Blog

  • Nyagatare: Abaturage bishyiriyeho ikigega cy'umudugudu bizigamiramo imyaka – #rwanda #RwOT

    Ni ikigega bise Ishema ryacu, kuri ubu gihunitsemo ibigori toni umunani zavuye mu ngo 70. Buri muturage iyo yejeje afata ku byo yejeje agashyira muri iki kigega bakabibika.

    Ibi babikoze kubera amezi arimo Werurwe, Mata, Gicurasi, Ukwakira n'Ugushyingo akunze kugora abahinzi. Iki gihe ni nabwo ibyahunitswe bihabwa abaturage.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Kabuga I, Kimenyi Benjamin, avuga ko kuri ubu bamaze kugeza ingo 70 zijyana umusaruro w'ibigori zikawubika muri iki kigega aho bamaze kugeza toni umunani muri iki gihembwe.

    Ati 'Twabikoze kugira ngo twirinde ibiza n'ibyorezo bishobora kudutera, twabitangiye nyuma ya Covid-19 nyuma yo kubona ukuntu abaturage bacu bagize ikibazo bagasonza tukajya dushakisha inkunga kugira ngo tubagaburire. Twashyizeho rero iki kigega kugira ngo turamutse tugize ikibazo tuzabe dufite ibyo kurya bihagije.''

    Kimenyi yavuze ko kuva iki kigega cyatangizwa nibura mu mezi nka Werurwe, Mata na Gicurasi ari bwo abaturage bakunda guhabwa ibigori bakabishehamo akawunga kakabunganira.

    Mukamusoni Collette utuye muri uyu Mudugudu, yavuze ko iki kigega kigeze kumutabara ubwo yari yarahunitsemo ibilo 100 by'ibigori. Icyo gihe ngo yari yarahinze bitinda kwera kubera n'izuba ryinshi.

    Ati 'Uwo munsi bampaye ibilo 50 by'ibigori ndabisheha nkuramo akawunga kamfasha gutunga umuryango wanjye inzara ntiyanyicira abana. Ubu rero ndi umuhamya w'uko kwizigamira mu Mudugudu wacu byangiriye umumaro.''

    Mugiraneza Emmanuel ufite abana batanu, yavuze ko kwizigamira ibyo wejeje muri iki kigega byamufashije cyane kuko ubusanzwe yajyaga yeza imyaka yose akayigurisha, agakemura ibibazo mu gihe haje inzara akaba yahangayika cyane.

    Yavuze ko abenshi kwizigamira mu ngo zabo bakaba babika ibigori amezi atatu cyangwa ane bigoye cyane ariko kuba babihuriza hamwe binatuma umwe utashoboraga kubibika nawe abasha kwizigamira.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko iki gikorwa abaturage bo mu Mudugudu wa Kabuga I bakoze ari cyiza ndetse bagiye gushishikariza n'indi midugudu kubikora kuko byabafasha mu kwizigamira.

    Ati 'Ni umuco mwiza kandi ni igikorwa cyiza abandi bakwigiraho, birasaba ko hakorwa ubukangurambaga ku yindi midugudu kugira ngo kiriya gikorwa nabo bagikore babashe kwizigamira.''

    Uretse kwishyiriraho ikigega cy'Umudugudu, abatuye Umudugudu wa Kabuga I bamaze no kwishyura mituweli y'umwaka utaha wa 2025/2026.

    Muri uyu mudugudu bashyizeho ikigega cy'umudugudu kibafasha mu kwizigamira ibyo bejeje

    Mukamusoni avuga ko yigeze guhinga inzara imera nabi, muri iki kigega bamuha ibilo 50 by'ibigori byatumye umuryango we umera neza

    Mugiraneza avuga kwizigamira byamufashije cyane mu gihe yabaga yaragurishije ibyo yari yejeje


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abaturage-bishyiriyeho-ikigega-cy-umudugudu-bizigamiramo-imyaka

  • Komisiyo y'Uburenganzira bwa muntu mu mpungenge ko abakoze Jenoside babonye urwaho bayisubira – #rwanda #RwOT

    Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi NCHR yakoreye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange ku wa 29 Mata 2025.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abakora muri iyo komisiyo abayobozi mu Karere ka Kayonza ndetse n'abaturage.

    Cyabanjirijwe no gusura igice gishyinguyemo inzirakarengane ziruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Mukarange zirunamirwa ndetse hashyirwa indabo ku mva mu rwego rwo gusubiza agaciro izo nzirakarengane.

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndandabahizi Didace yasobanuye ko Urwibutso rwa Jenonside rwa Mukarange ruruhukiyemo inzirakarengane zirenga 9000 zirimo n'iy'Abatutsi baguye kuri Paruwasi ya Mukarange ku wa 12 Mata 1994 n'indi yakuwe mu zindi nzibutso zahujwe.

    Perezida wa NCHR, Umurungi Providence yavuze ko Leta y'ubumwe ikora uko ishoboye kose mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda, gusa agaragaza ko ibibera mu Karere u Rwanda ruhereyemo bigaragaza ko abasize bakoze Jenoside mu Rwanda babonye icyuho bakongera.

    Yagize ati 'Ibibera hirya mu bituranyi bigaragaza ko abakoze Jenoside babonye undi mwanya babisubira ariko dufite imbaraga n'ubushobozi ntitukiri ba bandi. Dufite imiyoborere myiza ubu aho Umunyarwanda ageze nta waza ngo amumeneremo amwangishe mugenzi we cyangwa umuturanyi we.'

    Umurungi yakomeje agaragaza ko ariko buri Munyarwanda afite inshingano zo kwamagana abashaka gusenya Igihugu kuko kigikomeje kwiyubaka mu gihe hari abashaka ko gisubira aho cyavuye.

    Umurungi yongeyeho ko Leta yashyizeho NCHR kugira ngo yimakaze iyubahirizwa ry'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda kuko bwahonyowe mu buryo ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kandi ko bitazasubira ukundi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco yavuze ko muri ako karere Jenoside yakoranywe ubukana bukabije.

    Yavuze ko mu Batutsi bagera kuri 40.000 baguye muri Kayonza kuri ubu habonetse gusa imibiri itageze ku bihumbi 30.000, kuko hari imwe yaroshywe mu migezi n'ibiyaga indi yangizwa n'inyamaswa zo muri Pariki y'Igihugu y'Akagera.

    Muri icyo gikorwa, Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu yaremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi babiri bo muri Kayonza, aho umwe yahawe inka yo kumushumbusha iyo bamwibye undi we ahabwa inkunga yo kugura ibikoresho byo gushyira mu nzu yubakiwe.

    Uyu mukecuru yahawe inkunga yo kugura ibikoresho byo mu nzu

    Komiseri muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu, Kaboneka Francis ari mu batanze ikiganiro

    Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, yavuze ko abakoze Jenoside bari mu mahanga babonye urwaho bakongera kuyikora

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi Jean Bosco yasabye abaturage gutanga amakuru y’ahakiri imibiri

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace yasobanuye amateka ya Jenoside muri Mukarange


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komisiyo-y-uburenganzira-bwa-muntu-mu-mpungenge-ko-abakoze-jenoside-babonye

  • Perezida Ndayishimiye yongeye gushinja u Rwanda gushaka gutera igihugu cye – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na France 24, cyagarukaga ku mutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

    Ndayishimiye yavuze ko nyuma y'ibiganiro bimaze iminsi bikorwa n'amasezerano yasinywe hagati y'u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Amerika n'ubuhuza bwa Qatar, buri wese azi ikibazo gihari kandi ko hari icyizere ko amahoro ashobora kuboneka.

    Ati 'Bitari ibyo, ubu ibintu bimeze nabi.'

    Ndayishimiye yavuze ko hakiri ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda rushaka gutera igihugu cye, nubwo rwo rukomeje kubihakana.

    Ati 'Dufite amakuru, tuzi gahunda y'u Rwanda kandi dufite n'ibimenyetso. Ibyo bimenyetso bishingiye ku kuba rugifite abantu bagize uruhare mu mugambi wa Coup d'état yo mu 2015.'

    'Rurashaka kubifashisha nk'uko rwifashishije M23 muri RDC ruvuga ko ari Abanye-Congo. Umugambi warwo ni ukubifashisha ruvuga ko ari Abarundi mu gihe ruzaba ari u Rwanda.'

    Ndayishimiye yavuze ko ibyo bimuteye impungenge gusa ngo kuko intambara ishobora guhagarara muri RDC, bishobora kuzagorana ku Rwanda kugira ngo 'rubashe gutera u Burundi'.

    Perezida w'u Burundi yavuze ko u Rwanda rushaka kwihisha inyuma Umutwe wa RED Tabara. Ngo rwanagize uruhare mu bikorwa by'iterabwoba byibasiye u Burundi mu bihe bitandukanye ari yo mpamvu igihugu cye gikomeje kuba maso.

    Yavuze ko hashize igihe kinini atavugana na Perezida Kagame kuko ubwo baheruka kuvugana bari mu biganiro byo gushakira amahoro RDC, kandi ko icyo gihe yamwijeje ko abo bantu bazashyikirizwa ubutabera bw'u Burundi.

    U Rwanda ntirwemera ibirego by'u Burundi

    Muri Gashyantare uyu mwaka, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko u Burundi aribwo bufite umugambi wo gutera u Rwanda ndetse ko byanarenze kuba mu mvugo, bikanatangira kugeragezwa.

    Ati 'Abarundi nibo bohereje abasirikare kurwana, kurwanirira ingabo za Congo, kurwanya M23 binajyanye no kurwanya u Rwanda ndetse hari imvugo zo kurwanya u Rwanda. Izo mvugo avuga zo gushaka gutera u Rwanda ntabwo zitangaje.'

    U Burundi bwashyize imbaraga hamwe na RDC, byiyemeza gukuraho ubutegetsi bw'u Rwanda, bunakusanya imitwe irimo FDLR na Wazalendo kugira ngo babafashe muri uwo mugambi.

    Nubwo Ndayishimiye avuga ibi, hashize igihe abayobozi b'ibihugu byombi bahura bakaganira ku buryo bwo guhosha umwuka mubi uri hagati y'impande zombi.

    Muri Werurwe, Nduhungirehe yagize ati 'U Rwanda n'u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y'abayobozi bo mu bihugu byombi.'

    Impamvu u Rwanda rudatanga abakekwaho Coup d'état i Burundi

    Abo bantu bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wa Coup d'état yo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

    U Rwanda rwakunze kuvuga ko rudashobora gutanga aba bantu kuko byaba binyuranye n'amategeko mpuzamahanga agenga impunzi.

    Rwasinye amasezerano n'Umuryango w'Abibumbye avuga ko iyo wakiriye umuntu avuga ko ahunze, ntumusubiza iwabo cyane iyo Loni yamuhaye ibyangombwa ikemera ko ari mpunzi.

    Ruvuga ko rwohereje aba bantu rwaba rwishe nkana amategeko rwasinye, kandi nta n'ikindi gihugu cyabikora.

    Leta y'u Burundi mu myaka yashize, yashyikirije u Rwanda urutonde rw'aba bantu. Ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w'ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Mu gihe u Rwanda ruvuga ko rudashobora kubasubiza u Burundi, igishoboka ni ugushaka ibindi bihugu byabakira.

    Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko u Rwanda rufite umugambi wo gushaka kumutera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndayishimiye-yongeye-gushinja-u-rwanda-gushaka-gutera-igihugu-cye

  • Ibintu 10 byahitanye abaturarwanda mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Raporo izwi nka 'Rwanda Vital Statistics Report', yashyizwe hanze muri Mata 2025, igaragaza ko abagabo bapfuye mu 2024 ari 19.843 mu gihe abagore bapfuye ari 16.178.

    Ni imibare igaragaza ko abapfuye bangana na 42,9% bishwe n'indwara zandura, abapfuye bazize indwara zitandura bagera kuri 47,7% na ho abazize urugomo, impanuka cyangwa kwiyahura bangana na 9,4%.

    Akarere ka Gasabo ni ko kapfushije abantu benshi, bageze ku 1957, gakurikirwa na Nyagatare hapfuye abantu 1608, i Rubavu hapfuye 1527 na ho i bugesera hapfuye abantu 1476.

    Urusobe rw'indwara z'umutima rwahitanye abantu benshi mu bapfiriye mu ngo zabo, bagera kuri 1.822, gutera gake cyane cyangwa guhagarara k'umutima byahitanye abantu 1.339, ibibyimba byo mu rwungano ngogozi byahitanye abantu 966, SIDA ihitana abantu 692, mu gihe stroke yishe 587.

    Ibyahitanye abantu benshi bapfiriye kwa muganga mu 2024 harimo kuvuka umwana atagejeje igihe n'abavukana ibiro bike bagize 9,6% by'impfu zandikiwe kwa muganga, ibikomere abana bahura na byo mu gihe bavuka (Birth asphyxia and birth trauma) byihariye 4,1%, kwangirika k'udutsi tujyana amaraso mu bwonko byihariye 3,3%, kwangirika kw'impyiko bituma zidashobora gukora uko bikwiye byahitanye 2,7% by'abapfiriye kwa muganga mu gihe SIDA yahiciye 2,4%.

    Ikigereranyo cy'abana bari munsi y'imyaka itanu bapfa cyariyongereye ugereranyije na 2023 kuko bavuye kuri 37,9 ku bana 1000 bagera kuri 39,4 ku bana igihumbi bavuka.

    Mu myaka ishize kandi imibare y'abantu bapfa mu gihugu igenda yiyongera cyane. Nk'urugero mu 2021 hari hapfuye abantu 19.797, mu mwaka wakurikiyeho bagera kuri 25.567, na ho mu 2023 baba 32.853.

    Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS, rigaragaza ko mu 2021 indwara y'umutima ituma amaraso n'umwuka mwiza biba bike mu mitsi ikura amaraso mu mutima iyajyana mu bice bitandukanye by'umubiri iba yazibye cyangwa ikaba mito cyane yishe abantu benshi ugereranyije n'izindi kuko bageze kuri miliyoni 8,9.

    Ibyishe Abanyarwanda benshi mu 2024 birimo indwara z’umutima, Stroke, SIDA n’izindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-10-byahitanye-abaturarwanda-mu-2024

  • Vivo Energy igiye kwishyurira amafaranga y'ishuri abana 60 bafite ubumuga bwo kutabona – #rwanda #RwOT

    Byabereye ku ishuri rya HVP Gatagara, ishami rya Rwamagana, ku wa 29 Mata 2025, binyuze mu bukagurambaga bwa Vivo Energy Rwanda bwitwa 'Tugendane' bugamije gushaka ubushobozi bwo kwita ku bafite ubumuga, ku bufutanye na Jordan Foundation.

    Abanyeshuri 60 bazishyurirwa amafaranga y'ishuri, HVP Gatagara ihabwa imashini zifasha abanyeshuri gusoma no kwandika, inkoni zibafasha kugenda n'ibindi.

    Visi Perezida Ushinzwe Ibikorwa muri Vivo Energy Group, Hans Paulsen, yavuze ko ubu bukangurambaga buhuje neza n'indangagaciro zayo zo kubaha ikiremwamuntu no kwita ku bababaye.

    Ati 'Ni ngombwa kwibuka ko tudakwiye gusiga n'umwe inyuma. Aba bana bafite inzozi n'icyerekezo, nubwo bafite ubumuga bwo kutabona ntitwakabaye twibagirwa ko na bo bakeneye amahirwe angana n'ay'abandi. Ibi rero ni byo Vivo Energy iri gukora kugira ngo buri wese abashe kugera ku nzozi ze.'

    Umuyobozi w'Ishuri rya HVP Gatagara, Ishami rya Rwamagana, Barindira Jean Damascene, yavuze ko ubufasha bahawe buzatuma abanyeshuri biga neza.

    Ati 'Imbogamizi duhura na zo cyane ni ibikoresho, iyo mwana atabihawe kwiga biramugora, ibyacu ntabwo bimeze nk'ibyo mu yandi mashuri asanzwe, birihariye. Ubu twari dufite imashini zibafasha gusoma 50 mu 166 biga hano, izibafasha kwandika 30 n'izisohora impapuro ebyiri gusa, ni nke ukurikije abana twigisha.'

    Umunyeshuri mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, Uwizeyimana Anitha, yavuze ko kubera imiryango bamwe baturukamo itifashije hari abagiye badindizwa no kubura amafaranga y'ishuri, birimo guhagarika kwiga igihe runaka.

    Yahamije ko bari bafite ibikoresho by'ikoranabuhanga bike kuko abana hafi 20 bahurira kuri mudasobwa imwe.

    Manirakiza Damascene wiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye, yavuze ko inkunga y'ibikoresho bahawe igiye kubafasha kujya babonera ku gihe impapuro bakoresha mu myigire, kandi ko n'abagize amahirwe yo kwishyurirwa amafaranga y'ishuri ubu bagiye kwiga batekanye noneho.

    Umuyobozi Mukuru wa Vivo Energy Rwanda, Djiby Diene, yavuze ko ari intego ya Vivo Energy Rwanda, gufasha no gukangurira abafatanyabikorwa n'abandi bose kugira uruhare mu gufasha abana bafite ubumuga, kuko kwiga kwabo bisaba ibikoresho bihenze n'amafaranga menshi.

    Bahawe ibikoresho byifashishwa mu gusohora impapuro zikorerwaho ibizamini

    Ikigo cya HVP Gatagara cyigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona bagera ku 166

    Abayobozi ba Vivo Energy Rwanda basuye abana aho bigira kugira ngo bamenye ibikoresho babura bishakirwe ibisubizo

    Abana bafite ubumuga bwo kutabona biga mu ishuri rya HVP Gatagara bahawe ibikoresha bizabafasha mu myigire yabo na Vivo Energy Rwanda

    Basusurukijwe n’umuhanzi w’umunyarwandakazi Aline Sano mu ndirimbo ze zitandukanye

    HVP Gatagara yahawe inkunga yo kugura ibikoresho bifasha abana gusoma no kwandika

    Vivo Energy Rwanda yavuze ko ishyira imbere ubuzima bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/vivo-energy-rwanda-igiye-kwishyurira-amafaranga-y-ishuri-abana-60-bafite

  • Igihe ntarengwa cyo kwishyura amande yo mu muhanda kigiye kuva ku minsi itatu – #rwanda #RwOT

    Izi mpinduka ni zimwe mu zikubiye mu mushinga w'itegeko rigenga ikoreshwa ry'umuhanda, wemejwe n'Inama y'Abaminisitiri yateranye ku wa 17 Mata 2025.

    Uteganya ko umuntu wese ukoresha umuhanda utubahiriza amategeko yerekeye ikoreshwa ryawo ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi itarenga 150.000 Frw. Iyo hazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi ishobora kongerwa inshuro zitarenze icumi.

    Umuyobozi w'ikinyabiziga utwara ikinyabiziga yarengeje igipimo ntarengwa cya alchool mu maraso we aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitarengeje amezi atandatu n'ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 200.000 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Iminsi yo kwishyura amande izava kuri itatu

    Mu busanzwe amande yo kurenga ku mategeko yishyurwaga mu gihe kitarenze iminsi itatu kuva ku munsi ubimenyesherejweho. Iyo amande atishyuwe ku gihe cy'itariki ntarengwa, hahitaga hajyaho amande y'inyongera y'ubukererwe.

    Mu mpinduka, ingingo ya 39 y'uyu mushinga w'iri tegeko, ivuga ko 'Uhanishijwe ihazabu yo mu rwego rw'ubutegetsi kubera ikosa riteganyijwe muri iri tegeko yishyura ihazabu mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi inyandikomvugo y'ikosa yakoreweho.'

    Iyo ugomba kwishyura atabikoze muri iyi minsi 30, itegeko rivuga ko 'igihano cy'ihazabu cyiyongeraho 30% by'ihazabu yari yaciwe.'

    Mu gihe umuntu atagize na kimwe yubahiriza mu bivuzwe hejuru mu gihe cy'iminsi 30 ikinyabiziga cyakoreshejwe mu gukora ikosa kirafatwa kigafungwa, hagakurikizwa ibiteganywa.

    Ingingo ya 19 iteganya ko 'Igihe ntarengwa cy'ifungwa ry'ikinyabiziga ni amezi atatu abarwa uhereye igihe ryemerejwe n'umuyobozi ubifitiye ububasha. Iyo igihe kirangiye nyir'ikinyabiziga cyangwa umuhagarariye wemewe n'amategeko adakuye ikinyabiziga aho gifungiwe, kigurishwa mu cyamunara cyangwa kigasenywa hakurikije amategeko abigenga.

    Hari uburyo bubiri bwo kumenyesha ibyo kwandikirwa bijyanye n'ibyaha byo mu muhanda butangwa na Polisi y'u Rwanda: uburyo bw'ikoranabuhanga n'uburyo bwifashisha za Camera.

    Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe ikoranabuhanga, bukoreshwa n'Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu Muhanda, aho umushoferi abona ubutumwa bugufi kuri telefoni ngendanwa ye. Ubutumwa bugaragaza ko wandikiwe buhita bwoherezwa ako kanya kuri nomero ya telefoni yawe. Ubu buryo bw'ikoranabuhanga bukoreshwa gusa nyuma yo kugirana ikiganiro cy'imbonankubone n'umupolisi. Ubu buryo ntibushobora kwikoresha hatabanje kubaho kuvugishwa n'umupolisi.

    Uburyo bwo kwandikirwa hifashishijwe Camera bukoreshwa ku byaha birebana n'umuvuduko cyangwa kurenga ku mategeko y'ibimenyetso bimurika. Ubutumwa bwohererezwa nyir'ikinyabiziga kuri SMS hagendewe ku buryo cyandikishijwe. SMS yoherezwa iba ikubiyemo ibyo byose, harimo itariki n'igihe icyaha cyakorewe.

    Uyu mushinga ugena kand imicungire y'impushya zo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y'imyitwarire. Ubu buryo bugenzurwa n'urwego rushinzwe kurinda umutekano wo mu muhanda, ku buryo ukoze ikosa akurwaho amanota, bikazageza aho yambuwe uruhushya.

    Uyu mushinga ugomba kwemezwa n'Inteko nyuma ugasinywa na Perezida wa Repubulika, ukabona kuba itegeko ari nabwo usohoka mu igazeti ya leta.

    Igihe ntarengwa cyo kwishyura amande yo mu muhanda gishobora kuzava ku minsi itatu kigashyirwa ku minsi 30


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-ntarengwa-cyo-kwishyura-amande-yo-mu-muhanda-cyakuwe-ku-minsi-itatu

  • Mwulire: Bboxx yunamiye Abatutsi bazize Jenoside, inaremera Koperative y'abarokotse – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye mu Karere ka Rwamagana ku rwibutso rwa Mwulire, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 27.

    Ubuyobozi bwa Bboxx n'abakozi bayo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Mwulire bunamira inzirakarengane ziharuhukiye, banafata mu mugongo ishyirahamwe ry'abagore bapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa by'ubucuruzi muri Bboxx, Ssekalomba Emmanuel, yashimye ubutwari bw'abarokotse Jenoside, by'umwihariko aba babyeyi bataheranywe n'agahinda bakiyemeza gukora imirimo y'amaboko ishobora kubabeshaho irimo kuboha ibiseke, gukora ibikapu n'ibindi.

    Ati 'Twaje kwifatanya namwe mu kunamira no kwibuka Abatutsi baruhukiye muri uru Rwibutso rwa Mwulire. By'umwihariko tubashimiye ko mutaheranywe n'agahinda ahubwo mugaharanira kwiyubaka no kubaka igihugu.'

    Ssekalomba yavuze ko bahisemo kugenera ibahasha yo gushyigikira ibikorwa bya Koperative Twisungane kugira ngo rikomeze gutera imbere.

    Visi perezida wa Ibuka mu murenge wa Mwulire, Muzungu Theoneste, yavuze ko iyi koperative y'abagore ikeneye gushyigikirwa mu buryo bwose kugira ngo bakomeze urugendo rwo kwiyubaka.

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko gutekereza kuri iyi koperative ari amahitamo meza

    Ati 'Kuremera ababyeyi bacu ni ikintu gikomeye cyane. Si uko batashobora wenda no guhinga ngo babone igitoki, ariko wenda iyo wanavuye mu rugo ubuzima bugenda neza. Umuntu adafite icyo akora yajya yirirwa mu rugo akanaruraramo, ariko buriya mubateye imbaraga, kubaremera bigiye kuzamura ibikorwa by'itsinda ryabo'

    Perezidante wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, we yashimangiye ko ubuhamya butangwa bukwiye gusiga isomo ku bakiri bato bakabwandika ku buryo bavuguruza abakwirakwiza ingengabitekerezo Jenoside

    Ati 'Ushobora gusanga abanyamahanga bandika amateka nabi cyangwa bakayasobanura uko atari mu bihugu byabo, ariko twe nituyandika nka ba nyirayo, bizakumira abayagoreka'.

    Iki kigo Bboxx cyasezeranyije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuzakomeza kubaba hafi mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho yabo.

    Abakozi ba Bboxx bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Mwulire

    Perezidante wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dativa, yasabye abakiri bato kwandika amateka bamenye akazabafasha kwamagana abakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside

    Umuyobozi muri Bboxx, Ssekalomba Emmanuel, yavuze ko bazakomeza kuba hafi abarokotse Jenoside kugira ngo barusheho kwiyubaka

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwasabye abakiri bato gushishikarira kwandika amateka y’igihugu

    Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza, Umutoni Jeanne, yavuze ko gufasha iyi koperative ari amahitamo meza Bboxx yakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mwulire-bboxx-yunamiye-abatutsi-bazize-jenoside-inaremera-koperative-y

  • Kabuga agiye kongera kugaragara mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Icyo gihe hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga wari ukurikiranyweho uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    IRMCT yavuze ko ku wa 01 Gicurasi Saa Kumi z'igicamunsi ku isaha y'i Arusha mu cyumba cy'iburanisha cy'Ishami rya IRMCT riri i LaHaye mu Buholandi, ari bwo icyo gikorwa giteganyijwe kuba.

    Mu itangazo ryanyujijwe kuri X, IRMCT irakomeza iti 'Hazaba inama ntegurarubanza mu rubanza umushinjacyaha aburana na Félicien Kabuga. Ibiberamo bizatambutswa hashize iminota 30.'

    Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020. Kuva ubwo yahise ajya gufungirwa muri gereza z'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ziri i La Haye mu Buholandi.

    Muri Nzeri mu 2022 ni bwo Kabuga wari umwe mu banyemari bakomeye mu Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yatangiye kuburanishwa mu mizi i La Haye mu Buholandi, aho afungiye.

    Mu 2022 raporo zagaragaje ko Kabuga afite indwara zinyuranye z'umutima n'ibihaha na Osteoporosis ituma amagufwa yoroha cyane ku buryo yangirika vuba.

    Mu bihe bitandukanye kandi byagiye bigaragazwa ko Félicien Kabuga atagishoboye kwibuka ibyabaye mu bihe byashize.

    Byatumye mu Ugushyingo 2023, nyuma y'impaka ndende IRMCT yanzura ko ihagaritse gukurikirana Félicien Kabuga, ndetse ko hagomba gushakwa uburyo yarekurwa kuko ubuzima bwe n'ubushobozi bwo gutekereza bitamwemerera gukomeza urubanza.

    Ni icyemezo kitavuzweho rumwe kubera uruhare rukomeye ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo kuba umuterankunga mukuru wa Radio Television Libre des Milles Collines yakoreshejwe cyane mu kuranga no kwicisha Abatutsi.

    Muri Gashyantare 2025 Umwanditsi Mukuru wa IRMCT, Abubacarr Tambadou, yatangaje ko Kabuga Félicien agifungiwe La Haye kuko atarabona igihugu cyemera kumwakira.

    Tambadou yagaragaje ko nyuma yo guhagarika urubanza rwa Kabuga, hakurikiyeho guha umwanya uruhande rw'abamwunganira ngo bashake igihugu gishobora kumwakira maze afungurwe by'agateganyo.

    Ati 'Uruhande rumwunganira rwasabwe gushaka igihugu gishobora kumwakira kandi urwo rugendo ruracyakomeje kuko ntacyo rurageraho. Kabuga aracyafungiwe i La Haye ategereje.'
    Muri Kanama 2023, Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, Serge Brammertz, wari mu Rwanda yavuze ko bigoranye kwemeza igihe Kabuga azarekurirwa.

    Yavuze ko Kabuga azakurwa muri gereza gusa igihe azaba afite ikindi gihugu cyemera kumwakira, agaragaza ko bishobora kugora u Bufaransa yari yihishemo kuko yafashwe afite ibyangombwa by'ibihimbano.

    Kabuga agiye kongera kugaragara mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kabuga-agiye-kongera-kugaragara-mu-rukiko

  • Rodri yagarutse mu myitozo hamwe n'ikipe ye Man City mbere y'imikino ya nyuma y'iyi season! #rwanda #RwOT

    Rodri Hernández, umukinnyi usanzwe akina hagati mu ikipe, yagarutse mu myitozo nyuma y'igihe yari amaze hanze azize imvune. Ni inkuru nziza ku bafana b'iyi kipe no ku mutoza Pep Guardiola, kuko basubijwe icyizere cyo kugira umukinnyi ukomeye mu mikino ikomeye isigaye ya shampiyona ndetse n'andi marushanwa atandukanye.

    Rodri yari amaze iminsi atagaragara mu kibuga kubera ikibazo cy'imvune yagiriye mu mukino wa shampiyona, bituma atabasha gufasha ikipe ye mu mikino ya vuba aha.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Espagne, umaze kuba inkingi ya mwamba mu kibuga hagati cya Manchester City, yagaragaye kuri uyu wa mbere akora imyitozo yoroheje n'abandi bakinnyi bagenzi pe.

    Rodri yagarutse mu myitozo hamwe n'ikipe ye Man City mbere y'imikino ya nyuma y'iyi season!

    Pep Guardiola n'abatoza b'iyi kipe bizeye ko bazongera kubona Rodri mu kibuga mbere y'uko season irangira, hanyuma akazakina n'irushanwa rya FIFA Club World Cup rizaba mu mpeshyi, nk'uko byari biteganyijwe amezi ashize.

    Iri rushanwa rigiye kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rikazahuza amakipe yitwaye neza ku mugabane wabo, harimo na Manchester City izaba ihagarariye Uburayi nyuma yo kwegukana UEFA Champions League mu mwaka ushize.

    Rodri ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Manchester City, aho amaze imyaka ine ayikinira iyi kipe akayifasha kwegukana ibikombe bitandukanye.

    Uretse kuba ari umukinnyi wiyubashye mu bwugarizi no mu gucunga umupira hagati mu kibuga, afite ubuhanga bwo gutsinda ibitego by'ingenzi ndetse no gutanga imipira ivamo ibitego.

    Kugaruka kwe muri iyi minsi ya nyuma ya shampiyona ni ingenzi cyane ku ikipe ya City irimo guhatanira igikombe cya Premier League na Arsenal na Liverpool, ndetse no gukomeza urugendo rwayo muri UEFA Champions League aho igomba guhangana n'amakipe akomeye.

    Kuba Rodri yagarutse mu myitozo kandi byongera icyizere ku bakinnyi bagenzi be, kuko ubwitange n'ubunararibonye bwe mu kibuga akenshi bibaha imbaraga zo gukora cyane.

    Rodri Hernández, umukinnyi usanzwe akina hagati mu ikipe, yagarutse mu myitozo nyuma y'igihe yari amaze hanze azize imvune

    Manchester City izakina n'imikino ikomeye mu byumweru biri imbere, harimo uwo bazahura na Tottenham ndetse na Chelsea, bityo bikaba byari ngombwa ko abakinnyi bose b'ingenzi baba bameze neza.

    Rodri gusubira mu kibuga kwe bizatanga umutekano wo kuba batazigera batsindwa ibitego ku ruhande rwa Pep Guardiola, kuko yagiye ashimangira ko uyu mukinnyi ariwe 'rufunguzo' mu mikinire y'iyi kipe.

    Abafana ba Manchester City na bo bashimishijwe cyane no kubona uyu mukinnyi agarutse, bikaba byongeye kubaha icyizere cy'uko iyi season ishobora kurangira neza.

    Source : https://kasukumedia.com/rodri-yagarutse-mu-myitozo-hamwe-nikipe-ye-man-city-mbere-yimikino-ya-nyuma-yiyi-season/

  • Amad Diallo na Matthijs de Ligt bongereye imbaraga mu myitozo ya Manchester United #rwanda #RwOT

    Nyuma y'igihe kitari gito batagaragara mu kibuga, Amad Diallo na Matthijs de Ligt bongeye kugaragara mu myitozo ya Manchester United, ibintu byateye ibyishimo abakunzi b'iyi kipe cyane cyane muri ibi bihe ikipe iri gushakisha uko yasubira ku murongo.

    Amad Diallo, umukinnyi w'inkingi ya mwamba mu busatirizi, yagarutse mu myitozo hamwe n'abandi bakinnyi, yemeza ko yiteguye kongera kwitanga ku rwego rwo hejuru.

    Uburyo yari amaze igihe adakina bwari bwatangajwe icyumweru gishize, aho byemejwe ko agiye gusubira mu myitozo buhoro buhoro.

    Kugaruka kwe ni inkuru nziza ku mutoza wa Manchester United, Amorim, ushobora kumuhitamo mu mikino itaha cyane ko ubusatirizi bw'iyi kipe bugaragaza intege nke muri iyi minsi.

    Ku rundi ruhande, myugariro Matthijs de Ligt, wari umaze igihe na we arwaye, yagarutse mu myitozo kuri uyu munsi. De Ligt, ukomoka mu Buholandi, azwiho gukina nk'intwari mu bwugarizi, kandi agaragaye nk'uwagaruye imbaraga n'icyizere mu itsinda.

    Umutoza Amorim ashobora kongera kugira amahitamo menshi mu kugabanya ubukana bw'abakeba, kuko uyu myugariro afite ubunararibonye bukomeye muri shampiyona.

    Kugaruka kwa aba bakinnyi bombi biratanga icyizere ko Manchester United ishobora kuzahura umukino wayo, ikongera kwitwara neza mu mikino y'imbere n'iyo hanze.

    Ibi bizagirira akamaro gakomeye ikipe mu gihe hasigaye imikino myinshi y'ingenzi mu irushanwa rya Premier League ndetse n'andi marushanwa ya gikombe.

    Ku rundi ruhande, myugariro Matthijs de Ligt, wari umaze igihe na we arwaye, yagarutse mu myitozo kuri uyu munsi. De Ligt, ukomoka mu Buholandi
    Nyuma y'igihe kitari gito batagaragara mu kibuga, Amad Diallo na Matthijs de Ligt bongeye kugaragara mu myitozo ya Manchester United

    Source : https://kasukumedia.com/amad-diallo-na-matthijs-de-ligt-bongereye-imbaraga-mu-myitozo-ya-manchester-united/