Blog

  • Shaddyboo yavuze abasore amaze gukundana nabo nyuma ya Meddy Saleh, ibyo kuba ari mu rukundo #rwanda #RwOT

    Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma yo gutandukana Meddy Saleh babyaranye yakundanye n’abandi basore babiri nabo bamaze gutandukanye.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, yavuze ko kumva ko se w’abana be ari muzima biba bimuhagije naho nta bindi birenze.

    Ati'Meddy Saleh oya, oya! Mpfa kuba nziko ari aho ameze neza njye birampagije ariko kumbirwa ngo nipfushe oya.'

    Yakomeje avuga ko nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh babyaranye abana babiri, yakundanye n’abandi bahungu batandukanye.

    Ati'Egoko! Umwe se? nakundanye n’abantu babiri, nyuma ya Meddy ni babiri gusa. Ubu nta mukunzi mfite rwose.'

    Agaruka kuri Meddy Saleh uzwi cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo, yavuze ko ari umugabo umufasha kurera abana babyaranye.

    Mu mpera za 2020, abinyujije kuri Instagram ye, Shaddyboo yashyizeho ifoto ari kumwe n’umusore byavuzwe cyane ko ari mu rukundo na we.

    Nyuma ya Meddy Saleh amaze gukundana n’abasore 2

    Ngo ntajya akumbura Meddy Saleh

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/shaddyboo-yavuze-abasore-amaze-gukundana-nabo-nyuma-ya-meddy-saleh-ibyo-kuba-ari-mu-rukundo

  • Ngibi ibintu abakobwa bakeka ko umusore adashobora kubabwizaho ukuri. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga Elcrema rutangaza ko hari ibintu 5 abakobwa bibeshya ko abasore batajya bababwizaho ukuri nkuko tugiye kubireba muri iyi nkuru:

    Ibintu 5 Abakobwa bakeka ko abasore batajya babivugaho ukuri:

    1.Kuba ari wenyine bivuze ko yamurambiwe

    Abagore benshi iyo abakunzi babo babasabye kubaha akanya bakaba ari bonyine, bahita biyumvisha ko babahaze, nyamara sicyo biba bivuze! Bamwe mu bagabo icyo gihe cyabo bo nyine, ni cyo gihe cyo kwitekerezaho, maze akabasha gukusanya ibitekerezo byiza byubaka ejo hazaza he n'umuryango we urimo n'uwo mukunzi we uri kumukekera ibindi.

    2.Simbizi bivuze ko bitamuraje ishinga

    Nta mugore wishimira kumva mugabo avuze ijambo 'Simbizi'. Nyamara ku bagabo, simbizi isobanuye simbizi nyine nta kigiye kure; ahubwo nawe aba yifuza kubimenya umurushije wamufasha nawe akabimenya kuko aba yagerageza kuguha igisubizo ariko yakumva atabizi cyangwa se abifiteho ubumenyi buke akanga kukubeshya akakubwira ko atabizi.

    3.Kwibagirwa igikorwa bivuze ko atakitayeho

    Reka tureke kujya kure hano duhere ku isabukuru y'amavuko y'umukobwa mukundana, kuyibagirwa byonyine bishobora kumwereka ko uba utabyitayeho. N'ubwo batinya kubigaragaza ariko abagabo ni gacye bibuka amatariki burya, aha batandukanye cyane n'abagore, kubera ubuzima abagabo babamo, akazi bakora, uko bitwara n'imibereho yabo, kwibuka cyane si ibintu byabo, nyamara si uko baba batabyitayeho!

    Ahubwo usanga n'iyo yibagiwe ikintu cy'ingenzi nk'igikorwa runaka nawe ubwe bimubabaza akibaraho ikosa kandi akumva uwamushoboza yazarihashya bya burundu.

    4.Kwishimira umukobwa bivuze ko baryamana

    Mu gihe kuba yagira undi mukobwa yishimira byatera ifuhe n'ishyaro, ahubwo hari abagore cyangwa abakobwa bumva ko niba umusore cyangwa umugabo bakundana hari umukobwa wundi yishimira bivuze ko bajya baryamana cyangwa se abyifuza.

    Nyamara sitwakoresheje ijambo, 'Gukunda mukobwa' twakoresheje 'Kwishimira', bivuze ko ashobora kuba yishimira imico ye, ibyo akora, uko yambara cyangwa ibindi ariko bitandukanye kure no gushaka kuryamana nawe rwose.

    5.Bamwe mu bakobwa batekereza ko umusore bakundana yareka inshuti ze zindi kuko amukunda

    Ku musore cyangwa umugabo, ndetse no ku bakobwa b'umutima, inshuti ze ni ingenzi cyane, kandi baba bafite ibitandukanye baziranyeho ahora yishimira, kumva ko rero yareka inshuti ze kuko agukunda, mukobwa uba wibeshye rwose kuko umwanya wawe uba uhari muri we ndetse n'inshuti ze zigakomeza kuba zo.

    Ibi ni bitanu gusa mu ruhurirane rwa byinshi abagore ndetse n'abakobwa bakunze kwiyumvisha iyo abagabo cyangwa abasore bakundana bavuze cyangwa bakoze ibyo bumva ko bisanzwe. Bakobwa ntabwo bikwiye ko muhora mutekereza ko abasore bahorana ikinyoma, nabo bagira ukuri si bose babeshya.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngibi-ibintu-abakobwa-bakeka-ko-umusore-adashobora-kubabwizaho-ukuri/

  • Cardinal Kambanda yasabye Abakirisitu Gatolika kuvugurura ubuzima bwabo –

    Ibi yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Werurwe 2021 mu gitambo cya Misa yasomye ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru wa Mashami.

    Umunsi Mukuru wa Mashami uba ku Cyumweru kibanziriza icyumweru cya Pasika, ugakurikirwa n’icyumweru gitagatifu, aho abakirisitu bazirikana ububabare Yezu yanyuzemo kugeza abambwe ku musaraba.

    Cardinal Kambanda yavuze ko abantu bavuga Imana ariko bayumva mu buryo butandukanye bijyanye n’imyumvire yabo.

    Ati “Abantu bavuga Imana ariko ugiye gusesengura, usanga bayumva mu buryo butandukanye cyane. Hari uyiyambaza ndetse akayishimira ari uko arokotse kandi yari yibye cyangwa agize nabi, yashobora gucika agashima Imana ndetse akayiyambaza. Abamukurikiye na bo bashaka kugaruza no gusana ibyo yangije bakiyambaza Imana, babigeraho bakayishimira. Ugasanga rero hari ukuntu umuntu agira ishusho y’Imana ikurikije imyumvire n’ibitekerezo bye”.

    Yongeyeho ko mu gihe Kiliziya yitegura Umunsi Mukuru wa Pasika, abakirisitu bakwiye guhindura imibereho yabo ya buri munsi, bakayijyanisha n’ibyo Kirisitu ashaka.

    Ati “Bavandimwe rero twe dukurikire Yezu, buri umwe yibaze mu rugendo rwo gukurikira Yezu no kumwigana no gushinga ikirenge mu cye, twibaze igipimo cy’urukundo tumufitiye, kigaragarira mu bwitange dushobora kugirira Yezu mu kumukurikira, mu kwemera kwicisha bugufi, ngo dukurikize umurongo yaduhaye w’ineza itsinda inabi, umurongo w’urukundo utsinda urwango, umurongo w’ubuzima utsinda urupfu kugira ngo tuzukane nawe kuri Pasika.”

    Umunsi Mukuru wa Mashami wizihizwa n’abakirisitu Gatolika bo hirya no hino ku Isi, aho bagenda mu nzira bitwaje amashami y’imikindo.

    Uyu munsi uba ku Cyumweru cya nyuma cy’Igisibo kibanziriza Pasika, aho wizihizwa mu rwego rwo kwibuka Yezu igihe yinjiraga i Yeruzaremu akakirwa n’imbaga y’Abayahudi bari baje kwizihiza Pasika mbere y’uko abambwa ku musaraba.

    Cardinal Antoine Kambanda yasabye abakirisitu kuvugurura ubuzima bwabo bugashingira ku cyo Kirisitu ashaka

  • Musanze: Hari kubakwa imihanda ya kaburimbo izatwara arenga miliyari 11 Frw –

    Iyi mihanda iri kubakwa mu rwego rwo kongera ibikorwa remezo bigezweho muri uyu mujyi uri mu yunganira Kigali.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwatangaje ko bwashyize imbere gahunda yo kongera ibikorwa remezo birimo n’imihanda ya kaburimbo izafasha abagatuye n’abakagenda kurushaho gukora ingendo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Rucyahanampuwe Andrew, yavuze ko kuri ubu imirimo yo kubaka iyi mihanda irimbanyije kandi ko yose izasozwa muri uyu mwaka nk’uko babyiyemeje.

    Yagize ati “Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Mujyi ni kilometero 6.4, imirimo yo kuyitunganya igeze ku kigero cya 80%, yo yagenewe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 5.584.371.170 Frw imirimo yo kuyubaka izarangira muri Gicurasi 2021. Usibye mu Mujyi wa Musanze gusa, hari no gukorwa imihanda ifite kilometero 15,4 mu Kinigi izatwara amafaranga agera kuri 6.165.694.128 aha ho imirimo yo kuyubaka azarangira muri Nzeri 2021.”

    Bamwe mu batuye n’abagenda muri Musanze, bishimira iri terambere bagezwaho kuko na bo bari barinyotewe mu myaka myinshi banaze bajya gupagasa muri Uganda na Kigali.

    Habineza Jean Nepo ni umwe muri bo, yagize ati “Mbere twe twumvaga iterambere ari ukujya Kigali gupagasa, narabigerageje njya Kigali biranyangira ndahindura njya Kampala muri Uganda ariko naho ntacyo nacyuye kuko naraje ndubaka nsanga n’abo nasize ino barubatse, nabonye ko nta igihe cyanjye[…] Twishimiye iyi mihanda kuko mbere nakorera make kubera imihanda mibi, nkahora nkoresha moto yanjye yangiritse ariko ubu ubona ko ari ukunyereza kuri kaburimbo naho itari imirimo yo kuyishyiramo irakomeje.”

    Habineza Joseph we yagize ati “Mbere twari dufite umuhanda mubi cyane ujya mu Kinigi, ubu urebe aho iyi kaburimbo tuyiboneye turi kuvugurura tukubaka amazu agenzweho, ubu se wambwira ngo njye gushaka irihe terambere rindi tudafite? Turashimira leta yacu itarahejeje iterambere i Kigali ikumva ko natwe turikwiriye.”

    Imihanda ya kaburimbo iri kubakwa mu Karere ka Musanze ifite uburebure bwa kilometero 21,8 izuzura itwaye 11.750.065.298 Frw, azatangwa n’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako barimo Banki y’Isi yatanze yatanze inkunga yo kubaka imihanda y’i Musanze, Akarere ka Musanze gafatanyije na LODA mu buhuzwabikorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi bo bazakora imihanda yo mu Kinigi.

    Biteganyijwe ko iyi mihanda izuzura itwaye arenga miliyari 11 Frw

    Iyi mihanda yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu mu Karere ka Musanze

    Yose izuzura mbere y’uko umwaka wa 2021 urangira

  • Ubwoko butatu bw’ubuki butujuje ubuziranenge bwahagaritswe ku isoko ry’u Rwanda –

    Iki kigo cyahise gisaba Abanyarwanda bose kwirinda kongera kugura no gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge ndetse n’abari basanzwe babugurisha basabwa kubihagarika.

    Itangazo ryo ku wa 27 Werurwe 2021, ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’Agateganyo wa Rwanda FDA, Dr Karangwa Charles rivuga ko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe bwapimwe muri laboratwari ibisubizo bigaragaza ko bwahinduriwe umwimerere.

    Ati “Ndetse mu bugenzuzi bwakozwe ababutunganya bakaba bataramenyekana ahubwo bukitirirwa uruhanda nka Nyungwe Forest rwanditsehoo ko rukora Best Honey mu gihe izindi nta nganda zanditseho zibutunganya.”

    Dr Karangwa akomeza avuga ko “Rwanda FDA, iramenyesha Abanyarwanda bose ko ikuye ku isoko ubuki bwa Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe.”

    Rwanda FDA yasabye amaguriro [supermarkets] n’abacuruzi badandaza ubuki guhagarika gukwirakwiza no kugurisha ubuki bwa ‘Best Honey, Honey-Power of Natura ndetse na Miel de Nyungwe ndetse no gutanga amakuru ku hantu baranguye ubwo buki kandi bagasubiza ubuki bwose aho baburanguye bitarenze iminsi itanu.

    Abaranguza ubuki bwahagaritswe kandi nabo barasabwa kwakira ubuki bazagarurirwa n’abo babugurishije kandi bagatanga raporo yimbitse igaragaraza amazina y’ababuranguye, nimero za telefone zabo n’ingano y’ubuki bwagaruwe.

    Iki kigo cya FDA cyasabye Abanyarwanda bose kutongera kugura cyangwa gukoresha ubu buki kuko butujuje ubuziranenge.

    Rwanda FDA, yaherukaga guhagarika ku isoko ry’u Rwanda ubuki bufite ikirango cya ‘HONEY HIVE’ yasanze bwarahinduriwe umwimerere kuko bushyirwamo isukari.


  • Ruhango : Abantu 64 bakoze ikizamini ku mwanya wa Gitifu w’Akarere bose baratsinzwe #rwanda #RwOT

    Hashize umwaka urenga uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ruhango Uwimana Fortunée yirukanywe kuri uwo mwanya.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye Umuseke ko nta wundi barabona umusimbura kuko 64 bawupiganiye bose batsinzwe n’ikizamini, umwanya usubizwa ku isoko.

    Habarurema avuga ko muri abo 64 bawushakaga nta n’umwe wabashije kuwegukana.

    Yavuze ko abo bose bakoze ikizamini cy’ikiganiro (Interview). Avuze ko icyorezo cya COVID 19, cyabaye imbogamizi, kuko bitakwemera ko abantu 500 bakora ikizamini batahurizwa hamwe.

    Yagize ati 'Umwanya twongeye kuwusubiza ku isoko uzongera upiganirwe.'

    Habarurema yavuze ko ubu inshingano za Gitifu zirimo gukorwa n’Umuyobozi w’imirimo rusange (Division Manager) nubwo bivunanye.

    Uyu Muyobozi avuga kandi ko Akarere gafite icyuho cy’abakozi 30 ku rwego rw’Utugari, Imirenge no mu Karere, bigeze kuri 91,9%.

    Bamwe mu bakozi bavuga ko uyu mwanya utari gushyirwa ku isoko kubera ko uwari uwurimo nta makosa cyangwa ibyaha yashinjwaga, usibye ngo kuba atarumvikanaga n’Umuyobozi w’Akarere.

    Bakavuga ko amakosa bamugeretseho y’inyereza ry amafaranga ya Leta no kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe n’Umugenzuzi mukuru w’Imali ya Leta, byakozwe n’uwamubanjirije Mayor.

    Umwe yagize ati 'Usibye kuba baramurenganyije, bamugeretseho amakosa atari aye ubu yatakaje akazi.'

    Aba bakozi bavuga ko nubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko abo bantu 64 bose batabashije gutsinda ikizamini, bishobora kuba ari ukuri cyangwa se bikaba biterwa no kuba uwo bifuzaga ko ajya kuri uwo mwanya atabonetse.

    Uyu mwaka w’Ingengo y’Imali uzashira Akarere kadafite Gitifu wako, n’abo bakozi 30.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Ruhango-Abantu-64-bakoze-ikizamini-ku-mwanya-wa-Gitifu-w-Akarere-bose-baratsinzwe

  • Bugesera : Polisi yagaruje 2 000 000 Frw yari yibwe umuturare #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana avuga ko Karegeya Sandrine akimara kubura amafaranga ye yahise abimenyesha Polisi hatangira igikorwa cyo kuyashakisha no gushaka uwaba yayibye.

    CIP Twizeyimana yagize ati 'Hari nko mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba nibwo Karegeya yaje n’abandi bantu bari kumwe mu modoka baparika kuri sitasiyo icuruza ibikomoka kuri peteroli bava mu modoka bajya gusuhuza abantu hafi aho. Ubwo Karegeya yasohokaga mu modoka agakapu karimo miliyoni 2 yagasize mu modoka, Habyarimana akaba yari yugamye imvura aho kuri sitasiyo, yacunze abari bavuye mu modoka aragenda ateruramo agakapu karimo amafaranga agahisha hafi aho.'

    CIP Twizeyimana avuga ko Karegeya Sandrine yagarutse mu modoka ye abura ka gakapu ahita abwira bagenzi be ko yibwe anahita ahamagara Polisi arabiyimenyesha bikimara kuba.

    Ati 'Karegeya yahise atabaza Polisi avuga ibimubayeho, mbere y’uko Abapolisi baza, Karegeya n’abandi baturage begeranyije abantu basanzwe bogereza imodoka hafi aho. Abo bantu bo ubwabo bavuze ko batabona mugenzi wabo ariwe Habyarimana, ako kanya ahita aza avuye guhisha ya mafaranga bamubajije niba atageze kuri iyo modoka arabihakana. Ariko abonye abapolisi yagize ubwoba ajya kwerekana aho yari avuye guhisha ya mafaranga.'

    Akimara kuyerekana yahise yiruka ariko tariki ya 27 Werurwe afatirwa mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu Nyabivumu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye Karegeya wihutiye gutangira amakuru ku gihe kuko aribyo byatumye aya mafaranga aboneka.

    CIP Twizeyimana yibukije abantu bafite imodoka kujya bibuka gusiga bakinze imodoka zabo mu gihe bazivuyemo kandi bakazihagarika ahantu bizeye umutekano wazo.

    Habyarimana yahise ashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata kugira ngo akorerwe dosiye.

    ITEGEKO RIVUGA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    JPEG - 58.3 ko
    Ukekwaho kwiba aya mafaranga

    Src : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Bugesera-Polisi-yagaruje-2-000-000-Frw-yari-yibwe-umuturare

  • Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y'Abanyarwanda yiyita 'umunyabwenge' #rwanda #RwOT

    Mu gihe abaturage benshi ba Repubulika Iharanira Demokarasoi ya Kongo, barangajwe imbere na Perezida w'icyo gihugu, Felix Tshisekedi, bahagurukiye kuvana agatotsi mu mubano w'u Rwanda n'igihugu cyabo, hari n'abandi bashishikajwe n'urwango, bikagaragara ko ari ba rusahuriramunduru batifuza umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi. Abo ni nka Patrick Mbeko wigize umuhanga mu guharabika Abayobozi b'uRwanda no kugoreka amateka yarwo, kugeza n'aho agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye cyangwa itagenze uko yabyifuzaga. Abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter yavuze ko ' ikosa  rukumbi Ubufaransa kwakoze ari uko butashyigikiye bwivuye inyuma ubutegetsi bwa Yuvenali Habyarimana, bigatumba butsindwa yarahanganyemo na Paul Kagame n'Abanyamerika '. Ntiyasobanuye uko ahuza Abanyamerika n'urugamba rwo kwibohora rwayobowe na Paul Kagame.

    Kimwe n'abajenosideri  n'ababashyigikiye, Patrick Mbeko arashinja Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame n'Umuryango wa FPR-Inkotanyi gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, agatagatifuza Leta ya Habyarimana n'abamusimbuye, yemeza ko ahubwo aribo bakorewe Jenoside! Abasomye aya mateshwa ya Patrick Mbeko ku mbuga nkoranyambaga bagize bati:'Burya koko igisebo nticyica( le ridicule ne tue pas), kuko kiramutse cyica Patrick Mbeko n'abarumbiwe n'ubwenge nkawe ntibari kuba bakiriho'.  Bagakomeza bati:'Ushobora ute kwiyita umunyabwenge, wirengagiza ko isi yemeje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'ubutegetsi bwa Habyarimana n'abamusimbuye, igahagarikwa n'ingabo za FPR zari ziyobowe na Paul Kagame?! Bavuga ko yi mikorere idatunguranye ariko, kuko ngo  buri gihe abicanyi bagerageza kwivanaho ikimwaro, kugeza n'aho basiga icyaha abiciwe.

    Aba bashubije ibyo Patrick Mbeko yahubutsemo, baribaza bati:' Uretse ubugome buvanze n'ubujiji, ahakana ate ko Ubufaransa bwa Mitterrand bwashyigikiye byimazeyo Leta y'abajenosideri, bigashimangirwa bidasurwaho na Komisiyo Declert yashyizweho na Perezida w'Ubufaransa, Emmauel Macron ubwe? Benshi muri aba barakajwe n'amateshwa ya Patrick Mbeko , biganjemo Abanyekongo nkawe, bamusabye kureka kwiyita umuhanga'intellectuel', kandi agahagarika kwivanga mu mateka y'igihugu kitari icye. Bati:'Niba uri impuguke, fatanya n'abandi Banyekongo gushakira ibisubizo ibibazo byugarije igihugu cyabo, ureke guhakwa ku bajenosideri nk'imbwa irigata ibirenge bya shebuja , n'iyo we atabishaka'.

    Uyu Partick Mbeko azwiho ubukana mu guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri iki gihe yihaye inshingano yo kwamamaza igitabo umujenosideri Yohani Kambanda( wakatiwe gufungwa burundu), aherutse gusohora agambiriye kwishongora no gukomeretsa  abakorewe iyo Jenoside. Urwango Patrick Mbeko afitiye uRwanda, muw' 2016  rwamuhesheje igihembo   cyiririwe Ingabire Victoire , nawe wamamaye mu guhakana, gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, no gukorana n'imitwe y'iterabwoba igambiriye kugirira nabi uRwanda.

    Yasebanya yagira ariko, Patrick Mbeko akwiye kumenya ko inabi itazigera itsinda ineza. Nabaza neza imiterere y'Abanyarwanda, azamenya ko  barwanye intambara zikomeye kurusha iy'ubugambo n'ubusambo ashaka kubashozaho. Azabaze abajenosideri bakubiswe inshuro, nka Kambanda Yohani, Theoneste Bagosora, Ngirumpatse Matayo, Anatole Nsengiyumba n'izindi Nterahamwe abereye umuvugizi,bazamubwira ishyano FDLR yabo n'abandi bagizi ba nabi bahuriye nako mu mashyamba ya Kongo. Azagishe inama Abanyekongo bazima nk'abari muri  gahunda yitwa'PMVS' n'urubyiruko rwo muri Generation Paul Kagame, bose barajwe ishinga no gufatanya n'Abanyarwanda kubaka amateka mashya kandi meza.  Namara kuganira n'abo bose, azumva neza ko uRwanda rutakiri insina ngufi, icibwaho ikoma n'inzezererezio nka Patrick Mbeko.

     

    The post Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y'Abanyarwanda yiyita 'umunyabwenge' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunyekongo-patrick-mbeko-yahawe-gasopo-asabwa-kureka-kugoreka-amateka-yabanyarwanda-yiyita-umunyabwenge/

  • Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri –

    Ibi bikoresho byahawe abanyeshuri 1500 bo mu turere twa Ngoma, Kayonza, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Ibi bikoresho byatanzwe ku nkunga y’Umuryango wo muri Canada wita ku mwana, Sleeping children around the world.

    Iki gikorwa kikaba cyasojwe kuri iki cyumweru mu Karere ka Rwamagana kinitabirwa na Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman usanzwe ari umunyamuryango wa Rotary Club.

    Buri mwana yahawe matera, ibase, Ikiringiti, amashuka, amakaye, inkweto, imyenda y’ishuri, udupfukamunwa ndetse n’imyenda y’imbere ku bana b’abakobwa.

    Umuyobozi ucyuhe igihe wa Rotary Club Kigali Virunga, Ingabire Jennifer, yavuze ko ubwo yayoboraga uyu muryango hari undi muryango uba mu gihugu cya Canada wabegereye kugira ngo bakorane mu gutanga ibikoresho ku banyeshuri nubwo haje kwivangamo COVID-19.

    Ati “ Uwo mushinga utekereza ko umwana iyo aryamye neza, akura neza kandi akiga neza, iyo aryamye neza rero bituma abyuka kare akajya kwiga bitewe nuko aba yaryamye neza, niyo mpamvu mu bikoresho twatanze harimo ibyo kuryamira n’iby’ishuri.”

    Ingabire yavuze ko buri Karere bagiye bakagenera abana 300 nibura abana bose bakaba bagomba kungana ku mpande zombi yaba abahungu ndetse n’abakobwa.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yashimiye Leta y’u Rwanda ikorana neza n’abafatanyabikorwa barimo na Rotary Club, yavuze ko imiryango yafashijwe yiganjemo iyubakiwe inzu n’Akarere agasanga bari bakeneye ibyo bikoresho.

    Ati “ Abenshi muri aba ngaba ni abantu twagiye twubakira batari bafite naho baba, bari bakeneye n’imifariso kugira ngo bayirareho, iyo umwana yariye neza akanaryama neza agasinzira, iyo aje mu ishuri abasha kwiga neza iki kikaba ari igikorwa cyiza twabashimira aho abana bagiye kwiga neza kuko aribo ejo hazaza h’igihugu cyacu.”

    Bishimiye ibikoresho byahawe abana babo

    Bamwe mu baturage bafite abana bahawe matera n’ibindi byangombwa by’ishuri bishimiye kubyakira abenshi bavuga ko bije kubunganira mu gutuma imyigire y’umwana irushaho kumera neza.

    Mukagasana Christine utuye mu Mudugudu wa Karutimbo mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro yavuze ko yari asanzwe afite ikibazo cy’aho umwana we yararaga.

    Ati “ Ubu niba umwana yararaga nabi akarara akumbagurika mu birere, ubu agiye kujya aryama neza yishimye nabashimiye cyane nkanashimira ubuyobozi buba bwadutekerejeho.”

    Nyiransabimana Martha utuye mu Murenge wa Munyiginya mu Kagari ka Binunga mu Mudugudu w’Isangano, we yavuze ko yagorwaga cyane no kubona ibikoresho by’abana be ariko ngo umwe amaze kubihabwa.

    Ati “Namuguriraga ntabone ibyo akeneye byose ariko ubu azajya ajya mu bandi asa neza mu ishuri abe n’umuhanga kuko iyo umwana afite ibibazo mu ishuri ntakurikira neza.”

    Musabyimana Ange wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza we yavuze ko aho yararaga yabyukaga imbavu ziri kumurya ahamya ko kuba yabonye amakaye n’aho kurara heza agiye kwigana ubushake ku buryo azatsinda ikizamini cya leta.

    Rotary Club isanzwe imenyerewe mu Rwanda mu bikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abantu, bubatse isomero rusange rya Kigali ndetse banubaka inzu y’abarwayi bacumbikamo abarwayi ba kanseri mu bitaro bya Kanombe ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye.

    Rotary Club Virunga Kigali ibarizwamo abanyamuryango 32 mu gihe mu gihugu hose habarizwa ama club atanu nibura buri club ikaba ibarizwamo abantu bari hagati ya 25 na 30.

    Abana bahawe ibi bikoresho ni abaturuka mu miryango itishoboye

    Abana bavuze ko ibi bikoresho bahawe bigiye kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi

    Rotary Club yahaye abanyeshuri 1500 matera n’ibindi bikoresho by’ishuri