Blog

  • NCBA Bank Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, igabira abarokotse – #rwanda #RwOT

    Abakora muri iyo banki biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko ay'inzirakarengane zishyinguye mu Rwibutso rwa Kiziguro, barabunamira ndetse bashyira indabo ku mva baruhukiyemo.

    Ni urwibutso rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 20 irimo isaga 3000 y'Abatusi bari bahungiye mu Kiliziya ya Kiziguro bishwe urw'agashinyaguro kuva ku wa 10 Mata 1994.

    Abakora muri iyo banki banagabiye inka Ebyiri, batanga n'ibindi bikoresho byo mu rugo ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Karere ka Gatsibo mu rwego rwo gushyigikira imibereho yabo ya nyuma ya Jenoside.

    Uwimana Judith uri mu bahawe ubwo bufasha yashimye NCBA Bank Rwanda, avuga ko ibyo ari ikimenyetso cy'uko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batari bonyine.

    Ati 'Twishimiye uburyo NCBA ikomeza kudufasha kuko bidutera imbaraga kandi bikatwereka ko tutari twenyine. Ni ikimenyetso cy'uko mu gukira ibikomere twatewe na Jenoside tudaheranwa na byo twenyine ahubwo n'abandi batwitayeho.'

    Nyuma y'ibyo bikorwa abakora muri NCBA Bank Rwanda bakomereje mu mugoroba wo kwibuka wayobowe na Maj. (Rtd) Ruhamiriza Jean Marie Vianney ukuriye abacunga umutekano muri iyo banki.

    Maj. (Rtd) Ruhamiriza yabasobanuriye amateka y'u Rwanda kuva ku kubiba urwango rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse abibutsa ko guhangana n'abakiyipfoya neza ari ukugomeza kwiga amateka no kudakerensa buri gikorwa cyo gupfobya.

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich yabwiye abakora muri iyo banki ko bitashoboka guhindura amateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko gusa guharanira ahazaza heza byo bishoboka.

    Ati 'Ntiwakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaye ariko dushobora kubaho buri munsi dusubiza agaciro abayiburiyemo ubuzima. Ubumuntu bwacu bugomba kuruta urwango kandi guharanira ubumwe bikaba ikintu dushyize imbere.'

    Mu batanze ubuhamya harimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Rugangazi Benjamin uri mu bafatanyaga n'Inkotanyi guhagarika Jenoside.
    Yavuze ko ubwo bageraga mu Kiliziya ya Kiziguro mu 1994 yatunguwe no kuhabona imirambo igerekeranye kugera nko muri metero ebyiri z'ubutumburuke.

    Ayo mashusho yavuze ko n'ubu atajya amuva mu mutwe ariko kandi ko ibitanga isomo ryo gukomeza kubaka ubumwe no kutirara ngo ibintu nk'ibyo bitazasubira.

    NCBA Bank Rwanda yiyemeje gukomeza gutanga umusanzu mu bikorwa byo kwibuka ndetse no gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Abakora muri iyo banki biganjemo abavutse nyuma ya Jenoside basobanuriwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    NCBA Bank Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro, igabira abarokotse

    Nyamutera Felix warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya

    Mu batanze ubuhamya harimo Perezida w'Inama y'Ubutegetsi ya NCBA Bank Rwanda, Dr. Rugangazi Benjamin

    Umuyobozi Mukuru wa NCBA Rwanda, Maurice Toroitich yabwiye abakora muri iyo banki ko bitashoboka guhindura amateka u Rwanda rwanyuzemo, avuga ko gusa guharanira ahazaza heza byo bishoboka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ncba-bank-rwanda-yasuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kiziguro-igabira-abarokotse

  • Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bwa Joe Biden – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo yari ari mu kiganiro n'itangazamakuru, aho yavuze ko Biden akiri Perezida atabashaga gukora neza akazi yari ashinzwe kubera ibibazo by'ubuzima cyane cyane 'ikibazo cy'ubwonko'.

    Ati 'Abanyamerika barebye Perezida wacu agorwa no kuzuza inshingano ze za buri munsi, kandi nta muntu n'umwe mu bitangazamakuru wifuzaga kwandika kuri ibyo.'

    Leavitt yavuze ko 'kutavuga ukuri ku buzima bwa Perezida Biden' byatumye abaturage benshi batakaza icyizere bafitiye itangazamakuru ryo muri iki gihugu.

    Yanakomeje agaragaza ko ubwo Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, yakunze kugaruka ku bibazo by'ubuzima bwa Biden, nyamara ngo benshi bakamushinja ko ibyo avuga atari ukuri.

    Biden yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri yari yemerewe n'amategeko, nyuma yo kubisabwa n'abo mu ishyaka rye, bamushinje kwitwara nabi mu biganiro mpaka, ibyafashwe na benshi nk'ikimenyetso cy'uko afite ibibazo byo mu mutwe.

    Ibyagarutsweho na Leavitt biherutse no gukorwaho ubushakashatsi n'ikigo cya Gallup, bwagaragaje ko icyizere Abanyamerika bagirira itangazamakuru cyamanutse ku kigero kiri munsi ya 50%, aho 31% bavuze ko bizera itangazamakuru mu gihe 36% bavuze ko bataryizera na gato.

    Itangazamakuru ryashinjwe guhishira uburwayi bwo mu mutwe bwa Joe Biden


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itangazamakuru-ryashinjwe-guhishira-uburwayi-bwa-joe-biden

  • Rusizi: Abasabye imbabazi ntibatange amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside banenzwe – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31, Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Mibilizi no mu nkengero zaho, no gushyingura mu cyubahiro imibiri itandatu yabonetse mu mirenge ya Gashonga, Rwimbogo na Gitambi. Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2025.

    Paruwasi Gatolika ya Mibilizi iri muri eshanu zashinzwe mbere mu Rwanda. Hahungiye Abatutsi benshi baturutse mu bice byahoze ari Komine Gashonga, Cyimbogo na Nyakabuye bibwiraga ko nta wakorera ubwicanyi mu kiliziya.

    Nyiranzabicaho Tharcille watanze ubuhamya yagaragaje ko ibyo bibwiraga atari ko byagenze, kuko bagabweho ibitero bisimburana byari biyobowe n'Interahamwe zirimo Yusuf Munyakazi.

    Uyu Munyakazi yayoboye ibitero byicaga Abatutsi kuva mu Bugarama kugera mu Bisesero, ari kumwe na Bandetse Edouard wari umucuruzi ufite imbunda.
    Umuyobozi w'Ihuriro ry'abarokokeye i Mibilizi, Bana Béatrice, yavuze mu babiciye harimo ababasabye imbabazi bavuga ngo barashutswe ariko n'ubu bakaba badatanga amakuru y'ahajugunywe imibiri y'Abatutsi muri Jenoside.

    Ati 'Umuntu washaka kudakomeza kubiba ubwo bugome yatanga amakuru iyo mibiri igashyingurwa mu cyubahiro. Hari abasabye imbabazi ngo barashutswe. Uyu munsi barashukwa nande?'

    Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rusizi, Utamuriza Vestine yavuze ko imibiri y'Abatutsi imaze kuboneka no gushyingurwa mu cyubahiro ari 80% kandi ko imyinshi iboneka atari abantu batanze amakuru.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside 14.293, yiyongereyeho imibiri itandatu yabonetse.

    Abarokokeye i Mibilizi banenze ababasabye imbabazi babima amakuru y’aho ababo bajugunywe

    Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’uwihariko abiciwe i Mibilizi

    Guverineri Ntibitura yasabye ab’i Rusizi kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abasabye-imbabazi-ntibatange-amakuru-y-ahajugunywe-imibiri-y-abatutsi

  • Abagenzacyaha n'abashinjacyaha 56 basoje amahugurwa ya ILPD ku buhuza – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa yasojwe ku wa 30 Mata 2025, yaberaga mu Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD), yateguwe na Minisiteri y'Ubutabera, ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ndetse na ILPD.

    Ubwo yasozaga aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST, wari intumwa ya Minisitiri muri uyu muhango, Mukabatsinda Anatolie, yasabye abasoje aya mahugurwa gutanga umusanzu wabo kugira ngo basubize ibibazo by'umubare munini w'imanza ziri mu nkiko ndetse n'ubucucike mu magororero ari hirya no hino mu gihugu.

    Ati 'Muzabe abahuza b'ababagana mbere y'abandi bose, mugire umutimanama wo gukemura amakimbirane y'ababagera imbere. Mujye mwerekeza umutima n'ibitekerezo byanyu ku kazi mubatega amatwi, kugira ngo mufate ibyemezo bikemura ibibazo bihari.'

    Yabibukije ko urwego rw'ubutabera rufite ibibazo birimo imvune z'abakozi, imanza nyinshi zo gucibwa zirimo n'iz'ibirarare ndetse n'ubucucike bukabije mu magororero, ababwira ko ari bo rufunguzo rwo kugabanya iyo mibare yose.

    Ati 'Umwaka ushize hinjiye imanza ibihumbi 107, kandi inyinshi ni inshinjacyaha zingana na 69%. Ubujira bufitemo 28%, gukubita no gukomeretsa bufite 15%. Ba nyakuhwa, ibi mwahuguwe by'ubuhuza nimubyitaho, bizagabanya imanza mu nkiko, binunge umuryango kurushaho.'

    Umushinjacyaha k'urwego rw'Igihugu, Desire Mbaragijimana, yibukije abahuguwe gukoresha ubumenyi n'ububasha bahabwa bakagena amadosiye bashyingura ndetse n'ayo bakabaye baregera inkiko, ndetse asaba Minisiteri y'Ubutabera kongera imbaraga mu gukumira ibyaha kurushaho.

    Umushinjacyaha Nkubito Emmanuel, wavuze mu izina ry'abandi bahuguwe, yatangaje ko bungukiyemo byinshi bityo ko biteguye gutanga umusanzu wabo batizigamye, bagabanya imibare y'abafungwa kuko bihenda igihugu.

    Ati 'Nyuma yo kumenya ko igihugu gitanga hejuru ya miliyoni 12 Frw ku munsi ku biryo gusa mu magororero tutabaze ku kuvurwa, twasanze ari menshi ku mwaka. Dukwiye kugira icyo dukora tugatabara iguhugu.'

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko guhugurwa kw'abakozi bo mu rwego rw'ubutabera, biri mu nshingano ILPD ifite yo kwigisha no guteza imbere amategeko kandi ko bishimisha cyane ILPD, bigatuma abahuguwe batanga serivisi nziza.

    Yongeyeho ati 'Ibirarane mu nkiko, ubucucike bukabije mu magororero na sitasiyo za RIB ni ikibazo cy'ingutu ku butabera kandi ni umutwaro uremereye kuri Leta, reka dufatanye dukoreshe ubu buryo bw'ubuhuza tugikemure, maze duheshe kandi duterwe ishema n'urwego rw'ubutabera mu Rwanda.'

    Kuri ubu, imibare ivuga ko byibura abagororwa 66 binjira mu igororero buri munsi, ibi bikaba bihenda Leta cyane kuko asaga miliyari zirenga 204 Frw zahawe MINIJUST ibumbatiye ibigo bitandukanye birimo Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Urwego Rw'Ubushinjacyaha (NPPA), Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igororero (RCS). rukaba rwiharira miliyari zirenga 40 Frw rwonyine.

    Abahawe amahugurwa ku mpande zombi bavuze ko bari bayakeneye koko

    Umwe mu bagenzacyaha ba RIB ahabwa urupapuro ruhamya ko yasoje amahugurwa neza

    Kayiranga Jean de Dieu wari uhagarariye UNDP muri iki gikorwa, yagaragaje ko bishimira kuba inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zitera imbere

    Umuyobozi Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yasabye abahuguwe kuzashyira mu bikorwa ibyo bize kuko nzbyo bihesha ishema ILPD

    Umuyobozi Mukuru muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yasabye abasoje aya mahugurwa gufasha mu kugabanya imanza zijya mu nkiko bimakaza ubuhuza

    Abahawe aya mahugurwa bahamya ko batahanye ingamba nziza

    Aya mahugurwa yamaze iminsi itatu, abayitabiriye bakaba bahamya ko bungukiyemo byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagenzacyaha-n-abashinjacyaha-56-basoje-amahugurwa-ya-ilpd-ku-buhuza-bahiga

  • Akazi mu Rwanda mu mibare – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rufite intego yo kugabanya ubushomeri mu gihugu bukava kuri 17,2% mu 2023 bukagera kuri 7% mu 2035 ndetse na 5% mu 2050.

    Mu Rwanda, abantu bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga abari hejuru y'imyaka 16 ni miliyoni 8,07 ni mu gihe hafi miliyoni imwe bagejeje igihe cyo gukora ariko badafite akazi, ari bo bahora bagashaka hirya no hino.

    Abantu bakora, nibura abakora munsi y'amasaha 35 mu Cyumweru, baba bashobora kuba bakora andi masaha y'ikirenga, bangana na miliyoni 1,16 by'abafite akazi bose.

    Mu bantu bafite imyaka yo gukora, badafite akazi bitewe n'uko bafite ibindi bakora bibinjiriza, bari kwiga cyangwa bafite inshingano mu miryango yabo, ni miliyoni 3,29.

    Urubyiruko rudafite akazi, rufite hagati y'imyaka 16 na 30, rutari mu kazi kandi rutari no mu bikorwa by'imyuga cyangwa se amasomo, rungana na miliyoni 1,14.

    Mu bantu bose bafite akazi mu Rwanda, 90% babarizwa mu cyiciro cy'imirimo itanditse mu gihe 40% by'abafite akazi bose bakora mu rwego rw'ubuhinzi biganjemo abantu batize.

    Mu bantu bose bakora, bibarwa ko 25% byabo, bakora amasaha ari munsi ya 24 ku cyumweru, umubare munini wabo ni uw'abantu bakora mu rwego rw'imirimo itanditse.

    Nibura abantu 211.000 binjira ku isoko ry'umurimo buri mwaka, ibintu bigaragaza ko hakenewe guhangwa imirimo myinshi kurushaho kuko baza biyongera ku bandi bakeneye akazi.

    Mu bantu bose bafite akazi, 80% baba barize amashuri make, aho nibura usanga umubare munini ari abize amashuri abanza cyangwa se bamwe bataranayarangije.

    Muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha ubukungu, u Rwanda rwiyemeje ko ruzajya ruhanga imirimo miliyoni 1,25 izahangwa mu gihe cy'imyaka itanu aho nibura imirimo 250.000 izajya ihangwa buri mwaka.

    Abafite akazi n'amashuri bize

    Mu bafite akazi mu Rwanda, 16,3% bafite guhera ku myaka 15 kuzamura, ntabwo bigeze barangiza amashuri abanza, mu gihe 33,9% bize amashuri make abanza mu gihe 30,1% barangije amashuri abanza.

    Urebeye ku gitsina, 18,8% by'abagore bari mu kazi ntabwo bigeze biga amashuri abanza mu gihe 18,8% bayacikirije ugereranyije n'abagabo 13,5%.

    Abafite icyiciro kibanza cy'amashuri yisumbuye bangana na 7,6% mu gihe muri bo, abagore bari hejuru gato y'abagabo (7,8% vs 7,4%).

    Abize kugera nibura mu cyiciro cyisumbuye cy'amashuri yisumbuye bangana na 8%, aho abagabo bangana na 8,4% mu gihe abagore bangana na 7,7%.

    Abize icyiciro cy'ibanze cya Kaminuza, bangana na 0,8% mu gihe abarangije kaminuza bangana na 2,8% mu gihe abafite Master's bangana na 0,4% naho abafite doctorat bakaba 0,1%.

    Mu bantu bafite akazi mu Rwanda, umubare munini ni abakora mu mirimo itanditse

    Abenshi bafite akazi mu Rwanda, barangije amashuri abanza gusa

    Mu bigo byinshi, abantu bakora amasaha make ugereranyije n’ayagenwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akazi-mu-rwanda-mu-mibare

  • Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo Perezida w'u Burundi Evarisito Ndayishimiye yagiranye ikiganiro na televiziyo y'abafaransa France24 maze atangaza ibihabanye n'imbaraga ziri gukorwa kugirango amahoro agaruke mu burusirazuba bwa Congo. Inzego za Congo n'abahagarariye AFC/M23 bamaze iminsi muri Qatar barebera hamwe icyagarura amahoro dore ko Leta ya Kinshasa yahinduye cyane imvugo yayo ku mutwe wa M23, itakiwita Abanyarwanda, umutwe w'iterabwoba kandi yemera kuganira nayo nyuma yuko Tshisekedi yari yararahiye agasizora.

    Hari kandi ibiganiro hagati ya Leta y'u Rwanda na Kinshasa byaberaga muri Amerika ahgo Perezida Trump yagaragaje ko bitanga icyizere. Imvugo ya Ndayishimiye ibangamiye izi mbaraga ziri gukoreshwa.

    Perezida Ndayishimiye byatangiye agambanira ingabo za EAC aho we aho gukora ubutumwa bwa EAC yafatanyije na FDLR, FARDC na Wazalendo. Aho M23 imukubitiye akanyafu aragenda yigira umwana murizi ashaka kugaragaza ko ikibazo ari u Rwanda.

    Ndayishimye yemereye Tshisekedi ko yahabwa ifaranga ubundi akarimbura M23 ariko niwe waje gusanga M23 imukubise imuvana muri Kivu y'amajyaruguru imugeza ku marembo y'igihugu cye muri Kivu y'Amajyepfo.

    Ndayishimiye asigaye hagati nk'ururimi nyuma yuko abacanshuro birukanwe na SADC ikikura mu mirwano dore ko batashye banyuze mu Rwanda. Ndayishimiye aririza mu itangazamakuru nyamara ntagaragaza uruhare igihugu cye gifite mu mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo. Akurikiye amafaranga arashaka kurwanya abenegihugu ariko ntabwo azabigeraho.

    Ingabo za Ndayishimiye zimaze iminsi zihura n'ibibazo mu misozi ya Minembwe aho abasirikari be benshi bishwe abandi barafatwa. Arashaka kwitwaza u Rwanda ngo asobanure instinzwi ye.

    Nubwo yohereje ingabo zirenga ibihumbi 10, Ndayishimiye ntabwo yigeze na rimwe atsinda umutwe wa M23 no mu rugamba na rumwe, ahubwo natuze aturane neza na M23 kuko ishobora kumufungira vuba amazi n'umuriro

    The post Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/perezida-ndayishimiye-yabaye-wa-mwana-murizi-udakurwaho-urutozi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-ndayishimiye-yabaye-wa-mwana-murizi-udakurwaho-urutozi

  • Ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasubiye inyuma bitewe n'impinduka zihutirwa za Donald Trump #rwanda #RwOT

    Ubutunzi bwa Amerika Bwasubiye Inyuma Kubera Impinduka Zihutirwa za Politiki za Donald Trump

    Mu gihe isi ikomeje kugerageza kwisuganya mu bijyanye n'ubukungu nyuma y'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 ndetse n'intambara zitandukanye ku isi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika—zizwi nk'ubukungu bwa mbere ku isi—zaranzwe n'ihungabana ritunguranye ry'ubukungu mu mezi make ashize. Iri hungabana rishamikiye ku mpinduka z'ihutirwa n'ibyemezo bitunguranye byafashwe na Perezida Donald J. Trump mu gihe gito amaze agarutse muri politiki ya Leta.

    Nubwo Trump atari ku butegetsi muri White House, ibikorwa bye byo guhindura imiyoborere y'ishyaka ry'Abarepubulikani, gucengera mu miyoborere y'intara zitandukanye, ndetse n'imvugo y'ubucuruzi n'imisoro, byose byatumye ubukungu bw'Amerika busubira inyuma mu buryo butunguranye. Ibi bikaba byaratunguye benshi mu bahanga mu bukungu, abashoramari ndetse n'abaturage ubwabo.

    Impinduka za Politiki zidasobanutse neza

    Donald Trump, wabaye Perezida wa 45 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika hagati ya 2017 na 2021, yongeye kugaragara nk'umunyapolitiki ufite ijwi rikomeye muri politiki y'Amerika. Nyuma yo gutangaza ko aziyamamariza manda ya kabiri mu matora ya 2024, Trump yahise atangira gutanga ibitekerezo ndetse no gushyira igitutu ku bayobozi bo mu ishyaka rye kugira ngo bagarure 'Trumpism'—imiyoborere ishingiye ku kwikunda, gukumira abanyamahanga, no kurwanya ibihugu bifitanye imikoranire na Amerika.

    Izo mpinduka za politiki, harimo kongera amahoro ku misoro ku bikorera b'ingeri zose, kuvana Amerika mu masezerano mpuzamahanga, no kugabanya cyane inkunga kuri gahunda za Leta n'imiryango idaharanira inyungu, byose byakoze ku mfuruka z'ubukungu bw'igihugu. Abahanga bavuga ko guhindagura politiki mu buryo bwihuse, nko guhagarika inkunga ku mashuri ya tekinike, kugabanya inkunga kuri gahunda z'ubuzima rusange, no gushyiraho imisoro mishya ku bicuruzwa biva mu Bushinwa, byaciye intege amasoko y'ishoramari ndetse bikadindiza urwego rw'ubucuruzi.

    Isesengura ry'Inzego z'Ubukungu Zasubiye Inyuma

    1. Ubucuruzi Mpuzamahanga

    Ibikorwa byo kongera imisoro ku bicuruzwa biva mu Bushinwa byatumye ibigo byinshi bikoresha ibikoresho byo hanze bihura n'igihombo gikabije. Ubushinwa bwahise busubizanya, na bwo bwongera imisoro ku bicuruzwa bikomoka muri Amerika. Ibi byatumye ibigo byohereza ibicuruzwa hanze bihomba amafaranga atari make.

    Ubucuruzi mpuzamahanga bwagabanyutse ku kigero cya 12% mu mezi atandatu ya mbere y'iyi gahunda ya Trump, ndetse ubucuruzi hagati ya Amerika n'Ubushinwa—bwahoze buyoboye isi—bwagabanutse ku kigero cya 22%. Ku ruhande rw'abaguzi, ibi byatumye ibiciro ku isoko bizamuka cyane ku bicuruzwa by'ibanze, bikagira ingaruka ku muturage usanzwe.

    2. Isoko ry'Imari n'Amasoko y'Imigabane

    Amasoko y'imigabane (stock markets) yahuye n'igihombo gikabije kubera gutinya ko iyi politiki nshya ya Trump izateza intambara z'ubukungu zishingiye ku misoro. Ibigo binini nka Apple, Tesla, ndetse na Boeing, byose byatangaje ko byiteguye kugabanya umusaruro bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibikoresho by'ibanze ndetse no kugabanuka k'amasoko yo hanze.

    Indangururamajwi ya S&P 500 yagabanutseho 7.5% mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa, ikaba ari imwe mu mpinduka z'ikirenga zagaragaye kuva mu gihe cy'icyorezo. Ibi byatumye abashoramari benshi bava ku isoko ry'Amerika bajya gushora imari mu bindi bihugu bifite politiki zidasubirwamo.

    3. Ibidukikije n'Imishinga y'Ireme ry'ubuzima

    Politiki nshya ya Trump yo gukuraho ingamba zo kurengera ibidukikije no kugabanya ingengo y'imari ijya mu rwego rw'ubuzima byagize ingaruka ku myumvire y'abaturage ku bijyanye n'iterambere rirambye. Gahunda nka Medicare n'inkunga ku baturage badafite ubushobozi bwo kwivuza zagabanyijweho miliyari 200 z'amadolari mu ngengo y'imari nshya yasabwe na Trump n'abagize inteko imitwe yombi ishyigikiye Repubulika.

    Ibi byatumye imibereho y'abaturage bo mu cyiciro cy'iciriritse irushaho kuba mibi, bitera ubukungu kugabanuka kuko amafaranga menshi yaheraga mu rwego rw'ubuvuzi atakibashije kugera ku bacuruzi bato n'abaciriritse.

    Ibitekerezo by'Abasesenguzi

    Dr. Emily Rosario, impuguke mu bukungu akaba n'umwarimu muri Harvard University, yagize ati:

    'Impinduka za politiki zidasobanutse zifite ingaruka ku bushake bw'abashoramari no ku mizero y'ubukungu. Ubu turi kubona isura nshya y'ubukungu bw'Amerika isubira inyuma kubera icyuho kiri hagati y'ibyemezo bya politiki n'icyifuzo cy'isoko.'

    Abandi basesenguzi barimo n'abahoze mu nama ngishwanama y'ubukungu muri White House bavuze ko ibi bikorwa bishobora gutuma Amerika isubira ku kigero cy'izamuka ry'ubukungu rya munsi ya 1%, ikintu kitigeze kibaho kuva mu 2009.

    Ingamba zifashwe n'Ibanki Nkuru ya Amerika (Federal Reserve)

    Ibanki nkuru ya Amerika (Fed) yahise itangira kugabanya inyungu ku nguzanyo kugira ngo ihoshe ubukana bw'iri hungabana, ariko abasesenguzi bavuga ko bishobora kudahagije. Umuyobozi mukuru wa Fed, Jerome Powell, yavuze ko 'kugarura icyizere ku isoko bisaba politiki zihamye, zidahindagurika uko bukeye n'uko bwije.'

    Uko Abaturage Babyakira

    Abaturage bo hirya no hino mu gihugu batangiye kugaragaza impungenge. Abaguzi basanzwe batangiye kugabanya ikoreshwa ry'amafaranga, nk'uko bigaragazwa n'ibarura ryakozwe n'ikigo Nielsen: ikoreshwa ry'amafaranga ku bicuruzwa bitari iby'ibanze ryagabanutseho 9% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Mike Henderson, umucuruzi wo muri Texas, yagize ati:

    'Mu myaka ya Trump ya mbere twabonye impinduka zituma ubucuruzi buzamuka. Ariko ubu ndabona ibintu bihindutse—ntitukiri mu myaka ya 'Make America Great Again'. Duhangayikishijwe n'ahazaza.'

    Ingaruka ku Isi Yose

    Amerika nk'ubukungu bwa mbere ku isi ifite uruhare runini mu mikorere y'ubukungu mpuzamahanga. Iyo isoko ryayo rihungabanye, bituma n'ibihugu bikiri mu nzira y'amajyambere bibura amasoko ndetse bikanahura n'izamuka ry'ibiciro.

    Ibihugu byo muri Amerika y'Amajyepfo, Aziya ndetse na Afurika byatangiye gutakaza amahirwe yo kohereza ibicuruzwa muri Amerika, bikaba biri guhura n'igihombo mu musaruro wa kavukire. Ibi bikaba bishobora gutuma inzego z'iterambere mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere zibangamirwa mu buryo burambye.

    Ingaruka mu Matora ya 2024

    Iri hungabana rishobora kugira ingaruka zikomeye ku matora ya Perezida wa 2024. Nubwo Trump akomeje kugira igikundiro mu bayoboke be b'indahemuka, abatora batari abafana ba politiki ze bashobora kumuhungira bitewe n'ingaruka z'ibikorwa bye by'ubukungu.

    Ibipimo bya Gallup byerekanye ko 61% by'Abanyamerika batishimiye uburyo Trump abona ubukungu, mu gihe 68% bemeza ko bashyigikiye politiki zihamye, zidahindagurika buri gihe.

    Umusozo: Ahatuganisha Politiki n'Ubukungu

    Nta gushidikanya ko politiki zikorwa n'abayobozi bakomeye nka Trump zigira ingaruka zikomeye ku bukungu, haba imbere mu gihugu ndetse no ku isi yose. Gusubira inyuma kw'ubukungu bwa Amerika byatewe n'impinduka z'ihutirwa, zidasobanutse kandi zishingiye ku nyungu z'igihe gito, bishobora gufatwa nk'isomo rikomeye ku bayobozi b'ahazaza.

    Uko ibihe bigenda bihinduka, isoko ry'ubukungu rikeneye ibikorwa bifite umurongo, ibisobanuro byimbitse, n'impamvu z'ubuyobozi zishyigikira iterambere rirambye aho kugendera ku mahame y'ubwivumbure bwa politiki. Abaturage, abashoramari n'abayobozi bose barimo gusabwa gufata umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kuganira ku cyerekezo igihugu kigomba gufata.

    Source : https://kasukumedia.com/ubukungu-bwa-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-bwasubiye-inyuma-bitewe-nimpinduka-zihutirwa-za-donald-trump/

  • Biyemeje gushyingura imibiri y'Abatutsi no gufasha abarokotse: Ikiganiro na Gashayija wa Association Zirikana – #rwanda #RwOT

    Ni umuryango wavutse mu 1995, ugamije gufasha abarokotse Jenoside batishoboye mu bibazo byinshi bari basigaranye, ibikomere byo ku mutima no ku mubiri bikiri bibisi.

    Association Zirikana yakoze umurimo ukomeye mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibaha ibikoresho, isana inzu z'abarokotse, ishyingura imibiri yari ku gasozi, itegura ibikorwa byo kwibuka, guhumuriza abarokotse n'ibindi.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi wa Association Zirikana, Gashayija Justin, yagarutse ku bihe bikomeye Abatutsi b'i Murama banyuzemo n'ubutwari bwabaranze.

    Yerekanye uburyo bigobotoye agahinda, barababarira n'ibindi bikorwa byo kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa.

    Gashayija yagaragaje ko Jenoside yatangiye nyuma i Murama, bituma n'abo mu zindi komini nk'iya Masango, abo ku Gikongoro, abavuye mu Ruhango, i Nyanza n'ahandi bahahungira.

    Icyakora ntibahabonye ubuhungiro, kuko Interahamwe zigishijwe ndetse zigashishikarizwa kwica Abatutsi, byatumye hagwa abantu benshi cyane.

    Nyuma ya Jenoside, Gashayija wari utuye i Kigali, yigiriye inama yo kwiyegeranya n'abandi bari bamaze kurokoka bakomoka i Murama, bashinga ihuriro ryatangiranye abanyamuryango bagera kuri 50.

    Intego yaryo yari ugutanga umusanzu mu gushyingura imibiri y'abishwe muri Jenoside yari inyanyagiye ku misozi, gufasha abakecuru barokotse no gutekereza uko bazajya bategura gahunda zo kwibuka, gufasha abana kwiga n'ibindi.

    Gashayija avuga ko amateka y'itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi amuhora mu mutwe, kuko byose byatutumbye areba kugeza ishyizwe mu bikorwa.

    Yavuze ko mu 1959 no mu 1960 yari umwana muto ariko ubona aho ibintu byerekeza, aho yiboneye Abatutsi bicwa, batwikirwa, inka zabo zikaribwa.

    Mu 1963 yabonye umugezi wa Mwogo uhinduka amaraso ubwo hicwaga Abatutsi bo ku Gikongoro, no mu myaka ikurikiyeho, Abatutsi bakomeza kubaho nabi, babuzwa kwiga.

    Ati 'Bajya bavuga ko ku bwa Habyarimana mu mashuri hariho iringaniza ariko byari amagambo, ahubwo Umututsi wese bamubuzaga kwiga. Nkanjye nari umuhanga mu ishuri, mbura uko niga, Data anjyana mu ishuri ry'imyuga i Hanika. Birambabaza ku buryo naje gusubira mu ishuri nyuma ya Jenoside ngo nivure icyo gikomere, niga amashuri yisumbuye na kaminuza kandi nta kazi nshaka gusaba.'

    Gashayija ababazwa cyane n'ubugome Jenoside yakoranywe kuko abantu bishwe urw'agashinyaguro, aho hari ab'icwaga iminsi itatu, abo batemaga ibice bimwe by'imibiri bakabasiga aho, abo bahambye ari bazima n'abishe bene wabo.

    Gashayija avuga hari ibitangaza bikomeye byabaye mu Rwanda, abantu bakwiye kudaterwa ipfunwe no kuvuga.

    Birimo uburyo Inkotanyi zarokoye abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'uburyo abarokotse batihoreye ku babiciye kandi byarashobokaga, byose babifashijwemo n'ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame.

    Ati 'Iyo wumva ubuhamya bw'uwarokotse ugira ngo barabeshya, kuko muri Jenoside bari barapanze ubugome bwinshi, za bariyeri, gushyiraho imbwa zihiga Abatutsi, ariko mu bitangaza by'Imana hakagira abantu barokoka.''

    Yavuze ko hari abana babonye ababyeyi babo bishwe nabi, baracika bagera mu Nkotanyi, nyuma baragaruka bazi ko bagomba kwihorera.

    Ati 'Ariko Imana iduha umugisha itegura Paul Kagame, araza aravuga ngo ni bibi. Yarwanye intambara yo guhagarika Jenoside, anarwana iyo kubuza abantu kwihorera kandi yari intambara ikomeye.''

    Akomeza avuga uko Leta y'ubumwe yabujije abarokotse kubohoza imitungo y'abandi irimo inzu n'ibindi kandi izabo zari zasenyutse, ari na byo byatumye igihugu cyimakaza ubumwe.

    Ababazwa no kubona hari bamwe mu bahamwe n'ibyaha bya Jenoside bagitekereza guhohotera abarokotse, birimo no kubica, nyamara abarokotse bo batuje bakemera gusakaza amahoro mu baturanyi babo.

    Asaba Leta gukomeza kuba maso nk'uko yabikoze na mbere, igasigasira umutekano w'abarokotse Jenoside kugira ngo bareke kubaho mu bwoba kandi icumu ryarunamuwe mu Rwanda.

    Kugeza ubu Association Zirikana ifite abanyamuryango basaga 300 baba i Kigali no mu Karere ka Nyanza.

    Umuyobozi wa Association Zirikana, Gashayija Justin yagaragaje uburyo ubuyobozi bw’u Rwanda bwabigishije ibyo kutihorera, bigatanga umusanzu ukomeye mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda

    Gashayija Justin avuga ko bafite intego yo gukomeza ibikorwa byo kwibuka Jenoside no kwita ku barokotse

    Uwamahoro Marie Claire ubarizwa muri Association Zirikana, yavuze uko muri Jenoside ibihuru byarushije abantu ubupfura

    Uwamahoro Marie Claire, uvuka mu Nkomero, mu Murenge wa Mukingo, mu Karere ka Nyanza, yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushyingura-imibiri-y-abatutsi-yari-inyanyagiye-no-gufasha-abarokotse-ikiganiro

  • Abamotari bijejwe ko Leta iri kwiga ku bibazo byabo, bahabwa umukoro – #rwanda #RwOT

    Ni inama yitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo, Olivier Kabera, Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, Umuyobozi mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP) CG Felix Namuhoranye n'Umuyobozi mukuru wa RURA Evariste Rugigana.

    Ku itariki ya 17 Mata 2025, ni bwo inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko rigenga umuhanda rije kuvugurura Itegeko no 34 / 1987 ryo ku wa 17 Nzeri 1987 rigena amabwiriza agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo nk'uko ryahinduwe kugeza ubu, rigamije kurinda impanuka ziterwa n'ubuteshuke, uburangare cyangwa ibikorwa bigenderewe.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'ibikorwaremezo yabwiye abakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto, ko hari byinshi birimo kuvugururwa bijyanye no kuborohereza mu kazi bakora kugira ngo karusheho gukorwa mu buryo bunoze kandi bubafasha gutunga imiryango yabo harimo no kubongerera parikingi mu bice bitandukanye.

    Yabasabye ku ruhande rwabo nabo kwigenzura, abakoraga amakosa bakihatira kuvugurura imikorere kandi ko abazakomeza gufatirwa mu makosa bazajya babihanirwa ari nako abazitwara neza hazashyirwaho uburyo bwo kubashimira imyitwarire myiza bagaragaza.

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye mu ijambo yabagejejeho, yagarutse ku mushinga w'itegeko, ashimangira ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kuvugurura imikorere yabo mu buryo buborohereza akazi.

    Yagize ati 'Umushinga w'itegeko rigenga umuhanda wemejwe n'inama y'Abaminisitiri, mu biwugize harimo kuba iminsi umuntu yagombaga kuba yishyuye amande atangwa ku makosa yakozwe mu muhanda iziyongera ikazagera kuri 30 ivuye ku minsi itatu gusa yasabwaga kuba yamaze kwishyurwa.'

    Yakomeje avuga ko 'Rizatangira gukurikizwa mu gihe gito rimaze gusohoka mu igazeti ya Leta, ariko haratangira kurebwa uko hashyirwaho imikorere n'imikoranire iganisha mu njyana y'icyo cyerekezo cy'igihugu.'

    IGP Namuhoranye kandi yabagaragarije ko hazabaho uburyo bw'imicungire y'impushya zo gutwara ibinyabiziga, bujyanye no gushimira abitwara neza no gukura amanota ku bazaba bakigaragara mu makosa yo mu muhanda atandukanye, abasaba gutwara neza igihe cyose bakoresha umuhanda birinda ko byabagiraho ingaruka zirimo gukurwaho amanota bishobora kubakururira guhagarikwa gutwara by'igihe gito n'izindi zitandukanye.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yashimiye abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kuba bitabira gahunda z'ibikorwa rusange by'iterambere, abasaba gukomeza gufata neza ibikorwaremezo, kwimakaza imyitwarire yo kwirinda impanuka zo mu muhanda no kurangwa n'isuku birinda guta imyanda ahabonetse hose, ahubwo bakayishyira ahabugenewe.

    Bigeragezo Bernabe, umumotari umaze imyaka 15 atwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kigali, yavuze ko ibyo bagejejweho muri iyi nama ari inyamibwa kandi ko bibateye akanyamuneza, guhera ubu bagiye gukora ibishoboka byose mu kurwanya amakosa akunze kubagaragaraho.

    Yavuze ko amakosa abatwara moto bajya bakora arimo; abahindura nimero iranga ikinyabiziga bahindura imibare ngo amakosa bakora azitirirwe abandi, abaheka imizigo minini, abiruka iyo bahagaritswe n'umupolisi n'abatwara basinze bavuye mu kabari, avuga ko we na bagenzi be bagiye gufatanya na Polisi mu kurwanya ayo makosa kuko ari ikibazo ku mutekano wo mu muhanda.

    Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kuvugurura imikorere birinda amakosa yo mu muhanda

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yavuze ko hari ingamba zafashwe zijyanye no kuvugurura imikorere y'abamotari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abamotari-bijejwe-ko-leta-iri-kwiga-ku-bibazo-byabo-bahabwa-umukoro

  • Abarenga 250 basoje amahugurwa ya 'Sous-officier' – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa y'icyiciro cya 15 yitabiriwe n'abo ku rwego rwa Sous-officier barimo abapolisi 221 n'abo mu Rwego rw'Igihugu rw'igorora (RCS) 30, mu rwego rwo kubongerera ubumenyi n'ubushobozi mu bijyanye no gucunga umutekano n'ituze rusange, iby'ibanze mu kuzuza inshingano mu kazi gakorerwa ku masitasiyo, imyitwarire ya kinyamwuga n'ibindi bitandukanye.

    Muri aya mahugurwa kandi bakoze imenyerezamwuga, mu bikorwa byo gucunga umutekano mu gihe cy'iminsi mikuru mu Mujyi wa Kigali byamaze ibyumweru bine n'ahandi mu gihugu mu gihe kingana n'ukwezi n'igice.

    Banakoze urugendoshuri basura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi n' Ingoro ndangamurage yo ku Mulindi w'Intwali mu rwego rwo gusobanukirwa amateka yaranze igihugu.

    Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, umuyobozi Mukuru wa Polisi Wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano, yashimangiye akamaro k'amahugurwa ahoraho ahabwa ba su-ofisiye.

    Yagize ati 'Polisi y'u Rwanda yashyize imbere amahugurwa kuko ariyo nzira yo kubaka abapolisi bakora kinyamwuga. Nk'uko mubizi abapolisi bo ku rwego rwa Sous-officier nibo benshi mu mibare kandi ni nabo benshi twohereza mu bikorwa bya Polisi, kubahugura rero no kubongerera ubumenyi ni ingenzi cyane.'

    yakomeje avuga ko 'Turizera ko amasomo mwahawe azabafasha mu kurushaho kunoza no gukora kinyamwuga akazi ka buri munsi ko gucunga umutekano w'abantu n'ibyabo, kureba ko amategeko yubahirizwa no gukumira ibyaha cyane cyane dufatanya nabaturage n'izindi nzego.'

    DIGP Sano yasabye abasoje amahugurwa kuzashyira mu bikorwa ibyo bize birinda ruswa, ubusinzi gukoresha imbaraga z'umurengera n'ibindi bikorwa byose bihabanye n'indangagaciro za Polisi y'u Rwanda.

    Yabashimiye kandi ikinyabupfura n'umurava byabaranze mu gihe bamaze mu mahugurwa, abizeza ko Polisi y'u Rwanda yiteguye kubaha ibyangombwa byose nkenerwa kugira ngo bubahirize inshingano zabo aho bazoherezwa gukora akazi hose.

    Umuyobozi w'Ishuri rya Polisi ry'amahugurwa, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe cy'ibyumweru 21 bamaze bahugurwa, bize amasomo atandukanye azabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

    Mu masomo bize harimo; Ibikorwa bya Polisi, ubumenyi ku mikoreshereze y'imbunda, Guhosha imyigaragambyo no gucunga ituze mu baturage, ibikorwa byo gucunga umutekano imbere mu gihugu, akarasisi, Indanga gaciro za polisi, ikoreshwa ry'imbaraga n'imbunda, imikoranire ya polisi n'abaturage, uburere mboneragihugu n'andi atandukanye azabafasha mu kazi ka buri munsi.

    CP Niyonshuti yabashimye ku bwitange n'umurava bagaragaje muri aya mahugurwa, abasaba kuzakomeza kurangwa n'imyitwarire myiza aho bazaba bakorera hose.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-250-basoje-amahugurwa-ya-sous-officier