Blog

  • Diane wamenyekanye muri City Maid yavuze ku ijoro rya mbere ry’umunsi w’ubukwe bwe na Legend(VIDEO) #rwanda #RwOT

    Bahavu Jeannette wamamaye nka Diane muri filime y’uruhererekane ya City Maid, avuga ko nyuma yo gukora ubukwe na Ndayikingurukiye Fleury [Legend], yageze mu rugo agasanga ari nk’ijuru rito nk’uko bajya babivuga.

    Ubukwe bwa Bahavu Jeannette na Legend bwabaye ku wa 27 Gashyantare 2021, ni nyuma y’imyaka 4 bakundana.

    Ku munsi w’ejo nibwo ISIMBI yabagejejeho inkuru ya Fleury Legend agaruka kuri byinshi byaranze urukundo rwabo mbere yo gushakana.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Bahavu yavuze uko yasanze urugo rumeze, umubano we n’umugabo we Ndayikingurukiye Fleury.

    Ku munsi w’ubukwe bwe avuga ko yashimishijwe cyane no kubona ababyeyi be baremeye kumuhereza umukunzi we kumugaragaro.

    Ati'nashimishijwe no kwibona mu rusengero kuri uyu munsi, nashimisihijwe no kubona ababyeyi banjye bampereza Legend ku mugaragaro bakumva ko mfite umutekano. Nabonaga abageni nkabona ni umunsi ndota ari njyewe barimo kubwira ariya magambo.'

    Ku ijoro ry’ubukwe kimwe mu bintu byamushimishije ni ukuba atarigeze yakira telefoni y’ababyeyi bamubaza ngo arataha ryari.

    Ati'Urabona iyo ugitaha mu rugo iwanyu, hari amasaha agera bakaguhamagara, uri hehe? Ugeze hehe? Nashimishijwe n’uko muri iryo joro nta telefoni yampamagaye, ariko mama byaranze arampamagara n’ubundi ariko ntabwo yampamagaye ambwira ngo ugeze he, yampamagaye nka mama ambwira amagambo meza, ansengera tuganira akanya gato mubwira uko bimeze ubuzima burakomeza.'

    Akomeza avuga ko mu gihe arumazemo yasanze koko ari nk’ijuru rito nk’uko bajya babivuga kuko yasanze akunzwe cyane kurusha na mbere.

    Ati'Mu gihe gito ndumazemo ni ijuru rito koko, mbona nkunzwe kurenza nk’uko nakunzwe muri iriya myaka ine twari tumaranye, ni ibintu byiza cyane.'

    Urukundo rwa Ndayikengurukiye Fleury[Legend] na Bahavu Jeannette rwatangiye mu mpera za 2020, tariki ya 17 Nyakanga 2020 nibwo yamwambitse impeta ya fiançailles, ni mu gihe tariki ya 17 Ukuboza 2020 basezeranye imbere y’amategeko n’aho ubukwe bwabo bukaba bwarabaye ku wa Gatandatu tariki ya 27 Gashyantare 2021.

    Bahavu yasanze urugo ari nk’ijuru rito

    Legend na Bahavu bameze neza mu rugo rushya

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diane-wamenyekanye-muri-city-maid-yavuze-ku-ijoro-rya-mbere-ry-umunsi-w-ubukwe-bwe-na-legend

  • Imirimo yo kwagura umuhanda Kigali – Bugesera wa miliyari 49 Frw irarimbanyije (Amafoto) –

    Abakoresha umuhanda uva Sonatube mu Mujyi wa Kigali ugakomeza ku Kicukiro kuri gare ya Nyanza werekeza i Gahanga, wambuka ikiraro cya Nyabarongo ukomeza mu karere ka Bugesera, bakunze kugaragaza ko ufunganye ndetse uteza umuvundo cyane cyane mu masaha y’umugoroba.

    Ubuyobozi bwabumvise vuba ndetse ubu umuhanda watangiye kwagurwa aho igice kiva Sonatube kigera ku kiraro cya Nyabarongo imirimo igeze kure.

    Umuhanda uri kuhubakwa ureshya na 13,8 Km biteganyijwe ko uzuzura utwaye angana na miliyari 49Frw. Ni umuhanda wubatswe ku buryo wagutse bihagije aho muri buri cyerekezo hacamo imodoka ebyiri.

    Imirimo yo kuwubaka yatangiye tariki ya 19 Werurwe 2019, yari iteganyijwe kurangira mu mezi 24 [tariki 18 Werurwe 2021] ariko kubera ikibazo cyo kwimura abaturage ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’amazi; amashanyarazi; Fibre Optique imirimo izarangira mu mpera z’uyu mwaka wa 2021.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, gitangaza ko uyu muhanda uzoroshya ingendo zigana mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse ukanagera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko mu bindi byitezwe kuri uyu muhanda ari ukugabanya umuvundo w’imodoka ziwukoresha ku gice cy’Umujyi kiri mu karere ka Kicukiro.

    Ati “Ni umuhanda mugari munini ucamo imodoka ebyiri zigenda n’ebyiri zigaruka, uzafasha abajya ku Kibuga cy’Indege kandi ugabanye umuvundo kuri iki gice cyo mu Mujyi wa Kigali.”

    Akomeza avuga ko igice kirangirira kuri Nyabarongo ari icya mbere mu gihe biteganyijwe ko imirimo yo kwagura igice gikomeza kijya Bugesera nayo izahita itangira.

    Uyu muhanda wakundaga kurangwamo ubucucike bw’imodoka ariko iki kibazo kiri gukemurwa burundu

    Imirimo yo kwagura uyu muhanda hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro igeze kure nyuma yo kwimura abaturage

    Abakozi n’ibikoresho byashyizweho mu kwihutisha imirimo yo kwagura uyu muhanda

    Uyu muhanda uzagirwa munini ku buryo uzajya unyuramo imodoka ebyiri ziri kugenda n’ebyiri ziri kugaruka

    Uzorohereza urujya n’uruza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye

    Abakozi bari gukora ubutaruhuka ku buryo imirimo irangira mu gihe cya vuba

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Gatsibo: Umwana w’imyaka 13 yishe mugenzi we amuteye igisongo –

    Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE ko uyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina.

    Yagize ati “Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y’ugutwi mu cyico uwo mwana ahita yitaba Imana.”

    Uyu muyobozi yavuze ko uburyo yamuteye icyo gisongo bitari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyago ngo kuko bagendaga bakina nk’uko mugenzi wabo yabisobanuye, yavuze ko uyu mwana yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

    Gitifu Mushumba yakomeje avuga ko aba bana bose uko ari batatu bigaga nubwo hari amakuru yavugaga ko uwo mwana wateye mugenzi we igisongo yari umushumba mu rugo rw’umugabo umwe utuye muri aka Kagari ka Mpondwa.

    Ati “ Nta makuru ahagije mbifiteho gusa nidusanga koko yari umushumba, ubundi hari amategeko ahana abantu bakoresha abana cyangwa abatujuje imyaka y’ubukure, nidusanga rero koko hari uwamukoreshaga arakurikiranwa.”

    Kuri ubu umurambo w’uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 12 waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki ukaba uri bujyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorewe isuzumwa.


  • RwandAir yatangiye gukingira abakozi bayo –

    Byitezwe ko abakozi ba RwandAir bose, barimo abapoliti, abakora mu ndege n’abandi bakozi bazakingirwa muri iyi gahunda, nka bamwe mu bantu bakora umurimo w’ingenzi cyane ku gihugu.

    Mbere y’ikingira, RwandAir yari kimwe mu bigo bitwara abantu mu ndege cyashimiwe cyane uburyo cyakomeje gushyiraho ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, yaba ku bakozi bacyo ndetse no mu buryo bw’isukura imbere mu ndege hakoreshejwe imiti yabugenewe, hakiyongeraho uburyo bwo gutanga amakuru agaragaraza uko icyorezo gihagaze mu byerekezo iki kigo gikoreramo ingendo ku Isi.

    Kugeza kuri uyu wa Mbere, u Rwanda rwari rumaze gutanga inkingo zigera ku 208 677 mu gihe cy’iminsi ine gusa, bikaba byaragezweho bitewe n’imyiteguro ikomeye yari yakozwe na mbere y’uko inkingo zigera mu gihugu, aho ibikorwa byose kugeza ku mazina y’abazihabwa, byose byamaze gutegurwa.

    Uretse RwandAir, ibindi bigo bikomeye bitwara abantu mu ndege na byo byahagurukiye gukingira abakozi babyo ku bwinshi, ndetse ibirimo Etihad Airways byamaze gukingira abakozi bose.

    Urukingo ku bakora mu bigo bitwara abantu mu ndege ni ingenzi cyane kuko iki cyiciro cy’ingendo ari kimwe mu byitezweho gufata iya mbere mu kuzahura ubukungu bw’Isi bwazahajwe na Coronavirus, binyuze mu kongera guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi mpuzamahanga.

    Mu minsi iri imbere kandi, byitezwe ko umuntu uzajya wemererwa gukora ingendo zo mu kirere ari uzajya aba yagaragaje icyemezo cy’uko yakingiwe Coronavirus.

    Abakozi ba RwandAir batangiye gukingirwa Coronavirus

    Abakozi b’ibyiciro byose bazakingirwa

    Ibikorwa byo gukingira abakozi ba RwandAir byakozwe kuri uyu wa Mbere

    Amafoto: RwandAir


  • Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank –

    Niyibizi asimbuye Irwin wabaye mu Nama y’Ubutegetsi ya I&M Bank kuva 2004 ndetse aza guhabwa inshingano zo kuyiyobora mu Ukwakira 2009.

    Si ubwa mbere Niyibizi abaye umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, kuko uyu mwanya yawubayemo kuva mu 2015 kugera mu 2017.

    Abaye Umunyarwanda wa mbere uyoboye Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, aho yitezweho kuzakoresha ubunararibonye akesha inzego za Leta n’iz’igenga yakozemo mu bihe bitandukanye mu kurushaho guteza imbere iyi banki.

    Niyibizi yabaye Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative w’u Rwanda kuva mu 1997 kugera mu 1999, yanabaye kandi Minisitiri w’Ingufu, Amazi n’umutungo kamere kuva mu 1999 kugeza mu 2000.

    Uyu mugabo yanayoboye kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ishoramari n’ibyoherezwa mu mahanga ( kuri ubu ni Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB).

    I&M Bank yatangaje ko ubunararibonye bwa Niyibizi buzayifasha mu kurushaho gutanga umusanzu mu iterambere ry’u Rwanda nk’ikigo cy’abikorera no guteza imbere impano z’Abanyarwanda.

    Niyibizi yitezweho gukomeza kuzamura urwunguko, imikorere myiza, gufata neza abakiliya no kurushaho guteza imbere ikoranabuhanga rimaze gukataza muri iyi banki.

    Niyibizi yavuze ko kuba yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank ari iby’agaciro kuri we.

    Ati “Ibi ni amahirwe akomeye kuri njye yo gufatanya n’abandi bagize Inama y’Ubutegetsi, ubuyobozi ndetse n’abakozi ba banki mu gushimangira, ibikorwa, politiki n’ingamba zitezweho kugeza banki mu rundi rwego kandi zikayishyira ku isonga mu rwego rw’amabanki.”

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko ashimishijwe no kuba bungutse umuyobozi urambye mu byo bakora.

    Ati “Mu by’ukuri dushimishijwe n’itorwa ry’Umuyobozi mushya w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, uzageza banki ku rundi rwego. Niyibizi yagaragaje ubunararibonye n’ubushobozi mu bijyanye no kugera ku budashyikirwa mu by’ubucuruzi. Ajyanye n’icyerekezo banki iri kuganamo. Twiteguye kugera ku ntego za banki binyuze mu buyobozi bwe.”

    Robin Bairstow yakomeje ashimira Irwin ku bw’umuhate yagaragaje ubwo yari akiyoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank.

    Ati “Turashima ubwitange n’ubunararibonye bw’uwahoze mu nama y’ubutegetsi akaba n’umwe mu bayitangije, William Irwin, mu buyobozi bwe buhebuje banki yarakuze iba imwe muri banki ngari kandi zubashywe ku isoko.”

    William Irwin yatanze umusanzu ukomeye kugira ngo I&M Bank ibe iri aho iri uyu munsi. Mu gihe uyu mugabo yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank yakoze byinshi byarushijeho kuzamura izina ryayo. Yagize uruhare mu kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga no guhanga udushya muri iyi banki.

    Mu buyobozi bwe nibwo iyi banki yabashije gutangiza bwa mbere mu Rwanda uburyo bwo kubona servisi za banki hakoreshejwe ikoranabuhanga. Icyo gihe ni mu 2007.

    Mu gihe cye nibwo kandi imigabane ya I&M Bank yabashije kujya ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda.

    Mu myaka 16 Irwin yamaze ayoboye Inama y’ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, nibwo iyi banki yarushijeho gutera imbere. Mu 2020 umubare w’amafaranga ifitiye ubushobozi bwo gutanga nk’inguzanyo wageze kuri miliyari 208 Frw uvuye kuri miliyari 8 Frw wariho mu 2004.

    I&M Bank ni imwe muri za banki z’ubucurizi zikorera mu Rwanda imaze kumenyekana cyane kubera imikorere myiza no gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi iha abayigana.

    Niyibizi Bonaventure wabaye Minisitiri w’Ubucuruzi yagizwe Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank

  • Imirimo yo kwagura umuhanda Kigali – Bugesera wa miliyari 49 Frw irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abakoresha umuhanda uva Sonatube mu Mujyi wa Kigali ugakomeza ku Kicukiro kuri gare ya Nyanza werekeza i Gahanga, wambuka ikiraro cya Nyabarongo ukomeza mu karere ka Bugesera, bakunze kugaragaza ko ufunganye ndetse uteza umuvundo cyane cyane mu masaha y'umugoroba.

    Ubuyobozi bwabumvise vuba ndetse ubu umuhanda watangiye kwagurwa aho igice kiva Sonatube kigera ku kiraro cya Nyabarongo imirimo igeze kure.

    Umuhanda uri kuhubakwa ureshya na 13,8 Km biteganyijwe ko uzuzura utwaye angana na miliyari 49Frw. Ni umuhanda wubatswe ku buryo wagutse bihagije aho muri buri cyerekezo hacamo imodoka ebyiri.

    Imirimo yo kuwubaka yatangiye tariki ya 19 Werurwe 2019, yari iteganyijwe kurangira mu mezi 24 [tariki 18 Werurwe 2021] ariko kubera ikibazo cyo kwimura abaturage ndetse n'ibindi bikorwaremezo nk'amazi; amashanyarazi; Fibre Optique imirimo izarangira mu mpera z'uyu mwaka wa 2021.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, gitangaza ko uyu muhanda uzoroshya ingendo zigana mu Ntara y'Iburasirazuba ndetse ukanagera ku Kibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RTDA, Patrick Emile Baganizi, yabwiye IGIHE ko mu bindi byitezwe kuri uyu muhanda ari ukugabanya umuvundo w'imodoka ziwukoresha ku gice cy'Umujyi kiri mu karere ka Kicukiro.

    Ati 'Ni umuhanda mugari munini ucamo imodoka ebyiri zigenda n'ebyiri zigaruka, uzafasha abajya ku Kibuga cy'Indege kandi ugabanye umuvundo kuri iki gice cyo mu Mujyi wa Kigali.'
    Akomeza avuga ko igice kirangirira kuri Nyabarongo ari icya mbere mu gihe biteganyijwe ko imirimo yo kwagura igice gikomeza kijya Bugesera nayo izahita itangira.

    Uyu muhanda wakundaga kurangwamo ubucucike bw’imodoka ariko iki kibazo kiri gukemurwa burundu

    Imirimo yo kwagura uyu muhanda hafi y’Ibiro by’Akarere ka Kicukiro igeze kure nyuma yo kwimura abaturage

    Abakozi n’ibikoresho byashyizweho mu kwihutisha imirimo yo kwagura uyu muhanda

    Uyu muhanda uzagirwa munini ku buryo uzajya unyuramo imodoka ebyiri ziri kugenda n’ebyiri ziri kugaruka

    Uzorohereza urujya n’uruza ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ubwo kizaba cyuzuye

    Abakozi bari gukora ubutaruhuka ku buryo imirimo irangira mu gihe cya vuba

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imirimo-yo-kwagura-umuhanda-kigali-bugesera-wa-miliyari-49-frw-irarimbanyije

  • Djihad yateye ikirenge mu cya bagenzi be yambika impeta umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, ubwo uyu mukinnyi yasabaga umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y’ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.

    Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw’uyu mukinnyi yambara impeta ye.

    Ni ibirori Bizimana yahuje n’ibyo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe !'

    Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Navuze yego burundu.'

    Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.

    Atangiye urugendo rwo kubaka urugo mu gihe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi atigeze amwiyambaza mu bakinnyi yahamagaye bagiye gukina imikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Djihad-yateye-ikirenge-mu-cya-bagenzi-be-yambika-impeta-umukunzi-we

  • Uburinganire ntibureba abagore gusa-Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Werurwe ku munsi wo kwizihiza Umunzi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ubwo yifurizaga abari n’abategarugori umunsi mwiza wabo.

    Yavuze ko umunsi nk’uyu ukwiye kwibutsa abantu ko 'Uburinganire ntabwo ari ikibazo kireba abagore gusa. Ntabwo hashobora kubaho iterambere mu gihe hatabayeho uruhare rungana mu bikorwa by’iterambere n’amahirwe angana kuri bose.'

    Yakomeje avuga ko buri wese akwiye kumva ko agomba kugira uruhare mu gutuma uburinganire busagamba kandi ivangura ntirihabwe intebe mu bihe bizaza.

    Umunsi mpuzamahanga w’abagore wihijwe mu gihe mu Rwanda imibare y’abari n’abategarugori mu nzego zinyuranye ikomeje kuzamuka ku kigero gishimishije.

    Nko mu nteko Ishinga Amategeko, abagore ni 61.3%, bakaba 53% muri Guverinoma y’u Rwanda.

    Uyu munsi kandi wizihijwe mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyagiye gikoma mu nkokora ibikorwa binyuranye byiganjemo imirimo y’abagore.

    Uyu munsi ku rwego rw’Isi ufite insanganyamatsiko igira iti 'ChooseToChallenge’ mu gihe ku rwego rw’u Rwanda, igira iti 'Munyarwandakazi ba ku ruhembe mu Isi yugarijwe na COVID-19.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Uburinganire-ntibureba-abagore-gusa-Perezida-Kagame

  • Djihad yateye ikirenge mu cya bagenzi be yambika impera umukunzi we #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Werurwe 2021, ubwo uyu mukinnyi yasabaga umukunzi we ko byarenga gukundana bisanzwe, ahubwo akamubera umugore undi nawe akamubera umugabo.

    Nk’uko bigaragara mu mashusho basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, Dalida Simbi wiyise Dalintelligence ku rukuta rwa Instagram ubwo yahingukaga mu nzu iteguye neza, yahise yibwira ibyahabereye amarira y’ibyishimo atangira gushoka ku matama ye.

    Uko yariraga niko Bizimana yamwegereye amusaba ko batangirana urugendo rw’urukundo rudashira, nta kuzuyaza Simbi yahise yemera ubusabe bw’uyu mukinnyi yambara impeta ye.

    Ni ibirori Bizimana yahuje n’ibyo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Yavuze yego, Isabukuru nziza mukunzi. Imana ishimwe !'

    Uyu mukobwa nawe yagaragaje amarangamutima ye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yagize ati 'Navuze yego burundu.'

    Bizimana Djihad na Simbi bamaze igihe bakundana cyane ko bose batuye mu Bubiligi aho uyu mukinnyi amaze imyaka itatu akinira ikipe ya Waasland-Beveren.

    Atangiye urugendo rwo kubaka urugo mu gihe umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi atigeze amwiyambaza mu bakinnyi yahamagaye bagiye gukina imikino yo gushakisha itike yo gukina igikombe cya Afurika.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Djihad-yateye-ikirenge-mu-cya-bagenzi-be-yambika-impera-umukunzi-we