Blog

  • Umwe yihagazeho undi avuga ko yahubutse! Uko… – #rwanda #RwOT

    Dr. Murangira yabitangaje mu kiganiro 'Zinduka' yagiranye na Radio/Tv10 kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025 cyagarutse ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyumweru cy'icyunamo. 

    Yavuze ko hakiriwe dosiye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo ndetse n’ibyaha byivangura no gukurura amacakubiri zingana na 82.

    Yavuze ariko ko amadosiye y’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo yo ubwayo ni 76. Ni mu gihe amadosiye y’ibyaha by’ivangura no gukurura amacakubiri yabonetse ari 6, iyo ubiteranyije biba 82. Abakekwa bose ni 87.

    Mu Cyumweru cy’Icyunamo, harimo bamwe mu bantu bazwi bagaragaye ku mbuga nkoranyambaga batambutsa ubutumwa butavuzweho, aho bamwe bagaragaje ko ari ingengabitekerezo ya Jenoside babibye.

    Ku wa 7 Mata 2025, Teta Sandra yanditse ubutumwa bugira buti 'Turibuka umubare munini w'Abatutsi bishwe ariko n'Abahutu n'abandi batemeranyaga na Jenoside.'

    Nyuma y'amasaha make yanditse ubundi  butumwa asaba imbaazi, ati 'Ndasaba imbabazi ku butumwa bwabanje bujyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda. Nabukuye ku rubuga (website) runaka. Icyakora nifatanyije n'Abanyarwanda bose. Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntizongere ukundi.'

    Ni mu gihe Nyaxo nawe ku wa 12 Mata 2025, yasohoye ibaruwa asaba imbabazi nyuma y’uko agaragaye ku rubuga rwa Tik Tok atera urwenya kandi mu gihe cy’Icyunamo.

    Yagize ati'Aka kanya nje hano gusaba imbabazi abantu mwese mwari munkurikiye kuri live nakoze ku wa 11 Mata 2025 Saa Tatu z'ijoro, kuri Tik Tok aho njye na bagenzi banjye twari kumwe tuvuga ibintu bitajyanye n'ibi bihe turimo byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Uyu munyarwenya yakomeje asaba imbabazi ati 'Nsabye imbabazi Abanyarwanda mwese muri rusange cyane cyane abo byakomerekeje, ndashishikariza urubyiruko n'ibyamamare gukoresha imbuga nkoranyambaga neza kugira ngo duhashye abapfobya Jenoside.'

    Muri iki kiganiro, Dr. Murangira yavuze ko Teta Sandra yakwirakwije buriya butumwa ahantu hose. Anavuga ko ashingiye ku mbabazi Teta Sandra yasabye zitavuye ku mutima.

    Ati “Urumva izo mbabazi zivuye ku mutima cyangwa ni urwiyerurutso? Ibyo byose ni isesengura rikorwa urebe icyo umuntu yabikoranye. Wabishyize kuri uru rubuga, ubishyira no kuri uru, noneho ugasanga no ku mbuga z’umugabo we (Weasel) ni ‘same posts’ (Ni ubutumwa bumwe).”

    Dr. Murangira yavuze ko iyo batanga ubutumwa baba bafite icyo bahereyeho. Yavuze ko mbere y’icyunamo yari yatanze ubutumwa busaba ibyamamare kugira uruhare mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside ‘kuko uru rugamba ari urwa buri wese’.

    Ati “Iyo dutanga ubutumwa, ntabwo dutanga ubutumwa tudafite icyo duhereyeho. Muribuka dutanga ubutumwa tubwira abasitari ko mucecetse, mugire icyo mukora murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside. Ni ukuvuga ngo tuzi ko uru rugamba ni urwa twese”.

    Yavuze ko Kwibuka nta muntu ubihatirwa ‘ariko ni inshingano za buri wese’. Dr.Murangira yanavuze ko hari abantu bagerageje guhamagara Teta Sandra bamugira inama, bamubwira ko ibintu yakoze atari byo ‘yihagararaho’. Ati ‘Niko mbyumva’. Niko abyumva’, akomeza ati “Ni ukuvuga ngo ibyo ni ibyaha.”

    Abajijwe ku byo Nyaxo yakoze ku rubuga rwe rwa Tik Tok n’imbabazi yasabye, Dr. Murangira yavuze ko baganirije Nyaxo ariko kandi hari “ibikorwa bitareberwa mu mategeko bidashobora n’uko wabihuza n’itegeko ariko nakwita (ibikorwa by’ububwa).

    Ati “Usanga umuntu utekereza atagakwiye kuba abikora’. Akomeza ati “Twarabiganiriye, avuga ko yahubutse. Ni ukuvuga ngo ni ugukora ikintu mu mwanya utari wo. Kutamenya ko tutagomba gutera urwenya.”

    Dr Murangira yatangaje ko abantu baganirije Teta Sandra bamubwira ko ibyo yakoze atari byo, asubiza ko ariko abyumva

    Dr Murangira wa RIB yavuze ko Nyaxo yaganirijwe, ababwira ko yahubutse 

    Ubwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira yari mu kiganiro kuri Radio/Tv10

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154611/umwe-yihagazeho-undi-avuga-ko-yahubutse-uko-teta-sandra-na-nyaxo-bitwaye-nyuma-yo-gusaba-i-154611.html

  • Azasabe imbabazi! RIB ivuga kuri Dj wacurangi… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio/Tv10 kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, agaruka mu buryo burambuye ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye mu Cyumweru cy’Icyunamo kuva tariki 7 Mata kugeza tariki 13 Mata 2025.

    Dr. Murangira yavuze ko Kwibuka ari inshingano za buri munyarwanda ariko 'ntawe ubihatirwa'. Avuga ko mu gihe cyo kwibuka hari Dj w’umunyarwanda wagiye muri Uganda acurangirayo, nyuma asakaza ku mbuga nkoranyambaga ze agaragaza ko yahagiriye ibihe byiza.

    Ati “Iyo ugenda ugacuranga ntakibazo. Ariko gufata (amashusho) werekana ko warimo ucuranga wishimisha (usepera) kwa kundi kwabo akabishyira ku mbuga azi ko akurikirwaho n’abanyarwanda, hari abo yakomerekeje. Nacyo ni igikorwa cy’ububwa.”

    Dr. Murangira yavuze ko buri munyarwanda wese akwiye kugira uruhare mu kubaka u Rwanda ruzira ingengabitekerezo ya Jenoside, imvugo zikurura amacakubiri n’ibindi. Ati “Ni twebwe bifitiye inyungu kurusha undi wese uri hanze.”

    Akomeza ati “Niba rero wumva ngo mu kwa Kane (Mata) kuko ngo mu Rwanda nta hantu bari gucuranga ugasimbuka hariya, wakumva hano ngo ibitaramo biraje ukongera ukagaruka, biragayitse.”

    Murangira ntiyavuze mu izina rya Dj wakoze ibi, ariko yamusabye kuzafata umwanya agasaba imbabazi Abanyarwanda.

    Ati “Nubwo utabona itegeko ryamuhaka ariko biragayitse, yumve ko tumugaye. Ntabwo umuntu nk’uriya w’icyitegererezo ariwe wagakoze biriya. Bikorere iyo ng’iyo ntawe ukeneye no kubimenya. Ariko reka kubigarura ngo ubipositinge (ubishyire ku mbuga zawe) abandi bari kwibuka, barababaye, wowe uragaragaza ko uri gusepera (kwishimisha) muri ariya mafuti. Ni ibintu bigayitse. Nawe azafate umwanya asabe Abanyarwanda imbabazi.”

    Yavuze ko ari ubugwari kuba umuntu yakwishimana n’Abanyarwanda akabacurangira mu bihe bisanzwe, hanyuma byagera mu gihe cyo Kwibuka akabatera umugongo.

    Ati “Niba ushobora kuza hano ukishima ukavanga imiziki kuko iki gihugu kimeze neza, igihe cyo Kwibuka ntiwifatanye n'abantu wirukanke, ni ubugwari.'

      

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thierry yagaye Dj wagiye gucurangira muri Uganda akanasakaza ibihe yahagiriye, mu gihe abandi bari mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154616/azasabe-imbabazi-rib-ivuga-kuri-dj-wacurangiye-muri-uganda-muri-iki-gihe-cyo-kwibuka-yagaw-154616.html

  • Umugaba Mukuru w'Ingabo za Ethiopie yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali – #rwanda #RwOT

    Field Marshal Birhanu Jula ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rwatangiye ku wa 13-16 Mata 2025.

    Ku wa 14 Mata 2025, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye, ndetse asobanurirwa amateka arambuye ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanasuye Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iri mu Ngoro y'Inteko Ishinga Amategeko, asobanurirwa byinshi mu bikorwa by'Ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mbere kandi yari yabanje guhura n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, anaganira na Minisitiri w'Ingabo, Juvenal Marizamunda.

    Itangazo rya RDF ryo ku wa 14 Mata 2025 rigaragaza ko uruzinduko rwa Field Marshal Birhanu Jula ari amahirwe yo kurushaho gushimangira ubufatanye bumaze igihe kirekire hagati y'ingabo z'impande zombi no kuganira ku mahirwe mashya y'ubufatanye ashobora kubonekamo.

    Uyu muyobozi yasuye u Rwanda nyuma y'uko ku wa 13 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yari muri Ethiopie, mu ruzinduko rwasize hasinywe amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Field Marshal Birhanu Jula yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine

    Yabanje kuganira na Minisitiri w’Ingabo, Marizamunda Juvenal, ku bufatanye bw’Ingabo mu bihugu byombi

    Field Marshal Birhanu Jula yaganiriye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye bushya impande zombi zishobora kugirana

    Field Marshal Birhanu Jula yunamiye inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Yanasobanuriwe ubutwari bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-za-ethiopie-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali

  • Kigali: Abatuye mu manegeka bari kwimurwa kubera imvura nyinshi – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe n'Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, nyuma y'uko Meteo Rwanda iburiye abaturage ku mvura nyinshi yitezwe.

    Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n'iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n'iriduka ry'imikingo ahahanamye hatarwanyije isuri, ingaruka ziterwa n'inkuba, bityo 'ishishikariza abaturarwanda muri rusange gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura nyinshi.”

    Mu guhangana n'izi ngaruka z'ibiza bikunze kugaragara muri uku kwezi kwa Mata na Gicurasi, Umujyi wa Kigali wagiye ufata ingamba zitandukanye mu kurinda abaturage, zirimo no kwimura abaturage bagatuzwa ahantu hadashyira ubuzima bwawo mu kaga.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya yabwiye RBA ko nyuma yo kubona amakuru yatangajwe na Meteo Rwanda avuga ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi bari gukora ibishoboka byose kugira ubuzima b'abaturage bari mu manegeka butabarwe.

    Yagize ati 'Meteo Rwanda yamaze gutangaza ko muri iyi minsi hagiye kugwa imvura nyinshi kandi ishobora gukomeza kwiyongera muri iyi minsi, bityo rero abantu batuye mu manegeka kuri twebwe nicyo kintu cyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo dukize ubuzima bwabo.'

    Kugeza ubu imirenge irimo uwa Kimisagara, Kigali n'uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ni yo yibasiwe n'ibiza kurusha indi mu Mujyi wa Kigali.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 mu bantu 191 bahitanywe n'ibiza.

    Abaturarwanda by'umwihariko abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru two mu Ntara y'Amajyepfo, basabwe kwitwararika muri iyi minsi iteganyijwemo imvura nyinshi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abatuye-mu-manegeka-bari-kwimurwa-kubera-imvura-nyinshi

  • Ukuri ku cyemezo cyo gusoresha abahabwa akazi mu bukwe cyarikoroje – #rwanda #RwOT

    Benshi bahise babihuza no kuba abahabwa imirimo inyuranye mu bukwe bazajya batanga umusoro bituma bibaza byinshi, binajyanye no kuba byari biherutse kugarukwaho n'umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Iyo nyandiko ya RRA yahererekanyijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ahagomba gushyirwa amakuru ajyanye n'umuntu wahawe akazi ko gutaka, abahawe akazi ko gutunganya ibyuma by'itumanaho, abahawe akazi ko gutanga ibyo kurya n'ibyo kunywa, Itorero ryasusurukije abantu ndetse n'amazina y'abageni.

    Amakuru asabwa ni amazina y'uwahawe akazi, nimero za telefoni, Tin number ndetse n'izina ry'ikigo mu gihe gihari.

    Umuvugizi wa RRA akaba na Komiseri Ushinzwe Abasora bato, Uwitonze Jean Paulin, yabwiye IGIHE ko nubwo iyo nyandiko iri guhererekanywa cyane ari ibintu byari bisanzwe.

    Ati 'Icya mbere ni amakuru ari gusabwa, uriya ntabwo ari umusoro mushya, ni amakuru ari gusabwa abantu bo muri iki cyiciro kandi ntabwo ari amakuru mashya, ahubwo dusanzwe tuyabasaba. Kugira ngo tumenye ko abantu bakora imirimo ibyara inyungu muri kiriya cyiciro cy'ubucuruzi no gutegura ibirori bose banditswe ku musoro icyo ni icya mbere. Icya kabiri niba bishyura umusoro, bishyura umusoro ukwiriye? Ibyo ni ibintu bya mbere by'ingenzi.'

    Yakomeje ashimangira ko ayo makuru yari asanzwe asabwa, atari ibintu bishya nk'uko abantu bakomeje kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Ati 'Ikindi ni uko ariya makuru babonye asanzwe asabwa hagati y'umukozi n'umuntu ukora muri kiriya cyiciro cy'ubucuruzi. Bivuze ngo ntabwo ari ibintu bishya bije uyu munsi cyangwa ejo, kuko twagiranye inama nabo twumvikana ku makuru twajya dusangira yadufasha kuzuza inshingano zacu zo gusoresha.'

    Yongeyeho ati 'Icyo tuvuga ni uko atari ibintu bishya, basanzwe baduha aya makuru. Noneho uburyo tuyakoreshamo, tuyabyaza umusaruro ni akazi kacu kandi umusaruro wo ugenda ugaragara, uko iminsi igenda ishira.'

    Yavuze ko itegeko rigena uburyo bw'imisoreshereze riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bibyara inyungu aba agomba gutanga umusoro nk'uko amategeko abiteganya.

    Yakomeje avuga ko nk'ahandi hose, RRA iba ikeneye kubona amakuru agaragaza niba umusoro utangwa kuri ubwo bucuruzi ari wo wakabaye uboneka.

    Ati 'Ni gute twakwegera abo bantu tukabaganiriza, tukabagira inama, cyangwa se niba hari n'abawunyereje tukabasaba gukosora tukawugaruza. Impamvu tugiye gukusanya amakuru ni uko dukeneye gukora ubwo busesenguzi bwose kuko hari nk'abari kuvuga ku mbuga nkoranyambaga bati ese ubwo na MC azaba arimo, kandi wajya kureba ugasanga arahembwa ibihumbi 100 Frw ushobora gusanga mu kwezi afite ibikorwa 10, ubwo urumva se atari miliyoni 1Frw. Harimo abatari banditswe, hakabamo n'abari banditswe ariko badatanga umusoro wabo neza.'

    Yavuze ko amakuru ari gukusanywa ari agamije kureba abari banditse n'abatanditse, uburyo bamenyekanisha umusoro ku buryo byanozwa kurushaho.

    Ati 'Niba utari wanditswe urasabwa kwiyandikisha birumvikana, niba wari wanditswe watangaga umusoro mu buryo budakwiriye urasabwa gukosora cyangwa se kujya utanga umusoro mu buryo bukwiriye.'

    Mu bikorwa bishobora gusora bijyanye n'ubukwe harimo nk'ahantu ubukwe bubera, abagemura ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya, abayobora ibirori babigize umwuga, abakora muri serivisi no kwakira abashyitsi babigize umwuga, itorero ryasusurukije abitabiriye ubukwe n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Hazajya habaho uburyo bwo gusesengura amakuru mu rwego rwo kumenya ko abantu bakoreshejwe atari abo mu miryango y'abakoze ubukwe biturutse ku makuru bakusanyije.

    RRA ifite ishami rishinzwe ubutasi n'iperereza, ku buryo ishobora kubona amakuru yose akenewe yaba ashingiye ku makuru yakusanyijwe mu buryo butandukanye.

    Ubwo yari mu Nteko Ishinga Ametegeko y'u Rwanda muri Werurwe 2025, Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro, Niwenshuti Ronald, yasobanuye ko hari ubwo bigora gukurikiranwa ariko ko hatangiye ubukangurambaga kandi butanga umusaruro.

    Ati 'Turi mu bukangurambaga tubona ko buzatanga umusaruro. Tugitangira twajyaga mu bukwe bw'abantu tugashyiraho abantu bacu ukabona ko atari byiza, ariko twaje gusanga hari uburyo bwiza twabikoramo. Turabanza tukabigisha tukaganira n'abataka aho ubukwe bubera.'

    Yunzemo ati 'Abinangiye turabatungura mu bukwe, n'uyu munsi birakorwa ariko tubyitwaramo neza tugashyira ku ruhande ababishizwe, kugira ngo tumenye ngo ni bande barimo kubikora. Bigenda bigaragaza ko abantu bari kubyumva bagasora.'

    Hari abakora ubucuruzi bushingiye ku gutegura ubukwe batishyura imisoro

    Inyandiko ya RRA igaragaza amakuru asabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukuri-ku-cyemezo-cyo-gusoresha-abahabwa-akazi-mu-bukwe

  • Barcelona yatsinzwe 8-2 iba iciro ryimigani:… – #rwanda #RwOT

    Mu 2020 muri kimwe cya kane cya UEFA Champions League, Bayern Munich yafashe FC Barcelona ya Lionel Messi iyitsinda ibitego 8-2, nk'ibyo Manchester United ya Sir Alex Ferguson yigeze gukorera Arsenal ya Arsene Wenger mu 2011.

    Ariko iyi mikino ibiri y’amateka izwi ko yabonetsemo ibitego byinshi nta nubwo yegereye habe na gato umukino w'umupira w'amaguru ufite agahigo ko kubonekamo ibitego byinshi, dore ko Guinness Book of Records yabyemeje.

    Tariki 31 Ukwakira mu 2002, muri Madagascar habereye isanganya mu mupira w'amaguru, ikipe yitwa SO l'Emyrne itsindwa na AS Adema ibitego 149 ku busa, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi aya makipe aba aciye agahigo.

    Byagenze bite? Ubwo barimo bakina imikino ya Playoffs cyangwa se kamarampaka, SO l'Emryne yanganyije n’iyitwa DSA Antananarivo ibitego 3-3, ariko byatewe na penariti yo ku munota wa nyuma yahawe DSA Antananarivo byatumye SO l'Emryne ihita iva no ku gikombe.

    Iyi kipe itarigeze yemera uko imisifurire yagenze kuri uwo mukino, yagiye gukina na AS Adema yafashe umwanzuro wo kugaragaza ko itishimiye imisifurire, mbese ihitamo kwigaragambya.

    Umusifuzi agihuha mu ifirimbi, abakinnyi ba SO l'Emyrne bahitaga bahererekanya umupira mpaka bitsinze igitego. Ibyo babikoraga buri uko umusifuzi yabaga asifuye ngo batangize umupira, birangira bitsinze ibitego 149 ku busa.

    Nyuma y'uyu mukino, ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Madagascar ryahagaritse umutoza w'iyi kipe, ndetse n'abandi bakinnyi batatu bari bayoboye iyi myigaragambyo.

    Mbere y’uyu mukino, umukino wari ufite agahigo ko kubonekamo ibitego byinshi wari uwo muri Scotland aho Arbroath FC yatsinze Bon Accord ibitego 36-0 mu mukino wabaye tariki 12 Nzeri 1885.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154602/barcelona-yatsinzwe-8-2-iba-iciro-ryimigani-byagenze-bite-ngo-ikipe-itsindwe-149-0-mu-muki-154602.html

  • Yegukanye Grammy ku myaka 22 gusa! Ibyihariye… – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe, yitwa Tyla Laura Seethal ariko yamamaye mu muziki nka Tyla. Yamenyekanye cyane mu njyana ya Afrobeats, aho ibikorwa bye byagiye bigira ingaruka zikomeye mu kugaragaza ubuhanga bwa muzika ya Afurika ku rwego mpuzamahanga. Uyu mukobwa yabonye izuba ku ya 30 Mutarama mu 2002, avukira i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

    1. Afite inkomoko muri Afurika y'Epfo


    Tyla yavukiye muri Afurika y'Epfo, igihugu kizwi cyane ku rwego rw'isi kubera kugira impano nyinshi mu muziki. Afurika y'Epfo ni igihugu cyagize uruhare runini mu kugaragaza umuziki wa Afrobeats ku isoko mpuzamahanga. Abahanzi bakomoka muri iki gihugu nka Black Coffee, Sho Madjozi, na Master KG bamaze kugera kure, kandi Tyla akomeje gutera intambwe mu yabo.

    2. Yatangiye umuziki akiri muto


    Tyla yatangiye kwandika indirimbo no kuziririmba akiri umwana muto. Ababyeyi be baramushyigikiye cyane bamufasha gukurana icyizere cyo kuzavamo umuhanzi w’umwuga, ndetse kugeza n’ubu umuryango we uracyakomeje kumutera ingabo mu bitugu.

    3. Indirimbo “Water” yamuhesheje izina rikomeye


    Mu mwaka wa 2023, Tyla yasohoye indirimbo “Water,” ihita imenyekana mu gihe gito ku mbuga nkoranyambaga, ku maradiyo, ndetse no ku mbuga zose zinyuzwaho umuziki nka Spotify n’izindi nyinshi. 

    Iyi ndirimbo niyo yamuhesheje izina rikomeye, kuko yamenyekanye cyane mu bihugu bitandukanye. Yamugejeje mu myanya ya mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 100. Ibi byatumye Tyla aba umuhanzikazi wa mbere wo muri Afurika y’Epfo ugezweho kuri Billboard kuva kuri Miriam Makena. Iyi ndirimbo yagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ko Tyla ari umwe mu bahanzi bakiri bato bafite ubushobozi bwo guhatana ku isoko ry'umuziki mpuzamahanga.

    4. Yasinyanye amasezerano n’inzu itunganya umuziki ya Epic Records


    Tyla uri mu bahanzi b'imena mu njyana ya Afrobeats, mu 2021 yasinyanye na Epic Records, imwe mu nzu zikomeye zitunganya umuziki ku Isi. Ni yo iri inyuma bye byinshi byamenyekanye cyane.

    5. Umuziki we uhuriza hamwe injyana zinyuranye zirimo Amapiano, Pop na R&B


    Tyla ni umwe mu bahanzi bashya bafite umwihariko wo guhuza injyana zitandukanye nyafurika nk’Amapiano na Afroabeats n’izindi zikomeye ku ruhando mpuzamahanga nka Pop, R&B n’izindi. Ibi byose ni ibituma ibihangano bye byumvikanamo uburyohe bwihariye bw’umuziki wa Afurika.

    6. Afite umubare munini w'abafana ku mbuga nkoranyambaga ndetse yatangiriye umuziki we kuri TikTok


    Tyla amaze kwigarurira imitima y’abantu benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho afite abafana batabarika. Uyu mukobwa akoresha neza imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na TikTok, aho aganira n’abafana be, akabereka ibihangano bye bishya, kandi akabasangiza ibindi bikorwa bye mu rugendo rwe rwa muzika. 

    Ibi byose, bikomoka ku kuba yarabanje kwamamara cyane binyuze kuri TikTok, aho yashyiraga amashusho y’iminota mike aririmba inzirimbo ze. Ni hamwe mu hantu hahinduye ubuzima bwe, bituma amenyekana cyane ku rwego mpuzamahanga.

    7. Afite igikundiro gihambaye mu Isi y’imyambarire n’uburyo yitwara ku rubyiniro


    Tyla azwiho kwambara kinyamwuga no kwitwara neza ku rubyiniro, bikaba ari bimwe mu bimwongerera igikundiro no kumenyekana mu ruhando rw’abahanzi bishimirwa cyane iyo bageze ku rubyiniro.

    8. Si umuhanzi gusa ahubwo ni n’umunyamideli ukomeye


    Tyla amaze kugaragara cyane mu birori bikomeye by’imideli nka Met Gala, Paris Fashion Week n’ibindi, aho aserukana amakanzu n’indi myaambaro y’ibigo bikomeye mu ruganda rw’imideli. Yamamariza ibigo binyuranye nka Pandora, aho yagaragaye kenshi mu bikorwa byayo byo kwamamaza ibikoresho byinshi by’imideli.

    9. Ahamya ko umuziki ukiza imitima


    Mu kiganiro Tyla yagiranye n'abanyamakuru mu 2022, yavuze ko umuziki ari uburyo bwo gutanga ubutumwa, ndetse akaba awufata nk'uburyo bwo gukiza imitima. Avuga ko umuziki utuma abantu babasha gusobanukirwa n'ibibazo bahura na byo, kandi ubafasha kugerageza kwisubiraho no kubaho neza. Tyla kandi avuga ko umuziki ushobora kuba igikoresho gishobora guhindura abantu, kikabafasha kwiyubaka no kugera ku nzozi zabo.

    10. Aho ahagaze ku rwego mpuzamahanga


    Tyla amaze kugera ku rwego mpuzamahanga mu muziki, aho ibikorwa bye byagiye bigira ingaruka zigaragara ku isoko ry'umuziki. Abafana bakomoka mu bihugu bitandukanye bakomeje kumukurikira, kandi ibikorwa bye bikomeje kubaka izina rye ku rwego rw'isi.

    Aherutse kugaragara ku gifuniko cya British Vogue, aho yahishuye byinshi ku buzima bwe, umwuga we, n’icyerekezo cye mu muziki. Icyo gihe, yagaragaje ko yifuza gukomeza guteza imbere umuziki wa Afurika ku rwego mpuzamahanga.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, Tyla yanditse amateka avuguruye mu iserukamuco rya Coachella 2025, aho yagaragaje ubuhanga n’umuhate bidasanzwe ku rubyiniro imbere y’abakunzi b’umuziki baturutse imihanda yose ku Isi yose.

    Amaze kwegukana ibihembo bikomeye nk’icya ‘Best International Act’ mu bihembo bya BET Awards, ndetse n’icya Grammy mu cyiciro cya ‘Best African Music Perfomance’ abikesha indirimbo ye ‘Water.’
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154590/yegukanye-grammy-ku-myaka-22-gusa-ibyihariye-kuri-tyla-uri-ku-isonga-mu-kumenyekanisha-umu-154590.html

  • Real Madrid ifite ikigeragezo cyitwa Arsenal:… – #rwanda #RwOT

    ‎Kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro ni bwo harakinwa imikino yo kwishyura ya 1/4 cya UEFA Champions League.  ‎‎

    Kuri Villa Park ikipe ya Aston Villa iraba yakiriye Paris Saint-Germain. Aston Villa ifite akazi gakomeye kubera ko umukino ubanza yatsinndiwe mu Bufaransa ibitego 3-1.

    ‎‎Mu gihugu cy’u Budage ho kuri Signal Iduna Park ikipe ya Borussia Dortmund nayo ifite akazi gakomeye iraba yakiriye FC Barcelona. Ni nyuma y’uko mu mukino ubanza iyi kipe yatsindiwe muri Espagne ibitego 4-0. Kugira ngo ikomeze, irasabwa gutsinda ibitego 5-0.

    ‎‎Ku wa Gatatu saa tatu  z’ijoro ni bwo hari ibirori bitegerejwe na benshi aho mu Butaliyani kuri San Siro ikipe ya Inter Milan izaba yakiriye FC Bayern Munich. Umukino ubanza wabereye mu Budage mu cyumweru gishize wari warangiye FC Bayern Munich itsinzwe 2-1.

    ‎‎Ni mu gihe kuri Santiago Bernabeu inkuba zizaba zikubita, ikipe ya Real Madrid yakiriye Arsenal. Ni nyuma y’uko umukino ubanza warangiye Arsenal itsinze Real Madrid ibitego 3-0.

    ‎‎Icyo imibare yerekana kuri uyu mukino 

    ‎‎Uyu mukino Real Madrid yatsinzwemo ibitego 3-0 wahise ujya mu mikino ibanza ya UEFA Champions League iyi kipe imaze gutsindwamo ibitego byinshi dore ko gutsindwa ibitego byinshi gutya byaherukaga muri 2012 ubwo yatsindwaga na Borussia Dortmund ibitego 4-1.

    ‎‎Iyi ntsinzi yari iya 12 ikipe ya Arsenal ibashije kubonamo ibitego guhera kuri 3 kuzamura mu mukino ubanza wa UEFA Champions League. Izindi zose 11 yabanje yabashije gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho.

    ‎‎Ikipe ya Real Madrid imaze gutsindwa imikino 5 muri UEFA Champions League, inshuro zingana n’izo yafataga ko ari nyinshi yatsinzwe mu mateka yayo mu mikino yo ku mugabane w’Iburayi ubwo n’ubundi yari muri UEFA Champions League ya 2000/2001.

    ‎‎Kugira ngo Real Madrid ikomeze muri 1/2 cya UEFA Champions League irasabwa gutsinda Arsenal ibitego 4-0 kandi iyi kipe yo mu Bwongereza imaze imikino 78 itinjizwa ibitego biri hejuru ya 3.

    ‎‎Iheruka kwinjizwa ibi bitego tariki ya 26 Mata 2023 ubwo yatsindwaga na Manchester City 4-1.‎

    ‎Mu mikino 20 yo mu mugabane w’Iburayi ikipe ya Arsenal yashoboye gutsindamo umukino ubanza wabaga wabereye iwayo, yashoboye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho inshuro 18.

    ‎‎Mu mikino 28 ya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid iheruka gukinira mu rugo yatsinzemo 22. Iyi kipe kandi yashoboye gutsinda umukino wo kwishyura yari yatsinzwe umukino ubanza muri UEFA Champions League inshuro 25.

    ‎‎Mu minsi ya vuba abantu bibuka ibyo iyi kipe yakoreye Paris Saint-Germain muri 1/8 aho mu mukino ubanza yari yatsinzwe 1-0 ubundi mu mukino wo kwishyura igahita itsinda 3-1.

    ‎‎Abantu bibuka kandi ibyo yakoreye Manchester City muri 1/4 cya UEFA Champions League aho mu mukino ubanza yatsinzwe 4-3 naho mu mukino wo kwishyura igatsinda 3-1.

    Umukino ubanza Arsenal yatsinze Real Madrid ibitego 3-0

    Real Madrid ifite akazi gakomeye ku munsi w’ejo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154596/real-madrid-ifite-ikigeragezo-kitwa-arsenal-champions-league-igeze-aho-umwana-arira-nyuma–154596.html

  • Buri wese utanga serivisi azawutanga? Umucyo… – #rwanda #RwOT

    Yavuze ko yaba ari abashyushyarugamba (MC) n'abandi usanga bafite abantu bakorana, kandi bagenda baguka ku buryo usanga bakorera amafaranga menshi. Ati 'Ese bo mwaba mwabatekerejeho? Kuko nibaza y'uko (ku) imisoro hari icyakwiyongera turamutse nabo tubasoresheje.' 

    Mu gusubiza, Komiseri Mukuru wa RRA, Ronald Niwenshuti, yavuze ko kuva umwaka ushize bakoranye na Polisi bajya mu bukwe bunyuranye, ndetse bashyizeho abakozi ariko 'twaje gusanga atari uburyo bwiza'. 

    Yavuze ko ahubwo batangiye ubukangurambaga, ndetse muri iki gihe 'Turabatumira, tukabanza tukabigisha, cyane cyane abategura ubukwe, abatanga aho ubukwe bubera, abakora 'Decoration', turabigisha ndetse n'abashyushyarugamba.'

    Akomeza ati 'Turabigisha, ariko abinangiye tujya tubatungura mu bukwe ku wa Gatandatu, n'uyu munsi birakorwa. Ariko tubyitwaramo neza, tukajyana ku ruhande ababishinzwe kugirango tumenye ni bande barimo kubikora, kandi bigenda bigaragaza ko abantu bagenda bumva neza bagasora.'

    Mu Rwanda, gusaba ko utanga serivisi mu bukwe atanga umusoro bishingiye ku ntego ya Leta yo kwagura no kunoza uburyo bwo gukusanya imisoro, ndetse no kugabanya ubucuruzi bukorwa mu kajagari (informal sector).

    Abatanga serivisi mu bukwe nka ba DJ, abafotora, abategura ibirori (event planners), abacuruza indabo n'ibindi, baba binjiza amafaranga, ariko benshi ntibiyandikisha nk'abacuruzi cyangwa ntibishyura umusoro. Gushyirwa mu buryo bwemewe bituma ibyo binjiza bigaragazwa bityo bakanatanga umusoro.

    Hari abatanga serivisi mu buryo bwemewe, bishyura imisoro, n'abandi batabikora. Ibi bituma habaho ubusumbane. Icyifuzo ni uko bose bakorera mu buryo bumwe, kugira ngo hatabaho uburenganzira butangana mu bucuruzi.

    Imisoro niyo sooko y'ibanze yinjiriza Leta amafaranga akoreshwa mu bikorwa rusange nko kubaka imihanda, uburezi n'ubuvuzi. Iyo abantu bose batanga umusanzu wabo binyuze mu misoro, igihugu kigira ubushobozi bwo kwiyubaka- Niko abahanga mu by'ubukungu bavuga.

    Iyo serivisi zitangwa mu buryo butanditse, biragorana gukurikirana uwasabye cyangwa watanze serivisi igihe habaye ikibazo. Gushyira abatanga serivisi mu buryo bwemewe bituma habaho no kubakurikirana.

    Ibi byose bigamije kongerera agaciro serivisi z'ubukwe no kuzishyira mu rwego rw'ubucuruzi rufite inyungu zifatika. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Mata 2025, hacicikanye urupapuro rugaragaza bamwe mu bantu bazajya batanga umusoro kuri serivisi batanze mu bukwe.

    Nubwo bimeze gutya ariko, ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imisoro (RRA), cyagaragaje ko cyatunguwe n'aya makuru, kuko cyasubije ku rubuga rwa X uwitwa Uncle Gobby bagira bati 'Muraho neza UncleGobby, mwaduha amakuru arambuye ku wabahaye iyi fishi tukabikurikirana. Murakoze.'

    Umunyamakuru Oswald Oswakim wa Radio/TV10, yagaragarije Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro (RRA) ko mu bo cyasabye kujya batanga imisoro kitashyizeho 'Abasaza basaba/basabwa n’abavuga amazina y’inka.'

    Mu gusubiza ku butumwa bwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko abasaza basaba cyangwa se abakuru b'imiryango atari abacuruzi ku buryo nabo batanga umusoro-  mu kumvikanisha ko baba batishyuriwe kubikora.

    Yavuze ko abasabwa gutanga imisoro ari abatanga serivisi mu bukwe. Minisitiri Nduhungirehe ati 'Abasaza basaba/basabwa ni abakuru b’imiryango, ntabwo ari abacuruzi. Ntibashobora rero kwitiranywa n’abatanga serivisi zishyurwa mu bukwe (decoration, sound system, catering, itorero). Ntabwo byakumvikana ko abacuruzi bose mu Rwanda no ku isi bakwishyura imisoro ku nyungu bakorera, keretse abatanga serivisi mu bukwe.'

    Urwidukunda Merci yabajije Minisitiri Nduhungirehe niba hari umusoro yatanga mu gihe cyose yategura ubukwe, agashaka abo mu muryango we bakamufasha gutekera ubukwe bwe, ndetse agashaka na korali aririmbamo ikamuririmbira mu bukwe.

    Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ati “Oya! Aha nta bucuruzi burimo, nta n’inyungu ihari.” Yumvikanishije ko abasabwa gutanga imisoro ku bukwe ari kompanyi cyangwa se undi wese utanga serivisi zishyurwa mu bukwe.

    Ati “Aha turavuga companies/Kompanyi zitanga services/serivisi zishyurwa mu bukwe, zigakoresha abakozi, zikagira na comptabilité/Ibyinjira. Izo zigomba kwishyura imisoro nk’abandi bacuruzi bose.”

    Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko n’abandi bantu barimo abashyushyarugamba (MC) n’abandi ku giti cyabo batanga serivisi, bagomba kujya batanga umusoro ku byo binjije.

    Yavuze ko n'abashyushyarugamba (MCs) n'abandi bantu ku giti cyabo batanga serivisi zishyurwa mu bukwe cyangwa ahandi, bagomba kuba basobanutse imbere y'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), ari byo kuba biyandikishije nk'abikorera ku giti cyabo (self-employed). Ibi bivuze ko bagomba gutanga imisoro nk'abandi bose bakora ku giti cyabo nk'abavoka, abanyabugeni, abajyanama mu by'akazi (consultants), n'abandi.

    Ibi bishimangira ko nta muntu n'umwe wemewe kugurisha ibicuruzwa cyangwa gutanga serivisi zishyurwa atishyura imisoro. Ibi ni ihame ryemewe ku rwego mpuzamahanga mu mategeko agenga imisoro.

    Mu yandi magambo: niba winjiza amafaranga binyuze mu byo ukora—waba ucuruza cyangwa utanga serivisi—ugomba kwiyandikisha no gutanga umusoro uko amategeko abiteganya.

    Nduhungirehe yungamo ati 'Nta mucuruzi n’umwe, ugurisha ibicuruzwa cyangwa utanga serivisi zishyurwa, utagomba kwishyura imisoro. Iri ni ihame mpuzamahanga ry’amategeko agenga imisoro.'

    Ibyiciro bikurikizwa mu gutangira gusoresha abantu kuri serivisi batanga

    Icyiciro cya mbere:

    Kwandikisha no kumenya abatanga serivisi. Leta ibanza kumenya abatanga serivisi mu bukwe bose: ba DJ, aba MC, abafotora, abacuruza indabo, abategura ibirori (event planners), abafasha mu gutaka n'abandi.

    Hashyirwaho uburyo bworoshye bwo kwiyandikisha, nko gukoresha 'online platforms' cyangwa urwego rw'imisoro (RRA) mu buryo bworoshye.

    Haba ubukangurambaga bwo gusobanurira abantu impamvu yo kwiyandikisha no kwishyura umusoro.

    Icyiciro cya Kabiri:

    Gushyira mu bikorwa umusoro ku byinjijwe. Nyuma y'igihe runaka cyo kwiyandikisha (nko mu mezi 6), hatangira gukurikirana inyungu umuntu yunguka, hagashyirwaho umusoro ujyanye n'ubwinshi bw'amafaranga yinjijwe, cyane cyane umusoro ku nyungu (Income Tax).

    Hano bashobora gutangirana n'abafite ibikorwa binini, kugira ngo abaciriritse babanze bamenyere.

    Icyiciro cya Gatatu:

    Gushyira mu bikorwa umusoro ku bindi bikorwa. Hano bashobora gutangira gusoresha no ku bindi nk'umusoro ku nyongeragaciro (VAT) ku bafite ibikorwa binini bibasaba no gutanga 'fagitire' zemewe.

    Hashyirwaho uburyo bwo gukorana n'abagenzura ibikorwa (auditors) no kugenzura uburyo serivisi z'ubukwe zitangwa.

    Icyiciro cya Kane:

    Guhuza n'abandi bafatanyabikorwa. Mu gihe ibintu bimaze kujya ku murongo, hashobora gukorana n'inzego z'ibanze, za hoteli, abayobora imiryango, na za salle z'ibirori, kugira ngo zitange amakuru y'abatanga serivisi bose, bityo hamenyekane abatarabyinjiyemo.

    Icyiciro cya Gatanu

    Kugenzura no guhana abatubahirije. Nyuma yo gutanga igihe gihagije cyo kwiyandikisha no kubahiriza amategeko, hashyirwaho uburyo bwo gukebura cyangwa guhana ababyirengagiza, ariko bigakorwa mu buryo bwubaka, hatangwa n'amahirwe yo kwisubiraho.

     

     

     

    Iyi nyandiko yatumye benshi bacika ururondogora, n'ubwo RRA yagaragaje ko itazi iby'aya makuru


    Minisitiri Nduhungirehe yumvikanishije ko buri wese utanga serivisi mu bukwe akwiriye kujya atanga umusoro mu Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe imisoro (RRA)  

    Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro, Ronald Niwenshut, aherutse gutangaza ko bamaze igihe mu bukangurambaga n'ibiganiro n'abantu batanga serivisi zinyuranye mu bukwe


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154604/buri-wese-utanga-serivisi-azawutanga-umucyo-ku-misoro-yo-mu-bukwe-yavugishije-benshi-154604.html

  • Minisitiri Bizimana yagaye Abihayimana b'i Kibeho bashyigikiye Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 14 Mata 2025, ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko i Kibeho.

    Ku wa 14 Mata 1994, nibwo Abatutsi bari bahungiye i Kibeho baturutse mu makomini ya Mubuga, Rwamiko na Kivu bagabweho igitero simusiga n'Interahamwe ziturutse imihanda yose zatijwe umurindi n'abasirikare n'abajandarume. Babatwikiye mu kiliziya hakoreshejwe lisansi, hapfa abasaga ibihumbi 30.

    Manirakiza Marc wo mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Kibeho, warokokeye Jenoside aha i Kibeho agasigara ari umwe mu muryango w'abantu umunani, yagaragaje ko Jenoside yatangiye gututumba i Kibeho kuva na mbere hose.

    Yavuze ko mu 1992, yajyaga acuruza muri restaurant ya mukuru we, maze abaje kuyiriramo ntibishyure, yababaza bakamucira mu maso, bamubwira ko 'nta Mututsi ukwiye gucuruza mu gihugu kitari icye'.

    Yakomeje yibutsa uko mu Rwunge rw'Amashuri rwa Marie Merci i Kibeho, abanyeshuri bigeze kwigaragambya, maze bagafata imitumba bakajya kuyihamba bashushanya ko bahambye umuyobozi w'ishuri ryabo kuko yari Umututsi.

    Ati ''Umuyobozi wa GS Marie Merci, bamwivumbagatanyijeho, bashyingura imituma bashushanya ko ari we bashyinguye.'

    Yakomeje agaragaza ko ubwicanyi bwaho muri Jenoside bwakomeye ku wa 14 Mata 1994, aho abicanyi batatinye ingoro y'Imana bari bahungiyemo, bayibasenyeraho ndetse n'Abihayimana bahabaga ntibagira icyo babamarira.

    Ati 'Abihayimana b'i Kibeho batahigwaga bafatanyije n'abicanyi kwicisha abari aha. Bajyaga bazana na Superefe wa Munini, Biniga Damien, bagakora inama zisa no kudushinyagurira, twabagezaho ibibazo birimo inzara n'inyota ntibabikemure, ahubwo bari gutegura neza kwicisha Abatutsi bari i Kibeho.'

    Manirakiza, nyuma yo kurokera i Kibeho, yahungiye i Karama muri Huye naho ahava acitse ubwicanyi akomereza muri Paruwasi ya Nyumba biba uko, gusa ku bw'amahirwe aza kugera i Burundi, aho yavuye ajya kwiyunga ku Nkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, ubu akaba ari umugabo wiyubatse.

    Visi Prezida wa Mbere wa Ibuka mu rwego rw'igihugu, Muhongayire Christine, yavuze ko jenoside y'i Nyaruguru ifite umwihariko wo kuba yaratinze cyane kuko na nyuma yo kubohora igihugu ahandi, muri Nyaruguru ho yakomeje, bitewe n'uko hashyizwe 'Zone Turquoise''.

    Yakomeje avuga ko kwibuka ari ngombwa cyane kuko bigamije kumenyesha abato ibyabaye, kugira ngo nabo babone uko bamagana jenoside, asaba abantu bose bazi amukuru kuri jenoside gukomeza gutanga ubuhamya ku byabaye, ababishoboye bakanabyandika.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko bibabaje kuba Kibeho yari ubutaka butagatifu ariko ikarenga igakorerwaho jenoside ndengakamere.

    Ati “Paruwasi ya Kibeho yashinzwe mu 1934, jenoside iba inyigisho zihamaze imyaka 60 zihageze. Yari Paruwasi izwiho kugira Abihayimana benshi, ibyagatumye abahahungiye barokoka, ariko si ko byagenze.''

    ''Reba nka Padiri Emmanuel Uwayezu, wicishije abanyeshuri bo muri GS Marie Merci, akanahamagarira abandi bana kwica bagenzi babo; ibi byose ni umusaruro w'inyigisho z'urwango zari zaracengejwe mu gihugu hose zidasize no mu Bihayimana.''

    Yifashishije ingero z'amateka, Minisitiri Dr. Bizimana, yagarutse ku kinyamakuru cyitwaga Urunana, cyandikirwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri nimero yacyo ya 70 yasohotse mu Ukwakira 1990, hagaragayemo inyandiko y'umufaratiri wavuze ko Inkotanyi ari 'inyangarwanda'.

    Kilziya ya Kibeho ifite amateka yihariye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yiciwemo Benshi

    Muri Paruwasi Gatolika ya Kibeho, hari igice kimwe cyahariwe Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibeho ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 30

    Minisitiri Dr. Bizimana yunamiye, anashyira indabo ku mva iruhukiyemo imibiri mu rwibutso ruri mu Kiliziya ya Kibeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yagaye-abihayimana-b-i-kibeho-bashyigikiye-jenoside