Blog

  • Rulindo: Babiri bafashwe bakekwaho gukwirakwiza amafaranga y’amiganano –

    Yafashwe ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe avuga ko yayahawe na mugenzi we w’imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza nawe ahita afatwa.

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari naho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

    Yagize ati “Yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu y’amiganano. Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu,ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye havuye nabwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.”

    Ukekwaho gukora izo noti usanzwe acuruza papeterie yabwiye abapolisi ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima bamuzaniraga kugira ngo azibafotoreremo izindi nyinshi babone uko bazifashihsa bakina filime.

    CIP Munyurase yagize ati “Yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo umwe muri bo we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.”

    Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n’abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano.

    Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru abo bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

    Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Bafashwe bakwirakwiza amafaranga y’amiganano

  • Komiseri Mukuru w'Imfungwa n'Abagororwa muri Zambia yashenguwe n'amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, nibwo Dr Chisela Chileshe n'itsinda bazanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baherekejwe na Komiseri Mukuru w'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal.

    Nyuma yo gutambagizwa muri uru rwibutso bagasobanurirwa ibice birugize n'amateka yabyo by'umwihariko uko Abatutsi bagiye bicwa muri Jenoside, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko bitumvikana uburyo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy'iminsi 100, bakicwa n'Abanyarwanda bagenzi babo.

    Kuri we ngo, ibyabaye mu Rwanda ni amahano Isi yose ndetse n'Abanyarwanda aho bari hose bakwiye kujya bahora baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati 'Ubutumwa natanga ni uko urwango ntacyo rumaze, amacakubiri ntacyo amaze, ivangura iryo ariryo ryose naryo ntacyo rimaze.'

    Dr Chisela yaburiye abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abayigizemo uruhare bakaba barahungiye mu mahanga, ko bakwiye kugaruka mu Rwanda bakibonera ukuri kw'ibyo basize bakoze.

    Ati 'Ntabwo bakwiye guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye mu Rwanda ni amahano, ababigizemo uruhare bakica abavandimwe babo n'inshuti zabo bakaba barahunze bakwiye kugaruka hano bakirebera ibyo basize bakoze.'

    Yakomeje agira ati 'Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyuje amahoro n'umutekano kandi kigendera ku matageko, baramutse baje bashobora gusaba imbabazi […] kandi ndabizi ko bazihabwa cyangwa bakanahabwa ubutabera. Ibyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byo njyewe ntabwo nemeranya n'ababikora nyuma y'amateka maze kubona hano.'

    Yakomeje avuga ko by'umwihariko abafunzwe bazira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kugororwa by'umwihariko kugira ngo ubwo bazaba barangije igifungo bazabashe gusubira mu muryango barabaye abantu bazima ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye hagati ya RCS na ZCS mu gusangizanya ubumenyi bwo gukora ibikenewe.

    Dr Chisela yashimye ubuyobozi bw'u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame uko bwongeye kunga Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu cyari cyarashenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, n'itsinda bazanye bari mu ruzinduko rw'iminsi irindwi mu Rwanda aho bari mu bikorwa byo gusangizanya ubumenyi n'ubushobozi hagati y'uru rwego rwo muri Zambia na RCS yo mu Rwanda.

    Komiseri Mukuru w'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, ubwo yunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Chisela Chileshe yeretswe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komiseri Mukuru w'Urwego Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal, (iburyo) yari yaherekeje Dr Chisela Chileshe

    Dr Chisela Chileshe yashenguwe n'ubugome bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Video: Mushimiyimana Azeem

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/komiseri-mukuru-w-imfungwa-n-abagororwa-muri-zambia-yashenguwe-n-amahano-ya

  • Rulindo: Polisi yafashe abakekwaho icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y'amiganano #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Mata, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w'imyaka 27 acyekwaho gukwirakwiza amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 10 y'amiganano.

    Yafashwe  ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe yavuze  ko yayahawe n'uwitwa  Sangwamariya Victor w'imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza.

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari naho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa  kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n'umuturage.

    Yagize ati 'Tariki ya 24 Mata uyu mwaka  Dusabimana  yagiye mu iduka ry'umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by'amafaranga ibihumbi bitanu  y'amiganano.  Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu,ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye havuye nabwo yishyuye inoti y'ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano niko guhita abimenyesha Polisi.'

    CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata  Dusabimana bamubajije aho akura ayo mafaranga  avuga ko  yayahawe na Sangwamariya Victor.

    Sangwamariya  yabwiye abapolisi  ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima Dusabimana na bagenzi be bakinana filimi bifashishaga bakina bazanaga aho akorera (Papeterie) akayibafotoreramo inoti nyinshi.

    CIP Munyurase yagize ati 'Sangwamariya yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo Dusabimana we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.'

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n'abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y'amiganano. Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru  bariya  bombi bagafatwa, asaba n'abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n'undi wese ukora ibinyuranyije n'amategeko.

    Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

    Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kuri interineti, ku rubuga rwa RNP

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/27/rulindo-polisi-yafashe-abakekwaho-icyaha-cyo-gukwirakwiza-amafaranga-yamiganano/

  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura – #rwanda #RwOT

    Byarabaye mu 1993 nyuma y'impfu zitandukanye z'Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y'igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw'ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy'imyitwarire y'u Bufaransa muri Afurika nyuma y'ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y'ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n'urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk'ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy'amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n'ayikururiye igice kinini cy'abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy'amashyaka yari amushyigikiye by'umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby'amasezerano ya Arusha babifataga nk'ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy'abasirikare bakuru b'abahutu bakomoka mu Majyaruguru n'Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by'ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by'icyayi n'ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by'amapfa adasanzwe yateye mu bice by'Amajyepfo y'igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw'ahazaza he nyuma y'ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n'ingabo zifatanyije n'Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y'amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y'imirambo y'abatutsi bicwaga n'ingabo za Leta hamwe n'abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by'ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z'u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk'amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y'abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n'ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y'Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z'abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk'umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w'imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko ' Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n'inyungu z'igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira'.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by'umwihariko guturuka mu kanwa k'abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry'abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b'abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by'uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n'imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z'u Rwanda zitifuzaga ko iz'u Bufaransa zigenda ndetse nk'abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw'ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w'Ikirenga w'ingabo watangiye kujorwa n'ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk'umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw'ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk'umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y'amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw'uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw'ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w'u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura 'icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho'.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw'icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi 'ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we'.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n'iza ambasaderi w'u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n'uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n'imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n'abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-perezida-habyarimana-yataye-umutwe-kugeza-ubwo-ashatse-kwegura

  • Imfugwa 5, 001 zahawe imbabazi muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Mata, yatanze imbabazi ku imfungwa 5, 001 bari bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye mu rwego rwo kwizihiza imyaka 57 y'ubwigenge bwa Tanzania.

    Muri abo bahawe imbabazi harimo abari barangije kimwe cya kane cy'igifungo bari barakatiwe nkuko ingingo ya 58 yerekeye iby'imfungwa ibisobanura.

    Abandi 3 485 bagabanyirijwe ibihano kugeza kimwe cya kane ariko bagakomeza kuba muri gereza kugeza barangije igifungo basigaje.

    Perezida Suluhu Hassan Samia yasabye abarekuwe gufatanya nabo basanze hanze kubaka igihugu ari nako bubaha amategeko.

    Perezida Suluhu yifurije abaturage kugira umunsi mwiza w'ubwigenge basubiza amaso inyuma ku byagezweho ndetse no gukomeza kubirinda.Yijeje aba Tanzania ko azakomeza kubahiriza kurinda no kubaha itegeko nshinga n'ubumwe ku nyungu z'Abatanzania na banya Zanzibar bose.Tanzania yabonye ubwingenge mu mwaka w' i 1961.

    Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/27/imfugwa-5-001-zahawe-imbabazi-muri-tanzania/

  • Uko Perezida Habyarimana yataye umutwe kugeza ubwo ashatse kwegura –

    Byarabaye mu 1993 nyuma y’impfu zitandukanye z’Abatutsi hirya no hino mu gihugu, nyuma y’igitutu cya FPR Inkotanyi yari yarabwiye ko igihugu cyuzuye. Muri icyo gihe, Habyarimana yamenyesheje u Bufaransa ko aho ibintu bigeze atagishoboye, asaba ko yakwegura gusa agaragaza ubwoba bw’ibishobora kumubaho nyuma kubera ibyaha yakoze.

    Ubwabyo ni ikindi kimenyetso cy’imyitwarire y’u Bufaransa muri Afurika nyuma y’ubwigenge, aho cyakunze gushinjwa kwinjira mu mikorere y’ibihugu cyaba cyita inshuti, kugeza ubwo kigira ijambo ku muntu ugiye kuba Perezida, uwo badashaka cyangwa uwatannye mu murongo wabo.

    U Rwanda mu manga mu 1993

    Umwaka wa 1993 wageze ubutegetsi bwa Habyarimana buri mu manga. Ku ruhande rumwe bwari buhanganye n’urugamba FPR Inkotanyi yari imaze imyaka itatu itangije rwo kwisubiza uburenganzira bwo gutaha mu gihugu Habyarimana yari yaravuze ko cyabaye nk’ikiruhuri cyuzuye, bityo ko kitashobora kubakira.

    Imbere mu gihugu Habyarimana yari ku kindi gitutu cy’amashyaka ataravugaga rumwe na we ndetse yasaga n’ayikururiye igice kinini cy’abaturage, ku buryo ijambo rye ritari rikijyana nkuko byahoze.

    Habyarimana kandi yari ku gitutu cy’amashyaka yari amushyigikiye by’umwihariko MRND yari yarashinze na CDR itarifuzaga umututsi mu gihugu. Iby’amasezerano ya Arusha babifataga nk’ubugambanyi mu bundi. Hejuru yabyo hari ingabo zari zaracitsemo ibice, igice kinini cy’abasirikare bakuru b’abahutu bakomoka mu Majyaruguru n’Iburengerazuba kidashaka kumva ibyo kwinjiza ingabo za FPR Inkotanyi mu gisirikare cya Leta cyangwa kugabana ubutegetsi.

    U Rwanda rwari rumaze igihe mu bibazo by’ubukungu byatangiye mu myaka ya 1988 ubwo ibiciro by’icyayi n’ikawa byagwaga cyane, amafaranga igihugu cyinjizaga akagabanyuka ubukene mu baturage buranuma aribwo hazaga politiki yo kwizirika umukanda. Hiyongeraho ibibazo by’amapfa adasanzwe yateye mu bice by’Amajyepfo y’igihugu, abaturage bagasonza bitavugwa, ubwivumbure burushaho kuba bwinshi.

    Raporo Muse ivuga ko Habyarimana ibibazo byageze aho bikamubana insobe, kugeza ubwo yabonaga umwanzuro ari ukwegura gusa akagira ubwoba bw’ahazaza he nyuma y’ubwicanyi bwari bumaze igihe bukorerwwa abatutsi hirya no hino mu gihugu, bikozwe n’ingabo zifatanyije n’Interahamwe.

    Kubera ubwicanyi bwari bumaze iminsi bukorwa na Leta hibasirwa abatutsi imbere mu gihugu mu guca intege FPR Inkotanyi, Uwo mutwe wari warahagaritse imirwano wiringiye imishyikirano y’amahoro ya Arusha, kwihangana byageze aho biranga imbere y’imirambo y’abatutsi bicwaga n’ingabo za Leta hamwe n’abahezanguni buri kanya.

    Tariki 8 Gashyantare 1993 FPR Inkotanyi yagabye ibitero byari bigamije guha gasopo Leta ku bwicanyi bwibasiye abatutsi bwari bukabije hirya no hino mu gihugu.

    Leta ya Habyarimana yatangiye kugira ubwoba, ishyira igitutu ku Bufaransa ngo bwongere ubufasha. Icyakora mu gukomeza gutinza, habayeho kwemera ibiganiro na FPR Inkotanyi. Ibyo biganiro byo muri Werurwe 1993 byabereye Dar es Salaam, mu by’ibanze FPR yasabye harimo guhagarika ubwicanyi no gusaba ko ngabo z’u Bufaransa ziva mu Rwanda.

    Nubwo Raporo Muse ivuga ko kwemera imishyikirano byasaga nk’amayeri ya Leta ya Habyarimana ngo abone uko yitegura neza gutsinsura FPR, mu mashyaka y’abahutu arimo MRND na CDR bari batewe umujinya n’ubwo bwumvikane.

    Byatunye tariki 10 Werurwe 1993 abarwanashyaka ba CDR na MRND bakora imyigaragambyo imbere ya ambasade y’Abafaransa, bamagana amasezerano ya Dar es Salaam, banasaba ko ingabo z’abafaransa ziguma mu Rwanda.

    Ayo mashyaka Habyarimana ubwe yagize uruhare mu gushinga, ahubwo yari asigaye amufata nk’umugambanyi. Nka CDR uwo munsi w’imyigaragambyo yasohoye itangazo ivuga ko “ Habyarimana Juvenal atagihangayikishijwe n’inyungu z’igihugu, ahubwo afite izindi nyungu ze bwite aharanira”.

    Aya magambo ntiyoroshye na mbe by’umwihariko guturuka mu kanwa k’abarwanashyaka ba CDR, ishyaka ryiyitaga iry’abahutu.

    Uko kutishimirwa mu bahutu b’abahezanguni ari nabo yari yishyingikirije, kwaje gutuma hatangitra gukwirakwizwa ibihuha by’uko Perezida Habyarimana ashobora guhirikwa ku butegetsi nubwo nta gihamya n’imwe yigeze itangwa kuri ayo makuru.

    Mu gisirikare naho umwuka ntiwari umeze neza kuko ingabo z’u Rwanda zitifuzaga ko iz’u Bufaransa zigenda ndetse nk’abasirikare babaga mu kigo cya Kanombe, bandikiye ibaruwa ubuyobozi bukuru bw’ingabo babwinubira no kuba ntacyo bukora ngo bwinjire mu bibazo igihugu gifite.

    Tekereza umugaba w’Ikirenga w’ingabo watangiye kujorwa n’ingabo ze, Perezida utakigira ijambo mu ishyaka rye, raporo Muse ivuga ko Habyarimana yasaga nk’umuntu unaniwe cyane. Ibyo bigaragararira mu kwegura kwe ku buyobozi bw’ishyaka rya MRND tariki 30 Werurwe 1993.

    Raporo igaragaza ko Habyarimana yasaga nk’umuntu wihebye utagifite ubushobozi bwo gushyira igihugu hamwe.

    Nyuma yo kwegura mu ishyaka, yabwiye uwari ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres ko ashobora kwegura mu gihe amasezerano y’amahoro azaba arangiye hanashyizweho Guverinoma nshya.

    Nubwo yashakaga kwegura, umutima wa Habyarimana ntiwari hamwe kubera ibyo yari yarakoze. Telegaramu zagaragaye ambasaderi Martres yoherezaga i Paris zivuga ko yari afite ubwoba bw’uko aramutse yeguye, abatavuga rumwe na we bashoboraga gutera hejuru bamusaba kujyanwa mu nkiko kubw’ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

    Martres yandikiye Perezida Mitterrand w’u Bufaransa amubwira ko Habyarimana niyegura “icyo ashaka ari uburinzi bwo kuba mu gihugu nta we umukozeho”.

    Habyarimana ubwe ni we wasabye ko ubwo butumwa bw’icyifuzo cyo kwegura bugezwa kuri Perezida François Mitterrand, kugira ngo amwumvishirize abataravugaga rumwe na we ko naramuka avuye ku butegetsi “ntawe uzamukoraho cyangwa ngo akore ku muryango we”.

    Mu nyandiko zose za Mitterrand zazusumwe n’iza ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, ntaho bagaragaza niba Mitterrand yaragize icyo avuga ku busabe bwa Habyarimana, gusa icyumvikana ni uko bamugiriye inama yo kutarekura ubutegetsi.

    Ibyo bigaragazwa n’uburyo yakomeje kwigira ntibindeba ku bibazo igihugu cyari gifite, abatutsi bagakomeza kwicwa, Interahamwe zikomeza guhabwa intwaro n’imyitozo, ibinyamakuru byakwizaga urwango bikomeza gukora.

    Na nyuma yo gusinya amasezerano ya Arusha muri Kanama 1993, Habyarimana ntiyigeze yegura nkuko yari yabisezeranyije ahubwo yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa ryayo nko kwanga kurahiza Guverinoma nshya n’abagize Inteko Ishinga Amategeko kugeza ku munsi yapfiriyeho tariki 6 Mata 1994, bugacya Jenoside ishyirwa mu bikorwa mu gihugu hose.

    Habyarimana yigeze gushaka kwegura ariko agira ubwoba bw’ibizakurikiraho nyuma

  • Cecile Kayirebwa mu bitwenge byinshi avuze kuri Miss Rwanda| Kuri Miss Ikinyafu| Harahiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Cecile Kayirebwa wamamaye cyane hano mu Rwanda ndetse no hanze y'U Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa n'abantu batari bake, yavuze kuri Miss Kayirebwa Marie Paul wamamaye nka Miss Ikinyafu kubera kugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie ndetse anavuga ku bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda. Ibi Kayirebwa yabitangaje mu kiganiro yagiranye na MAX TV.

    Mu gutangira ikiganiro, Cecile Kayirebwa yavuze ko iyo irushanwa rya Miss Rwanda ribaye arikurikirana gusa avuga ko iyo bibaye areba umukobwa mwiza akamuhitamo gusa akaza kubabazwa nuko uwo yahisemo atariwe utowe. Yavuze ko muri Miss Rwanda iheruka atibuka uwo yari ashyigikiye.

    Cecile Kayirebwa yabwiwe ko muri Miss Rwanda iheruka hari harimo umukobwa bitiranwa ku izina rya Kayirebwa maze aratungurwa cyane avuga ko atigeze abimenya gusa iyo abimenya yari kuba yaramutoye. Yagize ati 'Yampayinka Data, yebabawe, iyo babimbwira kare mba naramutoye'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/cecile-kayirebwa-mu-bitwenge-byinshi-avuze-kuri-miss-rwanda-kuri-miss-ikinyafu-harahiye/

  • Bamenya na Kecapu batunguye wa munyamakuru Mbata wagize ibyago| Akanyamuneza karamurenze| Mbega byiza! – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi tubabwiye inkuru yuko inzu y'umunyamakuru Mbata yahiye igakongoka ndetse na bimwe mu byangombwa bye byari biri muri iyo nzu byarahiye birakongoka. Nyuma yuko Mbata ahuye n'ibi byago yagiye agira abantu benshi bamwihanganisha ndetse bakanamufasha. Bamenya ndetse na Kecapu nabo bamusuye ndetse banamuha bimwe mu bikoresho by'ingenzi akenera mu buzima bwe bwa buri munsi. Nkuko amashusho dukesha ISIMBI TV abigaragaza, Bamenya ndetse na Kecapu, basanzwe ari abakinnyi ba filime yitwa Bamenya Series, basuye Mbata aho asanzwe atuye bamushyiriye bimwe mu biribwa ndetse n'ibikoresho by'ingenzi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

    Bamenya yatangarije ISIMBI TV ko Mbata ari umuntu w'inshuti ye cyane dore ko bakoranye kuva kera ndetse anavuga ko ubucuti bwabo bwihariye ku buryo atari kugira ibyago nk'ibyamugwiririye ngo ntamugereho. Yavuze ko nyuma yo kumenya amakuru ko inzu Mbata yakodeshaga yahiye, yahise amwoherereza ubutumwa bwo kumwihanganisha no kumukomeza. Nkuko we na Kecapu bari mu gisibo bifuza gukora igikorwa cy'urukundo baza gusura mugenzi wabo Mbata ndetse banamusangiza ibyo bafite mu bushobozi buke bwabo.

    Mbata yashimiye cyane Bamenya ndetse na Kecapu baje kumusura ndetse anavuga ko hari ibintu by'ingenzi kuri ubu akeneye kurusha ibindi aribyo ibikoresho byo mu rugo ndetse n'akazi. Mbata yagize ati 'Mfite ahandi ho kuba ariko inzu ndimo nta bikoresho birimo; nkeneye n'uburyo bwansubiza mu kazi'.

    Abifuza gufasha Mbata, numero ye ya telefone ni 0786154674.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/bamenya-na-kecapu-batunguye-wa-munyamakuru-mbata-wagize-ibyago-akanyamuneza-karamurenze-mbega-byiza/