Blog

  • Twakoze amahano ariko twemeye guhinduka – Imbamutima z'abakoze Jenoside barangije igihano – #rwanda #RwOT

    Abiyemeje gufatanya n'abandi kubaka u Rwanda ni abateraniye mu itorero riri kubera mu kigo cya Hanika TSS giherereye mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu ntego yo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge n'ubudaheranwa.

    Bahujwe kandi mu buryo bwo kumenyeshwa uruhare rwabo mu kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside no mu iterambere ry'igihugu.

    Ni amahugurwa batangiye kuva ku wa 13 akazageza ku wa 16 Mata 2025, aho mu nyigisho bagenerwa zigaruka ku mateka, isenyuka ry'ubumwe bw'Abanyarwanda, mu bihe bya gikoloni na repubulika ya mbere n'iya kabiri, ndetse n'ingamba zafashwe mu kongera kubwubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Bamwe mu bitabiriye iri torero bavuze ko uko babona u Rwanda muri iki gihe bibanezeza. Bahize ko na bo bazakomeza gufata inshingano zo gusigasira ibyiza igihugu kigezeho no kugira uruhare mu kubyongera.

    Nyiraminani Valérie yabwiye IGIHE ati “Nari mfite impungenge z'ukuntu nzakirwa mu muryango ariko rwose banyakiriye neza, kandi iri torero riri kunyereka ko mfite agaciro mu muryango nyarwanda ndetse ko n'umusanzu wanjye mu iterambere ari ingirakamaro.”

    Mugenzi we Rusunika Edouard, ati “Twakoze amahano, ariko twemeye guhinduka. Iri torero riratwibutsa ko ubwiyunge bushoboka, kandi ko tugomba kubiba imbuto z'amahoro aho dutuye, tukarwanya ingebitekerezo ya Jenoside kugira ngo u Rwanda tuzaraga abana bacu ruzabe ari rwiza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abitabiriye kwitandukanya n'amateka mabi, ahubwo bakagira uruhare mu rugendo rwo kubaka u Rwanda rwunze ubumwe.

    Yagize ati” Kugaruka mu muryango nyarwanda ni amahirwe, ariko ni n'inshingano. Umuntu wafunguwe arangije ibihano ku cyaha cya Jenoside agomba kuba icyitegererezo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, akaba umusemburo w'ubwiyunge aho atuye.'

    Yababwiye ko batumiwe ngo bafatanye kubaka u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri, ruzira Jenoside aho umuntu aryama agasinzira azi ko ntawe umuhiga.

    Abitabiriye iri torero baratozwa imiyoborere myiza, ihungabana n'isanamitima, Ndi Umunyarwanda, ndetse n'uburyo bwo kubana neza n'abo bahemukiye no kwiteza imbere binyuze mu bufatanye n'umuryango nyarwanda wose.

    Abari mu Itorero ni abafunguwe guhera 2018, bose hamwe bakaba ari 159, barimo abagore icyenda, bose bari barahamijwe ibyaha bya Jenoside bakanabihanirwa.

    Abasoje ibihano bijyanye no kugira uruhare muri Jenoside biyemeje kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri

    Abitabiriye iri torero bavuze ko bongeye kubona ko igihugu kikibakunda nubwo bagihemukiye bikabije

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yasabye abari mu itorero kwirinda gusobanya n’abandi basanze mu rugamba rwo kubaka igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twakoze-amahano-ariko-twemeye-guhinduka-imbamutima-z-abakoze-jenoside-barangije

  • Abaturage batatu bo muri DR Congo bareze Leta ya Tshisekedi mu rukiko rwa EAC bashinja ibyaha by'intambara #rwanda #RwOT

    Abaturage batatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aribo Masoso Bideri Antoinette ukomoka muri Kivu y'Amajyepfo, David Fati Karambi ukomoka muri Kivu y'Amajyaruguru, na Mandro Logoliga Paul wo mu ntara ya Ituri, bajyanye kurega Leta ya Perezida Félix Tshisekedi mu Rukiko rw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EACJ), bayishinja ibyaha by'intambara n'ibyibasiye inyokomuntu.

    Icyi kirego cyatanzwe ku wa 11 Mata 2025, cyunganirwa n'abanyamategeko bane. Abareganya bashinja ingabo za Congo kuba zaragabye ibitero bya drones mu bice bituwemo n'Abanyamulenge hagati ya tariki ya 19 na 25 Gashyantare 2025, bigahitana ubuzima bwa benshi, abandi barakomereka cyangwa barahunga.

    Mu kirego cyabo, bagaragaje ko ibyo bitero byagabwe ahitwa i Gakangala n'i Lundu, ndetse bakanashinja izo ngabo kugaba ikindi gitero cy'indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa Sukhoi i Minembwe ku wa 10 Werurwe 2025, cyahitanye ubuzima bwa benshi ndetse kigasenya n'ikibuga cy'indege cyakoreshwaga n'abasivili.

    Aba baturage bavuga ko Leta ya Kinshasa yananiwe kurinda Abanyamulenge ibitero bya Wazalendo na FDLR, by'umwihariko icyagabwe ku wa 3 Werurwe 2025 muri Teritwari ya Fizi.

    Ikindi bashinja Leta ni igitero cyagabwe na CODECO ku wa 23 Gashyantare 2025 mu ntara ya Ituri, cyahitanye benshi mu bwoko bw'Abahema, Leta nayo ntigire icyo ikora ngo itabare.

    Bagaragaje kandi ko Leta ya Kinshasa yahagaritse serivisi za banki n'ubucuruzi mu ntara za Kivu y'Amajyepfo na Kivu y'Amajyaruguru mu rwego rwo guhohotera Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi, inabafunga ibashinja gukorana n'umutwe wa M23. Batanze urugero kuri Olive Kirohaa uherutse gufungwa.

    Aba baturage banenze imvugo z'urwango zikomeje kumvikana muri Congo, zibasira abavuga Ikinyarwanda n'Igiswahili, bavuga ko ibi bigaragaza umugambi wa jenoside wibasiye abatutsi n'abo bafatanyije, by'umwihariko Abanyamulenge n'Abahema. Bavuze ko aya magambo agenda akwirakwizwa n'abayobozi ba Leta ya Congo.

    Abaturage batatu bo muri DR Congo bareze Leta ya Tshisekedi mu rukiko rwa EAC bashinja ibyaha by'intambara

    Basabye Urukiko rwa EAC gutegeka Leta ya Kinshasa guhagarika ibi bitero, kurinda umutekano w'Abanyamulenge, Abatutsi n'Abahema, gusubukura ubucuruzi n'imikorere ya banki mu turere twibasiwe, ndetse no gutanga indishyi z'ibyangijwe cyangwa byatakaye.

    Umwanditsi w'Urukiko rwa EAC yamenyesheje Minisitiri w'Ubutabera akaba n'intumwa ya Leta ya Congo kwitaba urukiko yanditse mu gihe kitarenze iminsi 45 uhereye ku ya 11 Mata 2025, bitaba ibyo urubanza rukazaburanishwa Leta idahari.

    Source : https://kasukumedia.com/abaturage-batatu-bo-muri-dr-congo-bareze-leta-ya-tshisekedi-mu-rukiko-rwa-eac-bashinja-ibyaha-byintambara/

  • Inka zirenga 70 zapfiriye rimwe mu buryo butunguranye muri Mwenga #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 14 Mata 2025, abaturage bo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, by'umwihariko muri Teritwari ya Mwenga, babyutse basanga Inka zabo zirenga 70 zapfiriye rimwe mu buryo budasobanutse.

    Izi nka zapfiriye mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri Chefferie ya Lwindi. Nk'uko abahatuye babivuga, icyabishe ntikiramenyekana, ariko hari bakeka ko zishobora kuba zakubiswe n'inkuba nubwo bavuga ko nta mvura yaguye iryo joro, bigatuma bavuga ko iyo nkuba yaba yarazikubise bucece.

    Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imirambo y'izi nka irambitse hasi, aho wabonaga ziryamye zegeranye cyane, ibintu bishimangira iby'inkuba nk'imwe mu mpamvu zishoboka.

    Ubutumwa bwatanzwe na bamwe mu baturage baturiye agace byabereyemo bugira buti:

    'Inka ziri hejuru ya 70 zapfuye. Ntituramenya icyazishe, ariko zishobora kuba ari inkuba. Zaguye Kilungutwe na Kilumba.'

    Aka gace gasanzwe gaturwa n'ubwoko bw'Ababembe, buzwiho kutagira umuco wo korora inka. Ibi byatumye benshi bakeka ko izo nka ari izanyazwe mu bihe byashize, bivugwa ko zanyazwe ku baturage b'Abanyamulenge mu bikorwa by'inyeshyamba.

    Raporo zitandukanye zagiye zigaragaza ko kuva mu 2017 kugeza mu 2020, imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai ikomoka mu moko y'Ababembe, Abapfulero n'Abanyindu, banyaze inka z'Abanyamulenge zibarirwa mu bihumbi. Aho byagaragaraga cyane ni mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.

    Bivugwa ko inyinshi muri izo nka zanyagiwe mu bice bya Fizi na Mwenga, aho Abanyamulenge bari barajyaga gusuhurira mbere y'intambara ndetse no muri iyo myaka y'ihungabana.

    Izi nka zapfiriye mu duce twa Kilungutwe na Kilumba, muri Chefferie ya Lwindi. Nk'uko abahatuye babivuga, icyabishe ntikiramenyekana

    Source : https://kasukumedia.com/inka-zirenga-70-zapfiriye-rimwe-mu-buryo-butunguranye-muri-mwenga/

  • Umuriro wongeye kwaka hagati ya Mai-Mai y'Abapfulero n'iy'Ababembe muri Fizi #rwanda #RwOT

    Ahagana saa munani z'igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, humvikanye urusaku rw'imbunda hagati y'inyeshyamba za Mai-Mai z'Abapfulero n'iz'Ababembe, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, muri teritwari ya Fizi.

    Amakuru aturuka mu gace ka Manga gaherereye muri zone ya Ubwari, hafi y'umujyi wa Baraka, yemeza ko imirwano ikaze yabaye hagati y'izi mpande ebyiri zari zisubiranyemo, aho barasanye bitavugwa.

    Mai-Mai y'Ababembe iyobowe n'uwiyita General Hamuri Yakutumba, mu gihe iy'Abapfulero iyobowe na Colonel Ngomanzito.

    Abo ku ruhande rwa Gen. Hamuri Yakutumba ngo batakaje abarwanyi babiri abandi babiri barakomereka, mu gihe ku ruhande rwa Colonel Ngomanzito hataramenyekana igihombo.

    Hari andi makuru avuga ko impande zombi zarwanye bikomeye, ndetse ko hapfuye abarwanyi benshi bagera mu mirongo, abandi barakomereka ku bwinshi, bagereranywa mu magana.

    Iyi mirwano yateje umutekano muke, ituma abaturage benshi bava mu byabo bagahungira mu duce dutandukanye tw'umutekano muke, bamwe berekeza i Baraka, abandi bajya mu tundi duce twa Fizi tutabereyemo imirwano.

    Iri subiranamo rije rikurikira imirwano yabaye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2025, aho abarwanyi ba Hamuri Yakutumba barwanye n'abo kwa General Ebuela Tresor Mutetezi, nawe wo mu bwoko bw'Ababembe. Iyo mirwano ni yo yahitanye General Tresor Mutetezi Ebuela, ikaba yarabereye hagati ya zone ya Fizi n'umujyi wa Baraka.

    Iri subiranamo rije rikurikira imirwano yabaye mu ntangiriro z'ukwezi kwa Werurwe 2025

    Source : https://kasukumedia.com/umuriro-wongeye-kwaka-hagati-ya-mai-mai-yabapfulero-niyababembe-muri-fizi/

  • Ingabo za SADC zigiye gutahuka zinyuze mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Biravugwa ko imyanzuro yemeza ko ingabo za SADC zigomba guca mu Rwanda zigiye gutaha yafatiwe mu nama yabaye ku wa Gatanu w'icyumweru gishize, yahuje abagaba bakuru b'ingabo z'ibihugu bya Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi bifite ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC).

    Izo ngabo ziri mu Burasirazuba bwa RDC mu butumwa buzwi nka SAMIDRC kuva mu Ukuboza 2023. Amakuru aturuka ahabereye inama avuga ko ziteganyijwe gutahukanwa zinyuze ku butaka bw'u Rwanda, aho guhita zicishwa ku kibuga cy'indege cya Goma nk'uko byari byemejwe mbere.

    Izi ngabo zifatanyaga n'iza Leta ya Kinshasa, imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR, ndetse n'ingabo z'u Burundi, mu rugamba rwo kurwanya umutwe wa M23.

    Nyamara ubwo M23 yigaruriraga umujyi wa Goma, izo ngabo zabuze uko ziwuvamo kuko abarwanyi ba M23 bari barawukikije.

    Ku wa 13 Mata 2025, umutwe wa M23 binyuze mu itangazo rya AFC/M23, wasabye ko ingabo za SADC zitahukanwa vuba, uzishinja uruhare mu bitero ingabo za Leta ya Congo zagabye i Goma ku itariki ya 11 Mata 2025, nubwo ingabo za SADC zabyamaganaga.

    Ibi bibaye mu gihe hari hamaze kwemezwa ko izo ngabo zacyurwa zinyuze ku kibuga cy'indege cya Goma, nyuma yo kugisana.

    Ariko mu itangazo rya nyuma ryasohowe na SAMIDRC, rivuga ko gukoresha ikibuga cy'indege byadindiza gahunda yo kuzicyura, bityo hafatwa icyemezo ko zicishwa ku butaka bw'u Rwanda.

    Iryo tangazo ryongeraho ko umuryango wa SADC ugomba kugirana ibiganiro na Leta y'u Rwanda kugira ngo yemere ko izi ngabo zicishwa ku butaka bwayo.

    Ingabo za SADC zigiye gutahuka zinyuze mu Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-sadc-zigiye-gutahuka-zinyuze-mu-rwanda/

  • Minisitiri Bizimana yakomoje ku bugome bwa Padiri Sagahutu biganye, warimbuye Abatutsi i Muganza – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside i Kibeho, wabaye ku wa 14 Mata 2025.

    Minisitiri Dr. Bizimana, yavuze ko Padiri Sagahutu, baniganye i Runyombyi, yicishije Abatutsi benshi muri Paruwasi Gatolika ya Muganza afatanyije na Burugumesitiri Muhitira, ariko ubu akaba yibereye mu Bubuligi ari nako akigisha urwango.

    Ati 'Padiri Sagahutu ubu yibereye mu Bubiligi, ariko aracyatangaza ibitekerezo byica, aracyafite ingengabitekerezo ya Jenoside, nyamara aracyambaye umwambaro w'idini rya Kiliziya Gatolika.'

    Dr.Bizimana yanagaragaje abandi bapadiri benshi bakomoka muri Kibeho bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi haba i Kibeho n'ahandi barimo Padiri Emmanuel Uwayezu, wicishije abanyeshuri bo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Marie Merci, akanahamagarira abandi bana kwica bagenzi babo.

    Yanavuzemo abafaratiri batangazaga inkuru z'urwango zinyuze mu kinyamakuru cyitwaga Urunana, cyandikirwaga mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda, muri za 1990, kiyobowe na Faratiri Kagabo Vincent, wavugaga ko Inkotanyi ari 'inyangarwanda', bigamije kuzangisha Abanyarwanda.

    Yanavuze ku bandi bapadiri beze imbuto mbi barimo Padiri Thaddée Rusingizandekwe wishe benshi muri Paruwasi ya Nyumba ituranye na Seminari Nkuru ya Nyakibanda, ndetse na Paruwasi Karama afatanyije na Padiri Anaclet Sebahinde bahimbaga Shikito.

    Kuri ubu, muri iyi Paruwasi ya Muganza, iherereye mu Murenge wa Muganza, mu Karere ka Nyaruguru, hari Urwibutso rw'inzirakarengane ruruhukiyemo imibiri igera ku 4900.

    Abiciwe i Muganza bagera kuri 4900 bishwe bigizwemo uruhare na Padiri Sagahutu Joseph ariko kuri ubu arakidegembya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yakomoje-ku-bugome-bwa-padiri-sagahutu-biganye-warimbuye

  • Muligande yavuze uko yahataniye na Kagame kuyobora u Rwanda n'imyigaragambyo y'Abahutu Bizimungu yari yiteze – #rwanda #RwOT

    Iryo tora kugira ngo ribe, Perezida Kagame yari ahatanye na Dr Charles Muligande, aho Abadepite bamutoye ku majwi 81 mu gihe Muligande yagize amajwi atanu.

    Imyaka 25 irashize ibyo bibaye. Dr Charles Muligande yagarutse kuri ibyo bihe, uko byagenze kugira ngo yisange mu bahataniye kuyobora igihugu.

    Mu kiganiro The Long Form yagiranye na Sanny Ntayombya, yavuze ko icyo gihe hari mu nzibacyuho ikurikira ibihe bigoye bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Itegeko Nshinga ryariho icyo gihe, ryavugaga ko mu gihe Perezida uriho azaba adashoboye gukomeza kuyobora igihugu, yaba yeguye, yitabye Imana cyangwa se bigaragaye ko atagifite ubushobozi, Umutwe wa Politiki aturukamo ugomba gutoranya abakandida babiri bavamo uyobora atowe n'Inteko.

    Ati 'Umutwe wa Politiki mbarizwamo, ari nawo uwahoze ari Perezida yabarizwagamo ari nawo Perezida uriho abarizwamo, FPR, watumije inama ya Biro Politiki yo gutoranya abakandida babiri, ni uko byagenze ntoranywa hamwe n'uwari Visi Perezida akaba na Chairman wa FPR nk'abakandida.'

    'Twagombaga gushyikirizwa Inteko igatora ugomba gusimbura Pasteur Bizimungu.'

    Muligande asobanura ko muri ayo matora yo muri FPR, yaje ari uwa kabiri akurikiye Kagame. Ngo ayo matora yabaye hashize igihe gito kigera nko ku Cyumweru Pasteur Bizimungu atowe.

    Kwegura kwa Bizimungu ntikwatunguranye

    Ukwegura kwa Bizimungu kwari gutunguranye ku ruhande rumwe ariko kubera ibibazo byari bimaze iminsi mu ishyaka, ntabwo bamwe batunguwe. Muligande yavuze ko ubwo hari hashize iminsi hari kuba ibiganiro bijyanye na Guverinoma, Bizimungu yarenze ku byo yari yagiriwemo inama.

    Yavuze ko bijya gutangira, muri Mutarama 2000, uwari Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Joseph Sebarenzi, yeguye hanyuma hashize ukwezi, Minisitiri w'Intebe, Pierre Celestin Rwigema, aregura na Guverinoma ye ihita ivaho.

    Ati 'Twatangiye ibiganiro n'indi mitwe ya politiki kuko twari mu nzibacyuho kugira ngo dushyireho guverinoma nshya. Imbere muri FPR, Komite Nkuru yafashe icyemezo, ko abaminisitiri bose binjiye muri Guverinoma mu 1994, batazongera kuyisubiramo, ko bazashakirwa indi myanya.'

    Yavuze ko impamvu uwo mwanzuro wafashwe, wari ushingiye ku kuba barakoze mu bihe byari bigoye, nta nzego z'imiyoborere zihamye, uburyo bwo kugenzura imikorere butaboneye, ndetse bamwe bashobora kugwa mu ruswa.

    Ati 'Twari twatangiye gukora ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo tumenye uburyo bakora inshingano zabo, kuko hari ibihuha byinshi bya ruswa hirya no hino. Rero dufata umwanzuro ko nka FPR, abaminisitiri bose binjiye muri Guverinoma mu 1994 batazasubira muri Guverinoma nshya.'

    'Ariko Perezida Bizimungu yashakaga umwe muri abo baminisitiri kugira ngo agume ku nshingano, byari bigoye kugira ngo FPR ibyemere. Icyo gihe Bizimungu yari Vice Chairman wa FPR, mu gihe Visi Perezida Paul Kagame yari Chairman.'

    Uwo muminisitiri Bizimungu yashakaga ko aguma muri Guverinoma yari Patrick Mazimhaka.

    Mazimhaka yabaye Minisitiri w'Urubyiruyko, Siporo n'Amakoperative muri Nyakanga 1994, nyuma mu 1996 agirwa Minisitiri wo gucyura Impunzi no gusana ibyangijwe n'Intambara. Nyuma y'aho yabaye Minisitiri muri Perezidansi.

    Impamvu Bizimungu yashakaga ko Mazimhaka aguma muri Guverinoma, ni ibintu benshi batariyumvisha. Ati 'Ahari ntabwo Bizimungu yumvaga ko ari Perezida, afite uburenganzira bwo kugena uko ibintu bigena.'

    Muligande yavuze ko Bizimungu yibagiwe ko FPR iri hejuru ya buri munyamuryango wese hatitawe ku nshingano afite. Ati 'Niba FPR yafashe umwanzuro, yagombaga kubahiriza umwanzuro wayo.'

    Yavuze ko yumvaga ko Perezida wa Repubulika ariwe muyobozi wa byose. Ati 'Ikiriho ni uko yibeshyaga, niba ari uko yabitekerezaga mu mutwe we, ntabwo ari uko byagombaga gukorwa, nta nubwo ari uko bikorwa muri FPR.'

    Guverinoma nshya yaje gushyirwaho, iyoborwa na Makuza Bernard, irarahira itangira imirimo, ariko ku munsi w'irahira, Bizimungu yavuze ijambo ryumvikanye nabi.

    Muri iryo jambo, Bizimungu yavugaga ko Inteko ariyo yananije Guverinoma yabanje, igatuma yegura.

    Muligande asobanura ko muri icyo gihe FPR yari ishishikajwe n'uko buri wese abazwa inshingano ze, uzikora nabi akabibazwa.

    Ati 'Yanenze ibikorwa by'Inteko byo kubaza inshingano, ijambo rye ryose ryari ukwibasira ibyari biri gukorwa bigamije kwimakaza imiyoborere myiza muri icyo gihugu.'

    Iryo jambo yarivuze ari ku wa Mbere, nyuma y'iminsi ibiri yandika ibaruwa yegura, aho Muligande yavuze ko bishoboka ko ashobora kuba yarumvise iryo jambo ritazamworohera cyane ko no muri FPR hari hatangiye urugendo rwo kwibaza impamvu yavuze ayo magambo.

    Ati 'Yari abizi ko Biro Politiki ifite ubushobozi bwo kumweguza, aho gutegereza ko yeguzwa, ahita yegura ku mwanya we. Kubera ubwo bwegure bwe, byasabye ko Inama ya Biro Politiki itoranya abantu babiri bagomba gutorwamo n'Inteko uyobora igihugu.'

    Bizimungu yaketse ko niyegura Abahutu bari bwigaragambye

    Muligande yavuze ko bishoboka ko mu mutwe wa Bizimungu yashoboraga kuba yaratekerezaga ko kuko ari Umuhutu, abo bahuje ubwoko bari bumujye inyuma.

    Ati 'Yumvaga ko Abahutu bose bari buhuguruke, bakajya mu myigaragambyo, bagasaba ko Perezida Bizimungu asubizwa ku buyobozi. Icyo gihe nari Umunyamabanga Mukuru wa FPR, nayoboraga inama y'ihuriro ry'imitwe ya politiki, nibuka bamwe mu bantu bo muri iyo mitwe ya politiki, mu nama yakurikiyeho, hari abo yabajije niba nta bantu bateganya kwigaragambya kubera iyegura rye.'

    'Ariko nta muntu wigaragambije, amaduka yose yakomeje gukora uwo munsi, n'umunsi ukurikiyeho, kuko bumvaga ko FPR nk'umutwe wa politiki umaze kugira ubunararibonye uzabasha kubona igisubizo.'

    'Yari umukandida watanzwe na FPR, ni FPR yamushyize ku butegetsi mu 1994 kandi FPR yari igihari, abaturage b'u Rwanda kubera ubunararibonye bwabaranze muri icyo gihe, batekereje ko nta kintu cyo gutuma bahangayika, ko FPR ibifite byose mu murongo.'

    Muligande yavuze ko icyiza ari uko Bizimungu yeguye yamaze kurahiza Guverinoma, kandi Itegeko ryariho icyo gihe rigena ko mu gihe Perezida wa Repubulika yeguye, Visi Perezida afata inshingano.

    Ati 'Nta cyuho cyari gihari, hari Guverinoma, Perezida yari ahari, Inteko Ishinga Amategeko, Urukiko rw'Ikirenga rwari ruhari, nta kintu cyari gutuma abantu bahangayika.'

    Muligande yavuze ku guhatana na Kagame

    Muligande yabajijwe niba mu by'ukuri yarashakaga gutsinda amatora, yasubije ko na mbere y'uko umunsi w'amatora ugera, abantu benshi babazaga uko ibintu bimeze, akabasubiza ko iyo aza kuba mu batora, yari gutora Kagame.

    Ati 'Mu by'ukuri yari umukandida mwiza kundusha, rero namamaje uwo twari duhatanye. Umutwe wa Politiki watekereje ko ugiye gutoranya abakandida babiri beza, ko nubwo haba impanuka nkatorwa, bari bizeye ko naba Perezida mwiza.'

    Muligande yavuze ko we na Kagame, bari abakandida ba FPR kandi ko nk'umutwe wa politiki, wari witeguye gushyigikira umwe muri bo uri butsinde. Ati 'Rero nyuma nakomeje gukora akazi nari nshinzwe.'

    'Ntabwo nicuza kuba ntaratowe, ahanini urebye aho u Rwanda rugeze mu myaka 25 ishize, nishimiye ko amatora yagenze uko yagenze, igihugu kigatera imbere uko kimeze ubu.'

    Muligande yavuze uko yahatanye na Kagame ku kuyobora u Rwanda n'imyigaragambyo y'Abahutu Bizimungu yari yiteze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muligande-yavuze-uko-yahataniye-na-kagame-kuyobora-u-rwanda-n-imyigaragambyo-y

  • Nick Carter yarezwe gufata umugore ku gahato no kumwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina #rwanda #RwOT

    Nick Carter Yarezwe Yaransambanyije ku Gahato, Anyanduza Indwara z'Iterwa n'Imibonano Mpuzabitsina!!!
    Ariko We Arabihakana

    Umuhanzi w'umunyamuziki wo mu itsinda rya Backstreet Boys, Nick Carter, yarezwe n'umugore witwa Laura Penly uvuga ko yamusambanyije ku gahato inshuro nyinshi kandi akamwanduza indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ariko Carter we avuga ko ibyo birego ari ibinyoma.

    Muri dosiye y'ikirego yabonetse na TMZ, Penly avuga ko yahuye na Nick mu mwaka wa 2004 ubwo yari afite imyaka 19, bagatangira kugira imibonano mpuzabitsina mu gihe cy'icyumweru cyangwa bibiri, bakajya bahurira mu nzu yo muri Los Angeles aho baboneraga umwanya wo kwishimisha no gukora imibonano.
    Avuga ko yamusabye gukoresha agakingirizo, ariko Nick arabyanga amubwira ko 'ari muzima', nta ndwara yanduye.

    Penly avuga ko mbere yo guhura na Nick atari yarigeze akora imibonano idakingiye. Yongeraho ko hari ubwo yaje kumusura mu ntangiriro za 2005 amubwira ko atifuza gukora imibonano. Ariko ngo Nick yamusubije ko impamvu yonyine yari yamutumyeho ari uko ashaka kuryamana na we.

    Penly avuga ko Nick yamuteruye amukuye hasi, amujugunya ku buriri, amucurika ku ruhande rw'uburiri hanyuma amufata ku ngufu amwinjiza igitsina mu gitsina cye n'ubwo ngo yari yaramubwiye 'oya' inshuro nyinshi. Anemeza ko Nick atigeze akoresha agakingirizo muri iryo fata ku ngufu.

    Penly akomeza avuga ko Nick yamusabye guhisha ibyo byabaye, amubwira ko nta muntu n'umwe uzamwemera. Hanyuma, nyuma y'amezi make, ngo Nick yamusabye imbabazi ndetse amusaba kongera guhura.

    Avuga ko yaje kongera gusura Nick i Los Angeles, Nick akamujyana mu cyumba cye aho yamubwiye ko atashaka gukora imibonano, ariko ngo Nick yakomeje kumufata ku ngufu, aramutera n'ubwo yari akomeje kumusaba kureka.

    Penly avuga ko Nick yamwanduje indwara nyinshi zandurira mu mibonano, zirimo na HPV. Avuga ko yagaragayeho Chlamydia na Gonorrhea, ndetse abamuganga bamumenyesha ko afite kanseri y'inkondo y'umura iterwa n'iyo virusi ya HPV.

    Nick Carter

    Penly avuga ko yagombaga gukorerwa ubuvuzi bukomeye bwa kanseri, burimo n'ubuvuzi bwa muganga ndetse n'ibikorwa byo kubagwa. Avuga ko ibyo byamubabaje cyane, bimugiraho ingaruka mu mutwe no ku mubiri, bituma agira ibibazo mu buzima bw'urukundo n'ubw'imibanire n'abandi, ndetse bimutera ihungabana rikomeye.

    Uyu mugore yareze Nick Carter ku cyaha cyo gusambanya ku gahato, kumutera ihungabana ku bushake, ndetse no kutita ku ngaruka z'ibyo yakoze, kandi arasaba indishyi z'akababaro n'ubundi bujurire.

    Abunganira Nick mu mategeko, Liane K. Wakayama na Dale Hayes Jr., babwiye TMZ bati:
    'Ibi ni ibindi bigaragaza gahunda imwe ihoraho y'abarimo gucura imigambi yo kwangiza Nick Carter hamwe n'abanyamategeko babo, bakoresheje nabi ubutabera. Bategereza igihe Nick yishimira intambwe runaka mu buzima bwe bw'umwuga, hanyuma bakihisha inyuma y'amategeko yo mu manza kugira ngo bamurege ibinyoma bikomeye bagamije kwangiza ubuzima bwe n'umuryango we.'

    Itsinda ry'abamwunganira rivuga ko Nick atazigera yibuka guhura n'uwo mugore witwa Penly cyangwa kugira umubano na we, kandi bongeraho ko Penly afite amateka agaragaza ibibazo by'amafaranga n'ibibazo by'amategeko, ndetse ngo yigeze kwandikisha ubukene (bankruptcy) no kuregwa uburiganya.

    Source : https://kasukumedia.com/nick-carter-yarezwe-gufata-umugore-ku-gahato-no-kumwanduza-indwara-zandurira-mu-mibonano-mpuzabitsina/

  • Umugore w'umugizi wa nabi yakubise inyundo uwahoze ari umukunzi w'umukunzi we mbere yo gufasha kwica uwahoze ari umugabo we. #rwanda #RwOT

    Uburyo bw'akumiro umugore w'umugizi wa nabi yakubise undi mugore inyundo mu muhanda, bazira urukundo rw'abashotoranyi, iminsi mike mbere yo gufasha itsinda ry'abagizi ba nabi gutoteza no kwica umugabo we wahoze acuruza ibiyobyabwenge

    Uyu ni umwanya utangaje wagaragaye ubwo Coleen Campbell, umugore w'umugizi wa nabi, yakubitaga Niamh Wasik inyundo mu mutwe mu mirwano yo ku muhanda izwi nka love triangle, mu mujyi wa Ashton-under-Lyne, mu karere ka Greater Manchester, ku wa 29 Kamena 2022.

    Iyi mirwano yabaye iminsi mike mbere y'uko Coleen afasha itsinda ry'abagizi ba nabi gutoteza no kwica Thomas Campbell, wahoze ari umugabo we ndetse akaba yaracuruzaga ibiyobyabwenge, nyuma y'uko yari yabahaye amakuru yerekeye aho aherereye.

    Thomas Campbell

    Thomas yatezwe ubwo yafunguraga urugi rw'inzu ye i Mossley mu karere ka Greater Manchester, ku wa 2 Nyakanga 2022, nyuma y'uko imodoka ye ishyizweho igikoresho gikurikirana (GPS tracker) mu gihe yajyaga gufata umukobwa wabo ku ishuri. Yakubiswe ibyuma, apfa azize gukubitwa ibipfunsi, guterwa inshyi no gushyirwaho amazi ashyushye ku kibuno. Abaturanyi basanze umurambo we wambaye amasogisi gusa mu muryango.

    Coleen yaje kugaragara nk'umwe mu bagize uruhare muri icyo cyaha nyuma yo gutanga amakuru yihariye ku bikomere bya Thomas mu nama y'abahanuzi (séance), ibintu byamenywa gusa n'abamwishe.

    Coleen yakatiwe igifungo cy'imyaka 13 azira uruhare rwe muri ubwo bwicanyi. Abagabo babiri nabo bahanwe, mu gihe uwa gatatu ukekwaho ubwicanyi azaburanishwa nyuma y'uyu mwaka.

    Ku wa mbere, Coleen yongeye kugaragara mu rukiko kubera indi mirwano yari irimo n'abandi bantu batatu: Hannah Derbyshire (27), Chloe Bamford (30), na Simon Bowden (38).

    Derbyshire bivugwa ko yari mu rukundo n'umusore witwa James Heaney, wari ufitanye umubano na Wasik ndetse n'undi mugore. Urukiko rwa Minshull Street Crown Court rwumvise ko uyu mwuka mubi w'urukundo ari wo watumye habaho iyi mirwano.

    Coleen, wari utari mu rukundo rw'aba bantu, yari atwaye imodoka ya VW Tiguan irimo abandi batatu, ubwo bahuraga na Wasik ahitwa Rutland Street na Granville Street i Ashton-under-Lyne. Bahise bamugabaho igitero gikomeye, cyafashwe na kamera za CCTV.

    Igitero gikomeye, cyafashwe na kamera za CCTV.

    Derbyshire yahise asohoka mu modoka, atangira gukubita no gukandagira ku ntege Niamh. Bowden wari witwaje icyuma kirekire (drill bit) yambara agapfukamunwa. Campbell, wari wambaye imyenda yirabura kandi afite inyundo, yakubise Wasik inshuro nyinshi mbere yo kumumanura hasi no gukomeza kumukubita hamwe n'abandi bagore babiri.

    Iyi mirwano yamaze hafi amasegonda 90 mbere y'uko basubira mu modoka yabo ya Tiguan, nuko bagahunga aho bamuteye, hagira umuntu utera ibuye kuri parabrise y'imodoka.

    Campbell bivugwa ko yibye igikapu cya Wasik, kikaza gutoragurwa iwe ubwo polisi yamusakaga. Bose uko ari bane banze gutanga ibisobanuro cyangwa barabeshye ubwo babazwaga na polisi.

    Bamford yavuze ko yari yitabara, Bowden avuga ko yari mu mujyi wa Manchester icyo gihe. Ntibizwi niba Wasik yakomeretse, kuko yanze gukorana na polisi.

    Iyi mirwano yabaye iminsi mike mbere y'uko Campbell afasha mu bwicanyi bwa Thomas Campbell. Aba bombi bari bazwi cyane kubera ingendo zihenze bajyagamo hanze y'igihugu, zibeshwaho n'ubucuruzi bwa kokayine bw'umuryango wabo. Bafashwe mu 2018, bombi bemera ibyaha byo guhisha umutungo wavuye mu byaha.

    Coleen yakatiwe gufungwa bihagaritswe (suspended sentence), naho Thomas afungwa imyaka 2. Bakimara gutandukana mu 2021 ubwo Thomas yatangiye kujya mu rukundo n'undi mugore, Coleen yandikiye inshuti ati: 'Icyiza yakoze ni ugusambana n'inshuti yanjye. Ubu ni ubuzima bushya.'

    Nyuma Coleen yisanze mu mugambi wo kwambura Thomas amafaranga, ibiyobyabwenge n'ibindi bifatika, ubwo uwahoze ari umukunzi wa wa mugore mushya nawe yamenyaga ayo makuru.

    Coleen yaje kwiyandarika, atanga amakuru atagira icyo ayisabishije ku bikomere bya Thomas mu nama y'abahanuzi, aho yavuze ko 'Thomas yabonekeye' maze agatanga ibyo yari yarakomeretseho, ari kumwe n'umuhanuzi, ibyo byahise bijya kumenywa n'umubyeyi wa Thomas, Lynn Campbell, wahise abimenyesha polisi.

    Mu gihe icyo kiganiro cyabaga, polisi ntiratangaza byinshi ku rupfu rwa Thomas — bityo Coleen yahise afatwa nk'ukekwaho icyaha kuko gusa abamwishe bari bazi ayo makuru.

    Yaje gufatwa, ahamwa n'icyaha, akatirwa imyaka 13.

    Mu rubanza ruheruka ku wa mbere, we n'abandi baregwa bemeye icyaha cyo guteza umutekano muke (violent disorder), na Coleen yemera ubujura.

    Ubwunganizi bwa Coleen bwavuze ko asa n'umuntu w'umunyamahoro, w'ubwenge kandi w'umunyampuhwe. Bowden we yagaragajwe nk'ufite umwana w'umuhungu wiga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye, ushaka kubaho neza. Uyu mugabo kandi yari amaze igihe afungiye ku gihano cya burundu kubera ubujura, kuva mu 2022.

    Bamford yari atarakabaye afungwa na rimwe, ndetse yigaga muri kaminuza. Derbyshire, wakoraga mu kabari, nawe nta cyaha yari yarigeze akorerwa mbere, kandi yavuze ko yicuza ibyo yakoze.

    Umucamanza Michael Blakey yagize ati:
    'Ku wa 29 Kamena 2022, mwese uko muri bane mwagiye ahantu, Granville Street, mu mujyi wa Ashton-under-Lyne, aho mwakubitiye uwari wabaye ikigwari. Ibi byari byateguwe. Hari urukundo rw'abashotoranyi hagati y'umwe muri mwe na James Heaney, ari na rwo rwateye ibi byose. Benshi muri mwe bari bitwaje intwaro — Campbell afite inyundo, Bamford afite igikoresho cyo gutogosa, Bowden afite icyuma kirekire.'

    Yabwiye Campbell ati:
    'Witwaje inyundo, urayikoresha, ariko ndasoma ibigaragaza ko uri gufungirwa hari ibyo wamenye, wagiye mu masomo, kandi uri gukora uko ushoboye ngo wikosore — ibyo ni byo bihesha agaciro.'

    Campbell na Bowden bakatiwe imyaka 1 n'amezi 6 y'igifungo. Derbyshire na Bamford bahawe ibihano by'agateganyo (suspended sentences).

     

    Source : https://kasukumedia.com/umugore-wumugizi-wa-nabi-yakubise-inyundo-uwahoze-ari-umukunzi-wumukunzi-we-mbere-yo-gufasha-kwica-uwahoze-ari-umugabo-we/

  • Ivunika rya Fall Ngagne: Uruhuri rw’ibibazo b… – #rwanda #RwOT

    Ivunika rya Fall Ngagne

    Kuva Rayon Sports yavunikisha rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Senegal Fall Ngagne ikomeje kugorwa no kubona ibitego byo kuguma guhanganira igikombe cya shampiyona iganganiye bikomeye na Mukeba wayo w'ibihe byose APR FC.

    Imbaraga za Fall Ngagne ikipe ya Rayon Sports iziheruka ku mukino yanganyijemo n'Amagaju 1-1 mu mukino w'umunsi wa 18 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25, uwo mukino ukaba ari nawo warangiye Fall Ngagne avunitse nyuma yo kugwirwa n'umunyezamu w'Amagaju Kambale Kilo Dieme wari uri kugerageza gutabara ikipe ye.

    Akigezwa kwa muganga, inkuru mbi yatashye muri Rayon Sports ko umukinnyi wabo agomba kubagwa imvune yagize ndetse kugira ngo ikire bikazamusaba hagati y'amezi icyenda n'atandatu, ubwo Rayon Sports iba ibwiwe mu marenga ko itazongera kumwifashisha muri uyu mwaka w'imikino.

    Fall Ngagne akimara kuvunika byabaye ngombwa ko Rayon Sports yifashisha umunyarwanda Abeddy Biramahire waje muri iyi kipe y'Imana mu isoko ry'igura n'igurisha muri Mutarama, ariko kuva ku munsi wa 19 wa shampiyona kugera ku munsi wa 23 uyu rutahizamu witezweho kuzamanikira abakinnyi ba Rayon Sports igikombe cya shampiyona amaze gutsinda igitego kimwe gusa.

    Kuva Fall Ngagne yavunika ikipe ya Rayon Sports n'ubwo iri ku mwanya wa kabiri biraca amarenga ko mukeba wayo APR FC ishobora kuzayishyiramo ikinyuranyo cy'amanota menshi cyane ko Rayon isigaye imanuka mu kibuga ntawuzi niba ibona igitego cy'intsinzi cyangwa ikipe bahanganye yayitanga igitego bikaba mahwane igatsindwa. Ubwo twakwibuka ukuntu yanganyije na Gasogi United n'uko yatsinzwe na Mukura VS.

    Kuvunika kwa Fall Ngagne ni imwe mu mpamvu ikomeye iri gutuma Rayon Sports isigara mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona cyane ko kubona igitego ari intambara

    Mu bakinnyi habibwemo umwuka mubi

    Bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bari kubara ubukeye, ababonye amahirwe yo kujya mu kibuga bagakina bakaba bazi ko kongera kuyabona ari ukubikesha gusenga cyangwa ntibongere kuyabona, ibyo kandi bidatewe n'urwego rwo hasi rw'imikinire ahubwo bitewe na bimwe mu bifi binini muri Rayon Sports byajyanyemo abakinnyi ndetse ku kabi n'akeza abo bakinnyi babo bikaba ari nk'itegeko ko bagomba kubona umwanya wo gukina baba beza cyangwa abasanwe.

    Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye biri kurindimura Rayon Sports muri iyi minsi kuko bamwe mu bakinnyi ndetse bari inyenyeri mu gice cya mbere cya shampiyona, bamwe bamaze kubwirwa ko uko bakora kose batazongera kubona umwanya wo gukina mu kibuga cya Rayon Sports kuko imyanya yabo idahari nyine ubwo bayihuriraho n’aba bakinnyi bamwe baca umugani mu kinyarwanga ngo ‘Uhagarariwe n'Ingwe aravoma’.

    Amakuru InyaRwanda.com ifite kandi yizeye ni uko bamwe mu bakinnyi yewe beza bari baramaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba Rayon Sports, kugeza ubu bakaba batakibona imyanya yo gukina mu kibuga impamvu atari iyo gusubira hasi k'urwego rwabo ahubwo hari abagomba kubicaza babonetse ndetse bya byishimo batanze mu mikino ibanza ya shampiyona, hatagira igikorwa ntibyongere kugaragara ukundi cyane ko mu matwi ya bamwe bamaze guhishurirwa ko uko byagenda kose nta mwanya bafite muri Rayon Sports.

    Mu gucukumbura aya makuru twibajije niba umutoza mukuru w'umunya Brazil Robeltinho atari we ufata icyemezo cya nyuma mu bakinnyi abanza mu kibuga n'abo aza gusimbuza akurikije uko umukino uri kugenda. Twabonye igisubizo gisa n'aho umutoza mukuru afite abamwivangira mu kazi akaba ari na bo bakomeje gutuma ikipe itakaza umwanya yahoranye mu mikino ibanza ya shampiyona.

    'Ese Umutoza mukuru Robertinho nta bwo ariwe ufata icyemezo cya nyuma ku bakinnyi agomba gukoresha?” Igisubizo twakuye ahantu hizewe: 'Robeltinho niwe ufata icyemezo cya nyuma ariko kuva umutoza wungirije Quanane Sellami yagenda, ibintu byabaye bibi.”

    Umutoza mukuru yagize abantu bamwivangiye mu nshingano bituma gufata icyemezo cy’abakinnyi bajya mu kibuga hazamo akavuyo

    Ku Isoko ry'igura n'igurisha rya Mutarama

    Imyitwarire ya Rayon Sports ku isoko ry'igura n'igurisha ryo muri Mutarama ni kimwe bu biri gutuma mukeba wayo APR FC ayiha ubutumwa ko ashobora gutwara igikombe cya Gatandatu cyikurikiranya cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports idakoramo kandi mu mikino ibanza Rayon Sports ariyo yari yaraciye amarenga ko iri mu buryo bwiza bwo kwegukana igikombe cya shampiyona.

    Ubwo APR FC yitwaraga neza ku isoko ry'igura n'igurisha ryo muri Mutarama ikagura abakinnyi batatu ari bo Denis Omedi, Cheik Djbril Ouattra na Hakim Kiwanuka, ubu bakomeje kuyisunika mu guhangana na Rayon Sports ndetse ubu APR FC niyo yamaze gufata umwanya wa mbere muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mu gihe Rayon Sports irangajwe imbere na Robertinho yari yigaragaje neza mu mikino ibanza ya shampiyona, umutoza yagaragarije umuyobozi abakinnyi yifuza ariko muri bo nta n'umwe yaguriwe ngo amufashe guhagarara bwuma mu rugamba rwo gushaka igikombe cya shampiyona ahubwo abo yari afite bamwe baravunitse abandi urwego rw'imikinire rusubira hasi kubera impamvu twagarutseho haruguru.

    Wenda iyo ubuyobozi bwumva ibitekerezo bya Robertinho ubu nta kibazo cyo kuvunika cya Fall Ngagne kiba kiri mu ikipe kuko umutoza yari yasabye ko hakongerwamo rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Uganda Aziz Fahad Bayo, ariko ibyo kumuzana muri Rayon Sports byarangiriye mu biganiro.

    Abakinnyi Robertinho yari yasabye ubuyobozi ko bamuzanira harimo umunya Malawi Aaron Banega, Abanya Uganda batatu aribo Vincent SSekajugo ubu wifuzwa na APR FC, Brighit Anakanu na Aziz Fahad Bayo ndetse n'umunya Ghana ukinira Muhazi United Joseph Sackey kandi 80% by'abakinnyi umutoza yari yasabye byarashobokaga ko yabahabwa kuko ntabwo bari bahenze ku isoko ry'igura n'igurisha.

    Ubwo isoko ry'igura n'igurisha ryari riri kugana ku musozo, abakinnyi bashya bazanywe n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ni Biramahire Abeddy, Aduali Jalo, Assana Nah Innocent na Souleymane Daffe. Muri abo uretse Biramahire Abeddy na Souleymane Daffe babona umwanya wo gukina ariko nabo akaba batari batanga umusaruro witezwe, uwitwa Assana Nah Innocent na Adoulai Jalo ibyo kujya mu kibuga ntubibabaze.

    Abakinnyi umutoza yasabye ku isoko ry’igura n’igurisha muri Mutarama sibo ubuyobozi bwamuhaye

    Gutinda kubona imishahara mu bakinnyi

    Ikibazo cyo kutabonera ku gihe imishahara ku bakinnyi ba Rayon Sports ni kimwe mu bikomeza kubagabanyiriza ishyaka ryo guhatanira igikombe cya shampiyona kandi ikipe igeze aho rukomeye no kuguma kureba uko abakinnyi baguma mu mwuka mwiza kandi bishimye.

    Mu gihe imikino yari yarahagaze kubera icyumweru cy'icyunamo mu kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyitozo y'amakipe yarakomeje. Mu gihe andi makipe yitoje abakinnyi ba Rayon Sports bari barafashe umwanzuro wo guhagarika imyitozo kubera kutabona imishahara yabo muri gahunda bari barise 'We Can't until we get our Salary.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ku wa Gatandatu abakinnyi ba Rayon Sports bongeye gusubukura imyitozo nyuma yo guhabwa umushahara w'ukwezi kumwe mu mezi atatu yari agiye kuzura ama konti yabo atazi impumuro y'ifaranga cyangwa idorari.

    Niba bigeze ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bafata umwanzuro wo gusubika imyitozo kubera kudahabwa ibyo bemerewe ku gihe, ni ikindi kimenyetso kigaragaza ko n'ubwo iri mu myanya myiza yo guhanganira igikombe cya shampiyona, abakinnyi batiteguye neza guhangana muri urwo rugamba. Kudahemberwa ku gihe ni kimwe mu bigabanya ubwitange w’abakinnyi ba Rayon Sports

    Imyitwarire idakwiye mu bakinnyi

    Aho bigeze abakinnyi ba Rayon Sports bakagombye kuba bari kuvuga rumwe ndetse bakirinda amakosa ashobora gutuma ikipe iguma gutakaza amanota ya hato na hato. Buri wese afite uko yasesenguye igitego cya kabiri ikipe ya Marine FC yatsinze Rayon Sports cya kabiri cyatsinzwe na Rugirayabo Hassan nyuma yo gushotera umupira mu kibuga cya Marines Fc ariko ukisanga mu izamu rya Rayon Sports umuzamu Khadime Ndiaye awureba ndetse na Nsabimana Aimable.

    Ibi ubyitegereje neza bisa n'aho Khadime Ndiaye yasabye Nsabimana Aimable kureka gukuraho umupira ngo awufate nk'umuzamu ariko bikarangira umucitse maze ukamwidundana ukajya mu izamu. Iyo ayo makosa y'ubwumvikane ataza kubaho maze Rayon Sports ikaza kubona ibitego bibiri byayo yatsindiye mu karere ka Rubavu nta kabuza iba ikiri ku mwanya wa mbere kuko yari gukura intsinzi mu karere ka Rubavu.

    Ntawuzi niba Khadime Ndiaye yararetse umupira abishaka (Umukinnyi yariye) bitewe n'ibihe ikipe yari imazemo iminsi abakinnyi badahembwa cyangwa ari uko yamucitse ariko amakosa yo kutumvikana mu kibuga ku bakinnyi nabyo bikaba bimwe mu byo kwitondera ku ikipe ya Rayon Sports mu gushaka igikombe cya shampiyona.

    Uretse mu kibuga, mu gihe ikipe ya Rayon Sports iri mu rugamba rwo guhatanira igikombe cya shampiyona Inyarwanda ifite amakuru ko hari bamwe mu bakinnyi ibyo bitareba ahubwo ahubwo bamaranira ibikombe byo kunyweramo inzoga no kumyenya indaya nziza iba mu mujyi wa Kigali.

    Ubwumvikane bucye mu kibuga nibwo bwatumye Rayon Sports inganya umukino wa Marines Fc maze ibura umwanya wa mbere ityo

    Imyizerere ya gakondo muri Rayon Sports?

    Nta makuru ahagije dufite ko Rayon Sports ikoresha imyizerere y’amarozi itubaka umupira ariko abakurikiye umukino uherutse guhuza Rayon Sports na Mukura VS kuri Stade Amahoro ku itariki ya 29 Werurwe 2025, ndagira ngo mbibutse iyi nkuru.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ariko hamenyekana amakuru ko hari umukinnyi wa Mukura ufite itegeko ryo kwinjira mu kibuga nyuma y'abandi bose ariko ibyo akaba atarabyubahirije ubwo umukino wari ugiye gutangira, ikaba ari nayo mpamvu icyo gice ngo kitabonetsemo igitego ku ruhande rwa Mukura.

    Igice cya kabiri kigiye gutangira abari kuri Stade Amahoro babonye ikarita y'umuhondo yahawe Jordan Nzau Ndimbumba nyuma yo kutagira rimwe mu kibuga n'abakinnyi ahubwo akigira kwicara ku ntebe y'abasimbura akaba yaragiye mu kibuga Mukura imaze umunota wose iri gukinisha abakinnyi 10 gusa.

    Inkuru isekeje kandi inababaje bijyanye n’amakuru yavuzwe icyo gihe, ngo ni uko Jordan Ndimbumba Nzau yari ategereje ko abakinnyi bose bajya mu kibuga maze ngo nawe aze kwinjiramo nyuma y'abandi ngo kugira ngo umuti wo gutsinda Rayon Sports ukore. 

    Abafana babiganiriyeho batebya cyane bavuze ko ngo yanze kwinjira mu kibuga kubera ko Khadime Ndiaye na Omborenga Fitina bari bavumbuye ibiri kuba maze bagahagarara mu kibuga n'ukuguru kumwe, ukundi kuri hanze y'ikibuga ubwo barindiriye ko Nzau Jordan ajya mu kibuga wese wese.

    Umukino ugitangira byabaye ngombwa ko Khadime Ndiaye ajya mu izamu ngo akine cyane ko yari umunyezamu kuko iyo aguma guhagarara inyuma y'umurongo byari kuba ngombwa ko bamutunguza ishoti maze bakanatsindwa. 

    Omborenga Fitina nawe nk'umukinnyi ukina yugarira umukino waratangiye ibyo kurekera ikirenge kimwe hanze y'ikibuga abivamo arakina bisanzwe ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bose baba bageze mu kibuga nyamara Nzau Ndimbumba we yari hanze yanze kujya mu kibuga.

    Omborenga Fitina na Khadime Ndiaye bakimara gukandagiza amaguru yabo mu kibuga neza, Jordan Nzau Ndimbumba ntiyababajwe no kuba ahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinda kwinjira mu kibuga ahubwo byagaragaye ko yishimye cyane ndetse umukino warangiye Samson Oradisu atsinze igitego cyatumye Mukura VS ibona amanota atatu imbere ya Rayon Sports.


    Jordan Nzau Ndimbumba ngo ni we ufite mu biganza intsinzi za Mukura VS

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154558/ivunika-rya-fall-ngagne-uruhuri-rwibibazo-bishobora-kurigisa-igikombe-rayon-sports-yari-ya-154558.html