Blog

  • Kamonyi: Abayobozi bane bakurikiranyweho guhishira umwarimu ukekwaho gusambanya abanyeshuri babiri – #rwanda #RwOT

    Uyu mwarimu w'imyaka 39 yatawe muri yombi ku wa 26 Gashyantare 2021, aho akekwaho gusambanya abanyeshuri babiri barimo uw'imyaka 17 n'uwa 15.

    Iperereza ry'ibanze ryakozwe na RIB, ryagaragaje ko abayobozi bane muri iri shuri bagomba gukurikiranwa ku cyaha cyo guhishira uyu mwarimu.

    Abakurikiranywe ni Umuyobozi Mukuru w'iri shuri, Umuyobozi waryo, ushinzwe imyitwarire ndetse n'ukuriye komite y'ababyeyi barerera muri GS Ruyumba. Bari gukorwaho iperereza bari hanze mu gihe umwarimu we afungiye kuri station ya RIB ya Mugina.

    Bose bakurikiranyweho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy'ubugome cyangwa gikomeye, gishingiye ku kuba abana b'abakobwa barasambanyijwe n'umwarimu bo bagahitamo kubihishira.

    Ni icyaha kigengwa n'ingingo ya 243 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, iteganya ko kibahamye bahanishwa igifungo cy'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka n'ihazabu y'ibihumbi 100 Frw ariko itarenze ibihumbi 300 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bakwiye kumenya ko iki cyaha cyo gusambanya abana gikomeye ku buryo ntawe ugomba kunga uwagikoze n'uwagikorewe ahubwo buri wese agomba kukimenyekanisha mu nzego zibishinzwe.

    Ati 'Ni icyaha kitagomba guhishirwa haba mu buyobozi bw'ibigo runaka cyangwa ubw'inzego z'ibanze. Umuyobozi agomba kumenyekanisha igihe cyose akibonye, agomba kubimenyesha RIB. Ntawe ufite uburenganzira bwo kugiceceka ngo kirangirire aho bitamenyeshejwe ubutabera.'

    RIB yihanangirije abantu bose bafite umuco wo guhishira abasambanya abana, bitwaje inyungu zabo bwite cyangwa izindi izo arizo zose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abayobozi-bane-bakurikiranyweho-guhishira-umwarimu-ukekwaho-gusambanya

  • Miss Yasipi Camisir na Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y’ibikoresho ku banyeshuri(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, Miss Yasipi Casimir Uwihirwe n’Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2020, Miss Umwiza Phiona batanze inkunga y’ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri 200 bo muri Groupe Scolaire Kagugu.

    Iki gikorwa cyabeye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, bakaba baratanze amakaye 800, amakaramu 600 n’udupfukamunwa 300.

    Yasipi Casimir avuga ko ari igikorwa bakoze ku bufatnye n’umunyarwanda uba hanze wifuje gufasha muri ibi bihe bigoye.

    Ati'Hari umunyarwanda uba hanze twavuganye kuko no muri ya Guma mu Rugo ya mbere hari abo twagiye dufasha, yarakubwiraga ngo genda urebe imiryango umuntu ashobora kugaburira muri bino bihe bya Guma mu Rugo. Igihe amashuri yari agiye kongera gutangira mbere ya cya gihe bayahagarika nibwo twarebye icyo dushobora gukora, duhamagara ubuyobozi bw’ishuri tubabwira ko dukeneye umubare w’abana 200.'

    Yakomeje avuga ko aba bana babahaye ibikoresho by’ishuri birimo amakaye n’amakaramu ndetse n’udupfukamunwa.

    Ati'igikorwa nyamukuru kwari ukugira ngo dusure abanyeshuri, abadafite ubushobnozi bwo kubona ibyo bikoresho by’ishuri tubashe kuba twabafasha, aho muri Groupe Scolaire Kagugu twafashije abanyeshuri 200.'

    Muri uru rwunge rw’amashuri rwa Kagugu(Groupe Scolaire Kagugu) buri munyeshuri yahawe amakayi 4 n’amakaramu 3 ndetse n’agapfukamunwa, ni mu gihe hari n’abandi banyeshuri 100 babonye udupfukamunwa gusa.

    Umwiza Phiona akaba yasabye abantu gufasha icyo baba bafite cyose kuko n’ubwo baba bakita gito ariko hari uwo cyagirira akamaro.

    Ati'niyo cyaba ari ikintu gito cyashyigikira umuntu mu rugendo rwe mu cyo ashaka kugeraho, ni intambwe uba umufashije gutera kugira ngo agere ku cyo ashaka, ni byiza ko byaba ari bike cyangwa ari byinshi tugire uwo mutima wo gufasha.'

    Miss Uwihirwe Yasipi Casirmir avuga ko impamvu yahisemo gukorana na Miss Umwiza Phiona ari uko bagiye bakorana muri byinshi kandi bikagenda neza, akaba ari n’umwe mu bamuhaye ibitekerezo muri iki gikorwa bakoze.

    Miss Yasipi Casimir(ibumoso) na Miss Umwiza Phiona(iburyo) batanze ibikoresho ku banyeshuri bo muri GS Kagugu

    Bategura ibikoresho mbere yo kubitanga

    Ibikoresho byahawe abanyeshuri bo mur GS Kagugu

    Abanyeshuri bitegura guhabwa ibikoresho

    Abanyeshuri bahawe ibikoresho bitandukanye

    Bamwe mu bana bahawe ibikoresho

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-yasipi-camisir-na-miss-umwiza-phiona-batanze-inkunga-y-ibikoresho-ku-banyeshuri-amafoto

  • Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye – Mu magambo asize umunyu, umuhanzi Yverry yifurijwe isabukuru y’amavuko n’umukunzi we #rwanda #RwOT

    Uwase Vanessa akaba umukunzi w’umuhanzi Rugamba Yverry, mu magambo yuje imitoma yamwifurije isabukuru nziza amusabira guhirwa mu buzima kandi byose bakazabisangira.

    Umuhanzi Rugamba Yverry yavutse tariki ya 5 Werurwe 1994, ni itariki y’amavuko asangiye na mushiki we Immaculée n’ubwo batavutse mu mwaka umwe. Ku munsi w’ejo Yverry akaba yarizihizaga isabukuru y’imyaka 27.

    Uyu muhanzi umaze kubaka izina bitewe n’indirimbo ze z’urukundo zinyura benshi, umukunzi we Vanessa yamufashije gukomeza kuryoherwa n’isabukuru nziza.

    N’ubwo isabukuru ye yabaye ku munsi w’ejo hashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu umukunzi we yafashe umwanya amubwira amagambo meza yuje imitoma aryoheye amatwi kuruta indirimbo z’uyu muhanzi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati'nkwifurije ibyishimo, ubuzima, umunezero n’iterambere mu buzima, nyuma ya byose ibyo ufite uzabisangira nanjye. Ntuzabikora? Isabukuru nziza mboni y’amaso yanjye akaba umuntu nkunda mbikuye ku ndiba y’umutima wanjye.'

    Muri Kanama 2019 nibwo Yverry na Uwase Vanessa bahishuye ko bari mu rukundo, ibi babigaragarije ku mbuga nkoranyambaga aho bateranye imitoma, byari bisembuwe n’ifoto Yverry yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ahamya ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa, amakuru avuga ko urukundo rwabo rwatngaiye mu ntangiriro za 2019.

    Rugamba Yverry ni umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo z’urukundo nka ‘Nk’uko njya mbirota’, ‘Amabanga’, ‘Naremewe’, ‘Umutima’ n’izindi.

    Yverry na Vanessa baryohewe n’urukundo

    Vanessa yifurije umukunzi we ibyiza gusa mu buzima

    Urukundo rwa Yverry na Venessa rumaze igihe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-mboni-y-amaso-yanjye-mu-magambo-asize-umunyu-umuhanzi-yverry-yifurijwe-isabukuru-y-amavuko-n-umukunzi-we

  • Kamonyi/Covid-19: Ishusho y'umunsi wa mbere w'urukingo ku bayobozi n'abandi bahereweho #rwanda #RwOT

    Kuva ku i saa moya z'igitondo cyo kuri uyu wa 05 Werurwe 2021, mu bigo nderabuzima bibarizwa mu karere ka Kamonyi ndetse n'Ibitaro bya Remera-Rukoma hatanzwe urukingo rwa Coronavirus. Abagize Nyobozi y'Akarere bari mubabimburiye abandi banatinyura abaturage kwikingiza. Nyuma yo gufata urukingo buri umwe mu bayobozi yahise ajya gukurikirana uko igikorwa kiri kugenda hirya no hino.(amafoto)

    Mu ikurikirana ry'itangizwa ry'iki gikorwa cy'ikingira ku nshuro ya mbere, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yanyuze ku kigo nderabuzima cya Gihara kiri mu murenge wa Runda, areba itangizwa ry'ikingira, akomereza mu bindi bice by'uturere tw'iyi Ntara.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, aha yari mu Kabuga ka Ngamba aganira n'abaje kwikingiza. Abasaba kutirara ngo badohoke ku ngamba zo kwirinda zisanzwe.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi n'abo bafatanije kuyobora, bafatiye urukingo mu kigo nderabuzima cya Kamonyi. Mu butumwa yatanze, Meya Tuyizere yasabye abaturage kutagira ubwoba bw'urukingo kuko atari ubwa mbere bakingirwa nubwo uru ari ku nshuro ya mbere bagiye kuruhabwa. Yabasabye kwirinda ibihuha bya bamwe bagenda babeshya ibyo bishakiye bayobya amakuru. Aho yanyuze hose kandi yibukije ko gufata uru rukingo bidasimbura ingambazisanzwe zo kwirinda Covid-19.

    Aha ni ku kigo nderabuzima cya Kamonyi, uwakingirwaga yabanzaga kunyura aha akuzuza ibisabwa.

    Meya Tuyizere, avuga ko igikorwa cy'itangwa ry'uru rukingo kibaye ku nshuro ya mbere, abaturage bikaba bigaragara ko hirya no hino mu bigo nderabuzima aho bafatira urukingo bakitabiriye neza. Avuga ko iki gikorwa cyo gutanga Doze ya mbere y'uru rukingo kubahereweho kirangira kuri uyu wa Gatandatu. Akarere ka Kamonyi ku ikubitiro kahawe inkingo z'abaturage basaga ibihumbi bitanu.

    Prisca Uwamahoro, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'Abaturage.
    Gitifu w'Akarere, Bahizi Emmanuel.
    Rugwizangoga Eric, Umunyakamonyi akaba na Rwiyemezamirimo.
    Aha ni kukigo Nderabuzima cya Gihara, aba ni abarimo kuzuza ibisabwa ngo bakingirwe.
    Gihara, abayobozi b'inzego z'ibanze barareba kuma Lisiti bahamagara buri wese wanditse ngo aze akingirwe.
    Ncogoza, Umwe mu bakuze ahabwa urukingo, i Gihara.
    Umwe mu bajyanama b'ubuzima, i Runda.
    Kubwimana, Gitifu w'Akagari ka Ruyenzi.
    Urubyiruko rw'Abakorerabushaka( youth volunteers) mu gufasha abakingirwa.
    Tuyizere Thaddee, umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-covid-19-ishusho-yumunsi-wa-mbere-wurukingo-ku-bayobozi-nabandi-bahereweho/

  • Kayonza: Hari gushakishwa umugabo watemye mugenzi we mu buryo bukomeye amuziza kwahira ubwatsi – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w'Akamuyenzi mu Kagari k'Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye mugenzi we yifashishije umuhoro yari afite.

    Ati 'Uwo mugabo yagiye kureba aho ahinga ubwatsi asanga babwibye, noneho hari undi yakekaga ko abumwiba ajya kumureba agezeyo baratongana cyane birangira amutemye ku kuguru no ku kuboko mu buryo bukomeye cyane, yakoresheje umuhoro yari afite.'

    Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko uyu mugabo akimara gutema mugenzi we yahise yiruka aburirwa irengero kuri ubu akaba ari gushakishwa n'inzego z'umutekano zifatanyije n'abaturage.

    Yakomeje agira ati 'Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, nihagira ubona icyo atumvikana na mugenzi we, bajye bagana inzego z'ubuyobozi zibafashe cyangwa bagane inkiko bareke kwihanira kuko bishobora kubakururira ibintu bibi cyane.'

    Kuri ubu umugabo watemwe ukuguru n'ukuboko arwariye ku bitaro bya Gahini, mu gihe uwamutemye agishakishwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hari-gushakishwa-umugabo-watemye-mugenzi-we-mu-buryo-bukomeye-amuziza

  • Gatsibo: Gitifu w’Akagari wavugwagaho kurwanya uw’Umurenge ari mu bitaro kubera inkoni yakubiswe –

    Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe mu kabari k’uhagarariye abikorera muri aka Kagari, hari harimo na Gitifu w’aka Kagari aho byavugwaga ko yarwanyije inzego z’umutekano hamwe na Gitifu w’Umurenge.

    Abaturage bafatanwe mu kabari n’uyu muyobozi basobanuye uko byagenze byose n’uburyo uyu muyobozi w’Akagari yahohotewe kugeza ubwo ubu arwariye mu kigo nderabuzima cya Muhura, ubuyobozi bumukuriye bukavuga ko afunze azira imyitwarire mibi.

    Nsengiyumva Emmanuel utuye mu Mudugudu wa Rwangendo wafatanwe na Gitifu w’Akagari mu kabari yabwiye IGIHE ko amakuru avuga ko uyu Gitifu w’Akagari yasanzwe yasinze ari ukubeshya ngo ndetse ntiyigeze anarwanya abashinzwe umutekano, yavuze ko ahubwo yahohotewe n’aba bayobozi abaturage bose babibona.

    Yagize ati “Ubundi Gitifu w’Akagari arya mu kabari ko kwa Nzaramba ( aho babasanze) noneho rero bo baraje badufatira mu kabari nawe bashaka kumujyana kuko bahamusanze, nanjye nari mpari, yahise abasobanurira ko asanzwe arya aho ngaho ntibabyumva.”

    Yakomeje avuga ko bahise bavuga ko bamusanganye inzoga babasaba kubyemeza kugira ngo babarekure barabahakanira.

    Ati “ Ni ukuri yari amaze ibyumweru bibiri arwaye ari ku miti, nta nzoga bamusanganye bamusanganye Fanta, baratubwiraga ngo nitwemera ko yanywaga inzoga baratubabarira turabyanga, abatanze amande bahise babarekura hasigara bake batabonye amande babajyana ku modoka, bageze hepfo rero nibwo bamukubise.”

    Nsengiyumva yakomeje avuga ko uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yanze kwinjira mu modoka, umu Dasso n’abandi bashinzwe umutekano baramukubita cyane ku buryo ngo n’abandi baturage bahise bahurura, Gitifu w’Umurenge arabirukana, Gitifu w’Akagari ngo yavuzaga induru ku buryo ngo abantu bose batuye hafi aho babyumvise ndetse ngo binabatera ubwoba.

    Undi muturage utifuje gutangazwa amazina ku mpamvu avuga ko ari iz’umutekano we, yavuze ko yatunguwe no kumva amakuru y’uko Gitifu w’Akagari ariwe warwanye nyamara yarakubiswe bose babireba.

    Ati “ Twari turi kumwe mu kabari ubwo bahadusangaga, baduca amande we baba bamuretse gusa nta nzoga yari yanyweye yari amaze iminsi arwaye, uwo mugoroba rero yari yaje kurya aka- brochette kuko ni naho asanzwe arya saa sita na nijoro.”

    Yakomeje avuga ko Gitifu w’Akagari yakubiswe barebera kugeza n’aho abaturage bamwe babwiye Gitifu w’Umurenge ko ibyo ari gukorera umuyobozi mugenzi we bidakwiriye.

    Ati “Ubu ari mu bitaro ndetse arimo serumu, nyuma yo kumukubita bahise bamujyana kwa muganga n’ubu niho akiri babanje kumujyana ku Murenge babona amerewe nabi bamujyana kwa muganga.”

    Umwe mu baganga bakora ku Kigo Nderabuzima cya Muhura utifuje gutangazwa amazina waganiriye na IGIHE, yavuze ko uyu Gitifu w’Akagari arwariye kuri ibi bitaro kandi ko arwaye inkoni yakubiswe.

    Ati “Ari mu bitaro, ku mugoroba bamushyizemo serumu ya kabiri, muri iki gitondo bamuteye urushinge, ku mugoroba yababaraga cyane mu mugongo no mu gatuza, urebye ni ukubera inkoni yakubiswe.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Rugengamanzi Stiven yari yabwiye IGIHE ko uyu Gitifu w’Akagari yanasaganwe n’abantu icumi mu kabari, yanga kugirwa inama biba ngombwa ko acumbikirwa kuri sitasiyo ya Muhura.

    Ntiyigeze yemera ko yarwanye na we ahubwo yavugaga ko bashatse kumugira inama akanga bitewe n’uko yari yasinze cyane.

    Abaturage bahuriza ku kuba hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo uwagize uruhare muri iki gikorwa wese ahanwe n’amategeko, bavuze ko bakurikije ibyabaye ngo basanga hari abayobozi bakwiriye kubihanirwa.


  • Kayonza: Hari gushakishwa umugabo watemye mugenzi we mu buryo bukomeye amuziza kwahira ubwatsi –

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w’Akamuyenzi mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yatemye mugenzi we yifashishije umuhoro yari afite.

    Ati “Uwo mugabo yagiye kureba aho ahinga ubwatsi asanga babwibye, noneho hari undi yakekaga ko abumwiba ajya kumureba agezeyo baratongana cyane birangira amutemye ku kuguru no ku kuboko mu buryo bukomeye cyane, yakoresheje umuhoro yari afite.”

    Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko uyu mugabo akimara gutema mugenzi we yahise yiruka aburirwa irengero kuri ubu akaba ari gushakishwa n’inzego z’umutekano zifatanyije n’abaturage.

    Yakomeje agira ati “Ubutumwa duha abaturage ni ukwirinda kwihanira, nihagira ubona icyo atumvikana na mugenzi we, bajye bagana inzego z’ubuyobozi zibafashe cyangwa bagane inkiko bareke kwihanira kuko bishobora kubakururira ibintu bibi cyane.”

    Kuri ubu umugabo watemwe ukuguru n’ukuboko arwariye ku bitaro bya Gahini, mu gihe uwamutemye agishakishwa.


  • Musanze: Abapolisi bagera kuri 40 basoje amasomo yo kubongerera ubumenyi mu buyobozi –

    Aya masomo yasojwe ku wa Gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, yitabiriwe n’abapolisi 38 n’abacungagereza babiri aho bayamazemo ibyumweru 16 bingana n’amezi ane.

    Aya masomo kandi agamije gutegura abofisiye bari ku rwego ruto kugira ngo barusheho kunoza imirimo yabo ya buri munsi mu bijyanye n’imiyoborere.

    Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP/AP Juvenal Marizamunda yashimiye aba bofisiye uburyo bitwaye neza mu gihe cy’amezi ane bari bamaze bahabwa amasomo kandi bakaba barayakurikiye neza n’ubwo hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19.

    Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ihora iharanira kongerera ubumenyi abapolisi kugira ngo babashe kurushaho kunoza imirimo bashinzwe ya buri munsi.

    Ati “Muri icyiciro cya 10 cy’abapolisi b’abofisiye mumaze guhabwa aya masomo muri Polisi y’u Rwanda, ikigamijwe ni ukubategura gukora inshingano neza mu mirimo mukora buri munsi. Twashyize imbaraga mu kubaka igipolisi cy’umwuga kijyanye n’igihe binyuze mu mahugurwa.”

    Marizamunda yakomeje avuga ko kubaka igipolisi cy’umwuga bitagarukira mu gutanga amahugurwa gusa ko ahubwo hanongerwa umubare w’ibikorwaremezo cyane cyane hibandwa ku ikoranabuhanga.

    Yavuze ko ubu Isi yabaye nk’umudugudu kubera ikoranabuhanga bityo n’abakora ibyaha barimo kurushaho kubikora bifashishije iryo koranabuhanga.

    Ati “Kuri ubu bitewe n’umuvuduko Isi ifite mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, abanyabyaha nabo barimo guhuriza hamwe bagakora ibyaha aho umwe ashobora kwicara mu gihugu kimwe agacura umugambi wo gukora icyaha afatanyije na mugenzi we uri mu kindi gihugu. Tujya duhura n’ingeri zitandukanye z’abantu nk’abo, ni yo mpamvu natwe tugomba guhugura abapolisi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga mu gutahura abo banyabyaha.”

    Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe abakozi n’imiyoborere yakomeje asaba abahuguwe kuzakoresha neza ibyo bigishijwe ntibizabe amasigaracyicaro.

    Yabasabye guhora barangwa n’ikinyabupfura nk’uko gisanzwe kiranga Polisi y’u Rwanda, yabasabye gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bafasha n’abaturage kukirinda.

    Umuyobozi w’ishuri rikuru ya Polisi riri i Musanze, CP Christophe Bizimungu, yashimiye ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buhora buharanira kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi. Yanashimiye abapolisi uburyo bitwaye mu bihe by’amezi 4 bari bamaze biga.

    Ati “Hari mu bihe bigoye by’icyorezo cya COVID-19 ariko mwabyitwayemo neza mukurikirana neza amasomo kandi mwubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo. Ni ibyo kwishimira kuko mwaranatsinze mwese nta wagize ikibazo mu myigire, turashimira n’abarimu bababaye hafi bakabigisha umunsi k’uwundi.”

    CIP Celine Benimana ni umwe mu bahuguwe, yavuze ko amahugurwa yari amazemo amezi ane hari byinshi amwunguye mu bijyanye n’akazi akora ka buri munsi.

    Ati “Aya mahugurwa ni ingenzi k’umupolisi wo mu cyiciro cyacu cy’abofisiye bato kuko mu kazi kacu tuba dufite inshingano zo kuyobora abandi bapolisi ndetse n’abaturage aho dukorera mu mashami ya Polisi, muri za sitasiyo za Polisi no mu turere. Ndushijeho kwiyungura mu bijyanye no gutegura akazi no kugatunganya hanyuma nkanagenzura ko karimo gukorwa nk’uko nagateguye, twabihuguwemo ariko noneho ubu tugiye kubishyira mu ngiro.”

    CIP John Twizerimana yavuze ko ubusanzwe yakoreraga mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibyaha byagambiriwe (Anti-Smuggling and organized Crimes). Kuri we ngo amahugurwa yahawe yayungukiyemo byinshi kuko mu kazi ke ka buri munsi asabwa kuba asobanukiwe n’amategeko.

    Aba bofisiye bahawe amahugurwa ajyanye n’imirimo ikorerwa mu biro ndetse n’imirimo ikorerwa hanze y’ibiro. Bahawe amasomo ajyanye no guhosha imyigaragambyo, amategeko, gucunga umutekano w’abantu n’ibyabo, ubumenyi ku mbunda, gutegura ibikorwa bya Polisi n’ibindi bijyanye nabyo.


  • PAC yasabye ko ingurane yakishyurwa mbere yo gukorera mu mutungo w’umuturage –

    Abadepite bagize PAC, nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga yakozwe kuri politiki y’imicungire y’ibiza, bishimiye ibimaze kugerwaho na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA ariko isanga hari ibikwiye guhinduka.

    Ni ibiganiro byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 3 werurwe 2021 byahuje inzego zirebana n’ibikorwa birimo kwimura abaturage mu byabo kubera impamvu zitandukanye, arizo Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisiteri y’ibikorwaremezo, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubwikorezi, RTDA.

    PAC yasabye inzego bireba zose ko ibitaratungana byose byashakirwa umurongo kandi bikihutishwa kugira ngo abaturage bakomeze kurindwa ibiza n’ingaruka zabyo.

    Ikindi basabye ko cyahinduka ni itegeko rirebana n’ingurane rikwiye kujya rishyirwa mu bikorwa n’uburenganzira bw’umuturage bukubahirizwa mbere y’uko ibikorwa bikorerwa mu mutungo we akabanza guhabwa ingurane ikwiye no kwimurwa.

    Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yavuze ko izakomeza gukurikirana aho ivugururwa rya politiki y’imicungire y’ibiza rigeze no kumenya uko inzego zishinzwe gukumira no kurinda ibiza zuzuzanya mu bikorwa by’ubutabazi

    Komisiyo yashimangiye ko kandi hazakurikiranwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubakira abantu bagera ku 13.000 basenyewe n’ibiza, byagombaga kurangira mu Ukuboza 2020 ariko hakabamo gukererwa.

    Umubaruramari mukuru muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Mukeshimana Marcel, yavuze ko mu gukemura ibibazo byo kwishyura ingurane, Minisiteri yashyizeho umukozi ushinzwe ibijyanye nabyo “expropriation” gusa, kugira ngo bihabwe umwihariko kandi bikemuke vuba, ubwishyu bubonwe ndetse ku gihe.

    Yemereye PAC ko kugeza ubu nta birarane Minisiteri itarishyura, ko hari ibitinda kubageraho kubera inzira ziteganywa bigomba kunyuramo ndetse n’ibiza birimo amakosa, ariko ko ibigeze muri MINICOFIN byuzuye neza bihita byishyurwa bitarenze iminzi 14.

    Umuyobozi Mukuru wa RTDA yemereye PAC ko hari ahabaye amakosa nk’aho byagaragaye ko hishyurwa ubuso bw’ubutaka buruta ubwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka, asobanura ko ubu bisigaye byitonderwa hakabanza gupimwa neza ubutaka, icyangombwa kigakosorwa mbere yo kubarirwa ingurane.

    Abaturage hirya no hino bakunze kumvikana bavuga ko babaruriwe ibijyanye n’ingurane ariko ntibishyurwe nk’uko bikwiye cyangwa ku gihe nyamara ibyagombaga gukorerwa mu mitungo yabo byarakozwe.

    Mu gihe iyi politiki yo gutanga ingurane no kwimura umuturage mbere y’uko hagira igikorerwa mu mutungo we byakubahirizwa byazarinda abaturage gusiragira buri munsi ku ngurane zatindaga kubageraho.

    Akenshi abaturage bakunze kumvikana bavuga ko imirima yabo yanyuzemo umuhanda ariko bigakorwa ingurane itaratangwa

  • Uko bane bahoze mu buyobozi bwa ADEPR bakozweho iperereza ku cyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba –

    Abo bayobozi bane barimo Rev. Karuranga Ephrem wari Umuvugizi w’Itorero; Rev Karangwa John wari Umuvugizi wungirije; Umuhoza Aurélie ushinzwe Imari n’Ubutegetsi muri komite iyoboye ubu na Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul wari Umunyamabanga Mukuru.

    Aba bimye ingoma muri Gicurasi 2017 ubwo basimburaga Biro Nyobozi yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean na Bishop Rwagasana Tom kugeza umwaka ushize ubwo bakurwagaho kubera umwuka mubi wari mu itorero ufitanye isano n’amakosa ashingiye ku miyoborere.

    Icyaha bari bakurikiranyweho gikuru muri byose, cyari icyo kunyereza Umutungo w’Itorero ari nacyo magingo aya bagikurikiranyweho mu nzego z’ubutabera kuko dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 15 Ukwakira 2020.

    Inyandiko y’ibazwa IGIHE yabonye igaragaza ibyo umwe muri bo yabajijwe ubwo yitabaga RIB ku Kimihurura mu mwaka ushize. Uwo ni Umuhoza Aurelie ushinzwe Umutungo, Imari n’Imishinga muri Komite y’Inzibacyuho yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

    Yakozweho iperereza ku byaha birindwi birimo icyo gukoresha ibikangisho; kwiha ububasha ku mirimo itari iyawe; gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo; kunyereza umutungo; gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro; kwiha inyungu zinyuranyije n’amategeko no kuba mu mutwe w’iterabwoba.

    Ni iperereza rishingiye ku bikorwa we na bagenzi be bivugwa ko bakoze bigize ibyaha mu bihe bitandukanye guhera mu 2018, aho nko ku cyaha cyo gukoresha ibikangisho gishingiye ku gutera ubwoba umugenzuzi wakoze raporo ku mikoreshereze y’umutungo w’iri torero mu 2019.

    Iryo genzura ryakozwe kuva ku wa 10 kugera ku wa 20 Ukuboza 2019 aho ngo raporo y’uwo mugenzuzi yarimo ibyaha uyu mugore yakoze maze akamutera ubwoba ko mu gihe atahindura byazamugiraho ingaruka.

    Bivugwa ko mu bisobanuro uyu mugore yatanze mu nzego zibishinzwe, yatsembye akavuga ko nta muntu yigeze ashyiraho ibikangisho, ko n’abagenzuzi babiri birukanwe mu mirimo yabo muri iri torero atigeze abangira kuyisubiramo ahubwo ko icyo gihe babisabye uwari Umuyobozi Mukuru w’itorero.

    Umuhoza yarezwe kandi kuba ari mu bayobozi bo muri iri torero bashyizeho ikompanyi irinda umutekano w’ibikorwa bya ADEPR n’ibyo mu ngo zabo, hanyuma hakorwa ipiganwa iyatsinzwe yitwa EASCO akaba ariyo ihabwa isoko naho HIGH SEC yari yatsinze ntirihabwe yanandika ibaza uburenganzira bwayo ntisubizwe.

    Bivugwa ko uyu mugore inshuro nyinshi yagiye yumvikanisha ko ntaho ahuriye n’amasoko n’amasezerano ajyanye n’iryo soko.

    -  Ibijyanye n’icyaha cy’iterabwoba

    Mu Ukwakira 2018, Umuhoza yagiye mu Butaliyani mu butumwa bw’akazi. Icyo gihe ngo yari agiye kuganira ku masezerano ADEPR yagombaga kugirana n’ikigo cyo muri iki gihugu cyitwa DM Broadcast cyagombaga kuyiha ibikoresho bya radio [Life Radio] na televiziyo iri mu mishanga itekerezwaho mu gihe kiri imbere. Urwo rugendo ngo rwari rugamije kuganira, kuko itorero ryari ryananiwe kwishyura urwo ruganda.

    Icyo gihe ngo Rev. Karuranga Ephrem wari Umuvugizi w’Itorero yamusabye ko bahurira mu Bubiligi mu gikorwa cya “gishumba” cyo gusengera abapasiteri babiri barimo uwitwa “Mboneko Corneille” na “Habimana Vincent”.

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uwo Mboneko yahunze igihugu ahungira mu Bufaransa ndetse ko yahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi agakatirwa n’Inkiko Gacaca mu yahoze ari Perefegitura ya Cyangugu, Rusizi y’ubu.

    Muri uwo muhango w’amasengesho, warangiye Habimana Vincent ahawe inshingano zo guhuza ibikorwa by’itorero mu Bubiligi no mu Bufaransa mu gihe Mboneko we yasengewe nk’umupasiteri ukorera mu Itorero ryo mu Bufaransa ariko ufite inshingano zo kuriyobora [itorero ryo mu Bufaransa] umunsi ku wundi.

    Muri uwo muhango kandi wo gusengera abo bapasiteri, bivugwa ko hari abandi bantu barimo uwitwa Mukasa Aloys ukorana n’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

    Hari amakuru ko Umuhoza yicujije kuba yaritabiriye uwo muhango kuko ngo igikorwa kirimo abarwanya igihugu gihesha isura mbi itorero.

    Mu 2019 kandi ADEPR yashinze ishami muri Kenya, mu nkambi z’impunzi z’Abanyarwanda barimo abahunze banyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Abarundi ndetse n’Abanye-Congo. Muri iyi nkambi hashinzwemo icyumba cy’amasengesho cyiswe ADEPR Prayer Room Umoja III, cyahawe umugisha n’Ubuyobozi bwa ADEPR mu Rwanda.

    Hari nyuma y’uko Itorero rya ADEPR muri Uganda ricitsemo ibice abataremeye kuyoboka RNC bagatotezwa, bamwe bagafungwa abandi bagashaka uko bagaruka mu Rwanda igitaraganya.

    Aho muri Kenya abashaka abayoboke muri RNC berekejeyo amaso. Rev. Karuranga Ephrem yanditse ibaruwa yemerera ubufatanye abashinze iri shami muri Kenya mu gihe ngo bari bafite indi migambi ihishe. Bivugwa ko Umuhoza na we yari ashyigikiye ko ubwo bufatanye bubaho.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko icyaha cyo gukorana n’imitwe y’iterabwoba Ubushinjacyaha butakibakurikiranyeho kuko nta bimenyetso bifatika byari bihari kandi amategeko arabiteganya.

    Hari umwe mu baganiriye na IGIHE wavuze ko bishoboka ko abo bayobozi batari bafite amakuru ahagije ku bikorwa by’abo bantu bagiye kwimika mu Bubiligi n’abo muri Kenya.

    Abakurikiranira hafi ibibera muri ADEPR bakunze kuvuga ko iri torero ryanagenze biguru ntege mu gikorwa cyo gutangiza itorero mu bihugu birimo Mozambique na Afurika y’Epfo kubera abatavuga rumwe na Leta bahabarizwa.

    Urugero rwa hafi ni urwo muri Werurwe 2018, ubwo Pasiteri Zigirinshuti Michael wari ukuriye Ivugabutumwa n’Amahugurwa, yerekezaga mu giterane cy’Itorero Fullness of God International Ministries rifatanyije na Parani Pentecostal Church Ministry muri Afurika y’Epfo kubwiriza. Ni urugendo rwavuzweho byinshi ariko ADEPR iza gutangaza ko ikosa yakoze ari ukujya mu ivugabutumwa atabimenyesheje nyamara we akavuga ko yanditse abimenyesha ubuyobozi.

    Aba ni abahoze mu buyobozi bwa ADEPR: Uhereye iburyo ni uwari Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Ephrem; uwari Umwungirije Rev. Past Karangwa John; uwari Umunyamabanga Mukuru, Pasiteri Gatemberezi Muzungu Paul n’Ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Umuhoza Aurélie. Bari muri dosiye imwe aho bakurikiranyweho gukoresha nabi umutungo w’itorero

    Mu Nkambi z’Impunzi muri Kenya hashinzwe “ADEPR Prayer Room Umoja III”, icyumba cy’amasengesho bikekwa ko abagikoreragamo bari bafite undi mugambi wihishe

    Abayobozi ba ADEPR bayobowe na Rev Karuranga ubwo basengeraga Pasiteri Mboneko Corneille upfukamye wambaye amadarubindi. Uyu muhango wabereye mu Bubiligi

    Muri Kanama 2019, ADEPR yahagaritse Pasiteri Mboneko Corneille, mu gihe cy’amezi atatu rimushinja gukora ibihabanye n’amahame y’itorero