Blog

  • RIB yafashe bane bakekwaho gutwika imodoka y’umukozi wa FERWAFA #rwanda #RwOT

    Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwataye muri yombi abantu bane bakurkiranyweho gutwika imidoka ya Iraguha David ushinzwe ubutegetsi(DAF) mu ishirayahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

    Mu ijoro ryo ku wa 24 Werurwe 2021 nibwo imodoka ya Iraguha David usanzwe ari umukozi wa FERWAFA yahiye.

    Iyi modoka ikaba yarahiriye iwe mu rugo aho atuye mu mudugudu wa Musebeya, akagari ka Muganza, umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi.

    Iyi modoka yahiye mu buryo bw’amayobora, RIB yemeje ko yamaze guta muri yombi abakurikiranyweho iki cyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry yabwiye ISIMBI ati“nibyo hafashwe abantu bane bakurikiranyweho gutwika iyo modoka. Iperereza ni icyo cyavuyemo, bane barafashwe.”

    Abafashwe ni Nzabihimana Gaspard na mushiki we Mujawimana Olive, Ndungutse Pascal na Ntikozisoni Elie.

    Aba bafashwe bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu karere ka Kamonyi.

    Uku niko imodoka ya Iraguha David yagizwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rib-yafashe-bane-bakekwaho-gutwika-imodoka-y-umukozi-wa-ferwafa

  • Nyuma y'imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje. #rwanda #RwOT

    Jenoside si icyaha gikorerwa icyiciro cy'abantu runaka gusa, ahubwo ni icyaha ndengakamere gikorerwa inyoko muntu aho iva ikagera. Bisobanuye ko ari inshingano y'abatuye isi bose gukumira Jenoside,kuyihagarika, no guhana abayigizemo uruhare bose.

    Nyamara iyo urebye imitekerereze n'imyitwarire y'amahanga ku birebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, usanga umuryango mpuzamahanga wararetse ngo Abanyarwanda babage bifashe, abapfa bapfe, abakira bakire,  binyuranye na rya hame ko Jenoside ari icyaha gikorerwa isi yose.

    Iyi Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe isi yose irebera, ishyirwa mu bikorwa nta n'umwe uhagurutse ngo ayirwanye cyangwa nibura ayamagane,  ahubwo  bamwe bayigiramo uruhare rugaragara, kugeza n'aho bahungishirije abajenosideri, bakanabakingira ikibaba ngo badahanwa. Abanyarwanda baratereranywe, ariko mu butwari bwabo bashobora guhagarika Jenoside no guhangana n'ingaruka zayo. Niba byagarukiraga aha gusa, ariko amahanga ntakomeze gutoneka ibikomere by'aho Jenoside yagizeho ingaruka  zikomeye.

    Nibyo, ngo 'nyir'umupfu niwe ujya ahanuka', kandi 'ak'imuhana kaza imvura ihise'. Ariko se ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi isi yose yari yarahiye ko nta jenoside izongera kuba ukundi, u Rwanda ntiruba ku isi? Ko amahanga yahagurukiye guhana abagize uruhare mu gutsemba Abayahudi, kuki abatsembye Abatutsi bo bakidegembya? Ese ibi si rya ronda ruhu, aho icyaha gikorewe umwirabura  gifatwa nk'igisanzwe, nyamara cyakorerwa umuzungu kikitwa indengakamere?

    Biratangaje kubona nyuma y'imyaka 27 abajenosideri bakidegembya mu bihugu birimo n'ibyigize abarimu b'uburenganzira bw'ikiremwamuntu. Imyaka ibaye akangari Ubushinjacyaha bw'u Rwanda bushyize ahagaragara impapuro mpuzamahanga zisaba gushyikiriza ubutabera ababarirwa mu 1.100 abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi  , Nyamara ibyo bihugu 33 barimo byavuniye ibiti mu matwi.

    Mu myaka 14 ishize abajenosideri 46 gusa nibo bagejejwe  mu butabera, mu gihe  hari abasaga 400 bibereye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, hafi 300 bari mu buzima buryoshye muri Uganda, 52 bariturije muri Tanzaniya, n'abandi benshi batuye mu bihugu  nka Malawi, Zambia, Uburundi, Kenya, Mozambike, Kongo-Brazzaville, Gabon, Cameroun n'ahandi  bikorera imirimo ibinjiriza agatubutse nta nkomyi.

    Hari kandi n'abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi badafite icyo bikanga bari muri bya bihugu 'byakataje mu kubahiriza uburenganzira bw'ikiremwamuntu'. Abakabakaba 50 bahawe ikaze mu Bufaransa, 40 mu Bubiligi n'abandi benshi mu Bwongereza, Canada , Ububolandi, Leza Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi.

    Ikibabaje kurushaho, ni uko abo bajenosideri bagombye kuba bararyojwe ibyo bakoze, ahubwo bahawe rugari ngo bapfobye, bahakane Jenoside bagizemo uruhare, banareme imitwe y'iterabwoba igamije gukomeza Jenoside basize badashoje. Muzumva mu Bubiligi abibumbiye mu kiswe'JAMBO Asbl', kigizwe n'abakomoka ku bahekuye u Rwanda.

    Abatuye muri Amerika nka Prudence Rubingisa n'abandi batabarika bivugira ko bari muri FDLR, inyeshamba ziganjemo abajenosideri ruharwa. Muzumva abantu 5 birirwa batukanira mu Bwongereza, kandi iki gihugu cyarabwiwe kenshi ko gicumbikiye abajenosideri. Abo bose bigize intama kandi ari ibirura.Ni abicanyi bigize impirimbanyi za demukarasi n'uburenganzira bwa muntu, kandi ibihugu bidegembyamo bimaranye imyaka impapuro mpuzamahanga zo kubashyikiriza inkiko.

    Uretse Abanyarwanda bagombye kuba baraburanishijwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi , hari n'abanyamahanga bakabaye barahaniwe kuyipfobya no kuyihakana. Nyamara nabo bahawe umwanya bagoreka amateka bivuye inyuma, nta no kwikanga amahame n'amategeko mpuzamahanga arwanya icyaha cya jenoside, ndetse ibihugu byabo byashyizeho umukono. Abo ni nk'Umufaransakazi Julie d'Andurain, Umubiligi Filipp Reyntjens, Abanyamerikakazi Michella Wrong na Judi Rever, Umuhindi wigize Umwongereza Anjan Sundaran, Umukongomani  Patrick  Mbeko n'abandi babaye imizindaro y'abajenosideri.

    Mu gihe rero twibuka ku nshuro ya 27 abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, turinginga amahanga ngo areke gukomeza gutoneka ibikomere byacu, ahubwo agire ubutwari bwo kwitandukanya n'ikibi. Komisiyo Duclert iherutse kugaragaza uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yagombye  kuba umusingi wo gushyikiriza inkinko Abafaransa n'Abanyarwanda bakekwaho icyo cyaha, ntibakomeze kwirarika no kwitwara nk'abere. Raporo y'iyo Komisiyo yagombye gufasha n'ibindi bihugu kwikebuka, bikareba niba byo ari miseke igoroye mu kibazo cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

     By'umwihariko ku bihugu by'Afrika, cyane cyane  ibyo mu karere u Rwanda rurimo, uyu ni umwanya mwiza wo kwerekana ko uyu mugabane ushobora kwishakamo ibisubizo no  kubaka ubufatanye, aho kwirirwa biboroga ngo Abanyaburayi n'Abanyamerika bakandamiza Abanyafrika, kandi nabo ubwabo barananiwe kubana kivandimwe. Birenge ni wowe ubwirwa!!

     

    The post Nyuma y'imyaka 27,  amahanga ntaraha agaciro nyako  Jenoside yakorewe Abatutsi. Niba yarananiwe kuyikumira no kuyihagarika, kuki nibura adashyikiriza ubutabera abayigizemo uruhare? Ibi ni akagambane gakomeje. appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yimyaka-27-amahanga-ntaraha-agaciro-nyako-jenoside-yakorewe-abatutsi-niba-yarananiwe-kuyikumira-no-kuyihagarika-kuki-nibura-adashyikiriza-ubutabera-abayigizemo-uruhare-i/

  • Ishoramari Leta iri gushyira mu nganda rihatse iki? –

    Dr Ngirente yavuze ko iyo gahunda yitwa ‘Manufacture and Build to Recover Program (MBRP)’ igamije guteza imbere inganda ziri mu gihugu kugira ngo zirusheho gutanga umusaruro no kugira uruhare mu kuzahura ubukungu.

    MBRP ni gahunda ngari ikubiye mu byiciro bine, ikazibanda ku mishinga yose igamije gushyigikira abashoramari bifuza gushora imari mu bijyanye n’inganda ndetse n’ibijyanye n’ubwubatsi bwazo mu Rwanda.

    Icyiciro cya mbere kizungukira muri iyi gahunda ni icy’ubwubatsi muri rusange. Ku mushinga wose ufite ishoramari ringana na miliyoni 10$ (arenga miliyari 9,8 Frw) cyangwa zirenga, uzajya usonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi byakorewe mu Rwanda no ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi mishinga inasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ariko iri sonerwa rizajya ryemezwa nyuma yo gusuzuma umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kabiri ni icy’imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda. Muri iki cyiciro, inganda zizoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku mashini n’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda byakorewe imbere mu gihugu.

    Ikindi cyiciro cya gatatu kijyanye n’ubwubatsi bw’inganda, aho umushinga ugomba kuba ugamije gushora imari itari munsi ya miliyoni 1$ (arenga miliyoni 990Frw) yo kubaka inganda nshya.

    Ku mishinga yari isanzwe ihari, imari ikenerwa ni itari munsi ya miliyoni 1$ cyangwa 20% by’ishoramari ryari risanzwe. Ku mishinga mishya y’ubwubatsi bw’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi, umushinga ugomba gushora imari itari munsi y’ibihumbi 100$ (arenga miliyoni 98 Frw).

    Iyi mishinga izoroherezwa mu gusonerwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’ubwubatsi bikorewe mu Rwanda n’ibitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Izanasonerwa kandi amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa mu mahanga bitaboneka mu Rwanda cyangwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ariko hasuzumwa umushinga ukwawo.

    Icyiciro cya kane kireba imikorere myiza y’inganda aho izikirimo zoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu mwaka wa 2021, ndetse no mu kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete.

    Izi nganda kandi zizagabanyirizwa ibihumbi 50 Frw by’umusoro kuri buri miliyoni 1 Frw yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga. Ku bijyanye n’imirimo, hazabaho kugabanyirizwa 10% by’umusoro ku bihembo kuri buri mukozi mushya uhawe akazi.

    Mu bindi bizakorwa, harimo gushora miliyari 150 Frw mu gufasha inganda guhangana n’icyorezo cya Covid-19, avuye kuri miliyoni 955 Frw amaze guhabwa inganda kugeza ubu.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yasobanuye ko “Guverinoma yafashe uyu mwanzuro nyuma yo kubona ko hakenewe izindi ngamba zo kugabanya ikiguzi cyo gutangiza imishinga mishya no kwagura iyari isanzweho mu rwego rwo kuzahura ubukungu. Ibi bijyana no gushishikariza ababishaka bose gushora imari mu bukungu, cyane cyane mu rwego rw’inganda.”

    Icyizere ku rwego rw’inganda rumaze imyaka mu ruhuri rw’ibibazo

    N’ubwo hari byinshi byagezweho mu guteza imbere urwego rw’inganda, umusaruro uturuka muri uru rwego uracyari muke ugereranyije n’isoko ry’u Rwanda, ahanini bigashingira ku bibazo bimaze imyaka muri uru rwego bitarabonerwa ibisubizo.

    Bimwe mu bibazo bikomeye byakomeje kugarukwaho cyane, ni ikibazo cy’ibikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bihenze kurusha ibikorerwa hanze, akenshi bigaterwa n’igiciro kiri hejuru gikoreshwa mu gutanga umusaruro w’uruganda, birimo umuriro n’amazi biboneka bihenze.

    Mu bindi bibazo kandi harimo kuba inganda, cyane cyane izitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, zinagize 59% by’inganda 962 ziri mu Rwanda, zikunze gutunganya umusaruro uri munsi cyane n’uwo zakagombye kuba zikoreraho, bitewe n’ibibazo birimo kubura ibikoresho by’ibanze bikurwamo umusaruro, kutagira ibikoresho bihagije ndetse n’ibindi bitandukanye.

    Nk’ubu mu nganda 596 zitunganya umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, impuzandengo igaragaza ko inyinshi muri zo zitanga umusaruro uri hagati ya 30% na 50%, kandi nyamara umusaruro w’ibyo izo nganda zikora ugakomeza guturuka hanze y’igihugu, ukaza uhenze cyane.

    Nk’urugero, turebye nko ku muceri, inganda zo mu Rwanda zitunganya gusa umusaruro ungana na 45% by’ukenewe mu gihugu, nyamara hari inganda z’umuceri 25 mu gihugu hose zikorera ku bushobozi buri munsi ya 25% by’ubwo zagenewe gukoreraho.

    Iki kibazo kandi kiri no mu musaruro w’ibigori, aho inganda zibitunganya zikora gusa umusaruro ungana na 35% by’ukenewe wose mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, inganda zikora isukari zitunganya 11% by’umusaruro ukenewe mu gihugu, izikora imbaho zigatunganya 4%, imyenda bikaba 10%, mu gihe ku bikoresho bya pulasitiki ari 11%.

    Inganda inzira yizewe mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda

    Covid-19 yateye u Rwanda rwari rumaze imyaka rushora bifatika mu bikorwa byo kureshya ba mukerarugendo no kwakira inama kandi ibimenyetso byose byerekana ko uyu murongo igihugu cyihaye warimo gutanga umusaruro mu mpande zose, ku buryo n’ubukungu bw’u Rwanda bwari bushingiye kuri uru rwego mu buryo bufatika.

    Ikibazo gikomeye ariko ni uko ntawe uzi igihe iki cyorezo kizacogorera kugira ngo ubuzima busubira uko bwari bumeze, kandi n’ubwo byagenda gutyo, ntibizwi neza ko ibintu bizasubira ku rwego byariho, ku buryo umubare w’inama n’abantu u Rwanda rwakira wasubira ku rwego wari ugezeho mu 2019.

    Nk’ubu byitezwe ko u Rwanda ruzaba rwamaze gukingira nibura 60% by’abaturage barwo mu mwaka utaha, kandi ikingira ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bizatanga icyizere kuri ba mukerarugendo ku bushobozi bw’igihugu bwo kongera kwakira abantu mu bwisanzure, bagakora ingendo nyinshi batikandagira.

    Gusa kuba u Rwanda rwagera kuri iyi ntego, ntibihagije kuko uburyo icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi, bica amarenga ko ubukerarugendo butazaba buri mu by’ibanze bizakorwa n’abantu nyuma gato ya Covid-19.

    Muri rusange, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe guteza imbere Ubukerarugendo (UNWTO) rivuga ko bizatwara imyaka ine kugira ngo ubukerarugendo busubire ku rwego bwahozeho mbere ya Covid-19.

    Ibi byose rero bituma ubukungu bw’u Rwanda budashobora gukomeza gushingira ku rwego rw’ubukerarugendo kandi kugira ngo bukomeze bukure neza, birasaba ko igihugu gishaka uko gisimbuza urwo rwego bwangu ku buryo amadevize, imisoro n’imirimo rwatangaga ikomeza kuboneka.

    Ukurikije imiterere y’ubukungu bw’u Rwanda rero, urwego rw’inganda ni rwo rufite ubushobozi bwo gusimbura ubukerarugendo bityo icyuho cyatewe n’icyorezo cya Covid-19 ku bukungu bw’u Rwanda kikaba gito.

    Mu kiganiro na IGIHE, Impuguke mu by’Ubukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko “Urwego rw’inganda ni yo nzira nziza yo kuzahura ubukungu mu buryo bwihuse, ugatanga n’imirimo ku bantu benshi kuko ruzwiho gukenera abakozi benshi.”

    Kugeza ubu uru rwego rutanga akazi ku bantu 708.796, bangana na 20% by’abakozi bose mu Rwanda, rukurikira urwego rw’ubucuruzi rutanga akazi ku bantu 24,5% mu bakozi bose bari mu Rwanda.

    Uru rwego kandi rwinjije umusoro ungana na miliyari 235 Frw mu mwaka ushize, uvuye kuri miliyari 195 Frw mu mwaka wari wabanje, ndetse umusoro w’urwego rw’inganda ukaba wari 16,5% by’umusoro wose wakusanyijwe muri uwo mwaka.

    Kaberuka yavuze ko kuba inganda zagizwe iz’ibanze mu rugamba rwo kuzahura ubukungu bw’u Rwanda, bizanajyana no gukuraho izindi mbogamizi zatumaga urwo rwego rudindira.

    Yagize ati “Kuba bahaye urwego rw’inganda agaciro kanini, bazanafata umwanya bashake ibisubizo ku bibazo bishobora gukemuka, nk’amashanyarazi n’amazi kuko ari bimwe mu bintu bihenda cyane inganda, Leta igomba kugira icyo ibikoraho kuko inganda ntizatera imbere zidafite ibizifasha gutanga umusaruro.”

    Kaberuka yavuze ko gushora mu rwego rw’inganda bizagira ingaruka nziza ku zindi nzego zirimo ubuhinzi n’ubworozi.

    Yakomeje ati “Iyo umuhinzi azi ko umusaruro we uzagurwa n’uruganda ruri hafi ye, na we agira ishyaka ryo kongera umusaruro ku giti cye kuko aba azi neza ko uko akora cyane ari ko azakuramo agatubutse, rero ibyo bizatuma n’ubuhinzi buzamukiraho kuko ni urwego rukenera inganda cyane mu Rwanda.”

    Isoko Rusange rya Afurika rihanzwe amaso

    Kuva muri Mutarama uyu mwaka, Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ryatangiye gushyirwa mu bikorwa. Iri soko riracyari rito ndetse umusaruro waryo wa nyawo witezwe mu myaka 10 iri imbere.

    Kaberuka avuga kuba u Rwanda ruri gushyira imbaraga mu guteza imbere inganda, binagamije kwitegura kuzungukira kuri iri soko, umunsi rizatangira gutanga umusaruro.

    Yagize ati “Ririya soko ni amahirwe ku nganda zo mu Rwanda, kandi tubyitwayemo neza tukitegura hakiri kare, ryazajya gufata umurongo natwe tumaze kumenyera ku buryo twaba mu ba mbere baryungukiramo. Ibyo ni ibintu bishoboka ushingiye ku muvuduko urwego rw’inganda ruriho mu Rwanda ndetse n’uburyo Leta igiye kurushoramo imari itubutse.”

    Umuvuduko w’inganda zo mu Rwanda ugaragarira mu bwiyongere bwazo mu myaka itatu ishize, kuko mu nganda 962 ziri mu Rwanda, 283 zatangiye kuva mu mwaka wa 2017.

    Leta yahagurukiye kuzahura ibibazo biri mu nganda zo mu Rwanda

  • Kamonyi-Runda: Abakekwaho gutwika imodoka y'umuturage Iraguha David akaba na DAF wa FERWAFA bafashwe #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 nibwo abagabo 3 n'umugore umwe bakekwaho gutwika imodoka ya Iraguha David, umukozi wa FERWAFA(DAF) akaba n'umuturage mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda batawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB.

    Abatawe muri yombi ni Nsanzimana Gaspard w'Imyaka 32 y'amavuko, Mujawimana Oliver w'imyaka 19 y'amavuko ( ni mushiki wa Nsanzimana Gaspard), hari Ndungutse Pascal uzwi ku izina rya Pasi afite imyaka 20 na Ntikozisoni w'imyaka 29 y'amavuko.

    Dr Murangira B Thierry, Umuvuguzi w'umusigire w'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, yabwiye intyoza.com ko aba batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu aribyo; Gutwikira undi ku bushake, icyaha cya kabiri cyo Gucura umugambi wo kwica hamwe n'icyaha cya gatatu cyo Gukoresha ibikangisho.

    Ibi byaha uko ari bitatu biramutse bihamye aba babikekwaho nkuko Umuvugizi wa RIB abivuga; kucyo Gutwikira undi ku bushake ibihano biri hagati y'imyaka 10-15 hakiyongeraho ihazabu hagati ya Miliyoni 3-5. Icyaha cyo Gucura umugambi wo kwica kiramutse kibahamye, gihanishwa igifungo kigera ku myaka 25 mu gihe icyo Gukoresha ibikangisho, ibihano biri hagati y'imyaka 1-3 hakiyongeraho ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda ari hagati y'ibihumbi 300-500.

    Ubutumwa bwa RIB kuri buri wese ni ukugendera kure amakimbirane no kutagambirira gukora icyaha. Yibutsa kandi buri wese ko RIB, itazahwema kurwanya abahirahira gukora ibyaha no kubata muri yombi igihe babikoze. RIB kandi, isaba ubufatanye n'abaturage mu Gukumira no kurwanya ibyaha, aho hagize ukekwaho kugambirira gukora ibyaha umubonye cyangwa se akamukeka akwiye kwihutira kumenyesha uru rwego kimwe n'izindi nzego z'Umutekano ni z'ubuyobozi zitandukanye. Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Runda, ahazwi nko ku ruyenzi.

    Soma hano inkuru bijyanye umenye ibyabanje:Kamonyi-Runda: Imodoka y'umuturage akaba n'umukozi wa FERWAFA yahiye, irakongoka

    Iraguha David, yatwikiwe imodoka mu ijoro ryo kuwa 24 Werurwe 2021 bayisanze muri Parikingi mu rugo iwe mu Mudugudu wa Musebeya, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Uyu, ni Umuyobozi ushinzwe Ubutegetsi n'Imari( DAF) mu ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda-FERWAFA.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-runda-abakekwaho-gutwika-imodoka-yumuturage-iraguha-david-akaba-na-daf-wa-ferwafa-bafashwe/

  • Mugihe usenga wiyirije ubusa,menya ibintu by’ingenzi ukwiye kwitaho #rwanda #RwOT

    Gusenga ni ingenzi mu buzima bw’umukristo ndetse usanga abatari bacye bagana insengero zitandukanye abandi burira imisozi n’amashyamba, bakajya mubuvumo no mumazi gusengerayo, bagakora ingendo ndende n`amaguru ndetse abandi bakagira ibyo bigomwa nk`ibyo kurya (Aribyo benshi bita kwiyiriza ubusa), n’ibindi bishobora gushimisha umubiri wabo kugira ngo amasengesho yabo arusheho kubagirira akamaro.

    Muri iyi nkuru, tugiye kurebera hamwe ibintu 11 ushobora gukora amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa akarushaho kukugirira akamro:

    1. Kugira intego y’amasengesho yawe.

    Nkuko tubona ingero zitandukanye z`abantu bagiye bakoresha ubu buryo bwo gusenga, tubonako babaga bafite intego y`amasengesho yabo.

    Aha twavuga nka Daniyeli warufite intego yo gusengera ubwoko bwabo aho bwari mumahanga kugirango buzave mubunyage, Esteri nawe yakoresheje ubu buryo bwo gusenga aho yari afite intego yo gusabira ubwoko bwabo ngo bureke kwicwa kuko umugabo bita Hamani yari yamaze kwemererwa kubwica.

    Mose nawe yasenze yiyirije ubusa afite intego yo guhishurirwa no gusobanurirwa amategeko icumi y`Imana.

    2. Kugira Kwizera

    Nkuko ijambo ry`Imana ritubwira ko bidashoboka ko utizera yashobora kunezeza Imana kandi ko uwegera Imana agomba kwizerako iriho kandi igirira neza abayishaka.

    Ujya kwiyiriza ubusa nawe agomba kubanza kwizerako Imana idaha agaciro kuba wiyicishije inzara, kuba wacitse intege kubera kutarya cyangwa ukaba watakaje ibiro byinshi, ahubwo ko Ireba kwizera wabikoranye.

    3. Gushyira umutima wawe wose kumasengesho yawe (Concentration totale)

    Mugihe cyo gusenga wiyirije ubusa, nibyiza gushyira umutima wawe wose ku gikorwa cyo gusenga kabone n’ubwo waba urimo gukora indi mirimo nk’uko Mose nawe yagombye kwitarura abandi bantu akajya gusengera ku musozi Sinai, Yesu nawe akagomba kujya gusengera mu butayu.

    4. Kwirinda ibyo wakundaga

    Mugihe cy’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, nibyiza kwirinda cyane gutwarwa n’ibyo wakundaga. Aha niho Bibiliya itubwira uko Daniyeli yanze kurya ibyo kurya by’ibwami ahubwo akifatira gusa amafunguro yorohereje mugihe yarimo asenga.

    5. Kubahiriza amabwiriza yashyizweho (Modalites)

    Mugihe cy’amasengesho yo kwiyiriza ubusa nibyiza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mugihe wateguraga amasengesho yawe.

    Ibi bishatse kuvuga kubahiriza igihe cy’amasengesho agomba kumara, uburyo uzayakora, ibyo wiyemeje uzareka mugihe cy’amasengesho, kutagira icyo ufata cyo kunywa no kurya cyangwa kimwe muribyo n`ibindi kuko bigaragaza gutinya Imana kwawe no kubaha icyo wiyemeje.

    6. Kwihana

    Mugihe cy’amasengesho yo kwiyiriza ubusa nibyiza kwiyeza nkuko Imana yasabye Abisilaheli kubanza kwiyeza ndetse no gutunganya imyambaro yabo igihe bari bagiye kwegera umusozi. Ni ngobwa rero kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gutangira aya masengesho.

    7. Kugira urukundo

    Mbere yo gutangira amasengesho yo gusenga utariye, nibyiza kubanza kubabarira abakugiriye nabi nkuko ijambo ry`Imana rivuga ngo utubabarire ibicumuro byacu nkuko natwe tubabarira abaducumuyeho.

    Muri cyo gihe kandi, nibyiza kugira uwo uha amafunguro wari gufata aho kuyibikira ngo uzayafate nyuma y’amasengesho.

    8. Kugira ibyishimo.

    Nibyiza gukora amasengesho yo kwiyiriza ubusa ubyishimiye ntushake kugaragariza abantu ko uri mubihe bikuremereye cyangwa se bimeze nk’igihano ahubwo ukishimira ko Imana yumva amasengesho yawe.

    9. Kugira Ibanga

    Si byiza ko ubwira umuhisi n’umugenzi ko uri mumasengesho yo kwibuza ibyo kurya ahubwo ibyo ukora byose bimenywe na so ureba ahirereye.

    10. Kuba umwana w’Imana

    Niba utarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe ntiwakagombye gusenga wiyirije ubusa. Muyandi magambo wakagombye kubanza kwicuza no kwihana mbere yo gusenga wiyirije ubusa

    11. Kwirinda mubyo uvuga

    Kugirango amasengesho yawe yo kwiyiriza ubusa arusheho kukugirira akamaro, kurinda ururimi rwawe ni ingenzi cyane kuko muzi neza ko amagambo menshi avamo ibiucumuro.

    Source: amarebe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Mugihe-usenga-wiyirije-ubusa-menya-ibintu-by-ingenzi-ukwiye-kwitaho.html

  • Idamange wavuze ko aho afungiye atemerewe kuvugana n’abandi urukiko rwategetse ko akomeza gufungwa #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, aho cyasomwe hifashishijwe ikoranabuhanga kuko Idamange yari ari kuri gereza aho afungiye mu gihe inteko y’urukiko yari ku kicaro cyarwo.

    Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ruherutse kuburanisha ubujurire bwa Idamange, rwavuze ko kuba Idamange yarisinyiye ku nyandiko mvugo igaragaza ko yasatswe, ari gihamya ko yemera iyi nyandiko.

    Idamange we yavugaga ko yasatswe ndetse agatabwa muri yombi mu gicuku mu buryo butemewe n’amategeko, bikaba byari muri zimwe mu ngingo yashingiyeho ajuririra icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo.

    Urukiko ruvuga ko uregwa ari we wanze ko inzego zamufashe zinjira mu masaha yemewe n’amategeko ndetse ko yabanje kuzirwanya.

    Idamange yahise abwira Urukiko ko mu gihe azaba atangiye kuburanishirizwa mu mizi, yazaburana imbonankubone arebana n’abamurega aho kuba hifashishijwe ikoranabuhanga nk’uko yaburanye ku ifunga ry’agateganyo.

    IBYAHA BIREGWA IDAMANGE :

    1. Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ;
    2. Gutesha agaciro ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ;
    3. Gutanga Sheki zitazigamiye ;
    4. Gutangaza amakuru y’ibihuha ;
    5. Gutambamira ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo y’igihugu ;
    6. Gukubita no gukomeretsa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Idamange-wavuze-ko-aho-afungiye-atemerewe-kuvugana-n-abandi-urukiko-rwategetse-ko-akomeza-gufungwa

  • Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by'amadorali y'Amerika bamurimo #rwanda #RwOT

    Papy ubu ni Umukinnyi wa Police FC yo mu Rwanda

    Ibyo uko uyu mukinnyi w'umunyarwanda yareze ikipe ya Young SC muri FIFA bije nyuma yaho ubwo yatandukanaga n'iyi kipe hari umushahara bamusigayemo, kuri ubu amakuru yemejwe n'ikinyamakuru goal cyavuze ko uyu mukinnyi yishyuza Young ibihumbi bine by'amadorali y'Amerika.

    Nkuko uyu mukinnyi yabitangaje , yemeje ko koko ikirego yakigejeje muri FIFA, Sibomana yagize ati'Nibyo koko nashyikirije Fifa ikirego cyanjye ku kirego, ni nyuma yuko iyi kipe yananiwe kuzuza amasezerano yo kwishyura amafaranga yanjye, bityo nkaba natanze iki kirego kugirango ndenganurwe.

    Sibomana Patrick kandi yashimangiye ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA, yamusubije ko ikibazo cye kigiye kwigwaho ko mu gihe kitarenze amezi ane azaba yahawe igisubizo.

    Uyu mukinnyi akaba yasobanuye uko iyi kipe yamusigayemo umwenda wa 4000 by'amadorali, Papy ati 'Twumvikanye ko bazanyishyura ku ya 30 Ukwakira,umwaka ushize bampaye amadorari 3.000 ndetse na 11.500 $, bava aho nababwiye ko bampa byose, ariko igitangaje nuko banyoherereje amadorari 1.500, Muri Mutarama uyu mwaka bampaye amafaranga asigaye, aho umwenda wagumye ku madorali ibihumbi 4.'

    Ku makuru yandi twamenye ni uko uyu rutahizamu ngo yari yabanje kwandikira ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Tanzaniye abamenyesha ikibazo cye, gusa ngo byageze tariki ya 1 Werurwe 2021 ntiyagira icyo afashwa ahita afata umwanzuro wo kugeza ikibazo cye muri FIFA.

    The post Sibomana Patrick ukinira Police FC yareze muri FIFA ikipe ya Young SC yo muri Tanzaniya kubera kutishyurwa ibihumbi 4 by'amadorali y'Amerika bamurimo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/sibomana-patrick-ukinira-police-fc-yareze-muri-fifa-ikipe-ya-young-sc-yo-muri-tanzaniya-kubera-kutishyurwa-ibihumbi-4-byamadorali-yamerika-bamurimo/

  • Mashami arasabira Amavubi inkunga y’amasengesho #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje nyuma y’imyitozo yo ku munsi w’ejo, aho aba basore b’Amavubi bakomeje kwitegura Cameroon.

    Umutoza arasabwa gutsinda Cameroon kugira ngo icyizere kiyongere, gukomeza kandi birasaba ko Cap Verde izatsindwa na Mozambique.

    Mu kiganiro n’Urubuga rwa FERWAFA, umutoza yasabye ko abasanzwe bashyigikira ikipe y’igihugu bayishyigikira, na yo ikabaha ibyishimo.

    Yagize ati 'Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukudushyigikira cyane cyane abasanzwe badushyigikira bagakomeza kutwizera, kudusengera no kuduha icyo cyizere, n’ubwo bufasha baba babukeneye…'

    Yongeyeho ati 'Batwizere kandi natwe ntayindi mpamvu itubesheje aha ni ukugira ngo dushake ibyishimo batwifuzaho kandi natwe twifuza kuba twageza ku gihugu cyacu.'

    U Rwanda ku wa Kabiri tariki 20 Werurwe 2021 ruzakina umukino wa nyuma wo mu itsinda F na Cameroon.

    Cameroon izakira imikino y’Igikombe cy’Africa izaba muri 2022 yo ifite itike.

    U Rwanda rurasabwa kuba urwa kabiri mu itsinda F. Cameroon ni iya mbere n’amanota 10, ikurikiwe na Cap Verde ifite 7. U Rwanda ni urwa 3 n’amanota 5 naho Mozambique ifite amanota 4.

    U Rwanda rutsinze Cameroon rwagira amanota 8, icyo gihe Cap Verde itsinze ni yo yakomeza. Mozambique itsinze Cap Verde yagira amanota 7 na yo, hakerebwa uko umukino w’u Rwanda na Cameroon urangira.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Mashami-arasabira-Amavubi-inkunga-y-amasengesho

  • Dr Kayumba yongeye guhamagarwa imbere ya RIB #rwanda #RwOT

      Ishyaka rya Rwandese Platform for Democracy (RPD), kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021,ryatangaje ko umuyobozi waryo Dr. Kayumba Christopher agomba kongera kwitaba Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).


    Ryagize riti 'Turamenyesha abayoboke bacu, Abanyarwanda muri rusange n'inshuti ko umuyobozi wacu Dr Christopher Kayumba yitaba Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) ku nshuro ya kabiri uyu munsi ku wa 29 Werurwe 2021.'

    Nubwo icyo yahamagariwe atakibwiwe kuri iyi nshuro, Dr Kayumba yaherukaga kwitaba RIB tariki ya 22 z'uku kwezi ubwo yahatwaga ibibazo byerekeye ikirego yashinjwaga cyo gusahaka gufata ku ngufu umunyeshuri yigishaga mu mwaka wa 2017 mu ishuri ry'itangazamakuru rya Kaminuza y'u Rwanda.

    Icyo gihe RIB ntiyigeze imubwira uwo munyeshuri uwo ari we ndetse na we ubwe bimubera urujijo kuko atari kumenya uwo munyeshuri mu banyeshuri ibihumbi bamuciye imbere nk'uko yabitangarije itangazamakuru.

    Dr Kayumba Christopher agiye kwitaba uru rwego nyuma y'iminsi ibiri amenye umunyeshuri umurega kugerageza kumufata ku ngufu. Uyu yitwa Fiona Muthoni Ntarindwa, akaba asanzwe ari umunyamakuru wa CNBC, ishami rya Afurika.

    ITANGAZO / PRESS STATEMENT pic.twitter.com/sJ2syGLyJq

    — Rwandese Platform for Democracy (RPD) (@RPDRwanda) March 29, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/29/dr-kayumba-yongeye-guhamagarwa-imbere-ya-rib/

  • Nyarugenge: Yatunguwe no kumenya ko uwo bari bamaranye amezi atatu bakundana bahuje igitsina –

    Iyo uyu musore muganiriye akakubwira uburyo yakundanye na mugenzi we azi ko ari umukobwa mu gihe cy’amezi atatu yose biragutungura.

    Aganira na IGIHE, Kanamugire yemeje ko yamenyaniye n’uwo musore wiyita Fifi yari amaze amazi atatu afata nk’umukunzi we ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, nyuma y’uko umusore wiyitaga umukobwa amwandikiye amubwira ko amukunda ndetse yifuza ko bazahura umunsi umwe bakaganira.

    Yavuze ko na we yahise amwemerera kuzahura imbonankubone bakamenyana byimbitse ku buryo banakomeje kujya bandikirana no ku zindi mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp na Facebook nk’inshuti.

    Kanamugire yavuze ko iminsi yagiye ishira ariko bagiye bamenyerana cyane nyuma baza no guhurira ahantu barasangira.

    Ati “Twaje guhurira muri Green Corner angurira icyo kunywa turaganira ariko nyine mbona ko ari umukobwa kubera imiterere ye kuko yari anafite amabere, ambwira ko yankunze cyane ariko ngomba kumwihanganira kuko abimbwiye bitewe n’uko ari ibintu biba bitamenyerewe ko umukobwa yibwirira umusore ko amukunda.”

    Yakomeje avuga ko bagiye gutaha uwo musore wiyitaga umukobwa yamusaye kuzamusura arabimwemerera ariko abura umwanya wo kumugeraho kuko nyuma Umujyi wa Kigali wahise ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo.

    Ati “Twakomeje kujya twandikirana ambwira amagambo meza nanjye nkayamubwira nk’inshuti ariko Guma mu rugo ikatubuza guhura tugahora tuganirira kuri telefoni.”

    Yavuze ko uyu musore yamwohererezaga amafaranga yose yifuje ariko aje kumwereka bagenzi be ku ifoto ye basanga baramuzi bahita bamubwira ko ari umuhungu wigize umukobwa.

    Ati “Bagenzi banjye bahise bambwira ngo ni umuhungu wigize umukobwa mbanza kubihakana kuko namubonanaga amabere ntazi ko ari ibintu ajya ashyiramo nyuma bambwira ko iyo ushatse muryamana abyanga ni bwo nabimubwiye ambwira ko we yikundira gusomana gusa ntangira kwemera ko ari umuhungu ndamureka.”

    Yasoje avuga ko yahise arahira ko atazongera gukunda umuntu bamenyaniye kuri Facebook cyangwa ku zindi mbuga nkoranyambaga aboneraho no gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubyirinda kugira ngo batazahura n’ibyo na we yahuye nabyo.