Blog

  • Dr Kayumba Christopher yongeye guhamagarwa imbere ya RIB #rwanda #RwOT

    Tariki ya 22 Werurwe ni bwo RIB yahamagaye Dr Kayumba ku nshuro ya mbere, imusaba kwitaba kuri uwo munsi. Ubwo yitabaga, uru rwego rwamubajije ibibazo byerekeye ikirego cyo kugerageza gufata ku ngufu, ashinjwa gukorera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y'u Rwanda mu 2017.

    Ubwo Dr Kayumba yari avuye kubazwa, yabwiye itangazamakuru ko RIB itigeze imubwira umunyeshuri yigishaga wamureze kugerageza kumufata ku ngufu, avuga ko atabasha kwibuka abanyeshuri bose yigishije kuko babarirwa mu bihumbi.

    Kuri iyi nshuro ya kabiri RIB imuhamagaye, ishyaka RPD rivuga ko itigeze imumenyesha impamvu yahamagawe.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'ishyaka RPD ryagize riti: 'Turabemenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n'ishuti, ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba urwego rw'ubugenzacyaha RIB ku ncuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe, 2021.'

    Dr Kayumba Christopher agiye kwitaba uru rwego nyuma y'iminsi ibiri amenye umunyeshuri umurega kugerageza kumufata ku ngufu. Uyu yitwa Fiona Muthoni Ntarindwa, akaba asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC, ishami rya Afurika.

    Fiona Muthoni Ntarindwa yigaragarije ku rubuga rwa Twitter tariki ya 26 Werurwe 2021 ubwo yagiraga ati: 'Mwarimu wanjye yankoreye ihohotera rishingiye ku gitsina', abisobanura mu buryo burambuye. Gusa Dr Kayumba na we yakoresheje uru rubuga, ahakana ibyo uyu mukobwa amushinja, yongeraho ko ari kumuharabika.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/dr-kayumba-christopher-yongeye-guhamagarwa-imbere-ya-rib

  • Covid_19: Uturere tw'Intara y'Amajyepfo twahawe isaha yihariye #rwanda #RwOT

    Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w'intebe, kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 hashyizweho ingamba nshya zo gukumira no kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 zigomba gutangira kubahirizwa ejo ku wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021.

    Izi ngamba zavuguruwe na guverinoma y'u Rwanda hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19.

    Mu ngamba zisanzweho z'ingenzi kandi zizakomeza kubahirizwa mu gihe cy'iminsi 15 ni uko ingenzo zibujijwe guhera saa tatu z'ijoro (9:00 pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00 am) ndetse ibikorwa byose byemerewe bikazakomeza bikajya bifunga saa mbili z'umugoroba (8:00 pm).

    Umwihariko kuri iyi ngingo ni uko mu turere tw'Intara y'Amajyepfo ari two Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango, Nyanza na Gisagara ingenzo zibujijwe guhera saa moya z'umugoroba (7:00 pm) kugeza saa kumi sa mugitondo (4:00 am).

    Dore uko itangazo ry'ibiro bya Minisitiri w'intebe rivuga:

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/29/covid_19-uturere-twintara-yamajyepfo-twahawe-isaha-yihariye/

  • Uko warinda umwana kugwingira bidasabye amikoro ahambaye –

    Ni ubushakashatsi bukorwa buri nyuma y’imyaka itanu, aho ubwo mu Ukuboza 2020 bwagaragaje ko kuva mu 2015 abana bagwingira kubera imirire mibi bagabanutseho 5%, bava kuri 38% bagera kuri 33%.

    Ni ubwo umubare ugenda ugabanuka, haracyari ibibazo by’imyumvire, ubumenyi buke no kutita ku bana bikomeje kuba imbogamizi yo kurandura igwingira mu Banyarwanda burundu.

    Hari abitwaza ko iyo mirire mibi ku bana babo iterwa n’amikoro make, nyamara inzobere mu by’imirire zivuga ko kurinda umwana igwingira bidasaba amikoro ahambaye, ahubwo “ni ukubiha umwanya” kandi “ukumva ko bikenewe”.

    Mu kiganiro na Mukakayumba Anastasie uzobereye mu by’Imirire, yasobanuye uburyo umubyeyi uwo ari we wese ashobora kurwanya igwingira bidashingiye ku kuba ari mu cyiciro runaka cy’imibereho.

    Mukakayumba yavuze ko intambwe ikomeye iterwa umwana akivuka no mu bihe byo kumwonsa kugeza agize nibura imyaka ibiri.

    Ati “Umwana akivuka aba agomba konswa mu minota 30 iyo nta kibazo cyihariye nyina afite kandi akamara nibura imyaka ibiri yonka. Ishobora no kurenga kuko si byiza gukura umwana ku ibere mu gihe agaragaza ko akirishaka. Kurimukuraho bikorwa aganirizwa buhoro buhoro, kugeza abyumvise akabyakira.”

    Umwana umaze kugeza mu mezi atandatu, atangira gukenera imfashabere zunganira amashereka kugira ngo agire imbaraga. Ibyo na byo bigira uko bikorwa kandi bikitonderwa.

    Mukakayumba yagize ati “Ubanza ibiryo byoroshye birimo isukari ariko bitabamo acide, nk’amaronji, marakuja, amapapayi na jus nkeya yoroheje. Imfashabere itanzwe neza kandi mu buryo bukwiriye, itwarwa buhoro buhoro witegereza neza ibyo umwana akunda akaba ari byo byitabwaho cyane, ibyo adakunda ntubimuhatire.”

    Iyo nzobere ivuga ko iyo mfashabere uko umubyeyi wese yaba areshya yabasha kuyibonera umwana mu gihe abyitayeho ndetse akabihuza no kumukingiza uko bikwiye.

    Ati “Ushobora kumuha ibiryo, ntumugirire isuku, ntumukingize n’ubundi akagwingira. Agomba konswa, akavuzwa igihe agaragaje uburwayi, agatangira guhabwa imfashabere mu gihe amezi yayo ageze kuko gutinda kuyimuha bituma umubiri utabona intungamubiri ukeneye zirenze iziri mu mashereka.”

    Nyuma yo konsa neza, gukingiza no guha umwana imfashabere ndetse akanagirirwa isuku, iyo ageze igihe cyo kurya hari amafunguro yategurirwa kamurinda kugwingira haba mu gihagararo cyangwa mu ntekerezo.

    Mukakayumba yavuze ko umwana mbere na mbere akenera igikoma cy’ifu ivanze kandi “iyo fu ntihenze ku buryo umuntu yavuga ko yayibuze kubera ubushobozi.”

    Ati “Ni ifu ivanze irimo ibinyampeke nk’amasaka, uburo, ibigori, soya, ingano kandi nabyo hari uko bivangwa. Itegeko ryo kuvanga ibigize ifu y’igikoma ni ugufata utuyiko dutatu tw’ibinyampeke ugashyiramo akayiko kamwe k’ibinyamisogwe. Ubwo niba ari amasaka urakoresha dutatu, uvangemo kamwe ka soya.”

    Icyakora yasobanuye ko ingano atari nziza ku bana bari munsi y’amezi 12.

    Hasobanurwa ko umwana agenda ahabwa ibiryo bitewe n’uko amaze kungana. Iyo ataramera amenyo ahabwa ibyoroheje, yamera make hakagira ibyiyongera, yayamera yose nabwo akabasha kurya n’ibyo atahabwaga.

    Yakomeje avuga ko “mu biryo bifasha kurinda umwana igwingira kandi abenshi babona harimo ibijumba, ibirayi, akawunga, soya, indagara n’imboga. Mu mikoro ya benshi ntawabura 100 ryo kugura igi yabishatse kuko riri mu byo umwana aba akeneye kenshi iyo atangiye kurya.”

    “Imboga za dodo zirimeza ahantu henshi ku buryo n’utabasha kuzigura yazibona, ushobora gukoresha amashu, karoti, cyangwa isombe bitaguhenze.”

    Uretse amafunguro, Mukakayumba yavuze ko umwana akenera n’imbuto kugira ngo umubiri we ukure neza.

    Ati “Avoka, imineke, marakuja, amatunda, ibinyomoro n’izindi zirahari haba mu mijyi no mu cyaro.”

    Mukakayumba asanga igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi ridaturuka ku ibura ry’amafunguro akwiye, ahubwo bituruka “ku kutagira umuco wo kumva ko bikenewe.”

    Yakomeje ati “Mbese ntibumve ko umwana agomba guhora arya ibijumba n’ibishyimbo buri gihe. Niba anabimuhaye, niyongeremo imboga, ashyiremo indagara, yongeremo igi; byanze bikunze umwana yakura neza.”

    Asanga hakenewe ko buri mubyeyi ashyiramo imbaraga, mu gihe afite umwana akabiha agaciro mu kurandura icyo kibazo.

    Yagaragaje ko ibibazo by’ubwumvikane buke mu muryango, kudafatanya n’imyumvire iciriritse biri mu bikomeje gutiza umurindi igwingira ry’abana.

    Ikibazo cy’igwingira ry’abana rishingiye ku mirire mibi kigaragara mu cyaro no mu mijyi. Aha hari mu 2017, ubwo abana bagaragayeho imirire mibi mu Karere ka Kicukiro baabwaga amafunguro

  • Kamonyi: RIB yataye muri yombi bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha ukora muri FERWAFA –

    Mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2021 ni bwo imodoka ya Iraguha David yatwikiwe aho atuye mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Iraguha yavuze ko imodoka ye yatwitswe ari iyo mu bwoko bwa Toyota Corolla.

    Yakomeje avuga ko umwe mu bakoze iki gikorwa ari we wamuhaye amakuru ku Cyumweru bigatuma ababigizemo uruhare bose bafatwa.

    Ati “Ejo mvuye muri siporo umuntu yarampamagaye arambwira ngo mfite amakuru yose y’ibyabaye n’ibiteganywa kuba. Ambwira ko imodoka atari yo yari igambiriwe gusa hari n’ibindi. Amakuru nakuye mu baturage n’ayo yagiye ambwira nsanga birahura.”

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abantu bane bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha batawe muri yombi.

    Yagize ati “Hafashwe abantu bane bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gucura umugambi wo gukora icyaha no gukoresha ibikangisho.’’

    Abafashwe ni Nzabihimana Gaspard w’imyaka 32 [wacuze mugambi] na mushiki we Mujawimana Olive w’imyaka 19, Ndungutse Pacal uzwi nka Paccy na Ntikozisoni Elie w’imyaka 29 bakodeshaga mu gipangu kimwe.

    Iraguha yabwiye IGIHE ko mu bafashwe, babiri ari bo yari aziranye na bo ariko yemeza ko nta cyo bapfaga.

    Ati “Nta kibazo twari dufitanye, bamwe simbazi uretse Gaspard [Nzabihimana] utuye hariya, umukobwa ni mushiki we, na we atuye hariya, abandi simbazi.”

    Yakomeje avuga ko Nzabihimana Gaspard bari basanzwe babanye neza ndetse yajyaga amushakira ibiraka, akamufasha mu bintu bitandukanye gusa nyuma hajemo ubwumvikane buke ubwo yapfushaga umugore we mu minsi ishize.

    Ati “Yambwiye ko umugore we yapfuye arozwe, avuga ko umugore wanjye ashobora kuba yarabigizemo uruhare ngo nubwo atari we. Abaturage barabimbwiraga kubera ko umuntu aba yiriwe mu kazi nkavuga nti ubwo bizarangira.”

    “Twaracecetse turituriza, ingaruka rero ni iriya, nari ngiye kumujyana n’ubundi mu nzego z’iperereza kugira ngo ibintu ari kuvuga agabanye kubivuga, ariko nza kubyihorera. Tariki ya 24 [Werurwe] yantwikiye imodoka kandi icyari kigamijwe ntiyari imodoka gusa, yashakaga no gutwika inzu ngo natwe dushye.”

    Iraguha yavuze ko abaturage na Polisi bamufashije kuzimya umuriro, imodoka aba ariyo ihangirikira mu gihe amadirishya y’inzu na yo yari atangiye gufatwa.

    Abakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe ‘iperereza rikomeje.’

    Imodoka ya Iraguha David yatwitswe mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe/Ifoto:Intyoza

    Iyi modoka yaratwitse irakongoka

    RIB yatangaje ko yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho gutwika iyo modoka/Ifoto:Intyoza

  • Huye: Hatangijwe ibiganiro bigamije kurangiza imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca –

    Ibyo biganiro biri kubera mu mirenge itandukanye yiganjemo ikigaragaramo umubare munini w’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca nka Rwaniro, Huye, Rusatira na Karama.

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa.

    Bigizwemo uruhare na Association Modeste Et Innocent (AMI) abasahuye imitungo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bahujwe n’abo bayisahuye babasaba imbabazi banishyura ubwishyu bw’iyo mitungo batanga amafaranga asaga miliyoni 1,8 Frw.

    Munganyinka Venantie afite umugabo Inkiko Gacaca zahamije ibyaha bya Jenoside zimukatira igifungo cy’imyaka 30, yashimishijwe n’imbabazi yahawe n’abo umugabo we yasahuriye imitungo.

    Ati “Twajyaga duhura n’abo nta na mwiriwe nta na mwaramutse. Twahuraga bakambwira ngo ese ubwo nta kintu wibaza? Bavuga ko ntabishyuye imitungo ugasanga birabangamira imibanire yacu ariko ubu ndabohotse.”

    Kandorero Hilarie wari afite umugabo wasahuye imitungo ariko nyuma akaza gupfa na we yishimiye imbabazi yahawe avuga ko yumva akeye ku mutima.

    Ati “Njyewe kuva bampaye imbabazi, n’Imana yo mu Ijuru ibahe umugisha, dore manitse amaboko.”

    Umwe mu basahuriwe imitungo witwa Misago Emmanuel yavuze ko kuba impande zombi ziyunze bishimishije kuko ngo hari ubwo bajyaga bahura bakareba nabi.

    Ati “Byari bibangamye kuko hari ubwo twahuraga bakaturusha uburakari. Gusa ubu kuba tubahaye imbabazi mu ruhame tugomba kubana neza.”

    Umuyobozi wa Gahunda y’imishinga iteza imbere abaturage muri AMI, Nyirabizimana Emeritha, yavuze ko guhuza impande zifitanye ibibazo by’imanza zaciwe na Gacaca, ari inzira nziza yo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

    Ati “Ni indashyikirwa kuko ntabwo abantu bakora ngo biteze imbere kandi baturanye batumvikana. Niyo mpamvu twafashe iya mbere turabahuza nk’abantu baharanira ko abantu babana mu mahoro kandi bakagira ubumuntu muri bo.”

    Mu myaka ibiri ishize mu Karere ka Huye hari imanza z’imitungo 8047 zaciwe n’Inkiko Gacaca zabaye itegeko ariko ntizarangizwa. Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI hamaze kurangizwa imanza 5556.

    Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ku bufatanye na AMI bahurije hamwe abafitanye ibibazo bishingiye ku manza za Gacaca zitararangizwa

    Impande zombi zibanza kuganirizwa ku kubana neza no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge

    Ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na AMI mu Karere ka Huye hamaze kurangizwa imanza 5556

    Kuri iyi nshuro haganirijwe abo mu Murenge wa Huye mu Kagari ka Rukira karimo imanza 823 zitararangizwa

    [email protected]


  • Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe ingendo –

    Ibyemezo bya Guverinoma byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, bizatangira kubahirizwa kuri uyu wa 30 Werurwe 2021. Bitandukanye n’ahandi mu gihugu, mu turere twa Nyanza na Gisagara, ingendo zirabujije guhera saa moya z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo.

    Ni mu gihe mu bindi bice by’igihugu, ho ingendo zibujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi z’igitondo naho ibikorwa by’ubucuruzi byo bigomba gufunga saa mbili kugira ngo abantu bagere mu ngo nta muvundo mu nzira.

    Ibikubiye muri aya mabwiriza mashya

    a. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00 PM) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00 am). Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00).

    b. Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’Intara, ndetse no hagati y’Uturere dutandukanye tw’igihugu zizakomeza. Ingendo zo kujya no kuva mu Turere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara zizasubukurwa.

    c. Ingendo zirabujijwe guhera saa Moya z’ijoro (7:00) kugeza saa Kumi za mu gitondo (4:00) mu turere tw’Intara y’Amajyepfo twa Ruhango, Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

    d. Imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (za bisi) zemerewe gutwara abantu batarenze mirongo itanu ku ijana (50%) by’umubare w’abantu zagenewe gutwara. Abatwara za bisi barasabwa kugenzura ko abagenzi bahana intera, kandi bagatwara gusa abambaye agapfukamunwa.

    e. Inama zikozwe imbonankubone (physical meetings) ziremewe. Umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateranira. Abitabiriye inama basabwa kwipimisha COVID-19 mu gihe umubare wabo urenze 20.

    f. Ibikorwa by’inzego za Leta bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bakozi bagakorera mu rugo ariko bakagenda basimburana.

    g. Ibikorwa by’inzego z’abikorera bizakomeza ariko buri rwego rurasabwa gukoresha abakozi b’ingenzi batarenze 30% by’abakozi bose, abandi bagakorera mu rugo, ariko bakagenda basimburana. Amasoko n’amaduka (markets and malls) azakomeza gukora ariko hajye hasimburana umubare utarenze 50% by’abacuruzi bemerewe kuyakoreramo. Ibikorwa byose bizajya bifunga saa Mbili z’ijoro (8:00 PM).

    h. Moto n’amagare byemerewe gukomeza gutwara abagenzi. Abatwara moto n’amagare barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku buri gihe.

    i. Resitora na café zizakomeza gukora ariko ntizirenze 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu. Zemerewe kwakira abakiliya kugeza saa Mbili za nimugoroba (8:00 PM).

    j. Utubari twose tuzakomeza gufunga.

    k. Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zujuje ibisabwa mu kwirinda COVID-19, zemerewe kwakira 30% by’ubushobozi bwazo bwo kwakira abantu.

    l. Abagenzi bose baza n’abava ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije COVID-19 (PCR test) amasaha 72 mbere y’uko bahaguruka, kandi bakubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima yo kwirinda COVID-19.

    m. Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo (tour operators) na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    Inkuru irambuye ni mukanya…


  • Ibyemezo bishya byo gukumira Covid-19 bikuye Akarere ka Nyanza, Bugesera na Gisagara Mukato #rwanda #RwOT

    Itangazo rituruka mu biro bya Minisitiri w'intebe kuri uyu wa 29 Werurwe 2021, ryashyizeho ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya Covid-19 . Uturere twa Nyanza, Bugesera na Gisagara twari twaragumishirijweho gahunda ya guma mu karere yakuweho. Twinshi mu turere tw'intara y'Amajyefo twahawe isaha yihariye mu gihe hari n'izindi ngamba zafashwe.

    Dore uko itangazo ry'ibiro bya Minisitiri w'intebe rivuga;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ibyemezo-bishya-byo-gukumira-covid-19-bikuye-akarere-ka-nyanza-bugesera-na-gisagara-mukato/

  • Ngibi ibintu abakobwa bakeka ko umusore adashobora kubabwizaho ukuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu 5 abakobwa bibeshya ko abasore batajya bababwizaho ukuri nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

    Ibintu 5 Abakobwa bakeka ko abasore batajya babivugaho ukuri:

    1.Kuba ari wenyine bivuze ko yamurambiwe

    Abagore benshi iyo abakunzi babo babasabye kubaha akanya bakaba ari bonyine, bahita biyumvisha ko babahaze, nyamara sicyo biba bivuze! Bamwe mu bagabo icyo gihe cyabo bo nyine, ni cyo gihe cyo kwitekerezaho, maze akabasha gukusanya ibitekerezo byiza byubaka ejo hazaza he n'umuryango we urimo n'uwo mukunzi we uri kumukekera ibindi.

    2.Simbizi bivuze ko bitamuraje ishinga

    Nta mugore wishimira kumva mugabo avuze ijambo 'Simbizi'. Nyamara ku bagabo, simbizi isobanuye simbizi nyine nta kigiye kure; ahubwo nawe aba yifuza kubimenya umurushije wamufasha nawe akabimenya kuko aba yagerageza kuguha igisubizo ariko yakumva atabizi cyangwa se abifiteho ubumenyi buke akanga kukubeshya akakubwira ko atabizi.

    3.Kwibagirwa igikorwa bivuze ko atakitayeho

    Reka tureke kujya kure hano duhere ku isabukuru y'amavuko y'umukobwa mukundana, kuyibagirwa byonyine bishobora kumwereka ko uba utabyitayeho. N'ubwo batinya kubigaragaza ariko abagabo ni gacye bibuka amatariki burya, aha batandukanye cyane n'abagore, kubera ubuzima abagabo babamo, akazi bakora, uko bitwara n'imibereho yabo, kwibuka cyane si ibintu byabo, nyamara si uko baba batabyitayeho!

    Ahubwo usanga n'iyo yibagiwe ikintu cy'ingenzi nk'igikorwa runaka nawe ubwe bimubabaza akibaraho ikosa kandi akumva uwamushoboza yazarihashya bya burundu.

    4.Kwishimira umukobwa bivuze ko baryamana

    Mu gihe kuba yagira undi mukobwa yishimira byatera ifuhe n'ishyaro, ahubwo hari abagore cyangwa abakobwa bumva ko niba umusore cyangwa umugabo bakundana hari umukobwa wundi yishimira bivuze ko bajya baryamana cyangwa se abyifuza.

    Nyamara sitwakoresheje ijambo, 'Gukunda mukobwa' twakoresheje 'Kwishimira', bivuze ko ashobora kuba yishimira imico ye, ibyo akora, uko yambara cyangwa ibindi ariko bitandukanye kure no gushaka kuryamana nawe rwose.

    5.Bamwe mu bakobwa batekereza ko umusore bakundana yareka inshuti ze zindi kuko amukunda

    Ku musore cyangwa umugabo, ndetse no ku bakobwa b'umutima, inshuti ze ni ingenzi cyane, kandi baba bafite ibitandukanye baziranyeho ahora yishimira, kumva ko rero yareka inshuti ze kuko agukunda, mukobwa uba wibeshye rwose kuko umwanya wawe uba uhari muri we ndetse n'inshuti ze zigakomeza kuba zo.

    Ibi ni bitanu gusa mu ruhurirane rwa byinshi abagore ndetse n'abakobwa bakunze kwiyumvisha iyo abagabo cyangwa abasore bakundana bavuze cyangwa bakoze ibyo bumva ko bisanzwe. Bakobwa ntabwo bikwiye ko muhora mutekereza ko abasore bahorana ikinyoma, nabo bagira ukuri si bose babeshya.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-bintu-abakobwa-bakeka-ko-umusore-adashobora-kubabwizaho-ukuri/

  • Uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara twakomorewe ku kugenderana n’utundi #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe, zizatangira kubahirizwa kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe, zivuga ko ingendo muri turiya turere twari tumaze iminsi tutagenderana n’utundi, zizasubukurwa.

    Izi ngamba zitahindutse cyane ugereranyije n’izari ziherutse gushyirwaho, ziteganya ko ingenzo zibujijwe kuva saa saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

    Cyakora muri tumwe Turere two mu Ntara y’Amajyepfo nka Nyanza, Ruhango, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe ho ingendo zibujijwe kuva saa moya z’Ijoro (19:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uturere-twa-Bugesera-Nyanza-na-Gisagara-twakomorewe-ku-kugenderana-n-utundi

  • Menya igitera kugira amacandwe macye n’uko wabirwanya #rwanda #RwOT

    Amacandwe ni amatembabuzi akorwa n’imvubura zibarizwa mu kanwa, ni ingenzi cyane mu mikorere y’umubiri, agizwe cyane n’amazi ariko arimo n’ibindi bintu by’ingenzi bifasha umubiri mu igogorwa no gutuma amenyo akomera.

    Akamaro k’amacandwe ku mubiri

    •Atuma mu kanwa hahora hatoshye, hakarushaho kumererwa neza no guhehera.
    •Arwanya mikorobe mu kanwa akanarinda impumuro mbi
    •Afasha mu gukanja, kumva uburyohe no kumira.
    •Atuma amenyo agumana ubwiza bwayo no kuguma ateye neza mu kanwa
    •Afite proteyines n’imyunyungugu irinda ishinya, ikanarinda amenyo gucukuka no kuvunguka arinda n’izindi ndwara zibasira amenyo.

    Amacandwe akorerwa he, gute?

    Akorwa n’imvubura zizwi nka salivary glands. Izi mvubura zibarizwa mu gice cy’inyuma mu kanwa, ahegereye aho amenyo arangirira. Hari imvubura 6 z’ibanze n’izindi ntoya zirenga ijana, ayo amacandwe ari gukorwa asohokera mu muyoboro wayo witwa salivary ducts.

    Mu gihe uri guhekenya arakorwa; uko uhekenya cyane niko yiyongera. Kunyunyuza bombo nabyo byongera ikorwa ryayo.

    Ubusanzwe, umubiri ukora hagati y’igice cya litiro kugeza kuri 1.5, akenshi akorwa cyane amasaha ya nimugoroba, agakorwa gacye nijoro.

    Ni iki gitera kugira amacandwe macye cg kumagara?

    Indwara zimwe na zimwe kimwe n’imiti biri mu bihindura ingano y’akorwa. Iyo udafite amacandwe ahagije, mu kanwa harumagara cyane, iki kibazo nicyo kitwa xerostomia.

    Iyo mu kanwa humagaye bitera ishinya kwangirika, ururimi kimwe n’izindi ngiramubiri zimererwa nabi. Ibi kandi bituma amenyo yangirika cyane, kuko aba atagishoboye kwikiza imyanda n’ibindi bisigara ku menyo nyuma yo kurya. Iyo wumagaye kandi bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.

    Iyo hakorwa kandi macye, utangira gutakaza uburyohe bw’amafunguro amwe n’amwe. Ibi akenshi bikunze kuba ku bantu bakuru, nubwo impamvu itazwi; indwara zibasira umubiri muri rusange, kurya indyo ituzuye, no gukoresha imiti imwe n’imwe ni zimwe mu mpamvu.

    Kumagara mu kanwa no kugira macye bishobora guterwa n’ibi bikurikira:

    •Indwara zimwe na zimwe nka HIV/AIDS, diyabete na Parkinson
    •Uburyo bwo kuvura kanseri buzwi nka chemotherapy no kunyuzwa mu byuma
    •Kunywa itabi
    •Imiyoboro y’amacandwe iteye nabi
    •Guhora ku nkeke na stress
    •Umwuma mu mubiri
    •Gufungana kw’imiyoboro y’amacandwe

    Imwemu miti itera kumagara, inayagabanya, twavuga:

    •Imwe mu miti igabanya ububabare
    •Imiti igabanya umuvuduko w’amaraso
    •Imiti igabanya ubushake bwo kurya
    •Irinda kumererwa nabi
    •Ikoreshwa mu kurwanya allergies (antihistamines)

    Igihe cyose ugiye gufata imiti ni ngombwa kubaza muganga, bimwe mu bibazo ishobora kugutera.

    Nakora iki mu gihe ngira amacandwe macye?

    Hari ibyo ushobora gukora mu gutuma imvubura zayo zikora neza, bityo mu kanwa hagahora hatoshye:

    •Kunywa amazi ahagije
    •Kurya shikarete na za bombo

    Niba ikibazo cyo kumagara ubona kidakuweho n’uburyo busanzwe ni ngombwa kugana muganga w’indwara zo mu kanwa n’amenyo, akaba yakuvura.

    source:umutihealth.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menya-igitera-kugira-amacandwe-macye-n-uko-wabirwanya.html