Blog

  • Bugesera: Umusore yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye –

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata hasanzwe umurambo wa Nsabimana Jean Paul w’imyaka 25 amanitse yapfuye.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu musore yari yirirwanye n’inshuti ze nazo zikaza gutungurwa no kubyuka zumva inkuru y’uko yapfuye.

    Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko umurambo w’uyu musore wajyanywe muri laboratwari kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Ati “Bamusanze amanitse mu kibuga bikekwa ko yiyahuye byamenyekanye mu rukerera RIB ikaba yageze aho byabereye kandi yakusanyije ibimenyetso. Umurambo uri bujyanwe muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera, kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyaba cyateye urupfu.”

    Dr Murangira B. Thierry yakomeje yihanganisha umuryango wabuze uwabo, asaba abaturage kwirinda ibihuha biri guhwihwiswa ku bijyanye n’urupfu rw’uyu musore bagategereza ibizava mu iperereza.

    Ni agahinda ku nshuti n’abavandimwe b’uyu musore

  • Intambwe yatewe na YWCA Rwanda mu guhindura ubuzima bw’abakobwa n’abagore –

    Ubusanzwe uyu muryango wita ku iterambere ry’abakobwa n’abagore cyane cyane ab’amikoro make baba baritatakarije icyizere biturutse ku bibazo bitandukanye, nk’ ubukene, ubujiji, kubyara imburagihe, ibibazo byo mu muryango, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bibazo bitandukanye ukabagenera inyigisho zinyuranye n’ubufasha byabageza ku ubuzima bwiza.

    Izi nyigisho zirimo iz’ubuzima bw’imyororokere n’izindi zibafasha mu bizima bwa buri munsi ndetse ukabafasha kubaka ubushobozi mu bukungu, kwiga imyuga n’ibindi.

    Izo nyigisho zitangwa binyuze mu matsinda y’abanyeshuri ku mashuri (Clubs) ndetse no mu muryango, bateranira ahantu hatekanye hazwi ku izina rya “Safe spaces”, uyu muryango ubashyiriraho kugira ngo baganire batuje baherekejwe umunsi ku munsi n’abafashamyumvire b’uyu muryango.

    Uretse gufasha abana b’abakobwa, Umuryango YWCA Rwanda kandi unafasha imiryango kugera ku nzozi zayo ndetse no kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo buri wese mu bagize umuryango agira uruhare mu kugera ku ntego z’umuryango hakoreshejwe uburyo bw’ibishushanyo by’inzozi umuryango uba ufite bizwi nka ’Gender Action Learning systems’.

    YWCA Rwanda ifasha muri gahunda y’amarerero no kwimakaza imirire myiza mu bana bari munsi y’imyaka itandatu ,ihugura abakorerabushake igatanga n’ibikoresho byifashishwa mu marerero.

    Ubuyobozi bwa YWCA Rwanda bugaragaza ko uyu muryango wateye intambwe ishimishije mu gutinyura abakobwa n’abagore, kubahindurira ubuzima no kubaremamo icyizere binyuze mu kububakira ubushobozi.

    Abakobwa n’abagore bakomeje kubakirwa ubushobozi

    Mu turere 15 Umuryango YWCA Rwanda ukoreramo umaze kwita ku bakobwa n’abagore 107 473 bahabwa serivise zitandukanye uyu muryango ugenera abagenerwabikorwa bawo.

    Mu Karere ka Kicukiro abakobwa n’abagore bafashwa n’umuryango YWCA Rwanda batojwe kwizigama bahereye ku mafaranga make babasha kubona, ibyo bigakorwa binyuze mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya.

    Muri aka Karere uyu muryango uhabarura amatsinda yo kwizigama no kugurizanya 152 amaze kugabana ubwizigame mbumbe bungana na miliyoni 128 Frw.

    Imibare kandi igaragaza ko abakobwa 574 bacikirije amashuri bafashijwe kwiga imyuga irimo ubudozi no gutunganya ubwiza bagabanyijwe mu matsinda agera kuri 49.

    Uretse gufashwa kwiga banahawe ibikoresho byo gutangira imishinga bigendanye n’ibyo bize. Buri tsinda ryanahawe miliyoni 1,3Frw kugira ngo abafashe gutangira ibikorwa byabo.

    Mukayisenga Emeline wo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, uri mu bigishijwe ubudozi akanahabwa imashini idoda , yavuze ko Umuryango YWCA Rwanda wamufashije kuva mu buzima bw’uburaya.

    Ati “Njyewe nakoraga akazi k’uburaya ariko nza kugira amahirwe yo guhura nabo baramfasha bampa inama zo guhindura imyitwarire ndetse n’ibikorwa by’iterambere uyu munsi mfite nibo mbikesha. Uretse kudoda ndanacuruza kandi naje kugura ikibanza kubera ibi bikorwa.”

    Muhoza Adelphine, Umwe mu bize kandi bagahabwa ibikoresho byo mu nzu zitunganya ubwiza (Salon de coiffure) yavuze ko n’ubwo yabyaye imburagihe umuryango wa YWCA Rwanda wamufashije kongera kwigarurira icyizere cyo kubaho.

    Ati “Hari byinshi nshimira Umuryango YWCA Rwanda, cyane ubumenyi ku buzima bw’imyororokere nungutse ndetse n’ inkunga baduteye tugatangira gukora ku giti cyacu. Ubu numva mfite icyerekezo kandi bindinda kwiyandarika.”

    Umwe mu bafashamyumvire b’umuryango YWCA Rwanda witwa Karangwa Nadia, ukurikirana abakobwa basaga 186 mu Larere ka Kicukiro yabwiye IGIHE ko uyu muryango wakuye abakobwa n’abagore mu bwigunge.

    Karangwa yavuze ko YWCA Rwanda yafashije abakobwa kugarura agaciro muri sosiyete ku buryo babasha kwihagararaho no kwirinda kugwa mu bishuko bya hato na hato.

    Magingo aya urubyiruko rusaga ibihumbi 100 rumaze kunyura muri uyu muryango rwimenyereza akazi mu mirimo itandukanye (internship).

    Umuryango YWCA Rwanda watangiye gukorera Rwanda mu 2005, ufite intumbero yo guhindura umuryango nyarwanda binyuze mu kubakira ubushobozi abakobwa n’abagore.

    Umuryango YWCA wakoze byinshi mu kuzamura imibereho y’abana b’abakobwa

    YWCA Rwanda ifasha imiryango kugera ku ntego zayo hifashishijwe uburyo bw’igishushanyo

    Umwe mu bakobwa yicaye ari kubara amafaranga y’itsinda ryabo avuga ko YWCA Rwanda yamuhinduriye ubuzima

    Abahawe ibikoresho by’ubudozi bemeza ko birikubafasha kwiteza imbere

    Aba bakobwa bigishijwe gutunganya imisatsi banahabwa ibikoresho bikoreshwa mu nzu zitunganya ubwiza

  • Sobanukirwa uko wakwirinda kuruka uri mu rugendo #rwanda #RwOT

    Kuruka uri mu rugendo ni indwara abantu benshi bakunda kubona cg kugira ikibazo cyo kuruka igihe bagiye mu rugendo, ikaba iterwa no kugenda uhindura aho wicaye cg uhagaze mu gihe runaka, cyane cyane igihe ugenda n’imodoka, indege cg mu bwato.

    Kuruka uri mu rugendo biterwa n’iki?

    Ibi bishobora guterwa n’imwe mu mpamvu zikurikira:

    1.Kugenda imodoka igucugusa cyane, gukata amakorosi cg imikuku

    2.Kutamererwa neza mu mubiri

    3.Impumuro ishobora guturuka ku biryo cg ibindi biri mu modoka kimwe n’amavuta yo mu modoka (nkaza essence cyangwa mazutu).

    Igice gishinzwe kugenzura imigendere n’uko ugenda utambuka giherereye mu gice cy’ugutwi imbere, iyo kinyuranyije n’ibyo amaso yawe agenda abona byoherereza ubwonko ubutumwa butandukanye, ako gace gatangira gucangwa bityo n’ubwonko ntibusobanukirwe. Ibi nibyo bitera kumva warwaye ugatangira kugira iseseme, ibindi bimenyetso ushobora kubona harimo; kubira ibyuya, guta inkonda, kubabara umutwe, guhindura ibara ry’uruhu cg kumva ukonje cyane.

    Ni ubuhe buryo ushobora kwirinda kuruka uri mu rugendo?

    Hari uburyo ushobora kwirinda iki kibazo udakoresheje imiti, dore bimwe mu byo wakora:

    •Niba ugenda mu modoka ukumva urazungera, gerageza gufunga amaso cg usinzire.

    •Mu gihe impumuro zitandukanye zigutera iseseme, egera ahari idirishya kuburyo

    umuyaga ukugeraho neza, wirinda kwicara ahantu hatuma ubura umwuka uhari.

    •Irinde kureba filime cg muri telephone, cg ikindi kintu gituma uhanga amaso cyane nk’izindi modoka cg ibiti.

    • Irinde kurya ibiryo byinshi cg kunywa inzoga mu gihe ugiye gufata urugendo. Cyane cyane wirinda ibiryo bigira cg biirimo amavuta menshi.

    •Niba impumuro igutera kuruka, ushobora kwitwaza indimu akaba ariyo wihumuriza igihe wumva utangiye kugira iseseme. Uretse indimu ushobora no guhekenya shikirete (izirimo mint nizo zikiza neza)

    •Usibye indimu ushobora no kuba wakoresha amaronji, ukazajya ugenda uryaho agace gato gato.

    •Mbere y’urugendo gerageza kunywa amazi ahagije (ariko na none ntunywe menshi cyane kuko nayo yagutera kugira icyo kibazo), kandi uryame usinzire bihagije wirinde kunywa inzoga cg ibiryo bishobora gutuma wumva uhaze cyane.

    Ni iyihe miti ikoreshwa mu kurinda kuruka uri mu rugendo?

    Hari imiti itandukanye iboneka muri farumasi ishobora kukurinda cg kugabanya kuruka uri mu rugendo, egera farumasiye umubaze. Imyinshi mu miti yo muri ubu bwoko ushobora kuyigurira udafite urupapuro rwa muganga.

    Imwe mu miti twavuga:Emitino, Stugeron, PromethazineBuscopan,n’indi.

    Source: umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Sobanukirwa-uko-wakwirinda-kuruka-uri-mu-rugendo.html

  • Kwizera w'imyaka 16 yahurije hamwe abangavu 1200, bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw – #rwanda #RwOT

    Yahurije hamwe abana b'abakobwa 1200 bo mu Murenge Ntyazo , Akarere ka Nyanza, aho buri wese atanga amafaranga 150 Frw buri Cyumweru, nyuma ya mafaranga yamara kugera ku bihumbi 10 Frw, bakongererwaho ibihumbi 15 Frw, yose hamwe akaba 25 000 Frw, bakaguramo ihene.

    Kwizera avuga kandi ko indi ntego ikomeye yari afite ubwo yatangizaga uyu muryango wa 'My Goal Project Organization' yari ugushishikariza abana b'abakobwa gukunda ishuri, aho abinyujije muri gahunda yatangije akayita 'Urubohero Girls Program'.

    Ababyeyi ba Kwizera batandukanye afite imyaka itatu akurira mu buzima bushaririye bwatumye atekereza uko yakora igishoboka cyose ngo arwanye inda zitateguwe.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagize ati 'Nabonye ubuzima nanyuzemo bwo kubaho utabana n'umubyeyi wawe, numva nshaka kurwanya izi nda zitateguwe kuko nizo usanga abana bavutsemo aribo baba inzirakarengane zazo.'

    Yakomeje agira ati 'N'ubwo ntavutse muri ubwo buryo, nabaye inzirakarengane y'uko ababyeyi banjye batandukanye mu buryo ntazi, n'uburyo navutsemo, harera Imana.'

    Kwizera yavuze kandi ko ngo ku ishuri yizeho icyiciro rusange rya GS Ruyenzu riba mu Karere ka Nyanza [ubu yiga mu mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye], habonekaga inda ziterwa abanyeshuri biganaga kandi ugasanga nk'umwana wiga mu wa kabiri w'amashuri yisumbuye bamushukishije amandazi bakamusambanya akaba aratwite.
    Ati 'Ibyo byanteye umujinya bintera n'ishyaka ryo gushaka icyo nakora ngo ibyo bintu mbirwanye, ese twa tuntu duto babashukisha, nta kuntu bo batwibonera bitanyuze mu nzira z'ubusambanyi? Iyo ugiye gusaba barakubwira bati ntunganyiriza ikibazo mfite […], noneho kuba abana baba badafite amakuru ku buzima bw'imyororokere bagashiduka batewe izo nda.'

    Kwizera usanzwe ari n'Umuyobozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko mu Karere ka Nyanza, yahise afata icyemezo cyo guhuriza hamwe abana b'abakobwa abigisha uburyo bwo kwigira agamije gukumira ibyo bibazo byose.

    Kuva mu 2019, ubwo batangiraga kwishyira hamwe ari abana 1200, binyuze muri ya mafaranga 150 Frw buri mwana azigama ku Cyumweru, umwaka wa 2020 warangiye bamaze kwizigamira miliyoni 10 Frw.

    Ubwo amashuri yongeraga gufungura imiryango mu gihe cya COVID-19, aba bana bakoresheje ayo mafaranga bagura imyenda n'ibikoresho by'ishuri, abandi bishyurira mituweri imiryango yabo, bagura ihene n'ibindi.

    Kwizera ati 'Dufite amatsinda 12, aho buri tsinda rifite abana 100, kandi dufite konti tubitsaho ayo mafaranga ku buryo nyuma y'igihe runaka twicara tukareba icyo twakoresha ya mafaranga harimo kugura izo hene cyangwa kugura ibindi bikoresho abana baba bakeneye.'

    Yakomeje agira ati 'Iyo ngiye kubakangurira kuza kwishyira hamwe, ndababwira nti muze mbereke uko mwabona amafaranga, bitanyuze mu nzira mbi, ubuzima n'ahazaza hacu biri mu biganza byacu.'

    Kwizera avuga ko mu gutangira uyu muryango yaciwe intege n'abantu benshi bamubwira ngo abanze yiyubake abone gufasha bagenzi be. Ni ibintu yaje kurenga atumbira intego ye ndetse abifashijwemo n'amahame ye agenderaho.

    Ati 'Abancaga intege bambwiraga ko ndi umwana ariko nkababwira ko nubwo ntacyo nzi hari ibyo nshoboye byagirira akamaro igihugu kuko njye mfite amahame ngenderaho ariyo Imana, Igihugu, Umuryango, Ubuzima ndetse no Kwizigamira.'

    Kuri we, avuga ko kuva yamenya ubwenge yatangiye gutekereza icyo yazamarira igihugu cye. Ibi ngo byaje gukomeza n'ijambo ry'Umukuru w'Igihugu ry'uko 'Imana yaduhaye ubwenge, iduha igihugu, ni gute tutabikoresha?'

    Kugeza uyu munsi, Kwizera avuga ko nta bufasha budasanzwe ahabwa ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, uretse kumufasha mu bijyanye no gutanga ibiganiro cyangwa kumushakira abayobozi baza gutanga ibiganiro muri abo bana, nta bundi bufasha bujyanye n'ubushobozi ahabwa.

    Abana bato bahurijwe hamwe bigishwa kwizigamira none ubu bafite ihene zavuye muri uko kwizigamira

    Inzego zitandukanye z’igihugu zitabira ibikorwa bigamije gushishikariza aba bana kwizigamira

    Kwizera asanzwe ari Umuyobozi uhagarariye urubyiruko mu Karere ka Nyanza

    Umuryango ‘My Goal Project Organization’ ufasha abakobwa bakiri bato kwizigamira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwizera-w-imyaka-16-yahurije-hamwe-abangavu-1200-bamaze-kwizigamira-miliyoni-10

  • Kamonyi/Rukoma: Gukorera hamwe bibagejeje ku kwiyubakira Ikiraro gihagaze Miliyoni 5 #rwanda #RwOT

    Ni abaturage b'Akagari ka Buguri, Umudugudu wa Nyabuvomo ku rugabano rubahuza n'Akagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, aho kuri uyu wa 08 Werurwe 2021 bishimira kuba mu gihe gito bujuje ikiraro cyari cyarangije ubuhahirane n'imigenderanire. Imirimo yose bakoze kugeza cyuzuye ifite agaciro ka Miliyoni eshanu z'u Rwanda. Barishimira ubufatanye butuma bishakamo ibisubizo aho gutegereza inkunga n'ubufasha buva ahandi.

    Manirarora Issa, umwe mu baturage bishimira iki gikorwa ndetse n'uruhare rwe na bagenzi be, avuga ko ishema rya mbere ari ukubona bagera ku gikorwa gikemura ibibazo rusange bari bafite byatewe n'iki kiraro cyari cyaratumye basa n'abari mukato, bajya mu bwigunjye.

    Avuga ko iki kiraro cyari cyarashyize ubwigunge mu baturage, umuturage wezaga imyaka, uwabaga afite Amata agemura n'ibindi ngo ntabwo yabonaga uko agenda, ko igihe Imvura yagwaga byabaga ikibazo, ko uwagiraga ibyago byari ikibazo gutabarwa n'ibindi. Ashimira ubuyobozi muri rusange kuva ku Karere kugera ku Mudugudu kuba bwarababaye gafi, agashimira buri muturage wagize icyo akora mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Asaba ko buri wese akomeza gusigasira ubu bufatanye bushoboza abatuye aka kagari kwishakamo ibisubizo.

    Imwe mu mafoto y'igihe batangiraga iki gikorwa.

    Avuga kandi ko kugera kuri iki gikorwa babikesha gushyira hamwe nk'abaturage, bakishakamo ibisubizo kuko babonaga nabo ubwabo bashobora kubikora bigashoboka aho kujya gushakisha uwabafasha wundi. Ahamya ko mu gihe ibikenewe gukorwa biri mu bushobozi bw'abaturage nta mpamvu batahuza imbaraga ngo bishakire ibisubizo cyane ko ngo ntawe basiganya wundi.

    Karabaranga Fidele, umuturage mu bishimira iki gikorwa, ahamya ko iyo abaturage bashyize hamwe bashobora kwishakira ibisubizo by'ibibazo bibabangamiye. Avuga kandi ko mu gihe cy'icyumweru buri munsi abaturage bakoraga ngo babashe kubaka iki kiraro, ko kandi buri wese yitanze uko ashoboye ariko kandi no kuba ubuyobozi bwarababaye hafi ngo byerekana ko bashyigikiwe ndetse bigashimangira gushyira hamwe mu baturage ndetse n'ubuyobozi.

    Ibyishimo ni byose ku baturage bongeye kubona iki kiraro cyari cyarabatanije n'abandi mu buhahirane n'imigenderanire.

    Abaturage muri rusange, bahuriza ku kuba iki kiraro cyari cyaratumye batagihahirana, batakirema amasoko, babura uko bagenderanirana na bagenzi babo ba Runda, Gacurabwenge na Kigali, ko kandi byabasabaga inzira ndende kandi zigoye. Bavuga ko buri wese yatanze imbaraga ze z'amaboko ndetse n'ubushobozi uko yifite cyangwa se yishoboye.

    Nkurunziza Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, yabwiye intyoza.com ko nta kinanirana mu gihe abaturage n'ubuyobozi bashyize hamwe, ko ibigaragara kuri bamwe nk'ibidashoboka ku babikora kandi babona inyungu zabyo kuri bo biba byoroshye.

    Soma hano inkuru bijyanye》》Kamonyi-Rukoma: Banze gukomeza guhezwa mu kato n'ikiraro cyangije ubuhahirane n'imigenderanire

    Gitifu Nkurunziza, ashimira ubwitange bw'aba baturage no kugira umuhate wo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo bibabangamiye, agasaba ko iteka barangwa no gushyira hamwe kuko iterambere rirambye risaba guhuza imbaraga no kureba mu cyerekezo kimwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-rukoma-gukorera-hamwe-bibagejeje-ku-kwiyubakira-ikiraro-gihagaze-miliyoni-5/

  • Catchyz ikorana n’ibyamamare nka Melodie, Vanessa Raissa… yakuyeho urujijo, Anita Pendo na Japhet bafite imbaraga zidasanzwe #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa mbere mu Rwanda rufasha abantu kugura ibintu kuri murandasi rwa Catchyz rwakuyeho urujijo ku bantu bakekaga ko ibicurazwa byabo biba ku biro byaho ahubwo biba kuri Murandasi.

    Ni kenshi wagiye wumva kompanyi ya Catchyz, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha kuri murandasi(internet) nta komisiyo uciwe, aho bamwe mu byamamare nka Bruce Melodie bafunguyeyo iduka.

    Binyuze mu mashusho bashyize hanze, Catchyz yakuyeho urujijo ku bantu batekerezaga ko ibicuruzwa byabo biba ku biro byabo ku buryo wajyayo akaba ari ho ubigurira nk’uko uhaha ibindi, aho basabanuye ko ibicuruzwa byabo biba kuri murandasi gusa aho wajya kuri rubuga rwabo unyuze hano ubundi ugahaha icyo wifuza bitagusabye guta umwanya wawe ujya kubishaka mu maduka.

    Catchyz yasohoye amashusho agaragaza abajura bagiye ku biro byayo bazi ko ibicuruzwa bigaagara ku rubuga rwayo biba biri ku biro byayo.

    Ab bajura babwiraga abakozi ba Catchyz bati'imodoka na televiziyo mwerekanye ejobundi biri hehe?' Abakozi ba Catchyz bati'nta bicuruzwa tugira hano. Imodoka ni iyo umucuruzi yashyizeho, umukiliya ni we umwihamagararira bakavugana naho twe duhurira nabyo.'

    Muri ako kanya hahita hagaraga umunyamakuru Anita Pendo na Japhet usanzwe ari umunyarwenya bose bakorana na Catchyz aho baje nk’abantu bafite imbaraga zidasanzwe(Super Power), bahita birukana abo bajura.

    Aya mashusho akaba ari agace kamwe mu duce twinshi Catchyz izagenda isohora irushaho gusobanurira abantu imikorere yayo.

    Kugeze ubu Catchyz ikorana n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda aho bimwe biharira kuri uru rubuga ibindi bikaba bifiteho amaduka bacururizaho, muri ibyo byamamare harimo; nk’umuhanzi Bruce Melodie, umunyamakuru Anita Pendo, Lucky Nzeyimana, itsinda ry’urwenya rya Bigomba Guhinduka, Uwase Raissa Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Patycope n’abandi.

    Abajura bateye ku biro bya Catchyz bazi ko ari ho basanga ibicuruzwa

    Japher na Anit bazakomeza kugaragara muri aya mashusho y’uruhererekane ya Catchyz nka Super Power

    Source : http://isimbi.rw/andi-makuru/article/catchyz-ikorana-n-ibyamamare-nka-melodie-vanessa-raissa-yakuyeho-urujijo-anita-pendo-na-japhet-bafite-imbaraga-zidasanzwe

  • Umugabo yatunguranye ku munsi w'ubukwe bwe yambara imyenda itiyubashye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi ko ku munsi w'ubukwe umuntu yambara ikoti[costume] ryiza cyane ndetse hari n'abarenga bakajya mu maduka yambika ariko uyu mugabo we yiyambariye imyenda isanzwe.

    Uyu mugabo ukomoka ahitwa Benue muri Nigeria yagiye muri uyu muhango yiyambariye ipantaro ya Jeans[ikoboyi] ndetse n'ishati izwi muir iki gihugu nka dashiki.

    Inshuti ze nizo zashyize hanze aya mafoto mu rwego rwo kumushimira intambwe yateye gusa zivuga ko ariwe muntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye imyenda isanzwe.

    Benshi mu banyafurika batangiye kuva mu mihango yo kwambara amakositimu n'amakanzu y'imyeru mu bukwe aho mu bihugu by'Uburengerazuba bwa Afurika bamwe basigaye biyambarira gakondo.

    Uyu mugabo yagiye kubihuhura yiyambarira n'amadarubindi y'umukara akunze kwambarwa n'ibyamamare bishaka kwemeza abafana.

    Icyakora umugore we yari yiteguye neza ndetse yambaye agatimba nk'ibisanzwe nk'umuntu washyingiwe.

    Umwe mu nshuti ze yanditse ati 'Uyu abaye umuntu wa mbere ukoze ubukwe yambaye jeans na Fulani danchiki.Ni inshuti yanjye.Wakoze kwirengagiza imyambarire yazanywe n'Abongereza wihitiramo ibyawe.Wakoze cyane

    Benshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu bukwe bashimiye uyu musore wambaye mu buryo bwe bwihariye aho kwigana abandi ndetse bavuga ko ubukwe bwari bwiza.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yatunguranye-ku-munsi-w-ubukwe-bwe-yambara-imyenda-itiyubashye-amafoto

  • Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  #rwanda #RwOT

    Ubwo amakuru yifatwa ry'umuvugizi wa MRCD akaba na Visi Perezida wayo, Callixte Sankara yatangiraga guhwihwiswa kuri murandasi, Paul Rusesabagina yatangarije ijwi ry'Amerika na BBC, ko badashobora na rimwe gufata Callixte Sankara kuko amaso y'ingabo za MRCD amuri hafi, gusa yemera ko bashakaga kumufata.

    Tarki ya 30 Mata 2019, ubwo uwari Minisitiri w'ububanyi n'amahanga Dr Richard Sezibera mu kiganiro n'abanyamakuru, yatangaje bwa mbere ku mugaragaro ko Callixte Nsabimana wiyita Sankara, wari umuvugizi wa MRCD/FLN ari mu nzego z'umutekano w'u Rwanda, muri MRCD baradagazwe, ikinyoma cya Perezida wayo Paul Rusesabagina gikubitirwa ahareba I Nzega

    Nyuma yaho, Sezibera atangarije ko u Rwanda rufite Callixte Sankara, Rusesabagina yakomeje kuvuga ko babeshya ko Callixte Sankara ari ahantu hizewe, nubwo atacyumvikana mu itangazamakuru.  Byaje guhinduka ubwo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye Callixte Nsabimana imbere y'abanyamakuru tariki ya 17 Gicurasi 2019. Rusesabagina yaramanjiriwe ati bamukoreye 'iyicarubozo' ngo kuko yari afashwe n'abapolisi babiri, kandi ariko abakekwaho ibyaha bose ku isi bafatwa.

    Ubwo Rusesabagina yagezwaga imbere y'ubutabera yihakanye ko atari umunyarwanda ibintu byasekeje abantu bose. Tugiye kubagezaho itangazo Paul Rusesabagina yahaye abanyamakuru nyuma yaho RIB yerekanye Callixte Sankara. Iryo tangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina ubwe nka Perezida wa MRCD.

    Rwanda:Itangazo rya MRCD rigenewe abanyamakuru ku ishimutwa rya Major Callixte Sankara, umuvugizi wa

    Tariki ya 30 Mata 2019

     

    Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe nshuti z'u Rwanda,

    Muri iyi minsi hakomeje kuvugwa byinshi ku mirwano hagati y'abasore n'inkumi bagize umutwe wacu FLN mu bikorwa bya gisirikare uhanganyemo n'ingabo za Leta ya FPR- Inkotanyi n'agatsiko kayobowe na Perezida Paul Kagame, imirwano ibera mu bice by'ishyamba rya Nyungwe n'uturere turyegereye.

    Haravugwa kandi n'ishimutwa ry'umwe mu ntwari zacu Major Callixte NSABIMANA Sankara, umuvugizi w'izo ngabo akaba na Perezida wa kabiri wungirije wa MRCD mu gihe yari mu rugendo asubira mu birindiro bye akubutse mu butumwa muri Comores aho MRCD n'inshuti zayo bari baramukuye mu menyo ya rubamba y'abicanyi ba FPR bari boherejweyo kumugota.

    Impuzamashyaka MRCD iramenyesha abanyarwanda ko urugamba rukomeje, ko ibi bitaciye abasirikare bacu intege kandi ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n'ingabo za FPR. Abasirikare bacu bakaba bahagurukanye ikibatsi n'ubukana buhagije ngo babohore abanyarwanda mu gihe cya vuba. Nk'uko ibihugu byinshi bimaze kuburira abaturage babyo kudapfa kujya mu Rwanda, twongeye gusaba abanyarwanda n'abanyamahanga kwirinda kwegera uturere tw'imirwano nk'uko twabibasabye mu itangazo twabagejejeho ku wa 21 Werurwe 2019.

    Izi mfungwa zacu z'intambara ziri mu maboko ya Leta ya FPR, turasaba ko zakurikiranwa hakurikijwe amategeko mpuzamahanga agenga imfungwa z'intambara. Uko byagenda kose urugamba turukomeyeho, abasore n'inkumi bacu bafite ubwitange bukomeye bwo kubohora abanyarwanda iyi ngoma y'igitugu. Ari abagwa ku rugamba cyangwa bagashimutwa bari mu butumwa bw'akazi, bose ni abitangiye intego turwanira. Muri MRCD twemeza ko ari ibitambo bya demokarasi tugomba kuzirikana.

    Impinduka duharanira ni iy'Abanyarwanda bose nta we uhejwe. Nimuze tuyihutishe.

    Bruxelles, 30/04/2019

    Paul RUSESABAGINA Président

     

     

    The post Dusubize amaso inyuma:  ni ibiki Paul Rusesabagina umukuru wa MRCD yatangaje ubwo umuvugizi we akaba na Visi Perezida Callixte Sankara yafatwaga?  appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/dusubize-amaso-inyuma-ni-ibiki-paul-rusesabagina-umukuru-wa-mrcd-yatangaje-ubwo-umuvugizi-we-akaba-na-visi-perezida-callixte-sankara-yafatwaga/

  • Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakwirakwiza inyigisho z'ubuyobe zibuza abandi gukingirwa COVID-19 – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ubwo iryo torero ryizihizaga umunsi mpuzamahanga w'abagore, aboneraho no gutanga impanuro ku Bakirisitu baryo abasaba kwirinda kugwa mu mutego w'inyigisho ziyobya.

    Yabivuze nyuma y'uko hagiye hagaragara abaturage bavuga ko batazafata urukingo cyangwa ngo bubahirize amabwiriza yo kwirinda COVID-19, bakabiterwa na zimwe mu nyigisho [z'ibihuha] zibabwira ko urukingo rwaturutse ikuzimu.

    Urugero ni nko mu Karere ka Ruhango aho abaturage bumvikanye bavuga ko Imana bemera itabemerera kwambara agapfukamunwa no gukurikiza andi mabwiriza yo kwirinda icyorezo.

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abantu bose babuza abandi kwitabira gahunda za leta zirimo gukingirwa COVID-19, baba bari gutanga inyigisho z'ubuyobe, bityo ko Abakirisitu badakwiye kubizera.

    Ati 'Burya abantu babuza abandi kwishyura mituweli, kwivuza, kujyana abana mu mashuri, ndetse no kwikingiza bose baba bari mu buyobe. Bafite ikibazo cyo gufata amarangamutima yabo yo kudasobanukirwa bakayitirira Imana.'

    Abo Bakirisitu baburiwe mu gihe u Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira Coronavirus kuva ku wa Gatanu tariki 5 Werurwe 2021, ariko hakaba haragiye humvikana bamwe mu baturage bavuga ko imyizerere yabo itabemerera kwikingiza.

    Yakomeje asaba abayoboke ba ADEPR gukomeza gusenga kugira ngo Leta ibone inkingo nyinshi, bizatume hakingirwa abantu benshi bibe byagabanya umurego w'icyorezo.

    Ati 'Twe nk'Abakirisitu ba ADEPR turashimira Leta kuba yarashyize imbaraga mu gushaka urukingo. Ndasaba Abakirisitu bose gukomeza gusenga kugira ngo haboneke inkingo nyinshi tuzabashe gusubira mu buzima busanzwe, ndabasaba rwose ntihagire uwumva iyo myumvire y'ubuyobe.'

    Pasiteri Ndayizeye yaboneyeho umwanya wo gukebura abakwirakwiza izo nyigisho abibutsa ko imyumvire yabo idakwiye kuko ibyo barwanya ari Imana iba yabikoze iciye mu bantu.

    Ati 'Abantu bakwirakwiza iyi myumvure rwose nabasaba kubireka kuko Imana niyo yaduhaye ubuzima iduha n'ubwenge bwo kwirwanaho. Urukingo iyo rubonetse ntiruba ruvuye kwa Satani, ruba ruvuye muri bwa bwenge Imana yahaye abantu kandi iba yabutanze kugira ngo irengere abantu bayo.'

    Kugeza ubu u Rwanda rufite inkingo zo mu bwoko bwa Pfizer na AstraZeneca, aho hari gukingirwa abantu bari mu byiciro by'abafite ibyago byinshi byo kwandura COVID-19 nk'abarimu, abaganga, abapolisi, abacungagereza, abageze mu zabukuru n'abarwaye indwara karande.

    Abantu basaga ibihumbi 160 nibo bamaze gukingirwa mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w'icyumweru gishize.

    Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yakebuye abakwirakwiza inyigisho z’ubuyoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-adepr-yanenze-abakwirakwiza-inyigisho-z-ubuyobe-zibuza-abandi