bashinja ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan gukoresha imbaraga z'umurengera ku batavuga rumwe na bwo.

    Leta yo ihakana ibyo birego. Mu mwaka wa 2017, imyaka itatu mbere y'amatora aheruka, Lissu yarokotse igitero cyo kumwica aho yarashwe inshuro 16. Tanzaniya iteganya gutora Perezida n'abagize inteko ishinga amategeko mu matora yo mu kwezi kwa cumi.

    Ishyaka CHADEMA rimaze igihe rinenga uburyo habura komisiyo yigenga ishinzwe amatora ndetse n'amategeko abogamiye ku ishyaka riri ku butegetsi, CCM, rimaze ku butegetsi kuva Tanzania yabona ubwigenge mu 1961.

    Umuyobozi w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzaniya, Tundu Lissu, yashinjwe icyaha cyo guhemukira igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/tanzania-tundu-lissu-arashinjwa-ubuhemu/

  • Ubujurire bwa La Liga ku bijyanye na Dani Olmo na Pau Víctor bwanzwe #rwanda #RwOT

    La Liga yongeye gutesha agaciro ubujurire bwa kabiri bwari bwatanzwe ku kibazo cy'abakinnyi Dani Olmo na Pau Víctor, aho bombi bagaragajwe nk'abakinnyi bemewe kugeza shampiyona irangiye. Ibi bivuze ko nta mpinduka cyangwa igihombo gihari ku ruhande rwa FC Barcelona kuri aba bakinnyi, mu gihe shampiyona y'u Burayi irimo kugera ku musozo wayo.

    Ubujurire bwa mbere bwari bwaranzwe n'impaka ku buryo aba bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw'abemerewe gukinira amakipe yabo, ariko La Liga ishingiye ku mategeko y'ishyirahamwe ishinzwe umupira w'amaguru muri Espagne, yahisemo kutemera impamvu zagaragajwe.

    Abayobozi ba La Liga bavuga ko nta kintu cyaciwe ku mategeko, bityo kuba barakomeje kwandikwa nk'abakinnyi bemewe bitari ukwica amabwiriza.

    FC Barcelona, ifite icyizere ko ibi byemezo bitayihungabanya, irimo guhatanira imyanya ya mbere mu gihe hasigaye imikino mike ngo shampiyona irangire.

    Dani Olmo, usanzwe akinira RB Leipzig ariko wifuzwa cyane na Barcelona, hamwe na Pau Víctor uri mu izamuka rikomeye muri Barça Atlètic, bombi bashobora kugira uruhare runini mu myiteguro yo gusezera shampiyona.

    Abasesenguzi bavuga ko ibi ari inkuru nziza ku ikipe ya Barcelona, kuko isobanuye ko nta bibazo bizamuka bishingiye ku byangombwa by'abakinnyi, cyane cyane muri iki gihe cy'ihurizo rikomeye ry'imikino myinshi igomba gukinwa mu gihe gito. Ibi kandi bituma abatoza b'ikipe bagira amahitamo menshi mu gutegura imikino isigaye.

    Uretse ibi, ibi byemezo bishobora no gutuma umwuka utari mwiza wari uri hagati ya bamwe mu bayobozi ba La Liga na Barcelona ugabanuka, kuko byagaragaje ko amategeko yubahirijwe nta guheza cyangwa guhindura icyemezo ku nyungu za bamwe.

    FC Barcelona irasabwa gukomeza kwitwara neza mu mikino isigaye, kuko umukino umwe ushobora guhindura byinshi mu rugamba rwo kwegukana igikombe cyangwa kuguma mu myanya ya mbere.

    La Liga yongeye gutesha agaciro ubujurire bwa kabiri bwari bwatanzwe ku kibazo cy'abakinnyi Dani Olmo na Pau Víctor, aho bombi bagaragajwe nk'abakinnyi bemewe kugeza shampiyona irangiye.

    Source : https://kasukumedia.com/ubujurire-bwa-la-liga-ku-bijyanye-na-dani-olmo-na-pau-victor-bwanzwe/

  • Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byazamutseho 6… – #rwanda #RwOT

    Raporo nshya y'ibiciro ku masoko yasohowe n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, kuri uyu wa Gatanu, yerekana ko mu kwezi gushize kwa Werurwe ibiciro by'ibiribwa n'ibinyobywa bidasembuye byazamutseho 6,4% ku mwaka mu gihe ubaze ku kwezi ho byazamutseho 2,4%.

    NISR igaragaza kandi ko ibiciro by'inzu zo guturamo, amazi, umuriro, gas n'ibindi bikomoka kuri peteroli byazamutse ku kigero cya 2,6% ubaze ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byazamutse ku kigero cya 0,2%.

    Ni mu gihe ibiciro by'ingendo byiyongereyeho 12% ku mwaka mu gihe ku kwezi ho byiyongereyeho 1,3%. Ibiciro bya za resitora n'amahoteli byiyongereyeho 14,1% ku mwaka ariko ku kwezi byiyongera kuri 2,3%.


    Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko ibiciro by’ibicuruzwa ku isoko byiyongereyeho 6,5% mu kwezi gushize kwa Werurwe


    Ibiciro by’ingendo na byo byiyongereyeho 12% ku mwaka

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154494/ibiciro-ku-masoko-yo-mu-rwanda-byazamutseho-65-muri-werurwe-154494.html

  • Abanyarwanda ntituzaceceka imbere y’amacakubi… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, aho yavuze ko nta na rimwe Abanyarwanda  bazigera baceceka imbere y’amacakubiri, urwango n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagize ati: “Twiyemeje kurwanya ikibi, duharanira ukuri, dukangurira urubyiruko kumenya amateka nyayo, tugahaguruka igihe cyose twumvise cyangwa tubonye abashaka gusibanganya amateka yaranze igihugu cyacu.”

    Miss Aurore Kayibanda yakomeje avuga ko kubaha inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi, bisaba kurinda ukuri kw’ibyabaye, no kuzirikana ko kwibuka atari igikorwa cy’iminsi 7 gusa ahubwo ari inshingano z’iteka.

    Kuva mu 2012 yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda kugeza n'uyu munsi Mutesi Aurore Kayibanda aracyabona abamwandikira ku mbuga nkoranyambaga n'ahandi atanga ibiganiro bamubwira ko ari Nyampinga w'ibihe byose w'u Rwanda.

    Kayibanda abitse mu kabati ke ikamba rya Miss Rwanda yegukanye tariki 2 Nzeri 2012, irya Miss Fespam Panafrica yegukanye mu 2013 muri Congo Brazzaville, ndetse yahagarariye u Rwanda muri Miss Supranational yo mu 2013 yabereye i Minsk mu Mujyi wa Belarus.

    Yigeze kubwira InyaRwanda, ko aya makamba yose yegukanye ayakesha gusenga, ikinyabupfura no kwihugura agakurikiza ibyo amarushanwa yamusabaga.

    Uyu mugore ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko itariki yambikiweho ikamba rya Miss Rwanda 2012 yahinduye ubuzima bwe mu buryo butandukanye, ihindura amateka ye kugeza kuri ubu.

    Avuga ko ikamba rya Miss Rwanda ryafunguye amarembo y'ubuzima bwe, aho akomanze arakingurirwa rimuhesha akazi kugeza n'uyu munsi. Ati: 'Ikamba ryahinduye byinshi mu buzima bwanjye kuko hari utuzi twinshi nagiye mbona n'ubu nkibona kuko ryampaye urubuga.'


    Miss Aurore Kayibanda yavuze ko Abanyarwanda batazigera baceceka imbere y’icyo ari cyo cyose cyabasubiza muri Jenoside

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154485/abanyarwanda-ntituzaceceka-imbere-yamacakubiri-urwango-nipfobya-rya-jenoside-yakorewe-abat-154485.html