Blog

  • U Rwanda rwohereje mu mahanga ikawa ifite agaciro ka miliyoni y’amadolari mu cyumweru kimwe –

    Imibare yatangajwe na NAEB igaragaza ko muri rusange ikawa yose yoherejwe mu mahanga mu minsi irindwi ishize ipima ibiro 311,286.

    Ku rundi ruhande ariko iki kigo cyatangaje ko habayeho igabanyuka rya 1,3% ku mafaranga yari yinjijwe n’ikawa yoherejwe mu mahanga mu cyumweru cyabanje mu gihe ingano yoherezwa yo yagabanyutseho 2,8%.

    NAEB itangaza ko ikawa itunganyije [itonoye] neza yoherejwe mu mahanga ingana na 49,4%, mu gihe itunganyijwe ariko itarangiye ari 49,3% naho idatunganyije ikaba ari 1,2%.

    Ibihugu u Rwanda rwoherejemo ikawa nyinshi mu cyumweru gishize harimo u Bushinwa, u Bufaransa, Oman, Malaysia na Kenya.

    Ikawa ni kimwe mu byinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

  • Abapolisi b’u Rwanda 80 bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo –

    Aba bapolisi bari bayobowe na CSP Faustin Kalimba ari nawe uzaba uyoboye iri tsinda ryose rizaba rigizwe n’abapolisi 240.

    Aberekeje muri ubu butumwa babisikanye n’abandi 80 bageze i Kigali bayobowe na SP Gilbert Ryumugabe.

    Umuhango wo guherekeza abagiye no kwakira abagarutse wabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, wayobowe na CP Denis Basabose ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

    Abavuye mu butumwa bw’akazi, yashimiye ubutwari, ubunyamwuga, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe kirenga umwaka. CP Basabose yavuze ko imyitwarire yabo yahesheje ishema Polisi y’u Rwanda n’u Rwanda muri rusange.

    Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, CSP Africa Sendahangarwa Apollo, yavuze ko aba bapolisi batangiye gusimburana kuva tariki ya 10 Werurwe 2021, barimo kugenda mu byiciro kubera impamvu zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ati “Aba bapolisi barimo kugenda mu byiciro, muri uku kwezi kwa Werurwe tariki ya 10 hagiye abapolisi 80 n’uyu munsi hagiye abandi 80, hasigaye ikindi cyiciro cy’abapolisi 80 nabo biteganyijwe ko bazagenda mu kwezi gutaha kwa Mata nyuma y’uko abagiye uyu munsi bazaba barangije akato. Kugenda mu byiciro by’abapolisi 80 birakorwa kugira ngo babashe kujya mu kato ari umubare uringaniye.”

    CSP Sendahangarwa yakomeje avuga ko aba bapolisi bagenda basimburanwa, iyo hagiye 80 hagaruka abandi 80 kugeza igihe bose uko ari 240 bazasoza gusimburanwa. Yavuze ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zikomeza kubahirizwa haba ku bagiye ndetse n’abagarutse mu gihugu cyabo cy’amavuko.

    CSP Sendagangarwa yakomeje avuga ko abapolisi bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye baba baragize igihe gihagije cyo guhabwa amahugurwa ajyanye n’inshingano bagiyemo. Ayo mahugurwa niyo abafasha gusohoza neza ubutumwa bagiyemo.

    Ati” Ubusanzwe Abapolisi b’u Rwanda bagenerwa amahugurwa atandukanye ajyanye n’umwuga bakora, ariko iyo hari abatoranyijwe kuzajya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bagenerwa andi mahugurwa y’umwihariko ajyanye n’akazi baba bitegura kujyamo kuko kaba kadasanzwe.”

    “Hariya baba bagiye gucungira umutekano impunzi, kurinda abayobozi batandukanye, gufasha abaturage bugarijwe n’ibibazo byatewe n’intambara, ibyo byose rero baba bagomba guhabwa amahugurwa yihariye azabafasha kubyitwarmo neza kandi mu bunyamwuga n’ikinyabupfura.”

    Yanavuze ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage hanakorwa ibikorwa biteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko kubaha amazi meza, gusukura aho batuye, kubakira abatishoboye, ubuvuzi n’ibindi bitandukanye.

    Aba bapolisi b’u Rwanda barimo kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ni icyiciro cya Gatandatu. U Rwanda rwatangiye kohereza abapolisi muri iki gihugu mu butumwa bwa Loni mu 2015.

    Mbere y’uko batangira igikorwa cyo kujya gusimbura bagenzi babo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yabanje kubaha impanuro abasaba gukomeza kurangwa no gukora kinyamwuga, ikinyabupfura, ubunyangamugayo, gukorera hamwe nk’ikipe, kubaha abaturage n’indangagaciro zabo bazirikana ko biri mu rwego rwo gukomeza guhesha isura nziza u Rwanda n’abanyarwanda.

    Mbere yo gutangira imirimo yabo, bazabanza bajye mu kato mu kwirinda icyorezo cya Covid-19

    Abagiye mu butumwa bw’amahoro basabwe kurangwa n’ikinyabupfura no guhesha ishema Polisi y’u Rwanda

    Abapolisi basoje ubutumwa, bashimiwe uko bakoze inshingano zabo mu mwaka bamaze muri Sudani y’Epfo

    Aba bapolisi basimbuwe n’abandi 80 bahise berekeza muri Sudani y’Epfo

  • Nigeria: Ubuzima bwa perezida 'Buhari' bukomeje gutera benshi urujijo #rwanda #RwOT

    Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari arerekeza i London mu Bwongereza kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021, mu ruzinduko ibiro bye bivuga ko ari ukwisuzumisha kwa muganga bisanzwe.

    Byitezwe ko nyuma y' uru ruzinduko asubira muri Nigeria mu cyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa kane, nkuko bikubiye mu itangazo ryasohowe n'umuvugizi we Femi Adesina. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko iryo tangazo nta gisobanuro na kimwe ryatanze ku burwayi bwa Bwana Buhari.

    Bwana Adesina yagize ati: 'Mu gitondo Perezida arahura n'abakuriye inzego z'umutekano, nyuma yaho afate urugendo'.

    Kuva yakongera kuba Perezida mu myaka hafi itandatu ishize, Bwana Buhari yagiye kwivuriza mu Bwongereza inshuro nyinshi.

    Uyu Perezida w'imyaka 78, mu 2017 yamaze amezi arenga atatu ari mu mahanga.

    Mu mwaka wakurikiyeho, yasubiye i London ahamara iminsi ine — urugendo abajyanama be bavuze ko 'rwari urwo guhura na muganga'.

    Hashize igihe impungenge ziyongera ku buzima bwa Perezida Buhari. Kuva habaye amatora ya perezida yo mu 2019, ibikorwa bye no kugaragara mu ruhame ntabwo byabaye byinshi cyane.

    Perezida Buhari arajya mu Bwongereza kwivuza

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/30/nigeria-ubuzima-bwa-perezida-buhari-bukomeje-gutera-benshi-urujijo/

  • Karongi : Ibigo Nderabuzima biriri byavugururiwe inyubako ariko bivuga ko n’Abaganga badahagije #rwanda #RwOT

    Ibigo Nderabuzima byavugururiwe inyubako harimo icya Munzanga cyo mu Murenge wa Murundi n’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga cyo mu murenge wa Mubuga.

    Soeur Pendeza Marie Jose, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mubuga ashimira inyubako nshya bubakiwe ariko bagasaba ko bafashwa kubona abaganga bahagije kuko ugendeye ku bipimo bya Minisiteri y’Ubuzima itanga Babura abasaga 10.

    Ati 'Twakiriraga abarwayi mu nyubako zishaje zashoboraga no kubatera ubundi burwayi, ariko Leta yacu y’Ubumwe iduhahye inyubako nziza, ku munsi twakiraga abarawayi agate ya 60-100 mbese urumva ko ubucucike bwari bwinshi.'

    Akomeza agira ati 'Mu baganga dukeneye 21 kuri ubu dufite 10 gusa rero urumva kubera ubuke bw’abaganga hari abasimburana serivisi ntizitangwe buri munsi bikatubera imbogamizi, tukaba dusaba ko twafashwa tukorerwa Abaganga.'

    Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko bishimiye inyubako bujuje ngo zitange serivisi nziza kubaturage bagana ibi bigo nderabuzima, kandi akaba ari iggikorwa cyari no mu mihigo y’uyu mwaka.

    Ati 'Uyu munsi turishimira inyubako twatashye kuko inyubako zari zisanzwe zari zishaje, kugira abaturage babone serivisi nziza banavurirwa ahantu heza, ndetse ni ibkorwa byari no mu mihigo y’uyu mwaka,Inyubako ntabe arizo zidushimisha, twasabye ko serivisi nziza zizatangirwamo arizo zizadushimisha. Imirenge y’indi niyo itahiwe ahari Ibigo Nderabuzima bishaje nko mu murenge wa Ruganda naho hari Ikigo nderabuzima gishaje gikeneye gusanwa.'

    Nyiricyubahiro Mwumvaneza Anaclet, Musenyeri wa Diyoseze Gatorika ya Nyundo avuga ko Uruhare rwa Kiliziya mu bikorwa nk’ibi ari runini.

    Ati 'Uruhare rwa Kiliziya ni runini cyane, kuko Ubuzima twabushyizemo imbaraga, tukaba tumaze kugira Ibitaro 12, Ibigo Nderabuzima bigera ku 120, byita ku bantu bitanga serivisi nziza,nka Kiriziya twasanze nubwo insingano yacu ya mbere ari ugukiza Roho, ariko twasanze utakiza Roho umubiri urwaye, niyo mpamvu twita ku bikorwa by’umubiri kugira Roho nzima iture mu mubiri muzima.'

    Ikigo Nderabuzima cya Mubuga kimaze Imyaka irenga 62 kibayeho, kuko cyashinzwe mu 1959, aho kizajya gitanga serivisi ku baturage 11 619, yuzuye itwaye akayabo ka Miliyoni 243 Frw.

    Gusana Ikigo Nderabuzima cya Munzanga, byatwaye Miliyoni 254 z’amafaranga y’u Rwanda.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Karongi-Ibigo-Nderabuzima-biriri-byavugururiwe-inyubako-ariko-bivuga-ko-n-Abaganga-badahagije

  • Ese Abagore bakwiriye kwemerera abagabo babo kureba prono aho kubaca inyuma? #Rwanda #Rwot

    Ubu bushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Oxford mu bwongereza bwagaragaje ko Abagabo bareba prono cyangwa filime z’urukozasoni, byibuze gatatu mu cyumweru nibagira ubushake bwo guca inyuma abo bashakanye bitewe n’uko baba bameze kw’imaramo ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, kuko mu gihe bareba prono abenshi muri bo, birangira bikinishije bakabasha kurangiza.

    Mu gihe akenshi mu ngo usanga umugore agira impamvu nyinshi zitandukanye zatuma atagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nko kujya mu mihango, cyangwa izindi mpamvu, ugasanga umugabo aboneraho urwitwazo rwo kujya gushaka ahandi abicyemurana bikaba byatera amakimbirane muri urwo rugo mugihe umugore yamucyekera cyangwa akumufata ari muri icyo cyaha.

    Ubu bushakashatsi, bwanagaragaje ko , umugabo ureba bene izo firime, iyo agiye kubikorana n umugore we atinda kurangiza bircyo umugore akarushaho kuryoherwa bitewe n’uko abenshi muri bo (abagore), banga umugabo urangiza vuba. 

    Gusa n’ubwo ubu bushakashatsi bw’ibanda cyane cyane ku byiza bishobora guturuka mu kureba izo filime, nabwo twakwirengagiza ibibi by’izo filime cyane cyane ingaruka mbi zigira kubazikinamo, harimo nko guhabwa ibiyobyabwenge, gukuramo inda, kwiyahura, kandi rimwe na rimwe hagakoreshamo abana batarakwiza imyaka y’ubukure bikunzwe kuvugwa kenshi kuri internet. Ibi Bikwiye kwamaganirwa kure no kurwanywa ahashoboka hose.

    Izo ngaruka mbi zivuyemo; mwebwe mubyumva gute? Ese umugabo akwiye kureba izo firime aho guca umugore we inyuma?

    Source : Oxford University Sexual Health and Sexual Behavior https://oxfordre.com/psychology/view/10.1093/acrefore/9780190236557.001.0001/acrefore-9780190236557-e-704

  • Nyanza: Ba Gitifu beguye nyuma yuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid_19 #rwanda #RwOT

      Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari tubiri two mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyanza, baherutse gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 kuko bombi bafatiwe mu tubari, beguye ku mirimo yabo.

    Aba bayobozi ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Amabaruwa yabo yo kwegura yashyikirijwe Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere tariki 29 Weruwe 2021.

    Umuyobozi w'aka Karere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko bariya bombi baherutse gufatirwa mu tubari mu gihe bizwi ko utubari tutari gukora kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

    Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n'icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.

    Uyu muyobozi kandi avuga ko ubwegure bwabo bwakiriwe bityo ko hagiye gukurikiraho ibikorwa byo gushaka ababasimbura.

    Akarere ka Nyanza ni kamwe muri dutatu twari tumaze iminsi tutemerewe gukorerwamo ingendo ziduhuza n'utundi kubera ubwinshi bw'abantu bakomeje kugaragarwaho ubwandu bushya bwa COVID-19.

    Gusa utu Turere dutatu, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021 twemerewe gukorerwamo ingendo zituvamo cyangwa zitujyamo ariko Nyanza kimwe n'utundi Turere dutanu two mu Ntara y'Amajyefo tukaba twashyiriweho umwihariko wo kuba amasaha yo kugera mu rugo ari imbere ugereranyije no mu tundi.

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/30/nyanza-ba-gitifu-beguye-nyuma-yuko-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda-covid_19/

  • Perezida Kagame yagaragaje ko hakenewe ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi ikandamiza ibihugu bikennye –

    Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yitabiraga inama ya ‘International Debt architecture and Liquidity’, yibanze ku kurebera hamwe uburyo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byafashwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19, binyuze mu kugabanyirizwa amadeni no kuyavugurura ku buryo bibona amafaranga akenewe mu kurwanya icyorezo cya Covid-19, aho kuyakoresha byishyura amadeni.

    Perezida Kagame yavuze ko imiterere y’ubukungu bw’Isi idaha amahirwe ibihugu bikennye, kuko mu bihe nk’ibi bya Covid-19 aho imisoro n’amadevize byagabanutse, ibihugu bikennye bibona amafaranga yo gukoresha binyuze gusa mu nguzanyo, kandi ubwo bitaretse kwishyura izo bisanganywe mu mafaranga y’amahanga, akunze kuba ari amadorali.

    Ku rundi ruhande, ibihugu bikize ntibishingira ku nguzanyo mu kuzahura ubukungu bwabyo, ahubwo bikoresha uburyo bwitwa ‘Quantitative easing’, butuma banki nkuru zigura ibirimo impapuro mpeshamwenda ku giciro kiri hasi cyane, ku buryo banki zaguriwe zibona amafaranga menshi kandi ahendutse, nazo zikayatanga ku bwinshi mu baturage bakayakoresha imishinga ibateza imbere, ubukungu bukazahuka butyo.

    Perezida Kagame yavuze ko ibi ari ubusumbane bushyira mu kaga ibihugu bikennye. Yagize ati “Ibihugu bimwe bishobora kubona amafaranga yo kwigobotora ingaruka za Covid-19 binyuze muri ‘quantitative easing’. Abasigaye twese tugomba kuguza ku bigo byigenga cyangwa bya za leta, nk’uko bigenda ku bantu.”

    Yongeyeho ko “Hatagize igikorwa, ubu busumbane bwahungabanya bikomeye imitegekere y’Isi, aho ibihugu bikennye bitagira amahirwe yo kugera ku rwego rw’ibihugu bikize”.

    Mu rwego rwo kwirinda ko ibihugu bikennye byabangamirwa cyane n’amadeni, Perezida Kagame yasabye ko byakongererwa igihe cyo kwishyura amadeni ndetse bikongererwa amafaranga binyuze muri gahunda ya ‘Special Drawing Rights’ inyuzwa mu Kigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF.

    Perezida Kagame kandi yasabye ko mu biganiro byo kuvugurura amasezerano y’inguzanyo hagati y’ibihugu bikennye n’ababigurije, ubuzima bwiza bw’abaturage bukwiye gushingirwaho, harebwa ku ntego z’iterambere z’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

    Yongeyeho ati “Kuvugurura imiterere y’amadeni ku rwego mpuzamahanga ntibikwiye gusa kugaragara nk’ingamba zo mu bihe bya Covid-19, ni ibiganiro bikwiye gukomeza kuko bigaruka ku busumbane bukomeje kwangiza Isi. Gushaka ibisubizo bidasanzwe kuri iki kibazo bikwiye kuba ingingo y’ingenzi ku muryango mpuzamahanga mu bihe biri imbere”.

    Iyi nama yari yatumijwe na Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, ku bufatanye n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres.

    Perezida Kagame yasabye ibiganiro ku miterere y’ubukungu bw’Isi

  • Nyanza : Ba Gitifu 2 bafatiwe mu tubari beguye #rwanda #RwOT

    Aba bayobozi ni Kamanayo Jean Damascène wayoboraga akagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi na Uwimana Theoneste wayoboraga aka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi.

    Amabaruwa yabo wo kwegura yashyikirijwe Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza kuri uyu wa Mbere tariki 29 Weruwe 2021.

    Umuyobozi w’aka Karere ka nYanza, Ntazinda Erasme yavuze ko bariya bombi baherutse gufatirwa mu tubari mu gihe bizwi ko utubari turari gukora kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yakomee agira ati 'Uwo mu Kagari ka Gahunga mu Murenge wa Nyagisozi we akurikiranyweho n’icyaha cyo gukubita umuturage, RIB iri kubikurikirana.'

    Uyu muyoboz avuga ko ubwegure bwabo bwakiriwe bityo ko hagiye gukurikiraho ibikorwa byo gushaka ababasimbura.

    Akarere ka Nyanza ni kamwe muri dutatu twari tumaze iminsi tutemerewe gukorerwamo ingendo ziduhuza n’utundi kubera ubwinshi bw’abantu bakomeje kugaragarwaho ubwandu bushya bwa COVID-19.

    Gusa utu Turere dutatu, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Werurwe 2021 twemerewe gukorerwamo ingendo zituvamo cyangwa zitujyamo ariko Nyanza kimwe n’utundi Turere dutanu two mu Ntara y’Amajyefo tukaba twashyiriweho umwihariko wo kuba amasaha yo kugera mu rugo ari imbere ugereranyije no mu tundi.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nyanza-Ba-Gitifu-2-bafatiwe-mu-tubari-beguye

  • Real Madrid yarakariye cyane Manchester United ishaka kuyitwara myugariro ishaka gusimbuza Ramos #rwanda #RwOT

    Manchester yaje nk'inkuba mu rugamba rwo gushaka Pau Torres ariyo mpamvu Real Madrid yarakaye kuko yari yizeye kubona uyu mukinnyi kuri make.

    Uyu myugariro ufatiye runini Villarreal,amaze guhamya umwanya mu ikipe y'igihugu ya Espagne ariyo mpamvu Real Madrid yamushakaga ngo asimbure Sergio Ramos ugiye kwigendera mu mpeshyi.

    United yakunze uyu myugariro,Pau Torres,w'imyaka 24 ari nayo mpamvu yazanye akayabo karenze aka Real Madrid kugira ngo imugure ayifashe gukomeza ubwugarizi bwayo burimo Maguire na Lindelof.

    Ole Gunnar Solskjaer ari gushaka myugariro ukomeye cyane wo gufatanya na kapiteni Harry Maguire, cyane ko atacyizera cyane Victor Lindelof na Eric Bailly.

    Ikinyamakuru El Desmarque cyatangaje ko Perezida wa Real Marid,Florentino Perez,yarakajwe no kuba United yaje kumuvangira kandi yari ageze kugera kure mu rugamba rwo kubona Torres.

    Torres afite amasezerano azageza muri 2024 muri Villarreal,ariko ikipe ifite miliyoni 60 z'amayero yamwegukana ariyo mpamvu ibigugu byatangiye kumurwanira.

    Amakuru avuga ko Villarreal yifuza amafaranga n'umukinnyi umwe ku ikipe yifuza Torres cyane ko nayo itorohewe n'ibibazo byatewe na Covid-19.


    Pau Torres arifuzwa n'ibigugu

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/real-madrid-yarakariye-cyane-manchester-united-ishaka-kuyitwara-myugariro