Blog

  • Umunyamakuru yafungiwe bitunguranye mu isomwa ry’urubanza rwa Idamange #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Werurwe 2021, nibwo Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruherereye i Kibagabaga hasomwe imyanzo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, mu rubanza ubushinjacyaha buregamo ibyaha bitandukanye Idamange Iryamugwiza Yvonne.

    Urukiko rwategetse ko Idamange afungwa iminsi 30 mu gihe hagikorwa iperereza hanakusanywa ibimenyetso ku byaha akurikiranweho. Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeje zituma uregwa akekwaho ibyaha ashinjwa kandi hakaba hari impungenge ko yatoroka ubutabera aramutse arekuwe.

    Muri uru rubanza imyanzuro yasomewe mu cyumba cy’Urukiko mu gihe Idamange n’umwunganira mu mategeko bari babikurikiranye mu buryo bw’ikoranabuhanga bari aho afungiye i Remera. Idamange yahise avuga ko ajuririye imyanzuro y’urukiko.

    Mu gusoma iyi myanzuro kandi, ubwo yendaga kugera ku musozo, nibwo umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana yasabwe n’umucamanza ko amuhereza telefone ye kuko ngo yayifatishije amajwi, hanyuma umucamanza amusaba gukuramo ijambo banga (password) ngo arebe ibyo yafashe, nyuma ahita ahamagara umupolisi ngo amufunge aho yavuze ko asibye ibyo yari yafashe kandi yanabifashe bitemewe, umucamanza avuga ko azamwiregera akoresheje ububasha ahabwa n’amategeko hanyuma umunyamakuru bahita bamujyana kumufunga.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Umunyamakuru-yafungiwe-bitunguranye-mu-isomwa-ry-urubanza-rwa-Idamange

  • Menya impamvu kureka filime z’urukozasoni (Pornography) ari bibi #rwanda #RwOT

    Filime z’urukozasoni (pornography) ni kimwe mu bintu byabaye ibiyobyabwenge mu buzima bwa benshi kuko uko umuntu agenda azamuka mu ntera yo kuzireba niko agenda yangirika mu bwonko. Ibi bitesha agaciro igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubusanzwe Imana yashyiriyeho kongera ubumwe hagati y’umugabo n’umugore. Muri iyi nkuru turarebera hamwe icyakorwa mu kurwanya iyi ngeso.

    Dore zmwe mu mpamvu ukwiriye kugendera kure filime z’urukozasoni:

    1. Abenshi mubakobwa bakina izi filime baba barabijyanywemo kugahato binyuze mu icuruzwa ry’abantu cyangwa bakanafata ibiyobya bwenge kugirango bigabanirize ububabare ndetse birinde nokugira isoni nkuko bitangwamo ubuhamya nabamwe mubahoze bakora uyu mwuga.

    2. Uretse kuba imbata z’imibonano mpuzabitsina, usanga abakinnyi b’aya mafilime bakunda guhura n’ibindi bibazo bikomeye mubuzima wabo birimo gukuramo inda ndetse no kwandura indwara zitandukanye.

    3. Izi filime zihindura ishusho y’ukuri y’umugabo n’umugore Imana yabaremanye kuko zituma tubarebera mubijyanye n’ibitsina, ikibuno, amabere n’ibindi bifatika aho kwita kuzindi ndangagaciro bafite zirimo ubwenge, kubaha Imana n’indi mimaro itandukanye.

    4-Izi filime zitesha agaciro igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina ubusanzwe cyagenewe kongera ubumwe hagati y’umugabo n’umugore nyamara ugasanga izi filime zitwerekako ntacyo bitwaye gukorana imibonano mpuzabitsina n’abo ubonye bose, guca inyuma uwo mwashakanye, gufata kungufu ndetse n’ibindi bikorwa biteye isoni.

    5. Kureba izi filime cyane bituma bamwe bahora bicira urubanza kugeza ubwo biyanga bakumva n’Imana yarabanze nyamara Yesu/Yezu yaraje kubohora imbohe nokubabarira abantu ibyaha byabo.

    6. Kubakirisitu, kureba izi filime bibabera umutwaro kuko bibabera ubundi buzima bagomba guhora bahisha abo babana ndetse n’abayobozi babo mu idini, bigatuma batanagaragara mumirimo inyuranye y’idini kuzageza aho bashyiriye ahagaragara ubu buzima (Yakobo:5:16).

    7. Gushaka no kureba izi filime usanga bitwara igihe kumunsi, mucyumweru, kukwezi ndetse nokumwaka nyamara icyo gihe cyakagombye gukoreshwa mukwita kumuryango, kunshuti, gusoma ijamo ry’Imana ndetse nogutekereza kubindi byakugirira akamaro.

    8. Filime z’urukoza soni zica ubwonko bw’uzireba zikabuhindura umucakara kuburyo bitoroshye kubyikuramo nk’ibindi biyobya bwenge bisanzwe.

    9. Umuntu ukunda kureba izi filime cyane, bishobora kumutera kuba indaya, gufata kungufu, kujya mubutinganyi, gukururira abana mubusambanyi, kwishora mubusambanyi n’abo mufitanye amasano yabugufi n’ibindi bishobora gutuma uhurwa cyangwa ugakunda imibonano mpuzabitsina kurwego rukabije.

    10. Iyo ukunda kureba izi filime kandi, ushobora guhura n’ibindi bibazo bikomeye birimo kurangiza vuba cyangwa guhurwa uwo mwashakanye cyangwa se ntushobore kugera kubyishimo byawe byanyuma mugihe cy’imibonano mpuzabitsina.

    11. Umuntu ukunda kureba izi filime ntibyamworohera kubona uko yigisha cyangwa arinda abana be kuzireba kandi nawe azireba doreko abana benshi bazireba bwambere bazikuye aho ababyeyi babo bazibika!

    12.Kureba filime z’urukozasoni bishobora kubangamira kuburyo bukomeye imibanire n’ibyiyumviro byacu kubo tudahuje igitsina.

    Dore inama enye zagufasha kwikura kuri filime z’urukozasoni

    Mubyukuri ntibyoroshye kwikura kubucakara bwokureba izi filime, ariko izi nama 4 zagufasha:

    1. Reba abantu wizeye kurusha abandi ubaganirize ikibazo ufite, ndetse ujye uhora ubamenyesha aho urugamba rwokwibuza kuzireba urugeze. Mugihe utangiye kubitsinda, shakisha imbaraga zo kubibwira uwo mubana.

    2. Itandukanye n’aho wakuraga izi filime kuburyo bworoshye harimo imbuga z’ikoranabuhanga, kuzisiba muri mudasobwa yawe, muri telefone yawe, gufunga imirongo zibaho kuri Televisiyo n’ahandi.

    3. Birumvikana ko ushobora guhura n’amahusho cyangwa n’izi filime utabigambiriye. Nibyizako wiyima umwanya wokuzireba ndetse ntushake kureba ibyisumbuye kubyo ukubitaniye nabyo munzira.

    4. Ntukibagirwe gusenga no gusoma Bibiliya burimunsi kuko bizagabanya kurarikira izi filime ndetse bikagukangurira no kutayoborwa n’umubili (Abaroma 6:6).

    source:amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-impamvu-kureka-filime-z-urukozasoni-Pornography-ari-bibi.html

  • BK yifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore –

    Abagore bo mu Murenge wa Kinyinya, Akagari ka Gacuriro bibumbiye mu Muryango Rwanda Women Network ni bo Banki ya Kigali yasangiye na bo ku wa mbere tariki 8 Werurwe 2021 mu rwego rwo kubafasha nk’abagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ubusanzwe, Rwanda Women Network igizwe n’abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakora ibijyanye n’ubukorikori birimo kuboha uduseke no gukora imbabura za kijyambere.

    BK yahisemo kwifatanya n’imiryango 100 iri muri Rwanda Women Network ibagenera ibiribwa binyuranye ndetse inabishyurira ubwisungane mu kwivuza (mituweli) mu mwaka wa 2021/2022.

    Umwe mu bagize Rwanda Women Network, Mukamurangwa Laurence, yavuze ko kubona ibiribwa bagenewe na BK bigiye kubafasha kwagura ibyo bakora.

    Ati “Bigiye kudufasha kwizigamira no kubasha gushora mu bikorwa by’ubucuruzi. Amafaranga nagombaga kujya guhahisha biriya byo kuntunga umuryango wanjye ndayashora nyacuruze noneho n’inyungu zibe nyinshi.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Twagirayezu Alfred, yashimiye BK ku gikorwa yatekereje.

    Ati “Ndagira ngo nshimire BK n’ubuyobozi bwayo. Uyu ni umunsi udasanzwe wo gushyigikira umugore. Ubufasha BK itanze burafasha gukomeza kwiteza imbere. BK ni umufatanyabikorwa mwiza kandi ndahamya ko tuzakomeza kuzuzanya, dushishikariza abagore bacu gufunguza konti muri BK kugira ngo bagume kwiteza imbere.”

    Yavuze ko ubusanzwe umugore muri uwo Murenge aza ku isonga kandi afatwa nk’umutima w’urugo, yemeza ko aho ava akagera ashyigikiwe n’ubuyobozi.

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri Banki ya Kigali, Ngabire Rose, yavuze ko bahisemo gukorana n’abagize Rwanda Women Network kuko bagizweho ingaruka na COVID-19.

    Ati “Ni umunsi BK yizihiza buri mwaka, ariko noneho uyu munsi twahisemo kuza aha. Turabizi ko bagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 cyatumye ibikorwa byabo bitajya ku isoko ndetse babura abaguzi. Twahisemo ko mu bikorwa byose twajyaga dukora kuri uyu munsi twabafasha.”

    “Kuza kubasura ni ukubibutsa ko mu ntambwe nto bafite bazakomeza gukora ibikorwa byabo na banki igakomeza kubaba hafi mu kubaha inama z’ijyanye n’uko bakwiteza imbere ndetse tukabaha n’inguzanyo bityo ibikorwa byabo bigakomeza gutera imbere.”

    Umuryango Rwanda Women Network washinzwe mu 2003 n’abagore 20 ugamije komora ibikomere basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kongera kubaremamo icyizere cyo kubaho. Ubu bageze ku miryango 100 kandi n’ibikorwa byabo byagiye byaguka.

    Byari ibyishimo ku miryango yahawe ubufasha

    BK yatanze ibiribwa birimo umuceli, akawunga, amavuta n’ibishyimbo

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gacuriro, Kayitesi Redempta, yashimiye ubufasha bwahawe abagore bo muri aka gace

    Umuyobozi ushinzwe Serivisi z’Abakiliya muri Banki ya Kigali, Ngabire Rose, asobanura impamvu bahisemo gukorana na Rwanda Women Network

    Abahawe ibiribwa bishimiye ubufasha bahawe na BK, bavuga ko bizabafasha kwizigamira kuko ayo bari gukoresha babigura bazajya bayakoresha mu bindi bikorwa bibyara inyungu

    Mukamurangwa Laurence ni umwe mu bahawe ubufasha na BK

    Amafoto: Niyonzima Moise


  • Bitunguranye imbwa za Biden zakuwe muri White House kubera ikintu gikomeye zakoze #rwanda #RwOT

    Imbwa za Joe n'umugore we Jill Biden zakuwe muri White House nyuma y'uko into muri zo yitwa Major, bivuzwe ko yariye ushinzwe umutekano.

    Ibinyamakuru muri Amerika, bivuga ko izi nyarubwana zasubijwe ku rugo rwa Biden ruri ahitwa Wilmington muri leta ya Delaware.

    Ni nyuma y'uko iriya yitwa Major igaragaje gusagarira abakozi muri White House.

    Biden n'umugore we bakiriye iyi mbwa Major y'imyaka itatu mu 2018. Yari iherutse kuba imbwa ya mbere yavuye mu nzu icumbikira izagize ibibazo ije kuba muri White House. Ngenzi yayo, Champ, ifite imyaka 13.
    CNN ivuga ko Major yari imaze iminsi isimbukira, imokera cyangwa ishaka gucakira abakozi n'abashinzwe umutekano muri White House.

    Izi mbwa zombi zazanywe muri White House nyuma y'iminsi ine Joe Biden abaye perezida.

    Umugore we Jill, mu kwezi gushize, mu kiganiro The Kelly Clarkson Show, yavuze ko ari gukora ibishoboka ngo izi mbwa zimererwe neza.

    Yagize ati: 'Ubu zigomba kujya muri 'ascenseur/elevator', ibyo ntizibimenyereye, kandi ubu iyo zivuye mu nzu abantu benshi baba bazireba. Ibyo rero nibyo ndimo, ngo buri wese amere neza, atekane.'

    Mu mwaka ushize, izi nyarubwana zagaragaye mu butumwa bwatanzwe na Jill Biden bwifuriza abantu Noheli nziza bunasaba Abanyamerika kwambara udupfukamunwa.

    White House ifite amateka maremare n'inyamaswa zicudika zikabana n'abantu.

    Trump yabaye perezida wa mbere mu myaka 100 yari ishize utari ufite imbwa. Mu 2019 yavuze ko yakumva 'atari we' abaye agendana n'imbwa muri White House, yongeraho ko nta n'umwanya yayibonera.


    Imbwa za Biden zakuwe muri White House kubera amahane

    Src: BBC

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/09/bitunguranye-imbwa-za-biden-zakuwe-muri-white-house-kubera-ikintu-gikomeye-zakoze/

  • Umuhango wo gusinyana amasezerano mashya hagati ya Rayon Sports na SKOL wasubitswe #rwanda #RwOT

    Uwahaye amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yemeje ko uyu muhango wamaze gusubikwa ndetse n'igihe uzasubukurirwa ntibiramenyekana.

    Yagize ati 'Umuhango wimuwe kubera ingamba zihari zo kwirinda COVID-19, turateganya ko waba nyuma y'ibyemezo bizafatwa n'Inama y'Abaminisitiri itaha.'

    Amakuru Ikinyamakuru IGIHE cyamenye ni uko Rayon Sports yatangiye guhabwa ibyumvikanyweho mu masezerano avuguruye bivugwa ko SKOL yemeye kuzamura amafaranga yayihaga ku mwaka, akava kuri miliyoni 66 Frw, akagera kuri miliyoni 120 Frw.

    SKOL izongera kandi agaciro k'imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy'ayo yatanze mu mwaka w'imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

    Iki kinyamakuru kivuga ko muri uyu mwaka w'imikino wa 2020/21, SKOL imaze guha Rayon Sports hafi kimwe cya kabiri cy'amafaranga impande zombi zemeranyijweho.

    Mu mpera z'umwaka ushize, Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko hari miliyoni 25 Frw bagurijwe na SKOL.

    Uru ruganda ruherutse kandi gufasha Rayon Sports kwishyura umwenda wa miliyoni 6 Frw yari ibereyemo umutoza Ivan Minnaert wasabaga ko imitungo yayo yatezwa cyamunara. Hari kandi n'amafaranga yatanzwe muri Mutarama na Gashyantare hahembwa abakozi.

    Biteganyijwe ko uyu muhango wasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 uzasubukurwa nyuma y'ibyemezo bizafatirwa mu Nama y'Abaminisitiri itaha.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umuhango-wo-gusinyana-amasezerano-mashya-hagati-ya-rayon-sports-na-skol

  • Nyaruguru: Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 8 Frw –

    Ayo mafaranga bivugwa ko yayanyereje mu 2019 ubwo yayoboraga icyo Kigo Nderabuzima giherereye mu Murenge wa Rusenge.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko yatahuwe ko yanyereje ayo mafaranga nyuma y’igenzura ryakozwe.

    Ati “Igenzura ryabaye muri uku kwezi gushize naho umutungo akekwaho kurigisa yawurugishije igihe yari akikiyobora mu 2019. Ayo akekwaho kurigisa ni 8.000.679 Frw. ubu twamushyikirije RIB y’Akarere ka Nyaruguru.”

    Habitegeko yavuze ko igenzura risanzwe rikorwa kandi rizakomeza mu rwego rwo gutahura abanyereza umutungo wa Leta.

    Ati “Ubutumwa naha abakozi n’abayobozi ni ukurya akagabuye bakirinda gufata umutungo w’abaturage; umutungo wa Leta bashinzwe bakawucunga neza, bakirinda kuwunyereza bagahazwa n’ibyo bagenerwa.”

    Mu karere ka Nyaruguru haheruka gutabwa muri yombi abayobozi n’abakozi batandukanye bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta n’ibyagenewe abaturage.

    Uheruka ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibeho wakekwagaho kunyereza Miliyoni 30 Frw yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by’amashuri watawe muri yombi muri Mutarama 2021.

    Mbere yaho mu 2020 hatawe muri yombi abandi bayobozi batandukanye barimo ba agoronome mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata na Kivu; Gitifu w’Umurenge wa Kivu; Gitifu w’Akarere ka Nyaruguru; Umukozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima wabanje kuba ukuriye akana gashinzwe amasoko n’umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kivu.

    Abo bose bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta, ruswa no kurigisa ifumbire n’ishwagara byagenewe abahinzi.

    [email protected]


  • Umusore mwiza yapfuye by'amayobera| Danny yababaje benshi| Imana imwakire

    Urupfu rw'umusore w'imyaka 25 witwa Danny rwababaje benshi barimo abaturanyi be, abo mu muryango we ndetse n'abandi bamumenye. Iyi nkuru yacicikanye mu gitondo cyo ku munsi w'ejo tariki ya 08 Werurwe 2021. ISIMBI Tv yaganirije abaturanyi ba Danny bavuga ko uyu musore yabanaga neza na buri wese ndetse ko ku cyumweru tariki ya 07 Werurwe yari yakinanye na bagenzi be umupira ku kibuga cy'umupira baturanye ari nacyo yasanzweho aho yari amanitse ku ipoto mu rukerera rwo ku ya 08 Werurwe 2021. Abaturanyi ba Danny bakomeza bemeza ko uyu musore ashobora kuba yishwe kuko mu buzima busanzwe Danny nta muntu yagiranaga nawe ikibazo.

    Danny

    Amakuru ahari  umugore wa Danny (kuri ubu uri muri leta zunze ubumwe za Amerika) akimara kumva amakuru ko Danny yitabye Imana yahise ajya muri coma dore ko yari amutwitiye inda y'amezi 6. Danny yitabye Imana mu gihe yiteguraga kujya muri leta zunze ubumwe za Amerika gusangayo umugore we. Imana imwakire mu bayo!

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-mwiza-yapfuye-byamayobera-danny-yababaje-benshi-yasanzwe-amanitswe/

  • Nyaruguru: Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima akurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 8 Frw – #rwanda #RwOT

    Ayo mafaranga bivugwa ko yayanyereje mu 2019 ubwo yayoboraga icyo Kigo Nderabuzima giherereye mu Murenge wa Rusenge.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, yabwiye IGIHE ko yatahuwe ko yanyereje ayo mafaranga nyuma y'igenzura ryakozwe.

    Ati 'Igenzura ryabaye muri uku kwezi gushize naho umutungo akekwaho kurigisa yawurugishije igihe yari akikiyobora mu 2019. Ayo akekwaho kurigisa ni 8.000.679 Frw. ubu twamushyikirije RIB y'Akarere ka Nyaruguru.'

    Habitegeko yavuze ko igenzura risanzwe rikorwa kandi rizakomeza mu rwego rwo gutahura abanyereza umutungo wa Leta.

    Ati 'Ubutumwa naha abakozi n'abayobozi ni ukurya akagabuye bakirinda gufata umutungo w'abaturage; umutungo wa Leta bashinzwe bakawucunga neza, bakirinda kuwunyereza bagahazwa n'ibyo bagenerwa.'

    Mu karere ka Nyaruguru haheruka gutabwa muri yombi abayobozi n'abakozi batandukanye bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta n'ibyagenewe abaturage.

    Uheruka ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibeho wakekwagaho kunyereza Miliyoni 30 Frw yari ateganyirijwe kubaka ibyumba by'amashuri watawe muri yombi muri Mutarama 2021.

    Mbere yaho mu 2020 hatawe muri yombi abandi bayobozi batandukanye barimo ba agoronome mu mirenge ya Ruheru, Nyabimata na Kivu; Gitifu w'Umurenge wa Kivu; Gitifu w'Akarere ka Nyaruguru; Umukozi ushinzwe ibikorwa rusange mu Karere, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima wabanje kuba ukuriye akana gashinzwe amasoko n'umukozi ushinzwe amakoperative mu Murenge wa Kivu.

    Abo bose bakekwagaho kunyereza umutungo wa Leta, ruswa no kurigisa ifumbire n'ishwagara byagenewe abahinzi.

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-umuyobozi-w-ikigo-nderabuzima-akurikiranyweho-kunyereza-arenga

  • Umugabo yaciye agahigo maze arya ifi ihenze cyane ku isi|Abantu benshi bumiwe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wakoze ibintu bitarakorwa n'uwari we wese ku isi ,akomoka mu gihugu cya Nigeria aho yarobye ifi ifite agaciro ka miliyoni 2.6$. Nk'uko bigaragara kuri twitter ya Africa facts zone ngo uyu mugabo akimara kuroba iyi fi yayisangiye n'inshuti n'abavandimwe.Abantu benshi bakaba batunguwe n'uyu mugabo wafashe kariya kayabo k'amadolari akemera kuyarya ,aho kuyigurisha ngo abe umwe mu ba millioneri.

    A Nigerian man captured a Blue Marlin Fish worth $2.6 million. Him and his village people ate it. pic.twitter.com/awcJ3TlZRF

    — Africa Facts Zone (@AfricaFactsZone) March 8, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yaciye-agahigo-maze-arya-ifi-ihenze-cyane-ku-isiabantu-benshi-bumiwe/

  • Umuririmbyi wa Kingdom Ministries basanze amanitse yiyahuye #rwanda #RwOT

    Nsabigaba Jean Paul bakundaga kwita Danny waririmbaga muri Kingdom of God Ministries ku munsi w’ejo basanze yiyahuye yapfuye.

    Danny w’imyaka 25 wari utuye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba i Nyamata, ku munsi w’ejo basanze yimanitse yitabye Imana.

    Inkuru y’uyu musore yamenyekanye mu gitondo cy’ejo hashize nyumo y’uko basanze yimanitse mu ku giti cy’izamu ku kibuga hafi y’aho yari atuye.

    Amakuru avuga ko uyu musore yasohotse aherekeje abari bamusuye mu gitondo bagasanga amanitse yitabye Imana.

    Mu kiganiro umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugezacyaha(RIB), Dr Murangira B Thierry yabwiye ISIMBI ko iperereza rigikomeje ndetse ko umurambo we wagiye gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekanye icyamwishe.

    Ati'inkuru twayimenye mu gitondo cy’ejo ku wa 8 Werurwe, ubu iperereza rirakomeje umurambo we wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamwishe.'

    Yasabye abantu kureka gukomeza gukwirikwiza amakuru adafite gihamya nko kuvuga ngo yishwe, yiyahuye, ahubwo ko bategereza ibizava mu iperereza kuko bazahita babimenyeshwa.

    Nsabigaba Jean Paul waririmbaga muri Kingdom of God Ministries, yitabye Imana akaba asize umugore bari baherutse kurushinga aho umugore we yibera muri Amerika.

    Danny yitabye ku munsi w’ejo bamusanze yimanutse yapfuye

    Source : http://isimbi.rw/iyobokamana/article/umuririmbyi-wa-kingdom-ministries-basanze-amanitse-yiyahuye