Blog

  • Miliyoni 12 Frw zikoreshwa mu kugaburira abagororwa buri munsi – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro aherutse kugeza ku bagenzacyaha n'abashinjacyaha ubwo basozaga amahugurwa ku bijyanye no guteza imbere ubuhuza mu nkiko, Umuyobozi muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yagaragaje ko Leta igowe no kubona abafungwa barushaho kwiyongera.

    Yavuze ko urwego rw'ubutabera rubangamiwe n'ibibazo bitatu birimo umubare munini w'imanza ziri mu nkiko bituma gutanga ubutabera butinda, bikaba ari nabyo bitera ubucucike mu magororero hirya no hino mu gihugu.

    Yanakomoje ku kibazo cy'imanza z'ibirarane nyinshi zigenda zinazamuka uko iminsi ishira, n'umubare muto w'abakozi b'urwego rw'ubutabera.

    Ati 'Mu myaka itanu ishize mu 2020 hasubitswe imanza ibihumbi 24, muri 2021 kubera COVID-19 hasubikwa ibihumbi 29, umwaka wakurikiyeho hasubikwa ibihumbi 33, mu 2023 hasubukwa ibihumbi 34, naho mu 2024, hasubikwa ibihumbi 36. Urumva rero ko ari ibibazo bikomeye.'

    Mukabatsinda yakomeje avuga ko ubwinshi bw'imanza bukomoka ku bwinshi bw'izinjira mu nkiko nyamara bitari ngombwa.

    Mu mwaka ushize wa 2024 wonyine, hinjiye imanza ibihumbi 107, kandi inyinshi zari inshinjabyaha zingana na 69%, zirimo ubujura bufitemo 28%, gukubita no gukomeretsa bufite 15%.

    Yavuze ko muri ibi byaha byose, harimo ibyo ababikoze bahabwa nk'igifungo bisubitse, ibihano nsimburagifungo cyangwa se hakabaho kuga abagiranye amakimbirane yakemurwa bitagombeye inkiko.

    Mukabasinda yavuze ko uko abagororwa bakomeza kwiyongera muri gereza, biba umutwaro ku gihugu.

    Yavuze nibura abagororwa 66 binjira mu igororero buri munsi, ibi bikaba bihenda Leta cyane, kuko mu ngengo y'imari iheruka y'asaga miliyari 204 Frw yagenewe MINIJUST; Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igororero (RCS) rwihariye miliyari zirenga 40 Frw zose rwonyine.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, aherutse kuganira na IGIHE, avuga ko abanyamategeko bakwiye kureka kuba imbata z'amategeko; bagatanga ubutabera burimo n'ubumuntu.

    Yifashishije urugero rw'urubanza, yagaragaje ko mu mihanire y'umubyeyi wahamwe n'icyaha ariko ufite abana, akwiye guhanwa ariko hazirikanwa ko asize abana mu rugo.

    Ati ''Ese niba itegeko ribyemera kuki utamuha igihano ariko kimwemerera kugumana inshingano zo kurera abana? Ibihano bisubitse bitari ibyo kujya muri gereza amategeko arabyemera. Turashaka kurema abanyamwuga bava mu bihano bifunga mu gihe atari ngombwa tugakoresha n'ibindi bihano bidakoreshwa ariko biri mu mategeko yacu.''

    Umuyobozi muri MINIJUST, Mukabatsinda Anatolie, yagaragaje ko Leta igowe no kubona abafungwa barushaho kwiyongera mu magororero

    Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr. Sezirahiga Yves, yavuze ko hakwiye kwimakazwa ibindi bihano bitari ugufunga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyoni-12-frw-zikoreshwa-mu-kugaburira-abagororwa-buri-munsi

  • MrEazi mu biganiro by'imikoranire na RDB – #rwanda #RwOT

    Mu mafoto yashyizwe ku rubuga rwa X rwa RDB agaragaza uyu muhanzi ari kumwe n'Umuyobozi w'iki kigo, Jean-Guy Afrika.

    Ubu butumwa bugira buti 'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yakiriye Mr Eazi, Umuyobozi Mukuru wa Choplife Gaming Ltd, mu rwego rwo gusura no kugirana ibiganiro ku bijyanye n'iterambere ry'isoko ry'imikino yo kuri internet mu Rwanda n'amahirwe yo gukorana.'

    Mr Eazi yashoye imari mu mishinga itandukanye mu Rwanda nka BetPawa, ku buryo byatumye ruba kimwe mu bihugu yibonamo.

    Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n'u Rwanda aho atera inkunga imikino ya ' Playoffs', ihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ya Basketball mu Rwanda.

    Mr Eazi anasanzwe ari we Muyobozi Mukuru wa Sosiyete y'Imikino y'Amahirwe ya Choplife Gaming Ltd, ikorera mu bihugu bitandatu byo muri Afurika y'Iburasirazuba n'Iburengarazuba.

    Uyu muhanzi akunze kwerekana ko yiyumvamo u Rwanda ndetse mu 2023, yaserukanye umwambaro w'ikipe ya Rayon Sports mu birori bifungura itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards and Festival, ndetse yemeje ko iyi kipe iri mu makipe meza ku Isi.

    Mr Eazi ari mu biganiro by’imikoranire na RDB

    Mr Eazi nyuma y’ibiganiro yafatanye ifoto n’abayobozi batandukanye muri RDB

    Mr Eazi ubwo yagiragana ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa RDB

    Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika ubwo yakiraga Mr Eazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mr-eazi-mu-biganiro-by-imikoranire-na-rdb

  • Rubavu: Inzu 10 z'abaturage zasenywe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Rwangara, Ryabizige na Kinyanzovu. Bibasiriwe n'ibi biza ku mugoroba wa tariki 01 Gicurasi 2025.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yabwiye IGIHE ko inzu 10 zangirijwe n'ibi biza.

    Ati “Ibarura ry'ibanze ryagaragaje ko inzu z'imiryango 10 arizo zasenywe n'ibi biza by'imvura yiganjemo umuyaga. Yahise icumbikirwa n'abaturanyi.'

    'Hari n'amapoto arindwi y'amashanyarazi yangiritse, gusa twatangiye gukora na MINEMA ngo tubashakire uko bafashwa kubona iby'ibanze.'

    Yakomeje avuga ko ibarura ry'ibyangirijwe n'ibi biza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y'abagomba gufashwa n'icyo kubasha.

    Umuyobozi ushinzwe ubutabazi bwihuse muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), ACP. Egide Mugwiza, aherutse gutangariza IGIHE ko imiryango irenga 800 iri gukodesherezwa na Leta kuko yavanywe ahashyira ubuzima mu kaga.

    Abangirijwe n’ibiza bari gufashwa n’inzego za leta


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-inzu-10-z-abaturage-zasenywe-n-ibiza

  • Perezida Kagame yakiriye Gen. Doumbouya wa Guinée mu rwuri rwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mamadi Doumbouya ari mu Rwanda kuva ku wa 1 Gicurasi 2025 mu ruzinduko rugamije guhamya ubucuti hagati y'ibihugu byombi.

    Ubwo uyu Mukuru w'Igihugu yageraga mu Rwanda, yakiriwe n'umuryango w'Abanya-Guinée mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali.

    Muri ibi birori, aba baturage bari bari bafite ubutumwa bwanditse ku mipira no ku byapa, bumugaragariza ko bashyigikiye uburyo akomeje kuyobora igihugu cyabo.

    Gen Doumbouya yaherukaga mu Rwanda muri Kanama 2024 ubwo yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Paul Kagame wari uherutse gutorerwa gukomeza kuyobora igihugu. Muri Mutarama uwo mwaka, na bwo yari i Kigali mu ruzinduko rwo gushimangira ubufatanye.

    U Rwanda na Guinée bifitanye amasezerano y'ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo ikoranabuhanga, ubuhinzi, ishoramari, serivisi, ubukerarugendo, ingufu ndetse n'ubucuruzi.

    Earlier today, President Kagame and First Lady Jeannette Kagame received President Mamadi Doumbouya @presi_doumbouya of the Republic of Guinea and First Lady Lauriane Doumbouya at their farm in Kibugabuga. The President and First Lady are in Rwanda on a three-day visit. pic.twitter.com/pOJlFdT1ri

    — Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) May 2, 2025

    Perezida Kagame yakiriye Gen Doumbouya mu rwuri rwe i Kibugabuga

    Général Mamadi Doumbouya wa Guinée-Conakry na Madamu we Lauriane Doumbouya bari mu Rwanda mu ruzinduko rw'iminsi itatu

    Gen Doumbouya ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije kwagura ubushuti hagati y’igihugu cye n’u Rwanda

    Madamu Jeannette Kagame na Madamu Lauriane Doumbouya

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Général Mamadi Doumbouya na Madamu we Lauriane Doumbouya mu rwuri rwabo i Kibugabuga

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-gen-doumbouya-wa-guinee-mu-rwuri-rwe-amafoto

  • Urubyiruko rurenga 150 rwa Foursquare Church rwasuye urwibutso rwa Kigali ruhavana umukoro – #rwanda #RwOT

    Bigirinka Alain uyobora uru rubyiruko rwa CityLight Foursquare Church Kimironko, yabwiye IGIHE ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwifatanya n'abandi Banyarwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Yakomeje avuga ako abenshi muri uru rubyiruko ari bwo bari bageze kuri uru Rwibutso, aho babashije gusobanukirwa byinshi birenze ku byo bari basanzwe bazi ku mateka yaranze u Rwanda muri Jenoside. Avuga bahakuye umukoro.

    Ati 'Urubyiruko ni imbaraga z'igihugu, imbaraga z'itorero n'imbaraga z'aho bari. Amasomo dukura mu bihe nk'ibi byo kwibuka no mu mateka, ni uko twebwe nk'Abakristo tugomba gukoresha imbaraga zacu twubaka igihugu tukubaka n'ubumwe bw'Abanyarwanda.'

    CityLight Fousquare Church benshi bazi nka Foursquare Gospel Church Rwanda, ni itorero rya Gikristo rikorera mu Rwanda kuva mu 2005, icyicaro gikuru kiri ku Kimironko mu karere ka Gasabo. Iri Torero rifite amatorero arenga 40 hirya no hino mu gihugu.

    Urubyiruko rurenga 150 ruhagarariye urundi mu Itorero CityLight Foursquare Church rwasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

    Uru rubyiruko rwashyize indabyo ku mva ziruhukiyemo imibiri yazize Jenoside

    Ubwo uru rubyiruko rwakirwagwa ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rurenga-150-rwa-foursquare-church-rwasuye-urwibutso-rwa-kigali

  • Ibibazo byibazwa ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no gutwitira undi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni itegeko rikomeje kugibwaho impaka mu Nteko n'inzego zitandukanye, aho Komisiyo ishinzwe imibereho myiza y'abaturage ikomeje gukusanya ibitekerezo ngo rizatorwe ribereye Abaturarwanda bose.

    Mu bikomeje kwibazwa ni uburyo bwo gukusanya intanga cyangwa kuzitanga kuko hari abatekereza ko bishobora kuvamo ubucuruzi aho uwazitanze ashobora kwishyurwa.

    Ingingo ya 76 y'iryo tegeko, yerekana ko gutanga intanga cyangwa urusoro ari igikorwa abantu ku giti cyabo cyangwa abashyingiranywe bakora batanga ku bushake intanga zabo cyangwa urusoro rwabo kugira ngo bafashe abandi gutwita.

    Ibyo bisobanuye ko intanga zitangwa ku bushake aho kuba ikiguzi, kuko hari abashobora kubikoresha nk'ubucuruzi.

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi z'Ubuvuzi n'Ubuzima Rusange muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Athanase Rukundo, bidakwiye kuzagirwa ubucuruzi.

    Ati 'Buri wese afite uburenganzira bwo kororoka ariko hatajemo icyo kintu cyo gucuruza.'

    Igisekuru cy'umwana wabyawe kizaba ikihe?

    Abadepite n'abo mu miryango itari iya leta bagaragaje ko iri tegeko rigomba kwitonderwa cyane ko rifite ingaruka zikomeye ku buzima n'imibereho by'abaturage.

    Depite Mujawabega Yvonne yagaragaje ko hakiri ikibazo ku bijyanye no kumenya inkomoko n'igisekuru ku mwana wabyawe hifashishijwe ubwo buryo.

    Ati 'Ndumva tugiye kuva mu muco cyane, ubundi umwana akwiye kuba afite ababyeyi bazwi ni byo byiza. Dushobora kuba tureba ibyo bya siyanse, ariko dukwiye kugira na kirazira y'umuco Nyarwanda.'

    Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko mu gihe umuntu yatanga intanga ku bantu babiri cyangwa batatu batandukanye ushobora gusanga hari abana bazashakana kandi bavukana.

    Umuyobozi w'Umuryango uharanira Iterambere ry'Umwari n'Umutegarugori mu Cyaro (Réseau des Femmes), Uwimana Xaverine, yagaragaje ko ku mubyeyi wari ufite ikibazo cyo kubona umwana ari we ufite inshingano zo kuzamubwira uburyo yabyawemo na cyane ko abikora agamije gukemura ikibazo yari afite.

    Dr. Athanase Rukundo, yavuze ko izo ngingo zizakomeza kuganirwaho.

    Ikiruhuko cyo kubyara kizahabwa nde?

    Izindi mpaka zavutse ku bijyanye no kumenya ushobora guhabwa ikiruhuko cyo kubyara ku mubyeyi wabyaye, hagati y'uwatwise n'uwatwitiwe.

    Impamvu ni uko uwemeye gutwitira undi, atandukana n'umwana akimubyara, agashyikirizwa uwasabye ko atwitirwa akaba ari we umwitaho.

    Birumvikana ko nubwo ataba yagiye ku gise ariko aba agiye kurera umwana ukivuka.

    Mu bigomba gusuzumwa nabyo birimo hagamijwe kureba uko bizakorwa kuko mu gihe abagiranye amasezerano baba ari abakozi, bizaba ngombwa ko hakenerwa ikiruhuko cyo kubyara, kinateganywa n'itegeko rigenga umurimo mu Rwanda.

    Kuki harebwa abashyingiranywe gusa?

    Itegeko riteganya ko uzajya yemererwa iyo serivisi ari abashyingiranywe byemejwe na muganga ko badashobora kubyara.

    Abo muri sosiyete Sivile bo basabye ko n'ingaragu zakemererwa guhabwa izo serivisi kuko hari abahitamo kudakora imibonano mpuzabitsina ariko bifuza kubyara abana aho kubigenera gusa abafite ibibazo byo kutabyara.

    Ikindi gikomeje kwibazwaho ni ibikubiye mu masezerano usaba gutwitirwa n'uwemerewe kumutwitira bakorana bari imbere ya noteri mbere yo kugana ikigo cy'ubuvuzi.

    Hatanzwe ibitekerezo ko hakorwa nk'urugero rw'amasezerano agaragaza uburyo bizajya bikorwa, n'ibiyakubiyemo kugira ngo bikorwa binyuze mu mucyo.

    Hasabwe kandi ko hazategurwa iteka rya Minisitiri mu gihe iryo tegeko ryaba ryatowe uko riri, rigashyira umucyo ku mikorere yabyo.

    Ibihano birakaze

    Umushinga w'Itegeko uteganya n'ibihano bikakaye ku bashobora gukora ibyaha aho igihano gito ni ugufungwa amezi atandatu, ikinini kikaba igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga ari hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.

    Mu byaha biteganywa harimo nko gushyira mu mugore intanga cyangwa urusoro bitari iby'umuntu, kubitanga utaruzuza imyaka igenenwe cyangwa uyirengeje, gutanga intanga cyangwa insoro byatanzwe n'umuntu umwe ku bashyingiranywe barenze umuryango umwe.

    Hanarimo gutanga intanga kw'abafitanye isano no gukora igerageza mu birebana no kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga hagamijwe guhindura ubwoko bw'abantu cyangwa guhitamo igitsina cy'uzavuka.

    Harakibazwa ibibazo byinshi ku kororoka hifashishijwe ikoranabuhanga no gutwitira undi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-byibazwa-ku-kororoka-hifashishijwe-ikoranabuhanga-no-gutwitira-undi-mu

  • Jean de La Fontaine: umusizi w'umufaransa wahinduye Isi binyuze mu Migani #rwanda #RwOT

    Jean de La Fontaine

    Jean de La Fontaine (8 Nyakanga 1621 — 13 Mata 1695) yari umwanditsi w'imigani (fabuliste) w'Umufaransa, akaba umwe mu banditsi b'indirimbo n'imivugo basomwaga cyane mu kinyejana cya 17. Azwi cyane cyane ku bw'igitabo cye gikomeye Fables (Imigani), cyabaye isoko y'icyitegererezo ku bandi banditsi b'imigani hirya no hino i Burayi, ndetse gikorwa mu bisubiramo byinshi mu Gifaransa n'indimi z'uturere tw'u Bufaransa.

    Ubuzima bwe bwo mu buto

    Jean de La Fontaine yavukiye i Château-Thierry, hafi y'umupaka wo mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Île-de-France, mu Bufaransa. Se yari Charles de La Fontaine, maître des eaux et forêts (umuyobozi ushinzwe amashyamba n'amazi) mu karere ka Château-Thierry; nyina yari Françoise Pidoux. Impande zombi z'umuryango we zari iz'abantu bo mu rwego rwo hejuru rw'abakire bo mu ntara, nubwo batari inkorokoro (abanyacyubahiro). Jean yari imfura, yize mu ishuri ryitwa collège i Château-Thierry, nyuma ajya mu ishuri ry'abihaye Imana (Oratoire) muri Gicurasi 1641, akomereza mu iseminari ya Saint-Magloire muri Ukwakira uwo mwaka. Ariko yahavuye vuba kuko yasanze atabereye uwo mwuga. Nyuma, byavuzwe ko yize amategeko ndetse yemejwe nk'umwunganizi mu mategeko (avocat).

    Ubuzima bw'urugo

    Mu mwaka wa 1647, se yamuhaye inshingano ze zo gucunga amashyamba n'amazi, ndetse amushakira umugeni w'imyaka 14 witwaga Marie Héricart, wazanaga ubukungu bwa livres 20,000 n'icyizere cy'ejo hazaza. Nubwo yari mwiza kandi afite ubwenge, bombi ntibagiranye ubuzima bwiza bw'urugo. Nta kimenyetso gifatika cy'uko umugore we yitwaye nabi nk'uko abanzi ba La Fontaine babyavuze nyuma. Gusa yari umunyeshuri usoma ibitabo by'inkuru nyinshi kandi ntiyitaga ku mirimo yo mu rugo. La Fontaine na we yamaraga igihe kinini atari mu rugo, kandi ntabwo yitwaraga neza mu rukundo rw'abashakanye. Yari inyangamugayo nke mu by'ubucuruzi, ku buryo umutungo we wazambye bikomeye, bituma batandukanya imitungo yabo mu buryo bwemewe n'amategeko mu 1658. Icyo gikorwa cyakozwe mu bwumvikane, nta ntonganya, ku nyungu z'umuryango. Nubwo batigeze batongana ku mugaragaro, ntibakomeje kubana. La Fontaine yamaze imyaka myinshi aba i Paris, mu gihe umugore we yakomeje kuba i Château-Thierry. Baje kubyarana umwana w'umuhungu mu 1653, witaweho kandi arezwe n'umubyeyi we w'umugore.

    Ubuzima i Paris

    Nubwo mu myaka ya mbere y'ubushyingiranwe bwe yajyaga i Paris, ni kugeza ahagana mu 1656 aho yatangiye kujya ajyayo kenshi. Inshingano ze zasabaga igihe gito, zikumwemerera kubaho atari aho akorera. Umurimo we wa mbere ugaragara ni uko yahinduye cyangwa yahimbye mu Kinyafuransa igice cy'ikinamico Eunuchus ya Terence mu 1654. Yaje kumenyana n'uwari umufatanyabikorwa wa Madame we, Jacques Jannart, wabamuhuje n'umutegetsi w'igihe, Fouquet. Abenshi mu bajyaga kumusaba inkunga ntiyababaga inshuro; La Fontaine na we yahawe imperekeza ya livres 1,000 mu 1659, asabwa gusa kwandika umuvugo buri gihembwe. Yatangiye no kwandika igitabo Le Songe de Vaux kivuga kuri château ya Fouquet.

    Mu 1664, yahawe izina ry'icyubahiro rya 'Gentilhomme servant' wa duchesse ya Orléans ndetse atura mu nzu ya Luxembourg i Paris. Nubwo yakomeje kuba ari umuyobozi w'amashyamba, mu 1666 Colbert yamwandikiye amusaba gukurikirana ibibazo byabayemo i Château-Thierry. Muri uwo mwaka, yasohoye igitabo cya kabiri cy'inkuru (Contes), hakurikiraho n'ibice bitandatu bya mbere by'Imigani (Fables) mu 1668, byose bikurikirwa n'ibindi byinshi mu 1671.

    Izina n'icyubahiro

    Muri icyo gihe, La Fontaine yari yarinjiye mu itsinda ry'abanyabwenge bakomeye b'i Paris ryari rigizwe na Racine, Boileau, Molière na we ubwe. Nubwo bari bafite itandukaniro mu myaka, bahuriraga kenshi bagafatanya mu bikorwa by'ubuvanganzo. Ku myaka 43, La Fontaine yasohoye igitabo cya mbere cy'inkuru z'urwenya (Contes) cyamuhesheje izina rikomeye. Ibihangano bye byasakaye mbere y'uko byandikwa ku mugaragaro, kuko byatangiraga gukoreshwa mu nyandiko z'amaboko.

    Muri 1678, yasohoye igice cya kabiri cy'Imigani (Fables) cyavuzweho neza n'umwanditsi w'umuhanga Madame de Sévigné, wari uzwiho kutagirira umuntu icyubahiro ku busa. Bityo, yifuje kwinjira muri Académie française. Mu 1682 yahatanye n'abandi ariko ntiyatorwa. Nyuma y'urupfu rwa Colbert mu 1683, yarongeye atorwa n'amajwi menshi. Umwami Louis XIV yarabyanze, ariko nyuma y'amezi make yahise abyemeza, avuga ko La Fontaine yari yasezeranyije kuzitwara neza.

    Ubuzima bwa nyuma n'urupfu

    La Fontaine yaje kwinjira mu buzima bwo kwiyoroshya nyuma y'urupfu rwa Duchesse ya Orléans. Yimukiye mu rugo rwa Madame de la Sablière, umugore w'igikundiro n'ubwenge, aho yamaze imyaka hafi 20. Muri iyo myaka, yamaze igihe gito afitanye urukundo na Madame Ulrich, umugore wavugwagaho imyitwarire itaramenyerewe. Mu 1692, yasohoye igitabo kivuguruye cy'inkuru (Contes), ariko mu gihe yari arwaye bikomeye. Nyuma, yahindutse mu myemerere, asubira mu Kiliziya, akemera no gusenya igice cy'ikinamico yari yanditse nk'ikimenyetso cyo kwicuza.

    Yapfiriye i Paris ku itariki ya 13 Mata 1695, afite imyaka 73. Nyuma y'urupfu rwe, yashyinguwe mu irimbi rya Père Lachaise. Umugore we yamurushijeho kubaho imyaka hafi 15.


    Ibihangano n'umusanzu

    Ibihangano bya La Fontaine bigabanyijemo ibyiciro bitatu: Imigani (Fables), Inkuru (Contes et nouvelles en vers), n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo n'iby'ikinamico. Azwi cyane ku bw'Imigani ye 12 yasohotse hagati ya 1668 na 1694. Igice cya mbere cyashingiye kuri Aesop na Horace, gikorwa mu mirongo yoroheje ariko irimo ubwenge bwinshi. Ibice byo nyuma bikubiyeho imigani yo mu Burasirazuba n'indi mihinduranyije mu Gifaransa. Bimwe mu mirongo y'iyo migani byinjiye mu mvugo rusange zikoreshwa kugeza n'ubu mu Gifaransa.

    Nubwo Inkuru ze (Contes) zari zubakiye ku busambanyi no ku rwenya, zasomwe cyane mu gihe cye kandi zikaba zarashimwe ku buryo zagiye zasohoka no nyuma y'urupfu rwe.

    Source : https://kasukumedia.com/jean-de-la-fontaine-umusizi-wumufaransa-wahinduye-isi-binyuze-mu-migani/

  • Nyagatare: Hagiye kubakwa ubusitani bugezweho bwa miliyoni 300 Frw buzashyirwamo internet y'ubuntu – #rwanda #RwOT

    Buzubakwa hafi y'Ibitaro bya Nyagatare aho buri ku buso bwa hegitari eshatu, bukazuzura butwaye miliyoni 309 Frw.

    Muri ubu busitani hazashyirwamo ibyuzi bihangano, ahateye ibiti byiza bikurura amafu, inzu zicururizwamo ikawa n'ibyo kurya, ibice birimo intebe zo kwicaraho n'ibindi byinshi.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko bahisemo kubaka ubu busitani buri ku buso bunini mu rwego rwo kongera ibikorwaremezo birushaho guteza imbere uyu mujyi no gufasha abawutemberera kubona iby'ibanze nkenerwa.

    Ati 'Hazaba harimo n'intebe mo imbere no hanze, tuzashyiramo intenet kugira ngo urubyiruko rwiga muri izi kaminuza ebyiri dufite, abiga mu mashuri yisumbuye n'abandi babone iyo internet kandi ayibone ahantu hisanzuye ku buryo bimufasha gukora ubushakashatsi bwe no mu masaha ya nimugoroba.'

    Meya Gasana avuga ko bazakomeza kubaka ibikorwaremezo mu Mujyi wa Nyagatare yaba imihanda, sitade, ikigo cy'urubyiruko, ibikorwa by'amashanyarazi n'ibindi.

    Bigwi Channel wiga muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyagatare, yabwiye IGIHE ko bishimiye ubu busitani bugiye kubakwa kuko buzabafasha cyane.

    Ati 'Bizadufasha gukora ubushakashatsi kuko byatugoraga kubona internet, wayiboneraga mu kigo gusa wahava bikaba birarangiye ariko ubu tuzajya tunagenda tugere mu mujyi tuyibone.''

    Uwera Claire we yavuze ko ubu busitani babwishimiye kuko nta handi hantu hari hahari hanini hahurira abantu benshi.

    Kugeza ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo kaminuza ebyiri, harimo Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Nyagatare na East Africa University, kuri ubu hamaze kubakwa ibirometero 25.5 by'imihanda ya kaburimbo ifasha abatuye muri uyu mujyi.

    Ubusitani bugiye gushyirwa mu Mujyi wa Nyagatare buzashyirwamo n’ibyuzi bihangano

    Biteganyijwe ko mu busitani buzashyirwa mu Mujyi wa Nyagatare hazashyirwamo na internet ikoreshwa n’ababurimo

    Ubusitani bugiye gushyirwa mu Mujyi wa Nyagatare buzashyirwamo inzu zicuruza ikawa n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-hagiye-kubakwa-ubusitani-bugezweho-bwa-miliyoni-300-frw-buzashyirwamo

  • Birantega mu kizamini gishya cy'akazi cya MIFOTRA – #rwanda #RwOT

    Bagaragaza ko bagorwa no gukora icyo kizamini gishya bitewe n'uko gisaba mudasobwa kandi bose batazitunze, icyakora bakavuga ko ikizamini ubwacyo nta kibazo giteye.

    Habimana Olivier yabwiye RBA ati 'Icya mbere ugomba kuba ufite ni mudasobwa irimo 'webcam' kandi si buri wese mu bana barangije kwiga uba ufite mudasobwa nziza gutyo.'

    Mudacumura Rosette we yavuze ko hari bamwe mu rubyiruko rushaka akazi bajya ku ruga rwa MIFOTRA basanga kiriho bakabireka bitewe no kubona nta buryo bwo kugikora bafite.

    Bizimana Fiston we yagize ati 'Kujya gukoresha mudasobwa zo muri 'cyber cafe' na byo bisaba ubundi bushobozi kandi ho haba hari n'urusaku bigoye kuhakorera ikizamini.'

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Amb Nkulikiyinka Christine, yasobanuye ko ikizamini cya 'psychometric test' nta we ukwiye kukigiraho ikibazo kuko uburyo giteguyemo bworohereza abantu kugikora, icyakoze ko hari ibizakomeza kunozwa.

    Ati 'Tuzi neza ko hari abashobora kuba badafite ibyo bikoresho koko ariko uko abantu bagenda bamenyera, haboneka ubushobozi bizagenda na byo bihinduka.'

    Ikizamini cy'isuzumabushobozi ni cyo kibanza mbere yo gukora ikizamini cy'akazi cyanditse ndetse n'icyo mu buryo bw'ikiganiro (interview).

    Abagikora, basabwa kugira nibura amanota 50% kugira ngo bemererwe gukora ibindi bizamini bizanzwe by'akazi.

    MIFOTRA yashyizeho icyo kizamini mu ntangiriro za Werurwe 2025.

    Giteganywa mu ngingo ya karindwi y'Iteka rya Perezida nimero 128/01 ryo ku wa 03 Ukuboza 2020 ryerekeye gushaka abakozi ba Leta n'amahugurwa ahabwa abakozi bagitangira akazi.

    Mu rwego rwo korohereza abasaba akazi, icyo kizamini gikorerwa aho umuntu aherereye hose bitamusabye kujya kuri site z'ibizamini ariko kigakorerwa kuri mudasobwa kandi ifite internet ihagije.

    Bamwe mu rubyiruko batangaje ko bagorwa no gukora ikizamini gishya MIFOTRA yashyizeho kuko gisaba imashini kandi ntazo bagira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birantega-mu-kizamini-gishya-cy-akazi-cya-mifotra

  • Mu mezi icyenda i Karongi habonetse ibirego 58 by'ingengabitekerezo ya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Meya Muzungu yavuze ko nyuma y'urupfu rwa Nyiranyamibwa Beatrice wishwe n'abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, bashyizeho ingamba zo kwigisha no gutahura hakiri kare abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yari mu kiganiro ako karere kagiranye n'abanyamakuru ku wa Gicurasi 2025, cyibanze ku kugaragariza ishusho y'akarere mu nkingi zose ubukungu, imiyoborere n'imibereho myiza y'abaturage.

    Meya Muzungu yavuze ko mu busesenguzi bakoze basanze mu bituma aka karere kagaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside ku bwinshi bishingira kuba hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside bagatoroka ubutabera ntibafungwe no kuba hari imiryango itabwiza abana babo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ingengabitekerezo ni uburozi. Biturutse ku kazi kakozwe kuva muri Nyakanga 2024 tumaze kwakira ibirego by'ingengabiterezo [ya Jenoside] 58, bashyikirijwe ubutabera ndetse baranakatirwa.'

    Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi, akaba na Perezida w'Inama Njyanama y'ako karere, Ngarambe Vedaste, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ibirego 58 by'ingengabitekerezo ya Jenoside mu mezi icyenda ari nyinshi cyane.

    Ati 'Biteye isoni n'agahinda kubona muri iki gihugu hari abibona mu moko no kwica abacitse ku icumu.'

    Kubera imbaraga zashyizwe mu guhiga abahamijwe ibyaha bya Jenoside bagatoroka ubutabera, Akarere ka Karongi ku bufatanye n'izindi nzego kamaze kuta muri yombi abantu 38, abenshi bari baratorokeye mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Aka karere kashyizeho gahunda ihoraho yo kwigisha abaturage ibijyanye ubumwe n'ubudaheranwa na gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

    Mu mezi icyenda i Karongi habonetse ibirego 58 by'ingengabitekerezo ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mezi-icyenda-i-karongi-habonetse-ibirego-58-by-ingengabitekerezo-ya-jenoside