Blog

  • Abo mu miryango yita ku bidukikije bahuguwe ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no kubirengera – #rwanda #RwOT

    RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n'imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y'iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n'uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.

    Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y'i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y'ikirere yashyizweho mu 2016 n'u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n'andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.

    Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

    Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n'aba yaremejwe n'u Rwanda.

    Ati 'Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw'abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n'ibibazo by'ibidukikije n'imihindagurikire y'ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n'amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n'imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n'ibihugu.'

    'Amasezerano mpuzamahanga hari n'ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk'abanyamuryango no kugira ngo bamenye n'ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.'

    Vuningoma yavuze ko nyuma y'aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.

    Ati 'Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n'abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby'aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n'andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.'

    Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry'Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy'Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n'umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.

    Ati 'Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.'

    Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko wita ku Bidukikije 'Young Volunteers for Environment', Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Yagize ati 'Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk'abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n'uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano.'

    Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.

    Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry'Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw'imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.

    Ati 'Iyi miryango myinshi ikorana n'abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk'urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y'imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.'

    Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry'ikirere kuko hari n'aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw'ibinyabuzima.

    Abitabiriye aya mahugurwa banyuzagamo bakandika iby’ingezi byavuzwe kugira ngo bazabashe gusobanurira abandi

    Abanyamuryango ba RCCDN bahawe ubumenyi ku masezerano mpuzamahanga mu by’ibidukikije bagira n’umwanya wo gusobanuza neza aho batumvise

    Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kuzageza ku bandi ubumenyi bayungukiyemo mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yasinywe hagamijwe kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w'Umuryango w'Urubyiruko wita ku Bidukikije 'Young Volunteers for Environment', Isingizwe Honorine

    Bagiye bagaragaza ko hakiri impungenge mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bivugwa n’amasezerano

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashwe ifoto y’urwibutso baniyemeza gusangiza abandi ubumenyi bungutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abo-mu-miryango-yita-ku-bidukikije-bahuguwe-ku-masezerano-mpuzamahanga-ajyanye

  • Ibitaramenyekanye ku itabwa muri yombi rya Kevin Kade na Davis D wafashwe ari mu kiganiro 'Live' kuri Instagram – YEGOB #rwanda #RwOT

     Inkuru yabaye kimomo ko umuhanzi Davis D na Kevin Kade batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusambanya umwana w'umukobwa w'imyaka 17 ndetse n'icy'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure. Bombi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

    Ni inkuru YEGOB yatangaje kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nyuma yo guhamirizwa aya makuru n'Umuvugizi w'Umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, wadutangarije ko aba bahanzi bari mu maboko y'inzego z'ubutabera.

    Amakuru dukesha Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ahamya ko Kevin Kade yatawe muri yombi tariki ya 21 Mata 2021. Nyuma y'iminsi itatu tariki 24 Mata 2021 nibwo inzego z'umukano zaguye gitumo Davis D mu rugo iwe ku Kicukiro, nawe ajyanwa gufungwa. Aba bahanzi bafunganywe na Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.

    RIB ivuga ko ibi byaha babikoreye muri Kicukiro no muri Nyarugenge ku matariki atandukanye; tariki 18 na 19 Mata 2021.

    Yaba uwakorewe icyaha n'abagikekwaho boherejwe kuri Rwanda Forensic Laboratory itanga serivisi z'ibimenyetso byifashisha ubuhanga n'ikoranabuhanga kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

    Davis D yatawe muri yombi ari 'Live' kuri Instagram

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Mata 2021, ubwo Davis D yari Live kuri Instagram ari kuganira n'amagana y'abakunzi be binyuze mu kiganiro 'Ally Soudy on air' gitegurwa n'umunyamakuru Ally Soudy ukunze gutumira ibyamamare, akabiganiriza ku ngingo zitandunye.

    Ahagana mu ma saa tatu n'igice zishyira saa yine z'ijoro, nibwo abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha bageze mu rugo kwa Davis D aho atuye mu Karere ka Kicukiro basanga ari mu kiganiro.

    Nk'uko umubyeyi w'uyu muhanzi, Gakuru Jean Damascene, yabitangarije IGIHE, ngo bakihagera bavuze ko bashaka Davis D, murumuna we ababwira ko ari mu kiganiro. Bamubwiye ko bamutegereza akagisoza nta kibazo.

    Nyuma y'iminota ikabakaba 30 ngo aba bakozi ba RIB bari batangiye kurambirwa gutegereza bahamagaye aba polisi baza guta muri yombi uyu muhanzi wari ukiri 'Live' kuri Instagram. Davis D yashidutse Polisi imugeze hejuru, yihutira guhagarika ikiganiro yarimo huti huti ku buryo abari bamukurikiye bagizeze ngo ni internet imunaniye cyangwa telefone ye igize akabazo kuko yagiye adatanze ibisobanuro.

    Se wa Davis D yagize ati 'Yari ari kuganira na Ally Soudy nanjye nari mu bari bakurikiye, ngiye kubona mbona avuyeho ngira ngo ni internet imushiranye cyangwa telefone yamuzimanye kuko narinzi ko yiriwe yiruka mu kumenyekanisha indirimbo ye nshya.'

    Ally Soudy wari uyoboye ikiganiro cya Davis D n'abakunzi be kuri Instagram, yabonye uyu muhanzi avuye ku murongo yishyiramo ko ari ikibazo cya Internet.
    Ati 'Internet iramunaniye, turaje twongere tumugerageze aragaruka!' Icyakora icyo batamenye ni uko uyu musore yari yamaze gutabwa muri yombi.

    Umukobwa uvugwaho gusambanywa yahuriye na Kevin Kade kwa Davis D
    Nk'uko amakuru aturuka imbere muri Incredible Records ireberera inyungu z'aba bahanzi bombi abivuga, ku itariki 18 Mata 2021 nibwo ngo uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade kuri telefone yifuza ko bahura.

    Bagenzi Bernard, Umuyobozi wa Incredible Records, yatangaje ko uyu mukobwa yahamagaye kuri telefone Kevin Kade mu masaha yari ari mu rugo kwa Davis D, icyakora ngo ntaramenya neza niba koko uwo mukobwa yarahuye na Kevin Kade.

    Ati 'Amakuru twabonye ajyanye n'impamvu zatumye babata muri yombi, ni uko uyu mukobwa yahamagaye Kevin Kade ku itariki 18 Mata 2021 mu masaha uyu musore yari ari kwa Davis D, ariko ntabwo turamenya neza niba barabonanye.'

    Bagenzi Bernard yavuze ko Davis D ababajwe bikomeye no kuba ari kuzira umukobwa atanazi, atanibuka n'isura ye kuko we atari asanzwe anamuzi.
    Ati 'Davis D yababaye cyane kuko ari kuzira umukobwa atazi n'isura, yatubwiye ko rwose atamuzi na gato.'

    Umukobwa wari waratorotse iwabo bamusanze mu rugo rw'umusore witwa Habimana Thierry

    Uyu mukobwa w'imyaka 17 bivugwa ko yari amaze iminsi irenga 7 yaratorotse iwabo, anakuraho telefone ye ngendanwa.

    Mu kumushakisha hifashishijwe inzego zishinzwe umutekano, babonye imwe muri nimero za telefone bavuganye bwa nyuma mbere y'uko akuraho telefone basanga ni iya Kevin Kade.

    Ng'uko uko uyu muhanzi yatawe muri yombi tariki 21 Mata 2021 akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure kuko byakekwaga ko ubwo yavuganaga n'uyu mukobwa tariki 18 Mata 2021 baba barahuye bakaryamana.
    Uyu muhanzi agitabwa muri yombi yasabwe kugaragaza aho uyu mukobwa ari.

    Mu kubisobanura, Bagenzi Bernard yagize ati 'Basabye Kevin guhamagara uyu mukobwa akabarangira aho aherereye bitewe n'uko yari yarakuyeho telefone, yari asigaye akoresha iy'umukozi wo mu rugo rushya yabagamo mu guhamagara Kevin Kade. Niyo nawe yifashishije amuhamagara amubwira ko ashaka ko bahura bamusanga mu rugo rwa Habimana Thierry usanzwe ukora akazi ko gufotora.'

    Davis D yaje gutabwa muri yombi tariki 24 Mata 2021 nyuma y'amakuru inzego zishinzwe iperereza zari zabonye ko uyu mukobwa yaba yarahuriye na Kevin Kade mu rugo rwa Davis D ruherereye ku Kicukiro.

    Yaba Umubyeyi wa Davis D n'Ubuyobozi bwa Incredible Records bavuga ko bizeye ubutabera

    Bagenzi Bernard ureberera inyungu za Davis D binyuze muri Incredible Records yabwiye IGIHE ko amakuru bafite agaragaza ko uyu muhanzi nta cyaha na kimwe yakoze kijyanye no gusambanya uyu mukobwa cyangwa ubufatanyacyaha, bityo basanga inzego z'ubutabera bw'u Rwanda zikwiye gushishoza zasanga ari umwere zikazamurekura.

    Umubyeyi wa Davis D we yavuze ko kugeza ubu bamaze gushyiraho itsinda ry'abanyamategeko bazafasha uyu muhanzi mu bijyanye n'ubwunganizi mu mategeko.

    Ati 'Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021, nibwo bwa mbere agomba guhura n'itsinda ry'abanyamategeko bazamwunganira mbere y'uko abazwa n'ubugenzacyaha. Twizeye ko ubutabera bw'u Rwanda buzakora akazi kabwo kandi buzagaragaza ko arengana.'

    Davis D yabaye umwana murizi udakurwa urutozi

    Ku mbuga nkoranyambaga ahari inkuru y'uko Davis D yatawe muri yombi, hari umubare munini w'abakurikira imyidagaduro batari kwemera ko uyu muhanzi koko yaba afunze kubera uburyo bamuziho kuvugwa mu nkuru zinyuranye ziba zirimo n'impimbano.

    Uko bivugwa ku mbuga nkoranyambaga, na Se byamugezeho. Umubyeyi wa Davis D yavuze ko hari abantu benshi bakomeje kumubaza niba koko umuhungu we yaba yatawe muri yombi cyangwa ari bya bindi by'inkuru ze.

    Ati 'Hari abantu benshi bakomeje kumpamagara bambaza niba koko amakuru babonye ari impamo! Nabibonye nibuka ko Davis D yigeze kuvuga ko hari igihe azamera nka wa muntu utera urwenya cyane yagwa mu mazi akarinda arohama abantu bazi ko ari kubasetsa. Nawe rero niko byamugendekeye!'

     

    Kevin kade ukekwaho gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.
     src: igihe

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibitaramenyekanye-ku-itabwa-muri-yombi-rya-kevin-kade-na-davis-d-wafashwe-ari-mu-kiganiro-live-kuri-instagram/

  • Abo mu miryango yita ku bidukikije bahuguwe ku masezerano mpuzamahanga ajyanye no kubirengera –

    RCCDN ifite abanyamuryango basaga 63 bagizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta iharanira kurengera ibidukikije. Abo ni bo bahawe amahugurwa y’iminsi ibiri kugira ngo barusheho kumenya amasezerano u Rwanda rwasinye, icyo agamije ndetse n’uko ashyirwa mu bikorwa kugira ngo ibikorwa byabo barusheho kubikora mu murongo unoze.

    Mu masezerano basobanuriwe harimo amasezerano y’i Paris mu Bufaransa agamije kwirinda imihindagurikire y’ikirere yashyizweho mu 2016 n’u Rwanda rwasinye, amasezerano yashyiriweho i Kigali azwi nka Kigali amendment, agamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere n’andi masezerano mpuzamahanga agamije kurengera ibidukikije.

    Gutanga ayo mahugurwa ku banyamuryango ba RCCDN byakozwe ku bufatanye uyu muryango usanzwe ugirana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Ibidukikije (REMA).

    Umuhuzabikorwa wa RCCDN mu Rwanda, Faustin Vuningoma, yavuze ko bahisemo guhugura abanyamuryango babo kugira ngo bagire ubumenyi bwagutse ku masezerano mpuzamahanga aba yarasinywe mu kurengera ibidukikije arimo n’aba yaremejwe n’u Rwanda.

    Ati “Mu nshingano za RCCDN harimo no kubaka ubushobozi bw’abanyamuryango kugira ngo babashe guhangana n’ibibazo by’ibidukikije n’imihindagurikire y’ibihe babyumva neza. Ni muri urwo rwego rero twasanze kimwe mu byo badakurikirana neza ari ibiganiro n’amasezerano mpuzamahanga, aho ibihugu bihura bikaganiriramo ibintu bitandukanye ndetse bikanafata n’imyanzuro kandi iyo myanzuro ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa n’ibihugu.”

    “Amasezerano mpuzamahanga hari n’ayo u Rwanda ruba rwarasinye rero biba ari byiza ko abanyamuryango bayamenya, kugira ngo bagire uruhare mu kuyashyira mu bikorwa nk’abanyamuryango no kugira ngo bamenye n’ibyo Leta yiyemeje kandi barebe ko iri kubishyira mu bikorwa.”

    Vuningoma yavuze ko nyuma y’aya mahugurwa biteze ko abanyamuryango ba RCCDN bazagenda bagasangiza bagenzi babo ubumenyi bayungukiyemo.

    Ati “Icya mbere tubitezeho ko bagenda, ibyo bahuguwemo bakabisangira n’abandi Banyarwanda, aho bakorera mu miryango itandukanye, bafite abo bakorana nabo, bakwiye kubabwira iby’aya masezerano bakabimenya noneho tukagenda ku ntambwe imwe n’andi mahanga ariko Abanyarwanda bazi icyo ayo masezerano aba agamije.”

    Umukozi ushinzwe Ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA), Tushabe Rachael, akaba n’umwe mu batanze amahugurwa yavuze ko kugira ubumenyi buhagije ku masezerano agaruka ku bidukikije ari ingenzi.

    Ati “Bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo ayo masezerano asaba mu gihugu ndetse kuganiriza aba bafatanyabikorwa biradufasha kugera ku Banyarwanda benshi kuko ni amaboko twungutse mu kubungabunga ibidukikije.”

    Abahuguwe mu minsi ibiri bavuga ko bigiye kubafasha mu mirimo yabo itandukanye ndetse no kurushaho gusobanukirwa ibijyanye no kubungabunga ibidukikije.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Honorine Isingizwe, yavuze ko ubumenyi bahawe ku masezerano yo kurengera ibidukikije agiye gutuma bagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

    Yagize ati “Aya mahugurwa adufitiye umumaro cyane nk’abanyamuryango ba RCCDN, kuko bidufasha kumenya ayo masezerano. Nyuma yo kuyamenya tukamenya n’uburyo u Rwanda ruyashyira mu bikorwa, bidufasha kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano.”

    Isingizwe yavuze ko bifuza ko ingamba zo ku kubungabunga ibidukikije zikwiye kujya zimenyekanishwa mu rurimi gakondo kugira ngo Abanyarwanda bose babashe gusobanukirwa nabyo, anasaba buri wese kumva ko kubungabunga ibidukikije bidafite ababishinzwe ahubwo ari ibya buri muntu.

    Umukozi Ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga mu Muryango uharanira Iterambere ry’Abanyarwanda, Rwanda Development Organization, Léon Fidèle Mugisha, yashimangiye ko aya mahugurwa yaje akenewe kuko agiye kubaka ubushobozi bw’imiryango ifite aho ihurira no kubungabunga ibidukikije.

    Ati “Iyi miryango myinshi ikorana n’abaturage, twebwe icya mbere gikorwa ni ubuvugizi ku nzego bwite za Leta ku buryo ubumenyi baduhaye tububaha natwe nabo bakabugeza ku baturage. Nk’urugero niba hari uburyo umuntu akoresha mu buhinzi atangiza ibidukikije abimenye, wenda niba ari ukuvanga ifumbire y’imborera akabimenya. Umuturage rero biramugeraho kuko tugiye kubishyira muri gahunda zacu.”

    Abanyamuryango ba RCCDN bavuga ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kwegera umuturage no kumugira inama ku bijyanye no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ihindagurika ry’ikirere kuko hari n’aho usanga bakora ibintu batazi kandi bishobora kwangiza urusobe rw’ibinyabuzima.

    Abitabiriye aya mahugurwa banyuzagamo bakandika iby’ingezi byavuzwe kugira ngo bazabashe gusobanurira abandi

    Abanyamuryango ba RCCDN bahawe ubumenyi ku masezerano mpuzamahanga mu by’ibidukikije bagira n’umwanya wo gusobanuza neza aho batumvise

    Abitabiriye aya mahugurwa basabwe kuzageza ku bandi ubumenyi bayungukiyemo mu bijyanye n’amasezerano atandukanye yasinywe hagamijwe kubungabunga ibidukikije

    Umuyobozi w’Umuryango w’Urubyiruko wita ku Bidukikije “Young Volunteers for Environment”, Isingizwe Honorine

    Bagiye bagaragaza ko hakiri impungenge mu ishyirwa mu bikorwa rya bimwe mu bivugwa n’amasezerano

    Abitabiriye aya mahugurwa bafashwe ifoto y’urwibutso baniyemeza gusangiza abandi ubumenyi bungutse

  • Ku bari mu rukundo:Imyitwarire mibi cyane ishobora kwangiza urukundo ndetse rukaba rwagera ku iherero mutayitondeye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imyitwarire umuntu agira mu rukundo niyo iruha kuramba cyangwa gusenyuka. Igihe ukeneye kugumana n'umukunzi wawe, hari uburyo uba ugomba kwitwara bya buri munsi.

    Niba ufite imwe muri iyi myitwarire, umenye ko ufite umwanzi uzirana n'urukundo ndetse uzarurimbura buke buke kugeza rurangiye ukabura umukunzi wari warahariye ubuzima bwawe.

    1.Kutemera guhana umwanya

    Kuba mu rukundo n'umuntu ntibivuze ngo muhorane buri gihe. Ni ngombwa ko buri wese agira igihe cyo kuba ari wenyine. Muhane umwanya buri umwe ahumeke anitekerezeho ni bura rimwe mu gihe runaka. Wirinde kumva ko niba agusabye kumureka akaba ari wenyine ari uko atakwiyumvamo, ahubwo umureke yisanzure. Guhora mwikubana bisenya urukundo mu ibanga kuko buke buke mugenda muhararukwana ukazisanga ntakidasanzwe akikubonamo.

    2.Kudafuhira umukunzi wawe

    Mu rukundo uba ugomba kwitwara nk'ufite ubutunzi bukomeye kandi ushaka kugumana nabwo bityo ukanyuzamo ugafuhira umukunzi wawe ariko bidakabije. Bituma uwo mukundana yiyumvamo ko agufitiye umumaro kuko kumufuhira bimwereka ko umukeneye. Gusa wibuke ko gufuha birenze ntampamvu nabyo bisenya urukundo. Ugomba kubyitwararika ukamwereka ko umukeneye ariko mu kinyabupfura.

    3.Kwihunza ikiganiro gikomeye

    Rimwe na rimwe mujya mukenera kuganira ku ngingo ikomeye umwe akaba yahora abisubika kuko yumva iyo ngingo idatuma yisanzura, itamuha agahenge, cyangwa akumva atayikunze. Igihe cyose uba ugomba kugaragaza ubushake bwo kuganira n'umukunzi wawe cyangwa uwo mubana ku ngingo runaka. Iyo ukomeza kumwima umwanya bituma yibaza impamvu bityo urukundo rwanyu rugatangira kugana ahabi.

    4.Guhora ubona ibintu nabi

    Hari abantu badakunda umuntu uhora abona ko ibintu byose byarangiye. Buri gihe ntugire ikintu ubona mu buryo bwiza, aba akenshi bahora ari ba maganya ntiwakumva aho yashimye ikintu. Iyi myitwarire ntawe uyikunda, ntawifuza kuba iruhande rw'umuntu utagira ijambo ryamutera akanyabugabo. Niba witwara uko umenye ko ufite umwanzi w'urukundo uzarusenya gake gake mu ibanga.

    5.Gushaka ikintu binyuze mu kwirakaza

    Bamwe mu bakundana bajya bagira amakosa yo kuba agushakaho ikintu akibyimya ngo uzakimuhe aho kukigusaba. Ese uba wumva bizamutwara imbaraga zingana iki ngo amenye icyo ushaka utigeze uvuga ? Ikiza ni ugutanga ubutumwa bwawe mu kabiganiraho aho guceceka ngo umushyire mu mayira abiri ayoberwe impamvu wacecetse. Ibi bikunze kubaho cyane cyane iyo mwagiranye akabazo umwe agahitamo kwirakaza mu gihe runaka nyamara siko gukemura ikibazo. Uwo ubikorera ageza aho akabirambirwa.

    6.Kudohoka ku kwiyitaho

    Igihe cyose uri mu rukundo uba ugomba gushyira imbaraga mu kwiyitaho. Niba umuntu agukunze abona umeze neza, ugira isuku, wambara neza, uba ugomba gukomerezaho aho kudohoka ngo wicupize. Uba ugomba kwereka umukunzi wawe ko ufite ubushake bwo gukomeza kuba mwiza umubereye. Bitabaye ibyo, azakuramo ake karenge.

    7.Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

    Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry'ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y'umukunzi wawe n'abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n'umuntu utabasha gucunga umunwa we.

    8.Gushyira hanze agaseke mubikamo ibitagenda neza

    Mu rukundo uba ugomba kubika ibanga ry'ibyo munyuramo uko byaba bimeze kose. Guhora uganira amakosa y'umukunzi wawe n'abo hanze ni amakosa akomeye. Ibyo igihe abyumvise bituma akubonamo umuntu udashobotse, utagira agatekerezo mbese wa biri hanze. Nta muntu rero wifuza gukundana n'umuntu utabasha gucunga umunwa we.

    9.Kutamutega amatwi

    Kuba babura baje imbere y'umukunzi wawe ni ikosa rikomeye. Itumanaho ni ingenzi hagati yanyu ku buryo niba muri kumwe ukeneye kugaragaza ko uhari. Wimuharira ikiganiro, wibuke ko kugira ngo ubashe gutanga ubutumwa bigendana no kubasha gutega amatwi.

    10Kutamenya gushimira

    Ni byiza ko urukundo rwanyu rugira intego yo gukomera no kuramba. Kora uko ushoboye umukunzi wawe abone uburyo umushimira, uburyo kuba ahari ari ingenzi kuri wowe. Niba uri indashima ntazifuza kuhaguma, muhe impamvu ituma ahaba kubwawe.

    11.Gutanga ibitekerezo by'ubwana

    Niba muganira reka kuyobya ikiganiro ku ngingo runaka ngo ukimwerekezeho. Igihe cyose vuga ibintu bigaragaramo ko uri mukuru uganire nk'ufite ibitekerezo. Ibi bishoboka iyo mushaka kumvana bitari ugukomeretsanya cyangwa gucyurirana. Ntawe uzifuza kuganira n'umuntu w'imyaka 30 utanga ibitekerezo nk'iby'umwana w'imyaka 12.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ku-bari-mu-rukundoimyitwarire-mibi-cyane-ishobora-kwangiza-urukundo-ndetse-rukaba-rwagera-ku-iherero-mutayitondeye/

  • Irebere ikimero cy'abanyarwandakazi bakina filme nyarwanda bakunzwe n'abatari bake muri 2021(AMAFOTO). – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi nkuru yacu ,uyu munsi twifuje kugaruka kuri bamwe mu bakinnyi ba filime abenshi bita ibizungerezi kubera uburanga bwabo ku buryo hari n'abavuga ko byabongereye igikundiro mu mwuga wabo.

    Ibi ahanini bigaragarira ku bitekerezo by'abakunzi b'aba bakinnyi ba filime Nyarwanda banyuza ku nkuta koranyambaga zitandukanye. Umukobwa akurura abagabo n'abasore bitewe ahanini n'uko agaragara inyuma (ikimero), umeze gutyo niwe bita ikizungerezi mu gusobanura umukobwa w'uburanga butangaje.

    Niyomubyeyi Noella (Fofo)

    Mu gihe amaze mu ruganda rwa filime Nyarwanda amaze kwigarurira imitima y'abatari bake. Hari n'abadatinya kuvuga ko imiterere n'ubwiza bye bimwongerera igikundiro mu mwuga we kuko bifite uburyo bitangaza benshi. Akina yitwa Foromina muri Papa Sava, ariko nanone yamenyekanye nka Liliane muri Seburikoko. Usanga ahanini amafoto ashyiraho bamwe mu bamukurikira bashyiraho ibitekerezo bakavuga ko uko yitwara muri filime ari byiza bakamushishikariza gukomereza aho cyakora hari n'abadatinya kumubwira ko uko ateye ari byo bituma bamukunda.

    Uwamwezi Nadege (Nana)

    Uyu mubeyi ufite umwana w'umuhungu w'imyaka 11 abenshi mu bakunzi be mu ruganda rwa sinema baracyamwita ikizungerezi kubera uko agaragara. Yewe hari n'batari bake bifuza ko yababera umugore.

    Usibye uyu hari nabandi benshi bamubwira ko yuje uburanga ndetse bakamwizeza kuzamuha umwanya igihe azaba yatangiye gushyira hanze filime ye. Amaze kugaragara muri filime zitandukanye nka Catheline, Rwasibo ariko nano izina rye rizwi cyane muri City Maid akinamo yitwa Nana.

    Bahavu Jeannete Usanase (Diane)

    Uyu mwari wamamaye muri filime Nyarwanda n'ubwo aherutse kurushinga. Ntibibuza bamwe gukomeza kumwita Miss bitewe n'uburanga bamubonana. Ari mu bakinnyi ba filime bavugwaho uburanga mu buryo butandukanye cyane cyane n'abakurikirana iki gisata abarizwamo. Azwi cyane muri filime y'uruhererekane yitwa City Maid. Abakunzi be ntibahwema kumweraka ko ari ikizungerezi kandi bakunda ibyo akora.

    Munezero Aline (Bijoux)

    Amaze kwamamara muri sinema Nyarwanda, akunzwe muri filime y'uruhererekane yitwa Bamenya inyuzwa kuri Youtube. N'ubwo nawe asanzwe ari umubyeyi ,abakunzi be ntibahwema kumwereka ko bamukunda.

    Nelly (Ketchup)

    Uyu akina yiyandarika muri Bamenya ashora abagabo b'abandi mu bishuko akoresheje ubwiza bwe. Hari n'abakunze kubihuza n'ubuzima busanzwe nyamara atari ko bimeze kuko yubatse kandi akaba afite n'umwana ufite hejuru y'imyaka 2. Kurarura abagabo b'abandi yifashishije uburanga muri filime, byamuhaye igikundiro cyo ku rwego rwo hejuru.

    Isimbi Syvetta

    Uyu nawe ni umukinnyi mushya muri filime Nyarwanda ariko amaze kwigarurira imitima ya benshi agaragara muri filime y'uruhererekane yitwa Umuturanyi. Uburanga bwe bwagarutsweho n'umuraperi Khalifan mu ndirmbo yise Brenda.

    Rufonsina

    Uyu na we ni umukinnyi wa filime umaze gukundwa cyane ,aho benshi bamukundira uburyo asetsa muri filime yitwa umuturanyi.Akina ari umukobwa w'umunyacyaro ariko akagira urukundo, gusa aza guhemukirwa na Gatogo wikundira umuganga.

    Abandi bakinnyi bakunzwe muri uyu mwaka wabasanga muri video ikurikira:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/irebere-ikimero-cyabanyarwandakazi-bakina-filme-nyarwanda-bakunzwe-nabatari-bake-muri-2021amafoto/

  • Minisitiri Dr Biruta yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès –

    Ibiganiro byabo byabaye kuri uyu wa 26 Mata 2021, aho barebeye hamwe uko hakorwa ubufatanye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cyugarije Isi, ndetse n’uko ubukungu bwahungabanye cyane bushobora kuzahurwa.

    Minisitiri Dr Biruta yaganiriye na Sophie Wilmès nyuma y’amasaha make ahuye n’abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta y’Abanyarwanda ikorera muri icyo gihugu.

    Ni mu gihe ku wa 24 Mata 2021 yari yahuye n’abashoramari batandukanye b’Ababiligi, baganira ku mahirwe y’ishoramari no koroherezwa bihari ku bashaka gushora imari yabo mu Rwanda.

    Uruzinduko rw’akazi Minisitiri Biruta ari kugirira mu Bubiligi kuva ku wa 23 Mata uyu mwaka rugamije kurushaho kubaka umubano n’imikoranire y’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rw’ubukungu aho u Rwanda rushishikariza abanyemari b’Ababiligi kubyaza umusaruro amahirwe rubaha bakaruzanamo imishinga.

    Umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka utangiye gusubira mu buryo, kuko no muri Werurwe 2016 uwari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Olivier Nduhungirehe yahuye n’Umwami Philippe Léopold Louis Marie bemeranya gukomeza kuwugira mwiza.

    Mu bihe bitandukanye, u Bubiligi bwahaye u Rwanda inkunga ya miliyari zirenga 64 Frw yagiye yifashishwa mu gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi.

    Mu 2019, nabwo icyo gihugu cyemereye u Rwanda inkunga ya miliyali 121 Frw izatangwa kugeza mu 2024, ikoreshwe mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere imijyi no gucunga neza umutungo wa Leta.

    Abayobozi baganiriye ku kuzahura ubukungu hagati y’impande zombi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriwe na mugenzi we w’u Bubiligi, Sophie Wilmès, baganiriye ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi

  • Umunyamakuru wa RBA yambitse impeta umukunzi we amutunguye #rwanda #RwOT

    Gatera Edmond yambitse impeta y’urukundo uyu mukunzi we Rugamba Geneviève bamaranye imyaka umunani bakundana dore ko binjiye mu rugendo rw’urukundo muri 2013.

    Uyu musore yabikoze atunguye umukunzi we kuri iki Cyumweru tariki 25 Mata 2021 ubwo bari bageze i Huye bavuye i Nyanza gusura ababyeyi b’umukobwa.

    Gatera Edmond avuga ko yari yahishe ibanga umukunzi we, ati 'nari namubwiye ko agomba gusuhuza Parrain wanjye wari waje i Huye. Yaje azi ko agiye gusuhuza Parrain atungurwa no gusanga nateguye igikorwa cyo kumusaba ko yambera umugore.'

    Rugamba Geneviève na we yavuze ko kwambikwa impeta na Gatera yabyishimiye kandi yabyakiriye neza.

    Ati 'Byari bikwiye, ntaho nari guhera mpakanira uwo nkunda turaziranye bihagije kandi dukundana urukundo rwa nyarwo ni iby’agaciro kwambikwa impeta na Gatera.'

    Uyu musore n’umukunzi we bateye indi ntambwe y’urukundo rwabo ruganisha ku kubana nk’umugore n’umugabo, bemeza ko hatagize igihinduka bakora indi mihango y’ubukwe muri Nyakanga ubundi bakibanira bari kumwe nk’uko babyifuza.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umunyamakuru-wa-RBA-yambitse-impeta-umukunzi-we-amutunguye

  • Ruhango : Imibiri yabonetse mu Bitaro bya Gitwe iri mu 100 yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri 100 yashyinguwe mu cyubahiro irimo 20 yakuwe ku bitaro bya Gitwe ndetse n’indi 80 yari iri ahantu hatameze neza, ikaba yashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango rushyinguwemo imibiri igera ku bihumbi 20.

    Mu Karere ka Ruhango ni kamwe mu duce twabereyemo ubwicanyi bukoranywe ubugome dore ko hari n’Abarundi baje gufasha Interahamwe kwica Abatutsi.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens avuga ko ubu hari abakomeje guhakana no gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bityo ko abantu bagomba kubarwanya bivuye inyuma.

    Yagize ati 'Turasaba abagihakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kwisubiraho kandi Abanyarwanda bakagira uruhare mu kubagaragaza bagahanwa'.

    Avuga ko kuba hari imibiri ikomeje kugaragara, ari intambwe yo kwishimira kuko hari hari Abanyarwanda bamaze kurambirwa guhishira ikibi.

    Yagize ati 'Birashimishije kuba Abanyarwanda benshi bariyemeje kwitandukanya n’ikibi bakavugisha ukuri kuri iriya mibiri igashyingurwa mu cyubahiro kuko ni ikimenyetso cy’uko kuvugisha ukuri n’ubumwe n’ubwiyunge bigenda bigerwaho.'

    Uyu muyobozi w’Akarere avuga ko ingengabitekerezo muri Ruhango ikomeje kugabanuka kuko muri iki gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside Yakorewe Abatutsi, habonetse igikorwa kimwe cy’ingengabitekerezo mu gihe mu myaka yatambutse byakundaga kugaragara ari byinshi.

    Nkurunziza Jean Marie uhagarariye imiryango yashyinguye ababo mu Ruhango, yavuze ko kimwe mu bikomeje kuremerera abarokotse Jenoside Yakorewe Abatuti ari ukuba bamwe batazi aho imibiri y’ababo yajugunywe ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

    Agira ati 'Iyo tumenye amakuru y’ahajugunywe abacu ni ikimenyetso kigaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside izajya igenda igabanuka, birashimishije kuba twari tumaze imyaka 27 tukaba dushyinguye imibiri yabonetse hirya no hino no mu bitaro bya Gitwe yabonetse tubifitiye amakuru ariko bikaba bitari byarabaye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ruhango-Imibiri-yabonetse-mu-Bitaro-bya-Gitwe-iri-mu-100-yashyinguwe-mu-cyubahiro

  • Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'intambara ya mbere y'ubukungu bw'Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu  Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y'ubukungu izwi nka Compassionate Capitalism

    Lambert avuga ko Afurika yavutse bwambere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abaraibo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z'abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy'iterambere ry'abaturage.

    Uku kuvuka kwari gutegerejwe kuva kera ku izina rya 'African Renaissance' cyangwa 'Afurika ku Banyafurika' byavuzwe mu nyandiko ndende zanditswe  na Charles N. Lambert mu nyandiko zivuga ku ntambara y'ubukungu mu gice cyazo cya 26.

    Charles N. Lambert, uyoboye urugamba rwo kwigenga kwa Afurika mu bukungu

    Uku kuvuka bwa kabiri gushingiye kuri gahunda nshya y'ubukungu izwi ku izina rya Compassionate Capitalism  ikubiyemo gahunda irambuye yo gushyira mu bikorwa  itahuka  ry'abacakara nka ba shebuja b'ubukungu bukomeye  bw' Afurika. Ibi bizakura miliyoni magana z'Aanyafurika mu bukene mu buryo bwihuse binateze imbere abaturage bo mucyaro.

    Lambert asobanura ko uku kuvuka kuzakorwa binyuze mu bikorwa bibiri by'ingenzi byahujwe n'ihuriro ry'ubutatu rigizwe n'ibigo bya The Black Wall Street, Redirect Mall na Development Channels. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika gushingiye ku kwimura ingengabitekerezo ya mbere igarura  abanyamerika b'abanyafurika muri Afurika binyuze mu guhuza ibitekerezo by'ubukungu bya Black Wall Street na Trap  Reinvest kuva mu myaka 100 ishize.

    Ibikorwa byambere byibanze ku kuvuka bwa kabiri kwa Afurika bishingiye ku bitekerezo byo kumva neza Capitalism, gushyiraho urubuga rushya rw'imikoranire no kongera gushora bushya muri Black Wall Street. Ibikorwa bya kabiri aribyo Iserukiramuco ryo kuzura inkambi z'abantu babarirwa muri miriyoni izaba mu Gushyingo 2021.

    Ibigo 600 bikomeye by'ubucuruzi n'ibindi bikorwa  byose bigamije guhindura Afurika kuba umugabane w'igihangange ku isi bikayigeza ku nzozi zimaze igihe kinini za ba sogokuruza nkuko Lambert akomeza abisobanura.

    Uganda yatoranijwe nk'umurwa mukuru wa afurika kugirango ibi byose bigerweho nkuko byemezwa n'umuyobozi wa BWS uvuga ko ibi bizatuma nta gihugu cyongera gufata ijambo kuri Afurika uko kishakiye.

    Niyo mpamvu ibi bikorwa byombi byingenzi twavuze bizabera muri Uganda ndetse n'ikigo cy'ubucuruzi kizwi mu kwamamaza (Balaam Marketing and Promotions Agency) aricyo cyahawe uburenganzira bwo kuzamura ibendera rya Afurika.

    Ibirori byambere byo gutangiza uru rugendo bizaba ku ya 31 Gicurasi n' 1 kamena 2021 munzu ya Black Wall Street House (BWS Inzu) i, Kampala Uganda.

    Lambert avuga kandi ko BWS izatangiza ibikorwa 7 ku ikubitiro ikanatanga ibihembo ku ba Pan Africanism mu minsi ibiri yo kwibuka abazanye ibitekerezo mbere byo kongera kubah bwa kabiri kwa Afurika.

    'Mu bintu 7 turimo gutangiza harimo igitabo kizwi ku izina rya New World of Compassionate Capitalism kibeshyuza ibitekerezo by'Abanyaburayi ba kera nka Adam Smith, ibitabo bibiri bishingiye ku Banyafurika muri Plays- When the Samba Broke et Wait Until Dawn byerekana ubwenge bukungahaye mu mico gakondo yo muri Afurika, amagambo 1.000 y'ibitekerezo byavuzwe na Charles N. Lambert ashimangira ko umwanditsi w'Afurika yavutse ubwa kabiri ari umuhanga mu by'imitekerereze' bigaragazwa mu butumwa bwa BWS.

    Itangizwa ry'inyenyeri 7 kandi ikubiyemo uburyo bushya bw'imbuga nkoranyambagabuzwi ku izina rya Economic Circle inzira nziza yo guhuza imbuga nkoranyambaga no kwibohora mu bukungu kw' Abanyafurika.

    Muri ubwo butumwa, Lambert agira ati: 'Natwe dutangiza ibikorwa by'ubucuruzi bwa mbere bwa BWS buzwi ku izina rya Good Morning Africa (imigati), porogaramu nshya ya Black Wall Street, hamwe na TV nshya ya Black Wall Street Satellite.'

    Hanyuma, kubijyanye na BWS ibihembo bitigeze bibaho bizwi nka Advocate of Africa Award tuzajya duha abanyacyubahiro Pan Africanist buri mwaka, dutanga ibihembo kubantu 28 bambere bahawe ibihembo barimo Perezida Yoweri Kaguta Museveni nabandi 12 b'Abagande bazwi cyane, Wole Soyinka, PLO , mu bandi.

    The post Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/charles-n-lambert-yatangije-urugamba-rwo-kubaho-bwa-kabiri-kwa-afurika/

  • Uburasirazuba ku isonga kubusambanyi bw’abangavu bakiri bato #rwanda #RwOT

    Imibare yashyizwe hanze n’ubushakashatsi bwa UNICEF Rwanda bwo mu 2015/2016 bwakorewe ku bana 2000 bugamije kureba ihohoterwa rikorerwa abana, bwasanze 24% by’abakobwa na 10% by’abahungu barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Minisiteri y’Ubutabera igaragaza ko mu 2019 yakiriye ibirego by’abana bafashwe ku ngufu barenga 5000 mu gihe mu 2018 yari yakiriye ibirego 4127.

    Minisiteri y’Ubuzima iherutse gushyira hanze ubushakashatsi bwerekanye ko nibura mu Rwanda abagore n’abakobwa bagera ku bihumbi 60 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda buri mwaka.

    Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko mu bagore n’abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 15 na 44, byagaragaye ko abagera kuri 25/1000 bahura n’ikibazo cyo gukuramo inda.

    Mu mibare y’inkiko iheruka gutangazwa igaragaza ko gatanya zizamuka ubutitsa kuko kugeza mu Ugushyingo 2018, hari hamaze gucibwa imanza za gatanya 1311, ni ubwikube bw’inshuro 19 ugereranyije n’umwaka wa 2017, abahanga bakaba bavugako ibyo bifitanye isano n’ubusambanyi bukabije muri iyi minsi. Bakaba bavugako 90% bituruka ku uburaya.

    Imibare imenyekana nitamenyekana y’abana baterwa inda zitateguwe ni umwe mu musaruro w’abantu bamwe bamaze kumva ko ubusambanyi ari igikorwa kidafite inkurikizi.

    Ikibabaje kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y’imbere mu nzu y’Imana (ba Pasiteri, Padiri n’abandi ) batangiye kwandura uyu muze w’icyaha.

    Biranashoboka ko waba warigeze kujya ugendera muri izo ngeso z’ubusambanyi, urabe maso ntushukwe n’ubwo buranga, kenshi umuntu akumbura ibyo yariye, akararikira ibyo yabayemo, nta cyabuza Satani kongera kukwereka ibibero by’inkumi niba uri umusore maze ugata umurongo, ubukumi bwawe buracyakenewe hagarara kigabo uteshe, usenge usabe Imana imbaraga zo kurimbura iyo kamere mbi y’ubusambanyi, ibuka aho watsindirwaga n’aho satani yagutegeraga maze uhirinde.

    Wowe wirinze kuva cyera uri uwo gushimwa, nyamara Satani araguhigira ngo nawe agushyire mu rutonde rw’abasambanyi, ariko muvandimwe komera uhagarare kigabo, tumbira umusaraba uzagushoboza, ubusugi bwawe n’ubumanzi bwawe ni icyubahiro kuri wowe kandi ni n’ishimwe ku Mana, komeza ubwo butwari ntuzatatire igihango dore ko tutari n’abacu ngo twigenge kandi rwose humura uzanesha. Muhaguruke twifate, dufashe bagenzi bacu kwifata turwanye ubusambanyi twivuye inyuma, twigire ku mateka y’abatubereye akabarore maze twirengere.

    Source : https://imirasire.com/?Uburasirazuba-ku-isonga-kubusambanyi-bw-abangavu-bakiri-bato