Blog

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi –

    Filippo Grandi wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’umwihariko ibifite aho bihuriye n’impunzi.

    Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ubwo Filippo Grandi yakirwaga na Perezida Kagame yari kumwe n’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, gusa ntibyigeze bitangaza icyo ibiganiro byabo byagarutseho.

    Uretse Fodé Ndiaye, Filippo Grandi yari ari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Filippo Grandi yabonanye na Perezida Kagame nyuma y’uko ku wa 25 Mata 2021 yari yasuye Inkambi ya Gashora iri mu Bugesera icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

    Iki gihe Filippo Grandi yavuze ko yishimiye uko yasanze izi mpunzi zifashwe by’umwihariko agaragaza ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame n’Abanyarwanda bemeye kuzakira ku butaka bwabo.

    Filippo Grandi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira inzirakarenga zihashyinguye. Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2021 yakira ikindi cyiciro cy’impunzi ziturutse muri Libya gusa iyi gahunda yasubitswe kugeza igihe kitaramenyakana.

    Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, Filippo Grandi azaherekeza impunzi z’Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zizasubira mu gihugu cyazo ari naho azahita akomereza uruzinduko.

    Filippo Grandi amaze iminsi ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu Karere by’umwihariko ari kureba uko ibibazo by’impunzi bihagaze. Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi

    Filippo Grandi yari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi wa UN Rwanda, Fodé Ndiaye

    Amafoto: Village Urugwiro


  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi – #rwanda #RwOT

    Filippo Grandi wagiranye ibiganiro na Perezida Kagame amaze iminsi mu ruzinduko mu Rwanda, aho yasuye ibikorwa bitandukanye by'umwihariko ibifite aho bihuriye n'impunzi.

    Ibiro bya Perezida w'u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko ubwo Filippo Grandi yakirwaga na Perezida Kagame yari kumwe n'Umuhuzabikorwa w'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Fodé Ndiaye, gusa ntibyigeze bitangaza icyo ibiganiro byabo byagarutseho.

    Uretse Fodé Ndiaye, Filippo Grandi yari ari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Solange.

    Filippo Grandi yabonanye na Perezida Kagame nyuma y'uko ku wa 25 Mata 2021 yari yasuye Inkambi ya Gashora iri mu Bugesera icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

    Iki gihe Filippo Grandi yavuze ko yishimiye uko yasanze izi mpunzi zifashwe by'umwihariko agaragaza ko ashimira byimazeyo Perezida Kagame n'Abanyarwanda bemeye kuzakira ku butaka bwabo.

    Filippo Grandi kandi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata yunamira inzirakarenga zihashyinguye. Byari biteganyijwe ko mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2021 yakira ikindi cyiciro cy'impunzi ziturutse muri Libya gusa iyi gahunda yasubitswe kugeza igihe kitaramenyakana.

    Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, Filippo Grandi azaherekeza impunzi z'Abarundi zari zicumbikiwe mu Rwanda zizasubira mu gihugu cyazo ari naho azahita akomereza uruzinduko.

    Filippo Grandi amaze iminsi ari mu ruzinduko mu bihugu byo mu Karere by'umwihariko ari kureba uko ibibazo by'impunzi bihagaze. Filippo Grandi yaherukaga mu Rwanda muri Mata 2018.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Filippo Grandi uyobora UNHCR ku Isi

    Filippo Grandi yari kumwe na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Kayisire Solange n’Umuyobozi wa UN Rwanda, Fodé Ndiaye

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-na-filippo-grandi-uyobora-unhcr-ku-isi

  • Munyenyezi Béatrice yasabiwe gufungwa by'agateganyo – #rwanda #RwOT

    Dosiye ya Munyenyezi yaregewe urukiko nyuma y'iminsi itanu ishyikirijwe Ubushinjacyaha.

    Bubinyujije ku rukuta rwa Twitter, Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwasabiye Munyenyezi ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufungwa by'agateganyo.

    Bwagize buti 'Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Béatrice busaba ko yaba afunzwe by'agateganyo.''

    Uyumunsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Beatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.

    — Rwanda Prosecution (@ProsecutionRw) April 26, 2021

    Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

    Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

    Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y'uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

    Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk'icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu n'Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

    Munyenyezi w'imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n'Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w'Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n'inkiko.

    Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w'Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

    Munyenyezi Béatrice ukekwaho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa by'agateganyo

    KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO UBWO MUNYENYEZI YAGEZWAGA MU RWANDA


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/munyenyezi-beatrice-yasabiwe-gufungwa-by-agateganyo

  • Basketball: IPRC Huye yegukanye igikombe mu bagore, REG icyegukana mu bagabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni imikino yabereye muri Kigali Arena kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata 2021. Mu guhatanira umwanya wa Gatatu mu bagabo, ikipe ya APR BBC yatsinze Shoot 4 The Stars amanota 91 kuri 66.

    Ku mukino wa nyuma mu bagore, ikipe ya IPRC Huye yahuye na The Hoops Rwanda. Ni umukino wari ukomeye dore ko amakipe yombi yari yahuriye ku mukino wa nyuma muri Shampiyona 2020 maze The Hoops itwara igikombe. Mu gace ka mbere, The Hoops yatsinze amanota 20 kuri 19 ya IPRC Huye. Mu gace ka kabiri, IPRC Huye yatsinzemo amanota 15 ku manota 10 maze igice cya mbere cy'umukino kirangira IPRC Huye ifite amanota 34 kuri 30 ya The Hoops.

    Mu gace ka gatatu Urwibutso Nicole wa IPRC Huye yakoze ikinyuranyo mu kibuga maze aka gace karangira IPRC Huye igatsinzemo amanota 18 kuri 15 ya The Hoops.

    Mu gace ka kane, IPRC Huye yashyizemo ikinyuranyo cy'amanota atanu, ni ukuvuga 19 ya IPRC Huye kuri 14 ya The Hoops. Umukino warangiye igikombe gitashye i Huye n'amanota 71 kuri 59 ya The Hoops, bifatwa nko kwihimura kwiza kwa IPRC Huye nyuma yo gutakaza igikombe cya Shampiyona.

    IPRC Huye yishimira igikombe

    Mu bagabo, ikipe ya REG BBC yisubije igikombe nyuma yo gutsinda IPRC Kigali BBC amanota 67 kuri 53. Muri uyu mukino Belleck Bell ukinira REG BBC ni we watsinze amanota menshi 27 yakurikiwe na Kami Kabange bakinana watsinze amanota 15.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/basketball-iprc-huye-yegukanye-igikombe-mu-bagore-reg-icyegukana-mu-bagabo/

  • Amakipe 10 y'umupira w'amaguru akunzwe kurusha ayandi yose ku isi ku mbuga nkoranyambaga #rwanda #RwOT

    Imbuga nkoranyambaga zisigaye zikorerwaho ibintu bitandukanye yaba mu kwamamaza no gutangaza amakuru ariyo mpamvu amakipe menshi ku isi azikoresha mu kwimenyekanisha gusa hari 10 akunzwe kurusha ayandi ku isi.

    Mu makipe 10 ya mbere y'umupira w'amaguru akunzwe ku mbuga nkoranyambaga kurusha ayandi yose ku isi,harimo 5 yo mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Shampiyona y'Ubwongereza,Premier League,niyo ikunzwe kurusha izindi ku isi kubera ihangana rikomeye riyigaragaramo ndetse no gutungurana kuyirangwamo tutibagiwe n'akayabo k'amafaranga ayigaragaramo.

    Ikinyamakuru Goal cyakoze urutonde rw'amakipe akunzwe kurusha ayandi ku isi mu mupira w'amaguru cyagaragaje ko ibigugu 2 byo muri Espagne aribyo biyoboye.

    Iki kinyamakuru cyateranyije abantu bakurikira buri kipe ku mbuga nka Twitter, Facebook, Instagram, YouTube na TikTok.

    Real Madrid niyo kipe ikurikirwa na benshi ku isi kuko ifite abayikurikira kuri ziriya mbuga zose basaga miliyoni 252 ndetse irusha FC Barcelona ya kabiri abantu miliyoni 2.

    Icyakora aya makipe yose nta n'imwe yakwigeza kuri Cristiano Ronaldo kuko we kuri Instagram yonyiye akurikirwa na miliyoni 278.

    Urutonde rw'amakipe 10 akurikiwe cyane ku mbuga nkoranyambaga:

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/amakipe-10-y-umupira-w-amaguru-akunzwe-kurusha-ayandi-yose-ku-isi-ku-mbuga

  • Nigeria: Inyeshyamba zateye ikigo cya gisirikare zica abasirikare ba Leta 30 #rwanda #RwOT

    Abarwanyi bateye ikigo cya gisirikare mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya, bica abasilikare barenga 30 mbere yo gusubira inyuma ubwo barimo kuraswaho n'indege.

    Abagabye igitero bikekwa ko ari abo mu mutwe wa leta ya kiyisilamu ukorera mu karere. Bateye ikigo cya gisirikare cyo mu mujyi wa Mainok muri Leta ya Borno iherereye mu majyaruguru y'uburasirazuba bw'igihugu. Hari mu masaha ya nyuma ya saa sita, ejo ku cyumweru nk'uko abahatuye babibwiye ibiro ntaramakuru Reuters.

    Umutekano muke mu mpande zose za Nijeriya, waguyemo abasilikare batari bake hamwe n'abasivili muri uyu mwaka. Ukwezi kumwe gusa nyuma y'uko abasilikare bagera muri 30 biciwe mu bitero bine by'abarwanyi bakiyisilamu mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nijeriya.

    Umusirikare yavuze ko abandi basirikare bishwe ubwo abarwanyi babavumbukiragaho ubwo bari boherejwe gutabara bagenzi babo. Umuturage we yanongeyeho ko abagabye igitero banatwitse icyicaro gikuru cya polisi mu mujyi.

    Umujyi wa Mainok uri mu birometero 55 uvuye i Maiduguri ariwo murwa mukuru wa leta ya Borno. Hashize imyaka irenga icumi, inyeshyamba za kiyisilamu zibasiye amajyaruguru y'uburasirazuba bwa Nijeriya. Zishe abantu barenga ibihumbi 30 kandi zakuye mu byabo, byibura miliyoni ebyiri.

    IJWI RY'AMERIKA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/nigeria-inyeshyamba-zateye-ikigo-cya-gisirikare-zica-abasirikare-ba-leta-30

  • Ally Soudy Yasabiye ubutabera Davis D na mugenzi we Kevin Kade bashinjwa gusambanya umwana w'imyaka 17. #rwanda #RwOT

    Ally Soudy n'umwe mubanyamakuru bakomeye mu myidagaduro , akandi ni umwe mu bakurikiranwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'uko akiri mu Rwanda yari umunyamakuru ukunzwe n'abatari bake mu biganiro bitandukanye yakoraga birimo Isango na Muzika na Sunday Night yakoraga byamukururiye imbaga y'abantu batari bake.'

    Inkuru yari ibabaje yaje ubwo abamukurikiranaga batari bakimwumva ubwo yajyaga gutura muri Leta zune ubumwe za Amerika, gusa ariko ubushongore n'ubukaka no gukunda imyidagaduro ndetse n'igitutu cy'abafana bahoraga bamwotsa cyo kugarura ijwi rye rikumvikana, bidaciye kabiri byaje kumusunikira gutangiza ikiganiro gishya kitwa Ally Soudy on Air, cyamaze no gushinga imizi mu bakurikirana imyidagaduro.

    Ku itariki ya 24 Mata Davis D niwe wari umutumirwa mu kiganiro Ally Soudy on Air akorera ku rukuta rwe rwa Instagram aho atumira ibyamamare Nyarwanda , yaba ababa hanze ndetse no mu Rwanda bakagirana Ikiganiro ku bikorwa byabo bitandukanye abakora.

    Nyuma y'uko Davis D avuye mu kiganiro kitarangiye abari bamukurikiranye bamwe batangiye kumutuka, abandi bati buriya nawe yabonye ko yabaye umusitari, abandi bati umuziki wo mu Rwanda niko umera, gusa hari hataramenyekana icyatumye ava mu kiganiro igitaraganya.

    Mubutumwa uyu munyamakuru Ally soudy yanyujije kurukuta rwe rwa Instangram yasabiye ubu tabera aba bahanzi bari mumaboko ya RIB bakurikiranwaho icyaha cyo gusambanya umwana ndetse n'ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w'imyaka 17. Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'

    Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.


    Yati 'Ubutabera nzi neza ko buza gukora akazi kabwo, mugihe baba abere, turasaba kandi uwaba wese yihishe inyuma mwisebya bya abahanzi nkaba nyarwanda nawe ubutabera bukazamugeraho byihariye.'

    Akomeza agira ati' Ibaze gukura umuntu live mu ikiganiro, akurikiwe ni imbaga yabanyarwanda hirya no hino ku isi, ukamusanga mucyumba araramo nta burenganzira nabucye ufite bwa police yaguhaye cg mandat d'arret y'urukiko, amasaha akuze yijoro ibintu amategeko y'u Rwanda ahanira, witwaje icyo uri cyo! Nizera neza ko u Rwanda rwubu atari nkurwakera, ubifitemo uruhare wese azabihanirwa.

    Ibitegerezo bya bamwe bashyigikiye Ally Soudyy mugusabira aba bahanzi ubu tabera.

    Uwitwa Tonny -5 yagize ati'Niba koko david d na kevin kade barengana ….bakeneye ubutabera kd nabo babiri inyuma bakurikiranwe. Ikindi nasomyee comments zanyu hafi yazose ark abenshi bari gucira bano bahanzi urubanza. Guys never judge coz one day u might find yourself in the same situation…….Jah bless🔥'

    Uwase sando nawe agira ati' Nibyo brother ariko turebe impande zose kuko situzingo ninde urimumakosa'

    Uwitwa unique c nawe agira ati 'kimbabaza ni uko RIB yita cyanee kubasore kdi natwe abakobwa ntitworoshye mubyukuri, noneho abo bana batarageza ku myaka yubukure bo rero ni ikibazo gikomeye bafite ubushyuhe pe!barashya bakagurumuna RIB yirengagiza ko aba basore ntaruhare baba babigizemo kuko kenshi ari aba bana babakobwa nibo babihamagarira bati mbabarira nzakubone ndagufana uraririmba ngasesa urumeza bla bla bla….. Njye mbona niritegeko rirengera abana rikwiye kuvugururwa n'abakobwa bakajya bahanwa kuko nibo kibazo cyanee rwoseee Pe! Mukomere David & Kevin'

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ally-soudy-yasabiye-ubutabera-davis-d-na-mugenzi-we-kevin-kade-bashinjwa

  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa –

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze ku bufatanye n’iz’umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n’abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z’umutekano ziri maso.

    Yagize ati “Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z’ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n’inzego z’umutekano, Polisi n’irondo ry’umwuga.’’

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

    Ati “Ubuzima bw’abaturage n’umutekano wabo biri mu by’ibanze bituraje ishinga dufatanyije n’inzego z’umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n’uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw’abantu mu kaga bihungabanya umutekano n’ituze by’abaturage ntituzabyihanganira.”

    “Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w’Abanyarwanda ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.”

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati “Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y’ibiyobyabwenge rwose ni iy’ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.”

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y’amazi y’ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’itatu n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace

  • Nyarugenge: Abagabo batatu bafatanywe kanyanga, hanavumburwa aho itarirwa – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafashwe ku wa 24 Mata 2021, nyuma yo gutahurwa bigizwemo uruhare n'inzego z'ibanze ku bufatanye n'iz'umutekano mu rwego rwo gushaka abacuruza, abakora n'abakoresha ibiyobyabwenge.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko abantu bashaka ubukire buhutiyeho batazihanganirwa kuko inzego z'umutekano ziri maso.

    Yagize ati 'Abafashwe ni abaturage ba hano ariko bahisemo gukora inzira zidakurikije amategeko rero inzego z'ubuyobozi zihora ziri maso igihe cyose. Bafashwe ku bufatanye n'inzego z'umutekano, Polisi n'irondo ry'umwuga.''

    Yavuze ko umuntu uzagerageza gucuruza ibiyobyabwenge adashobora kwihanganirwa na gato kuko biba bishyira ubuzima bw'abaturage mu kaga.

    Ati 'Ubuzima bw'abaturage n'umutekano wabo biri mu by'ibanze bituraje ishinga dufatanyije n'inzego z'umutekano. Uwabubangamira uwo ari we wese cyangwa n'uwakora ibikorwa bishobora kuba byashyira ubuzima bw'abantu mu kaga bihungabanya umutekano n'ituze by'abaturage ntituzabyihanganira.'

    'Tuboneyeho kubwira abaturage bashaka gukira vuba, bica umutekano w'Abanyarwanda ko inzego z'umutekano n'ubuyobozi turi maso, ntituzabyihanganira.'

    Ntirushwa yasabye abaturage kuvana amaboko mu mufuka bagakora, bagashaka ahari imirimo.

    Ati 'Bajye mu mirimo irahari, imihanda irimo irubakwa, amashuri arimo arubakwa ako ni akazi. Harimo myinshi itanga akazi abantu bakora ariko kuyoboka inzira y'ibiyobyabwenge rwose ni iy'ubusamo idashobora kubahira, babyirinde.'

    Mu bindi byafashwe harimo amajerekani 13 arimo imyanda y'amazi y'ibisheke iva ku ruganda rukora kanyanga, merace ndetse hanavumbuwe ibitariro byayo bigera kuri bitanu.

    Abafashwe nibaramuka bahamijwe icyaha bazahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka umwe n'itatu n'ihazabu y'amafaranga kuva ku bihumbi 50 kugeza ku bihumbi 500 Frw cyangwa se kimwe muri ibyo bihano.

    Hafashwe abagabo batatu bakekwaho gucuruza kanyanga mu Murenge wa Kimisagara

    Bafatanywe litiro 16 za kanyanga ndetse n’ijerekani 13 za merace


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-abagabo-batatu-bafatanywe-kanyanga-hanavumburwa-aho-itarirwa

  • IFOTO Y'UMUNSI: Abakobwa bagizwe aba Ofisiye bakoze akarasisi kakoze benshi ku mutima #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda yayoboye umuhango wo gusoza amasomo y'abanyeshuri 721 binjiye mu Ngabo z'u Rwanda bari ku rwego rw'abofisiye bato.

    Muri uyu muhango wabereye i Gako mu Bugesera,aba ba Ofisiye bakoze akarasisi mu buryo buryoheye amaso ariko by'umwihariko bamwe mu bakobwa bitabiriye aya masomo bagakoze bambaye amajipo.

    Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye,abanyarwanda benshi bashimishijwe n'iyi myambarire ndetse n'aka karasisi k'aba bakobwa ndetse hari ifoto y'abakobwa 4 muri aba iri gucicikana hose.

    Muri uyu muhango,Perezida Kagame yavuze ko impamvu u Rwanda rwongerera ubushobozi ingabo atari uguhungabanya umutekano w'abaturanyi ahubwo ari ukurinda ubusugire bwarwo.

    Yashimangiye ko uwashaka guhungabanya umutekano w'abanyarwanda byamuhenda ndetse byamusaba ikiguzi atari yatekereje.

    Ati”Kugira ngo duhindure Igihugu cyacu, gikomeze gutera imbere, bisaba kugira igisirikare cy'umwuga, gifite imbaraga, n'imyifatire myiza. Twubaka ubushobozi bwacu kugira ngo u Rwanda rugire umutekano ndetse tuwubakireho dutere imbere, igihungabanya ubusugire bw'igihugu tukakirwanya. Ntawe bigomba gutera ubwoba kuba twubaka ubushobozi n'imbaraga byacu, tubyubaka kugira ngo twirinde uwashaka guhungabanya umutekano wacu n'ubusugire bw'igihugu cyacu; ntabwo byamugendekera neza. Byamuhenda. Byamusaba ikiguzi atari yatekereje.”


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/ifoto-y-umunsi-abakobwa-bagizwe-aba-ofisiye-bakoze-akarasisi-kakoze-benshi-ku