Blog

  • U Rwanda na Afurika bigiye gushyiraho ingamba zo guhangana n'intambara y'ubucuruzi Amerika yatangije – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yabwiye RBA ko we n'abandi baminisitiri b'ubucuruzi muri Afurika mu cyumweru gishize bakoze inama bemeranya ibyakorwa ngo uyu mugabane uhangane n'ingamba z'ubucuruzi Amerika yashyizeho.

    Yagize ati 'Twumvikanye ibintu bine by'ingenzi bizadufasha guhangana n'ingaruka z'iyi ntambara y'ubucuruzi ihari. Icya mbere ni uko tugomba gushyira hamwe tugashyiraho politiki ihamye y'ubucuruzi ya Afurika twumvikanyeho. Ikindi ni ukwihutisha ubuhahirane hagati y'ibihugu bya Afurika.'

    Sebahizi yakomeje avuga ko izindi ngingo ebyiri abaminisitiri b'ubucuruzi nyafurika bumvikanyeho ari ugushaka andi masoko y'ibicuruzwa bya Afurika by'umwihariko mu bindi bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

    Abo baminisitiri kandi bemeranyije ko hagomba kubaho kongerera agaciro ibikomoka ku mabuye y'agaciro ava muri Afurika noneho akajya yoherezwa hanze yayo atunganyije ku kigero runaka kugira ngo bibashe kwinjiriza Abanyafurika amafaranga afatika.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda yagaragaje ko nubwo u Rwanda ruri ku rutonde rw'ibihugu byinshi Amerika yazamuriye amahoro ya gasutamo nta ngaruka zitaziguye rwahuye na zo ku bw'icyo cyemezo kuko ruri mu byashyiriweho amahoro ari ku ijanisha ryo hasi ugereranyije n'ibindi.

    Yagize ati 'U Rwanda ntabwo ruri mu bihugu twavuga ko byagizweho ingaruka zitaziguye [n'icyemezo cya Amerika] kuko ruri mu bihugu byashyiriweho amahoro ya gasutamo ya 10% ari na yo ari hasi ugereranyije n'ibindi bihugu Amerika isa n'aho yigirijeho nkana.'

    Mu ntangiriro z'uku kwezi kwa Mata 2025, ni bwo Perezida Donald Trump uyobora Leta zunze Ubumwe za Amerika yazamuye amahoro ya gasutamo ku bihugu bitandukanye by'Isi.

    Muri Afurika ibihugu nka nka Botswana, Angola, Libya, Afurika y'Epfo na Algeria, Donald Trump yabishyiriyeho amahoro ari hagati ya 30 na 37% ku bicuruzwa byabyo bijya muri Amerika.

    Mu bindi bihugu birimo u Rwanda n'u Burundi byo byashyiriweho amahoro ya 10% ku bicuruzwa byohereza muri Amerika mu gihe muri Afurika Lesotho ari cyo gihugu cyashyiriweho amahoro ari hejuru ku bicuruzwa cyohereza muri Amerika kuko agera kur 50%.

    Ibihugu byo mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi, byo byashyiriweho na Amerika amahoro ya 20% ku bicuruzwa byoherezayo mu gihe u Bushinwa ari bwo bwashyiriweho amahoro menshi kurusha ibindi bihugu kuko yageze kuri 54%.

    Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yakoze impinduka zikumeye mu bijuanye n’imisoro ku bicuruzwa byinjira muri icyo gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-afurika-bigiye-gushyiraho-ingamba-zo-guhangana-n-intambara-y

  • Volkswagen yavuze uburyo Perezida Kagame yakemuye ikibazo cya lisansi yanduyeakicyumva – #rwanda #RwOT

    Mu minsi ya mbere y'uruganda rwa VW, rwahuye n'ibibazo bishingiye ku buziranenge bwa lisansi ikoreshwa mu Rwanda byatumye imodoka za Teramont rwari rufite i Kigali zigira ibibazo bya moteri.

    Ibipimo bya lisansi bigenwa n'amahame y'Umuryango w'Ubumwe w'u Burayi yo kurwanya ihumanywa ry'ikirere. Biri mu byiciro birimo Euro 1, Euro 2, Euro 3, Euro 4, Euro 5 na Euro 6.

    EU4 yamuritswe muri Mutarama 2005 itangira gukoreshwa ku modoka zose nshya muri Mutarama 2006. Ituma imyuka ihumanya ikirere igabanuka, aho ibipimo bigaragaza ko kuri kilometero imwe, imodoka ikoresha EU4 yohereza mu kirere garama imwe ya Monoxyde de carbone, mu gihe umwuka wa hydrocarbure wo uba ungana na 0,10g kuri kilometero naho Oxydes d'azote ikohereza 0.08g kuri kilometero.

    Ugereranyije na EU3, yo yohereza mu kirere Oxydes d'azote ingana na 2,0g/km naho Monoxyde de carbone ni 2,3 g/km byumvikane neza ko yo ihumanya cyane kurusha. Ibi bipimo bigenda bitandukana ku modoka ikoresha lisansi na mazutu.

    Impinduka zifuzwa ni uko lisansi ikoreshwa hirya no hino ku Isi, yava ku gipimo EU2 ikagera kuri EU6. Ibyo bivuze ko monoxyde de carbone izaba igabanyutse ku kigero cya 54%, oxydes d'azote ku kigero cya 74%, Dioxyde de soufre yabonekaga muri lisansi igabanuke ku kigero cya 98% kandi noneho iyo lisansi igire uburambe ku kigero cya 100%.

    Gukoresha lisansi ya E6, bizatuma ibinyabiziga bibasha gukoresha lisansi nke ku kigero cya 38% bw'iyo bikoresha ubu.

    Ubusanzwe u Rwanda rwakoreshaga Euro 3 ariko ubu rwarahinduye rukoresha Euro 4.

    Umuyobozi w'Uruganda rwa Volkswagen muri Afurika, Martina Biene, yavuze ko u Rwanda rwakemuye ikibazo cya lisansi yanduye

    Ikibazo cyakemutse Perezida Kagame akicyumva

    Martina yavuze ko Ghana n'u Rwanda byari bifite E3 ariko kubera ibiganiro byabayeho na Guverinoma, 'byose byageze kuri E4 kuko E3 iragoye kuyikoresha kuri moteri zimwe na zimwe'.

    Muri Kamena 2023, abayobozi ba Volkswagen bahuye na Perezida Kagame, bamugezaho ikibazo cy'uko mu Rwanda hari lisansi idafite ubuziranenge, abasubiza ko icyo kibazo atari akizi.

    Martina ati 'Hari umugore ukora mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere wari wicaye aho aramubwira ati iki kibazo mugikemure. Undi ati yego, turabikora. Hanyuma, nyuma y'umwaka n'igice, u Rwanda rwakemuye ikibazo cya lisansi. Mu ntangiriro za 2024, u Rwanda rwatangiye kugira ububiko bwa E4.'

    Martina yavuze ko mu Rwanda byoroshye kuko icyo bisaba ari uko abageza lisansi mu gihugu bazana iri ku bipimo byemejwe, ikibazo kikaba gikemutse burundu.

    Ati 'Ubusanzwe lisansi nziza irahenze iyo uyiguze [ …] ubu mu Rwanda kuva twabona E4, izi moto nyinshi mubona mu muhanda, ntabwo ari zose ariko inyinshi ziri gukoresha E4, umuntu akavuga ati yego ndishyura menshi ariko iramara igihe kinini kurusha iyari isanzwe.'

    'Ibyo biduhereza amahirwe yo kuba twazana mu Rwanda imodoka za Teramount, Tiguan na Tuareg, Rero hari inyungu nyinshi kubera iyi lisansi.'

    Mu bihugu 54 bya Afurika, 41 nibyo bifite amabwiriza ngenderwaho ajyanye n'ubuziranenge bwa lisansi.

    Mu 2024, imodoka nshya zacurujwe muri Afurika zirenga miliyoni 1,2. U Rwanda ni igihugu cya kane Volkswagen iteranyirizamo imodoka nyuma ya Kenya, Afurika y'Epfo na Ghana.

    Lisansi ya Euro 4 Martina yavugaga ikoreshwa mu Rwanda, iboneka kuri Station zimwe na zimwe, ku giciro gitandukanye n'isanzwe. Hari Station umuntu ageraho agasanga bacuruza lisansi yitwa MOGAS95 cyangwa PMS 95. Mu gihe litiro yayo igura 1990 Frw, isanzwe iri kugura 1633 Frw.

    Muri Kamena 2023, abayobozi ba Volkswagen bahuye na Perezida Kagame, bamugezaho ikibazo cy'uko mu Rwanda hari lisansi idafite ubuziraneng


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/volkswagen-yavuze-uburyo-perezida-kagame-yakemuye-ikibazo-cya-lisansi-yanduye

  • Ziza Bafana ashyize King Saha mu kaga nyuma yuko yasakaje ibihuha by'urukundo rwe na Winnie Wa Mummy #rwanda #RwOT

    Ziza Bafana

    Umuhanzi w'injyana ya Dancehall, Ziza Bafana, yongeye gushimangira ibihuha bivuga ko King Saha yaba akundana na Winnie Wa Mummy, ubwo bari bari kumwe ku rubyiniro mu gitaramo cya Pasika.

    Ibi byabaye ubwo King Saha yafatanyaga na Ziza Bafana kuririmba indirimbo bahuriyeho, mu gitaramo cyabereye ku wa Mbere wa Pasika.

    Mu gihe bari hagati mu myiyerekano, Ziza Bafana yakomoje ku mubano wihariye bivugwa ko uri hagati ya Saha na Winnie Wa Mummy, aho yabigarutseho mu buryo bwo gutebya, ariko ashimangira ko baba ari 'abantu bari mu rukundo.'

    King Saha, wari usa n'uwatunguwe kandi utabonye icyo avuga, yahisemo gusa guseka, mu gihe Ziza Bafana yakomezaga kuvuga, ndetse n'imbaga y'abari aho ikabashyigikira n'amashyi n'ibyishimo byinshi.

    Ibi bivugwa bije nyuma y'uko hakiri kare mu ntangiriro z'uyu mwaka, King Saha na Winnie Wa Mummy bombi bari barahakanye aya makuru, bavuga ko nta rukundo ruhari hagati yabo uretse ubufatanye mu kazi.

    Winnie Wa Mummy we icyo gihe yari yatangaje ko umubano wabo ugarukira ku bikorwa by'umuziki, nta bindi bihishe inyuma. Icyakora, amagambo ya Ziza Bafana ku rubyiniro yongeye gusuka lisansi ku nkongi y'inkuru z'urukundo rw'ibanga hagati y'aba bombi.

    Source : https://kasukumedia.com/ziza-bafana-ashyize-king-saha-mu-kaga-nyuma-yuko-yasakaje-ibihuha-byurukundo-rwe-na-winnie-wa-mummy/

  • Bobi Wine, Nubian Li na King Saha batangaje ubufatanye mu ndirimbo nshya. #rwanda #RwOT

    Ubufatanye mu muziki buri mu nzira hagati ya Bobi Wine, Nubian Li na King Saha nyuma yo gusangiza amafoto yo muri studio

    Ku wa Mbere tariki ya 22 Mata, abahanzi bakomeye bo muri Uganda  Bobi Wine, Nubian Li, na King Saha  bashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari muri studio hamwe na producer Paddy Man, bahishura ko hari indirimbo nshya bari gukorana.

    Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ku muvuduko ukomeye, asiga benshi bibaza byinshi kuri iyi ndirimbo. Nubwo amakuru yose ataratangazwa ku mugaragaro, King Saha yagize icyo abitangazaho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba Spark TV muri gahunda ya Daily Soup.

    Mu magambo ye, yagize ati:

    'Kigenda kutokota,'
    ijambo ryo mu rurimi rw'Ikinyankore n'I Luganda risobanura mu buryo bwagutse ko 'hari ikintu gikomeye kiri kuza.'

    Saha ariko ntiyigeze atangaza byinshi kuri uwo mushinga, avuga ko bitewe n'uko harimo 'umukoresha we' Bobi Wine, adashobora kuvuga byinshi.

    'Si nshobora gutangaza byinshi ku bijyanye n'umukoresha wanjye (Bobi Wine), ariko nk'uko mubibona ku mafoto, mwitege umuziki.'

    Nubwo atigeze atangaza itariki indirimbo izasohokeraho cyangwa ibiyirimo, King Saha yahaye abafana isezerano ko iyi ndirimbo izaba iri ku rwego rwo hejuru kandi ko izaba itegerejwe n'abatari bake.

    Yashoje agira ati:

    'Nimutegure popcorn, mwishyushye icyayi, kandi mutegure aho mushyira download.'

    Ibi byose byerekana ko hari igikorwa gikomeye mu buryo bw'ubuhanzi hagati y'aba bahanzi batatu, bikaba biteganyijwe ko bizasiga izina mu mateka y'umuziki wa Uganda.

    Source : https://kasukumedia.com/bobi-wine-nubian-li-na-king-saha-batangaje-ubufatanye-mu-ndirimbo-nshya/

  • Pallaso yishimiye uruhare yagize mu guteza imbere abahanzi nka Spice Diana na Fik Fameica #rwanda #RwOT

    Pallaso Mayanja

    Mu gihe yitegura igitaramo cye gikomeye kizaba ku itariki ya 17 Gicurasi 2025 kuri Lugogo Cricket Oval, umuhanzi Pallaso yatangaje ko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura no gutera inkunga impano z'abahanzi bamwe batangiye umuziki bakiri bato.

    Mu kiganiro yagiranye na Shalom 256, Pallaso uyoboye itsinda rya TGM (Team Good Music), yavuze ko yagize uruhare mu gufasha abahanzi batandukanye kugera ku rwego bariho ubu, barimo Spice Diana, Grenade, Jowy Landa, Hash Beats, na Ratigan Era, n'abandi batavuzwe amazina.

    Yagize ati:

    'Abenshi muri bo nabasanganye inzozi zo gutangira umuziki bakiri abangavu n'ingimbi. Bari bagishakisha icyerekezo cy'ubuzima, ariko nagerageje kubafasha uko nshoboye.'

    Pallaso yibuka neza uburyo yahuye bwa mbere na buri muhanzi muri abo yavuze:

    • Grenade: 'Namusanze afite imyaka 12 gusa, ari ku mihanda. Namujyanye mu rugo, ntangira kumutoza no kumwigisha uko yateza imbere impano ye.'
    • Spice Diana:
      Spice Diane

      'Namubonye amaze kurangiza amashuri yisumbuye, ubwo yari amaze gukora indirimbo ye yamamaye cyane yitwa Onsanula. Naramwegereye, ntangira kumugira inama no kumutera inkunga.'

    • Jowy Landa:
      Jowy Landa

      'Igihe kimwe nijoro cyane, nari ndi gutwara imodoka nsanga Jowy Landa ku muhanda wa Salaama. Yari akiri umukobwa muto cyane. Namufashe, turaganira, mutera inkunga.'

    • Fik Fameica:
      Fik Fameica

      'Ndibuka ko namujyanye ku gitaramo muri Kawempe, ndamwereka abantu batandukanye, ndababwira ko ari umuhanzi mushya utanga icyizere. Ubu arabimenyereye kandi yubatse izina rikomeye.'

    • Hash Beats na Ratigan Era: 'Hash Beats namubonye afite imyaka 16. Ratigan Era nawe yaje kumboneraho akanya, musangiza byinshi.'

    Pallaso yemeza ko ashimishijwe n'iterambere aba bahanzi bagezeho uyu munsi, kuko barimo abamaze kuba ibyamamare muri Uganda no mu karere muri rusange. Yongeraho ko ibyo byose abifata nk'intambwe y'ingenzi mu rugendo rwe nk'umuhanzi n'umutoza w'impano nshya.

    Uyu muhanzi w'Umunya-Uganda azakora igitaramo gikomeye yise 'Sanyu Sanyu Fest: Byabanene Edition', kikazabera kuri Lugogo Cricket Oval. Biteganyijwe ko kizitabirwa n'ibyamamare byinshi, ndetse kikaba ari n'umwanya wo kwishimira urugendo rwa muzika rwe hamwe n'abamushyigikiye kuva kera.

    Uyu ni umwanya udasanzwe kuri Pallaso wo kugaragaza uruhare rwe mu guteza imbere injyana ya muzika ya Uganda ndetse n'urubyiruko ruyikunda.

    Source : https://kasukumedia.com/pallaso-yishimiye-uruhare-yagize-mu-guteza-imbere-abahanzi-nka-spice-diana-na-fik-fameica/

  • Ibihumbi by'abantu i Vatican: umurambo wa Papa Francis uramurikwa ku mugaragaro: Isi yose mu cyunamo. #rwanda #RwOT

    Umurambo wa Papa Francis wagejejwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, aho uzamurikwa ku mugaragaro mu gihe cy'iminsi itatu, kugira ngo rubanda rusanzwe n'abakirisitu bose babashe kumusezeraho bwa nyuma.

    Iyi mihango yatangijwe n'urugendo ruherekejwe n'icyubahiro rukomeye werekezwa muri Bazilika, rwari rufite intego yo gutangiza igihe cy'iminsi itatu abantu bazaba bemerewe kumusezeraho. Misa yo kumusezeraho ku mugaragaro izaba ku wa Gatandatu saa yine za mu gitondo (10:00am), ibere muri Saint Peter's Square, nk'uko Vatican yabitangaje. Iyi misa izayoborwa na Kardinali Giovanni Battista Re, ari kumwe n'abihayimana baturutse imihanda yose ku isi.

    Biteganyijwe ko abakuru b'ibihugu, abakaridinali ndetse n'imbaga y'abahisi n'abagenzi bazahurira i Vatican kwifatanya mu gusabira no gusezeraho Papa Francis.

    Igikomangoma cy'u Bwongereza, Prince of Wales, na cyo kizaba kiri muri abo bazitabira, kimwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, Sir Keir Starmer wo mu Bwongereza, Emmanuel Macron w'u Bufaransa na Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bose bazaza guha icyubahiro cya nyuma uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika wapfuye ku wa Mbere afite imyaka 88.

    Nk'uko itangazamakuru rya Vatican ryabitangaje, ngo mbere y'uko apfa, Papa Francis yagaragaje ibimenyetso by'uburwayi butunguranye mu gihe cy'amasaha abiri mbere y'urupfu rwe. Bivugwa ko yahaye ikimenyetso cyo gusezera n'ukuboko kwe umuforomokazi wamurwariraga, mbere y'uko asinzira burundu.

    Urupfu rwe rwabaye nyuma y'igihe yari amaze mu bitaro kubera indwara y'impyiko ebyiri zari zaramufashe (double pneumonia), aho yari amaze icyumweru n'ibindi mu bitaro muri Gashyantare, nyuma akaza gusubira i Vatican muri Werurwe hagati ngo akomeze kugarura ubuzima.

    Source : https://kasukumedia.com/ibihumbi-byabantu-i-vatican-umurambo-wa-papa-francis-uramurikwa-ku-mugaragaro-isi-yose-mu-cyunamo/

  • Hansi Flick yunze mu ry'abandi bashima Ancelotti: 'Ni umutoza w'ikirenga kandi akwiye icyubahiro gikwiye' #rwanda #RwOT

    Umutoza w'Umudage Hansi Flick, wahoze atoza Bayern Munich ndetse n'ikipe y'igihugu y'u Budage, yashyize ahagaragara amagambo yuzuye icyubahiro n'agahinda kuri mugenzi we Carlo Ancelotti, nyuma y'uko bamwe bamunenze ku mugaragaro.

    Flick yavuze ko kubona abantu batubaha umutoza w'inararibonye nka Ancelotti atari ibintu byakwihanganirwa, kandi ko ibyo yakoze mu mupira bihagije kugira ngo ashimwe aho kunengwa.

    Yagize ati: 'Si byiza na gato kubona ibyabaye kuri Ancelotti. Real Madrid ifite umwe mu batoza beza cyane ku isi, umutoza wubashywe kandi w'intangarugero. Ni umuntu wubaha umwuga kandi ibyo yakoze birivugira. Akwiye icyubahiro kirenze uko bamwe bamufata.'

    Hansi Flick yunze mu ry'abandi bashima Ancelotti: 'Ni umutoza w'ikirenga kandi akwiye icyubahiro gikwiye'

    Uyu mutoza wahoze ahagaze neza mu mupira w'u Burayi, yavuze ko Ancelotti ari umwe mu batoza bafite amateka yihariye, kandi ko ibyo agezeho bidashidikanywaho. Yongeyeho ati: 'Carlo yatsindiye ibikombe byose aho yagiye hose.

    Ni umugabo w'inyangamugayo, kandi ibyo yagezeho bishingiye ku bushishozi, ubunyangamugayo, no gukorana ubuhanga.'

    Flick kandi yavuze ko ahorana ishema iyo agiye guhura na Ancelotti, kuko ari umuntu w'icyitegererezo mu kazi k'ubutoza. 'Mfite icyubahiro cyinshi cyane kuri we.

    Ni iby'agaciro ku giti cyanjye kuzongera guhura na we muri Final ya Copa del Rey muri weekend. Ni umuntu wihariye ku buryo kumubona mu kibuga biba ari ishema.'

    Yagarutse ku buryo Ancelotti yabaye icyitegererezo ku batoza benshi, abakinnyi, n'abafana by'umwihariko. Flick yavuze ko kuba Ancelotti amaze imyaka myinshi akora ku rwego rwo hejuru kandi agakomeza gutsinda, ari ikimenyetso cy'uko afite ubushobozi budasanzwe.

    Flick yavuze ko kubona abantu batubaha umutoza w'inararibonye nka Ancelotti atari ibintu byakwihanganirwa, kandi ko ibyo yakoze mu mupira bihagije kugira ngo ashimwe aho kunengwa

    Yagize ati: 'Ushobora kuba umutoza mwiza, ariko gutsinda bisaba byinshi. Ancelotti yabigezeho. Ni intwari y'umupira w'amaguru.'

    Flick yashoje avuga ko adashidikanya ko Ancelotti ari umwe mu batoza b'ibihe byose. 'Navuga ko Ancelotti ari umutoza udasanzwe. Yubatse amateka adasanzwe kandi azahora yibukwa mu mateka y'umupira.'

    Uyu mugabo wavuzweho byinshi mu mateka ya Bayern Munich no mu Budage, yagaragaje ko guha agaciro abafite ibyo bagezeho ari ingenzi, ndetse ko umuco wo kunenga bidafite ishingiro ikwiye gucika mu mupira w'amaguru.

    Source : https://kasukumedia.com/hansi-flick-yunze-mu-ryabandi-bashima-ancelotti-ni-umutoza-wikirenga-kandi-akwiye-icyubahiro-gikwiye/

  • Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w'imikino wa 2024/25 urangiye #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 Mara, nibwo ubuyobozi bw'ikipe ya Bugereza FC bwatangaje ko Banamwana Camarade ariwe mutoza mukuru w'iyi kipe nyuma yo gutandukana na Haringingo.

    Binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, batangaje ko Banamwana Camarade azungirizwa na Peter Otema na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame.

    Kuwa kabiri w'iki cyumweru nibwo Bugesera FC yatangaje ko Haringingo Francis Christian n'Umwungiruza we, Nduwimana Pablo basezeye ku nshingano zabo.

    Si ubwa mbere Banamwana agiye gutoza Bugesera FC kuko yayitoje mu cyiciro cya kabiri ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro.

    Yanyuze kandi mu makipe atandukanye arimo Gicumbi FC, Kiyovu Sports, Vision FC, Etoile de l'Est FC n'andi.

    Camarade Asanze Bugesera FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 24 irusha Vision FC ya nyuma amanota ane mu gihe habura imikino itandatu ngo Shampiyona ya 2024/2025 irangire.

    Umukino we wa mbere nk'umutoza mushya wa Bugesera FC azahura na Marines FC ku wa Gatandatu tariki ya 26 Mata 2025.

    The post Banamwana Camarade yagizwe Umutoza Mukuru wa Bugesera FC mu gihe gisigaye ngo umwaka w'imikino wa 2024/25 urangiye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/banamwana-camarade-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc-mu-gihe-gisigaye-ngo-umwaka-wimikino-wa-2024-25-urangiye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=banamwana-camarade-yagizwe-umutoza-mukuru-wa-bugesera-fc-mu-gihe-gisigaye-ngo-umwaka-wimikino-wa-2024-25-urangiye

  • Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n'abandi #rwanda #RwOT

    Tariki ya 23  Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yakomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nyandiko iragaragaza hamwe mu hantu hashoboye kumenyekana hiciwe Abatutsi tariki ya 23 Mata 1994. Kugeza kuri iyi tariki mu gihugu cyose hari hashyizwe za bariyeri zicirwagaho Abatutsi, bikaba byari bitangiye kugaragara ko ahicirwaga Abatutsi ari muri za kiliziya n'insengero, ibigo nderabuzima, ibiro bya Komini, ibibuga by'imipira, amasoko n'amashuri. Mu gihe gito, muri perefegitura zo mu majyepfo y'Igihugu (BUTARE, GIKONGORO, CYANGUGU) hari hamaze kwicwa Abatutsi benshi cyane. Perefegitura zo mu majyaruguru, Byumba, Ruhengeri, Gisenyi zari zararangije kurimbura Abatutsi mu cyumweru cya mbere nyuma ya 7/4/1994.

    1. ABATUTSI BICIWE MU MURENGE MU MURENGE WA KABUYE, GISAGARA

    Kabuye iri mu cyahoze ari Komini Ndora, perefegitura ya Butare. Hakorewe Jenoside ku buryo ndengakamere. Byatangiye haza impunzi nyinshi zituruka muri Nyaruguru kuko bari baratangiye kwica, bamwe bagacumbika muri benewabo, abandi babakusanyiriza ku kibuga cyari ahaje kubakwa isoko. Icyo gihe hariho amarondo akaze bavuga ko acunze umutekano kugirango inyenzi zitabameneramo. Ayo marondo niyo yapangirwagamo uko bazica abatutsi nta n'umwe ubacitse.

    Kuri 21/04/1994, Prezida Sindikubwabo Théodore yaje gutangiza Jenoside kuri superegitura ya Gisagara. Akimara gukoresha inama ishishikariza abahutu kwica Abatutsi, bwakeye kuri 22/04/1994 uwitwa Uwizeye Fideli w' umukanishi ahita azana imodoka ya Komini Ndora n'abapolisi bafata abasore bose bari bahahungiye barayiburiza, babanyuza mu kasho ya komini, bugorobye bajya kubicira mu ishyamba rya Rwasave, hanyuma babwira interahamwe ngo zitangire akazi kuko abo zikangaga ko bafite imbunda bahawe n'Inkotanyi bamaze kubica.

    Uyu Uwizeye Fideli yagenzuraga za bariyeri agatanga raporo mu nzego zo hejuru za gisirikare na gisivili afatanyije na Manariyo François, Ndayisaba Antoine, Kamanzi Yozefu bose bigeze kuyobora Komini Ndora. Fideli yaje kugirwa Burugumesitiri kubera umwete yagaragaje mu gukora Jenoside, asimbura Rwankubito Celestin.

    Kuri 23/04/1994, Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, Callixte Kalimanzira wari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu na Rwankubito Petero wari Burugumestri  wa Komini Ndora bategetse Abatutsi kujya ku musozi wa Kabuye, bazana abasirikri n'abapolisi barabarasa, ubwicanyi bwarakomeje bukeye, abaturage baza kwica abari bakirimo akuka.

    Abicanyi baturutse hirya no hino bahururiye Kabuye: hari igitero cyaturutse muri Komini Muganza kiyobowe na Burugumesitiri Ndayambaje Elie, haje kandi Abarundi bo mu nkambi ya Kibayi, haza n'abo mu mutwe witwaraga gisirikare wiyise 'Jaguar'.

    Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo,  Ntawukuriryayo Dominiko wari Superefe wa Gisagara, Callixte Kalimanzira , Rwankubito Petero wari Burugumestri   wa Komini Ndora, Depite Bernadeta Mukarurangwa, Uwihoreye Kayitani wari umucuruzi, Albert wari secretaire kuri sous prefegiture ya Gisagara afatanyije n'umugore we Agatha n'abahungu babo babiri (Claude na Francois), Manigabe Vincent yari afite imbunda yarashe abatutsi benshi i Kabuye, Singirankabo Laurent wari ukuriye MRND, Rutagengwa Anathole yari umupolisi, Karemanzira wayoboraga ELECTROGAZ, Kubwimana Jean bitaga Bikomagu, Sindikubwabo Vianney yari perezida wa MDR, Hategekimana Isaac yari responsabure wa Dahwe n'abandi.

    Depite Mukarurangwa Bernadette niwe wari ushinzwe gukurikirana uko Jenoside igenda muri Komini Ndora, agaha raporo Perezida Sindikubwabo na Minisitiri Pauline Nyiramasuhuko.

    Dominique Ntawukuriryayo yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho U Rwanda ahanishwa igihano cy'imyaka 20. Callixte Kalimanzira nawe yakatiwe igifungo cy'imyaka 25 n'urwo rukiko, akaba yarapfiriye muri gereza muri Benin aho yarangirizaga icyo gihano.

    2. ABATUTSI BICIWE MU MURENGE WA RWANIRO AHITWA MWENDO, HUYE

    Ku wa 20/04/1994 nibwo Rwaniro yatewe n'igitero giturutse ku Gikongoro muri Komini Kinyamakara, abaturage bose batangira kukirwanya batitaye ku moko, ariko uko bucyeye igitero kikarushaho kwiyongera no kugira ingufu. Bigeze kuri 22/04/1994 nibwo haje igitero kirimo imbunda nyinshi kiyobowe nuwari 'commandant' wa jandarumori ya Gikongoro witwaga Sebuhura, ari kumwe na Burugumesitiri Munyaneza wayoboraga Komini Kinyamakara. Hari kandi uwitwa Mucumankiko Silas wari umuyobozi wa Tabarwanda, na Masabo Juvenal Nyangezi yari afite akamodoka yazanyemo abicanyi abageza ku kiraro cya Mwogo maze batangira kurasa.

    Abandi bahise bahunga barenga Rwaniro bambuka umugezi wa Rusuri barara ku musozi wa Rubaba. Abatagiye I Rubaba benshi bagiye kuri Komini Ruhashya no muri ISAR Rubona.

    Abanyagikongoro barambutse batangira gutwika amazu bafatanyije n'abandi bicanyi baturutse muri komini Maraba, barakomeza bageze I Rubaba batanga itangazo risaba Abahutu kwitandukanya n'Abatutsi bakaza kubafasha kwica.

    Abatutsi bo mu cyahoze ari Segiteri Rwaniro bishwe umugenda. Abarokotse I Rubaba berekeje kuri Komini Rusatira bahurirana n'igitero cy'uwari Burugumesitiri wa Rusatira witwaga Nyawenda Hesironi afatanyije na Munyakayanza wayoboraga ikigonderabuzima cya Ruhashya, abakize icyo gitero bakomeza muri ISAR Songa. Songa batangiye kwica bamwe bakomeje inzira y'Amayaga.

    Abamamaye mu bwicanyi i Rwaniro ni Mugemana Tharcisse bitaga Mabiye, yari umwarimu mu I Rwaniro, Ngenzi Godefroid, yari MONAGRI, Nsengiyumva Venuste yari umucuruzi, hamwe n'Interahamwe, Munyakayanza Joseph, Ntamukunzi Aloys, Munyankindi Michel, na Ntahobavukira Emmanuel.

    3. ABATUTSI BATAWE KU CYUZI CYA NYAMAGANA MU KARERE KA NYANZA 

    Icyuzi cya Nyamagana cyashyizweho mu gihe cy'Umwami RUDAHIGWA cyo kuhirira imyaka ariko mu gihe cya Jenoside haroshwemo Abatutsi benshi ndetse hari bariyeri ikomeye cyane. Icyuzi cyari muri Komine Kigoma muri Segiteri ya Remera ubu ni mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana. Mu gihe cya Jenoside, Abatutsi benshi bari baturutse muri perefegitura ya Gikongoro cyane cyane muri komine za Rukondo na Kinyamakara bahungiye i Nyanza kuko bari bizeye kurindwa kubera ko hatakozwe cyane uwicanyi guhera 1959. Bamwe mu bari barokotse kuri Paruwasi ya Kaduha nabo bahungiye i Nyanza.

    Mu   gihe bari bageze ku cyuzi cya Nyamagana bahasanze bariyeri ikomeye cyane. Bababwiye ko batagomba kugira ubwoba kubera ko bageze   mu maboko y'ubuyubozi ariko yari amayeri   yo kubegeranya kuko nyuma yaho barishwe bakoresheje imbunda, imihoro, amahiri n'ibindi. Usibye abo ngabo  hari  n'abandi  batutsi  benshi bari batuye  mu nkengero  z'icyo  cyuzi nabo abicanyi  bagiye  babazana  babakuye aho  babaga bihishe mu masaka n'ahandi,  mu  baturanyi  babo kuko  amazu menshi  y'abatutsi  yari  yaratwitswe    ndetse n'ayarasigaye  makeya  ba  nyirayo  ntibashoboraga kuyararamo  kubera ubwoba.  Barabavumburaga,   bakabirukaho abari hakurya y'icyuzi bakabavugiriza induru bityo bakabarohamo. Urugero n'uwitwaga MUDACUMURA Eraste baroshyemo nyuma yo kumutangatanga nyuma yaho baramushinyaguriye cyane ngo yiyahuye kandi ari umukristu. Bamwe mu bari bazi koga nabo babateraga amabuye kugeza bananiwe bakarohama. Imirambo yabo yatabwaga mu cyuzi.

    Bishwe n'abajandarume barimo HAGUMA na BIRIKUNZIRA Francois Xavier bafatanyije n'agatsiko k'interahamwe biyitaga ” Imberebere. “

    4.ABATUTSI BICIWE AHAHOZE IBIRO BYA KOMINI MUSANGE, NYAMAGABE

    Aha hari mu cyahoze ari Komini Musange, superefegitura ya Kaduha muri perefegitura ya Gikongoro. Abatutsi batangiye guhungira ku biro bya komini Musange ku itariki 9/4/1994. Umuryango wahahungiye kuri iyo tariki burugumesitiri Bizimana Bernard wayoboraga komini Musange yawuhaye umupolisi witwaga Sahabu ngo abasubize iwabo ngo nta kibazo gihari. Yarabajyanye agaruka avuga ko abaturage babamwatse bakabica. Uwo munsi burugumesitiri yafashe imodoka ya Komini azengura amasegiteri yose afite megaphone avuga ngo Abatutsi bose nibahungire ku biro bya komini azabarinda. Bahise batangira kuhahungira ari benshi bajya no mu rukiko, bahaba mu buzima butoroshye kuko byageze aho interahamwe yitwa Mbayire Longine ibakatira amazi batangira kuvoma ayo mu mugezi wa Muhura ariko Burugumesitiri Bizimana yahise ashyiraho uruzitiro abwira abapolisi ba komini ngo uzarurenga bazamurase.

    Ku wa 23/04/94 mu masaha ya saa yine nibwo interahamwe nyinshi n'abasirikare, babanje kurasa mu gihe cy'iminota 30 ubundi abicanyi b'abaturage basanzwe babiraramo n'imipanga, udufuni, amahiri ateyeho imisumali (ntampongano y'umwanzi) n'izindi ntwaro. Barishe kugeza nka saa kumi n'imwe z'umugoroba kubera ko imvura yaguye bakajya kugama. Abarokotse baraye bagenda bagana i Nyanza ya Butare ariko abenshi baguye ku cyuzi cya Nyamagana.

    Abayobozi bari babiri inyuma hari Burugumrstri Bizimana Bernard, uwari superefe wa Kaduha witwaga Yowakimu, Munyangoga Dominiko wari Umuyobozi muri BNR kuko yavukaga i Musange, muganga wayoboraga centre de santé ya Musange witwaga Mugwaneza, uwari agoronome wa Komini Akimana, uwari Inspecteur w'amashuri witwaga Rwamuhungu n'abandi.

    5.ABATUTSI BICIWE KU MASHURI ABANZA YA BITSIBO, KAMONYI

    Amashuri abanza yitwaga Bitsibo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi aherereye mu mudugudu wa Nkomane, akagari ka Rukambura, umurenge wa Musambira, akarere ka Kamonyi. Ubwicanyi ku musozi wa Bitsibo bwatangiye ku buryo bweruye tariki 20/04/1994. Nibwo Abatutsi batangiye guhungira ahantu hatandukanye mu bihuru, mu baturanyi, abandi bajyanwa kuri komine Musambira n'abayobozi ba komine Musambira kugirango bicirweyo.

    Ku itariki ya 23/04/1994 abayobozi batanze amatangazo ko ihumure rigarutse, ibyo byatumye bamwe mubari barokotse kuri komine ya Musambira basubira mu matongo, abari mu bihuru no mu ngo nabo basubira mu matongo. Ku mugoroba w'iyo tariki 23 nibwo abicanyi bakusanyije Abatutsi bose bari bijejwe ihumure, babajyana ku mashuri ya Bitsibo. Umugoroba wose barishwe bajugunywa mu kirombe cyari kuri iryo shuri cyacukuwemo igitaka mu gihe bubakaga ayo mashuri. Abatutsi biciwe i Bitsibo ni benshi kuko abari barokotse ubwicanyi bwo muri komine Kayenzi mu matariki ya 21 na 22 nabo bari baje mu Bitsibo, ndetse na bamwe mu batutsi bo mu Murenge wa Gacurabwenge bari baje mu Bitsibo. Abatutsi biciwe kuri iryo shuri bicishijwe intwaro gakondo, zirimo: imipanga, ubuhiri n'ibindi.

    Bamwe mu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi barimo : MINANI, MBUGUJE, BADEGE Augustin wacuruzaga butike, Aloys wari responsabure, RUTAGENGWA Bertin n'abandi.

    Jenoside yakorewe Abatutsi yakomeje gukorwa mu gihugu cyose, iyobowe na Leta y'abicanyi, abakuru b'amashyaka bari muri HUTU-POWER, abasirikari bakuru, imitwe y'abicanyi y'Interahamwe n'Impuzamugambi.

    Abategetsi ku rwego rwa Komini, Segiteri na Serire bagize uruhare rukomeye mu gukangurira abaturage kwitabira Jenoside, bityo abatarishe, bararebereye, abake bagira abo bakiza.

    Dr Bizimana Jean Damascene

    The post Tariki ya 23  Mata mu 1994: Abari ku isonga mu bwicanyi ni perezida Tewodori Sindikubwabo n'abandi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-ya-23-mata-mu-1994-abari-ku-isonga-mu-bwicanyi-ni-perezida-tewodori-sindikubwabo-ntawukuriryayo-dominiko-wari-superefe-wa-gisagara-callixte-kalimanzira-rwankubito-petero-wari-burugum/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-ya-23-mata-mu-1994-abari-ku-isonga-mu-bwicanyi-ni-perezida-tewodori-sindikubwabo-ntawukuriryayo-dominiko-wari-superefe-wa-gisagara-callixte-kalimanzira-rwankubito-petero-wari-burugum

  • Umuyobozi wa polisi yajugunywe mu musarane, Umugore n'umuturanyi barafatwa bikomeje gutera urujijo. #rwanda #RwOT

    Abantu Bane Batawe muri Yombi Bacyekwaho Urupfu rwa SSP Julius Ahimbisibwe wahoze ayobora Polisi ya Jinja Road

    Polisi yataye muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Senior Superintendent of Police (SSP) Julius Ahimbisibwe wahoze ayobora urwego rwa Polisi rwa Jinja Road i Kampala, waje gusangwa yapfiriye mu cyobo cy'imisarani kiri mu rugo rwe ruherereye Nakitokolo, Nsangi mu karere ka Wakiso.

    Abatawe muri yombi barimo ushinzwe umutekano mu mudugudu, umuturanyi, umukozi wo mu busitani (shamba boy), ndetse n'umugore wa nyakwigendera, bose bakaba bari mu bantu ba mbere bageze ahabereye ubwo bwicanyi.

    Amakuru ya mbere yatanzwe ku biro bya polisi bya Nsangi avuga ko umurambo wa Ahimbisibwe wabonetse mu gitondo cya Pasika (Easter Monday), warangwaho ibimenyetso by'uko yawuzingiyemo imigozi itukura ku mutwe no ku ijosi.

    Ahimbisibwe yari amaze igihe ahagaritswe ku mirimo guhera mu kwezi kwa Werurwe 2024, akekwaho kurasa no gukomeretsa uwahoze ari umugore we mu makimbirane yo mu rugo yabereye mu rugo rwabo ruri ahazwi nka Masaka road. Nyuma yaho yakomeje gusaba gusubizwa mu kazi ariko ntibyamuhira.

    Raporo ya Polisi ivuga ko Abdul Ziwa, wari kumwe n'umugore wa nyakwigendera, ari we wamenyesheje polisi ahagana saa munani z'ijoro (2:00am) ko babonye umurambo mu cyobo cy'imisarani.

    'Abapolisi bageze aho byabereye basanga umurambo koko uri mu musarane, barawukuramo. Hatangiye iperereza rigamije kumenya niba koko nyakwigendera yiyahuye,' nk'uko iyo raporo ibivuga.

    Nubwo byari bigoye kuvugana n'umuvugizi wa Polisi ya Kampala Metropolitan, Patrick Onyango, ubwo iyi nkuru yandikwaga, hari inshuti za hafi za Ahimbisibwe zivuga ko yari amaze igihe ahanganye n'ibibazo byaba ibiteye inkeke ku giti cye no mu kazi.

    'Mu minsi ishize, yahoraga ahamagara inshuti yanjye, bahoze bakorana kuri Jinja Road, amusaba kumutera inkunga y'amafaranga. Bivugwa ko yari amaze igihe ahanganye n'ikibazo cy'ubusinzi ndetse no kwiheba gukabije, ibintu bishobora kuba byamugejeje ku kwiyahura,' nk'uko byatangajwe n'inshuti ye y'imbere ikorera muri Polisi.

    Urupfu rwa Ahimbisibwe ruzanye impungenge mu nzego za polisi n'abakora mu by'ubuzima bwo mu mutwe, dore ko abapolisi biyahura bakomeje kwiyongera mu myaka ya vuba.

    Impuguke mu by'ubuzima bwo mu mutwe, Edward Bantu, wigeze kuyobora itsinda ryasuzumaga imitekerereze n'ubuzima bwiza bwo mu mutwe bw'abapolisi mbere y'uko hafungwa kubera Covid-19, yagaragaje ko hari icyuho gikomeye mu nkunga abapolisi bakeneye.

    'Abambaye impuzankano ya gisirikare cyangwa iya polisi, nk'abandi bantu bose, bahura n'ibibazo. Ariko akenshi nta n'umwe baba bafite wo kubibwira,' Bantu yasobanuye.

    Yongeyeho ko hakenewe uburyo buhoraho bwo kubafasha:

    'Ni ngombwa gushyiraho gahunda zihoraho zo kuganira, aho abapolisi babasha gusangiza abandi ibibazo bafite, kandi ubuyobozi bwa polisi bugomba gushyiraho uburyo bwo kubakemurira izo mbogamizi.'

    Nubwo raporo ya mbere ivuga ko bishoboka ko ari kwiyahura, hari bamwe mu bapolisi n'abandi bakurikirana iby'ubutabera bakeka ko hari ubundi bugizi bwa nabi bushobora kuba bubihishe inyuma. Mu gihugu, hakunze kugaragara ibyaha by'ubwicanyi aho imibiri ishyirwa mu byobo by'imisarani, ndetse hari imanza nyinshi zagaragaye mu myaka icumi ishize zifitanye isano n'ibi.

    Mu kwezi kwa Nzeri 2024, umurambo wa Esther Mulelenge wari umaze imyaka ibiri yaraburiwe irengero muri Njeru Municipality, wabonetse mu musarane. Mu kwezi kwa Gashyantare 2022, indi mibiri ibiri irimo uwa Patrick Turyasingura, yabonetse mu musarane w'aho Charles na Naome Tumwine batuye muri Kabowa.

    Mu 2021, Francis Onebe w'imyaka 63 yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore we Mary Immaculate Aiso Onebe, akamujugunya mu musarane w'urugo rwabo ruri i Muyonyo. Kugeza ubu aracyafungiye i Luzira, ategereje igifungo gishobora gutangazwa n'Urukiko Rukuru.

    Mbere yaho, mu mwaka wa 2015, Urukiko Rukuru rwemeje igihano cy'urupfu rwari rwahawe umucuruzi Tom Nkurungira uzwi nka Tonku, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kwica uwahoze ari umukunzi we Brenda Karamuzi, umurambo we ukaba warabonetse mu musarane mu mwaka wa 2011.

    Umucamanza Rugadya Atwooki yagize ati: 'Ibimenyetso ubushinjacyaha bwatanze byagaragaje neza ko Nkurungira ari we wagize uruhare runini muri ubwo bwicanyi.'

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuyobozi-wa-polisi-yajugunywe-mu-musarane-umugore-numuturanyi-barafatwa-bikomeje-gutera-urujijo/