Blog

  • Amabuye y'agaciro ya RDC azajya atunganyirizwa mu Rwanda? Ibyo kwitega nyuma y'amasezerano y'amahoro – #rwanda #RwOT

    • Iyubakwa ry'urugomero rwa Ruzizi III
    • Gutunganyiriza amabuye y'agaciro mu Rwanda
    • Umuhanda wa Gari ya Moshi mu mushinga wa Lobito Corridor
    • U Rwanda mu bucuruzi bw'amabuye y'agaciro ku isoko mpuzamahanga

    Urugendo ruganisha kuri aya masezerano, rukubiyemo ibintu byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere y'uko ashyirwaho umukono. Muri byo, harimo ko RDC igomba kubanza gukemura ibibazo by'umutekano bibangamiye u Rwanda, by'umwihariko ikibazo cya FDLR.

    Amerika kandi yasabye ko u Rwanda guhagarika ubufasha ivuga ko ruha M23, nubwo rwakomeje kubihakana inshuro nyinshi. Ku rundi ruhande, RDC isabwa gukora amavugurura y'imbere mu gihugu agena uburyo umutungo usaranganywa kugera ku turere. Ibi binajyana kandi no gukora amavugurura mu miyoborere ajyanye no kwegereza ubuyobozi abaturage.

    Kuyashyiraho umukono nibirangira, Amerika nayo izasinyana n'ibihugu byombi ajyanye n'ubukungu. Kuva Trump yajya ku butegetsi, ibikorwa bijyanye n'ubucuruzi ni byo yashyize imbere ya byose.

    Umujyanama we wihariye mu bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ni umuntu usanzwe uzobereye iby'ubucuruzi.

    Amerika ivuga ko mu masezerano izasinyana n'ibihugu byombi, ni ukuvuga u Rwanda na RDC, ayo izagirana na Congo ari yo manini cyane ko ari igihugu gifite umutungo kamere mwinshi gusa ntirenza ingohe u Rwanda.

    Ivuga ko u Rwanda rufite narwo umutungo kamere mwinshi, rukagira n'akarusho kuko rufite ubushobozi mu bucukuzi no mu gutunganya amabuye y'agaciro, rukaba rufite n'uburyo buhamye bwo kuyageza ku isoko mpuzamahanga.

    Boulos ati 'U Rwanda narwo rufite umutungo kamere n'ubushobozi hamwe n'amahirwe yihariye mu bijyanye n'amabuye y'agaciro, hamwe no mu bijyanye n'ubucukuzi, bitari ibyo gusa ahubwo no mu bijyanye no kuyatunganya no kuyacuruza.'

    Amasezerano y'ubucuruzi agena ko sosiyete zo muri Amerika zizashora imari muri RDC ndetse n'izindi zo mu bihugu by'inshuti za Amerika nazo ziri gushishikarizwa kubikora. Amerika ivuga ko hari sosiyete ziri mu biganiro byo kuba zashora nibura miliyari 1,5$ muri RDC.

    Uruhande rwa Amerika muri aya masezerano y'ubucuruzi hagati yayo n'u Rwanda na RDC, ruzajya rurebererwa n'Ikigo Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n'imikoranire mu rwego rw'imari, DFC.

    Urugomero rwa Ruzizi rwagarutsweho mu biganiro

    Mu biganiro biganisha kuri aya masezerano, mu ngingo zaganiriweho, harimo n'izijyanye n'ibikorwaremezo hagati y'impande zombi. Amerika ivuga ko umutungo kamere wo muri RDC, ukeneye ibikorwaremezo kugira ngo ubyazwe umusaruro.

    Muri iyo ngeri, hari imishinga ivugwa, iyo irimo umuhanda wa Gari ya moshi muri gahunda yiswe Lobito Coridor. Uwo muhanda ureshya na kilometero 1.300 uhuza Angola, RDC na Zambia. Ni imwe mu nzira izajya yifashishwa mu kugeza ku isoko mpuzamahanga amabuye y'agaciro yo muri aka karere.

    Amerika yemeye gutera inkunga iyubakwa ry'uwo muhanga, aho byitezwe ko uzuzura utwaye miliyoni 560$.

    Hari kandi ibijyanye n'amashanyarazi. Umushinga uhanzwe amaso ni urugomero rwa Ruzizi III. Uru rugomero rwitezweho gutanga 147 MW. Ni umushinga mugari watewe inkunga na Banki y'Isi, Umuryango w'Ibihugu by'Ubumwe bw'u Burayi na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB.

    Ishoramari ryose muri uyu mushinga ringana na miliyoni 450$. Watangiye mu 2016 byitezwe ko uzarangira mu 2024, ariko uza kugenda udindira. Ubu imirimo byitezwe ko izarangira mu 2030.

    Uyu mushinga uhuriweho n'ibihugu bitatu, u Rwanda, RDC n'u Burundi. Mu gihe uzaba wuzuye, bizasaranganywa amashanyarazi, u Rwanda ruhabwe 47MW hanyuma izisigaye zisaranganywe ibindi bihugu, RDC n'u Burundi.

    Boulos ati 'Hari ibikorwaremezo bindi byitezwe bijyanye n'amashanyarazi. Urugomero rwa Ruzizi III ni ingenzi cyane. Hari n'izindi ngomero zizatanga amashanyarazi, habeho imiyoboro ihuza impande zombi.'

    'Hari sosiyete ziri gukora ku by'imiyoboro no gusaranganya amashanyarazi. Hari akazi kenshi rero kari muri uru rwego rw'ingufu.'

    Amabuye y'agaciro yo muri RDC ashobora gutunganyirizwa mu Rwanda

    U Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y'agaciro guhera ku rwa Zahabu, Tantalum, Tin na Coltan. Izo nganda ni Gasabo Gold Refinery, (rutunganya zahabu), Power X Refinery (rutunganya Tantalum) na LuNa Smelter (rutunganya Tin).

    Iyo amabuye y'agaciro yoherejwe ku isoko mpuzamahanga adatunganyijwe, igihugu cyayohereje gicibwa amande y'uko cyohereje adatunganyije, byanarangira, niba ari coltan yoherejwe, mu ruganda ruyitunganya hari andi mabuye avamo.

    Gusa icyo gihe igihugu cyayohereje ntikibarirwa agaciro k'andi mabuye, ahubwo kibarirwa gusa iby'icyo byoherejwe.

    Kugira ngo byumvikane neza, dufate urugero rwa Coltan. Iyo itunganyijwe mu ruganda ivamo Tantalum, ariko ibyitwa umwanda wayo, ni phosphate ikoreshwa mu gukora ifumbire mvaruganda.

    Havamo kandi Niobium ishobora gukoreshwa mu gukora ibyuma cyangwa se no mu bindi bikoresho by'ikoranabuhanga nka 'Capacitors' z'imodoka. Ibyo bivuze ko umuntu wohereza mu mahanga amabuye adatunganyije abihomberamo cyane.

    Nka Zahabu, iyo itunganyirijwe mu Rwanda, isohoka mu ruganda ari umwimerere ku kigero cya 99%, hanyuma umwanda wayo ni wo uvamo umuringa (Silver), ibuye ricuruzwa rigakorwamo imitako.

    Kuba u Rwanda rufite inganda zitunganya amabuye y'agaciro, rwunguka kabiri. Icya mbere ni uko iyo rucuruje ku isoko mpuzamahanga, rudacibwa amande y'ibyitwa umwanda, kandi rubasha kubyaza umusaruro bya bindi bisigaye.

    Muri aya masezerano y'ubucuruzi azasinywa hagati y'u Rwanda na Amerika, iki gihugu kivuga ko ruzungukira mu bijyanye no 'kongerera agaciro amabuye'.

    Bivuze ko amabuye y'agaciro azajya avanwa muri RDC ashobora kuzajya agezwa mu Rwanda agatunganya, akaba ari narwo ruyohereza ku isoko mpuzamahanga.

    Amerika ivuga ko u Rwanda ruri gushyiraho ibyanya byahariwe inganda, ku buryo hashobora kubakwa izindi nganda zitunganya amabuye y'agaciro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amabuye-y-agaciro-ya-rdc-azajya-atunganyirizwa-mu-rwanda-ibyo-kwitega-nyuma-y

  • Kevin De Bruyne ntabwo ari mu biganiro na Inter Miami, ahubwo Chicago Fire niyo iri mu biganiro nawe #rwanda #RwOT

    Amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bitangazamakuru mpuzamahanga yavugaga ko ikipe ya Inter Miami CF iri mu biganiro na Kevin De Bruyne kugira ngo aze kuyerekezamo mu gihe agiye gusoza ibihe bye mu Burayi.

    Gusa, amakuru yizewe aturuka hafi y'uyu mukinnyi w'Umubiligi yemeza ko ibyo ari ibihuha, kuko iyi kipe itigeze ijya mu biganiro na De Bruyne cyangwa se abajyanama be.

    Nk'uko byatangajwe mu makuru yihariye amaze igihe kigera ku minsi 20, ikipe nyakuri iri kotsa igitutu uyu mukinnyi ngo ayisinyire ni Chicago Fire, imwe mu makipe yo muri Major League Soccer (MLS) ikomoka mu mujyi wa Chicago.

    Kevin De Bruyne, uri kurangiza amasezerano ye muri Manchester City, aracyari kwiga amahitamo ye hamwe n'abajyanama be n'umuryango we.

    Biravugwa ko agerageza kwitegura neza icyo yise 'igice gishya cy'ubuzima bwe bwa ruhago', ku buryo atagomba gufata icyemezo atabanje kugenzura buri kintu cyose kizamufasha muri urwo rugendo.

    Mu gihe amakipe menshi yaba yo ku mugabane w'i Burayi ndetse no muri Amerika akomeje kugaragaza inyota yo kumusinyisha, nta gihamya na kimwe kigaragaza ko hari ibiganiro biri hagati ya Kevin De Bruyne na Chelsea cyangwa Como, amakipe yagiye avugwa mu binyamakuru bimwe na bimwe byo mu Butaliyani n'u Bwongereza.

    De Bruyne, w'imyaka 33, amaze imyaka irenga 8 ari igicumbi cy'ubuhanga mu kibuga hagati mu ikipe ya Manchester City.

    Yegukanye ibikombe byinshi birimo Premier League, FA Cup, League Cup ndetse na UEFA Champions League. Ibi bituma agumana agaciro gakomeye ku isoko, nubwo ageze mu myaka yo kugabanya umuvuduko mu mikino.

    Kugana muri MLS bishobora kuba umwanzuro watekerejweho, cyane ko ari shampiyona irimo gutera imbere vuba kandi ikaba isigaye ikurura ibyamamare bikomeye ku isi.

    Uburyo Chicago Fire iri kubishyiramo imbaraga burerekana ko bifuza kugera ku rwego rwo hejuru mu kwigarurira isoko no guha abafana babo umunezero.

    Nta cyo Inter Miami iratangaza ku mugaragaro kuri aya makuru, gusa igisubizo cya De Bruyne kizatangazwa vuba, nyuma yo gusesengura neza uko ahagaze mu bijyanye n'umuryango, ubuzima bwe bwite ndetse n'intego ashyize imbere muri iki gice gishya cy'umwuga we.

    Kevin De Bruyne ntabwo ari mu biganiro na Inter Miami, ahubwo Chicago Fire niyo iri mu biganiro nawe

    Source : https://kasukumedia.com/kevin-de-bruyne-ntabwo-ari-mu-biganiro-na-inter-miami-ahubwo-chicago-fire-niyo-iri-mu-biganiro-nawe/

  • Dr. Nsengimana yahembwe agera kuri miliyoni 190 FRw kubera kubungabunga imisambi – #rwanda #RwOT

    Dr. Olivier Nsengimana waherukaga kwegukana igihembo n'ubundi mu bitangwa na Whitley mu 2018, kuri iyi nshuro yahawe igihembo kizwi nka Whitley Gold Award gifite agaciro k'amapawundi 100.000 ni ukuvuga hafi miliyoni 190 Frw.

    Dr Nsengimana wabaye umuganga w'ingagi yatangije Ikigo kirengera Inyamaswa zo mu Gasozi (RWCA) mu 2014 nyuma yo kubona ko hari iziri gucika zirimo n'imisambi.

    Yagiye ahabwa ibihembo bitandukanye bijyanye no kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima binyuze muri uwo mushinga yatangiye benshi batumva neza.

    Yagize igitekerezo cyo gutanga umusanzu we mu kubungabunga imisambi kubera iyapfuye bayihiga, iyagejejwe mu ngo z'abantu igakatwa amababa bigatuma itisanzura uko bikwiye n'indi.

    Dr. Nsengimana yabwiye BBC ko iki gihembo kizamufasha kongera imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima kandi ko gisobanuye byinshi kuri we.

    Ati 'Kwakira iki gihembo cya Whitley Gold Award ni ibintu bikomeye kuri twe.'

    Yagaragaje ko kuri ubu umubare w'imisambi yo mu gasozi mu Rwanda imaze kuba myinshi kuko iri kurenga 1000 mu gihe yatangiye icyo gikorwa hari imisambi 300 gusa.

    Yavuze ko yabigezeho afashijwe no gukora ubukangurambaga bugera hirya no hino mu gihugu bashakisha kandi babarura imisambi n'izindi nyamaswa zo mu gasozi ziri mu kaga kugira ngo zirusheho kwitabwaho.

    Ubwo bukangurambaga bukorwa mu buryo butandukanye hari n'igihe hifashishwa siporo nk'imikino y'umupira w'amaguru n'isiganwa ry'amagare ryiswe 'Umusambi race' ribera mu gishanga cya Rugezi kibarizwamo ¼ cy'imisambi yose yo mu Rwanda.

    Dr. Nsengimana yerekana ko nk'umuntu wakuriye mu bice by'icyaro yakuze akunda imisambi kandi ari nacyo cyamuteye gutangira ibikorwa byo kuyirengera kuko yabonaga iri gukendera.

    Nyuma yo kubona ko umushinga we uri gutanga umusaruro, Olivier Nsengimana yagaragaje ko afite gahunda yo kwinjira mu mikoranire n'ibindi bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba nka Uganda, Tanzania n'u Burundi.

    Biteganyijwe ko nibura ubukangurambaga buzakorwa muri ibyo bihugu bitatu ku mikoreshereze iboneye y'ibishanga n'akamaro kabyo ku buzima bwa muntu no ku rusobe rw'ibinyabuzima buzagera ku bantu 80000 buri mwaka.

    Abandi bahawe ibihembo na Whitley harimo Farina Othman wo muri Malaysia, Andres Link wo muri Colombia, Reshu Bashyal wo muri Nepal, Yara Barros wo muri Bresil, Federico Kacoliris, Rahayu Oktaviani wo muri Indonesie.

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye, yari yitabiriye umuhango watangiwemo ibyo bihembo

    Dr. Nsengimana yagaragaje ko yakuze akunda imisambi kandi ko urwo rukundo rwatumye ashaka kuyirengera

    Dr. Nsengimana yahawe igihembo na Whitley kubera imbaraga yashyize mu kubungabunga imisambi

    Imisambi yari ikomeje gukendera ariko Dr. Nsengimana yiyemeza kuyibungabunga

    Dr. Nsengimana yahembwe hafi miliyoni 190 FRw kubera kubungabunga imisambi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-nsengimana-yahembwe-agera-kuri-miliyoni-190-frw-kubera-kubungabunga-imisambi

  • RIB yataye muri yombi babiri bahamijwe icyaha cya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Aba bombi batawe muri yombi ku wa 29 Mata 2025, bafatirwa mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Gasura mu Mudugudu wa Gatoki.

    Murindabyuma Jean yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka umunani ndetse n'imirimo y'inyungu rusange (TIG) ntiyabikora naho Shema Tharcisse we yari yarakatiwe igifungo cy'imyaka 15 akaba yari yarahunze ubutabera.

    Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mugihe hagikorwa iperereza no gusaba imyanzuro y'urukiko Gacaca kugira ngo bashyikirizwe igororero bakore igihano bahawe.

    Icyaha cya Jenoside giteganwa n'ingingo ya 5 y'itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Icyaha cya Jenoside giteganywa n'ingingo ya 91 y'iryo tegeko, aho isobanura ko 'Icyaha cya Jenoside ari kimwe mu bikorwa bikurikira, gikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry'uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by'intambara.'

    Ibyo bikorwa bivugwa muri iyo ngingo birimo kwica abo bantu; kubatera ubumuga bw'umubiri cyangwa bwo mu mutwe; kubashyira, ubigambiriye, mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo; gufata ibyemezo bibabuza kubyara no kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.

    RIB irasaba abantu kujya batanga amakuru ku bantu bakidegembya kandi barakatiwe n'Inkiko.

    RIB iributsa kandi ko icyaha cya jenoside ari icyaha kidasaza, ko uwakigizemo uruhare wese byanze bikunze ukuboko k'ubutabera kuzamugeraho.

    RIB yataye muri yombi babiri bahamijwe icyaha cya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-babiri-bahamijwe-icyaha-cya-jenoside

  • Mu 2024 mu Rwanda hahanzwe imirimo mishya isaga ibihumbi 358 – #rwanda #RwOT

    Ni imirimo urebye yikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka irindwi yari ishize kuko nko mu 2017 hari hahanzwe imirimo 155.994.

    Buri wa 01 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga w'umurimo ku Isi. Mu Rwanda ni umunsi Leta, abakoresha n'abakozi bahura bagasuzumira hamwe intambwe imaze guterwa mu rwego rwo guteza imbere umurimo.

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Amb. Nkulikiyinka yavuze ko nubwo hakiri ibibazo mu nzego z'umurimo mu Rwanda ariko hari icyizere ugereranyije n'imyaka yabanje.

    Abajijwe niba imirimo yahanzwe itari mu mibare gusa ariko nta mpinduka igira ku baturage, Minisitiri Amb. Nkulikiyinka ya yavuze ko habaho gukurikirana uko ikorwa.

    Yagize ati ' Hazashyirwaho uburyo bwo kugenzura ko iyo mirimo igira ingaruka nziza ku bayikora, hatazabaho kugendera ku mibare y'imirimo ihangwa gusa, hatitawe ku miterere n'akamaro kayo.'

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Ababikorera mu Rwanda, Jeanne Francoise Mubiligi, yavuze ko umubare w'ibigo by'abikorera mu 2024 wazamutseho 43%.

    Yavuze ko mu myaka irindwi ishize abikorera batanze imirimo ku kigero cya 95%, aho iyatanzwe yose hamwe ari miliyoni 4,4 mu myaka irindwi kugeza mu 2024.

    Nubwo hakozwe ibikomeye mu ihangwa ry'imirimo mu Rwanda ariko hakiri ibibazo bigikoma mu nkokora inozwa ry'akazi bitewe n'impamvu nyinshi zitandukanye.

    Harimo ibibazo bijyanye n'imitangire y'akazi n'ubushobozi budahagije bw'abanyeshuri barangiza muri za kaminuza.

    Abikorera bagaragaza ko ruswa yaba iy'amafaranga cyangwa iy'igitsina ndetse no gutanga akazi hashingiwe ku cyenewabo na byo biri mu bikoma mu nkokora mu kuboza umurimo.

    Ibyo bijyana kandi n'abakozi bakora imirimo itanditse, bahura n'imbogamizi zirimo zirimo umushahara muke, kudahemberwa kuri banki no kutagira ubwiteganyirize n'ubwishingizi.

    Guhugura abanyeshuri basoje muri kaminuza bakabona ubumenyi bujyanye n'ubukenewe mbere y'uko batangira gukora, guhangana na ruswa n'ibindi biri mu byo MIFOTRA n'abafatanyabikorwa bayo barangamiye.

    Mubiligi yavuze ko gahunda ya 'IGIRA KU MURIMO' ikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo abanyeshuri bazajye basoza amasomo yabo bafite ubumenyi buzabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Yagize ati 'Abanyeshuri bahabwa amahirwe yo kwimenyereza umwuga bari hagati ya 70% na 75% bahabwa akazi mu bigo bitandukanye bakozemo nyuma yo gusoza imenyereza mwuga bahawe.'

    Raporo iherutse gutangazwa na n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare, yerekana ko abari ku isoko ry'umurimo mu Rwanda bafite kuva ku myaka 16, barenga miliyoni 5,3 aho abafite akazi muri bo ari miliyoni 4,5.

    Mu 2024 hahanzwe imirimo mishya isaga ibihumbi 358


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-2024-mu-rwanda-hahanzwe-imirimo-mishya-isaga-ibihumbi-358

  • APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2025 #rwanda #RwOT

    Amakipe ya APR FC na Rayon Sports yamaze kugera ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2025 kizakinwa kuri iki cyumweru kuri Sitade Amahoro i Remera, ni nyuma y'uko yitwaye neza mu mikino ya 1/2 yabaye kuri uyu wa Gatatu.

    Mu mikino yo kwishyura yaraye ibereye i Remera, ikpe y'ingabo z'igihugu ya APR FC yasezereye Police FC batsinze igitego kimwe ku busa bityo igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego bibiri kuri kimwe.

    Rayon Sports izwi nka Gikundiro yo yageze kuri uyu mukino isezereye Mukura Victory Sports et Loisir iyitsinze nayo igitego kimwe ku busa bityo nayo igera ku mukino wa nyuma itsinze ibitego bibiri kuri kimwe mu mikino yombi.

    Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Cheick Outarra naho Rayon Sports yambara uburu n'umweru yo yatsindiwe igitego kimwe na Biramahire Abedi Christophe.

    Kugera ku mukino wa Nyuma w'igikombe cy'Amahoro muri uyu mwaka kuri aya makipe yombi bivuze ko aya makipe yamaze kubona tike bidasubirwaho yo kuzakina imikino Nyafurika y'umwaka utaha, ya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup.

    Ibi biraterwa n'uko ikipe izatwara igikombe cy'Amahoro izahita ibona itike bidasubirwaho yo kwitabira imikino ya CAF Confederations Cup, hakiyongeraho ko ata makipe yombi imwe murizo izatwara igikome cya Shampiyona ariyo izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League.

    Nkuko FERWAFA yamaze kubitangaza aya makipe yombi azahurira ku mukino wa Nyuma w'igikombe cy'Amahoro kuri iki cyumweru guhera saa kumi n'imwe n'igice kuri Sitade Amahoro i Remera.

    Ni umukino uzabanzirizwa n'umukino wa nyuma mu Bagore uzahuza ikipe ya Rayon Sports ndetse n'Indahangarwa.

    The post APR FC na Rayon Sports zabonye itike yo gukina imikino Nyafurika zizahurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2025 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/apr-fc-na-rayon-sports-zabonye-itike-yo-gukina-imikino-nyafurika-zizahurira-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2025/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-na-rayon-sports-zabonye-itike-yo-gukina-imikino-nyafurika-zizahurira-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2025

  • Access to Finance Rwanda yagabiye inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumberi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 30 Mata 2025, kibera mu murenge wa Rukumberi, Akarere ka Ngoma, aho cyitabiriwe n'abarimo Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu n'Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie.

    Rukumberi ni agace kahoze muri Komine Sake, kagiye gutuzwamo Abatutsi benshi mu bihe bitandukanye mbere y'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu 1994 kugira ngo bazicwe n'isazi ya Tsetse. Mu 1994 hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 35 mu gihe gito kubera ubugome n'ubukana Jenoside yakoranywe muri ako gace.

    Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu yavuze ko igikorwa cyo gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kiba buri mwaka kandi kigamije kubafasha gukemura ibibazo bahura nabyo bya buri munsi batewe n'amateka mabi banyuzemo.

    Yagize ati 'Usibye kubagabira inka, hari ibindi bibazo byinshi biba bikomeye bihari, ibyo bigihari nabyo tuzakomeza tuganire turebe ngo ni iki kindi twafasha kugira ngo tujye dufasha bijyanye n'ikibazo gihari? Ibyo tuzakomeza kubikora kandi bikorwe neza, umuco wo kugabira na wo tuzawukomeza kuko ni ngombwa.'

    Umwe mu barokokeye mu murenge wa Rukumberi, wanagabiwe inka, Mukandori Françoise yashimiye Access to Finance Rwanda yabagabiye inka, avuga ko mbere ya Jenoside bari batunzwe n'amata ariko baza kuyabura atari amahitamo yabo.

    Ati 'Mwarakoze gukomeza kutuba hafi, kuturemamo ibyiringiro, mwadufashe mu mugongo mu gihe twari tunaniwe, urwo rukundo mutugaragariza natwe tuzarwereka abavandimwe bacu, inshuti zacu, tubahe amata kuko ni benshi bayakeneye ndetse tunaboroze kuko niyo ntego yacu.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushyigikira gahunda ziteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurushaho kwiyubaka mu buzima bwa buri munsi.

    Yavuze ko ubuyobozi buzakomeza kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ibibazo bagifite birimo inzu zikenewe gusanwa, abakenera inkunga y'ingoboka, abakeneye inka n'ibindi, bizakomeza gushakwa bikabagezwaho.

    Akarere ka Ngoma gafite inzibutso esheshatu harimo n'urwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 42 y'Abatutsi.

    Ubwo abakozi n’abayobozi ba Access to Finance Rwanda baganaga ku rwibutso

    Abayobozi n'abakozi ba Access to Finance Rwanda bunamiye Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rukumberi

    Abakozi ba Access to Finance Rwanda ubwo bunamiraga Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi b’i Rukumberi bahawe inka zizabafasha kwiteza imbere

    Abahawe inka, banahawe ibindi bikoresho byabafasha kuzitaho

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashyize indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi

    Umuyobozi Mukuru wa Access to Finance Rwanda, Jean Bosco Iyacu, ubwo yashyiraga indabo ku mva ziri mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi

    Abahawe inka bari bafite akanyamuneza

    Mukandori Françoise yashimiye Access to Finance Rwanda yabagabiye inka

    Bagabiwe inka zishyuriwe ubwishingizi bw’umwaka wose

    Access to Finance Rwanda yagabiye inka imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ituye i Rukumberi

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko iki ari igikorwa cyiza cyo gushyigikira gahunda ziteza imbere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rukumberi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 42 y'Abatutsi

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/access-to-finance-rwanda-yagabiye-inka-abarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-i

  • INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa HATEGEKIMANA Jennifer Gashumba mwene Gashumba Jean na Mukakinani Clothilde, utuye mu Mudugudu wa Ubumwe, Akagari ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo HATEGEKIMANA Jennifer Gashumba, akitwa Gashumba Jennifer mu gitabo cy'irangamimerere.

    Impamvu atanga yo guhinduza izina ni Amazina ni menshi cg maremare.

    The post INGINGO Z'INGENZI Z'IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-75/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ingingo-zingenzi-zimpamvu-yo-gusaba-guhinduza-amazina-75

  • Rusizi: Hanenzwe abaganga bagambaniye bagenzi babo n'abarwayi bakicwa muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, by'umwihariko abaganga, abarwayi n'abarwaza biciwe mu Bitaro bya Mibilizi mu 1994.

    Ni ibitaro byiciwemo Abatutsi 17 barimo abakozi b'ibitaro 11, abarwayi batanu n'umuturanyi w'ibitaro wari wahahungiye.

    Kambanda Fabien warokokeye muri ibi bitaro yavuze ko ku wa 20 Mata 1994, bagabweho igitero n'Interahamwe ziyobowe na Bandetse Edouard wari umucuruzi afite n'imbunda, na Ngangura Celestin wiyitaga Shitani.

    Izo Nterahamwe zajagajaze ibitaro zorosora buri murwayi n'umurwaza zirebamo Abatutsi zibicira hamwe n'abakozi b'Abatutsi bakoraga mu bitaro.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Mibilizi, Dr. Uzabakiriho Raphael, yavuze ko mu buhamya bwose yumvise bw'ibyabereye muri ibi bitaro mu gihe cya Jenoside, atarumva buvuga k'utarahigwaga waba warahishe umwe mu bo bakoranaga bahigwaga.

    Yanenze abari abakozi b'ibi bitaro bagambaniye bagenzi babo bahigwaga bigatuma bicwa.

    Ati 'Turanenga abatarahigwaga batarwanye kuri bagenzi babo bakoranaga ngo babahishe, ahubwo bakabahururiza Interahamwe zikabica'.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi mu Karere ka Rusizi, Nyabyenda Emile, yashimye urukundo rwaranze abaganga b'Abatutsi bakoraga mu bitaro banze gutererana abarwayi, bagakomeza akazi ko kuvura abarwayi batitaye ku Nterahamwe zabahigaga ngo zibice.

    Ati 'Turasaba abantu bose kurangwa n'urukundo nk'urwaranze Abatutsi bakoraga hano mu bitaro no guharanira kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n'amacakubiri'.

    Imibiri y'Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi bashyinguwe mu rwibutso rw'ibitaro, ariko hari gahunda y'uko izajyanwa mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mibilizi nirumara kuvugururwa, mu rwego rwo gusigasira amateka n'ibimenyetso bya Jenoside.

    Abayobozi batandukanye bunamiye Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi muri Jenoside

    Mu Karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka Abatutsi biciwe mu Bitaro bya Mibilizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hanenzwe-abaganga-bagambaniye-bagenzi-babo-n-abarwayi-bakicwa-muri

  • Kamonyi-Musambira: Mu ry'Abasomari habaye impanuka aho gutabara barwana no gusahura #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa 01 Gicurasi 2025 ahagana ku i saa munani n'iminota 50, mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Musambira, Akagari ka Karengera, Umudugudu wa Nyarusange ahazwi nko mu ry'Abasomari, habereye impanuka y'i Kamyo(Camion) nini yari ipakiye akawunga iva Kigali yerekeza Muhanga. Yataye umukono yakabaye igenderamo igonga imodoka yo mu bwoko bwa Mitsubishi Fuso yari ipakiye amakara yerekezaga Kigli. Aho gutabara ubuzima bw'abantu, abaturage basahuye ibyari bipakiwe.

    SP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yabwiye intyoza.com ko iyi kamyo ikimara kugonga Mitsubishi Fuso yahise irenga umuhanda igonga ibyuma byo kumuhanda igwira umushoferi arakomereka, ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi naho shoferi wa Fusa ajyanwa ku bitaro bya Remera rukoma.

    Avuga kandi ko iyi mpanuka yatewe no kugenda nabi mu munda k'umushoferi wari utwaye Ikamyo yikoreye Kawunga wabisikanaga na Fuso agata umukono yagenderagamo akagonga Fuso ayisanze mu mukono wayo izamuka.

    Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Kayigi yabwiye intyoza.com ko Polisi y'u Rwanda yibutsa abashoferi kugenda neza mu muhanda, bibuka ko kutabikora bitera impanuka. Ibibutsa kandi ko bagomba kujya baruhuka kugira ngo batware ibinyabiziga bameze neza nta munaniro.

    Aho gutabara ubuzima bw'abantu, abaturage basahuye Kawunga n'Amakara.

    Nyuma y'iyi mpanuka, abaturage batari bake baturiye hafi aha yo mu ry'Abasomari bahuruye batabitewe no gutabara ubuzima bw'abari mu binyabiziga byakoze impanuka, ahubwo bazanywe no gusahura ibyo zari zipakiye birimo; Kawunga n'Amakara.

    Uwamariya Laetitia, umuturage mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Karengera ho muri Musambira yabwiye intyoza.com ko muri aka gace umuco wo gutabara ubuzima bw'abantu ahabaye impanuka ntawo bagira, ko iyo habaye impanuka abenshi biruka bashaka ibyo basahura.

    Avuga ku mpamvu itera abatari bake mu baturage b'aka gace kwirukira mu gusahura aho kurwana no gukiza ubuzima bw'abantu, yagize ati' Ni inda nini ibitera. Iyo bagize amahirwe imodoka ikagwa aho kugira ngo bababazwe n'uko umuntu aguye usibye ko atari bose, habamo bamwe bafite imitima yo kurwanira gusahura. Ntabwo nabeshya rwose umuco wo gusahura ino aha ng'aha urahari'.

    Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira yabwiye intyoza.com ko bakimenya ko impanuka ibaye, bihutiye gutabara ndetse bamenyesha inzego z'Umutekano zirimo Polisi, ariko mu kuhagera basanga hari bamwe mu baturage bahageze mbere aho gutabara ubuzima bw'abantu barasahura.

    Avuga kuri iyi myitwarire y'abaturage batabara bagiye gusahura aho kurwana no gukiza ubuzima bw'abantu, yagize ati' Ni umuco mubi ugayitse, ni ibikorwa bigayitse bidakwiriye Umunyarwanda. Twegereye bamwe mu baturage turaganira baduha amakuru ya hamwe mu ho bazi ibyasahuwe byajyanywe, tujyayo turabihasanga ndetse tugaruza imifuka ya Kawunga 61, hanyuma dufashijwe n'Akarere n'inzego z'Umutekano dukora inama n'Abaturage tubabwira ko ibyo ari ibikorwa bigayitse badakwiye kuba bagaragaramo'. Akomeza avuga ko abafashwe bashyikirizwa inzego zibishinzwe basanga hari abo guhanwa bakabahana.

    Agira kandi ati' Tugomba gukomeza kuganira n'abaturage no kubigisha bagacika k'Umuco utari mwiza aho bananirwa gutabara ubuzima bw'abantu bakajya gusahura. Uwo muco byo bagomba kuwucikaho'.

    Imwe mu mifuka ya Kawunga yafatiwe mu ngo z'abaturage. Amakara, bivugwa ko imifuka isaga 100 yatwawe ariko kugera twandika iyi nkuru nta n'umwe wari bwakaboneke.

    Aha hantu hazwi nko mu ry'Abasomari, ni mu ikorosi rimanuka uvuye mu isantere y'Ubucuruzi ya Musambira werekeza Muhanga. Hakunda kubera impanuka z'imodoka aho inyinshi ziba zipakiye, abaturage bagasahura kuruta gutabara. Bimaze kuba nk'umuco cyane ko byinshi mu byo basahura bamwe bahita babijyana ku isoko, byaba ibiribwa, ibikoresho bitandukanye birimo n'amaterefone bacuza abakoze impanuka baba banegekaye.

     

     

     

    Aha, bamwe mu baturage bari bahawe ikiraka cyo gutwara imifuka ya Kawunga yari yasahuwe, bayisubiza ahabereye impanuka.

    Imodoka ya Fuso yari ipakiye amakara.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/01/kamonyi-musambira-mu-ryabasomari-habaye-impanuka-aho-gutabara-barwana-no-gusahura/