Blog

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahishuye icyatumye Abanyarwanda miliyoni 1,5 bava mu bukene – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 16 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho y'ingo bwakozwe mu 2024.

    Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko ukugabanyuka k'ubukene ari ishusho y'ibyo igihugu cyakoze muri gahunda yo kwihutisha iterambere.

    Ati 'Bigaragaza aho twavuye, ibintu bidasanzwe twagezeho bikanahamya ubufatanye mu cyerekezo cyiza dufite. Imibare iri muri iyi raporo igaragaza uburyo imibereho y'Abanyarwanda yazamutse.'

    Dr. Ngirente yavuze ko gahunda zishyirwa mu bikorwa na Leta n'abafatanyabikorwa bayo zagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y'Abanyarwanda.

    Ati 'Byagizwemo uruhare cyane cyane n'imbaraga Leta yashoye muri gahunda zitandukanye, gahunda zirambye zigamije kuzamura imibereho y'abaturage zagize uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage.'

    Yongeyeho ko 'Bagize uruhare mu guhanga imirimo ibyara inyungu no guhanga imirimo mu Rwanda, kandi ni ikimenyetso cy'umusaruro wagerwaho mu gihe habayeho igenamigambi rinoze kandi rigashyirwa mu bikorwa neza.'

    Dr. Ngirente yavuze ko imbaraga zakoreshejwe mu gusohoka byihuse mu ngaruka za Covid-19 zatumye habaho amahirwe y'imirimo, bituma Abanyarwanda babona 'amahirwe yo kubona imirimo yiyongera by'umwihariko ku bari ku isoko ry'umurimo barimo n'urubyiruko.'

    Ati 'Kimwe mu bintu byagaragaye ni isano ikomeye iri hagati y'ibyo abantu bakoresha mu ngo zabo n'iterambere ry'ubukungu. Bigaragaza izamuka ry'ibyo abantu binjiza, amahirwe yo kubona imirimo na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Binagaragaza ko imiryango ifite ubushobozi bwo kwibonera ibyo kurya byiza, ubuvuzi bwiza, uburezi bufite ireme ku bana n'imibereho myiza cyane muri rusange.'

    Ubushakashatsi bwa NISR ku miterere y'umurimo mu Rwanda bugaragaza ko abari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.

    NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry'umurimo kandi atari n'abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, Yvan Murenzi, yavuze ko ubukungu bw'igihugu iyo bugenda bwiyongera bigira ingaruka nziza ku mibereho y'abantu.

    Ati 'Gahunda yo gaburira abana ku mashuri yose ya Leta yatumye abana babona ibyo kurya ku mashuri. Ni ikintu cyafashije cyane kuko cyunganira ubushobozi bw'urugo. Ibyo ni imibereho n'izindi serivisi za Leta. By'umwihariko ku bakene hari serivisi za Leta nka VUP ziba zimaze igihe ziba zaragiyeho kugira ngo zigere ku bantu bamenyekanye n'abakene noneho zibafashe kuzamura imibereho yabo.'

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda kugira ngo babone ibyo bakenera by'ibanze birimo amafunguro n'ibindi bibasaba 500.026 Frw ku mwaka.

    Muri rusanga Abanyarwanda barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize.

    Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ngombwa gukora ishoramari mu nzego z'uburezi hagamijwe kongera ubumenyi kugira ngo inzego z'umurimo zitandukanye zibashe kuzabona abakozi mu bihe biri imbere.

    Ati 'U Rwanda ruracyakomeye ku ntego yo gushora imari mu nzego z'ingenzi ku bukungu bw'igihugu, nk'ingufu, amazi, isuku n'isukura n'inzego z'ubuzima.'

    Yavuze ko Leta ishyira imbaraga muri gahunda zikomeye mu bikorwa remezo by'ibanze hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi abantu bahabwa.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko gahunda nyinshi zashyizwe mu bikorwa zatumye ubukene bugabanyuka

    Abantu bo mu ngeri zinyuranye banyuzwe n’uko imibereho y’abanyarwanda irushaho kuba myiza

    Amafoto : Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahishuye-icyatumye-ubukene-bugabanyuka-mu

  • Intambara ya Harvard na Trump ya miliyari $9 ishyize ubukungu bwa Massachusetts mu kaga #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'ishuri rikuru rya Harvard cyo kwihagararaho imbere ya Perezida Donald Trump cyakiriwe n'ibyishimo n'abanyapolitiki batandukanye bo muri Leta ya Massachusetts. Ariko, igihombo cyatewe n'ihagarikwa ry'inkunga ya leta gishobora gushyira mu kaga igice kinini cy'ubukungu bw'akarere.

    Ku wa Mbere, Harvard yanze kugirana amasezerano na guverinoma ya Trump nyuma y'igitutu cy'uko bashobora kuyambura inkunga igera kuri miliyari $9, ivuga ko ibisabwa birenze kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi (antisemitism), ahubwo bigamije kubangamira ubwigenge bw'ishuri.

    Ingaruka ntizatinze: amasaha make nyuma, itsinda rya guverinoma ryatangaje ko rigiye guhagarika imishinga y'imyaka myinshi ingana na miliyari $2.2 yagombaga gutangwa kuri Harvard — icyemezo Perezida Trump yagarutseho ku wa Gatatu mu gitondo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Harvard 'yataye umurongo wayo.'

    Ariko kandi, abategetsi benshi bo muri leta ya Massachusetts benshi muri bo barize Harvard bahise batangaza inkunga yabo ku cyemezo cy'iri shuri cyo guhangana. Guverineri Maura Healey, wahoze ayoboye ikipe y'umukino wa basketball ya Harvard, na Senateri Elizabeth Warren, wahoze yigisha mu ishuri ry'amategeko rya Harvard, bari mu ba mbere bashimye icyo cyemezo. Umudepite Seth Moulton, nawe wize kuri Harvard, yagarutse ku ruhare rwa Boston nk'ikiraro cy'ijambo ry'ubwisanzure n'ukwemera kw'idini, bigize inkingi y'ishingwa rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    'Ni byiza ko abayobozi ba Harvard bagize ubutwari bwo guhangana n'ibigirwamana byo muri iki gihe,' Moulton yabitangaje kuri X (Twitter).

    Havard

    Harvard, hamwe n'andi mashuri makuru yo muri leta ndetse n'ibitaro byamamaye, ni urutirigongo rw'ubukungu bwa Massachusetts. Uburyo Harvard yitwaye bushobora gushyira mu kaga urusobe rw'abashakira inyungu mu buzima bwayo.

    Amafaranga atangwa na leta binyuze muri Harvard ajya mu bigo byita ku buzima bikomeye nka Mass General Brigham ndetse n'ibitaro by'abana bya Boston (Boston Children's Hospital), kimwe n'urusobe rw'abashakashatsi, abahanga mu bya siyansi, n'abaganga. Ibigo byinshi, cyane cyane ibikora mu rwego rw'ubuzima n'ubumenyi bw'ubuzima (life sciences), bikururwa n'impano n'ubumenyi buvuka muri ibyo bikorwa ndetse no kuba Massachusetts izwiho amashuri akomeye.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Uburezi, umwe mu bagize itsinda rishinzwe kugenzura Harvard, yavuze ko ibitaro bifitanye isano n'ishuri bitagize icyo bigiraho ingaruka muri iri hagarikwa ry'amafaranga. Ariko ntibizwi igihe bizamara niba Harvard igiye kwinjira mu rugamba rw'amategeko rurerure. Nk'uko ikinyamakuru Harvard Crimson cyabitangaje, bamwe mu bashakashatsi bakorana n'ishuri batangiye guhabwa amabwiriza yo guhagarika imirimo ku mishinga yari iterwa inkunga na leta, harimo n'uwukoraho udutsi tw'imvubura z'abantu (human organ chips) ndetse n'amasezerano ya miliyoni $60 ku bushakashatsi kuri igituntu (tuberculosis).

     

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-ya-harvard-na-trump-ya-miliyari-9-ishyize-ubukungu-bwa-massachusetts-mu-kaga/

  • Umudepite wa Senegal yatanze icyifuzo cyo gukurikirana Macky Sall ku cyaha cy'ubuhemu bukabije #rwanda #RwOT

    Umudepite wo muri Senegal yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo gukurikirana uwahoze ari Perezida w'igihugu, Macky Sall, ku cyaha cy'ubuhemu bukabije. Ibi bikurikiye raporo yasohowe n'Urukiko rw'Inshinjabyaha z'Imari (Court of Auditors), igaragaza imyitwarire ikomeye y'uburiganya mu micungire y'imari mu gihe cy'ubutegetsi bwe hagati ya 2019 na 2023.

    Iyo raporo ikubiyemo ibirego bikomeye birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo wa Leta, koza amafaranga atemewe (money laundering), no gukungahara mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

    Ayo makosa akekwa kuba yarakozwe n'abantu bari mu nzego za Leta, ku bufatanye cyangwa ku mabwiriza y'abayobozi bo hejuru barimo na Perezida w'icyo gihe.

    Minisitiri w'Ubutabera, Bwana Ousmane Diagne, yatangaje ko iperereza rimaze gutangira kandi rigamije kumenya ukuri ku birego bijyanye n'inyerezwa ry'imari.

    Yongeyeho ko n'ubwo ubu ari byo byibandwaho, bitabujije ko n'ibyaha bikomeye nk'ubuhemu bushobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe habonetse ibimenyetso bifatika.

    Macky Sall arashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta, binyujijwe mu buryo bwa 'money launderin'

    Nk'uko biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Senegal, uwahoze ari Perezida ashobora gukurikiranwa ku cyaha cy'ubuhemu bukabije gusa, kandi ibyo bisaba kwemezwa na vote yihariye y'Inteko Ishinga Amategeko ndetse n'urubanza rugacibwa n'Urukiko Rukuru rw'Ubutabera.

    Iki gikorwa kije gishyigikira ibyo imiryango itegamiye kuri Leta n'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi basabye kenshi, aho basaba ko habaho gukurikirana abari barahawe inshingano z'ubuyobozi ku byaha bikomeye bashobora kuba barakoze.

    Nibiramuka byemejwe n'Inteko Ishinga Amategeko, iyi dosiye yaba ibaye iya mbere mu mateka ya demokarasi ya Senegal, aho Perezida wahoze ku butegetsi yagezwa imbere y'ubutabera ku byaha byo ku rwego nkuru.

    Source : https://kasukumedia.com/umudepite-wa-senegal-yatanze-icyifuzo-cyo-gukurikirana-macky-sall-ku-cyaha-cyubuhemu-bukabije/

  • AFC/M23 yatangije operasiyo idasanzwe ku ingabo za Congo hafi ya Pariki ya Virunga #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa kandi ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), watangije operasiyo idasanzwe igamije gusenya ibirindiro by'ingabo za Leta ya Congo ndetse n'ahakekwa ko hahishe abarwanyi ba FDLR na Wazalendo.

    Kasuku Media yamenye ko iyi operasiyo yatangiye ku wa Mbere, tariki ya 14 Mata 2025, mu duce twegereye cyane Pariki y'Igihugu ya Virunga, hafi y'Umujyi wa Goma.

    M23 ntiri gukora gusa ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, ahubwo inakora umukwabo mu bice bikekwa kuba bihishemo abarwanyi ba FDLR ndetse n'abo muri Wazalendo.

    Amakuru agera kuri Kasuku Media avuga ko ibice byibasiwe birimo agace ka Mutaho ko muri Grupema ya Kibati, mu Ntara ya Nyiragongo, ndetse na Rusayo.

    M23 ntiri gukora gusa ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, ahubwo inakora umukwabo mu bice bikekwa kuba bihishemo abarwanyi ba FDLR ndetse n'abo muri Wazalendo

    Aka gace kazwiho kuba indiri ya FDLR, umutwe wiganjemo abasize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse unazwiho kurwanya ubutegetsi bw'u Rwanda.

    Bivugwa ko mu bikorwa by'uyu mukwabo, M23 yashoboye gusenya inzu zakorerwagamo ibikorwa n'iyo mitwe yombi.

    Iyi operasiyo M23 iyitangije nyuma y'igihe gito imitwe yitwaje intwaro ikorana n'ingabo za Leta ya Congo yagabye ibitero ku duce dufatwa na M23, cyane cyane mu nkengero z'Umujyi wa Goma. Harimo n'igitero cyagabwe mu ma Quartier ya Kyeshero no mu tundi duce twegeranye.

    Source : https://kasukumedia.com/afc-m23-yatangije-operasiyo-idasanzwe-kuri-alliance-yingabo-za-congo-hafi-ya-pariki-ya-virunga/

  • Mikenke: Ingabo za Congo, FDLR n'iza Burundi zahawe isomo rikomeye na Twirwaneho/M23 #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Mata 2025, ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDLR, ingabo z'u Burundi na Wazalendo, ryagabye igitero mu gace ka Mikenke gaherereye muri secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo.

    Icyo gitero cyahise gisubizwa inyuma n'inyeshyamba za Twirwaneho ku bufatanye na M23, nk'uko amakuru aturuka muri ako gace abivuga.

    Amakuru yemeza ko ingabo zari zagabye icyo gitero zahuriye n'urugamba rukomeye rwaviriyemo igihombo gikabije, aho abasirikare babo bapfiriye ku rugamba bagera mu mirongo.

    Mikenke ni agace gatuwe cyane n'Abanyamulenge, nubwo harimo n'Ababembe ariko mu mubare muto. Muri Gashyantare 2025, ako gace kari kabohowe na Twirwaneho nyuma y'imirwano ikomeye yavuyemo kwirukana ingabo za Congo n'iza Burundi zari zihafite ibirindiro.

    Aka gace kari mu birometero icyenda uvuye muri centre ya Minembwe, ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge. Igitero cyo kuri uyu wa Gatatu cyatangiye ahagana saa moya n'igice za mu gitondo, ariko kiza gutsindwa n'abarwanyi ba Twirwaneho na M23 bari maso.

    Aka gace kari mu birometero icyenda uvuye muri centre ya Minembwe, ahazwi nk'umurwa mukuru w'i Mulenge

    Amakuru avuga ko iki gitero cyari cyaturutse mu bice byo hagati mu gihugu cya Congo, ariko cyaje gisanga abarwanyi ba Twirwaneho na M23 biteguye, bakagisubiza inyuma.

    Intumwa n'intumbi z'ingabo zari zagabye igitero zasigaye zibarizwa muri ako gace, mu gihe abasirikare benshi bakomeretse cyangwa barapfa.

    Iki gitero gikurikiye ibindi biheruka kugabwa n'iri huriro mu bice bya Kalingi na Gakangala, nabyo byasubijwe inyuma n'abarwanyi ba Twirwaneho na M23.

    Ibi bikomeje kugaragaza ko aba barwanyi bamaze igihe batsinda ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Congo, kuko kugeza ubu nta na kimwe kirabatsinda.

    Source : https://kasukumedia.com/mikenke-ingabo-za-congo-fdlr-niza-burundi-zahawe-isomo-rikomeye-na-twirwaneho-m23/

  • Dembélé na Guirassy begukanye ibihembo by'umukinnyi wahize abandi mu mukino (Man of the Match) #rwanda #RwOT

    Mu mikino iheruka kubera ku mugabane w'u Burayi, abakinnyi babiri b'Abanyafurika, Ousmane Dembélé ukinira Paris Saint-Germain na Serhou Guirassy wa Borussia Dortmund, begukanye ibihembo by'umukinnyi w'umukino (Man of the Match) kubera ubuhanga n'ubwitange bagaragaje mu kibuga.

    Dembélé, ukomoka mu Bufaransa ariko ufite inkomoko muri Mauritanie na Senegal, yitwaye neza mu mukino wa Champions League PSG yahuyemo na Aston Villa.

    Dembélé, ukomoka mu Bufaransa ariko ufite inkomoko muri Mauritanie na Senegal, yitwaye neza mu mukino wa Champions League PSG yahuyemo na Aston Villa

    Yigaragaje nk'umwe mu bakinnyi barushije abandi kwitwara neza muri uwo mukino, aho yatsinze igitego kimwe ndetse akanatanga umupira wavuyemo igitego.

    Uretse ibyo, yakomeje guhagurukana na ba myugariro ba Aston Villa abahindagura ku buryo budasanzwe, bituma abafana n'abasesenguzi b'umupira bamushima cyane.

    Ku rundi ruhande, Serhou Guirassy, rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Guinea, yatsindiye Borussia Dortmund ibitego bibiri byatumye itsinda Barcelona mu mukino wa UEFA Champions League.

    Uyu mukinnyi w'imyaka 28 amaze kumenyerwa nk'udakunze gupfusha ubusa amahirwe abona imbere y'izamu. Uko gutsinda kwe kwatumye agira ibitego 24 muri Bundesliga muri uyu mwaka w'imikino, bikomeza kumushyira mu bakinnyi bakomeye b'iyi shampiyona.

    Serhou Guirassy, rutahizamu w'Ikipe y'Igihugu ya Guinea, yatsindiye Stuttgart ibitego bibiri byatumye itsinda Werder Bremen mu mukino wa Bundesliga

    Ibi bihembo byombi bigaragaza uburyo abakinnyi bakomoka ku mugabane w'Afurika bakomeje kwitwara neza mu marushanwa akomeye i Burayi. Bihamya ko impano n'ubushobozi bw'abakinnyi b'Afurika bikomeje kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga.

    Abafana ba PSG n'abaBorussia Dortmund bishimiye cyane imikino myiza y'aba bakinnyi, ndetse bashishikariza abandi bakinnyi baturuka muri Afurika gukomeza gukorana imbaraga no gukoresha impano zabo kugira ngo baheshe ishema umugabane wabo.

    N'ubwo umwaka w'imikino utarangiye, impano ya Dembélé na Guirassy ikomeje gutuma izina ryabo rihabwa agaciro ndetse rishimwa ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/dembele-na-guirassy-begukanye-ibihembo-byumukinnyi-wahize-abandi-mu-mukino-man-of-the-match/

  • Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubits… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ikipe ya Mukura VS yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.  ‎‎Uyu mukino wagombaga gutangira saa kumi n’imwe, watangiye utsinzeho iminota 28 kubera amatara yari yatinze gucanwa. 

    ‎‎Nyuma y’uko uyu mukino utangiye bigeze ku munota wa 17 urumuri rw’amatara rwabaye rucye ubundi umukino uba uhagaritswe.

    ‎‎Hashize iminota 3 umukino wongeye gukomeza ariko urumuri rw’amatara rwongera kuba rucye umusifuzi aba ahagaritse umukino.

    ‎‎Iki kibazo cy’urumuri rucye rw’amatara cyakomeje ubundi Komiseri w’Umukino, Hakizimana Louis, yemeza ko umukino udakomeza.

    Biteganyijwe ko ‎‎Komisieri aratanga raporo mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA ubundi akaba ariryo rifata umwanzuro w’igihe umukino uzakomereza haherewe ku minota 20 yari imaze gukinwa cyangwa hagafatwa undi mwanzuro urimo na mpaga ku ikipe yari yakiriye.

    ‎

    Umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubitswe utarangiye kubera ikibazo cy’amatara 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154633/umukino-wa-mukura-vs-na-rayon-sports-wasubitswe-utarangiye-kubera-ikibazo-cyamatara-154633.html

  • Kuva kuri Like wakoze kugeza ku butumwa bi… – #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bakoresha amazina y'amahimbano ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma batinyuka kuvuga no gukwirakwiza amagambo cyangwa ibitekerezo bitemewe, birimo no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyipfobya cyangwa gukwirakwiza urwango. 

    Amagambo n'amashusho abiba ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kugera ku bantu benshi mu gihe gito, cyane cyane binyuze kuri YouTube, Facebook, X (Twitter), WhatsApp n'izindi.

    Hari abantu cyangwa amatsinda yifuza guhindura amateka, bagakoresha imbuga nkoranyambaga bashaka kugaragaza Jenoside yakorewe Abatutsi nk'iyabaye hagati y'amoko abiri, cyangwa se bavuga ko itateguwe, nyamara bikaba bihabanye n'ukuri kwemejwe n'Isi yose.

    Bamwe mu bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, baba hanze y'u Rwanda, aho rimwe na rimwe baba bafite ubufasha cyangwa uburenganzira bwo kuvuga ibyo bashaka, ibi bikabaha umudendezo wo gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Nubwo hari amategeko abihana, hari igihe bitinze cyangwa bikagorana gukurikirana abakoze ibyaha byo kuri internet, cyane iyo baba hanze y'igihugu.

    Gusa u Rwanda rwashyizeho amategeko ahana ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse n'inzego z'ubugenzacyaha zikomeje gukurikirana ababikora.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yabwiye Televiziyo Rwanda ko mu Cyumweru cy’Icyunamo abantu 87 batawe muri yombi bakekwaho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyaha bifitanye isano na yo.

    Yavuze ko mu Cyumweru cy'Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakiriwe dosiye 82 z'abakurikiranyweho ibyaha birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ivangura no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiri ku isonga kuko habonetsemo ibyaha 36, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ibyaha 16, ingengabitekerezo ya Jenoside habonetse ibyaha 11.

    Muri dosiye z'abakurikiranyweho ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside uko ari 82, icyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ni cyo kiganje ku kigero cya 45, 6%, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni 0, 3%; 

    Ingengabitekerezo ya Jenoside ni 13, 9%, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ni 11, 9%, kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso byerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi ni 5, 1% no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi ni 3.8%.


    Polisi iragenzura kugeza no kuri 'Like' wakanze ku butumwa bw'abandi

    Ukwezi kwa Kane (Mata) kwihariye hafi 40% y’ibyaha bikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo, ugereranyije n’andi mezi. 

    Mu myaka itandatu ishize (2019-2024), ukwezi kwa Kane niko gukorwamo ibyaha byinshi, hagarukiraho n’ukwezi kwa Gatanu.

    Isesengura rigaragaza ko biterwa ahanini no kuba ukwezi kwa Kane kuba ari igihe kiremereye kuri bamwe, ku buryo abifitemo ingengabitekerezo ya Jenoside babifata nk’igihe cyo gutoneka uwakorotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni nabwo n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahaguruka bakagaragaza ibibarimo, ndetse ntibigarukira ku banyarwanda gusa, kuko hari n’abo mu mahanga babonekaho amagambo yo kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko mu iperereza bakoze basanze bamwe mu bantu babarizwa mu Rwanda bijandika mu byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside boshywa n’abantu baba mu mahanga bakabizeza amafaranga.

    Ati “Mu iperereza twagiye dukora hamwe n’abandi, usanga abamwoshya kuvuga ubwo butumwa ni n’abantu bari hanze y’Igihugu […]”

    ACP Boniface yavuze ko mu rwego rwo kugenza ibyaha bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibifatanye isano, bagenzura kugeza no ku muntu wakanze ‘Like’ ku butumwa bwanditswe n’undi muntu.

    Yagize ati “Reka nibutse urubyiruko, ibitekerezo bipfobya, bihakana, bifite gukwirakwiza urwango, kariya ka ‘Like’, ‘Retweet’, ‘Post’ na ‘share’ bivuze ko wemeranyije mu by’ukuri kuri iki/icyo gitekerezo. Nabyo birahagije ko twagukurikirana. Ibi ngibi ubihagazeho? Urabishyigikiye? Ni cyo bivuze.”

    Akomeza agira ati “Niba se mvuze igitekerezo gipfobya Jenoside hanyuma ugakanda ‘Like’ bivuze iki? Bivuze ko tubyumva kimwe. Ndagira ngo mbabwire aho tugera, tugera n’aho. Ni ukuvuga y’uko iryo sesengura turarikora, tukareba wowe wihuje gute na biriya bitekerezo.”

    Yavuze ko iyo bazi umuntu baramuhamazaga cyangwa se bakamushakisha. Ati “Iyo tukuzi turaguhamagaza, cyangwa se tukagushakisha. Ugomba kutubwira izi mvugo twebwe tubona nk’ikibazo wowe uzishyigikiye ute? Mu ruhe rwego? 

    Bivuze ko nawe aba yagiye mu mujyo wo gukwirakwiza, gushyigikira, guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, cyangwa urwango ndetse no kubikwirakwiza. Ubwo bivuze ko uhagararanye n’uwo nguwo turiho dushakisha cyangwa tubona ko ari ikibazo.”

    ACP Boniface yavuze ko bagenzura ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga zose, aboneraho gusaba buri wese kwirinda no kwitandukanya n’ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Inkuru wasoma: MINUBUMWE yavugutiye umuti abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitwikiriye imbuga nkoranyambaga

    Hari icyizere ku guhangana abitwikira imbuga nkoranyambaga

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, cyo ku wa 3 Mata 2025, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, yavuze ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye mu biganiro bigamije kuganira n’ibigo bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko zinyuzwaho amagambo yo guhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ababikora bahanwe.

    Yavuze ko hari amategeko agenga itangazamakuru n’isakazamakuru, bityo ko rireba n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ‘iyo baryishe barahanwa’. Ati “Ku bari mu Rwanda babikurikiranwaho.”

    Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gushaka gukemura iki kibazo mu buryo bwa burundu, batangiye ibiganiro n’abafite mu nshingano izi mbuga nkoranyambaga, kugira ngo buri wese ukwiza urwango akumirwe.

    Ati: “Icyo turi gukora, ni ukuganira na banyiri imbuga ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abanyuzaho ibiganiro byigisha urwango, banyuzaho ibiganiro bihakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo biganiro na byo bijye bishobora gukurikiranwa, na ba nyiri izo mbuga, kuko ziriya mbuga zose zigira amategeko n’amabwiriza bigenderaho.”

    Yavuze ariko ko hari imbogamizi, zituma ubusabe bwabo budahita bwubahirizwa, kuko abenshi mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda, bityo ba nyiri imbuga ntibumve neza icyo bo bashakaga kuvuga.

    Ati: “Ikibazo aho tugifite ni uko batugaragariza y’uko batumva Ikinyarwanda (Ba nyiri imbuga) ku buryo badashobora kumenya ibiganiro byanyuzeho, ibikubiye muri ibyo biganiro kugira ngo bumve ibibi byabo.”

    Yavuze ko iki cyuho cyo kuba abafite imbuga nkoranyambaga batumva neza Ikinyarwanda, bituma abantu bidedembya ku mbuga nkoranyambaga nka Youtube na Facebook, bakanyuzaho urwango.

    Ati: “Urwango banyuzaho ntabwo ba nyiri imbuga barumenya. Urumva rero natwe bidusaba ubushobozi. Guhindura mu kinyarwanda izo mvuga zose, ibiganiro batanga buri munsi, kuri izo shene zose, ntabwo ari ikintu cyoroshye.

    Ariko tuzakomeza kubikoraho kugirango ibiganiro byigishe urwango, hari ababigize inzira y’amaramuko, tuzakomeza gukomeza gukurikirana na banyiri izo mbuga kugirango bakurikiranywe.”

    Yavuze ariko ko ibi bitabuza abantu gutanga ibitekerezo, kuko ni ikintu na Guverinoma y’u Rwanda yemera, ariko kandi ibitekerezo byigisha urwango, bipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ‘biba byabaye icyaha’.

    Ati: “Icyo gihe rero ntabwo bigomba kwihanganirwa. Iyo nzira niyo igomba gukoreshwa.”

    Minisitiri Bizimana yashishikarije kandi Abanyarwanda kumenya gukoresha neza imbuga nkoranyambaga, bakirinda gutukana, ahubwo buri wese akagaragaza igitekerezo cye mu bwisanzure.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko mu kugenza ibyaha by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibifatanye isano nayo, bakurikirana ubutumwa bwanditswe n'ibindi kugeza no ku muntu wakanze 'Likes' agaragaza ko yakunze ubwo butumwa cyangwa se yemeranya n'ibyanditswe

    Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana, aherutse gutangaza ko Guverinoma iri gukora uko ishoboye mu biganiro bigamije kuganira n’ibigo bifite mu nshingano imbuga nkoranyambaga kuko zinyuzwaho amagambo yo guhakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo ababikora bahanwe

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIGARUKA KU BYAMAMARE BYATANZE UBUTUMWA MU #KWIBUKA31 NYUMA BAGASABA IMBABAZI


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154625/kuva-kuri-like-wakoze-kugeza-ku-butumwa-biragenzurwa-ababiba-ingengabitekerezo-ya-jenoside-154625.html

  • Champions League: FC Barcelona na PSG zageze… – #rwanda #RwOT

    Mu mujjyi wa Brirmingham kuri Villa Park Ikipe ya Aston Villa yari yakiriye Paris Saint-Germain mu mukino wo kwishyura wa ¼ muri UEFA Champions League. Ni umukino Aston Villa yari imbere y'abakunzi bayo ishaka gutsinda kuko umukino wari wabanje PSG yari yatsinze Aston Villa ibitego 3-1.

    Umukino wo kwishyura watangiye Paris-Saint Germain iri gukinana imbaraga zivanze n'ubwenge budasanzwe maze ku munota wa 11 Ashraf Hakimi afungura amazamu nyuma yo kwisanga arebana n'umuzamu wa Aston Villa.

    Imbaraga za Paris Saint Germain zagumye kuzamuka uko umukino wigiraga imbere. Ku munota wa 28 Osmane Dembere yafashe icyemezo azamukana umupira maze awuzamuye mu rubuga rw'amahina usanga umunya Portugal Nuno Mendes nawe ukina yugarira aba atsinze igitego cya kabiri cya PSG.

    Aston Villa ikimara gutsindwa ibitego bibiri, abakinnyi bayo barimo Marcus Rashford bagumye kureba ko nabo bakoramo bakareka gusuzugurirwa mu rugo ariko PSG iguma guhagarara neza. 

    Ku munota wa 34 nyuma y'uko John McGin yari akinanye neza na Youri Tiermanns, Youri yateye umupira maze William Pacho wa PSG arawuyobya ujya mu izamu igitego cya Aston Villa kiraboneka.

    Ibitego 2 bya Paris Saint Germain kuri kimwe cya Aston Villa ni byo byasoje igice cya mbere maze PSG igira igiteranyo cy'ibitego bitanu kuri bibiri bya Aston Villa.

    Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga zo ku rwego rwo jehuru ku ruhande rwa Aston Villa maze ku munota wa 55 John McGin atsinda igitego cya kabiri cya Aston Villa. 

    Ku munota wa 58 Marcus Rashford yacenze abakinnyi bose ba PSG maze atanga umupira kwa Ezri Konsa aba abonye igitego cya gatatu cya Aston Villa maze ibintu bihindura isura kuri Villa Park.

    Aston Villa yakomeje guhiga igitego cya kane biranga. Umutoza Unai Emery yahisemo gukora impinduka maze Marcus Rashford aha umwanya Ollie Watkins naho Ross Bakery asimbura Youri Tiermans ariko kubona igitego cya kane biguma kugorana.

    Umukino warangiye ari ibitego bitatu bya Aston Villa kuri bibiri bya Paris Saint Germain, maze Paris Saint Germain igera muri kimwe cya kabiri ku giteranyo cy’igitego 5 kuri 4 bya Aston Villa.
     

    Hakimi yatangiye afungura amazamu ku ruhande rwa PSG

    Abakinnyi ba PSG bagowe n’umukino wa ASton Villa

    Rashford mu bakinnyi bafashije Aston Villa

    Ku rundi ruhande Brussia Dortmund yari yakiriye FC Barcelona mu mukino wo kwishyura. Ni umukino Brussia Dortmund yatangiranye imbaraga zo ku rwego rwo hejuru ishaka kureba ko yatsinda umukino kuko umukino ubanza yari yatsinzwe na FC Barcelona ibitego 4-0.

    Imbaraga za Brussia Dortmund zatumye ku munota wa 11 ibona igitego cyatsinzwe na Serhou Guirassay kuri Penaliti. Igitego cya Dortmund ni nacyo cyasoje igice cya mbere maze igiteranyo gisigara ari ibitego 4 bya FC Barcelona kuri 1 cya Brussia Dortmund.

    Igice cya kabiri cyagarutse Brussia Dortmund ikinana imbaraga zo ku rwego rwo hejuru maze Serhou Guirassay arongera ayibonera igitego cya kabiri ku munota wa 49. 

    Ibyo bikimara kuba, FC Barcelona yahise yiminjiramo agafu bidatsinze ku munota wa 54 Ramy Bensebain aba yitsinze igitego ubwo FC Barcelona iba ibonye igitego kimwe.

    Ku munota wa 76 Serhou Guirassay wari wagoye FC Barcelona yongeye gutsinda igitego cya gatatu maze abakunzi ba FC Barcelona bakomeza gutegereza ikiza kuva mu mukino cyane ko ibitego hamwe byari bimaze kuba 5 bya Barca kuri 3 bya Brussia Dortmund.

    Umukino warangiye ari ibitego 3 bya Dortmund kuri kimwe cya FC Barcelona maze Barcelona igera muri 1/2 ku giteranyo cy’ibitego 5-3.

    Serhou Guirassy yihereranye FC Barcelona ayitsinda ibitego bitatu

    FC Barcelona yakatishije itike ya 1/2 cy’irangiza muri Champions League

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154640/champions-league-fc-barcelona-na-psg-zageze-muri-12-154640.html

  • Perezida Kagame yakiriye Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ethiopia – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriye itsinda ryari riyobowe n'uyu Mugaba Mukuru w'Ingabo za Ethiopia ku mugoroba wo ku wa 15 Mata 2025, nk'uko Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byabitangaje.

    Ni nyuma y'uko Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kwa Afurika n'Ububanyi n'Amahanga, Yassine Fall.

    Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula rwatangiye ku wa 13 rukazageza ku wa 16 Mata 2025.

    Akiza yabanje guhura n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, anaganira na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

    Nyuma yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse asobanurirwa amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa byinshi mu bikorwa by'Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula ni amahirwe yo kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y'ingabo z'impande zombi no kuganira ku mahirwe mashya y'ubufatanye ashobora kubonekamo.

    Uyu muyobozi yasuye u Rwanda nyuma y'uko ku wa 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yari muri Ethiopie, mu ruzinduko rwasize hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Ni amasezerano yo kwagura imikoranire yasinywe mu ruzinduko Gen Muganga we n'itsinda yari ayoboye bari bari kugirira muri Ethiopia.

    Gen Muganga n'itsinda bari kumwe basuye icyicaro gikuru cy'Ingabo za Ethiopia ari na ho ayo maseserano yashyiriweho umukono.

    Umubano mu bya gisirikare w'u Rwanda na Ethiopia umaze imyaka irenga 20, aho bifatanya mu guhugura abasirikare. Kuri ubu ubwo bufatanye bwagukiye no muri Polisi z'ibihugu byombi.

    Uretse ubufatanye bw'ingabo na polisi kandi, u Rwanda na Ethiopia bafitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi n'izindi.

    Mu myaka irindwi ishize kandi u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere, bituma sosiyete z'ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines bikorana nta nkomyi.

    Perezida Kagame yakiriye itsinda riyobowe n’Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ethiopia, Field Marshal Birhanu Jula, riri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-umugaba-mukuru-w-ingabo-za-ethiopia