Blog

  • Miss Popularity 2021 'Kayirebwa Marie Paul' yatsembeye abahanzi bashaka kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo zabo[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Miss Kayirebwa Marie Paul wamenyekanye cyane muri Video y'Ikinyafu ya Bruce Melodie ,nyuma akaza kwegukana ikamba ry'umukobwa ukunzwe n'arubanda ariryo bita Miss Popularity agahabwa igihembo na MTN,cya Miriyoni imwe ,Telfone igezweho yo mu bwoko bwa Iphone n'iki n'ikarita yo guhamagara umwaka wose ku buntu yasezereye abahanzi bafuza kumwifashisha

    Ibi yabitangaje mu kiganiro n'Inyarwanda avuga ko iri kamba ryamushimishije cyane ku buryo na n'ubu agisaraye kubera gusakuza cyane bivanze n'ibyishimo. Ati: “Aho nari ngeze narahishimiye ku bwanjye naravugaga ngo Imana imfashije nkagera mu mwiherero ndaba natsinze:

    Ngize amahirwe ndakomeza, bari guhamagara icumi ba mbere nari ndi kumva ndi hafi yo guta umutwe, ndi kuvuga ngo ndasigaye ariko nkagira icyizere kubera ko hari abandi, njya kubona mbona barampamagaye ako kanya nahise mbura uko nifata, niyo bahita bambaza ikibazo ako kanya sinari kugishobora'.

    Uyu mukobwa witabiriye iri rushanwa atari ku nshuro ye yambere yavuze ko urugendo rwe rutangira ari inshuti ze zamugiriye inama yo kongera gusubiramo, agira amahirwe akomeza no mu bakobwa 20 bagiye mu mwiherero.

    Akigera mu mwiherero yavuze ko ari ibintu byamutunguye cyane ndetse akomeza kwiyegereza abandi cyane atangira kumenyerana n'abandi bakobwa batandukanye. Ku nshuti ze za hafi cyane yavuze ko abakobwa yisanzuragaho cyane ari Akariza Amanda na Ishimwe Sonia.

    Miss Kayirebwa Marie Paul yakomoje ku rizimwe mu ndirimbo yagiye agaragaramo twavugamo nka; We Don't care ya Meddy, Rj The Dj na Rayvanny bo muri Tanzania, Ikinyafu ya Bruce Melody na Kenny sol, Solo ya Nel Ngabo na Niko yaje y'umuhanzi Chris Hart.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/miss-popularity-2021-kayirebwa-marie-paul-yatsembeye-abahanzi-bashaka-ku

  • Icyuho mu iyubahirizwa ry'itegeko riha umuntu uburenganzira bwo guhabwa amakuru – #rwanda #RwOT

    Ingingo ya gatatu y'itegeko N° 04/2013 ryerekeye kubona amakuru, ivuga ko buri muntu afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n'urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z'abikorera.

    Ingingo ya 14 n'iya 15 zo zigaragaza uburyo umuntu ashobora kwifashisha kugira ngo abone amakuru mu kigo cyigenga, kandi inzego z'abikorera zitegekwa gushyiraho umukozi ushinzwe gutanga amakuru.

    Mu mahugurwa yateguwe n'Ihuriro ry'Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF (The Legal Aid Forum), abashinzwe gutanga amakuru mu bigo binyuranye bari guhugurwa, kugira ngo bazafashe ibigo bakorera kuzamura imyumvire ku iyubahirizwa ry'itegeko ryemerera abantu guhabwa amakuru.

    Aya mahugurwa y'iminsi itatu, yahujwe n'intego ya 16 mu zigamije iterambere rirambye zizwi nka SDGs (Sustainable Development Goals).

    Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abantu batubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Ati 'Uburenganzira bwo guhabwa amakuru ni ingenzi kuko iyo amakuru atanzwe bifasha abaturage gusobanukirwa uko igihugu gihagaze bityo bakagira uruhare mu bibakorerwa. Itangazamakuru rifasha mu kurandura ubujiji no kurwanya ibihuha. Icyo nabonye mu Rwanda, ni uko itangazamakuru ridakora mu buryo buboneye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, (Rwanda Media Commission), Mugisha Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko uretse kuba iri tegeko ritubahirizwa, hakiri n'ibindi byuho mu mategeko ubwayo.

    Ati 'Itegeko risobanura amakuru akwiye kugirwa ibanga ariko hari ayo abakayatanze bagira ay'ibanga kandi atari muri urwo rwego. Hari amakuru abayobozi baba bagomba gutangaza babyibwirije, ariko ntabwo babikora. Mu itegeko mpanabyaha hahozemo ibihano bihabwa umuntu utatanze amakuru, ariko ubu byakuwemo.

    Mugisha yavuze ko iri tegeko ryashyiriweho gufasha abanyamakuru gutara no gutangaza inkuru zicukumbuye, ariko ngo nta nkuru zicukumbuye zikorwa. Kuba bishoboka ko hari benshi batazi ko bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru na byo ni imbogamizi ikomeye.

    Umuyobozi Nshingabikorwa w'Ihuriro ry'Abatanga Ubufasha mu Mategeko, LAF, Kananga Andews, yavuze ko n'ubwo hari abanyamakuru bahohoterwa, hari n'abandi badakurikiza amategeko mu gihe bari gutara inkuru.

    Ati 'Dufite ibibazo by'abanyamakuru bahohoterwa, ku buryo hari n'abafunzwe ubu turi kuburanira. Abanyamakuru na bo bakwiye kujya bakurikiza amategeko mu gihe bari gutara amakuru.'

    Kananga kandi yavuze ko hari abanyamakuru usanga badasobanukiwe itegeko ribaha uburenganzira bwo guhabwa amakuru, bigatuma hari n'ubwo barenganywa kubera kutamenya.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

    Abari gukurikira aya mahugurwa, bitezweho kuzamura imyumvire ku itegeko rigenera abantu uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umuhuzabikorwa w'amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, yanenze abatubahiriza itegeko rigena uburenganzira bwo guhabwa amakuru

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura, RMC, Mugisha Emmanuel, yagaragaje icyuho kikiri mu mategeko kizitira abanyamakuru mu kazi kabo

    Aya mahugurwa yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-iyubahirizwa-ry-itegeko-riha-umuntu-uburenganzira-bwo-guhabwa-amakuru

  • Sarah wahoze ari umugore wa Harmonize ari mu buryohe bw'urukundo n'uwahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Amakuru ari kuvuga ko Sarah yaba ari mu rukundo n'umugabo witwa Christopher, uyu mugabo yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga ari mu munyenga w'urukundo na Wema Sepetu, aho amashusho yabo basomana yabiciye bigacika ku mbuga nkoranyambaga.

    Wema Sepetu na Christopher ukoresha akazina ka PCK kuri instagram, bakundanye imyaka igera kuri 4 nyuma birakendera, bakije umuriro mu mpera za 2015 bigera mu 2019 batakivugwa mu rukundo.

    Uyu mugabo, Christopher, nyuma yo gutandukana na Wema, yerekanye ko ari mu munyenga w'urukundo na Sarah Michellotti. Yanyarukiye kuri instagram ye yerekana ko amukumbuye cyane nk'umuntu bakundana.

    Muri Nzeri 2019 nibwo Harmonize yakoze ubukwe n'umuzungu kazi ukomoka mugihugu cy'Ubutaliyani witwa Salah, bwari ubukwe bw'agatangaza bwabereye muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar Saalam.

    Mumpera z'umwaka wa 2020 nibwo Harmonize yerekanye amafoto y'Umwana w'umukobwa avugako ari umwana amaze umwaka n'igice yaranze kwemera ko ari uwe, icyo gihe yavuzeko yapimishije DNA asanga koko ari we Se w'uyu mwana, aha niho hahise hamenyekana ko Salah yatandukanye na Harmonize kuko uyu mugabo yari amaze kwerura ko yabyaye ahandi mugihe hari umugore afitiye isezerano.

    Salah yahise nawe atangaza ko atakiri kumwe na Harmonize ndetse asiba amafoto n'ibimuranga byose byamuhuzaga n'uyu muhanzi, Salah yahise anatangaza ko Harmonize atabyara ndetse ngo nibyo yatangaje ko afite umwana yari yaranze kwemera ataribyo, avugako icyo yemeza ari uko uyu mugabo atabyara ndetse afite n'ibimenyetso kuko baryamanye nk'umugore n'umugabo bashaka urubyaro bikanga bikagera naho bajya kwivuza kugeza igihe batangiye gushwanira bigatuma banatandukana.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/sarah-wahoze-ari-umugore-wa-harmonize-ari-mu-buryohe-bw-urukundo-n-uwahoze-ari

  • Rubanguka Steve mu magambo akarishye yasubije KNC #rwanda #RwOT

    Asubiza abarimo perezida w’ikipe ya Gasogi United ari we Kakooza Nkuriza Charles[KNC] bavuze ko adashoboye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, Rubanguka Steve yamusubije ko mu gihe umuntu afite inzozi adakwiye kureka injiji kumubuza kuzigeraho.

    Rubanguka Steve amaze igihe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu ariko ntagire amahirwe yo gukina, byatumye benshi bibaza ku rwego rwe ndetse n’impamvu umutoza amuhamagara abizi ko atazamukinisha.

    Ku wa 24 Werurwe 2021, mu mukino Amavubi yatsinzemo Mozambique 1-0, Rubanguka Steve yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu, aho yakinnye iminota 45.

    Mu cyumweru gishize, KNC yavuze ko igihe kigeze ko abantu bareka kwizirika ku bakina hanze cyane nka Rubanguka kuko hari abakinnyi ba Gasogi benshi bamurusha.

    Ati'njyewe ntekereza ko igihe kigeze y’uko twivanamo ngo abantu bavuye hanze, nk’uriya muhungu Rubanguka nta mukinnyi n’umwe wo mu Rwanda ukina hagati aruta, ntaruta Kaneza, ntaruta Wanyama Byumvuhore Tresor, ntaruta Hakim Dieme, ibyo ndabivuga si uko ari abakinnyi ba Gasogi, bose bamuri hejuru, ibyo byo kuvuga ngo abantu bavuye hanze mubivemo mutoranye ikipe abakinnyi barahari.'

    Abinyujije kuri page ye ya Facebook, Rubanguka Steve yavuze ko mu gihe ufite inzozi udakwiye kureka injiji zikuzitira kuko abaguseka uyu munsi ari bo bazaza kukubaza uko wabigenje mu gihe uzaba wagize urwego ugeraho.

    Ati' Niba ufite inzozi, ntukemere ko injiji izikuvugishaho. Kubera ko abantu bagushidikanyaho, baguseka, cyangwa bavuga ko ibyiza bitakuremewe, ni bo bantu bazakugarukira gake gake bakubaza uko wabikoze banakugisha inama. Guma ku ntego yawe kandi ukomeza ukore cyane nshuti.'

    Rubanguka Steve akinira ikipe ya AE Karaiskakis yo mu cyiciro cya 2 mu Bugereki, yayigiyemo muri Kanama 2020, nyuma yo gutandukana na Patro Eisden yo mu Bubiligi.

    KNC ngo abona Rubanguka adakwiye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu

    Rubanguka Steve yakinnye umukino we wa mbere mu Mavubi

    Nga nta muntu ukwiye kukubuza kugera ku ntego zawe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rubanguka-steve-mu-magambo-akarishye-yasubije-knc

  • Abarwanyi 37 bahoze mu mitwe ya P5 na RUD Urunana bitabye urukiko (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.

    Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y'inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy'ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w'ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z'amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w'abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n'ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Harimo abafatiwe mu gitero cy'i Musanze…

    Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k'u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y'ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n'izindi ntwaro gakondo.

    Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y'umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y'icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw'u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.

    Umwe muri bo yagize ati 'Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n'abasirikare tugafata ubutegetsi.”

    “Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo inzu nziza meza, amafaranga, imodoka kandi zihenze n'ibindi.'

    Uretse aba bafatiwe mu gitero cy'i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n'imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

    Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z'u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.

    Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by'agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Aba bahoze mu mashyamba ya RDC bagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakurikiranywe n’ubutabera bwa Gisirikare

    Hagaragajwe inzitizi zituma iburanisha ryimurirwa muri Gicurasi

    Inteko Iburanisha uru rubanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere

    Mu cyumba cy’iburanisha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arubahirizwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarwanyi-37-bahoze-mu-mitwe-ya-p5-na-rud-urunana-bitabye-urukiko-amafoto

  • Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil uri mu ruzinduko mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Mohammed Elfadil byagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bw'impunzi ziri mu Rwanda, gahunda ya AU yo kongera amafaranga agenewe urwego rw'ubuzima ku Mugabane wa Afurika, ndetse banarebera hamwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cya Afurika cyita ku Buzima igeze.

    Mohammed Elfadil amaze iminsi mu Rwanda kuko kuwa Gatandatu w'icyumweru gishize, yari yasuye inkambi yakirirwamo by'agateganyo abimukira baturutse muri Libya iri i Bugesera, icyo gihe yari aherekejwe n'Abakozi b'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n'Abayobozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by'ubutabazi mu nshingano mu Rwanda, MINEMA.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y'iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n'aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Biruta yakiriye Amira Elfadil Mohammed Elfadil n’itsinda rye

    Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil Mohammed Elfadil byagarutse ku mibereho y'impunzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-biruta-yagiranye-ibiganiro-na-amira-elfadil-uri-mu-ruzinduko-mu

  • Abasifuzi bakubiswe n’abafana bagirwa intere Imana ikinga akaboko(AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Abasifuzi bo muri Ghana baraye bahuye n’uruva gusenya nyuma yo kwibasirwa n’abafana b’ikipe ya Wamanafo Mighty Royals bashinjwa gusifura nabi umukino wabahuje na Tano Bofoakwa.

    Mu mafoto n’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umusifuzi wo hagati Niatire Suntuo Aziz n’abo ku ruhande 2 bari bamwungirije Suleiman Mohammed na Yakubu Abdul Rahman bakubiswe bameze nabi.

    Uyu mukino warangiye ari 0-0, abafana ba Wamanafo Mighty Royals bashinje abasifuzi kwanga igitego byatumye batabona intsinzi.

    Igitangaje abafana bakubise aba basifuzi kandi umukino wari wabaye nta mufana wemewe muri Stade nk’amwe mu mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus yashyizweho na federasiyo y’umupira w’amaguru muri Ghana.

    Aba bafana bari barakaye cyane biraye mu kibuga bakubita ndetse bakomeretsa aba basifuzi, iyi kipe ikaba yahise isohora itangazo yitandukanya n’igikorwa cy’abafana babo.

    Yagize iti 'Ubuyobozi bwa Wamanafo Mighty Royals bwamaganye icyo gikorwa kandi ntabwo bwashimishijwe n’ibyakozwe n’abafana.'

    'Turimo gukorana na polisi ku iperereza ryose rishoboka kugira ngo abanyabyaha bajyanwe imbere y’Ubutabera.'

    'Turasaba imbabazi ikipe twari duhanganye, abasifuzi bagezweho n’ingaruka ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana.'

    Ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa Website, federasiyo y’umupira w’amaguru muri Ghana(GFA), yahise ihagarika iyi kipe ya Wamanafo Mighty Royals kugeza igihe kitazwi, ni mu gihe iperereza rigikomeje.

    Ni uku abasifuzi bagizwe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abasifuzi-bakubiswe-n-abafana-bagirwa-intere-imana-ikinga-akaboko-amafoto-video

  • Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil uri mu ruzinduko mu Rwanda –

    Ibiganiro bya Minisitiri Biruta na Mohammed Elfadil byagarutse ku ngingo zirimo ubuzima bw’impunzi ziri mu Rwanda, gahunda ya AU yo kongera amafaranga agenewe urwego rw’ubuzima ku Mugabane wa Afurika, ndetse banarebera hamwe aho umushinga wo gushyiraho Ikigo cya Afurika cyita ku Buzima igeze.

    Mohammed Elfadil amaze iminsi mu Rwanda kuko kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize, yari yasuye inkambi yakirirwamo by’agateganyo abimukira baturutse muri Libya iri i Bugesera, icyo gihe yari aherekejwe n’Abakozi b’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR ndetse n’Abayobozi ba Minisiteri ifite ibikorwa by’ubutabazi mu nshingano mu Rwanda, MINEMA.

    Ubu muri iyi nkambi harimo abantu 283, naho abagiye mu bindi bihugu ni 235. Mu bacumbikiwe muri iyi nkambi, abenshi ni abo muri Eritrea bagera ku 152, mu gihe abandi ari abo muri Sudani, Somalia, Ethiopia na Nigeria.

    Kugeza ubu abana batanu bamaze kuvukira muri iyi nkambi, mu gihe abandi babiri bitabye Imana barimo uwageze mu Rwanda arembye. Biteganyijwe ko muri Mata 2021, niba nta gihindutse hazakirwa icyiciro cya Gatandatu.

    Uruzinduko rwa Komiseri Amira rugamije kureba imiterere y’iyi nkambi, uko abayicumbikiwemo babayeho no kuganira n’aba bimukira bacumbikiwemo kugira ngo bamugaragarize ibyifuzo byabo bikomeze gushakirwa ibisubizo na Afurika Yunze Ubumwe.

    Biruta yakiriye Amira Elfadil Mohammed Elfadil n’itsinda rye

    Minisitiri Biruta yagiranye ibiganiro na Amira Elfadil Mohammed Elfadil byagarutse ku mibereho y’impunzi mu Rwanda

  • Abarwanyi 37 bahoze mu mitwe ya P5 na RUD Urunana bitabye urukiko (Amafoto) –

    Abarwanyi 36 nibo bitabye Urukiko kuri uyu wa Mbere tariki 29 Werurwe 2021, mu gihe umwe muri bo witwa Sergeant Ngirinshuti Emmanuel uzwi ku izina rya Karemera yatorotse ubutabera akaba ashakishwa.

    Urukiko rwasubitse iburanisha nyuma y’inzitizi zirimo kuba Sergeant Ngirinshuti ataraboneka akaba yagombaga gutumizwaho mu gihe cy’ukwezi [bivuze ko naba ataraboneka azaburana adahari], bityo rukaba rwanzuye ko iburanisha tariki 4 Gicurasi 2021.

    Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bubakurikiranyeho ibyaha birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo, kugirana umubano na leta z’amahanga bigiriwe gushoza intambara, gushyiraho cyangwa kujya mu mutwe w’abagizi ba nabi.

    Hari kandi icyaha cyo gushaka kugirira nabi ubutegetsi buriho, iterabwoba, ubwicanyi, kwiba hakoreshejwe intwaro ndetse n’ubufatanyacyaha mu gukubita no gukomeretsa ku bushake.

    Harimo abafatiwe mu gitero cy’i Musanze…

    Ku wa 4 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bagabye igitero k’u Rwanda bizeye gufata igihugu, bica abaturage ndetse mu bari bakigabye 19 bahise bahasiga ubuzima abandi batanu bafatwa mpiri.

    Iki gitero cyahitanye abantu 14 mu tugari twa Kaguhu mu Murenge wa Kinigi no mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze. Abo barwanyi bishe abaturage babasanze mu ngo zabo abandi babasanga muri Centre y’ahitwa mu Kajagari babicisha udufuni, amabuye n’izindi ntwaro gakondo.

    Aba batanu bafashwe mpiri babwiye itangazamakuru ko binjiye mu mitwe yitwara gisirikare ibarizwa mu mashyamba ya RDC hagati y’umwaka wa 2018 na 2019. Bavuze ko bavuye mu mashyamba y’icyo gihugu binjirira mu Birunga ku ruhande rw’u Rwanda bagamije guteza umutekano muke no gufata ubutegetsi.

    Umwe muri bo yagize ati “Abari batuyoboye baduhaye amabwiriza yo kwinjira mu gihugu tunyuze mu Birunga, tugahangana n’abasirikare tugafata ubutegetsi.”

    “Abadushoye muri uru rugamba bari batwijeje ko niturutsinda hari ibihembo biduteganyirijwe birimo inzu nziza meza, amafaranga, imodoka kandi zihenze n’ibindi.”

    Uretse aba bafatiwe mu gitero cy’i Musanze, abandi bitabye Urukiko muri aba 37 ni abafashwe mu 2020 binyuze mu bikorwa by’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC, byo kurandurana n’imizi, imitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.

    Muri aba bafashwe uretse Sergeant Ngirinshuti wahoze ari Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, harimo na Captain Rubega Ibrahim waherewe iryo peti mu ishyamba kuko muri RPA yari Sergeant.

    Aba bose uko ari 37 batangiye kwitaba ubutabera bwa gisirikare mu Rwanda muri Nyakanga 2020, aho nyuma baje kuburana bakatirwa gufungwa by’agateganyo, kuri ubu bakaba bagiye gutangira kuburanishwa mu mizi.

    Aba bahoze mu mashyamba ya RDC bagambiriye kugirira nabi u Rwanda bakurikiranywe n’ubutabera bwa Gisirikare

    Hagaragajwe inzitizi zituma iburanisha ryimurirwa muri Gicurasi

    Inteko Iburanisha uru rubanza yafashe icyemezo cyo gusubika iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere

    Mu cyumba cy’iburanisha amabwiriza yo kwirinda Covid-19 arubahirizwa