Blog

  • Icyiciro cya mbere cy'abakinnyi, abatoza n'abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo abakozi b'ikipe ya Musanze FC bazindukiye ku bitaro bya Ruhengeri maze barakingirwa baba ikipe ya mbere y'umupira w'amaguru mu Rwanda ikingiwe Covid-19.

    Ni igikorwa abakinnyi ba Musanze bitabiriye nyuma y'umunsi umwe Leta y'u Rwanda itangije mu gihugu hose gutanga urukingo rwa Covid-19 byatangiriye ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura iyi ndwara kurusha abandi harimo abaganga, abajyanama b'ubuzima, abarengeje imyaka 65, abasanganywe indwara zidakira n'abandi barimo n'abacuruzi.

    Mu bakingiwe bwa mbere ku munsi wo kuwa gatanu tariki ya 06 Werurwe 2021 harimo na Perezida wa MusanzeFC bwana Tuyishimire Placide n'ukuriye abafana bayo bwana Nsanzumuhire Dieudonne 'Buffet' ndetse n'umuvugizi wa Musanze FC.

    Biteganyijwe ko muri iki cyumweru gitaha aribwo abandi bakozi ba Musanze FC batari muri kariya karere ka Musanze aribwo bazagera aho icyicaro cy'iyi kipe kiri ngo bakingirwe cyangwa se ngo hakazabaho ubufatanye n'ibindi bitaro byegereye aho abakozi babo bari akaba ariho bakingirirwa.

    Ubwo shampiyona y'umupira w'amaguru umwaka w'imikino wa 2020-2021 yahagarikwaga, Musanze FC yari ku mwanya wa kabiri n'amanota 6 mu mikino ibiri yakinnye.

    The post Icyiciro cya mbere cy'abakinnyi, abatoza n'abandi bayobozi mu ikipe ya Musanze FC bakingiwe Covid-19 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyiciro-cya-mbere-cyabakinnyi-abatoza-nabandi-bayobozi-mu-ikipe-ya-musanze-fc-bakingiwe-covid-19/

  • Indirimbo 5 zaryohera benshi ariko inguma za… – #rwanda #RwOT

    Nshingiye ku bikorwa usanga ku mbuga nkoranyambaga biba byaritiriwe aba bahanzi bombi, inshuro abantu bandika bashakisha aya makuru, indirimbo zitabaho zakozwe zigakwirakwizwa hirya no hino mu mazina yabo, nsanga ari ikintu cyashimisha cyane abakunzi b'umuziki by’umwihariko abo mu Rwanda. Usanga abantu bashaka gukomeza kumenya amakuru yabo, ku rukuta rwa Youtube ho usanga hari nk'abakoze inkuru, bati ntucikwe n’indirimbo y’aba bombi bigeze gukundana, kandi atari yo ahubwo ari ukubeshya abantu.

    Abantu bakunze gushukana muri ubwo buryo, ibyo bakoze birebwa n'ingoga akaba ariho twahereye dukora urutonde rw'indirimbo eshanu, ziramutswe zikozwe ku isi no mu Rwanda zakundwa kakahava n’ubwo guhuza abo bahanzi baba barahoze bakundana bakaza gutandukana, byagora abashoramari mu muziki. Nyamara bibashije kuba, byaba ari amateka akomeye, bitangaje, bishimishije binyuze amatwi.

    5. Producer Lick Lick ft Oda Paccy

    Twahahashyize indirimbo y'umuraperikazi wavutse ku itariki ya 06/03/1990, Uzamberumwana Pacifique uzwi nka Oda Paccy na Uwimbabazi Patrick wavutse ku itariki ya 05/07/1987 uzwi nka Lick Lick umuririmbyi akaba n’umwe mu bazwiho ubunyamwuga mu gutunganya umuziki.

    Uzumva kenshi iyo havuzwe Oda Paccy ako kanya hahita hanavugwa Lick lick ibi biterwa n'amateka aba bombi bagiranye, bakaza no kubyarana umwana w'umukobwa mu mwaka wa 2011. Uyu mwana ariko Lick Lick yaramwihakanye ku bw'impamvu itazwi, byanatumye umuraperi P Fla mu gitero cy'indirimbo ye, hari aho agira ati ‘Paccy azabigire ate ko Licky yihakanye umwana’.

    Kugeza n'ubu nta na rimwe uyu mugabo arumvikana mu ruhame yemera uyu mwana. Aba bombi rero bitewe n'ibihe byiza n'ibibi bagiranye mu rukundo, babashije kuba bakorana indirimbo, yakwakirwa neza ku isoko ry'umuziki.

    Mu mwaka wa 2019, Oda Paccy yifurije umwaka mushya muhire wa 2020 Lick Licky aho yagize ati 'Imana yagure iterambere n'ibyishimo mu buzima bwawe muri uyu mwaka inaguhe inzozi zose ufite. Umwaka mushya Papa Linca’. Nyamara Lick Lick yararuciye ararumira ntiyagira icyo asubiza uyu muraperikazi bafitanye umwana.

    4.Nicki Minaj ft Meek Mill

    Turahasanga indirimbo y'umuraperikazi wavutse ku itariki ya 08/12/1982, witwa Onika Tanya Maraj uzwi nka Nicki Minaj na Robert Rihmeek Williams wavutse ku itariki ya 06/05/1987 uzwi nka Meek Mill. Aba bombi ntibyemezwa neza igihe bamenyaniye, ariko mu 2009 nibwo ifoto ya mbere yabo yagiye hanze. Nyuma Meek Mill yagiye yumvikana mu bitaramo avuga ko akunda Nicki Minaj, byanabaye ngombwa ko arahira ati 'ndarahiye nkunda Nicki Minaj'.

    Mu mwaka wa 2015 ni bwo Meek Mills yemeje ibyo abantu bose bahoraga bifuza kumva, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagaram. Yavuze ko kubona umugore utekereza ko ari umunyembaraga binyaga isi yose, amagambo akomeye y'urukundo.

    Mu mwaka wa 2016 nibwo Nicki Minaj yavuze ko Meek Mill ari umuntu uhohotere igitsinagore, bityo batakomeza kubana. Meek Mill nawe avuga ko Nicki Minaj aba arengera musaza we Amid ku bikorwa bye byo gufata ku ngufu.

    Aba bombi baje gutandukana mu mwaka wa 2017 ku itariki ya gatanu z’ukwa mbere byemejwe na Nicki Minaj abinyujije ku rukuta rwe Instagram. Aba bahanzi bombi bafite amajwi meza ku rwego mpuzamahanga, amateka yabo mu rukundo kuri ubu akaba yababyarira amafaranga atari macye, akanatanga umunezero mu isi baramutse bakoranye indirimbo.

    3. Selena Gomez ft Justin Bieber

    Indirimbo y'umukobwa wavutse ku itariki 22/07/1992, witwa Selena Marie Gomez, uzwi nka Selena Gomez Hamwe n'umuririmbyi, umwanditsi n'umucuranzi mwiza, Justin Drew Bieber wavutse kuwa 01/03/1994, uzwi nka Justin Biber.

    Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo mu mwaka wa 2010, nyamara bakagumya kubihunga icyo gihe bari bakiri bato ariko ari ibyamamare aho Justin Bieber yari afite imyaka 16 naho Selena afite imyaka cumi n'umunani.

    Urukundo rwabo rukaba rwarashyushye, mu mwaka wa 2010, 2011 kugera muri 2012 ubwo batandukanaga. Bamaranye imyaka ibiri aho byari ibihe bitaboroheye bombi, nyuma bagiye bagaragara bari kumwe. Muri 2015 amashusho yabo yagiye hanze bari kumwe mu cyumba cya hoteli.

    Mu mwaka wa 2017 nabwo bagaragaye bari gusangira, batwaye amagare mu mihanda ya Los Angeles. Hari n’aho bagaragaye bari gusomana, byemezwa ko bongeye gusubirana. Bongeye gutandukana mu mwaka wa 2018.

    Gomez ukunda by’akataraboneka Justin Bieber muri uwo mwaka yifurije isabukuru y'amavuko Justin Bieber abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Kugeza n’ubu ruracyambikanye hagati y'abafana b’aba bombi, bababifuza ko bakongera gusubirana.

    Mu mwaka ushize umwe mu bafana yasabye mu kiganiro Justin Bieber yagiranaga n'abafana be akoresheje urukuta rwe rwa Instagram, kurekana n'umugore we. Amubwira ko Gomez ari mwiza kandi baberanye, Bieber utifuza kubabaza umugore we, asubiza avuga ko nta n’umwe yareka ngo amwibire umunezero.

    Usuye urukuta rwa Youtube ukandikamo uti Selena Gomez ft Justin Bieber wabona ibisubizo byinshi, by'indirimbo n'ibihangano bindi byitiriwe iyi nyito bikarebwa kakahava ibaze ari ibya nyabyo.

    2. Butera Knowless ft Safi Madiba

    Ku mwanya wa kabiri w’indirimbo yakundwa cyane mu Rwanda, turahasanga indirimbo y'umuririmbyikazi Jeanne D'Arc Ingabire Butera wavutse ku itariki ya 02/10/1990, uzwi nka Knowless Butera na Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba wizihiza isabukuru y’amavuko buri tariki 03/06.

    Urukundo rwabo ntirwihishiraga, mu wa 2009 ubwo Butera Knowless yinjiraga mu muziki yafashijwe bikomeye na Safi Madiba wari inkingi ya mwamba mu itsinda rya Urban Boys ryari rigezweho.

    Ibihangano byinshi byakozwe na Urban Boys bifite aho bihuriye n’urukundo rw'aba bombi, mu yitwa 'Umwanzuro' Butera Knowless agaragara mu mashusho yayo bakina inkuru y'abakundana biyemeje kubana ubudatana, agaragara kandi mu yitwa 'Tonight'.

    Knowless nawe yaririmbye Safi mu ndirimbo yitwa 'Byarakomeye' aho yamubwiraga ko ntacyo akimukinga ndetse amukoresha mu mashusho bafatiye ku mucanga wo ku kiyaga cya Kivu i Rubavu. Iby'’Umwanzuro’ na ‘Byarakomeye’ byaje kugira iherezo, urukundo rwa Safi wari igikomerezwa muri Urban Boys na Knowless wari warahogoje abasore benshi kubera ijwi n'uburanga bye, rurangirira mu mwaka wa 2011.

    Bakomeje kujya bagarukwaho cyane mu itangazamakuru ndetse n’ubu inkuru yabo n'umwana wa vuba arayizi. Uko umwe muri aba agiye mu itangazamakuru ntiyasohoka mu kiganiro atabajijwe ku bijyanye n'umubano we na mugenzi we batandukanye, kimwe n'imibereho yabo muri iyi minsi.

    Kuri ubu bose barubatse, mu mwaka ushize ni bwo bwa mbere basa n’abahujwe n'igikorwa kijyanye n'akazi k’umuziki. Indirimbo y'umuhanzi ubarizwa muri Kinamusic Platini P yakoranye na Safi Madiba yatumye umuryango wa Ishimwe Clement nawo ku nshuro ya mbere ukoresha izina Safi.

    Inkuru zanditswe wasangaga ari Safi yongeye gusubirana na Knowless, Safi Madiba muri Kina Music inzu ikomeye y'umuziki y'umugabo wa Knowless, izo nkuru zose zigasomwa bigacika kubera inyota abantu baba bafitiye igihangano cy’aba bombi. Bitekerejweho, Safi na Knowless bagakorana indirimbo, yakundwa bikomeye mu Rwanda., gusa biragoye kubera inguma z’amateka y’urukundo rwabo rwarangiye.

    1.Chris Brown ft Rihanna

    Indirimbo ya Robyn Rihanna Fenty wavutse ku iitariki ya 20/02/1988, uzwi nka Rihanna na Christopher Maurice Brown wavutse ku itariki ya05/05/ 1989, uzwi nka Chris Brown, yakundwa mu buryo bukomeye.

    Riri na Breezy bahuye mu mwaka wa 2005 mu birori bya Z-100, byabereye muri Madison Square Garden. Mu 2007 bakoranye indirimbo yabo ya mbere yitwa Cinderella, mu 2008 Chris Brown yaririmbiye Rihanna ku isabukuru y'amavuko asoza amusoma.

    Mu mwaka wa 2009 ku munsi ubanziriza ibihembo bya Grammy Awards, banagombaga kwitabira bombi bakanasusurutsa ababyitabiriye, uwo munsi Chris Brown yakubise ku buryo bw'umurengera Rihanna, byaje gutuma ahabwa ibihano birimo no kutegera Rihanna muri metero zigera kuri mirongo ine n'eshanu.

    Mu mwaka wa 2012 Rihanna aganira na Oprah Winfrey, mu kiganiro kitwa ‘Oprah's Supersoul conversation’, yavuze ko biyunze. Mu magambo ye agaragaza Chris Brown nk'urukundo rw'ubuzima bwe ntacyabihindura kuko amukunda.

    Chris Brown yagiye agaragaza amarangamutima, ku mafoto y'umwamikazi we udasanzwe nk’uko yabikoreshaga kenshi abinyujije mu bitekerezo (comments) yashyiraga ku mafoto ya Rihanna ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuri youtube indirimbo zitiriwe aba bombi ni uruhuri kandi bigatuma zirebwa, ni aha bashoramari wenda icyifuzo cy'abafana cyazasubizwa, gusa bikunze bagakorana indirimbo yazakundwa by’ikirenga ku rwego rw’isi ndetse na hano mu Rwanda yakundwa bireze urugero bitewe n’uko aba bahanzi basanzwe banahafite abakunzi benshi – ibintu byanashimangiwe na Urban Boys na Riderman bakoranye indirimbo bise ‘Rihanna’ igaruka cyane ku buranga bw’uyu muhanzikazi ukunzwe ku isi.

    Indirimbo eshanu mbona zifuzwa cyane mu Rwanda

    5.Oda Paccy ft Lick Lick

    4.Nick Minaj ft Meek Mill

    3.Selena Gomez ft Justin Bieber

    2.Butera Knowless ft Safi Madiba

    1.Chris Brown ft Rihanna

    Umwanditsi: Abitije Seraphin Elise / ASE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103628/indirimbo-eshanu-zifuzwa-ariko-inguma-zamateka-ntizabasha-korohereza-abashoramari-kuzikora-103628.html

  • AMAFOTO yerekana uburanga bwabakobwa 20 bats… – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wayobowe n'abashyushyuragamba b'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru bari barangajwe imbere na Luckman Nzeyimana, Davy Carmel na Martina Abera, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 cyugarije Isi muri iki gihe.

    Wabereye kuri Intare Conference Arena mu muhezo. Ndetse bigaragara ko abakobwa bahagaze bambaye amakanzu maremare yo gusohokana ku gicamunsi cy'uyu wa Gatandatu mbere y'uko batangira kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka.

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n'abantu barimo umugabo umwe. Harimo Umunyamakuru Emma Claudine umaze imyaka irenga 15 akora ku biganiro by'imyororokere n'ibindi bishamikiye ku buzima, Carine Rusaro wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2009 [Yabaye mu kanama ka Miss Rwanda 2017, 2018 na 2019].

    Basile Uwimana umaze imyaka 10 mu itangazamakuru akora ibiganiro bya Politiki n'imyidagaduro, by'umwihariko akaba umuhanga mu muco no mateka y'u Rwanda na Pamela Mudakikwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyamabaga akaba anashinzwe itumanaho muri Minisiteri y'Umuryango, MIGEPROF.

    Umuhango wo gutangaza abakobwa 20 batsindiye kwinjira mu mwiherero watambukaga imbona nkubone kuri Teleliziyo ya KC2, kuri Youtube no ku mbuga nkoranyambaga z'iri rushanwa.

    Buri mukobwa yanyuze imbere y'akanama nkemurampaka abazwa ikibazo kimwe agasubiza mu rurimi ashaka. Ibibazo byibanze kuri gahunda z'iterambere za Leta y'u Rwanda, icyorezo cya Covid-19, ubuzima bwa buri munsi, iby'ubuzima bwite by'umukobwa wahatanaga, ku muco n'ibindi.

    Abakobwa babiri bakomeje babicyesha amajwi menshi bagize mu itora ryo kuri Internet no kuri SMS, ni Kabagema Laila na Ishimwe Sonia.

    Abandi 18 bakomeje ni Kabagema Laila Ishimwe Sonia Isaro Loritha Bonita Uwase Phiona Uwase Kagame Sonia Uwankusi Nkusi Linda Umutoniwase Sandrine Umutoni Witness Umutesi Lea Teta Ralissa, Musana Teta Hense Musango Natalie Kayitare Isheja Morella Kayirebwa Marie Paul Karere Cyrissie Ingabire Grace Ingabire Esther Gaju Evelyne Akaliza Hope Akaliza Amanda.

    Abandi bakobwa 17 batahiriwe n'urugendo rw'irushanwa bagomba guhita basubira mu miryango yabo, mu gihe 20 baguma muri La Palisse Hotel Nyamata ahari kubera umwiherero wa Miss Rwanda 2021 bazasoza tariki 20 Werurwe 2021 hamenyekana uwo Imana yasize.

    Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero wa Miss Rwanda 2021


    AMAFOTO Y'ABAKOBWA 20 BAKOMEJE MU MWIHERERO WA MISS RWANDA 2021


    Kabagema Laila

    Ishimwe Sonia

    Isaro Rolita Benita (No.9)

    Uwase Phiona (No.35)

    Uwase Kagame Sonia (No.34)

    Uwankusi Nkusi Linda (No.32)

    Umutoniwase Sandrine (No.29)

    Umutoni Witness (No.28)

    Umutesi Leah (No.27)

    Teta Larissa (No.23)

    Musana Teta Hense (No.18)

    Musango Nathalie (No.19)

    Kayitare Isheja Morella (No.14)

    Kayirebwa Marie Paul (No.13)

    Karera Chryssie (No.12)


    Ingabire Grace (No.7)


    Ingabire Esther (No.6)

    Gaju Evelyne (No.5)

    Akaliza Hope (No.2)

    Akaliza Amanda (No.1)

    Uhereye ibumoso: Luckman Nzeyimana, Martina Abera na Davy Carmel

    Akanama Nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batanu barimo umugabo umwe

    Miss Mutesi Jolly wakuwe mu Kanama Nkemurampaka ni we watanze ‘Pass’ kuri buri mukobwa wemejwe n’Akanama NkemurampakaMutesi Jolly yari mu kanama nkemurampaka kemeje abakobwa 37 bahagarariye Intara n’Umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda 2021

    AMAFOTO: EMMANUEL RURANGWA-MISS RWANDA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103621/amafoto-yerekana-uburanga-bwabakobwa-20-batsindiye-kujya-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda-2021-103621.html

  • 70% by’abakobwa bakomeje mu mwiherero wa Miss… – #rwanda #RwOT

    Iry’uyu mwaka wa 2021 rigeze mu mahina, binyuze kuri Television ya KC2 n’imbuga nkoranyambanga za Miss Rwanda, haraye habaye umuhango wo gutangaza abakobwa 20 babonye amahirwe yo kujya mu cyiciro cya nyuma.

    Wabonaga abakobwa babucyereye kandi biteguye. Nta numwe ushaka gutakaza ayo mahirwe gusa hagombaga kugira abasigara, hakagira abakomeza, n’abakomeje bose ntibazatwara ikamba, kuko ari irushanwa.

    Umunyarwanda yabivuze neza ati “Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.” Aba bo baburanaga ari 37.

    Ugende ku gihe cy’iminota 88' akanama nkempuramaka kamaze kiherereye ngo kagaruke gatangaze abatsindiye gukomeza, n’ikimenyetso cy’uko byari bitaboroheye.

    Amasaha 10 mbere y’umuhango nyirizina, INYARWANDA yari yasohoye urutonde rw’abakobwa 20 bahabwaga amahirwe kurusha abasigaye bose, hagendewe ku busesenguzi n’ubucukumbuzi.

    Urutonde rw’abagize akanama nkempuramaka rwaje rudahabanye cyane n’urwari rwasohowe na Inyarwanda mu Inyarwanda Hot Picks.

    Uretse gusa abakobwa 6 aribo Umutesi Lea, Musango Nathalie, Kayirebwa Marie Paul, Gaju Evelyne, Ingabire Esther na Ingabire Grace, abasigaye bose uko ari 14 bahurijweho n’impande zombi. 

    Abakobwa 20 bageze mu mwiherero n'ubwo bose batazegukana amakamba ariko bose bazatahana ibihembo kuko kwinjira muri iki cyiciro ari igisobanuro cy’uko bahise babona amahirwe yo kuzigira ubuntu muri Kaminuza ya Kigali.

    Irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ririmo kuba hakurikizwa amabwiriza yose yo kwirinda kwandura no gukwirakwiza Covid-19 bityo abaturage basanzwe bajyaga bateranira aho ryabaga riri kubera ntibarimo kujyamo, ndetse n’itangazamakuru ryabaga ryavuye imihanda yose ubu ntiririmo gukurikirana iri rushanwa imbona nk’ubone.

    Soma: INYARWANDA HOTPICKS: Abakobwa 20 bashobora kujyamu mwiherero wa Miss Rwanda 2021

    Abakobwa 20 bakomeje mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2021 uri kubera kuri La Palisse Hotel Nyamata

    Umuhango wo guhitamo abakobwa 20 wabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103626/70-byabakobwa-bakomeje-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda-2021-bari-batangajwe-na-inyarwanda-103626.html

  • Manchester United yahagaritse umuvuduko wa City,Liverpool ikomeza kujya ahabi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yakubitiwe mu rugo na mukeba Manchester United,inanirwa kurenza imikino 21 ya Premier itsinda yikurikiranya.

    Umutoza wa United,Ole,ukunze gutungurana yeretse City ko amaze kuyimenya kuko abaye umutoza wa mbere w'iyi kipe utsinze Manchester City inshuro 3 yikurikiranya amusanze ku kibuga cye.

    Ole yahagaritse umuvuduko wa City abifashijwemo n'abakinnyi bitwaye neza nka Fred,Wan-Bissaka,Luke Shaw na Dean Henderson.

    United yafunguye amazamu ku munota wa 02 w'umukino ibifashijwemo na Bruno Fernandes winjije penaliti ahanye ikosa ryakorewe kur Martial mu rubuga rw'amahina.

    United yakoze amakosa make muri uyu mukino,yabonye igitego cya kabiri muri uyu mukino ku munota wa 50 ibifashijwemo na Luke Shaw ku mupira mwiza yahawe na Marcus Rashford.

    N'ubwa mbere ikipe ya Manchester City yatsinzwe kuva muri Ugushyingo 2020,kuko yari imaze imikino 28 idatsindwa mu marushanwa yose.City iracyari ku mwanya wa mbere aho irusha United amanota 11.

    Mu batoza 67 bahuye na Pep Guardiola inshuro zirenze 3 mu marushanwa yose,Ole Gunnar Solskjær niwe umaze kumutsinda inshuro nyinshi kurusha izo amutsinze kuko Ole amaze kumutsinda 4 kuri 3.

    Ku rundi ruhande,Liverpool yongeye gutsindirwa mu rugo igitego 1-0 na Fulham cyatsinzwe na Mario Lemina ku munota wa 45, uyu ukaba ari umukino wa 6 itsindiwe mu rugoyikurikiranya.

    Liverpool yaherukaga gutsindwa imikino 6 mu rugo muri shampiyona mu mwaka wa 1953-54,icyo gihe yaramanutse,ni nabwo iheruka kujya mu cyiciro cya kabiri.

    Liverpool yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka,ishobora kutabona amahirwe yo kuza mu makipe 4 ya mbere ahubwo ikerekeza muri Europa League.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yahagaritse-umuvuduko-wa-city-liverpool-ikomeza-kujya-ahabi

  • U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda –

    Ahagana saa Mbili z’ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

    Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.

    Uko ari batanu barekuwe nyuma y’igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b’u Rwanda.

    Matabaro w’imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z’Urwego rw’Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Mugenzi we Hirwa w’imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw’imyenda n’inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n’abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w’imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y’Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

    Inzego z’umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n’amategeko.

    Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w’imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

    Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y’u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

    Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w’imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

    Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

    Boherejwe mu Rwanda nyuma y’uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’itoteza zabakoreye ku buryo harimo n’umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda

    -  CMI ivuga ko abafatwa ari ‘ba maneko b’u Rwanda’

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n’abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n’umubano w’akadasohoka wa CMI n’abagize Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’igihugu.

    Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba.

    Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Leta y’u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by’u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y’ibi bihugu bibiri by’ibituranyi.

    N’ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n’uw’u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko, baragiwe intere.

    Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b’inzirakarengane, bashinjwa ‘kuba intasi z’u Rwanda’ nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk’abandi bose.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima

    Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare

  • U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa Mbili z'ijoro ryo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Werurwe 2021, ni bwo inzego zishinzwe Abinjira n'Abasohoka muri Uganda zajugunye aba Banyarwanda ku Mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

    Abarekuwe ni Michael Matabaro, Tresor Hirwa, David Rukundo, Patrick Rugema na Muhammed Ndaheranwa.

    Uko ari batanu barekuwe nyuma y'igihe bari bamaze bafungiye muri Uganda, aho bafunzwe, banatotezwa n'inzego z'umutekano muri icyo gihugu bashinjwa kuba na maneko b'u Rwanda.

    Matabaro w'imyaka 58 avuka kuri Uwimana John na Mukaruzajye Elizabeth, yari atuye mu Karere ka Kayonza. Yagiye muri Uganda mu 2016, anyuze mu nziza zemewe agana mu gace ka Kyenkwanzi aho yakoreraga imirimo isanzwe.

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa 24 Mutarama 2021; ajyanwa gufungirwa muri kasho z'Urwego rw'Ubutasi mu gisikare cya Uganda, CMI, ashinjwa kuba umuyoboke wa ADEPR.

    Mugenzi we Hirwa w'imyaka 30 uvuka mu Karere ka Gasabo, yageze muri Uganda mu 2017. Yinjiye muri iki gihugu anyuze ku Mupaka wa Cyanika, yakoraga ubucuruzi bw'imyenda n'inkweto. Ku wa 22 Nzeri 2020 ni bwo yafashwe n'abakozi ba CMI, ashinjwa kuba muri Uganda binyuranye n'amategeko.

    Undi Munyarwanda wirukanwe muri Uganda ni Rukundo David w'imyaka 25, akaba akomoka mu Karere ka Nyagatare. Yagiye muri Kenya anyuze muri Uganda muri Mutarama 2020, yafatiwe hafi y'Umupaka wa Busia ku wa 19 Mutarama 2021 agerageza gusubira muri Uganda.

    Inzego z'umutekano muri Uganda zamufashe zamusabye amafaranga ngo zimurekure, arinangira bituma afungwa iminsi itanu, mbere yo koherezwa ku ishami rya CMI Mbuya. Yashinjwe ibyaha bibiri birimo kuba intasi no kwinjira muri Uganda binyuranye n'amategeko.

    Uganda kandi yirukanye ku butaka bwayo Patrick Rugema w'imyaka 22, uvuka mu Karere ka Muhanga. Mu Ukuboza 2019 ni bwo yagiye muri Kenya anyuze muri Tanzania; yari agiye gusura umuvandimwe we, aza gufatirwa muri Uganda muri Nzeri 2020.

    Yashyizweho icyaha cyo kuba maneko y'u Rwanda, anahabwa gufungwa iminsi itanu. Mu gihe yiteguraga gutaha mu Rwanda, yongeye gufatwa ajyanwa gufungirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Mbarara (Makenke). Iki cyaha cyanatumye yoherezwa muri CMI.

    Undi Munyarwanda wagizweho ingaruka no gufungirwa muri Uganda ni Muhammed Mudaheranwa; uyu w'imyaka 25 yagiye muri Uganda mu 2018, avuye muri RDC aho yakoresheje umupaka wa Bunagana. Yatawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2020, afungirwa muri kasho ya CMI i Mbuya, icyo gihe yashinjwaga kuba maneko.

    Aba Banyarwanda bakigera mu Rwanda, babanje gusuzumwa COVID-19 ndetse ibizubizo byabo byerekanye ko ari bazima.

    Boherejwe mu Rwanda nyuma y'uko ku wa 3 Gashyantare 2021, abandi Banyarwanda batandatu barekuwe n'inzego z'umutekano za Uganda nyuma y'itoteza zabakoreye ku buryo harimo n'umwe utarabashaga kugenda, wahageze agahita ajyanwa mu bitaro.

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda batanu bari bamaze igihe batoterezwa muri gereza za Uganda

    -  CMI ivuga ko abafatwa ari 'ba maneko b'u Rwanda'

    Ibikorwa byo gushimuta Abanyarwanda baba n'abakorera ingendo muri Uganda bifitanye isano n'umubano w'akadasohoka wa CMI n'abagize Umutwe w'iterabwoba urwanya Leta y'u Rwanda (RNC) uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, ufite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w'igihugu.

    Uburyo CMI na RNC bikoresha mu kugerageza ibikorwa byabo harimo gushimuta Umunyarwanda wese wishoboye cyangwa ufite ikindi gikorwa muri Uganda, ariko akaba adashyigikiye ibikorwa by'imitwe y'iterabwoba.

    Abatabyemera barashimutwa, bagakorerwa iyicarubozo kenshi, bagahatirwa kwinjira muri RNC, babyanga bakajyanwa muri kasho za CMI, ndetse bamwe bakajyanwa gutorezwa i Minembwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

    Leta y'u Rwanda imaze imyaka igaragaza ko ibi bikorwa bidahwitse byo gufunga bya hato na hato abaturage bayo ndetse muri Werurwe 2019 yasabye Abanyarwanda kwirinda kujya muri Uganda.

    Nyuma yaho, Angola yinjiye mu bibazo by'u Rwanda na Uganda itangira ubuhuza mu biganiro ku mpande zombi ndetse biza kuvamo amasezerano yiswe aya Luanda, akubiyemo ingingo zigaragaza uburyo bwo kongera kuzahura umubano hagati y'ibi bihugu bibiri by'ibituranyi.

    N'ubwo aya masezerano yari yashyizweho umukono na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni n'uw'u Rwanda, Paul Kagame, Uganda ibinyujije muri CMI, yakomeje gukora ibikorwa byo gufunga Abanyarwanda bitemewe no gukorera iyicarubozo.

    Kuva mu 2017, Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi mu mikwabu itandukanye, bakorerwa iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n'amategeko, baragiwe intere.

    Urwego rw'Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ni rwo rukora ibikorwa byo gufata no gutoteza Abanyarwanda b'inzirakarengane, bashinjwa 'kuba intasi z'u Rwanda' nyamara benshi muri bo ari abaturage bishakishiriza imibereho muri Uganda mu buryo busanzwe nk'abandi bose.

    Nyuma yo kugera mu Rwanda, bapimwe Coronavirus basanga ari bazima

    Bageze mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abanyarwanda-batanu-bari-bamaze-igihe-batoterezwa-muri

  • Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bahohotewe – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyo gutanga ubufasha mu by'amategeko kizatangizwa ku wa Mbere, tariki ya 8 Werurwe 2021, kizahurirana n'igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore.

    Biteganyijwe ko mu gihe kizamara, abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina bazahabwa ubufasha mu kuregera no kuburanira indishyi z'akababaro, aho hatoranyijwe dosiye 49 z'abahohotewe mu turere 14 mu gihugu, aho abagore bahohotewe bakazunganirwa mu nkiko ku buntu.

    Ni icyumweru kandi kizarangwa n'ibindi bikorwa birimo gusobanurira abari n'abategarugori amategeko abarengera no gukora ubuvugizi ku mategeko akibabangamiye.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Majyambere Liberal, yavuze ko ubwunganizi mu mategeko n'ibiganiro byerekeye gusobanura amategeko bizatangwa n'abavoka b'abagore.

    Ati 'Igikorwa cyo gukora ubuvugizi ku mategeko arimo ingingo zikibangamiye abari n'abategarugori dusanzwe tugikorera hamwe, ariko noneho ubu abagore ni bo bazakigiramo uruhare runi. Mu gutanga ibiganiro byo kumenyekanisha amategeko arengera abagore bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru, kandi bizagera ku bantu bose, hatibagiranye n'abari muri za gereza.'

    Icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abari n'abategarugori bakorewe ihohotera rishingiye ku gitsina cyateguwe n'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka ku bufatanye n'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Abagore b'Abavoka, RIFAV, (Réseau International de Femmes Avocates).

    Umwe mu bagize Inama Nyobozi y'Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka, Me Nyembo Emeline, yanavuze ko mu mishanga bateganya gukoraho harimo no gukora ubuvugizi bugamije impinduka mu mategeko.

    Ati 'Hari itegeko twasabye ko rivugururwa kandi twizeye ko ubusabe bwacu buzahabwa agaciro. Ubu mu itegeko ry'umuryango, iyo umugore apfakaye nyuma akajya gushaka mu wundi muryango, asabwa kugira umutungo asiga, nyamara ku mugabo we si ko bigenda. Hagiye harimo n'ibindi bikwiye guhinduka, turi gukorera ubuvugizi ngo harebwe icyakorwa.'

    Ku rundi ruhande ariko abagore bari muri uru rugaga bishimira ko mu Rwanda hari ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyigikira abagore. Mu bishimwa harimo guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo, kuko hari n'ibihugu byigira ku Rwanda.

    Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka rugizwe n'abavoka 1300 baherereye hirya no hino mu gihugu, muri bo abagore ni 300.

    Hagiye gutangizwa icyumweru cyo guha ubufasha mu mategeko abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’ubufasha mu by'amategeko kizahurirana no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore

    Biteganyijwe ko dosiye 49 z'abagore bahohotewe mu turere 14 mu gihugu arizo ba nyira zo bazunganirwa mu nkiko ku buntu

    Amafoto: Urugaga Nyarwanda rw'Abavoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangizwa-icyumweru-cyo-guha-ubufasha-mu-mategeko-abagore-bahohotewe