Blog

  • Gigio Donnarumma yigaragaje nk'umusingi ukomeye wa PSG muri Champions League #rwanda #RwOT

    Gigio Donnarumma yagize uruhare rukomeye cyane muri iri rushanwa rya Champions League nk'umunyezamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain.

    Uyu munyezamu w'Umutaliyani akomeje kugaragaza ubuhanga buhebuje mu mikino ikomeye, by'umwihariko mu buryo yitwaye mu mikino bari bahanganyemo n'amakipe akomeye ku mugabane w'u Burayi harimo na'ikipe ya Arsenal batsinzemo iri joro.

    Gigio Donnarumma yigaragaje nk'umusingi ukomeye wa PSG muri Champions League

    Mu mukino w'indashyikirwa, yagaragaje ko afite ubushobozi bwo kurokora ikipe ye mu bihe bikomeye, aho yitwaye neza cyane mu gukuramo imipira yashoboraga kubyara ibitego byabazwe.

    By'umwihariko, ubwo PSG yakinaga n'ikipe ya Arsenal fc, Donnarumma yigaragaje nk'umunyezamu utuje, uzi gufata ibyemezo, kandi uyobora abandi bakinnyi b'inyuma mu buryo butangaje.

    Ubwo yitwaraga nk'umurinzi w'inyuma udatsindwa, agakomeza guha icyizere ikipe ye. Nubwo hari benshi bamunenze mu myaka yashize, bamwe bamushinja amakosa mu mikino imwe n'imwe, ariko @donnarumma akwiye gushimirwa uko agenda yitwara, cyane cyane muri iri rushanwa ry'uyu mwaka.

    Yagaragaje ubwitange, ubunyamwuga n'imyitozo ikomeye. Igihe PSG yahuraga n'amakipe afite abatakambere bafite ubuhanga nk'aba Saka, Rice, cyangwa Timber, Donnarumma ntabwo yigeze atekereza kabiri.

    Yari afite icyizere, atambuka imbere yabo nk'intwari ikomeye, kandi kenshi imipira yavaga imbere yabo yahitaga igwa mu biganza bye nk'uko byari byateganyijwe nawe.

    Gigio Donnarumma yagize uruhare rukomeye cyane muri iri rushanwa rya Champions League nk'umunyezamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain

    Kuba PSG igeze kure muri iri rushanwa, benshi ntibabyitegaga ariko abasesenguzi benshi ubu batangiye kwemera ko Donnarumma ari mu bagize uruhare runini mu rugendo rwabo. Ntibitangaje kubona abafana ba PSG bamuhimbariza amagambo nka 'umurinzi w'umujyi wa Paris.'

    Mu gihe Champions League irimo kugana ku musozo, abantu benshi bakomeje gukurikirana Donnarumma bareba niba yakomeza gutanga ibisubizo ku ikipe ye.

    Aramutse akomeje kuri uru rwego, ashobora kwiyandikisha ku rutonde rw'abazamu bazahora bibukwa mu mateka ya ruhago ku mugabane w'u Burayi.

    Source : https://kasukumedia.com/gigio-donnarumma-yigaragaje-nkumusingi-ukomeye-wa-psg-muri-champions-league/

  • BRALIRWA yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi n'abakozi ba BRALIRWA, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye, n'abo mu miryango y'abakoreraga urwo ruganda bishwe muri Jenoside.

    Kunamira abo bashyinguye muri izo nzibutso zombi byabanjirijwe n'urugendo rwo kwibuka.

    Abitabiriye ibyo bikorwa kandi bunamiye izo nzirakarengane banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo mu rwego rwo gusubiza agaciro ubuzima zambuwe.

    Humvishwe kandi ubuhamya bwa Munyaneza Concorde na Gasasira Jean Maurice, bombi basobanuye inzira banyuzemo ngo barokoke Jenoside yakorewe Abatutsi n'uburyo ubu baharaniye kubaho bakaba bariyubatse.

    Meya w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye abakora muri BRALIRWA basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Gisenyi ko Leta yashyize imbaraga mu gusigasira ubumwe n'ubwiyunge kugira ngo abantu babashe kubana mu mahoro, asaba buri wese gufatanya n'abandi urwo rugendo rwo kubaka igihugu.

    Yagize ati 'Ni inshingano yacu twese guharanira ko amateka atazisubiramo kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi.'

    Umuyobozi Mukuru wa BRALIRWA, Ethel Emma-Uche, yashimye uburyo ubuyobozi bw'u Rwanda bwabashije kubaka ubumwe n'amahoro abantu bakongera kubana neza.

    Ati 'Turashima cyane icyerekezo cya Leta y'u Rwanda mu miyoborere. Imbaraga yashyize mu kwimakaza ubwiyunge, amahoro n'ubumwe byatumwe twese tubasha gukorera mu gihugu gikomeje gutera imbere. Tuzakomeza gufatanya mu kubaka iterambere ry'u Rwanda n'ahazaza hatubereye twese.'

    Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira yo kwikura mu mateka ashaririye ya Jenoside binyuze mu biganiro bitanga ubutumwa.

    Ati 'Tuzakomeza gutanga ubutumwa bw'icyizere kuko u Rwanda rifite ubuyobozi buhamye kandi bufite gahunda nziza zo gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda n'imibereho myiza y'abarutuye. Icyo cyerekezo gihamye cyo kujya mbere ni ikimenyetso cy'uko ubufatanye bwacu buzatugeza kuri ejo heza.'

    Dr. Hakizimana yashishikarije buri wese kugira uruhare mu gusobanurira ababyiruka amateka ya Jenoside, kurwanya ingengabitekerezo yayo mu buryo bwose no gukomeza inzira y'iterambere binyuze mu kunga ubumwe.

    BRALIRWA yunamiye abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi n'abakozi ba BRALIRWA, bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye, n’abo mu miryango y'abakoreraga urwo ruganda bishwe muri Jenoside

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, na we yifatanyije na BRALIRWA muri iki gikorwa cyo Kwibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bralirwa-yunamiye-abishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Dr. Ngabitsinze yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni – #rwanda #RwOT

    African Risk Capacity Group ni ikigo cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, gifasha ibihugu kwitegura neza uko byahangana n'ibiza bitandukanye.

    Ni ikigo cyari kiyobowe by'agateganyo na Eva Kavuma wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa.

    African Risk Capacity Group ifasha ibihugu binyuze mu bufatanye ndetse no gutera inkunga imishinga ishingiye ku dushya.

    Ibihugu bifashwa gushyira imbaraga muri gahunda zitandukanye zigamije kugenzura, gukumira no guhangana n'ingaruka z'ibiza, no kubona inkunga ifasha mu gihe byagize ibibazo by'ibiza, hagamijwe gushyigikira abagizweho ingaruka na byo.

    African Risk Capacity Group ifite icyicaro gikuru i Johannesburg muri Afurika y'Epfo ariko bikaba biteganywa ko kizimurirwa i Abidjan muri Côte d'Ivoire.

    Ni ikigo cyashinzwe mu 2012 ari na bwo cyagizwe icya AU kizobereye gufasha ibihugu bya Afurika. Amafaranga gikoresha atangwa n'imiryango itandukanye yo mu Burayi, Amerika n'ahandi.

    Muri Kanama 2024 ni bwo Ibiro bya Minisitiri w'Intebe byatangaje Guverinoma nshya yari igizwe n'Abaminisitiri 21 barimo na Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda asimbuye Dr. Ngabitsinze.

    Uyu mwanya Dr. Ngabitsinze yari asimbuweho yari yawushyizweho muri Nyakanga 2022, avuye ku mwanya w'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, umwanya yagiyeho mu 2020.

    Icyo gihe na bwo yari avuye ku budepite. Mu Nteko Ishinga Amategeko, Dr Ngabitsinze yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imicungire y'umutungo wa Leta, PAC.

    Dr Ngabitsinze afite Impamyabumenyi y'Ikirenga mu bukungu bushingiye ku buhinzi yakuye muri Kaminuza ya Milan mu Butaliyani.

    Yabaye umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda atanga amasomo y'ubuhinzi.

    Yanabaye Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi w'Ikigo gishinzwe kuzamura ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB.

    Ni umugabo wihebeye ibirimo n'umukino wa karate kuko nko mu 2023 yatsinze ikizamini cya Dan ya Kabiri mu mahugurwa ya Karate Shotokan.

    Dr Ngabitsinze yagizwe Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa Loni


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-ngabitsinze-yagizwe-umunyamabanga-mukuru-wungirije-wa-loni

  • Ni intambwe nziza mu gushyigikira ibiganiro by'amahoro – Nduhungirehe ku ngabo za SAMIDRC zatangiye gutaha – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwa X, nyuma y'uko kuri uyu wa 29 Mata 2025, ari bwo ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Amajyepfo zari mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC) zatangiye gutaha zinyuze ku butaka bw'u Rwanda, hamwe n'ibikoresho byazo.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwatanze inzira ndetse n'abaherekeza imodoka z'ingabo za SAMIDRC n'ibikoresho byazo, zatangiye kuva mu Burasirazuba bwa RDC, zikanyura mu Rwanda zerekeza muri Tanzania.

    Yongeyeho ati “Kuba ingabo za SAMIDRC zari zigihari byari impamvu irushaho gukomeza amkimbirane, kuba uyu munsi zatangiye gutaha, ni intambwe nziza mu gushyigikira ibiganiro by'amahoro bikomeje.”

    Ubutumwa bwa SADC muri RDC bwabagamo ingabo za Afurika y'Epfo, Tanzania na Malawi, zatangiye gukorera mu burasirazuba bwa RDC mu Ukuboza 2023. Zafashaga ingabo za RDC kurwanya ihuriro AFC/M23 kugeza mu mpera za Mutarama 2025 ubwo zatsindirwaga mu mujyi wa Sake na Goma.

    Inama idasanzwe yahurije abakuru b'ibihugu byo muri SADC n'umuryango wa Afurika y'iburasirazuba (EAC) muri Tanzania tariki ya 8 Gashyantare, yemeje ko ibiganiro bya politiki ari byo byakemura amakimbirane yo muri RDC no mu karere muri rusange.

    Bashingiye ku myanzuro y'iyi nama, abakuru b'ibihugu bya SADC tariki ya 13 Werurwe bafashe umwanzuro wo guhagarika ubutumwa bw'izi ngabo, basaba ko zitangira gucyurwa mu byiciro.

    Nyuma y'uko icyifuzo cya SADC cy'uko ingabo zayo zazanyura ku Kibuga cy'Indege cya Goma cyanze, bitewe n'uko AFC/M23 yasubije ko bigoye kuko ingabo za RDC zacyangije mbere yo guhunga urugamba rwabereye mu Mujyi wa Goma, SADC yasabye u Rwanda ko izo ngabo zazanyura ku butaka bwarwo zerekeza muri Tanzania, nk'uko Minisitiri Nduhungirehe aherutse kubyemerera IGIHE.

    SADC yateganyije ko aba basirikare bakoresha umuhanda wa Rubavu-Kigali-Rusumo, bakomereze mu Karere ka Chato mu majyaruguru y'uburengerazuba bwa Tanzania.

    Umubare w'abasirikare batashye muri iki cyiciro cya mbere ntiwamenyekanye kuko ni igikorwa SADC yifuje ko cyaba mu bwiru. Hagaragaye kandi amakamyo agera kuri arindwi atwaye ibikoresho byabo ndetse n'imodoka nto zirimo abahagarariye inzego zibaherekeje.

    Ubwo imodoka zitwaye bamwe mu basirikare ba SAMIDRC n’ibikoresho zageraga mu mujyi wa Kigali, aho zanyuze zikomeza ku mupaka wa Rusumo

    Uyu munsi hatashye icyiciro cya mbere cy’abasirikare bake bari baherekeje ibikoresho

    Iyi kamyo yatwaye ubwato ingabo za SADC zakoreshaga mu Kiyaga cya Kivu

    Hari ibikoresho byashyizwe mu makamyo afite kontineri

    Ibikoresho bimwe byatwikirijwe amahema

    Ubu ni ubwato bwifashishwaga n’ingabo za SAMIDRC zahanganye n’Umutwe wa M23

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-intambwe-nziza-mu-gushyigikira-ibiganiro-by-amahoro-nduhungirehe-ku-ngabo-za

  • Nyamasheke: Akarere kihakanye Gare ya Tyazo itagira ubwiherero rusange – #rwanda #RwOT

    Umwe mu bagenzi IGIHE yasanze muri iyi gare avuye mu karere ka Rusizi agiye gusura umurwayi ku bitaro bya Kibogora, yavuze ko ari ubwa mbere ageze muri Gare ya Tyazo agashaka kwiherera ndetse ko atari azi ko iyi gare itagira ubwiherero rusange.

    Ati”Naje inzira yose nshaka kujya kwihagarika, nkomeza kwihangana nziko ndajyayo ngeze muri Gare. Nahageze ndeba hirya no hino mbura ubwiherero, njya kubutira hano haruguru mu kigo nderabuzima. Byangoye, biranambangamira. Icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwadufasha bukatwubakira ubwiherero rusange. Uzi gusebera mu bantu nk'aba!”.

    Mukarugira Julienne ukunze gukorera ingendo muri uyu muhanda yavuze ko imodoka yigeze kumusiga yageze muri iyi gare imodoka yahagarara akavamo agiye gushaka aho yihagarika

    Ati 'Byansabye gutega moto nyishyura 500Frw ikurikira imodoka nari nateze. Iyo hano muri gare haza kuba hari ubwiherero rusange nari kujyamo nkishyura igiceri cya 100Frw.'

    Si abagenzi gusa bavuga ko babangamiwe no kuba iyi gare idafite ubwiherero rusange kuko n'abahakorera akazi umunsi ku wundi bibasaba kujya gushaka ahari akabari akaba ariho bikinga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko mu i Tyazo aho imodoka zihagarara atari gare, ari ibisubizo Akarere kishatsemo kugira ngo imodoka zijye zibona aho zihagarara

    Ati 'Akarere kacu nta gare karagira, hariya ni uburyo twabaye dushatse kugira ngo imodoka nizihagera zibone aho zihagarara abagenzi babone uko bavamo abandi bajyemo. Ikibazo cyo kuba nta bwiherero rusange buhari, turakizi turi gukorana n'umushoramari (Itorero Methodiste Libre au Rwanda) hari inyubako bari kuhubaka izaba ifite igice cyagenewe ubwiherero rusange. Icyo twabwira abakoresha uriya muhanda ni uko ikibazo cyo kutagira ubwiherero rusange hariya hantu mu gihe cya vuba kizaba cyakemutse'.

    Isantere ya Tyazo ni imwe muzikomeye mu karere ka Nyamasheke ndetse hari n'abavuga ko ari wo mujyi w'ubucuruzi w'aka Karere bitewe n'uko hamaze kubakwa inzu nyinshi zirimo n'amagorofa zicururizwamo ibicuruzwa na serivisi binyuranye

    Abakoresha umuhanda Rusizi-Karongi babangamiwe no kuba Gare ya Tyazo itagira ubwiherero rusange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-akarere-kihakanye-gare-ya-ya-tyazo-itagira-ubwiherero-rusange

  • Bigenda bite ngo inkumi y'i Kigali yisange mu buriri bw'umuherwe i Dubai? – #rwanda #RwOT

    Kuba hari bamwe mu bakobwa b'Abanyarwanda baguye isoko ryo kwicuruza, bisanzwe bimenyerewe nk'uburaya ariko bukorwa mu buryo buvuguruye, si inkuru nshya.

    Ibi wabyumvise kenshi mu matwi yawe ko iri soko ryatangiriye muri Uganda ubu ryamaze kuba mpuzamigabane, twavuga ko icyicaro gikuru kiri i Dubai, umujyi w'ibyishimo n'abashaka kurya ku yabo.

    Nubwo iri soko rimaze kwaguka ku bakobwa bo muri Afurika, ushobora kwibaza uburyo umukobwa wo mu Rwagasabo yisanga mu buriri bw'umuherwe i Dubai n'ahandi.

    Kenshi tubona bamwe mu bakobwa b'ikimero bari kurya ubuzima buhenze i Dubai, baryamye ku mucanga wa 'Palm Jumeirah', basuye ubutayu bitandukanye nka Al Awir, Liwa, Jebel Maleihah n'ahandi, bari kunywa 'champagne' zihenze nka Veeve, Moete n'izindi nzoga zihenze z'abarenze uruhombero.

    Iyo uganiriye n'aba bakobwa, akenshi bakubwira ko bari i Dubai cyangwa mu bindi bihugu mu rugendo rw'akazi, ariko mu by'ukuri usanga benshi bavuga ko bacuruza ariko amaduka bavuga usanga ari bimwe mu Giswahili bita 'Maonyesho'.

    Muze kunyumva neza nubwo bavuga ngo 'Umukobwa aba umwe agatukisha bose' ariko abajya i Dubai bose, ntibaba bagiye mu bijyanye no kwicuruza kuko hari n'abajyayo mu biruhuko cyangwa mu bijyanye n'akazi.

    Inzira zigera i Dubai ziragutse

    Imyaka ibaye myinshi inkuru za zimwe mu nkumi zijya kwicuruza i Dubai n'ahandi zivugwa hirya no hino, ariko benshi ntibazi inzira ibagazeyo bityo hari n'abayigwamo batazi ibyo barimo.

    Izingiro ry'inzira itabera benshi mahire izingiye ku bazwi nk'abakomisiyoneri. Aba ni bo bahiriwe muri ubu bucuruzi bw'umwijima bugiye kurimbura urubyiruko rw'u Rwanda n'ibindi bihugu.

    Aba bakomisiyoneri benshi ni abantu baturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba nka Kenya, Uganda, u Burundi n'Abanyarwanda badasigaye. Aba bantu harimo ababa i Dubai ariko bafite abantu bakorana bya hafi bari muri ibi bihugu.

    Abakomisiyoneri bakora mu buryo butandukanye burimo gukorana by'ako kanya n'umugabo ushaka umukobwa. Uyu mukomisiyoneri aba afite abakobwa baziranye, yarabakundishije ibibera i Dubai ku buryo baba bumva ari inzozi zigomba kuba impamo.

    Uwo yamaze gufatisha amusaba amafoto, noneho yaba abonye umukiliya akamwereka abakobwa batandukanye aziranye na bo, undi agahitamo uwo ashaka.

    Iyo amaze kumuhitamo bumvikana ibiciro ariko aba azi n'ibyo wa mukobwa yakwemera. Usanga igiciro gihera kuri 1.000.000Frw kuzamura bitewe n'agatubutse umukire afite ndetse n'imyaka wa mukobwa amaze mu gakino n'uko yihagazeho.

    Igiciro gishyirwaho hagendewe ku bintu bitandukanye birimo itike y'indege, hoteli, gutembera n'ibindi, ubwo gishobora kuzamuka cyangwa cyikamanuka.

    Iyo bamaze kumvikana, komisiyoneri yamaze kubahuza, hari amafaranga umukobwa amuha aba ari hagati ya 20-30% y'ayo yishyuwe ndetse na wa mugabo agira ishimwe amuha. Iyo witegereje usanga komisiyoneri ari we ubyungukiramo.

    Ubu buryo kenshi bukoreshwa n'abataramenyera akazi ariko umukobwa wamaze gufungura ijisho uzi inguni zose za Dubai, ntawe uba ukirya ku ifaranga rye kuko azi neza uko yibonera abakiliya.

    Aba ni bo bakorana n'amahoteli akomeye yo muri Dubai, akajyayo agafata icyumba akaba ayibamo ariko abiziranyeho na ba nyirayo, haba hari umugabo ushaka inkumi yo kwishimishanya na yo bakamubwira na we akagira amafaranga agenera uwamurangiye.

    Hari n'abakobwa biyemeje, bagiye gutura muri uyu mujyi, bagakoresha imbuga zo guteretaniraho nka 'Tinder' n'izindi, bakabasha guhura n'abagabo batandukanye.

    Abagabo bafite agatubutse bo mu Rwanda bamaze gusobanukirwa no kurya ubuzima, hari abajyana aba bakobwa kuko usanga benshi bazwi ku mbuga nkoranyambaga.

    Umugabo w'i Kigali ufiteyo urugendo rw'akazi cyangwa izindi gahunda ategera umukobwa bagahurirayo, bagatemberana ndetse akamugenera amafaranga.

    Hari abazinutswe, gusa baruma bahuha

    Urebesheje amaso ku bibera muri Dubai ndetse n'ubuzima bamwe mu bakobwa bajyayo muri ubu buryo babayemo, burashimishije rwose kandi buri wese yabwifuza.

    Gusa inyuma y'amarido usanga benshi bahishe byinshi birimo ubunyamaswa bakorerwa n'aba bagabo basangayo. Akenshi abakiliya babo biganjemo abo mu Burengerazuba bwa Afurika, Abanyaburayi, Amerika n'ahandi baba baje mu biruhuko muri uyu mujyi.

    Isimbi ni izina ryahinduwe ry'umwe mu bakobwa bo mu Rwanda basanzwe bajya i Dubai guhura n'abagabo batandukanye. Yabwiye IGIHE ko yagiyeyo binyuze mu nshuti bari baziranye yamuhuje n'umukomisiyoneri.

    Ati 'Twiga muri kaminuza hari abana twiganaga bahoraga bagiye hanze y'igihugu, twaje kuganira bambwira gahunda uko ziba zihagaze bampuza n'umugore wo muri Kenya ansaba amafoto, haciye nk'amezi abiri aza kumpuza n'umugabo tujya guhura.'

    Yakomeje ati 'Ibi byabaye mu 2019 ariko ubu kubera ko maze kujyayo kenshi sinaba ngikenera umuntu ahubwo nzi kwishakishiriza, kuko n'umugabo mwahuye hari igihe akurangira abandi n'ubundi buryo bidasabye undi muntu.'

    Isimbi akomeza avuga ko iyo utaragerayo uba ubeshywa byinshi kuko nta kuri guhagije uhabwa, bituma benshi babigwamo batazi ibibategereje.

    Ati 'Iyo bari kukubwira ukuntu bigenda uba wumva ari nk'umukunzi bari kugushakira muzakomezanya, ariko ugerayo ukabona itandukaniro hari ubwo uhura n'umugabo w'umwana mwiza ariko hari n'ubwo uhura n'ukumaramo ya mafaranga ye akaba yazana abandi bose mukaryamana cyangwa ibindi bibi cyane, ni byinshi biberayo, ni ukugenda wiyemeje.'

    Iyo uganiriye na benshi mu bakobwa bakora ibi bikorwa byo kwicuruza mu mahanga bakubwira ko bahuriramo n'ibikomeye, ariko nta n'umwe uba ushaka kubivamo. Ni iki gihishe mu ifaranga ry'abagabo?

    Abakobwa b’i Kigali bamaze kwagura inzira zibageza i Dubai

    Hari abakobwa bajya kuba mu mahoteli y’i Dubai bakahashakira abakiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Bigenda-bite-ngo-inkumi-y-i-Kigali-yisange-mu-buriri-bw-umuherwe-i-Dubai

  • Nyanza: Inzobere zivura Indwara z'Abagore mu Rwanda zasuye Intwaza, zishima uburyo ziyubatse – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 27 Mata 2025, ubwo we na bagenzi be basuraga Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, ruherereye mu Murenge wa Rwabicuma.

    Dr. Mivumbi yavuze ko biyumvamo inshingano zo guhora hafi ababyeyi b'Intwaza kuko biyumvisha neza akababaro banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ati ''Aba bantu banyuze mu bihe bikomeye, baba bakeneye abababa hafi igihe cyose. Ni yo mpamvu natwe muri gahunda zacu, tubasura buri mwaka. Nubwo Guverinoma y'u Rwanda ikora uko ishoboye ikabaha ibyangombwa byose, ariko natwe tumva uruhare rwacu mu kubashyigikira.''

    Yashimye uburyo bakomeje gutwaza nyuma y'ibyababayeho, asaba ko byaba urugero no ku bandi Banyarwanda ntibaheranwe n'agahinda.

    Karekezi Eugène, umwe mu Ntwaza zo mu Rugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, yavuze ko ubuzima bwabo bwahindutse bageze muri uru rugo, bashira irungu nk'uko izina ry'aho batuye i Mushirarungu ribivuga, anashima umutima beretswe n'ababasuye.

    Ati ''Uruzinduko nk'uru kuri twe tuba tubona ari ibitangaza. Kugira ngo muhure muhuze inama yo kutugeraho nk'ababyeyi banyu, ntabwo twabyita kudufata mu mugongo gusa, ahubwo ni ukudufata no mu bitugu ndetse n'umubiri wose.''

    Umuyobozi w'Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, Mukakarara Clarisse, yahishuriye abashyitsi ko Intwaza zitaheranwe n'agahinda, ndetse zigifite umuhate wo kubaka u Rwanda, aho bitabira inama zitandukanye mu kagari batuyemo bagatanga ibitekerezo mu nteko z'abaturage, bakitabira ibimina byo kwizigama, kwishyurira abatishoboye mituweli ndetse by'akarusho bagafasha bakusanya amafaranga muri gahunda yo kugaburira abana ku ishuri rya EP Mushirarungu.

    Ati ''Aba babyeyi bafite umutima wagutse, ntibirebaho gusa kuko bajya bateranya n'amafaranga, bagashyira abana amafunguro ku ishuri. Ibyo babikora ku mutima wabo ntawe ubibategetse, bavuga bati tugomba kwishyurira abana ku ishuri, ni abuzukuru bacu.''

    Mukakarara yakomeje avuga ko nubwo mu bufasha batanga bataragera kuri benshi, ariko bagikomeje umurava kandi bazawongera.

    Mu ruzinduko rwo mu Rugo rw'Impinganzima rwa Nyanza, uretse gusabana bagacinya akadiho, abaganga banabagejejeho impano zitandukanye, bibasanisha n'impano umwana wese ukunda umubyeyi we yakabaye amuzanira.

    Iri Shyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'Indwara z'Abagore mu Rwanda (Rwanda Society of Obstetricians & Gynaecologists) ryashinzwe mu 2012, aho rigizwe n'abaganga b'inzobere 126.

    Ni mu gihe Urugo rw'Impinganzima rwa Nyanza rwo rubarizwamo ababyeyi b'Intwaza 34, barimo abakecuru 29 n'abasaza batanu, bakomoka mu turere tw'Intara y'Amajyepfo na Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, rwubatse i Mushirarungu, rutuyemo ababyeyi 34

    Ubwo abagize Ishyirahamwe ry'Abaganga b'Inzobere b'Indwara z'Abagore mu Rwanda bageraga mu rugo rw’Intwaza, urugwiro rwari rwose

    Perezida wa RSOG, Dr. Mivumbi Victory, yavuze ko biyumvamo inshingano zo kuba hafi ababyeyi b’Intwaza kuko banyuze mu buzima bubi

    Mukakarara Clarisse uyobora Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza, yaratiye abashyitsi babasuye ubutwari bw’Intwaza z’uru rugo, aho na bo bafasha abandi batishoboye

    Karekezi Eugène wavuze mu izina ry’izindi Ntwaza, yashimye umutima abaganga bibumbiye muri RSOG bagize bakaza kubasura

    Abaganga basobanuriwe imikorere y’Urugo rw’Impinganzima rwa Nyanza

    Intwaza n’abaganga basabanye banacinya akadiho

    Habayeho guhuza urugwiro hagati y’abashyitsi n’intwaza

    Aba baganga batambagijwe Urugo rw’Intwaza rwa Nyanza, bashima imirimo ikomeye Leta yakoze ituza aba babyeyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-inzobere-zivura-indwara-z-abagore-mu-rwanda-zasuye-intwaza-zishima

  • Igifungo ku wanyereje umusoro cyateje impaka mu Nteko – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Mata 2025, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yemezaga itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe ndetse n'itegeko rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro.

    Ku itegeko rishyiraho umusoro ku byaguzwe harimo ibyashyiriweho umusoro nk'ibikoresho byifashisha mu kwisiga, kwitera no kongera ubwiza wa 15%, ibinyobwa bisembuye wa 65%, ibinyabiziga bigendeshwa na moteri mberabyombi ndetse n'indi yari isanzweho ariko yongerewe.

    Ingingo yateje impaka mu nteko ni irebana n'ibyaha ndetse n'ibihano biteganyijwe kuko Abadepite bagaragaje ko igihano cy'igifungo ku mucuruzi kidakwiye bagasaba ko yahanishwa gutanga amande.

    Mukabunani Christine ati 'Ntabwo numva ko umuntu wanyereje umusoro yashyirirwaho igifungo, kuko gufunga umucuruzi uba undindije byinshi. Njyewe ndabara ngasanga amande yakwikuba inshuro nyinshi ariko kumufunga ni ikintu kidasobanutse.'

    Mukabalisa Germain yagize ati 'Ntabwo nshyingikiye ko uwo muntu afungwa kubera politiki igihugu cyahisemo muri ibi bihe yo kutihutira gufunga ahubwo harimo ibindi bihano byinshi. Gufunga ntabwo ari bwo buryo butuma abantu badakora ibyaha, ahubwo iyo byunganiwe n'ubundi buryo nibwo batabikora.'

    Yongeye ho ati 'Uyu muntu atanze ihazabu ntacyo byakwica, ntabwo azajya kuba umutwaro ku gihugu ngo ya misoro mike yabonetse itangire imutangweho.'

    Rubagumya Furaha yagaragaje ko iyo ngingo ikwiye kunozwa hagashyirwamo ubwinyagamburiro ku buryo umucamanza ashobora kuba yatanga igihano cy'igifungo cyangwa ihazabu.

    Nyirabazayire we yagaragaje ko gufunga umuntu gusa bidahagije ahubwo n'ikigo cy'ubucuruzi cyanyereje umusoro kiba gikwiye guseswa mu rwego rwo kwirinda inyerezwa ryawo.

    Kuri Ntezimana Jean Claude yavuze ko ibihano byo gufunga bishobora gutuma abantu batitabira ubucuruzi, n'abari baburimo bakaba babuvamo bakajya gukorera mu bindi bihugu bityo igihugu kigahomba.

    Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, yerekanye ko u Rwanda ruri mu bihugu bidafite amategeko akakaye yo guhana abanyereje umusoro nubwo akwiye kujyaho, yemeza ko ikibazo kimwe kidakwiye guteza ibindi.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'umutungo bya Leta ari na yo yasesenguye iryo tegeko, Uwamariya Odette, yashimangiye ko iryo tegeko rigamije gukumira abashobora gutekereza gukwepa gutanga umusoro.

    Ati 'Kuba wafata itembure ukayica cyangwa ukayonona ugamije gukwepa umusoro twasanze bifite urundi rwego, twanabonye ko iyo hari amahitamo yo gutanga ihazabu, wasangaga umuntu aho kugira ngo ahombe umusoro azacibwa wa miliyoni 10 Frw yemera gutanga amande ya miliyoni ebyeri. Kudatanga umusoro se ntabwo ari ikintu gikomeye?'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ushinzwe imari ya Leta, Kabera Godefrey, yavuze ko ikigamijwe ari uko bihabwa uburemere nk'uburyo bwo gukumira.

    Izo mpaka zatumye ingingo ya 18 muri iri tegeko ihindurwa hongerwamo ko uwabihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka umwe n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 1 Frw na 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Abadepite bagaragaje impungenge ku gihano cy’igifungo ku wanyereje umusoro

    Depite Uwamariya Odette na Nizeyimana Pie ubwo bagezaga ku nteko rusange ibyavuye mu isesengura bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igifungo-ku-wanyereje-umusoro-cyateje-impaka-mu-nteko

  • U Rwanda muri gahunda yo kugabanya abimukira mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali ni wo utuwe na benshi mu mijyi yose u Rwanda rufite, ndetse umubare munini winjiramo buri munsi uhashaka imibereho no kuhatura.

    Ibarura rusange rya 2022 rigaragaza ko mu myaka icumi yari yabanje, Abanyarwanda bimutse cyane bajya mu Ntara y'Iburasirazuba no mu Mujyi wa Kigali.

    Intara y'Iburasirazuba yakiriye abantu ibihumbi 948, Umujyi wa Kigali wakira abantu ibihumbi 836.

    Kugeza ubu abatuye mu mijyi ni miliyoni 3,7 bangana na 27,9% mu gihe intego ari uko mu 2050 bazaba bageze kuri 70%.

    Ubwo hamurikwaga Politike nshya yo guteza imbere imijyi n'urubuga rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka, ku wa 29 Mata 2025, Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko hari gahunda yo guteza imbere imijyi yunganira Kigali n'iyigaragiye ku buryo abayituramo biyongera aho gukomeza berekeza i Kigali.

    Ati 'Iyi politike yongera imbaraga mu gushyira ibikorwaremezo muri ya mijyi yindi kugira ngo tugabanye abantu bashaka kuza i Kigali. Bizanagabanya igitutu gishyirwa ku bikorwaremezo hano mu Mujyi wa Kigali.'

    Dr Gasore yahamije ko ikizakorwa gikomeye ari ukwagura imijyi yunganira Kigali n'ikikije Kigali hongerwamo imihanda, amazi n'umuriro kandi hakanatunganywa ibibanza byo guturamo.

    Mu 2050, biteganyijwe ko abantu miliyoni 15,4 bazaba batuye mu mijyi 101 izaba iri mu Rwanda, mu gihe miliyoni 6,6 bazaba batuye mu byaro ariko na bo bagatura ku midugudu.

    Igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka cya 2020 kigaragaza ibyiciro bitanu by'imijyi irimo Umujyi wa Kigali, imijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali, imijyi umunani yunganira Umujyi wa Kigali, imijyi 16 iciriritse y'uturere n'imijyi mito (santeri) 73.

    Mu mijyi itatu igaragiye Umujyi wa Kigali hashyizwemo uwa Muhanga, Bugesera na Rwamagana. Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 650.000 na 1.000.000.

    Imijyi umunani ari yo izaba yunganira Umujyi wa Kigali irimo uwa Musanze, Rubavu, Rusizi, Huye, Nyagatare, Karongi, Kirehe na Kayonza.

    Ni imijyi izifashishwa mu kwegereza abaturage bahaturiye iterambere ryihuse mu nzego zitandukanye. Buri mujyi muri yo uzaba ufite abaturage bari hagati ya 250.000 na 650.000.

    Imijyi iciriritse 16 y'Uturere dusigaye aho buri mujyi ufatwa nk'icyicaro cy'ako karere na yo izakomeza gutezwa imbere mu buryo burangwa n'imiturire yegeranye itanga umusaruro.

    Buri mujyi uzaba ufite abaturage bari hagati ya 100.000 na 250.000 mu gihe kuri buri mujyi muto uzaba ufite abaturage bagera kuri 25.000.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel yavuze ko urubuga rusabirwaho ibyangombwa byo kubaka ruzafasha byinshi mu kwihutisha iyi serivisi

    Minisitiri Dr Gasore Jimmy yavuze ko hari gushyirwa ingufu mu guteza imbere imijyi itandukanye kugira ngo abashakaga kwimukira i Kigali bayituremo

    Politike yo guteza imbere imijyi yamuritswe izafasha kubaka imijyi ifite inyubako zijya hejuru abari bahatuye ntibimurwe

    Amafoto : Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-muri-gahunda-yo-kugabanya-abimukira-mu-mujyi-wa-kigali

  • Imyaka bisaba ngo umusirikare w'u Rwanda ahabwe ipeti rishya – #rwanda #RwOT

    Mu buzima umuntu aravuka agakura, yamenya ubwenge akifuza kugera kuri byinshi. No mu mirimo abantu bakora bahorana ibyifuzo byo kuzamuka mu ntera.

    Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho Sitati yihariye y'Ingabo z'u Rwanda ryo mu Ukuboza 2024 ryashyizeho impinduka ku gihe ngenderwaho gisabwa ngo ba Ofisiye mu Ngabo z'u Rwanda bazamurwe ku ipeti ryisumbuye ku ryo bari bafite.
    Ingingo ya gatandatu iteganya ko umusirikare ufite ipeti rya Sous-Lieutenant bisaba amezi atandatu kugira ngo azamurwe agezwe ku rya Lieutenant.

    Gusa kuva ku ipeti rya Lieutenant ajya ku rya Capitaine bwo bisazaba kuba amaze imyaka ine ari Lieutenant, ndetse n'ujya ku ipeti rya Major; na we agomba kuba amaze imyaka ine ari Capitaine.

    Riteganya kandi ko uva ku ipeti rya Major ajya ku ipeti rya Lieutenant Colonel agomba kuba arimazeho imyaka itatu; mu gihe uva ku ipeti rya Lieutenant Colonel ajya ku ipeti rya Colonel azamurwa nyuma y'imyaka itatu.

    Uvuye ku ipeti rya Colonel ajya ku ipeti rya Brigadier-Général bisaba ko aba amaze imyaka ine na ho kuva ku ipeti rya Brigadier-Général ujya ku ipeti rya Général Major bigasaba imyaka itatu.

    Kugira ngo umusirikare w'u Rwanda ave ku ipeti rya Général Major ajye ku ipeti rya Lieutenant Général bitwara imyaka itatu. Ni mu gihe Lieutenant Général asabwa kurimaraho imyaka itatu kugira ngo azamurwe agere ku ipeti rya Général.

    Igika cya kabiri cy'iyi ngingo gisobanura ko 'Perezida wa Repubulika akaba n'Umugaba w'Ikirenga wa RDF ashobora kuzamura ku ipeti ryisumbuye Ofisiye igihe icyo ari cyo cyose cyangwa akamuzamura ku ipeti ryisumbuye igihe agiye mu kiruhuko cy'izabukuru.'

    Kuri ba Sous-Officier ibishingirwaho bazamurwa mu mapeti harimo ubushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y'isuzumabushobozi; amahugurwa ya gisirikare yakozwe; gutsinda ikizamini gituma azamurwa mu ntera, iyo ari ngombwa; no gutsinda ikizamini cy'imyitozo ngororangingo.

    Umusirikare muto kugira ngo azamurwe mu ntera bishingira ku bushobozi bwo gukora inshingano zisumbuye hashingiwe kuri raporo y'isuzumabushobozi; kuba amaze mu gisirikare imyaka itatu; no gutsinda ikizamini cy'imyitozo ngororangingo.

    Abasirikare bato bazamurwa harebwe ubushobozi no kuba yaratsinze imyitozo ngororamubiri

    Bisaba ko niba hari ikizamini gitanzwe uba waragitsinze

    Abasirikare b’u Rwanda bahabwa imyitozo ibafasha guhora biteguye kurinda ubusugire bw’igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/wari-uzi-imyaka-bisaba-kugira-ngo-umusirikare-w-u-rwanda-ahabwe-ipeti-rishya