Blog

  • Papa yanciye amaguru yose none birankijije| Yashatse kunyica Imana irabyanga| David yahinduriwe ubuzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Basabose David ukomoka mu karerea ka Rutsiro wamugajwe n'umubyeyi we (Papa we) bapfa amasambu. Kuri ubu hashize imyaka isaga 15, uyu mugabo yaramugaye kuko amaguru ye yose yaracitse. Mu magambo avunaguye, David yavuze uko byose byagenze aho yagize ati:'Byatangiye tuburana, urumva abantu 2 bahanganye ntawuba yishimiye undi, twaraburanye bigera kwa Meya, birangira anyangije gutya, yantemeye mu isambu twaburanaga'. Kuri ubu Basabose David yirwanyeho akoresheje igikoresho gifite amapine kimufasha kugenda. Basabose avuga ko nta gahunda z'ubusabane ajya ateganya hagati ye na Papa we kuko avuga ko nta mwanya abifitiye. Basabose yerekanye n'ubundi bukorikori akora aho yikoreye urugi afungisha inzu ye. Yavuze ko yaciye akenge ko gukora urugi rukomeye nyuma yuko abajura bamusuraga bakica urugi yari afite kera. Avuga ko iyo afite gahunda yo kugenda mu rugendo rwa kure akaba atazagaruka vuba asiga adanangiye urugi ku buryo bukomeye mu rwego rwo kwirinda abajura.

    David yaciwe amaguru na Papa we bapfa isambu

    Abakunzi ba Afrimax English nyuma yo kumva inkuru ya Basabose David bifuje kumugenera inkunga y'amafaranga. David agikubita amaso ubutumwa b'abantu bakurikira Afrimax English, ibyishimo byamurenze araseka ashimira abikuye ku mutima abamufashije. David yasoje ashimira anavuga ko ubwo abonye ubufasha agiye gushaka imirimo akora izajya imufasha mu buzima bwe busanzwe. Yagize ati:'N'ubundi ubufasha ni ubuhozeho nibazajya babona akantu bajye babubaha mubungezeho'.

    David agihabwa umutumwa bw'abakunzi ba Afrimax English akanyamuneza kari kose

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/papa-yanciye-amaguru-yose-none-birankijije-yashatse-kunyica-imana-irabyanga-david-yahinduriwe-ubuzima/

  • Gatsibo:Umwana w'umukobwa w'imyaka 12 yishwe na mugenzi we w'umuhungu w'imyaka 13 #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021 mu Kagari ka Mpondwa mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki, Mushumba John, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yateye mugenzi we igisongo bari bakoze mu giti ubwo bajyanaga kwahira bagenda bakina.

    Yagize ati: 'Bari abana batatu bajyanye kwahira bagenda bakina, bari basongoye igiti rero umwe aza kugitera mugenzi we atabishaka, yakimuteye munsi y'ugutwi mu cyico uwo mwana ahita yitaba Imana.'

    Uyu muyobozi yavuze ko uburyo yamuteye icyo gisongo bitari ibintu yari yagambiriye ahubwo ari ibyago ngo kuko bagendaga bakina nk'uko mugenzi wabo yabisobanuye, yavuze ko uyu mwana yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa ubugenzacyaha kugira ngo harebwe icyo amategeko ateganya.

    Gitifu Mushumba yakomeje avuga ko aba bana bose uko ari batatu bigaga nubwo hari amakuru yavugaga ko uwo mwana wateye mugenzi we igisongo yari umushumba mu rugo rw'umugabo umwe utuye muri aka Kagari ka Mpondwa.

    Ati: 'Nta makuru ahagije mbifiteho gusa nidusanga koko yari umushumba, ubundi hari amategeko ahana abantu bakoresha abana cyangwa abatujuje imyaka y'ubukure, nidusanga rero koko hari uwamukoreshaga arakurikiranwa.'

    Kuri ubu umurambo w'uyu mwana w'umukobwa w'imyaka 12 waraye ku kigo nderabuzima cya Gitoki ukaba uri bujyanwe ku bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorewe isuzumwa.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/gatsibo-umwana-w-umukobwa-w-imyaka-12-yishwe-na-mugenzi-we-w-umuhungu-w-imyaka

  • SKOL yazirikanye uburinganire isaranganya amahirwe abakozi bayo –

    Buri tariki ya 8 Werurwe, u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

    Nubwo hari byinshi byamaze kugerwaho mu Rwanda mu kubahiriza ihame ry’uburinganire, hari ahakigaragara icyuho cyane cyane mu nzego z’abikorera.

    Ubuyobozi bw’Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, SKOL Brewery Ltd (SBL), buvuga ko muri gahunda zabwo bwiyemeje guteza imbere uburinganire bw’abakozi barwo, bukabasaranganya amahirwe aboneka mu byiciro bitandukanye.

    Bwagize buti “Tuzi ko gushyigikira ihame ry’uburinganire n’ubufatanye atari ikintu cyiza cyo gukora gusa ahubwo bifitanye isano n’ubucuruzi bwacu.”

    “Iyi mihigo yahujwe n’indangagaciro n’imyizerere y’ikigo cyacu cyane ko uyu munsi cyakira buri umwe tutitaye k’uwo ari we, yaba umugabo cyangwa umugore, icyiciro arimo, ibara ry’uruhu n’aho dukomoka. Ibyo bisobanuye kubakira kuri byombi haba aho abakozi bakorera hose, no guteza imbere icyo twita ubutwari mu bikorwa byacu hamwe n’abakunzi b’ibinyobwa byacu dukorera.”

    SKOL ivuga ko kandi nubwo hari ahakigaragara ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore mu bigo bitandukanye, mu mikorere yayo, abakozi bose bafatwa kimwe ndetse bigakorwa hagendewe ku buryo buzwi bwashyizweho.

    Yagize iti “Nubwo ubusumbane bukigaragara mu bigo bimwe, twe twahisemo uburinganire mu kazi kacu. Ibi bishimangirwa n’ikipe ishinzwe abakozi ishyiraho amategeko ngenderwaho kugira ngo abantu bose bamenye ko bahabwa amahirwe angana ndetse abakozi bagafatwa kimwe igihe cyose haba mu guhabwa akazi cyangwa igihe bamara mu kazi.”

    Yakomeje igira iti “Mu bice byose by’akazi, nko gushaka abakozi bashya, gutanga amasoko, amahugurwa, kuzamurwa mu ntera, SBL ikora ku buryo abakandida batoranywa hagendewe ku bushobozi bwabo n’ubunararibonye bafite.”

    “Nta na hamwe hashingirwa ku gitsina, imyaka, imyizerere ishingiye ku idini cyangwa ibindi byose bifitanye isano, amategeko n’indangagaciro zayo bibuza, bigenderwaho mu gutoranya umukandida mu bandi.”

    Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rukomoka kuri sosiyete nini ya UNIBRA, rukorera mu Rwanda kuva mu 2010, aho rutunganya ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye.

    SKOL Malt, SKOL Gatanu, SKOL Lager, SKOL Panache Virunga Mist na Gold n’ikinyobwa cy’amazi ya Virunga bashyize hanze vuba, byose ni bimwe mu binyobwa bitunganywa n’uru ruganda.

    Umuyobozi ushinzwe kwamamaza Ibikorwa bya Skol, Benurugo Emilienne na Tuyishime Karim ushinzwe Itangazamakuru muri SKOL

  • Rubavu: Hangijwe ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw –

    Ibi biyobyabwenge byafatiwe ku butaka bw’u Rwanda, bifatanwa abantu 117 ubu bafungiye muri gereza.

    Ni umuhango wabereye mu murenge wa Nyakiriba iruhande rwa Gereza ya Rubavu aho ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kubera ibihombo abaturage n’igihugu.

    Uhagarariye Ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero Munyaneza Janvier yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kuko bitera ubukene n’ibihano bikaba byarakajijwe.

    Ati’’Ibiro 1800 by’urumogi ni igihombo gikomeye kuku ubaze agaciro harimo inzu 10 z’abatishoboye kandi utibagiwe ko n’uwarufatanywe yafunzwe, ubu umuryango we ukaba warasigaye wonyine. Urubyiruko ndarusaba kwirinda ibiyobyabwenge kuko byangiza ejo hazaza kandi n’ibihano byarakajijwe.”

    Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yaburiye ababyishoramo, ababwira ko amayeri yose akoreshwa mu kubyinjiza mu gijhugu yamenyekanye.

    Ati “Hashize umwaka birimo bifatwa kubera ubufatanye mu gutanga amakuru kandi urugamba rurakomeje rwo guhangana n’ababicuruza n’ababyinjiza mu gihugu. Inzira zose binyuramo twarazimenye na mu gitondo hari abafashwe buri munsi turi kubafata’’.

    Yashoje asaba abaturage ubufasha mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ariyo mvano y’ibindi byaha by’urugomo n’ibindi nko gusambanya no gufata ku ngufu.

    Kwinjiza no gucuruza ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe zikorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biri ku isonga mu byaha bikorwa mu mirenge ya Rubavu, Gisenyi, Cyanzarwe, Busasamana yo mu karere ka Rubavu.

    Ibiyobyabwenge byangijwe bifite agaciro ka miliyoni 200 Frw

    Meya Habyarimana ubwo yamenaga kanyanga zafashwe zinjijwe mu Rwanda

    Uru rumogi rwafashwe umwaka ushize ruvanywe muri RDC

    Inzoga yitwa Siporo yengerwa muri RDC ni imwe mu zinjijwe zitemewe ku butaka bw’u Rwanda

  • Batatu baregwa gushaka gutorokesha Kizito Mihigo urubanza rwabo rwasubitswe –

    Bose uko ari batatu baburana bafunzwe, barimo uwitwa Jean Bosco Nkundimana bivugwa ko yari umukozi wa Kizito wo mu rugo, Innocent Harerimana na Joel Ngayabahiga.

    Umugambi wo gushaka gutoroka watangiye gucurwa muri Mutarama 2020, ukwezi kumwe mbere y’uko Kizito atabwa muri yombi. Umukozi wa Kizito bivugwa ko ariwe winjije uwitwa Ngayabahiga muri iyi dosiye nk’uko amakuru agera kuri IGIHE abivuga. Harerimana we niwe wari umushoferi muri icyo gikorwa.

    Abo bantu ngo bari bafite umuntu wabijeje ko aza kubafasha maze uyu muhanzi akambuka umupaka akerekeza hanze y’u Rwanda, gusa yaje gufatwa bitaragerwaho.

    Umunsi Kizito yatawe muri yombi, abaturage bavuze ko basanze aryamye mu ishyamba riri hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

    Ku wa 13 Gashyantare nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi Kizito Mihigo afatiwe mu Karere ka Nyaruguru.

    Yari inshuro ya kabiri atawe muri yombi kuko mbere yaho mu 2014 yafashwe aza no gukatirwa n’inkiko mu 2015 gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

    Muri Nzeri 2018 yarekuwe ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Ku wa Mbere tariki ya 17 Gashyantare 2020, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasanzwe yiyahuye agapfa kuri Station ya Polisi ya Remera yari afungiwemo.

    Iyi foto ya Kizito Mihigo yasakaye igaragaza ko yafashwe agiye kuva mu gihugu

  • Perezida Museveni agiye kujyana ikinyamakuru Daily Monitor mu nkiko kubera kumuharabika #rwanda #RwOT

    Mu kwezi gushize kwa Gashyantare Daily Monitor iri mu binyamakuru bikomeye muri Uganda, yatangaje ko Perezida Museveni n'abantu be ba hafi bakingiwe COVID-19 mu ibanga, mu gihe Uganda yari itarakira inkingo za kiriya cyorezo yari yaremerewe muri gahunda ya Covax.

    Iki gitangazamakuru cyasubiyemo amagambo y'ikinyamakuru The Wall Street Journal cyo muri Amerika cyatangaje ko ku wa 23 Gashyantare Museveni n'abantu bo hafi ye bahawe rwihishwa urukingo rwa Sinopharm rwo mu gihugu cy'Ubushinwa.

    Ni inkuru yazamuye uburakari kuri benshi mu Banya-Uganda, bibaza uko umukuru w'igihugu n'umuryango we bafata iya mbere mu kwikingira kiriya cyorezo bagasiga abaturage bicwa na cyo.

    Perezida Museveni ku wa Mbere ubwo yavugaga ijambo rijyanye n'Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, yavuze ko ikinyamakuru The Monitor nikitamusaba imbabazi azakijyana mu nkiko.

    Ati: 'Mu gihe cyavuba ngiye kubona amafaranga yo gukurikirana The Monitor mu ishyaka ryanjye, kubera ko bavuze ko nihishe nkanikingira mu ibanga, ndi hamwe n'umugore wanjye.'

    'Namaze gushyikiriza ikirego urukiko, Monitor nzabagira abahemu keretse nibasaba imbabazi bakaryama hasi bavuga bati 'Tubabarire, tubabarire!' Nibatabikora, nzabagirayo. Ngo ndi umugabo wikunda wihisha njye n'umugore wanjye tukikingira nyamara abandi banya-Uganda bari mu bibazo?'

    Daily Monitor ntabwo iratangaza niba iri bwemere gusaba imbabazi Museveni cyangwa niba izaburana na we.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/perezida-museveni-agiye-kujyana-ikinyamakuru-daily-monitor-mu-nkiko-kubera

  • Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru byo muri Uganda ndetse n'imiryango irwanya ruswa n'akarengane byakoze ubucukumbuzi ku mikorere y'abatoni ba Perezida Yoweri K. Museveni, bisanga ruswa n'uburiganya bikorwa mu nzego za leta y'icyo gihugu nta handi biba uretse mu bihugu biyobowe mu buryo buteye agahinda. Rumwe mu ngero zitabarika zakozweho ubushakashatsi, ni urwa Dr Silver Mugisha utegeka Ikigo cy'Amazi, Isuku n'Isukura muri Uganda(NWSC), akaba umuyoboke ukomeye waNRM, n'inshuti y'akadasohoka ya Perezida Museveni n'umuryango we.

    Inkuru icukumbuye yashyizwe ahagaragra n'ikinyamakuru Sky News Uganda, ubundi gikunze gutangaza ibisingiza Perezida Museveni na NRM ye, irerekana uburyo uwo Silver Mugisha n'umugore we Annet  Katusiime Mugisha, bashinze 'Umuryango w'Abagiraneza', Bamugisha Community Welfare Limited(BCWL), nyamara ari ikiryabarezi kizafasha Dr Mugisha kwakira  amamiliyari ya ruswa.

    Imibare ya Sky News yerekana ko  hagati ya Mutarama 2017 na Kamena 2020 hari abakozi 150  ba NWSC bashyize miliyoni  zisaga 650 z'amashilingi ya Uganda muri Centenary Bank, kuri konti ya BCWL, cya kiryabarezi cya Dr Silver Mugisha n'umugore we Annet Katusiime Mugisha. Imibare yerekana kandi ko hari  ba rwiyemezamirimo batabarika barimo VAMBECO, SOGEA n'abandi, bagiye barunda amamiliyoni kuri Konti ya BCWL, impamvu n'icyo babaga bishyura kikaba kitagaragara, ari naho bikekwa ko ari ruswa batangaga ngo bahabwe akazi n'amasoko mu Kigo gishinzwe amazi,isuku n'isukura muri Uganda.

    N'ikimenyimenyi ngo  mu bakozi batanze 'akantu', abenshi ni abahawe akazi mu buryo bufifitse, abandi ntibahanwa kandi baranyereje amafaranga y'ikigo. Hari kandi ba rwiyemezamirimo bahawe amasoko manini bitanyuze mu ipiganwa, wareba amazina yabo, nayo ukayasanga mu bashyize amashilingi menshi kuri konti ya BCWL, ya Dr Silver na Annet Mugisha.

    Ikigo cya NWSC kandi gishinjwa kuba cyaraguze Crane Hotel ahitwa Bushenyi mu Burengerazuba bwa Uganda , kuri miliyari zisaga 5 z'amashilingi, kandi ngo itari ikenewe, dore ko  inzego zishinzwe imari n'umutungo wa leta zitagishijwe inama, mbere yo gusohora ako kayabo k'umurengera. Aha naho havugwamo'enjaulo', nk'uko Abagande babyita bashaka kuvuga'bitugukwaha'

    Ibinyamakuru n'imiryango irwanya ruswa n'akarengane bivuga ko ubujura buvugwa kuri Dr Silver Mugisha bwakozweho iperereza ndetse raporo igezwa mu biro bya Perezida Museveni, ariko byabaye nko kurega uwo uregera! Aha niho abasesenguzi bahera bavuga ko Perezida Museveni akingira ikibaba abamamyi bo mu ishyaka rye, ndetse nibanatinye kuvuga ko agabana nabo ibisahurano.

    Mu matora aheruka muri Uganda  'Umuryango w'Abagiraneza', BCWL, wa Dr Silver na Annet Mugisha   watanze akayabo ka miliyari 3  z'amashilingi mu gushyigikira NRM mu bikorwa byo kwamamaza umukandida Yoweri K. Museveni, waje no'gutsinda' ayo matora. Rimwe mu mashimwe uwo muryango wahawe, ni umwanya wegukanywe na Annet Katusiime Mugisha, madamu wa Dr Silver Mugisha, nk'umudepite wa NRM uhagarariye akarere ka Bushenyi. Ngayo nguko, uku niko 'somambike' ba Muzeyi Kaguta Museveni babayeho, abaturage basanzwe bicira isazi mu jisho.

    The post Inkoramutima za Perezida wa Uganda, Yoweri K. Museveni zikomeje kuvugwa mu buriganya na ruswa biteye ubwoba, abaturage bicira isazi mu jisho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/inkoramutima-za-perezida-wa-uganda-yoweri-k-museveni-zikomeje-kuvugwa-mu-buriganya-na-ruswa-biteye-ubwoba-abaturage-bicira-isazi-mu-jisho/

  • Abamotari bo muri Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 –

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n’urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n’uko bahura n’abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y’ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati “Mbonye nta kibazo nta n’ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk’abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.”

    Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati “Kubera ko duhura n’abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.”

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk’imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n’ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n’urwa Pfizer-BioNTech.

    Abamotari batangiye gukingirwa nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo kuko bahura n’abantu cyane

    Babanzaga kuzuza inyandiko igaragaza ko bemeye kwikingiza ku bushake

    Mbere yo guhabwa urukingo, buri mumotari yasobanurirwaga imikorere y’urwo agiye guterwa, ufite n’ibibazo agasubizwa

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yahabwaga amakuru yuzuye ku rukingo, akanuzuza inyandiko yemeza ko akingiwe

    Nyuma y’ibyumweru bine, abahawe uru rukingo bazongera guterwa urwa kabiri kugira ngo bizere ko bakingiwe neza

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y’u Rwanda yazirikanye Abamotari ikabakingira mu ba mbere

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Nkubiri yasubiye mu rukiko, yerekana ko icyaha kiri mu byo ashinjwa cyashaje –

    Ibyaha Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa kunyereza mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS, agahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe ifumbire mvaruganda ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Uyu munyemari aregwa ibyaha birimo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, guhisha ibintu byakoreshejwe cyangwa byagenewe gukoreshwa icyaha n’ubuhemu. Bifitanye isano n’ibikorwa byo gukwirakwiza ifumbire mvaruganda yakoraga mu Ntara y’Uburasirazuba.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Werurwe 2021, nibwo Nkubiri yongeye kugezwa mu rukiko.

    Ni iburanisha ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya Skype mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Nkubiri n’umwavoka we bari muri Gereza ya Mageragere mu gihe abacamanza n’abashinjacyaha bari mu rukiko.

    Iburanisha ryagombaga gutangira saa Mbili ariko habaho imbogamizi zatumye rishyirwa saa Tanu n’iminota 20.

    Iburanisha rigitangira Nkubiri yahise asaba ijambo avuga ko mbere yo gutangira kuburana mu mizi hari inzitizi afite. Yavuze ko inyandiko mpimbano aregwa ntazo Ubushinjacyaha bwigeze bwerekana.

    Abunganira Nkubiri babwiye urukiko ko hari inzitizi ebyiri bafite zirimo kuba MINAGRI yaguma mu rubanza cyangwa niba ifite uburenganzira bwo kururegeramo indishyi ndetse n’iyerekeye ubuzime bw’icyaha, aho berekanye ko icy’inyandiko mpimbano cyashaje kuko kirengeje imyaka itatu.

    Abunganizi ba Nkubiri bavuze ko basanga nta nyungu ndetse nta n’ububasha MINAGRI ifite, ndetse itakabaye iri muri uru rubanza iregera indishyi. Bavuze ko niba hari umuntu wakabaye asaba indishyi z’icyaha Nkubiri akurikiranyweho ari uwahimbiwe umukono.

    Uhagarariye MINAGRI yagaragaje ko Leta ifite ubabasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza kuko yagizweho ingaruka n’icyaha cy’inyandiko mpimbano Nkubiri akurikiranyweho.

    Ubushinjacyaha nabwo bwahawe umwanya bugaragaza ko busanga MINAGRI ifite ububasha bwo kuregera indishyi muri uru rubanza.

    Nyuma yo kwiherera, Inteko Iburanisha yanzuye ko inzitizi zagaragajwe n’uruhande rwa Nkubiri Alfred z’uko MINAGRI nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi nta shingiro zifite.

    Ku yindi ijyanye n’ubusaze bw’icyaha, urukiko rwavuze ko Ubushinjacyaha buzayitangira ibimenyetso mu iburanisha mu mizi.

    Umucamanza yanzuye ko iburanisha rizakomeza tariki 24 Werurwe 2021.

    Nkubiri aregwa bifitanye isano na miliyari 2 Frw ashinjwa ko yanyereje mu bucuruzi bw’ifumbire mvaruganda binyuze mu kigo cye cya ENAS

  • Abamotari bo muri Kigali batangiye gukingirwa Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Gukingira Abamotari byakorewe i Gikondo mu Karere ka Kicukiro ahasanzwe habera imurikagurisha. Ni hamwe mu ho urukingo ruri gutangirwa muri Kigali.

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yaganirizwaga ku bijyanye n'urukingo agiye guhabwa, kandi akanuzuza inyandiko igaragaza ko yemeye guhabwa iyo serivisi.

    Abamotari baganiriye na IGIHE, bishimiye ko bakingiwe mu ba mbere kuko ngo babona bari mu bafite ibyago byinshi byo kwandura no kwanduza abandi Covid-19 bitewe n'uko bahura n'abantu benshi umunsi ku wundi.

    Umwe muri bo ni Murangwa Jean Népomucène. Yabwiye IGIHE ko yasanze hari amakuru y'ibihuha yavugwaga ku rukingo rwa Covid-19.

    Ati 'Mbonye nta kibazo nta n'ubwo wamenya ko baruguteye. Hari ibihuha bagenda baruvugaho ariko nasanze ari ukubeshya. Badukanguriye gukomeza kwirinda, kuko icyorezo kiracyahari. Turakingiwe nk'abamotari ariko ntabwo igihugu cyose gikingiye. Wenda nibamara gukingira igihugu cyose hazatangwa andi mabwiriza, ariko ubu turakomeza gukurikiza amabwiriza asanzwe.'

    Umuyobozi w'Impuzamashyirahamwe y'Abamotari, FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y'u Rwanda kuko gukingira abamotari ari umusanzu ukomeye mu gukomeza kurinda Abaturarwanda iyi ndwara.

    Ati 'Kubera ko duhura n'abantu benshi, bituma tuba mu bafite ibyago byinshi byo kwandura Covid-19.'

    Yibukije abo ayobora ko bakwiye gukomeza gushishikariza abagenzi gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa, kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga no kwitwaza udutambaro dushyirwa mu mutwe nk'imwe mu ngamba zafasha mu kurinda ikwirakwira ry'iki cyorezo.

    Sosiyete itanga serivisi z'itumanaho mu Rwanda, Airtel, isanzwe ari umufatanyabikorwa wa FERWACOTAMO, yahaye buri mumotari wakingiwe agapfukamunwa n'ijire nshya.

    Uretse abakingiwe mu Mujyi wa Kigali, ibikorwa byo gukingira Abamotari hirya no hino mu gihugu bizakomeza kugeza ubwo bose bazaba bamaze gukingirwa.

    Ibikorwa byo gukingira Covid-19 mu Rwanda byatangiye ku wa 5 Werurwe 2021, mu minsi ine hamaze gukingirwa abantu 228.667. Inkingo ebyiri nizo zitangwa muri iyi gahunda harimo urwa AstraZeneca n'urwa Pfizer-BioNTech.

    Abamotari batangiye gukingirwa nka bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo kuko bahura n’abantu cyane

    Babanzaga kuzuza inyandiko igaragaza ko bemeye kwikingiza ku bushake

    Mbere yo guhabwa urukingo, buri mumotari yasobanurirwaga imikorere y’urwo agiye guterwa, ufite n’ibibazo agasubizwa

    Mbere yo gukingirwa, buri mumotari yahabwaga amakuru yuzuye ku rukingo, akanuzuza inyandiko yemeza ko akingiwe

    Nyuma y’ibyumweru bine, abahawe uru rukingo bazongera guterwa urwa kabiri kugira ngo bizere ko bakingiwe neza

    Umuyobozi wa FERWACOTAMO, Ngarambe Daniel, yashimiye Leta y'u Rwanda yazirikanye Abamotari ikabakingira mu ba mbere

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abamotari-bo-muri-kigali-batangiye-gukingirwa-covid-19