Blog

  • Sinzi Tharcisse warokoye Abatutsi 118 muri Jenoside yagabiwe inka n'abanyeshuri yigishije Karate [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021,itsinda ry'abanyeshuri 20 bahagurutse mu mujyi wa Kigali berekeza mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, kwifatanya na mwalimu wabo wa Karate, Sinzi Tharcisse, kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse bamugabira inka mu rwego rwo kumushimira urugero rwiza yatanze.

    Aba banyeshuri biga karate mu ishuri rya 'Sinzi Academy' ryashinzwe n'uyu munyabigwi muri uyu mukino, Sinzi Tharcisse ndetse n'abandi yigishije, bifatanyije nawe mu kwibuka umuryango we, inshuti n'abaturanyi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anashimirwa ubutwali yagize bwo kurokora imbaga y'Abatutsi mu nzira y'umusaraba banyuzemo.

    Abigishijwe karate na Sinzi babanje gutemberezwa berekwa imwe mu misozi bagiye bihishamo mu gihe bahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho beretswe urutare ruri ku musozi wa Rwambariro yamanutseho ariko akaba muzima ubwo yahungaga imodoka ya MINUAR yari iri kumuhiga, ndetse hari harashyizweho ibihembo ku muntu wese uzamwica.

    Iri tsinda ryeretswe kandi umusozi wa ISAR Songa ubumbatiye amateka akomeye y'Abatutsi bari batuye mu murenge wa Kinazi ndetse n'abaturanyi baho bari kumwe na Sinzi, kuko bari bahahungiye ari 3,480 birwanaho igihe gito bakoresheje intwaro gakondo, ariko imperuka iza kubabaho ubwo baraswaga n'ingabo za Leta zikoresheje imbunda ziremereye, hatikirira imbaga y'Abatutsi.

    Nyuma yo gukwira imishwaro, bacye bashoboye kurokoka bakomeje kubundabunda mu mashyamba no mu bishanga badafite icyerekezo n'ubwo bifuzaga kwambuka bakajya mu Burundi aho bari bizeye ko bashobora kubona amahoro.

    Mu nzira itoroshye, Sinzi na bagenzi be bagenze amanywa n'ijoro bagahura n'ibitero bikicamo bamwe abandi bakirwanaho bagakomeza urugendo. Kera kabaye baje kugera ku kanyaru n'ubwo bitari byoroshye baje kwambuka bagera i Burundi, gusa Sinzi ntiyanyuzwe n'ubwo yari amaze kwambuka kuko yasubiye mu kanyaru kashokanaga imibiri y'Abatutsi batemaguwe, akayitegereza akareba ko hari ugitera akuka akamurokora.

    Abatutsi 118 ni bo Sinzi yambukanye mu Burundi ku musozi wa Ntegamarangara ari naho baje kurokokera. Nyuma yo gusobanurirwa inzira y'umusaraba Sinzi yanyuzemo arokora Abatutsi 118, igikorwa cyakomereje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'umurenge wa Kinazi rushyinguyemo imibiri y'Abatutsi 43,287, aho babunamiye ndetse banashyira indabo ku mva z'abahashyinguye.

    Iri tsinda ry'Abakarateka ryakomereje mu cyahoze ari Rugarama, aho Sinzi Tharcisse avuka, hakaba habaye igikorwa cyo kunamira no gushyira indabo ku nzibutso zitandukanye zishyinguyemo ababyeyi be, abavandimwe, umuryango we muri rusange, inshuti ndetse n'abavandimwe.

    Nyuma y'iki gikorwa cyafashe igihe kitari gito, abagize iri tsinda ry'Abakarateka berekeje i Huye, bashimira mwalimu wabo Sinzi Tharcisse ku gikorwa cy'ubutwali yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwambika umudali w'ubutwali, bamuha igikombe ndetse banamugabira Inka.

    Nkurunziza Jean Claude ufite umukandara w'umukara na 'DAN' eshatu wari uhagarariye iri tsinda ry'Abakarateka, yavuze ko icyari kigamijwe bategura iki gikorwa ndetse n'isomo basigiwe n'urugendo rutoroshye mwalimu wabo Sinzi yakoze rwamugize intwali.

    Yagize ati: “Igitekerezo cyacu cyaje nk'abanyeshuri bigishwa na Maitre Sinzi Tharcisse, nk'uko mubizi ni umuntu wagize uruhare mu kurokora umubare munini w'Abatutsi bahigwaga muri Jenoside, nk'abanyeshuri be twabitekerejeho turavuga tuti 'ni gute twajya tubwirwa amateka tukayasoma ahandi, twemeza ko byaba byiza twigiriye aho byabereye akatwereka amateka tutayasoma gusa, kugira ngo turusheho gutera ikirenge mu cye ku bw'ubutwali yagize.

    Urugendo twakoze rwatwigishije ko kugira ubutwali ari cyo cya mbere, kubera ko ibyo yakoze ari igikorwa cy'indashyikirwa, Abantu bazi ko kwiga karate ari ukurwana gusa, ariko iyo atwigisha, twiga cyane cyane ikinyabupfura, rero yatweretse urugendo yanyuzemo ndetse n'aho yafataga ibyemezo bimwe na bimwe aho abandi babaga bafite ubwoba, akemera akitanga kugira ngo arengere ubuzima bwa benshi'.

    Nkurunziza yavuze igisobanuro cy'iri shimwe bahaye mwalimu wabo Sinzi, ati: 'Nk'uko mwabibonye twamuhaye Inyana, mu muco nyarwanda twamugaragarije urukundo kubera ko tutabona icyo tumuhemba kubera ko yakoze ibikorwa bihambaye by'ubutwali'.

    Uwase Delphine wamenyekanye nka Soleil muri Cinema (Akina muri Filime Bamenya) ufite umukandara w'umukara muri Karate, arahamagarira igitsina gore kwitabira uyu mukino, kugira ngo barusheho gutera ikirenge mu cya Sinzi Tharcisse.

    Yagize ati: “Impamba uru rugendo rwansigiye, ni uko ntagomba kureka gukora igikorwa icyo ari cyo cyose cy'ubutabazi cyangwa cy'ubugiraneza nitwaje ko ndi umukobwa cyane cyane ko mu minsi ya kera bajyaga bavuga ko umukobwa ari umunyembaraga nke, kuba narabashije gutera ikirenge Sinzi akanyigisha akanambera icyitegererezo bimpa ishusho y'uko abakobwa muri rusange tugomba gukora icyashoboka cyose kikaduteza imbere ndetse n'aho bishoboka tukaba twakwitangira igihugu tukarwana kugeza ku iraso rya nyuma.

    Maitre Sinzi Tharcisse washimiwe ubutwali yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze uko yakiriye iki gikorwa ndetse anashimangira ko urukundo ruruta byose kandi rutsinda ibigeragezo.

    Yagize ati 'Abakarateka bishyize hamwe bavuga ko tugomba gufatanya kwibuka ababyeyi, abavandimwe, inshuti ndetse n'abandi twabanaga mu muryango, baje nk'abakaratika kubera ko ibikorwa by'ubutwali byo kurokora abantu nabikoze nk'umukaratika, bishyize hamwe bampa igikombe, inka n'umudali, nabyishimiye cyane.









    Sinzi Tharcisse yashimiwe ubutwari bukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'abanyeshuri be muri Karate

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/sinzi-tharcisse-warokoye-abatutsi-118-muri-jenoside-yagabiwe-inka-n-abanyeshuri

  • Abantu 84 banduye Coronavirus mu Rwanda abandi 64 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko Kuri uyu wa Mbere, habonetse abarwayi bashya 84 ba COVID-19 mu Rwanda bituma abamaze gutahurwa bagera ku 24,677.

    Abakize uyu munsi ni 64, bityo abakirwaye ni 1,342 barimo 6 barembye. Uyu munsi nta muntu mushya wapfuye, abamaze gupfa bose ni 330.

    Abarwayi bashya babonetse kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Mata 2021, biganjemo abo mu Karere ka Muhanga kakuwemo 13 mu gihe Umujyi wa Kigali wasanzwemo 10, Nyamagabe ni icyenda mu gihe Uturere twa Gicumbi, Ngororero na Nyaruguru, buri hose hasanzwe abarwayi umunani.

    Kuva umurwayi wa mbere wa Coronavirus abonetse mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 24.677 bakuwe mu bipimo 1.294.444. Muri bo abakize basezererwa mu bitaro ni 23.005.

    Kugeza magingo aya, abarwayi 1342 ni bo bakiri kwitabwaho, muri bo batandatu bakaba barembye, aho bari kwitabwaho by'umwihariko.

    Kuri uyu munsi nta murwayi witabye Imana byatumye umubare w'abamaze guhitanwa na Coronavirus uguma kuri 330. Abamaze guhabwa urukingo mu gihugu hose ni 349.702.

    Ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Bwongereza, u Bufaransa n'ibindi byinshi, byiyemeje gukora iyo bwabaga bugatabara u Buhinde bwugarijwe n'icyorezo cya Covid-19 mu buryo butigeze bubaho mbere.

    Kuva kuwa 15 Mata, u Buhinde bwabaruraga abantu barenga ibihumbi 200 banduye Covid-19 buri munsi, ndetse barenga ibihumbi 346 ku munsi w'ejo hashize, ari nawo mubare munini w'abantu banduye Covid-19 wanditswe ku munsi umwe.

    Bitewe n'ubu bwinshi budasanzwe bw'abantu bari kugana ibitaro byo mu Buhinde, kuri ubu ibyinshi byamaze gushirirwa na Oxygène isanzwe ari ingenzi cyane mu buvuzi bw'abarwayi ba Covid-19, ku buryo abantu barenga 30 bamaze kwitaba Imana kubera kubura Oxygène.

    Abarenga ibihumbi 195 bamaze kwitaba Imana bazize Covid-19 mu Buhinde, ariko bivugwa ko uyu mubare ari muto cyane kuko hari benshi batabaruwe, bitewe n'uko bageze kwa muganga bagasanga ibitanda byashize, bikaba ngombwa ko basubizwa mu ngo zabo, abenshi bagapfirayo.

    Indi mpamvu ni uko abaturage benshi bari mu cyaro batabona uburyo bwo kujya kwivuza, ndetse n'ababubonye bakabura ibikoresho bishobora kubapima, bityo bakicwa n'ibimenyetso bimeze nk'ibya Covid-19, ariko ntibabarurwe nk'abishwe nayo.

    Urukiko rw'Ikirenga mu Buhinde ruherutse kunenga Leta buyishinja kudakora iyo bwabaga ngo ifashe ibitaro kubona Oxygène, kugeza ubwo bimwe biyimara burundu, abayikeneye byihitirwa bakicwa no kutayibona.

    Leta yafashe ingamba zo gushyira umurwa mukuru New Delhi muri Guma mu rugo, ariko ibi ni agatonyanga mu nyanja ugereranyije n'ibikenewe gukorwa mu guhangana n'icyorezo kimaze kurenga ubushobozi bw'urwego rw'ubuzima mu gihugu gituwe na miliyari 1,3 y'abaturage.

    Kuva mu Ukuboza umwaka ushize, Leta y'u Buhinde yakuyeho ingamba zikakaye zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19, ivuga kitakiri ikibazo gikomeye mu gihugu.

    Ibi byatumye ibikorwa by'iminsi mikuru bishingiye ku myemerere, bihuruza imbaga nyamwinshi mu Buhinde bwose byemererwa guterana, Minisitiri w'Intebe, Narendra Modi nawe atangira ibikorwa byo kwiyamamaza byakwiriye mu gihugu hose, kandi bigahuza ibihumbi n'ibihumbi by'abaturage.

    Uretse ibyo kandi, mu Buhinde habonetse ubwoko bushya bwa Coronavirus bwagaragaye bwa mbere mu Bwongereza na Afurika y'Epfo, kandi bwamaze kwemezwa nk'ubufite ubushobozi bwo kwanduza abantu Covid-19 ku kigero kiri hejuru ya 60% ugereranyije n'ubwoko busanzwe bwagaragaye bwa mbere mu Bushinwa.

    Mu Buhinde naho ubwaho hari ubundi bwoko bushya bwa Covid-19 bumaze kuvumburwa, n'ubwo abashakashatsi bakigenzura ubushobozi bwabwo bwo kwanduza no gukwirakwira ugereranyije n'ubundi bwamaze gukorwaho ubushakashatsi, gusa hari impungenge z'uko bufite ubukana burenze ubw'ubundi bumaze kuvumburwa kugeza ubu.

    Mbere y'uko Covid-19 iyogoza u Buhinde, bwari mu bihugu biri kugira uruhare mu gukwirakwiza inkingo n'ibindi bikoresho byo kwirinda Covid-19 ndetse u Rwanda ni kimwe mu bihugu byungukiye muri izi gahunda z'u Buhinde.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-84-banduye-coronavirus-mu-rwanda-abandi-64-barayikira

  • Umugabo yahisemo kwiyahurira kwa nyirabukwe ubwo yamenyaga ko umugore we amuca inyuma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo wiyambuye ubuzima yitwa Peter Mlauzi akaba afite imyaka 30 y'amavuko. Akomoka mu gace ka Chakaipa mu gihugu cya Zimbambwe. Peter Mlauzi akaba yaje kumenya inkuru y'incamugongo ko umugore we amuca inyuma ubwo yari ari kwa Nyirabukwe aho yari yaje mu birori.

    Peter Mlauzi wari wasuye umuryango w'umugore baje mu byishimo by'ibirori bihuza imiryango yabo gusa byarangiye ahisemo kwiyahura amaze kumenya ko umugore we witwa Blessing Manakore amaze iminsi aryamana n'undi mugabo utari we.

    Akimara kumva iyi nkuru Peter Mlauzi yananiwe kwihangana kuko yumvaga ahemukiwe cyane n'umugore we yakundaga cyane. Peter Mlauzi w'imyaka 30 yahise yimanika mu mugozi ari kwa Nyirabukwe maze abaje gutabara basanga yashizemo umwuka.

    Ubwo yakoraga iki gikorwa yasize umuryango w'umugore we mu nzu maze yiherera hanze yimanika mu mugozi ari nawo wahise umwica. Umuyobozi mukuru w'ako gace witwa Chief Gwesela yemeje aya makuru ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru B-Metro gikorera muri Zimbabwe.

    Chief Gwesela akaba yatangaje ko Peter Mlauzi yiyahuye nyuma yo kutabasha kwihanganira ko umugore we Blessing Manakore yamucaga inyuma. Uyu muyobozi akaba yanavuze ko mu gace kabo baziririza umuco mubi wo gucana inyuma ndetse umugabo bibayeho afatwa nk'ikigwari ari nayo mpamvu Peter Mlauzi yiyahuye yanga kuzaseba mu gace kabo.

    Peter Mlauzi akaba azashyingurwa nyuma y'icyumweru bamaze kumukorera umugenzo wo gusabira roho ye nk'uko Chief Gwesela yabitangaje ko agace ka Chakaipa Peter yabagamo kifuje kubanza kumusezera mu cyubahiro dore ko ubusanzwe yari umugabo w'icyitegererezo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umugabo-yahisemo-kwiyahurira-kwa-nyirabukwe-ubwo-yamenyaga-ko-umugore-we-amuca-inyuma/

  • Niba uri umugabo ukaba nawe ukunda abagore bafite ibibuno binini, ibi birakureba! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bisanzwe bizwi ku isi yose ko abagabo n'abasore hafi ya bose bakunda abagore n'abakobwa bafite amabuno manini. Ibi bikunze kugaragarira ahanini mu gucyebuka kwa buri kanya, kuranga abagabo n'abasore, mu gihe hari umugore cyangwa umukobwa ubatambutseho, ariko bikaba akarusho iyo afite ikibuno kinini.

    . Ikibuno kinini gikurura abagabo cyane
    . Ikibuno cy'umugore kigena ubwiza bwe
    . Kuki abagabo bakunda ikibuno kinini?
    . Akamaro k'ikibuno kinini ku bagore
    . Ni iki umugore ufite ikibuno kinini arusha ufite gito?

    Rimwe na rimwe umugabo ashobora kutita ku isura y'umugore cyangwa umukobwa umutambutseho, ariko agacyebuka ashaka kwitegereza amabuno ye. Ibi bigaragaza neza ko ntagushidikanya hari ibyiyumviro byihariye umugabo cyangwa umusore bagira iyo barebye cyangwa bakoze ku mabuno y'umugore cyangwa umukobwa.
    Umuntu ashobora kwibaza impamvu y'iyi myitwarire iranga abagabo n'abasore iyo babonye ikibuno kinini, ariko iwaculove.com kuri iyi nshuro turagaragaza zimwe mu mpamvu nyamukuru zitera abagabo n'abasore gukunda byimazeyo abagore n'abakobwa bafite amabuno manini.

    Ni kamere y'abagabo

    Inyigo yakozwe na Gallup, umwarimu muri kaminuza ya Albany, yagaragaje ko muri kamere karemano y'abagabo harimo imyumvire yuko umugore cyangwa umukobwa ufite ikibuno kinini, aba ariwe wavamo umugore ubyara abana neza.

    Biryoshya imibonano mpuzabitsina

    Ku bagabo n'abasore benshi, iyo babonye umukobwa cyangwa umugore ufite amabuno manini kandi aremetse neza, nta kindi bahita batekereza uretse imibonano mpuzabitsina. Abagabo bumva ko umugore uteye atyo ashimisha cyane mu buriri.

    Bumva ko amabuno manini ariyo afatika

    Benshi mu bagabo babajijwe impamvu bakunda amabuno manini, ngo bavuze ko ikibuno kinini kiryoheye kugikorakora. Ibi ni kamere ya benshi mu bagabo kuko akenshi bashimishwa n'ibintu bibiri, aribyo Kureba no Gukoraho. Abagabo rero bashimishwa cyane no gukorakora ku kibuno kinini.

    Amabuno manini aranepa

    Mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, ngo abagabo banezezwa n'umugore ubyibushye cyane cyane ku kibuno kuko ngo bituma umugabo yumva ari kugwa ahashashe kandi hanepa neza cyane kandi hashyushye.

    Abafite ikibuno kinini bakunze kuba abanyabwenge

    Inyigo yakorewe muri kaminuza ya Oxford ngo yagaragaje ko abagore n'abakobwa bafite amabuno manini akenshi baba bafite n'ubwenge bwinshi kurusha abafite amabuno mato. Ibi ngo biterwa n'ibinure byinshi biba ku kibuno, bituma imisemburo yitwa Omega3, yiyongera cyane kandi ari nayo ituma ubwonko bukora neza cyane mu bijyanye n'ubwenge.

    Bigaragaza umugora ufite ubuzima bwiza

    Umugore cyangwa umukobwa ufite amabuno manini ngo bigaragaza ko nta kibazo cy'ubuzima afite, ndetse ngo abagore n'abakobwa bateye gutyo baba bafite ububasha bwo guhangana n'indwara nyinshi nkuko bitangazwa n'abahanga mu by'ubuvuzi.

    Ikibuno kinini kiratigita

    Benshi mu bagabo bakunda kujya mu tubyiniro no mu birori bitandukanye, usanga mu gihe bari kubyina bakunda kubyinana n'abagore cyanwa abakobwa bafite ikibuno kinini, ibi babikundira ko umugore cyangwa umukobwa umeze atyo iyo abyinishije ikibuno gitigita cyane maze bigatera akanyamuneza abagabo.

    Ikibuno kinini ni ikimenyetso kiranga abagore

    Akenshi iyo abanyabugeni bashushanya, iyo bagiye gushushanya umuntu w'igitsina gore, bibanda ku bice bibiri cyane ari byo Amabere, n'ikibuno kinini. Kugira ikibuno kinini rero ngo ni kimwe mu bigomba kuranga umugore n'umukobwa. Abagabo benshi bikundira abagore bafite ikibuno kinini kuko ari bo baberwa no kuba abagore, abenshi ngo ateye neza nk'igisabo.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/niba-uri-umugabo-ukaba-nawe-ukunda-abagore-bafite-ibibuno-binini-ibi-birakureba/

  • Munyenyezi Béatrice yasabiwe gufungwa by’agateganyo –

    Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y’iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by’agateganyo.

    Bwagize buti “Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.’’

    Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

    Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Munyenyezi w’imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by’agateganyo

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA