Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko Abanyarwanda 10 muri 15 bajyanywe mu bihugu byo muri Aziya bamaze gutahuka mu gihugu, naho abandi 5 bakiriyo na bo bari mu nzira yo kugaruka, ku bufatanye na guverinoma n'abandi bafatanyabikorwa.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter) asubiza uwari watabarije abo Banyarwanda, Makolo yagize ati: 'Leta y'u Rwanda ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bimukira (IOM), mu cyumweru gishize yagaruye mu gihugu abantu 10 bari barajyanywe mu buryo bwa magendu bavuye muri Myanmar. Turabizi ko hari abandi 5 bakihari, kandi turi gukorana n'inzego zibishinzwe ngo nabo babashe kugaruka mu rugo.'
Iyo bagezeyo, basangaga bashyizwe mu kazi kadahwitse, rimwe na rimwe gafitanye isano n'icuruzwa ry'abantu cyangwa bakahatirwa gukora imirimo ivunanye mu nyungu z'abandi bantu.
Leta y'u Rwanda yakomeje gusaba Abanyarwanda kujya bitondera ababasezeranya akazi mu mahanga, cyane cyane abakorera ku mbuga nkoranyambaga cyangwa badatanga amakuru yizewe ku bigo byabo.
Ibigo bitandukanye birimo IOM n'indi miryango mpuzamahanga bifatanya na guverinoma mu gikorwa cyo gufasha abanyarwanda batwawe mu buryo butemewe n'amategeko gutaha no kongera gusubira mu buzima busanzwe.
Ubuyobozi bw'Igihugu bushimira abafatanyabikorwa barimo IOM ku ruhare bagira mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu no kurwanya icuruzwa ry'abantu, ndetse burakangurira Abanyarwanda kumenyesha inzego z'umutekano igihe hari amakuru bafite yerekeye abantu bashobora kuba baroherejwe cyangwa bagiye koherezwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko.
Iki kibazo kigaragaza uburyo icuruzwa ry'abantu rikomeje kuba ikibazo mpuzamahanga, kandi u Rwanda rugasabwa gukaza ingamba zo kurinda abaturage barwo no gukumira abacuruzi b'abantu bakomeje guhenda abaturarwanda cyane cyane urubyiruko, babizeza ubuzima bwiza mu mahanga ariko bagamije inyungu zabo bwite.
Abanyarwanda 10 bagaruwe mu Gihugu nyuma yo kujyanwa muri Asia, mu buryo butemeweYolande Makolo, Umuvugizi wa Guverinoma, yemeje ko gahunda yo gutaha kw'Abanyarwanda bajyanywe muri Asia ikomeje gushyirwa mu bikorwa
Umuzamu wa mbere wa FC Barcelona, Marc-André ter Stegen, yongeye kugaragara mu izamu ry'iyi kipe nyuma yo kuruhuka mu mikino iheruka, mu gihe abandi bakinnyi 10 basanzwe babanza mu kibuga bahawe ikiruhuko ku mukino wa shampiyona barimo gukinamo na Real Valladolid.
Iki cyemezo cyafashwe n'umutoza Xavi Hernández, gifite intego yo kurinda abakinnyi bakomeye kugira ngo babe bameze neza ku mukino ukomeye uteganyijwe ku wa kabiri w'icyumweru gitaha, aho FC Barcelona izasura ikipe ya Inter Milan yo mu Butaliyani mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'irangiza cya UEFA Champions League.
Uyu mukino ubanza warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, bityo bikaba bisaba FC Barcelona gukina umukino ukomeye cyane kugira ngo ibashe gukomeza ku mukino wa nyuma w'irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo i Burayi.
Mu gihe umukino wo muri shampiyona ya Espagne (La Liga) usanzwe ari ingenzi, Xavi yahisemo guha amahirwe abakinnyi bakiri bato n'abasanzwe badakina kenshi kugira ngo aruhure intwaro ze z'ingenzi mbere y'urugamba rukomeye.
Abakunzi ba FC Barcelona bari bafite amatsiko yo kureba uko ikipe yabo izitwara idafite intwaro zayo zikomeye, ndetse banategereje kureba uko abakinnyi bakiri bato bazitwara ku mukino wa UEFA Champions League.
Kugaruka kwa Ter Stegen mu izamu ni inkuru nziza ku bafana ba Barça, dore ko ari umwe mu bakinnyi bayifasha cyane mu mikino ikomeye.
Kugeza ubu, FC Barcelona iracyari mu rugamba rwo gushaka igikombe cya La Liga, nubwo yatsinzwe amanota amwe mu mikino iheruka.
Ariko ubu intekerezo zose ziyerekeje ku mukino wo ku wa Gatatu, aho izaba igamije kwihimura no kugaragaza ko ishoboye kongera kwegukana Champions League nyuma y'imyaka myinshi.
Ter Stegen yagarutse mu izamu, mu gihe abakinnyi 10 ba FC Barcelona baruhukijwe kubw'urugamba rwa UEFA
Irangajwe imbere n'ubuyobozi bwimitse amacakubiri, imiryango itari iya leta yagize uruhare runini mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Abatutsi bicirwa mu nsengero nyamara ari zo bari bitezeho ubuhungiro.
Ubwo iyo miryango yibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyateguwe ku bufatanye n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere (RGB), yiyemeje ko itazongera kugwa muri urwo rwobo ukundi.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Musa, yavuze ko kwibuka bibaha umukoro wo gukomeza kwigisha indangagaciro zihuza Abanyarwanda, by'umwihariko urubyiruko.
Yemeje ko ari uruhare rwa buri wese kurwanya, kwamagana no gukumira icyo ari cyo cyose cyasubiza u Rwanda mu macakubiri.
Ati 'Natwe ubwacu mu banyamadini tugomba gushyira imbere Ubunyarwanda, indangagaciro z'urukundo, za ntege nke twagize ntituzongere kugwa muri urwo rwobo, ingengabitekerezo tukayirwanya, Jenoside ntizongere ukundi.'
Yavuze ko nk'ihuriro ry'amadini n'amatorero bashyize hamwe mu kurwanya inyigisho z'ubuyobe, kwamagana ivangura n'ingengabiterezo ya Jenoside n'icyazana amacakubiri cyose mu Banyarwanda no gukumira uwashaka kugoreka amateka.
Umuyobozi Ihuriro rya Sosiyete Sivile mu Rwanda, Theoneste Murangira, yavuze ko kuba hari imiryango itari iya Leta yagize uruhare muri Jenoside ari igisebo, ariko byasize isomo rikomeye ryatumye biyemeza ko 'Ntibizongere Ukundi' itaba amagambo gusa ahubwo izakomeza gushyirwa mu ngiro.
Ati 'Imvugo zipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi turacyazibona. Nyuma y'imyaka 31 abahakana Jenoside bongereye umurego, imvugo zibiba ingengabiterezo ya Jenoside ziracyahari cyane nko mu Karere, ariko twe nk'imiryango itari iya Leta, tugomba gukora ibishoboka byose tukabarwanya twivuye inyuma.'
Umuyobozi Mukuru RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard, yibukije abahagarariye iyi miryango ko ifite uruhare rukomeye mu rugamba rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iri hose.
Ati 'Muri ijwi ry'abaturage ku rwego rw'Akarere n'Isi yose. Muri hafi yabo, mufite ubushobozi bwo kubigisha no kubakangurira kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ku rwego mpuzamahanga, mukwiye gukoresha ubushakashatsi n'imiyoboro mufite mukarwanya ihakana ryayo aho ryaba riri hose.'
Yakomeje avuga ko gukomeza kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ari ugusigasira ukuri, guha agaciro abazize Jenoside no kurinda ibyabaye kutazongera ukundi.
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, yavuze ko nk’amadini n’amatorero bitashoboka ko bongera kugwa mu rwobo baguyemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu nzego za Leta, imiryango atari iya Leta n’abandi bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi
Mufti w'u Rwanda, Sheikh Musa Sindayigaya, ashyira indabo ku mva ishyinguwemo Abatutsi bishwe muri Jenoside
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard atanga ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cyagenewe abashyitsi mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Mbere yo gutangira ibiganiro babanje gufata umunota wo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umuyobozi wa RCSP, Theoneste Murangira yavuze ko nk’imiryango itari iya Leta bashyizeho ingamba zo guhangana n’ingengabiterezo ya Jenoside aho yaba iri hose
Umuyobozi wa RCSP, Theoneste Murangira, yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994
Ni umuhango wabereye i Libreville kuri Stade de l'Amitié witabirwa n'abakuru b'ibihugu bitandukanye bya Afurika harimo uw'u Rwanda, Paul Kagame; Umaro Sissoco Embalo wa Guinée Bissau, Mamadi Doumbouya wa Guinée, Adama Barrow wa Gambie, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée équatoriale n'abandi,
Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w'u Burundi nabo bari mu bitabiriye.
Brice Oligui Nguema yatsinze amatora yabaye ku wa 12 Mata nyuma y'amezi 19 ari Perezida w'Inzibacyuho nyuma yo kujya ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.
Abaturage barenga ibihumbi 40 bari bitabiriye ibi birori.
Brice Clotaire Oligui Nguema aheruka mu Rwanda tariki ya 10 Kanama 2024 yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Mbere yaho mu Ukwakira 2023 nabwo yari yakoreye uruzinduko mu Rwanda, ahura na Perezida Kagame. Icyo gihe ibiganiro byabo byibanze ku nzira y'inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w'Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw'imbaho n'amabuye y'agaciro.
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n'ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥
Perezida Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya mugenzi we wa Gabon, Brice Oligui Nguema, i Libreville kuri Stade de l’Amitié. Ni nyuma y'uko Nguema atsinze amatora n'amajwi 94,85Â %. pic.twitter.com/d7GpSkTEuS
Ku muntu udaheruka mu Mujyi wa Nyagatare kuri ubu ni kamwe mu turere turimo imihanda myinshi ya kaburimbo ireshya na kilometero 25,5.
Nyuma y'uko aka karere gashyizwe mu turere umunani twunganira Umujyi wa Kigali, Guverinoma y'u Rwanda yashoye amafaranga menshi mu kubaka ibikorwaremezo muri utu turere.
Akarere ka Nyagatare mu cyiciro cya mbere hubatswemo ibilometero 3,9 mu cyiciro cya kabiri hubakwa imihanda ireshya na kilometero 14,2, mu gihe mu cyiciro cya gatatu hubatswemo imihanda ya kilometero 6,7.
Yiyongeraho ruhurura zagiye zikorwa n'indi mihanda yagiye yubakwa ihuza utu turere n'ibindi bice nk'uwa kilometero 38 uva mu Mujyi wa Nyagatare ukagera ku mupaka wa Kagitumba.
Ntabwo twakwibagirwa kandi Umuhanda Nyagatare-Ryabega wa kilometero 11 n'uhuza Akarere ka Nyagatare n'Akarere ka Gicumbi.
Akanyamuneza ni kose mu baturage ba Nyagatare
Nikuze Jennifer umaze igihe kinini atuye mu Mujyi wa Nyagatare, yavuze ko imihanda mishya yubatswe yatumye ubutaka bwabo bwongera agaciro.
Yatanze urugero agaragaza ko nk'ikibanza cyaguraga ibihumbi 500 Frw mu myaka icumi ishize, kuri ubu basigaye bakigurisha arenze miliyoni 10 Frw.
Bishimangirwa na Munyemana Cyprien utwara moto mu Mujyi wa Nyagatare, wavuze ko imihanda mishya yatumye Akarere ka Nyagatare kagendwa cyane na bo bagahaha.
Ati 'Ahantu hose habaye umujyi nta binogo bitwicira moto bigihari, nta mumotari ugihura n'ibyondo, utwara umugenzi ukamugeza aho agiye mu mahoro. Nubwo ndi umumotari mpinga n'umuceri ubu imodoka ziza gupakira zisigaye zigera ku murima wanjye.''
Twagira Innocent na we ati 'Iyo mihanda yatumye inzu zikodeshwa zigira agaciro, inzu zavuye ku bihumbi 20 Frw zigera ku bihumbi 300 Frw, 400 Frw na 500 Frw. Ikindi ubuhahirane n'utundi turere bwaroroshye nk'umuhanda uduhuza na Gicumbi watumye guhahirana byoroha cyane.''
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko iyi mihanda yatumye abaturage benshi bubaka inzu zigezweho, inabafasha mu kongera urujya n'uruza rw'abagana ako karere.
Ati 'Hari ahantu twari dufite hadatuwe. Uyu munsi hari kuzamurwa inzu zigeretse rimwe, kabiri, inzu zo guturamo ku baturage, ku buryo ubona ko iyi mihanda n'ibindi bikorwaremezo byakuruye abantu benshi. Hari n'abo mu tundi turere baje kuhatura.''
Meya Gasana yavuze ko kandi muri uyu mujyi hari kongerwamo ibikorwaremezo byinshi nka Sitade, imihanda myiza, ikigo cy'urubyiruko n'ibindi byitezweho kuzamura uyu mujyi nk'umwe mu yunganira Umujyi wa Kigali.
Imihanda yuzuye mu Mujyi wa Nyagatare yatumye abatwara abagenzi babona icyashara cyisumbuye
Mu Mujyi wa Nyagatare hamaze kuzura imihanda ya kilometero 25,5
Imihanda ya kaburimbo iri mu Mujyi wa Nyagatare yoroheje ubuhahirane
Inzu zigeretse ziri kuzamurwa ubutitsa mu Mujyi wa Nyagatare kubera ibikorwaremezo Guverinoma y’u Rwanda yashoyemo akayabo
Imihanda ya kaburimbo yubatswe mu Mujyi wa Nyagatare yatumye hanavugururwa insengero ku buryo bugezweho
Munyemana Cyprien avuga ko imihanda mishya yatumye babona abakiliya benshi
Avuga ko yatangiye gukora imigina akayigurisha ku mafaranga 500 Frw, bikagera nubwo abaturage abagurira uburisho bwabyo ngo arebe ko babikunda na we abone isoko.
Bijyanye n'uko aho yari atuye batari basobanukiwe n'ubuhinzi bw'ibihumyo, yerekeje i Rubavu ku bw'amahirwe asanga bo barabimenyereye, abona isoko ryagutse, ashinga ikigo yise Damson Mushroom Farm.
Hari mu 2018. Yahise yiha umurongo wo gukora imigina akayihinga, akagurisha ashyiraho n'ikigo gitangirwamo amahugurwa ku banyeshuri biga ibijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi bakeneye imenyerezamwuga.
Ubu abanyeshuri bo muri TSS Mamba yo mu Karere ka Gisagara bari kwigira ku murimo babifashijwemo n'uyu muhinzi w'umwuga.
Ubutumwa bwo Kwihanganisha ku Muryango wa Nyakwigendera Rajiv Rupaleria
Abaturage b'igihugu cya Uganda babyutse bumva inkuru ibabaje ivuga urupfu rwa Rajiv Rupaleria, umuhungu wa Sudhir Rupaleria, umwe mu banyemari bakomeye mu mujyi wa Kampala, wapfuye azize impanuka ikomeye.
Imodoka yari atwaye yagonze imipaka itandukanya umuhanda kuri Flyover ya Busabala iri mu karere ka Makindye-Ssabagabo, mu ntara ya Wakiso. Iyo modoka yahise ifatwa n'inkongi y'umuriro igashya kugeza ishibutse, bihitana abantu babiri barimo na Rajiv.
Nyuma y'iyi nkuru ibabaje, ibyamamare n'abandi bantu bazwi cyane mu gihugu batangiye kohereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera.
Dore bimwe mu butumwa bw'inkoramutima bwatanzwe n'abantu bazwi bashyizeho agatima bifatanya n'umuryango wa Rajiv:
AMATORA YA AUSTRALIA 2025 MU BURYO BW'IMBONANKUBONE: IBIMENYETSO BY'IBANZE BIGARAGAZA KO LABOR IRIMO GUTERA IMBERE
Jane Hume ahakana ko yaba yarakomoje ku kuyobora ishyaka rya Liberal, avuga ko yari atanga gusa 'ubufasha bwa kinyampuhwe'
Kanberra, tariki ya 3 Gicurasi 2025 â” Muri iki gihe abaturage b'igihugu cya Australia bari gutora mu matora rusange y'umwaka wa 2025, ibimenyetso by'ibanze byatangiye kugaragaza ko ishyaka rya Labor riri mu nzira yo kwegukana amajwi menshi, bitanga icyizere cy'uko ryakongera kwigarurira intebe y'ubutegetsi.
Amasaha make nyuma y'uko ibiro by'itora bitangiye kwakira amajwi, abasesenguzi batangiye kugaragaza ko Labor iri kubona amajwi menshi kurusha uko byari byitezwe, cyane cyane mu turere tw'icyaro no mu mijyi mito, aho ibibazo by'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage biri ku isonga mu biganirwaho.
Jane Hume yisobanura ku bivugwa ko ashaka kuyobora Liberal
Mu rindi tangazo ryatunguye abatari bake, Jane Hume, umwe mu bayobozi b'ishyaka Liberal, yahakanye ibivugwa ko yaba ari gukora ibikorwa bigamije kwigarurira ubuyobozi bw'iryo shyaka, mu gihe amakuru yari amaze iminsi avugwa ko ashaka gusimbura umuyobozi wabo mukuru.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Hume yagize ati:
'Simbaye ndi gushaka kuyobora ishyaka. Nari ndi gutanga ubufasha bw'umutima n'inyunganizi ku bavandimwe bacu, cyane cyane mu bihe nk'ibi bikomeye by'amatora.'
Iri jambo ryafashwe na bamwe nk'ubwirinzi bw'ukuri kwihishe inyuma y'ibimaze igihe bivugwa mu kinyeganyezo cy'ishyaka, aho bamwe bavuga ko hari 'amatiku y'imbere' akomeje gucamo ibice bamwe mu bayobozi b'ishyaka rya Liberal.
Labor iracyari ku isonga â” ariko ntibisobanuye ko byarangije
Nubwo Labor itangiye kuyobora mu majwi y'ibanze, abasesenguzi baracyaburira ko nta na rimwe twakwemeza intsinzi ishingiye ku majwi y'agateganyo. Bamwe bavuga ko ibyemezo bya nyuma bizaturuka mu majwi y'abatoye hakoreshejwe uburyo bwa poste, ndetse n'abari gutora ku bushake ku munsi w'amatora.
Hari impungenge z'uko bamwe mu batoye mbere bashobora kuba barahindutse mu mitekerereze, cyane cyane bitewe n'inkubiri z'amakuru yagiye avugwa mu cyumweru cya nyuma cy'amatora.
Umutekano w'amatora wakomeje kuba wizewe
Komisiyo y'amatora muri Australia yatangaje ko amatora yagenze neza, nta makimbirane cyangwa imvururu zazivugwamo. Ahenshi mu gihugu ibiro by'itora byakinguwe neza, n'ubwitabire bukaba bugaragara nk'uburi hejuru ugereranyije n'umwaka wa 2022.
Umuvugizi wa komisiyo yagize ati:
'Dushimira abaturage bose bitabiriye gutora mu buryo bwiza, nta mvururu, kandi mu buryo bwubahirije amabwiriza.'
Icyo abasesenguzi babivugaho
Umusesenguzi wa politiki muri Kaminuza ya Sydney, Dr. Angela Marsh, yavuze ko:
'Nubwo Labor irimo kugaragaza imbaraga, ntabwo dukwiye kwihuta mu byemezo. Ariko kandi, impinduka zigaragara mu myifatire y'abatora, cyane cyane urubyiruko n'abakozi, ni ikimenyetso gikomeye.'
Umucamanza wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Beryl Howell, yavuze ko iryo tegeko rya Trump rirengera ku ngingo ya mbere, iya gatanu n'iya gatandatu y'itegeko nshinga, maze ahita aryambura agaciro burundu.
Ku wa gatanu, urukiko rw'akarere rwatesheje agaciro iteka rya perezida Donald Trump ryari rigamije gukumira Perkins Coie â” ikigo cy'abavoka cyahoze gikorana na Hillary Clinton mu matora ya 2016 â” maze rihamwa n'uko ryari rinyuranyije n'amategeko n'itegeko nshinga.
Mu myanzuro ye y'amapaji 102, umucamanza Beryl Howell yanenze buri kimwe mu biri muri iryo teka rya perezida, anavuga ko ari intsinzi ikomeye ku ruhande rwa Perkins Coie, kandi ko bishobora kuba urugero ku bacamanza bandi bafite imanza zisa n'iyo.
Yagize ati: 'Nta wundi perezida wigeze ashyiraho iteka nk'iri mu mateka ya Amerika.' Yongeraho ati: 'Mu migambi no mu ngaruka, iri teka risubira mu nyandiko za Shakespeare wavuze ati: 'Icyambere dukore, tureke kwica abavoka bose.''
Howell yemeje ko iri teka ryarenze ku ngingo ya mbere, iya gatanu n'iya gatandatu y'itegeko nshinga, kandi aburizamo ishyirwa mu bikorwa ryaryo. Yagaragaje impungenge z'uko hari ibindi bigo by'abavoka byahitamo kugirana amasezerano n'ubutegetsi bwa Trump kugira ngo birinde kuba ibirengero.
Perkins Coie ni cyo kigo cya mbere cyahuye n'ingaruka z'iryo teka, ryategekaga ko ibisubizo byose bya leta birivana mu masezerano n'icyo kigo, ndetse abakozi ba leta bagakumirwa kugirana imikoranire n'abo bavoka no kubemerera kwinjira mu nyubako za leta, harimo n'inkiko.
Ubuyobozi bwa Trump bwari bwatangaje ko Perkins Coie ari ikibazo cy'umutekano w'igihugu kuko cyari cyaragiranye amasezerano na Fusion GPS ku nyungu za Hillary Clinton mu 2016 â” kompanyi yakoze 'dossier' irimo ibirego byaje guhakwa birebana n'umubano wa Trump na Russia.
Howell yahakanye ibyo birego, ashimangira ko iryo teka ryari irya ruswa ishingiye ku kwihorera, abishingira ku kuba ryagizemo ingaruka abantu bose bakora muri Perkins Coie â” kuva ku bavoka kugera ku bafasha babo.
By'umwihariko, igika cy'iryo teka cyabuzaga abo bavoka kwinjira mu nyubako za leta no kuvugana n'abakozi ba leta, Howell yavuze ko bitari ibihuha kuko hari inama zahise ziseswa nyuma y'iminsi mike rishyizweho.
Ubwunganizi bwa leta bwavugaga ko iryo teka ryakoreshwaga gusa igihe hari impungenge ku mutekano w'igihugu, ariko Howell yavuze ko ibyo nta shingiro bifite kuko iryo teka ubwaryo rivuga ko gukorana na Perkins Coie bitari mu nyungu za Amerika.
Yagize ati: 'Ibi ni ukurenganya mu buryo butemewe n'amategeko, ndetse ni ivangura rishingiye ku bitekerezo, nta kindi.'
Howell yanenze cyane ingingo yasabaga ibigo byigenga bifitanye amasezerano na leta gutangaza niba byarigeze gukorana na Perkins Coie, n'ubwo byaba bitari bijyanye n'ayo masezerano.
Yavuze ko iyi ngingo ibangamiye uburenganzira bwubahirizwa n'ingingo ya mbere y'itegeko nshinga, kuko yasabaga ibigo kugira ubwoba bwo gukoresha Perkins Coie kubera iyo ngingo.
Yongeyeho ko iryo teka ryari rinini ku buryo ritandukanyaga ibintu bifite agaciro kanini n'ibifite agaciro gake â” yaba ari ibikoresho by'intambara bihenze cyane cyangwa amapine y'impapuro â” byose byafatwaga kimwe, kabone n'iyo ibyo bikorwa byari bitarigeze bifitanye isano n'icyo kigo.
Ubuyobozi bwa Trump bushobora kujuririra urukiko rw'ubujurire rwa DC Circuit. Uyu mwanzuro uje nyuma y'uko Howell yari aherutse gutanga itegeko rihagarika by'agateganyo ishyirwa mu bikorwa ry'iryo teka, nyuma y'inkiko zabereye i Washington mu kwezi gushize.
Iryo hagarikwa ry'agateganyo ryaturutse ku kirego cyihutirwa cyatanzwe na Perkins Coie nyuma yo kugirwa inama na Williams and Connolly â” ikigo cy'abavoka kizwi cyane i Washington gifite ubunararibonye mu manza zo kurwanya kurengera kw'ubutegetsi.
Perkins Coie yari yabanje kwegera Quinn Emanuel â” ikigo cyigeze guhagararira bamwe mu bantu bakorana na Trump nka Elon Musk, Trump Organization, ndetse na Meya wa New York Eric Adams â” ariko iyi kompanyi yanze kwakira urwo rubanza kuko byari bikomeye muri politiki kandi byashoboraga kuyibasira.
Mu gihe andi makampani y'abavoka yari ari kuganira niba yatanga inyandiko zunganira Perkins Coie, byarangiye Williams and Connolly ari bo bafashe icyo kigo. Nabo bakigiriye inama yo gusaba urubanza rwihutirwa n'itegeko ribuza ishyirwa mu bikorwa ry'iryo teka, kandi Howell yabemereye byose.
Iki gikorwaremezo cya Masai Ujiri wamenyekanye cyane muri Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), ubu akaba ari Perezida wa Toronto Raptors, giherereye i Remera ahakoreraga Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC), ku muhanda ugana kuri Stade Amahoro.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yageze ku musozo, ndetse ku wa Gatandatu tariki 3 Gicurasi 2025 izakira igikorwa cya mbere.