Blog

  • Mico The Best yagize icyo atangaza ku ndirimbo ze bavuga ko ziganjemo amagambo y'ibishegu #rwanda #RwOT

    Ibi bagiye babihera ku ndirimbo ze nk'iyitwa 'Igare', 'Umunamba', Saa Moya ya Bruce (ni we wayanditse) n'izindi.

    Kuri uyu wa Kane na bwo yashyize hanze iyitwa 'Ubunyunyusi' yakoranye na Riderman, bamwe batangiye kuyisesengura bemeza ko nayo ari igishegu kitavangiye.

    Mico The Best yavuze ko indirimbo ze ziba ziri mu Kinyarwanda nta muntu uba ukwiye kongera kuzisemura.

    Ati ' Indirimbo zanjye ziba ziri mu Kinyarwanda, singombwa ko bazisemura. Nta waririmba igishegu ngo ugitange gice ku bitangazamakuru, ahubwo ikibaho ni uko bafata indirimbo zanjye bagatangira kuzivuga uko zitari.'

    Mico The Best ariko anavuga ko abakurikira ibihangano bye bafite uburenganzira bwo gutekereza uko bashatse ariko ko bitazamubuza gukomeza gukora izi ndirimbo.

    Ati ' Bafite uburenganzira bwo gutekereza ibyo bashatse, njyewe icyo nkora nuko mba nagerageje gufunguka nkaririmba. Usanga waririmbye umunamba, umuntu akamwita undi kandi mu by'ukuri umunamba uriho turamuzi tuzi ukuntu ateye. Baretse gusemura ikinyarwanda ngo bagikuremo ikindi bakumva ko atari ibishegu kandi nanjye bandeka nkakomeza nkiririmbira nta kibazo.'

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mico-the-best-yagize-icyo-atangaza-ku-ndirimbo-ze-bavuga-ko-ziganjemo-amagambo

  • Bane bahitanywe na Covid-19 –

    Bane bapfuye harimo abagabo batatu muri bo babiri ni abo mu Karere ka Nyanza n’undi umwe w’i Kigali. Aba biyongeraho umugore wo mu Karere ka Ruhango.

    Impfu z’aba bantu bane zatumye umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo uba 305 mu gihe 13 bo bari barembye bikomeye.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, 21.490 nibo bamaze kwandura ubariyemo na 71 babonetse kuri uyu wa Mbere. Umubare w’abakize nawo wiyongereyeho 75 bituma abamaze gukira bose ari 19.860.

    Abakirwaye kugeza ubu ni 1.325.


  • Bane bahitanywe na Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Bane bapfuye harimo abagabo batatu muri bo babiri ni abo mu Karere ka Nyanza n'undi umwe w'i Kigali. Aba biyongeraho umugore wo mu Karere ka Ruhango.

    Impfu z'aba bantu bane zatumye umubare w'abamaze guhitanwa n'iki cyorezo uba 305 mu gihe 13 bo bari barembye bikomeye.

    Kuva iki cyorezo cyagera mu Rwanda, 21.490 nibo bamaze kwandura ubariyemo na 71 babonetse kuri uyu wa Mbere. Umubare w'abakize nawo wiyongereyeho 75 bituma abamaze gukira bose ari 19.860.

    Abakirwaye kugeza ubu ni 1.325.

    29.03.2021 Amakuru Mashya | Update

    Twihanganishije imiryango y'abagabo batatu b'imyaka 91, 38 (Nyanza) 79 (Kigali) n'umugore w'imyaka 84 (Ruhango) bitabye Imana / Condolences to families of 91, 38 (in Nyanza) 79 (in Kigali) yo men and 84 (in Ruhango) yo woman who passed away pic.twitter.com/2KMpmI57jo

    — Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) March 29, 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bane-bahitanywe-na-covid-19

  • MrSkizzy wamamariye mu itsinda ryagacishijeho rya KGB yasezeranye na Nkundabose Clémence[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabereye ku Biro by'Umurenge wa Gisozi, nyuma y'ibyumweru bibiri gusa aba bombi bemeranyije kubana akaramata.

    Skizzy wamamaye mu itsinda rya KGB, ni umwe mu banyamakuru bagize uruhare mu iterambere ry'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Werurwe 2021, ni bwo Skizzy yatunguye umukunzi we amusaba kwemera kuzamubera umufasha, undi na we nta kuzuyaza arabyemera atega urutoki amwambika impeta ishimangira ikimenyetso kuri iryo sezerano.

    Uyu muhanzi yavuze ko ubukwe bwe buzaba bitewe n'ibihe igihugu kirimo byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bityo ko atahita atangaza amatariki ahamye.

    Skizzy yatangiye kumenyekana mu muziki ubwo yari mu itsinda rya Cool Family nk'umwe mu baririmbyi cyane ko ryari rizwiho kubyina.

    Iri tsinda ryaje guhura na nyakwigendera Hirwa Henry, biba akarusho kuko bose banigaga hamwe. Nyuma yo guhura bakibonamo impano yo gukora umuziki, baganirije MYP wari inshuti yabo bafata icyemezo cyo gukora itsinda bise KGB-Kigali Boyz.

    Skizzy wari usanzwe ari n'umunyamakuru, yakomeje umwuga w'itangazamakuru ariko akarivanga n'ibindi bikorwa binyuranye. Kugeza ubu asigaye ari umukozi muri Skol Rwanda.


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mr-skizzy-wamamariye-mu-itsinda-ryagacishijeho-rya-kgb-yasezeranye-na

  • Nyanza: Ba gitifu babiri beguye nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Abasezeye ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Bandikiye Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere bamumenyesha ko basezeye ku kazi kuko batakigashoboye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bombi banditse nyuma yo gufatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse umwe muri bo akurikiranyweho no gukubita umuturage.

    Yagize ati 'Ikosa rya mbere ni uko bombi bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n'icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.'

    Ntazinda yavuze ko nyuma yo kubona amabaruwa yabo basezera bavuga ko batagishoboye akazi, igikurikiyeho ari ugushaka abandi bayobozi bazayobora utwo tugari.

    Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza gahunda nziza za Leta n'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-ba-gitifu-babiri-beguye-nyuma-yo-kurenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid

  • Luka 10:18: Umuraperi Lil Nas X yamuritse ink… – #rwanda #RwOT

    Inkweto z’amabara y'umutuku n'umukara zamaze kugera ku isoko nyuma yo kumurikwa na Lil Nas X umuraperi, umuririmbyi n'umwanditsi ukiri muto w'umunyamerika w'imyaka makumyabiri nu’mwe afatanyije na kompanyi yitwa MSCHF.

    Nike yahise itangaza ko ntaho ihuriye n'umushinga w’ikorwa ry'iyi nkweto yakozwe hifashishijwe inkweto yayo ya Air Max 97s ariko ibimenyetso bikavanwaho hagashyirwaho ibindi bijyanye na shitani nk’uko nyir’umushinga yabiteguye.

    Izi nkweto zageze hanze tariki 29 Werurwe 2019. Ni imiguru 666. Izi nkweto zigurishwa akayabo k’amadorali 1018 (Miliyoni y’amanyarwanda), ziri kwitwa iza shitani bitewe n’amaraso y’umuntu bazikoranye ukongeraho n’amagambo yanditseho yo mu ivanjiri yanditswe na Luka umutwe wa 10 umurongo wa 18 uvuga ngo ‘Nabonye shitani amanuka ava mu ijuru’.

    Izi nkweto zanditseho Icyanditswe cyo muri Bibiliya, Luka 10:18

    Src: CNN

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104382/luke-1018-umuraperi-lil-nas-x-yamuritse-inkweto-za-satani-zirimo-amaraso-yumuntu-izi-ku-is-104382.html

  • Nyanza: Ba gitifu babiri beguye nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 –

    Abasezeye ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Bandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere bamumenyesha ko basezeye ku kazi kuko batakigashoboye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye IGIHE ko abo bayobozi bombi banditse nyuma yo gufatirwa mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse umwe muri bo akurikiranyweho no gukubita umuturage.

    Yagize ati “Ikosa rya mbere ni uko bombi bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n’icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.”

    Ntazinda yavuze ko nyuma yo kubona amabaruwa yabo basezera bavuga ko batagishoboye akazi, igikurikiyeho ari ugushaka abandi bayobozi bazayobora utwo tugari.

    Yasabye abaturage gukomeza kubahiriza gahunda nziza za Leta n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Ifoto igaragaza Umujyi wa Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo

    [email protected]


  • Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi #rwanda #RwOT

    Nyuma yaho irushanwa rya Basketball Africa League rya 2020 ryagombaga kubera mu Rwanda ariko ntirize gukinwa kubera icyorezo cya koronavirusi, ryamaze gutangazwa ko rizabera i Kigali hagati ya tariki ya 16 n'iya 30 Gicurasi 2021 rikazabera muri Kigali Arena nkuko ari naho ryari buzabere umwaka ushize.

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, nibwo umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL) Gallo Fall yahamije ko iri rushanwa rigiye gukinwa ku ncuro ya mbere kuri uyu mugabane rikazabera mu Rwanda rigahuza amakipe atandukanye yo kuri uyu mugabane aho azakina imikino 26.

    Nkuko uyu muyobozi yabitangarije urubuga rwa FIBA, Gallo yatangiye ashimangira ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda ndetse anavuga amatariki azaberaho.

    Yagize ati 'Uyu munsi nejejwe no gutangaza ko irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya mbere guhera tariki ya 16 Gicurasi, umukino wa nyuma wa mbere ukaba kuCl cyumweru tariki ya 30 Gicurasi. Hazitabira amakipe 12 yo mu bihugu 12 bitandukanye bya Afurika, hakinwe imikino 26. Ibi byose bizabera ahantu hamwe hagezweho ku rwego rw'Isi, muri Kigali Arena.'

    Gallo kandi yakomeje avuga ko nk'ubuyobozi bwa BAL bifuza gukora irushanwa riri ku rwego rwo hejuru aho rizagaragaza impano ndetse n'urukundo abakinnyi ndetse na Afurika muri rusange bafitiye uyu mukino w'intoki.

    Abategura iri rushanwa rya BAL 2020 bari bateganyije ko ryagombaga kuba hagati ya Werurwe na Gicurasi 2020 mu bihugu bitandatu bya Afurika ariko rikazasorezwa i Kigali, gusa bitewe na koronavirusi banzuye ko iri rushanwa ritakinwa.

    Iri rushanwa rya BAL2020 ryari riteganyijwe ko umwaka usanzwe w'imikino wa 2020 wari kubera i Cairo mu Misiri, Dakar (Sénégal), Lagos (Nigeria), Luanda (Angola), Monastir (Tunisia) na Salé (Maroc) mu gihe Umujyi wa Kigali (Rwanda) wari kwakira imikino ya Playoffs n'iya nyuma isoza irushanwa muri Gicurasi 2020.

    Nyuma amakipe ane ya mbere ni ukuvuga yari bube yitwaye neza muri buri gace ni yo yari kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya Playoffs yagombaga kubera i Kigali mu Rwanda.

    Amakipe 12 yari yabonye itike yo gukina irushanwa rya Basketball Africa League (BAL 2020) ku nshuro ya mbere ni Patriots (Rwanda), GNBC (Madagascar), Ferroviario de Maputo (Mozambique), AS Douanes (Sénégal), AS Police (Mali), AS Sale (Maroc), GS Petroliers (Algérie), FAP (Cameroun), Petro de Luanda (Angola), Rivers Hoopers (Nigeria), Union Monastir (Tunisia) na Zamalek (Misiri).

    The post Muri gicurasi 2021, Kigali Arena izakira irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) ryagomba kuba umwaka ushize ntiribe kubera koronavirusi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/muri-gicurasi-2021-kigali-arena-izakira-irushanwa-rya-basketball-africa-league-bal-ryagomba-kuba-umwaka-ushize-ntiribe-kubera-koronavirusi/

  • Christian Hope yinjiye mu muziki nyuma yo guh… – #rwanda #RwOT

    Byiringiro Christian [Christian Hope] yavutse tariki 29 Nzeri 2001. Ni ubuheta mu muryango w'abana batandatu barimo abahungu batanu n'umukobwa umwe. We n'umuryango we batuye ku Kimihurura, afite ababyeyi bombi.

    Mu 2018, ni bwo yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga asohora indirimbo ye ya mbere mu mwaka wa 2019.

    Yabwiye INYARWANDA ko yinjiye mu muziki kubera urukundo awufitiye no kuba awiyumvamo kubera ko atawukoze ntacyo ubuzima kuri we bwaba buvuze.

    Ati 'Byakomotse ku rukundo no kwiyumvamo umuziki ko ntawukoze ubuzima bwaba ntacyo buvuze.'

    Christian Hope anavuga ko kwinjira mu muziki yanasunitswe n'indirimbo 'Yankuyeho urubanza' ya Israel Mbonyi.

    Ati 'Indirimbo ya Israel Mbonyi yitwa 'Yankuyeho urubanza' nayo yanteye imbaraga cyane binsunikira gutangira umuziki wanjye.'

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “NDAGUSHIMIRA” Y’UMUHANZI CHRISTIAN HOPE

    Uyu muhanzi avuga ko yakuze akunda kuririmba muri korali, ariko ko atajyaga atekereza ko azaba umuhanzi wigenga. Anavuga ko umuryango we wari warahanuriwe ko uzabyara umwana w'umuhanzi.

    Indirimbo ye ya mbere ya Christian Hope yitwa 'Ntawe uhanye nawe' ivuga ko mu Isi no mu Ijuru abariho, ababayeho, abazabaho ntawuhwanye na Yesu Kristo. Ni indirimbo ihimbaza Imana yakuye mu gitabo cyo kuva 15:2,11.

    Uyu muhanzi yavuze ko afite intego yo gukora umuziki, ku buryo umubare munini uzakira Yesu nk'umwami n'umukiza kubera we.

    Anavuga ko ashaka gukora umuziki mpuzamahanga ntaririmbe mu Kinyarwanda gusa, ahubwo akisanzura mu ndimi nyinshi.

    Indirimbo ye nshya ya yise 'Ndagushimiye', yayanditse ayikomeye ku bihe bigoye yarimo acamo ariko akumva akwiye gushima Imana.

    Ni indirimbo yitezeho guhindura 'benedata bera mu bibi cyangwa mu byiza bagatera umugongo Imana'.

    Ati 'Uyumvise wese arayikunda akambwira ko imusubijemo intege zo gukomeza urugendo. Imaze guhindura imyumvire ya benshi yo kumva ko ibyo bagezeho ari amaboko yabo gusa kandi ari Imana yabashoboje.'

    Muri iki gihe, uyu musore yatangiye gukora kuri Album ye nshya. Christian Hope ni umwe mu baririmbye muri korali zirimo nka 'Siloam' yaririmbyemo akiri ku ntebe y'ishuri mu mashuri yisumbuye.

    Christian Hope yinjiye mu muziki asohora amashusho y'indirimbo ye ya kabiri yise 'Ndagushimira'

    Christian Hope yavuze ko yinjiye mu muziki kubera ko abikunda kandi akaba yarasunitswe n'indirimbo ya Israel Mbonyi

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “NDAGUSHIMIRA” YA CHRISTIAN HOPE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104384/christian-hope-yinjiye-mu-muziki-nyuma-yo-guhemburwa-nindirimbo-ya-israel-mbonyi-video-104384.html

  • Icyuho mu iyubahirizwa ry’itegeko riha umuntu uburenganzira bwo guhabwa amakuru –

    Ingingo ya gatatu y’itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera.

    Ingingo ya 14 n’iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z’abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

    Mu mahugurwa yateguwe n’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry’itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.

    Aya mahugurwa y’iminsi itatu, yahujwe n’intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abantu batubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Ati “Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko iyo amakuru atanzwe bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n’ibindi byuho mu mategeko ubwayo.

    Ati “Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay’ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.

    Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w’Ihuriro ry’Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n’ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n’abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.

    Ati “Dufite ibibazo by’abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n’abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.”

    Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n’ubwo barenganywa kubera kutamenya.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abatubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yagaragaje icyuho kikiri mu mategeko kizitira abanyamakuru mu kazi kabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye