Blog

  • Gatsibo: Gitifu w'Akagari wavugwagaho kurwanya uw'Umurenge ari mu bitaro kubera inkoni yakubiswe – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z'ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe mu kabari k'uhagarariye abikorera muri aka Kagari, hari harimo na Gitifu w'aka Kagari aho byavugwaga ko yarwanyije inzego z'umutekano hamwe na Gitifu w'Umurenge.

    Abaturage bafatanwe mu kabari n'uyu muyobozi basobanuye uko byagenze byose n'uburyo uyu muyobozi w'Akagari yahohotewe kugeza ubwo ubu arwariye mu kigo nderabuzima cya Muhura, ubuyobozi bumukuriye bukavuga ko afunze azira imyitwarire mibi.

    Nsengiyumva Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwangendo wafatanwe na Gitifu w'Akagari mu kabari yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko uyu Gitifu w'Akagari yasanzwe yasinze ari ukubeshya ngo ndetse ntiyigeze anarwanya abashinzwe umutekano, yavuze ko ahubwo yahohotewe n'aba bayobozi abaturage bose babibona.

    Yagize ati 'Ubundi Gitifu w'Akagari arya mu kabari ko kwa Nzaramba ( aho babasanze) noneho rero bo baraje badufatira mu kabari nawe bashaka kumujyana kuko bahamusanze, nanjye nari mpari, yahise abasobanurira ko asanzwe arya aho ngaho ntibabyumva.'

    Yakomeje avuga ko bahise bavuga ko bamusanganye inzoga babasaba kubyemeza kugira ngo babarekure barabahakanira.

    Ati ' Ni ukuri yari amaze ibyumweru bibiri arwaye ari ku miti, nta nzoga bamusanganye bamusanganye Fanta, baratubwiraga ngo nitwemera ko yanywaga inzoga baratubabarira turabyanga, abatanze amande bahise babarekura hasigara bake batabonye amande babajyana ku modoka, bageze hepfo rero nibwo bamukubise.'

    Nsengiyumva yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari yanze kwinjira mu modoka, umu Dasso n'abandi bashinzwe umutekano baramukubita cyane ku buryo ngo n'abandi baturage bahise bahurura, Gitifu w'Umurenge arabirukana, Gitifu w'Akagari ngo yavuzaga induru ku buryo ngo abantu bose batuye hafi aho babyumvise ndetse ngo binabatera ubwoba.

    Undi muturage utifuje gutangazwa amazina ku mpamvu avuga ko ari iz'umutekano we, yavuze ko yatunguwe no kumva amakuru y'uko Gitifu w'Akagari ariwe warwanye nyamara yarakubiswe bose babireba.

    Ati ' Twari turi kumwe mu kabari ubwo bahadusangaga, baduca amande we baba bamuretse gusa nta nzoga yari yanyweye yari amaze iminsi arwaye, uwo mugoroba rero yari yaje kurya aka- brochette kuko ni naho asanzwe arya saa sita na nijoro.'

    Yakomeje avuga ko Gitifu w'Akagari yakubiswe barebera kugeza n'aho abaturage bamwe babwiye Gitifu w'Umurenge ko ibyo ari gukorera umuyobozi mugenzi we bidakwiriye.

    Ati 'Ubu ari mu bitaro ndetse arimo serumu, nyuma yo kumukubita bahise bamujyana kwa muganga n'ubu niho akiri babanje kumujyana ku Murenge babona amerewe nabi bamujyana kwa muganga.'
    Umwe mu baganga bakora ku Kigo Nderabuzima cya Muhura utifuje gutangazwa amazina waganiriye na IGIHE, yavuze ko uyu Gitifu w'Akagari arwariye kuri ibi bitaro kandi ko arwaye inkoni yakubiswe.

    Ati 'Ari mu bitaro, ku mugoroba bamushyizemo serumu ya kabiri, muri iki gitondo bamuteye urushinge, ku mugoroba yababaraga cyane mu mugongo no mu gatuza, urebye ni ukubera inkoni yakubiswe.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven yari yabwiye IGIHE ko uyu Gitifu w'Akagari yanasaganwe n'abantu icumi mu kabari, yanga kugirwa inama biba ngombwa ko acumbikirwa kuri sitasiyo ya Muhura.

    Ntiyigeze yemera ko yarwanye na we ahubwo yavugaga ko bashatse kumugira inama akanga bitewe n'uko yari yasinze cyane.

    Abaturage bahuriza ku kuba hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo uwagize uruhare muri iki gikorwa wese ahanwe n'amategeko, bavuze ko bakurikije ibyabaye ngo basanga hari abayobozi bakwiriye kubihanirwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-gitifu-w-akagari-wavugwagaho-kurwanya-uw-umurenge-ari-mu-bitaro-kubera

  • Abakobwa 37 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021 baraye mu mwiherero, bapimwe COVID-19(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 nibwo hamenyekana abakobwa 20 bagomba kuzatoranywamo Nyampinga w’u Rwanda 2021.

    Abakobwa uko ari 37 bahataniye iri kamba, bakaba baraye mu mwiherero bitegura ijonjora ry’ibanze (Pre-Selection) riri busezerere 17 maze 20 bakaguma mu mwiherero.

    Nyuma yo kugera muri La Palisse Hotel i Nyamata ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu, aba bakobwa bakaba bahise bapimwa icyorezo cya Coronavirus aho basanze bose ari bazima, ubu bakaba bamaze mu kato amasaha arenga 10.

    Biteganyijwe ko umuhango wo gutoranya aba bakobwa uza kunyura kuri televiziyo Rwanda ndetse na YouTube Channel ya Miss Rwanda.

    Umuhango wo gutoranya Nyampina w’u Rwanda 2021 nyirizina ukaba uzaba tariki ya 20 Werurwe 2021 aho uzabera muri Kigali Arena.

    Baraye mu mwiherero kuri La Palisse

    Ababyeyi n’abakobwa baje muri Miss Rwanda babanje kubwirwa amabwiriza bazagenderaho

    Bitonze bakurikira amabwiriza

    Kayirebwa Marie Paul apimwa icyorezo cya Coronavirus

    Akaliza Amanda apimwa icyorezo cya Coronavirus

    Baje biteguye

    Berekeza mu cyumba

    Buri umwe yahawe icyumba cye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-37-bahataniye-ikamba-rya-miss-rwanda-2021-baraye-mu-mwiherero-bapimwe-covid-19-amafoto

  • Imyitwarire y'amadini n'amatorero mu bihe bya COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Nta gushidikanya ko niba waragize impamvu yatumye utajya mu iteraniro ry'icyumweru cya mbere cya Werurwe 2020, ushobora kuba umaze amezi 12 yuzuye, ni ukuvuga umwaka wose utarabasha kugera mu rusengero [benshi dufata nk'Inzu cyangwa Ingoro y'Imana].

    Ku wa 14 Werurwe 2020, nyuma y'umunsi umwe Minisiteri y'Ubuzima mu Rwanda itangaje ko habonetse umuntu wanduye COVID-19, Guverinoma yahise ifata icyemezo cyo guhagarika byinshi mu bikorwa birimo ibihuza abantu benshi.

    Iki cyemezo cyari kigamije kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo cyari gikomeje kogoga amahanga kugeza ubwo kigeze i Kigali. Insengero, amashuri, ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro n'ibindi bihuza abantu byahise bifungwa mu buryo bwihuse ubw'agateganyo.

    Abemeramana babanje gukangarana!

    Icyorezo cya COVID-19, uretse kuba cyaramaze kwinjira mu mateka y'ikiremwamuntu nka kimwe mu byahitanye ubuzima bwa benshi, ariko n'imiterere yacyo yahinduye Isi, uburyo ibintu byakorwaga hafi ya byose birahinduka.

    Ku Bemeramana byari ibintu bitamenyerewe ko bazajya babasha gusengera mu ngo zabo batagiye mu materaniro ngo bafatanyirize hamwe gushima no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko iyogezabutumwa rikwiye guhera mu muryango aho umugabo cyangwa umugore ayobora isengesho bagafatanya n'abandi bagize urugo.

    Ati 'Muri ibi bihe bya guma mu rugo, abantu bamaze igihe badashobora guterana mu kiliziya ngo basenge iyogezabutumwa rikorwe, bigakorerwa mu rugo akaba ariho basengera, ababyeyi bakigisha abana iyobokamana, bababwira Imana, babasomera ijambo ry'Imana bakabayobora mu isengesho.'

    Yakomeje agira ati 'Umukuru w'umuryango akayobora isengesho ry'icyumweru ndetse n'andi masengesho n'abandi bakagira uruhare bakaririmba. Kiliziya yaramanutse ijya mu rugo n'ubundi mu rugo niyo kiliziya y'ibanze.'

    Nyuma y'ibyumweru bibiri insengero zifunzwe by'agateganyo, Inama y'Abaminisitiri yarateranye ifata imyanzuro irimo uvuga ngo 'Insengero zizakomeza gufunga'. Ni ibintu byari bisanzwe kuko benshi bumvaga ko ari ibidashobora kumara ukwezi, abiri cyangwa umwaka.

    Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y'u Rwanda yatangiye kugira abantu inama yo gukorera ibikorwa bitandukanye mu ngo zabo cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye birimo no gusenga.

    Amaturo yavugishije benshi

    Abayobozi b'amadini n'amatorero nk'uko bari bakomeje kugirwa inama n'inzego za leta, bahinduye umuvuno batangira kwifashisha ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Dr Byiringiro Hesron aherutse kubwira IGIHE ko muri ibi bihe insengero zidafunguye bakomeje kwifashisha Radio Ijwi ry'Ibyiringiro, mu kugeza ubutumwa ku bakristo.

    Ati 'Abapasiteri bajya kuri radio bagatanga ibyigisho, natwe tukayifashisha dutanga ubutumwa bwaba ubw'ihumure ndetse n'ubwo kwibutsa abakirisitu ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19.'

    Muri Werurwe 2020, nabwo Antoine Cardinal Kambanda yari yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bari bari kwifashisha za radiyo, televiziyo na YouTube mu kwegereza abakirisitu ijambo ry'Imana.

    Ati 'Inyigisho turi kwifashisha ziranyura kuri Radiyo Maria, buri munsi haba igitambo cya Ukaristiya mu gitondo na saa 12h15 mu karuhuko, hanyuma ku cyumweru twifashishije radiyo na televiziyo by'igihugu, turi no gusaba ngo kuri iki cyumweru bazaduhe umwanya kuko inyigisho twatanze zafashije abantu.'

    Nyuma y'ibyumweru bibiri insengero zifunze ndetse bamwe batangiye kubona ko imiterere y'icyorezo cya COVID-19, itazazemerera gufungurwa mu bihe bya vuba, batangiye uburyo bushya bwo kwaka amaturo burimo ubwo kwifashisha za Mobile Money, Airtel Money n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga.
    Ibi ariko byanajyanaga n'uko inzego za leta zikomeje gushishikariza abantu kwirinda guhererekanya amafaranga, bakagirwa inama yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura ndetse n'irindi hererekanya ry'amafaranga iryo ariryo ryose.

    Hari amwe mu madini yasabye abayoboke bayo kujya bakusanya ayo maturo bagashaka umunsi bakayohereza. Urugero ni ubutumwa bwa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, busaba abakirisitu kwegeranya ubushobozi bwabo bakajya babwohereza buri cyumweru.

    Mu mpera za Werurwe 2020, Umuyobozi w'Itorero Foursquare Rwanda, Dr Bishop Fidèle Masengo, yabwiye IGIHE ko 'Dufite itangazo riba rinyura hasi ryereka abantu uburyo batangamo amaturo bifashishije Mobile Money na konti z'urusengero gusa ntabwo tubitindaho cyane kuko abantu batari kuza mu rusengero.'

    Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko 'Mu gihe gishize twashatse uburyo bw'uko niba hari ugomba gutanga kimwe mu icumu n'amaturo agomba kubikora mu ikoranabuhanga, ukaba uri mu rugo wakumva hari icyo ushaka gutanga cy'ituro ukaba wabikora ku buryo hafi y'abaturage bose bafite telefone.'

    Ingingo yo gusaba amaturo abakirisitu ntabwo yavuzweho rumwe cyane ko izo ntama zakwaga amaturo zari mu bihe bigoye abenshi barahagaritse akazi, ndetse bari guhabwa ubufasha na leta mu bijyanye no kubona ibiribwa.

    Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ntabwo byagarukiye mu bakirisitu cyangwa abadafite ubushobozi gusa ahubwo n'abayobozi mu nzego za leta bagize icyo bavuga ndetse banasaba abayobozi b'amadini n'amatorero gushyigikira abakristo aho kubasaba amaturo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Bamporiki Edouard ndetse na Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier ni bamwe mu bayobozi basabye abayobora amadini n'amatorero ko 'bagomba gutunga abayoboke bayo aho kugira ngo abayoboke bakomeze gutunga abashumba'.

    Icyo gihe Minisitiri Bamporiki abinyujije kuri Twitter, ubwo yasubizaga itangazo rya ADEPR risaba abayoboke gutanga amaturo, yagize ati 'Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.'

    'Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.'

    Amb Nduhungirehe we yavuze ko 'Muri iyi minsi twugarijwe n'icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n'amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.'

    Ku rundi ruhande ariko, abayobora amadini n'amatorero bagaragaje ko amaturo yatswe abakirisitu yagiye akoreshwa mu gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

    lgisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Uwumukiza Casimir aherutse kubwira RBA ati 'Kiliziya Gatolika nayo yafatanyije n'igihugu muri gahunda yo kugoboka abatishoboye, twafatanyije n'abandi muri gahunda abakirisitu bakunze kwita amazina 'ngo ese umuvandimwe wanjye ameze ate? No muri iyi minsi tugeze mu gisibo dukomeje gushishikariza abishoboye gufasha ab'intege nke.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, we yavuze ko mu mwaka ushize Idini ya Islam yakusanyije asaga miliyoni 192 Frw yaje guhita ashyirwa muri ibi bikorwa byo kugoboka abatishoboye.

    Ati 'Idini ya Islam, dutegekwa gusenga no gutanga amaturo, amaturo yakomeje gutangwa nk'uko bisanzwe ariko njye nashimira Abayisilamu, hari inkunga twagiye dukusanya nyinshi, tugeza muri miliyoni zirenga 192 Frw zabonetse nk'inkunga yo kugoboka abatishoboye muri ibi bihe bya COVID-19.'

    Ntabwo twatsinze

    Nyuma yo kumara hafi amezi ane insengero zifunze, ku wa 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye ifatirwamo umwanzuro ko Insengero n'Amadini byongera gukora nyuma y'igihe kitari gito bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

    N'ubwo Abemeramana bari bongeye gukomorerwa ariko amabwiriza yashyizweho kugira ngo bajye mu materaniro yari akakaye ku buryo hari benshi mu bakirisitu n'ubundi batigeze babasha kujya mu nzu y'Imana.

    Kugira ngo byumvikane neza, nyuma y'iminsi ibiri [ubwo hari tariki 17 Nyakanga], Itorero ry'Abahamya ba Yehova mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Inzu z'Ubwami bw'Abahamya ba Yehova [insengero zabo] zitazafungura.

    Icyo gihe uwavugiye iri torero, Nkurikiyinka Valens yabwiye itangazamakuru ko 'Ikintu cya mbere gikomeye kidufasha nuko twe twubaha ubuzima, kandi Bibiliya nayo ikadusaba kubaha ubuzima. Nk'urugero naguha Bibiliya itubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije aracyikinga. ariko iyo atabigenje gutyo arakomeza akagenda agahura n'akaga.'

    Muri rusange insengero zafunze bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020 zongera gufungura ku wa 15 Nyakanga 2020, bigeze ku wa 22 Ukuboza 2020 zongera gufunga zikaba zarafunguye nanone ku wa 19 Gashyantare 2021.

    Inshuro zose insengero zagiye zifungura hashyirwaho amabwiriza yihariye yo kubahiriza arimo kwakira 30% by'abo zisanzwe zakira, kuba abana bato n'abantu bakuze cyane batemererwa kujya mu nsengero ndetse n'andi mabwiriza.

    N'ubwo biba bimeze gutyo ariko, hari amabwiriza yihariye ashyirwaho ku buryo urusengero rwemererwa gufungura rugomba kuba ruyubahirije. Ibintu bituma insengero zemererwa gukora ziba ari mbarwa.

    Nk'urugero, mu idini ya Islam ubwo insengero zafungurwaga muri Gashyantare uyu mwaka, mu Misigiti irenga 600, iyemerewe gufungura ntabwo igeze kuri 200.

    Ibi biri mu bituma abakurikiranira hafi ibijyanye n'imyemerere bagaragaza ko izi ziri mu mpamvu zishobora gutuma bamwe bava mu kwemera ku buryo n'ubwo insengero zazemererwa gukora nk'uko byahoze aba bantu bakwigumira mu buzima bari babayeho muri COVID-19.

    Ku rundi ruhande hari Abayobozi b'amadini bavuga ko abayoboke babo batazavaho ahubwo ari igihe cyiza babonye cyo kwizera Imana.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, bishoboka ko hari abateshutse bakava ku gakizi bitewe no kuba batagihura ariko hakaba hari n'abandi bagize ububyutse bwo kugarukira Imana bitewe n'ibihe bikomeye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyitwarire-y-amadini-n-amatorero-mu-bihe-bya-covid-19

  • Miss Rwanda 2021: Abakobwa 37 bapimwe covid_19 (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

      Mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane abakobwa 20 bazakomeza mu mwiherero uzarangira hamenyekanye umukobwa wegukana ikamba rya Miss Rwanda 2021, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, uko ari abakobwa 37 baraye muri La Palisse Hotel Nyamata yo muri Bugesera, ni nyuma y'uko bapimwe icyorezo cya Covid-19.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Werurwe 2021, haratangazwa abakobwa 20 bakomeza muri iri rushanwa.

    Amakuru agera kuri Impanuro Miss Rwanda ivuga ko yitaye cyane ku buzima bw'abahatanye, ari nayo mpamvu bapimwe Covid-19 kugira ngo hamenyekana uko bameze.

    'Pre-Selection' izaba hifashishijwe ikoranabuganga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.


    Uretse abakobwa bapimwe Covid-19, ikipe iri gutegura iri rushanwa nayo yapimwe Covid-19, ndetse buri wese yashyizwe mu kato mu cyumba cye mu gihe bategereje kureba uko ibizamini bihagaze.

    Saa kumi n'ebyiri z'umugoroba w'uyu wa Gatandatu nibwo hatangazwa abakobwa 20 batangira umwiherero uzarangira hamenyekanye umukobwa wegukanye ikamba.

    Abakobwa bagiye kwinjira mu mwiherero mu gihe bamaze iminsi mu matora yo kuri Internet no kuri Sms, aho Kabagema Laila ari we uri imbere mu majwi.


    Umukobwa wese yitwaje ibikoresho bitandukanye bizamufasha mu gihe azamara muri La Palisse Hotel Nyamata yo muri Bugesera.

    All 37 girls vying for #MissRwanda2021 crown have spent their night at @palisseNyamata, ahead of the Pre-selection exercise this Saturday. The pre-selection phase will be held in a bubble due to COVID-19 pandemic. The health & safety of the contestants remains our top priority. pic.twitter.com/cQlycqHOgr

    — Miss Rwanda (@MissRwandaDotRW) March 5, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/06/miss-rwanda-2021-abakobwa-37-bapimwe-covid_19-amafoto/

  • Imyitwarire y’amadini n’amatorero mu bihe bya COVID-19 –

    Nta gushidikanya ko niba waragize impamvu yatumye utajya mu iteraniro ry’icyumweru cya mbere cya Werurwe 2020, ushobora kuba umaze amezi 12 yuzuye, ni ukuvuga umwaka wose utarabasha kugera mu rusengero [benshi dufata nk’Inzu cyangwa Ingoro y’Imana].

    Ku wa 14 Werurwe 2020, nyuma y’umunsi umwe Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda itangaje ko habonetse umuntu wanduye COVID-19, Guverinoma yahise ifata icyemezo cyo guhagarika byinshi mu bikorwa birimo ibihuza abantu benshi.

    Iki cyemezo cyari kigamije kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo cyari gikomeje kogoga amahanga kugeza ubwo kigeze i Kigali. Insengero, amashuri, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro n’ibindi bihuza abantu byahise bifungwa mu buryo bwihuse ubw’agateganyo.

    Abemeramana babanje gukangarana!

    Icyorezo cya COVID-19, uretse kuba cyaramaze kwinjira mu mateka y’ikiremwamuntu nka kimwe mu byahitanye ubuzima bwa benshi, ariko n’imiterere yacyo yahinduye Isi, uburyo ibintu byakorwaga hafi ya byose birahinduka.

    Ku Bemeramana byari ibintu bitamenyerewe ko bazajya babasha gusengera mu ngo zabo batagiye mu materaniro ngo bafatanyirize hamwe gushima no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Arikiyepisikopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, yavuze ko iki cyorezo cyagaragaje ko iyogezabutumwa rikwiye guhera mu muryango aho umugabo cyangwa umugore ayobora isengesho bagafatanya n’abandi bagize urugo.

    Ati “Muri ibi bihe bya guma mu rugo, abantu bamaze igihe badashobora guterana mu kiliziya ngo basenge iyogezabutumwa rikorwe, bigakorerwa mu rugo akaba ariho basengera, ababyeyi bakigisha abana iyobokamana, bababwira Imana, babasomera ijambo ry’Imana bakabayobora mu isengesho.”

    Yakomeje agira ati “Umukuru w’umuryango akayobora isengesho ry’icyumweru ndetse n’andi masengesho n’abandi bakagira uruhare bakaririmba. Kiliziya yaramanutse ijya mu rugo n’ubundi mu rugo niyo kiliziya y’ibanze.”

    Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunzwe by’agateganyo, Inama y’Abaminisitiri yarateranye ifata imyanzuro irimo uvuga ngo ‘Insengero zizakomeza gufunga’. Ni ibintu byari bisanzwe kuko benshi bumvaga ko ari ibidashobora kumara ukwezi, abiri cyangwa umwaka.

    Ku rundi ruhande ariko, Guverinoma y’u Rwanda yatangiye kugira abantu inama yo gukorera ibikorwa bitandukanye mu ngo zabo cyangwa kwifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye birimo no gusenga.

    Amaturo yavugishije benshi

    Abayobozi b’amadini n’amatorero nk’uko bari bakomeje kugirwa inama n’inzego za leta, bahinduye umuvuno batangira kwifashisha ibitangazamakuru, imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Facebook.

    Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Pasiteri Dr Byiringiro Hesron aherutse kubwira IGIHE ko muri ibi bihe insengero zidafunguye bakomeje kwifashisha Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, mu kugeza ubutumwa ku bakristo.

    Ati “Abapasiteri bajya kuri radio bagatanga ibyigisho, natwe tukayifashisha dutanga ubutumwa bwaba ubw’ihumure ndetse n’ubwo kwibutsa abakirisitu ko bagomba kwirinda icyorezo cya COVID-19.”

    Muri Werurwe 2020, nabwo Antoine Cardinal Kambanda yari yavuze ko mu bihe bya COVID-19, bari bari kwifashisha za radiyo, televiziyo na YouTube mu kwegereza abakirisitu ijambo ry’Imana.

    Ati “Inyigisho turi kwifashisha ziranyura kuri Radiyo Maria, buri munsi haba igitambo cya Ukaristiya mu gitondo na saa 12h15 mu karuhuko, hanyuma ku cyumweru twifashishije radiyo na televiziyo by’igihugu, turi no gusaba ngo kuri iki cyumweru bazaduhe umwanya kuko inyigisho twatanze zafashije abantu.”

    Nyuma y’ibyumweru bibiri insengero zifunze ndetse bamwe batangiye kubona ko imiterere y’icyorezo cya COVID-19, itazazemerera gufungurwa mu bihe bya vuba, batangiye uburyo bushya bwo kwaka amaturo burimo ubwo kwifashisha za Mobile Money, Airtel Money n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga.

    Ibi ariko byanajyanaga n’uko inzego za leta zikomeje gushishikariza abantu kwirinda guhererekanya amafaranga, bakagirwa inama yo kwifashisha ikoranabuhanga mu kwishyura ndetse n’irindi hererekanya ry’amafaranga iryo ariryo ryose.

    Hari amwe mu madini yasabye abayoboke bayo kujya bakusanya ayo maturo bagashaka umunsi bakayohereza. Urugero ni ubutumwa bwa Paruwasi Gatolika ya Rwamagana, busaba abakirisitu kwegeranya ubushobozi bwabo bakajya babwohereza buri cyumweru.

    Mu mpera za Werurwe 2020, Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr Bishop Fidèle Masengo, yabwiye IGIHE ko “Dufite itangazo riba rinyura hasi ryereka abantu uburyo batangamo amaturo bifashishije Mobile Money na konti z’urusengero gusa ntabwo tubitindaho cyane kuko abantu batari kuza mu rusengero.”

    Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko “Mu gihe gishize twashatse uburyo bw’uko niba hari ugomba gutanga kimwe mu icumu n’amaturo agomba kubikora mu ikoranabuhanga, ukaba uri mu rugo wakumva hari icyo ushaka gutanga cy’ituro ukaba wabikora ku buryo hafi y’abaturage bose bafite telefone.”

    Ingingo yo gusaba amaturo abakirisitu ntabwo yavuzweho rumwe cyane ko izo ntama zakwaga amaturo zari mu bihe bigoye abenshi barahagaritse akazi, ndetse bari guhabwa ubufasha na leta mu bijyanye no kubona ibiribwa.

    Ibitekerezo byatanzwe kuri iyi ngingo ntabwo byagarukiye mu bakirisitu cyangwa abadafite ubushobozi gusa ahubwo n’abayobozi mu nzego za leta bagize icyo bavuga ndetse banasaba abayobozi b’amadini n’amatorero gushyigikira abakristo aho kubasaba amaturo.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Nduhungirehe Olivier ni bamwe mu bayobozi basabye abayobora amadini n’amatorero ko ‘bagomba gutunga abayoboke bayo aho kugira ngo abayoboke bakomeze gutunga abashumba’.

    Icyo gihe Minisitiri Bamporiki abinyujije kuri Twitter, ubwo yasubizaga itangazo rya ADEPR risaba abayoboke gutanga amaturo, yagize ati “Mushumba wacu ADEPR, muri iyi minsi idasanzwe twari dukwiye gutekereza uko abashumba batunga intama, kurusha ko intama zatunga abashumba, kuko nizo zifite intege nkeya.”

    “Mubyiteho aho mubona bishoboka, mufashe abakene bo mu itorero ryacu. Tumaze imyaka dutura mukore mu kigega.”

    Amb Nduhungirehe we yavuze ko “Muri iyi minsi twugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, ntabwo amadini n’amatorero yari akwiriye gushaka kubyungukiramo, asaba abayoboke bayo amaturo cyangwa icya cumi. Ahubwo ayo madini yari akwiriye gushaka uburyo yafasha abayoboke bayo batakibona ikibatunga kubera COVID-19.”

    Ku rundi ruhande ariko, abayobora amadini n’amatorero bagaragaje ko amaturo yatswe abakirisitu yagiye akoreshwa mu gufasha abatishoboye mu buryo butandukanye.

    lgisonga cya Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Uwumukiza Casimir aherutse kubwira RBA ati “Kiliziya Gatolika nayo yafatanyije n’igihugu muri gahunda yo kugoboka abatishoboye, twafatanyije n’abandi muri gahunda abakirisitu bakunze kwita amazina ‘ngo ese umuvandimwe wanjye ameze ate? No muri iyi minsi tugeze mu gisibo dukomeje gushishikariza abishoboye gufasha ab’intege nke.”

    Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, we yavuze ko mu mwaka ushize Idini ya Islam yakusanyije asaga miliyoni 192 Frw yaje guhita ashyirwa muri ibi bikorwa byo kugoboka abatishoboye.

    Ati “Idini ya Islam, dutegekwa gusenga no gutanga amaturo, amaturo yakomeje gutangwa nk’uko bisanzwe ariko njye nashimira Abayisilamu, hari inkunga twagiye dukusanya nyinshi, tugeza muri miliyoni zirenga 192 Frw zabonetse nk’inkunga yo kugoboka abatishoboye muri ibi bihe bya COVID-19.”

    Ntabwo twatsinze

    Nyuma yo kumara hafi amezi ane insengero zifunze, ku wa 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ifatirwamo umwanzuro ko Insengero n’Amadini byongera gukora nyuma y’igihe kitari gito bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

    N’ubwo Abemeramana bari bongeye gukomorerwa ariko amabwiriza yashyizweho kugira ngo bajye mu materaniro yari akakaye ku buryo hari benshi mu bakirisitu n’ubundi batigeze babasha kujya mu nzu y’Imana.

    Kugira ngo byumvikane neza, nyuma y’iminsi ibiri [ubwo hari tariki 17 Nyakanga], Itorero ry’Abahamya ba Yehova mu Rwanda ryasohoye itangazo rivuga ko Inzu z’Ubwami bw’Abahamya ba Yehova [insengero zabo] zitazafungura.

    Icyo gihe uwavugiye iri torero, Nkurikiyinka Valens yabwiye itangazamakuru ko “Ikintu cya mbere gikomeye kidufasha nuko twe twubaha ubuzima, kandi Bibiliya nayo ikadusaba kubaha ubuzima. Nk’urugero naguha Bibiliya itubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije aracyikinga. ariko iyo atabigenje gutyo arakomeza akagenda agahura n’akaga.”

    Muri rusange insengero zafunze bwa mbere ku wa 14 Werurwe 2020 zongera gufungura ku wa 15 Nyakanga 2020, bigeze ku wa 22 Ukuboza 2020 zongera gufunga zikaba zarafunguye nanone ku wa 19 Gashyantare 2021.

    Inshuro zose insengero zagiye zifungura hashyirwaho amabwiriza yihariye yo kubahiriza arimo kwakira 30% by’abo zisanzwe zakira, kuba abana bato n’abantu bakuze cyane batemererwa kujya mu nsengero ndetse n’andi mabwiriza.

    N’ubwo biba bimeze gutyo ariko, hari amabwiriza yihariye ashyirwaho ku buryo urusengero rwemererwa gufungura rugomba kuba ruyubahirije. Ibintu bituma insengero zemererwa gukora ziba ari mbarwa.

    Nk’urugero, mu idini ya Islam ubwo insengero zafungurwaga muri Gashyantare uyu mwaka, mu Misigiti irenga 600, iyemerewe gufungura ntabwo igeze kuri 200.

    Ibi biri mu bituma abakurikiranira hafi ibijyanye n’imyemerere bagaragaza ko izi ziri mu mpamvu zishobora gutuma bamwe bava mu kwemera ku buryo n’ubwo insengero zazemererwa gukora nk’uko byahoze aba bantu bakwigumira mu buzima bari babayeho muri COVID-19.

    Ku rundi ruhande hari Abayobozi b’amadini bavuga ko abayoboke babo batazavaho ahubwo ari igihe cyiza babonye cyo kwizera Imana.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, bishoboka ko hari abateshutse bakava ku gakizi bitewe no kuba batagihura ariko hakaba hari n’abandi bagize ububyutse bwo kugarukira Imana bitewe n’ibihe bikomeye.


  • COVID-19 : Ku munsi wa mbere hakingiwe abantu ibihumbi 75 #rwanda #RwOT

    Ishusho y’umubare w’abakingiwe yatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza imibare y’abagiye bakingirwa mu Turere twose tugize Intara ndetse n’abakingiwe mu Mujyi wa Kigali.

    Akarere ka Kirehe ni ko kakingiwemo abaturage benshi kuko kakingiwemo abantu 4 368, kagakurikirwa n’Akarere ka Rwamagana kakingiwemo abantu 3 654, naho Burera yo ika yakingiwemo 3 427, Huye ikaba yakingiwemo abantu 3 384, Akarere ka Gakenke kakingiwemo 3 161, naho Ruhango ikaba yakingiwemo 3 025.

    Utundi Turere twinshi twakingiwemo abantu bagera mu 2 000 uretse Nyamasheke yakingiwemo abantu 1 435 akaba ari na ko Karere kakingiwemo umubare muto kuri uriya munsi wa mbere w’ikingira mu gihe mu Mujyi wa Kigali hose hakingiwe abantu 2 051.

    Mu Ntara y’Amajyaruguru yose, hakingiwe abantu 15 007, mu Majyepfo bakaba ari 21 812, naho mu Ntara y’Iburasirazuba hakingiwe abantu 20 072 naho mu Ntara y’Iburengerazuba ho hakaba hakingiwe abantu 16 114.

    Kugeza ubu iyi serivisi yo gukingira yatangiwe mu bitaro 45 n’ibigo nderabuzima bigera muri 500.

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yongeye kumara impungenge ku bakizifite ku buziranenge bw’inkingo ziri gutangwa mu Rwanda, avuga ko zujuje ubuziranenge kandi ko nta ngaruka zigira ku mubiri w’umuntu.

    Yagarutse ku masezerano abanza gusinywa n’abagiye guterwa izi nkingo, avuga ko ariya masezerano ariho ibijyanye n’amabwiriza ya ruriya rukingo kandi ko bimenyerewe muri serivisi z’ubuvuzi ko ugiye guhabwa serivisi runaka agomba kubanza kubyemera.

    Yavuze ko ibi bisanzwe bikorwa mu bihugu bindi birimo ibyateye imbere bityo ko no mu Rwanda, abantu bakwiye kubimenyera.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/COVID-19-Ku-munsi-wa-mbere-hakingiwe-abantu-ibihumbi-75

  • Wa mukobwa ukomeje kwanikira abandi muri Miss Rwanda burya yiga i Bwotamasimbi|Yahishuye uko yinjiye muri iri rushanwa. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa ukomeje kurusha abandi bakobwa bose bose ,Kabagema Laila kugeza ubu ufite amajwi arenga ibihumbi 200, ni we uri imbere arusha uwa kabiri hafi ibihumbi 30.

    Uyu mukobwa aganira na IGIHE Tv , yahishuye ko asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza y'Ubuvuzi y'i Warsaw muri Pologne.

    Kabagema yagize ati 'Njye ndi kwiga mu mwaka wa mbere muri kaminuza, muri Pologne'.

    Yakomeje avuga ko ubwo yakurikiranaga amasomo ye ari mu Rwanda, yaje kubona itangazo rihamagarira abakobwa kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda yahoraga arota kwitabira kuva mu bwana.

    Abajijwe uko azitwara naramuka yegukanye ikamba rya Miss Rwanda ritemerera uwatsinze kujya gutura cyangwa gukorera hanze y'igihugu mu gihe cy'umwaka, yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo kwitwara mu gihe yaba yegukanye ikamba ntiyice amasezerano y'uwegukanye ikamba.

    Ati 'Bibaye nkegukana ikamba rya Miss Rwanda, nshobora gufata icyemezo nkiga muri kaminuza z'imbere mu gihugu kuko ibyo niga hariya n'inaha birahari, nshobora kandi kuba nsubitse amasomo nkabanza nkubahiriza amasezerano, mbega uburyo bwo ni bwinshi.'

    Ku ibanga yakoresheje ngo abe ayoboye abandi mu majwi, Kabagema yavuze ko nta banga ridasanzwe uretse kuba afatanya n'inshuti ze n'umuryango we biyongeraho buri wese umushyigikiye.

    Uyu mukobwa yavuze ko aramutse yegukanye ikamba rya Miss Rwanda, azaharanira kugabanya impfu z'abana bitaba Imana bavuka, binyuze mu bukangurambaga bwo gukangurira ababyeyi kwirinda impamvu z'izi mpfu.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/wa-mukobwa-ukomeje-kwanikira-abandi-muri-miss-rwanda-burya-yiga-i-bwotamasimbiyahishuye-uko-yinjiye-muri-iri-rushanwa/

  • Abahatanira kuvamo Miss Supranational Rwanda… – #rwanda #RwOT

    Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Werurwe 2021, kuri Plateau mu Mujyi wa Kigali.

    Uko ari umunani bari kumwe n'ikipe izabaherekeza ndetse na Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 bazajya muri Pariki y'Igihugu Akagera, kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Gashyantare 2021, mu rugendo bazatangira saa mbili za mugitondo.

    Aba bakobwa bazava muri Akagera bitegura umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzaba tariki 13 Werurwe 2021. Aba bakobwa kandi bafotowe amafoto bambaye amakanzu yo gusohokana.

    Abakobwa umunani bazavamo Miss Supranational Rwanda 2020 batangajwe ni Urusaro Ange Prince, Munezero Grace, Umuratwa Anitha, Umugwaneza Carine, Ineza Charlene, Uwase Denyse, Mushimiyimana Sandra na Uwingabe Claire.

    Abakobwa umunani bavuye muri 11 bari bahatanye muri iri rushanwa. Abatsinzwe ni batatu barimo Uguyeneza Alia, Shimwa Audrey na Umunyana Divine.

    Nsengiyumva Alphonse umuyobozi wa SupraFamily Rwanda Ltd itegura Miss Supranational Rwanda aherutse INYARWANDA ko aba bakobwa 8 batoranyijwe hagendewe ku mukobwa wahize abandi mu majwi yo kuri internet n'umukobwa wahize abandi mu cyiciro cya 'Influencer Chalenger'.

    Abandi batoranyijwe ku manota 50% ibyo bakoze byose biteranyijwe n'amanota 50% yavuye mu ibazwa (interview) bakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gashyantare 2021 bakoreye ku rubuga rwa Zoom.

    Akanama Nkemurampaka kemeje abakobwa bazavamo Miss Suprational Rwanda 2021 kari kagizwe na Nsengiyumva Alphonse, Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda 2019 n'umunyamakuru Mukahirwa Diane wari mu ikipe yafashije abakobwa bitabiriye Miss Supranational Rwanda 2019.

    Umukobwa uzambikwa ikamba azamenyekana tariki 13 Werurwe 2021, mu muhango uzabera Century Park Nyarutarama.


    Bamwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 biyandika


    Kuri uyu wa Gatandatu, abakobwa 8 bahataniye ikamba baratemberera muri Pariki y’Akagera

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103587/abahatanira-kuvamo-miss-supranational-rwanda-bapimwe-covid-19-mbere-yo-gusura-pariki-yakag-103587.html

  • U Rwanda rwegukanye umudali wa zahabu muri sh… – #rwanda #RwOT

    Bwa mbere muri shampiyona Nyafurika y'uyu mwaka, u Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu mu ngimbi, runegukana uwa Bronze bituma rugwiza imidali 11 rumaze gukusanya m,uri iyi shampiyona.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Werurwe 2021, hakinwe isiganwa ryo mu muhanda ku batarengeje imyaka 18 muri shampiyona nyafurika yo gusiganwa ku magare, aho u Rwanda rwari ruhagarariwe.

    Abasiganwa bahagurutse Saa Sita zuzuye, aho bakoze Kilometero 84, bakaba bagombaga kuzikora bazengurutse inshuro esheshatu ahari hateganyijwe haberaga isiganwa.

    Umunyarwanda Tuyizere Etienne niwe wasoje ayoboye abandi, ahita yegukana umudali wa zahabu, mu gihe Niyonkuru Samuel yasoje ku mwanya wa gatatu, yegukana umudali wa Bronze.

    U Rwanda rumaze kwegukana imidali 11 muri shampiyona yuyu mwaka iri kubera mu Misiri, ikaba igeze ku munsi wa gatanu.

    Tuyizere yegukanye umudali wa zahabu muri shampiyona nyafurika

    Niyonkuru yegukanye umudali wa Bronze

    Ikipe y’igihugu mu cyiciro cy’ingimbi yitwaye neza muri shampiyona nyafurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103583/u-rwanda-rwegukanye-umudali-wa-zahabu-muri-shampiyona-nyafurika-103583.html

  • Akari ku mutima wa 5K Etienne wasoje amasomo… – #rwanda #RwOT

    5K Etienne yasoje amasomo ye muri Kaminuza yigenga ya Kigali, ULK, kuri uyu wa kane tariki 04 Werurwe 2021. Yasohoye amafoto agaragaza ibyishimo yatewe no gusoza amasomo, agaragaza n'andi y'igitabo yanditse asoza amasomo ye.

    Uyu musore wize Computer Electronic mu mashuri yisumbuye yasoje amasomo ye muri 'Electrical and Technology' muri 'Department' ya 'Electrical and Electronic Enginneering'.

    Yabwiye INYARWANDA ko afite ishimwe ku Mana nyuma yo gusoza amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko rwari urugendo rutoroshye kuko yabifatanyije no gukomeza akazi ke ka buri munsi ko gutera urwenya, kwamamaza n'ibindi akorana na mugenzi we Japhet.

    Ati 'Mu bijyanye n'amasomo ntabwo byari ibintu binkomereye kuko mu mashuri yisumbuye nize ibijyanye na Computer Electronic mba ari ibyo nkomeza by'amatekinike. Icyo navuga kitari cyoroshye ni ukubita na Comedy cyangwa se akandi kazi nkora. Ariko mu bijyanye n'imyigire byo ntakibazo.'

    Akomeza ati 'Ikintu cya mbere ni ukwishimira ibyo maze kugeraho, haba mu bijyanye n'impano nkora haba mu bijyanye n'amasomo. Kandi nkaba numva ko n'ubundi nzakomeza kurushaho kugera ku rwego rwo hejuru haba mu myigire, haba no mu byo nkora.'

    Uyu musore yavuze ko yize ahora ari mushya mu bandi banyeshuri, kuko hari igihe yajyaga kwiga avuye mu kazi kenshi gatambuka mu bitangazamakuru, abanyeshuri n'abayobozi bakamwibazaho byinshi abandi bagasha kureba niba ari we koko.

    Yavuze ko yashyize umutima kuri buri kimwe yishakira inzira nk'intore. Etienne yavuze ko ari gutekereza uko yatangira no kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    5K Etienne na Japhet bahuriye muri 'Bigomba Guhinduka' baherutse gusohora Album yabo ya mbere y'urwenya bise 'Valentine Comedy album' igizwe n'amashusho y'urwenya icumi. Iyi Album yasohotse tariki 14 Gashyantare 2021, igizwe n'amashusho icumi afite iminota hagati y'itatu n'umunani.

     'Bigomba Guhinduka' ni ubwoko bw'urwenya rwazanywe n'abasore babiri bo muri Daymakers ari bo Japhet na 5K Etienne, aho bagaragaza ibintu bikwiye gukosoka ariko mu buryo busekeje. Urwenya rw'aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n'abantu benshi cyane.

    5K Etienne yasoje amasomo ye ya Kaminuza, avuga ko agiye gutekereza uko yakomeza ‘Masters’

    5K Etienne yavuze ko bitari byoroshye mu gihe cy’imyaka itatu yari amaze yiga muri ULK

    Inshuti, abavandimwe n’abandi bashimye 5K Etienne ku bw’intambwe nziza yateye mu buzima bwe

    Japhet na 5K Etienne bahuriye muri ‘Bigomba Guhinduka’

    KANDA HANO UREBE AMWE MU MASHUSHO YA ALBUM Y’URWENYA YA JAPHET NA ETIENNE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103565/akari-ku-mutima-wa-5k-etienne-wasoje-amasomo-ye-ya-kaminuza-103565.html