Blog

  • Itegurwa rya Jenoside : Hagati y’ukwa 01/1993- 03/1994 mu Rwanda hinjiye toni 581 z’imihoro #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu gitabo cyamuritswe na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside kigaragaza bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 kugeza tariki ya 7 Mata, 1994 n’uburyo yashyizwe mu bikorwa.

    Iki gitabo gikubiyemo ibice bitanu. Igice cya mbere gisobanura bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Mata, 1994.

    Igice cya kabiri cyerekana uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa, icya gatatu cyerekana uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y’abicanyi, igice cya kane cyerekana umwihariko w’abaganga n’abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi.

    Naho igice cya gatanu cyerekana uburyo Umuryango w’Abibumbye watinze kwemeza ko mu Rwanda hari Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, nyuma ukaza kubyemeza nyuma y’impaka nyinshi.

    Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr Bizima Jean Damascene wamuritse iki gitabo, avuga ko mu gutegura Jenoside hagiye hakorwa ubwicanyi bwa hato na hato hagati ya 1991 na 1994.

    Muri Werurwe 1991 hishwe Abatutsi 277 muri Komini zitandukanye zo muri Perefegitura za Ruhengeri (Nkuli, Kinigi, Mukingo) na Gisenyi (Gaseke, Giciye, Karago, Mutura, Kanama, Rwerere).

    Ijoro ryo ku ya 04 rishyira iry’iya 05 Werurwe 1992 ryaranzwe n’ubwicanyi bw’Abatutsi barenga 500 mu Bugesera. Ubu bwicanyi bwakozwe n’Interahamwe zifatanyije n’abasirikare barindaga umukuru w’Igihugu n’abasirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Gako.

    Yagize ati “Ntabwo Jenoside yakorewe Abatutsi ari impanuka cyangwa ngo iterwe n’ihanuka ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana, ahubwo ni umugambi wari warateguwe igihe kirekire.'

    Yavuze kandi ko hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994 (ubwo ni ukuvuga mu gihe cy’umwaka umwe n’amezi 2), haguzwe toni 581 z’imihoro zinjijwe mu Rwanda, iyo mihoro yakwirakwijwe mu baturage kugira izakoreshwe Jenoside.

    Hari ibinyamakuru by’intagondwa na byo byagize uruhare mu kubiba urwango rwagiriwe Abatutsi, nk’ibyitwaga Interahamwe, Kangura, Kamarampaka, La Médaille Nyiramacibiri, Echos des Mille Collines, Umurwanashyaka, RTLM n’ibindi, byakwirakwije urwango n’ubukangurambaga bwa Jenoside.

    Nko ku itariki ya 27 Mutarama 1994, RTLM yanyujijeho ibiganiro bibi bihamagarira Abahutu bose kwishyira hamwe bakarwana kugeza ku wa nyuma ngo kuko abasilikare ba ONU b’Ababiligi bari muri MINUAR bari bafite umugambi wo gutanga igihugu bagiha Abatutsi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Itegurwa-rya-Jenoside-Hagati-y-ukwa-01-1993-03-1994-mu-Rwanda-hinjiye-toni-581-z-imihoro

  • Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z’ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19 –

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ubwo iryo torero ryizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abagore, aboneraho no gutanga impanuro ku Bakirisitu baryo abasaba kwirinda kugwa mu mutego w’inyigisho ziyobya.

    Yabivuze nyuma y’uko hagiye hagaragara abaturage bavuga ko batazafata urukingo cyangwa ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakabiterwa na zimwe mu nyigisho [z’ibihuha] zibabwira ko urukingo rwaturutse ikuzimu.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango aho abaturage bumvikanye bavuga ko Imana bemera itabemerera kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bose babuza abandi kwitabira gahunda za leta zirimo gukingirwa COVID-19, baba bari gutanga inyigisho z’ubuyobe, bityo ko Abakirisitu badakwiye kubizera.

    Ati “Burya abantu babuza abandi kwishyura mituweli, kwivuza, kujyana abana mu mashuri, ndetse no kwikingiza bose baba bari mu buyobe. Bafite ikibazo cyo gufata amarangamutima yabo yo kudasobanukirwa bakayitirira Imana.”

    Abo Bakirisitu baburiwe mu gihe u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ariko hakaba haragiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza.

    Yakomeje asaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gusenga kugira ngo Leta ibone inkingo nyinshi, bizatume hakingirwa abantu benshi bibe byagabanya umurego w’icyorezo.

    Ati “Twe nk’Abakirisitu ba ADEPR turashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gushaka urukingo. Ndasaba Abakirisitu bose gukomeza gusenga kugira ngo haboneke inkingo nyinshi tuzabashe gusubira mu buzima busanzwe, ndabasaba rwose ntihagire uwumva iyo myumvire y’ubuyobe.”

    Pasiteri Ndayizeye yaboneyeho umwanya wo gukebura abakwirakwiza izo nyigisho abibutsa ko imyumvire yabo idakwiye kuko ibyo barwanya ari Imana iba yabikoze iciye mu bantu.

    Ati “Abantu bakwirakwiza iyi myumvure rwose nabasaba kubireka kuko Imana niyo yaduhaye ubuzima iduha n’ubwenge bwo kwirwanaho. Urukingo iyo rubonetse ntiruba ruvuye kwa Satani, ruba ruvuye muri bwa bwenge Imana yahaye abantu kandi iba yabutanze kugira ngo irengere abantu bayo.”

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca, aho hari gukingirwa abantu bari mu byiciro by’abafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nk’abarimu, abaganga, abapolisi, abacungagereza, abageze mu zabukuru n’abarwaye indwara karande.

    Abantu basaga ibihumbi 160 nibo bamaze gukingirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yakebuye abakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye

  • Agaciro k’umugore ni ntagereranywa: Uko BPR yazirikanye uruhare rw’umugore mu miyoborere –

    Nubwo amateka yahezaga umugore, ubu yahawe ijambo, umusanzu we utangwa mu nzego zitandukanye zirimo n’izijyanye n’imiyoborere haba mu nzego za leta n’izigenga.

    Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, iri mu bigo byazirikanye agaciro k’umugore ndetse mu miyoborere yayo ahabwa umwanya uhagije mu kugena icyerekezo cyayo.

    Ihame ry’uburinganire ryamaze gushinga imizi muri iyi banki kuko abakozi bose baba ab’igitsina gore n’ab’igitsina gabo barangana mu mubare. Abagore bari mu myanya y’ubuyobozi bo bagera kuri 45%.

    Inshingano bazifata nk’amahirwe yo gukomeza guharura inzira iganisha ku gukomeza kwiyubakamo icyizere no gutegura abayobozi b’ahazaza.

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi (Head of Business Projects and Branch operation Service) muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive, yavuze ko ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi.

    Yagize ati “Abagore bafite akamaro gakomeye mu kazi. Ni abantu bumva, baha agaciro imikoranire ndetse bakubaka umubano uhamye hagati y’abakozi. Abagore buzuza ubumenyi bw’abagabo mu kazi bibanda cyane ku kwigirira icyizere no gufata ibyemezo bikomeye.’’

    “Ndahamagarira abagore kwiyubakamo icyizere bagafata inshingano z’ubuyobozi no gukoresha amahirwe ahari mu kuzamura ubumenyi bwabo mu bintu bitandukanye kugira ngo biteze imbere.’’

    Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore, ubusanzwe ku rwego rw’Isi wizihizwa buri tariki 8 Werurwe. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19”.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’abakozi (Human Capital Operations Manager) muri BPR Plc, Batanyagwa Lilian, asanga muri uyu mwaka ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza.

    Yagize ati “Mureke dukomeze dukore cyane twubake ubushobozi bw’abayobozi b’ahazaza. Dushobora kubikora ubwacu kandi tugaharurira inzira abakobwa n’abagore bato bari mu myanya y’ubuyobozi, binyuze mu kubakurikirana, kubatoza no kubatera inkunga. Dufatanyije nk’abagore twagera kuri byinshi.’’

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi zihabwa abakiliya banini (Corporate Banking Manager) muri BPR Plc, Umwiza Laurie, yerekana ko abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere.

    Ati “Mu gihe twizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wa 2021, reka mbibutse ko tudakwiye kurangwa n’ubwoba bwo gukora amakosa, kuvugwa no gutsindwa. Dushoboye gukora buri cyose, mureke dutere intambwe ya mbere gufashanya kuko mu bumwe harimo imbaraga zo kugera ku bihambaye.’’

    Ibi abibona kimwe na Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko, ushimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi.

    Ati “Mu gihe Isi yose iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, nagira ngo nibutse abagore bagenzi banjye ko dushoboye kandi tugomba gukomeza kwiremamo icyizere. Dutinyuke ndetse dufashanye kwiteza imbere kugira ngo dukomeze tugire abagore benshi mu nzego zose z’ubuyobozi.’’

    Mu Rwanda, abagore bangana na 52% by’abaturage bose, ibyumvikanisha neza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu ngeri zose.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko utatekereza iterambere rirambye wirengagije icyo gice kinini cy’Abanyarwanda kandi bafite ubushobozi.

    Yakomeje ati “Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma ngo turebe uko umugore ahagaze no kurebera hamwe uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu. Mu Rwanda, kwizihiza umunsi w’umugore bifite ishingiro rikomeye kubera intambwe ishimishije imaze guterwa mu guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire.’’

    Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku Isi wizihizwa buri tariki ya 8 Werurwe buri mwaka, ukaba waratangiye kwizihizwa mu kinyejana cya 20, ubu ukaba wizihizwa mu bihugu hafi ya byose ku Isi n’u Rwanda rurimo. Kuri uyu munsi akenshi Isi yose izirikana ibyiza byinshi abagore bagezeho, n’akamaro kabo mu buzima bwa muntu.

    Umwiza Laurie, asanga abagore badakwiye gutegereza kubakirwa ubushobozi ahubwo bakwiye gufata iya mbere

    Umuyobozi ushinzwe Ishami ryo kugenzura imishinga na Serivisi muri BPR Plc, Nyinawumuntu Olive asanga ab’igitsina gore bafite umusanzu ukomeye mu kazi

    Twagirayezu Sylvie Kevine uyobora Ishami rya BPR Kimironko ashimangira ko ubumwe ari izingiro riganisha kuri byinshi

    Batanyagwa Lilian, asanga uyu munsi w’abagore ukwiye kwizihizwa hazirikanwa ko iterambere ry’abantu ryubakiye ahanini ku buyobozi bwiza

  • Ese ibitekerezo byawe byubatse bite? #rwanda #RwOT

    Mbese ni nde wigeze kumenya icyo Uwiteka atekereza ngo amwigishe?Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo (1Abakorinto 2:16).

    Mubyukuri ushobora kuba warabonye ko inshuro nyinshi ko ibitekerezo byawe bihinduka.Si wowe wenyine ahubwo bibaho kuri twese. Igihe kimwe ibitekerezo byacu biba ari byiza, byizewe, bituje, nyamara mu mwanya ukurikira bicura umwijima, ndetse bigahinduka bibi.

    Hari igihe narebye ibintu bimwe na bimwe mfite kwizera kutajegajega, nta gutindiganya na gato, hanyuma mu buryo butunguranye ibitekerezo byo gushidikanya byatangiye kunyinjirira mu bwenge, bisenya ibyo nari nzi mbere. Izi mpinduka zitunguranye mu bitekerezo byacu ziteza ibibazo runaka birimo n’indwara zitandukanye. Ubu buryo bubiri buduhatira kwibaza icyerekezo dukwiye guha ibitekerezo byacu. Hariho ibitekerezo bimwe tugomba kubungabunga n’ibindi tugomba kwanga.

    Intumwa Pawulo yandikira Abakorinto, yarababwiye ati: “Nyamara twebwe dufite gutekereza kwa Kristo.” Aya magambo aratwigisha ko mu bihe bitandukanye, hari icyo Yesu abitekerezaho, kandi natwe hari icyo tubitekerezaho. Icyo intumwa Pawulo ashaka gushimangira ni uko kubw’ubuntu bw’Imana, Umwuka Wera ashaka kutugezaho ibitekerezo byiza, ibyo kwibuka, ibya Kristo.

    Hari ibitekerezo dukwiriye kubungabunga hari n’indi dukwiriye kwanga burundu

    Ikibazo cyiza cyo kwibaza muri ibi bihe byose ibitekererezo byacu bihindagurika, “Ni ukuhe gitekereza kwa Kristo?” Biragaragara ko kugira ngo tubone igisubizo cy’iki kibazo, dukeneye kuba inkoramutima ya Yesu, ubumenyi bwimbitse ku mutima wa Yesu. Iri shyaka ryo kumenya Yesu neza ni intego ye.

    'Kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe. Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere. Ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru' (Abafilipi 3:10;13;14).

    Mugihe Yesu yatangazaga ko agomba gupfa, Petero Yaramubwiye ati: “Ibi ntibizakubaho.” Yesu aramuhindukirira aramubwira ati: 'Petero aramwihererana atangira kumuhana ati 'Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato. Arahindukira abwira Petero ati 'Subira inyuma yanjye Satani, umbereye igisitaza kuko ibyo utekereza atari iby’Imana, ahubwo utekereza iby’abantu'.Matayo 16:22;23.

    Muri icyo gihe, Petero, ntabwo yari yarigeze amenya ibitekerezo bya Yesu. Mugihe tunyuze munzira y’ikigeragezo, dushobora gutekereza ko ibi atari ibisanzwe. Ariko birashoboka ko ari byo Imana ishaka ko ducamo. Mu bihe nk’ibi, ntabwo ubwenge bw’abantu ari bwo dukeneye, ahubwo dukeneye ubwa Kristo.

    Isengesho ry’uyu munsi

    Hagati y’ibi bihe byose ndimo, ndaje aho uri Mwami, nje gushaka gutekereza kwawe.Undinde kwifatira ibyemezo byanjye hatarimo ubufasha bwawe. Mbisenze nizeye mu izina rya Yesu. Amen!

    Source: www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ese-ibitekerezo-byawe-byubatse-bite.html

  • Rusizi : Imodoka ebyiri zafashwe zipakiye magendu zirimo iyari itwaye amavuto ya mukoro #rwanda #RwOT

    Izi modoka zafashwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki ya 6 Werurwe ahagana saa cyenda z’amanywa. Bafatiwe mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Giheke, Akagari ka Giheke.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP)Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko izo modoka zikomoka mu gihugu cya Tanzaniya zafashwe imwe itwaye ibizingo 258 by’insinga z’amashanyarazi indi ipakiyemo amoko 10 atandukanye y’amavuta ahindura uruhu. Yavuze ko n’ubwo abashoferi ari abanya Tanzaniya, ibicuruzwa byo byari iby’abanyarwanda baba mu Karere ka Rusizi ndetse nabo barafashwe.

    Yagize ati 'Abapolisi bari bafite amakuru ko hari imodoka z’abanyamahanga ziva gupakurura ibicuruzwa mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagera mu Rwanda mu Karere ka Rusizi abacuruzi bakaziha akazi ko kubatwarira ibicuruzwa bya magendu babizana mu Mujyi wa Kigali. Hahise hatangira igikorwa cyo kubafata nibwo bafatiwe kuri bariyeri yashyizweho n’abapolisi.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko ikamyo imwe yari ipakiye insinga yari itwawe n’umushoferi witwa Emmanuel Ali ufite imyaka 31, ariko insinga zari iza Nsabimana Sylvestre w’imyaka 33 wo mu Karere ka Rusizi. Indi modoka yari itwawe n’uwitwa Masaanja George w’imyaka 39, iyi yo yari ipakiye amavuta atemewe mu Rwanda ahindura uruhu, nyiri amavuta yari Bahore Daniel.
    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu butemewe mu mategeko y’u Rwanda n’ibicuruzwa baba bagiye gucuruza akenshi biba bitujuje ubuziranenge bikaba byagira ingaruka ku baturage bazabikoresha.

    Ati' Nka ziriya nsinga harimo ibizingo 205 bivugwa ko zikomoka mu gihugu cya Senegal kandi zitujuje ubuziranenge. Hari abantu bashobora kuzikoresha bashyira amashanyarazi mu nyubako nyuma y’igihe gito zigateza inkongi. Ikindi ariya mavuta atujuje ubuziranenge yangiza uruhu rw’uyakoresheje bitewe n’ikinyabutabire kibamo gihindura uruhu rw’umuntu, uyafatanwe we ashyikirizwa ubutabera.'

    Yakomeje yibutsa abantu ko ubucuruzi bwa magendu buhungabanya ubukungu bw’Igihugu kuko ababukora baba batatanze imisoro kandi ariyo yubaka Igihugu. Yakanguriye abaturage kujya bagaragaza abantu bakora bene ibyo bintu bitemewe.

    Bahore n’umushoferi bari kumwe ariwe Masaanja George bafatanwe amavuta atemewe mu Rwanda bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) ikorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kamembe kugira ngo bakurikiranwe. Naho Nsabimana Sylvestre ariwe wari nyiri insinga we n’umushoferi bari kumwe ariwe Emmanuel Ali bashyikirijwe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kugira ngo bakorerwe amadosiye.

    Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

    Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 266 mu gika cyayo cya 3 kivuga ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri ; ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi y’u Rwanda imaze iminsi ifata abantu batandukanye hirya no hino mu gihugu bafite ibicuruzwa bya magendu ndetse na bimwe mu bicuruzwa bitemewe ku butaka bw’u Rwanda. Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu gukora ubucuruzi bunyuze mu nzira zemewe mu rwego rwo kwirinda ibihano.

    Src : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Imodoka-ebyiri-zafashwe-zipakiye-magendu-zirimo-iyari-itwaye-amavuto-ya-mukoro

  • Access Bank igiye kwizihiza umunsi w’abagore ifasha ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora –

    Ku wa 8 Werurwe buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w’abari n’abategarugori. Mu gufasha abagore b’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi no gukomeza kubashyigikira mu iterambere, Access Bank yateguye ibikorwa bigamije gutera ingabo mu bitugu abagore bitinyutse bagakora imishinga yo kwiteza imbere.

    Muri uku kwezi kwa Werurwe kunafatwa nk’uk’umugore, Access Bank yateguyemo amarushanwa azatuma abagore bazahiga abandi babasha gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni 6 Frw ndetse no gutanga amahugurwa ku bagore 50, bafite imishinga y’iterambere.

    Aya mahugurwa azatangwa mu gihe cy’ukwezi, agamije guhugura abagore bafite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu ku buryo bwo gushora imari. Azatangwa n’ikigo cyitwa “ITC SME Academy Online Training.

    Aya marushanwa azakorwa abagore bandika imishinga yabo y’iterambere bakayoherereza Access Bank nyuma nayo ikazakora ijonjora rigamije guhitamo imishinga yahize iyindi.

    Abazatsinda bazahabwa ibihembo by’amafaranga ndetse n’amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

    Umugore uzahiga abandi muri ibi bihembo bya Access Bank azahembwa miliyoni 3 Frw, azamufasha kwagura ubikorwa bye, uwa kabiri azahembwa miliyoni 2 Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe abandi basaga 50 bazashyirirwaho uburyo bw’amahugurwa.

    Mu guhitamo iyi mishinga Access Bank izibanda ku igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ndetse abagore bahamagarirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://www.shetrades.online/survey/view.php?id=111206

    Ku wa 22 Werurwe nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo imishinga yahize indi, nyuma y’iminsi ibiri hazatangazwa abatsindiye ibihembo binyuranye biteganyijwe muri iri rushanwa.

    Muri uku kwezi Access Bank kandi irateganya ibikorwa bizibanda cyane ku buryo hatangwa serivisi z’imari zidaheza abagore. Ku wa 9 Werurwe hateganyijwe ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhindure imibereho n’ubukungu muri Afurika binyuze mu guteza imbere uburinganire.”

    Iki kiganiro kizitabirwa n’abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ibikorwa by’ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Oluseun Onasoga, Umukozi muri Banki ya Afurika y’Amajyambere, Esther Dassanou na rwiyemezamirimo w’umugore Zakhia Mbabazi, uzagaragaza impamvu ibigo by’imari ari byo bikwiye kugabanya icyuho kigaragara mu ishoramari cyane cyane ku bagore.

    Mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu rwego rw’ubuzima Access Bank nk’uko isanzwe ibigenza irateganya ibikorwa byo gutanga amaraso bizaba ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe.

    Access Bank yatangaje ko amarembo afunguye kuri buri mugore wese wabashije gutinyuka akihangira umurimo n’ubwo ataba akorana nayo. iki gikorwa cyateguwe na Access Bank ku bufatanye n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubucuruzi (ITC), She Trade Rwanda, Banki ya Afurika y’Amajyambere mu bikorwa byayo byo gutera inkunga abagore (AFAWA), ITC Academy, EIF, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda n’abandi banyuranye.

    Access Bank yatangiye amarushanwa agamije gushyikira imishinga ya barwiyemezamirimo b’abagore : Ifoto: Imvaho

    Muri uku kwezi k’umugore Access Bank yateguye ikiganiro kizagaruka k’uko habaho serivisi z’imari zitabaheza

    Gahunda irambuye y’ibikorwa Access Bank iteganya muri uku kwezi k’umugore

  • Bugesera : Umusore w’imyaka 25 bamusanze amanitse yapfuye, birakekwa ko yishwe #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gasenda II, Akagari ka Nyamata Ville, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana avuga ko hahise hatangira iperereza.

    CIP Hamdun Twizeyimana yagize ati 'Nsabigaba Jean Paul twasanze amanitse ntabwo tuzi icyamumanitse.'

    Uyu muvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko bishobora kuba byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe 2021.

    Umwe mu bari baziranye na nyakwigendera, yavuze ko ejo hari abantu bari baje kumusura aho yabanaga na mugenzi we, akabaherekeza ariko ntagaruke.

    Yagize ati 'Uwo babana araryama yibwira ko yatashye, mu gitondo umuturanyi yaje kumubona ku kibuga cy’umupira amanitse mu myenda.'

    Uyu muturage ukeka ko nyakwigendera yishwe, ababikoze bakajya kumumanika hariya 'kugira ngo bagaragaze ko yiyahuye.'

    Avuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere hari abaturage bo muri kariya gace bumvise imodoka ihinda ndetse ko n’aho yakandagije amapine n’ubu hakishushanyije.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Umusore-w-imyaka-25-bamusanze-amanitse-yapfuye-birakekwa-ko-yishwe

  • Access Bank igiye kwizihiza umunsi w'abagore ifasha ba rwiyemezamirimo kunoza ibyo bakora – #rwanda #RwOT

    Ku wa 8 Werurwe buri mwaka Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga w'abari n'abategarugori. Mu gufasha abagore b'Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi no gukomeza kubashyigikira mu iterambere, Access Bank yateguye ibikorwa bigamije gutera ingabo mu bitugu abagore bitinyutse bagakora imishinga yo kwiteza imbere.

    Muri uku kwezi kwa Werurwe kunafatwa nk'uk'umugore, Access Bank yateguyemo amarushanwa azatuma abagore bazahiga abandi babasha gutsindira amafaranga agera kuri miliyoni 6 Frw ndetse no gutanga amahugurwa ku bagore 50, bafite imishinga y'iterambere.

    Aya mahugurwa azatangwa mu gihe cy'ukwezi, agamije guhugura abagore bafite ibikorwa biciriritse bibyara inyungu ku buryo bwo gushora imari. Azatangwa n'ikigo cyitwa 'ITC SME Academy Online Training.

    Aya marushanwa azakorwa abagore bandika imishinga yabo y'iterambere bakayoherereza Access Bank nyuma nayo ikazakora ijonjora rigamije guhitamo imishinga yahize iyindi.

    Abazatsinda bazahabwa ibihembo by'amafaranga ndetse n'amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi.

    Umugore uzahiga abandi muri ibi bihembo bya Access Bank azahembwa miliyoni 3 Frw, azamufasha kwagura ubikorwa bye, uwa kabiri azahembwa miliyoni 2 Frw, uwa gatatu ahabwe miliyoni 1 Frw mu gihe abandi basaga 50 bazashyirirwaho uburyo bw'amahugurwa.

    Mu guhitamo iyi mishinga Access Bank izibanda ku igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda).

    Ibikorwa byo kwiyandikisha byaratangiye ndetse abagore bahamagarirwa kwiyandikisha banyuze kuri https://www.shetrades.online/survey/view.php?id=111206

    Ku wa 22 Werurwe nibwo hazaba igikorwa cyo guhitamo imishinga yahize indi, nyuma y'iminsi ibiri hazatangazwa abatsindiye ibihembo binyuranye biteganyijwe muri iri rushanwa.

    Muri uku kwezi Access Bank kandi irateganya ibikorwa bizibanda cyane ku buryo hatangwa serivisi z'imari zidaheza abagore. Ku wa 9 Werurwe hateganyijwe ikiganiro kizaba hifashishijwe ikoranabuhanga gifite insanganyamatsiko igira iti 'Duhindure imibereho n'ubukungu muri Afurika binyuze mu guteza imbere uburinganire.'

    Iki kiganiro kizitabirwa n'abantu batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry'ibikorwa by'ubucuruzi muri Access Bank Rwanda, Oluseun Onasoga, Umukozi muri Banki ya Afurika y'Amajyambere, Esther Dassanou na rwiyemezamirimo w'umugore Zakhia Mbabazi, uzagaragaza impamvu ibigo by'imari ari byo bikwiye kugabanya icyuho kigaragara mu ishoramari cyane cyane ku bagore.

    Mu rwego rwo kurushaho gutanga umusanzu mu rwego rw'ubuzima Access Bank nk'uko isanzwe ibigenza irateganya ibikorwa byo gutanga amaraso bizaba ku wa 17 no ku wa 18 Werurwe.

    Access Bank yatangaje ko amarembo afunguye kuri buri mugore wese wabashije gutinyuka akihangira umurimo n'ubwo ataba akorana nayo. iki gikorwa cyateguwe na Access Bank ku bufatanye n'Ikigo Mpuzamahanga cy'Ubucuruzi (ITC), She Trade Rwanda, Banki ya Afurika y'Amajyambere mu bikorwa byayo byo gutera inkunga abagore (AFAWA), ITC Academy, EIF, Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda mu Rwanda n'abandi banyuranye.

    Access Bank yatangiye amarushanwa agamije gushyikira imishinga ya barwiyemezamirimo b’abagore : Ifoto: Imvaho

    Muri uku kwezi k’umugore Access Bank yateguye ikiganiro kizagaruka k’uko habaho serivisi z’imari zitabaheza

    Gahunda irambuye y’ibikorwa Access Bank iteganya muri uku kwezi k’umugore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-bank-igiye-kwizihiza-umunsi-w-abari-n-abategarugori-ifasha-ba

  • Young Africans ikinamo Haruna yirukanye umutoza wayo wanatoje Mukura #rwanda #RwOT

    Kaze Cédric wari umutoza mukuru wa Young Africans SC, yirukananywe n’abatoza bari bamwungirije bose nyuma yo kunganya uriya mukino wabaye kuri iki cyumweru.

    Uyu mutoza yari amaze iminsi ari mu bihe bibi kuko uyu mukino yanganije na Polisi Tanzania, wari wabanjirijwe n’undi yari yatsinzwemo na Coastal Union 2-1.

    Ubuyobozi bwa Young Africans SC bwasohoye itangazo rigira riti 'Turasaba abafana n’abanyamuryango ba Yanga SC gukomeza kwihangana mu gihe turi gushaka abandi batoza bashya mu gihe gito gishoboka.'

    Ubuyobozi bw’iyi kipe buherutse gutangaza ko bwifuza gutwara igikombe cya Shampiyona gusa uko iyi kipe yitwaye muri iyi mikino iheruka byatumye amahirwe agabanuka nubwo ikiri ku mwanya wa mbere n’amanota 50 mu mikino 23 mu gihe mukeba wayo Simba SC ifite amanita 45 mu mikino 19.

    Uyu mutoza Kaze yanyuze mu Rwanda mu makipe akomeye kuko muri 2013 yabaye umutoza mukuru wa Mukura Victory Sports.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Young-Africans-ikinamo-Haruna-yirukanye-umutoza-wayo-wanatoje-Mukura

  • Kwihangira imirimo ku bagore bo mu cyaro biri kuri 17%, imyumvire ikiri hasi muri za nyirabayazana – #rwanda #RwOT

    Leta y'u Rwanda yagiye ishyiraho ingamba n'amategeko bigamije guteza imbere umugore no kumwubakira ubushobozi mu ngeri zose, gusa mu bijyanye n'abikorera birasa n'aho bitarumvikana neza nk'uko bimeze mu nzego za Leta.

    Uretse kuba umugore yarahawe agaciro yari yarambuwe mu gufata ibyemezo, inzego z'ubuvuzi, uburezi, ubwubatsi n'ibindi, abagore bashishikarizwa kwihangira imirimo kugira ngo bigire kandi be gutegera amaboko iteka ku bagabo babo ahubwo bafatanye mu iterambere.

    Raporo ya Migeprof ivuguruye ya 2021 igaragaza ko hakiri icyuho mu mirimo imwe n'imwe kuko hakigaragaramo umubare muto w'abagore, byagera kuri ba rwiyemezamirimo bikaba ibindi.

    Iyi raporo ivuga ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by'icyaro bangana na 17%.

    Migeprof yatangaje ko kuba abagore bo mu bice by'icyaro bataraba benshi mu cyiciro cy'abikorera biterwa ahanini n'imyumvire ikire hasi no kwitinya kuri bamwe.

    Umukozi ushinzwe Uburinganire bw'ibanze n'ubukungu muri MIGEPROF, Ntagozera Emmanuel yavuze ko mu bituma ba rwiyemezamirimo b'abagore mu cyaro bakiri bake harimo n'imirimo bakora badahemberwa.

    Ati “Mu cyaro umugore aracyafite inshingano nyinshi zimureba mu rugo( unpaid care work) zituma atitabira uko bikwiye gahunda z'iterambere harimo no kwihangira imirimo, imyumvire n'ubumenyi bidahagije ku ihame ry'uburinganire n'iterambere ry'umugore muri rusange.”

    Ntagozera yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bikemuke hakenewe n'uruhare rw'abagabo mu kuzamura abagore.

    Ati “Ikibazo cy'ubukene bukigaragara cyane cyane mu bagore nabyo ni imwe mu mbogamizi zituma batikorera, ariko hakenewe uruhare rw'abagabo mu gufasha kugirira abagore icyizere cyo gukora imishinga no gufatanya mu kubona ingwate mu gusaba inguzanyo.”

    Ntagozera kandi yagaragaje ko ahanini usanga abagore mu bice by'icyaro bagana iy'ubuhinzi buciriritse kandi ubuhinzi bwabo budashingiye ku iterambere uretse gutunga umuryango gusa.

    Kuba abagabo bikorera bakiri ku kigero cya 83% mu bice by'icyaro naho abagore bakaba bangana na 17% bigaragaza ko abagabo bagifite imyumvire yo kuba banyamwigendaho ariho Ntagozera ahera avuga ko mu iterambere ry'umuryango bose bakwiye gufatanya.

    Ati “Mu Kinyarwanda baca umugani ngo inkingi imwe ntigera inzu kandi ngo abishyize hamwe nta kibananira, niyo mpamvu ubufatanye bw'abagize umuryango bukwiye muri byose, nta n'umwe uvunishije undi kugira ngo tugere ku muryango utekanye kandi uteye imbere.”

    Migeprof kandi isanga kugira ngo imyumvire nk'iyi ikigaragara icike burundu bikwiye ko bakomeza kwigisha abakiri bato, abahungu n'abakobwa kugira ngo bakure bafatanya muri byose cyane cyane abitegura gushinga ingo.

    Gukomeza gukora no gukwirakwiza imfashanyigisho zisobanura ihame ry'uburinganire n'iterambere ry'abagore n'abakobwa ngo nibyo bizafasha mu kurandura iki kibazo burundu.

    Mu bindi byagaragajwe bikidindiza umugore ni uko kuba 83% by'ingo mu Rwanda bigikoresha ibikomoka ku biti mu guteka bituma umugoe atabasha kubona uko yiteza imbere.

    Ikibazo cy'uburinganire mu bikorera kiracyari ingutu

    Uretse muri cyaro muri rusange imibare igaragaza ko umubare w'abagore ba rwiyemezamirimo cyangwa se bari mu nzego z'abikorera ukiri muto

    Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44.8%, gusa muri aba 28% nibo bari mu myanya y'ubuyobozi mu bigo bitandukanye, abandi usanga bafite imirimo yoroheje nko gukora amasuku no gucururiza abandi.

    Zimwe mu nzego z'abikorera hari aho usanga umubare w'abagore uri hasi cyane nk'aho mu bijyanye n'ubucukuzi na mine bangana na 6% mu gihe abagabo ari 94%, mu bwikorezi ho bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bijyanye n'amakuru n'itumanaho abagore bangana 26% abagabo 74%.

    Si muri izi inzego z'abikorera gusa umubare w'abagore ukiri muto kuko n'iyo ugeze mu bijyanye n'imirimo ya siyansi n'ikoranabuhanga usanga abagore ari 31% mu gihe abagabo ari 69%.

    Imibare y'abagore itangira kuzamuka iyo bigeze mu mirimo y'ubuhinzi n'iyo mu rugo isanzwe.

    Mu kiganiro IGIHE yagiranye n'Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera, Robert Bafakulera mu 2020 yavuze koko ko hari ikibazo cy'umubare muto w'abagore bari mu nzego z'abikorera.

    Yagize ati 'Turabibona nko mu bwikorezi ni bake cyane, mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ni bake cyane noneho wagenda ugasanga ahandi hataba inyungu nyinshi ni benshi cyane nko mu buhinzi n'ibindi […] nk'abikorera icyo cy'uho twarakibonye icyo dukora ni ugukangurira abagore tukabereka ko ntaho bahejwe.'

    Yakomeje avuga ko kuba abagore batagaragara muri iyi mirimo ko atari uko badashoboye.

    Ati 'Usanga bashoboye ariko ahanini usanga batarabyitabiriye wenda n'uko batigeze babona bagenzi babo babikora ngo babone ko babishobora ariko tumaze kubona abagore bashobora gutwara amakamyo nk'uko abagabo bayatwara, abagore bashoboye gutwara taxi nk'uko abagabo bazitwara, ahubwo ikibura ni ukubakangurira ko buri wese yabishobora n'abagabo tukabakangurira ko n'abagore babishoboye.'

    Mu rwego rwo kuziba iki cy'uho cy'ubusumbane bw'abagore n'abagabo mu nzego z'abikorera, Bapfakulera yavuze ko PSF yatangije gahunda y'imyaka itanu ifatanyije n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye hagamijwe kureba inzitizi abagore bagira no kubafasha kugaragara cyane mu nzego z'abikorera.

    Guhugira mu kazi ko mu rugo badahemberwa n’imyumvire ikiri hasi bigaragazwa nka bimwe mu bikizitira abagore bo mu cyaro bikababuza kwikorera (Ifoto/ Integonews)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwihangira-imirimo-ku-bagore-bo-mu-cyaro-biri-kuri-17-imyumvire-ikiri-hasi-muri