Blog

  • Hari igikombe negukanye utazigera utwara na r… – #rwanda #RwOT

    FC Barcelona ya Messi yatsinze Sevilla ya Rakitic ibitego 3-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya Copa del Rey, nyuma yuko umukino ubanza Sevilla yari yatsinze ibitego 2-0, Barcelona ihita ikatisha itike y'umukino wa nyuma ku kinyuranyo cy'ibitego 3-2.

    Nubwo Sevilla yasezerewe itageze ku ntego yayo yari yihaye yo kwegukana igikombe, Rakitic aganira na Messi bikinira, yamubwiye ko hari igikombe atazigera atwara na rimwe kandi we yegukanye.

    Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bahiriwe n'umupira w'amaguru, kubera ko yegukanye hafi ibikombe byose bikomeye ku Isi, ndetse anahembwa ibihembo bihambwa abakinnyi b'indashyikirwa kuri uyu mubumbe dutuyeho, birimo umupira wa zahabu yegukanye inshuro esheshatu. Mu bikombe yegukanye harimo 10 bya shampiyona ya Espagne na 4 bya UEFA Champions League.

    Aganira na La Liga TV, Rakitic yagize ati 'Naganiriye na Messi ndamubwira nti 'Watwaye ibikombe hafi ya byose, utsinda ibitego bitabarika, gusa hari igikombe negukanye utazigera utwara'.

    'Ntabwo uzigera utwara igikombe cya Europa League'.

    Rakitic wafashije Barcelona kwegukana ibikombe 13, birimo 4 bya La Liga, 4 bya Copa del Rey ndetse na Champions League, yavuze imyato bagenzi bakinanye muri Barcelona, avuga ko ari abakinnyi bakoraga ibishoboka byose ngo batsinde kuko gutsindwa byari amahano.

    Yagize ati 'Bariya bahungu ntacyo babaga bahawe, bakinanaga umutima bakitanga, ntabwo bitunguranye kuba baregukanye ibikombe byose'.

    'Buri mukinnyi afite umwanya akinaho mu kibuga, buri wese yahakinaga neza. Ndabyibuka turi I Berlin tugiye gukina umukino wa nyuma muri Champions League, twaravuze ngo 'nta muntu wadutsinda'.


    Rakitic yahuye na Messi mu kibuga bahanganye

    Messi na Rakitic bakinanye imyaka 6 muri FC Barcelona

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103584/hari-igikombe-negukanye-utazigera-utwara-na-rimwe-rakitic-abwira-messi-103584.html

  • Ngaba abakobwa 10 bakomeje kuza ku mwanya wa nyuma muri Miss Rwanda 2021. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura amasaha make ngo hamenyekane abakobwa 20 bazakomeza muri Miss Rwanda, hari bamwe bakigaragara mu banyuma bitewe n'amajwi bafite.

    Reka turebe uburanga bw'abakobwa 10 bari inyuma mu majwi mbere y'uko ku munsi w'ejo tariki ya 06 Werurwe 2021 hatangazwa ,abakobwa 20 bazakomeza muri iri rushanwa.

    1.Umunyana Divine

    2.Musana Hense Teta

    3.Teta Cynthia


    4.Gaju Evelyne


    5.Uwase Aline

    6.Kayitare Isheja Morella

    7.Umwaliwase Claudette


    8.Umunyurwa Melissa

    9.Dorinema Queen

    10.Uwera Alice

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/ngaba-abakobwa-10-bakomeje-kuza-ku-mwanya-wa-nyuma-muri-miss-rwanda-2021/

  • Umugore wa Nyakwigendera Dj Miller yibukanye icyubahiro umunsi yambikiweho impeta y'urukundo (fiançaille) na Dj Miller – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hope Nigihozo, umugore wa Nyakwigendera Dj Miller, yibukanye icyubahiro iyi tariki ya 05 Werurwe kuko ariyo tariki yambikiweho impeta ya fiancaille na Dj Miller. Hari tariki ya 05 Werurwe 2019 nibwo Dj Miller yambitse impeta Hope Nigihozo nyuma y'imyaka isaga 5 bakundana. Hope abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yifashishije amwe mu mafoto y'urwibutso y'icyo gihe akayaherekesha amagambo agaragaza icyubahiro agomba Dj Miller wamwambitse impeta kuri uyu munsi.

    DJ Miller yambitse impeta umukobwa bamaranye imyaka itanu (Amafoto)

    Nyuma yuko Hope ashyize hanze aya mafoto yayaherekesheje amagambo agira ati:'2 years later
    👧'. Urukundo rwa Dj Miller na Hope Nigihozo rwakomeje gututumba ndetse biba akarusho tariki ya 28 Kamena 2019 ubwo aba bombi bemeranyaga kubana akaramata nk'umugabo n'umugore. Imana yahaye umugisha urugo rwa Dj Miller na Hope Nigihozo maze tariki ya 16 Ukwakira 2019 ibaha umwana w'umukobwa bamwita Shani.

    Umugore wa Dj Miller yagaragaje agahinda afite,ahamyako atashobora kubaho uwahoze ari umugabo we batarikumwe | IBYAMAMARE.com

    Tariki ya 05 Mata 2020 inkuru y'incamugongo nibwo yasakaye ko Dj Miller yitabye Imana azize indwara ya stroke, inkuru yababaje inshuti za Dj Miller, abafana be, abakunzi b'umuziki nyarwanda ndetse n'abamumenye bose hirya no hino ku isi.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wa-nyakwigendera-dj-miller-yibukanye-icyubahiro-umunsi-yambikiweho-impeta-yurukundo-fiancaille-na-dj-miller/

  • UMUHOZA Aurelie umwe mu bayobozi ba ADEPR akurikiranweho kuba mu mutwe w'iterabwoba #rwanda #RwOT

    Umuhoza Aurelie w'imyaka 39 uyu munsi ni umuyobozi ushinzwe ubukungu,imari n'imishinga muri ADEPR kuva muri 2017, akaba ariwe wasigaye mubo bari kumwe muri biro nyobozi ya ADEPR kuko abandi bakuwe mu nshingano zabo na RGB kuwa 02/10/2020 kubera ibibazo by'imiyoborere mibi,imikorere n'imikoranire mibi

    Icyo gihe Umuhoza Aurelie yahise ahabwa inshingano zijyanye n'imicungire y'abakozi n'umutungo kugeza igihe abazayobora ADEPR mu gihe cy'inzibacyuho bazashyirirwaho.

    Kuwa 08/10/2020 ubwo RGB yashyiragaho komite y'inzibacyuho yo kuyobora ADEPR Madame UMUHOZA Aurelie yashyizwe mur'iyo komite.

    Ni ubwo uyu mudamu yizewe muri ADEPR ndetse na RGB yamushyize muri komite nyobizi y'idini ye, amakuru Umuryango wamenye ni uko Umuhoza Aurelie yatangiye gukurikiranwa mu bugenzacyaha kuwa 03 kanama 2020 akurikiranweho ibyaha byo gukorana n'imitwe y'iterabwoba.

    Umuhoza akaba akurikiranweho ibyaha birindwi (7) nk'uko bitangazwa n'umuvugizi w'inkiko! Bimwe mu byaha akurikiranweho birimo:

    1. Icyaha cyo kuba mu mitwe y'iterabwoba

    2. Icyaha cyo gukoresha ibikangisho,

    3. Icyaha cyo kwiha ububasha mu mirimo itari iyawe

    4. Icyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku itonesha,ubucuti,urwango,ikimenyane cyangwa icyenewabo

    5. Icyaha cyo kunyereza umutungo

    6. Icyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro

    7. Icyaha cyo kwiha inyungu zinyuranije n'amategeko

    Amakuru Umuryango wamenye kandi ni uko Umuhoza Aurelie yitabye mu bushinjacyaha mu rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuwa mbere tariki ya 01/03/2021 abazwa kur'ibyo byaha akurikiranweho.

    Amakuru twahawe n'umuvugizi w'Urwego rw'Ubushinjacyaha NKUSI Faustin mu butumwa bugufi kuko yari ari mu rukiko yemeje aya makuru atubwira ko Umuhoza Aurelie koko ari gukurikiranwa n'ubushinjacyaha bw' u Rwanda ko adakurikiranywe wenyine kuko areganwa na bagenzi be bandi batanu(5).

    Faustin Nkusi uvugira ubushinjacyaha bw' u Rwanda ntabwo yashatse kuvuga bane (4) bakurikiranywe ariko Umuryango wabashije kubona amakuru abo bandi bari gukurikiranwa hamwe na Umuhoza Aurelie harimo Pasteur KARURANGA Ephrem wabaye umuvugizi wa ADEPR kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur KARANGWA John yabaye umuvugizi wa ADEPR wungirije nawe kuva 2017 kugeza 2020 ,Pasteur GATEMBEREZI Muzungu Paul umunyamabanga mukuru na Dr. KARAKE Musajya Vincent.

    Ibibazo bya ADEPR bidashira umuzi wabyo ni uwuhe?

    Ibibazo by'urudaca muri ADEPR byatangiye kumvikana muri 2012 ubwo komite yayoborwaga na Pasteur Usabyimana Samuel yakurwagaho bashinjwa kunyereza umutungo w'amafaranga yari yatanzwe n'abakristo batanze Mu kigega cya CICO no gukorana byahafi n'abantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bahungiye mu mahanga no gukorana n'abantu barwanya ubutegetsi.

    Usabyimana Samuel yasimbuwe na biro yari iyobowe na Bishop Sibomana Jean wari umuvugizi we wungirijwe na Bishop Tom Rwagasana.

    Aba nabo hamwe n'abandi bari muri biro nyobozi harimo umunyamabanga mukuru SEBAGABO Muyehe Leonard na MUTUYEMARIYA Christine wari ushinzwe imari n'ubukungu ntabwo batinzeho kuko muri gicurasi muri 2017 baje gutabwa muri yombi bacyekwaho kunyereza asaga amafaranga y'itorero arenga Miliyari 5 nkuko byemejwe n'ubugenzuzi.

    Kuva icyo gihe baracyari mu nkiko baburana kuko bose bahakana ibyo kunyereza izo Miliyari ni urubanza rumaze imyaka ine ruburanwa, urwo rubanza baregwamo rugeze mu Rukiko Rukuru Ruzasubukurwa kuwa 12 werurwe 2021 saa mbiri,aho urukiko rwanahamagaje umuyobozi wa BDO Rwanda ltd yakoze ubugenzuzi kuzitaba kugira ngo asobanure ubugenzuzi bakoze.

    Iyi biro nyobozi yaje gusimburwa na biro yari iyobowe na Pasteur Karuranga Ephrem, yungirijwe na Pasteur KARANGWA John GATEMBEREZI MUZUNGU Paul yari umunyamabanga mukuru UMUHOZA Aurelie yari ashinzwe imari n'ubukungu
    RGB yashyizeho komite shya iyobowe na Pasteur Ndayizeye Isaie ibaha Umwaka wo gukemura ibibazo byagiye bivugwa muri ADEPR mubihe bitandukanye.

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW}

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/umuhoza-aurelie-umwe-mubayobozi-ba-adepr-akurikiranweho-kuba-mu-mutwe-w

  • Musore mwiza, dore abakobwa udakwiye gutereta niba wumva ko utari umuherwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya gushaka umugore bifatwa nk'umugisha ndetse n'amahirwe ku mugabo, icyakora nanone gushaka umugore bishobora kukubana ikizamini gikomeye mubuzima bwawe kuburyo uzahora ubyicuza kugeza uvuye ku isi.

    Imiterere n'inkomoko by'abagore twebwe abagabo dushaka akenshi burya biba ari ingenzi, kubera ko umugore uzanye ashobora kuba isoko y'ubutunzi mu buzima bwacu bw'ahazaza, ariko kandi ashobora no kuba nyirabayazana w'ubuzima bubi ushobora guhura nabwo mu mateka yawe yose.

    Dore bamwe mu bakobwa udakwiye kwiteza mugihe utiyizeye ku ikofi muburyo buhagije.

    1.Umukobwa ugira amagambo meshi

    Nubwo bavuga ngo abagore bagira amagambo ariko burya sibose ndetse n'amagambo bagira ntahura. Hari bamwe bakunda ibihuha uko byaba bimeze kose mwene uyu rero bisaba ngo niba umuzanye ube ufite amafaranga kuburyo ujya kumutuza aha wenyine adahura n'abanyamagambo benshi.Nukubera iyo aba mu kajagari ahura n'abandi bagore buri munsi wisanga ugomba gukemura amatiku bitabaye ibyo birangira nawe umutwe bawumennye.

    2.Umukobwa ukunda impano cyane

    Uyu impamvu udakwiye kumuzana nuko agatima ke gahira gakeneye kwakira atitaye ibyo yakira aho bivuye. Uyu numuzana agasanga ibyo ufite murugo byose nawe arabifite azakenera ibindi bishya kandi wowe udafitiye ubushobozi. Mu gihe rero uzaba udashoboye kumuha byose ashaka n'ubundi birangira asubiye hanze gushaka za mpano akeneye. Ukwiye kwitonda.

    3.Abakobwa bafite ikimero gikurura abagabo

    Umukobwa (umugore) ashobora kuba adafite isura ikurura abagabo ariko akaba afite imiterere ibakurura, mwene uyu uko asohotse azunguza ikibuno ku muhanda, abagabo benshi bava mubyabo, mwene uyu iyo umufite umutima wawe uhora uhagaze igihe cyose atari murugo, ibi rero bigora benshi kubana nabyo ndetse bikagera aho na wa mugore akakwinubira ko umufuhira bikabije kandi udafite ibyo akeneye byose.

    4.Umukobwa w'uburanga buhebuje cyane

    Igihe cyose uzanye umugore w'uburanga buhebuje kandi udafite amafaranga ahagije yo kumwitaho, uzamenye ko wikururiye indwara y'umutima. Uko ageze hanze abagabo bamukanuriye baramwifuza bikomeye ndetse abafite ku ikofi bagatangira gushaka kumuha ibyo adafite, uwo mugore nawe iyo adafite umutima ukomeye agatangira kwemera izo mpano uzamenye ko kakubayeho bamujyanye birangiye.
    Mwene aba bagore (abakobwa) bahora bakeneye byinshi bwo kwiyitaho nko gukomeza uruhu rwabo ngo rukomeze kubengerana mugihe udafite ibyo akeneye ntabwo azemera gusa nabi ahubwo azafata bimwe abagabo bo hanze bamuha.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/musore-mwiza-dore-abakobwa-udakwiye-gutereta-niba-wumva-ko-utari-umuherwe/

  • Minisitiri w'Ubuzima Dr Daniel Ngamije yahumurije abaturage bagifite impungenge zo kwikingiza COVID-19 nyuma yuko nawe akingiwe[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Minisitiri Ngamije nyuma yo gukingirwa yahumurije abaturage bagifite impungenge zo kwikingiza, ababwira ko urukingo rwa Covid-19 nta ngaruka rufite ko n'uwo rwagiraho ingaruka ari izidasanzwe kandi yahita yitabwaho n'abaganga agakira.

    Ati 'Ubu meze neza maze iminota 30 nkingiwe kandi nta ngaruka numva.'

    Yanibukije kandi abakingiwe ko bitavuze ko bagomba guhagarika kubahiriza amabwiriza, ngo kuko hakiri umubare munini wo gukingirwa kugira ngo abantu babashe gusubira mu buzima busanzwe.

    Kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa Gatanu, ku bitaro bya Masaka haratangwa inkingo 1776, zihere ku bakozi b'ibitaro, abajyanama b'ubuzima, abakuze batoranyijwe, ndetse n'inzego z'umutekano.

    Zizahabwa kandi n'abakorera ku mipaka y'u Rwanda ngo kuko babarirwa mu baba bafite ibyago byo kwandura iki cyorezo.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/minisitiri-w-ubuzima-dr-daniel-ngamije-yahumurije-abaturage-bagifite-impungenge

  • Ntitwagira umuryango muzima tudafite umugore muzima- Umuvugizi wa ADEPR – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo, ubwo ADEPR yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw'Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe.

    Insanganyamatsiko y'uyu mwaka iragira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye, yavuze ko umugore afite uruhare kugira ngo abo mu muryango baba abana, umugabo barusheho kwirinda COVID-19, asaba ko uruhare rwabo barushaho kurugaragaza.

    Mu gufasha abagore kubahiriza izi nshingano, ADEPR yahaye inkunga imiryango 128 irimo 99 iyobowe n'abagore yatujwe mu Mudugudu w'abatishoboye wa Munini mu Kagari ka Shango, Umurenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo. Buri muryango wahawe kandagira ukarabe, udupfukamunwa, ibikoresho by'isuku ndetse n'ibiribwa.

    Pasiteri Ndayizeye Isaïe agendeye ku nsanganyamatsiko y'uko umugore akwiye kuba ku ruhembe rwo kwirinda COVID-19, yibukije ko umugore afite agaciro ntagereranywa mu buzima bw'umuryango, itorero n'igihugu.

    Yagize ati “Umugore ni we nyina w'umuntu kuko twemera ijambo ry'Imana, twemera ko kuva mu iremwa hari uruhare rw'umugore, noneho no mu bikorwa byose by'ivugabutumwa, kurera no mu bindi umugore afite umwanya.”

    Yakomeje avuga ko nk'Itorero rya ADEPR bizihije uyu munsi w'umugore 'kuko tubona agaciro afite mu bikorwa by'itorero harimo ivugabutumwa, ibikorwa by'iterambere, imibereho myiza kandi itorero rizima rigira imiryango mizima'.

    Ati “Rero ntitwagira umuryango muzima tudafite umugore muzima, ntitwanagira itorero rizima tudafite umuryango muzima”.

    Ibiribwa n'ibikoresho by'isuku byatanzwe na ADEPR kuri uyu munsi bifite agaciro ka 6.840.000 Frw.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline, yavuze ko ubufatanye bw'inzego z'ibanze n'amadini bukomeye cyane, ashima uruhare rwa ADEPR mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati “Iki ni igikorwa cyo gutanga ibikoresho by'isuku n'ibiribwa cyaje kugira ngo twirinde ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19”.

    Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore, Umwali yasabye abagore bo mu Karere ka Gasabo kugira uruhare mu kwita ku bana batewe inda z'imburagihe, bakabafasha kongera kuba Abanyarwanda beza binyuze mu kureba ibibazo bafite bityo bakabagarurira icyizere.

    Yagize ati “Turasaba buri mugore kuba umubyeyi, yaba uwabyaye uwo mwana ndetse n'umuturanyi. Kongera kwegera abana bacu b'abakobwa tukabaganiriza ku birebana n'ubuzima bw'imyororokere, kubegera nk'ababyeyi”.

    Umwe mu batishoboye wahawe inkunga, Nyirampirwa Chantal wo mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Shango, yavuze ko bimufasha kwirinda COVID-19 kandi bikamurinda inzara muri ibi bihe bitoroshye.

    Ati “Biramfashije ku buzima bwanjye kuko mpora kwa muganga buri kwezi singire icyo nsiga mu rugo nkagenda nta tike mfite inzara ikanyica ngataha inzara ikandya ariko ubu ndashima ibyo bampaye nzabifata neza… Ndabashimira Imana izabahe umugisha ku byiza mudukoreye”.

    “Kuko bampaye n'agapfukamunwa nzajya nshishikariza na bagenzi banjye kujya dukomeza kwambara agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi”.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n'u Rwanda rurimo.

    Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n'akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yashimangiye ko umugore ari umusingi w'umuryango n'itorero muri rusange

    Hanatanzwe ibirimo amasabune n’ibiribwa birimo umuceri

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, ashyikiriza umwe mu baturage ibikoresho by’isuku

    Nyuma y’iki gikorwa hafashwe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwagira-umuryango-muzima-tudafite-umugore-muzima-umuvugizi-wa-adepr

  • ShaddyBoo yibasiwe bikomeye nyuma y'amashusho yashyize hanze n'abana be[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore umaze kuba ikimenyabose mu Rwanda ndetse no hanze, ubu yatangiye no kugurisha amashusho n'amafoto ye ku mbuga zicuruza amashusho yishimisha mubiri ku isi.

    Shabdoo yagaragaje amashusho arikumwe n'abana be ubona bahimbawe babyina muburyo akunze kugaragaramo nawe abyina ari nabyo byatumye amenyekana.

    Muri aya mashusho arikumwe n'abana be babiri b'abakobwa, uko bigaragara aba abatoza kubyina imbyino zigezweho ariko ubonako ari muburyo budasanzwe.

    Aba bonye aya mashusho bati 'hahiye koko!', abakurikirana uyu mugore abenshi bagiye bamushimira ko abana be atangiye kubigisha nkibyo asanzwe akora, nyamara hari n'abagiye bamunenga bavugako bidakwiriyeko nk'umubyeyi yatoza abana be b'abakobwa ngo bakore nkibyo yirirwa yigaragazamo bavugako yaba ari amahitamo mabi kuribo nk'abana.

    Mubatanze ibitekerezo harimo uwagize ati 'kwigisha abana bangana gutya gukora nkibyo ukora kandi uziko bidashimwa na benshi, ni amakosa ndetse uri kubahemukira kuko si amahitamo yabo, ibaze hari uwari kuzaba umuvugabutumwa muribo, ubu ntiwa umwiciye amayira'

    Uwitwa Janvier Gatari nawe ati 'Abana akaba abakoreye launch kumugaragaro binjiye mumwuga hahhhh mbega'

    Gisa nawe yaje agira ati 'Hhh umubyeyi atanze icyafite kurubyarorwe kbs mukomeze mugende murema udu sly queen tutazabura abahazaza hhhhh gusa abobo baza rusha nyina mumwuga kuko batojwe ninzobere kd batangira arabana abashora imari babafadhe'

    Munezero Bobo nawe ati 'Umwana nanyina bahatwitsewee🥱🔥🔥'

    Ikibaruta Appolo nawe yagize ati '💕💕💕💕 nukuri NKUNDA CYANE Morale yawe Imana iguhe umugisha mwinshi cyane rwose 🙏🙏🙏'

    Uwitwa Wibabara Irene nawe yaje agira ati '💕💕💕💕 nukuri NKUNDA CYANE Morale yawe Imana iguhe umugisha mwinshi cyane rwose 🙏🙏🙏'



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yibasiwe-bikomeye-nyuma-y-amashusho-yashyize-hanze-n-abana-be-amafoto

  • Papa Francis yakoreye urugendo rw'amateka mu gihugu cya Iraki #rwanda #RwOT

    Uru ruzinduko rw'iminsi ine rugamije gukomeza umuryango w'abagatolika uri gucyendera muri Iraq no gushyigikira ibiganiro bihuza amadini.

    Papa azahura n'umukuru w'abasilamu b'aba-Shia, avugire isengesho i Mosul anasome misa muri stade.

    Yasabye cyane ko uru rugendo ruba nubwo bwose Covid-19 iri kwiyongera muri Iraq ndetse hari n'impungenge ku mutekano we.

    Abashinzwe umutekano bagera ku 10,000 bateguwe ngo bamucungire umutekano, mu gihe muri iki gihugu kandi hari n'umukwabu wa nijoro wo kwirinda ubwiyongere bwa coronavirus.

    Mu 1999 Papa Yohani Pawulo wa II yaburijemo urugendo yari kugirira muri Iraq nyuma y'uko ibiganiro n'uwari Perezida Saddam Hussein ntacyo bigezeho.

    Mu myaka 20 kuva icyo gihe, umwe mu miryango ya cyera cyane y'abakristu ku isi wo muri Iraq waragabanutse uva kuri miliyoni 1.4 ugera hafi ku 250,000.

    Benshi barahunze kubera ubugizi bwa nabi bushingiye ku myemerere bwakabije muri iki gihugu kuva mu 2003 Amerika yatera ikavanaho Saddam.

    Abandi ibihumbi bibarirwa muri mirongo bavuye mu byabo ubwo umutwe wa Islamic State (IS) wigaruye amajyaruguru ya Iraq, ugasenya kiliziya zabo ukanyaga ibyabo, ukanabaha amahitamo yo gusora, guhindura idini cyangwa kwicwa.

    Umunyamakuru Mark Lowen wa BBC wajyanye na Papa, avuga ko kiliziya gatolika igamije kwifatanya n'abakristu bagirirwa nabi no gusaba amahoro mu nama n'abategetsi n'abakuriye amadini.

    Mu butumwa bwa video yatangaje, Papa Francis yavuze ko agiye “nk'urugendo rw'amasengesho, gusaba imbabazi z'Imana no kwiyunga nyuma y'imyaka y'intambara n'iterabwoba, no kwinginga Imana ngo yihanganishe imitima kandi ikize ibikomere”.

    Yabwiye abakristu bo muri Iraq ati: “Ndashaka kubazanira urukundo rwa kiliziya yose, kuko ibegereye, hamwe n'akarere k'uburasirazuba bwo hagati kazahajwe n'intambara, no kubakomeza ngo mutere imbere”.

    Abakristu muri Iraq ni bande?

    Mu kizwi nka Iraq ya none abantu bahindutse abakristu mu kinyejana cya mbere ya Yezu

    Leta ya Amerika ivuga ko ubu muri Iraq hasigaye abakristu 250,0000, benshi muri bo baba i Ninive no muri Kurdistan mu majyaruguru.

    Hafi 67% muri bo ni abagatolika bemera ubutegetsi bw'i Roma, abandi bagera kuri 20% ni abakristu ba Assyria bivugwa ko ari bo bamaze imyaka myinshi cyane

    Bacye cyane basigaye ni abakristu b'aba Orthodox, Syriac, Apostolic, Abangilikani, n'Abaporoso

    Gahunda ya Papa iteye ite?

    Kubera umutekano no kwiyongera kwa Covid-19 biteganyijwe ko uyu mugabo w'imyaka 84 atazabonana kenshi na rubanda, nk'uko umunyamakuru wa BBC abivuga.

    Papa Francis yakiriwe na minisitiri w'intebe na perezida w'iki gihugu mbere yo guhura n'abakuriye amadini mu murwa mukuru Baghdad.

    Kuwa gatandatu, azafata indege ajye mu mujyi mutagatifu w'aba-Shia wa Najaf, aho azasura Grand Ayatollah Ali al-Sistani. Umugabo w'imyaka 90 ukuriye aba-Shia muri Iraq n'ahandi ku isi.

    Nyuma azitabira ikiganiro cy'abakuriye amadini kuri site ya Ur, aho bivugwa ko ari ho Intumwa Abraham yavukiye.

    Ku cyumweru azajya mu majyaruguru mu mujyi wa Mosul. Aho azatura igitambo cya misa ahantu hagutse cyo gusabira abishwe na IS babarirwa mu bihumbi mirongo.

    INKURU YA BBC

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/papa-francis-yakoreye-urugendo-rw-amateka-mu-gihugu-cya-iraki

  • Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato. #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Werurwe 2021, ubuyobozi bw'ikipe ya Kiyovu Sports ndetse n'umuryango udaharanira inyungu 'Lawyers of Hope (LOH)' basinye amasezerano y'imikoranire agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato.

    Aya masezerano y'imikoranire yashyizweho umukono na Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe na Jean Claude Rudacogora wari uhagarariye Lawyers of Hope, ni amasezerano biteganyijwe ko azamara imyaka 10, ariko impande zombi zikazajya zihura buri myaka ibiri kugirango zigirane ibiganiro bigamije kureba uko ayo masezerano ari gushyirwa mu bikorwa no kureba niba hari icyavugururwa.

    Aya masezerano kandi azatuma bamwe mu bana bafite impano babarizwa mu marerero y'umupira w'amaguru ya LOH bahabwa amahirwe yo gukina mu ikipe ya Kiyovu Sports.

    Lwayers of Hope ifite amarerero y'umupira w'amaguru arimo abana 500 bari mu byiciro bitandukanye kuva ku myaka 8 kugera kuri 20, aba bana bari mu marerero y'i Kabuga, Ndera, Kimisagara (amakipe 2), Jabana, Karembure, Kagugu, n'andi makipe 2 y'abakobwa.

    Mu muhango wo gusinya aya masezerano, Perezida wa Kiyovu Sports Mvukiyehe Juvenal yavuze ko aya masezerano yasinywe ari intambwe itewe muri gahunda nini Kiyovu Sports ifite yo kubaka iyi kipe ihereye mu kuzamura impano z'abakiri bato nk'uko byahoze mu myaka yashize.

    Perezida Mvukiyehe yagize ati: 'Umwaka ushize twashoye amafaranga menshi mu kugura abakinnyi beza kugira ngo twubake ikipe nziza by'igihe gito. Ubu tugiye gushyira imbaraga mu marerero y'umupira w'amaguru kugira ngo tuzamure impano z'abana bityo twubake ikipe ikomeye by'igihe kirekire.'

    Perezida wa Kiyovu Sports yongeyeho ko ubuyobozi bw'iyi kipe bufite gahunda yo gutangiza amarerero y'umupira w'amaguru hirya no hino mu gihugu.

    Ikipe ya Kiyovu Sports izaha amarerero y'umupira w'amaguru ya LOH ubufasha mu bya tekinike, gutoza ndetse n'amahugurwa mu rwego rwo gukomeza kuzamura impano z'abana.

    Ibi byose bizakorwa hubahiriza uburenganzira n'amahame arengera abana, ndetse hubahirizwa amahame n'amategeko ya FERWAFA na FIFA mu rwego rwo kubaka indagagaciro z'umupira w'amaguru mu bana n'iterambere ryabo muri rusange.

    Nk'uko bikubiye muri aya masezerano kandi ikipe ya Kiyovu Sports izajya itegura amarushanwa y'aba bana mu byiciro byose nibura inshuro 3 mu mwaka. Kiyovu kandi izaha aya marerero ibikoresho birimo imipira n'ibindi, ndetse izashyiraho n'umukozi uzakurikirana ibyo bikorwa.

    The post Ikipe ya Kiyovu Sports na Lawyers of Hope basinye amasezerano agamije kuzamura impano y'umupira w'amaguru mu bana bato. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-kiyovu-sports-na-lawyers-of-hope-basinye-amasezerano-agamije-kuzamura-impano-yumupira-wamaguru-mu-bana-bato/