Blog

  • Ibihumbi 50 bakingiwe: Ishusho y'umunsi wa mbere wo gukingira Covid-19 mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19, byatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, nyuma y'amasaha make u Rwanda rwakiriye ibyiciro bitatu by'inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer.

    Muri rusange ibitaro 45 ndetse n'ibigo nderabuzima bisaga 500 nibyo byatangiwemo inkingo. Abakingiwe ni abakozi bo kwa muganga, abakuze cyane, abajyanama b'ubuzima, abapolisi n'abafite indwara zidakira zirimo umuvuduko w'amaraso, diyabete n'izindi.

    Imibare ya Minisante igaragaza ko kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, nibura abakingiwe bagera kuri 80%, aho byitezwe ko ku munsi w'ejo bazagera kuri 95%, abasigaye bose bakazakingirwa ku Cyumweru.

    Ubwo yasobanuraga ibyaranze umunsi wa mbere wo gukingira icyorezo cya Covid-19, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Ngamije Daniel yabwiye RBA ko muri rusange ibikorwa byo gukingira Abanyarwanda byagenze neza kandi ubwitabire bwagaragaye.

    Yagize ati 'Mu bantu bari bateganyijwe uyu munsi wa none navuga ko turi hejuru ya 80%, ni umunsi wa mbere urimo n'imyiteguro kugira ngo abakozi batangire gukora akazi neza. Twumvaga ko umunsi w'ejo tuzaba tugeze kuri 95%, ku buryo abandi bake cyane bashobora kuzaba basigaye bazakingirwa bose ku Cyumweru.'

    Muri rusange imibare y'abantu ibihumbi 50 bamaze kubarurwa ko bakingiwe ni abo mu bitaro 31 mu gihe byitezwe ko raporo y'ibitaro 45 byose iza kugararagaza imibare yisumbuyeho aho bashobora kugera mu bihumbi 55.

    Akomeza avuga ko mu bakingiwe bose uyu munsi nta muntu n'umwe wigeze agira ikibazo mu gihugu hose.

    Ati 'Ariko by'umwihariko abantu bose bahawe uru rukingo nta n'umwe wigeze ugira ikibazo, tumaze gukingira abantu benshi, abo bose kuva mu gitondo nta kidasanzwe cyabaye.'

    Nta byera ngo de!

    Mu byaranze uyu munsi wa mbere wo gukingira Covid-19, hirya no hino mu gihugu hari imyumvire imwe yagaragajwe na bamwe mu batuye mu Karere ka Ruhango, Intara y'Amajyepfo aho bari banze guterwa inkingo.

    Minisitiri Dr Ngamije yavuze ko bari babyanze bitwaje imyemerere yabo ariko nyuma baje kuganirizwa birangira bemeye gukingirwa.

    Ati 'Hari nka hamwe hagiye haba utubazo tworoshye mu bakozi bo kwa muganga, ndashaka kuvuga nko mu gice cya Ruhango, aho abantu kubera imyumvire idafututse wasangaga bamwe muri bo ubwitabire budakwiriye cyangwa budashimishije.'

    Yakomeje agira ati 'Nyuma y'ibiganiro n'abayobozi cyangwa abakuriye ibitaro, baje kwitabira. Bari bafite ikibazo cyo kubanza gusobanukirwa kurushaho, ariko amakuru bayahawe ku buryo ubwitabire bwagiye buzamuka.'

    Dr Ngamije avuga ko abo bantu bari banze gukingirwa ahanini ari ababihuzaga n'imyemerere yabo. Ibintu avuga ari uguteza urujijo mu bantu.

    Ati 'Ndahamya ntashidikanya ko na bo baza kwikubita agashyi, ayo makuru adasobanutse, kuvangitiranya ibintu, kudasobanukirwa ibintu neza kandi dufite uko twagiye tubisobanura na n'ubu tugikomeza kubisobanura.'

    Yakomeje agira ati 'Abantu ntibavange imyemerere yabo ku giti cyabo n'amakuru yo mu nzego z'ubuzima kuko ni ibintu bibiri bitandukanye bigatuma haza urwo rujijo rutari ngombwa. Ariko uretse aho ngaho ahandi hose mu gihugu ibikorwa byo gukingira abantu byagenze neza.''

    Minisitiri Dr Ngamije na we uri mu bakingiwe Covid-19, yasabye abantu kwirinda kuyobywa n'imyumvire ya bamwe kuko urukingo rwizewe kandi rwujuje ibisabwa.

    Ati 'Ndashishikariza Abanyarwanda bose kugira ngo buri wese watumiwe kugira ngo abone uru rukingo, aya mahirwe atayitesha, abantu bere kugendera ku bihuha, uru ni urukingo rwemewe, rwujuje ibyangombwa rumaze gukoreshwa mu bihugu byinshi.''

    Minisiteri y'Ubuzima itangaza ko abari gukingirwa ari ibyiciro byatoranyijwe ariko byitezwe ko mu bihe biri imbere uko inkingo zizagenda ziboneka n'abandi bazagenda bakingirwa.

    Muri rusange inkingo zose zimaze kugera mu Rwanda ni ibihumbi 397, zaje mu byiciro bitatu birimo harimo 102.960 za Pfizer n'izigera kuri 240.000 za AstraZeneca ndetse n'izindi 50 000 za AstraZeneca zatanzwe na Leta y'u Buhinde.

    Intego ya Guverinoma y'u Rwanda, ni uko uyu mwaka wa 2021 uzarangira rukingiye 30 %.

    Leta y'u Rwanda yihaye umuhigo wo gukingira 60% by'abaturarwanda bose mbere y'uko umwaka wa 2022 urangira. Leta y'u Rwanda ikomeje ibiganiro n'ibindi bihugu, abakora inkingo ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo haboneke inkingo zihagije.

    Izindi nkuru wasoma:

    -  Meze neza nta kibazo mfite mu mubiri – Minisitiri Dr Ngamije wakingiwe Covid-19

    -  Byabarenze: Uko igikorwa cyo gukingira Covid-19 bwa mbere cyagenze

    Abakozi bo kwa muganga nabo bakingiwe mu ba mbere

    Abajyanama b ubuzima ni bamwe mu bakingiwe ku ikubitiro

    Mbere yo gukingirwa babanza gusobanurirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihumbi-50-bakingiwe-ishusho-y-umunsi-wa-mbere-wo-gukingira-covid-19-mu-rwanda

  • Abana b'impanga bashyingiranwe ku myaka 5 ababyeyi babo bavuga ko mu bundi buzima bakundanaga #rwanda #RwOT

    Washirawit Bee Moosika na mushiki we Rinrada Breem bakoze ubukwe kuwa 04 Werurwe 2021 ahitwa Nakhon Si Thammarat muri Thailand mu rwego rwo kubahiriza imigenzo y'idini ry'ababyeyi babo b'Aba Budhiste.

    Ababyeyi b'aba bana aribo Weerasak w'imyaka 31 na nyina Rewadee w'imyaka 30 bubahirije imyizerere yo mu idini yabo ivuga ko abana bavutse ari impanga baba bafite 'Karma' cyangwa se ko mu buzima bwabo bwashize bakundanaga ariko bapfa badashyingiranywe bityo mu buzima bwabo bushya bagomba kubana nk'umugabo n'umugore.

    Aba babyeyi bavuze ko igihe aba bana babo batashyingiranwa,ubuzima bwabo bwarangwa n'imyaku ndetse n'ibibazo biturutse ku buzima bwabo bwa mbere.

    Weerasak n'umugore we Rewadee batumiye inshuti n'abavandimwe kugira ngo baze muri ubu bukwe bw'izi mpanga zabo.

    Madamu Rewadee yagize ati 'N'umugisha kuba narabyaye impanga ariko nari mpangayikishijwe nuko hari ikintu cyabakurikiye giturutse mu buzima bwabo bwa mbere.Imyizerere yacu ivuga ko bagomba gushyingiranwa kugira ngo twikiranure niyo Karma.

    Umu monk w'aba Budhiste yari aho hafi kugira ngo ahe umugisha aba bana bashyingiranwe.

    Nyuma y'ubukwe abatumiwe bahise bajya mu kirori baranywa,bararya,nbashyiramo umuziki barabyina karahava nkuko ubukwe bwose bisanzwe bigenda.

    Se w'aba bana yavuze ko nta yandi mahitamo yari afite uretse kubashyingiranya kuko ngo imyizerere yabo ivuga ko iyo utabikoze umwe arwara bikaba byamuviramo urupfu.

    Ati 'Twizera ko iyo ubyaye abana b'impanga bafite ibitsina bitandukanye baba bagomba gushyingiranwa bitakorwa umwe akaba yarwara agapfa akiri muto.'

    Icyakora ngo uku gushyingiranwa ntikwemewe mu mategeko ahubwo byakozwe nk'umuhango kugira ngo aba babyeyi barinde abana babo.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/abana-b-impanga-bashyingiranwe-ku-myaka-5-ababyeyi-babo-bavuga-ko-mu-bundi

  • Wa mugabo wasenye inzu yubakiye umukunzi we wamwanze yahishuye akayabo yayitanzeho #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi ukomeye yahisemo gusenya inzu yubakiye uyu mukunzi we mu gace kitwa KaMagugu muri Nelspruit kubera ko yashakga kuyigurisha.

    Uyu mugabo wari uhagarikiye abarimo gusenya iyi nzu yari nziza nkuko byagaragaraga mu mashusho,yavuze ko atari kwihanganira ko uyu mukobwa bari bemeranyije kubana akaza kumwanga nyuma agurisha iyi nzu.

    Uyu mugabo yavuze ko we n'uyu mukobwa bari basezeranye gutangira gutegura ahazaza bari kumwe ariyo mpamvu uyu mukobwa yatanze ikibanza yari afite hanyuma uyu musore ashora kariya kayabo ahubaka inzu y'igitangaza.

    Nyuma y'uko iyi nzu yuzuye,uyu mucuruzi yaje kuvumbura ko uyu mukobwa amubeshya ahubwo yikundanira n'undi musore mu ibanga ahubwo yari agamije kumukura ibyinyo.

    Umusore ngo yagiye kubimubaza,uyu mukobwa amusubiza ko hari byinshi byiza yamukoreye bityo bakwiriye gutandukana neza.

    N'umujinya mwinshi uyu mugabo yahise agenda ahamagara ikamyo ya tingatinga izana n'abakozi baraza barimbura iyi nzu yubatse ntihasigara ibuye rigeretse ku rindi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/wa-mugabo-wasenye-inzu-yubakiye-umukunzi-we-wamwanze-yahishuye-akayabo

  • Sankara yaninuye Rusesabagina, umutangabuhamya wateje impaka: Uko iburanisha ryagenze (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Rusesabagina na bagenzi be bitabye Urukiko kuri uyu wa 5 Werurwe 2021, baburanishirizwa mu cyumba cy'Urukiko rw'Ikirenga ruri ku Kimihurura mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Iburanisha ryatangiye Rusesabagina asaba guhabwa igihe akabanza kureba imyanzuro y'Ubushinjacyaha ku nzitizi yatanze mu ikoranabuhanga, ariko urukiko rwanzura ko iburanisha ryakomeza hagatangira iburanisha mu mizi rya Sankara.

    Rusesabagina wabaye Umuyobozi w'Impuzamashyaka ya MRCD, ifite Umutwe w'Ingabo wa FLN wagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikagwamo abaturage b'inzirakarengane mu bihe bitandukanye, yaje kwisubiraho yemera kuburanishwa, atangira agaragaza inzitizi z'uko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.

    Ingingo y'uko yagejejwe mu Rwanda yagiweho impaka igihe kirekire ndetse Ubushinjacyaha bwerekana ko igikorwa cyo gushimuta kitabaho nta mbaraga zakoreshejwe kugira ngo Rusesabagina avanwe i Dubai aho yari ari agezwe mu Rwanda.

    Ubushinjacyaha bwasabye urukiko guha umwanya umutangabuhamya Bishop Niyomwongere Constantin wigeze gucudika na Rusesabagina akaba ari na we wamugushije mu mutego wo kugera mu Rwanda.

    Ni ubusabe Rusesabagina yahise yanga ndetse avuga ko uwo mutangabuhamya ari umugambanyi udakwiye guhabwa umwanya kuko yanamureze mu nkiko zitandukanye.

    Urukiko rwanzuye ko uwo mutangabuhamya aba umutangamakuru, aho kuba umutangabuhamya.

    Bishop Niyomwungere yasobanuriye urukiko uko yahuye na Rusesabagina n'uko yababajwe n'ibikorwa bye byo kwica abaturage, ahitamo gukora ibishoboka byose arafatwa kugira ngo abo ibikorwa bye byagizeho ingaruka bahabwe ubutabera.

    Indi ngingo yaranze iburanisha ry'uyu munsi, ni amagambo yavuzwe na Sankara agaragaza ko Rusesabagina yitwara nk'abanyeshuri batinyaga ibizamini bagahora basaba umwarimu ko yimura umunsi w'ibazwa.

    Mu iburanisha ryo ku wa 17 Gashyantare 2021 na bwo Sankara yajoye impamvu zatanzwe na Rusesabagina n'abamwunganira cyane bavuga ko atari 'Umunyarwanda', avuga ko agamije gutinza urubanza. Yavuze ko uyu mugabo yahoze abereye Visi Perezida wa Kabiri muri MRCD/FLN ahora asa n'ushaka gutinza urubanza kuko bitumvikana uko umunyamahanga yashakaga kuyobora u Rwanda.

    UKO IBURANISHA RYAGENZE

    16:31: Urukiko rutangaje ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina ivuga ko yageze mu Rwanda ashimuswe uzasomwa ku wa Gatatu, tariki ya 10 Werurwe 2021, saa Munani.

    Umucamanza Muhima Antoine ni we Perezida w’Inteko Iburanisha

    Inteko iburanisha yanzuye ko umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina uzatangazwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha

    Bishop Niyomwungere yasinye ku nyandiko y’urukiko nk’umwe mu batanze amakuru y’uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda

    Rusesabagina na we yashyize umukono ku nyandiko y’iburanisha nkuko bikorwa n’ababuranyi bose

    16:28: Me Rudakemwa Félix yavuze ko Paul Rusesabagina kugeza ubu nta cyerekana ko yagejejwe mu Rwanda byemewe n'amategeko.

    Ati 'Kubera iyo mpamvu, turasaba ko arekurwa by'agateganyo. Turasanga urukiko nirusanga harabayeho gushimuta, hakurwaho icyemezo kimufunga by'agateganyo hanyuma agasubizwa mu buzima busanzwe.''

    16:15: Rusesabagina yavuze ko uburyo bukoreshwa bwose, umuntu akavanwa mu gihugu akajyanwa mu kindi atabizi, biba ari icyaha.

    Ati 'Umurozi wahaye umuntu uburozi akaburya agapfa ntibyitwa ubwicanyi. Nonese umuntu ushutse mugenzi we akamuroha mu muriro, uwo si umurozi se? Ntabwo kugirirwa nabi haba habayeho intorezo cyangwa ibipfunsi, ahubwo aba yakoze ikibi.''

    Ati 'Niba narafunzwe byemewe n'amategeko kuki ntaje uwo munsi hanyuma mpite mbazwa? Ku wa 31 Kanama 2020, nabajijwe na RIB nunganiwe? Banzaniye abavoka batatu mu barenga 1100, mu mahitamo baguha abantu batatu ngo uhitemo.''

    Yavuze ko umwavoka umuryango we yahitiwemo hashize ukwezi batarabonana.

    Ati 'Umwavoka umpagarariye mu Bubiligi yaje hano, ntiyahabwa n'isegonda na rimwe ryo kubonana. Ngeze mu Rwanda sinafunzwe byemewe n'amategeko. Kugeza uyu munsi simfite amahirwe yo kugira abavoka mpuzamahanga. Nzi ko babanyimye. Kugeza uyu munsi, Rusesabagina ni we wenyine uri kuburana atunganiwe n'abavoka ashaka, ari abo mpuzamahanga.''

    16:07: Me Rudakemwa Félix yavuze ko agitsimbarara ko Rusesabagina yashimuswe kuko atageze i Kigali hari inyandiko

    15:58: Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina yari yarashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi.

    Buvuga ko akigera mu Rwanda, ibijyanye no gufungwa kwe byose byarubahirijwe mu buryo bwemewe n'amategeko ndetse hagiye hasobanurwa impamvu zashingiweho hasobanurwa impamvu zimushinja.

    Ku ngingo yo kuba Rusesabagina atunganiwe n'abanyamategeko yifuza, Ubushinjacyaha bwavuze ko uburenganzira bwe bwose bwubahirijwe.

    Bwanavuze ko Rusesabagina ari mu Rwanda mu buryo bwemewe n'amategeko kuko yahageze, ashakishwa n'ubutabera, agatabwa muri yombi byemewe n'amategeko.

    15:50: Ubushinjacyaha bwavuze ko uburyo Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda nta kibazo kirimo. Bwifashishije ingero zerekana ko Urukiko rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu Burayi byabaye, abantu bagashukwa, bagafatwa bakagezwa imbere y'ubutabera mu nzira zisa n'uburyo Rusesabagina yagejejwemo mu Rwanda.

    Buvuga ko inkiko icyo kirego cyagezemo zose zerekanye ko uburyo yafashwemo nta tegeko byishe.

    Buti 'Ibisabwa byose byo kurekurwa nta shingiro bifite.''

    -  Nta cyo namuhaye cyo kumusinziriza

    Bishop Niyomwungere yavuze ko nta kintu na kimwe yigeze aha Rusesabagina nk'igisindisha kugira ngo avanwe i Dubai agezwe muri Kigali.

    Ati 'Twanyweye ibyo baduhaye, nta na kimwe.

    Yanavuze ko yumvise amarira y'abaguye mu bitero akumva yamufasha abagizweho ingaruka n'ibitero babona ubutabera.

    Ati 'Sinize karate, sinzi kurashisha imbunda. Kwemera ibyo bintu nari mfite ibintu bibiri birimo kwemera gupfa cyangwa ngakira. Ninjye watanze igitekerezo ngiha Michael. Icyo nari nkwiriye gukora naragikoza mu gihe gikwiye.''

    Yakomeje ati 'Navuga ko ari Umwuka Wera wamfashije, nafataga n'igihe cyo kwiyiriza ubusa Nsenga.''

    Nyuma yo guhabwa umwanya wo gutanga amakuru, Bishop Niyomwungere yicaye mu rukiko akurikira iburanisha nk’abandi

    Bishop Niyomwungere Constantin afite Itorero Goshen Holy Church rifite amashami mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda n’u Burundi

    14:31: Bishop Niyomwungere na Rusesabagina baganiriye igihe kirenga nk'ukwezi n'igice mbere y'uko atabwa muri yombi.

    Yavuze ko ubwo Rusesabagina ubwo yamubwiraga ko agiye kujya mu Burundi ngo yashakaga guhura na Gen Jeva.

    Ati 'Yari ajyanywe no kureba abo basirikare bakuru. Yigeze kumbwira ku by'amashuri ariko kujyayo [mu Burundi] nkeka ko ari bwo bwa mbere.''

    -  Sinigeze mvugana na Rusesabagina ku gusura amatorero yanjye-Bishop Niyomwungere

    Bishop Niyomwungere wageze mu rukiko yambaye umwambaro uranga abakozi b'Imana bo ku rwego rwa Musenyeri, yavuze ko ibyatangajwe na Rusesabagina ko yari agiye mu Burundi agiye gutanga ibiganiro mu matorero ye atari ukuri.

    Yagize ati 'Sinigeze mvugana na Paul Rusesabagina ku Mana. Ntayo yigeze ambwira. Nta kintu na kimwe twavuganye. Ku birebana no gusenga n'urusengero rwanjye, nta ho nigeze muha ubutumire ku birebana na filime ye yasohoye. Sinamuhamagara kuko nari naramumenye, sinari kumuhamagara ngo aze yigishe ubwicanyi mu gihugu cy'u Burundi cyabaye.''

    Yasobanuye ko nyuma yo kumenya ibikorwa bya Rusesabagina yatangiye kugabanya kuvugana na we kuko atashoboye kubyakira

    Bishop Niyomwungere yasobanuye ko hari abantu bo muri FLN bari basanzwe bavugana ariko bahujwe na Rusesabagina

    -  Uko Bishop Niyomwungere yanogeje umugambi wo gufatisha Rusesabagina

    Bishop Niyomwungere yabeshye Rusesabagina ko hari abayobozi bo mu Burundi bamwemereye indege ariko ashaka kumugusha mu bishuko.

    Ati 'Nakoze operation yose, umugabo [Rusesabagina] yavuze ko azabonana n'abayobozi ba FLN, ndabyumva ariko umutima wanjye ntiwabyitaho. Byansabye ubwenge bwinshi, ndashima Imana ko nibura uwo muntu umunsi umwe nimugeza imbere y'ubutabera nzagushima.''

    Akimara kubona indege, Bishop Niyomwungere yamubajije aho yifuza kunyura, ariko yanga guca mu Bubiligi no mu Budage ariko aramubwira ngo abireke.

    Amubajije muri Kenya naho avuga ko atahizeye, birangira ahisemo kujya muri Dubai.

    Bamaze kwitegura yabwiye Michael ko bazanyura Dubai, amusaba kumwoherereza itike y'indege.

    Yakomeje avuga ati 'Byose nabikoze ariko ntamujyanye mu maboko y'abicanyi.'

    Yavuze ko igihe cyageze akajya kumwakira i Dubai aho yari amaze iminsi ibiri. Mu byo yamubwiraga byose yamubwiraga ko abantu bashobora kumenya ko yaharaye, bikamugwa nabi.

    Ati 'Nari namubwiye ko agomba kwitwara mu buryo budasanzwe. Namwatse pasiporo, mbwira umukobwa wari uhari ko baduterera visa.''

    Yasobanuye ko we aho yari agiye yari ahazi ndetse yari afite intumbero yo kumuzana muri Kigali.

    Ati 'Icyaba cyose, njye natuye umutwaro. Tugeze mu ndege, batangiye gutanga amatangazo, mbonye hari akamenyetso, ko hagiye kuvugwa ibyo kwambara ceinture, aho tugiye. Nagize amahirwe ntiyabyumva. Paul nk'umuntu ukunda kuganira, yabajije uwo mukobwa amasaha akoresha mu kugera Bujumbura. Umukobwa yahise avuga ko ibihugu byose byo mu Karere ni ibihugu byegeranye kandi bidatwara amasaha menshi mu rugendo.''

    Yasabye uwo mukobwa kuzimya amatara, ngo Paul Rusesabagina aruhuke ndetse araruhuka.

    Ati 'Njye sinari kugira ubucucu ngo nsinzire. Mu mwanya muto dushyitse, ni bwo yambwiye ati 'jya imbere tugende.' Yahise yakirwa n'abagabo babiri, barimo Michael wamweretse urupapuro rwo kumuta muri yombi. Ni aho mperukanira na Paul.''

    -  Uzi gukora ibyiza ntabikora aba akoze icyaha

    Bishop Niyomwungere ni we ubwe wisabiye umukozi wa RIB niba hari uburyo yabafasha guta muri yombi Rusesabagina.

    Ati 'Umugabo aho kuba imva yaba imbwa. Naje kuganira na Rusesabagina, amubaza igihe yifuza kuzagenda. Yambwiye ko kugenda n'indege zisanzwe, ashobora kugira ingorane. Ni ukuvuga ngo 90% ni we wampaye ubushobozi bwo kumenya imigambi yose afite, menya uwo ariwe. Byatumye mfata icyemezo cyo gukora ibikorwa nakoze.''

    -  UKO BISHOP NIYOMWUNGERE YAHUYE NA RUSESABAGINA

    Mu buhamya bwe, BISHOP NIYOMWUNGERE yahuye na Rusesabagina mu 2017, bigizwemo uruhare n'inshuti ye.

    Ati 'Umunsi mpura na Paul [Rusesabagina], bwa mbere ni inshuti yaduhuje, yarampamagaye hanyuma turahura, ambwira impamvu itumye ampamagara ngo duhure, Paul afata ijambo ambwira ibibazo afite, asobanura umushinga we, ko ari Perezida w'ishyaka rya MRCD ritavuga rumwe n'ubutegetsi ndetse ko afite n'umutwe w'ingabo witwa FLN.'

    Nyuma yo gusoma amakuru kuri internet yumvise ibyakozwe n'abarwanyi ba FLN bishe abaturage mu Rwanda, amubajije amubwira ko ari impamo.

    Ati 'Nagize ubwoba nk'umukozi w'Imana. Naramuhamagaye mvugana nawe, ndamubaza nti 'abantu bawe ni bo bakoze bino.' Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze. Yarambwiye ati 'byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n'abasirikare b'u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage. Narababaye nk'umuvugabutumwa wigisha umutima w'imbabazi.''

    Bishop Niyomwungere kuva icyo gihe yagabanyije kuvugana na Rusesabagina.

    Ati 'Mu 2019, mu minsi ya Noheli n'Ubunani, ahagana ku wa 27 Gashyantare, barampamagara, umuntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB. Yambwiye ko afite ubutumwa ashaka kumpa, ansaba niba namwemerera nkamujyanira ibintu.''
    Yabwiye umushoferi, bajyana kureba 'ako kantu' yagombaga gushyira uwo muntu we.

    Akihagera yahise atabwa muri yombi, yumva agize ubwoba. Yagejejwe ahantu arabazwa ibya Rusesabagina, bamwerekana ibimenyetso na we yemera ko bavugana.

    Ati 'Naramuhamagaye ndi muri RIB. Ku munsi wakurikiyeho haje umugabo witwa Michael amwandikisha ko akekwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Naguye mu kibazo ndababara kumva ko Musenyeri naba nkora ibyo. Namusobanuriye ijambo ku rindi. Nemera ko afite ishaka, anafite na FLN. Amaze kunsobanurira ambwira ko nkorana na FLN.''

    Nyuma y'iminsi itanu, uwo mugabo yamubajije icyo yakora aramutse arekuwe, avuga ko atakongera kuvugana na Rusesabagina.

    Uwo mugabo yamusabye ko bakomeza kuvugana kugira ngo nanabona ikindi kidasanzwe azababwire.

    Bishop Niyomwungere ari muri RIB yeretswe abagizwe imfubyi n'ibitero byagabwe na FLN ya Rusesabagina, abapfuye, imodoka zatwitswe, yumva bimubabaje.

    Rusesabagina yamusabye kuzamuherekeza mu Burundi, na we abimenyesha Michel [umukozi wa RIB] wamukoresheje inyandikomvugo mu Bugenzacyaha.

    Bishop Niyomwungere Constantin yasobanuye ko yiyemeje gufasha ubutabera kubona Rusesabagina kuko yashenguwe n’ibikorwa bye

    Bishop Niyomwungere yatumijwe mu rukiko nk’umutangamakuru aho kuba umutangabuhamya

    -  BISHOP NIYOMWUNGERE CONSTANTIN YAHAMAGAJWE MU RUKIKO

    Bishop Niyomwungere Constanstin ni mwene Nsubungize François na Iyamuremye Beathe wavutse ku wa 17 Kamena 1976. Aba muri Komini Forest mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ariko agera mu Rwanda ku mpamvu z'akazi.

    14:27: Nyuma yo kumva Ubushinjacyaha busaba ko humvwa umutangabuhamya uvuga uko Rusesabagina Paul yagejejwe mu Rwanda no kumva Rusesabagina avuga ko yamureze mu zindi nkiko bityo atatanga ubuhamya, urukiko rwavuze ko mu rwego urubanza rugezeho nta cyabuza ufite amakuru ku kiburanwa kuyatanga. Rusanga Bishop Niyomwungere yabazwa nk'uha amakuru urukiko aho kuba umutangabuhamya kuko afite amakuru yihariye.

    • Ibyaha biregwa Rusesabagina Paul

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urutonde rw'ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

    - Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    - Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    - Gutera inkunga iterabwoba.

    - Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    - Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    13:43: Inteko iburanisha yongeye gufata akanya ko kwiherera mbere yo gutangaza niba umutangabuhamya Bishop Niyomwungere Constantin atanga ubuhamya imbere y'urukiko.

    13:37: Me Mugabo Fidèle, umwavoka wunganira bamwe mu bareganwa na Rusesabagina yavuze ku ngingo yerekana ko nta mpamvu n'imwe umutangabuhamya ufite ubuhamya bwatuma urubanza rwihuta, akwiye guhabwa umwanya.

    Ati 'Uyu mutangabuhamya kuri twe tubona ari ingenzi cyane. Ubuhamya bwe bufite ibyo bwakemura.''

    13:34: Me Rudakemwa wunganira Rusesabagina yavuze ko umukiliya we yagaragaje impungenge ku mutangabuhamya.

    Avuga ko iyo hari impungenge zatanzwe n'umuburanyi, urukiko rubisuzuma.

    Ati 'Impungenge zatanzwe zasuzumwa hakemezwa ko zifite ishingiro.''

    13:33: Rusesabagina yashimangiye ati 'Namwihannye, namwiyamye''

    Ati 'Sinumva ikintu gishya atabwiye Ubugenzacyaha mbere akaba agiye kukizana. Uko muzi nta cyiza yankoreye. Icyifuzo cyanjye ni uko tuzaburana mu manza namureze. Namwihannye mu rubanza rwa hano, tuzaburana ahandi.''

    13:25: Rusesabagina yavuze ko 'uyu atari umwanya mwiza' wo kumva UMUTANGABUHAMYA

    Yagize ati 'Umutangabuhamya ni we twavuganye, nkiri mu Bubiligi ariko ibyo yambwiraga byose byari ibinyoma yarambeshyaga. Yavuze ko naje ngiye kureba abasirikare banjye. Umuntu ajya kureba abasirikare akagenda n'indege yihariye. Uwo muntu yivugira ko abapilote bashatse kuvuga ko bagiye i Kigali. Umuntu ibyo yavuze byose niba yarakoranaga na RIB, njye mbwirwa n'iki ko atari umukozi wa RIB. Ubuhamya bw'uwo muntu, umugambanyi kuri njye, umufatanyacyaha, uko kuri kuvuye he?'

    Rusesabagina Paul yabwiye urukiko ko yiyamye Bishop Niyomwungere Constantin, umutangabuhamya watanzwe n’Ubushinjacyaha

    13:23: Ubushinjacyaha bwavuze ko butazi ibyo umutangabuhamya, Bishop Niyomwungere avugira mu rukiko ariko ari ingenzi kuko ibyo yavuze mu nyandikomvugo bitumvikanwaho n'impande zombi.

    13:15: Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina n'umwunganira batagaragaza niba Bishop Niyomwungere afite ikibazo gituma adatanga ubuhamya mu rukiko.

    Bwavuze ko ubusanzwe itegeko riha umwihariko abana n'abafite ibibazo byo kwisobanura mu gihe humvwa abatangabuhamya.

    Buti 'Rusesabagina aravuga ko uyu muntu yamureze bityo atagaruka mu rubanza, ko urukiko arirwo rufite ububasha bwo kwemeza abatangabuhamya, uburenganzira bwo kutemera umutangabuhamya bwatanzwe nande?''

    Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga umutangabuhamya wabwo afite ubumenyi n'amakuru y'ingenzi yatanga mu rukiko muri urwo rugendo rwose.

    13:10: Umushinjacyaha yavuze ko iby'ibirego bya Rusesabagina kuri Bishop
    Niyomwungere ari bwo babyumvise kandi nta gihamya yabyo ihari.

    Yavuze ko izina rye rizwi kandi ryashyizwe mu myanzuro ku buryo bitavugwa ko ari umuntu mushya.

    Ati 'Inyandikomvugo umutangabuhamya yakoreye mu Bushinjacyaha iri muri system ku wa 26 Ukwakira 2020. Uyu muntu si umunyamahanga. Dusanga na byo nta shingiro bifite.''

    13:08: Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw'Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.

    13:05: Me Rudakemwa yavuze ko bitashyizwe muri system ku buryo na bo bagira ubushikashatsi ku mutangabuhamya.

    -  RUSESABAGINA YIYAMYE BISHOP NIYOMWUNGERE

    13:02: Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri n'andi mazina yakoresheje amwiyamye.

    Ati 'Ni uwo mutangabuhamya nshaka kuvugaho, uwo mutangabuhamya bavuga, bakomeje kugenda bibandaho cyane ari we Bishop cyangwa Musenyeri cyangwa dipolomate cyangwa se Apôtre nk'uko we yiyita nagira ngo njyewe mwiyame kuko uwo muntu bita umutangabuhamya niwe wanshimuse.'

    Ati 'Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n'umutangabuhamya.''

    13:00: Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko hatangwa umwanya ku mutangabuhamya [Bishop Niyomwungere] uvuga uko Rusesabagina Paul yageze mu Rwanda.

    12:55: Umushinjacyaha Dushimimana Claudine yavuze ko nta tegeko na rimwe ryagaragarijwe urukiko ko hari uburenganzira bwahabwaga Rusesabagina akaba yarabwambuwe.

    12:43: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko ku manza Rusesabagina yatanzeho urugero, hagati y'imikoranire y'u Bwongereza na Afurika y'Epfo harebwaga ku bubasha bw'inkiko aho kuba ku ishimutwa.

    Yashimangiye ko n'iyo Rusesabagina ashimutwa, hari inkiko zagiye zifata imyanzuro itandukanye bityo ko UAE [Emirates] yari kwerekana ko ari cyo gihugu cyavogerewe ndetse kikanitabaza amategeko.

    -  Rusesabagina yari agiye kuganiriza amatorero ya Bishop Niyomwungere kandi atari umuvugabutumwa

    12:31: Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina yasobanuye ko yari agiye gusura amatorero ya Bishop Niyomwungere Constantin mu gihe uyu muvugabutumwa we avuga ko yashakaga guhura n'abagize FLN n'abayobozi b'u Burundi.

    Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko mu mabaruwa yafashwe mu mashini ubwo Rusesabagina yasakwaga mu Bubiligi hafashwe amabaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD amusaba ko babonana.

    Ati 'Uwari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD FDD ni we waje kuba Perezida w'u Burundi. Ibyo yarimo si ugusura amatorero kuko Rusesabagina Atari umuvugabutumwa.'

    Yasabye ko Rusesabagina akwiye kwereka urukiko uko yashimuswe n'uwamushimuse kuko bitabaye ibyo avuga nta shingiro byaba bifite.

    Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre asobanura impamvu zishingirwaho hemezwa ko habayeho igikorwa cyo gushimuta

    -  RUSESABAGINA NTIYIGEZE AFUNGWA CYANGWA AKORERWE ITOTEZWA NKUKO BIVUGWA MU ITANGAZAMAKURU

    12:20: Umushinjacyaha Habyarimana yavuze ko mu ibaruwa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu zanditse yerekana uko Rusesabagina yageze mu gihugu, ahamara amasaha atanu.

    Ikomeza yerekana ko bitandukanye n'ibyanyujijwe mu itangazamakuru, atigeze afungwa cyangwa ngo akorerwe ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

    Ati 'Ibaruwa ya Emirates yerekana ko uko yavuye i Dubai atashimuswe, ndetse ko yahavanye na Bishop Niyomwungere Constantin.''

    Bishop Niyomwungere abajijwe uko yahuye na Rusesabagina bakavana muri Dubai yavuze ko muri Kanama bavuganaga kuri WhatsApp.

    Mu magambo ye ati 'Twumvikanye ko tuzahurira i Dubai, ansaba ko nzamuherekeza mu Burundi gusura abarwanyi be bayobowe na Brig Gen Jeva, akanabonana na bamwe mu bayobozi b'u Burundi. Yansabye kumuherekeza ndamwemerera.''

    Ku wa 26 Kanama 2020, Rusesabagina yahagurutse San Antonio na Bishop Niyomwungere ava muri Kenya yerekeza Dubai.

    Mu guhaguruka, Bishop Niyomwungere avuga ko bahagurukanye, bakanagerana i Kigali.

    -  UBUSHINJACYAHA BUVUGA KO 'NTA MBARAGA ZAKORESHEJWE MU IFATWA RYA RUSESABAGINA'

    12:07: Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yavuze ko ishimutwa rikoresha imbaraga aho umuntu avanwa ahantu ku gahato ariko we nta ruhare na rumwe abigizemo mu gihe kohererezanya abanyabyaha hashingirwa ku masezerano.

    Yavuze ko mu ibazwa ubwo yari mu Bushinjacyaha yavuze ko ari we wivanye iwe muri Texas ajya Dubai muri gahunda ze. Yanasobanuye ko kuva Dubai ajya aho yafatiwe yabikoze nta gahato.

    Rusesabagina ati 'Nahagurutse muri Amerika ku wa 26 Kanama 2021, saa Moya za mu gitondo. Nari mfite indege ijya Chicago, nafasha indege ijya Dubai mpagera ku wa 27 Kanama 2021.''

    Yavuze ko kubera abantu bari bahari yasohotse mu kibuga ananiwe, ajya muri Hotel Ibis abanza kuruhuka, yahavuye n'imodoka mu rugendo rw'isaha imwe. Icyo gihe yari kumwe na Niyomwungere wamwakiriye.

    Iyo ndege yafashwe azi ko igiye i Bujumbura, nabimenye mbonye abasirikare ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege i Kanombe. Kuko yari arushye cyane yarasinziriye, ariko bagiye gushyika, barabakanguye, ubwo indege yagwaga yisanze i Kigali.

    Habarurema Jean Pierre yavuze ko nta kuvogera igihugu kwabayeho kuko nta mukozi wa Leta wigeze ajya muri Amerika cyangwa ngo ajye muri Emirates.

    -  UBUSHINJACYAHA BWASOBANUYE UKO 'ISHIMUTWA' RIKORWA

    11:53: Umushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, Habarurema Jean Pierre, yavuze ko kuvuga ko umuntu yashimuswe hari icyo bigomba gushingiraho.

    Yavuze ko umwanditsi David Poulsen mu gitabo cye yavuze ko umuntu ashobora gufatwa binyuranye n'amategeko ariko agafungwa byemewe n'amategeko.

    Ati 'Ku rupapuro rwa 39 asobanura ko igikorwa cyitwa gushimuta mu gihe umuntu yakuwe mu gihugu A akajyanwa mu kindi B aho yakoze ibyaha kugira ngo abikurikiranweho, bikozwe ku ngufu.''

    Yanatanze urundi rugero rw'umwanditsi wavuze ko gushimuta bibaho mu gihe 'habayeho ikoreshwa ry'ingufu ngo avanwe aho yari, ajyanwe mu gihugu yifuzwamo.''

    -  Ubushinjacyaha bwavuze ko Paul Rusesabagina 'atashimuswe'

    11:53: Habyarimana yavuze ko Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umutangabuhamya wabwo, yaza mu rukiko mu kwerekana ko Rusesabagina Paul atashimuswe.

    11:40: Habyarimana Angelique uhagarariye itsinda ry'abashinjacyaha yavuze ko gusaba kurekurwa ari uko impamvu zifunga Rusesabagina by'agateganyo zaba zarakuweho.

    Ati 'Ntabwo Rusesabagina Paul yageze mu Rwanda habayeho iherekanya ry'abanyabyaha. Inzitizi basobanuye zikubiye mu mwanzuro watanzwe mbere, turifuza no kugaragaza ko ibyabanje kwitwa inzitizi byanabaye amakuru.''

    Yavuze ko ibyo basobanuye n'ubundi byari byagejejwe imbere y'urukiko.

    11:40: Rusesabagina yavuze ko 'yafashwe bugwate''

    Ati 'Ndashimangira ibintu bibiri, kimwe ni ikibazo cyo gushimutwa. Nabivuze mu nzego zose ariko nticyavuzweho. Bagombye kumpora ko ndi hano mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Mu 2003 na 2004, naje mfite visa. Ubu nib wo mpari bitemewe. Nabaye umunyago, nafashwe bugwate. Nambuwe uburenganzira bwanjye bwose.''

    Yatanze ingero z'ibihugu birimo Namibia, Nouvelle Zelande, u Bwongereza na Afurika y'Epfo n'ahandi ko abantu bashimuswe ariko urukiko rugasuzuma rugasanga bidakwiye ko baburanishwa.

    11:37: Me Rudakemwa wunganira Paul Rusesabagina yasabye urukiko kubona ko Rusesabagina yazanywe mu Rwanda mu buryo budakurikije itegeko na rimwe.

    Ati 'Turasaba ko yarekurwa sans condition, agasubizwa mu buzima busanzwe. Twizeye ubutabera.''

    -  Bishop Niyomwungere Constantin ngo yashimangiye ko Rusesabagina yashimuswe

    11:25: Me Rudakemwa yavuze ko mu nyandikomvugo zitandukanye za Bishop Niyomwungere [watanzwe nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha] zirimo iyo ku wa 27 Gashyantare 2021, zerekana uko Rusesabagina yafashwe.

    Rusesabagina ngo yahagurutse Dubai azi ko agiye mu Bujumbura, ariko ngo hakoreshejwe amayeri mu gihe havugwaga ko indege igiye i Kigali.

    Yakomeje ati 'Kubera amayeri Bishop yapanze n'Ubugenzacyaha, Rusesabagina yashidutse ari i Kigali nta nyandiko n'imwe ibyerekana. Ibi birerekana ko ari imbere yanyu binyuranye n'amategeko.''

    -  UKO PAUL RUSESABAGINA YAZANYWE MU RWANDA

    11:22: Me Rudakemwa yavuze ko kuva ku ifatwa rye kugera ku gihe yagejejwe mu butabera, Paul Rusesabagina ntabwo ibyo yakorewe byemewe n'amategeko.

    Ati 'Ibyo yakorewe ni ugushimutwa. Mu Bugenzacyaha yarabisobanuye, mu Bushinjacyaha arabisobanura ndetse na Pariki ayisobanurira izo mpamvu ariko imuregera Urukiko.''

    Mu iburanisha rya mbere, Rusesabagina yavuze ko atunganiwe neza kuko yahawe abavoka.

    Ati 'Yasobanuriye urukiko ko yifashije ashobora kwiyishyurira abavoka. Icyo cyemezo yarakijuririye ariko urukiko rukomeza kumufunga by'agateganyo.''

    Rudakemwa yasabye urukiko ko rwategeka ko yafungurwa nta yindi nzitizi, agasubira mu buzima bwe nkuko bisanzwe.

    Yavuze ko Rusesabagina yafatiwe i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, ariko agezwa mu Rwanda nta visa.

    Ati 'Ni gute umuntu w'Umubiligi yafashwe akazanwa mu Rwanda? Inkiko zo mu Bubiligi zari zatangiye kumukurikirana ariko baca ruhinganyuma bajya kumushimuta. Ko Rusesabagina yari afite address izwi kuki batakoresheje uburyo busanzwe kuko hari icyaha yari akurikiranyweho. Niba u Rwanda rwaramushakaga, rwari kumusaba u Bubiligi cyangwa ibihugu byiyunze by'Abarabu hagakorwa uburyo bwo kumwohereza.''

    -  Paul Rusesabagina yasabye kurekurwa by'agateganyo

    11:12: Me Rudakemwa yavuze ko urukiko rukwiye kubanza gufungura Paul Rusesabagina kugira ngo bagaragaze ko yazanywe mu Rwanda binyuranye n'amategeko.

    Ati 'Yasubira mu buzima busanzwe nkuko byari bimeze mbere y'uko ashimutwa binyuranyije n'amategeko.''

    Ingingo ya 96 y'Itegeko rigenga imanza z'inshinjabyaha iteganya ko ufunzwe by'agateganyo ashobora gusaba urukiko remezo gukuraho icyemezo kimufunga.

    11:05: Urukiko rufashe akanya ko kwiherera ngo rusuzume kuba Rusesabagina yemeye kwisobanura ku nzitizi yatanze.

    Rusesabagina aganira n’abarimo Mukandutiye Angelina baregwa muri dosiye imwe

    11:04: Ubushinjacyaha bwavuze ko urubanza rwakomeza. Buti 'Ikibabaje ni uko byatindije urubanza.''

    11:00: Me Rudakemwa Félix yavuze ko Rusesabagina Paul yiteguye gutanga inzitizi ye.

    Ati 'Ubu Rusesabagina yiteguye kugeza ku rukiko inzitizi ye.''

    10:55: Urukiko rwavuze ko kuba Rusesabagina watanze inzitizi ko atiteguye kuburana. Rwerekanye ko ashobora kuyitanga aho rwaba rugeze hose kandi bikaba bitabangamiye ingingo ya 96 na 97 y'itegeko z'imanza z'inshinjabyaha.

    Rwemeje ko urubanza rukomeza hanyuma igihe azabona yiteguye kugaragaza iyo nzitizi, akazahabwa umwanya akayisobanura.

    10:55: Inteko Iburanisha igarutse mu byicaro byayo nyuma y'igihe yiherereye. Hagiye gutangazwa umwanzuro niba inzitizi za Rusesabagina zikomeza kuburanishwa cyangwa urubanza rukimurirwa ikindi gihe.

    -  Abanyamahanga bitabira uru rubanza bashyiriweho ikoranabuhanga risemura

    Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n'abandi 20 ruri gukurikiranwa n'abadipolomate batandukanye n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

    Bitewe n'uko uru rubanza ruburanishwa mu Kinyarwanda, hagenwe uburyo bwo gusemura ku buryo n'abanyamahanga na bo bashobora kumva no gukurikirana ibivugirwamo.

    Abatumva Ikinyarwanda bashyiriweho ikoranabuhanga rituma bakurikirana ibivugirwa mu rukiko

    Hashyizweho uburyo bwo gusemura Ikinyarwanda mu zindi ndimi z’amahanga

    • Andi mafoto y'ababuranyi imbere y'Inteko Iburanisha

    10:17: Urukiko rufashe akanya k'iminota 15 yo kwiherera kugira ngo hafatwe umwanzuro ku nzitizi zatanzwe na Rusesabagina ko atabonye ibikubiye mu mwanzuro Ubushinjacyaha bwashyize muri system.

    10:13: Me Rudakemwa Félix yavuze ko kuba imyanzuro tutarayireba, 'ntitwamenya ikiyirimo''.

    10:08: Rugeyo Jean wunganira Nsengimana Herman yavuze ko iburanisha ryakomeza, Rusesabagina n'umwunganira bagasobanura inzitizi yabo.

    Ati 'Ntekereza ko Ubushinjacyaha ari bwo bwagira icyo busobanura ku nzitizi yatanzwe na Rusesabagina. Urubanza rukwiye gukomeza ngo uburenganzira bw'abandi bukomeze kubahirizwa.''

    10:02: Umwavoka wa Nizeyimana Marc yasabye ko urubanza rwatandukanywa kuko na we abo yunganira barimo uregwa ibyaha icyenda kimwe nka Rusesabagina.

    Yavuze ko habaho no gutanga ibihano ku muburanyi ushaka kwerekana impamvu yo gutinza urubanza ko yacibwa ihazabu mbonezamubano.

    -  Amafoto menshi y'ababuranyi ubwo bageraga mu rukiko

    Paul Rusesabagina yihannye umutangabuhamya Bishop Niyomwungere, avuga ko ari umugambanyi kuko ibyo yamubwiye byose ari ibinyoma

    Paul Rusesabagina aganira n’umunyamategeko we, Me Rudakemwa Félix

    Mukandutiye Angelina ni we mugore rukumbi uri muri iyi dosiye ihuriyemo abantu 21

    Iburanisha ribera mu Cyumba cy’Iburanisha cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura

    Me Nkundabarashi Moïse n’umukiliya we Nsabimana Callixte ‘Sankara’ baganira kuri dosiye zabo

    09:56: Me Mukashema Marie Louise yavuze nubwo ari uburenganzira bwa Rusesabagina kuzamura inzitizi ariko hari ibyo amategeko ateganya.

    Ingingo ya 126 ya Procedure penale harimo no kuvuguruzanya ariko iryo hame ntabwo rivuga ko bigomba kuba mu nyandiko.

    Ati 'Bikozwe ntaho byaba bibangamiye iyo ngingo. Biri no mu itegeko nshinga mu ngingo ivuga ku kureshya.''

    09:53: Undi wunganira abaregera indishyi yavuze ko bisa nk'aho umwe mu baburanyi asa n'usumba abandi baburanyi.

    Ati 'Ni uburenganzira bwe, ariko se uburenganzira bwe bwakandamiza ubw'abandi.''

    -  Ababuranira abaregera indishyi na bo basabye ko urubanza rwihutishwa

    09:48: Umwe yavuze ko kuva inzitizi zaragaragajwe mu myanzuro y'uruhande ruregwa, nta mpamvu uruhande rwayitanze rwasaba ikindi gihe cyo kuyivugaho.

    Ati 'Ndabona ibi bigamije gutinza urubanza. Ingingo ya 17 y'itegeko 84 iteganya ko inzitizi zidasubikwa inshuro zirenze ebyiri. Niba zibaye eshatu, mu mizi zizaba zingahe. Urukiko rwabisuzuma rukemeza ko tuburana kuko ibikenwe byose Bihari.''

    SANKARA YAVUZE KO RUSESABAGINA AMEZE NKA WA MUNYESHURI UTINYA IBIZAMINI

    09:42: Nsabimana Callixte Sankara yavuze ko urubanza rureba ababuranyi bose atari Rusesabagina gusa.

    Ati 'Icyo nongera gushimangira ni uko urubanza ruratureba twese, turuhuriyemo turi benshi. Nkurikije rero ubushize na none ko umwunganizi wa Rusesabagina yavugaga ngo arashaka gutegura inzitizi ariko akavuga ko adashobora kuyitangaza mu gatanga igihe, none uyu munsi nabwo bakaba basaba ikindi gihe njye ndabona Rusesabagina n'umwunganira, bameze nka ba banyeshuri twiganaga batinya ikizamini.'

    'Mu gihe habaga ikizamini cyangwa ibazwa, baravugaga bati muryimure, bagahora bavuga ngo mwimure ibazwa kugeza nubwo n'abanyeshuri bagirira impuhwe mwarimu bakavuga bati reka tuguhe umwanya uhagije uzagende ujye gutegura ikizamini ngo turabona ko nta mwanya wabonye kubera akazi kenshi ufite. Ibyo ndabishingira ku kuba numvaga bagera ku ruhande rwo kuvuga ngo abashinjacyaha nta mwanya babonye, bagasabira umwanya abashinjacyaha.'

    Me Nkundabarashi Moïse yavuze ko hamaze kuba amaburanisha atatu, haburana Paul Rusesabagina.

    Ati 'Uru rubanza rushobora kuzarangira mu 2024. Nyakubahwa Perezida hakwiye gushyirwaho ingengabihe y'uburyo iburanisha rizagenda. Ibyo bidakozwe bidindiza byinshi kandi buri wese hano afite ibindi akora.''

    Me Nkundabarashi Moïse na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ imbere y’Inteko iburanisha

    09:37: Paul Rusesabagina yabwiye urukiko ko bemera kwakira igihe bahabwa cyo gusuzuma icyo myanzuro.

    Me Rudakemwa yagize ati 'Ntabwo tuzi ibikubiye muri uwo mwanzuro. Igihe dusaba kirajyana na gahunda yanjye. Mudushyize ku wa Gatanu w'icyumweru gitaha twaba twiteguye kuburana, tugatanga ibisobanuro ku nzitizi zatanzwe.'

    09:32: Umucamanza Muhima Antoine yavuze ko mu manza z'inshinjabyaha, ihame ari uko ibivugiwe imbere y'urukiko.

    Ati 'Ni iki musaba [Rusesabagina] urukiko?''

    Me Rudakemwa yavuze ko bakeneye igihe cyo kwiga ku myanzuro.

    09:30: Me Rudakemwa bwavuze ko ibyo gushaka kuburana ku mwanzuro wo ku wa 25 Gashyantare 2021, nta mucyo ufite kuko utatanzweho umwihariko mu yindi myanzuro myinshi.

    09:24: Me Rudakemwa yavuze ko ibikubiye mu myanzuro yatanzwe mbere nta cyongerewemo ahubwo bikubiye mu mwanzuro w'ikibazo cyiswe inzitizi nubwo mbere cyari amakuru.

    Ati 'Inyandiko ya mbere ijyanye n'inzitizi yashyizwe muri system saa Kumi. Twagombaga kureba niba nta cyongerewemo. Nibashaka dukoreshe umwanzuro wo ku wa 25 Gashyantare 2021, ibyo twiteguye kubigaragaza. Ntitugire impamvu za politiki zo kugaragaza kureshya kutariho cyangwa gutinza urubanza.''

    -  UBUSHINJACYAHA BWAVUZE KO NTA GIHE BUKENEYE CYO KWITEGURA

    09:13: Umushinjacyaha Mukuru wungirije Habyarimana Angelique yavuze ko mu iburanisha ryo ku wa 17 Werurwe 2021, batanze umwanzuro mu ijoro ribanziriza iburanisha ariko byarakozwe.

    Ati 'Twe nta mwanya dukeneye wo kwiga kuri uwo mwanzuro. Ubu tuvugana wageze muri system.''

    Bwavuze ko ihame ryo kuringanira kw'ababuranyi, ahanini uregwa ari we wibandwaho.

    Buti 'Nitwe twagomye gusaba igihe cyo kwitegura ku nzitizi kugira ngo tureshye imbere y'amategeko. Iyi nzitizi ntaho itaniye n'ibyavuzwe mbere, ibyaje ari inzitizi ku munsi wa mbere, igihe cyo kubisobanura byavuzwe ko ari amakuru.''

    09:08: Hashize amasaha 40, Ubushinjacyaha bubonye umwanzuro

    Rusesabagina yabajije impamvu badahabwa umwanya uhagije wo gusuzuma umwanzuro.

    Ati 'Nkuko babonye umwanya wo gusoma iyo dosiye, natwe turawukeneye ku buryo tuzahura tukaganira, turi ku ntebe imwe n'ameza amwe. Tureshya ntawe usumba undi.''

    09:03: Me Rudakemwa yavuze ko buri gihe haba hagamijwe urubanza ruboneye kandi ibyo ntibyashoboka umuntu atiteguye ngo abone icyo mugenzi we yasubije ku nzitizi yatanze.

    Ati 'Turasanga ari umutego, mumbabarire kuri iryo jambo. Ubwo Ubushinjacyaha buvuga ko butangaza ko bwitegura kuburana habura iki ngo imyanzuro ishyirwe muri system. Bagomba kubikora mbere, abantu bakagera hano biri mu buryo.''

    08:57: Mu gusubiza, Ubushinjacyaha bwavuze ko atari ikosa ryabwo kuba butarasubije ku myanzuro ahubwo ari irya 'Rusesabagina n'abamwunganira batinze gushyira imyanzuro muri system.'' Bwagaragaje ko bwiteguye kuburana imyanzuro igashyirwa muri system nyuma.

    08:55: Me Rudakemwa yabajije impamvu Ubushinjacyaha ntacyo bwasubije ku nzitizi za Rusesabagina.

    -  RUSESABAGINA YAVUZE KO INZITIZI AFITE ARI UKO 'YASHIMUSWE'

    08:52: Rusesabagina yavuze ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe.
    Ati 'Ndi hano mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Narashimuswe. Ndashaka kubanza gusubizwa uburenganzira bwanjye, mfungurwe.''

    -  Gatera Gashabana ntiyabonetse mu rukiko

    Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina yandikiye Urukiko amenyesha ko ataboneka mu rukiko kubera urundi rubanza afite mu Mujyi wa Arusha muri Tanzania.

    Rusesabagina yunganiwe na Me Rudakemwa Félix.

    -  Urukiko rwasuye gereza rureba uko Rusesabagina afunzwe

    Nyuma y'ibiganiro byahuje urukiko, Rusebagina n'abunganizi be, abayobozi ba Gereza ya Mageragere, urukiko rwabonye ko hari ibigomba gukosorwa birimo uburyo afashwa mu gutegura urubanza rwe.

    Bitewe n'ubunini bwa dosiye, akwiye guhabwa mudasobwa izashyirwamo dosiye, ndetse agahabwa igihe gihagije cyo gutegura urubanza rwe.

    Urukiko rwanasabye ko inyandiko za Paul Rusesabagina zirebana n'urubanza zitajya zifatirwa ariko inyandiko n'ibindi byajya bikorerwa urutonde bikanyuzwa ku buyobozi bwa gereza.

    08:30: Perezida w'Inteko iburanisha, Muhima Antoine, yatangiye iburanisha avuga ko uyu munsi humvwa ubwiregure bwa Paul Rusesabagina.

    Kanda hano usome inkuru yo mu iburanisha riheruka.

    Abaregwa muri uru rubanza

    1. Nsabimana Callixte alias Sankara

    2. Nsengiyumva Herman

    3. Rusesabagina Paul

    4. Nizeyimana Marc

    5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani

    6. Matakamba Jean Berchmans

    7. Shabani Emmanuel

    8. Ntibiramira Innocent

    9. Byukusenge Jean Claude

    10. Nikuze Simeon

    11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata

    12. Nsanzubukire Felicien alias Irakiza Fred

    13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba

    14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba

    15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas

    16. Nshimiyimana Emmanuel

    17. Kwitonda André

    18. Hakizimana Théogène

    19. Ndagijimana Jean Chrétien

    20. Mukandutiye Angelina

    21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard

    Amafoto ubwo ababuranyi bageraga ku rukiko

    Ubwo bageraga ku Rukiko rw’Ikirenga bari kuva mu modoka

    Abakurikiranyweho ibyaha muri dosiye imwe na Rusesabagina bagejejwe ku rukiko batwawe n’imodoka z’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS

    Ingamba zo kwirinda Coronavirus zirubahirizwa kuko buri wese aba yambaye agapfukamunwa neza

    Uru rubanza ruregwamo abantu 21 bakoze ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba hagamijwe guhungabanya umutekano w’u Rwanda

    Buri wese aba yitwaje dosiye ikubiyemo ibirego aregwa n’uko agomba kwiregura

    Nsanzubukire Félicien na Rusesabagina ubwo berekezaga mu rukiko mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu

    Paul Rusesabagina yabanje gupimwa umuriro, anahabwa hand sanitizer yo gukaraba intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Nsanzubukire Félicien agenda yitwaje inkoni kugira ngo abashe gukandagira

    Abanyamategeko bahuriye muri iyi dosiye babanje kujya inama, na bo bagendaga baganira

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sankara-yaninuye-rusesabagina-umutangabuhamya-wateje-impaka-uko-iburanisha

  • Muhanga: Ntigurirwa wemeye ko yishe umugore we yakatiwe gufungwa burundu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n'Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga icyaha cyo kwica umugore we witwaga Uwimana Florence. Iki cyaha cyakozwe mu ijoro rishyira tariki ya 4 Gashyantare 2021.

    Mu isomwa ry'uru rubanza ryabereye ku cyicaro cy'uru rukiko gusa uregwa yasomewe adahari.

    Ni iki cyagendeweho Ntigurirwa akatirwa burundu?

    Perezida w'Inteko Iburanisha yaburanishije uru rubanza, Kankindi Olive, yavuze ko urukiko rwahisemo gufata uyu mwanzuro rugendeye ku ngingo eshatu.

    Yavuze ko kuba Ntigurirwa yarireguye yemera icyaha cyo kwica uwo bashakanye ariko ntasobanure neza uko yagikoze bitamugabanyiriza igihano.

    Indi ngingo yashingiweho ni uburemere bw'icyaha yakoze n'ingaruka cyateje mu gihe yamburaga uwo bashakanye ubuzima.

    Yongeyeho ko kumwica wari umugambi wizweho neza ndetse ugategurwa kuko yamwicishije isuka yo mu bwoko bwa rasoro akanayimutera inshuro nyinshi inyuma ku mutwe ndetse no mu gutwi bityo adakwiye kuvuga ko atabizi kandi yemera ko yamukubise inkoni bityo nta kintu akwiye kwitwaza ngo byaramugwiririye.

    Ntigurirwa aburana yavugaga ko kwica umugore we byamugwiririye atari yabiteguye ari nayo mpamvu yatanze asaba ko igihano cyose yahabwa cyaba kigabanyije.

    Uru rubanza rwasomewe mu ruhame saa Tanu za mu gitondo. Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Ntigurirwa Daniel ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamonyi agomba guhita yoherezwa muri Gereza ya Muhanga aho azakorera igihano cye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-ntigurirwa-wemeye-ko-yishe-umugore-we-yakatiwe-gufungwa-burundu

  • Rusesabagina 'yiyamye' Bishop Niyomwungere wagize uruhare mu kumugeza i Kigali – #rwanda #RwOT

    Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa 5 Werurwe, Ubushinjacyaha bwifuje ko Niyomwungere yakwitabazwa nk'umutangabuhamya muri uru rubanza kugira ngo asobanure uko Rusesabagina yavuye Dubai akagera i Kigali.

    Byari nyuma y'impaka ndende Rusesabagina n'umwunganira bagiranye n'ubushinjacyaha, aho bavugaga ko uyu mugabo yashimuswe nyamara ubushinjacyaha bwo bukavuga ko nta cyaha cyabayeho cyo gushimuta kugira ngo Rusesabagina agezwe i Kigali.

    Mu gihe urukiko rwari rukiganira ku ngingo yo kuba Niyomwungere yakwemerwa nk'umutangabuhamya muri uru rubanza, Rusesabagina yahise yaka ijambo, Inteko Iburanisha iramwemerera yigira imbere ngo avuge icyo atekereza kuri uwo mutangabuhamya.

    Rusesabagina akigera imbere yavuze ko yiyamye Niyomwungere ngo kuko ariwe wamushimuse.

    Ati 'Ni uwo mutangabuhamya nshaka kuvugaho, uwo mutangabuhamya bavuga, bakomeje kugenda bibandaho cyane ari we Bishop cyangwa Musenyeri cyangwa dipolomate cyangwa se Apôtre nk'uko we yiyita nagira ngo njyewe mwiyame kuko uwo muntu bita umutangabuhamya niwe wanshimuse.'

    Rusesabagina yavuze ko nta buryo Niyomwungere yaba umutangabuhamya mu gihe yamureze mu rukiko Arusha.

    Ati 'Uyu muntu naramureze, namureze mu Rukiko rwa Arusha, namureze no mu Bubiligi kuko agendana na pasiporo y'Imbiligi. Uwo muntu rero nagira ngo mwiyame kuko simbona umuntu twaba turi kuburana ngo abe n'umutangabuhamya.'

    Ibyavuzwe na Rusesabagina byashimangiwe n'umunyamategeko we wavuze ko bitumvikana uburyo umuntu umukiliya we yareze yahindukira akaba umutangabuhamya mu rubanza rwe.

    Umunyamategeko wa Rusesabagina yavuze ko atumva impamvu yo guhamagaza Niyomwungere ngo kuko atari inzobere mu mategeko.

    Nyuma yo kumva impande zombi Inteko Iburanisha yanzuye ko Bishop Niyomwungere Constantin akoreshwa nk'umutangabuhamya.

    Inkuru bifitanye isano: Uko urubanza rwagenze umunota ku wundi.

    Rusesabagina Paul yabanje gutsimbarara yanga ko Niyomwungere Constantin atanga ubuhamya bw’uko yageze i Kigali gusa Inteko Iburanisha birangira yanzuye ko agomba gutanga ubuhamya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusesabagina-yiyamye-bishop-niyomwungere-wagize-uruhare-mu-kumugeza-i-kigali

  • Bishop Niyomwungere wagize uruhare runini mu ifatwa rya Rusesabagina yahaye amakuru urukiko #rwanda #RwOT

    Bishop Niyomwungere watanzwe nk'umutangabuhamya w'Ubushinjacyaha yasobanuye amayeri yakoresheje kugira ngo afatishe Rusesabagina kubera “agahinda yatewe n'abana bagizwe imfubyi n'ibitero byateguwe nawe”mu majyepfo y'u Rwanda.

    Rusesabagina Paul yavuze ko uwo Bishop, Musenyeri, n'andi mazina yakoresheje yamwiyamye ndetse yamureze adashaka kumwumva nk'umutangabuhamya.

    Ati 'Ndamwiyamye. Uwo muntu witwa umutangabuhamya ni we wanshimuse. Naramureze, mu rukiko rwa Arusha, simbona umuntu twaba tuburana ngo abe n'umutangabuhamya.''

    Rusesabagina yavuze ko Bishop Niyomwungere hari urubanza yamurezemo i Bruxelles mu Bubiligi no mu Rukiko rw'Uburenganzira bwa Muntu muri Arusha murega ubushimusi, ku buryo adakwiye kwinjira mu rutamureba.

    Urukiko rwiherereye rwemeza ko Pasiteri Niyomungere yumvwa nk'utanga amakuru ariko Rusesabagina n'abamwunganira bararakara cyane kuko ngo yamureze ndetse akaba n' 'uwamugambaniye'.

    Rusesabagina yashimangiye ati 'Namwihannye, namwiyamye''

    Ati 'Sinumva ikintu gishya atabwiye Ubugenzacyaha mbere akaba agiye kukizana. Uko muzi nta cyiza yankoreye. Icyifuzo cyanjye ni uko tuzaburana mu manza namureze. Namwihannye mu rubanza rwa hano, tuzaburana ahandi.

    Umutangabuhamya ni we twavuganye, nkiri mu Bubiligi ariko ibyo yambwiraga byose byari ibinyoma yarambeshyaga. Yavuze ko naje ngiye kureba abasirikare banjye. Umuntu ajya kureba abasirikare akagenda n'indege yihariye. Uwo muntu yivugira ko abapilote bashatse kuvuga ko bagiye i Kigali. Umuntu ibyo yavuze byose niba yarakoranaga na RIB, njye mbwirwa n'iki ko atari umukozi wa RIB. Ubuhamya bw'uwo muntu, umugambanyi kuri njye, umufatanyacyaha, uko kuri kuvuye he?'

    Uwunganira Rusesabagina, yavuze ko umukiliya we yagaragaje impungenge ku mutangabuhamya.Avuga ko iyo hari impungenge zatanzwe n'umuburanyi, urukiko rubisuzuma.

    Me Mugabo Fidèle, umwavoka wunganira bamwe mu bareganwa na Rusesabagina yavuze ku ngingo yerekana ko nta mpamvu n'imwe umutangabuhamya ufite ubuhamya bwatuma urubanza rwihuta, akwiye guhabwa umwanya.

    Urukiko rwiherereye rwanzura ko uyu wihaye Imana afatwa nk'Umutangamakuru aho kuba umutangabuhamya bigenda gutyo.

    Mu buhamya bwe, BISHOP NIYOMWUNGERE yavuze ko yahuye na Rusesabagina mu 2017, amubwira ibyo akora.

    Nyuma yo gusoma amakuru kuri internet yumvise ibyakozwe n'abarwanyi ba FLN bishe abaturage mu Rwanda, amubajije amubwira ko ari we.

    Ati 'Nagize ubwoba nk'umukozi w'Imana. Naramuhamagaye mvugana nawe, ndamubaza nti 'abantu bawe ni bo bakoze bino.' Icyambabaje ni uko babikoze, uwitwa Sankara, umuvugizi wacu, akajya kuri radio akemera ko ari twe twabikoze.

    Yarambwiye ati 'byari gukorwa hanyuma tukabishyira mu mbuga nkoranyambaga, tukavuga ko byakozwe n'abasirikare b'u Rwanda, ibyo bibangisha abaturage. Narababaye nk'umuvugabutumwa wigisha umutima w'imbabazi.''

    Bishop Niyomwungere kuva icyo gihe yagabanyije kuvugana na Rusesabagina.

    Ati 'Mu 2019, mu minsi ya Noheli n'Ubunani, ahagana ku wa 27 Gashyantare, barampamagara, umuntu ambwira amazina ye, ntiyambwira ko ari uwo muri RIB. Yambwiye ko afite ubutumwa ashaka kumpa, ansaba niba namwemerera nkamujyanira ibintu.''

    Yabwiye umushoferi, bajyana kureba 'ako kantu' yagombaga gushyira uwo muntu we.

    Akihagera yahise atabwa muri yombi, yumva agize ubwoba. Yagejejwe ahantu arabazwa ibya Rusesabagina, bamwerekana ibimenyetso na we yemera ko bavugana.

    Ati 'Naramuhamagaye ndi muri RIB. Ku munsi wakurikiyeho haje umugabo witwa Michael amwandikisha ko akekwa gukorana n'imitwe y'iterabwoba. Naguye mu kibazo ndababara kumva ko Musenyeri naba nkora ibyo. Namusobanuriye ijambo ku rindi. Nemera ko afite ishyaka, anafite na FLN. Amaze kunsobanurira ambwira ko nkorana na FLN.''

    Nyuma y'iminsi itanu, uwo mugabo yamubajije icyo yakora aramutse arekuwe, avuga ko atakongera kuvugana na Rusesabagina.

    Uwo mugabo yamusabye ko bakomeza kuvugana kugira ngo nanabona ikindi kidasanzwe azababwire.

    Bishop Niyomwungere ari muri RIB yeretswe abagizwe imfubyi n'ibitero byagabwe na FLN ya Rusesabagina, abapfuye, imodoka zatwitswe, yumva bimubabaje.

    Rusesabagina yamusabye kuzamuherekeza mu Burundi, na we abimenyesha Michel [umukozi wa RIB] wamukoresheje inyandikomvugo mu Bugenzacyaha.

    Bishop Niyomwungere avuga ko yatangajwe no kuba Rusesabagina nta bwoba nta n'umutima umucira urubanza kuba hari abantu bapfuye bahitanwe n'ibitero yateguye.

    Rusesabagina Paul washinze Impuzamashyaka ya MRCD/FLN ashinjwa ibyaha icyenda, byose bifitanye isano n'ibikorwa by'iterabwoba.

    Urutonde rw'ibyaha Rusesabagina akurikiranyweho:

    Kurema umutwe w'ingabo utemewe

    Kuba mu mutwe w'iterabwoba.

    Gutera inkunga iterabwoba.

    Ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Itwarwa ry'umuntu ritemewe n'amategeko nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Kwiba hakoreshejwe intwaro nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Gutwikira undi ku bushake, inyubako, ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Ubwinjiracyaha bw'ubwicanyi nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Gukubita no gukomeretsa ku bushake nk'igikorwa cy'iterabwoba.

    Source:IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/bishop-niyomwungere-wagize-uruhare-runini-mu-ifatwa-rya-rusesabagina-yahaye

  • MISS Rwanda 2021: Mu gihe habura amasaha make ngo gutora birangire, abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi #rwanda #RwOT

    Mu gihe hasigaye amasaha make ngo itora ryo gutora abakobwa 20 bagomba kujya mu wiherero wa nyuma wa Miss Rwanda 2021 rifungwe, Kabagema Laila akomeje kwanikira bagenzi be.

    Ku munsi w’ejo nibwo iri tora rizafungwa, ni nabwo hazatangazwa abakobwa 20 bagomba kujya mu mwiherero wa Miss Rwanda uzabera kuri Golden Tulip.

    Abakobwa 2 bazahiga abandi mu majwi(SMS na Online) bazihita babona itike yo kujya mu mwiherero. Abandi 18 bakaba bazatoranywa n’akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda.

    Ubu abakobwa uko ari 37 barimo gutorwa binyuze mu butumwa bugufi aho ujya muri telefoni yawe ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga umwanya ukandika nimero y’uwo ushaka gushyigikira ukohereza kuri 1525, ni mu gihe kuri murandasi birimo kubera ku rubuga rwa Igihe.com.

    Abakobwa 10 bayoboye abandi mu majwi

    Kabagema Laila

    Kabagema Laila ni we mukobwa ukomeje kuza imbere mu majwi, afite imyaka 19 aho akoresha nimero 11. Yiga ubuganga ari mu mwaka wa kabiri wa kaminuza, ahagarariye Umujyi wa Kigali. Kuri SMS afite 206830 Online afite 30934

    Ishimwe Sonia

    Ishimwe Sonia w’imyaka 18, ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, ni nimero ya 10. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Mathematics, Physics and Geography (MPG). SMS afite amajwi 176463 Online akagira 30027. Akaba ari ku mwanya wa 2.

    Musango Nathalie

    Musango Nathalie ni we wa gatatu mu majwi. Yiga mu mwaka wa kabiri wa kaminuza aho yiga Business Management and Entrepreneurship, afite imyaka 22. Ni nimero 19, ahagarariye Umujyi wa Kigali. SMS afite amajwi 142168 Online 29708.

    Uwase Kagame Sonia

    Uwase Kagame Sonia afite nimero 34 niyo atorerwaho, ubu ari ku mwanya wa 4. Uyu mukobwa w’imyaka 20 akaba ahagarariye Intara y’Uburengerazuba, akaba ari mu mwaka wa mbere wa Kaminuza aho yiga Marketing. Kuri SMS afite amajwi 83398 mu gihe Online afite 9897.

    Akaliza Amanda

    Ni we uri ku mwanya wa gatanu mu bakobwa abafite amajwi menshi, ni nimero 1, SMS afite 70273, Online akagira 8204. Afite imyaka 24 akaba yararangije Kaminuza aho yize International Relations. Ahagarariye Umujyi wa Kigali.

    Akaliza Hope

    Ni umukobwa w’imyaka 20 wiga mu mwaka wa 2 wa Kaminuza aho yiga Procurement, ahagarariye Intara y’Iburasirazuba. SMS afite 68927 Online akagira 7826. Atorerwa kuri nimero 2.

    Umutesi Lea

    Umutesi Lea afite imyaka 22, ni nimero 27, ahagarariye Intara y’Amajyaruguru. Yiga mu mwaka wa 3 wa Kaminuza aho yiga Travel and Toursim Management. SMS afite amajwi 62620, Online 16338. Ari ku mwanya wa 7.

    Ingabire Grace

    Akoresha nimero 7. Ahagrariye Umujyi wa Kigali, afite imyaka 25 akaba yararangije Kaminuza aho yize Major in Dance with Concentration in Globalization and Philosophy and Psychology, ari ku mwanya wa 8 mu bafite amajwi menshi aho kuri SMS afite 62625, Online akagira 9893.

    Mutesi Doreen

    Mutesi Doreen afite imyaka 19. Muri Miss Rwanda akoresha nimero 20. Yarangije amashuri yisumbuye aho yize Accounting. Ahagarariye Intara y’Uburengerazuba. SMS afite amajwi 35875 n’aho Online akagira 14109.

    Akeza Grace

    Ahagarariye Umujyi wa Kigali, akoresha nimero 3. Ubu afite imyaka 20 yarangije amashuri yisumbuye aho yize HEG(History, Economics and Geography), ni we uri ku mwanya wa 10 mu bafite amajwi menshi, Online afite 8024, SMS akagira 32439.

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/miss-rwanda-2021-mu-gihe-habura-amasaha-make-ngo-gutora-birangire-abakobwa-10-bayoboye-abandi-mu-majwi

  • Miliyoni 200 ku meza! Kagere na Simba SC basabwe gukora ibikomeye #rwanda #RwOT

    Umuherwe w’ikipe ya Simba SC, Mohammed Dewji 'Mo’ yashyiriyeho abakinnyi b’iyi kipe ikinamo rutahizamu w’umunyarwanda Meddie Kagere miliyoni 200 z’amashilingi mu gihe batsinda Al-Merrikh Sporting Club mu mukino w’umunsi wa gatatu w’imikino y’amatsinda ya CAF Champions League.

    Simba SC ejo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe 2021 izakina na Al-Merrikh Sporting Club yo muri Sudani, ni umukino uzabera muri Sudani n’ubundi.

    Uzaba ari umukino w’umunsi wa 3 w’itsinda A muri CAF Champions League, aho Simba yatsinze imikino ibiri ibanza yose.

    Mbere y’uko Simba SC ihaguruka yerekeza muri Sudani, ku wa Kabiri w’iki cyumweru abakinnyi bahuye n’umuyobozi w’iyi kipe Mo Dewji.

    Ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru kivuga ko Mo Dewji yemereye iyi kipe ko mu gihe baba batsinze uyu mukino bazahabwa agahimbazamusyi kangana na miliyoni 200 z’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga arenga miliyoni 85 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Gutsinda umukino wa Al Ahly, iyi kipe yari yashyiriweho miliyoni 400 z’amashilingi ya Tanzania.

    Mu mikino ibiri yatambutse Meddie Kagere ntabwo yagize amahirwe yo kubanza mu kibuga yinjiragamo asimbura.

    Kugeza ubu mu itsinda A, Simba SC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 6(yatsinze imikino ibiri ibanza AS Vita Club 1-0 na Al Ahly 1-0), AS Vita Club na Al Ahly zifite 3 mu gihe Al-Merrikh Sporting Club ifite ubusa.

    Meddie Kagere na bagenzi be bashyiriweho miliyoni 200

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/miliyoni-200-ku-meza-kagere-na-simba-sc-basabwe-gukora-ibikomeye