Blog

  • ICK yashyize hanze ubushakashatsi bwerekana ko umukanana w’igitoki waribwa –

    Ubu bushakashatsi bwamuritswe kuri uyu wa 23 Mata 2021 ku cyicaro gikuru cy’iri shuri rikuru giherereye mu Karere ka Muhanga, bwagaragaje kandi uko umutumba w’insina ukurwamo impapuro zishobora gukorwa ibikoresho byo gupfunyikamo ibicuruzwa.

    Umwarimu muri ICK akaba n’umwe mu bakoze ubu bushakashatsi, Nkiliye Ildephone, yavuze ko bibiri bya gatatu by’umukanana (umwanana) w’insina byose bishobora kuribwa kandi birimo intungamubiri nyinshi nk’iziba mu bindi biribwa, naho umutumba wo umutima wawo ukavamo impapuro zakoreshwa n’abanyabugeni cyangwa zigakorwamo ibikoresho byo gupfunyikwamo ibyaguzwe mu maduka.

    Yagize ati “Urebye uko umukanana w’igitoki ungana usanga 2/3 bikwiye kuribwa nyuma yo gukuramo amakakama aba arimo ndetse twasanze imikanana ya FHIA 17 na 25 ukongeraho inyamunyo igira ubusharire buke, kandi bigafasha mu bwirinzi bw’indwara zimwe na zimwe zabaye karande. Hari ibihugu byabigize umuco aho barya ibi bikomoka ku nsina”.

    Mu gutegura umukanana umuntu abanza gukuraho ibice by’inyuma bikomeye hagasigara igice cy’imbere

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko igihe umuntu agiye guteka umukanana abanza kuwukuraho ibisa nk’ibiba by’inyuma bitukura kuko biba bimaze gukomera kandi bifite amakakama menshi hagasigare igice cy’imbere gifite ibara rijya gusa n’umweru.

    Iyo hasigaye iki gice umuntu afata intirima zisanzwe zibyara ibitoki bagakuramo ururabo rw’ikigabo kibangurira ikigore ari nacyo kibyara igitoki kuko ikigabo kiba gikomeye ku buryo kitaribwa, barangiza gutegura bagakata ibice bisigaye mo bito bigashyirwa mu isafuriya bigatekwa byabira bakamena amazi mu rwego rwo kugabanyamo amakakama.

    Bitewe n’urwego rw’amakakama avuyemo ushobora kongeramo amazi ugatereka ku ziko warangiza nayo ukayamena, bityo ubusharire buba bwagabanutse ku kigero cya 80% ukaba warya umukanana wawe.

    Ushobora kuwurya nka ’Salade’, ukawuteka mu bindi biryo bivanzwe cyangwa ukawuteka wonyine ushyizemo ibirungo.

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi ndetse zifasha mu buzima bwa buri munsi bw’abawuriye harimo kugabanya isukari ku barwayi ba Diabète.

    Padiri Dushimimana yavuze ko kandi izi ntungamubiri ziba mu mukanana zifasha mu kuvura ubwandu bw’udukoko two mu maraso, korohereza ububabare abagore n’abakobwa bari mu mihango, kongera amashereka abagore bonsa, kugabanya agahinda ku bagafite, kongera akanyamuneza no kugabanya ibinure n’umubyihuho ku bawufite.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK,Musenyeri Smaragde Mbonyintege nawe wari witabiriye umuhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko igihe kigeze kugira ngo ibindi bice by’insina byitabweho bibyazwe umusaruro kuko akenshi byagiye bigaragara ko byirengagizwa.

    Ati “Ubusanzwe abahinzi b’urutoki barya ibitoki gusa ariko murabizi ko ibisigaye byose bihabwa amatungo cyangwa bikabyazwa ifumbire, ariko ubu bushakashatsi butweretse ko igihe kigeze kugira ngo n’ibindi bice byitabweho kuko no mu bihe by’inzara byagiye byugariza igihugu cyacu n’inguri z’insina zararibwaga. Uko bazagenda bakora n’ibindi bice bizarebweho bityo insina yose tuyibyaze umusaruro kuko benshi barayihinga.”

    Umukozi ushinzwe ubushakashatsi mu Nama Nkuru y’amashuri makuru na Kaminuza (HEC), Dr Christine Gasingirwa yavuze ko ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buzana impinduka mu mibereho y’abaturage kugira ngo babashe kwiteza imbere.

    Yavuze ko ubu bushakashatsi bushya bunyomoza abajyaga bavuga ko mashuri asohora abanyeshuri batagize icyo bazi.

    Yagize ati “Ubushakashatsi bwose bukwiye kuba buhindura imibereho myiza ku baturage kugira ngo babashe kubuheraho biteza imbere banabone akazi. Hari igihe kigeze kugera abantu bakavuga ko Kaminuza zisohora abanyeshuri badafite icyo bazi, iyi ni intambwe ifatika idasubira inyuma kuko ntabwo tuzategereza ibivuye hanze ngo kuko aribyo byiza.”

    Umukozi ushinzwe igenzurabikorwa mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) , Nkurikiye André nawe wari muri uyu muhango wo gushyira hanze ubu bushakashatsi yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu bushakashatsi bugamije kuzamura imibereho y’abaturage.

    Yagize ati ” Leta y’u Rwanda igamije gufasha mu iterambere ry’umuturage akivana mu bukene bivuye mu bushakashatsi buba bwakozwe hagamijwe kubafasha nabo bakabiheraho bakiteza imbere kuko aba bafatanyabikorwa baba beretse Leta ahari ikibazo.”

    Ubu buhashakashatsi bwatangiye gukorwa mu Ukwakira 2019 bugomba kurangira muri Nzeri ariko kubera icyorezo cya COVID-19 byatumye bigera mu Ukuboza 2020. Bwakorewe mu turere dutatu turimo Ngorerero, Muhanga na Gisagara butwara miliyoni 45 Frw. Ni igice cya mbere cyamuritswe, ikindi kizamurikwa mu minsi iri imbere.

    ICK yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza uko umukanana ushobora gutegurwa ukaribwa

    Kugira ngo umukanana uribwe ubanza gukurwaho ibice by’inyuma bitukura

    Umutumba nawo ushobora kuvamo impapuro zikorwamo ibikoresho bapfunyikamo

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri ICK wari ukuriye abakoze ubu bushakashatsi, Padiri Dr Dushimimana Fidèle yavuze ko mu bushakashatsi bwinshi bwakozwe n’abanyabwenge bwerekanye ko mu mukanana w’igitoki harimo intungamubiri nyinshi

    Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK, Smaragde Mbonyintege yavuze ko igihe kigeze kugira ngo insina ibyazwe umusaruro mu buryo bwuzuye

  • Uko operasiyo y’itabwa muri yombi rya Davis D na Kevin Kade yagenze #rwanda #RwOT

    Ahagana saa tanu z’amanywa zo kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 ni bwo inkuru yasakaye mu bitangazamakuru ivuga ko Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi.

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B Thierry, yatangaje ko bafunze abantu batatu bakekwaho gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

    Yakomeje ati 'Hafunzwe uwitwa Icyishaka David, Ngabo Richard, Habimana Thierry bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana.'

    Yavuze ko abatawe muri yombi, bafashwe mu matariki atandukanye. Yagize ati “Umwana yafatiwe kwa Habimana Thierry bari kumwe, abo bandi na bo bafashwe nyuma mu matariki ya 21 na 24 mata 2021”.

    Urugendo rwo kubata muri yombi

    Tariki 18 Mata 2021, Kevin Kade yagiye kureba Davis D mu rugo aho atuye Kicukiro kugira ngo banoze umushinga w’indirimbo nshya bagomba gukorana.

    Umukobwa bashinjwa gusambanya n’ubufatanyacyaha mu kumusambanya, yahamagaye ku murongo wa telefoni Kevin Kade amubwira ko ashaka kumusura mu rugo iwaho (Kevin Kade abana n’ababyeyi be) undi amubwira ko adahari yagiye kureba Davis D.

    Uyu mukobwa yabwiye Kevin Kade kumurangira neza aho bari, undi arabikora. Bidatinze, uyu mukobwa yahise abageraho arakomanga Kevin Kade amuha karibu bicara ku ibaraza.

    Davis D wari mu nzu yarasohotse, ajya gusuhuza uyu mukobwa wari wabasuye. Uyu muhanzi bwari bwo bwa mbere abonye uyu mukobwa ari nabwo bahuye nk’uko uwaye amakuru INYARWANDA dukesha aya makuru abivuga.

    Ati 'Davis D yari ari mu nzu ye, Kevin Kade ajya kuvugana n’uwo mukobwa. Bicaye ku ibaraza kuko hari intebe. Kevin Kade yasezereye uwo mukobwa amubwira ko agiye gukomeza gukora indirimbo na Davis D.'

    Uyu mukobwa yahise asezera Kevin Kade akomereza mu birori by’isabukuru y’amavuko ya Habimana Thierry usanzwe ari umufotozi muri Kibondo Studio byabereye kuri Onomo Hotel mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali.

    Umuhazi Kevin Kade yavuze ko umwaka ushize aziranye n’uriya mukobwa bahuriye kuri Instagram

    Ibirori by’isabukuru byarangiye habura iminota micye ngo amasaha abantu bagomba kuba mu rugo agere. Uyu mukobwa usanzwe uziranye na Habimana Thierry yaramweruriye amubwira ko nta tike afite yo gutaha mu rugo iwabo, Habimana amushyira mu mudoko ye baratahana aho atuye Rwarutabura i Nyamirambo. Barararanye.

    Tariki 19 Mata 2021, Mu gitondo Gafotozi Habimana Thierry yarazindutse ategura ibikoresho birimo Camera ajya gufata amafoto mu muhango wo gushyingura Sebukwe w’umuhanzi Tom Close witabye Imana tariki 12 Mata 2021.

    Habimana yasize uwo mukobwa mu nzu asiga amubwiye gutaha. Uyu mukobwa kuva mu ijoro rya tariki 18 Mata 2021, yari yakuyeho telefoni ye ngendanwa.

    Habimana avuye ku kazi yagarutse mu rugo asanga wa mukobwa aracyari mu rugo. Uwaganiriye na INYARWANDA yavuze ko hari amakuru atemezwa neza ari muri dosiye, avuga ko uyu musore yahise ahamagara kuri telefoni Mubyara w’uyu mukobwa amubwira ko umukobwa wabo yaraye iwe baza kumufata, undi arabyanga.

    Tariki 20 Mata 2021, umukobwa yongeye kurara kwa Habimana. Uwatanze amakuru yavuze ko hari amakuru bamenye y’uko uyu mukobwa yari amaze iminsi yarabuze iwabo baratangiye gushakisha ahantu hose.

    Hifashishijwe sosiyete ya MTN igaragaza umuntu wa nyuma uyu mukobwa yavuganye nawe kuri telefoni basanga ari Kevin Kade atangira gushakishwa.

    Abapolisi bagiye mu rugo rw’ababyeyi ba Kevin Kade basanga arahari, babwira umubyeyi ko bashaka umuhungu we kuko hari ibyo bashaka kumubaza.

    Polisi ngo yageze kwa Kevin Kade idafite impapuro zibaha uburenganzira bwo kumuta muri yombi. Abapolisi bavuze mu izina umukobwa bashakisha Kevin Kade, avuga ko atamuzi. Bifashishije nimero y’uwo mukobwa Kevin Kade arayihamagara basanga amazina azwi ye atandukanye n’ayo Kevin Kade azi.

    Kevin Kade yabwiwe ko uwo mukobwa yabuze, abazwa uko baziranye. Uyu muhanzi yavuze ko hashize umwaka umwe aziranye n’uyu mukobwa, kandi ko ari umwe mu bamubwira ko ari umufana we bahuriye ku rubuga rwa Instagram.

    Uyu muhanzi yabwiye aba bapolisi ko hashize umwanya muto avuganye n’uyu mukobwa kuri telefoni y’undi muntu. Ngo ni ibisanzwe kuri uyu mukobwa gukoresha nimero z’abandi bantu mu gihe azi ko ari mu makossa.

    Abapolisi babwiye umubyeyi wa Kevin Kade ko bagiye kumujyana kugira ngo abafashe gushakisha uyu mukobwa kugeza bamugezeho.

    Kevin yabwiwe guhamagara ashuka uyu mukobwa ko ashaka ko babonana bakajyana ahantu mu birori, undi arabyemera.

    Kevin yagiye avugana kuri telefoni n’uyu mukobwa kugeza bamugezeho Rwarutabura kwa Habimana Thierry, basanga ngo bararyamanye. Hari hafi saa yine n’igice z’ijoro.

    Abapolisi bahise bata muri yombi Habimana Thierry, bahamagara kuri telefoni Se [Ni Umucamanza] wa Kevin Kade bamubwira ko umuhungu we na we bamujyanye kugira ngo bagire ibyo bamubaza.

    Ati 'Baramuhamagaye baramubwira ati 'Umusore tumugezeho ariko n’umuhungu wawe turacyamucyeneye hari ibyo agomba gusubiza.'

    Habimana Thierry na Kevin Kade bahise bafungwa bahatwa ibibazo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021

    Buri wese yarabajijwe akorerwa dosiye. Kevin Kade yabwiwe ko umukobwa yavuze ko na we baryamanye, aratungurwa.

    Davis D yafashwe ari mu kiganiro

    Uyu muhanzi yisobanuye avuga ko ibyo umukobwa avuga amushyera, kuko yamusanze kwa Davis D bakaganiraho iminota micye agakomeza urugendo.

    Muri ako kanya, Kevin Kade na Habimana Thierry bahise bajyanwa gupimwa kuri Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga serivisi z’ibimenyetso byifashisha ubuhanga n’ikoranabuhanga bikoreshwa mu butabera kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

    Kevin Kade yabwiwe ati 'Umukobwa yaravuze ngo yagusanze kwa Davis D mujya mu nzu ye muraryamana uramurongora.'

    Uyu muhanzi yakomeje gushimangira ko nta gihe yamaranye n’uyu mukobwa, kuko yamubwiye ko bari mu kazi agahita agenda.

    Ati 'Ntabwo twaryamanye. Sinzi ko yanabibabwiye, cyaba ari ikinyoma. Cyane ko nta mufite hafi yanjye ngo abishinje. Yaranabivuze yaba yarambeshye. Kuko na Davis D mwamubaza.'

    Umutangabuhamya Davis D : Kevin Kade yabwiye Abapolisi ko Davis D azi neza uko ibintu byose byagenze bityo ko nawe yakwifashishwa akagaragaza ukuri.

    Uwatanze aya makuru, yavuze ko bitewe n’imbaraga za Nyirarume w’uyu mukobwa [Ni umupolisi mu Mujyi wa Kigali], Davis D yisanze imbere y’inkuta.

    Yavuze ko Davis D yafashwe saa yine n’igice z’ijoro zo ku wa Gatanu tariki 23 Mata 2021, ari mu kiganiro na Ally Soudy uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hifashishijwe urubuga rwa Instagram.

    Bamwe mu bakozi ba RIB binjiye mu nzu iho Davis D yari ari bavuga ko ari abaturanyi be. Umwana ubana na Davis D ababwira ko ari mu kiganiro.

    Abakozi ba RIB bicaye hafi iminota 30′ bategereje Davis D barambiwe bahamagara Polisi ibafasha kumuta muri yombi.

    Davis D yari yabanje kwanga gusohoka mu nzu, avuga ko atazi aho bamujyanye kandi ko bakabaye baramutumyeho aho kugira ngo bamufate mu ijoro.

    Ngo Abapolisi ntibaretse asoza ikiganiro, bamusabye kubihagarika akabitaba.

    Davis D akimara gufatwa yavuze ko nta kintu ashobora kuvuga atabonye umunyamategeko we. Arabazwa kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021.

    Uyu watanze amakuru yavuze ko mu byo yamenye ari uko uyu mukobwa arengeje imyaka 17 kandi ko 'kwiruka mu bahanzi ari ibintu bye’.

    Abafashwe Davis D, Kevin Kaden a Habimana Thierry bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Ivomo : Inyarwanda

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Uko-operasiyo-y-itabwa-muri-yombi-rya-Davis-D-na-Kevin-Kade-yagenze

  • Gicumbi : Uwatse 5.000Frw abo yiciye muri Jenoside yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa wa Rurama, Akagari ka Musenyi mu Murenge wa Mutete, mu Karere ka Gicumbi, asanzwe akora akazi k’ubuhwituzi wibutsa abantu gahunda za Leta zirimo gutanga imisanzu.

    Ngo aherutse kuvuga amagambo atoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi ubwo yari mu isokoro riherereye muri santere yitwa Kamasasa avuga ngo 'Abo napfakaje muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bansange imbere y’umuryango wo kwa Mvuyekure Onesphore, bitwaje amafaranga 5000 Frw mbabarure.'

    Aya magambo yumvikanamo ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gutoneka abo yahemukiye akabicira ababo by’umwihariko abo yiciye abagabo.

    Uyu mugabo wigeze gukatirwa gufungwa imyaka 10 kubera uruhare yagize muri Jenoside Yakorewe Abatutsi akaza kurangiza igihano, ku wa 22 Mata 2021 yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kubera ariya magambo yavuze.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Nzahumunyurwa afungiye kuri Station ya RIB ya Byumba.

    Dr Murangira avuga ko iperereza kuri Nzahumunyurwa kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Kuva tariki 07-13 Mata ubwo Abaturarwanda bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatusi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwakiriye ibirego 87 by’ingengabitekerezo iza gusanga ibifitanye isano na yo ari 83,

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Gicumbi-Uwakaga-5-000Frw-abo-yiciye-muri-Jenoside-yatawe-muri-yombi

  • Kayonza: Abangavu babyaye imburagihe n’abatwite bahawe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku –

    Ibi biribwa babihawe kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 mu Murenge wa Rukara uherereye mu Karere ka Kayonza aho abagera kuri 334 biganjemo abatewe inda n’abatwite batarengeje imyaka 18 aribo bafashijwe n’umuryango w’abakorerabushake baharanira umurimo unoze n’akazi kanoze ( LWD : Learn Work Develop).

    Mu byiciro bitanu birimo aba bana batewe inda imburagihe bataragira imyaka 18 byafashijwe harimo abana batwite bazitewe kuva ubwo COVID-19 yageraga mu Rwanda, abana babyaye imburagihe bibana n’abandi batandukanye barimo na ba masenge nka bamwe mu babakurikirana umunsi ku munsi.

    Mu byo bahawe harimo matola, akawunga, umuceri, ibishyimbo, isukari , indobo, amabase ndetse n’ibikoresho bakwifashisha ku benda kujya kubyara birimo inkweto, imyenda y’umwana, imyenda y’umubyeyi n’utundi dukoresho tubafasha ibi bikoresho byose bahawe bikaba bifite agaciro k’asaga miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda.

    Umuyobozi wa LWD ( Learn Work Develop) , Mwiseneza Jean Claude, watangije uyu mushinga, yavuze ko muri gahunda ya Masenge mba hafi bagiye basura abana bagasanga bafite ibibazo bitandukanye bagahitamo kubaha ibiribwa n’ibindi bikoresho bitandukanye mu gusigasira umwana.

    Ati “Hari abatwite bavuga bati njyewe nta wundi muntu undi hafi mfite uzanamperekeza no kwa muganga, bivuze ko nta gikoresho na kimwe afite ndetse nta n’ibyo kurya afite rero ubufasha twatanze twabutanze kubera ibyo bibazo bitandukanye abana bafite.”

    Yavuze ko abana bari munsi y’imyaka 18 batwite ndetse n’ababyaye vuba babongereyeho ibikoresho byamufasha mu rugo mu kwita ku mwana we byatuma babasha nibura kubaho neza no kurinda umwana babyaye.

    Mwiseneza yavuze ko gufasha aba bana mu kubyara neza no gukomeza kubitaho ari ukugira ngo bo gutakaza icyizere nyuma yo kubyara kuko abenshi bahita basubizwa mu ishuri kugira ngo bagere ku nzozi zabo neza, yavuze ko muri aya mezi atandatu Masenge mba hafi imaze abana 53 bamaze gusubizwa mu ishuri muri 76 bari babaruwe.

    Hari abaterwa inda imiryango ikabanena

    Umwe mu bana bo mu Murenge wa Rukara wahawe ibikoresho yabwiye IGIHE ko ubwo yaterwaga inda abavandimwe be bahise bamwirukana akajya kwibana.

    Yavuze ko ubuzima butamworoheye kuko arya ari uko yahingiye abaturanyi be anavuga ko kuva bashyiraho Masenge mba hafi yabonye uwo kuririra no kumubwira ibibazo bye.

    Ati “Abavandimwe banjye tuvukana duhuje mama bahise banyirukana baranena njya kwibana mu yindi nzu dufite ku ruhande, ubu ndi umuhinzi mpingira abantu bakampa amafaranga akaba ariyo anyunga, nishimiye rero ubufasha nahawe n’uburyo bagiye kumfasha gusubira mu ishuri ni ibintu nkeneye cyane.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana kutitera icyizere nyuma yo guterwa inda imburagihe ahubwo bagashyira imbaraga mu gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo.

    Yasabye ababyeyi bafasha ubuyobozi muri gahunda ya Masenge mba hafi kuba hafi y’abana mu kugabanya imibare y’abana baterwa inda no kubafasha kumenya abazibatera kugira ngo bakurikiranwe.

    Ati “ Murabona ko iki kibazo cyo guterwa inda gikomeye niyo mpamvu dusaba ababyeyi babegereye ndetse na ba Masenge mba hafi ko badufasha kurwanya iki kibazo no kugikemura burundu.”

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 60 nibo bamaze gutanga amakuru yuzuye mu gihe abagabo 26 bamaze gukatirwa n’inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Abana batewe inda imburagihe bahawe ibiribwa bitandukanye

    Umuyobozi wa LWD, Mwiseneza Jean Claude, yavuze ko mu mezi atandatu abangavu 53 batewe inda bamaze gusubira mu ishuri

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude, yasabye aba bana gusubira mu ishuri bakagera ku nzozi zabo

  • Huye : Abantu 16 barimo abageni bafashwe barenze ku mabwiriza barazwa ku Murenge #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatiwe mu birori nyuma y’ubukwe bwa bariya bageni bavuga ko ubwo bari mu mihango y’ubukwe bari bubahirije amabwiriza yose uko bisanzwe.

    Umugabo wakoze ubukwe yagize ati 'Mu rugo twari 14, harimo abavandimwe banjye n’ababyeyi b’umugore wanjye batashoboraga gutaha kuko baturuka kure. Abandi bari abaturanyi barimo umusore wari ubazaniye amazi n’umubyeyi wari uje gusaba ibiryo. Uyu mubyeyi banamufatanye igisorori byarimo.'

    Uyu mugabo warajwe ku murenge n’umugeni we ku munsi wa mbere wo kubana kwabo nk’umugore n’umugabo, yagiriye inama abariho bakora ubukwe muri iyi minsi.

    Yavuze ko byatangiye yubahiriza amabwiriza ndetse ko umubare w’abemerewe gutaha ubukwe batigeze bawurenza ariko bakaza kugwa mu ikosa ryo kwiyakira kandi bitemewe.

    Uwafashwe akimara gutura amazi mu rugo rw’abageni yagize ati 'Kubona uyu musore agira ubukwe, nk’aho yakomezanyije ibyishimo n’umugeni we bakarara bakumbagurika, imbeho ari yose, byanteye kwigengesera muri iyi minsi.'

    Uyu musore agira inama abifuza kurushinga muri ibi bihe, ati 'N’uwatekereza ubukwe yatera igikumwe gusa ibindi bikazaba nyuma. Nta gucyuza ubukwe ngo utahe wenyine, nta muvandimwe nta nshuti ngo mwishimane.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Huye, Prosper Rwamucyo, avuga ko abo bageni n’ababatahiye ubukwe bafashwe mu ma saa moya z’ijoro.

    Uyu muyobozi avuga ko badakwiye guhakana ko bari mu birori kuko ngo hari n’ihema ryabugenwe ryari ryashyizweho imitako.

    Mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali hagaragaye umugeni wambaye agatimba wajyanywe muri Stade nyuma yo gufatirwa hamwe n’abandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

    Ni igikorwa cyagarutsweho na benshi banenga Polisi yafashe abageni mu gihe Polisi y’u Rwanda yo yavugaga ko mu kubahiriza amabwiriza bitagira uwo biha umwihariko ku buryo uri mu bihe runaka yagirirwa ikigongwe nk’uko babivugaga kuri bariya bageni.

    Gusa byaje kumenyekana ko uriya mukobwa wagaragaye muri stade yambaye agatimba, ngo yakambitswe n’abashakaga kujijisha ngo barebe ko bamugirira impuhwe kuko atari yakageza igihe cyo kukambara.

    Photo : Kigali Today

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Abantu-16-barimo-abageni-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-barazwa-ku-Murenge

  • Umugabo yarohamye mu mazi ahasiga ubuzima nyuma yuko yaragiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Andrey Bukvetsky wo mu gihugu cy'Uburusiya wari utwaye imodoka agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe ari kumwe n'abandi bakobwa b'inshuti ze yahuye n'uruva gusenya ikiraro banyuzeho kirasenyuka imodoka ye igwa mu mazi arapfa.

     
    Uyu mugabo wo mu Burasirazuba bw'Uburusiya yababaje benshi nyuma y'amashusho yashyizwe hanze nyuma y'uko iki kiraro gicitsemo kabiri imodoka yarimo n'abandi bantu bari bamuherekeje ikagwa mu mazi.

    Bwana Andrey Bukvetsky yari asanzwe ari umucuruzi mu gace kamwe ko mu Burasiraziba bw'Uburusiya ariko ntiyageze ku nzozi ze zo kurushinga kuko yahitanwe n'iyi mpanuka y'imodoka ye ya Lexus yaguye mu mazi.

    Mbere y'uko Andrey na bagenzi be barohama,babanje kujya muri supermarket bagura inzoga zo kugenda banywera mu modoka.

    Umukobwa w'ikizungerezi n'abandi 2 bari kumwe n'uyu mugabo mu modoka bamenye ikirahuri cy'imodoka basohokamo itararohama bararokoka.

    Icyakora uyu mugabo witeguraga ubukwe n'abandi bagore 2 baguye muri iyi mpanuka.Iki kiraro cyabereyeho iyi mpanuka cyari icy'imbaho ndetse giherutse gukorwa.

    Umunyamideli witwa Darya Kornilova w'imyaka 25 wanabaye igisonga cya mbere muri Miss Primorye 2012 yari muri iyo modoka ariko yararokotse.Yagize ati 'Ndacyariho.Nabashije kurokoka impanuka nyuze mu idirishya ry'inyuma ry'imodoka.'

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/26/umugabo-yarohamye-mu-mazi-ahasiga-ubuzima-nyuma-yuko-yaragiye-mu-kirori-kibanziriza-ubukwe-bwe/

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry'abanyamahanga ryari rigizwe n'abantu 16 ryahuye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y'imiterere y'igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yagarazaga ko hari n'abandi babarirwa mu 100 bahuje n'aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n'abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y'uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by'umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati 'Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw'igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n'amahoro .'

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y'Abaminisitiri.

    Ati 'Birangiye murabizi ko Minisitiri y'Ububanyi n'Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n'izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n'abasohoka (Immigration), Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) n'abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.'

    'Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y'Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.'

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n'iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n'ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati 'Biri no mu nyungu zacu nk'igihugu cy'u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk'igihugu cyacu.'

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati ' Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b'Abanyafurika batwibonamo nk'Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk'igihugu kuko ni bene wacu.'

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n'uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk'itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n'abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.'

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n'umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry'abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n'akabari kitwa 'Vibe Restaurant Kigali'.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamwe-batangiye-gushora-imari-amaherezo-y-abanyamerika-basabaga-gutura-mu

  • Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda unifuza kuza… – #rwanda #RwOT

    Mushefu Diuve yavutse mu 2002, ababyeyi be bakaba bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu gace k’i Masisi. Kuri ari kubarizwa muri Amerika muri Leta ya New York mu mujyi wa Syracuse. Ubwo yatangiraga gukina umupira w’amaguru yeterwaga imbaraga na mukuru we witwa Senateri Faustin wa Mugunga. Yamuhatiraga gukunda umupira bityo akazagera ku nzozi yifuza. 

    Kuri ubu Mushefu Diuve ukina hagati yasinyishijwe n’ikipe yo muri New York yitwa FC Upstate Lonestar, akaba yayisinyiye imyaka itanu (5). Intumbero ye mu mupira w’amaguru ni ukugera kure agateza imbere umugabane wa Africa n’igihugu cyamubyaye cya DRC. Arashimira cyane Senateur Faustin udahwema kumuba hafi muri byose bityo akaba avuga ko ‘ejo he ari heza’.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Mushefu Diuve wavukiye mu Rwanda agakurira mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagezemo afite imyaka 5 y’amavuko, yavuze ko yifuza kuzakinira ikipe ya FC Barcelona imwe mu makipe akomeye ku Isi mu mupira w’amaguru. Ati “Nifuza cyane kuzakinira FC Barcelona”. 

    Kuba yaravukiye mu Rwanda, akaba yarakuriye muri Amerika, ariko ababyeyi be bakaba bakomoka muri Kongo, avuga ko igihugu cyose cyazamwegera mbere kikamusaba ko yagikinira hagati ya DRC, u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), yacyemerera. Ati “Igihugu cyose cyanyifuza nagikinira kabisa ariko amahirwe menshi ni ugukinira USA kuko niho mfitiye ubwenegihugu”.

    Mushefu wavukiye mu Rwanda yifuza kuzakinira FC Barcelona

    Mushefu w’imyaka 18 yasinyishijwe n’ikipe yo muri Amerika mu gihe cy’imyaka 5

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105070/mushefu-diuve-wavukiye-mu-rwanda-unifuza-kuzakinira-fc-barcelona-yasinyiye-ikipe-yo-muri-a-105070.html

  • Minisitiri Nshuti yasobanuye ubufasha bwihariye buhabwa abanyamahanga basaba gutura mu Rwanda –

    Ku wa 7 Ukuboza iri tsinda ry’abanyamahanga ryari rigizwe n’abantu 16 ryahuye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh kugira ngo baganire kuri iki cyifuzo cyabo anabahe ishusho y’imiterere y’igihugu.

    Uretse aba babonanye na Prof Nshuti Manasseh uwo munsi, amakuru atangwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagarazaga ko hari n’abandi babarirwa mu 100 bahuje n’aba icyifuzo cyo gutura mu Rwanda.

    Iri tsinda ryakiriwe na Prof Nshuti ryari rigizwe n’abahanga mu bintu bitandukanye birimo uburezi, ikoranabuhanga, ubugeni abandi bakaba ba rwiyemezamirimo, bimutse bava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza no mu Birwa bya Caraïbes.

    Mu biganiro bagiranye na Prof Nshuti Manasseh basabye ko bakoroherezwa mu bijyanye no kubona ibyangombwa byo gutura ndetse no gutangira gukora. Prof Nshuti yabijeje ko u Rwanda rwiteguye kubakira anabereka amahirwe bagira umunsi baba batangiye ibikorwa byabo mu Rwanda.

    Mu gushaka kumenya aho gahunda yo gufasha aba banyamahanga gutura no gukorera mu Rwanda igeze, IGIHE yagiranye ikiganiro na Prof Nshuti Manasseh.

    Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma y’uko guhura bakomeje kugirana ibiganiro bababaza impamvu by’umwihariko bahisemo gutura mu Rwanda nabo babagaragaza impamvu zitandukanye.

    Ati “Ni benshi barashaka kuba mu gihugu cyacu, duhura nabo twababajije impamvu bashatse kuba mu Rwanda tubabaza tuti kuki mutagiye muri Kenya cyangwa ahandi, baratubwira bati twashimye ubuyobozi bw’igihugu cyanyu niyo mpamvu turi aha twabisomye mu mateka dukora ubushakashatsi dusanga dukwiye kuba mu Rwanda hayobowe neza , hari n’amahoro .”

    Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ubusabe bwabo

    Prof Nshuti Manasseh yavuze ko nyuma yo kugirana ibiganiro no kumva ibyifuzo byabo hashyizweho itsinda rigamije kugenzura no kugena uburyo bafashwa bikazagezwa ku Nama y’Abaminisitiri.

    Ati “Birangiye murabizi ko Minisitiri y’Ububanyi n’Amahanga ari urwego rumwe mu gihugu cyacu, twahuye n’izindi nzego zirimo urushinzwe abinjira n’abasohoka (Immigration), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) n’abandi, dushyiraho itsinda ribikurikirana kugira ngo turebe uko dufasha bariya Banyamerika baza hano gutura mu gihugu cyacu.”

    “Twarumvikanye dushyiraho ingamba zizagera no mu Nama y’Abaminisitiri kugira ngo turebe ukuntu twabafasha kugira ngo babe mu gihugu cyacu nta kibazo.”

    Mu gihe hagitegerejwe imyanzuro izatangwa n’iri tsinda Nshuti Manasseh yavuze ko aba banyamahanga babaye bemerewe gutura mu gihugu no kugira ibyo bahakorera.

    Nshuti Manasseh yavuze ko kuba u Rwanda rwakwakira aba banyamahanga biri mu nyungu zarwo bishingiye ku ishoramari n’ubumenyi bazana, cyane ko amakuru babonye ari uko nibura uwari ufite amafaranga make yo gushora yari afite ibihumbi 100$.

    Ati “Biri no mu nyungu zacu nk’igihugu cy’u Rwanda kuko bamwe ni abahanzi, abandi ni abashoramari bakora mu bucuruzi abandi bafite ubundi bumenyi dukeneye nk’igihugu cyacu.”

    Yakomeje avuga ko kubakira biri no mu murongo wo kubaha ikaze iwabo muri Afurika.

    Ati “ Ariko niyo baba batanafite ubwo bumenyi ni abantu bavuye muri Amerika b’Abanyafurika batwibonamo nk’Abanyafurika benewabo, aho bavuga bati aho ndi ntabwo bandeba neza ndatashye iwacu, benshi nta nubwo bazi aho bavuye ntibashobora no kuhamenya ariko iyo bagarutse turabakira nk’igihugu kuko ni bene wacu.”

    Ku bijyanye no kuba babona ubwenegihugu, Nshuti yavuze ko baberetse uburyo butandukanye bashobora kubusabamo burimo ubugenwa n’uko umuntu ari umushoramari cyangwa akaba afite impano yihariye, mu gihe bagitegereje kureba niba hari ubundi buryo babifashwamo nk’itsinda ryihariye.

    Bamwe batangiye ishoramari

    Mu Ukuboza ubwo aba banyamahanga basuraga u Rwanda abenshi muri bo bagaragaje ubushake bwo kuhashora imari. Nshuti Manasseh yavuze ko kugeza ubu bamwe batangiye gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo bashora imari mu nzego zitandukanye.

    Ati “Yego barahari benshi cyane harimo abatangije ishoramari mu buhinzi, uburezi harimo n’abagiye bakora ishoramari mu mitungo itimukanwa abenshi baguze imitungo itimukanwa hano. Batangiye gukora ishoramari hano bahisanze nko mu rugo kuko aho bavaga hari ivanguraruhu bahungaga, bisanze hano kandi turabakurikirana ntakibazo.”

    Amakuru IGIHE ifite ni uko bamwe muri aba banyamahanga batangiye ishoramari mu Rwanda harimo Michel Jackson n’umugore we Ellen Jackson bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bamwe mu bitabiriye ibiganiro iri tsinda ry’abanyamahanga ryagiranye na Prof Nshuti Manasseh.

    Kuri uyu munsi uyu muryango watangiye ubucuruzi bwo kuranga inzu ubinyujije kuri Youtube aho bafite umubare munini ubakurikira, mu minsi ya vuba uyu muryango kandi uritegura gufungura restaurant n’akabari kitwa ‘Vibe Restaurant Kigali’.

    Aha hari mu Ukuboza mu 2020 ubwo iri tsinda ry’abanyamahanga ryabonanaga na Prof Nshuti Manasseh

    Iyi miryango yazanye n’abana babo biyemeza gutangira ubuzima bushya mu Rwanda

  • TMC yavuze ibintu bibi yazaniwe n'umuziki|kunywa inzoga|no kuba atararongora. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Mujyanama Claude uzwi nka TMC yavuze ibintu bitandukanye yahuriye nabyo mu muziki harimo ibibi n'ibyiza.

    TMC aherutse gusubukura urugendo rw'umuziki we nyuma y'umwaka urenga abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho anakurikirana amasomo y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye na 'Data Science'.

    Uyu muhanzi umaze imyaka 11 mu muziki yaharuwe n'urugendo rw'itsinda rya Dream Boys, yabanyemo na Platini asobanura ko rwari urugendo rukomeye rwamusigiye urwibutso rutibagirana n'amasomo afatiye ku buzima bwe.

    TMC avuga ko ibibi umuziki wamuzaniye harimo no kunywa inzoga ku nshuro ya mbere ubwo bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya mbere. Yabwiye Radio Rwanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ko umuziki wanatumye atabasha guhitamo mu nkumi bakuranye azi neza ngo barushinge.

    Ati 'ikindi kintu kibi nahita nkubwira uyu mwanya iyo nza kuba ntaragiye mu muziki ndatekereza ubu nakabaye narashatse umugore [Akubita agatwenge].'

    Yakomeje agira ati 'Nigeze gutera urwenya umuntu ndamubwira nti abana twari gushaka nibariya twakuranye nko muri karitsiye, ni abana twaririmbanaga mu makorali…Umuziki hari Isi ugushyiramo, hari umuryango wagura ariko hakaba na ba bantu uzi kuva mu bwana mwakuranye uzi, hari ukuntu mugenda muburana ugasanga uri kugenda ujya mu Isi yagutse ariko ba bantu bakagenda babura. Ku buryo rero njya ntekereza ko iyo ntajya mu muziki mba nararushinze.'

    TMC yavuze ko umuziki wamuhaye kumenyekana, ariko ko hari inkumi yanze ko bakundana bitewe n'uko ari umusitari. Ati 'Cyane cyane cyane rwose! Ahubwo na n'ubu ndacyahura nabyo.'

    Kuva yajya muri Amerika, abantu benshi batangiye kwibaza niba azakomeza gukora umuziki bihurirana n'uko akiri mu Rwanda yakoze indirimbo zihimbaza Imana, abantu batangira gutekereza ko yafashe umurongo mushya mu muziki we ariko ngo siko biri.

    Uyu muhanzi yavuze ko akiri mu Rwanda, mu 2015 yakoze indirimbo yo guhimbaza Imana yise 'Ku ngoma', ndetse ko habura ukwezi kumwe ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasohoye indi ndirimbo ihimbaza Imana.

    Avuga ko agira igihe cyo gukora indirimbo ihimbaza Imana bitewe n'ishimwe aba afite ku mutima n'icyo aba ashaka kugaragariza abantu.

    TMC avuga ko nubwo agarutse mu muziki, hari ubutumwa adashobora kuririmba mu ndirimbo ye. Ati 'Hari ibigezweho muri iyi minsi mba numva ntaririmba.'

    Uyu muhanzi umaze igihe atangije ibiganiro kuri Instagram bivuga ku buzima bw'umuziki we, yavuze ko yafashe uyu murongo binatewe n'uko ibyo baririmbaga mu ndirimbo za Dream Boys bitandukanye kure n'ibyo abahanzi b'iki gihe biharaje.

    Yavuze ko umuhanzi akwiye kumenya ko hari abamureberaho agakora igihangano cyigisha.

    TMC yavuze ko indirimbo ye yise 'Uwantwaye' yabaye intangiriro y'urugendo rwe, ari nayo mpamvu yafunguye shene ye ya Youtube azajya ananyuzaho ibiganiro aba yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram n'ibindi azajya akora yifuza guha abakunzi be.

    Uyu muhanzi yavuze ko agarutse mu muziki, ariko ko afite byinshi ari gushyiramo imbaraga, bityo ko uko azajya ashobozwa azajya akora indirimbo.

    Yakomeje avuga ko ibiganiro anyuzamo kuri Instagram, bikubiyemo ubuzima bw'imyaka 11 yamaze mu muziki birimo ibibi n'ibyiza, abantu bahuye batari guhura n'ibindi avuga ko yitezeho kugira abo bifasha mu buzima bwa buri munsi.

    TMC avuga ko mu myaka 11 yamaze mu muziki yakuyemo umuryango munini, aho n'ingaruka nziza z'uyu muryango ziri kumugeraho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/tmc-yavuze-ibintu-bibi-yazaniwe-numuzikikunywa-inzogano-kuba-atararongora/