Gasarabwe Jean Damascène warokotse ibitero bagabweho n'Interahamwe ziganjemo insoresore zo mu Ishyaka CDR kuva tariki 9 Mata 1994 yavuze ko ku musozi wa Winteko Jenoside yagize ubukana buri hejuru.
Yavuze ko hari n'inzu bitaga burende Interahamwe zajyanagamo abagore n'abakobwa zikabasambanyirizamo.
Perezida wa Ibuka, Muhirwa Innocent, yavuze ko muri Gashyantare 1994, umunsi Bucyana Martin wari Perezida wa CDR yicwa Abatutsi bo muri Komine Cyimbogo basenyewe na we arimo.
Mu kiganiro na IGIHE, Muhirwa yavuze ko Abatutsi insoresore za CDR zasenyeye uwo munsi ari na bo bari ku rutonde Bagambiki wari Perefe wa Cyangugu yinjiranye muri Sitade ya Rusizi yitwaga Kamarampaka.
Icyo gihe Lt Imanishimwe bari kumwe yasomye amazina yabo, bajyanwa kuri bariyeri yo mu Gatandara baricwa, bamwe muri bo bakurwamo ingingo z'umubiri nk'imitima, impyiko, n'imyijima Interahamwe zirazotsa zirabirya.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, yavuze ko umunsi Bucyana Martin yicirwa i Butare yigaga i Gihundwe.
Yavuze ko uwo yari mu banyeshuri batotejwe bazira urupfu rwa Bucyana kandi ntaho bahuriye na rwo.
Ati 'CDR urumva ko ari nka moteri ya Jenoside, ni bo bayicuze ariko ni na bo bakanguriye urubyiruko kujya gukora Jenoside. Byumvikana rero ko Akarere ka Rusizi kagize ibyago bikomeye kuko ari ko kavukiyemo moteri yateguye ikanakangurira urubyiruko gukora Jenoside'.
Mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka imibiri irenga 25.000 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Meya Sindayiheba Phanuel yunamiye Abatutsi biciwe ku Winteko i Rusizi
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Cyimbogo bavuga ko kuba ari ho CDR ivuka byatumye Jenoside igira ubukana burenze
Meya Sindayiheba yerekanye ko CDR yari moteri ya Jenoside
Yabigarutseho kuri uyu wa 11 Mata 2025, ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro nyuma yo gutereranwa n'Ingabo z'Ababiligi bari bahungiyeho biteze amakiriro aho zari muri Eto Kicukiro ariko zikabasiga mu maboko y'Interahamwe.
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Donatilla Mukantaganzwa, yavuze ko nubwo hibukwa abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kujya bazirikana ko igihugu cyishatsemo ibisubizo birimo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu nkiko Gacaca no kugira uruhare mu gutanga ubuhamya mu nkiko hirya no hino ku Isi.
Ati 'Nubwo tuzahora twibuka ibi bihe bigoye twanyuzemo, tujye twibuka ko twagaragaje ubudaheranwa tukishakamo ibisubizo maze tukiyubakira igihugu twishimiye, tubikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame. Mu bisubizo twishatsemo, twishatsemo igisubizo cy'ubutabera ku byaha bya Jenoside, Abanyarwanda tugira uruhare mu nkiko gacaca, twishakamo imbaraga zo kujya gutanga ubuhamya mu rukiko rw'Umuryango w'Abibumbye rwashyiriweho u Rwanda rwari muri Arusha, ndetse twishakamo n'imbaraga zo kujya gushinja no gutanga ubuhamya ababuranishwa n'ibihugu bahungiyemo.'
Yongeyeho ati 'Ubutabera ni uburenganzira, ubutabera mwagizemo uruhare ni ugusubiza agaciro abo twibuka uyu munsi, ni no gusohoza inshingano dufite kuri iki gihugu no ku bo tubyara ari bo Rwanda rw'ejo.'
Mukantaganzwa yavuze ko nubwo u Rwanda rwiyemeje kureba imbere no guhangana n'ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, abayigizemo uruhare bakomeje kuyihakana no gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu Karere u Rwanda ruherereyemo by'umwihariko mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi bigakorwa amahanga arebera nk'uko byari bimeze ku Rwanda mu 1994 na mbere yaho.
Ati 'Ingengabitekerezo ya Jenoside iherekejwe n'ibikorwa by'urugomo n'ubwicanyi byibasiye Abanye-Congo bavuga Ururimi rw'Ikinyarwanda cyane cyane Abatutsi kandi biri gukorwa umuryango mpuzamahanga urebera nk'uko byagenze mu Rwanda mu 1994 na mbere yaho.'
Yagaragaje ko umuryango mpuzamahanga aho kugira icyo ukora ngo uhagarike ibyo bikorwa biri kwibasira Abatutsi b'Abanye-Congo urajwe inshinga no gushinja u Rwanda kubigiramo uruhare.
Ati 'Aho kugira icyo bakora, Umuryango Mpuzamahanga ushishikazwa no gushinja u Rwanda kuba rubifitemo uruhare. Ijoro ribara uwariraye, ntabwo u Rwanda rushobora kugira uruhare muri Jenoside kuko mu mahame arugenga harimo iryo kurwanya ingengabitekerezo yayo aho yaba iri hose. Ahubwo rufite inshingano yo kuyirwanya no gufasha abayikorerwa.'
Ati 'Nk'Abanyarwanda dukwiye gufatanya tukamagana iyi ngengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa by'urugomo ndetse n'ubwicanyi byibasiye Abatutsi bavuga ururimi rw'Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa RDC kandi tugafatanya tukima amatwi abo badushyiraho iterabwoba. Yaba ari ukubera guhoza igihugu cyacu mu kanwa kabo cyangwa ibihano bagenda bafatira igihugu cyacu n'abayobozi bo mu nzego zimwe na zimwe z'igihugu cyacu.”
Yashimangiye ko gushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa bya Jenoside iri gukorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw'ikinyarwanda byerekana ko Isi itagira imbabazi.
Ati 'Bitwibutsa ko Isi itagira imbabazi kuko biteye agahinda kumva umuntu wakorewe Jenoside ari we ushinjwa kuyishyigikira cyangwa kuyigiramo uruhare.'
Yasabye Abarokotse Jenoside n'Abanyarwanda muri rusange ko kwibuka ari inshingano ariko ko bakwiye gukuramo amasomo akomeza kubaka abato babyarwa kuko ari bo Rwanda rw'ejo hazaza.
Mukantaganzwa yemeje ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu gushyigikira ubumwe bw'Abanyarwanda kuko Jenoside iba yubakiye ku ivangura n'amacakubiri.
Ati 'Abanyarwanda baravuze ngo abashyize hamwe nta kibananira, nidushyira hamwe tuzakomeza tugire amahoro, tuzakomeza dutere imbere kandi tuzakomeza dufate mu mugongo abarokotse Jenoside, kandi tuzakomeza duhangane n'abadushozaho ibibazo.'
Yongeye kugaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe binyuze mu kwimakaza ingengabitekerezo y'urwango, ivangura n'umuco wo kudahana.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yagaragaje ko u Rwanda rudashobora kugira uruhare muri Jenoside
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yagaragaje amateka yagejeje kuri Jenoside
Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atanga ijambo ry’ikaze
Karasira Venutse warokokeye ahahoze ari ETO Kicukiro yavuze ko kurokoka ari ukongera kuvuka bushya
Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2016, akaba umwe mu bafite ijwi rikomeye ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakoreshejwemo urubyiruko mu kubiba amacakubiri, bityo ni ngombwa ko urubyiruko rw'iki gihe rugaragaza impinduka, ruba ku isonga mu kwimakaza ubumwe, amahoro n'ubwiyunge.Â
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ati 'Muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, nifatanyije n'ababuze ababo muri ibi bihe bigoye. Ariko kandi nibutsa urubyiruko bagenzi banjye ko nk'uko hakoreshejwe imbaraga z'urubyiruko kubiba urwango n'amacakubiri, ubu noneho nk'urubyiruko rufite ubuyobozi bwiza dukwiye gukoresha imbaraga zacu turinda ubumwe bw'Abanyarwanda.'
Yagaragaje ko kumenya amateka y'u Rwanda ari intwaro ikomeye yo guhangana n'abayagoreka cyangwa bayapfobya, kandi ko ari uruhare rwa buri musore n'inkumi gukomeza gusigasira ibyagezweho, hatangwa umusanzu mu gukumira icyasubiza inyuma urugendo rw'ubwiyunge.
Yungamo ati 'Twihugura mu kumenya amateka yacu kugira ngo duhangane n'abayagoreka, dushyigikira ubuyobozi bwacu gukomeza kurinda ubusugire n'ubumwe bw'Abanyarwanda.'
Yibukije ko urubyiruko rufite uruhare ntasimburwa mu muryango nyarwanda, bityo rugomba gukoresha amahirwe n'ubumenyi buhari muri iki gihe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n'abapfobya cyangwa bagoreka amateka, no kuba intangarugero mu gutanga umurongo uhamye w'ubumwe, amahoro n'iterambere.
Ubutumwa nk'ubu bufatwa nk'inkingi ikomeye mu gukomeza guhamagarira Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gukomeza kuba umusingi w'ubwiyunge n'amahoro arambye.
Uruhare rw'urubyiruko mu kurinda ubumwe bw'Abanyarwanda ntirugomba gufatwa nk'amahitamo, ahubwo ni inshingano ya buri wese.
Abayobozi mu nzego zinyuranye bagaragaza ko urubyiruko rufite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda, ko rugomba gukoresha amahirwe n'ubumenyi buhari muri iki gihe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, guhangana n'abapfobya cyangwa bagoreka amateka, no kuba intangarugero mu gutanga umurongo uhamye w'ubumwe, amahoro n'iterambere.
Ni mu gihe kandi u Rwanda rwagize amahirwe yo kugira ubuyobozi bushyigikira urubyiruko, rukarushyiramo icyizere, ari na rwo rwitezweho gukomeza guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Â
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, The Ben yavuze ko Kwibuka atari uguheranwa n'agahinda, ahubwo ko ari urubuga n’umwanya wo gukomeza kwiyubaka no gushyigikira abarokotse.Â
Yagize ati: 'Ubutumwa nagenera Abanyarwanda muri rusange muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni uko twibuka twiyubaka. Ndifuriza abarokotse Jenoside bose ubudaheranwa, batwaze gitwari.'
Uyu muhanzi wari umaze igihe mu bihugu byo mu Burayi, yavuze ko abarokotse Jenoside batari bonyine, ashimangira ko Abanyarwanda bose bagomba gukomeza gushyira imbere ubumwe, urukundo n'ubwiyunge.Â
Ati 'Nababwira nti humura nturi wenyine. Twese hamwe Abanyarwanda tubumbatire ubumwe bwacu, turwanye ingengabitekerezo ya Jenoside,'
Ku ruhande rw'abahanzi, The Ben yabibukije ko bafite inshingano zitari iz'umuziki gusa, ahubwo ko ari n'abagize uruhare mu gukomeza gufasha Abanyarwanda guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
Avuga ati 'Ubutumwa nagenera abahanzi ni ugukomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushishikariza Abanyarwanda twese gukomeza gushyigikira ubumwe bwacu kugira ngo ibyabaye ntibizongere kubaho ukundi.'
Mu myaka ishize, The Ben yakunze kugaragara mu bikorwa bijyanye no Kwibuka, ndetse indirimbo ze zitandukanye zigakundwa n'abaturage kubera amagambo arimo urukundo, ihumure n'icyizere.
Binyuze mu buhamya bwe, The Ben yatanze urugero rw'uko umuhanzi ashobora kugira uruhare mu gusana imitima, gukomeza abarokotse ndetse no gufasha sosiyete kwigira ku mateka, igakomeza inzira yo kwiyubaka.   Â
The Ben yageneye ubutumwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashishikariza Abanyarwanda bose gukomeza kurinda ubumwe bwabo no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ubutumwa bwa The Ben muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Eddy Kenzo yizeye ko rizemezwa mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko ijya mu karuhuko, hanashyirweho uburyo buhamye bwo gukurikirana inyungu z'abahanzi.
Itegeko Rishya Ryavuguruwe ku Burenganzira bw'Umuhanzi muri Uganda Rigiye Gutorwa Mbere y'Igihe Inteko Ishinga Amategeko Ijya mu Karuhuko
Perezida w'Ihuriro ry'Abahanzi ba Uganda, Eddy Kenzo, yagaragaje icyizere cy'uko Itegeko rishya ryavuguruwe ku burenganzira bw'umuhanzi (Copyright Amendment Law) rizaba ryamaze gutorwa mbere y'uko Inteko Ishinga Amategeko ijya mu kiruhuko.
Nk'uko Kenzo abivuga, iryo tegeko rimaze gushyirwa mu igazeti ya Leta (gazetted) kandi riteganyijwe gushyikirizwa komite ibifite mu nshingano mu Nteko Ishinga Amategeko mbere y'uko rijyanwa mu Nteko ngo ritangire kwigwaho no gusuzumwa.
Uncle Chumi arasaba indishyi ya miliyoni 30 z'amashilingi ya Uganda kubera gukoresha indirimbo ye nta burenganzira bwa Spice Diana
Umuhanzi ukizamuka witwa Uncle Chumi yasabye indishyi zingana na miliyoni 30 z'amashilingi ya Uganda kuri Spice Diana n'umujyanama we Roger, abashinja gukoresha indirimbo ye 'Gwokute Gwobba' mu buryo butemewe mu kuyikoramo remix.
Nubwo Spice Diana yaje gusiba iyo remix kuri YouTube ye, Chumi avuga ko igihombo cyari cyamaze kuba kandi ko akeneye guhabwa indishyi.
Chumi yagaragaje uburyo yashoye amarangamutima n'imari mu ndirimbo ye, avuga ko yayishingiyeho icyizere cyo guhindura ubuzima bwe.
Ati: 'Ndabasabye kumpa miliyoni 30 kuko bose bafite uburenganzira ku ndirimbo yanjye. Miliyoni 10 nzayiha abantu bamfashije kuva kera, naho miliyoni 20 nzubakiramo imva ya mama na papa.'
Uretse ibyo, Chumi yanashinje Roger, umujyanama wa Spice Diana, kuba ari inyuma y'iterabwoba rikorwa ku mbuga nkoranyambaga rigamije kumutesha agaciro no kumucecekesha.
Nubwo hari igitutu ari gushyirwaho, yavuze ko ubuhanzi atari bwo buzima bwe bw'ibanze ahubwo ari uburyo yari yiyambaje kugira ngo ashake uko yakwiteza imbere.
Ati: 'Nabwiye Roger ko nzi guhinga, nzi gutwara taxi na boda, nzi gukora akazi kose kaboneka nubwo ntakora umuziki.'
Yasoje agira ati: 'Ndi umuntu wumva ibintu, sinjye wa bandi batekereza ko ndi umuswa. Nkeneye ubufasha bw'abakuze mu muziki kugira ngo mbone ubutabera.'
Bella Thorne yikomye Mickey Rourke nyuma y'uko avuzwe mu itangazamakuru kubera amagambo y'urwango avuga ku muryango LGBTIQ+ avuga kuri JoJo Siwa.
Uyu mukinnyi w'amafilime w'imyaka 27, yifashishije imbuga nkoranyambaga ku wa Gatanu avuga ko gukorana na Mickey w'imyaka 72 muri filime yitwa Girl yasohotse mu 2020 byabaye kimwe mu bintu bibi cyane yigeze anyuramo.
Bella Thorne
Yatangaje ko ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho, Rourke yamukomeretse ku myanya y'ibanga ubwo yakubitaga icyuma gikaraga ku gice cye cy'igitsina aho kukijyana ku mavi, nk'uko byari biteganyijwe mu ishusho.
Yashyizeho ishusho ya nkuru ivuga uko Mickey yari yihanangirijwe na Celebrity Big Brother kubera amagambo y'urwango, maze yandika ati: 'Uyu mugabo⦠BIRANANDUJE.
Nagombaga gukorana na we mu gice cy'ifoto aho nari ku mavi, amaboko aziritse inyuma. Yari agomba gukoresha cya cyuma ku gitsintsino cy'ivi, ariko ahitamo kugikoresha ku myanya y'ibanga yanjye, anyinyuzaho inshuro nyinshi nambaye ipantalo.'
Mu yindi nyandiko yashyize hanze, yongeyeho ati: 'Hari ibintu byinshi biteye isesemi yanteye muri iriya filime, harimo aho yihutishije imodoka ye ngo azantereho ivumbi ryose ari uko turangije gufata agace ka nyuma.
Simbi neza niba yabonaga ko gusuzugura umuntu imbere y'itsinda ryose ari urwenya.
Mickey ntiyari akwiriye gushyira uwo ari we wese muri iriya filime mu mwanya mubi nk'uwo.'
Muri filime Girl, Bella yakinaga umukobwa usubira mu mugi yavukiyemo ashaka kwihorera ku se wamukoreye ihohoterwa, ariko akaza gusanga yarishwe mbere y'uko abigeraho. Mickey yakinaga umupolisi w'umujyi.
Iri tsinda ry'abakinnyi ryari ririmo n'umuyobozi Chad Faust, Elizabeth Saunders, Lanette Ware, na Glen Gould.
Nubwo Bella yashimiwe cyane ku mukino we, filime ubwayo yanenzwe cyane n'abasesenguzi, ifatirwa amanota 55% ku rubuga rwa Rotten Tomatoes.
Umuyobozi wa filime, Chad, yavuze ko Mickey yari umuntu w'umuhangayiko no mu buzima busanzwe, ndetse n'uruhare rwe rwari rufite imbaraga.
Yagize ati: 'Namenye ko ngomba guhitamo vuba: kurwana na we cyangwa kwemera ko ari nk'umuyaga uhuha sinakurwanya. Narabimwihoreye, ariko byatanze umukino mwiza.'
Yakomeje avuga ko Mickey atari yiteguye no kuza ku iseta kugeza ku minsi ya nyuma.
Bella yamamaye bwa mbere kuri Disney Channel mu rukurikirane rwitwa Shake It Up aho yakinanaga na Zendaya.
Nyuma, Bella yagiye anyura mu nzira zitamenyerewe mu ruganda rwa filime. Mu 2019, yayoboye filime y'urukozasoni yitwa Her & Him, nyuma yaho atangira gukorera amafaranga kuri OnlyFans mu gihe cya COVID-19.
Muri iyo minsi, yari umwe mu bantu bazwi cyane bari kuri urwo rubuga rw'abantu bagurisha amafoto n'amashusho yihariye, nk'uko na Cardi B, Lily Allen, na Denise Richards bagiye barukurikiraho.
Mu masaha 24 gusa atangaje ko yinjiye kuri OnlyFans, Bella yari amaze gukusanya amafaranga arenga miliyoni imwe y'amadolari.
Kugeza n'ubu, aracyari umukinnyi wa filime, akaba aherutse kugaragara muri The Trainer aho yakinanye na Lenny Kravitz na Paris Hilton.
Mu minsi ishize, Mickey yongeye kuvugwa cyane kubera imyitwarire ye kuri Celebrity Big Brother.
Abafana basabye ko yirukanwa nyuma yo kuvuga amagambo y'urwango kuri JoJo Siwa, umukinnyi wa Dance Moms w'umutinganyi, akanatuka abandi bagore bari muri iryo tsinda.
Mickey ati: 'Nimara iminsi ine hano, ntabwo uzaba ukiri umutinganyi.'
Ibi byatumye JoJo arira, abandi baramukomeza. Big Brother yamuhamagaye mu cyumba cy'amanota, amusomera amagambo yavuze, amubwira ko ari urwango rudakwiriye kandi atemerewe kongera kubikora.
Mickey yemeye ko ibyo yavuze bishobora kuba byababaje abandi, arabisabira imbabazi, avuga ko atabikoze agambiriye kubabaza ahubwo ari 'urwenya rurenze urugero.'
Big Brother yamuhaye igihano cy'amabwiriza akomeye, amubwira ko naramuka abisubiyemo ashobora gukurwa mu rugo.
Ibi yabivuze ku wa 10 Mata 2025, ubwo abayobozi n'abakozi ba Airtel Rwanda basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama, mu Karere ka Bugesera.
Hamez yavuze ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 31 ishize, bikwiye gusigasirwa ngo ibyabaye bitazongera ukundi.
Yavuze ko kimwe mu byatumye u Rwanda rugera aho rugeze ubu ari ukutibagirwa aho rwavuye, cyane ko gusura inzibutso byibutsa Abanyarwanda aho bavuye ariko bikabashyiramo n'imbaraga ngo batazasubira inyuma.
Ati 'Ibyo u Rwanda rwabashije kugeraho nyuma y'ibihe bibi kandi bibabaje biragoye kubyiyumvisha, gusa ntekereza ko impamvu babigezeho ari ugukomeza kwibuka bakaza ahantu nk'aha buri mwaka, bityo ntibibagirwe aho bavuye bigatuma baharanira kubaka ejo hazaza.'
Hamez yashimangiye ko ibihugu byinshi bya Afurika nubwo bitabayemo Jenoside nk'uko yabaye mu Rwanda, hari aho amateka yagiye yisubiramo.
Ati 'Nk'ubu nabaye muri Sudani i Khartoum, umujyi na wo wagize amateka mabi, nyuma yayo bagize amahoro, ariko nyuma birongera birazamba.'
Yavuze ko abantu badakwiye kwicara ngo bavuge ko ibyabaye bitazongera gusa ahubwo bakwiye no kubiharanira.
Ati 'Tugomba guhora twunze ubumwe, tutavuga ngo ntibizongera gusa, ahubwo tugomba no kubiharanira kuko tuzi uburyo umuntu ashobora guhinduka.'
Hamez yavuze ko abavuga ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye bakwiye kuza bagasura inzibutso nk'izi kuko ari gihamya cy'ibyabaye.
Emmanuel Hamez n’abakozi ba Airtel Rwanda basobanurirwa amateka mbere yo kwinjira mu Rwibutso
Umuhanda wa kaburimbo Ngoma-Ramiro ni umwe mu mihanda imaze igihe kinini yubakwa aho kuri ubu kuva Bugesera ugera mu Gishanga cya Gashora gihana imbibi na Ngoma imirimo yarangiye neza.
Icyakora iyo ugiye ku gice kiri gukorwa mu Karere ka Ngoma usanga ahantu henshi hatari hashyirwamo kaburimbo, hari n'ibice batari bakoraho ikintu na kimwe ku buryo bitera benshi kwibaza icyabuze.
Ni umuhanda watangiye kubakwa mu Ukwakira 2021 ureshya na kilometero 52, aho uzuzura utwaye miliyari 64 Frw.
Bamwe mu baturage baturiye uyu muhanda babwiye IGIHE ko hashize igihe kinini bategereje uyu muhanda ariko ko babona ibikorwa byo kuwubaka bitihuta nk'uko babitekerezaga.
Umwe yagize ati ''Imirimo iragenda gake cyane, hari n'igihe hanyuramo igihe kinini badakora tukibaza icyabuze rero muzatubarize impamvu.''
Undi mugabo wanabonye akazi mu kubaka uyu muhanda yavuze ko bibabaje kuba ibice bimwe na bimwe byatangiye kubakwa nyuma y'igice cya Ngoma-Ramiro byararangiye, agasaba ubuyobozi kubafasha imirimo yo kubaka uyu muhanda ikihutishwa.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa yavuze ko koko imirimo yo kubaka uyu muhanda yatinze ariko yizeza abaturage ko ibikorwa byo kuwubaka bizarangirira igihe.
Guverineri Rubingisa yavuze ko hari ingengabihe bemeranyijwe n'abari kubaka uyu muhanda ku buryo bizeye ko uzarangira mu gihe cya vuba kuko igice gisigaye atari kinini cyane ugereranyije n'ibyakozwe mbere.
Yavuze ko kuri ubu amakamyo n'izindi modoka ziwukoresha ku buryo agace gasigaye gushyirwamo kaburimbo ari gato.
Ati ''Ibisabwa byose ubu byashyizwe hamwe ingengabihe na yo yasubiwemo, igice gisigaye ni ahantu mu gishanga ahashobora kuzubakwa ikiraro ariko bari gukora kandi ingengabihe twemeranyijwe turizera ko izakurikizwa.''
Kugeza ubu uyu muhanda watangiye kunyuramo imodoka zijya mu Ntara y'Amajyepfo nyuma y'aho umuhanda uva mu Bugesera ukagera i Nyanza wuzuriye neza.
Ihohoterwa ry'Umuturage n'Abapolisi Ryafashwe Kuri Kamera muri Louisiana
Abashinzwe umutekano muri Leta ya Louisiana bifashishije umutwe w'umutur suspect nk'inkoni yo gukubita mu gihe bamufataga â” byose byabereye ku muhanda rusange ku manywa y'ihangu, kandi byafashwe kuri kamera.
Dore uko byagenze nk'uko bigaragara muri videwo yabonetse na TMZ ⦠abapolisi babiri barimo kugerageza guhosha uwo mugabo wari uryamye ku ruhande hasi i Harvey, LA ┠mu gace ka metro ya New Orleans ┠ahagana saa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba wo ku wa Kane.
Nk'uko ubibona ⦠umwe mu bapolisi arapfukamye agerageza kumwambika amapingu, mu gihe undi apfukamye hejuru ye barwana.
Mu kanya gato, uwo mupolisi uhagaze ahita akubita uwo mugabo inshuro eshatu zikomeye mu mutwe n'inkoni y'ukuboko ⦠hanyuma amukubitira ikirenge ku mutwe. Buri gukubita, umutwe w'uwo mugabo warashwanyaguraga ku butaka, ndetse wabonaga usubira hejuru no hasi nabi cyane, by'umwihariko ku nshuro ebyiri za nyuma.
Kugeza ubu ntituramenya icyatumye ibi bikorwa by'ihohoterwa bikorerwa uwo muntu n'abapolisi, ariko abari aho babwiye TMZ ko uwo mugabo yari afite amaraso ku maso, nubwo bitari byoroshye kumenya uburemere bw'ibikomere bye.
Ababonye ibyo byabaye babwiye TMZ ko imodoka z'abapolisi hagati ya 7 na 8 zahise zihagera, abapolisi bamwambika amapingu baramwinjiza mu modoka imwe mu modoka zabo bamujyana.
Umuvugizi w'Ibiro bya Sheriff wa Jefferson Parish, ahabereye ibyo, yabwiye TMZ ko bafunze uwo muntu bamushinja gukubitira umupolisi, guteza umutekano muke, gusinda, no kurwanya abapolisi akoresheje imbaraga cyangwa urugomo. Ntibiramenyekana niba iperereza ry'imbere mu nzego za polisi ryaba ryaratangiye.