Blog

  • Basimburana mu nzu zimbohe nibigo ngororamu… – #rwanda #RwOT

    Bamwe igisubizo batanga ni 'si umuhanzi wenyine ufungwa'! Nibyo ariko burya gufungwa ku muhanzi binyuranye n’undi kuko we ni inyeyeri imurikira rubanda. Kuba byagarukwaho bishingira ku kuba aba azwi na benshi, akunzwe kandi hari abo ahagarariye n’abamufatiraho urugero.

    Mu bo ahagarariye harimo igihugu kuko ibyo akora biri mu byambuka umupaka bikazenguruka ku isi hose by'umwihariko abo aba yarigaruriye imitima bitewe n'ibihangano bye. Ikindi ni uko imyidagaduro y'u Rwanda ikwiye kubungwabungwa kuko ni nkingi ubukungu n'ubuzima bw'igihugu bushingiyeho.

    Iyi nkingi ifite gukomeza kubakwa mu buryo bwa kinyamwuga kugira ngo ibashe gutunga benshi kandi neza. Urugero rumwe tekereza ku buzima butagira umuziki, umwe udashobora kwira utumvise cyeretse ufite uburwayi. Urwa kabiri umuziki ubaye utariho tekereza umubare w’ababa batagira akazi uhereye ku bawukora, abawutunganya, abacuruza ibyuma bawumviramo, ababambika n’abandi.

    Erega umuziki unakomatanije byinshi birimo kwamamaza imyambarire, ikoranabuhanga rigezweho, mu buzima busanzwe, ubuvuzi, imyigire, ubukungu n'ubukangurambaga kuri gahunda zinyuranye ni n’umuti w'indwara zinyuranye cyane izibasira ubwonko.

    Mu mikorerwe y'umuziki nyirizina

    Kenshi iyo uganiriye n'umuntu ukora umuziki ibijyanye n'ubutumwa buba mu bakobwa bambaye hafi y'ubusa mu mashusho afatwa mu ndirimbo bazunguza ikibuno bakubwira ko bicuruza kuko ari byo abantu bakunda.

    Ntibinyurana cyane n'igisubizo batanga iyo ubabajije ku bijyanye n'amagambo bakoresha arimo ay’ibishegu (Amagambo asa nazimijemo ariko yerecyeranye n'ibikorwa by'urukozasoni ubusambanyi).

    Kimwe n'amashusho agaragaza abahanzi batumura itabi banywa inzoga kuko naho bakubwira ko ari ugukurura abantu, kwishimisha no gushimisha ababa babakunda n'ibindi bisa nko kwirengera mu byo umuntu yakwita amafuti.

    Nk’ubu uyu muraperi nawe umubajije yakubwira ko ubuzima bugaragara mu mashusho y'abahanzi nyarwanda ntaho buhuriye n'ubuzima busanzwe. Uwo nta wundi ni TUYISHIMIRE Joshua mwene Nsabimana Pierre na Mukarubayiza Marienne wavutse ku itariki ya 05 Nyakanga 1988.

    Umuraperi w'icyamamare mu muziki nyarwanda ukunze gufatirwa mu bikorwa bitari byiza bigashegesha imitima y'abafana be. Ku myaka ye 33 akaba yongeye gutabwa muri yombi nyuma y'inshuro zitari nke harimo iyababaje benshi yo kuya 04 Kanama 2018 ubwo yarwanaga n'umugore akamukura amenyo.

    Mu masaha atari macye ashize ni bwo iyi inkuru ibabaje yageze ku bakunzi b'umuziki nyarwanda ko Jay Polly yatawe muri yombi  ibidakwiye inyenyeri imurikira rubanda (Superstar), ijisho rya benshi aho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo gikomeje gushegesha isi.

    Ikindi akurikiranyweho ni ugukoresha urumogi ikiyobyabwenge kidashobora gufasha umuntu habe na gato kuba yatera imbere kitafasha umuziki nyarwanda kurenga umutaru. Ibindi basanze iwe ni imiti ya Puturi ifasha abagabo kwijajara mu bikorwa byo gutera akabariro, ni imiti idakwiriye gukoreshwa n'umuntu ugifite imbaraga kuko aba yuje imirindi ya kigabo.

    Siwe wenyine mu bakora umuziki bamaze gufungwa bafatiwe mu bikorwa bamamaza mu mashusho y'indirimbo bakora, nyamara basobanuzwa icyo baba bashaka kugaragaza igisubizo kikaza kidafatika kugeza ubu.

    Umuziki nyarwanda ugezeeho nturamara imyaka makumyabiri nyamara abantu usanga bashaka kwirukanka cyane ngo bawugeze mu ruhando mpuzamahanga, nibyo kuko birashoboka dushingiye ku ijambo ry'umuherwe kabuhariwe Elon Musk wavuze ijambo nkangurabwenge ko umuntu akwiriye kubaho aharanira ko ibyagakozwe mu myaka icumi byakagiye mu mezi atandatu. Ni ukuvuga ko ukwiye kubaho uharanira icyakwihutisha iterambere ryawe ariko na none si byose tubonye tuba dukwiye gutora.

    Kwidagadura ni ngombwa ariko iyo bikoranywe ubwenge burimo kumenya ko izo njyana zumvwa none mu Rwanda zirimo injyana HipHop, RnB, Pop, Regae, n'izindi dushaka gukora nk’uko aho zikomoka zikorwa nta myaka makumyabiri zimaze mu Rwanda mu gihe aho handi zirengeje amajana.

    Hakwiriye gukorwa umuziki utangiza ubuzima kandi ufite umwimerere wawo, umwimerere ni ya myitwarire iboneye ikwiye kuranga abawukora, abawumva n’abifuza kuwukora kuko burya igikorwa cyose ukoreye ku gihe, ukagikorana umurava n'ubupfura kikugeza ku byiza bitagira ingano. Bityo rero kubaka umuziki n'uruganda rw'imyidagaduro biboneye aho ubirimo yumva ko hari abamufatiraho urugero bamukunda akwiye kwigengesera.

    Jay Polly ari mu maboko ya Polisi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105065/basimburana-mu-nzu-zimbohe-nibigo-ngoramuco-amashusho-yindirimbo-asa-nasobanura-ukuri-ku-b-105065.html

  • Rurageretse hagati y'umuhanzi Fally Ipupa n'uwahoze ari umugore we. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hakomeje gututumba umwuka utari mwiza hagati y'umuhanzi w'umunyecongo Fally Ipupa n'uwahoze ari umugore we, Nicky Barcelona aho uyu muhanzi amushinja ko uyu mugore yamubeshyeye ko atwite inda ye.

    Fally Ipupa

    Mu nyandiko y'umuhanzi yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook,arega uwahoze ari umugore we abiterwa n'uko Nicky Barcelona aherutse gutangaza ko atwite umwana, ibyo akaba abivuga ko inda ari iy'uyu muhanzi wo muri Kongo Fally Ipupa bamaze imyaka myinshi batandukanye.

    Nicky Barcelona azwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yari aherutse kugaragaza amashusho y'ibizamini byo kwa muganga byerekana ko atwite inda .

    Fally Ipupa yagize ati: 'Mu rwego rwo gukomeza indangagaciro zanjye z'ukuri n'ubunyangamugayo, nafashe icyemezo cyo gutanga ikirego cyanjye:

    — Amagambo ayo ari yo yose y'ibinyoma kandi asebanya agamije kugerageza kundega ko ntwite ko ntari umwanditsi.

    -Kurwanya uburyo bwose bwo gutukwa biturutse ku gukwirakwiza amagambo y'ibinyoma kandi yibeshya yibasira umuntu n'umuryango wanjye.

    — Kurwanya ibirego byose biyobya, bigamije kumpa cyangwa kwizera isano iyo ari yo yose y'umuntu wanjye n'uyu mudamu.'

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/rurageretse-hagati-yumuhanzi-fally-ipupa-nuwahoze-ari-umugore-we/

  • Kamonyi: Ni gute ukekwaho kunyereza umutungo wa Leta muri Lisiti za baringa yatorotse RIB na Polisi? #rwanda #RwOT

    Harakemangwa uburyo umwe mu bantu bafashwe bakekwaho kunyereza umutungo wa Leta binyuze muri Lisiti za baringa mu byumba by'amashuri byubakwaga mu Murenge wa Nyamiyaga yatorotse Polisi na RIB mu kigo kirinzwe, mu gihe yari kumwe n'abandi kandi ariwe nkingi ikomeye y'amakuru nkenerwa ku byabaye.

    Ntirenganya Vedaste, umwe mu barimu bagiriwe icyizere agahabwa guhagararira ikigo gishya cyubakwagaho ibyumba by'ishuri ribanza rya Munyinya, mu Murenge wa Nyamiya, avuga ku buriganya bwakozwe mu guhimba Lisiti za baringa z'abakozi bamwe batigeze banakandagira ahakorerwaga imirimo, ariko akanibaza uburyo umwe mubari bafite amakuru nkenerwa yafatanwe n'abandi, bakajyanwa muri Sitasiyo ya RIB irinzwe na Polisi mu masaha y'ijoro akavamo wenyine agacika ariwe soko y'amakuru.

    Mwarimu Ntirenganya, ahamya ko mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri koko habaye uburiganya no guhimba Lisiti za balinga ku buryo hari abakozi atazi umubare bahembwe amafaranga ya Leta batabaho, batarigeze bagera ahakorerwaga imirimo. Anahamya ko hari n'abandi bakozi atazi umubare bari abanyeshuri bakoraga, ariko igihe amashuri yakomorerwaga gutangira, aba ngo aho kubakura mu bandi bakozi ahubwo Konti zabo zakomeje kunyuzwaho amafaranga atarigeze abageraho.

    Ahamya ko amafaranga yanyerejwe ari menshi cyane ku buryo atabasha kumenya ingano yayo. Gusa ngo ubwo yavumburaga ko site y'ikigo ahagarariye harimo gukorwa Lisiti za Baringa ndetse hakaba abahembwa ku mazina ya baringa, ngo yabibwiye zimwe mu nzego kugira ngo zibikurikirane, ariko yirinda kubibwira Ubuyobozi bw'Umurenge n'abandi atashiraga amakenga, cyane ko yashakaga kuzapiganira kuyobora iki kigo gishya nubwo bitamuhiriye akisubirira kwigisha.

    Nkuko yabihamirije intyoza.com, avuga ko uwitwa Byiringiro Jean Marie Vianney wari ushinzwe inyubako( Foreman) ariwe wakoze Lisiti za baringa hamwe n'uwari Gapita we bafatanije na bamwe mu bakozi b'Umurenge ngo kuko ubwo yabivumburaga yabwiwe n'uyu Byiringiro ko ibyo abiziranyeho n'Umurenge ngo ayo mafaranga ari abafasha mu bindi bikorwa.

    Gusa kimwe mu byamutunguye muri ibi bibazo byose ngo ni uburyo uwari umukozi (Byiringiro) akurikirana inyubako ndetse ahembwa ku kwezi, ariko anarangwaho uguhimba lisiti za baringa yaje gufashwa agahabwa isoko rigari ryo gutunganya ibisenge by'amashuri y'umurenge yubakwaga hirengagijwe amakuru yari azwi kubyo arimo gukora bitanoze.

    Nyuma y'uko ibibazo bisakujwe ndetse inzego zikabyinjiramo, ubwo bafatwaga nawe arimo bakajya kubazwa muri Sitasiyo irimo RIB na Polisi mu masaha ya saa Tatu z'ijoro ngo byaramugoye ndetse bituma akemanga uburyo uyu mukozi wari 'nkenerwa' ndetse ufite amakuru yose yatorotse mu kigo kirinzwe. Akeka ko hari ababimufashijemo.

    Avuga ko mu busesenguzi bwe abona ko hari andi maboko uyu muntu yari afite inyuma y'ibyo yakoraga, mbese ingufu zitagaragara zamufashaga. Ati ' Nkurikije n'ukuntu yavuye muri RIB twicayemo akagenda atabajijwe, ubirebye nabwo…, no kuhava ubona ko hari ukuntu yaba yarabifashijwemo'.

    Akomeza ati' Ahantu twari twinjiye saa tatu z'ijoro, hari Polisi, hari hari uburinzi.., ariko nyuma ahamagawe ngo abazwe tugasanga yagiye, uburyo yahavuye urebye wahita ubona ko hari ikintu cy'ubufasha cyajemo kugira ngo ahave'. Akomeza avuga ko uyu n'ubundi yari yiriwe ashyizweho ijisho, acunzwe kuko ngo ariwe wari ukeneweho amakuru mpamo yashoboraga guhuzwa n'ibyabaye ku by'amafaranga yanyerejwe n'abo bakoranaga, ariko ngo birangira uko ntawe umenye irengero.

    Ikibazo cya Lisiti za Baringa mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga kiri mu bikomeje kuvugisha benshi, ariko kandi na mbere yacyo hagiye havugwa ibibazo byinshi mu buyobozi bw'Umurenge bishingiye ku matiku no kugambanirana mu byagafashije abatishoboye, aho ushoboye yakoragamo agashaka gushyirishamo abandi ngo abikize, ibintu byaviriyemo bamwe kwimurwa atari uko badashoboye, ahubwo ari uko ufite umushyigikira afashijwe mu kwirengagiza amakosa, bityo ibya rubanda bikagenda nta gikurikirana, abanyamakosa bagahishirwa.

    Byinshi mu bibazo bitutumba muri uyu Murenge ku inyerezwa ry'ibya rubanda, amasoko n'ibindi turacyabikurikirana kimwe n'ahandi mu mirenge kugeza ubu usanga biherera bagakora inama z'ibanga haba hagati y'abakozi bafite icyo baziranyeho ndetse na ba Rwiyemezamirimo mu gushaka uko bahishirana no guhuza amakuru ngo bagire imvugo imwe bekwivamo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-ni-gute-ukekwaho-kunyereza-umutungo-wa-leta-muri-lisiti-za-baringa-yatorotse-rib-na-polisi/

  • Zimwe mu mpamvu zikomeye zishobora gutuma umukobwa /umugore abura imihango. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru twabakusanyirije byinshi mu bintu bishobora gutera ibura ry' imihango nyamara umukobwa cyangwa umugore yari agejeje itariki agomba kugira mu mihango

    Guhangayika

    Guhangayika biterwa n' impamvu nyinshi zitandukanye muri ubu buzima. Ibi rero abashakashatsi mu by' ubuzima bagaragaje ko iyo umukobwa cyangwa umugore ahangayitse cyane bishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bwe harimo no kuba yabura imihango nyamara yari ageze ku gihe cyo kuyijyamo.

    Gutwita cyangwa kwonsa

    Iyo umugore atwite ntabwo nyababyeyi ye ishobora kongera kwitegura kwakira urusoro rwavamo undi mwana, bityo nta mihango ishobora kuza. Ibi bikaba bisobanuye ko mu mezi 9 yose umugore aba atwite adashobora kujya mu mihango.

    Iyo umugore kandi amaze kubyara ashobora kurenza amezi abiri atajya mu mihango ikindi kandi ni uko iyo umubyeyi yonsa bwo ashobora kugeza ku mezi 4 cyangwa atanu kujyana hejuru atajya mu mihango.

    Kunanuka cyane ku buryo bukabije

    Ikindi kandi ngo byagaragaye ko kunanuka cyane bishobora gutuma umukobwa cyangwa umugore atajya mu mihango kandi igihe cye cyo kuyijyamo kigeze. Ahanini ibi bikaba bifitanye isano no kugira imihangayiko myinshi kuko kenshi na kenshi abantu bafite imihangayiko myinshi bishobora kubagiraho ingaruka zitandukanye harimo no gutakaza ibiro

    Kwiyongera ibiro cyangwa se umubyibuho ukabije

    Kwiyongera kw' ibiro cyangwa se kugira umubyibuho ukabije ni kimwe mu bintu bishobora gutuma wowe mukobwa cyangwa mugore ushobora kubura imihango.

    Gukora imyitozo ngororamubiri ku kigero cyo hejuru

    Abashakashatsi bwagaragaje ko abakobwa cyangwa abagore bakunda gukora imyitozo ngororamubiri myinshi cyangwa se iri ku kigero cyo hejuru bishobora gutuma habaho guhagarara kw' imihango cyangwa ikaba yatinda kuza.

    Kunywa cyangwa se gusiba kunywa imiti iringaniza imbyaro

    Buryo imiti ifasha abantu kuringaniza urubyaro iba irimo progesterone ituma nyababyeyi ititegura kwakira urusoro, ibi rero bishobora kuba impamvu mu gihe wafashe imiti rimo progesterone nyinshi cyakora ngo ntawe bikwiye gutera ubwoba kuko iyo uhagaritse iyo miti wongera kujya mu mihango uko bisanzwe nta kibazo.

    Igihe kandi habayeho guhagarika gufata iyi miti cyangwa kuyifata mu buryo budakwiye, bunyuranyije n' amabwiriza y' abaganga ngo bishobora guhagarika imihango mu gihe gito, aha ufite iki kibazo akaba aba agomba guhita yitabaza abaganga bakamugira inama.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/zimwe-mu-mpamvu-zikomeye-zishobora-gutuma-umukobwa-umugore-abura-imihango/

  • Waba warazengerejwe n'impumuro mbi yo mu kanwa?menya ikibitera n'uko wabirwanya. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Impumuro mbi mu kanwa (cg halitosis) ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira abantu batandukanye. Guhumura nabi mu kanwa bibangamira ubifite, kuko igihe avuze, asetse yewe n'iyo ahumetse abandi bipfuka ku munwa, bikaba byatera ipfunwe ndetse no kudashaka kujya mu bandi ku bifite.

    Akenshi iki kibazo giterwa na bagiteri ziba ari nyinshi mu kanwa, zigasya ibyo uba wariye, nuko bigatanga impumuro itari nziza mu kanwa. Ubwinshi bw'izi bagiteri bushobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye.

    Iyo ubushije kumenya izi mpamvu bigufasha kwirinda ko bagiteri zaba nyinshi mu kanwa, bityo ukaba urwanyije impumuro mbi .

    Impamvu 5 za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa:

    1.Isuku nke y'amenyo

    Kutoza amenyo no kugira isuku nke mu kanwa niyo mpamvu ya mbere itera guhumura nabi mu kanwa.

    Iyo umaze kurya hagashira igihe utaroza amenyo, bagiteri zitangira gukora umwuka utari mwiza. Gukorera isuku amenyo byagakwiye gukorwa umunsi ku munsi; igihe umaze kurya byibuze nyuma y'iminota 5 ukoza amenyo. Waba udashoboye kubona uburoso, ukaba wakoresha utugozi twabugenewe (floss). Iyo woza amenyo, ugomba byibuze rimwe ku munsi no koza ku rurimi, ariko udakubaho cyane.

    Mu gihe utoza amenyo buri munsi, bimwe mu byo wariye bisigara mu kanwa, uko igihe gihita niko bagiteri ziba nyinshi, ukazasanga zafashe ku menyo zigakora ikintu gikomeye aho amenyo atangirira (plaque).

    2.Kureka ibiryo bigatinda mu kanwa

    Uduce tw'ibiryo tuba twasigaye mu kanwa nyuma yo kurya, ni imwe mu mpamvu za mbere zitera impumuro mbi mu kanwa.

    Iyo umaze kurya, hari uduce tw'ibiryo dusigara hagati y'amenyo, ahegereye ishinya cg se ku rurimi, iyo bihatinze bitera impumuro mbi mu kanwa. Iyi mpumuro mbi igenda yiyongera uko bihatinda.

    Uko ibiryo bihatinda niko mikorobe za bagiteri zirushaho kwiyongera, bikaba byanatera indwara z'ishinya.

    Hari ubwoko bw'ibiryo bimwe na bimwe byongera guhumura nabi mu kanwa. Tungurusumu n'ibitunguru biri mu byongera iyi mpumuro mbi.

    Ibi biribwa bigaragaramo ikinyabutabire sulfur, usibye mu kanwa, kiragenda kikagera no mu bihaha, kinyuze mu maraso nyuma y'igogorwa, kikaba cyatera guhumeka umwuka wumva urimo tungurusumu cg ibitunguru.

    Bimwe mu biribwa bishobora gutera iyi mpumuro mbi usibye ibyo twavuze, hari n'amafi , imboga zimwe na zimwe nk'amashu, chou-fleur, broccoli ndetse na kale.Pome n'ibindi birimo vitamini C bifasha gusukura mu kanwa no gutuma bagiteri zitiyongera

    3.Ibibazo mu rwungano ngogozi

    Ibibazo bitandukanye by'igifu bishobora gutera guhumura nabi mu kanwa.Kimwe mu bibazo bitera impumuro mbi mu kanwa harimo indarwa yo kugaruka kw'ibyo wariye mu muhogo (Gastroesophageal Reflux Disease). Iyi ndwara irangwa rimwe na rimwe n'ikirungurira, ukumva mu mihogo cg mu gatuza hokera. Iyo bizamutse bikaba byagera no mu kanwa bitera impumuro mbi.

    Ubushakashatsi buheruka, bwerekana ko bagiteri zitera udusebe ku gifu, ari zo zitera guhumura nabi mu kanwa.

    4.Amata

    Amata n'ibindi bikomoka ku mata ni byiza ku buzima bwacu, kuko bifasha mu gukomeza amagufa n'izindi ntungamubiri dukenera. Gusa ni kimwe mu bitera guhumura nabi mu kanwa.

    Mu mata habonekamo aside amino, ituma bagiteri ziyongera cyane mu kanwa, cyane cyane ku rurimi. Uko bagiteri ziyongera, niko hagenda hakorwa ibinyabutabire bitandukanye mu kanwa; kimwe muri byo hydrogen sulfide niyo itera umuhumuro nk'uw'ibintu byaboze, bityo impumuro mbi ikiyongera.

    Uburyo ushobora kurwanya impumuro mbi mu kanwa.

    Niba uri ahantu utashobora koza amenyo nyuma yo kurya, gerageza urye shikarete (chewing gum), ni byiza kurya izitarimo isukari, byibuze nyuma yo kurya iminota 5.

    Amazi asukura mu kanwa avanamo bagiteri, ndetse agatuma amacandwe akorwa cyane. Gerageza kunywa amazi kenshi uko ubishoboye ku munsi.

    Isuku ihagije mu kanwa ni ngombwa, ugomba koza amenyo byibuze 2 ku munsi. Ni ngombwa kandi koza ururimi ariko udakubyeho cyane.
    Kwibanda ku biryo bikungahaye kuri vitamin C, bituma bagiteri zitabasha gukurira mu kanwa.

    Ugomba guhindura uburoso bw'amenyo byibuze nyuma y'amezi 3.
    Mu gihe ufite ikibazo cy'amenyo ugomba kugana muganga w'amenyo akaba yagusuzuma hakiri kare.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/waba-warazengerejwe-nimpumuro-mbi-yo-mu-kanwamenya-ikibitera-nuko-wabirwanya/

  • Umunyarwenya Anne Kansiime yibarutse imfura ye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, Umunyarwenya Anne Kansiime yatangaje ko yibarutse imfura ye n'umunyamuziki witwa Skylanta.

    Anne Kansiime abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati 'Izina rye ni Selassie Ataho, ibyaha byanjye nabibabariwe!'

    Mu minsi ishize nibwo Anne Kansiime yatangaje ko atwite, avuga ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona ishami rimushibutseho.

    Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana, cyane cyane mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba ari na ho abantu bahera bamwita umwamikazi w'urwenya muri aka karere.

    Tariki 6 Kamena 2015 ubwo yari mu gitaramo cyitabiriwe n'abantu benshi mu mujyi wa Kigali, mu byo yavuze bisetsa abantu nk'ibisanzwe, yavuzemo ubuzima bw'urugamba ahura na rwo rwo kuba yarashatse ariko akaba atarabyara.

    Hashize iminsi nibwo byashyizwe hanze ko yatandukanye n'umugabo we Gerald Ojok.

    Mu 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya kandi ko amwishimiye ari nawe babyaranye.

    Anne Kansiime afite imyaka 34, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n'umwanditsi w'udukino dusekeje.

    Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu 2007 acyiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umunyarwenya-anne-kansiime-yibarutse-imfura-ye/

  • Abantu batangariye uyu mugore waheze mu byuma by'urugi(griyaje)agerageza gucakira umugabo we wasambanaga n'ihabara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amafoto agaragaza uyu mugore yaheze mu byuma by'urugi(griyaje)yatunguwe abatari bake ku mbugankoranyambaga, aho bivugwa ko yashakaga gucakira umugabo we wari urimo gusambana n'ihabara,nyuma yo guheramo byatumye hitabazwa imashini ikata ibyuma kugirango abashe gukurwamo.

    Ikinyamakuru Antikanews kivuga ko uyu mugore acyumva ko umugabo we arimo kumuca inyuma ,kwihangana byamunaniye maze ahita afata icyemezo cyo kujya kureba uyu mugabo we, agerageza kwinjira bucece mu rugi w'amarembo rukozwe mu byuma birangira ahezemo.

    Nk'uko bigaragara mu mashusho yasakaye kuri instagram byabaye ngombwa ko bakoresha imashini ikata ibyuma ya ponseze kugirango bamukuremo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/abantu-batangariye-uyu-mugore-waheze-mu-byuma-byurugigriyajeagerageza-gucakira-umugabo-we-wasambanaga-nihabara/

  • Ngaya amazina y 'abana bakivuka akomeje kubica bigacika mu Bwongereza . – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urubuga rwa Nameberry rwashyize hanze ubushakashatsi ku mazina akunzwe n'ababyeyi bari kubyara muri iyi minsi arimo irya Luna ku bakobwa na Arlo ku bahungu mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Aya mazina ari guhabwa cyane abana bari kuvuka muri iyi minsi,aje asimbura aya Olivia na Sophia yari akunzwe ku bakobwa muri 2020 ariko ubu nta nubwo aza muri 5 akunzwe cyane muri iyi minsi.

    Binyuze mu bushakashatsi iki kinyamakuru cya Nameberry cyakoze,aya mazina 5 niyo ari guhabwa abana muri iyi minsi.

    Iki kinyamakuru cyavuze ko amazina ashobora kongera gukundwa n'ayo mu gihe cyashize nka Atlas, Rufus na Severus ku bahungu na Aurora ku bakobwa.

    AMAZINA 5 AKUNZWE ARI GUHABWA ABANA B'ABAKOBWA N'ABAHUNGU:

    Ku bakobwa:

    1. Luna
    2. Ophelia
    3. Elodie
    4. Iris
    5. Maeve

    Ku bahungu:
    1. Arlo
    2. Oscar
    3. Hugo
    4. Albie
    5. Atticus

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ngaya-amazina-y-abana-bakivuka-akomeje-kubica-bigacika-mu-bwongereza/

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 58 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko uyu munsi ku Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021, abantu babiri bahitanwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze guhitanwe n'icyo cyorezo ugera kuri 330.Abahitanwe n'iki cyorezo n'aba bagore babiri b'imyaka 66 na 56 bo mu Mujyi wa Kigali.

    Uyu munsi kandi habonetse abarwayi bashya 58 b'icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda, byatumye abamaze kwandura mu Rwanda bose bagera ku 24,593 guhera muri Werurwe 2020.

    Hatangajwe abantu 75 bashya bakize icyo cyorezo, bityo abamaze gukira muri rusange ni 22,941 bangana na 93.2%. by'abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda, bityo abarwayi bakirimo kwitabwaho n'abaganga babaye 1,322 barimo batandatu barembye.

    Abarwayi bashya babonetse uyu munsi barimo abo mu Karere ka Gicumbi 9, Kirehe 7, Nyanza 7, Karongi 6, Huye 5, Umujyi wa Kigali 4, Rutsiro 4, Ngoma 4, Gisagara 3, Rubavu 2, Ruhango 2, Nyamagabe 1, Burera 1, Nyaruguru 1, Nyamasheke 1 na Ngororero 1.

    Kugeza ubu mu Rwanda abarwayi batahuweho iki cyorezo bose bamaze kuboneka mu bipimo 1,289,120 birimo 4,341 byafashwe mu masaha 24 ashize.

    Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo kigihari ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

    Abashinzwe ubuziranenge bw'imiti bo muri Amerika bakomoreye urukingo rwa Johnson & Johnson (J&J) rwa Covid-19 rwari rumaze iminsi 11 rwarahagaritswe, ariko bazarwongeraho ikirango kivuga ku byago by'imbonekarimwe cyane byo kuvura kw'amaraso rushobora guteza.

    Mbere yaho, akanama k'ikigo cy'Amerika cyo guhashya indwara no kuzirinda (CDC) kari kemeye ko rwongera gutangira gukoreshwa muri Amerika.

    Abantu 15 – mu bagera hafi kuri miliyoni 8 bahawe urwo rukingo – bagize ikibazo gikomeye cyo kuvura kw'amaraso nyuma yo kuruhabwa.

    Muri iki cyumweru, ikigo cy'Uburayi kigenzura ubuziranenge bw'imiti na cyo cyakuyeho ihagarikwa ry'urukingo rwa J&J.

    Muri uku kwezi, abagenzuzi b'imiti b'i Burayi banavuze ko hari isano iri hagati yo kuvura kw'amaraso kw'imbonekarimwe n'urukingo rwa AstraZeneca rwa Covid-19, ariko basanga inyungu zo kurukoresha ziruta ibyago rushobora guteza.

    Ku wa gatanu nyuma ya saa sita, ikigo CDC n'ikigo kigenzura ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti (FDA) byahise byemeza inama yagiwe n'akanama njyanama ka CDC.

    Katoye ku majwi 10 kuri 4 atabyemeje ko urwo rukingo rukomeza gukoreshwa ku bantu bafite imyaka 18 n'abayirengeje, bijyanye n'uruhushya rwari rwatanzwe mbere.

    Icyo cyemezo gisobanuke ko doze zitari munsi ya miliyoni 10 z'urukingo J&J, zakuwe mu ruganda rw'iyo kompanyi ruri mu Buholandi, zishobora guhita aka kanya zikwirakwizwa mu bice bitandukanye by'Amerika.

    Ku wa gatanu, abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi batahuye abandi bantu icyenda bagize ikibazo cyo kuvura kw'amaraso.

    Biyongereye kuri batandatu bari basanzwe baragaragaye muri Amerika kuva mu kwezi kwa kabiri ubwo abagenzuzi b'imiti bemeraga ikoreshwa ry'urwo rukingo.

    Abo bose ni abagore, biganjemo abafite munsi y'imyaka 50. Batatu muri bo barapfuye, naho barindwi baracyari mu bitaro.

    Hafi 12 muri abo bagore bagize icyo kibazo cyo kuvura kw'amaraso ni abafite hagati y'imyaka 30 na 39.

    Barindwi muri abo bafite umubyibuho ukabije, babiri bafite ikibazo cy'umuvuduko mwinshi w'amaraso, naho babiri bandi bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro bunyuze mu kanwa (oral contraceptives), nkuko abategetsi bo mu rwego rw'ubuvuzi babivuze.

    Abategetsi bo mu kigo CDC ku wa gatanu bagaragaje amakuru yuko hari n'ukuvura kw'amaraso gucye kurimo gusuzumwa mu bagabo.

    Banavuze ko ari ingenzi ko abagore bamenyeshwa ibyago bashobora guhura nabyo nyuma yo guhabwa urwo rukingo kugira ngo bafate icyemezo niba bashobora gushaka izindi nkingo aho gukoresha urwo rwa J&J.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-58-barayandura

  • Urubyiruko rwa PAM Rwanda rwiyemeje kurwanya abahakana Jenoside – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwatemberejwe ibyumba bigera kuri 11 bikubiyemo amateka yihariye y'urwo rugamba.

    Uwiringiyimana Jacqueline, wiga mu Ishami ry'Amategeko muri Kaminuza ya Kigali (UoK) akaba n'umwe mu bagize PAM Rwanda, yavuze ko nyumayo gusura Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo kubohora igihugu byatumye yunguka byinshi birimo no kuba yirebeye ubwitange budasanzwe bw'ingabo za RPA zabohoye u Rwanda.

    Yavuze ko nyuma yo gusobanurirwa aya mateka agiye guharanira uburyo yafatanya na bagenzi be mu kurwanya abashaka guhakana no gupfobya Jenoside.

    Ati 'Mu by'ukuri nk'uko badusobanuriye, Jenoside yakozwe n'urubyiruko, kugeza ubu nitwe mbaraga z'igihugu zikenewe kugira ngo turwane nabo bahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Njye na bagenzi banjye twiteguye kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'abagenzi banjye turi kumwe.'

    Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri kaminuza ya UTB, Maniraguha Lazaro, yavuze ko na we nyuma yo gusura iyi ngoro agasobanurirwa amateka, bigiye kumufasha kurushaho gukunda igihugu.

    Ati 'Gukunda igihugu ni cyo cya mbere. Abenshi bahagaritse Jenoside bari mu myaka yacu, bari bato, ntabwo bikunze ahubwo bakunze igihugu muri rusange. Rero natwe kuri uyu munsi nanone hari byinshi igihugu kidukeneyeho kandi hari byinshi byadufasha kugera ku ntego zacu.'

    Umwe mu bagize Komisiyo y'Urubyiruko muri PAM Rwanda, Nsabimana Jean Marie, wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko hategurwa iki gikorwa hari hagamijwe gushishikariza urubyiruko kumenya amateka y'igihugu cyabo.

    Ati 'Ikigamijwe cyane ni ugukomeza kwigisha amateka yo kubohora igihugu ariko twiga cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo urubyiruko rwacu, ruyige ariko rudushyira muri wa murongo wo kurwanya abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi , ariko turukangurira kujya mu murongo wo guhangana n'abagifite ingengabitekerezo yayo kugira ngo tube urubyiruko rwubaka.”

    Yasabye abanyamuryango ba PAM Rwanda ndetse n'urubyiruko muri rusange gusigasira ibyagezweho.

    Ati 'Turasaba abanyamuryango ba PAM Rwanda, gukunda igihugu, gusigasira ibyagezweho, tukarwanya uwo ari we wese ushaka kudusubiza mu mateka mabi ushaka kuzana ivangura.'

    Umuryango Pan African Movement, Ishami ry'u Rwanda watangiye ku wa 8 Kanama 2015 n'Abanyarwanda bagamije gufatanya n'abandi Banyafurika guharanira agaciro no kwigira kw'abatuye uyu mugabane.

    Basobanuriwe igishushanyo cyerekana imwe mu misozi ingabo za RPA zagiye zifata zihangana n’interahamwe ndetse n’ingabo za FAR

    Basonaburiwe ibihe by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda

    Aba banyeshuri bo mu mashuri makuru na kaminuza bibumbiye muri PAM Rwanda bishimiye ko basobanuriwe amateka azabafasha kurwanya abashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Uwiringiyimana Jacqueline yavuze ko yishimiye kumenya ubwitange bw’ababohoye Igihugu ndetse yemeza ko bigiye kumufasha kurushaho guhangana n’abahakana Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwa-pam-rwanda-rwasobanuriwe-amateka-yo-kubohora-igihugu-rwiyemeza