Blog

  • Kwibuka31: MTN Rwanda yiyemeje gukomeza guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 28 Mata 2025, ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, cyitabirwa n'abarimo Umuyobozi mukuru mushya wa MTN Rwanda n'Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali.

    Ni igikorwa cyaranzwe no gusura urwibutso kugira ngo baganirizwe uko Jenoside yateguwe, uburyo yashyizwe mu bikorwa ndetse n'ihagarikwa ryayo. Hanerekanywe icyegeranyo gikubiyemo ubuhamya bw'abakorotse ndeste n'aho u Rwanda rugeze rwiyubaka, nyuma y'aho bacana Urumuri rw'Icyizere cy'Abanyarwanda.

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko mu minsi mike amaze mu Rwanda amaze kumva neza imbaraga, ubuntu n'ubutwari bw'Abanyarwanda banyuze mu bubabare utashobora kubonera ubusobanuro.

    Ati 'Uyu munsi twahuriye hano kugira ngo twibuke kandi duhe icyubahiro ababuze ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuzirikana ibyabaye, twubahe amateka, tubivuge uko byagenze ntakugoreka, dufatanye tube umwe kandi duharanire ko Ntibizongera ukundi' biba intero ihoraho.'

    Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali yavuze ko buri wese akwiye kugira ubushishozi akishyira mu mwanya w'undi, akumva ko ikibabaje mugenzi we n'ubwo cyaba kitaramugezeho ku buryo bweruye birangira kimugizeho ingaruka.

    Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi yavuze ko kwibuka gusa bidahagije ahubwo bagomba no kuzirikana igihombo gikomeye gituruka ku rwango n'amacakubiri.

    Ati 'Biradusaba kumva inshingano dufite zo kubaka u Rwanda aho Ntibizongera ukundi ivugwa kandi igashyirwa mu bikorwa. Muri MTN Rwanda, tuzi neza ko kwibuka bigomba kujyana n'ibikorwa. Twiyemeje guteza imbere umuco w'ubwubahane, uburinganire n'icyubahiro hagati yacu no mu miryango dukorera.'

    Yavuze ko muri iki gihe igihugu kiri mu minsi 100 yo kwibuka Abanyarwanda bakwiye kwiyemeza kumva neza amateka no kwiga indangagaciro ziharanira amahoro arambye, ubwiyunge n'ubumwe.

    Abakozi ba MTN Rwanda basabwe gukomeza gusigasira ubumwe haba aho bakora n'aho bajya hose

    Abayobizi batandukanye ba MTN Rwanda bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Abayobozi n’abakozi ba MTN Rwanda basuye Urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, baganirizwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yashyize indabo aharuhukiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bagize umwanya wo gukira ibiganiro n’inyigisho zitandukanye

    Abakozi ba MTN Rwanda bacanye urumuri rw’icyizere

    Abayobozi ba MTN Rwanda bari gucana urumuri rw’icyizere cy’Abanyarwanda

    Abakozi ba MTN Rwanda basabwe gukora ibishoboka byose kugira ngo umwijima waranze amateka y’u Rwanda utazongera kubangamira urumuri rw’icyizere cy’Abanyarwanda

    Abayobozi bo mu nzego zitandukanye za MTN Rwanda barimo Umuyobozi ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi

    Mbere yo gutangira ibiganiro babanje gufata umunota wo Kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994

    Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Ltd, Chantal Kagame, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer n’Umuyobozi wa Aegis Rwanda, Munyentwali Alphonse

    Umuyobozi Mukuru wa Aegis Trust, Alphonse Munyentwali yavuze ko buri wese akwiye kugira ubushishozi akubaha ikiremwamuntu nk’uko nawe yiyubaha

    Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Ali Monzer yavuze ko bagomba kurwanya ingebitekerezo ya Jenoside kandi bakabungabunga aya mateka

    Umuyobozi muri MTN Rwanda ushinzwe abakozi, Enock Luyenzi, yavuze ko kwibuka gusa bidahagije, ahubwo bagomba no kuzirikana igihombo gikomeye gituruka ku rwango n'amacakubiri

    Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’izindi nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa nawe yari yitabiriye igikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi n'abakozi ba sosiyete y'itumanaho ya MTN Rwanda bibutse abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka31-mtn-rwanda-yiyemeje-gukomeza-guharanira-ubumwe-bw-abanyarwanda

  • Mu Rwanda abasaga 8000 bagiriye impanuka n'indwara bikomoka mu kazi mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa Mbere tariki 28 Mata 2025, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'ubuzima n'umutekano mu kazi. Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Musha ahacukurwa amabuye y'agaciro.

    Ibi birori byabanjirijwe no gupima indwara zitandura hagamijwe kureba uko ubuzima bw'abakozi buhagaze, gusura ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro ndetse hanagenzurwa uko abakora iyo mirimo bitabwaho bijyanye n'ubwirinzi n'umutekano wo mu kazi.

    Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ILO, ugaragaza ko buri mwaka haba impanuka n'indwara zikomoka mu kazi zigera kuri miliyoni 1.3 ku Isi.

    Ni mu gihe imibare y'Urwego rw'Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 habaye impanuka n'indwara zikomoka mu kazi hafi 8000.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Chrisitine, yasabye abakoresha gukumira ibyatuma abakozi bahura n'ibyago bituruka mu kazi bakora, bakanabifatanya no kubateganyiriza kugira ngo ibyago nibibaho babone ikibafasha.

    Yakomeje agira ati 'Iyi mibare iratugaragariza igihombo duterwa no kutubahiriza ubuzima n'umutekano ku kazi, tugomba kuzirikana ko iyo abakozi hafi 8000 iminsi batakaza badakora kubera ibyago biterwa n'akazi bakora, amafaranga ya RSSB ibatangaho abafite ayo mahirwe, igihombo no ku gihugu ari ngombwa kwita ku mutekano w'abakozi.''

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaze mu Rwanda (RMB), Kamanzi Francis, yavuze ko batangiye gukurikirana ubuzima n'imibereho y'abakozi aho nibura abacukuzi basigaye bahembwa neza, bagahabwa n'amasezerano y'akazi.

    Yavuze ko kuri ubu abakozi bakora mu birombe by'amabuye y'agaciro bageze ku bihumbi 81 bavuye ku bihumbi 30 mu myaka yashize.

    Ati 'Mu myaka irindwi ishize abakozi bari bafite amasezerano y'akazi bari 5% ariko ubu uyu munsi wa none tugeze kuri 34% umuntu akumva ko biri gutera imbere. Abakozi bose basigaye bahembererwa kuri banki mu gihe mbere bahemberwaga mu birombe.''

    Uwimana Jeanette utuye mu Murenge wa Musha umaze imyaka itanu mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, yavuze ko atarajya muri uyu mwuga nta ejo hazaza yari afite aho yabanje mu ishami ryo gukora isuku, agenda azamuka kugeza ubwo ari mu bayoboye abandi.

    Yavuze ko ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwatumye abasha kwigurira inka, abasha kwizigamira mu kimina buri cyumweru ndetse anabasha kwigurira telefone igezweho.

    Raporo y'Umugenzuzi w'umurimo igaragaza ko mu mwaka wa 2023/2024 igipimo rusange cyo kubahiriza umurimo unoze mu Rwanda cyari kuri 72.7% ariko ikijyanye n'ubuzima n'umutekano mu kazi cyari 59.9%.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yabanje gusura ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro

    Minisitiri Nkulikiyinka yasabye buri mukozi wese guharanira uburenganzira bwe mu kazi

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Nkulikiyinka Christine, yasuye ibirombe bicukurwamo amabuye y'agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-abasaga-8000-bagiriye-impanuka-mu-kazi-mu-2024

  • Ibyateye Umujyi wa Huye kugwingira mu mboni z'ubuyobozi bw'Akarere – #rwanda #RwOT

    Uyu mujyi wanyuze mu nzira z'inzitane zawubujije kugimbuka ku kigero nk'icy'indi mijyi, kubera amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Jenoside i Butare yahitanye benshi barimo abacuruzi, abakozi ba Leta ndetse n'abanyamahanga nk'Abarabu n'Abagereki bawubagamo bahise bazinukwa u Rwanda bisubirira iwabo.

    Mu myaka yakurikiyeho Huye yashegeshwe no kuvamo ibigo byinshi bya Leta, ifungwa ry'igice cy'ubucuruzi kizwi nko mu Cyarabu n'Ikizungu.

    Mu nama yahurije hamwe abafatanyabikorwa mu iterambere ry'Umujyi wa Huye, ku wa 24 Mata 2025, yateguwe n'Ikigo gikora Ubushakashatsi n'Isesengura kuri Politiki (IPAR-Rwanda), Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kamana André, yagaragaje imbogamizi eshatu z'ingenzi zatumye Umujyi wa Huye ugwingira mu myaka 15 ishize.

    Visi Meya Kamana, agaragaza kwimuka kw'ibigo bikomeye nka IRST, Kaminuza y'u Rwanda n'Ingoro y'Umurage y'u Rwanda, byatumye ababikoreraga bahina akaboko mu bikorwa by'iterambere i Huye.

    Ati ''Igenda ry'ibi bigo ryateye imbogamizi kuko abaturage, abakozi n'abafatanyabikorwa babyo, abenshi bari abanyamishahara bashoboraga guhembwa bakubaka, bagakemura nk'ibibazo by'amacumbi y'abanyeshuri ba kaminuza dufite. Gusa ubu turashima ko bigenda bigaruka nubwo bitaraza byose.''

    Visi Meya Kamana yagaragaje uburyo hari igihe Umujyi wa Huye wamaze imyaka umunani igice kinini cyakorerwagamo ubucuruzi kizwi nko mu Cyarabu n'Ikizungu, byarafunzwe.

    Ati 'Ibyo byadindije umujyi kuko hari n'abacuruzi bimutse, maze bwa bushobozi bwabo babujyana mu yindi mijyi nko mu mujyi wa Kigali. Izo rero na zo ni imbaraga twabuze zatumye iterambere ry'umujyi rigwingira.'

    Ubushobozi bw'abaturage budahuye n'ibyo umujyi ushaka

    Kamana avuga ko rimwe na rimwe uko ubushobozi bw'abaturage bungana bitajyana n'ibyifuzo by'Akarere mu iterambere ngo bafashe mu kwihutisha iterambere.

    Avuga ko nko kubijyane no gutura mu buryo bukwiye n'ibindi bikorwa bishamikiye ku by'abaturage bakora nk'ubucuruzi n'ibindi byose iyo abaturage bafite ubushobozi bihita byihuta.

    Gusa ariko, Kamana ashima icyerekezo cyiza cy'umujyi wa Huye n'uburyo hari inyunganizi Leta itanga, igahindura isura y'umujyi irimo imihanda ya kaburimbo yubatswe henshi mu mirenge iri mu mbago z'umujyi nka Mbazi, Huye (mu cyanya cy'inganda), Mukura, Ngoma na Tumba ahamaze gukorwa ibirometero bisaga 18.

    Ubuyobozi bw'Akarere bushima kandi uruhare rw'abikorera batanze umusanzu mu kubaka ibikorwaremezo birimo amasoko agezweho nk'irya Huye, Rwabayanga, Rango, amashuri n'ibindi.

    Mu myaka mike ishize wasangaga amazu menshi mu mujyi wa Huye cyane cyane ahitwa mu Cyarabu harabaye amatongo, ibivugwa ko byadindije umujyi

    Imihanda ikomeje kubakwa mu Mujyi wa Huye kugira ngo abawutuye bakomeze basirimuke

    Intare Business Centre yubatse mu Mujyi wa Huye na yo iri mu bikorwa bitari ibya Leta byafashije mu kuzamura isura y’umujyi

    Icyarabu cyo mu minsi ishize cyari giteye agahinda

    Abikorera bagiye bagira uruhare mu kuzahura umujyi wa Huye. Iri ni isoko rya Rango

    Gare ya Huye na yo yubatswe n’abikorera

    Umuhanda wa ADEPR Taba-GS Butare Catholique mu Murenge wa Ngoma na wo uri mu yarimbishije umujyi wa Huye

    Itafari ry’abikorera mu iterambere rya Huye ni ntagereranywa. Aha ni ku isoko rikuru rya Huye hateganye n’inyubako yo kwa Semuhungu, zose z’abikorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyateye-umujyi-wa-huye-kugwingira-mu-mboni-z-ubuyobozi-bw-akarere

  • Dufite ubushobozi bwo kwirinda, tukarinda n'ibindi bihugu – Brig Gen Rwivanga – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ubwo RwandAir n'ibigo biyishamikiyeho byibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yagarukaga ku bushobozi bwaranze Inkotanyi aho zari zifite inshingano nyinshi zirimo kurwanya abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi no kurokora abicwaga.

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko uyu munsi ashimishwa cyane no kubona inkumi n'abasore bashaka kwinjira muri RDF.

    Ati 'Uyu munsi u Rwanda dufite ubushobozi bwo kwirinda, kurinda umupaka wacu tukarinda n'ibindi bihugu byahuye n'ibibazo nk'ibyacu.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko u Rwanda rufite abasirikare barenga ibihumbi 10 barinda ibindi bihugu nka Repubulika ya Centrafrique, Mozambique, Sudani y'Epfo n'ahandi.

    Ati 'Ibihumbi 10 ni Abanyarwanda. Akazi kabo ni ako kugira ngo ibyabaye aha bitazaba n'ahandi. Impamvu babikora ni uko twabonye ibyabaye aha, twiyemeza ko bidakwiye kongera kuba. Icyo cyemezo twaragifashe kandi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika agihagazeho.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko kumenya inzira y'itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi bituma abantu bayisobanukirwa neza bakamenya ubukana bwayo ndetse bagahagurukira kurwanya abayihakana n'abayipfobya.

    Yagarutse ku byiciro 10 bya Jenoside, agaragaza ko byabaye mu Rwanda ndetse abantu batangiye kwica no mu myaka ya mbere ya 1994.

    Ati 'Hari abantu benshi batajya banavugwa bishwe […], mu 1982 papa yarishwe icyo gihe bamuziza ko ari Umututsi. Ni ikimenyetso kidufasha kwerekana uko amateka yagiye asimburana.'

    Brig Gen Rwivanga yavuze ko bibabaje kubona abantu bari mu bihugu bitandukanye birengagiza ubuhamya bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagahakana ko itabaye, ahubwo ibyabaye byose bakabitwerera Inkotanyi ko ari zo zateje ibibazo.

    Yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside itahagaze kuko ubu ikigaragara no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ati 'Hari abashaka ko byongera kuba muri Congo. Ntimwabonye abantu baribwa? Hariya bafite urwango rwo kurya abantu. Urumva urwo rwango, aho umuntu arya inyama y'umuntu.'

    Yavuze ko abantu bakwiriye guhaguruka bakarwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bigakorwa ahanini hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ubundi buryo bushingira ku buhamya bw'abarokotse Jenoside, ubuhanzi n'ibindi.

    Ati 'Ni ngombwa ko twerekana ibyabaye twiyandikira amateka yacu. Birababaje kubona abanyamahanga ari bo bandika amateka yacu kandi dufite impamyabumenyi mu masomo atandukanye.'

    Yabwiye urubyiruko ko ari aharwo kwifashisha ubumenyi rufite rukandika amateka, agaragaza ko RDF yo igeze kure yandika amateka yayo, ko hari ubuhamya butandukanye bw'abasirikare bujyanye n'ibyo bahuye na byo bari gukusanya kugira ngo amateka azahoreho.

    Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwirinda, rukarinda n'ibindi bihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dufite-ubushobozi-bwo-kwirinda-tukarinda-n-ibindi-bihugu-brig-gen-rwivanga

  • ACP Rutikanga yasobanuye ibya 'drones' mu muhanda na parikingi z'abamotari byarikoroje – #rwanda #RwOT

    Ibyo ACP Rutikanga yabisobanuye nyuma y'uko hari abamotari bamaze iminsi bumvikana binubira ko hari 'drones' i Kigali zibandikira amande nta makosa bakoze ndetse n'ibibazo bya parikingi bavuga ko zashyizweho zibangamiye imikorere yabo mu buryo bunyuranye.

    Mu kiganiro yahaye Mama Urwagasabo TV, ACP Rutikanga yavuze ko impamvu 'drones' zongewe mu gucunga umutekano mu muhanda i Kigali biri mu rwego rwo kongeramo ikoranabuhanga ryunganira abapolisi bitewe n'ubwinshi bwa moto by'umwihariko.

    Yagize ati 'Nibura mu mwaka ushize habarwaga hafi 184.000 by'abamotari mu Rwanda kandi hafi 60% bari muri Kigali. Ku manywa bashobora kuba baniyongera kuko abo mu turere twegereye Kigali na bo baba baje kuhashakira amafaranga. Abo bantu umubare ungana gutyo ntabwo wababonera umupolisi uhagarara buri hantu. Mu gihe tugezemo ikoranabuhanga ni ryo rigezweho kugira ngo ribashe kureba hose.'

    Yakomeje asobanura ko iryo koranabuhanga rya 'drones' ryo rifata n'amafoto ku buryo hadashobora kubaho kwibeshya kuko buri kimwe igitangira n'ikimenyetso ndetse ko n'abapolisi bo mu muhanda basigaye bafata amafoto.

    Ati 'N'abapolisi dukoresha muri iyi minsi mu muhanda bambara camera na byo abantu babimenye. Ibyemezo bya gipolisi bigomba gushingira ku bimenyetso bifatika. 'Drones' ntizibatere ubwoba nta we zirenganya kuko n'amashusho aba ahari.'

    ACP Rutikanga yongeyeho ko mu Mujyi wa Kigali ahakoreshwa izo 'drones' ari ahari parikingi zemewe z'abamotari ari ho Nyabugogo, mu Mujyi munsi ya Gare ya Downtown, kuri Gare ya Nyanza-Kicukiro n'i Remera mu Giporoso.

    Parikingi z'abamotari zari zikenewe ngo zice akajagari

    ACP Rutikanga yavuze ko bidakwiye kumva bamwe mu bamotari bavuga ko ahamaze gushyirwa parikingi za moto badashaka kuziparikamo babihanirwa bakavuga ko barenganye kandi bazi uburyo ibyo baba bakoze bibangamira urujya n'ururuza rw'abandi.

    Ati 'Imodoka nini zitwara abagenzi na 'taxi voitures' zitwara abagenzi zifite aho zihagarara. Yewe n'amagare afite uko akora agatwara abagenzi akabururutsa. N'abamotari birakwiye ko na bo bagira uko bakora kugira ngo babone aho bafatira abagenzi n'aho babageza kandi bitabangamiye urujya n'uruza rw'abandi bakoresha umuhanda.'

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda yavuze ko bafatanyije n'izindi nzego bagishakisha parikingi z'abamotari i Kigali ariko bidakuyeho ko guhagarara umumotari asiga cyangwa afata umugenzi ahatari parikingi ariko hadateje ibyago byo byemewe.

    Ati 'Ahari inyubako zikoreramo abantu benshi umumotari [yaza] akahafata umugenzi cyangwa akahamusiga ariko nibura yigiye imbere adafunze umuryango. […]. Ahataraba parikingi bajye bakoresha inyurabwenge bahagarare ahatabangamiye urujya n'uruza rw'abandi bantu.'

    ACP Rutikanga yasobanuye ko uretse aho mu marembo babuza abamotari guparika hari n'ikindi kibazo cy'aho bagenerwa guparika bakahanga bitwaje ko parikingi ari nkeya.

    Yatanze urugero rwa Nyabugogo hashyizwe parikingi eshatu, agaragaraza ko aho Polisi ibona hari urujya n'uruza rwinshi hashyirwa parikingi z'abamotari zirenze imwe ku buryo nta rwitwazo rwo kutaziparikamo bafite.

    Yasoje agaragaza ko abamotari bandikirwa mu buryo bunyuranyije n'ibyo yasobanuraga bagana Polisi bakarenganurwa kuko hari aho abapolosi bashinzwe umutekano wo mu muhanda na bo bashobora kwibeshya.

    Ahari parking z’abamotari mu Mujyi wa Kigali hakoreshwa na drones zigenzura uko abamotari bubahiriza amategeko

    ACP Rutikanga Boniface, yasobanuye impamvu mu gucunga umutekano wo mu muhanda hongerewemo ‘drones’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/acp-rutikanga-yasobanuye-ibya-drones-mu-muhanda-na-parikingi-z-abamotari

  • Ibyo wamenya kuri serivisi z'imari n'ubwishingizi u Rwanda rwasoneye TVA – #rwanda #RwOT

    Ni urutonde ruri ku mugereka w'iteka rya minisitiri nimero 001/25/10/TC ryo ku wa 16 Mata 2025. Muri iri izo serivisi harimo umusaruro ukomoka ku ishoramari no ku mari bwite.

    Mu nyungu zikomoka ku ishoramari harimo izikomoka ku nyandiko mpeshamwenda za Leta z'igihe gito cyangwa iz'igihe kirekire, izikomoka kuri konti z'ibigo by'imari hagati yabyo n'inyungu zikomoka ku nguzanyo za buri munsi.

    Harimo inyungu izikomoka ku bwizigame bw'igihe kizwi, kuri konti zisanzwe n'inyungu zituruka ku nyandiko mvunjwafaranga cyangwa iz'agaciro.

    Uretse inyungu zikomoka ku ishoramari zasonewe TVA, izindi nyungu zasonewe uyu musoro harimo izikomoka ku nguzanyo n'inguzanyo zirimo n'izitishyuriwe igihe.

    TVA kandi yasonewe ku nyungu z'imigabane, imifuragiro ituruka ku kugabanyirizwa ku nyemezabuguzi no ku bikorwa bishishikariza guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Harimo amafaranga ku bikorwa bikorerwa kuri konti zisanzwe, nk'imifuragiro ituruka ku ntumwa za banki, ituruka ku mafaranga cyangwa imifuragiro kuri serivisi za banki zikorerwa kuri telefoni ngendanwa no ku mifuragiro icibwa kuri serivisi z'ihererekanya ry'amafaranga yo mu buryo bw'ikoranabuhanga n'imifuragiro ituruka ku kwishyura imishahara.

    Hasonewe umusoro ku nyongeragaciro w'ibikorwa by'ivunjisha birimo inyungu cyangwa igihombo bituruka ku bikorwa by'ivunjisha, ku isoko ry'ivunjisha cyangwa ku nyungu zo gucuruza amadovize no ku kinyuranyo cy'ivunjisha ku bikorwa by'ivunjisha.

    Hasonewe TVA kandi ku nyungu cyangwa igihombo bikomoka ku ivunjisha, amafaranga aturuka ku ihindagurika ry'agaciro k'amadovize.

    Guverinoma y'u Rwanda kandi yasoneye TVA ku mafaranga n'imifuragiro bituruka mu bihugu byo mu mahanga.

    Harimo imifuragiro ituruka ku bikorwa byo kohereza amafaranga, imifuragiro n'amafaranga bituruka kuri banki yo mu gihugu cyo mu mahanga ikorana n'iyo mu Rwanda.

    TVA kandi yasonewe ku nkunga cyangwa impano no ku musaruro ukomoka ku bikorwa by'imbere mu kigo.

    Muri ibyo bikorwa harimo ibyo ku kwisubiza ingoboka zari zaragenewe inguzanyo zitishyurwa neza cyangwa inguzanyo zasibwe, kwisubiza izindi ngoboka, kwisubiza ibyateganyijriwe ubwicungure n'ibijyanye n'amafaranga asaguka

    Harimo kandi amafaranga akomoka ku kwikuraho imitungo, ku musaruro uturuka ku kwishyuza inguzanyo zasibwe cyangwa zitishyurwa neza.

    TVA kandi yasonewe ku mafaranga yagarujwe yari yarakoreshejwe mu bikorwa byo kwishyuza inguzanyo no ku musaruro uturuka ku bwiyongere bw'agaciro ku mutungo.

    Umusoro ku nyongeragaciro kandi wasoneye ku mafaranga yishyurwa kuri serivisi zo gutumikira cyangwa gutwarira abandi ibicuruzwa, ku bihano ku kubikuza ubwizigame mbere no ku mifuragiro ituruka ku ngwate za banki n'izindi nshingano zifitanye isano n'imari.

    Yasonewe kandi ku mifuragiro ituruka ku ngwate za banki n'izindi nshingano zifitanye isano n'imari, kuri serivisi zerekeye isoko ry'imari n'imigabane, kuri serivisi zikorwa na Banki Nkuru y'u Rwanda, ku ihererekanya ry'imigabane no ku mafaranga yerekeye ubwishingizi bw'ubuzima no kwivuza.

    Ibiro Bikuru by’Ikigo cy’u Rwanda cy’Imisoro n’Amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-kuri-serivisi-z-imari-n-ubwishingizi-u-rwanda-rwasoneye-tva

  • Rusizi: Abasore batatu bavuye Iwawa bafashwe bambura abacuruzi biyise abakozi ba RRA – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu isanteri y'ubucuruzi ya Kabeza mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Cyendajuru, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi.

    Aba basore uko ari batatu binjiye muri butike ya mbere basangamo umusore warimo acururiza nyina, bamubwira ko baje kureba magendu y'amasashe, umusore ababwira ko nta masashe bacuruza, bamusaba amafaranga arayabima, basohotsemo bajya mu kabari, batera ubwoba nyir'akabari bamwaka amafaranga, ngo bafite amakuru ko acuruza inzoga za magendu zitwa Simba, undi ababwira ko ntazo acuruza.

    Ibi byateye amakenga abaturage bahamagara ubuyobozi bw'umudugudu bufata abo basore. Abo basore babwiye ubuyobozi ko bavuye Iwawa bahabwa akazi muri VUP ariko ko amafaranga bahembwe yashize babona inzara igiye kubica bahitamo guteka umutwe.

    Umunyamabanganga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Giheke, Ngamije Ildephonse, yashimiye aba baturage bagize amakenga, abasaba gukomereza aho uwiyitirira urwego runaka bakajya babanza kumubaza ibimuranga.

    Ati 'Turashimira cyane abaturage amakenga bagize, tukabasaba gukomeza kuba maso, bakagira amakenga ku bo babonye batazi, bakanahera ubuyobozi amakuru ku gihe kuko umukozi ukorera urwego runaka aba afite ibimuranga. Bajye banibuka kubabaza icyemeza ko ari abakozi b'urwego runaka.'

    Yanasabye abasore bava mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa, kwerekana ko bahindutse aho kuza batagaragaza impinduka mu mico no mu myifatire kandi baba barigishijwe uburere mboneragihugu, bakigishwa imyuga yabafasha kwiteza imbere ndetse bakanahabwa amahirwe yo kugira ibyo baheraho.

    Aba basore uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje.

    Abasore batatu bavuye Iwawa bafashwe bambura abacuruzi biyise abakozi ba RRA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abasore-batatu-bavuye-iwawa-bafashwe-bambura-abacuruzi-biyise-abakozi-ba

  • Inyigisho z'ubuyobe mu bigitsikamiye ubumwe n'ubwiyunge mu mboni z'abanyamadini – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Visi Perezida wa Mbere wa RIC, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, wagaragaje ko nubwo amadini n'amatorero agira uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge, hakiri imbogamizi zishingiye ku nyigisho z'ubuyobe zikigaragara muri amwe mu matorero.

    Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Mata 2025, ubwo Ihuriro ry'Impuzamiryango ihuriweho n'amadini, amatorero na Kiliziya Gatolika mu Rwanda (RIC) ryagiranaga ibiganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside.
    Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko abanyamadini n'amatorero bagira uruhare mu bikorwa bigamije ubumwe n'ubwiyunge, komora ibikomere no kongera kubanisha Abanyarwanda binyuze muri gahunda zitandukanye.

    Muri zo yagaragaje ko harimo nka gahunda ya Mvura Nkuvure, ihuza abagifite ibikomere n'ababahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakabasha gukira, Inshuti Nyanshuti igamije gushimira abarinzi b'igihango bagaragaje ubutwari bagahisha Abatutsi muri Jenoside, guhana imbabazi no kuzisaba ndetse n'izindi zinyuranye zikorwa mu madini anyuranye.

    Yavuze ko nubwo bimeze bityo, hakiri imbogamizi zitandukanye zigikoma mu nkokora gahunda z'ubumwe n'ubwiyunge zishingiye ahanini ku nyigisho z'ubuyobe.

    Ati 'Dukunze guhura n'inzitizi zitandukanye muri iyi gahunda y'ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge, zimwe muri zo ni inyigisho z'ubuyobe zikunze kugaragara muri amwe mu madini n'amatorero atari na menshi ariko umukobwa aba umwe agatukisha bose kandi n'agatotsi kaguye mu mata karayangiza. Izo nyigisho dukomeza kurwana nazo ariko ni inzitizi ikomeye.'

    Yakomeje ati 'Hari ibibazo by'ubukene, imyumvire itari myiza ikomeza kuzamurwa, ubuhanuzi n'izindi nyigisho. Hari bamwe batanga ubuhanuzi n'inyigisho ziteranya, zigasenya ariko hakaba n'amikoro make.'

    Depite Kayisire Therence yabajije icyo abanyamadini bakora mu guhangana n'inyigisho z'ubuyobe ndetse n'ubuhanuzi bupfuye, abanyamadini bagaragaza ko ari inzitizi ku rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

    Depite Sibobugingo Gloriose, yasabye abanyamadini kugira icyo bakora ku bantu bagize ubuhanuzi bupfuye nk'ubucuruzi kuko usanga bayobya abaturage.

    Depite Mushimiyimana Lydia ati 'Akenshi usanga abo bantu bari mu murongo uhabanye n'uw'igihugu gifite, nk'urugero umuntu akavuga ngo Kwibuka ni ukuzura akaboze, Imana yantumye ngo mbabwire ko Kwibuka bitemewe. Ese abo bantu hari uburyo bajya bahanwa mu itorero, hari ababa barashyikirijwe ubutabera? Kuko usanga abantu batinya amatorero no kurusha uko batinya amategeko asanzwe.'

    Mufti w'u Rwanda, Sheikh Mussa Sindayigaya, yagaragaje ko ubumwe n'ubwiyunge ari inshingano ya buri munsi y'abanyamadini.

    Ati 'Ni umuhamagaro muri iyi mirimo yacu ya buri munsi. Ntabwo mu madini hashobora gushira icyumweru hatabayeho igikorwa kijyanye n'ubumwe n'ubwiyunge. Navuga ko ari igikorwa cyacu cya buri munsi, turi abafatanyabikorwa beza ndetse twananyuzwamo ubutumwa kandi bukagera kure.'

    Umuyobozi wungirije w'Itorero ry'Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema, yagaragaje ko amadini agira uruhare mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge kandi bitanga umusaruro.

    Basabye ko hajyaho ihuriro rya Leta n'amadini ryita ku bumwe n'ubwiyunge

    Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko abanyamadini bifuza ko bashyirirwaho ihuriro ribahuza na Leta kandi rihoraho rigamije gusuzuma no kugenzura ibikorwa by'ubumwe n'ubwiyunge.

    Yagize ati 'Turifuza ko bishobotse hajyaho ihuriro rya Leta n'amadini kugira ngo ryite kuri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge. Byaba binyuze muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda cyangwa n'ahandi byanyura ariko hakabaho ihuriro ryaba rihoraho risuzuma ubumwe n'ubwiyunge.'

    Basabye kandi ko habaho ubusesenguzi bwimbitse ku birebana n'ibikidindiza ubumwe n'ubwiyunge ndetse n'uruhare abanyamadini bakwiye kubigiramo.

    Abanyamadini kandi bagaragaje ko byari bikwiye ko hashyirwaho imboni y'ubumwe n'ubwiyunge mu madini n'amatorero igakorana bya hafi na MINUBUMWE.

    Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge mu 2020 yagaragaje ko igipimo cy'ubwiyunge mu Banyarwanda cyageze kuri 94,7%. Bisobanuye ko hakiri icyuho cya 5,3% kibura kugira ngo bugerweho 100%.

    Visi Perezida wa Mbere wa RIC, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagaragaje ko inyigisho z’ubuyobe ziri mu bikidindiza ubumwe n’ubwiyunge

    Visi Perezida wa Mbere wa RIC, akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa

    Abadepite babajije abanyamadini ibiri gukorwa mu kurwanya inyigisho z’ubuyobe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyigisho-z-ubuyobe-mu-bigitsikamiye-ubumwe-n-ubwiyunge-mu-mboni-z-abanyamadini

  • IBUKA yasabye ko ibikorwaremezo bya UR byakwitirirwa abigagamo bishwe muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Yabisabye ku wa 22 Mata 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR) no mu bigo byari biyishamikiyeho byari mu nkengero zayo.

    Yashimye akazi gakomeye kakozwe na UR mu gusana u Rwanda nyuma ya Jenoside, binyuze mu bushakashatsi bugamije gushaka ibisubuzo by'ibibazo byariho.

    Dr. Gakwenzire yagaragaje ko kwiga k'Umututsi akagera muri Kaminuza byari bigoye cyane mu bihe bya mbere ya Jenoside.

    Yagaragaje ko Abatutsi bake bababashije kuminuza, bakaba abakozi ba Kaminuza cyangwa abanyeshuri bayo bakaza no kuhicirwa muri Jenoside, bakwiye kujya bibukwa by'umwihariko, bakanitirirwa inyubako n'imihanda yo muri iyo Kaminuza.

    Ati ''Imihanda n'ibikorwaremezo tubona muri iyi Kaminuza bikwiye guhabwa amazina y'abanyeshuri, abakozi n'abayobozi bize ndetse bagakora aha, bakaza kwicwa muri Jenoside. Ibi byafasha mu guha agaciro abishwe no gukomeza kwibuka Jenoside.''

    Yakomeje asaba ko UR ikwiye kwandikwaho, hakerebwa uruhare yagize mu bushakashatsi kuri Jenoside, hashimwa ibyo yagezeho no kwereka cyane cyane abato ko ibyo kwigaho bigihari kandi byinshi.

    Ati 'Iyi Kaminuza na yo ubwayo nk'ikigo ikwiye kwandikwaho, hakagaragazwa uruhare rwayo, mu gusana no kubaka igihugu cyacu muri iyi myaka 31 ishize. Abantu bakwiye kongera kwibaza byonyine akazi kakozwe kuva muri Kanama 1994 kugeza muri Mata 1995 Kaminuza yongeye gufungura imiryango. Ni igihe cyari gikomeye cyane, Kaminuza yari itongo.'

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, na we yashimiye umusanzu wa UR binyuze mu nteganyanyigisho minisiteri ayoboye yashyizeho zo gukemura ibibazo.

    Ati 'Hashyizweho integanyanyigisho zo gukemura ibibazo by'ihungabana no kwita ku buzima bwo mu mutwe (Clinical psychology), gukemura amakimbirane (Conflict resolution), guhindura imibereho n'imyumvire (Social work), uburere mboneragihugu (Civil Education, citizenship and transformative education) n'ibindi.'

    Mu gihe Kaminuza y'u Rwanda yibuka abayo bazize Jenoside inahiga ko ibyabaye bitazongera, ubuyobozi bwayo bukavuga ko budatewe ishema no kuba abahanga yareze ari na bo bahekuye u Rwanda.

    Perezida wa IBUKA, Dr. Gakwenzire Philbert, yashimye uruhare rwa Kaminuza y’u Rwanda mu gusana u Rwanda nyuma ya Jenoside

    Inzira yerekeza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa UR-Huye, ruruhukiyemo abasaga 500

    Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Habayeho n’umwanya wo kunamira abishwe muri Jenoside baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa UR-Huye

    Abayobozi batangukanye bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka muri UR-Huye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibuka-yasabye-ko-ibikorwaremezo-bya-ur-byakwitirirwa-abigagamo-bishwe-muri

  • Abanyamadini basabye ko abigisha inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye ku mbuga nkoranyambaga bakurikiranwa – #rwanda #RwOT

    Visi Perezida wa Mbere wa RIC akaba n'Umuyobozi Mukuru w'Itorero rya Methodiste Libre mu Rwanda, Musenyeri Kayinamura Samuel, yagaragaje ko kimwe mu bibazo bikomeye amadini n'amatorero afite ari abantu bakomeza gukwirakwiza inyigisho z'ibinyoma n'ubuhanuzi bupfuye.

    Yabigarutseho ubwo yasubizaga ibibazo by'Abadepite ku bikorwa ngo abavugabutumwa bakoresha inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye bakumirwe.

    Depite Sibobugingo Gloriose, yasabye abanyamadini kugira icyo bakora ku bantu bagize ubuhanuzi bupfuye nk'ubucuruzi kuko usanga bayobya abaturage.

    Depite Mushimiyimana Lydia yagaragaje ko benshi mu bigisha inyigisho z'ubuyobe usanga bavuga ibihabanye na politiki n'umurongo bya Leta ku ngingo zitandukanye, bakaba bayobya abaturage.

    Ati 'Akenshi usanga abo bantu bari mu murongo uhabanye n'uw'igihugu gifite, nk'urugero umuntu akavuga ngo Kwibuka ni ukuzura akaboze, Imana yantumye ngo mbabwire ko Kwibuka bitemewe. Ese abo bantu hari uburyo bajya bahanwa mu itorero, hari ababa barashyikirijwe ubutabera? Kuko usanga abantu batinya amatorero no kurusha uko batinya amategeko asanzwe.'

    Musenyeri Kayinamura yemeje ko ari ibintu byatangiriye mu madini n'amatorero ariko hashyirwamo imbaraga zo kubirwanya bituma bamwe bahitamo gusohoka mu madini.

    Ati 'Inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye mu by'ukuri birahari, biraboneka. Byatangiriye mu byumba by'amasengesho, abakuru b'amadini n'amatorero barabihagurukira kandi koko tukabirwanya twivuye inyuma, kugeza igihe rero ababigira bahita bava mu itorero, nibwo wumva abajya mu butayu, kuko baba bafatiwe n'ibihano mu rwego rw'itorero.'

    Yerekanye ko nyuma yo gufatirwa ibihano mu rwego rw'itorero benshi bahitamo kuyoboka gukoresha imbuga nkoranyambaga, kandi amatorero ataba akibafiteho ububasha, asaba ko abanyuza inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye ku mbuga nkoranyambaga bari bakwiye gukurikiranwa n'inzego zitandukanye.

    Ati 'Ubu byimukiye ku mbuga nkoranyambaga, kubigenzura ku rwego rw'amadini ntibitworoheye, turabaza ngo nyabuneka nta bundi buryo bwo gukurikirana abajya kuri izi mbuga nkoranyambaga? Kuko ni zo wumva umuntu akoze ibintu ukibaza uti ese uyu ntabwo akwiye gukurikiranwa n'ubutabera? Ese gukurikirana aba bantu bihagaze bite?'

    Yavuze ko abanyamadini badashyigikiye na mba inyigisho zitangwa na bamwe mu bigize abakozi b'Imana kandi batanga iziyobya Abaturarwanda.

    Ati 'Ibi rero ntabwo tubishyigikiye, turabyamagana kandi tuzakomeza kubyamagana mu buryo bugaragara.

    Yavuze ko ubufatanye n'inzego buzafasha mu guhashya ibyo bikorwa kuko hari abo usanga babikora kandi ugasanga mu byo bakora harimo n'ibyaha.

    Ati 'Imana ntivuga ubuyobe, kubera ko abo bantu tuba tutakibafite baba bavuye mu matorero, Leta yo igira n'izindi mbaraga tutagira, rwose gufatanya byashoboka, aho tumenye tukabatungira agatoki kugira ngo twese dufatanye kurwanya iki cyorezo, tuzakomeza kubirwanya.'

    Umuyobozi wungirije w'Itorero ry'Aba- Presbytérienne mu Rwanda, Rev. Julie Kandema, yavuze ko mu myanzuro yafashwe na RIC harimo ko amatorero agomba kwitandukanya n'abo bavuga inyigisho z'ubuyobe n'ubuhanuzi bupfuye ariko akanagira uruhare mu kubarwanya.

    Ku rundi ruhande, Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yagaragaje ko hakenewe gushyirwa imbaraga mu kwigisha urubyiruko hagamijwe kurwanya inyigisho z'ubuyobe ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara no mu bato.

    Musenyeri Kayinamura yagaragaje ko abigisha inyigisho z’ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga bakwiye gukurikiranwa

    Bamwe mu bahagarariye amadini n’amatorero bari kugirana ibiganiro n’abadepite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamadini-basabye-ko-abigisha-inyigisho-z-ubuyobe-n-ubuhanuzi-bupfuye-ku