Blog

  • Rubavu: Imirimo yo kuvugurura urwibutso rwa Bigogwe yatwaye asaga miliyari 1,4 Frw yararangiye – #rwanda #RwOT

    Ni urwibutso rwubatse mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango ho mu Mudugudu wa Mareru.

    Imirimo yo kurwubaka yatangiye tariki 27 Gashyantare 2025 hagamije kwagura ahazashyirwa imibiri n'ahazajya hasobanurirwa amateka y'ubwicanyi bwakorewe muri izi Komini.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Rubavu, Mbarushimana Gerard yatangarije IGIHE ko uru rwibutso rugizwe n'ibice bibiri by'ibanze.

    Ati 'Imirimo yo kubaka urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi yararangiye, aho ruzaba rugizwe n'ibice bibiri, birimo ahazajya hasobanurirwa amateka yo kuva mbere y'ubukoloni kugeza nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'ikindi gice kizaba kirimo imva ziruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Mutura na Rwerere.'

    Yakomeje ashima Leta y'u Rwanda ikomeza kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba idahwema gukora ibikorwa bisubiza icyubahiro abishwe bambuwe.

    Uru rwibutso rwuzuye rutwaye asaga miliyari 1,4 Frw nk'uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akarere ka Rubavu, Ruhamyambuga Olivier yabitangarije IGIHE.

    Imibiri 9,041 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994 yari yarimuriwe mu rwibutso rwa Nyundo biteganyijwe ko tariki 16 Gicurasi izasubizwa ku ruhukira mu rwibutso rushya rwa Bigogwe, ruzatahwa ku mugaragaro ku itariki ya 18 Gicurasi 2025, umunsi Bigogwe yibukaho.

    Uru rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatse hafi n’urutare rwitiriwe ibere rya Bigogwe

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe imirimo yo kuruvugurura yatwaye asaga miliyari 1,4 Frw

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe rugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-imirimo-yo-kuvugurura-urwibutso-rwa-bigogwe-yatwaye-asaga-miliyari-1-4

  • Rutsiro: Ari guhigwa akekwaho gukubita nyina bikamuviramo urupfu – #rwanda #RwOT

    Uru rupfu rwamenyekanye, kuri uyu wa kabiri, tariki 29 Mata 2025 mu masaha ashyira saa mbili z'ijoro.

    Amakuru IGIHE yahawe n'umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Biruyi mu Mudugudu wa Kabakiza yavuze ko nyakwigendera yapfuye ku wa 29 Mata 2025 Saa 20:00.

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mushonyi, Ntihinyuka Janvier, yabwiye IGIHE ko hakomeje ipererera ku rupfu rwa nyakwigendera.

    Ati “Twahawe amakuru n'Ikigo Nderabuzima cya Biruyi ko umugore wari ufite imyaka 38, yageze kuri iri vuriro ku wa 27 Mata 2025 yakomeretse mu mpanga aherekejwe n'umuhungu we, bombi bavuga ko yaguye yasinze, nyuma yoherezwa ku bitaro bya Murunda bukeye yitaba Imana.'

    'Twakurikiranye maze abaturage batubwira ko uyu mubyeyi yaba ataraguye nk'uko yabivuze ahubwo ko yaba yarakubiswe n'uyu muhungu we bakabigira ibanga.”

    Akomeza avuga ko uyu muhungu we akimara kumenya amakuru ko nyina ashizemo umwuka, yahise atoroka ubu ari gushakishwa kugira ngo aryozwe ibyo akekwaho, dore ko umugore we akaba umukazana wa nyakwigendera ariwe wari umurwaje.

    Umurambo wa nyakwigendera ubwo twakoraga iyi nkuru wari ukiri mu bitaro bya Murunda aho yari yaroherejwe kuvurirwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-ari-guhigwa-akekwaho-gukubita-nyina-bikamuviramo-urupfu

  • Ba Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda bagiye kwihugura mu Misiri – #rwanda #RwOT

    Rwitabiriwe n'abagera kuri 35 bakomoka mu bihugu icyenda bitandukanye bya Afurika harimo n'u Rwanda, bakurikirana amasomo y'icyiciro cya 13, amara umwaka atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane.

    Rwateguwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu, imiyoborere n'ubutabera nk'inkingi z'amahoro n'umutekano'.

    Rugamije kubafasha guhuza amasomo biga n'ibikorerwa mu kazi, aho basura hatandukanye.

    Ku munsi wa mbere w'Urugendoshuri, basuye Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri, aho bakiriwe na Perezida w'iryo shuri, Maj. Gen Hany Abu-Elmakarem.

    Umuhango wo kubakira wabereye muri iryo shuri, witabiriwe n'abandi bayobozi barimo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Misiri; CG Dan Munyuza.

    Maj Gen Elmakarem yabasobanuriye amateka y'ishuri kuva ryashingwa mu mwaka wa 1896, integanyanyigisho y'amahugurwa rigenderaho, yavuze ko itegurwa hagendewe ku bibazo by'umutekano biriho n'uburyo bwo guhangana nabyo.

    Ambasaderi Dan Munyuza yashimiye ubufatanye busanzwe buri hagati y'u Rwanda na Misiri buha urubuga inzego zitandukanye kugira ngo zungurane ubunararibonye no gusangira ubumenyi.

    Yashimye uruhare rukomeye rw'Ishuri rikuru rya Polisi ya Misiri mu kuzamura ubumenyi n'ubushobozi bw'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko, by'umwihariko muri Afurika, ashimangira ko bitanga umusaruro udashidikanywaho mu kubaka amahoro n'umutekano birambye ku mugabane.

    Ambasaderi Munyuza yabagaragarije kandi ko iyo mikoranire ishimangira ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n'ibibazo rusange by'umutekano.

    Umuyobozi w'Ishuri rikuru rya Polisi CP Rafiki Mujiji unabayoboye muri uru rugendoshuri, yashimiye ubuyobozi bw'Ishuri rya Polisi ya Misiri kuba bwabakiriye bukabaha urubuga kugira ngo babashe kungukira ubumenyi muri iri shuri.

    Yaboneyeho kubasangiza intego z'amasomo atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda, agaruka ku buryo azamura urwego rw'ubumenyi no gusobanukirwa iby'ibanze mu kubaka amahoro n'imiyoborere myiza.

    Nyuma y'ikiganiro, abanyeshuri n'abarimu babaherekeje bazengurutse ikigo bibonera ibikorwaremezo n'ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu mahugurwa no mu kazi ka buri munsi gakorerwa muri iki kigo.

    Beretswe kandi uburyo bw'ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo guharanira uburenganzira bwa muntu by'umwihariko izijyanye no kwita ku batishoboye, n'ingamba igihugu cyafashe zijyanye no kurwanya iterabwoba.

    Muri uru ruzinduko rw'icyumweru, bazasura kandi ikigo mpuzamahanga gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya ibiyobyabwenge kugira ngo barebe ingamba igihugu cyafashe mu kurwanya icuruzwa ry'ibiyobyabwenge n'ingaruka zabyo ku mutekano w'igihugu ndetse n'akarere.

    Amasomo y'umwaka umwe atangirwa mu ishuri rikuru rya Polisi (NPC), Akubiye hamwe ibyiciro bitatu ari byo; icyiciro gitanga impamyabumenyi izwi nka Passed staff college (PSC), icyiciro cy'Impamyabumenyi mu bijyanye n'ubuyobozi n'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n'amahoro no gukemura amakimbirane.

    Ba Ofisiye biga mu Ishuri rikuru rya Polisi y'u Rwanda bagiye kwihugura mu Misiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ba-ofisiye-biga-mu-ishuri-rikuru-rya-polisi-y-u-rwanda-bagiye-kwihugura-mu

  • Yahembye Interahamwe zishe abuzukuru be – Agahinda ka Mukashyaka wahekuwe na Se muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uwo ni Mukashyaka Béatrice ugarahaza ko nyuma y'imyaka 31 ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi bikiri bibisi.

    Umugabo n'abana be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu agahinda karamurenga iyo atekereje ko yahekuwe na Se wishe abuzukuru be abaziza ko ari Abatutsi.

    Mukashyaka Béatrice atuye mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Kabagali, Akagari ka Rwesero, Umudugudu wa Nyabivumu.

    Mu kiganiro na IGIHE, yagaragaje ko abayeho mu buzima bubi, kuko uretse ibikomere byo kubura abe bigizwemo uruhare n'umubyeyi we, ahanganye n'itotezwa rikomeye.

    Agaragaza ko aho yashatse bashize, mu gihe aho avuka bamuciye ku bwo gutanga ubuhamya bwatumye Se na bene wabo baryozwa uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Uyu mubyeyi w'imyaka 61, Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atuye mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Masango, Segiteri ya Rwankuba.

    Yari abyaye kane, ariko abana be batatu n'umugabo we witwaga Kayigi Emmanuel, Jenoside irabatwara. Umugabo we yarishwe arohwa mu Cyuzi cya Nyamagana ubu kiri mu Karere ka Nyanza.

    Mukashyaka, yabarizwaga mu bwoko bw'Abahutu ariko afite umugabo w'Umututsi. Kuko se yari umuyobozi w'Akagari (cellule) anakomeye muri ako gace, umuryango we wabonaga iwabo nk'ubuhungiro bwiza.

    Icyakora iby'ubuhungiro yabikojeje se, undi amubwira ko bitabaho ko atacumbikira 'inzoka' mu rugo rwe.

    Nyuma uwo musaza yaje kubemerera ariko avuga ko adashaka abahungu, umukobwa we aratakamba, bigeza aho yemera, ariko yanga guha ubuhungiro umukwe we.

    Mukashyaka n’ubu ntabwo ariyakira kuko agaragaza ko akomeje kubaho mu buzima bubi

    Ubu buhungiro bwabaye ubwa nyirarureshwa, kuko bidateye kabiri yahuruje ibitero ategeka ko bajya kubica bakabaroha.

    Ati 'Musaza wanjye Ndabakenga Augustin wari Interahamwe na we, yashatse kujya kumpishira umwana w'umuhungu nari mfite, Data witwa Sendanyoye arabyanga burundu, bituma musaza wanjye agira ubwoba agarura wa mwana na we aricwa.'

    Uyu musaza utarakundaga Abatutsi na gato, yasabye umukobwa we kuzana inka z'umukwe we, ngo zibe ikiguzi cyo kubarindira umutekano, Mukashyaka asanze Intarahamwe zaziriye, ararakara yiyemeza ko abuzukuru be azabica nta n'umwe asigaje.

    Bwarakeye Se wa Mukashyaka ajya mu nama n'izindi Ntarahamwe zose, nyuma atuma igitero ngo kijye gufata abuzukuru be nta n'umwe usigaye.

    Kera kabaye, Sendanyoye yahise atuma igitero iwe kiza gutwara abuzukuru be ngo bicwe.

    Biciwe rimwe n'abandi bo muri ako gace bose hamwe ari 19, barimo n'aba mukuru wa Mukashyaka batanu, Interahamwe zabishe, Se arazigororera.

    Mukashyaka ati 'Amaze guhemba abamaze kubaroha, ndamubaza nti 'kuki watumye njya gushaka mu Batutsi kandi ubanga', ukemera inka zabo bankoye, ukemera ko njya kubyarira ubusa?' Arambwira ati 'Abatutsi bari abagome kera, ntabwo twari tuzi ko bakibufite.'

    Mukashyaka yakomeje gutotezwa na Se, nyuma y'umunsi yiciwe abana, Se yamushoye mu murima kujya guhinga.

    Ati 'Kujya kumpingisha abana baraye bapfuye, ni akaga. N'iyo umuntu yapfushije inka ntashobora guhinga, ariko njye wiciwe abana batatu nahatiwe guhinga. Birababaje cyane. Nubwo nagendaga mpirima nagiyeyo.'

    Mu gihe cy'Inkiko Gacaca yashinje benshi ku byaha bakoze muri Jenoside bimuteranya n'aho avuka ndetse anagwiza abanzi mu baturanyi babwiciye aho yashatse.

    Se wa Mukashyaka, musaza we, na muramukazi we, bose bakatiwe igifungo cy'imyaka 15 abigizemo uruhare kuko ari we watanze amakuru.

    Mukashyaka yamazweho abe na se. Abana be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Byanabaye uko no ku bandi bantu basaga 10 bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyatumye asigara nta na hamwe yumvwa.

    Ati 'Abishe umugabo wacu n'abana be, abishe mabukwe, mukeba wanjye, bose ni njye twaburanye kandi ni abaturanyi banjye. Ubu nabaye igicibwa mu muryango. Banyise igisiga cy'urwara rurerure. Ni akaga. Aho nashatse barashize, aho navutse bariho ariko ntibanyumva, bangize igicibwa.'

    Mu gukomeza kwirwanaho, Mukashyaka yakomeje gutwaza n'umwana umwe yarokoye, ariko ubuzima ntibwamuhira kuko nyuma ya Jenoside gato yaje gufatwa ku ngufu agaterwa Sida, ndetse anarwara kanseri y'inkondo y'umura.

    Ibi byatumye ubuzima burushaho gusharira, bikiyongeraho ko aho atuye mu itongo ry'umugabo we, ahaba atarebwa neza n'abaturanyi bishingiye ku kuba nta mutakano usesuye agira.

    Ati 'Ndwaye Sida, ndwaye kanseri, ibyo byose mbana na byo, nkabana n'agahinda ko kubaho nabi, ngatotezwa nkaba habi. Mbaho ndibwa ariko nta kundi nabigenza.'

    Yorojwe inshuro nyinshi ariko ku bw'ingengabitekerezo no kuba yaratanze amakuru, ayo matungo bakayica bayateye ibyuma, andi bakayiba.

    Muri Gashyantare 2025, na bwo abantu atamenye bagarutse kumwiba inka yongeye korozwa, ibyatumye afata icyemezo cyo kujya ayiraza mu nzu, by'amaburakindi.

    Byiyongeraho kuba aba mu nzu igiye kumusenyukiraho, anayibanamo n'amatungo, kandi nta gihe adatakambira ubuyobozi bw'ibanze, byose bikarushaho kumushegasha umutima.

    Ati 'Ahantu mba hateye agahinda, ba bandi [natangiye amakuru] iyo bumvise aho mba, banyishima hejuru. Ubu ndarana n'inka mu nzu kubera umutekano muke, ndacyatotezwa mbese ntaho ndi. Turiho nabi itotezwa ntaho ryagiye. Ndatotezwa bikomeye.'

    Mukamana asaba ubuyobozi ko bwamufasha kumuha aho kuba kugira ngo na we agire amasaziro meza, wenda bimuhuze agahinda yatewe na Jenoside.

    Mukashyaka wahekuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko n’ubu akomeje guhura n’itotezwa azira ko yatanze amakuru


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubyeyi-yahembye-interahamwe-zishe-abuzukuru-be-agahinda-ka-mukashyaka

  • Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w'Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi #rwanda #RwOT

    Kumunsi nk'uyu w'itariki ya 30  Mata mu 1994, Leta y'abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Iyi nkuru iragaragaza hamwe mu hantu hiciwe Abatutsi tariki ya 30 Mata mu 1994.

         1.    Abatutsi biciwe mu mujyi wa Gisenyi, Rubavu

    Urwibutso rwa Gisenyi ruherereye aho bise 'Commune Rouge' igihe cya Jenoside,  mu mudugudu wa Ruriba, Akagari ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu. Aho uri rwibutso rwubatswe hari irimbi kuva kera ryashyingurwagamo abantu bitabye Imana muri ako gace. Kwanga Abatutsi muri aka karere k'Urwanda byatangiye kera, cyane cyane bitewe n'uko perezida Habyarimana ariho yakomokaga, hamwe n'abandi bakomeye bo mu 'Kazu' bari ku isonga ya politiki y'urwango mu Rwanda. Ubwicanyi bwabanjirijwe n'imvugo mbi, ibitutsi, urwango n'ibindi byose byaganishaga kukurimbura Abatutsi, byose byasohokaga muri Kangura. Umwanditsi mukuru wa Kangura, Hassan Ngeze akomoka muri Nyakabungo, Gisenyi, muri Rubavu, akaba ari no mubashinze CDR.

    Guhera mu 1990, urugamba rwo kwibohora rutangije Abatutsi bo mu yahoze ari Komine Mutura na Rwerere mu Bigogwe, abo muri Komine Kayove, Nyamyumba ndetse n'abo muri Komine Kibirira ubu habaye mu karere ka Ngorero bagiye bicwa bitwa ibyitso by'inkotanyi imirambo yabo ikaza kujugunywa mu byobo byari byaracukuwe mu irimbi rya Gisenyi mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari kandi n'abagiye bicirwa muri Gereza ya Gisenyi bakicwa mu ibanga rikomeye bakaza kujugunywa muri ibyo byobo.

    Mu gihe cya Jenoside, mu mujyi wa Gisenyi hishwe Abatutsi benshi, abenshi biciwe mu mago iwabo, abandi bajyanwa kwicirwa ku byobo byari byacukuwe mu irimbi rya Gisenyi.

    Mu byihutishije Jenoside ku Gisenyi ni uruhare rukomeye rwa Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Gisenyi. Anatole Nsengiyumva akomoka muri Komini Satinsyi muri perefegitura ya Gisenyi.

    Guhera muri 1990, Colonel Anatole Nsengiyumva hamwe na Colonel Theoneste Bagosora, Aloys Ntabakuze, Joseph Nzirorera bacuze umugambi wo gutsemba Abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, batangiye kubiba urwango, gutera impagarara, gutoza interahamwe, gutanga imbunda, gukora listes, no kwica Abatutsi bo mu ma komini ya Gisenyi na Ruhengeri. Ku Gisenyi Anatole Nsengiyumva, Bagosora, Ntabakuze na Nzirorera baremye umutwe w'abicanyi wari ugizwe na: Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabé Samvura, na Thomas Mugiraneza.

    Mu ijoro ry'uwa 6/4/1994 rishyira uwa 7/4, Colonel Nsengiyumva Anatole yakoresheje inama itegura ubwicanyi, ibera mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi, yitabirwa n'abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Gisenyi na Jandarumori, n'abakuru b'Interahamwe na CDR. Colonel Nsengiyumva yabategetse guha imbunda Interahamwe, no gushyiraho bariyeri hose muri Gisenyi.

    Tariki ya 7/4/1994, habaye indi nama ahari isoko rya Gisenyi, Anatole Nsengiyumva ategeka Interahamwe gutangira kwica Abatutsi, bakagenda inzu ku yindi. Itangazo rya Ministeri y'ingabo ryari ryategetse abaturage kuguma mu rugo, ntawashoboraga gusohoka, keretse abasirikari n'Interahamwe zagendagendaga hose mu ngo zica abantu. Colonel Nsengiyumva Anatole yategetse ko ku mipaka ihuza Urwanda na Zayire hashyirwa bariyeri zikomeye kugira ngo hatagira abahunga.

    Ubwicanyi bwayobowe na colonel Anatole Nsengiyumva ubwe, hamwe na major François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa n'Interahamwe zari ziyobowe na Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi.

    Col Anatole yazengurutse umujyi wa Gisenyi mu modoka agenzura uko ubwicanyi bwakorwaga, abaza Interahamwe kuri bariyeri uko “ akazi kakorwaga ” uko bicaga Abatutsi. Major Uwimana François Xavier yanyuraga muri karitsiye  (Quartiers) zose nawe akurikirana uko Abatutsi bicwaga.

    Abatutsi bishwe mbere ni abari batuye hafi y'ikigo cya gisirikari n'ibitaro bya Gisenyi.

    Intumbi zari zinyanyagiye hose, imodoka zagendaga zitunda abishwe, bakajya kubajugunya mu byobo byacukuwe kuri “ Commune Rouge “.

    Igitero kiyobowe na Omar Serushago na Bernard Munyagishari na Thomas Mugiraneza cyateye ikigo cy'abihayimana cya Saint Pierre tariki ya 20/4/1994. Abari bahahungiye, harimo na Felicité Niyitegeka bajyanwe kwicirwa kuri 'Commune Rouge'. Abatutsi bari bihishe mu ishuri rya St Fidele barishwe hamwe n'abandi bari muri Rwandex bishwe na Habimana Jean Pierre (bitaga MUSTAFA) wahungiye mu Bubirigi.

    Ku itariki 30/04/1994 nibwo Imodoka yaciye mu mujyi wa Gisenyi irimo ibyuma birangurura ijwi ngo abihishe bave mu bwihisho amahoro yabonetse nta mututsi uzongera kwicwa. Abavuyeyo bose barabashoreye bicirwa kuri Komine Rouge.

    Abagize uruhare mu kwica Abatutsi, ku isonga hari Colonel Anatole Nsengiyumva, major François Uwimana, sous-lieutenant Fidèle Udahemuka, sous-lieutenant Abel Rwasa, Yozefu Habiyambere, perefe Dr. Zirimwabagabo Charles, ba superefe Rukabukira na Bikumbi, Hassan Ngeze, Barnabé Samvura, Bernard Munyagishari, Omar Serushago, Konseye Faziri, na Konseye wa Byahi, bafatanyije n'abaturage b'abicanyi barimo interahamwe ikomeye yitwa  Habimana Jean Pierre (Mustafa).

    Colonel Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, akatirwa igihano cy'igifungo cya burundu, cyaje kugabanwa gishyirwa ku myaka 15 mu bujurire.

    Omar Serushago yahamijwe yahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, yemeye ko yakoze Jenoside akatirwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 15.

    Bernard Munyagishari, yoherejwe mu Rwanda, n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda, aho inkiko zo mu Rwanda zamuhamije icyaha cya Jenoside akatirwa igihano cy'igifungo cya burundu.

    Muri 2003, Hassan Ngeze yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n' icyaha cya Jenoside n'ibindi byaha byibasira inyoko muntu, muri 2007 icyo igihano cyaragabanijwe, ahanishwa igifungo cy'imyaka 35.

          2.      Abatutsi biciwe kuri paruwasi ya Mibirizi, Cyangugu     

    Ku itariki ya 7/4/1994, imodoka za jandarumori zatangiye gucicikana i Mibilizi mu gitondo cy'itariki ya 7/04/1994 zirimo abajandarume benshi zikaza nta mpamvu igaragara zigasubirayo ubona ziri mu gutera ubwoba ngo abantu bagume mu ngo zabo. Abakonseye bahise bashyiraho itegeko ry'uko nta muntu wemerewe kuva mu rugo kugira ngo hatagira abashaka guhungira hanze y'u Rwanda. Nk'uko byagendaga mu bundi bugome bwakorewe Abatutsi mu myaka ya 1963, 1973, Abatutsi b' i Mibilizi bahungiye kuri Paruwasi ya Mibilizi bibwira ko bazahakirira.

    Ku itariki ya08/04/1994 kugeza ku ya10/04/1994, Abatutsi benshi bageze kuri Paruwasi ya Mibilizi bazanye n'inka zabo bageraga ku mubare w'8.000. Ku itariki ya 10/04/1994, Abahutu benshi bari bayobowe n'uwahoze ari umusirikare (Garde presidentielle) kwa Habyarimana wari warakivuyemo witwaga Dominiko bagabye igitero gisa no gutata ngo babone imbaraga Abatutsi bafite n'umubare wabo. Abatutsi birwanyeho bakoresheje amabuye n'izindi ntwaro gakondo bashoboraga kubona batsimbura icyo gitero.

    Ku itariki ya 12/04/1994 ahagana mu masaha ya saa yine za mugitondo, igitero kindi nanone kiyobowe na Dominiko aherekejwe n'Abahutu benshi bahagurukiye ahitwa ku Ngoro hafi ya paruwasi berekeza kuri Paruwasi ya Mibilizi. Bari bitwaje intwaro zirimo amacumu, imiheto, Dominiko we afite gerenade. Abatutsi birwanyeho bakoresheje cyane cyane amabuye bashobora gutsinda cya gitero. Muri icyo gitero uwari ukiyoboye Dominiko abonye batangiye gutsindwa atera gerenade zakomerekeje benshi mu mpunzi barimo uwitwa Dushimimana Concorde waje kwitaba Imana, zikomeretsa n'abandi benshi.

    Ku itariki ya 14/04/1994 ahagana saa cyenda, Abahutu benshi barongeye barisuganya batera impunzi kuri paruwasi ya Mibilizi, iki gitero nacyo cyaje gifite imbaraga kurusha ibyabanje. Abicanyi bari baturutse hafi ya Paruwasi ahitwa ku Ngoro, abandi baturutse Runyanzovu, Munyinya, Muhanga, Cyato n'ahandi. Abatutsi nanone bagerageje kwirwanaho uko bashoboye batsimbura iki gitero. Umwicanyi ruharwa wari waramaze abantu witwa Kayibanda ukomoka ahitwa mu Kaboza abonye bagiye gutsindwa atera gerenade. Imwe yahise yica uwitwaga Nsabimana Dominique wacuruzaga ku Ngoro inica n'abandi bari bamukikije ku murongo w'imbere. Abicanyi baratsinzwe nanone bakwira imishwaro.

    Ku itariki ya 18/04/1994 ni umunsi utazigera wibagirana mu mateka y'Abatutsi bari bahungiye i Mibilizi. Kuri uyu munsi habayeho ibitero bitatu bikomeye byahitanye ibihumbi by'Abatutsi i Mibilizi. Ahagana saa yine, Abicanyi barateye barwana n'Abatutsi ariko nanone baratsindwa gusa basiga bishemo umubare muto w'Abatutsi. Basubiye ku Ngoro kwisuganya no gufata amabwiriza mashya. Ahagana saa munani, abicanyi barongeye batera kuri paruwasi, bari umubare munini cyane ubarirwa mu bihumbi bateye gerenade zica Abatutsi benshi ariko nanone baratsindwa basubira inyuma.

    Ahagana saa cyenda, uwari Superefe Theodore Munyangabe yageze i Mibilizi ari kumwe n'abandi bantu yari ayoboye. Yahise asaba Abatutsi gusubira mu gipangu kwa Padiri ngo kugira ngo habeho ibiganiro n'Abicanyi ngo kugira ngo haze kuboneka umuti watuma imirwano ihagarara. Abatutsi ntibamenye ko ari umutego abateze. Mu gihe bisuganyaga binjira mu gikari kwa Padiri ahari bubere inama, Abicanyi ibihumbi bahise bagota impande zose, batera za gerenade, abandi bicisha inkota, amacumu bica uwo bahuye nawe wese. Abicanyi bamwe bafite imbunda bari buriye ibiti bikikije paruwasi Mibilizi kugira ngo bashobore kurasa neza bitegeye abo bashaka gutsemba. Iki gitero cyarimo imbunda nyinshi, gerenade nyinshi ku buryo kwirwanaho kw'Abatutsi kwarangiriye aho. Hishwe umubare munini w'Abatutsi bagwa ahantu hatandukanye.

    Ku itariki ya 20/04/1994, abicanyi bakoranye n'abajandarume bitwaga ko bari barazanywe kurinda impunzi, Abatutsi bari basigaye bose barahamagawe bicazwa ku mbuga mu gikari kuri Paruwasi. Abicanyi bazana lisiti bahamagara amazina y'uwo bashaka wese. Iyi tariki hahamagawe Abatutsi barenga 100 basanga abicanyi benshi babategereje n'inkota, amahiri, amacumu barabica imirambo yabo iraharara, abicanyi baza kuyishyingura umunsi ukurikiyeho. Mu batwawe uwo munsi harimo umudamu umwe wari umwarimukazi witwaga Angela. Kuri iyi tariki ya 20/04/1994 Abicanyi bamaze kwica urubozo abo batoranyije bakomereje kuri hopital Mibilizi bajya kwica Abaganga b'Abatutsi bari bakiri mu kazi, bica n'Abatutsi bari barwariye muri hospital Mibilizi.

    Ku itariki ya 30/04/1994 nibwo Abatutsi bake bari barabashije kurokoka bishwe. Uwitwa Youssufu Munyakazi yari avuye gutanga ubufasha mu kumara Abatutsi biciwe i Shangi, ageze mu nzira ataha mu Bugarama ahitamo guca i Mibilizi ngo akukumbe abari bahasigaye. Baje mu modoka za Daihatsu bahagera mu masaha ya saa kumi n'imwe zica Abatutsi bagera kuri 60 zikoresheje inkota, imirambo ziyinyanyagiza imbere ya Paruwasi.

    Ku itariki ya 22/05/1994, Abatutsi babarirwa muri 500 bari basigaye biganjemo abasaza n'abakecuru, inkomere bapakiwe amabisi abatwara abavana I Mibilizi abajyana ahitwa I Nyarushishi.

    Bamwe mu Bicanyi Ruharwa bahekuye Mibilizi

    Bandetse Edouard niwe wari umuyobozi mukuru w'ibitero, yari asanzwe ari umucuruzi i Kamembe ariko yari asigaye akorera i Mibilizi, yatangaga amabwiriza, yari afite intwaro, muri bar ye niho inama zakorerwaga, yangaga Abatutsi cyane; Superefe Theodore Munyangabe; Dominique wahoze ari mu basirikare barindaga umukuru w'igihugu kwa Habyarimana, yari yaravuye mu gisirikare ariko agifite ibikoresho bye; Somayire Celestin, yari umuntu ukomeye mu Nterahamwe akaba yari umwalimu I Mibilizi yangaga Abatutsi cyane; Munyoni Vianney yari umupolisi, yarashe Abatutsi benshi mu gitero cyo ku itariki ya 18/04/1994; Rwabukera Fabien, yari Interahamwe yabaga i Kigali ariko ivuka i Mibilizi; Kayibanda (interahamwe ruharwa) yicishije Abatutsi gerenade mu bitero binyuranye; Konseye Ndagijimana Pacome wa Segiteri Mibilizi, yateguraga ibitero akaza no mu nama zashinjaga Abatutsi ibinyoma byo guteza umutekano muke; Konseye Gakwaya Vianney wa Segiteri Cyato nawe yayoboraga ibitero; Abajandarume bari bari kuri paruwasi ya Mibilizi, imbunda bari bafite zo kurinda Abatutsi ziri mu zakoreshejwe barasa Abatutsi amagana mu gitero cyo ku itariki ya 18/04/1994; Somayire Richard yari umwarimu kuri APEMI; Gerard Ndagijimana, yakoraga mu bitaro bya Mibilizi yari afite ijambo rikomeye mu bicanyi; Rukeratabaro Theodore wakomokaga ku Winteko yayoboraga ibitero bije gushakisha Abatutsi bahakomoka bari barahungiye i Mibilizi, bahize cyane uwitwa Senuma bamaze kumwica batwara inkweto ze ngo bajye kwereka ab'iwabo ko bamwishe. Rukeratabaro yakatiwe igihano cy'igifungo cya burundu n'urukiko rwo mu Gihugu cya Suede.

          3.    Abatutsi biciwe kuri Paruwasi Gaturika ya Ngoma

    Ku itariki ya 30/04/1994 hishwe abatutsi benshi bari barahungiye kuri Paruwasi ya Ngoma, iherereye mu Murenge wa Ngoma, mu Karere ka Huye. Ubwicanyi butangiye abatutsi bari batuye mu Matyazo na Ngoma bagiye barokoka ubwicanyi bwahabereye bahungiraga kuri Paruwasi ya Ngoma. Harimo abana benshi, urubyiruko n'abakuru nyuma y'igitero cy'abasirikari n'interhamwe cyari cyahagabwe cyarimo n'umukuru wa jandarumori major Habyarabatuma Cyriaque. Bigeze ku itariki ya 29/4/1994, Interahamwe n'abasirikare babaga kuri bariyeri yo kuri ELECTROGAZ bateye kuri paruwasi. Abasirikare barinjiye bareba uko impunzi zingana, bababeshya ko baje kubacungira umutekano.

    Tariki ya 30/04/1994 nko mu masaha ya saa tatu za mu gitondo, nibwo igitero kinini cyageze kuri Paruwasi ya Ngoma kiyobowe na Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant w'Ikigo cya gisirikare cya Ngoma, na S/Lt Fabien Niyonteze, hari n'abandi basirikare bo mu kigo cya gisirikare cya Ngoma n'interahamwe z'i Ngoma na Matyazo. Abasirikare n'Interahamwe biroshye mu muryango wa Kiriziya, batangira kubica. Hari n'abo basohoye hanze y'igipangu babicirayo. Habaye ubwicanyi ndengakamere, nko gufata umwana bakanaganika bagakubita hasi mu muhanda ugana mu matyazo, abandi bakamuhurizaho impiri n'imipanga. Hari n'abana b'abakobwa bafashwe ku ngufu mbere yo kwicwa.

    Ku isonga y'ubwicanyi hari Lt Hategekimana Ildephonse wari commandant w'Ikigo cya gisirikare cya Ngoma, yaburanishijwe n'Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda akatirwa igihano cy'igifungo cya burundu, Gatera, Murekezi Fils, Donati, Vianey wakomakaga ku Kibuye yacururizaga ku rya kane (ibarabara rya 4), Abdoulah wo mu Giswayire, abasirikare benshi barimo umwe wiyitaga umwuzukuru wa Shitani, Toni, bene Kiburugutu, Komanda wo ku Kibuga cy'indege, Konseye wa Segiteri Ngoma Habimana Jacques, n'izindi Nterahamwe.

    4.    Abatutsi biciwe mu kigo cy'Abenebikira ku Itaba (Maison Généralice), Butare

    Kuva ku wa 14/4/1994 muri iki kigo cy'Abenebikira kiri i Butare ahitwa ku itaba hatangiye guhungira abantu barimo abana bamwe bafitanye isano n'ababikira baho. Ubwo Prof Karenzi wigishaga muri Universite (UNR) yari amaze kwicwa ku wa 21/4/1994 bwakeye abana be hamwe n'abandi bari iwe bahungira muri icyo kigo. Aba bana bakurikiranwe cyane na Ntezimana Vincent wigishanyaga na Karenzi muri UNR ndetse na Col Tharcisse Muvunyi. Mbere y'uko Prof Karenzi yicwa, Ntezimana n'abandi bateguye Jenoside muri UNR bari barasabye abarimu b'abatutsi gutanga liste y'abantu bafite mu rugo ngo kugira ngo bazashobore kubahungisha.

    Tariki ya 30/4/1994, igitero kiyobowe na Kapiteni Nizeyimana Idephonse wo muri ESO, harimo Lt Hategekimana Ildephonse wayoboraga ikigo cya gisirikari cya Ngoma, Lt Ndayambaje na Lt Ngendahimana, n'izindi Nterahamwe cyagabwe ku Batutsi bari bahungiye mu kigo cy'Abenebikira ku Itaba  mu mujyi wa Butare. Hategekimana yabanje gutoranya abagomba kwicwa, arabatwara ajya kubicira Kabutare no muri Groupe Scolaire. Abateye bari bitwaje imbunda, imbunda za gakondo harimo impiri n'imihoro, na bido za peteroli.

    Ku isonga ry'ubwicanyi hari Kapiteni Nizeyimana Idephonse, Lt Hategekimana Ildephonse, Lt Ndayambaje na Lt Ngendahimana, na Vincent Ntezimana n'izindi Nterahamwe. Vincent Ntezimana yahamijwe icyaha cya Jenoside n'inkiko z'Ububirigi ahanishwa igihano cy'igifungo cy'imyaka 12. Kapiteni Ildephonse Nizeyimana na Lt Ildephonse Hategekimana bahamijwe icyaha cya Jenoside n'Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda. Nizeyimana yakatiwe igifungo cy'imtyaka 25 naho Hategekimana ahanishwa igifungo cya burundu.

          5.    Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi mu rufunzo i Ntarama Bugesera

    Guhera ku matariki ya 22 Mata 1994 Abatutsi bari barokotse ku misozi, mu masaka, mu kiliziya n'abavaga ahandi mu Bugesera batangiye kwinjira mu rufunzo kuko ariho honyine babonaga hasigaye ubwihisho. Nyamara abicanyi bifashishije indege, yazaga kureba aho Abatutsi benshi bari, baje kumenya ko muri urwo rufunzo harimo Abatutsi benshi maze bategura neza umugambi wo kubatsemba. Mbere bagendaga batera ibitero bakica bakeya kuko babanje gutinya kwinjira kure muri urwo rufunzo rw'inzitane, utabashaga no kubona uwo mwihishanye.

    Ku itariki ya 30 Mata, Abatutsi benshi biciwe mu rufunzo babatije CND rugabanya Ntarama, Rurindo na Mugina ya Gitarama. Interahamwe n'abasirikare bavuye impande zitandukanye (ikigo cya gisirikare cya Gako, Ngenda na Gashora, abavuye muri Komini za Gicumbi, Gikomero, Mbogo, Nyamabuye n'ibindi bice byari muri Gitarama, Mugina n'ahandi, impunzi zavuye ku Ruhuha n'izavuye Nyacyonga zaje muri bus za ONATRACOM ari benshi cyane, bavuza induru n'amafirimbi, bigabanyijemo ibitero byinshi maze bagota urwo rufunzo. Hari n'abaturutse mu masegiteri ya Kanzenze yari akikije urufunzo ya Rulindo na Musenyi, abandi ku ruhande rwa Ntarama maze baraza barica kuva nka saa yine z'amanywa 10h00 kugera saa kumi z'umugoroba, bacyurwa n'uko bavugaga ko hari abataha kure bafite urugendo rurerure rw'amasaha menshi.

    Abasirikare bararasaga bakanatera ibisasu mu rufunzo maze interahamwe zitwaje imihoro, amacumu, ibisongo, ubuhiri burimo imisumari bitaga nta mpongano y'umwanzi, inkota n'izindi ntwaro gakondo bakica Abatutsi koko dore ko ntawahungaga, kuko ntabwo babashaga kwiruka mu rufunzo. Abasirikare n'interahamwe babanzaga no gusaka abo bishe ngo babacuze ibyo bambaye cyangwa barebe ko nta mafaranga bafite kandi bageraga ku bakobwa bakabanza kubakorera ibya mfura mbi babashyize ahumutse gato cyangwa aho barunze ibifunzo batemye, barangiza bakabateramo ibisongo cyangwa bakabakubitamo imihoro babashinyagurira bakabasiga bambaye ubusa.

    Ibyo bitero byo mu rufunzo byabaga biyobowe na Commandant w'Ikigo cya gisirikare cya Gako, uwahoze ari superefe wa superefegitura Kanazi GASANA Djuma, Gatanazi Bernard wari burugumesitiri wa Komini Kanzenze, Karerangabo Vincent wari inspecteur, Nsabyumuganwa wahoze ari diregiteri w'amashuri abanza ya Cyugaro, Bizimana wahoze ari diregiteri w'amashuri abanza ya Nyamata, Pasiteri Uwinkindi Jean, Gasharankwanzi Sylvestre, umusirikare witwaga Sebugingo, Bizimungu wari umupolisi n'abandi.

    The post Tariki ya 30 Mata 1994: Umunsi w'Amaraso muri Jenoside Aho Abasirikare ba Leta bakomeje gutsemba abatutsi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tariki-ya-30-mata-1994-umunsi-wamaraso-muri-jenoside-aho-abasirikare-ba-leta-bakomeje-gutsemba-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tariki-ya-30-mata-1994-umunsi-wamaraso-muri-jenoside-aho-abasirikare-ba-leta-bakomeje-gutsemba-abatutsi

  • Larsa Pippen yishimanye n'umukunzi mushya Jeff Coby ku bwato buhenze. #rwanda #RwOT

    Larsa Pippen yagaragaye ari kumwe n'umukunzi we mushya Jeff Coby ku bwato, basabana mu buryo butera amatsiko

    Larsa Pippen, wamamaye muri filime mbarankuru The Real Housewives of Miami, yongeye kugaragaza ko atajya yihishahisha mu rukundo. Kuri uyu wa Mbere, yagaragaye ari ku bwato buhenze (yacht) i South Beach hamwe n'umusore mushya urimo kumutera akanyamuneza — Jeff Coby, wahoze akinira amakipe y'umukino wa basketball ku rwego rw'umwuga, w'imyaka 31.

    Larsa yari yambaye umwenda wa bikini ugaragaza imiterere ye, yicaye ku gice cy'ubwato gifite intebe zizingiye ku ruhande, agaragaza mu buryo bweruye ikimero cye. Nk'uko bisanzwe, Larsa ntajya yikanga kugaragaza uburanga bwe.

    Yafatanywe n'umukunzi we Jeff Coby barimo gusomana ku kimwe mu byicaro byo hejuru y'ubwato, kandi bari kumwe n'undi mugabo n'umugore bo mu yindi filime mbarankuru ya Real Housewives of Dubai — Caroline Stanbury na Sergio Carrallo.

    Larsa Pippen

    Nk'uko inkuru twatangaje mbere ibivuga, Larsa na Jeff batangiriye umubano wihariye mu ntangiriro z'uyu mwaka. Bahuriye bwa mbere muri Mutarama ubwo bizihizaga isabukuru y'imyaka 10 ya DBC Fitness gym ya David Alexander, yabereye muri ZZs Club Miami.

    Larsa, wahoze ari umugore wa Scottie Pippen, yigeze no gukundana na Marcus Jordan, umuhungu wa Michael Jordan. Kenshi babonwaga bari kumwe ku ma-yacht cyangwa ku mucanga wa Miami, Larsa yambaye bikini itangaje.

    Ubu noneho Jeff Coby ari kumenyera ubuzima bwa Larsa, bugizwe n'uburyo bwo gutembera no kwinezeza ku rwego rwo hejuru. Biragaragara ko urukundo rwabo rukomeje kwiyongera nta nkomyi.

    Larsa Pippen

    Source : https://kasukumedia.com/larsa-pippen-yishimanye-numukunzi-mushya-jeff-coby-ku-bwato-buhenze/

  • Trump yizihije iminsi 100 ku butegetsi ashyira imbere ibyagezweho, anenga abatavuga rumwe na we #rwanda #RwOT

    Trump yizihije iminsi 100 ari ku butegetsi ashimira ibyo yagezeho anenga abatavuga rumwe na we

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yizihije iminsi 100 ya manda ye ya kabiri atanga ijambo risa n'irya gahunda yo kwiyamamaza, aho yagaragaje ibyo yagezeho anenga bikomeye abo batavuga rumwe.

    Yashimagije ibyo yise 'impinduramatwara ishingiye ku bwenge busanzwe', abwira imbaga y'abamushyigikiye bari bamuteze amatwi muri leta ya Michigan ko agiye gukoresha manda ye mu kuzana 'impinduka zifatika'.

    Uwo mugabo w'ishyaka ry'Aba-Républicains yasesenguye Perezida wamubanjirije w'Umudemokarate, Joe Biden, ndetse anasubiramo kunenga Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe politiki y'ifaranga (Federal Reserve), anatesha agaciro ibipimo bivuga ko ubushyigikiwe bwe bugabanuka.

    Trump yagaragaje ko umubare w'abimukira binjira muri Amerika mu buryo bunyuranyije n'amategeko wagabanutse cyane, ariko ubukungu bukaba bukiri intege nke kandi bushobora kumubera ikibazo gikomeye muri politiki, cyane cyane ubwo arwana intambara y'ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga.

    Yabwiye imbaga y'abantu kuri uyu wa Kabiri, mu nkengero za Detroit ati: 'Ibi ni intangiriro gusa, ibyo tuzageraho biracyari imbere!'

    Avugira ahantu hazwi cyane mu nganda zikora imodoka muri Amerika, Trump yavuze ko amasosiyete akora imodoka 'ari gutonda umurongo' kugira ngo yubake inganda nshya muri Michigan.

    Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, Trump yari yoroheje ku ngingo imwe ikomeye muri gahunda ye y'ubukungu — iyerekeye imisoro ku modoka n'ibikoresho byazo bitumizwa mu mahanga — nyuma y'uko abakora imodoka muri Amerika bamugaragarije impungenge z'uko ibiciro bishobora kuzamuka.

    Mu ijambo rye, Trump yanavuze ko ibipimo bivuga ko ubushyigikiwe bwe bugabanutse 'ari ibinyoma'.

    Nk'uko ubushakashatsi bwa Gallup bubigaragaza, Trump ni we perezida wa mbere kuva nyuma y'Intambara ya Kabiri y'Isi utigeze agira ubushyigikiwe burenze 50% nyuma y'iminsi 100 ari ku butegetsi, kuko afite 44%.

    Ariko, abenshi mu batoye Abarepubulikani baracyamushyigikiye bikomeye. Icyarushaho, ishyaka ry'Abademokarate rivugwa ko riri mu bibazo by'ubushake buke mu baturage.

    Komite Nyobozi y'Ishyaka ry'Abademokarate (DNC) yavuze ko iminsi 100 ya mbere ya Trump ari 'igihombo gikabije'.

    DNC yagize iti: 'Trump ni we nyirabayazana w'uko ubuzima buhenze kurushaho, kureka akazi bikaba bigoye, ndetse n'uko 'ihungabana ry'ubukungu rya Trump' riri hafi.'

    • Gutanga umurongo udasanzwe kwa Trump bishobora kumukururira ibibazo bya politiki

    • 'Arakora ibitangaza' cyangwa 'arihuta cyane'? Abatoye Trump bagaragaza uko babona iminsi 100 ya mbere

    Trump, mu ijambo rye ry'uyu munsi, yakoze n'itora ritari ku mugaragaro, abaza abari aho amazina y'amacenga akunze kwita Biden bakunda kurusha andi. Yanasesenguye ubushobozi bwo gutekereza bwa Biden, ndetse anaseka uburyo asa iyo yambaye umwambaro wo koga, anasubiramo ko ari we watsinze amatora yo mu 2020 — nubwo yatsinzwe.

    Undi watunzwe agatoki na Trump ni Jerome Powell, ukuriye Banki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve), aho Trump yavuze ko adakora akazi neza.

    Trump yashimangiye intambwe yatewe mu bijyanye n'abimukira — aho abafashwe bagerageza kwambuka umupaka wo mu majyepfo bagabanutse bakagera ku barenga gato 7,000, bavuye kuri 140,000 mu kwezi kwa Werurwe umwaka ushize.

    Ibiro bya Perezida byavuze ko abimukira hafi 65,700 bamaze gusubizwa iwabo muri iyi manda, nubwo iri ari ryo janisha rito ugereranyije n'umwaka w'imari ushize ubwo abasaga 270,000 basubizwaga iwabo.

    Mu gihe yarimo avuga, Trump yerekanye amashusho y'abimukira birukanwa muri Amerika bagashyikirizwa gereza nini yo muri El Salvador.

    Gahunda ye yo kugabanya abimukira yahuye n'ibibazo byinshi mu nkiko, kimwe n'umwanzuro we wo guhagarika itangwa ry'ubwenegihugu ku mwana wese uvukiye ku butaka bwa Amerika.

    Mu ijambo rye ryo kuri uyu wa Kabiri, Trump yavuze ko ibiciro by'amagi byagabanutse ku kigero cya 87%, ariko ibi binyuranye n'ibyagaragajwe na raporo nshya y'ibiciro bya leta.

    Mu gihe ibiciro bya lisansi, iby'ingufu n'amafaranga y'inguzanyo zagabanutse kuva Trump yajya ku butegetsi, ubushomeri bwazamutseho gake, icyizere cy'abaguzi kiragabanuka, ndetse isoko ry'imari rirahungabana kubera imisoro y'ubucuruzi yashyizweho.

    Mbere y'ijambo rya Trump, Joe DeMonaco, ufite kompanyi y'ububaji muri Michigan, yavuze ko imisoro Trump ashyiraho ikurwaho kandi ikagarurwa mu buryo budasobanutse neza, iri gutuma ibiciro bizamuka, kandi ari we uzabiryozwa n'abakiliya be.

    Yabwiye BBC ati: 'Nari nizeye ko… muri manda ye ya kabiri, Trump yaba yaramaze gufata isomo akajya yitwara mu buryo butandukanye. Ariko ubu turi mu mwuka wo gutegereza tureba niba ibintu byahinduka.'

    Ariko nanone, biragaragara ko abafana be ba hafi bakimushyigikiye.

    Teresa Breckinridge, nyiri resitora yitwa Silver Skillet Diner i Atlanta muri Georgia, yabwiye BBC ati:

    'Nishimiye cyane! Ari gukora ibishoboka byose aho ashoboye hose, kenshi na kenshi ku munsi, kandi ahora yibutsa abaturage ibyo agezeho… Ntekereza ko iyo misoro izarangira ari inyungu kuri twe.'

    Source : https://kasukumedia.com/trump-yizihije-iminsi-100-ku-butegetsi-ashyira-imbere-ibyagezweho-anenga-abatavuga-rumwe-na-we/

  • Inzu y'Ibitaro bya Kibuye yiciwemo abana 80 b'Abatutsi yasabiwe kugirwa urwibutso – #rwanda #RwOT

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, uwari Burugumesitiri wa Komine Gitesi, yategetse ko abana bose biciwe ababyeyi bajyanwa mu bitaro Bikuru bya Kibuye avuga ko ari uburyo bwo kugira ngo bitabweho nyamara ari amayeri yo kugira ngo bicirwe hamwe.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'aka karere, Ngarambe Vedaste, ubwo yari mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Abatutsi biciwe mu murenge wa Bwishyura, yavuze ko inzu y'Ibitaro bikuru bya Kibuye ivurirwamo abana (pediatrie) yiciwemo abana 80, ubwo Jean Kambanda wari Minisitiri w'Intebe yari yagiye ku Kibuye kubashimira ko bari gukora Jenoside.

    Ati 'Navuze ko nza gushima nkanasaba, reka nsabe. Turasaba ko iyo nzu yabagiwemo abana 80 idakwiriye gukorerwamo indi mirimo uretse ibikorwa byo kwibuka'.

    Ngarambe yavuze ko iyo batekereje ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe bumva bacitse intege, ariko bakwibuka ko Perezida Paul Kagame yayihagaritse agaca iteka ko nta Mututsi uzongera kwicwa bakumva basubijwemo imbaraga.

    Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro bya Kibuye, Dr. Ayingeneye Violette avuga ko iyi nzu yahoze hubatswe izindi nzu.

    Ati 'Igikurikiyeho ni ukuganira n'umuryango IBUKA tukareba ikindi cyakorwa'.

    Mu bitaro bya Kibuye hiciwemo abatutsi barenga 400 barimo abana 80, abakozi b'ibitaro, abarwayi n'abarwaza.

    Inzu yiciwemo abana 80 b’Abatutsi ku Bitaro bya Kibuye yasabiwe guharirwa ibikorwa byo kubibuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzu-y-ibitaro-bya-kibuye-yiciwemo-abana-80-b-abatutsi-yasabiwe-kugirwa

  • Kubaho ndi umwe binshengura umutima: Inkuru ya Uwineza waburanye n'umuryango muri Jenoside (Video) – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994 yabaye Uwineza ari umwana muto ari kumwe na nyina nk'uko iyo shusho ihora imugaruka mu maso kenshi.

    Akeka ko iwabo bari batuye mu Mujyi wa Kigali hagati ya Sainte Famille, Kacyiru, Muhima cyangwa mu Kiyovu.

    Yabwiye IGIHE ko yibuka ko umubyeyi we bamwinjije mu nzu mu gihe we bamuteretse hasi, Interahamwe ziramwica.

    Zimaze kwica uwo mubyeyi zagarutse aho Uwineza ari zimutema ku itako n'agatsinsino zimusiga aho.

    Uwineza ntabwo yibuka ibyakurikiyeho kuko yongeye kwisanga afite ubwenge ari mu kigo cyarererwagamo imfubyi cya Sainte Famille ari na ho yavuriwe ibyo bikomere.

    Mu 1999, Leta yaje kugenda igabanya abana bari bari muri icyo kigo, ibaha imiryango kugira ngo babe ari ho barererwa.

    Uwineza yahawe umubyeyi wari Konseye wa Segiteri Gihara [ubu ni mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda] aba ari ho ajya kurererwa.

    Ati ''Mu kugerayo ntabwo nahagiriye ibihe byiza. Nari nziko ngiye kurererwa mu muryango nk'umwana ariko uko nabitekerezaga si ko byagenze. Barampeje, barankandamiza, nkoreshwa imirimo ivunanye kugeza n'aho kujya kwiga byabaga ari ikibazo ahubwo babisimbuzaga kwahirira inka zabo.''

    Uwineza avuga ko yaje kuva muri uru rugo abona undi muntu wamufashije kwiga amashuri abanza arayarangiza, yiga ayisumbuye agarukira mu mwaka wa Kabiri.

    Yagiye kwiga imyuga ijyanye no gukora muri hoteli ari na byo akora kuri ubu muri Hoteli Dereva iherereye mu Karere ka Rwamagana.

    Uwineza avuga ko yamenye ubwenge yitwa ayo mazina aho avuga ko atazi neza niba yarayiswe ari mu kigo cy'imfubyi cyangwa yarayiswe nyuma.

    Ikimushengura kurushaho ni uko uwamutwaye agiye kumurera yatwitse impapuro zari ziriho imyirondoro ye n'aho yakomokaga.

    Ni na yo mpamvu yatumye abura aho umuryango we wari utuye n'andi makuru yari kumufasha mu kubamenya.

    Ati ''Uwo mubyeyi wantwaye yarabitwitse kugira ngo bitazamfasha kubona inkomoko yanjye. Ubu iyo mba mfite amakuru aziriho mba naramenye iby'umuryango wanjye. Nkamenya niba barapfuye cyangwa bakiriho.''

    Mu gahinda kenshi Uwineza agaragaza ko kubaho uri umwe, urwara ukimenya, 'ushobora kugira ikibazo runaka ntugire uwo ubwira ngo akumve, ukabaho nta nyoko wanyu, so wanyu, … biba bibabaje.'

    Ati 'Kuba uri umwe gusa ku Isi ntabwo biba byoroshye, ni ibintu bikomeye cyane. Ubu nanjye nakabaye mfite abantu banjye kuko nta bapfira gushira, uyu munsi birandemereye cyane.''

    Uwineza ashimira Inkotanyi zamurokoye kuri ubu akaba ari umusore witunze ufite akazi, avuga ko nubwo akigorwa no gushakisha imibereho ariko byibuze ari mu gihugu gifite amahoro.

    Uwineza akiri muto ni uku yari ameze

    Uwineza avuga ko akiri mu bigo by’imfubyi yari afite ibikomere byinshi

    Uwineza ari gushakisha abantu baba bafitanye isano kuko yumva ko hari ababa bakiriho

    Uwineza yaburanye n’umuryango we muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwineza avuga ko aterwa intimba no kuba ari wenyine kuri iyi Si nyamara yakabaye afite umuryango

    Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Interahamwe zatemye Uwineza zimusiga atarashiramo umwuka

    Amafoto: Kwizera Moses

    Video: Rwibutso Jean D'Amour


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaho-ndi-umwe-binshengura-umutima-inkuru-ya-uwineza-waburanye-n-umuryango

  • SEMUHUNGU EXPERIENCE: Ijoro ry'ubusabane #rwanda #RwOT

    Umushyushyarugamba w'inararibonye mu Rwanda, Eric Semuhungu, agiye guhuriza hamwe abakunzi b'imyidagaduro igezweho mu gitaramo giteguwe mu buryo budasanzwe yise SEMUHUNGU EXPERIENCE.

    Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri The Sky Sports Lounge (ahahoze hitwa The Wave Lounge), iherereye Kisimenti, ku muhanda wa KG 218 Street mu murwa mukuru wa Kigali, ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, kuva saa kumi z'umugoroba.

    Ni igitaramo gitegerejwe n'abatari bake kubera uburyo cyateguwe mu buryo bugezweho, kigahuzwa n'imbyino, imiziki, imyambaro y'akataraboneka n'umwanya wo kwidagadura no gusabana.

    Mu bikorwa biteganyijwe muri Semuhungu Experience, harimo:

    • Cocktail y'ubuntu ku bashyitsi 20 ba mbere bari mu rukundo (Couples) ndetse n'abagore, guhera saa kumi kugeza saa tanu z'ijoro.

    • Parking y'ubuntu ku bantu bose bazitabira.

    • Kwinjira ni ubuntu, ariko bisaba kwiyandikisha hakiri kare.

    • Red Carpet Moment, aho abazitabira bazacishwa ku itapi itukura, bafotorwe mu buryo bw'ubwamamare.

    • Dress Code: Dress to Impress, abantu barasabwa kwiyambika neza mu myambaro y'ubuhanga.

    • Eric Semuhungu ubwe azaba ari we mushyushyarugamba, azasusurutsa abitabiriye abinyujije mu buhanga bwe.

    • DJ Lemon, umwe mu bavanga imuziki bakunzwe i Kigali, azaba ari ku rubyiniro kugeza saa sita z'ijoro.

    Eric Semuhungu avuga ko iki gitaramo yagiteguye kugira ngo abantu babone umwanya wo gusabana, kuruhuka mu mutwe, gusabana no kunezerwa nyuma y'ibyumweru byose umuntu aba ari mu kazi ataruhuka. Ati:

    'Abantu bagomba kubona umwanya wo kuruhuka, kwishima no kugira ibihe byihariye bitazibagirana. Semuhungu Experience ni igitaramo kizaba kidasanzwe.'

    'Semuhungu Experience': Eric Semuhungu agiye guhuza abakunzi b'imyidagaduro mu gitaramo cy'amateka i The Sky Sports Lounge

    Abategura iki gikorwa bavuga ko The Sky Sports Lounge yatoranyijwe kubera umwuka mwiza uhari, uburyo bwiza bwo kwakira abantu ndetse n'umutekano usesuye uzaba wubahirijwe.

    Iki gitaramo kandi kizaba ari amahirwe ku bakunzi b'imyambarire n'imideli, kuko abazaba bambaye neza bazahabwa umwanya wo kugaragara ku itapi itukura no gufotorwa n'abanyamakuru bazaba bahari.

    Abifuza kwitabira barasabwa kwiyandikisha hakiri kare, kuko umubare w'abitabira ushobora kuba muto ugereranyije n'ubwinshi bw'abakunda ibikorwa bya Semuhungu.

    📞 Kubaza ibindi bisobanuro no kwiyandikisha, hamagara cyangwa wohereze ubutumwa bugufi kuri nimero:
    +250788305002/+250788827100

    SEMUHUNGU EXPERIENCE — uzabura uzabyicuza!

    Source : https://kasukumedia.com/semuhungu-experience-ijoro-ryubusabane/