Blog

  • Amerika yihaye indi minsi 100 mu gukemura amakimbirane ya Ukraine n'u Burusiya – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Fox News, JD Vance, yavuze ko Amerika yateye intambwe mu guha urubuga impande zombi zigatanga ibitekerezo byazo mu gukemura amakimbirane.

    Ati “Dufite inyigo y'uko amahoro yaboneka ndetse twarayitanze tugiye gukora uko dushoboye mu minsi 100 iri imbere kugira ngo tugerageze guhuza impande zombi.'

    JD Vance yavuze ko Amerika yakoze akazi gakomeye mu kunga impande zombi avuga ko mbere y'uko ubutegetsi bwa Trump bwinjira mu kibazo cya Ukraine n'u Burusiya, ibyo bihugu bitari byarigeze bigirana imishyikirano na mike, ahubwo byakoraga bikozanyaho.

    Yavuze ko kugeza ubu byibura ibiganiro bya dipolomasi ari byo biri gutuma impande zombi zihura.

    Mu bituma amahoro ataboneka hagati y'impande zombi harimo kuba buri ruhande rutemera ibyo urundi rusaba.

    Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko kugira ngo amasezerano y'amahoro agerweho Ukraine igomba kwemera ko uduce tune harimo na Crimea ari utw'u Burusiya ndetse igahagarika n'icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN.

    Intumwa ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko Ukraine igomba kwemera guhara tumwe mu duce ikemera ko ari utw'u Burusiya kugira ngo intambara hagati y'ibi bihugu byombi ihagarare. Gusa Ukraine yavuze ko ibyo bitashoboka.

    U Burusiya bwashimye uburyo ubutegetsi bwa Trump bwitwaye muri iki kibazo aho Putin yavuze ko butandukanye n'ubwabanje bwa Joe Biden.

    Amerika yihaye indi minsi 100 mu gukemura amakimbirane ya Ukraine n'u Burusiya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yihaye-indi-minsi-100-mu-gukemura-amakimbirane-ya-ukraine-n-u-burusiya

  • Abarenga 400 bahitanywe n'ubucukuzi butemewe mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi ushinzwe ubucukuzi n'ubugenzuzi muri RMB, Nsengumuremyi Donat, yavuze ko hari ingamba zafashwe mu guhagarika ubwo bucukuzi butemewe.

    Yagize ati 'Tumaze iminsi dukorana n'inzego zitandukanye zirimo ubuyobozi bw'inzego z'ibanze n'izishinzwe umutekano kugira ngo dukumire ubucukuzi butemewe n'amategeko ndetse n'aho buri babuhagarike. Biri gutanga umusaruro kuko hari abaturage bagiye bigishwa berekwa ingaruka zirimo barabyumva bagenda babireka.'

    Zimwe mu mpanuka ziheruka kumvikana zikomoka ku bucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe, ni iyabereye mu Karere ka Gicumbi ku itariki 30 Mata 2025.

    Iyo mpanuka yabereye mu gace ka Miyove gacukurwamo zahabu ihitana abantu batatu abandi batatu barakomereka.

    Tuyishime Jean Paul uri mu baturiye aho iyo mpanuka yebereye, icyo gihe yabwiye RBA ko asanga ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bushobora gucika mu gihe inzego bireba zafasha abaturage kubona imirimo kuko biterwa akenshi no kubura akandi kazi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe Imibereho y'Abaturage, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko muri ako Karere hari sosiyete imwe yemerewe kuhakorera ubucukuzi, agasanga ari imbogamizi ikwiye gukemurwa kugira ngo abacukura bitemewe babireke.

    Yagize ati 'Twifuza ko habaho sosiyete nyinshi zicukura kuko hano mu karere kacu dufite iyitwa Ngali ni yo ifite uburenganzira yahawe na RMB bwo gucukura byemewe n'amategeko. Igice iyo sosiyete icukuramo ubona ari gitoya tukaba twifuza ko RMB ibidufashijemo haboneka izindi sosiyete zicukura mu zindi mpande za Miyove noneho abaturage bahabwe akazi bacukure byemewe.'

    Urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda ni rumwe mu zikomeje kwiyubaka no guha akazi abantu benshi.

    Mu myaka umunani ishize ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwahaye akazi abantu benshi kuko bavuye ku bihumbi 32 bariho mu 2017 bagera ku bihumbi 81 mu 2025.

    Mu myaka itanu ishize impanuka zikomoka ku bucukuzi butemewe zahitanye abarenga 400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarenga-400-bahitanywe-n-ubucukuzi-butemewe-mu-myaka-itanu

  • Leta yongeye kwibutswa iby'umushahara fatizo no kuwuvugurura buri myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bugenewe Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo CESTRAR yatangaje kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, yagaragaje ko hari ibyo Leta yakoze mu kwita ku mukozi ariko igaragaza ko icy'umushahara fatizo kikiri ikibazo ku mibereho yabo.

    Yakomeje iti 'Turashimira Leta y' u Rwanda ku mavugurura aherutse gukorwa mu birebana n'ubwiteganyirize bw'izabukuru aho dufite icyizere cyinshi ko iyongerwa ry'umusanzu ryabayeho rizagira ingaruka nziza cyane cyane ku bari basanzwe bafata amafaranga y'ubwiteganyirize y'intica ntikize.'

    CESTRAR yagaragaje ariko ko ibyo byaje byongera uburemere ku mushahara w'umukozi na wo ubwawo utari uhagije ugereranyije n'ibiciro biri ku isoko n'ibindi byinshi by'ibanze umukozi akenera nk' ifunguro, ingendo, icumbi, kwivuza n'ibindi, isaba Leta kugira icyo ikora.

    Iti 'Nk'uko tumaze igihe tubisaba, Leta ikwiriye gushyiraho uburyo buhamye bwo kuvugurura umushahara hashingiwe ku izamuka ry'ibiciro n'ihindagurika ry'agaciro k'ifaranga. Twongeye kandi kwibutsa ko gushyiraho umushahara fatizo n'ingengabihe yo kuwuvugurura itarengeje imyaka itanu, byarushaho kubungabunga imibereho myiza y'umukozi n'umuryango we, n'ubukungu bw'Igihugu muri rusange.'

    CESTRAR kandi yashimye abakoresha bubahirije ibyo Leta yashyizeho bakongera ingano y'umusanzu w'ubwiteganyirize bishyurira abakozi babo, iboneraho kubikangurira abandi bakoresha basigaye byaba ngombwa Leta ikabitangaho inama cyangwa amabwiriza.

    Ibipimo ku mibereho myiza y'abaturage (EICV7) byasohotse muri Mata 2025 bigaragara ko imirimo mishya ihangwa buri mwaka mu Rwanda yiyongereye iva ku mirimo 155.994 mu 2017 igera ku 358.564 mu 2024.

    Umubare w'abaturage bose bakorana wo wavuye kuri miliyoni 2.9 bingana na 44.2% mu 2017 ugera kuri miliyoni 4.4 bingana na 53.5% mu 2024.

    Bitewe n'ingaruka za Covid-19, ubushomeri bwari bwarazamutse bugera kuri 21.1% mu 2021 buvuye kuri 17.3% bwariho mu 2017, icyakora mu 2024 bwaramanutse bugera kuri 14.9%.

    Ibyo bipimo byatumye ubukene na bwo bugabanuka buva kuri 39.8% mu 2017 bugera kuri 27.4% mu 2024.

    CESTRAR ariko yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo kugenzura ko imirimo ihangwa igira impinduka nziza ku bayikora kugira ngo hatazabaho kugendera ku mibare y'imirimo ihangwa gusa, hatitawe ku miterere n'akamaro kayo.

    Yasabye kandi urubyiruko gushishikarira guhanga imirimo by'umwihariko gukoresha ikoranabuhanga harimo iry'ubwenge buhangano (AI) ariko bakirinda ko ribasimbura mu kazi ndetse isaba inzego bireba gufasha mu kugenzura ingaruka z'iryo koranabuhanga ku buzima bw'abakozi kuko rikomeje gukoreshwa cyane.

    Yibukije umukozi ko atari igikoresho ahubwo ari umufatanyabikorwa mu kazi bityo ko uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa agahabwa agaciro kamukwiye.

    CESTRAR yasabye Leta gushyiraho umushahara fatizo no kujya iwuvugurura buri myaka itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yongeye-kwibutswa-iby-umushahara-fatizo-no-kuwuvugurura-buri-myaka-itanu

  • U Burayi ntibushaka ko Amerika itesha agaciro ibyagezweho na Angola mu guhuza u Rwanda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutsweho n'Intumwa yihariye ya EU mu Karere k'Ibiyaga Bigari, Johan Borgstam, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru i Kinshasa ku wa Kane tariki 1 Gicurasi 2025.

    Borgstam yavuze ko EU ishyigikiye ibiganiro by'amahoro biri kuba hagati y'u Rwanda na RDC bigizwemo uruhare na Qatar na Amerika.

    Yavuze ko guhura kwa Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi i Doha n'amahame agamije gushaka amahoro yashyizweho umukono ku wa 25 Mata i Washington, ari intambwe ikomeye.

    Yakomeje avuga ko nubwo bimeze gutyo, ibi biganiro bidakwiriye gutesha agaciro ibyari byagezweho na Perezida João Lourenço.

    Ati 'Ni ingenzi ko buri buryo bushya butangijwe, bwubakira ku byagezweho n'ibiganiro byo ku rwego rw'akarere biri kuba. Nk'uko mubizi, Perezida wa Angola, João Lourenço na Guverinoma ye bashyize ubushobozi n'imbaraga mu biganiro bya Luanda. Izi mbaraga zatinze umusaruro kandi tugomba kwirinda gutangira bundi bushya.'

    Johan Borgstam atangaje ibi mu gihe byitezwe ko muri Kamena 2025, u Rwanda na RDC bizasinya amasezerano y'amahoro azasinyirwa imbere ya Perezida Donald Trump.

    Kugeza ubu kandi ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, byakuweho ahubwo bihurizwa mu mutaka wa Afurika Yunze Ubumwe, bivuze ko bikorwa birangajwe imbere na Togo.

    Johan Borgstam ari i Kinshasa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burayi-ntibushaka-ko-amerika-itesha-agaciro-ibyagezweho-na-angola-mu-guhuza-u

  • Ingaragu zo mu Rwanda zasabiwe kwemererwa gutwitirwa – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ubwo hatangwaga ibitekerezo ku mushinga w'itegeko rigenga serivisi z'ubuvuzi rikomeje kwigwaho no gusesengurwa muri Komisiyo y'Imibereho myiza y'Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.

    Ingingo ya 77 muri uwo mushinga w'itegeko iteganya ko gutwitira undi byemewe iyo umuganga yemeje ko uwasabye gutwitirwa n'undi adashobora gutwita cyangwa kubyara cyangwa hemejwe ko ubuzima bwe n'ubw'umwana bwajya mu kaga mu gihe cyo gutwita cyangwa kubyara.

    Ingingo ya 76 yo yemeza ko gutanga intanga cyangwa urusoro ari igikorwa abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe bakora batanga ku bushake intanga zabo cyangwa urusoro rwabo kugira ngo bafashe abandi gutwita.

    Icyakora gutanga intanga cyangwa urusoro hagamijwe kororoka byemerwa gusa iyo izo ntanga cyangwa urwo rusoro bihabwa abashyingiranywe.

    Dr. Joseph Ryarasa Nkurunziza yagaragaje ko izo ngingo zikwiye kuvugururwa hagatangwa uburenganzira ku bantu bose, kuko hari abo usanga batarashyingiranywe kubera impamvu zitandukanye cyangwa batifuza gukora imibonano mpuzabitsina ariko bifuza kubona umwana.

    Ati 'Mu by'ukuri ni byo hari abadashobora kubyara baragerageje byaranze barageze no kwa Muganga […] akenshi ntabwo umugabo ari we uhitamo ko umugore akeneye gutwitirwa, ahubwo hari n'umukobwa wabuze amahirwe yo kubona umugabo ariko akeneye kubyara, hari n'undi udakeneye kuryamana n'uwo mugabo ariko akeneye intanga ze. Itegeko ntirirebe gusa wa wundi udashobora kubyara, kuko nshobora kuba nta gikundiro mfite ariko nkaba najya ahabikwa intanga nkababaza izo bafite bakaba bazimpa.'

    Yavuze ko hari n'abantu baba barazinutswe abagabo kubera ibikorwa by'ihohoterwa biba byarababayeho, babonye, ibyakorewe ababyeyi babo cyangwa banyuzemo ariko bakifuza kubona abana.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Kagaba Aflodis, yasabye ko hashyirwamo ingingo y'uko hazajyaho iteka rya Minisitiri rizasobanura uko bizajya bikorwa mu kwirinda ko itegeko rizajya rihinduka uko iterambere ryagenda riza.

    Ati 'Ntabwo twashobora gutekereza ko uko twororokaga mu myaka 200 ishize ariko bizakomeza. Hari impamvu nyinshi cyane, zirimo uburwayi ariko na sosiyete yacu hari umuntu uvuga ngo njyewe nta mugabo nshaka ariko ugasanga yashaka umwana. Ashobora kuba ari ubushake bwe cyangwa ari ukubura uza kumutereta.'

    Yakomeje ati 'Tuvuze ko ugomba kubyara ari uko wakoze imibonano mpuzabitsina twaba twirengagije ko ikoranabuhanga riri gutera imbere, dushobora kubyara tudakoze imibonano mpuzabitsina.'

    Yavuze kandi ko bidakwiye gukorwa nk'ubucuruzi nk'uko usanga bimwe mu bihugu abagore b'abakene baba baragizwe nk'imashini zibyarira abandi kubera amafaranga.

    Depite Mujawabega Yvonne yavuze ko iri tegeko rikwiye gutanga ibisubizo ku bantu bafite ibibazo byo kutabyara, aho guharanira ko abantu bazabyara abana badafitiwe inkomoko izwi.

    Itegeko riteganya ko uwemerewe gutwitira undi agomba kuba afite hagati y'imyaka 21 na 40 y'amavuko, kuba yarabashije gutwita kugeza abyaye nta bibazo no kuba kuba afite ubuzima bwiza.

    Sosiyete sivile yasabiye abatarashyingiranywe kwemererwa gutwitirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sosiyete-sivile-yasabiye-abatarashyingiranywe-kwemererwa-gutwitirwa

  • Nakangutse mfite igikomere kinini ku itako – Ubuhamya bwa Nyiranzabicaho warokokeye i Mibilizi – #rwanda #RwOT

    Mu buhamya yatangiye mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga ibihumbi 14 biciwe kuri Paruwasi ya Mibilizi no mu nkengero zaho yavuze ku wa 7 Mata 1994, Abatutsi bo mu karere ka Rusizi bahise batangira kwicwa.

    Umuryango we n'abaturanyi be bahungiye ku ishuri rya Nyakanyinya, Interahamwe zihageze zibasaba kuva mu byumba by'amashuri bakajya muri 'atelier'.

    Aho muri atelier ni ho Interahamwe zabagoteye zibateramo ama-grenade kuva saa cyenda kugera saa kumi n'ebyiri za mu gitongo. Muri izo grenade harimo iyamuguyeho ata ubwenge, aho azanzamukiye abona afite igikomere kinini ku itako.

    Ati 'Nakangutse mfite igikomere kinini ku itako, murabona kumwe botsa inyama ikikunjakunja ni ko hari habaye, nta maraso yavaga iyo gerenade yari yahatwitse. Nararebye mbona ikintu cy'umweru nkozeho numva ni igufwa.'

    Nyiranzabicaho yavuze ko uwo munsi Interahamwe zishe Abatutsi zikananirwa, zisaba abagore n'abana bari batarapfa gusohoka, zikajya zambika umwana ubusa uwo zisanze ari umuhungu zikamucamo ibice.

    Nyuma izo Nterahamwe zagiye mu ikawa zari hafi aho zifata amashara zitwika imirambo n'abari bagitera akuka.

    Birangiye kandi haje Interahamwe z'i Mururu zifata bamwe mu bakobwa n'abagore bakiri bato zikajya zibasambanya.

    Nyiranzabicaho yavuye aho yerekeza ku Cyato ahura n'umuntu bari baziranye na we wari uri gukora Jenoside ariko ntiyamwica bageze ku Cyato, aharara rimwe baramwoza, bamujyana mu Bitaro bya Mibilizi.

    Mu nzira yerekeza i Mibilizi ntiyabashaga kugenda kubera cya gikomere cyo ku itako cyanyuzagamo kikava amaraso.

    Hari aho yaciye ku bagore b'Abahutukazi bamubwira ko nakomeza umuhanda ahura n'Interamwe zagiye kwica i Mibilizi zihindukiye zikamwica.

    Yaribwiye ati 'Uwampa ayo mahirwe nkahura na bo bakampuriraho ari benshi bakanyica'.

    Ku wa 30 Mata 1994 yavuye mu Bitaro bya Mibilizi ajya kuri Paruwasi ya Mibilizi, ahasanga abantu bake kuko abenshi bari baramaze kwicwa.

    Mu nterahamwe zamusanze kuri Paruwasi ya Mibilizi harimo Yusuf Munyakazi yabagezeho afite inkota ndende yambaye imyenda ya MRND arebye ukuntu bari gutaka arabareka arigendera kuko yari ashimishijwe n'uko bari gupfa bababaye.

    Abifashijwemo na Cyrille utarahigwaga yavuye i Mbilizi ajya mu Gishoma, na ho ahava ajya i Mushaka, aharwarira kuva muri Gicurasi na Kamena ahava yerekeza i Bukavu.

    I Bukavu yasanzeyo ababikira bakomeza kuvura cya gisebe, abagore b'Abanyekongo bakamugirira impuhwe, ariko nyuma Interahamwe zigeze muri RDC yahoze ari Zaïre, Abanyekongo barahinduka bajya babona Umututsi bakamutera amabuye. Byatumye ahava ajya i Goma, nyuma ahava ajya i Kigali.

    Ashima Inkotanyi zamufashije akiga uburezi, ubu akaba ari umurezi muri Kaminuza ya Mudende kandi 'Nigisha abanyeshuri bose ntabavanguye.'

    Nyiranzabicaho yanyuze mu bihe bitoroshye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abarokokeye i Mibilizi banenga ababasabye imbabazi nyamara bakabima amakuru y’aho ababo bajugunywe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nakangutse-mfite-igikomere-kinini-ku-itako-ubuhamya-bwa-nyiranzabicaho

  • Barça yamuritse umwambaro mushya izakinisha ku mukino wa El Clasico ufite ibirango bya Travis Scott 'Cactus Jack' #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona yamaze gushyira hanze umwambaro mushya izambara mu mukino ukomeye wa El Clasico utaha, uzayihuza na mukeba Real Madrid. Uyu mwambaro wihariye, urimo ibirango by'umuraperi w'Umunyamerika Travis Scott, by'umwihariko ikirango cye kizwi nka Cactus Jack, kiri mu byashyizweho binyuze mu bufatanye iyi kipe ifitanye na sosiyete ikomeye y'umuziki, Spotify.

    Uyu mwambaro mushya ni umwe mu bikomeje kwerekana ubufatanye budasanzwe bwa FC Barcelona na Spotify, bwatangijwe mu mwaka wa 2022.

    Binyuze muri aya masezerano, FC Barcelona imaze kwambara imyenda irimo ibirango by'abahanzi bakomeye ku isi mu mikino ya El Clasico, irimo Drake, Rosalía, Rolling Stones, Karol G ndetse na Coldplay. Ubu noneho ni Travis Scott winjiye muri uru rutonde rw'abahanzi bahabwa icyubahiro n'iyi kipe ikomeye yo muri Espagne.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa FC Barcelona, uyu mwambaro uzambarwa tariki ya 11 Gicurasi 2025 mu mukino wa El Clasico uzabera kuri stade ya Santiago Bernabéu.

    Ni umukino ukomeye ushobora kugira uruhare runini mu guhatanira igikombe cya La Liga muri uyu mwaka. Ni umukino benshi biteze ko uzaba ushyushye, dore ko FC Barcelona izaba ikeneye amanota yose kugira ngo yongere amahirwe yo kwegukana igikombe, mu gihe Real Madrid izaba ishaka gutsinda.

    Uyu mwambaro wa Travis Scott urimo ibara ry'umukara rikozemo utumenyetso tw'umuhondo n'umutuku, riherekejwe n'ikirango cya Cactus Jack gishushanyije mu buryo bugezweho.

    Uretse kuba ari imyambaro y'amarushanwa, iyi ni n'imwe mu myambaro yitezweho kugurishwa cyane ku isoko mpuzamahanga kubera izina rikomeye rya Travis Scott mu muziki w'isi ndetse n'ubwamamare bwa FC Barcelona.

    Ubufatanye bwa Spotify na FC Barcelona bwatangiye gutanga umusaruro mu bijyanye n'iyamamaza, ubucuruzi ndetse n'ivugurura ry'imyambarire y'amakipe akomeye ku isi.

    Uretse kuzamura isura y'iyi kipe mu ruhando mpuzamahanga, bifasha no kwegereza abakunzi ba muzika n'umupira w'amaguru ibihangano bishya mu buryo budasanzwe.

    Umwambaro wa Cactus Jack ugiye kuba igice cya gahunda ndende Spotify yihaye yo guteza imbere abahanzi binyuze mu bufatanye n'amakipe akomeye y'imikino, cyane cyane FC Barcelona, ifatwa nk'imwe mu makipe afite abakunzi benshi ku isi.

    FC Barcelona yamuritse umwambaro mushya wa El Clasico ufite ibirango bya Travis Scott 'Cactus Jack'
    Ikipe ya FC Barcelona yamaze gushyira hanze umwambaro mushya izambara mu mukino ukomeye wa El Clasico utaha, uzayihuza na mukeba Real Madrid
    Binyuze muri aya masezerano, FC Barcelona imaze kwambara imyenda irimo ibirango by'abahanzi bakomeye ku isi mu mikino ya El Clasico, irimo Drake, Rosalía, Rolling Stones, Karol G ndetse na Coldplay

    Source : https://kasukumedia.com/fc-barcelona-yamuritse-umwambaro-mushya-wa-el-clasico-ufite-ibirango-bya-travis-scott-cactus-jack/

  • Israel yongeye kurasa muri Syria – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru, imirwano yaciye ibintu mu bice bitandukanye bya Syria, nyuma y'uko umugabo uvugwaho kuba mu bafite imyemerere y'Aba-Druze, yumvikanye anenga Intumwa y'Imana, Muhammad.

    Iyi mirwano yaje guhosha, gusa bigakekwa ko Leta ya Syria ishyigikira Aba-Islam bashyamirana n'Aba-Druze. Abafite iyi myemerere bangana na 3% by'abaturage ba Syria, ndetse bigeze kumvikana basaba Israel kubarinda.

    Israel yavuze ko itazemera ko abaturage bamwe bahohoterwa, gusa Leta ya Syria yanenze iby'iki gitero, ivuga ko Israel ishaka ko ibibazo by'imbere muri Syria bivugwa ku rwego mpuzamahanga, nyamara byaranakemutse.

    Israel yongeye kurasa muri Syria


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/israel-yongeye-kurasa-muri-syria

  • Abona umukamo wa litiro 700 z'amata ku munsi: Ibyihariye ku bworozi bwa Maridadi – #rwanda #RwOT

    Ni ubworozi amazemo imyaka 10, aho yororera kuri hegitari 80 z'ubutaka zirimo izihinzeho imyaka, izihinzeho ubwatsi n'izororeweho inka. Uyu mugabo avuga ko yatangiye afite inka zisaga 200 ariko zavagamo umukamo muke wa litiro hagati 150 na 200 ku munsi.

    Ibi byatumye inka nyinshi azigurisha atangira korora inka nke zitanga umukamo mwinshi kandi akanazororera mu biraro. Kuri ubu afite inka zirenga 80 zitanga umukamo wa litiro 700 z'amata ku munsi, iyo zagabanutse nko mu gihe cy'izuba zigera muri litiro 580 z'amata.

    Maridadi ati 'Twatangiye kugabura kugira ngo inka ntizipfe, tugeze aho dusanga umuntu agabuye neza n'ayo mata yiyongera duhita dukomerezaho rero, ubu dufite inka iyo zikibyara zikamwa litiro 30 kuzamura nta nka iri munsi ya litiro 15 dufite. Inka tuzigaburira umukenke, ugasanga n'ubu bwatsi bwacu bwimeza iyo uzitiye bukahaboneka buba ari bwiza cyane.''

    Maridadi yavuze ko ubu intumbero afite ari ukongera umukamo mwinshi ku buryo arenza litiro 1000 z'amata abona buri munsi. Ati 'Kugeza ubu sindatangira nkubwije ukuri kuko nta 10% ry'ibyo nshaka kugeraho mfite, maze imyaka 10 norora ariko isa nk'aho ari umwe nkurikije ibyo nshaka kugeraho.''

    Kugeza ubu mu butaka bwose afite abuhingaho 30% mu gihe ubundi akibukoreraho ubworozi. Yavuze ko uko amikoro agenda azamuka ari nako nawe azagenda azamura ubutaka bwo guhingaho ku buryo buzagera kuri 70% nk'uko Leta yabisabye aborozi.

    Maridadi yavuze ko ibikigoye aborozi bo mu Murenge wa Rwimiyaga harimo ikijyanye n'umuhanda utuma bagorwa no kugeza umukamo wabo ku makusanyirizo, kuba nta muriro bafite bituma gukama inka zabo bikoreshwa intoki bikabagora cyane ndetse no kuba hari aborozi bamwe bakigorwa no kubona intanga.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko ubworozi bwa Maridadi buri mu murongo mushya wo kororera mu biraro, kugira aho guhunika ubwatsi, gushaka amazi n'ibindi byinshi bigamije kongera umukamo usanzwe uboneka muri aka Karere.

    Meya Gasana yavuze ko muri buri kagari bafitemo aborozi b'icyitegererezo mu korora kijyambere hagamijwe kongera umukamo no korera ku buso buto.

    Kugeza ubu Maridadi afite abakozi 30 barimo 10 bahoraho n'abandi ba nyakabyizi. Akarere ka Nyagatare gafite inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo urenga litiro ibihumbi 100 ku munsi.

    Uyu mugabo yagiriye inama abatinya umwuga wo korora, avuga ko uwukoze neza umuteza imbere, asaba abandi borozi gushyira imbaraga mu bworozi bwa kijyambere kuko ari bwo butanga umusaruro utubutse.

    Maridadi Peter ni umworozi w'inka wororera mu Karere ka Nyagatare, akavuga ko yifuza gukomeza kwagura ubworozi akora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abona-umukamo-wa-litiro-700-z-amata-ku-munsi-ibyihariye-ku-bworozi-bwa-maridadi-228240

  • Amasezerano y'amahoro y'u Rwanda na RDC azasinyirwa imbere ya Trump muri Kamena – #rwanda #RwOT

    Kuri uwo munsi hazasinywa ayo masezerano y'amahoro, byitezwe ko hazahita hanasinywa n'andi ajyanye n'ubukungu hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ibihugu byombi, aho nta gihindutse hitezwe ishoramari rinini rya Amerika muri ibi bihugu byombi.

    Amerika ivuga ko aya masezerano azungukira buri ruhande, kandi atange igisubizo kirambye cy'ibibazo bimaze imyaka myinshi bibangamiye Akarere.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yabwiye IGIHE ko kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Gicurasi, ariyo tariki yemejwe yo kuba buri ruhande rwatanze imbanzirizamushinga y'aya masezerano.

    Ati 'Yego, nibyo twumvikanyeho. Amasezerano y'ibanze kuri uyu wa Gatanu, gusinya muri Kamena muri White House.'

    Ku mugoroba wo ku wa Kane, Umujyanama Mukuru wa Trump muri Afurika, Massad Boulos, yari yatangaje ko ibihugu byombi byamaze gukora akazi gakomeye ku bijyanye n'imbanzirizamushinga y'amasezerano, ko nta kabuza biza gutanga impapuro za nyuma kuri uyu wa Gatanu.

    Yavuze ibi nyuma y'ibiganiro byahuje Amerika, u Rwanda, RDC na Qatar i Doha. Ku ruhande rw'u Rwanda, byari byitabiriwe n'Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Ubutasi, NISS, Brig Gen Jean Paul Nyirubutama na Brig Gen Patrick Karuretwa.

    Nyuma y'aho izi mbanzirizamushinga zitanzwe, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n'Amahanga, Marco Rubio, yemeye ko azongera guhura na ba Minisitiri b'Ububanyi n'Amahanga ba RDC, bakemereza hamwe imbanzirizamushinga ihuriweho y'amasezerano.

    Ibyo nibirangira, hazakurikiraho gahunda yo gutegura isinywa rya nyuma. Byitezwe ko Trump azakira muri White House, Perezida w'u Rwanda n'uwa RDC, amasezerano agashyirwaho umukono.

    Ni igikorwa kizaba mu mezi abiri uhereye none, ndetse mu byitezwe harimo ko hazatumirwa n'abandi bakuru b'ibihugu bagize uruhare mu rugendo rwaganishije ku gushakira umuti ikibazo cy'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.

    Mbere y'uko amasezerano asinywa, Amerika isobanura ko impande zombi hari ibyo zigomba kuzabanza kumvikanaho. Birimo ko RDC igomba gukemura burundu ibibazo by'umutekano birimo n'ikibazo cya FDLR.

    RDC kandi igomba kuzabanza kurangiza amavugurura y'imbere mu gihugu ajyanye n'imiyoborere n'uburyo bwo gusaranganya inyungu ku turere.

    Ibihugu byombi bigomba kandi kuzemera ko buri kimwe hari amasezerano kigomba kugirana na Amerika ajyanye n'ubukungu.

    Ku wa Gatatu w'iki Cyumweru, hashyizweho Komite igamije kugenzura uburyo izi ngingo zigomba kubahirizwa, irimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, u Bufaransa na Togo ihagarariye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

    Ikindi cyakozwe, ni uko ibiganiro byabaga binyuze muri gahunda ya EAC-SADC, byakuweho ahubwo bihurizwa mu mutaka wa Afurika yunze Ubumwe, bivuze ko bikorwa birangajwe imbere na Togo.

    Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa RDC, Félix Tshisekedi, ubwo bari bitabiriye ibiganiro by'amahoro i Luanda muri Angola ku wa 6 Nyakanga 2022


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasezerano-y-amahoro-y-u-rwanda-na-rdc-azasinyirwa-imbere-ya-trump-muri-kamena