Blog

  • Davis D na Kevin Kade baritaba Ubushinjacyaha ku cyaha cyo gusambanya umwana baregwa #rwanda #RwOT

    Abahanzi nyarwanda, Davis D na Kevin Kade kimwe n’umusore witwa Habimana Thierry baritaba Ubushinjacyaha ku nshuro ya kabiri ku cyaha baregwa cyo gusambanya umwana n’ubufatanya cyaha mu gusambanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.

    Ku ikubitiro Urwego rw’Ubugenzacyaha bwafashe Habimana Thierry ari nawe ushinjwa gusambanya umwana, tariki ya 21 Mata hafashwe Kevin Kade ni mu gihe Davis D yafashwe tariki ya 24 Mata 2021 aguwe gitumo ubwo yari mu kiganiro cyanyuraga Live kuri Instagram.

    Ku munsi w’ejo nibwo aba uko ari batatu bitabye Ubushinjacyaha ariko ibazwa ryabo rirasubikwa bitewe n’uko Davis D yafashwe nyuma y’abandi ariko ntibabazwa n’Ubugenzacyaha, uyu bakaba ari bwo bari bwongere kwitaba Ubushinjacyaha.

    Ibi byaha baregwa babikoze tariki ya 18 na 19 Mata 2021 aho byakorewe muri Kicukiro, nyuma yo gufatwa bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rwezamenyo i Nyamirambo.

    Davis D arafunzwe

    Kevin Kade na we arafunzwe

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/davis-d-na-kevin-kade-baritaba-ubushinjacyaha-ku-cyaha-cyo-gusambanya-umwana-baregwa

  • Masoro: Bahangayikishijwe n’abakora uburaya bakomeje kwiyongera –

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bitewe n’umubare w’abakozi benshi bakora mu nganda ziherereye muri aka gace aribyo bituma abakora uburaya benshi.

    Kubera ubwinshi bw’izo ndaya, ngo hatangiye kugaragara ibikorwa biteza umutekano muke nk’ubusinzi, kurwana n’ibindi.

    Umwe yagize ati “Mudufashije mwadukorera ubuvugizi kuko i Masoro noneho indaya zabaye nyinshi. Nijoro ziratega, ntawe umenya ko turi muri Covid-19 bitewe n’uburyo ziba zihagaze ku mihanda,”

    Butera Patrick na we avuga ko indaya nyinshi ziri kwimukira i Masoro kuko hatuwe n’abantu benshi bakora imirimo iciriritse mu nganda.

    Ati “ Nta kindi ziba zikurikiye ni abagabo bakora mu nganda batuye hano hafi. None se wavuga ko ziba zikurikiye bande aha ko mbere y’uko hubakwa inganda zitahabaga?”

    Yongeyeho ko ubuyobozi bukwiriye kurwanya inzoga zi’nkorano zikigaragara muri aka gace no kuganiriza abakora uburaya cyane ko usanga na nijoro barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Iki kibazo cyanatumye ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo ubwo bwari mu bukangurambaa bwo kurwanya inda ziterwa abangavu bwise “Sigaho”, busura aka gace buganiriza abaturage.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Masoro, Urayeneza Consolée yavuze ko indaya nyinshi ziza muri aka gace bitewe n’uko hari inganda nyinshi.

    Yagize ati “Aka kagari gatuwe n’abantu benshi kubera inganda zihari, rero ni muri urwo rwego abasore baza gutura aha ari benshi baje gushaka imibereho noneho hakaziramo n’indaya nazo ziba zije gushaka abagabo.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndera, Kampundu Jeannette yavuze ko batangije ubukangurambaga no kugira inama abakora uburaya, ku buryo abenshi batangiye kubivamo.

    Ati “ Nibyo koko ibijyanye n’uburaya byari bihari mu minsi ishize ariko twarabaganirije hanyuma tugerageza no kubaremera. Kugeza ubu abenshi bavuye mu kwicuruza batangiye kwihangira imirimo. Hari abakora ubudozi no muri za salon de Coiffure, hari n’abandi bagiye gukora mu masoko atandukanye.”

    Kugeza ubu akagari ka Masoro gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 12 .

    Abatuye i Masoro bavuga ko hashize iminsi abakora uburaya biyongera (Ifoto:Internet)

  • Inkweto zambawe na Kanye West zaguzwe Miliyari 1,7Frw mu cyamunara #rwanda #RwOT

    Izi nkweto z’umuguru umwe za Nike Air Yeezy 1 Prototypes, zambawe na Kanye West muri 2008 ubwo yaririmbaga mu birori by’itangwa ry’ibihembo bizw nka Grammy.

    Izi nkweto za Kanye West ziguzwe aka kayabo, zahise zikuraho agahigo k’izindi zari zaraguze menshi za Nike Air Jordan 1s zaguzwe ibihumbi 615 USD umwaka ushize.

    Inzu igurisha ibintu by’agaciro muri cyamunara ya Sotheby’s ku wa mbere yagize iti 'Iri gurisha kandi ni ryo rya mbere ry’umuguru w’inkweto za siporo uguzwe miliyoni y’amadorari.'

    Izi nkweto zaguzwe na RARES, urubuga rwo kuri internet rushora imari mu myambaro idasanzwe yo ku birenge.

    Abarukoresha bashobora kugura imigabane mu nkweto nk’uko abashoramari bagura imigabane muri kompanyi runaka.

    Igiciro izi nkweto zaguzwe cyarenze miliyoni imwe y’amadorali yari yitezwe n’inzu ya Sotheby’s yazishyize ku isoko.

    Brahm Wachter wo muri Sotheby’s avuga ko iki giciro 'kigaragaza cyane umurage wa Kanye nk’umuntu ukomeye muri ibi bihe mu gukora imyambaro n’imyenda…'

    Mu myaka ya vuba, inkweto nk’izi za siporo zagiye zigira agaciro nk’aka kimwe n’imivinyu cyangwa imirimbo y’agaciro.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/Inkweto-zambawe-na-Kanye-West-zaguzwe-Miliyari-1-7Frw-mu-cyamunara

  • Young Grace avuze ku mukunzi we mushya, icyamugoye Dubai #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi, Young Grace avuga ko afite umukunzi mushya ariko batarabyinjiramo cyane ahubwo barimo kureba niba bazahuza.

    Mbere y’uko yibaruka imfura ye muri Kanama 2020, Young Grace muri Nyakanya 2020 nibwo byamekanye ko Rwabuhihi Hubert wari waranamwambitse impeta ya fiançailles akaba na se w’umwana we batandukanye batakiri kumwe.

    Uyu mukobwa ntiyongeye kuvugwa cyane mu rukundo kugeza muri Gashyantare 2021 ubwo ku munsi w’abakundanye yagaragaje impano avuga ko yahawe n’umukunzi we.

    Si ibyo gusa ubwo yari avuye Dubai(yagiyeyo muri Werurwe 2021), yagaraje impano yazaniye abantu batandukanye anerekana iyo yaziniye umukunzi we.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Young Grace yahamije ko uwo musore babyumva kimwe ahari ariko bitarakomera, ngo bari mu gice cyo kureba ko bizavamo.

    Ati'ntabwo ndurimo neza. Umuntu tuba tuvugana, twishimanye ntabwo yabura ariko ntabwo tubirimo neza biraho, turacyari mu igerageza.'

    Young Grace yirinze kuba yatangaza izina ry’umusore barimo bateretana muri iyi minsi ngo azabitangaza igihe cya nyacyo kigeze.

    Ubwo yari mu Mujyi wa Duabi aho yagiye mu kiruhuko, avuga ko ikintu cyamugoye muri Dubai ari ibiryo byaho aho yasanze bitaryoshye bitandukanye no mu Rwanda.

    Yabwiye abakunzi be ko bakwiye kwitegura indirimbo nshya yakoreye muri uyu mujyi wa Dubai izazana n’amashusho yayo.

    Young Grace ngo umukunzi we ntabwo urukundo rurahama

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/young-grace-avuze-ku-mukunzi-we-mushya-icyamugoye-dubai

  • Musanze : Umusore basanze yapfiriye mu rugo yari abereye umukozi aziritse umugozi mu ijosi #rwanda #RwOT

    Uyu nyakwigendera witwa Niyonzima Alexis, basanze umurambo we mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mata 2021 uri imbere y’umuryango mu rugo rwa Nsengiyumva Vincent aho yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

    Umurambo wa Niyonzima Alexis wahise ujyanwa mu bitaro bya Rugengeri kugira ukorerwe isuzuma rya nyuma.

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yemeje amakuru y’urupfu rw’uyu musore rukiri gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe.

    Yagize ati 'Ni byo koko twasanze yapfuye ariko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana, ntituramenya impamvu z’urwo rupfu.'

    Inzego zirimo Polisi, RIB na DASSO zahamagajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Munyaneza Eugene, zihutiye kugera kuri ruriya rugo.

    Nsengiyumva Vincent yabwiye inzego ko ku Cyumweru tariki 25 Mata 2021, nyakwigendera Niyonzima Alexis yari yababwiye ko yumva arwaye bakanamuha n’amafaranga 5 000 Frw ngo ajye kwivuza.

    Nsengiyumva watangaje ko uriya musore yari amaze amezi abiri abakorera mu rugo, avuga ko yagarutse ababwira ko avuye kwa muganga ariko ko bamubuzemo uburwayi.

    Ngo mbere y’urupfu rwe, uriya nyakwigendera yari yanahamagaye abantu banyuranye barimo umubyeyi we akamubwira ko agiye gupfa.

    Uyu muryango wakoreshaga Niyonzima nk’umukozi wabo wo mu rugo, uvuga ko nta kibazo wari ufitanye na nyakwigendera dore ko ngo banakomoka hamwe ahitwa i Gatuma muri Ngororero.

    Uwo muryango wa Nsengiyumva, uvuga ko ngo nta kibazo bigeze bagirana n’uwo mukozi wabo wapfuye mu gihe cy’amezi abiri bari bamaranye, dore ko ngo banaturuka mu gace kamwe ahitwa i Gatumba mu Karere ka Ngororero.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Musanze-Umusore-basanze-yapfiriye-mu-rugo-yari-abereye-umukozi-aziritse-umugozi-mu-ijosi

  • Muhima: Imiryango 54 yarokotse Jenoside yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba –

    Ibi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babisabye ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe mu Murenge wa Muhima.

    Bavuze ko iyi miryango ibayeho nabi kubera ko imaze imyaka 27 idafite aho kuba, bigatuma ihora yimuka.

    Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Muhima, Nizeyimana Olivier de Maurice, yabwiye IGIHE ko iyi miryango 54 ibayeho mu buzima bugoye.

    Ati “ Dufite imiryango 54 idafite amacumbi ku buryo usanga igenda iba mu mirenge itandukanye cyagwa se rimwe na rimwe hari n’abo Umurenge ukodeshereza kuko ubuzima bwo mu Mujyi burahenze. Hari ushobora kunanirwa mu Muhima akaba yajya ku Giticyinyoni cyangwa ahandi ariko ubuzima bwabo ntabwo buba bumeze neza ku buryo hari n’ubwo tubarihira mituweli kugira ngo basunike iminsi.”

    Yongeyeho ko yizeye ko inzego zibishinzwe zizabafasha kubera ko mbere bari bafite imiryango 120 yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itari ifite, kuri ubu hakaba hasigaye iyi 54.

    Umuhuzabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy yavuze ko iyi miryango iri mu izahabwa inzu zagenewe abatishoboye ziri kubakwa muri aka Karere.

    Imiryango 54 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Muhima yasabiwe ubufasha ngo ibone aho kuba

  • Abana bahuye nuruva gusenya nyuma yuko ise ubabyara abatwitse ikibuno #rwanda #RwOT

      Ntibisanzwe umuturage wo mu gace ka Marangu mu Burasirazuba bwa Tanzania yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gutwika abana be ikibuno akoresheje umuhoro yacaniriye.
      Uyu mugabo uri mu maboko ya Polisi muri iki gihugu yamenyekanye nka Baltazari Mtui aho yatwitse abana be b'abahungu babiri, abatwikisha umupanga yari yacaniriye mu muriro.
      Ibitangazamakuru muri Tanzania bivuga ko aba bana bombi biga mu mashuri abanza ya Lyasongoro ariko nta mpamvu yatangajwe igaragaza icyo yabazizaga.Komanda wa Polisi mu gace ka Kilimanjaro, Amon Kakwale, niwe wemeje itabwa muri yombi ry'uyu mugabo.
      Ifoto yakoreshejwe haruguru yakuwe kurubuga rwa internet rwa Malunda.com

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/27/abana-bahuye-nuruva-gusenya-nyuma-yuko-ise-ubabyara-abatwitse-ikibuno/

  • RBC ivuga ko Malaria ishobora kuranduka burundu mu Rwanda kubera icyizere cy’urukingo rwayo #rwanda #RwOT

    Uru rukingo ruri gukorwa na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza ku bufatanye n’inzobere mu zo muri Burkina Faso, rutanga icyizere ku gipimo cya 77%.

    Uru rukingo kandi ruri kugeragerezwa ku bana 400, rukaba rutanga icyizere cyo hejuru cyo kuba rwakingira iyi ndwara iri mu za mbere zihitana Abanyafurika benshi.

    Mu mpera z’icyumweru gishize, u Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Malaria wizihirijwe ku kigo Nderabuzi rya Mabera mu Karere ka Bugesera.

    Kwizihiza uyu munsi kandi banabaye umwanya wo gutangiza ubukangurambaga bwo kurwanya Malaria mu Rwanda bufite insanganyamatsiko igira iti 'Kurandura Malaria bihera kuri njye’.

    Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gisinzwe Ubuzima (RBC), Dr Nsanzimana Sabin wagarutse kuri ruriya rukingo, yavuze ko kurandura Malaria bishoboka kubera na kiriya cyizere cya ruriya rukingo rutanga ku gipimo cya 77%.

    Dr Sabin yagize ati 'Kuba rugiye kuboneka turabishingira ku buryo inkingo ziri kuboneka mu gihe gito, dufatiye ku rugero rw’inkingo za COVID-19 zimaze kuboneka bidasabye igihe kirekire nk’uko byari bisanzwe.'

    Dr Sabin kandi avuga ko ibikorwa byo gutera imiti yica imibu, biri gukorwa neza ku buryo icyo cyizere cyo kurandura Malaria cyagira ishingiro agasaba n’ibindi bice byose kwihutisha ibi bikorwa kuko biri mu bikomeje gutanga umusaruro mwiza muri uru rugamba rwo guhangana na Malaria.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/RBC-ivuga-ko-Malaria-ishobora-kuranduka-burundu-mu-Rwanda-kubera-icyizere-cy-urukingo-rwayo

  • Komiseri Mukuru w’Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia yashenguwe n’amahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Mata 2021, nibwo Dr Chisela Chileshe n’itsinda bazanye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali baherekejwe na Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal.

    Nyuma yo gutambagizwa muri uru rwibutso bagasobanurirwa ibice birugize n’amateka yabyo by’umwihariko uko Abatutsi bagiye bicwa muri Jenoside, bunamiye inzirakarengane zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, yavuze ko bitumvikana uburyo Abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100, bakicwa n’Abanyarwanda bagenzi babo.

    Kuri we ngo, ibyabaye mu Rwanda ni amahano Isi yose ndetse n’Abanyarwanda aho bari hose bakwiye kujya bahora baharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

    Yagize ati “Ubutumwa natanga ni uko urwango ntacyo rumaze, amacakubiri ntacyo amaze, ivangura iryo ariryo ryose naryo ntacyo rimaze.”

    Dr Chisela yaburiye abagihakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abayigizemo uruhare bakaba barahungiye mu mahanga, ko bakwiye kugaruka mu Rwanda bakibonera ukuri kw’ibyo basize bakoze.

    Ati “Ntabwo bakwiye guhakana cyangwa gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyabaye mu Rwanda ni amahano, ababigizemo uruhare bakica abavandimwe babo n’inshuti zabo bakaba barahunze bakwiye kugaruka hano bakirebera ibyo basize bakoze.”

    Yakomeje agira ati “Uyu munsi u Rwanda ni igihugu cyuje amahoro n’umutekano kandi kigendera ku matageko, baramutse baje bashobora gusaba imbabazi […] kandi ndabizi ko bazihabwa cyangwa bakanahabwa ubutabera. Ibyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byo njyewe ntabwo nemeranya n’ababikora nyuma y’amateka maze kubona hano.”

    Yakomeje avuga ko by’umwihariko abafunzwe bazira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakeneye kugororwa by’umwihariko kugira ngo ubwo bazaba barangije igifungo bazabashe gusubira mu muryango barabaye abantu bazima ari nayo mpamvu hakenewe ubufatanye hagati ya RCS na ZCS mu gusangizanya ubumenyi bwo gukora ibikenewe.

    Dr Chisela yashimye ubuyobozi bw’u Rwanda buyobowe na Perezida Kagame uko bwongeye kunga Abanyarwanda no kongera kubaka igihugu cyari cyarashenywe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Komiseri Mukuru wa ZCS, Dr Chisela Chileshe, n’itsinda bazanye bari mu ruzinduko rw’iminsi irindwi mu Rwanda aho bari mu bikorwa byo gusangizanya ubumenyi n’ubushobozi hagati y’uru rwego rwo muri Zambia na RCS yo mu Rwanda.

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa muri Zambia, Dr Chisela Chileshe, ubwo yunamiraga inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Dr Chisela Chileshe yeretswe amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Komiseri Mukuru w’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda, RCS, CG Marizamunda Juvénal, (iburyo) yari yaherekeje Dr Chisela Chileshe

    Dr Chisela Chileshe yashenguwe n’ubugome bwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Video: Mushimiyimana Azeem

    Amafoto: Himbaza Pacifique