Blog

  • Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y'igikombe cy'Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu gihugu cya Togo bwafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza w'ikipe y'igihugu yabo nyuma yaho yaraye atsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma iyi kipe inasezererwa mu kuba yabasha kwitabira igikombe cy'Afurika cya 2021.

    Uyu mukino ikipe ya Togo yatsinzwe, wabaye kuri uri uyu wa mbere aho hakinwaga umukino wa nyuma mu itsinda rya G, muri uyu mukino ikipe ya Kenya yatsindiwe na Hassan Abdallah ndetse na Masoud Juma mu gihe ku ruhande rwa Togo bo igitego kimwe cy'impozamarira cyatsinzwe na Henri Eninful, gutsindwa uyu mukino bikaba byatumye Togo isoza ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.

    Togo yasoje imikino y'amatsinda n'amanota abiri gusa n'umwenda w'ibitego bitanu. Mu mikino Togo yakinnye yose nta numwe yatsinze , inganya imikino ibiri itakaza imikino ine. imikino yo mu itsinda rya G ikaba yasojwe Misiri iriyoboye aho ifite amanota 12 inganya na Comoros bakazaba bari muri Cameroon muri Mutarama 2022 mu gikombe cy'Afurika.

    Kubera uwo musaruro muke w'ikipe 'igihugu ya Togo, hahise hafata umwanzuro wo gusezerera Claude Le Roy w'imyaka 73, ni umutoza wirukanywe nyuma y'imyaka 5 yari amaze ayitoza kuko yayigezemo mu mwaka wa 2016.
    Muri icyo gihe cyose cy'imyaka itanu Ckaude Le Roy yatoje ikipe y'igihugu ya Togo imikino 35, atsindamo imikino 9 , anganya imikino 12 ndetse akaba yaratsinzwe imikino 14.

    The post Nyuma yo kutageza ikipe ya Togo mu mikino y'igikombe cy'Afurika cya 2021, umutoza Claude Leroy yahise yirukanwa appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-kutageza-ikipe-ya-togo-mu-mikino-yigikombe-cyafurika-cya-2021-umutoza-claude-leroy-yahise-yirukanwa/

  • Human Rights Watch yongeye gushinja u Rwanda kuniga ubwisanzure bwo gutanga bitekerezo #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wakunze gushinja u Rwanda kubangamira uburenganzira bwa muntu ariko Leta y’u Rwanda na yo ntihweme kuwunyomoza, uvuga ko mu gihe cy’umwaka ushize hari abakoresha urubuga rwa Youtube batewe ubwoba cyangwa bafunzwe bazira gutanga ibitekerezo byabo.

    Raporo y’uyu muryango, ivuga bamwe mu bo HRW ivuga ko babangamiwe nka Dieudonné Niyonsenga, uzwi nka Cyuma Hassan wa Ishema TV, na Théoneste Nsengimana wa Umubavu TV bafunzwe ariko bakaba bararekuwe.

    Iki cyegeranyo kivuga ko nubwo muri aba bose nta numwe wahamijwe ibyaha, ariko ko ibyo bakorewe bisa nko gutera ubwoba abakora inkuru zicukumbuye.

    HRW yanagarutse ku ifungwa rya Yvonne Idamange Iryamugwiza, ikavuga ko yafunzwe azira gutanga ibitekerezo bye kuri ruriya rubuga rwa Youtube.

    Gusa uyu Idamange akurikiranyweho ibyaha birimo guteze imvururu n’imidugararo muri rubanda, ubu akaba afunzwe by’agateganyo mu gihe urubanza rwe rwo mu mizi rutaratangira kuburanishwa.

    Iyi raporo inagaruka kuri Aimable Karasira na we wakunze gutanga ibitekerezo kuri Youtube, ikavuga ko yatewe ubwoba ashinjwa guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Lewis Mudge uhagarariye uyu muryango muri Africa yo hagati, yatangaje ko hari impungenge ku mutekano w’abakoresha ubu buryo bushya bwo gutanga ibitekerezo bwa Youtube.

    Yagize ati 'guterwa ubwoba, n’ubwoba bwo gukurikiranwa kubera gukora inkuru zikomeye bigira ingaruka zihoraho.'

    Ivomo : BBC

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Human-Rights-Watch-yongeye-gushinja-u-Rwanda-kuniga-ubwisanzure-bwo-gutanga-bitekerezo

  • RIB yinjiye mu rugo rwa Dr Kayumba Christopher ishaka ibimenyetso by’ahakorewe icyaha –

    Abagenzacyaha basuye urugo rwa Dr Kayumba usanzwe ari Umuyobozi w’Umuryango Rwandese Platform for Democracy (RPD), ku wa 29 Werurwe 2021.

    Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho yashinjwe n’Umunyamakuru wa CNBC, Fiona Ntarindwa Muthoni, ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2017.

    Uwari Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri Kaminuza y’u Rwanda, Njuguna Joseph, yabwiye IGIHE ko yakiriye ikirego cy’umukobwa wamubwiye ko Kayumba yamuhohoteye ariko ntacyo kaminuza yabikozeho.

    Mu ntangiriro za Werurwe uyu mwaka ni bwo Ntarindwa yareze Dr Kayumba muri RIB ndetse ku wa 23 Werurwe, yarahamagajwe kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we.

    Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abagenzacyaha basuye ahabereye icyaha ngo harebwe uko byagenze.

    Yagize ati “Icyabaye ni ugusura ahabereye icyaha bizwi nka ‘crime scene reconstruction’. Abagenzacyaha mu kugenza icyaha habamo no gusura ahabereye icyaha. Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreraga mu rugo iwe aho acumbitse.’’

    IGIHE yamenye ko nyuma y’ikirego cya Ntaringwa hari abandi bakobwa batanze ibirego muri RIB bavuga ko Dr Kayumba Christopher yagerageje kubafata ku ngufu.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango washinzwe na Dr Kayumba wavuze ko abakozi bane ba RIB aribo basatse urugo rwe ndetse bafata amafoto yarwo.

    Rivuga ko nyuma y’aho abakozi be bo mu rugo na bo bagiye kubazwa nyuma bakaza gutaha.

    Mu rwego rwo gukomeza iperereza biteganyijweko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Dr Kayumba yitaba RIB ngo akomeze kwisobanura ku byaha ashinjwa.

    Dr Kayumba ni umwe mu bahanga igihugu gifite yaba mu myigishirize y’itangazamakuru no mu gukora ubushakashatsi busanzwe. Gusa inshuro nyinshi yakunze kumvikana mu bikorwa by’imyitwarire mibi birimo kurwana n’ubusinzi, byanatumye amara umwaka muri Gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.

    Dr Kayumba Christopher akurikiranyweho guhohotera umunyeshuri yigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 2017

  • Urukundo ruravuza ubuduha hagati ya Fofo ufite imiterere idasanzwe wo muri Papa Sava n'umusore uba muri Amerika[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Niyomubyeyi Gentille Noella uzwi nka Fofo ni umukobwa w'ikimero gikurura abatari bake bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga; ubu nawe yamaze kuba imbata y'urukundo rw'umuhanzi w'Umurundi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Uyu mukobwa abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, mu magambo yuzuyemo imitoma, amaze iminsi yerekana ko hari umusore w'umuhanzi utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika witwa Paterne HP yihebeye.

    Yagize ati 'Uba uri mwiza cyane iyo usetse, ni wowe gusa nifuza kuvugisha iyo nagize umunsi mubi, uri nta makemwa mu maso yanjye. Ndarahiye utuma numva meze nk'umukobwa urusha abandi amahirwe mu Isi.'

    Uyu musore nawe utigeze aripfana yasubije Fofo ati 'Umpa imbaraga zo gukunda no gukundwa, usobanuye byinshi kuri njye!'

    Mu minsi yashize nibwo ibitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byatangaje ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo ruryoshye na Diamond benshi bemeza ko akunda abakunda abakobwa b'uburanga.Gusa Foromina (Fofo)yabihakanye.

    Noella (Fofo) yatangaje ko nawe yatunguwe no kubona inkuru atazi aho ituruka ivuga ko ari umukunzi wa Diamond. Yagize ati: 'Byanyeretse ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rimaze gutera imbere cyane kandi rikorana n'iryo hanze ariko njye nange numva iyo nkuru byarantangaje kuko sindanahura na Diamond'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/urukundo-ruravuza-ubuduha-hagati-ya-fofo-ufite-imiterere-idasanzwe-wo-muri-papa

  • Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanza ku mukino wa Cameroun #rwanda #RwOT

    Uyu munsi Amavubi arakina na Cameroun umukino usoza itsinda F mu gusaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni umukino Mashami ari bukore impinduka muri 11 babanjemo ku mukino wa Mozambique.

    Ni umukino Amavubi agomba gutsinda kugira ngo abone itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021.

    Gutsinda uyu mukino ntabwo biri bube bihagije kuko bisaba ko na Mozambique yatsinda Cape Verde, cyangwa se banganya bigasaba ko Amavubi aba yatsinze ibitego byinshi Cameroun(hakajyamo ikinyuranyo cy’ibitego 4 cyangwa 5).

    Muri iri tsinda F, Cameroun yamaze kubona itike ifite amanota 10, Cape Verde ifite 7, Amavubi 5 n’aho Mozambique ikagira 4.

    Mu bakinnyi 11 Mashami Vincent ashobora kubanzamo byanze bikunze hagomba kubamo impinduka ugereranyije n’ababanjemo ku mukino wa Mozambique i Kigali tariki ya 24 Werurwe 2021.

    Yamaze gutakaza Manzi Thierry wabanjemo kuri uyu mukino kubera afite amakarita 2 y’imihondo.

    Yagaruye umunyezamu Kwizera Olivier utarakinnye uyu mukino kubera ikarita y’umutuku, ashobora kuza gufata umwanya wa Emery Mvuyekure wabanjemo ku mukino wa Mozambique

    Rubanguka Steve wabanjemo mu mukino wa Mozambique ashobora kuza guha umwanya Niyonzima Olivier Seif, Sugira Ernest na we ashobora kutabanzamo maze Byiringiro Lague watsinze igitego Mozambique na Bertrand bakabanzamo.

    Byitezwe ko ahindura sisiteme yari yakinishije kuri Mozambique akava kuri 3-5-2 agakoresha isanzwe ya 4-4-2.

    11 bashobora kubanzamo

    Umunyezamu: Kwizera Olivier

    Ba myugariro: Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel Mangwende, Nirisarike Salomon na Mutsinzi Ange Jimmy

    Abakina hagati: Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Seif, Nshuti Dominique Savio na Haruna Niyonzima

    Ba rutahizamu: Kagere Meddie na Byiringiro Lague

    Kwizera Olivier amaze igihe ari nimero ya mbere my izamu ry’Amavubi

    Nirisarike Salomon wa Urartu FC muri Armenia afite akazi ko guturisha ubwugarizi

    Myugariro Mutsinzi Ange Jimmy wazamuye urwego cyane muri iyi minsi

    Mangwende umwe mu bitezwe kuri uyu mukino

    Omborenga Fitina araba ufite akazi ko kuzibira ubusatirizi cyane cyane abanyura ku mpande

    Yannick Mukunzi ni we rukuta rw’Amavubi kuri uyu mukino

    Kapiteni Haruna Niyonzima azaba ayoboye bagenzi be mu kibuga

    Seif araba yagarutse mu kibuga hagati

    Lague watsinze igitego ku mukuino wa Mozambique arabanza mu kibuga

    Nta gihindutse Bertrand arabanzamo kuri uyu mukino

    Rutahizamu Meddie Kagere azaba ayoboye ubusatirizi

    Mashami Vincent ashobora guhindura sisiteme yari asanzwe akina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/impinduka-muri-11-b-amavubi-bashobora-kubanza-ku-mukino-wa-cameroun

  • Abanyamukuru M Irene, Phil Peter n’umuhanzi Social Mula mu bantu 39 bafashwe na polisi #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 39 barimo umuhanzi Social Mula, abanyamakuru Murandihabi Irene na Phil Peter ba Isibo TV bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Bafatiwe mu Rugando ku mugoroba w’ejo hashize ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Social Mula yitwa ‘Amata’.

    Bakaba beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Werurwe 2021 kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Phil Peter umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bakunzwe cyane mu Rwanda na we ari mu bafashwe

    M Irene(wa gatatu uturutse iburyo) na we akorera Isibo TV

    Social Mula mu bafashwe bari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abanyamukuru-m-irene-phil-peter-n-umuhanzi-social-mula-mu-bantu-39-bafashwe-na-polisi

  • Covid_19 : Police yerekanye abantu 39 barimo abanyamakuru bo kuri Isibo TV , n' umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, bose batawe muri yombi. #rwanda #RwOT

    Police y'u Rwanda ikorera mu mujyi wa Kigali yerekanye , mugitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021,umuhanzi Mugwaneza Lambert [Social Mula]; abanyamakuru ba Isibo TV, Irene Murindahabi na Phil Peter n'abandi 36 bafashwe bakora ibirori barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

    Umuhanzi Social Mula, Irene Murindahabi, Phil Peter n'abandi batawe muri yombi kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Nonaha,#Rwandapolice irimo kwereka itangazamakuru abantu 39 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Koronavirusi bakorera ibirori mu rugo.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) March 30, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/03/30/covid_19-police-yerekanye-abantu-39-barimo-abanyamakuru-bo-kuri-isibo-tv-n-umuhanzi-ukomeye-hano-mu-rwanda-bose-batawe-muri-yombi/

  • Gakenke : Ikamyo itwaye Sima yibaranguye igarama mu muhanda Shoferi avamo ari mutaraga #rwanda #RwOT

    Uwari utwaye iriya kamyo yari ipakiye sima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali, yavuze ko yabuze uko ayegeka ku ruhande kuko yamwerekaga ko idafite feri.

    ACP Rugwizangoga Revelien, ukuriye Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko ko impanuka yabaye mu gitondo kuri uyu wa Kabiri.

    Yagize ati 'Impanuka koko yabaye, ikamyo yari ipakiye isima ivuye i Musanze yerekeza i Kigali. Umushoferi wayo yatubwiye ko yageze kuri Buranga imwereka ko nta feri. Yashatse uburyo yayishyira ku ruhande ariko iranga igarama mu muhanda.'

    ACP Rugwizangoga yakomeje avuga ko ikamyo ari nshya, ariko ko itarageza igihe cyo kujyanwa muri control technique.

    Umushoferi yavuyemo ari muzima, ndetse bamupimye bagasanga nta bisindisha yanyoye. Umutandiboyi we ni we wakomeretse ku kaguru ajyanwa kwa muganga.

    ACP Rugwizangoga Revelien yavuze ko ubu umuhanda ari nyabagendwa kuko ku bufatanye n’abaturage ndetse ikamyo yakoze impanuka yashyizwe ku ruhande rumwe.

    Ati 'Ubu umuhanda ni nyabagendwa kandi nta muntu yahitanye.'

    JPEG - 50.5 ko
    Bahise bayikuramo

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gakenke-Ikamyo-itwaye-Sima-yibaranguye-igarama-mu-muhanda-Shoferi-avamo-ari-mutaraga

  • Inkweto zitiriwe Satani zaciye ibintu ku Isi,zashyizwemo ibitonyanga by'amaraso y'abantu, zifite ikirango cya 666 n'umurongo wo muri Bibiliya[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ni intweto z'umukara n'umutuku, zifite akarango ka Nike, zakozwe kubufatanye hagati ya Lil Nas na MSCHF izobereye ibyo gucuruza inkweto i New York, yakozwe hifashishijwe Nike Air Max 97s.

    Izi nkweto za siporo zirikugurwa cyane aho zihagaze $1,018 (arenga miliyoni imwe y'u Rwanda) ziriho umusaraba ucuritse, akamenyetso ka 'pentagram' hamwe n'ijambo 'Luke 10:18'.

    izi nkweto ziriho umubare 666,bavuga ko zahise zigurwa mu gihe kiri munsi y'umunota umwe.

    Nike ivuga ko habayeho kwinjirira uburenganzira n'ikirango cyayo.

    Izi nkweto z'umukara n'umutuku zagaragaye bwa mbere ku wa mbere mu ndirimbo nshya ya Lil Nas X yitwa Montero (Call Me By Your Name), yari yabanje gutangazwa kuwa gatanu.

    Mu mashusho y'iyo ndirimbo, uyu muhanzi aboneka anyereza icyuma babyiniraho (stripper pole) kiva mu ijuru kijya mu kuzimu, yambaye izi nkweto.

    Umurongo wa Bibiliya uri kuri izi nkweto Luka 10:18 ugira uti: — 'Arababwira ati, 'Nabonye Satani avuye mu ijuru, agwa asa n'umurabyo.''

    Buri rukweto ruriho akarango ka Nike, rufite umupira urimo umwanya wa 60cm3 urimo wino itukura n'igitonyanga cy'amaraso yatanzwe n'abantu bo muri bariya banyabugeni.

    Mu kirego yatanze ku rukiko rw'i New York, Nike ivuga ko itigeze itanga uburenganzira cyangwa yemera ko inkweto zayo zihindurwa hagakorwamo 'Inkweto za Shitani'.
    Nike irasaba urukiko kubuza MSCHF kugurisha izi nkweto no kutongera gukoresha ikirango cyabo.

    Mu kirego cyayo, Nike igira iti: 'MSCHF n'inkweto zabo za Shitani zitemewe bishobora gutera urujijo hakabaho guhuza ibikorwa bya MSCHF na Nike kandi atari ukuri.'

    Nike yongeraho ko hamaze no kuba urujijo ku isoko kuko 'hari abari gusaba kutongera kugura ibikorwa bya Nike kubera izi Nkweto za Shitani' bahereye kuri izi zasohotse kandi ngo atari iza Nike.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/inkweto-zitiriwe-satani-zaciye-ibintu-ku-isi-zashyizwemo-ibitonyanga-by-amaraso

  • Nyuma yo gusinyana amasezerano n'inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie mu njyana ya RnB na Afrobeat aherutse gutandukana n'umujyanama we witwa Kabanda Jean de Dieu bari bamaranye igihe ahita asinyana amasezerano n'inzu itunganya ishinzwe gufasha abahanzi yo muri Tanziya izwi nka Cloud9 Entertainment kugira ngo abone uko yinjira neza ku isoko rya muzika ryo muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Nyuma yo gusinya ayo masezerano muri Gashyantare 2021, kuri iki Cyumweru tariki 28 Werurwe 2021, umuhanzi Bruce Melodie yerekeje mu gihugu cya Tanzaniya aho bivugwa ko yaba yagiye muri iki gihugu mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye by'ubuhanzi aho ngo biteganyijwe ko azanakorerayo indirimbo.

    Nkuko byagaragaye mu mafoto yagiye ahagaragara uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ari kumwe n'itsinda risanzwe rimufasha harimo ushinzwe umutekano we ndetse n'umufotora uzwi nka Kamanda Promesse.

    Uyu muhanzi ukunzwe cyane mu muziki nyarwanda, Bruce Melodie yagiye agirira ibihe byiza muri icyo gihugu cya Tanzaniya yerekejemo , aha twavuga nko mu minsi ishize aho yafatiyeyo amashusho y'indirimbo yise 'Fresh' ndetse n'iyitwa Abu Dhabi.

    Bruce Melodie aheruka kandi gushyira hanze indirimbo yise 'Bado', aho yavuze ko yayikoze mu rwego rwo gushimira abantu bose bagize uruhare mu iterambere ndetse n'urugendo rwe rwa muzika kuva awutangiye dore ko kuri ubu uyu mugabo amaze imyaka irenga umunani awukora nk'akazi.

    The post Nyuma yo gusinyana amasezerano n'inzu ifasha abahanzi ya Cloud9 Entertainment, Bruce Melodie yerekeje muri Tanzaniya mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyuma-yo-gusinyana-amasezerano-ninzu-ifasha-abahanzi-ya-cloud9-entertainment-bruce-melodie-yerekeje-muri-tanzaniya-mu-rwego-rwo-kwagura-ibikorwa-bye/