Blog

  • Kwibuka31: Abakora muri GTBank Rwanda basabwe umusanzu mu guharanira u Rwanda rwunze ubumwe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 22 Mata 2025, gitangirana no gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse.

    Nyuma yo gusobanurirwa ayo mateka, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo abarenga 250.000 baranabunamira mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe bicwa urw'agashinyaguro.

    Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust mu Rwanda, Munyentwali Alphonse yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo ruhoraho kuko ubu Abanyarwanda benshi ari urubyiruko rukwiye kumenya neza ayo mateka kugira ngo atazasubira ukundi.

    Munyentwali kandi yagaragaje ko kuba u Rwanda rwarabonye ubwigenge ariko abakoloni bagakomeza kugira ijambo mu miyoborere yarwo byatumye bimakaza ivangura ryagejeje kuri Jenoside.

    Ati 'Twagize ibyago bikomeye ariko tugira n'amahirwe kuko Jenoside yakorewe Abatutsi ntabwo yahagaritswe n'abanyamahanga ngo tuvuge tuti 'nibagenda tuzajya he'?. Yahagaritswe n'intwari z'Abanyarwanda; ni twe twayihagaritse kandi ni twe dufite ingufu zo gukumira n'ibizaza. Ayo ni amahirwe akomeye kandi byakozwe n'urubyiruko none uyu munsi tugeze n'aho abandi batwigiraho.'

    Isheja Sandrine ukora muri GTBank Rwanda Ishami rya Gisozi watanze ubuhamya, yavuze uburyo mu 1994 Jenoside iba yari umwana ariko yibuka neza inzira ikomeye yanyuzemo kugira ngo arokoke kuko hari benshi bo mu muryango we n'abo bahunganye baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

    Isheja yaboneyeho gushimira cyane Inkotanyi zatabaye ubuzima bwa benshi na we arimo bakongera kugira icyizere cyo kubaho.

    Umuyobozi Mukuru wa GTBank Rwanda, Emmanuel Ejizu yavuze ko ivanguramoko ryazanywe n'abo mu Burengerazuba bw'Isi ryari rishingiye ku nyungu zabo ariko ko uyu munsi kunga ubumwe ari yo ntwaro yo kubarwanya ndetse no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka nk'Abanyarwanda rugikomeje.

    Ati 'Tugomba kudaheranwa n'agahinda kandi dufite icyizere n'icyifuzo cyo kubona Abanyarwanda bunze ubumwe. Si mu gihe cyo kwibuka gusa, ahubwo ni buri gihe no ku bari muri diaspora intego ikwiye kuba kunga ubumwe kandi bakabihorana. Ntimuzemere amacakubiri cyangwa abantu birirwa bavuga ibyo bishakiye ariko bagamije gucamo abantu ibice cyangwa gutuma abantu banga abandi.'

    Ejizu yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wahuriweho ushyirwa mu bikorwa kuko abayikoze bari barabibwemo urwango igihe kirekire, bityo ko mu gihe uyu munsi habaho gushyira hamwe abantu bagambiriye icyiza igisobanuro cya 'Ntibizongere' cyagerwaho mu buryo bwuzuye.

    Abakora muri GTBank Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Basuye ibice bitandukanye bw’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakora muri GTBank bashyize indabo ku mva

    Umuyobozi Mukuru wa GT Bank Rwanda, Emmanuel Ejizu yandika mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

    Abakora muri GTBank Rwanda biganjemo urubyiruko

    Bacanye urumuri rw’icyizere

    Isheja Sandrine ukora muri GT Banki Ishami rya Gisozi watanze ubuhamya, yavuze uburyo mu 1994 Jenoside iba yari umwana ariko yibuka neza inzira ikomeye yanyuzemo ngo Inkotanyi zimurokore

    Umuyobozi Mukuru wa GT Bank Rwanda, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wahuriweho ushyirwa mu bikorwa kuko abayikoze bari barabibwemo urwango igihe kirekire

    Umuyobozi w'Umuryango Aegis Trust, Munyentwali Alphonse yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari urugendo ruhoraho kuko ubu Abanyarwanda benshi ari urubyiruko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka31-abakora-muri-gtbank-rwanda-basabwe-umusanzu-mu-guharanira-u-rwanda

  • U Rwanda rwatashye ambasade yarwo muri Pakistan – #rwanda #RwOT

    Ni ambasade yatashywe ku wa 22 Mata 2025. Ikorera mu Murwa Mukuru wa Pakistan, Islamabad.

    Yafunguwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe mu ruzinduko yari amaze iminsi itatu ari kugirira muri Pakistan.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iyi ambasade izafasha mu kuzamura umubano w'ibihugu byombi haba mu bya politiki, ubukungu, ubucuruzi n'ibindi.

    Yashimangiye ko Pakistan n'u Rwanda ari ibihugu bifite amahirwe atandukanye yafasha abaturage babyo gutera imbere.

    Impande zombi ziri gukorana mu buryo bw'amategeko kugira ngo harebwe uburyo hazamurwa ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Yavuze ko hari kurebwa uburyo hasinywa amasezerano ajyanye n'ubucuruzi azwi nka 'Preferential Trade Agreement: PTA'.

    Ni amasezerano ajyanye no koroherezanya mu bijyanye n'ubucuruzi, nko kugabanya imisoro ku bicuruzwa runaka n'ibindi.

    Ati 'Imikoranire mu bucuruzi isanzweho ntabwo iragera ku rugero rwifuzwa. Dukeneye kuyongera ku rugero rwo hejuru.'

    Yavuze ko kuba u Rwanda rufite miliyoni zigera kuri 14 z'abaturage ari isoko rinini ku bicuruzwa byo muri Pakistan, mu gihe na rwo rubona Pakistan ifite abaturage barenga miliyoni 250 nk'isoko rinini cyane rugomba kubyaza umusaruro.

    Minisitiri Muhammad Junaid Anwar Chaudhry ushinzwe ibijyanye n'ibyambu, ubwikorezi bw'ibicuruzwa bukoresha amazi, uburobyi n'ibindi birebana n'amazi magari muri Pakistan, yavuze ko ibihugu byombi bifite ubushobozi buri ku rwego rwo hejuru mu guteza imbere ubukungu n'ubucuruzi.

    Yavuze ko ibyambu bya Gwadar na Karachi byo muri Pakistan bishobora gufasha u Rwanda kubyaza umusaruro isoko rya Aziya y'Amajyepfo n'iyo hagati.

    U Rwanda rutashye ambasade muri Pakistan mu gihe iki gihugu cyo muri Aziya cyo cyafunguye iyacyo mu Rwanda mu 2021.

    Guverinoma y'u Rwanda n'iya Pakistan kandi byasinye amasezerano y'imikoranire ajyanye no guhugurana mu bijyanye na dipolomasi.

    Ku wa 15 Nyakanga 2024 ni bwo Ambasaderi Fatou Harerimana, yashyikirije Perezida wa Pakistan, Asif Ali Zardari, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

    Pakistan iri mu bihugu bya mbere bitumiza bimwe mu bicuruzwa by'u Rwanda nk'icyayi, ikawa, avoka n'ibindi bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    U Rwanda rwo rutumizayo ibikoresho by'ubuvuzi, umuceri, ibikoresho bikenerwa mu gukora imyambaro, ibyifashishwa mu ikoranabuhanga ry'ubuhinzi n'ibindi.

    U Rwanda rwatashye ambasade yarwo muri Pakistan

    Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan izajya ikorera mu Murwa Mukuru Islamabad

    Gutaha Ambasade y’u Rwanda muri Pakistan byitabiriwe na Minisitiri Nduhungirehe n’abandi bayobozi bo mu Rwanda no muri Pakistan


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwatashye-ambasade-yarwo-muri-pakistan

  • Abapolisi barenga 180 batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ku bapolisi, iki gikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, gikorwa mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano y'ubufatanye yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC) ariko kandi bikaba no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

    Ati ” Gutanga amaraso ku bapolisi uretse kuba biri mu bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono hagati ya Polisi y'u Rwanda n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe kwita ku buzima (RBC), mu rwego rwo gushyigikira gahunda y'igihugu yo gufashisha amaraso biri no mu nshingano zacu zo gucunga umutekano no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage harimo no kubafasha mu bijyanye n'ubuzima kuko ntawe ushobora gutekana mu gihe yugarijwe n'uburwayi.”

    Dr. Andre Munyemana, umukozi wa RBC ushinzwe ishami ryo gutanga amaraso, yashimiye Polisi y'u Rwanda ku bufatanye igaragaza mu guteza imbere ubukangurambaga bwo gutanga amaraso, ashimira n'abapolisi bitabiriye iki gikorwa, ku bushake n'umutima utabara bagaragaje.

    Ati “Igikorwa cyo gutanga amaraso kigaragaza ubushake bw'umuntu, n'umutima utabara umuranga. Nta bundi buryo umuntu ukeneye amaraso aba afite, iyo adatabariwe ku gihe, ashobora kubura ubuzima. Ubushake n'ubwitabire abapolisi bagaragaza muri iki gikorwa bishimangira umutima utabara ubaranga bikwiye kubera urugero rwiza n'abandi mu rwego rwo gufasha abarembye bakeneye amaraso.”

    Yashishikarije buri wese kumva ko biri mu nshingano ze gutanga amaraso kuko nawe ejo ashobora kwisanga ayakeneye cyangwa se umwe mu bagize umuryango we.

    Abapolisi barenga 180 batanze amaraso yo kuzafashisha abarwayi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-barenga-180-batanze-amaraso-yo-kuzafashisha-abarwayi

  • Ruhango: Hari kubakwa inzu y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izatwara asaga miliyoni 400 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni inyubako izaba irimo ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku mayaga, ikazaba ifite igice cyakirirwamo abantu, igice kigaragaza agace k'Amayaga mbere ya 1994, igice kigaragaza Amayaga muri Repubulika ya mbere n'iya kabiri, ikigaragaza Amayaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, icyumba cy'ahari intwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi, icyumba cy'ahari imyenda n'imibiri y'Abatutsi bishwe, ibyumba bitangirwamo inama z'isanamitima n'ahatangirwa inyigisho z'ubumwe n'ubudaheranwa.

    Imirimo yo kuyubaka yatangiye muri Werurwe 2025, ikazarangira mu 2026, itwaye asaga miliyoni 400Frw.

    Ubusanzwe, aha i Kinazi ni ho hubatse Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango, rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi 63.293 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku mayaga bavuga ko kuba hari kubakwa inzu y'amateka ari intambwe nziza mu gusigasira amateka ya Jenoside yahakorewe, ndetse no kuyamenyesha abari kubyiruka.

    Mudahogora Marie Rose warokotse Jenoside, yavuze ko ari iby'agaciro kugira inzu nk'iyi kuko bizafasha mu gusigasira amateka.

    Ati “Turashimira ubuyobozi bw'Akarere kuko twakomeje gusaba iyi nzu y'amateka kubera ko habaye jenoside ikomeye. Ikindi noneho Urwibutso rw'akarere rwari ruri mu nzibutso zidafite inzu y'amateka, twishimiye ko bakiriye icyifuzo cyacu twakomeje gutanga, bakaba batangiye kugishyira mu bikorwa.”

    “Iyi nzu y'amateka izadufasha kubungabunga amateka yacu, ababyiruka bizabafashe kumenya uko jenoside yateguwe, uko yakozwe ndetse n'ibikwiye kugira ngo hirindwe ko yakongera.”

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mayaga (AGSF), Munyurangabo Evode, yavuze ko buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, abarokokeye aha bagiye bagaragaza ko i Kinazi hakenewe kubakwa inzu isigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Aha hari Urwibutso ni byo, ariko ubundi kugira ngo urwibutso rwitwe urwibutso ni uko ruba rufite inzu y'amateka, aho urubyiruko n'Abanyarwanda muri rusange baza bakahigira amateka, bakamenya ubukana Jenoside yakoranywe kugira ngo bakuremo amasomo azatuma u Rwanda rukomeza kurwanya Jenoside ntizasubire.'

    Amayaga agizwe n'imirenge ya Kinazi na Ntongwe, mu Karere ka Ruhango ahahoze ari muri Komini ya Ntongwe, uretse ko hari n'ibindi bice byiyumvamo byo mu turere twa Kamonyi na Nyanza mu Majyepfo.

    Iyi komini yayoborwaga na Burugumesitiri Kagabo Charles, wagize uruhare mu itegurwa n'ikorwa rya jenoside mu mayaga, nk'uko agaruka mu buhamya bw'abaharokoye benshi.

    Mu mateka ahavugwa kandi, hanagarukwa ku mpunzi z'abarundi, zishe abatutsi benshi aha i Ntongwe zikarya imitima yabo ziyokeje ku mbabura.

    Urwibuso rwa Jenoside rwa Ruhango rugiye no kubona inzu y’amateka

    Iki nicyo gishushanyo mbonera cy’inzu y’amateka yatangiye kubakwa mu kwezi gushize

    Imirimo yo kubaka iyi nzu izamara umwaka

    Kwibuka ku nshuro ya 31 i Kinazi, byasanze imirimo yo kubaka yaratangiye

    Gusiza ikibanza ahazajya inzu y’amateka byaratangiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-hari-kubakwa-inzu-y-amateka-ya-jenoside-yakorewe-abatutsi-izatwara

  • Abadepite batabarije abahanzi bakora ibihangano bigakiza abatarabiruhiye – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho kuri uyu wa 22 Mata 2025, ubwo abagize Komisiyo y'Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco, Siporo n'Urubyiruko bagiranaga ibiganiro na Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y'Urubyiruko yo muri Nzeri 2015 hagamijwe kumenya uko ishyirwa mu bikorwa.

    Depite Bitunguramye Diogène yagaragaje ko abahanzi usanga bakora ibihangano ariko bikabyazwa umusaruro n'abandi batabiruhiye kandi umuhanzi ntagire icyo abonaho.

    Ati 'Ndagira ngo mbaze, abantu barahanga ukabona umuntu afite igihangano cye, bwacya ukabona undi yagicuruje nta burenganzira afite, undi ukabona ari kugicuranga yacyiganye, Minisiteri ikora iki kugira ngo uburenganzira bwa nyir'igihangano bubungabungwe kandi igihangano cy'umuntu gikomeze kumugirira akamaro igihe cyose kuko aba yaragihanze, akagishoramo imari kugira ngo kimubyarire inyungu?'

    Visi Perezida wa Komisiyo, Depite Rutebuka Balinda, na we yavuze ko iyo ubuhanzi budashyigikiwe ngo bubyarire inyungu ababukora uko bikwiye, bica intege n'abandi bari bafite impano.

    Ati 'Mu miterere y'ubuhanzi ubwo ari bwo bwose, buba bugamije guhanga imirimo ifatika ariko mu buhanzi hagaragara ikibazo ku buryo ba bahanzi butababyarira umusaruro. Igihangano cye ni gute gihabwa agaciro? Harimo nk'abo usanga batubwira ngo twabigiyemo turi urubyiruko ariko turashaje n'ubundi turacyari abakene, bigaca intege rwa rubyiruko kandi rufite impano.'

    Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko hagiye gushyirwaho ikigo cya Leta kizajya gikurikirana ibijyanye n'uburenganzira ku bihangano no kubibyaza umusaruro, abahanzi bakabona inyungu.

    Ati 'Buriya hano mu Rwanda harimo ikintu abantu bita ngo ni Rwanda Society of Authors, bareberera uburenganzira bw'abahanzi niba ibihangano byabo bibagirira akamaro. Iriho kandi ijya igira nka rimwe na rimwe mu mwaka, yarasaruje amafaranga y'abakoresheje ibihangano by'abahanzi ikabahaho ariko iyo ni umuryango utari uwa Leta yigenga, isaruza ahantu hatandukanye.'

    Yongeyeho ati 'Ikintu rero twakoze tukimara kwakira izi nshingano, twakurikiranye ko itegeko rishya rirengera abahanzi risohoka, ubu turi gufatanya na Minicom na RDB mu gusohora iteka rya Minisitiri rizafasha mu mikoreshereze y'iryo tegeko. Aba bantu bitwa Rwanda Society of Authors, bazavaho dushyireho ikigo cya Leta kizajya gikora ibyo byose bakoraga (CMO).'

    Yavuze ko icyo kigo kizajya gitanga icyemezo ku bakora ibikorwa by'ishoramari bitandukanye n'abayobozi b'inzego z'ibanze ariko bashaka gukoresha ibihangano by'abahanzi binyuranye haba muri za hotel ndetse no ku mirenge mu bikorwa bitandukanye.

    Yavuze ko no ku bavanga imiziki y'abahanzi (Aba-DJs) bagomba kuzajya bahabwa icyemezo cy'uko babiherewe uburenganzira kandi ko hari ibyo bishyuye ngo bajye bacuranga indirimbo z'abahanzi.

    Yongeye gusaba abahanzi kwitabira kwandikisha ibihangano byabo muri RDB, anagaragaza ko bagomba kubigiramo uruhare ngo bijye ku murongo.

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yasobanuye ikiri gukorwa ngo abahanzi bungukira ku bihangano byabo

    Abadepite bagaragaje ko abahanzi bakora ibihangano bakwiye kurebwaho

    Minisitiri Dr. Utumatwishima yavuze ko hagiye gushyirwaho ikigo cya Leta kizafasha abahanzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batabarije-abahanzi-bakora-ibihangano-bigakiza-abatarabiruhiye

  • Rusizi: Hibutswe Abatutsi biciwe i Gihango barimo n'abatwitswe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu Kagari ka Kalambi, Umurenge wa Mururu neza neza ahari iyo bariyeri ku wa 21 Mata 2025.

    Hategekimana Deogratias warokotse ubwicanyi ndengakamere bwakorewe kuri iyi bariyeri, agakurikizwa amacumu, agenda akwepana na yo, yavuze ko tariki 7 Mata 1994 yasohotse yahuye inka, asanga mu mihanda nta n'inyoni itamba abantu bose bari mu nzu.

    Yarakomeje agera mu isantere ya Gihango ahasanga abagabo yari yaraye aguriye inzoga bahindutse aba aribo bamwirukankaho n'amacumu bashaka kumwica.

    Avuga ko bigoranye yabashije kugera muri Sitade ya Rusizi, aho we na bagenzi be batandatu bishyuye 5000Frw umugabo witwa Kamasasi utarahigwaga arabambutsa abageza I Bukavu.

    Ati 'Aha iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye, hari bariyeri yicirwagaho Abatutsi baturukaga impande n'impande. Mu bo twibuka uyu munsi harimo Buhoro Buzima Camille na Bavakure Vincent bishe bakabarundaho amashara bakabatwika'.

    Hategekimana avuga ko ageze i Bukavu ahitwa Ngouba yahasanze inkambi yarimo Abatutsi bari baragiye babasha kwambuka, bahaba iminsi mike bimurirwa ahitwa Nyangezi ari na ho bavuye bagaruka mu Rwanda igihugu kimaze kubohorwa n'Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ubu ntawe ukivuga ngo uriya ni inzoka. Ntawe ukivuga ngo uriya ni Umututsi, uko twicaye hano urareba mugenzi wawe ukamubonamo Umunyarwanda'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yakomeje Abatutsi barokotse Jenoside i Gihango, abashimira uburyo bakomeje gutwaza mu myaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

    Ati 'Turabizeza y'uko ibimenyetso by'amateka ya Jenoside yakorewe aha tuzafatanyiriza hamwe kubirinda. Tuzabafasha gukora inyigo y'ikimenyetso cyazandikwaho amazina y'Abatutsi bishwe kugira ngo mu gihe cyo kwibuka tuge twibuka tureba kandi dusoma amazina yabo'.

    Abatutsi biciwe I Mururu muyahoze ari Segiteri Gihango bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kamembe ruruhukiyemo abarenga 10.000

    Hategekimana Deogratias yishimira ko Abanyarwanda batagikorerwa ivangura

    Meya Sindayiheba yijeje abarokotse Jenoside kuzakomeza kubaba hafi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hibutswe-abatutsi-biciwe-i-gihango-barimo-n-abatwitswe

  • Engie Energy Access Rwanda yashyizeho ishimwe ku bayihuza n'abagura ibyuma bishyushya amazi – #rwanda #RwOT

    Ibyo byuma byifashishwa mu nyubako zitandukanye zirimo izo guturamo, hoteli, amashuri n'izindi. Bifite umwihariko wo kuba bikoresha imirasire y'izuba kandi bikozwe mu buryo burengera ibidukikije.

    Ibyuma bishushya amazi bikoresheje ingufu zituruka ku mirasire y'izuba bifasha ababikoresha kubona amazi ashyushye badahenzwe kuko usanga ubundi buryo bwo kuyashyushya bukoresha ingufu nyinshi.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Engie Energy Access Rwanda, Mineh Maina Wanjiru yatangaje ko iyo sosiyete yashyize imbaraga mu gufasha abantu kubona ibikoresho nk'ibyo bakenera mu buzima kandi badahenzwe.

    Ati 'Ibyuma bya Engie Energy bishyushya amazi bifite ubushobozi bwo kubika agera kuri litiro 300 na 500 ku buryo ubifite ashobora gukomeza kugira amazi ashyushye no mu bihe by'imvura mu gihe nta zuba rihari.''

    Yakomeje avuga ko ibicuruzwa byabo bishobora kwishyurwa mu byiciro, bityo ko abantu badakwiye gucikwa n'ayo mahirwe yo kugira ibyuma bishyushya amazi yo koga no gukoresha mu kazi gatandukanye.

    Ibyo kuri ubu byiyongeyeho kuba umuntu urangiye umukiliya Engie Energy Access Rwanda akagura icyuma gishyushya amazi cya litiro 300 ahabwa ishimwe rya 50.000 Frw naho ubarangiye umukilkiya ugura icyuma gishyushya cya litiro 500 z'amazi we agahabwa 80,000 Frw.

    Ikindi ni uko abakiliya ba Engie Energy Access Rwanda bashobora kugura kimwe muri ibyo byuma bakajya babyishyura mu byiciro mu mezi atandatu.

    Abagura ibyuma bishyushya amazi bya Engie Energy kandi bahabwa 'guarantee' y'imyaka itatu ku buryo hagize ikigira ikibazo bagisanwa ku buntu cyangwa kigasimbuzwa ikindi.

    Kugeza ubu Engie Energy Access Rwanda ifite amashami 11 mu gihugu hose ariko abakeneye servise zayo bashobora no guhamagara kuri 2345.

    Icyuma gishyushya amazi hakoreshejwe ingufu z’imirasire y’izuba cyashyizwe ku giciro buri sewe yakwigondera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/engie-energy-access-rwanda-yashyizeho-ishimwe-ku-bayihuza-n-abagura-ibyuma

  • Ndadaye yarapfuye bibazwa Abatutsi – Nzarubara ku ruhare rw'Abarundi muri Jenoside i Butare – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 21 Mata 2025, mu mugoroba wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye(UR-Huye).

    Mu buhamya bwa Nzarubara wakurikiraniye hafi amateka ya UNR, mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside, yaragaje ko yari yaramunzwe n'amacakubiri kuva kera na kare.

    Yerekanye uburyo mu 1973, ubwo Abatutsi birukanwaga mu mashuri, muri UNR hirukanywe abasaga 200, ariko bikanagera mu bakozi b'abaturage basanzwe n'abakarani b'Abatutsi bakoreraga abacuruzi b'Abagereki n'Abarabu muri Butare.

    Nzarubara yagaragaje ko muri Kaminuza habaga irondabwoko ryihishe mu mvugo nk'ubukonari' no 'kunnyuzura' abanyeshuri bashya, aho byakomeretsaga benshi mu Batutsi bahigaga.

    Ubugome bw'Abarundi i Butare

    Mu myaka ya 1993 na 1994, Nzarubara avuga ko igihugu cyasaga nk'icyavangiwe n'amanyamahanga hamwe na hamwe.

    Nyuma y'urupfu rw'uwari Perezida w'u Burundi, Melchior Ndadaye, Abarundi babaga mu Rwanda batangiye gugaragaza urwango ku Batutsi.

    Yifashishije ingero, Nzarubara yavuze ku Murundi wamusanganye n'abandi kuri hoteli i Butare, akabuka inabi ababaza impamvu bari kunywa byeri kandi Ndadaye yapfuye.

    Ati 'Twamubajije aho duhuriye na Ndadaye kandi turi Abanyarwanda, aragenda, ariko tubona ko hahishemo ikintu.'

    Yakomeje agira ati 'Amahanga yaratwubahutse cyane! Uzi kubona ujya i Kigali ugahura n'Umufaransa akakwaka indangamuntu mu gihugu cyawe? Uzi kubona Umurundi akwicira iwanyu?'

    Nzarubara yakomeje agaragaza akaga kabereye muri Kaminuza n'ibigo biyishamikiyeho birimo CHUB na NIRDA yitwaga IRST, byahekuwe n'abahanga ndetse n'abanyamahanga.

    Ati 'Mu bicanyi bavugwa muri UNR harimo n'Abarundi. Mu nkiko Gacaca, twakusanije amakuru, uvugwamo cyane ni uwitwa Claver Alias Gahini (ryaturutse ku kwica abantu benshi), wakoreshaga icyuma bitaga 'Mucaku', ndetse n'abandi bahise bataha batamenyekanye ngo bahanwe.'

    Interahamwe yahembwe gutura mu nzu ya Gicanda kubera kwica Abatutsi benshi

    Nzarubara, yanavuze ku nterahamwe yitwaga Ayobangira Francois, wari umushakashatsi muri IRST, wakoze Jenoside muri UNR no nkengero zayo, agahembwa kujya gutura mu nzu y'Umwamikazi Gicanda Rosalie, wari umaze iminsi mike yishwe.

    Mu bandi avuga bari bajijutse bagize uruhare muri Jenoside mu Mujyi wa Butare n'inkengero zawo havugwamo abarimu b'Abarundi bakoraga muri GSOB, EAV Kabutare, abanyeshuri bari baravuye muri GS de la Salle de Byumba bahunga intambara y'ubutegetsi bwa Habyarimana n'Inkotanyi, abaganga bo muri CHUB, Ibitaro bya Kabutare, abanyeshuri muri UNR n'abasirikare ba ESO.

    Nzarubara Jean Marie Vianney yagaragaje ko u Rwanda rwagize akaga gakomeye ko kwicirwa n’abahanga ndetse n’abanyamahanga bari barucumbitsemo

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass.Prof. Didas Kayihura Muganga, yagaragaje ko biyemeje kuziba icyuho cy’abahekuye u Rwanda

    Kibuka Abatutsi biciwe mu yahoze ari UNR byitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, Meya wa Huye, Sebutege Ange n’Umuyobozi Mukuru wa UR, Ass. Prof. Didas Kayihura Muganga

    Urwibutso rwa UR-Huye ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside isaga 500

    Abiga muri UR-Huye bahize ko bo bazaharanira icyiza

    Hacanwe urumuri rw’icyizere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndadaye-yarapfuye-bibazwa-abatutsi-ubuhamya-bwa-nzarubara-ku-bugome-bw

  • Turahirwa Moses wa Moshions yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

    Turahirwa Moses wa Moshions yatawe muri yombi na RIB akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwafunze Turahirwa Moses, Umuyobozi w'inzu y'imideli ya Moshions, akekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

    Ibi byemejwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, aho yavuze ati: 'Ni byo koko Turahirwa Moses yatawe muri yombi, akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge nk'uko byagaragajwe n'ibizamini byafashwe bigapimwa n'impuguke z'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe ibimenyetso bya gihanga (Rwanda Forensic Institute — RFI).'

    Ubajijwe niba ibyo biyobyabwenge byaba bifitanye isano n'imyitwarire ye imaze iminsi itavugwaho rumwe n'abantu batandukanye, Dr. Murangira yagize ati: 'Ingano y'ibiyobyabwenge byabonetse mu mubiri we ni nyinshi cyane, ibyo ntitwabihishira kuko bigira uruhare rugaragara mu myitwarire ye. Ariko iperereza riracyakomeje kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye.'

    Ibi bibaye mu gihe atari ubwa mbere Turahirwa akurikiranyweho ibyaha bijyanye n'ibiyobyabwenge, kuko no mu 2023 yigeze gufatirwa mu byaha bisa n'ibi, ariko aza kurekurwa by'agateganyo n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

     

    Source : https://kasukumedia.com/turahirwa-moses-wa-moshions-yatawe-muri-yombi-na-rib-akurikiranyweho-gukoresha-ibiyobyabwenge/

  • Kanye West yahishuye ubutinganyi bwe kera yagiranye namubyarawe  w'umugabo #rwanda #RwOT

    Kanye West yahishuye ubutinganyi bwe kera yagiranye namubyarawe  w'umugabo

    Kanye West yahishuye ubutinganyi bwe kera yagiranye namubyarawe  w'umugabo

    Kanye West yasobanuye ubutinganyi bw'imyaka myinshi yagiranye namubyarawe atavuze izina, mu byo yatangaje kuri sosiyete mediya.

    Mu butumwa bwe kuri X, Ye yavuze ko indirimbo ye nshya 'Cousins' ivuga iby'uko we n'umusuku we ubu afungiranye bo bahangayikishije ibirebana n'ubusambanyi bari bato.

    'Indirimbo ijyana n'izina rya 'COUSINS' ivuga iby'umusuku wanjye ubu afungiranye ubuzima bwose kubera yica umugore wari ufite imboro imyaka mike nyuma y'uko namubwiye ko tutazongera 'kureba amajurnari y'ibintu birebana n'ubusambanyi' hamwe,' yanditse umuririmbyi wa 'Runaway' ufite imyaka 47.

    'Birashoboka ko mu buzima bwanjye bw'ubwibone, narumvise ko ari umwanzi wanjye kuko naramwerekanye ayo majurnari yari afite imyaka 6, maze dukora ibyo twari twabonye,' yarakomeje.

    'Data yari afite amajurnari ya Playboy, ariko amajurnari nari nabonye mu kabati k'umupfuko wa mama yari atandukanye,' yongeraho, mbere y'kugira ati: 'Nitwa Ye, kandi narasunikanye umusuku wanjye kugeza nari nfite imyaka 14.'

    Indirimbo hamwe n'isoko y'amashusho yerekana ibice by'ibyakorewe hamwe n'ibikoresho by'animasiyo irimo kandi muri ubu butumwa.

    Amagambo y'indirimbo asobanura ibindi bisobanuro kuri ubu bushakanyi.

    'Turi kumwe n'umusuku wanjye dusoma amajurnari y'ibirebana n'ubusambanyi,' indirimbo itangirana n'uko babonye amashusho y'abagabo bashakana, batangwa n''ibyo bishobora kuvuga' mbere y'uko bakora ibyo bari babonye.

    Ye arakomeza avuga ko atifuza gucibwa, anasaba umusuku we kutavuga ibyo bakoze.

    Urukoraniriro rushya ruvuga ko yakoresheje nitrous oxide na Percocet kugira ngo asinzire, kandi arifuza ko umugore azamubana.

    Ye yari yaravuze muri tweet y'imbere ko album ye ikurura yitwa 'Cuck.'

    Ibi byatangajwe biyongera ku rutonde rw'ibintu by'umuririmbyi bidakwiye.

    Ibyo Ye yatangaje ku wa Mbere byaje kurangira ukwezi kimwe nyuma y'uko yambaye imyenda myirabura ya KKK maze abwira umubajwa ko atigeze ashaka abana na Kim Kardashian. Abo bantu bafitanye abana bane, kandi batandukanye mu 2022.

    Yongeye gukomeza gutera inkunga Adolf Hitler n'Abanyanazi, harimo no guhangayikisha abakozi b'Abayahudi, kugurisha ishati ifite agakanka k'icytso cya Nazi ku rubuga rwe, no gutangira gukoresha ico cyatso nk'ishusho y'album ye nshya.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kanye-west-yahishuye-ubutinganyi-bwe-kera-yagiranye-namubyarawe-wumugabo/