Blog

  • Kayonza: Umugore yateye icyuma umugabo we aramukomeretsa –

    Byabaye mu ijoro ryakeye mu Mudugudu wa Gakurazo mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Kabiri ubwo umugabo yatangaga umugore gutaha, umugore ataha atinze cyane anataha yasinze umugabo amubajije aho yari ari undi amutera icyuma.

    Ati “ Ni ibintu by’amakimbirane. Babanaga batarasezeranye ariko bafitanye abana babiri, umugabo rero yageze mu rugo atangayo umugore, umugore ataha yasinze undi amubajije aho yari ari undi afata iyuma ngo atangira kumubwira ngo ntamwegere, undi akomeza kumwegera amutera icyuma kimukomeretsa ku nda.”

    Gitifu Murekezi yavuze ko nyuma yo kumutera icyuma umugabo ngo yahise ajya kwa muganga mu gihe uwo mugore we yahise aburirwa irengero kugeza n’ubu.

    Yasabye abashakanye kwirinda gukemuza amakimbirane kurwana cyangwa gukomeretsanya abasaba kujya bagana ubuyobozi bukabafasha kuyakemura mu biganiro.

    Ati “ Iyo bashatse kuyakemura ukundi birangira bitagize ingaruka nziza ku buryo umwe ashobora no gufungwa imyaka myinshi, turabasaba kubana mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bakirinda gukemura amakimbira ukundi kutari mu biganiro.”

    Kuri ubu uyu mugabo watewe icyuma n’umugore we arwariye ku kigo Nderabuzima cya Mukarange mu gihe umugore agishakishwa n’inzego z’umutekano.

    Ibiro by’akarere ka Kayonza

  • Umuyobozi wa UNHCR yambukanye n'impunzi I Burundi #rwanda #RwOT

    Filippo Grandi ukuriye ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi-UNHCR, kuri uyu wa 27 Mata 2021 yagiye i Burundi aho yambutse umupaka w'u Rwanda n'u Burundi ari kumwe n'impunzi z'Abarundi zitahutse.

    Bwana Grandi amaze iminsi mu ruzinduko muri DR Congo no mu Rwanda, ubu akaba akomereje mu Burundi aho ari kureba ibibazo byugarije impunzi, nk'uko UNHCR ibivuga.

    Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko Filippo Grandi uyu munsi yagendanye n'impunzi 159 z'Abarundi zivuye mu nkambi ya Mahama zitahutse.

    Mu masaha ya saa sita ku mupaka wa Gasenyi — Nemba, aba Barundi batahutse hamwe n'uwo mushyitsi bakiriwe n'abategetsi b'u Burundi barimo minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu n'umutekano Gervais Ndirakobuca.

    Ikigamijwe muri ibi ni ukwirebera ubwe [Grandi] uko ibikorwa byo gucyura izi mpunzi bikorwa, nk'uko umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

    Mu ruzinduko rwe, Grandi abonana n'impunzi n'abategetsi mu bihugu ku bibazo by'impunzi. Kuwa mbere yakiriwe na Perezida Paul Kagame. Nyuma yatangaje kuri Twitter ko yishimye kuko bizeye ubutegetsi bw'u Rwanda mu 'gukemura ibibazo by'impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu'.

    Villechalane avuga ko kugeza ubu impunzi zirenga 23,000 z'Abarundi zimaze kuva mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwo ikiciro cya mbere cyatahukaga. Avuga ko abandi hafi 6,000 nabo biyandikishije muri gahunda yo gutahuka.

    Impunzi z'Abarundi zirenga 23,000 zimaze gutahuka kuva mu kwezi kwa munani 2020.

    Impunzi z'Abarundi n'Abanyekongo ziri mu Rwanda zivuga ko zugarijwe n'inzara kubera igabanuka rya 60% ku mafaranga yo kubatunga bahabwa ku kwezi.

    Benshi muri izi mpunzi bari biteze kumva igisubizo mu ruzinduko rwa Filippo Grandi mu Rwanda, gusa ishami rya UN/ONU rishinzwe ibiribwa — ribaha iyo mfashanyo, rivuga ko rikiri gushakisha inkunga y'amahanga ngo imfashanyo impunzi zibona izamurwe.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/umuyobozi-wa-unhcr-yambukanye-nimpunzi-i-burundi/

  • Amateka yaranze intwari yo kwizera Amanda Smith #rwanda #RwOT

    Ubuzima bwa Amanda Smith bwari budasanzwe: yavuye mu bucakara bw’abirabura aba umuvugabutumwa mpuzamahanga wa mbere w’umugore.

    Amanda yavutse mu 1837 muri Leta ya Maryland yo muri Amerika, ni imfura mu bana 13. Ababyeyi be bari abacakara kandi nawe yabaye umwe muri bo. N’ubwo yarerewe mu bukene, Amanda yakuze akikijwe n’amasengesho no gusoma Bibiliya kandi yigishwa gusoma no kwandika n’ababyeyi be. Binyuze mu gukora cyane, se wa Amanda yashoboye kwigurira umudendezo we n’umuryango we.

    N’ubwo bari babonye umudendezo, Amanda yakomeje kubangamirwa n’ivanguramoko ndetse bimuviramo kwiga amashuri macye cyane. Yabaye umukozi wo mu rugo afite imyaka 13 kandi yagombaga gukora mu rugo kugeza hagati yimyaka mirongo itatu. Amanda yashatse umugabo afite imyaka 17 babyarana abana babiri, umwe gusa muri bo ni we warokotse arakura. Umugabo we yapfiriye mu Ntambara y’Abenegihugu (Civil War).

    Afite imyaka 20 y’amavuko, Amanda yumvaga ko Imana yamukijije indwara ikomeye mu buryo bw’igitangaza kubera umugambi wayo. Nyuma y’igihe gito yatangiye kugira ibintu byinshi ahindura. Nk’ umubyeyi urera abana wenyine, yongeye gushaka ariko ikibabaje ni uko umugabo we yamugoraga ndetse akamunaniza mu bijyanye n’imyemerere ndetse n’imyizerere. Byagezeho aho uwo mugabo aramuta, Amanda asigara mu bukene hamwe n’abandi bana batatu,bose bapfuye bakiri bato bato.

    Byongeye kandi, Amanda yagize uruhare mu itorero Metodiste maze aba umuvugabutumwa uzwi cyane, azana abantu ku kwizera Kristo, mu matorero (yaba ay’abirabura cyangwa abera) no mu mahuriro ya gikristo. Yari azi kuvuga neza ku buryo buhambaye: yari muremure, afite ijwi ryiza cyane, impano idasanzwe yo kuririmba mbese yakoraga neza mu buryo butangaje. Amanda yari umubwiriza wagaragaje impinduka aho yigishaga abantu baratsindwaga, bakihana ndetse bagahinduka bakozweho n’ubwiza bw’Imana.

    Mu 1869, nyuma y’urupfu rw’umuhungu we wa nyuma n’umugabo we wa kabiri, Amanda yumvise ahamagariwe kuba umumisiyonari w’igihe cyose. Nk’umucakara w’umwirabura wibohoye nk’uko yakunze gusobanurwa, kandi adafite amashuri cyangwa andi mahugurwa yahawe, ntabwo yashoboraga kubona umwanya uwo ari wo wose mu itorero. Ubuzima bwe bwose Amanda yagombaga kubaho ku bwo kwizera, kuzamurwa n’impano ye. Mu byukuri yakoreshwaga no kwizera ndetse hejuru ya byose agasenga yishingikiriza ku Mana ngo imuyobore.

    Amanda yatangiye kubwiriza mu birori bidasanzwe, amateraniro yo mu nkambi n’aho abantu benshi bateraniye bashimangira guhinduka no kwera. Mu 1878, yatumiriwe kwambuka inyanja ya Atalantika kugira ngo avuge mu nama ya Keswick mu yabereye mu Bwongereza (Keswick Convention in England). Bidatinze yabaye umuvugizi wamamaye mu nama z’ububyutse mu Bwongereza.Yakuruye ikivunge cy’abantu kubera ko ubutumwa bwe bwageze ku mitima ya benshi.

    Amanda yatumiriwe kujya mu Buhinde, aho yamaze amezi 18 ndetse yageze ku nsinzi mu nama z’ububyutse. Aho gusubira muri Amerika, yiyumvisemo kujya gusura Afurika maze amara imyaka umunani arimo kubwiriza ubutumwa bwiza ndetse ashinga amashuri muri Liberiya na Siyera Lewone.

    Hanyuma ubwo yari agarutse muri Amerika, Amanda yanditse inkuru ndende ku buzima bwe, inkuru y’urugendo rwe rwo mu mwuka ariko anandika inkuru yiboneye n’ibibazo by’ivanguramoko n’ubusambanyi umugore w’umwirabura yahuye na byo mu kinyejana cya cumi n’icyenda.

    Amanda Smith umugore w’ikitegererezo mu kuzana benshi kuri Kristo

    Kuva mu 1892, Amanda yibanze ku gufasha umuryango we w’Abirabura b’Abanyamerika cyane cyane mu gushinga no kuyobora ikigo cy’imfubyi muri Illinois. Mu myaka ye ya nyuma, ubuzima bwe bwifashe nabi, yimukiye muri leta ya Floride ari na ho yapfiriye mu 1915 afite imyaka 78.

    Amanda Smith yakomotse mu mateka adahwitse kugira ngo akoreshwe bidasanzwe n’Imana mu myaka mirongo ine yamaze mu ivugabutumwa no kubyutsa imigabane 4 y’isi. Intsinzi ye yayitewe n’impano Imana yamuhaye, ariko yagize uruhare rwe yemerera ko Imana ikorera mu buzima bwe.

    Dore ibintu 3 by’ingenzi twakwigira ku buzima bwa Amanda:

    Icya mbere:Yishingikirije ku Mana. Amanda yari umukene utarashoboye kwiga uko bikwiriye ndetse mu gihe cye hari urwikekwe n’ivangura rishingiye ku moko. Nyamara izo mbogamizi zamuhatiye kwishingikiriza ku Mana n’imbaraga zayo. Ubuzima bwa Amanda Smith bwibutsa ko Imana ikora byinshi biturutse kuri bicye.

    Icya kabiri, yari afite icyifuzo cyo gushaka Imana. Ikinyejana cya cumi n’icyenda kugira ishyaka ryo gushaka Imana no kubishyira mu bikorwa, ntabwo byari bigezweho nko muri iki gihe. Amanda yashyize imbere gushaka Imana no kwishingikiriza ku bwenge bwayo ubuzima bwe bwose. Ni byiza kubigira ibyacu.

    Icya gatatu, yerekanye ubuntu bw’Imana. Amanda yari umugore wababayeho mu mibabaro. Yatakaje bane mu bana be batanu, abaho mu bukene kandi yafatwaga nk’umuturage wo mu cyiciro giciriritse. Nyamara ibye byari ubuzima bw’ubuntu budasanzwe. Ntiyigeze asaba uburenganzira bwe, ashinja abandi cyangwa yinubira ivanguramoko ahubwo yarihanganye. Nubwo atakunze kugaragaza ivangura mu ruhame, yakoze ibyiza byinshi yubaka ibiraro ndetse asenya inzitizi hagati y’abirabura n’abazungu.

    Amanda Smith yageze kuri byinshi ku murimo w’Imana mu kinyejana cye. Muri macye ni urugero rwiza dukwiye gukurikiza muri iki gihe cyacu.

    Source: www.canonjjohn.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Amanda-Smith.html

  • Kamonyi-Mugina: Impuhwe bagiriye abibye SACCO zibagejeje mu kwisobanura mu manza   #rwanda #RwOT

    Abakozi batatu bakoreraga ikigo cy'imari cya SACCO Mugina mu karere ka Kamonyi, bahagaritswe ndetse birukanwa mu kazi bazizwa kwiba amafaranga abarirwa muri Miliyoni hafi enye. Ubuyobozi bwa SACCO aho kubashyikiriza RIB, bahisemo kubyumvikanaho, bamwe bemera kuyasubiza undi aranangira ndetse yatangiye inzira yo kurega, avuga ko yarenganijwe. Ubuyobozi buti' izi ni ingaruka zo kutabashyikiriza RIB'.

    Kuba ikigo cy'imari nka SACCO Mugina cyajya mu mishyikirano n'abakozi bacyo batwaye amafaranga ya Rubanda si ikibazo, kuba uwatwaye amafaranga yakwemera kuyasubiza nabyo si bibi, ariko nta nubwo bisimbura ko ukoze icyaha agihanirwa n'amategeko, ntabwo kandi binaha ikigo cy'imari gusimbura izindi nzego zikwiye kuba ziregerwa kugira ngo binabere isomo abandi, ubutabera bwubahirizwe.

    Nibagwire Oliver, Umucungamutungo (Manager) wa SACCO Mugina yemereye intyoza.com ko aba bakozi bagihamwa no kuba baratwaye aya mafaranga asaga Miliyoni eshatu n'ibihumbi magana arindwi, habayeho gushyikirana, bandika babyemera, babiri batangira kwishyura aho ubu avuga ko barangije ibyo bemeye.

    Umwe muri batatu yareze SACCO ko yamwirukanye binyuranije n'amategeko

    Nibagwire, avuga ko abakozi bemeye amakosa nyuma y'uko barangije kwishyura bahise birukanwa mu kazi. Umwe muri aba bakozi yanze kwishyura ndetse atangira inzira yo kurega aho yabanje ku mugenzuzi w'imirimo avuga ko yarenganijwe.

    Nibagwire Oliver, avuga ko uyu wari umukozi wanze kwishyura abazwa agera ku bihumbi 156 by'amafaranga y'u Rwanda. Ati' We ntabwo ari mu kuyatanga, aravuga ko yarenganye'. Ahamya ko aba bakozi aya mafaranga bari bayibye. Ati' Bari bayibye kuko bayatwaye mu buryo butemewe'.

    Kuba aba bakozi bafatwa nk'abibye amafaranga y'abaturage batarashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha-RIB, uyu Nibagwire nk'umucungamutungo avuga ko bo bakimara kumenya ko amakosa yabaye, banditse amabaruwa basaba imbabazi, bagaragaza ko amafaranga bagomba kuyishyura, komite nyobozi ibaha igihe cyo kuyishyura barayarangiza nyuma barirukanwa ikibazo bagikemura batyo.

    Ubuyobozi bwa SACCO Mugina butegereje kwitaba no kwisobanura ku mugenzuzi w'imirimo. Hagati aho buvuga ko nyuma yo kumenya umwanzuro uzafatwa aribwo nabo bazabona kumenya ikindi bakora. Gusa bahamya ko ibyo kuba bararezwe ari ingaruka z'impuhwe bagize bakanga gutanga abibye mu nzego zibishinzwe none bakaba aribo batangiye inzira yo kujya kwisobanura. Bavuga ko bitararangira, ko igihe cyo kuba SACCO yanarega kigihari ngo kuko hari n'ibyo bagishakisha byagiye bikorwa igihe kirekire, bityo nyuma yo kubikusanya bakaba batanga ikirego muri RIB.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mugina-impuhwe-bagiriye-abibye-sacco-zibagejeje-mu-kwisobanura-mu-manza/

  • Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w'itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana #rwanda #RwOT

    Inkuru yabaye kimomo muri iyi minsi muri Uganda, niya Archeveque Stanley Ntagali wari umukuru w'itorero ry'Anglikani muri Uganda aho yasabye imbabazi muruhame kubera ibyaha by'ubusambanyi.

    Ntagali yemeye ko yasambanaga na Judith Tukamuhabwa umugore wumwe mu bapasiteri akaba yarabyemereye imbere y'abasenyeri b'abangilikani, bamwe mu bapadiri ndetse n'abakirisitu bari bateraniye muri Katedarali ya Namirembe.

    Ubwo yatangaga ubuhamya, Ntagali yavuze ko nubwo yari akomeye mu kwemera guhera muri 1974 ubwo yakizwaga, yaje kugwa mu byaha. Yemeje ko mbere yo kuza murusengero yabanje gusaba Imana imbabazi mu isengesho yakoze, bityo asaba n'abantu bose kumubabarira.
    Archeveque Ntagali yagize ati ' Ku munsi wa Noheli muri 1974, nk'umusore wari ukiri muto, ubuzima bwanjye nabuhariye Imana, kandi ndacyakunda Imana kuko nayo inkunda. Birababaje kuba naraguye mu cyaha cy'ubusambanyi nkaba nsabye Imana imbabazi ndetse n'urusengero muri rusange.

    Abavandimwe banjye dusangiye inshingano mbasabye imbabazi, nsabye imbabazi kandi umuryango wa Pasitoro Christopher n'umugore we Judith. Ndashaka gukomeza kuba iruhande rwawe Nyagasani'

    Nyuma y'ijambo rye rigufi, Ntagali yahobewe n'Archeveque Stephen Kazimba Mugalu wamusimbuye mu gihe abandi basenyeri bamukomeraga amashyi asubira mu byicaro bye. Archeveque Kizimba yakiriye ukwihana kuwo yasimbuye aho yavuze ko iyo usabye imbabazi ubikuye ku mutima Imana ikubabarira.

    Amakuru y'ubusambanyi bwa Archeveque Ntagali bwatangiye kujya hanze mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ubwo yahagarikwaga na Archeveque Kazimba mu bikorwa by'itorero aho yavuze ko ubusambanyi n'ubutinganyi ari icyaha bityo ababikora batagomba kugaruka mu mirimo y'itorero.

    Ntagali yabaye uwa munani mu kuyobora itorero ry'Angilikani muri Uganda kugeza tariki ya 1 Werurwe 2020 igihe yagezaga ku myaka 65 kandi uyigezeho agomba gusimburwa. Mu gihe yari akuriye Angilikani muri Uganda yose, yari na Musenyeri wa Kampala akaba mbere yari Musenyeri wa Diyosezi ya Masindi-Kitara kuva mu mwaka wa 2004 kugeza 2012.

    The post Archeveque Ntagali wigeze kuba umukuru w'itorero Anglican muri Uganda yasabye imbabazi mu ruhame kubera ibyaha byo gusambana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/archeveque-ntagali-wigeze-kuba-umukuru-witorero-anglican-muri-uganda-yasabye-imbabazi-mu-ruhame-kubera-ibyaha-byo-gusambana/

  • Huye: Umugabo afungiye guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo w'imyaka 57 yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma.

    Sindambiwe akekwaho gukoresha amagambo avuga ko yicuza impamvu atishe umugore we nk'abandi, ko Abatutsi ari abagome, ko imitwe yabo bazayihondagura bakabamara.

    Yongeyeho ko azamwica nk'uko yishe bene wabo ndetse ko abana babyaranye ari abagome.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Sindambiwe yatawe muri yombi, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byo ashinjwa.

    Yakomeje ati 'Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.''

    RIB yibukije Abanyarwanda ko icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye bidakwiye kwihanganirwa.

    Dr Murangira yakomeje ati 'Buri Munyarwanda akwiye kumva ko ari inshingano ze kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose hagati y'abashakanye. RIB iri maso kandi buri wese uzijandika muri ibi byaha azakurikiranwa n'amategeko.''

    Yakomeje ati 'Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 27 ihagaritswe. Ntibikwiye ko hari abantu bakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ababyeyi bafite inshingamo zo kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside.''

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uwahohotewe yabanye n'uregwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Baje guhungira mu Burundi hanyuma baza gutahuka.

    Sindambiwe akigera mu Rwanda yatawe muri yombi arafungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside, akatirwa imyaka 11.

    Nyuma yo gufungurwa yakomeje kujya atoteza umugore we, anamuhoza ku nkeke.

    Sindambiwe aramutse ahamijwe icyaha cyo guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke yahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-umugabo-afungiye-guhohotera-umugore-we-warokotse-jenoside-no-kumuhoza-ku

  • Huye: Umugabo afungiye guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke –

    Uyu mugabo w’imyaka 57 yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2021, ajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma.

    Sindambiwe akekwaho gukoresha amagambo avuga ko yicuza impamvu atishe umugore we nk’abandi, ko Abatutsi ari abagome, ko imitwe yabo bazayihondagura bakabamara.

    Yongeyeho ko azamwica nk’uko yishe bene wabo ndetse ko abana babyaranye ari abagome.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Sindambiwe yatawe muri yombi, mu gihe hagikusanywa ibimenyetso ku byo ashinjwa.

    Yakomeje ati “Afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu gihe iperereza rikomeje.’’

    RIB yibukije Abanyarwanda ko icyaha cyo guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no guhoza ku nkeke uwo mwashakanye bidakwiye kwihanganirwa.

    Dr Murangira yakomeje ati “Buri Munyarwanda akwiye kumva ko ari inshingano ze kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose hagati y’abashakanye. RIB iri maso kandi buri wese uzijandika muri ibi byaha azakurikiranwa n’amategeko.’’

    Yakomeje ati “Jenoside yakorewe Abatutsi imaze imyaka 27 ihagaritswe. Ntibikwiye ko hari abantu bakomeza kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ababyeyi bafite inshingamo zo kurinda abana ingengabitekerezo ya Jenoside.’’

    Amakuru yizewe IGIHE yamenye ni uko uwahohotewe yabanye n’uregwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Baje guhungira mu Burundi hanyuma baza gutahuka.

    Sindambiwe akigera mu Rwanda yatawe muri yombi arafungwa kubera uruhare yagize muri Jenoside, akatirwa imyaka 11.

    Nyuma yo gufungurwa yakomeje kujya atoteza umugore we, anamuhoza ku nkeke.

    Sindambiwe aramutse ahamijwe icyaha cyo guhohotera umugore we warokotse Jenoside no kumuhoza ku nkeke yahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi.


  • U Rwanda na Denmark byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na politiki no guca ubuhunzi –

    Ni amasezerano magari azatuma ibihugu byombi bishyiraho umurongo ngenderwaho uzatuma byungurana ibitekerezo ku bibazo by’impunzi ku Isi.

    U Rwanda rwitezweho kuzasangiza Denmark ubunararibonye bwarwo ku buryo bwiza bwo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi ku rwego mpuzamahanga.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yavuze ko aya masezerano azagera no mu zindi nzego z’ubufatanye.

    Yagize ati “Aya masezerano aragutse, azibanda ku kibazo cy’ubuhunzi ku Isi, yaba mu Rwanda no mu bindi bihugu birimo na Denmark, azanagaruka ku zindi ngingo zirimo ishoramari, ubucuruzi, gusangira ubunararibonye mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ndetse n’ikoranabuhanga kuko bateye imbere cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga.”

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller, yavuze ko aya masezerano azafasha ibihugu byombi mu guhangana n’ibibazo byugarije ibihugu byombi.

    Yagize ati “Tugiye gufatanya mu ngeri zitandukanye, kandi ikigiye gukurikiraho ni ukurebera hamwe uko twatangira gushyira mu bikorwa ibyo twasinye.”

    Yongeyeho ko bahisemo gukorana n’u Rwanda kuko ari igihugu cyihatira guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

    Ati “Dushyira imbaraga no mu guteza imbere Afurika, kandi twabonye u Rwanda rushyira imbere ikoranabuhanga n’udushya, rero twiteze ko bizatanga umusaruro mwiza ku mpande zombi.”

    Moller yavuze ko urebye aho Isi igana, ubufatanye ari yo ntwaro izatuma ibihugu bibasha guhashya ibibazo bibyugarije, birimo iterabwoba, ihindagurika ry’ikirere, ikoranabuhanga n’ibindi bitandukanye.

    Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu gushaka ibisubizo ku bibazo rusange byugarije Isi kuri uyu munsi ndetse no mu myaka iri imbere. Dukeneye gusangira ubunararibonye, dukeneye gukorana ishoramari, tukajya inama mu bintu bikeneye ubuhanga budasanzwe, niyo mpamvu rero twasinye amasezerano n’u Rwanda”.

    Ibihugu byombi bisanganywe umubano ushingiye kuri za ambasade, ihagarariye u Rwanda muri Denmark ikaba ifite icyicaro muri Suede, mu gihe ihagarariye Denmark mu Rwanda ifite icyicaro muri Kenya.

    Mu mwaka wa 2014, Denmark yohereje mu Rwanda Emmanuel Dushimiyimana, ndetse iza kohereza Wenceslas Twagirayezu mu mwaka wa 2018, bose bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Aya masezerano azafasha ibihugu byombi kubaka ubufatanye mu bya politiki no guhangana n’ibibazo by’impunzi

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller na Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

    Mattias Tesfaye, Minisitiri Ushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Denmark yasinye amasezerano ku ruhande rwa Denmark

    Minisitiri Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga muri Denmark, Flemming Moller yavuze ko aya masezerano ari intambwe nziza

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh yishimiye isinywa ry’aya masezerano

  • Ibi abe ari byo mwibwira #rwanda #RwOT

    Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kubahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira. Abafilipi 4:8

    Umurongo 6 n’uwa 7 w’iki gice, yatubwiye ngo niba hari ikibazo dufite ntikikadutere ubwoba cyangwa ngo duhagarike umutima. Ahubwo tujye tugifata tukereke Imana mu masengesho. Duhawe ikizere ko nitubikora dutyo, amahoro y’Imana yacu azaturinda ubwoba, gucika intege, ko azarinda kandi imitima yacu n’ibyo twibwira muri Kristo Yesu.

    Ariko, hano mu murongo wa 8 turabona ikindi tugomba gukora kugira ngo tubone umunezero, umunezero uruta uwo umuntu yakwibwira, n’amahoro y’Imana. Tugomba kumenya kugenzura ibitekerezo byacu.

    Tugomba kuvana ubwenge bwacu ku gutekereza nabi, tukabujyana ku gutekereza neza. Ngira ngo urabona ko ikintu cya mbere dusabwa gukora ari ugutekereza, kwibwira iby’ukuri byose. Ibyo ntabwo bivuze ko tugomba gutekereza ku bintu bibi byatubayeho mu gihe cyashize ngo ni uko nyine byabaye. Hari itandukaniro riri hagati 'Y’iby’ukuri, n’ibyatubayeho'

    Ibintu byatugezeho, ibyo ni 'Ibyabayeho' ariko Yesu ni Ijambo, ni ukuri, kandi aruta ibyabayeho.

    Reka mbahe urugero nishingikirije ku buzima bw’umwe mu nshuti zacu. Mu myaka yashize umugabo w’inshuti yacu yitabye Imana, ajya kwibanira nayo. Ubu ari mu i Juru, kandi ntazongera kumubona ukundi keretse nawe agezeyo. Ibyo ni 'Ibyabayeho', ariko ukuri ni uko ubuzima bw’uwasigaye butagiyeho iherezo, nk’aho ntacyo bikimumariye kubaho. Umwanzi ashobora kumutekererasha atyo, ariko si ukuri.'

    Ibyabaye ni uko wa musore wari wararambagije uyu mukobwa wanjye yamubeshye bikamubabaza cyane, ariko ukuri ni uko ubuzima bwe butahagarariye kuri uko guhemukirwa. Ukuri ni uko yari agifite ubuzima bwe bwose imbere ye, kandi bukaba bwari bwuzuye imigisha.

    Ibyabaye ni uko yatakaje umukunzi(Fiyanse), ariko ukuri ni uko yari agifite ejo hazaza heza, urugo n’umuryango bya gikristo, imodoka ye, akazi keza, inshuti zimwitaho n’urukundo rw’Imana.

    Icyibazo cyaje bucya akagira isabukuru y’imyaka 19 amaze avutse. Mbega impano yari abonye! Ariko aho kugira ngo ashavure, arakare, yahisemo kugira ubundi buryo bwo gufatamo ibintu n’ikerekezo gishya. Yaravuze ati': Ejo nzagira isabukuru y’imyaka 19, jye uko mbyumva, uwo uza umunsi wa mbere w’iminsi nsigaje kubaho.'

    Natangajwe n’uko yabyifashemo, mugurira ka ajenda, ndamubwira nti: ' Andikamo ibitangaza byose wizeye ko Imana izagukorera uyu mwaka. Hanyuma ku isabukuru yawe tuzabisoma twishimane.' Ibyo kandi niko twabikoze. Ibyo ni byo njye nawe tugomba gukora n’ubundi. Nubwo tutabuze ibidutenguha, ariko dufite ubushobozi bwo guhitamo uko twakwitwara imbere y’ibyo bibazo bidushyikiye.

    Dusbora kwemera ibitekerezo byacu bikaguma kuri ibyo bibazo, kugeza ubwo ducika intege ndetse bikadukomeretsa, cyangwa dushobora guhitamo kwibuka no kuzirikana ibyatubayeho byiza mu buzima bwacu. Ndetse tukanizera n’ibyiza bindi Imana itubikiye mu minsi iri imbere.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibi-abe-ari-byo-mwibwira.html