Blog

  • Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe utarangiye kubera kwica amategeko #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wahuzaga ikipe ya RAYON SPORTS FC na Police FC wahagaritswe ku munota wa 23 kubera ko Rayon Sports yari yawuteguye ngo itari yasabye aba Police baza kurinda umutekano.

    Rayon Sports yatunguye Police FC iyisaba kuza kuri uyu mukino ku cyumweru nyamara amakuru yavugaga ko uzaba ku munsi w'ejo.

    Amakuru avuga ko Rayon Sports yamenyesheje Police FC ko barakina uyu munsi cyane ko no kuwa Gatanu Perezida wayo atigeze atangaza umunsi uzaberaho.

    Ubwo yasinyishaga Luvumbu na Muhire Kevin ku munsi w'ejo,nabwo ntihatangajwe igihe uyu mukino uzaberaho.

    Uyu mukino wa gicuti wari ugamije gutyaza abakinnyi ku mpande zombi cyane ko yaba Muhire Kevin na Luvumbu bari kuwukina ku ruhande rwa Rayon Sports mu gihe na Police FC yari kureba abakinnyi bayo.

    Imikino ibanza y'amatsinda izakinwa hagati ya tariki ya 1-8 Gicurasi mu gihe iyo kwishyura izaba tariki ya 11-17 Gicurasi 2021.

    Itsinda rya mbere rigizwe na APR FC, Gorilla FC, Bugesera FC na AS Muhanga mu gihe irya kabiri rifatwa nk'irikomeye kurusha ayandi, rigizwe na Rayon Sports, Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro FC.

    Itsinda C rigizwe na Police FC, AS Kigali, Musanze FC na Etincelles FC mu gihe irya D rigizwe na Mukura Victory Sports, Sunrise FC, Marines FC na Espoir FC.

    Ku munsi wa mbere w'iyi mikino, tariki ya 1 Gicurasi 2021, hazakinwa imikino itanu irimo ibiri yo mu itsinda rya nyuma.

    APR FC ifite igikombe cya Shampiyona ya 2019/20, izatangira gukina tariki ya 2 Gicurasi, yakira Gorilla FC iri gukina Icyiciro cya Mbere ku nshuro ya mbere.

    Rayon Sports izakira Gasogi United mu mukino uzabera kuri Stade Amahoro tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere y'uko icakirana n'umukeba w'ibihe byose, Kiyovu Sports tariki ya 5 Gicurasi 2021.

    Kuri uyu munsi,abakinnyi 10 ba As Muhanga Football Club n'abafasha b'abatoza 2 basanze banduye COVID-19. Umukino wa Gicuti wari guhuza iyi kipe na Sunrise FC uhise usubikwa.
    Amakuru

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umukino-wa-gicuti-wahuzaga-rayon-sports-na-police-fc-wahagaritswe-utarangiye

  • Gicumbi: Nzahumunyurwa wishyuje 5000 Frw abagore yise ko “yapfakaje muri Jenoside’ yatawe muri yombi –

    Uyu mugabo w’imyaka 52 asanzwe ari umuhwituzi wibutsa abaturage ibyo bagomba gukora birimo gutanga imisanzu, kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo kubera COVID-19 n’ibindi.

    Nzahumunyurwa utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021.

    Yafashwe nyuma y’amagambo ‘atoneka’ abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yababwiye ubwo yakusanyaga imisanzu.

    IGIHE yamenye ko aya magambo yayavuze nk’ubuhwituzi ubwo yari mu gasoko karemera muri Santere ya Kamasasa i Gicumbi.

    Yagize ati “Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y’umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.’’

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nzahumunyurwa yafashwe anashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati “Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’’

    Nzahumunyurwa Clément yigeze gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma yo kugisoza ararekurwa.

    Mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka ibikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n’abantu batandukanye. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Mu cyumweru cya mbere cy’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n’ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n’umubare munini w’abari hejuru y’imyaka 31.

    Mu gihe yahamywa n’urukiko iki cyaha, Nzahumunyurwa Clément yahanishwa ingingo ya karindwi y’itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha. Ukoze kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


  • Gicumbi: Nzahumunyurwa wishyuje 5000 Frw abagore yise ko “yapfakaje muri Jenoside' yatawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 52 asanzwe ari umuhwituzi wibutsa abaturage ibyo bagomba gukora birimo gutanga imisanzu, kubahiriza amasaha yo kuba abantu bageze mu ngo kubera COVID-19 n'ibindi.

    Nzahumunyurwa utuye mu Mudugudu wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi ku wa 22 Mata 2021.

    Yafashwe nyuma y'amagambo 'atoneka' abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yababwiye ubwo yakusanyaga imisanzu.

    IGIHE yamenye ko aya magambo yayavuze nk'ubuhwituzi ubwo yari mu gasoko karemera muri Santere ya Kamasasa i Gicumbi.

    Yagize ati 'Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y'umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.''

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Nzahumunyurwa yafashwe anashyikiriza Sitasiyo ya RIB ya Byumba.

    Ati 'Iperereza rikomeje gukorwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.''

    Nzahumunyurwa Clément yigeze gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho nyuma yo kugisoza ararekurwa.

    Mu gihe cyo kwibuka hakunze kuboneka ibikorwa bifitanye isano n'ingengabitekerezo ya Jenoside bikorwa n'abantu batandukanye. Mu myaka itanu ishize hagaragayemo ibyaha bigera kuri 440 birimo 114 mu 2017, mu 2018 hagaragara ibyaha 72, mu 2019 ho hagaragaye ibyaha 80, mu 2020 ni 91 naho mu 2021 ho hagaragaye 83.

    Mu cyumweru cya mbere cy'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, RIB yakiriye ibirego 87 by'ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibindi byaha bifitanye isano nayo hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2021.

    Mu birego byose byakiriwe na RIB yasanze ibigera kuri 83 ari byo bifitanye isano n'ingengabitekerezo mu byatanzwe byose.

    Ibyo birego byatanzwe bishingiye ku byaha bkozwe binyuze mu magambo asesereza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byagizwemo uruhare n'umubare munini w'abari hejuru y'imyaka 31.

    Mu gihe yahamywa n'urukiko iki cyaha, Nzahumunyurwa Clément yahanishwa ingingo ya karindwi y'itegeko ryo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside iteganya ko umuntu ukorera mu ruhame kandi ku bushake igikorwa kigamije gushimagiza Jenoside, gushyigikira Jenoside no kwemeza ko Jenoside yari ifite ishingiro aba akoze icyaha. Ukoze kimwe muri ibyo bikorwa ahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu iri hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-nzahumunyurwa-wishyuje-5000-frw-abagore-yise-ko-yapfakaje-muri-jenoside

  • Perezida Kagame yashimiwe ku nshingano 'ziremereye' yafashe zo kwakira impunzi ziturutse Libya – #rwanda #RwOT

    Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2021 ubwo yasuraga inkambi ya Gashora icumbikiye izi mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Somalia; Ethiopia, Eritrea, na Sudan.

    Filippo Grandi wari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye by'iyi nkambi birimo ivuriro, inzu batuyemo n'inzu ikorerwamo imirimo y'ubukorikori itandukanye.

    Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by'iyi nkambi, Filippo Grandi yavuze ko gushyiraho iyi Nkambi ya Gashora cyari igitekerezo cya Perezida Kagame kugira ngo abimukira bakorerwaga ibikorwa bibi muri Libya babone aho bajya hatekanye.

    Ati 'Nishimiye kuba ndi hano muri iki kigo. Iki kigo cyavutse biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame. Aha hari mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba y'ibigo bifungirwamo abantu muri Libya aho abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo bahura n'akaga.'

    'Icyo gihe Perezida Kagame yari Umuyobozi w'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Mu ijambo yagejeje ku bantu yavuze ko u Rwanda rushaka gufasha, navuganye na we yemera ko dushobora gutangiza uburyo bwo gushyiraho ahantu abantu bavuye muri ibi bigo bashobora gushyirwa bakitabwaho akaba ari naho hashakirwa ibisubizo by'ibibazo bafite bijyanye no kujya mu bindi bihugu.'

    Filippo Grandi yavuze ko inkambi nk'izi zakirirwamo impunzi zaturutse muri Libya ari ebyiri zonyine ku Isi harimo n'iherereye muri Niger.

    Yavuze ko ashimira Perezida Kagame n'Abanyarwanda kuba baremeye gufata inshingano zikomeye zo kwakira izi mpunzi ziturutse muri Libya.

    Ati “Ibi nibyo bihugu byaje biravuga biti turashaka gufatanya inshingano. Mu by'ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n'Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu mukabakira muri ibi bihe bikomeye, turi gushyira umuhate mu kubashakira ibisubizo.”

    Yashimye uburyo impunzi zifashwe

    Bitewe n'ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Filippo Grandi yavuze ko yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, aho zihabwa ibijyanye na serivisi z'ubuvuzi, burimo n'ubw'indwara zo mu mutwe.

    Ati 'Nanyuzwe cyane n'akazi kakozwe na Guverinoma y'u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k'ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n'abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.'

    'Mu by'ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n'ubuzima bwabo ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n'ubuzima busanzwe nk'abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.”

    “Nakubwira ko nasuye bimwe mu bigo bari bafungiyemo muri Libya, banyuze mu bibazo bikomeye, iyicarubuzo, ihohoterwa, gukoreshwa no gufatwa ku ngufu. Kuba babona ubufasha mu bijyanye n'ubuzima ni ingenzi cyane.'

    Bamwe muri izi mpunzi baganiriye na Filippo Grandi bamugaragarije ko bafashwa byihuse kugira ngo babone ibisabwa byose byabafasha kwimurirwa mu bindi bihugu. Yababwiye ko gahunda zo kubimurira mu bindi bihugu zagiye zidindizwa n'icyorezo cya COVID-19 ariko abizeza ko zigiye kwihutishwa ku bufatanye n'ibihugu byemeye kubakira.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko bagize umwanya wo kuganira na Filippo Grandi ku bibazo byugarije impunzi birimo n'ikijyanye n'uko inkunga zagenerwaga yagabanutse.

    Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry'impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n'impunzi z'Abarundi zizaba zitashye.

    U Rwanda rwatangiye kwakira bwa mbere impunzi ziturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, kugeza ubu rukaba rumaze kwakira abagera 515 barimo n'abamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

    Amasezerano areba impunzi zimwe z'Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y'u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

    Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y'u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

    Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y'uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n'uko Libya yugarijwe n'umutekano muke nyuma y'ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) Filippo Grandi yatemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi yatujwemo impunzi zavuye Libya

    Filippo Grandi na Minisitiri Kayisire basobanurirwa uko serivisi z’ubuvuzi zihagaze muri iyi nkambi

    Yagize umwanya wo gusura inzu zitandukanye izi mpunzi zatujwemo

    Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi baganira n’umwe mu miryango ikomoka muri Somalia


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimiwe-ku-nshingano-ziremereye-yafashe-zo-kwakira-impunzi

  • Abakozi 34 ba RIB bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho ruswa – #rwanda #RwOT

    Ibi uru rwego rwabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n'Akarengane birwanywa mu mujyi wa Kigali.

    Umunyamabaganga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, Karihingabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n'akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Ati ' Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi.'

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, ahita yirukanwa nta yindi nteguza.

    Ati 'Muri RIB iyo umukozi yaketsweho ruswa , icya mbere ahita ahagarara mu kazi, icya kabiri by'agatehanyo tugakora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa'.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n'akarengane ishami ry'u Rwanda, TI Rwanda, mu mwaka wa 2019, bwashyize RIB na Polisi ishami ry'umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

    Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

    RIB yagaragaje ko mu byo itihanganira na busa harimo ruswa kuko uwo igaragayeho ahita yirukanwa (Photo: Internet)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-34-ba-rib-bamaze-gusezererwa-mu-kazi-bakekwaho-ruswa

  • Jay Polly nabantu 11 batawe muri yombi, basa… – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru abantu 12 barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Mata 2021, ku Cyicaro cya Polisi ku rwego rw'Umujyi wa Kigali kiri i Remera.

    Polisi yavuze ko '12 bafashwe bakoreye ibirori mu rugo binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse banafatanwe ibiyobyabwenge'. Ibiyobyabwenge bafatanwe birimo urumogi n'imiti ifasha abasore gutera akabariro izwi nka 'Puturi'.

    Uko ari 12 kandi bafatanywe ibyangombwa by'ibihimbano by'uko bipimishije icyorezo cya Covid-19, nyamara atari byo. Umuganga wabakoreye ibi byangombwa nawe yamaze gutabwa muri yombi. Bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n'icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. 

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aherutse kwibutsa abantu bagikora ibirori bitemewe bibwira ko bihishe Polisi cyangwa izindi nzego ko ku bufatanye n'abaturage ababikora bazajya bamenyekana.

    Abafashwe bigishijwe uburyo bakomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 banacibwa amande.

    Umuraperi yatawe muri yombi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105059/jay-polly-nabantu-11-batawe-muri-yombi-basanganywe-ibiyobyabwenge-birimo-urumogi-105059.html

  • Abakozi 34 ba RIB bamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho ruswa –

    Ibi uru rwego rwabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, mu kiganiro na RBA cyareberaga hamwe uko ruswa n’Akarengane birwanywa mu mujyi wa Kigali.

    Umunyamabaganga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Karihingabo Isabelle, yavuze ko icyaha cya ruswa n’akarengane muri uru rwego ari ikintu kitihanganirwa na gato ndetse ko hari abamaze gusezererwa mu kazi bakekwaho iki cyaha.

    Ati “ Kuri twe iyo wagaragayeho ikintu icyo ari cyo cyose cyerekana ko ufite imyitwarire iganisha kuri ruswa, kuri RIB ni ikosa ridashobora kukugumisha mu kazi.”

    Yavuze ko muri RIB iyo hari umukozi wagaragayeho imyitwarire yo kurya ruswa, ahita yirukanwa nta yindi nteguza.

    Ati “Muri RIB iyo umukozi yaketsweho ruswa , icya mbere ahita ahagarara mu kazi, icya kabiri by’agatehanyo tugakora iperereza, tugakora dosiye , icyaha cyamufata agahita yirukanwa”.

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, TI Rwanda, mu mwaka wa 2019, bwashyize RIB na Polisi ishami ry’umutekano wo mu muhanda mu bigo byagaragayemo ruswa cyane muri uwo mwaka.

    Ubu bushakashatsi bwiswe Rwanda Bribery Index, bwagaragaje ko mu mwaka wa 2019 muri RIB ruswa yavuye ku kigero cya 6% ikagera ku 8%.

    RIB yagaragaje ko mu byo itihanganira na busa harimo ruswa kuko uwo igaragayeho ahita yirukanwa (Photo: Internet)

  • Perezida Kagame yashimiwe ku nshingano ‘ziremereye’ yafashe zo kwakira impunzi ziturutse Libya –

    Ibi Filippo Grandi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Mata 2021 ubwo yasuraga inkambi ya Gashora icumbikiye izi mpunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye birimo Somalia; Ethiopia, Eritrea, na Sudan.

    Filippo Grandi wari kumwe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire yatambagijwe ibice bitandukanye by’iyi nkambi birimo ivuriro, inzu batuyemo n’inzu ikorerwamo imirimo y’ubukorikori itandukanye.

    Nyuma yo gusura ibice bitandukanye by’iyi nkambi, Filippo Grandi yavuze ko gushyiraho iyi Nkambi ya Gashora cyari igitekerezo cya Perezida Kagame kugira ngo abimukira bakorerwaga ibikorwa bibi muri Libya babone aho bajya hatekanye.

    Ati “Nishimiye kuba ndi hano muri iki kigo. Iki kigo cyavutse biturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame. Aha hari mu gihe Isi yose yabonaga mu itangazamakuru amashusho ateye ubwoba y’ibigo bifungirwamo abantu muri Libya aho abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye barimo bahura n’akaga.”

    “Icyo gihe Perezida Kagame yari Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU). Mu ijambo yagejeje ku bantu yavuze ko u Rwanda rushaka gufasha, navuganye na we yemera ko dushobora gutangiza uburyo bwo gushyiraho ahantu abantu bavuye muri ibi bigo bashobora gushyirwa bakitabwaho akaba ari naho hashakirwa ibisubizo by’ibibazo bafite bijyanye no kujya mu bindi bihugu.”

    Filippo Grandi yavuze ko inkambi nk’izi zakirirwamo impunzi zaturutse muri Libya ari ebyiri zonyine ku Isi harimo n’iherereye muri Niger.

    Yavuze ko ashimira Perezida Kagame n’Abanyarwanda kuba baremeye gufata inshingano zikomeye zo kwakira izi mpunzi ziturutse muri Libya.

    Ati “Ibi nibyo bihugu byaje biravuga biti turashaka gufatanya inshingano. Mu by’ukuri ndashaka kugaragaza ishimwe ryanjye kuri Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku kuba baremeye gufata inshingano. Ni inshingano ziremereye, kugira abantu amagana hano ku butaka bwanyu no mu gihugu cyanyu mukabakira muri ibi bihe bikomeye, turi gushyira umuhate mu kubashakira ibisubizo.”

    Yashimye uburyo impunzi zifashwe

    Bitewe n’ubuzima yabonye babagamo muri Libya, Filippo Grandi yavuze ko yashimye uburyo yasanze izi mpunzi zifashwe mu Rwanda, aho zihabwa ibijyanye na serivisi z’ubuvuzi, burimo n’ubw’indwara zo mu mutwe.

    Ati “Nanyuzwe cyane n’akazi kakozwe na Guverinoma y’u Rwanda, UNHCR na sosiyete sivile kuko dufite imiryango ikora akazi k’ingirakamaro. Icyanshimishije ni ukuganira n’abantu bacumbikiwe hano, twabonye umuryango waturutse muri Somalia, abasore bavuye muri Eritrea na Ethiopia.”

    “Mu by’ukuri banyuze mu bibazo byinshi. Iki kigo kuri bo cyabarokoreye ubuzima bitari uko hano babasha kuhabonera ahazaza ku bijyanye n’ubuzima bwabo ahubwo ari ukubera ko bitabwaho, yaba mu bijyanze n’ubuzima busanzwe nk’abafite uburwayi, ibikomere cyangwa inzara bitabwaho ariko nanone bakitabwaho mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”

    “Nakubwira ko nasuye bimwe mu bigo bari bafungiyemo muri Libya, banyuze mu bibazo bikomeye, iyicarubuzo, ihohoterwa, gukoreshwa no gufatwa ku ngufu. Kuba babona ubufasha mu bijyanye n’ubuzima ni ingenzi cyane.”

    Bamwe muri izi mpunzi baganiriye na Filippo Grandi bamugaragarije ko bafashwa byihuse kugira ngo babone ibisabwa byose byabafasha kwimurirwa mu bindi bihugu. Yababwiye ko gahunda zo kubimurira mu bindi bihugu zagiye zidindizwa n’icyorezo cya COVID-19 ariko abizeza ko zigiye kwihutishwa ku bufatanye n’ibihugu byemeye kubakira.

    Minisitiri Kayisire yavuze ko bagize umwanya wo kuganira na Filippo Grandi ku bibazo byugarije impunzi birimo n’ikijyanye n’uko inkunga zagenerwaga yagabanutse.

    Uretse gusura Inkambi ya Gashora, biteganyijwe ko Grandi ari buhe ikaze irindi tsinda ry’impunzi 122 ziturutse muri Libya u Rwanda rwakira ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 25 Mata 2021.

    Mu gusoza urugendo rwe, azakomereza i Burundi aho azajyana n’impunzi z’Abarundi zizaba zitashye.

    U Rwanda rwatangiye kwakira bwa mbere impunzi ziturutse muri Libya mu Ugushyingo 2019, kugeza ubu rukaba rumaze kwakira abagera 515 barimo n’abamaze kwimurirwa mu bindi bihugu.

    Amasezerano areba impunzi zimwe z’Abanyafurika zaheze muri Libya ziri mu mayira zishaka kujya i Burayi, yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.

    Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.

    Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi(UNHCR) Filippo Grandi yatemberejwe ibice bitandukanye bigize iyi nkambi yatujwemo impunzi zavuye Libya

    Filippo Grandi na Minisitiri Kayisire basobanurirwa uko serivisi z’ubuvuzi zihagaze muri iyi nkambi

    Yagize umwanya wo gusura inzu zitandukanye izi mpunzi zatujwemo

    Filippo Grandi na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Ubutabazi baganira n’umwe mu miryango ikomoka muri Somalia

  • Alyn Sano yasezerewe mu irushanwa The Voice A… – #rwanda #RwOT

    Ryabaye mu ijoro ry'uyu wa Gatandatu ku isaha ya Saa tanu zo mu Rwanda, hari saa tatu z'ijoro ku isaha yo mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire aho iri rushanwa riri kubera kubera icyorezo cya Covid-19, kuko ryagombaga kubera muri Afurika y'Epfo. 

    Ni irushanwa ryari rikurikiwe n'umubare munini, ryatambukaga imbona nkubone kuri Televiziyo ya Vox Africa, ndetse buri munyempano uhatanye muri iri rushanwa yari yahawe amatike 20 yo gutumira abo ashaka bitabira iri rushanwa.

    Alyn Sano ntiyabashije kuboneka mu bahanzi bajya mu cyiciro cya cyuma guhatanira ibihembo. Ni nyuma y'uko ahigitswe n'umusore witwa Foganne ukomoka mu gihugu cya Togo.

    Ubwo byatangazwaga ko ariwe ukomeje mu cyiciro cya nyuma, uyu musore yarambaraye hasi ashima Imana n'abantu bamushyigikiye kugira ngo ahagere.

    Iri rushanwa ryari rihatanyemo abahanzi bari bashyizwe mu makipe atatu:

    Ikipe ya mbere yatojwe n'umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka Charlotte, Dipanda, yari igizwe n'umuhanzi Myndri waririmbye indirimbo 'Magnou Mako' y'umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Ismael Isaac;

    Umuhanzi Gyovanni waririmbye indirimbo 'Monvura' ya Nathi n'umuhanzi Harmonie Tears waririmbye indirimbo 'Kuliko Jana' y'itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya.

    Muri iri tsinda Gyovanni waririmbye indirimbo 'Monvura' ya Nathi niwe wabashije gutsinda agera mu cyiciro cya cyuma cy'iri rushanwa rizasozwa tariki 01 Gicurasi 2021. 

    Myndri waririmbye indirimbo 'Magnou Mako' y'umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Ismael Isaac

    Umuhanzi Gyovanni waririmbye indirimbo 'Monvura' ya Nathi  

    Harmonie Tears waririmbye indirimbo 'Kuliko Jana' y'itsinda Sauti Sol ryo muri Kenya             

    Ikipe yatojwe na Hiro Le Coq uri mu Kanama Nkemurampaka niyo yari itahiwe. Yari igizwe n'umuhanzikazi Alyn Sano, Foganne wo muri Togo ndetse na Miss Audy wo mu gihugu cya Côte d'Ivoire ari nacyo cyakiriye iri rushanwa riri kuba mu buryo budasanzwe kubera Covid-19.

    Foganne wo muri Togo yabanje ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Knight of God' y'umuhanzi Bebi Philippe, akurikirwa na Alyn Sano waririmbye indirimbo 'My Love is Love' y'umuhanzikazi Whitney Houston afatiraho urugero.

    Alyn Sano yagaragaje ubuhanga budasanzwe abifashijwemo n'itsinda ry'abana baririmbyi babiri bamufashije ku rubyiniro.

    Byanatumye, Youssoupha uri mu kanama Nkemuramapaka avuga ko iyo ataza kuba afite abahanzi yatoje, Alyn Sano yakamufasha mu ba mbere.

    Miss Audy wo muri Côte d'Ivoire niwe wari ugezweho. Uyu muhanzikazi yagaragaje imbaraga aririmba indirimbo 'Give it all' y'umuhanzi Maitre Gims uzwi mu ndirimbo ziri mu rurimi rw'Igifaransa no kutagaragaza mu maso he.

     

    Foganne Atsou aririmba indirimbo 'Knight of God' y'umuhanzi Bebi Philippe

    Alyn Sano yaririmbye indirimbo 'My Love is Love' ya Whitney Houston 

    Miss Audy yaririmbye indirimbo 'Give it all' y'umuhanzi Maitre Gims  

    Muri iri tsinda hakomeje, Foganne wo muri Togo, Alyn Sano asezererwa uko.

    Hiro Le Coq wabatoje yababwiye kudacika intege mu muziki wabo, ahubwo bagaharanira kubyaza umusaruro impano yabo. Ndetse abibutsa ko ari abahanga Isi izarangamira.

    Yihanganishije kandi Foganne umaze iminsi mike apfushije umubyeyi we.

    Nyuma yo kudakomeza mu irushanwa, Alyn Sano yashimye buri wese wamushyigikiye muri iri rushanwa, avuga ko byari iby'agaciro kanini guhagararira u Rwanda.

    Itsinda ryatojwe n'umuraperi wo muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo, Youssoupha nibo bari batahiwe.

    Habanje Lady Shine waririmbye indirimbo 'Kafoul Maya' ya Tabuley Rocherau, akurikirwa na Kessi waririmbye indirimbo 'Sere te tame' ya Monique Seka, hasoza Christian Saar waririmbye indirimbo 'African Queen' ya 2Baba.

    Muri iri tsinda hakomeje Lady Shine waririmbye indirimbo 'Kafoul Maya' ya Tabuley Rocherau.

    Lady Shine yaririmbye indirimbo 'Kafoul Maya' ya Tabuley Rocherau 

    Kessi yaririmbye indirimbo 'Sere te tame' ya Monique Seka

    Christian Saar yaririmbye indirimbo 'African Queen' ya 2Baba 

    Ikipe y'umunyabigwi mu muziki wa Afurika, Louka Kanza ryigaragaje.

    Mathilde Toussaint niwe wabanje kuririmba aririmba indirimbo 'I Think' ya Amadou' na Mariam, akurikirwa na Diyanne Adam's waririmbye indirimbo 'Il n'est jamais trop tard ya Tchana Pierre, haheruka Carine Sen waririmbye indirimbo 'Micka' ya Teeyah.

    Carine Sen niwe wabashije gutsinda agera mu cyiciro cya nyuma

    Diyanne Adam's yaririmbye indirimbo 'Il n'est jamais trop tard ya Tchana Pierre

     

    Carine Sen yaririmbye indirimbo 'Micka' ya Teeyah

     

    Mathilde Toussaint aririmba indirimbo 'I Think' ya Amadou' na Mariam  

    Iri rushanwa ryari risanzwe ribera muri Afurika y'Epfo ryimurirwa muri Côte d’Ivoire kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Iri rushanwa ryagombaga kuba ryararangiye mu 2020, abaritegura bakomwa mu nkokora na Covid-19.

    Irushanwa ryitabiriwe n'abagera ku 100 bagiye basezererwa mu byiciro bitandukanye. Biteganyijwe ko abageze mu cyiciro cya nyuma buri umwe azaririmba indirimbo imwe, imbere y'akanama nkemurampaka.

    Uzegukana The Voice Afrique azahembwa amafaranga no gukorerwa indirimbo imwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

    Mu 2016, ari nabwo iri rushanwa ryatangizwaga kumugaragaro ryegukanwe na Pamela wo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu gihe mu 2017 ryegukanywe na Victoire Biaku wo muri Togo.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105053/alyn-sano-yasezerewe-mu-irushanwa-the-voice-afrique-ashima-uko-yashyigikiwe-amafoto-105053.html

  • Polisi yakebuye abahanzi barimo Jay Polly bat… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021, Polisi y'u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo umuraperi Jay Polly bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.  

    Bafatiwe mu rugo rwa Jay Polly ruherereye Kibagabaga ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021. Polisi yasanze banywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, ndetse bari kumwe n'umukozi w'ibitaro bya Kibagabaga wabakoreye ibyemezo bigaragaza ko bipimishije Covid-19 ari bazima, nyamara batarigeze bapimwa.

    Polisi yavuze ko '12 bafashwe bakoreye ibirori mu rugo binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse banafatanwe ibiyobyabwenge'.

    Ibiyobyabwenge bafatanwe birimo urumogi n'imiti ifasha abagabo gutera akabariro izwi nka 'Puturi'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco, yavuze ko uretse kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 'hari n'ibindi byaha aba bantu bashobora kuba bari bukurikiranyweho'.

    Yakomeje ati 'Hari biriya bisubizo-mpimbano bitemewe kandi wumva ko umuntu ashobora kuba anabicuruza. Ibyo birakuriranywa n'inzego zibishinzwe zikore iperereza ryimbitse. Ariko nawe arabyiyemerera y'uko nyine hari ibisubizo-mpimbano (Wa muganga).'

    'Icya kabiri hari n'ibiyobyabwenge byasanzwe hariya aho bari bari. Ibyo nabyo bigira uko bikurikiranwa. Abantu rero rwose bareke kwikururira ibibazo.'

    CP Kabera yavuze ko guta muri yombi aba 12 byaturutse ku makuru bahawe n'abaturage. Kandi ko buri gihe Polisi yicara ishakisha amakuru ari nako iyakira.

    Umuraperi Jay Polly uri mu batawe muri yombi, yemeye ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Yavuze ko ku wa Gatanu yakiriye telefoni ya Dr. Rodrigue amubwira ko hari abantu bo muri Amerika n'abo muri Tanzania bashaka kumuha ikiraka, akabafasha kwamamaza ibijyanye n'imiceri bahanga mu mirima minini ahantu hatandukanye.

    Uyu muhanzi avuga ko bitafashe amasaha menshi kugira ngo ahure n'abamushakaga, baraganira banemeranya imikoranire. Ni abanya-Tanzania babiri n'Umunyamerika umwe.

    Jay Polly avuga ko yari mu rugo na Murumuna we n'undi muntu umwe. Ngo yahise ajya muri studio, agarutse asanga uwo munya-Tanzania n'abanyamerika babiri baracyari mu rugo batangiye kwica icyaha. Ngo yahise ajya kuryama kubera ko yari ananiwe abasiga mu ruganiriro.

    Yavuze ko yakangutse asanga Polisi yageze mu rugo iwe hari abantu benshi atazi aho baturutse. Avuga ko atazi ibijyanye n'ibiyobyabwenge birimo urumogi n'umuti wa 'Puturi' Polisi yavuze ko yasanze iwe.

    Uyu muhanzi yasabye imbabazi abantu bose, abafana be n'Abanyarwanda bose muri rusange. Ati 'Ku giti cyanjye ndacyasaba imbabazi. Covid-19 iracyahari.'

    CP John Bosco Kabera yavuze ko atazi niba kuba Jay Polly yumvikanye asaba imbabazi byakoroshya ibihano, avuga ko ahubwo yakabaye yaratanze umusanzu we mu gukangurira Abanyarwanda kwirinda icyorezo cya Covid-19 kibasiye Isi muri iki gihe.

    Ati 'Ngira ngo ahubwo yari akwiriye kuba yarakoze n'indirimbo ibwira abantu kwirinda Covid-19 cyera.'

    Umuvugizi wa Polisi, yakomeje avuga ko n'abahanzi bagenzi be bakwiye gukora indirimbo zikangurira abantu kwirinda Covid-19 nk'uko badahwema kubibasaba.

    Ati 'Ariko noneho n'abandi bahanzi bagenzi be ahubwo bakwiye gukora indirimbo zijyanye no kubwira abaturage no kubakangurira ibi birori byo mu ngo, amasabukuru, kwirinda ari abahanzi, ari Abanyarwanda muri rusange. Kandi twakomeje tubivuga tubasaba inkunga yabo y'uko ari ngombwa cyane, twumva bishobora kuba byagira akamaro.'

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, yerekanye ko habonetse abanduye Covid-19 bashya 76 naho abakize iyi ndwara baba 170. Nta muntu Covid-19 yishe, abakirwaye ni 1, 341.

    Inkuru bifitanye isano: Jay Polly mu bantu 12 batawe muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

     Polisi yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo umuhanzi Jay Polly, bari mu birori binyuranyije n'amabwiriza yo kwirinda Covid-19

    Umuraperi Jay Polly yasabye imbabazi avuga ko azakora ubukangurambaga bugamije guhashya icyorezo cya Covid-19


    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko badahwema gusaba abahanzi umusanzu wabo mu rugamba rwo guhangana na Covid-19

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105064/polisi-yakebuye-abahanzi-barimo-jay-polly-batakoze-indirimbo-zo-kurwanya-covid-19-105064.html