Blog

  • Arakaye cyane Fofo Dancer yakije umuriro ku bavuga ko afite ikibuno gikomeye||gukunda abagabo kwe||Abamwita indaya abise ibigoryi turumirwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umubyinnyi Fofo Dancer yasubije abamwibasira bavuga ko afite ikibuno gikomeye, ndetse ahishura ko mu mwuga we wo kubyina yikundira abagabo kuko bamuha amafaranga nyuma yo kubashimisha nubwo ngo hari abamwita indaya kubera imibyinire ye ikurura abagabo.

    Fofo yambara mu buryo bushotorana

     

    Uyu mugore ufite umwana wimyaka 7 ,amaze kubaka izina mu mbyino akora mu buryo bwa online n'izo yita private dance abyinira abantu babyifije.Uyu Fofo Dancer yatangarije Gasaro TV ko hari abamwibasira bamunenga ngo afite ikibuno gikomeye, nkuko ngo byavuzwe n'uwitwa Liza wahoze akora akazi kamwe nka ka Fofo gusa akaba yarabiviyemo.Fofo avuga ko kuri we umwuga we wo kubyina umutunze kandi abatekereza ko ari uburaya ntacyo bimubwiye.Yavuze ko abikora ku giti cye agashimisha abagabo bakamwishyura agatubutse. Yavuze ko kandi atari nka ba bakobwa birwa  bicaye bategereje impano, aho gukora ngo bagire icyo binjiza.

    Mu burakari bwinshi yatutse abamwita ko ibyo akora ari uburaya ati:'njyewe nikundira abagabo ,ariko abanyita indaya ni ibigoryi .Bikwiriye gukura mu mutwe bakareka kwicupiza.Ibyo nkora ni akazi'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/fofo-dancer-yakije-umuriro-kuri-liza-wavuze-ko-afite-ikibuno-gikomeyeabamwita-indaya-abise-ibigoryi-turumir/

  • Urubyiruko rwa PAM Rwanda rwiyemeje kurwanya abahakana Jenoside –

    Uru rubyiruko rwatemberejwe ibyumba bigera kuri 11 bikubiyemo amateka yihariye y’urwo rugamba.

    Uwiringiyimana Jacqueline, wiga mu Ishami ry’Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) akaba n’umwe mu bagize PAM Rwanda, yavuze ko nyumayo gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye yunguka byinshi birimo no kuba yirebeye ubwitange budasanzwe bw’ingabo za RPA zabohoye u Rwanda.

    Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka agiye guharanira uburyo yafatanya na bagenzi be mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside.

    Ati “Mu by’ukuri nk’uko badusobanuriye, Jenoside yakozwe n’urubyiruko, kugeza ubu nitwe mbaraga z’igihugu zikenewe kugira ngo turwane nabo bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Njye na bagenzi banjye twiteguye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abagenzi banjye turi kumwe.”

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya UTB, Maniraguha Lazaro, yavuze ko na we nyuma yo gusura iyi ngoro agasobanurirwa amateka, bigiye kumufasha kurushaho gukunda igihugu.

    Ati “Gukunda igihugu ni cyo cya mbere. Abenshi bahagaritse Jenoside bari mu myaka yacu, bari bato, ntabwo bikunze ahubwo bakunze igihugu muri rusange. Rero natwe kuri uyu munsi nanone hari byinshi igihugu kidukeneyeho kandi hari byinshi byadufasha kugera ku ntego zacu.”

    Umwe mu bagize Komisiyo y’Urubyiruko muri PAM Rwanda, Nsabimana Jean Marie, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hategurwa iki gikorwa hari hagamijwe gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyabo.

    Ati “Ikigamijwe cyane ni ugukomeza kwigisha amateka yo kubohora igihugu ariko twiga cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu, ruyige ariko rudushyira muri wa murongo wo kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko turukangurira kujya mu murongo wo guhangana n’abagifite ingengabitekerezo yayo kugira ngo tube urubyiruko rwubaka.”

    Yasabye abanyamuryango ba PAM Rwanda ndetse n’urubyiruko muri rusange gusigasira ibyagezweho.

    Ati “Turasaba abanyamuryango ba PAM Rwanda, gukunda igihugu, gusigasira ibyagezweho, tukarwanya uwo ari we wese ushaka kudusubiza mu mateka mabi ushaka kuzana ivangura.”

    Umuryango Pan African Movement, Ishami ry’u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n’Abanyarwanda bagamije gufatanya n’abandi Banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw’abatuye uyu mugabane.

    Basobanuriwe igishushanyo cyerekana imwe mu misozi ingabo za RPA zagiye zifata zihangana n’interahamwe ndetse n’ingabo za FAR

    Basonaburiwe ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Aba banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bibumbiye muri PAM Rwanda bishimiye ko basobanuriwe amateka azabafasha kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwiringiyimana Jacqueline yavuze ko yishimiye kumenya ubwitange bw’ababohoye Igihugu ndetse yemeza ko bigiye kumufasha kurushaho guhangana n’abahakana Jenoside

  • Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakekwaho icyaha cyo gusambanya umukobwa utujuje imyaka y'ubukure. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzi Icyishaka David umaze kwamamara mu muziki nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17.

    Davis D

    Aba bombi Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwabataye muri yombi tariki ya 21 na 24 Mata 2021. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

    RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye ariyo ku wa 18 na 19 Mata 2021.

    Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bahanzi bari mu maboko y'inzego z'ubutabera.

    Yagize ati 'Uwakorewe icyaha n'abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.''

    RIB yavuze ko icyaha cyo gusambanya abana gikwiriye guhashywa ndetse isaba abaturage gutanga amakuru ku gihe ngo gikumirwe.

    Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/davis-d-na-kevin-kade-batawe-muri-yombi-bakekwaho-icyaha-cyo-gusambanya-umukobwa-utujuje-imyaka-yubukure/

  • Rayon Sports yasinyishije Luvumbu na Muhire Kevin (Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga basatira izamu, Héritier Luvumbu Nzinga na Muhire Kevin, bombi ku masezerano y'amezi abiri azarangirana na Shampiyona ya 2020/21.

    Kimwe n'andi makipe yose ari mu Cyiciro cya Mbere, Rayon Sports yemerewe kongeramo abakinnyi bashya kugeza tariiki ya 29 Mata 2021.

    Kuri uyu wa Gatandatu, ibinyujije kuri Twitter, iyi kipe yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin wakinaga muri Oman, ariko Shampiyona yaho ikaba yarahagaritswe n'icyorezo cya COVID-19.

    Muhire Kevin wakiniye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, yayivuyemo ajya gukina mu Misiri, ahava muri uyu mwaka, yerekeza muri Oman.

    Undi mukinnyi Rayon Sports yasinyishije ni Umunye-Congo, Nzinga Héritier Luvumbu w'imyaka 26. Yakinaga muri Maroc, aho yageze muri 2018 agiye muri AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid yakiniraga kugeza ubu.

    Luvumbi wari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda, yakiniye kandi Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y'iwabo.

    Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

    Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021.

    Luvumbu mu mwambaro mushya wa Rayon Sport izambara uyu mwaka w' imikino.

    Muhire kevin mwisura nshya muri Rayon Sport agarutsemo avuye muri Saham Club.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yasinyishije-luvumbu-na-muhire-kevin-amafoto/

  • Manchester City yegukanye Carabao Cup ku nshuro ya 4 yikurikiranya #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City yatsinze Tottenham igitego 1-0 yegukana Carabao Cup ku nshuro ya 4 yikurikiranya ndetse kiba igikombe cyayo cya mbere itwaye muri uyu mwaka w'imikino.

    Myugariro Aymeric Laporte niwe watsinze iki gitego ku munota wa 82 nyuma ya coup franc yatewe neza na Kevin De Bruyne.

    Indi kipe yatwaye iki gikombe cy'igihugu inshuro 4 yikurikiranya ni Liverpool yabikoze mu mwaka wa 1981 kugeza 1984.

    Tottenham iheruka igikombe icyo aricyo cyose muri 2008 yashakaga kwegukana iki kugira ngo yakire neza umutoza wabo w'imyaka 29 Ryan Mason ariko ntibyakunze.

    Manchester City iritegura kwegukana shampiyona y'uyu mwaka kuko irusha amakipe ayikurikiye arimo United amanota arenga 10 kandi hasigaye imikino mike.

    Muri uyu mukino kandi wabereye I Wembley,Leta y'Ubwongereza yari yemereye abafana ibihumbi 8 kwinjira ndetse nibo barebye uyu mukino.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

    Manchester City (4-3-3): Steffen; Walker, Dias, Laporte, Cancelo; Fernandinho (Rodri 84), De Bruyne (Bernardo Silva 87) Gundogan; Mahrez, Foden, Sterling

    Tottenham (4-2-3-1): Lloris; Aurier (Bergwin 90), Aldeweireld, Dier, Reguilon; Winks, Hojbjerg (sub Alli 84); Lo Celso ( Sissoko 67), Moura (Bale 67), Son; Kane

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yegukanye-carabao-cup-ku-nshuro-ya-4-yikurikiranya

  • Urugendo rw'impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ntihigeze hatangazwa impamvu iyi gahunda yo kugeza mu Rwanda impunzi 122 ziturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye yasubitswe, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko gahunda y'iyi ndege yagombaga kugera i Kigali saa Mbiri z'ijoro yabanje kwigizwa inyuma gusa bikaza kurangira byanzuwe ko itagihagurutse.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana niba no ku wa 26 Mata 2021, izi mpunzi zizabasha kugera mu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko izi mpunzi ziri bwakirwe mu Rwanda n'Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw'iminsi ine mu gihugu na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by'amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n'u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y'ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw'uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z'Abanyafurika.

    Urugendo rw'impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urugendo-rw-impunzi-122-zo-muri-libya-zari-zitegerejwe-i-kigali-rwasubitswe

  • Burundi:Perezida Ndayishimiye n'umufasha we bahagaze ku isoko baha abaturage amafaranga [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Perezida w'u Burundi,Evariste Ndayishimiye yongeye guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ubwo yafotorwaga we n'umugore we bari kumwe n'abaturage ku isoko bakabaha amafaranga.

    Ubwo Perezida Ndayishimiye n'umufasha we bavaga i Gitega berekeza mu mu mujyi wa Bujumbura ,bafashe akanya barahagarara baganiriza abenegihugu b' i Karunga muri komine Isare mu ntara ya Bujumbura ahacururizwa ibiribwa bitandukanye.

    Mu mafoto yafashwe,yagaragaje aba bombi bari imbere y'ibiribwa aho Madamu wa Perezida Angelique Ndayishimiye yagaragaye ari guhereza abantu amafaranga gusa ntibyamenyekanye niba yarimo kubagurira.

    Nkuko ibinyamakuru mu Burundi bibitangaza,Umukuru w'igihugu akaba yashimiye aba bacuruzi akazi bakora,abasaba gukorera mu makoperative kugira biteze imbere anabemerera kubatera inkunga.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/burundi-perezida-ndayishimiye-n-umufasha-we-bahagaze-ku-isoko-baha-abaturage

  • Abakinnyi 10 n'abafasha b'abatoza 2 ba AS Muhanga banduye Covid-19 #rwanda #RwOT

    Abakinnyi 10 n'abafasha b'abatoza babiri ba AS Muhanga basanganywe Coronavirus bituma umukino wa gicuti wagombaga guhuza iyi kipe na Sunrise FC kuri iki Cyumweru usubikwa.

    Ibipimo bishya byafashwe abakinnyi n'abandi bakozi ba AS Muhanga mbere yo gukina umukino wa gicuti na Sunrise FC byerekanye abarwayi 12 ba Coronavirus muri iyi kipe yo mu Ntara y'Amajyepfo.

    Itegeko ryo kwipimisha ni ihame ku makipe yose akina Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

    Ku rundi ruhande, Sunrise yagombaga gukina na AS Muhanga kuri Stade ya Muhanga yo yipimishirije mu Mujyi wa Kigali.

    Nyuma yo kumva inkuru ko ikipe byari bifitanye umukino wa gicuti yabonetsemo ubwandu, Sunrise yahisemo gukora imyitozo yayo yihariye ku kibuga yagombaga gukiniraho.

    AS Muhanga yagaragayemo abakinnyi banduye mu gihe habura iminsi irindwi ngo shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda isubukurwe.

    Nk'uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe ahagaragara n'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, imikino ibanza y'amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

    AS Muhanga iri mu itsinda A rigizwe na APR FC, Gorilla FC na Bugesera FC mu gihe irya B rifatwa nk'irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC. Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

    Si ubwa mbere, AS Muhanga igaragayemo abakinnyi banduye Coronavirus kuko ku wa 21 Ukuboza 2020, iyi kipe yagaragayemo abakinnyi batanu banduye Coronavirus, mbere y'uko shampiyona isubikwa.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abakinnyi-10-n-abafasha-b-abatoza-2-basanzwemo-covid-19

  • Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe –

    Ntihigeze hatangazwa impamvu iyi gahunda yo kugeza mu Rwanda impunzi 122 ziturutse mu bihugu bya Afurika bitandukanye yasubitswe, gusa amakuru IGIHE ifite ni uko gahunda y’iyi ndege yagombaga kugera i Kigali saa Mbiri z’ijoro yabanje kwigizwa inyuma gusa bikaza kurangira byanzuwe ko itagihagurutse.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana niba no ku wa 26 Mata 2021, izi mpunzi zizabasha kugera mu Rwanda.

    Byari biteganyijwe ko izi mpunzi ziri bwakirwe mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Urugendo rw’impunzi 122 zo muri Libya zari zitegerejwe i Kigali rwasubitswe

  • Iraq: Abarwayi 82 ba Covid-19 bapfuye nyuma yuko 'ububiko bwa oxygen buturitse' #rwanda #RwOT

    Abantu batari munsi ya 82 biciwe mu muriro wadutse ku bitaro bivura abarwaye coronavirus mu murwa mukuru Baghdad wa Iraq.

    Abandi barenga 100 bakomerekeye muri uwo muriro, wadutse ku bitaro bya Ibn Khatib mu ijoro ryo ku wa gatandatu.

    Amakuru avuga ko impanuka yatumye ububiko (tank) bw'umwuka wa oxygen buturika, bigateza uwo muriro.

    Videwo zo ku mbuga nkoranyambaga zigaragaza abazimya umuriro bacicikana bazimya uwo muriro, mu gihe abantu bahungaga bava muri iyo nyubako.

    Minisitiri w'intebe wa Iraq Mustafa al-Kadhimi yasabye ko hahita hakorwa iperereza ku byateye icyo yise “impanuka yateje akababaro kenshi”.

    Jenerali Kadhim Bohan ukuriye ubwirinzi bwa gisivile muri Iraq, yavuze ko umuriro watangiriye mu gice kivura indembe cyo kuri ibyo bitaro, mu gace “kagenewe gukangura ibihaha”.

    Hafi “abarwayi 30 bari barwariye mu gice cyita ku ndembe”, cyari kigenewe abarwayi ba Covid-19 bashegeshwe cyane kurusha abandi i Baghdad, nkuko umukozi wo ku bitaro yabibwiye ibiro ntaramakuru AFP.

    Abarwayi bose bajyanwe ku bitaro bindi biri hafi aho.

    Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, uwo muriro wari wahagaritswe, nkuko ikigo cy'ubwirinzi bwa gisivile cya Iraq cyabivuze.

    Guverineri wa Baghdad Mohammed Jaber yunze mu rya Minisitiri w'intebe asaba ko hakorwa iperereza ryihutirwa ngo hamenyekane niba hari umuntu ukwiye “kugezwa imbere y'ubutabera” kubera uburangare.

    Mu itangazo, akanama ka leta ya Iraq k'uburenganzira bwa muntu kavuze ko ibyabaye ari “icyaha gikorewe abarwayi baciwe intege cyane na Covid-19”.

    Abakozi bo mu butabazi bwihuse bavuze ko benshi mu barwayi bapfuye ubwo bakurwaga ku mashini zibaha umwuka wo guhumeka wa oxygen kugira ngo bahungishwe, mu gihe abandi bapfuye bazize guherwa umwuka kubera imyotsi.

    Halla Sarraf, ukuriye umuryango utegamiye kuri leta wa Iraq Health Access, yabwiye BBC ati:

    “Ubwo umuriro watangiraga umuntu yari acyeneye kuzimya imiyoboro minini iyobora umwuka, ibi urebye bivuze gukata oxygen ku bayicyeneye cyane kurusha abandi”.

    Ibitaro byo muri Iraq byagejejwe ku mpera y'ubushobozi bwabyo muri iki gihe cy'icyorezo cya coronavirus, ibi biza byiyongera ku gushegeshwa n'imyaka iki gihugu cyamaze mu ntambara, uburangare na ruswa.

    Ubwandu bwa Covid bukomeje kwiyongera cyane muri Iraq kuva mu kwezi kwa kabiri. Umubare w'abanduye bose hamwe barenze miliyoni imwe muri iki cyumweru.

    Minisiteri y'ubuzima ya Iraq kugeza ubu yatangaje abanduye coronavirus 1,025,288 n'abo imaze kwica 15,217 kuva iki cyorezo cyatangira.

    Mu kwezi gushize, iki gihugu cyatangije gahunda yo gukingira, kandi kimaze kwakira doze hafi 650,000, nyinshi muri zo zabonetse binyuze muri gahunda yo gusaranganya inkingo hagati y'ibihugu bikize n'ibicyennye izwi nka Covax.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/iraq-abarwayi-82-ba-covid-19-bapfuye-nyuma-yuko-ububiko-bwa-oxygen-buturitse