Blog

  • Impunzi 122 zivuye muri Libya zitegerejwe mu Rwanda –

    Icyiciro cya gatanu giheruka kwakirwa mu Rwanda cyageze mu Mujyi wa Kigali ku wa 30 Ukuboza 2020, cyarimo impunzi 130.

    Biteganyijwe ko izi mpunzi zigera ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe, saa Mbili zo kuri uyu wa 15 Mata 2021.

    Izi mpunzi zirakirwa mu Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Filippo Grandi, uri mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu, aho azasura ibikorwa bitandukanye UNHCR itera inkunga. Araba aherekejwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Nyuma yo kugera i Kigali barabanza gupimwa Coronavirus mbere yo kwerekeza mu Nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera, icumbikiye abandi bageze mu Rwanda mu byiciro byabanje.

    Igikorwa cyo kwakira izi mpunzi kiri mu rwego rwo kubahiriza amasezerano u Rwanda rwasinyanye na UNHCR ndetse n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU.

    Kugeza ubu mu mpunzi 515 u Rwanda rwakiriye zivuye muri Libya, 257 zoherejwe mu bihugu bitandukanye by’amahanga byemeye kuzakira birimo Suède yakiriye 132, Norvège [46], Canada [66], u Bufaransa [11] n’u Bubiligi bwakiriye babiri.

    Ku wa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, AU na UNHCR, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma iki gihugu cyakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana muri Méditerranée zikagera i Burayi.

    Aya masezerano azatuma u Rwanda rwakira impunzi zigera kuri 500 yasinyiwe i Addis Ababa ku cyicaro cya AU, nyuma y’ubushake Perezida Kagame yagaragaje bw’uko u Rwanda rwakwakira izi mpunzi z’Abanyafurika.

    Izi mpunzi zageze muri Libya zishakisha uko zakwerekeza ku Mugabane w’u Burayi aho zizeraga kubaho neza, kwambuka inyanja ya Méditerranée byaranze ziguma muri Libya ndetse zitangira kugirirwa nabi kugeza ubwo u Rwanda rwamenye ubuzima zibayemo rukiyemeza kuzitabara.

    Guverinoma y’u Rwanda yijeje ko izakomeza gufasha impunzi n’abimukira bari ku butaka bwayo kugeza habonetse igisubizo cy’ibibazo bafite.

    Icyiciro cya gatandatu cy’impunzi zivuye muri Libya kiragera mu Rwanda kuri iki Cyumweru

  • Bitunguranye umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye, FERWAFA irisegura #rwanda #RwOT

    Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye kubera ko nta bapolisi bashinzwe umutekano bari kuri uyu mukino.

    Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera saa 15h zo kuri iki Cyumweru.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 23, waje guhagarikwa mu buryo butunguranye.

    Byavuzwe ko impamvu uyu mukino wahagaritswe ari uko nta polisi zari zihari zo gucunga umutekano aho n’abapolisi bari bahari atari cyo cyari cyabazanye bari bafite gahunda zijyanye na Coronavirus batumiwemo na RBC.

    Umwe mu bakinnyi bo muri aya makipe yabwiye ISIMBI ko babwiwe ko impamvu wahagaritswe byatewe n’uko nta polisi yari ku kibuga.

    FERWAFA mu itangazo yasohoye, yiseguye ku bakunzi b’uyu mukino ariko ngo nta yandi mahitamo yari ifite.

    Yagize iti”Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC bitewe n’uko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire.”

    “Guhagarika uwo mukino byatewe n’uko nyuma yaho utangiriye byagaragaye ko ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino itari yateganyije abashinzwe umutekano ku kibuga nk’uko biteganywa n’amabwiriza.”

    FERWAFA yasoje ibaruwa yayo ivuga ko izakomeza kunoza ibijyanye n’imitegurire y’imikino cyane cyane hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Umukino wa Rayon Sports na Police FC wahagaritswe watangiye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bitunguranye-umukino-wa-rayon-sports-na-police-fc-wahagaritswe-watangiye-ferwafa-irisegura

  • Umukino wa gicuti wahuzaga Rayon& Police FC uhagaritswe igitaraganya ugeze mu munota wa 23 #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wari uwa kabiri ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports mu mikino ya gicuti yo kwitegura shampiyona y’umupira w’amaguru, wari uri kubera kuri stade Amahoro i Remera.

    Muri iyi mikino ya gicuti iri kuba mbere y’uko shampiyona itangira, iri gukorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ku buryo nta bafana bajya ku kibuga ndetse hakaba hari abarizi bakurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryashyize hanze itangazo rimenyesha iby’iri hagarikwa ry’umukino ko ikipe yari yawakiriye ari yo Rayon Sports itari yateguye abashinzwe umutekano ku kibuga.

    Ubutumwa bwanyujije kuri Twitter, bugira buti “Ubuyobozi bwa FERWAFA burabasezeranya ko buzakomeza kunoza ibijyanye n’imitegurire y’imikino y’umupira w’amaguru.”

    Ubu butumwa bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’amakipe yombi.

    Buti “Ubuyobozi bwa FERWAFA bwiseguye ku bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports na Police FC bitewe nuko umukino wagombaga guhuza ayo makipe utabaye ngo urangire.”

    Nyuma y’uko uyu mukino uhagaritswe utarangiye, bamwe mu bakunzi b’iyi kipe inafite benshi mu Rwanda, bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo bavuga ko bitumvikana ko hari ikipe ngo iherutse kurenga ku mabwiriza yemerewe gukina ariko iyabo ngo ikaba yabujijwe.

    Ni ibyo bavuga bishingiye ku marangamutima kuko nta bimenyetso babitangira gusa inzego zaba iz’umutekano, iza Leta ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda zikomeje kugaragaza ko kubahiriza ariya mabwiriza bigomba kubahirizwa.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Umukino-wa-gicuti-wahuzaga-Rayon-Police-FC-uhagaritswe-igitaraganya-ugeze-mu-munota-wa-23

  • Umugabo yarohamye mu mazi arapfa ubwo yari agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe yateguraga #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Andrey Bukvetsky wo mu gihugu cy'Uburusiya wari utwaye imodoka agiye mu kirori kibanziriza ubukwe bwe ari kumwe n'abandi bakobwa b'inshuti ze yahuye n'uruva gusenya ikiraro banyuzeho kirasenyuka imodoka ye igwa mu mazi arapfa.

    Uyu mugabo wo mu Burasirazuba bw'Uburusiya yababaje benshi nyuma y'amashusho yashyizwe hanze nyuma y'uko iki kiraro gicitsemo kabiri imodoka yarimo n'abandi bantu bari bamuherekeje ikagwa mu mazi.

    Bwana Andrey Bukvetsky yari asanzwe ari umucuruzi mu gace kamwe ko mu Burasiraziba bw'Uburusiya ariko ntiyageze ku nzozi ze zo kurushinga kuko yahitanwe n'iyi mpanuka y'imodoka ye ya Lexus yaguye mu mazi.

    Mbere y'uko Andrey na bagenzi be barohama,babanje kujya muri supermarket bagura inzoga zo kugenda banywera mu modoka.

    Umukobwa w'ikizungerezi n'abandi 2 bari kumwe n'uyu mugabo mu modoka bamenye ikirahuri cy'imodoka basohokamo itararohama bararokoka.

    Icyakora uyu mugabo witeguraga ubukwe n'abandi bagore 2 baguye muri iyi mpanuka.Iki kiraro cyabereyeho iyi mpanuka cyari icy'imbaho ndetse giherutse gukorwa.

    Umunyamideli witwa Darya Kornilova w'imyaka 25 wanabaye igisonga cya mbere muri Miss Primorye 2012 yari muri iyo modoka ariko yararokotse.Yagize ati 'Ndacyariho.Nabashije kurokoka impanuka nyuze mu idirishya ry'inyuma ry'imodoka.'


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-yarohamye-mu-mazi-arapfa-ubwo-yari-agiye-mu-kirori-kibanziriza-ubukwe

  • Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB). #rwanda #RwOT

    Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) bakekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa

    Umuhanzi Icyitegetse David (Davis D)

    Uyu musore usanzwe akunda kuririmba indirimbo zigezweho kandi zikunzwe n'urubyiruko akunze kutavugwaho rumwe kuko ngo bamwe mubakuze bamushinja kuririmba indirimbo bamwe bemezako zuje amagambo y'urukozasoni (Ibishegu), ari mumaboko y'ikigo kigihugu cy'ubugenzacyaha RIB na mugenzi we nawe wumuhanzi uzwi mundirimbo zigezweho nka Kevin Kade.

    Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade

    Aba bombi bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'umukobwa utaruzuza imyaka y'ubukure. aba bombi kandi bahuriye mundirimbo imwe yitwa Like you nayo itaravuzweho rumwe nabakurikirana umuzi nyarwanda ngo kubera imyambarire igaragara muriyo ndirimbo.

    Aba bombi icyaha nikaruka kibahamye bazahanwa hakurikijwe igitabo cyamategeko ahana y'u Rwanda. Kigalinews24 yagerageje kuvugana n'umuvugizi w'urwego rwigihugu rwubugenzacyaha RIB ariko ntibyadukundiye ariko tubizeje ko turaza gukurikirana tukamenya aho bigeze.

    The post Icyishaka David uzwi nka Davis D na Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade bari mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB). appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/25/icyishaka-david-uzwi-nka-davis-d-na-ngabo-richard-uzwi-nka-kevin-kade-bari-mu-maboko-yurwego-rwigihugu-rwubugenzacyaha-rib/

  • Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside irimo iherutse kuboneka mu Bitaro bya Gitwe –

    Igikorwa cyo gushyingura iyo mibiri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021 ubwo mu Karere ka Ruhango bibukaga ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko imibiri yashinguwe mu cyubahiro irimo iyakuwe mu cyobo kiri mu Bitaro bya Gitwe n’indi yari isanzwe ishyinguye mu mva.

    Ati “Uyu munsi twashyinguye imibiri 100, muri yo 20 twayikuye mu Bitaro bya Gitwe aho yari imaze igihe kuko amakuru yayo yari yarahishwe, hanyuma hari n’indi mibiri 68 twimuye mu mva yari ahitwa i Rubona mu Murenge wa Bweramana, ni imva twabonaga ko idahesha agaciro abayishyinguyemo.”

    “Indi mibiri yose isigaye ni iyagiye iboneka mu matongo hirya no hino aho abantu birwanyeho bagashyingura munsi y’urugo.”

    Yakomeje avuga ko ibikorwa byo gushyingura mu cyubahiro bizakomeza igihe cyose bazabona imibiri yahishwe cyangwa se aho bazabona idashyinguye mu buryo bwiza.

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima.

    Mugabo Seleman ati “Mu by’ukuri iyo ushyinguye uwawe uba wishimye, igihe cyose utarabona uwawe kenshi unatekereza ko atapfuye, ugatekereza ko wenda hari igihe uzajya mu isoko cyangwa utembera mugahura, ariko iyo ushoboye kubona umubiri we ukawushyingura, birumvikana ntuba ubuze agahinda ko kuba warabuze uwawe, ariko ku rundi ruhande uba wishimye byibura uvuga uti ‘uwanjye nzi aho ari, nzi aho aruhukiye, igihe cyose byaba ngombwa namusura’.”

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Ruhango, Mukaruberwa Jeanne d’Arc, yavuze ko kuba kugeza ubu hakiboneka imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino aho yajugunywe, bigaragaza ko hari abantu bakinangiye imitima.

    Ati “Ibyo tubibonamo ko hari bamwe bakinangira; ni ukuvuga ngo Abatutsi bicwa ababicaga ntibifuzaga ko bazamenyekana, ndetse bifuzaga ko babamaraho kugira ngo hatazagira ubashinja. Kuba rero hashize imyaka 27 tukibona imibiri ni bwa buryo bwo guhisha amakuru.”

    Yakomeje asaba ababa bazi amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko babohoka bakayatanga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    Imibiri yashyinguwe kuri iki Cyumweru harimo iherutse gukurwa mu bitaro bya Gitwe

    Abantu batandukanye bifatanyije n’abatuye Ruhango kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bavuze ko kuba babashije gushyingura ababo by’umwihariko abakuwe mu Bitaro bya Gitwe, bibaruhuye imitima

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we bifatanyije n’Akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rw’akarere

    Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel n’umufasha we baje kwifatanya n’abatuye akarere ka Ruhango kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

    Mugabo Seleman yatanze ubuhamya avuga ko kuba bashyinguye ababo bibaruhuye umutima

    Umuhanzi Bonhomme yifashishije indirimbo ze mu guhumuriza abarokotse Jenoside

    Kugeza ubu urwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku 20244.

    [email protected]


  • Inyama y'ikinyamujonjorerwa i Musanze iragurwa n'ufite ikofi irimo agatubutse #rwanda #RwOT

    Aka kaboga kadakunze kuvugwa mu nyama ziribwa mu Rwanda, kamuritswe bwa mbere mu mujyi wa Musanze muri Hotel izwi nka Centre Pastoral Notre Dame de Fatima. Abatinyutse kurya bwa mbere kuri Brochette y'inyama y'ikinyamujonjorerwa-Ikinyamushongo( bitewe n'uko bamwe bakita), bahamya ko nta nyama iryoshye nkayo, ariko kandi ibiciro si ibya buri wese, iribwa n'uwifite ku mufuka.

    Ibinyamushongo cyangwa se ibinyamujonjorerwa, byororwa na Rwiyemezamirimo witwa Imbabazi Domnique Xavio utuye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze. Avuga ko yatekereje umushinga w'ubu bworozi nyuma yo kurangiza amasomo ye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi rya UR-CAVM riherereye I Musanze akabura akazi.

    Umwe mu bariye kuri aka kaboga witwa Varelienne Maritha wo mu Murenge wa Cyuve yabwiye Kigali today dukesha iyi nkuru ko yaje kurya aya mafunguro mashya y'ibinyamujonjorerwa, ko ndetse nk'umubyeyi agomba kubanza kugira ngo naha abana abahe ibyo yabanje kugerageza kuko ngo yumvise ko aka kaboga gafite intungamubiri nyinshi.

    Yishimiye uburyohe bwazo ati ' Mbega inyama ziryoshye! Zirenze inyama z'inkoko kuko iz'inkoko ziraryoha ariko ziba zumye ukuntu, ariko izi ziroroshye cyane zifite umwihariko, mu buryohe nazishyira hagati y'inkoko n'ifi ikaranze neza'.

    Akomeza ati 'Iki kiribwa gifite intungamubiri, bakagombye kugishyira muri gahunda ya Leta bakagikangurira abana, indwara ziterwa n'imirire mibi zigacika, kandi mwibuke ko twiteguye abashyitsi muri CHOGM, ni ngombwa ko abantu baza bisanga, ntibaze ngo baburare kuko babuze ibiribwa by'iwabo'.

    Kwizera Bienvenue, Umwarimu muri Kaminuza ya UTAB, na we wanyuzwe n'icyo kiribwa yagize ati 'Ni ikiribwa nishimiye impumuro yacyo, ni inyama nziza kandi ziraryoshye, njye naziriye, ntaho zihuriye n'inyama z'inkoko izi zirarenze, ahubwo uyu musore umushinga we awugeze ku banyarwanda bose borore aya matungo, ndi urugero rwiza rwo guhamya ko amafunguro y'ibinyamushongo aryoha'.

    Intore Jean Bosco umwe mu bakozi ba Hoteli wayoboye icyo gikorwa cyo guteka izo nyama, yavuze ko batetse izo nyama mu rwego rwo kongerera Abakiriya babo serivise zinyuranye, aho yizeye ko bizongera abakiriya ubwo inama ya CHOGM izaba itangiye.

    Ati 'Hoteli yacu yakiriye amafunguro adasanzwe, ariko tuba dufite muri gahunda mu rwego rwo kongera abakiriya no kubaha ibibanezeza bitandukanye, ni byiza ko dutegura amafunguro adasanzwe y'ibinyamujonjorerwa bisanzwe bituye ino iwacu mu makoro, numva ko muri CHOGM bishobora kongera abakiriya muri Hoteli yacu'.

    Akomeza avuga ko ari kenshi bajya bakira ubutumwa bw'abashaka kuza muri Hoteli babaza niba bafite amafunguro y'ibinyamujonjorerwa, avuga ko mu rwego rwo gutuma abakiriya banyurwa n'ibyo basanze muri hoteli, izo nyama ari kimwe mu bizabafasha kunguka abakiriya benshi.

    Ku bijyanye n'ibiciro aho byagaragaye ko izo nyama zihenze kurusha izisanzwe, yagize ati 'Ku biciro urabona ni amafunguro mashya yinjiye muri hoteli, turashaka kubimenyereza abantu mu biciro biciriritse, Burusheti tuzajya tuyitangira 1500FRW, ipura isanzwe iriho amashaza n'ibindi ntituzarenza 3000 FRW, ariko ku muntu w'umunyamahanga iyo pura tuzajya tuyimuhera 15000FRW, kuko iwabo usanga igura hafi ibihumbi 30 FRW, ni mu gihe isambusa izajya igurishwa 1000FRW'.

    Imbabazi Dominique Xavio nyiri umushinga Golden Insect Ltd worora ibinyamujonjorerwa, yavuze ko yatekereje ubwo bworozi agamije gufasha abanyarwanda kubona ibiribwa bifite intungamubiri, kandi afasha igihugu kwakira abanyamahanga banyuranye baba bashaka kubonera mu Rwanda amafunguro y'iwabo.

    Uyu Rwiyemezamirimo, akomeza avuga ko yiteguye kubona Abaguzi benshi bityo bikazamufasha kuzamura umushinga we no kuwuteza imbere. Avuga ko iyo ibintu ari bishya umuntu atangirana na bikeya, uko isoko ryaguka akaba ari nako wongera umusaruro. Ahamya ko uko abantu bazagenda babishaka ari benshi ari nako azongera umusaruro w'ibyo akora mu bwinshi no mu bwiza, agahaza igihugu cyose ndetse akaba yanakoreza mu mahanga'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/inyama-yikinyamujonjorerwa-i-musanze-iragurwa-nufite-ikofi-irimo-agatubutse/

  • Umwarimukazi w'umuzungu yifotoye akandagiye ku munyeshuri w'umwirabura arangije ayoherereza ababyeyi be #rwanda #RwOT

    Umwarimukazi wo muri Leta ya Texas muri US yahagaritswe ku mirimo ye nyuma yo gushyira hanze ifoto akandagiye umunyeshuri w'Umwirabura w'imyaka 10 nyuma yo kumenya ko umupolisi witwa Derek Chauvin ahamwe n'ibyaha 3 birimo icyo kwica George Floyd.

    Uyu mwarimukazi utavuzwe amazina w'ahitwa Lamar Elementary muri Greenville yahagaritswe ku mirimo ye nyuma y'uko iyi foto igiye hanze kuwa 20 Mata by'umwihariko ku rubuga rwa Facebook.

    Iyi foto yagiye hanze nyuma y'urubanza rwa Derek Chauvin wakoraga akazi k'Ubupolisi uherutse guhamwa n'icyaha cyo kwica umwirabura witwa George Floyd.

    Uyu mwarimukazi yari asanzwe ari inshuti ya nyina w'uyu mwana w'umuhungu ariko yatunguranye amwoherereza iyi foto akandagiye ku ntugu uyu mwana.

    Uyu mubyeyi yavuze ko atari azi ko uyu mwarimu agira ivanguraruhu cyangwa se ko ashobora kubura akazi ke kubera gukinisha abantu.

    Se w'uyu mwana witwa Shamell,yagize ati 'Ntabwo nakunze ibyo nabonye.Sinumvise neza ibyabaye ariko icyo nzi neza nuko bitari bikwiriye kubaho.'


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwarimukazi-w-umuzungu-yifotoye-akandagiye-ku-munyeshuri-w-umwirabura-arangije

  • RDF yahishuye uko itoza abifuza kuba abofisiye (Video) –

    Inshingano z’ibanze z’ingabo ni ukurinda Abanyarwanda n’ibyabo binyuze mu kubacungira umutekano no kurinda amahoro. Kubera uyu mwihariko, abasirikare bategurirwa kwinjira mu gisirikare bahabwa umwihariko kugira ngo bazarangwe n’imyitwarire ikwiye muri uwo mwuga.

    Kuva ku basirikare bato kugera no ku bofisiye bitegura kwinjira mu ngabo bahabwa imyitozo iherekejwe n’amasomo atandukanye abatyaza mu ngeri zitandukanye.

    Muri iyi nkuru turagaruka by’umwihariko ku myitozo ihabwa abofisiye bitegura kwinjira mu ngabo z’u Rwanda.

    Imyitozo bahabwa ahanini iba ishingiye ku kudasobanya, kuvuduka mu byo bakora no guhuza intego byose bikorwa mu nyungu rusange z’igihugu n’abagituye.

    Ubusanzwe mu mwuga wa gisirikare, abofisiye baba ari abayobozi b’ingabo bashinzwe abasirikare n’ibikoresho mu gihe cy’amahoro n’icy’intambara.

    Muri izi nshingano, basabwa kumenya gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye ndetse n’ibikorwa binoze kugira ngo byihutishe ikigenderewe.

    Mu kubaka igisirikare cy’umwuga gishingiye ku bumenyi, RDF yashyize imbaraga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA) riri mu Karere ka Bugesera rigira uruhare rukomeye mu gutoza abofisiye.

    Intego y’iri shuri ni ugutoza no kwigisha abitegura kuba abofisiye, indangagaciro z’umwuga wa gisirikare.

    Kuva mu 1999 kugeza mu 2015, RMA yatangaga amasomo y’umwaka umwe ku bitegura kuba abofisiye, ariko kuva muri uwo mwaka hatangijwe amasomo y’imyaka ine ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, aho kuri ubu iri shuri rifite amashami arindwi arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga, Ubuhanga mu by’Ubukanishi, Ubumenyi mbonezamubano, Ubugenge, Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima.

    Abategurirwa kuba abofisiye banyura muri iri shuri batozwa mu buryo butandukanye aho bakora ibikorwa bigenda byuzuzanya, birimo imyitozo ngororamubiri, amasomo yo mu ishuri, imikino n’imyidagaduro ndetse n’umuco.

    Abanyeshuri bitegura kuba abofisiye bahuriza kuba urubyiruko arirwo rufite mu biganza byarwo kurinda igihugu ndetse bakanarushishikariza kwinjira mu gisirikare.

    Alice Mukashyaka yagize ati “Nanjye mbere numvaga bizangora cyane cyane nk’umukobwa. Ikintu cya mbere ni ubushake kuko iyo ushaka ikintu uragiharanira. Rubyiruko nimuze dukorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zacyo kuko abatubanjirije bakeneye abazaza nyuma yabo kugira ngo u Rwanda turusigasire.’’

    Jean de Dieu Gisa Gatsinzi yavuze ko igisirikare gifite inyungu nyinshi ziva ku muntu umwe zikagera ku gihugu cyose.

    Yagize ati “Ni umwuga mwiza cyane, ufasha ukagufungura mu mutwe, ukagufasha no kubaka umubiri bigufasha bikakugirira akamaro. Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kwinjira mu mwuga w’igisirikare bakaza tugafatanya kubaka igihugu cyacu kuko aribo Rwanda rw’Ejo.’’

    Mu gihe cy’imyitozo ndetse na nyuma yayo, abitegura kuba abofisiye baganirizwa n’abasirikare bakuru, abagize guverinoma, intiti ziri mu ngeri zitandukanye ndetse n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame babashishikariza guhora biteguye kurinda no kurengera igihugu.

    Mu butumwa butandukanye, Perezida Kagame, yakunze kwerekana ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi mu kwigira, kwiteza imbere, kwihaza ndetse n’ubwo kurengera inyungu z’igihugu.

    Yagize ati “Tugomba kurengera inyungu zacu, tugomba kurengera iterambere ryacu, tugomba kurengera abaturage bacu.’’

    Mu mwaka ushize, ku wa 29 Ukwakira, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y’ibyiciro bitatu birimo icy’ababa bararangije Kaminuza bahugurwa umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n’abahabwa amasomo y’igihe kirekire mu mashami atandukanye biga imyaka ine.

    Inyubako z’iri shuri zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w’uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Amafoto y’abofisiye basoje amasomo ku wa 16 Ugushyingo 2019

    Abasoje amasomo ya gisirikare biyemeje kucyitangira no kwegera abaturage mu kugicungira umutekano

    Abasoje amasomo babwiwe ko kurinda umutekano w’igihugu n’abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa

    Mu basoje amasomo barimo abagera kuri 283 bamaze umwaka umwe, bane batorejwe hanze y’u Rwanda na 37 bari bamaze imyaka ine biga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako

    Abasoje amasomo ya gisirikare babwiwe ko bahisemo neza kuko umwuga wabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu

    Abakobwa 29 nibo basoje amasomo mu basirikare 320 bari bamaze igihe bari mu myitozo n’amahugurwa bya gisirikare i Gako

    Abofisiye 320 ni bo basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

    Bagaragaje ko bahawe ubumenyi bukenewe mu gihe bamaze mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera

    Perezida Kagame ni we wahaye ipeti abofisiye bose uko ari 320 barimo abagera kuri bane bigiye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’amahanga

    Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye i Gako

    Perezida Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo bageraga mu Kigo cya Gisirikare i Gako

    Perezida Paul Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Bugesera

    Perezida Kagame yahaye impanuro abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako

    Bateze amatwi bumva impanuro zitandukanye bahawe n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame

    Abofisiye batorezwa kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda basabwa guhora bari maso no guharanira inyungu z’abaturage

    -  Reba akarasisi k’abofisiye ubwo basozaga amasomo mu 2019

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • RDF yahishuye uko itoza abifuza kuba abofisiye (Video) – #rwanda #RwOT

    Inshingano z'ibanze z'ingabo ni ukurinda Abanyarwanda n'ibyabo binyuze mu kubacungira umutekano no kurinda amahoro. Kubera uyu mwihariko, abasirikare bategurirwa kwinjira mu gisirikare bahabwa umwihariko kugira ngo bazarangwe n'imyitwarire ikwiye muri uwo mwuga.

    Kuva ku basirikare bato kugera no ku bofisiye bitegura kwinjira mu ngabo bahabwa imyitozo iherekejwe n'amasomo atandukanye abatyaza mu ngeri zitandukanye.

    Muri iyi nkuru turagaruka by'umwihariko ku myitozo ihabwa abofisiye bitegura kwinjira mu ngabo z'u Rwanda.

    Imyitozo bahabwa ahanini iba ishingiye ku kudasobanya, kuvuduka mu byo bakora no guhuza intego byose bikorwa mu nyungu rusange z'igihugu n'abagituye.

    Ubusanzwe mu mwuga wa gisirikare, abofisiye baba ari abayobozi b'ingabo bashinzwe abasirikare n'ibikoresho mu gihe cy'amahoro n'icy'intambara.

    Muri izi nshingano, basabwa kumenya gufata ibyemezo mu gihe gikwiriye ndetse n'ibikorwa binoze kugira ngo byihutishe ikigenderewe.

    Mu kubaka igisirikare cy'umwuga gishingiye ku bumenyi, RDF yashyize imbaraga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako (RMA) riri mu Karere ka Bugesera rigira uruhare rukomeye mu gutoza abofisiye.

    Intego y'iri shuri ni ugutoza no kwigisha abitegura kuba abofisiye, indangagaciro z'umwuga wa gisirikare.

    Kuva mu 1999 kugeza mu 2015, RMA yatangaga amasomo y'umwaka umwe ku bitegura kuba abofisiye, ariko kuva muri uwo mwaka hatangijwe amasomo y'imyaka ine ku bufatanye na Kaminuza y'u Rwanda, aho kuri ubu iri shuri rifite amashami arindwi arimo Ubuvuzi, Ikoranabuhanga, Ubuhanga mu by'Ubukanishi, Ubumenyi mbonezamubano, Ubugenge, Imibare, Ubutabire n'Ibinyabuzima.

    Abategurirwa kuba abofisiye banyura muri iri shuri batozwa mu buryo butandukanye aho bakora ibikorwa bigenda byuzuzanya, birimo imyitozo ngororamubiri, amasomo yo mu ishuri, imikino n'imyidagaduro ndetse n'umuco.

    Abanyeshuri bitegura kuba abofisiye bahuriza kuba urubyiruko arirwo rufite mu biganza byarwo kurinda igihugu ndetse bakanarushishikariza kwinjira mu gisirikare.

    Alice Mukashyaka yagize ati 'Nanjye mbere numvaga bizangora cyane cyane nk'umukobwa. Ikintu cya mbere ni ubushake kuko iyo ushaka ikintu uragiharanira. Rubyiruko nimuze dukorere igihugu cyacu, nitwe mbaraga zacyo kuko abatubanjirije bakeneye abazaza nyuma yabo kugira ngo u Rwanda turusigasire.''

    Jean de Dieu Gisa Gatsinzi yavuze ko igisirikare gifite inyungu nyinshi ziva ku muntu umwe zikagera ku gihugu cyose.

    Yagize ati 'Ni umwuga mwiza cyane, ufasha ukagufungura mu mutwe, ukagufasha no kubaka umubiri bigufasha bikakugirira akamaro. Urubyiruko bagenzi banjye ndabashishikariza kwinjira mu mwuga w'igisirikare bakaza tugafatanya kubaka igihugu cyacu kuko aribo Rwanda rw'Ejo.''

    Mu gihe cy'imyitozo ndetse na nyuma yayo, abitegura kuba abofisiye baganirizwa n'abasirikare bakuru, abagize guverinoma, intiti ziri mu ngeri zitandukanye ndetse n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Paul Kagame babashishikariza guhora biteguye kurinda no kurengera igihugu.

    Mu butumwa butandukanye, Perezida Kagame, yakunze kwerekana ko u Rwanda rukwiye kubaka ubushobozi mu kwigira, kwiteza imbere, kwihaza ndetse n'ubwo kurengera inyungu z'igihugu.

    Yagize ati 'Tugomba kurengera inyungu zacu, tugomba kurengera iterambere ryacu, tugomba kurengera abaturage bacu.''

    Mu mwaka ushize, ku wa 29 Ukwakira, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako.

    Ishuri rya Gisirikare rya Gako ritanga amahugurwa y'ibyiciro bitatu birimo icy'ababa bararangije Kaminuza bahugurwa umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n'abahabwa amasomo y'igihe kirekire mu mashami atandukanye biga imyaka ine.

    Inyubako z'iri shuri zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.

    Iri shuri rifite umwihariko w'uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

    Amafoto y'abofisiye basoje amasomo ku wa 16 Ugushyingo 2019

    Abasoje amasomo ya gisirikare biyemeje kucyitangira no kwegera abaturage mu kugicungira umutekano

    Abasoje amasomo babwiwe ko kurinda umutekano w'igihugu n'abagituye ari umwuga mwiza, udateye ubwoba, ushimishije kandi ko kuwujyamo ari amahirwe atagira uko asa

    Mu basoje amasomo barimo abagera kuri 283 bamaze umwaka umwe, bane batorejwe hanze y'u Rwanda na 37 bari bamaze imyaka ine biga mu Ishuri rya Gisirikare i Gako

    Abasoje amasomo ya gisirikare babwiwe ko bahisemo neza kuko umwuga wabo ari ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu

    Abakobwa 29 nibo basoje amasomo mu basirikare 320 bari bamaze igihe bari mu myitozo n’amahugurwa bya gisirikare i Gako

    Abofisiye 320 ni bo basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako

    Bagaragaje ko bahawe ubumenyi bukenewe mu gihe bamaze mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera

    Perezida Kagame ni we wahaye ipeti abofisiye bose uko ari 320 barimo abagera kuri bane bigiye amasomo ya gisirikare mu bihugu by’amahanga

    Mu mwaka ushize, Perezida Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye i Gako

    Perezida Kagame n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ubwo bageraga mu Kigo cya Gisirikare i Gako

    Perezida Paul Kagame yasuye abitegura kuba abofisiye batorezwa mu Ishuri rya Gisirikare riri i Gako mu Bugesera

    Perezida Kagame yahaye impanuro abitegura kuba abofisiye batorezwa i Gako

    Bateze amatwi bumva impanuro zitandukanye bahawe n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, Perezida Paul Kagame

    Abofisiye batorezwa kwinjira mu Ngabo z'u Rwanda basabwa guhora bari maso no guharanira inyungu z’abaturage

    -  Reba akarasisi k'abofisiye ubwo basozaga amasomo mu 2019

    Kanda hano urebe andi mafoto menshi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdf-yahishuye-uko-itoza-abifuza-kuba-ba-ofisiye-video