Blog

  • Misiri: Abantu barenga 32 baguye mu mpanuka iteye ubwoba ya Gari ya moshi #rwanda #RwOT

    Ibice bigendamo abagenzi byarenze umuhanda wa gariyamoshi birabirinduka ubwo gariyamoshi ebyiri zitwara abagenzi zagonganaga hafi y'umujyi wa Tahta uri mu ntara ya Sohag.

    Feri z'ubutabazi bwihuse zafashwe muri gariyamoshi imbere y'”abantu batazwi”, bituma gariyamoshi y'inyuma iyituraho, nkuko byatangajwe n'urwego rw'igihugu rwo gutwara abantu muri gariyamoshi.

    Perezida Abdel Fattah al-Sisi yasezeranyije ko ababigizemo uruhare bazafatirwa ibihano bikomeye.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, yagize ati:

    “Uwo ari we wese wateje iyi mpanuka ibabaje kubera kutagira icyo yitaho cyangwa kubera ruswa, cyangwa ikindi bisa, agomba guhabwa igihano gituma atazabisubira nta kurobanura cyangwa gutinzamo”.

    Iyo mpanuka yabereye mu ntera igera hafi kuri 365km mu majyepfo y'umurwa mukuru Cairo.

    Gariyamoshi imwe yari iri mu rugendo hagati y'umujyi wa Luxor mu majyepfo n'icyambu cya Alexandria kiri ku nyanja ya Mediterane, mu gihe indi yari iri mu rugendo hagati ya Cairo n'umujyi wa Aswan mu majyepfo ya Misiri.

    Imodoka z'imbangukiragutabara (ambulances) zirenga 70 zoherejwe ahabereye iyo mpanuka ngo zijyane ku bitaro abakomeretse.

    Amafoto y'aho byabereye agaragaza ibice bya gariyamoshi bitwara abagenzi byibiranduye hafi y'umuyoboro w'amazi.

    Umugabo wari uri aho byabereye yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

    “Ducyeneye ko hagira umutegetsi uza akareba ibyabaye. Ntabwo bashobora gukura abantu munsi ya za gariyamoshi”.

    Yongeyeho ko hacyenewe imashini iterura ibintu biremereye yo gufasha mu bikorwa by'ubutabazi.

    Ati: “Abantu bapfuye, ntidushobora no kurokora abakiri bazima”.

    Minisitiri w'intebe Mostafa Madbouly yasuye aho habereye impanuka, asezeranya amafaranga y'impozamarira ku miryango yabuze abayo.

    Bwana Madbouly yavuze ko leta izakomeza kuvugurura imishinga ya gariyamoshi mu kwirinda izindi mpanuka zica abantu, nkuko byatangajwe n'urubuga rw'amakuru Ahram Online rwo mu Misiri.

    Mu Misiri hakunze kuba impanuka za gariyamoshi, ku ruhande rumwe zitewe no kutitabwaho kw'inzira ya gariyamoshi ndetse n'ibura ry'ishoramari muri urwo rwego.

    Imwe mu mpanuka zahitanye abantu benshi cyane ni iyabaye mu mwaka wa 2002 igahitana abantu 373, nyuma yuko hadutse inkongi y'umuriro muri gariyamoshi yerekezaga mu majyepfo ya Cairo.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/misiri-abantu-barenga-32-baguye-mu-mpanuka-iteye-ubwoba-ya-gari-ya-moshi

  • Mohamed Salah yakoreye abakinnyi ba Kenya ikintu cyabakoze ku mutima cyane #rwanda #RwOT

    Kenya yakinnye umupira mwiza ariko ntibashe gutsinda Misiri bigatuma inanirwa kwerekeza mu gikombe cya Afurika yagiyemo ubushize,yasuwe mu rwambariro na Mohamed Salah umukino urangiye arabihanganisha cyane.

    Aba bakinnyi ba Kenya bashimiye Salah ubu bunyamwuga bwe ndetse banamwifuriza amahirwe mu gikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon.

    Salah yifurije amahirwe abakinnyi ba Kenya mu gihe kizaza ndetse no guhirwa mu kazi kabo ko guconga ruhago.

    Mohamed Salah yafashwe amashusho yasakajwe na CAF ari mu rwambariro rwa Kenya rurimo abakinnyi,abatoza n'abakuriye ikipe nyuma y'uriya mukino.

    Salah yahaye umupira we umukinnyi wo hagati wa Kenya Kenneth Muguna.

    Misiri na Comoros zamaze kubona itike ya AFCON2021 ndetse zizamenya uzarangiza ku mwanya wa mbere mu itsinda G.AFCON 2021 izakinwa muri Mutarama 2022.

    Mohamed Salah ukinira Liverpool mu Bwongereza azongera kugaragara muri Premier League bahura na Arsenal ku cyumweru gitaha.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mohamed-salah-yakoreye-abakinnyi-ba-kenya-ikintu-cyabakoze-ku-mutima-cyane

  • Kamonyi: Impanuka y'ikamyo yangije inyubako z'ikigo nderabuzima cya Musambira #rwanda #RwOT

    Ni imodoka y'ikamyo nini itwara umucanga, izi zizwi nka HOHO, yakoze impanuka kuri uyu wa 29 Werurwe 2021 yinjira isenye uruzitiro rw'ikigo Nderabuzima cya Musambira, igwamo imbere n'umucanga yari itwaye. Yangije zimwe mu nyubako n'ibindi. ( amafoto).

    Kimwe mu byatangaje umunyamakuru wageze aho iyi mpanuka yabereye, ni amahane yari afitwe n'umugore wavugaga ko izo modoka ari ize, abwira umunyamakuru ko atemerewe gufata amafoto mu gihe rubanda basanzwe bayafataga uko bashaka ndetse kuva igihe impanuka yabereye aya mafoto yafashwe n'abatari bake bahanyuze ndetse ahererekanywa ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp zitandukanye.

    Uko iyi HOHO yaguye mu kigo.

    Umunyamakuru akihagera, yihutiye ku mubuza gufata amafoto atitaye ko yamwibwiye ndetse asaba abari mu butabazi guhisha ibiranga izi modoka( Pulaki), ari iyakoze impanuka ndetse na ngenzi yayo yakoreshwaga mu kuyikurura.

    Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko iyi mpanuka amahirwe bagize ari uko yabaye mu masaha y'igihe bwari butaracya ngo abakozi batangire akazi ndetse no mu muhanda habe harimo urujya n'uruza. Bahamya ko biba byabaye ibindi ku bakozi bahakorera ndetse n'abagana ikigo nderabuzima muri rusange by'umwihariko abakunda gusabira serivise mu gice yaguyemo. Iyakoze impanuka ifite Pulaki ya RAD 956 X naho ngenzi yayo yakoreshwaga mu kuyikurura ni RAE 288 X.

    Aha bari bamaze kuyegura.
    Ipoto y'amashanyarazi n'ibindi birimo ibitanga umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba byangiritse.

    Abantu bari urujya n'uruza.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-impanuka-yikamyo-yangije-inyubako-zikigo-nderabuzima-cya-musambira/

  • Ruhango: Abakora uburaya barasaba bagenzi babo Kwirinda ibiyobyabwenge no kwicungira umutekano #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bakora umwuga w'uburaya(utemewe mu Rwanda) mu karere ka Ruhango, barasaba bagenzi babo kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, kubicuruza no kubiha ababagana kuko nta cyiza cyabyo. Barabasaba kandi kubungabunga umutekano no kwirinda gushora abakiri bato mu buraya bababeshya ko harimo amafaranga menshi.

    Ibi babitangarije umunyamakuru wa intyoza.com mu kiganiro kihariye bagiranye nyuma y'ibindi biganiro n'amahugurwa bahawe n'ubuyobozi ndetse n'umuryango utari uwa Leta wa 'Ihorere Munyarwanda'.

    Mukamugenga Donatha afite imyaka 24 amaze imyaka 9 akora uburaya, avuga ko gukoresha ibiyobyabwenge nta cyiza kirimo kuko byangiza ubuzima bw'umuntu ndetse n'ubw'umuryango. Avuga ko nk'abafite abana bashobora kwisanga babikoresheje cyangwa se bakabicuruza, ejo bikamuviramo gufungwa cyangwa kwicwa kubera byo.

    Yagize ati' Maze igihe kirekire nkora uburaya nk'imyaka 9, nakoreshejeho ibiyobyabwenge ndetse ndanabicuruza ariko ubu narabiretse kuko inzego z'umutekano zamfashe rimwe nabinyoye ziramfunga mpita mbicikaho. Nta keza kabyo kuko uko ubikoresha n'abana bawe bashobora kubikoresha cyangwa bakabicuruza bigatuma bafatwa bagafungwa cyangwa bakanaraswa aribyo bazize'.

    Umwana ufite imyaka 17, avuga ko amaze imyaka 2 akora uburaya. Ahamya ko azi bagenzi be bakoresha ibiyobyabwenge birimo n'urumogi ariko ngo hari igihe babikoresha cyangwa bakabireka. Ngo bakunze kubakangurira kubireka mu mahuriro bagirana n'imiryango ibafasha ndetse n'inzego za Leta iyo bahuye.

    Agira ati' Nsanzwe nzi bagenzi banjye bakoresha ibiyobyabwenge ndetse bakanacuruza urumogi ariko mu nama dukunze kugirana n'inzego za Leta ndetse n'imiryango idufasha irimo 'Ihorere Munyarwanda' batubwira ko tudakwiye guhozwaho ijisho bareba niba tutangiza umutekano wabo duturanye, bityo tugakomeza kwishakira abakiriya mu mutekano. Tubwirwa ko utugannye yasinze cyangwa tumukekaho ibiyobyabwenge tugomba kumwihorera'.

    Nyirakimuzanye Rehema ni umukangurambaga wa bagenzi be mu gukorana na 'Ihorere Munyarwanda', avuga ko bamwe muri bagenzi be bakoreshaga ibiyobyabwenge bakanabicuruza ariko ko bamaze kubireka ndetse n'umutekano wabaye wose.

    Avuga gusa ko hari abihisha bakabikoresha, gusa ngo iyo bamenyekanye baraganirizwa bakibutswa ko bidakwiye kuko nibabafunga bazasiga abana babo bandagaye ku musozi. Ku bakiri bato baraganirizwa, bagasabwa kuva mu buraya kuko ngo ntawe bazi wakijijwe nabwo, ariko kandi banakangurirwa gusuhira mu ishuri.

    Umuhuzabikorwa w'umuryango 'Ihorere Munyarwanda', Mugisha Jules avuga ko uyu muryango ushimira inzego bwite za Leta n'aba bagenerwabikorwa ko basobanukiwe ibijyanye n'uburenganzira bwabo no kwirinda guhungabanya umutekano w'abandi baturage baturanye bakirinda gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko amahugurwa n'ubukangurambaga byakozwe n'umuryango 'Ihorere Munyarwanda' byafashije abayahawe kuko byahinduye imyitwarire yabo harimo no kubungabunga umutekano, kurinda no kugendera kure ibiyobyabwenge, kandi ngo abenshi muri bo bamaze kwibumbira mu bimina hagamijwe gukomeza kubaherekeza. Ashimangira ko bagenda bahinduka bava mu buraya ahubwo bagahitamo inzira yo kwiteza imbere, ko ubu ndetse ngo nta gace karangwamo umutekano mucye kuko gatuyemo n'abakora uburaya.

    Yagize ati' Amahugurwa bahawe n'uyu muryango yarabafashije cyane kuko yaragenewe aba bakora uburaya mu kubafasha kumenya uburenganzira bafite no kubibutsa ko umutekano wabo bakwiye kuwugiramo uruhare bityo bakorohereza inzego ziwushinzwe kandi byarashobotse kuko ntaho turabona raporo z'uko hari umutekano muke kubera hatuye ukora uburaya'.

    Akomeza agira ati' Bamwe muri bo basobanukiwe neza ibyo kuwurinda, babuza bagenzi babo kwijandika mu biyobyabwenge, haba kubinywa no kubicuruza. Uyu musaruro watanzwe n'amahugurwa bahawe ndetse ubu abenshi batangiye kwihangira imirimo biciye mu bimina byo kwiteganyiriza hagamijwe guhindura imibereho yabo y'ejo hazaza'.

    Umuryango 'Ihorere Munyarwanda' watangiye ufite inshingano zo gukorana n'abari n'abategarugori bakora umwuga w'uburaya, bibutswa ko imbere heza hategurwa bityo bagomba kuringaniza urubyaro, bakirinda kuba imbarutso yo gukwirakwiza ubwandu bushya bwa Virus itera SIDA, abantu bakipimisha bakamenya uko bahagaze, abasanze barwaye bagashyirwa ku miti ndetse abandi bakamenya uko abasirikare b'umububiri wabo bahagaze mu cyiswe (90-90-90). Ibi bijyana kandi no kwishyira hamwe mu bimina bategura ejo habo heza, byatangiye kugerwaho kuko abenshi muri bo barabyitabiriye.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/ruhango-abakora-uburaya-barasaba-bagenzi-babo-kwirinda-ibiyobyabwenge-no-kwicungira-umutekano/

  • Bijoux wo muri Bamenya asomanye na Samusure mu kiganiro| Yavuze no ku bijyanye no kongeresha umubiri we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aline wamenyekanye cyane ku izina rya Bijoux akina yitwa muri filime y'uruherekane izwi nka Bwmenya Series, yasomanye na Samusure mu kiganiro aba bombi bagiriye ku ISIMBI TV. Nkuko byagaragaye mu mashusho, Samusure yari yishimiye cyane ukuntu Bijoux yaje mu kiganiro asa maze asabwa n'amarangamutima asoma Bijoux.

    Muri iki kiganiro aba bombi bagiriye ku ISIMBI TV kandi, Bijoux wo muri Bamenya yakuyeho urujijo ku bijyanye no kwiyongeresha ikibuno cye byavuzwe mu minsi ishize aho yavuze ko ataribyo ahubwo ko ari imihindagurikiye y'umubiri we. Yagize ati ” Oya ntabwo aribyo ahubwo ni kwakundi umubiri uhinduka “. Bijoux yongeyeho ko indyo arya ariyo ituma ahinduka. Yagize ati ” Njyewe indyo ndya niyo ituma mpinduka “.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bijoux-wo-muri-bamenya-asomanye-na-samusure-mu-kiganiro-yavuze-no-ku-bijyanye-no-kongeresha-umubiri-we/

  • Umwana w'imyaka 16 yasifuye umukino w'amakipe akomeye mu cyiciro cya mbere muri Zambia #rwanda #RwOT

    Raphael Mbotela, w'imyaka 16, yatangiye gusifura imikino kuva afite imyaka 13.

    Ariko, ku wa gatatu ni bwo yamenyekanye cyane muri Zambia ubwo yasifuraga umukino wa gicuti wahuje amakipe abiri yo mu cyiciro cya mbere, Zesco United na Forest Rangers.

    Mbotela yabwiye BBC ko mbere yashakaga kuzaba umukinnyi, ariko mu myaka itatu ishize yavunitse akagombambari bigabanya gahunda yari afite.

    agize ati: “Gukunda kuba umusifuzi kwanjye kwatangiye mu myaka itatu ishize nyuma yuko nsabwe kuba umusifuzi w'amakipe y'abato”.

    “Umunsi umwe, naregerewe nsabwa kuba umusifuzi w'umukino wa gicuti w'abagabo bakuze, bisa nkaho buri wese yabonye ukuntu mbizi”.

    “Ibi rwose ndimo kubyishimira, cyane cyane nyuma yuko ntashoboye gukomeza kuba umukinnyi w'umupira w'amaguru kubera imvune yo ku kagombambari”.

    Avuga ko yishimiye ko amakipe yo mu cyiciro cya mbere muri Zambia ubu noneho ashobora kumuhamagara ngo asifure imikino ya gicuti.

    Avuga ati: “Numva nishimye ariko iyo nkoze amakosa mu mukino, nitera akanyabugabo. Byose bibaho mu mukino. Buri muntu wese akora amakosa”.

    Avuga ko umukino yasifuye ku wa gatatu ari wo wa mbere wo ku rwego rwo hejuru asifuye, ndetse yizeye ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Zambia rishobora kumuteza imbere.

    Ati: “Nta kibazo na kimwe nari mfite. Iyo ngeze mu kibuga, ntabwo nita ku by'imyaka yanjye cyangwa ku bakinnyi bakomeye. Ni jye uba uyoboye byose!… Ndashaka kuzaba nka Janny Sikazwe [umusifuzi wo muri Zambia] nindangiza kwiga”.

    Mbotela abana na mama we. Avuga ko ashaka kongera gusubukura amasomo ye kugira ngo nyuma azashobore kwibanda ku kuba umusifuzi.

    Ati: “Ubu ababyeyi banjye ntabwo bakibana, nta nubwo nshobora kujya ku ishuri kuko nta bitabo mfite, umwambaro w'ishuri n'ibindi bicyenewe”.

    Desmond Katongo, ushinzwe gutangaza amakuru yo mu ikipe ya Zesco United, yabwiye BBC ko iyi kipe yari ifitiye icyizere Mbotela nk'umusifuzi w'uwo mukino wo ku wa gatatu.

    Yagize ati: “Abashinzwe tekinike bo mu makipe yombi ntabwo bari bafite impungenge ku bushobozi bwe bwo kuyobora umukino kuko amaze kumenyekana cyane mu gusifura imikino nk'iyo”.

    Yongeyeho ati: “Ni ibintu byiza kubona umuhungu ukiri muto ufite umuhate wo kuba umusifuzi mu gihe benshi mu bo mu kigero cye bo baba bashaka kuba Lionel Messi, Ronaldo cyangwa Enock Mwepu [umukinnyi ukomoka muri Zambia ukina hanze]”.

    Ati: “Abasifuzi na bo bashobora gutanga urugero rwiza ku bantu benshi nka Mbotela. Byaba ari byiza uyu muhungu abonye amahugurwa y'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru rya hano. Iyi ishobora kuzaba inkuru nziza ya Zambia”.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwana-w-imyaka-16-yasifuye-umukino-w-amakipe-akomeye-mu-cyiciro-cya-mbere-muri

  • Abamaze guhitanwa na Covid-19 mu Rwanda wabaye 300 hakize abandi 117 #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'ubuzima yatangaje ko abantu abantu 2 bahitanywe na COVID-19 bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo ugera kuri 300 mu Rwanda,abanduye bo biyongereyeho 99. Abarembye ni batandatu, naho abakize ni 117.

    Amakuru yose kuri Covid-19 mu Rwanda:

    Habonetse abanduye bashya:99
    Abanduye bose:21,309
    Hakize:117
    Abakize bose:19,675
    Hapfuye:2 (umugore w'imyaka 91 (i Gisagara) n'umugabo w'imyaka 86 (i Huye) )
    Abamaze gupfa bose:300
    Abakirwaye:1,352
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abamaze gukingirwa kuva 05/3/2021:348,926

    Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko Leta yagennye miliyari 150 z'amafranga yo kuzahura inganda zazahajwe n'icyorezo cya COVID19, ibi bikazatuma umusaruro wazo wongera kuzamuka kuko mwaka ushize wagabanutse ku gipimo cya 4%.

    Ni ikiganiro cyakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, aho Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente yagaragarije abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi ibikubiye muri gahunda yo kuzahura ubukungu bw'igihugu bwashegeshwe n'icyorezo cya CIVID19 by'umwihariko mu rwego rw'inganda cyane ko umusaruro warwo wagabanutse ku mpuzandengo ya 4%.

    Dr Ngirente yagaragaje ko icyorezo cya COVID19 cyasanze ubukungu bw'isi muri rusange bwari bwazamutse ku gipimo cya 2.8% muri 2019 mu gihe byari biteganijwe ko buzamuka ku gipimo cya 3.6% muri 2020 ariko ntibwazamuka uko byari biteganijwe.

    Yavuze ko COVID19 yagize ingaruka zikomeye mu bukungu bw'igihugu bwazamukaga ku gipimo cya 7.4%, aho nko mu gihembwe cya kabiri cya 2020 bwamanutse ku gipimo cya 12% munsi ya zero. Agaragaza ko urwego rw'inganda na rwo rwahuye n'ingorane.

    Nubwo mu mwaka ushize Leta yashyizeho ikigega nzahurabukungu kigamije gufasha inzego zinyuranye zagizweho ingaruka n'icyorezo aho miliyari 75 muri miliyari 100 zashyizweho zamaze guhabwa abikorera, Minisitiri w'Intebe avuga ko inganda nk'urwego rwa 2 mu kwinjiza imisoro myinshi, inganda zashyiriweho miliyari 150 kugira ngo zikomeze guhangana n'ingaruka za COVID19.

    Byinshi mu bibazo n'ibitekerezo by'abadepite n'abasenateri birarebana ahanini n'ubwihutirwe bwo kuzahura urwego rw'inganda kugira ngo umusaruro uziturukamo ukomeze kuzamura ubukungu bw'igihugu bityo ibyo igihugu gitumiza hanze bigabanuke ahubwo hongerwe ibyoherezwayo.

    Dr Ngirente yabasobanuriye hakomeje gahunda yo kubaka ibyanya by'inganda 9 hirya no hino mu turere kugira ngo zikomeze gutanga umusaruro ugaragara bityo intego y'uko uru rwego ruzaba rutanga 21% by'umusaruro mbumbe w'igihugu mu mwaka wa 2024 izagerweho kuko uru rwego rwari rugeze ku gipimo cya 19%.


    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umubare-w-abamaze-guhitanwa-na-covid-19-mu-rwanda-wabaye-300-hakize-abandi-117

  • Amavubi yahemukiwe na Cape Verde yageze muri Cameroon ashaka gukuraho itike ya AFCON2021 #rwanda #RwOT

    Amavubi yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe saa tatu za mu gitondo, yanyuze i Brazzaville muri Congo mu rugendo rwamaze amasaha ane n'igice.

    Amavubi yitwaye neza mu mukino uheruka agatsinda Mozambike kuwa Gatatu igitego 1-0,yerekeje muri Cameroon mu mukino wa nyuma wo mu itsinda F wo gushaka itike ya AFCON 2021 izabera muri iki gihugu kandi muri 2022.

    Nubwo u Rwanda rwifuzaga ko Cameroon irutsindira Cape Verde,ntabwo byakunze kuko aka karwa katsinze iki kigugu ibitego 3-1 Kabifashijwemo na Kuca ku munota wa 24,Macky yitsinda icya kabiri ku munota wa 59 mu gihe R.Mendes yashyizemo igitego cya 3 ku munota wa 69.Igitego kimwe rukumbi cya Cameroon cyatsinzwe na Kunde ku munota wa 14.

    Iri tsinda ryabaye akaga ku Mavubi kuko arasabwa gutsinda Cameroon, hanyuma Mozambike ikayatsindira Cape Verde.

    Mozambique nitsinda Cape Verde,u Rwanda ntirutsinde Cameroon, Mozambique izajya muri CAN 2021 mu gihe Cape Verde inota ryose yakura I Maputo ryayijyana muri CAN.

    Icyakora Cape Verde inganyije na Mozambike yabura itike igihe cyose u Rwanda rwatsinda Cameroon ibitego 5-0 kuko rurimo umwenda w'ibitego 2 mu gihe Cpe Verde izigamye 2.

    U Rwanda ruzakina na Cameroon tariki ya 30 Werurwe mu mukino wo mu itsinda F rusabwa gutsinda kugira ngo rwiyongerere amahirwe yo gusubira mu Gikombe cya Afurika ruherukamo mu 2004.

    Umutoza Mashami Vincent yahagurukanye abakinnyi 23 batarimo myugariro Manzi Thierry wabanje mu kibuga ku wa Gatatu ubwo u Rwanda rwatsindaga Mozambique igitego 1-0.

    Cameroon yamaze kwizera gukina iri rushanwa izakira, iyoboye itsinda F n'amanota 10,Ikurikiwe na Cape Verde namanota 7,u Rwanda n'amanota 5 mu gihe Mozambike ifite 4.

    Urutonde rw'abakinnyi 23 berekeje muri Cameroon

    Abanyezamu

    Kwizera Olivier (Rayon Sports FC)
    Mvuyekure Emery (Tusker FC, Kenya)
    Ndayishimiye Eric (AS Kigali)

    Ba myugariro

    Mutsinzi Ange (APR FC)
    Fitina Omborenga (APR FC)
    Nirisarike Salomon (Urartu FC, Armenia)
    Usengimana Faustin (Police FC)
    Rugirayabo Hassan (AS Kigali)
    Rutanga Eric (Police FC)
    Imanishimwe Emmanuel (APR FC)

    Abo hagati

    Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden)
    Niyonzima Olivier (APR FC)
    Rubanguka Steven (AE Karaiskakis Artas, Greece)
    Martin Fabrice Twizeyimana (Police FC)
    Manishimwe Djabel (APR FC)
    Niyonzima Haruna (Young SC, Tanzania)
    Ngendahimana Eric (Kiyovu SC)

    Ba rutahizamu

    Iradukunda Jean Bertrand (Gasogi United)
    Kagere Meddie (Simba SC)
    Nshuti Dominique Savio (Police FC)
    Sugira Ernest (Rayon Sports FC)
    Byiringiro Lague (APR FC)
    Usengimana Danny (APR FC)


    Uko bihagaze mu itsinda

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amavubi-yamaze-kugera-muri-cameroon-ashaka-gukuraho-itike-ya-afcon2021

  • Ibikubiye muri Raporo Perezida Macron yashyikirijwe ku ruhare rw'Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi #rwanda #RwOT

    Mu Bufaransa inzobere zimaze imyaka ibiri zifunguriwe ubushyinguranyandiko bw'ibiro bya perezida, igisirikare, ubutasi n'ububanyi n'amahanga ngo bwige ku biregwa leta y'Ubufaransa mu Rwanda.

    Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko raporo yahawe Macron kuwa gatanu nimugoroba ivuga; kwijandika kwa politki, igisirikare na dipolomasi bya leta y'Ubufaransa.

    Ivuga kandi ko habaye “ubuhumyi bw'ibitekerezo bya François Mitterrand n'abajyanama be, bashyize no muri leta yose.”

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yakiriye neza raporo ya Komisiyo Duclert, aho igaragaza intambwe y'ingenzi iganisha ku kumvikana ku ruhare rw'u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.

    Guverinoma ivuga ko raporo icukumbuye yakozwe n'u Rwanda guhera mu 2017 izasohoka mu byumweru biri imbere, imyanzuro yayo ikazaba yuzuzanya n'iya Komisiyo Duclert.

    Kuri iyi raporo, Ibuka – France ishyirahamwe ry'abarokotse jenoside ryatangaje kuri Twitter ko, “ubushakashatsi ku mateka ari igikorwa gikomeza kitabona umwanzuro wa nyuma mu cyemezo kimwe cya politiki”.

    Ibiro bya perezida w'Ubufaransa bivuga ko nyuma y'iyi raporo Ubufaransa bwizeye “ibishya mu mubano n'u Rwanda “kandi “ubu hazaba ibikorwa byo kugira umubano ukomeye”, nk'uko AFP ibivuga.

    Leta y'u Rwanda ishinja iy'Ubufaransa uruhare mu gutegura, gukora no guhungisha abakoze jenoside, ibirego byakomeje kuba intandaro y'umubano mubi w'ibihugu byombi mu myaka myinshi ishize.

    Mu 2019, Macron yategetse ko hajyaho iyo komisiyo igizwe n'inzobere 15 zikuriwe na Vincent Duclert ngo “zige ku ruhare n'ibikorwa by'Ubufaransa mu Rwanda”. Nizo zamuhaye raporo kuwa gatanu.

    Raporo irimo iki nyirizina?

    Iyo raporo y'impapuro 1,200 y'izo nzobere, yanzura ko “ikibazo cy'u Rwanda cyarangiye habaye akaga mu Rwanda, Ubufaransa butsinzwe…”, nk'uko ikinyamakuru Le Monde gisubiramo ibiyirimo.

    “Kuri ibyo wakumva ko habayeho ubushake bwo kwifatanya n'umugambi wa jenoside, [ariko] nta na kimwe mu bushyinguranyandiko bwasuzumwe kibigaragaza.” – Bivugwa muri iyo raporo.

    Ikomeza igira iti: “Ahubwo mu gihe kirekire Ubufaransa bwabaye iruhande rw'ubutegetsi bwashyigikiraga ubwicanyi bushingiye ku bwoko.”

    “Bwakomeje gufunga amaso ku itegurwa rya jenoside ryakorwaga n'abahezanguni kurusha abandi muri ubwo butegetsi.”

    Iyi raporo ivuga ko mu gihe cya jenoside, Ubufaransa bwatinze kwitandukanya na leta y'inzibacyuho yayikoze, bunakomeza “gushyira imbere igitutu cya FPR-Inkotanyi nk'ikintu gihangayikishije”.

    Ivuga kandi ko leta y'Ubufaransa yagiye gukora 'opération Turquoise' bitinze, “nubwo yakijije ubuzima bw'abantu benshi, ariko si ubw'igice kinini cyane cy'Abatutsi cyishwe mu byumweru bya mbere bya jenoside.”

    Iyi raporo yanzura ko ubushakashatsi bw'izo nzobere bwabonye “uruhurirane rw'uruhare, rukomeye kandi ruboneka cyane” ku ruhande rwa leta y'Ubufaransa.

    BBC

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/ibikubiye-muri-raporo-perezida-macron-yashyikirijwe-ku-ruhare-rw-ubufaransa