Blog

  • Kamonyi-Runda/Kwibuka31: Abarokotse Jenoside dukwiye gukomeza gukaza umurego mu Kwibuka-Zacharie Benedata #rwanda #RwOT

    Mu Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi, Benedata Zacharie yibukije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko bakwiye guhora bibuka kuko mu Kwibuka arimo bakura imbaraga zo gukomeza kubaho. Yasabye imiryango yabuze Ababyeyi, Abavandimwe n'inshuti kwihangana, gukomera ari nako baharanira kubaho kandi neza. Yagize kandi ati' Dukwiye kuba mu kigwi cy'abacu twavukijwe tukibakunze'.

    Benedata Zacharie, yasabye Abanyamuryango ba Ibuka cyane cyane ababuze ababo kwihangana, kudaheranwa n'agahinda ariko kandi no guhagarara neza mu rugamba rwo guhangana n'ingaruka mbi zasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yashimiye Leta y'u Rwanda imbaraga yashyize mu kugarurira icyizere cyo kubaho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimiye kandi n'undi wese wagize icyo akora mu kurengera abahigwaga ngo abarokore ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi agakomeza kumva no kuba hafi abayirokotse.

    Avuga ku kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Zacharie yagize ati 'Kubibuka ni uburyo bwiza bwo kubasubiza agaciro bambuwe nk'abantu bakamburwa n'abandi. Bidutera intimba iremereye umutima, ariko ntabwo tuzaheranwa n'agahinda'.

    Akomeza kandi ati' Mu gihe twibuka dukwiye kubona ko nta nyungu n'imwe iyo ariyo yose wakura mu kuvutsa umuntu ubuzima bitewe n'icyo waba ushingiyeho icyo aricyo cyose'. Ashimangira ko nta kabuza abishwe bazakomeza kuzirikanwa no kwibukirwa ku neza n'ibikorwa byabarangaga kugira ngo batazazimangatana kandi hari abariho, barokotse.

    Zacharie, yagize kandi ati' By'umwihariko Abarokotse Jenoside dukwiye gukomeza gukaza umurego mu kwibuka kuko ariho dukura imbaraga zo gukomeza kubaho no gusohora agahinda kacu kugira ngo kadahora katumunga Umutima. Bizaturinda gukomeza guhungabana cyane! Kwibuka nyabyo ni inkingi y'Ubumwe bw'Abanyarwanda'.

    Benedata Zacharie, avuga ko nk'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagihangayikishijwe n'Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igaragara hirya no hino mu gihugu idasize n'Akarere ka Kamonyi.

    Ahamya ko nk'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bizeye neza badashidikanya ko uwabarokoye azakomeza kuba hafi Abanyarwanda n'undi uwo ariwe wese wahigwa azira icyo aricyo mu bihe bitandukanye.

    Ashingiye ku bikorwa bigenda bigaragara, Imvugo ndetse n'ibindi bigize ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, Benedata Zacharie yasabye ababishinzwe by'umwihariko Abadepite mu nteko ishinga Amategeko kugira icyo bakora ku kuvugurura itegeko rihana rikanakumira ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Ati' Banyakubahwa mugize inteko ishinga amategeko, mu itegeko ryagiyeho rihana, rikanakumira Ingengabitekerezo ya Jenoside, imyaka rimaze guhera muri 2018 biragaragara yuko hari ibikwiye kuvugururwa cyane cyane ku mategeko kugira ngo abakomeza kugaragaza ibyo bikorwa bihembera bikanagera no kungengabitekerezo ya Jenoside bakomeze kugabanuka. By'umwihariko ibyo tukabishingira y'uko mu gihe dutangiye Kwibuka aribwo bigaragara. Mu gihe habaho icyuho rero cyane cyane ku bihano, bishobora kuzafata intera itari nziza bitewe n'ibyo tubona kandi bikadutera impungenge'.

    Tariki ya 15 Mata 1994, wari umunsi mubi, umunsi Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Runda, Perefegitura ya Gitarama batewe n'igitero kigizwe n'Abasirikare, Interahamwe n'abandi bicanyi babasanze kuri Paruwasi Gatolika ya Gihara aho bari bahungiye, barabica, babapakira imodoka bajya kubajugunya muri Nyabarongo, abakirimo akuka bagafata ibitenge bambuye ababyeyi, abo batishe bakabibazirikisha bagihumeka bakabajugunya muri Nyabarongo, abandi bazanywe mu modoka ari bazima nabo bakahabicira.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/04/16/kamonyi-runda-kwibuka31-abarokotse-jenoside-dukwiye-gukomeza-gukaza-umurego-mu-kwibuka-zacharie-benedata/

  • Kwibuka31: Guverineri Rubingisa yavuze ku muturage wishyuraga ngo batavuga ko inzu ye irimo imibiri – #rwanda #RwOT

    Ibi Guverineri Rubingisa yabigarutseho ku wa 15 Mata 2025 ubwo mu Karere ka Bugesera ku Rwibutso rwa Ntarama hashyingurwaga mu cyubahiro imibiri 25 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Gushyingura iyo mibiri byakozwe ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 5000 bashyinguye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, barimo abarenga 3000 biciwe kuri Kiliziya ya Natarama ku wa 15 Mata 1994.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yavuze ko bibabaje kuba hakiboneka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyinguwe, ikaboneka mu buryo bw'impanuka kandi hari abafite ayo amakuru.

    Yasabye abafite ayo makuru kugira umutima wo kuyatanga kuko biruhura abarokotse, bakumva ko nibura babashije gushyingura abo babuze muri Jenoside.

    Ati 'Hari umwe mu bana b'abakobwa warokotse wenyine twari kumwe ejo tuvuye gushyingura abacu mu cyubahiro aratubwira ati 'ubu ndi umukire muri iki gihugu nta muntu ukize nka njye kuko naraye mbonye umubiri wa mukuru wanjye'. Yari yishimye ku rundi rwego ariko avuga ati 'kuwubona ni hamana kuko nta wigeze awunyereke mu bantu bose baciriwe imanza na Gacaca'. N'indi mibiri yabonetse kandi ntabwo ari uwaje ngo atunge agatoki, ni imirimo y'ibikorwaremezo yakorwaga'.

    Guverineri Rubingisa yatanze urugero rw'ahantu i Nyamirambo byaje kumenyekana ko hari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi biturutse ku kutumvikana k'uwishyuraga n'uwishyurwaga ngo ayo makuru atazatangwa.

    Ati 'I Nyamirambo hariya ku Ryanyuma umuntu yari yarubatse hejuru y'imibiri hanyuma aza gushwana n'uwo babanaga kuko hari amafaranga yajyaga amuha buri kwezi ngo atazatanga ayo makuru. Ashobora kuba yaratinze kuyamuha mu kwezi kumwe cyangwa akamushirana bituma [wa muntu [ aduha amakuru'.

    Yakomeje avuga ko 'Uko imibiri iboneka buri mwaka turayishyingura ariko ntiba yagaragaye kubera ababigizemo uruhare, ahubwo biva nko ku makimbirane bagiranye cyangwa ibikorwaremezo biri gukorwa. […] Ibyo bisubiza inyuma amahitamo twakoze yo kuba umwe nk'Abanyarwanda no kubabarira abatwiciye.'

    Uwera Grâce wari uhagarariye imiryango ifite ababo bashyiguwe mu cyubahiro i Ntarama, yashimye Leta y'u Rwanda uburyo iha agaciro imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi igashyingurwa mu buryo buhesha agaciro ubuzima bambuwe.

    Yagarutse ariko no ku buryo bitera igikomere gikomeye kuba hashize imyaka ingana gutya hari abarokotse Jenoside batarabona ababo bishwe.

    Mu Karere ka Bugesera kuva mu gihe cyo kwibuka umwaka ushize hamaze kuboneka imibiri 326 harimo 24 yamaze gushyingurwa mu cyubahiro n'indi 302 ibonetse vuba na yo izashyingurwa muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 31.

    Bashyize indabo ku mva

    Imibiri yashyinguwe yabanje guhabwa umugisha

    Imibiri 25 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yunamira inzirakarengane zazize Jenoside i Ntarama

    Ni Igikorwa cyitabiriwe n'abakora mu nzego z'umutekano z'u Rwanda

    Uwera Grace yavuze ko bitera igikomere kuba hashize imyaka 31 hari abarokotse Jenoside batarabona ababo bishwe

    Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence yavuze ko bibabaje kuba hakiboneka imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyinguwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka31-guverineri-rubingisa-yavuze-ku-muturage-w-i-nyamirambo-wishyuraga-ngo

  • IBUKA yasabye Leta ubufasha mu guta muri yombi Umupadiri w'Umufaransa wakoze Jenoside i Rutsiro – #rwanda #RwOT

    Iby'uyu mupadiri byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari Komini Mabanza na Rutsiro muri Perefegitura ya Kibuye ku musozi wiciweho Abatutsi basaga 9600.

    Ku wa 13 Mata 1994 ni bwo ku Musozi wa Nyamagumba wahoze witwa Gitwa hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Padiri Mukuru Mendelo Gabriel wayoboraga Paruwasi Crête Congo Nil.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko bibabaje cyane kuba Padiri Mendelo ataratabwa muri yombi, kuko yagize uruhare rukomeye mu kwicisha Abatutsi bari bahungiye ku Musozi wa Nyamagumba, no kwicisha Abagogwe bari bahungiye kuri Komini ya Rutsiro mu 1992.

    Yavuze ko uyu mupadiri yagize uruhare mu guhatira ko Abagogwe bari bahungiye ubwicanyi kuri Komini Rutsiro mu 1992 kwemera gusinya ko ari imvururu zisanzwe.

    Yavuze ko Padiri Mendelo Gabriel yari umunyamuryango w'Ishyaka rya CDR, ibyamuhaga gukorana n'abicanyi ku buryo bweruye, ari na byo byatumye abasaga 9.600 baburira ubuzima ku musozi wa Nyamagumba.

    Ku wa 12 Mata 1994 uwo mupadiri yatumye umuntu kujya kumubarira Abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Nyamagumba.

    Ati 'Byari ukugira ngo bamenye umubare wabo babone uko bajya gushaka izindi mbaraga mu Nterahamwe zo mu zindi komini, babone uko baza kwica Abatutsi kuko bari bakomeje kwirwanaho.'

    Ni na ko byagenze kuko hakusanyijwe Interahamwe zo muri komini za Gisenyi, Nyamyumba, Kayove, Rutsiro, Ramba, Satinsyi, Giciye na Mabanza yari ituriye uyu musozi.

    Niyonsenga ati 'Nka IBUKA twifuza ko akwiriye kugezwa imbere y'ubutabera kuko yanakatiwe n'Inkiko Gacaca adahari.'

    Niyonsenga yasabye ko Leta y'u Rwanda yabafasha uyu mupadiri agashyirirwaho impapuro zimuta muri yombi, akaburanishwa imbona nkubone kuko byatanga ubutabera ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uwimana Emmanuel warokokeye ku Musozi wa Nyamagumba yavuze ko uwari Padiri Mendelo Gabriel akwiriye gufatwa akaryozwa ibyaha yakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Mendelo Gabriel yari umuntu mubi cyane kuko yanambaye n'ingofero za CDR, ibye birazwi kuko n'Inkiko Gacaca zamukatiye gufungwa burundu gusa yagiye yihinduranya amazina. Kudafatwa ngo abazwe uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukunyagwa zigahera. Inzego zitureberera zazadufasha na we agafatwa.'

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu Karere ka Rutsiro rwubatswe ku musozi wahoze witwa Gitwa hanahoze Chapelle ya Kiliziya Gatolika. Ni cyo cyateye Abatutsi bahahungiye kwizera intumwa ya Padiri Mendelo Gabriel bakavuga umubare wabo, icyakora cya cyizere kikaraza amasinde abarenga 9600 barahicirwa.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Rutsiro, Niyonsenga Philippe, yasabye ko Umufaransa wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatabwa muri yombi

    Mu Rwibutso rwa Nyamagumba rwatangiye gushyirwamo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, usangamo n’ifoto ya Padiri Mendelo Gabriel

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamagumba, mu Karere ka Rutsiro rwubatswe ku musozi wahoze witwa Gitwa, ahahoze Chapelle ya Kiliziya Gatolika

    Uwimana Emmanuel warokokeye ku musozi wa Nyamagumba yavuze Padiri Mendelo Gabriel akwiriye gufatwa akaryozwa ibyaha yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-abarokotse-jenoside-bashenguwe-n-umutaliyani-wakatiwe-gufungwa-burundu

  • Umuburo wa polisi ku batwara imodoka muri ibi bihe by'imvura – #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubumenyi bw'ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Mata 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 50 na mm 150, ikaba iri hejuru y'impuzandengo y'isanzwe igwa muri iki gice.

    Ni mu gihe Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, ku Isi yose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw'abagera kuri miliyoni 1.3, aho inyinshi muri zo zituruka ku burangare bw'abatwara ibinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga bimwe mu bikunze gutera impanuka mu bihe by'imvura, abashishikariza kwitwararika mu rwego rwo kuzirinda.

    Ati 'Mu bihe by'imvura usanga imihanda yanyereye, yaretsemo amazi, yagwiriwe n'inkangu ndetse hariho n'ibihu bituma utwaye adashobora kureba imbere. Murasabwa kugenzura ibinyabiziga byanyu ko nta mbogamizi byabateza kandi mukaba mufite icyemezo cy'ubuziranenge bw'ikinyabiziga mbere y'uko mwinjira mu muhanda.'

    ACP Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga ko udukoresho duhanagura ibirahure (essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora neza kandi n'amapine adashaje kugira ngo bibarinde ubunyereri no kwirinda umuvuduko ukabije kandi bakibuka gusiga intera ihagije hagati y'ibinyabiziga.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda kandi yagiriye inama abatwara ibinyabiziga ko mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi, imihanda ikarengerwa n'amazi menshi, guparika ku ruhande bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko na none bakirinda guparika munsi y'ibiti, hafi y'imikingo n'ahanyura imivu y'amazi.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yibukije abatwara ibinyabiziga bimwe mu bikunze gutera impanuka mu bihe by'imvura, abashishikariza kwitwararika mu rwego rwo kuzirinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuburo-wa-polisi-ku-batwara-imodoka-muri-ibi-bihe-by-imvura

  • UTB yashyizeho uburyo bwo gufasha abanyeshuri kubona akazi n'imenyerezamwuga rihemba – #rwanda #RwOT

    UTB itanga amasomo cyangwa amahugurwa y'igihe gito mu bya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bujyanye n'ibiri ku isoko ry'umurimo, haba ku rwego rw'igihugu, mu karere no ku Isi yose.

    UTB yashinzwe mu 2006, iba ikigo cya mbere mu Rwanda gitanga amasomo yihariye mu by'ubukerarugendo n'amahoteli.

    Mu myaka yakurikiyeho, yaguye serivisi zayo z'uburezi, itangira no gutanga amasomo ajyanye n'ubucuruzi n'ikoranabuhanga no gutegura abayobozi b'ejo hazaza.

    UTB yashyizeho uburyo bwinshi bufasha abanyeshuri burimo kubona akazi n'imenyerezamwuga bahembwa haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Ni mu rwego rwo kurushaho guteza imbere sosiyete Nyarwanda muri gahunda y'ubukungu bushingiye ku bumenyi.

    Umukozi ushinzwe Inozabubanyi muri UTB, Ndamukunda Isaac, yavuze ko iyi kaminuza igamije gushyira imbere uburezi bufite ireme bw'umwana w'Umunyarwanda, binyuze kubongerera ubumenyi bujyanye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Yavuze ko bigisha abanyeshuri, nyuma bakanabashakira imenyerezamwuga kandi bahembwa cyangwa akazi, haba mu Rwanda no mu mahanga, binyuze mu nzira zizewe.

    Ati 'Turi hano nk'igisubizo ku Banyarwanda, twaje gushyira mu bikorwa gahunda ya Perezida Paul Kagame y'uburezi kuri bose kandi buganisha ku iterambere kuri buri Munyarwanda wese.'

    UTB kandi yatekereje ku bantu bafite ubushake bwo kwiga ariko ugasanga ubushobozi bwababereye inzitizi, aho yabashyiriyeho amahirwe azabafasha kwigira ubuntu no kubashakira akazi mu gihe basoje kwiga.

    Ndamukunda ati 'Turateganya ikizamini cy'Icyongereza kizakorwa ku wa 21 Mata 2025, kwiyandikisha bizarangira ku 18 Mata 2025, aho buri Munyarwanda wabashije gusoza amashuri yisumbuye tumutumiye kuza gukora ikizamini, uzagitsinda akazarihirwa ku buntu.'

    Yavuze ko ibyo bizamini biteganyijwe kubera ku mashami yose ya UTB, yaba irya Kigali ku i Rebero, irya Ruhango n'irya Rubavu, aho abazatsinda bazarihirwa ku buntu muri porogaramu zimara umwaka umwe n'ibiri, nta mafaranga y'ishuri basabwe.

    UTB ifite amashuri meza, isomero rijyanye n'igihe, inzu zabugenewe zirimo ibikoresho bifasha abanyeshuri kwihugura neza mu bijyanye n'ibyo biga, amacumbi meza ku mashami ya Rubavu na Ruhango, ndetse n'ibibuga by'imyidagaduro.

    Igira porogaramu z'igihe kirekire n'iz'igihe gito kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka itatu.

    Abakenera ibikoresho by’ikoranabuhanga na bo bafite akabugenewe biri kandi hagezweho

    Abashinzwe iyamamazabikorwa muri UTB ni aha bakorera

    Abakunda gusoma ibitabo bashyizwe igogora kuko usibye gufasha abiga muri UTB n’abatuye hafi aho bemerewe kuza gusoma ku buntu

    Abanyeshuri baturuka mu mahanga na bo bahawe ikaze kandi bafatwa neza

    Abiga gusasa mu byumba by’amahoteli baguririwe aho kwihugurira

    Abiga ibijyanye na tekiniki bahawe ibikoresho byo kubafasha kurushaho gucengerwa n’ibyo biga

    Abiga ibijyanye n’amahoteli bateguriwe ahazabafasha kuzinjira mu kazi bafite ubumenyi bwose bwifuzwa

    Muri UTB hari n’ikibuga cya Volleyball

    Icyumba kirimo mudasobwa zigezweho zifasha abiga muri UTB na cyo cyarateguwe

    Ikibuga cya Basketball na cyo kirahari kandi cyubatse mu buryo bugezweho

    Inyubako zigiramo abanyeshuri ba UTB zubatse mu buryo bugezweho butangiza ibidukikije

    UTB, Ishami rya Rubavu yubatase ahantu hatanga ituze bituma umunyeshuri uhiga adahura na byinshi byamurangaza

    UTB, Ishami rya Rubavu ifite amashuri yubatswe mu buryo bugezweho

    UTB ifite isomero ririmo ibitabo bitandukanye bifasha abahiga gukarishya ubumenyi

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utb-yashyizeho-uburyo-bwo-gufasha-abanyeshuri-kubona-akazi-n-imenyerezamwuga

  • Ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda zikubye kabiri mu myaka irindwi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa 16 Mata 2025 ubwo hatangazwaga ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda.

    Ingo zo mu mijyi zifite amashanyarazi zageze kuri 88% zivuye kuri 76%, mu gihe izo mu cyaro zifite amashanyarazi zageze kuri 65% zivuye kuri 25%.

    Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi yavuze ko uwo musaruro ari ikintu gishimishije cyane, ndetse agaragaza ko hakozwe umurimo ukomeye mu bijyanye no kwegereza abantu amashanyarazi, bigeze ku bo mu bice by'icyaro biba akarusho.

    Ati 'Twavuye kuri 25% tugera kuri 65% by'ingo zigerwaho n'amashanyarazi mu cyaro. Ni ikintu gikomeye cyane mu kugeza serivisi z'ibanze ku bafatanyabikorwa abo mu byaro badasigaye.'

    Murenzi yagaragaje ko ibyo bigaragaza uburyo imishinga itandukanye ifasha mu kugeza ku baturage serivisi z'ibanze iri gushyirwa mu bikorwa mu buryo bunoze.

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko ikindi barangamiye ari ukugeza ku baturage serivisi z'ibanze hashingiwe ku bushobozi bwabo, hagaherwa ku bakennye cyane kugeza bafashijwe kubuvamo.

    Ati 'Nureba urabona ko amashanyarazi yageze ku bakennye. Murabona ko umubare w'ingo zagejejwejo amashanyarazi wikubye ariko biba akarusho bigeze ku bakennye cyane.'

    Muri ubu bushakashatsi kandi byagaragajwe ko ingo zigerwaho n'amazi meza zageze kuri 90%, zivuye kuri 87%, abakoresha ingufu zitangiza mu guteka bageze kuri 5%.

    Ingo zo mu Rwanda zifite sima cyangwa amakaro mu nzu ni 39%, izifite telefoni ni 85%, izikoresha internet ni 30%, abarangiza amashuri abanza bari hagati y'imyaka 14 na 16 ni 42%.

    Mu bindi byagaragajwe n'ubu bushakashatsi ni uko amafaranga Umunyarwanda akeneye ku mwaka mu kubona ibyo kurya n'ibindi nkenerwa ari 560.127 Frw.

    Ubukene mu Banyarwanda bwageze kuri 27,4% buvuye kuri 39,8% mu 2017, mu gihe ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene, bingana n'igabanyuka rya 12,4%. Kugeza ubu ubukene bukabije bugeze 5,4%.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard na we ari mu bitabiriye imurikwa ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa na we yitabiriye

    Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yvan Murenzi mu bitabiriye imurikwa ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kumurika ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku mibereho rusange y'ingo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zifite-amashanyarazi-zikubye-kabiri-mu-myaka-irindwi-ishize

  • Ntazinda wari Meya wa Nyanza yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije IGIHE, kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Mata 2025.

    Ati 'Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”

    Ntazinda yatawe muri yombi nyuma y'icyemezo Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere.

    Umuyobozi w'Inama Njyanama y'Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ariyo.

    Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y'uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.

    Ntazinda wayoboraga Akarere ka Nyanza yafunzwe nyuma y’amasaha make akuwe ku mwanya we


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntazinda-wari-meya-wa-nyanza-yatawe-muri-yombi

  • Ubukene mu Banyarwanda bwagabanyutseho 12,4% – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi (EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bukorerwa ku ngo 15.066.

    Bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

    NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwanda abashe kubona ibiribwa n'ibindi by'ibanze nkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba kuba afite nibura 560.027 Frw mu mwaka.

    Imibare igaragaza ko Umunyarwanda ku mwaka yinjiza 1040$. Kuva mu 2017 kugeza mu 2024 imirimo yahanzwe yari 1.374.214, mu gihe intego y'igihugu ari uguhanga ibihumbi 250 buri mwaka.

    EICV7 igaragaza ko ingo miliyoni 1,5 zavuye mu bukene mu myaka, bivuze ko ubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myaka irindwi ishize.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Yvan Murenzi yatangaje ko ubukene bwagabanyutse kubera imibereho y'Abanyarwanda yahindutse ariko binagirwamo uruhare na gahunda zitandukanye Leta yashyizeho.

    Ati 'Twakoranye na LODA tureba ingo ziri muri gahunda ya VUP, ku ngo ziri muri iyi gahunda, ubukene buri kuri 40,5%. Birashoboka ko ingo zari mu bukene zari nka 70% bivuze ko iyi gahunda yatanze umusaruro kuko hari ingo zavuye mu bukene.'

    Murenzi yavuze ko nubwo ubukene bwagabanyutse ariko hakenewe kongerwa imbaraga mu buhinzi kugira ngo ibiciro ku masoko bireke guhindagurika.

    Imibare igaragaza ko ingo zakiriye amafaranga yavuye mu mahanga zageze kuri 59% mu 2024, zivuye kuri 23% mu 2017, zirimo izigera kuri 36% z'abantu batuye mu bice by'icyaro. Izi ngo zose zakiriye miliyoni 198 Frw mu mwaka umwe.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha Leta kumenya aho ishora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw'abaturage.

    Ati 'Twabonye ubukene n'ubukene bukabije bwaragabanyutse cyane, abagerwaho n'ibikorwaremezo nk'amazi n'amashanyarazi bariyongereye by'umwihariko mu bice by'icyaro n'abandi babikeneye cyane kurusha abandi. […]mu by'ukuri ntabwo dukwiye kuba dufite ubukene bukabije mu gihugu.'

    Imurikwa ry’ubushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7) ryitabiriwe n’abo mu nzeho zitandukanye

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, mu bitabiriye imurikwa ry’ibyavuye mu bushakashatsi bwa karindwi ku Mibereho y'Ingo muri Rusange (EICV7)

    Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yavuze ko ikintu cya mbere gishimishije ari ukugabanuka k'ubukene aho bwavuye kuri 39,8% mu 2017 bukagera kuri 27,4% mu 2024

    inisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bizafasha Leta kumenya aho ishora imari mu bikorwa bigamije kuzamura ubukungu bw'abaturage

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, Yvan Murenzi, yavuze ko nubwo ubukene bwagabanyutse, hakenewe kongerwa imbaraga mu buhinzi kugira ngo ibiciro ku masoko bireke guhindagurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubukene-mu-banyarwanda-bwagabanyutseho-12-4

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yahishuye icyatumye Abanyarwanda miliyoni 1,5 bava mu bukene – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 16 Mata 2025, ubwo hamurikwaga ubushakashatsi ku mibereho y'ingo bwakozwe mu 2024.

    Imibare yavuye muri ubu bushakashatsi igaragaza ko ubukene bwagabanyutse buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukene bukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente Edouard yavuze ko ukugabanyuka k'ubukene ari ishusho y'ibyo igihugu cyakoze muri gahunda yo kwihutisha iterambere.

    Ati 'Bigaragaza aho twavuye, ibintu bidasanzwe twagezeho bikanahamya ubufatanye mu cyerekezo cyiza dufite. Imibare iri muri iyi raporo igaragaza uburyo imibereho y'Abanyarwanda yazamutse.'

    Dr. Ngirente yavuze ko gahunda zishyirwa mu bikorwa na Leta n'abafatanyabikorwa bayo zagize uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y'Abanyarwanda.

    Ati 'Byagizwemo uruhare cyane cyane n'imbaraga Leta yashoye muri gahunda zitandukanye, gahunda zirambye zigamije kuzamura imibereho y'abaturage zagize uruhare mu guhindura imibereho y'abaturage.'

    Yongeyeho ko 'Bagize uruhare mu guhanga imirimo ibyara inyungu no guhanga imirimo mu Rwanda, kandi ni ikimenyetso cy'umusaruro wagerwaho mu gihe habayeho igenamigambi rinoze kandi rigashyirwa mu bikorwa neza.'

    Dr. Ngirente yavuze ko imbaraga zakoreshejwe mu gusohoka byihuse mu ngaruka za Covid-19 zatumye habaho amahirwe y'imirimo, bituma Abanyarwanda babona 'amahirwe yo kubona imirimo yiyongera by'umwihariko ku bari ku isoko ry'umurimo barimo n'urubyiruko.'

    Ati 'Kimwe mu bintu byagaragaye ni isano ikomeye iri hagati y'ibyo abantu bakoresha mu ngo zabo n'iterambere ry'ubukungu. Bigaragaza izamuka ry'ibyo abantu binjiza, amahirwe yo kubona imirimo na gahunda zigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage. Binagaragaza ko imiryango ifite ubushobozi bwo kwibonera ibyo kurya byiza, ubuvuzi bwiza, uburezi bufite ireme ku bana n'imibereho myiza cyane muri rusange.'

    Ubushakashatsi bwa NISR ku miterere y'umurimo mu Rwanda bugaragaza ko abari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3, abafite akazi muri bo bakaba miliyoni 4,5.

    NISR igaragaza ko abantu bari mu gihugu badafite akazi, ariko bagashakisha kandi biteguye gukora ngo bagire icyo binjiza basaga ibihumi 749, bangana na 14,7%.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko 3.018.614 batari ku isoko ry'umurimo kandi atari n'abashomeri, barimo 24,7% bakiri abanyeshuri na 27,7% bageze mu zabukuru, abafite ubumuga n'abatakaje icyizere bakareka gushaka akazi, na 47,6% bakora ubuhinzi buciriritse.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, NISR, Yvan Murenzi, yavuze ko ubukungu bw'igihugu iyo bugenda bwiyongera bigira ingaruka nziza ku mibereho y'abantu.

    Ati 'Gahunda yo gaburira abana ku mashuri yose ya Leta yatumye abana babona ibyo kurya ku mashuri. Ni ikintu cyafashije cyane kuko cyunganira ubushobozi bw'urugo. Ibyo ni imibereho n'izindi serivisi za Leta. By'umwihariko ku bakene hari serivisi za Leta nka VUP ziba zimaze igihe ziba zaragiyeho kugira ngo zigere ku bantu bamenyekanye n'abakene noneho zibafashe kuzamura imibereho yabo.'

    Imibare igaragaza ko Abanyarwanda kugira ngo babone ibyo bakenera by'ibanze birimo amafunguro n'ibindi bibasaba 500.026 Frw ku mwaka.

    Muri rusanga Abanyarwanda barenga miliyoni 1,5 bavuye mu bukene mu myaka irindwi ishize.

    Minisitiri Dr. Ngirente yavuze ko ari ngombwa gukora ishoramari mu nzego z'uburezi hagamijwe kongera ubumenyi kugira ngo inzego z'umurimo zitandukanye zibashe kuzabona abakozi mu bihe biri imbere.

    Ati 'U Rwanda ruracyakomeye ku ntego yo gushora imari mu nzego z'ingenzi ku bukungu bw'igihugu, nk'ingufu, amazi, isuku n'isukura n'inzego z'ubuzima.'

    Yavuze ko Leta ishyira imbaraga muri gahunda zikomeye mu bikorwa remezo by'ibanze hagamijwe kuzamura urwego rwa serivisi abantu bahabwa.

    Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yavuze ko gahunda nyinshi zashyizwe mu bikorwa zatumye ubukene bugabanyuka

    Abantu bo mu ngeri zinyuranye banyuzwe n’uko imibereho y’abanyarwanda irushaho kuba myiza

    Amafoto : Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yahishuye-icyatumye-ubukene-bugabanyuka-mu

  • Intambara ya Harvard na Trump ya miliyari $9 ishyize ubukungu bwa Massachusetts mu kaga #rwanda #RwOT

    Icyemezo cy'ishuri rikuru rya Harvard cyo kwihagararaho imbere ya Perezida Donald Trump cyakiriwe n'ibyishimo n'abanyapolitiki batandukanye bo muri Leta ya Massachusetts. Ariko, igihombo cyatewe n'ihagarikwa ry'inkunga ya leta gishobora gushyira mu kaga igice kinini cy'ubukungu bw'akarere.

    Ku wa Mbere, Harvard yanze kugirana amasezerano na guverinoma ya Trump nyuma y'igitutu cy'uko bashobora kuyambura inkunga igera kuri miliyari $9, ivuga ko ibisabwa birenze kurwanya ivangura rikorerwa Abayahudi (antisemitism), ahubwo bigamije kubangamira ubwigenge bw'ishuri.

    Ingaruka ntizatinze: amasaha make nyuma, itsinda rya guverinoma ryatangaje ko rigiye guhagarika imishinga y'imyaka myinshi ingana na miliyari $2.2 yagombaga gutangwa kuri Harvard — icyemezo Perezida Trump yagarutseho ku wa Gatatu mu gitondo, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Harvard 'yataye umurongo wayo.'

    Ariko kandi, abategetsi benshi bo muri leta ya Massachusetts benshi muri bo barize Harvard bahise batangaza inkunga yabo ku cyemezo cy'iri shuri cyo guhangana. Guverineri Maura Healey, wahoze ayoboye ikipe y'umukino wa basketball ya Harvard, na Senateri Elizabeth Warren, wahoze yigisha mu ishuri ry'amategeko rya Harvard, bari mu ba mbere bashimye icyo cyemezo. Umudepite Seth Moulton, nawe wize kuri Harvard, yagarutse ku ruhare rwa Boston nk'ikiraro cy'ijambo ry'ubwisanzure n'ukwemera kw'idini, bigize inkingi y'ishingwa rya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    'Ni byiza ko abayobozi ba Harvard bagize ubutwari bwo guhangana n'ibigirwamana byo muri iki gihe,' Moulton yabitangaje kuri X (Twitter).

    Havard

    Harvard, hamwe n'andi mashuri makuru yo muri leta ndetse n'ibitaro byamamaye, ni urutirigongo rw'ubukungu bwa Massachusetts. Uburyo Harvard yitwaye bushobora gushyira mu kaga urusobe rw'abashakira inyungu mu buzima bwayo.

    Amafaranga atangwa na leta binyuze muri Harvard ajya mu bigo byita ku buzima bikomeye nka Mass General Brigham ndetse n'ibitaro by'abana bya Boston (Boston Children's Hospital), kimwe n'urusobe rw'abashakashatsi, abahanga mu bya siyansi, n'abaganga. Ibigo byinshi, cyane cyane ibikora mu rwego rw'ubuzima n'ubumenyi bw'ubuzima (life sciences), bikururwa n'impano n'ubumenyi buvuka muri ibyo bikorwa ndetse no kuba Massachusetts izwiho amashuri akomeye.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Uburezi, umwe mu bagize itsinda rishinzwe kugenzura Harvard, yavuze ko ibitaro bifitanye isano n'ishuri bitagize icyo bigiraho ingaruka muri iri hagarikwa ry'amafaranga. Ariko ntibizwi igihe bizamara niba Harvard igiye kwinjira mu rugamba rw'amategeko rurerure. Nk'uko ikinyamakuru Harvard Crimson cyabitangaje, bamwe mu bashakashatsi bakorana n'ishuri batangiye guhabwa amabwiriza yo guhagarika imirimo ku mishinga yari iterwa inkunga na leta, harimo n'uwukoraho udutsi tw'imvubura z'abantu (human organ chips) ndetse n'amasezerano ya miliyoni $60 ku bushakashatsi kuri igituntu (tuberculosis).

     

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-ya-harvard-na-trump-ya-miliyari-9-ishyize-ubukungu-bwa-massachusetts-mu-kaga/