Blog

  • Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n'abagore bo muri iryo shyaka #rwanda #RwOT

    Murwego rwo gukomeza kubagezaho urutonde rwa bamwe mu barwanya Leta y'u Rwanda, abakorana n'abatera inkunga abanzi b'Igihugu cy'u Rwanda uyu munsi turabagezaho ishyirahamwe rigizwe n'abagore babarizwa mu ishyaka rya FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire, nubwo ajijisha ngo yahimbye irindi shyaka ryitwa DALFA-Umurinzi.

    Iryo shyirahamwe rizwi nka 'Réseau international des femmes pour la Démocratie et la Paix — Rifdp' mu Kinyarwanda rikaba rizwi nk'Ihuriro Mpuzamahanga ry'abagore bagamije kwimakaza amahoro na demokarasi, nyamara ari itsinda ry'abagore b'abahezanguni cyane cyane ko baba bafite abagabo b'abahezanguni abenshi ari abahunze kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Interahamwe zose zibarizwa muru FDU-Inkingi uhereye kuri Charles Ndereyehe Ntahobatuye, ugakomeza mu Bubiligi kwa Marcel Sebatware ….ni ishyirahamwe ry'abagore bo muri FDU Inkingi. Ariko mu rwego rwo gushaka kwerekana ko batari mu bikorwa bya Politiki biyise izina ritandukanye na FDU Inkingi kandi ari Urugaga rw'abagore biri shyaka

    Mu byo bategura buri mwaka harimo icyiswe 'Ingabire Day'.
    Ibi babikora bazi neza ko Ingabire ari umunyabyaha wakatiwe n'inkiko z'u Rwanda ku byaha byo kubangamira umudendezo w'igihugu, kwamamaza ibihuha bigamije gukurura amakimbirane ndetse n'ibindi.

    Amakuru agera kuri Rushyashya ava i Buruseli mu gihugu cy'u Bubiligi aravuga ko ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 8 Werurwe 2021, haza kuba ikiganiro aho abo bagore bakira Victoire Ingabire, warekuwe ku mbabazi za Perezida Kagame. Amategeko avugako umuntu wakatiwe n'inkiko igihe kirenze amezi atandatu aba afite ubusembwa bwo gukora imirimo imwe n'imwe harimo ubuganga,Ubwarimu, polotiki n'ibindi. Mu bandi bavuga muri icyo kiganiro harimo Ann Garrisson, umugore wiyemeje kuba umuvugizi w'abajenosideri ndetse akaba n'umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuba urugaga rw'abagore bo muri FDU Inkingi rwakira umunyabyaha nk'umushyitsi mukuru, nuko nabo ari abanyabyaha ndetse nibyo bakora babeshya ko bavuga ndetse bateza imbere amahoro kandi ahubwo bateza imbere imvururu. Ikindi uyu muhango werekanye, ni uko nubwo Ingabire abeshya ko yavuye muri FDU Inkingi ahubwo ariwe uyiyobora.

    The post Ingabire Victoire abeshya ko yavuye muri FDU-Inkingi kandi ayiyoboye; uyu munsi aragirana ikiganiro n'abagore bo muri iryo shyaka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingabire-victoire-abeshya-ko-yavuye-muri-fdu-inkingi-kandi-ayiyoboye-uyu-munsi-aragirana-ikiganiro-nabagore-bo-muri-iryo-shyaka/

  • CNLG yamuritse igitabo kigaragaza itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside (Amafoto na Video) – #rwanda #RwOT

    Iki gitabo cyanditswe mu ndirimbo eshatu [Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza], cyahawe umutwe ugira uti 'Rwanda 1991-1994: Itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa ry'umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda'.

    Ni igitabo cyamuritswe kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe, mu gihe abanyarwanda bitegura kwifatanya n'Isi mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi biteganyijwe gutangira ku wa 7 Mata 2021.

    Iki gitabo gikubiyemo ibice bitanu, icya mbere gisobanura bimwe mu bikorwa byaranze itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi kuva muri 1991 no mu myaka yakurikiyeho kugeza tariki ya 7 Mata, 1994. Igice cya kabiri cyerekana uburyo Jenoside yashyizwe mu bikorwa. Igice cya gatatu cyerekana uruhare rwa bamwe mu bari bagize Leta y'abicanyi.

    Igice cya kane cyerekana umwihariko w'abaganga n'abandi bakozi bo mu bitaro mu kurimbura Abatutsi, igice cya gatanu cyerekana uburyo Umuryango w'Abibumbye watinze kwemeza ko mu Rwanda hari Jenoside irimo gukorerwa Abatutsi, nyuma ukaza kubyemeza nyuma y'impaka nyinshi.

    Mu muhango wo kumurika iki gitabo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yavuze ko undi mwihariko w'iki gitabo ari uko kigaragaza uko Jenoside yagiye ikorwa itariki ku yindi, guhera tariki 7 Mata 1994, buri munsi na buri hantu.

    Ati 'Icyo nicyo kintu navuga gishya kuko kugeza uyu munsi ibitabo byinshi byanditswe bivuga ku mateka ya Jenoside ariko nta gitabo cyari cyashobora gukusanya amakuru n'ubushakashatsi buvuga kuri Jenoside mu gihugu imbere buri hantu habereye ibikorwa by'ubwicanyi kugira ngo tugaragaze iby'ingenzi byaburanze.'

    Umwihariko wa Leta mu gutegura no gukora Jenoside

    Muri iki gitabo hagarukwa ku buryo bw'umwihariko ishyirwaho rya Komite iyobora ibikorwa bya Auto-defense civile yagiyeho muri Mutarama 1992, igomba gukurikirana ibikorwa byo guha abaturage intwaro n'imyitozo ya gisirikare.

    Kandi hagati ya Mutarama 1993 na Werurwe 1994, haguzwe toni 581 z'imihoro zinjijwe mu Rwanda, iyo mihoro yakwirakwijwe mu baturage ikoreshwa Jenoside.

    Dr Bizimana yakomeje agira ati 'Auto-defense civile, ni igikorwa cyo gutegura kwica Abatutsi, igitekerezo gitangwa na Perezida Habyarimana ubwe mu 1991, amaze gutanga icyo gitekerezo cy'uko hashyirwaho uburyo abaturage bahabwa intwaro n'imyitozo […] icyo gikorwa cyarakozwe haba mu kugitegura.'

    'Ariko bigeze muri jenoside nyir'izina, Guverinoma igifata nk'igikorwa cyayo cyihariye, abaminisitiri bahabwa uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya Auto-defense civile muri za perefegitura zitandukanye ku buryo buri mu minisitiri yamanutse akajya kuba muri perefegitura ashinzwe kugira ngo jenoside ishobora gukorwa mu buryo bwose kandi bwihuse anarebe n'ibikenewe kugira ngo jenoside yihute.'

    Yavuze kandi ko Guverinoma y'abicanyi yakomeje gushaka uburyo yagura intwaro zo gukoresha ku rugamba no kwica Abatutsi.

    Muri politiki yayo yo gutsemba Abatutsi hakoreshejwe icyiswe 'Auto-Defense Civile', gahunda ngome yo kwinjiza abaturage benshi b'Abahutu mu bwicanyi, ikaba yaratanzwemo intwaro ndetse n'amafaranga kugira ngo kwica Abatutsi byihutishwe bityo aho FPR izajya igera hose ijye isanga Abatutsi barashize.

    Muri iki gitabo kandi hibanzwe ku kureba inzego za leta by'umwihariko izifite ubuzima mu nshingano arizo abaganga, abaforomo n'abaforomokazi.

    CNLG igaragaza ko kimwe mu biranga ubukana bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, ari uko nta hantu na hamwe abicanyi batakoreye Jenoside, haba muri za Kiliziya, mu nsengero no mu mavuriro.

    Ikiremereye kurushaho ni uko na bamwe mu bari bashinzwe kurengera ubuzima bw'abantu, harimo abaganga babirahiriye mu mwuga wabo, aribo babaye ku isonga yo gukora Jenoside, cyane cyane mu bitaro, mu bigo nderabuzima no mu mavuriro.

    Benshi mu baganga, abaforomo n'abakozi b'ibitaro n'ibigo nderabuzima bishe Abatutsi bari bahahungiye, abandi bagiye mu bitero no gutanga amabwiriza yo kwica. Ubu bwicanyi bwakorewe hose mu Rwanda.

    Mu gihugu hose, umubare w'abaganga bamenyekanye bakoze Jenoside ni 59 barimo 25 bakoreye Jenoside mu Mujyi wa Butare. Naho umubare wose w'abaforomo n'abakozi bo mu bitaro no mu bigo nderabuzima bakoze Jenoside bashoboye kumenyekana ni 74 harimo 31 bayikoreye i Butare.

    Dr Bizimana ati 'Muri jenoside nta hantu na hamwe abantu bahungiye ngo bareke kuhicirwa, twagize igice duharira abaganga, abaforomo n'abandi bakozi bo mu bitaro kugira ngo twerekane ko ububi Jenoside kuko nta hantu na hamwe abatutsi bashoboraga guhungira ngo bahabonere amaramuko no kubarengera.'

    Muri iki gitabo kandi hagarukwa ku buryo Umuryango w'Abibumbye watinze kwemeza ko Abatutsi mu Rwanda barimo gukorerwa Jenoside. Inama y'Umutekano y'Umuryango w'Abibumbye yari yakomeje kwirengagiza ikibazo cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi kuva tariki ya 7 Mata 1994, ndetse iza no kugabanya ubushobozi buhabwa MINUAR iyisigira gusa abasirikare 250.

    Hakomeje impaka z'urudaca, bimwe mu bihugu by'ibihangange, nk'u Bufaransa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byanga ko ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi mu Rwanda bwari Jenoside kandi nyamara byarahabwaga amakuru nyayo.

    Tariki ya 25 Gicurasi 1994, Boutros Boutros-Ghali wari Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w' Abibumbye yemeje ko ubwicanyi bubera mu Rwanda ari Jenoside.

    Dr Bizimana yavuze ko byaje gushimangirwa na René Degni Segui, impuguke ya Komisiyo y'Umuryango w'Abibumbye y'Uburenganzira bwa Muntu, avuye gukora iperereza mu Rwanda akemeza ko Abatutsi bari mo gukorerwa Jenoside.

    CNLG itangaza ko iki gitabo gifite amapaji agera kuri 400, kizagezwa hirya no hino mu gihugu kugira ngo kizafashe abanyarwanda bose by'umwihariko mu bihe by'iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr Bizimana yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wari wateguwe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène yamuritse ku mugaragaro igitabo kigaragaza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igitabo kiri mu ndimi eshatu, Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa

    Amafoto: Niyonzima Moise

    Video: Mbabazi Jean de Dieu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cnlg-yamuritse-igitabo-kigaragaza-itegurwa-n-ishyirwa-mu-bikorwa-ry-umugambi-wa

  • Fleury Legend yahishuye byinshi bitamenyekanye ku rukundo rwe na Bahavu, ibintu 3 yamukundiye, icyamutunguye bageze mu rugo #rwanda #RwOT

    Ndayikingurikiye Fleury uzwi nka Legend uherutse gukora ubukwe na Bahavu Jeannette wamenyekanye nka Diane muri muri filime y’uruhererekane ya City Maid yahishuye byinshi ku rukundo rwabo rwatangiye muri 2016.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021 nibwo aba bombi nyuma y’urugendo rutoroshye rw’urukundo bakoze ubukwe bahitamo kubana akaramata, Iminsi basigaje ku Isi bakayimara bari kumwe.

    Ndayikingurukiye Fleury asanzwe akora akazi ko gufata no gutunganya amashasho ndetse akaba ari we muyobozi wa filime zirimo Impanga Series, Impanga Lockdown na Isi ya None ahuriyemo n’umugore we Bahavu Jeannette umukinnyi ukomeye wa filime nyarwanda.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Legend yavuze ko bwa mbere ahura na Bahavu byari muri 2016 bahuriye ku nteko y’Ururimi n’Umuco.

    Ati'twahuye muri 2016, twahuriye ku Nteko y’umuco n’Ururimi(RALC), ku Gisiment hari nka saa kumi n’imwe n’igice(17h30′), oya uwo munsi nta nimero natwaye.'

    Yakomeje avuga ko umushinga wa filime yari afite uhuza Abarundi n’Abanyarwanda ari wo wongeye kubahuza ndetse batangira kugenda biyumvanamo.

    Ati'hari umushinga wa filime nari mfite yitwa 'Ca Inkoni Izamba’ uhuza Abarundi n’Abanyarwanda, twarimo guhitamo abakinnyi(Casting), na we aza muri Casting mu bandi ariko nta by’urukundo byajemo kuko urumva ninjye muyobozi ariko yari mu mushinga wanjye byari byoroshye kubona nimero ye.'

    Uko iminsi yagendaga niko Fleury Legend yarushagaho kugenda yiyumvamo Bahuavu cyane kugeza ubwo yagize igitekerezo cyo kuba yamwegera ngo amusabe urukundo.

    Ati'igitekerezo cyaje turi mu gihe cyo gufata amashusho, nakomezaga mureba, nkavuga ngo uyu mwana ni mwiza, urumva na we yabaga ahari yaje turimo gufata mashusho ya filime, icyo gihe byari byoroshye ko musaba nimero akayimpa kuko umushinga wari uwanjye kandi twari dufite na gurupe duhuriramo yo gutanga amakuru.'

    Muri uwo mwaka wa 2016 n’ubundi ntabwo Legend yapfushije ubusa kuko wagiye kurangira we na Bahavu Jeannette baramaze gukundana ndetse n’imiryango ibizi.

    Ati'Muri icyo gihe nibwo twatangiye gusa n’abavugana, nyuma ariko umushinga w’iyo filime wararangiye, filime yaragiye hanze twakomeje kugirana ubucuti nyine twisanga byamaze kuba. Mu mpera za 2016 nibwo namubwiye ko mukunda, nibwo twatangiye kujya mu bintu by’urukundo, dutangiye gusohokana, tujya mu mamurikagurisha(festival), n’imiryango yari ibizi kuko iwabo ni hafi yaho mba, urumva najyagayo bakamenya.'

    Kujya kumusaba urukundo ni uko yari yamaze kubona ko hari ibyihariye kuri we atandukaniyeho n’abandi bakobwa.

    Ati'Icya mbere ni umukobwa mwiza, nicyo namukundiye afite ubwiza, ikindi ni uko akunda gusenga, ikindi namukundiye nabonye atandukaniyeho n’abandi bakobwa ni uko afungutse mu mutwe, azi icyo gukora utabwiriza ngo kora iki, ashobora kunyunganira mu bikorwa byanjye.'

    Mbere y’uko barushinga, avuga ko Buhavu ari umukobwa wakomeje kumwitaho ndetse atakwibagirwa ukuntu yajyaga ateka ibiryo akamugemurira iwe mu rugo.

    Ati'ikintu ntazibagirwa, we twamenyanye ntari mu kazi ndi kuri iyo mishinga yanjye gusa, namaze igihe ubuzima butameze neza, ikintu ntazibagirwa ni ukuntu yashoboraga kuva iwabo batetse akavuga ngo uyu munsi ngiye kukuzanira ibiryo, ni umuntu wambaye hafi cyane, icyo gihe nibwo nari nje mu Rwanda nta muryango nari mfite, yambereye umuryango.'

    Kujya gufata umwanzuro wo kumusaba urukundo , nta bwoba yari afite yagiye kubimubwira yifitiye icyizere kinshi.

    Urukundo rwabo rwatangiye mu mpera za 2016, byatangiye kumenyekana mu ntangiriro za 2020 ubwo ISIMBI yabagezagabo bwa mbere inkuru y’urukundo rwabo.
    Avuga ko impamvu batabishyize hanze ari uko adakunda kujya mu itangazamakuru cyane ndetse akaba yari yaranabujije Bahavu kubishyiramo, bakaba barabivuzeho Ubukwe bugiye kuba.

    Nyuma y’ubukwe ikintu cyamutunguye kuri Bahavu atari azi ni uko yasanze azinduka cyane kumurusha ndetse ngo ni nawe umubyutsa.

    Ati'ikintu cyantunguye cyane arazinduka kundusha, arazinduka cyane arandusha, arambyutsa akambwira ngo amasaha y’akazi yageze, ibyo bintu sinari mbizi.'

    Kuba bakundana, babana ari umugore n’umugore banakorana mu mushinga umwe wa filime ngo ntabwo byica akazi cyangwa ngo bihungabanye umubano wabo kuko iyo bari mu kazi aba ari akazi niyo akosheje aramurakarira nk’abandi ariko nyuma akamubwira ko byari akazi ubuzima bugakomeza.

    Urukundo rwa Ndayikengurukiye Fleury[Legend] na Bahavu Jeannette rwatangiye mu mpera za 2020, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y’amategeko n’aho ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Fleury Legend avuga ko Bahavu Jeannette yasanze atandukanye n’abandi bakobwa

    Mu mpera za Gashyantare nibwo bakozwe

    Urukundo rwabo rwatangiye muri 2016 ari nabwo bamenyanye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/fleury-legend-yahishuye-byinshi-bitamenyekanye-ku-rukundo-rwe-na-bahavu-ibintu-3-yamukundiye-icyamutunguye-bageze-mu-rugo

  • Bwa mbere Platini yeruye ahishura aho yahuriye n'umukobwa baheruka gusezerana bari bamaranye imya 2 bakundana mu ibanga rikomeye[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Nk'uko byagaragaye mu mafoto yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi Platini Nemeye yari agaragiwe na Ishimwe Clement usanzwe ari n'umujyanama we mu bijyanye na muzika mu nzu ya Kina Music.

    Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Radio Rwanda, Platini yavuze ko yamenyaniye n'uyu mukobwa mu bukwe mu 2019 ashakisha nimero ze atangira kumutereta kuva ubwo. Avuga ko igiye cyari kigeze kugira ngo ntiyongere kuvuga iby'urukundo rwe n'umukunzi we bitewe n'uko yarivuzwemo igihe kinini, bitagenda neza bikaba inkuru itwara urupapuro rwa mbere rw'itangazamakuru.

    Hejuru y'ibi ngo umukobwa [Olivia] nawe yamusabye ko urukundo rwabo rutajya mu itangazamakuru. Ati 'Ni njye wamushatse. Eeeh hari ubukwe nari namubonyemo yambariye abandi bantu mpita mpamagara umuntu nabonaga uri gupositanga amafoto ndamubwira nti 'mbabarira undemere'.

    Ampa nimero umukobwa turavugana ndamubwira ko twahura arabyanga nyine, bimara amezi menshi yarabyanze ndahahitira. Ariko uko nakomeje guhatiriza, murabizi gutereta ntibyoroha eeeh tuza kuganira aza kunyemerera turahura.' Yakomeje agira ati 'Muri uko kuganira hari ibyo nashimye mu miganirire yanjye nawe. Nibyo byatumye mfata icyo cyemezo.'

    Platini avuga ko yakuruwe n'uburyo uyu mukobwa ari mwiza, agaragara neza kandi akaba abereye ifoto. Ibi ngo ntibyari bihagije ari nabyo byatumye yumva yifuje ko bazaganira birambuye, buri umwe akamenya undi byisumbuyeho. Uyu muhanzi avuga ko yakunze uburyo yemeranyije n'uyu mukobwa ku ngingo ijyanye n'ukuntu bose badakunda umusore uterera ivi umukobwa amuteguza kurushinga.

    Nemeye Platini anavuga ko yaganiriye n'uyu mukobwa kubijyanye n'ubuzima busanzwe, asanga anafite amatsiko ku buzima bw'umuziki byatumye yumva ko ari mu murongo w'uyu mukobwa. Yavuze ko byafashe igihe kugira ngo uyu mukobwa amwemerere urukundo, ariko kandi ngo uko iminsi yicumaga yagiye yihuza n'ubuzima bwe.

    Platini avuga ko mbere yo kubwira uyu mukobwa ko yamukunze, yamwinjije mu buzima bw'umuziki kugira ngo ibyo azajya yumva ajye amenya ko harimo ukuru n'ibinyoma. Uyu muhanzi yavuze ko yamaze hafi amezi atatu abwira uyu mukobwa ko yamukunze, ariko undi akajya amucisha ku ruhande.

    Ntiyibuka neza itariki umukunzi we yamubwiriyeho ko nawe yamukunze, gusa ngo muri we yabaye nk'utunguwe ataha yibaza ibimubayeho. Ati 'Nagize icyikango […] Icyo gihe ndabyibuka nari mucyuye turi mu mudoka mugezayo amaze kubimbwira nsigara numiwe arisohokera arigendera. Ndataha inzira yose namanjiriwe. Nibaza ibi bintu koko nibyo! Ngera mu rugo ndamubaza nti 'nibyo se koko?'.

    Platini yavuze ko bucyeye, yahise ahamagara Olivia amubwira ko nk'uko babisezeranye atazigera atera ivi, ahubwo ko agiye gutangira gutegura ubukwe. Ngo bagiye bakomwa mu nkokora na Covid-19, kuko ubukwe buba byarabaye mu bihe bishize. Uyu muhanzi avuga ko yahise atangira gutegura ubukwe 'kuko yumvaga urukundo akunda uyu mukobwa atari urwo kumara igihe ahubwo ari urwo kubana nk'umugabo n'umugore'.



    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bwa-mbere-platini-yeruye-ahishura-aho-yahuriye-n-umukobwa-baheruka-gusezerana

  • Abanyarwandakazi berekanye ukwihangana kudasanzwe mu bihe by’amage- Madamu Jeannette Kagame –

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, mu Nama Ngarukamwaka yiga ku Ihame ry’Uburinganire, Imibereho myiza n’Imiyoborere (Gender Equality, Wellness and Leadership-GEWAL.

    Iyi nama yabaye ku nshuro ya gatanu itegurwa na Motsepe Foundation, umuryango washinzwe na Dr Precious Moloi Motsepe, wibanda ku mishinga iteza imbere abagore no kububakamo ubushobozi. Iyi nama ikaba yahuriranye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwa buri wa 8 Werurwe.

    GEWAL yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, abayobozi bakuru muri Afurika y’Epfo barimo Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane; Madamu Tshepo Motsepe, umugore wa Perezida w’icyo gihugu, Cyril Ramaphosa n’abandi.

    Iyi nama yahuriranye n’ibihe bidasanzwe aho Isi igihanganye n’icyorezo cya COVID-19, yateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti “Kwihutisha uruhare rw’abagore mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo (COVID-19).’’

    Kuva mu mwaka ushize, iki cyorezo cyashegeshe by’umwihariko ab’igitsina gore. Mu 2020, abagore b’Abanyafurika miliyoni eshatu bashakaga imirimo ntibayibonye ndetse abagera kuri miliyoni 1.3 bahagaritse gushaka akazi.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo COVID-19 yagize ingaruka ku buzima muri rusange ariko hari amasomo yasize.

    Yagize ati “Dufatanyije, mureke ntitwirengagize amasomo yasizwe n’icyorezo ahubwo duharanire ko abagore n’abakobwa berekana imbaraga zabo nyakuri mu ngo, ibihugu n’Isi muri rusange.’’

    Avuga ku ntambwe igihugu cyateye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwandakazi berekanye imbaraga zihariye mu bihe bikomeye.

    Yakomeje ati “Igihugu cyanjye cyamenye ko mu bihe by’akaga n’aho bikenewe, abagore b’Abanyarwanda berekanye ukwihangana kutagira akagero. Imibare ya nyuma ya Jenoside yerekana ko abagore n’abakobwa bari bagize 80% y’abaturage bari mu gihugu.’’

    Umuyobozi wa Motsepe Foundation, Dr Precious Moloi-Motsepe, yavuze ko uburinganire atari ikibazo cy’abagore gusa ahubwo abagabo n’abasore bakwiye kugira uruhare kugira ngo bwimakazwe.

    Ati “Ni ingenzi kugena ahazaza hubakiye ku buringanire buhamye. Uburinganire ntibuba bwuzuye iyo budatanga amahirwe angana mu bijyanye n’ubukungu.’’

    Dr Precious yavuze ko u Rwanda ari urugero rw’ibyakorwa mu ‘kwerekana uruhare rw’igihugu mu guteza imbere abagore’.

    Yifashishije raporo ya WEF ku kubahiriza ihame ry’uburinganire, yerekanye ko mu myaka itandatu ishize, mu bihugu 153 byakorewemo inyigo, u Rwanda rwazaga mu 10 bya mbere byimakaza uburinganire.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko nubwo uyu munsi ugamije kwishimira iterambere ry’umugore ariko hari n’ibibazo agihura nabyo bikwiye gushakirwa umuti.

    Yagaragaje ko by’umwihariko icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu ndetse abagore bagirwaho ingaruka nyinshi, ahanini kubera inshingano zo mu rugo ziyongereye.

    Ati “Icyorezo cya COVID-19 cyazanye imbogamizi zidasanzwe. Ingaruka zacyo za mbere zanahungabanyije inzego z’imibereho myiza n’ubukungu ndetse byakangaranyije ibihugu n’imiryango itandukanye.’’

    Madamu Jeannette Kagame yanasangije abitabiriye iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, uko u Rwanda rwateje imbere umugore ndetse agahabwa umwanya mu nzego zitandukanye.

    Ati “Ntewe ishema no kuvuga ko kuva mu 2003, u Rwanda rwagize mu buryo buhoraho umubare munini w’abadepite b’abagore ku Isi. Ubu ni 61.3% mu Nteko ndetse imyanya 53% muri Guverinoma ifitwe n’abagore.’’

    Ni iterambere ashimangira ko rifitanye isano n’imiyoborere myiza, ituma abari n’abategarugori biremamo icyizere.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko hagikenewe kongera imbaraga mu kubahiriza iryo hame hibandwa ku kwigisha amahame yaryo mu bakiri bato, ari abakobwa n’abasore.

    Yashishikarije buri wese gukomeza gukora cyane by’umwihariko mu guhangana n’ingaruka zatewe n’iki cyorezo.

    Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Abagore, Urubyiruko n’Abafite Ubumuga, Maite Nkoana-Mashabane, yavuze ko hari ibikeneye gukorwa mu gukuraho ibibazo bikibangamira abagore.

    Yagize ati “Iyo hari icyizere, abagore ntibiyitaho bonyine, bita ku muryango. Ni bo bari ku isonga mu bikorwa by’abatanga ubuvuzi kandi ntibita ku gishobora kuba kuri bo. Dufite ibibazo bijyanye n’imitekerereze aho abagore bapfa, dukeneye ko hagira igikorwa kuri ubu.’’

    Abitabiriye iyi nama basabye ko mu guhangana n’ibibazo byatewe na COVID-19, hakwiye no kuzirikanwa kubaka ubushobozi bw’abagore mu bijyanye n’ubukungu no kumurinda ihohoterwa ryose.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje intambwe yatewe n’abagore nyuma y’akaga gakomeye u Rwanda rwanyuzemo

  • Amavubi yatangiye imyitozo yo kwitegura Mozambique na Cameroon mu mvura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Iyi myitozo yatangiye mu gitondo iza gukorwa kavura kagwaga kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ahazabera umukino uzahuza u Rwanda na Mozambike mu gushaka itike ya AFCON 2021.

    Kubera ko abakinnyi bakina hanze bataragera mu Rwanda,uyu munsi hakoze abakina 23 bakina imbere mu gihugu biganjemo abari muri CHAN 2020 yasojwe mu kwezi gushize.

    Biteganyijwe ko abakinnyi 8 bazava hanze bazagera mu Rwanda mu mpera z'iki Cyumweru gusa ntibarimo Bizimana Djihad utarahamagawe na Ally Niyonzima wahawe ikarita itukura ku mukino wa Cape Verde.

    Amavubi azajya akora imyitozo kabiri ku munsi ndetse no ku bibuga bibiri, birimo stade ya Kigali i Nyamirambo na Stade Amahoro i Remera cyane ko iyi mikino yombi izakinirwa ku bibuga bitandukanye.

    Ikipe y'igihugu y'u Rwanda, iri kwitegura imikino ibiri irimo umwe uzayihuza na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021, undi ukayihuza na Cameroon i Yaounde ku wa 30 Werurwe 2021.

    Aya makipe yose wongeyeho Cape Verde ahuriye mu itsinda F,aho Cameroon iyoboye itsinda n'amanota 10 mu gihe Mozambike na ape Verde zinganya amanota 4 mu mikino 4 imaze gukinwa mu gihe u Rwanda ari urwa nyuma n'amanota 2.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yatangiye-imyitozo-yo-kwitegura-mozambique-na-cameroon-mu-mvura-amafoto

  • Kwizera w’imyaka 16 yahurije hamwe abangavu 1200, bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw –

    Yahurije hamwe abana b’abakobwa 1200 bo mu Murenge Ntyazo , Akarere ka Nyanza, aho buri wese atanga amafaranga 150 Frw buri Cyumweru, nyuma ya mafaranga yamara kugera ku bihumbi 10 Frw, bakongererwaho ibihumbi 15 Frw, yose hamwe akaba 25 000 Frw, bakaguramo ihene.

    Kwizera avuga kandi ko indi ntego ikomeye yari afite ubwo yatangizaga uyu muryango wa ‘My Goal Project Organization’ yari ugushishikariza abana b’abakobwa gukunda ishuri, aho abinyujije muri gahunda yatangije akayita ‘Urubohero Girls Program’.

    Ababyeyi ba Kwizera batandukanye afite imyaka itatu akurira mu buzima bushaririye bwatumye atekereza uko yakora igishoboka cyose ngo arwanye inda zitateguwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati “Nabonye ubuzima nanyuzemo bwo kubaho utabana n’umubyeyi wawe, numva nshaka kurwanya izi nda zitateguwe kuko nizo usanga abana bavutsemo aribo baba inzirakarengane zazo.”

    Yakomeje agira ati “N’ubwo ntavutse muri ubwo buryo, nabaye inzirakarengane y’uko ababyeyi banjye batandukanye mu buryo ntazi, n’uburyo navutsemo, harera Imana.”

    Kwizera yavuze kandi ko ngo ku ishuri yizeho icyiciro rusange rya GS Ruyenzu riba mu Karere ka Nyanza [ubu yiga mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye], habonekaga inda ziterwa abanyeshuri biganaga kandi ugasanga nk’umwana wiga mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye bamushukishije amandazi bakamusambanya akaba aratwite.

    Ati “Ibyo byanteye umujinya bintera n’ishyaka ryo gushaka icyo nakora ngo ibyo bintu mbirwanye, ese twa tuntu duto babashukisha, nta kuntu bo batwibonera bitanyuze mu nzira z’ubusambanyi? Iyo ugiye gusaba barakubwira bati ntunganyiriza ikibazo mfite […], noneho kuba abana baba badafite amakuru ku buzima bw’imyororokere bagashiduka batewe izo nda.”

    Kwizera usanzwe ari n’Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Nyanza, yahise afata icyemezo cyo guhuriza hamwe abana b’abakobwa abigisha uburyo bwo kwigira agamije gukumira ibyo bibazo byose.

    Kuva mu 2019, ubwo batangiraga kwishyira hamwe ari abana 1200, binyuze muri ya mafaranga 150 Frw buri mwana azigama ku Cyumweru, umwaka wa 2020 warangiye bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw.

    Ubwo amashuri yongeraga gufungura imiryango mu gihe cya COVID-19, aba bana bakoresheje ayo mafaranga bagura imyenda n’ibikoresho by’ishuri, abandi bishyurira mituweri imiryango yabo, bagura ihene n’ibindi.

    Kwizera ati “Dufite amatsinda 12, aho buri tsinda rifite abana 100, kandi dufite konti tubitsaho ayo mafaranga ku buryo nyuma y’igihe runaka twicara tukareba icyo twakoresha ya mafaranga harimo kugura izo hene cyangwa kugura ibindi bikoresho abana baba bakeneye.”

    Yakomeje agira ati “Iyo ngiye kubakangurira kuza kwishyira hamwe, ndababwira nti muze mbereke uko mwabona amafaranga, bitanyuze mu nzira mbi, ubuzima n’ahazaza hacu biri mu biganza byacu.”

    Kwizera avuga ko mu gutangira uyu muryango yaciwe intege n’abantu benshi bamubwira ngo abanze yiyubake abone gufasha bagenzi be. Ni ibintu yaje kurenga atumbira intego ye ndetse abifashijwemo n’amahame ye agenderaho.

    Ati “Abancaga intege bambwiraga ko ndi umwana ariko nkababwira ko nubwo ntacyo nzi hari ibyo nshoboye byagirira akamaro igihugu kuko njye mfite amahame ngenderaho ariyo Imana, Igihugu, Umuryango, Ubuzima ndetse no Kwizigamira.”

    Kuri we, avuga ko kuva yamenya ubwenge yatangiye gutekereza icyo yazamarira igihugu cye. Ibi ngo byaje gukomeza n’ijambo ry’Umukuru w’Igihugu ry’uko ‘Imana yaduhaye ubwenge, iduha igihugu, ni gute tutabikoresha?’

    Kugeza uyu munsi, Kwizera avuga ko nta bufasha budasanzwe ahabwa ndetse n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza, uretse kumufasha mu bijyanye no gutanga ibiganiro cyangwa kumushakira abayobozi baza gutanga ibiganiro muri abo bana, nta bundi bufasha bujyanye n’ubushobozi ahabwa.

    Abana bato bahurijwe hamwe bigishwa kwizigamira none ubu bafite ihene zavuye muri uko kwizigamira

    Inzego zitandukanye z’igihugu zitabira ibikorwa bigamije gushishikariza aba bana kwizigamira

    Kwizera asanzwe ari Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Nyanza

    Umuryango ‘My Goal Project Organization’ ufasha abakobwa bakiri bato kwizigamira

  • Plan International yasabye ingufu mu kongera abagore mu nzego zitandukanye –

    Uyu muryango uvuga ko nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

    Hamwe mu ho uyu muryango ugaragaza nk’ahakiri umubare muto w’abagore n’abakobwa ni mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu ndetse no mu bwubatsi.

    Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2018 igaragaza ko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri harimo ab’igitsina gore bangana na 4,8%, mu bwubatsi harimo 14,6%, mu gutwara abantu n’ibintu hakabamo 3%.

    Ibi byatumye Umuryango mpuzamahanga uharanira uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori, Plan International ishami ry’u Rwanda, usaba inzego zitandukanye guha abakobwa n’abagore amahirwe angana n’ayo baha abagabo mu mirimo yose no mu nzengo zose z’igihugu.

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William, yavuze ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gushyira abagore n’abakobwa mu nzego zifata ibyemezo ariko ko hakwiye kongerwa imbaraga no mu bigo by’abikorera.

    Yagize ati “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo yashyize abagore mu myanya ifata ibyemezo, nko mu Nteko Nshinga Amategeko na Guverinoma, ndetse no mu zindi nzengo zikomeye za leta ubona ko hari izamuka.”

    “Ariko hari ahakiri icyuho nko mu bucukuzi no mu yindi mirimo hakwiye impinduka kuko biragoye kubona igihugu gitera imbere nta ruhare rugaragara rw’umugore ruriho.”

    Kuba hakiri imirimo itandukanye abagore bahezwamo bituma bahugira mu mirimo bakorera mu rugo itishyurwa bikaba byabadindiza mu iterambere.

    Mutero yavuze ko iyi mirimo yo mu rugo ikorwa n’abagore itishyurwa ibadindiza mu iterambere ku buryo usanga batabasha kugira icyo binjiza mu rugo rwabo, ndetse ikaba yatuma n’iterambere ry’umwana w’umukobwa risigara inyuma.

    Ati “Kwirirwa mu mirimo yo mu rugo itishyurwa bibangamiye cyane iterambere ry’umugore kuko wa mwanya amara mu mirimo yakabaye ari gukora ikindi kimwinjiriza akiteza imbere n’umuryango we.”

    “Abana b’abakobwa iyi mirimo bayidindiriramo kuko niba hakiri imyumvire ko umukobwa ajya mu mirimo umuhungu akajya kwiga, bizabadindiza mu myigire no mu iterambere ari naho bahura n’ibishuko by’ababatera inda.”

    Umusanzu wa Plan International mu iterambere ry’umugore

    Uyu muryango wageze mu Rwanda mu 2007 kuva icyo gihe kugeza ubu umaze gutanga umusanzu ugaragara mu iterambere ry’umugore n’umukobwa.

    Uyu muryango ukorera mu turere twa Nyaruguru, Gatsibo, Bugesera n’inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda ugamije iterambere ry’abana cyane cyane abakobwa.

    Wagiye ukora ibikorwa bitandukanye birimo ibijyanye no guteza imbere uburezi, gutanga amahugurwa ku bagore.

    Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020/2021 uyu muryango wakoresheje miliyari 6 Frw mu bikorwa bigamije iterambere ry’abakobwa n’abagore.

    Aya mafaranga yakoreshejwe mu kubaka amashuri nderabarezi n’ibigo mbonezamikurire bibasha kwakira abana b’abakobwa 9 856 hamwe n’abahungu 8 096, ndetse n’amashuri abanza ashobora kwakira abakobwa bangana na 9 994 hamwe n’abahungu 9 003.

    Si ibi gusa kuko uyu muryango wagiye utanga amahugurwa ku bangavu ubigisha kurwanya ihohoterwa bakorerwa ndetse no gutinyuka imirimo itandukanye, aho hahuguwe abangavu 206 459.

    Bamwe mu bagezweho n’ibi bikorwa bya Plan International, bavuga ko byabagiriye akamaro, bakemeza ko usibye kubakura mu bwigunge byatumye babasha no kwiteza imbere ubu bakaba ntacyo babuze.

    Umuyobozi w’amatsinda yashyizweho na Plan International mu Karere ka Nyaruguru, Nyirahabineza Béatrice, yavuze ko amahugurwa yahawe n’uyu muryango yamufashije kugira ibyo ahindura mu rugo rwe.

    Ati “Uyu muryango waradufashije uduha amahugurwa ajyanye n’isuku no kwiteza imbere, ubu iwanjye hari isuku kandi nabashije no kujya mu matsinda yo kugurizanya mbasha gukora ubucuruzi bunteza imbere.”

    Iri terambere ryageze no ku mukobwa w’imyaka 24, Mutesi Faith, wavuze ko yahuye na Plan International mu 2013 ikamufasha kwiga none ubu akaba atanga umusanzu mu kubaka igihugu abicishije mu mushinga wa Our City 2030 project.

    Ati “Plan International yandihiye amashuri ntari mfite ubushobozi bituma mbasha kwiga ndangiza kaminuza, ibi byatumye mbona ubushobozi bwo kuba umukorerabushake mu mushinga wo kubungabunga ibidukikije nkabasha gutanga umusanzu wanjye nk’umwana w’umukobwa.”

    Iri terambere ririshimirwa mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange hari kwizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore uba buri mwaka tariki ya 8 Werurwe.

    Plan International Rwanda yagaragaje ko hari inzego zimwe zikigaragaramo umubare muto w’abagore n’abakobwa

    Umuyobozi wa Plan International Rwanda, Mutero William yashimye ibyakozwe na Leta mu gushyigikira uburinganire ariko agaragaza ko hari aho abagore bakiri bake