Blog

  • Umuyobozi Mukuru mushya wa MTN Rwanda yijeje kuzageza serivisi zayo kuri buri wese – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu ijambo rye rya mbere nk'Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, yagejeje ku bayobozi n'abakozi b'iyi sosiyete.

    Monzer yagaragaje ko mu gihe azaba ayoboye MTN Rwanda izaba yubakiye ku nkingi eshatu.

    Ati 'Kugeza serivisi kuri buri wese, guhanga udushya ndetse no kubaka ishoramari rirambye.'

    Yakomeje avuga ko intego ye nyamukuru ari uguteza imbere gahunda yo kugeza ikoranabuhanga kuri buri Munyarwanda, hadashingiwe ku mibereho ye cyangwa aho atuye cyane cyane ko agiye gushyira imbaraga muri gahunda y'itangwa rya telefoni zigezweho ku giciro giciriritse no kwagura serivisi z'imari zikorerwa kuri telefoni.

    Mapula Bodibe wari usanzwe ari Umuyobozi wa MTN Rwanda, yashimye ubwitange n'umurava byaranze abakozi b'iyi sosiyete igihe yari amaze ayiyoboye.

    Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa MTN, ishami rya Sudani y'Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024. Afite uburambe bw'imyaka 24 muri serivisi z'itumanaho rigera kure.

    Yinjiye muri MTN Group mu 2004, akoramo imirimo itandukanye yo ku rwego rwo hejuru. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w'ishami ry'iyi sosiyete muri Sudani y'Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga n'amakuru muri MTN Uganda.

    Ali Monzer yahize kugeza serivisi za MTN kuri buri wese

    Mapula wari umaze igihe ayobora MTN Rwanda yashimiye uburyo abakozi bayo bakomeje kurangwa n’ubwitange n’umurava mu kazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-mukuru-mushya-wa-mtn-rwanda-yijeje-kuzageza-serivisi-zayo-kuri-buri

  • Amatora ya Australia: Intsinzi ikomeye ya Anthony Albanese n'impinduka mu mitekerereze y'abaturage. #rwanda #RwOT

    Ibintu 5 by'ingenzi twakuramo mu matora rusange yo muri Australia nyuma y'uko Anthony Albanese atsindiye manda ya kabiri

    Abaturage ba Australia batunguye isi ku wa Gatandatu ushize ubwo batangazaga ibyavuye mu matora rusange. Si uko batunguwe n'uwatsinze, ahubwo ni ukubera ubunini bw'intsinzi ya Anthony Albanese. Ni icyemezo cyagaragaje isura nshya y'icyizere abaturage bongeye kugira ku ishyaka rye rya Labor riharanira ihame rya demokarasi ishingiye ku majyambere n'uburinganire.

    Uyu ni umusaruro ukomeye kuri Minisitiri w'Intebe Anthony Albanese, wari umaze igihe ishyaka rye ritsikamiwe n'ubwiyongere bw'inkunga ku ruhande rw'abanyamuryango b'ishyaka ry'aba Liberal, rishyira imbere indangagaciro za gikomunisiti na gikonseravative. Iyi ntsinzi irasa neza n'ihinduka ryabaye muri Canada mu ntangiriro z'ubuyobozi bwa kabiri bwa Donald Trump muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo abaturage nabo bahindukiraga abagize uruhare mu gukaza umurego w'inyungu zabo bwite.

    Dore ibintu bitanu by'ingenzi twakuramo muri aya matora:


    1. Labor yagaruye icyizere — binyuze mu bikorwa byumvikana kandi bifatika

    Nyuma yo kumara amezi menshi mu mwaka ushize igaragaza intege nke mu mibare y'amajwi mu buryo bw'iperereza, ishyaka rya Labor ryayoboye neza urugendo rwo kongera kwiyegereza abaturage, rishyira imbere ibibazo bibakomereye nko: ubuzima, imibereho myiza, imihindagurikire y'ibihe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa n'ingendo.

    Ibi byagaragaje ko abaturage bifuza ubuyobozi bufite umurongo uhamye, kandi bufite ubushake bwo gukemura ibibazo aho kwishora mu mvugo z'amarangamutima cyangwa kwirengagiza ibibazo bikomeye nk'uko bamwe mu banyapolitiki bo mu ruhande rw'abarwanya Labor babigenzaga.


    2. Abaturage bahinduye icyerekezo: barambiwe ubuyobozi bushingiye ku gukaza umurego

    Abatora benshi batoye Labor si uko ari abanyamuryango bayo, ahubwo ni uko barambiwe ubuyobozi bushingiye ku ngamba z'ihutiraho zitagira impinduka zifatika. Ishyaka rya Liberal, ryari risanzwe rifite abayoboke benshi, ryahuye n'akaga karimo no gutakaza umuyobozi waryo Peter Dutton, utsinzwe ku buryo butunguranye.

    Ibi byerekana ko abaturage batakibona icyo bamarira n'ibyiringiro ku batavuga rumwe n'ubutegetsi, kuko bababonaga nk'abadafite igisubizo ku bibazo bibugarije. Kuba batakaje n'intebe nyinshi, birashimangira ihinduka ry'imyumvire n'impamvu nyinshi zishingiye ku mibereho rusange.


    3. Ikibazo cy'imihindagurikire y'ikirere cyagize uruhare runini

    Ugereranyije n'amatora yabanje, abaturage ba Australia batoye bifashishije cyane ikibazo cy'ihindagurika ry'ibihe, cyane ko igihugu cyabo kimaze igihe kirekire kibangamiwe n'inkongi z'umuriro zatewe n'ubushyuhe bukabije, imyuzure, ndetse n'ihinduka ry'ibihe ku buryo budasanzwe.

    Albanese na Labor bagaragaje gahunda ihamye yo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere, guteza imbere ingufu zisubira (renewable energy), no guhangana n'imihindagurikire y'ikirere mu buryo burambye. Ibi bikaba bitandukanye n'uruhande rwa Liberal rwagaragaje kwigira ntibindeba cyangwa gukinisha iki kibazo.


    4. Kwiyongera kw'abakiri bato mu matora byahinduye byinshi

    Urubyiruko rw'Abanya-Australia rwari rusanzwe rutaritabira cyane amatora, ariko muri uyu mwaka byahindutse. Ubu rwaritabiriye ku bwinshi, biturutse ku bitekerezo n'imiyoborere mishya Labor yatanze, ndetse no kubasha gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bushishikaje kandi bugezweho.

    Abakiri bato bagarutse cyane ku ngingo zireba ejo hazaza, zirimo: ubuzima, ibijyanye n'akazi, ikoranabuhanga, imiturire iciriritse, n'imihindagurikire y'ikirere. Labor yatsinze cyane mu mijyi minini, aho urubyiruko rufite ijwi rikomeye.


    5. Liberal igiye gusubira inyuma isubire ku ntebe y'amasomo

    Nyuma y'aya matora, biragaragara ko ishyaka rya Liberal rikeneye isuku n'impinduka zikomeye imbere mu mitwe yaryo. Gutakaza intebe nyinshi no kubura umuyobozi waryo ku rwego rw'igihugu ni ibintu bidakunze kubaho, ariko bishobora gutanga isomo rikomeye ku cyerekezo ishyaka rishaka kuganamo.

    Iri shyaka rishobora kwifashisha ubu buryo bwo gusubira inyuma nk'amahirwe yo kwiyubaka, gukosora aho ryakoze amakosa, no kongera kubaka icyizere cy'abaturage binyuze mu kuganira nabo ku by'ingenzi bitari politike y'amarangamutima cyangwa ibikorwa bigamije kwibasira abategetsi bariho.

    Iyi ntsinzi ya kabiri ya Anthony Albanese n'ishyaka rye rya Labor si intsinzi y'amajwi gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'uko abaturage ba Australia barimo bahindura icyerekezo cy'imiyoborere. Bashaka ubuyobozi bufite ejo hazaza hasobanutse, bujyanye n'imibereho yabo ya buri munsi, kandi bufite ubushake bwo gukorera rubanda, si ukwitwaza ubutegetsi.

    Ibi kandi bishobora gutanga isomo rikomeye ku bindi bihugu byo mu karere no ku isi yose, aho abaturage bagenda bagaragaza ko bashaka impinduka zishingiye ku mpinduka zifatika, aho kwihambira ku buryo bw'imiyoborere butajyanye n'igihe.

     

    Source : https://kasukumedia.com/amatora-ya-australia-intsinzi-ikomeye-ya-anthony-albanese-nimpinduka-mu-mitekerereze-yabaturage/

  • Abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru basezeweho – #rwanda #RwOT

    Abashyizwe mu kiruhuko cy'izabukuru, bose hamwe ni abapolisi 150 barimo ba ofisiye bato 45 na ba su-ofisiye 105.

    Ubwo yabasezereraga ku mugaragaro, mu muhango wabereye ku Kacyiru, ku cyicaro gikuru cya Polisi y'u Rwanda, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku bwitange n'ikinyabupfura bagaragaje mu kazi.

    Yashimiye kandi imiryango yabo yakomeje kubaba hafi mu rugendo rw'akazi, bihanganira kuba batari hafi yabo kubera imiterere y'akazi n'inshingano bari bafite.

    Ati “N'ubwo mugiye mu kiruhuko cy'izabukuru, akazi ko kurwanya icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano w'igihugu karakomeza kandi tuzakomeza dufatanye nk'uko bisanzwe.”

    DIGP Ujeneza yabasabye kuzakomeza kurangwa no gukunda igihugu, imyitwarire myiza no kwitanga, abizeza ko Polisi y'u Rwanda izakomeza kubabonamo imbaraga zayo mu guteza imbere umutekano w'igihugu n'iterambere.

    CIP (rtd) Bernard Gahonzire, wari uhagarariye abasezerewe, yashimiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wabashyize mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Yashimiye kandi ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda kuba butarahwemye kubaba hafi mu kuzuza neza inshingano zabo.

    Ati “Igihe tumaze mu kazi ni urugendo rurerure twigiyemo byinshi bizaduherekeza na nyuma y'akazi, dukomeza kurangwa n'indangagaciro mwadutoje.”

    Yavuze ko mu buzima bagiyemo nyuma y'akazi, batazatatira igihango, kuko bazirikana amahirwe bahawe yo gutanga umusanzu mu kubaka igihugu kandi bakazakomeza kuwutanga aho bizaba bikenewe hose.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yashimiye abasezerewe mu kazi, ku bwitange n'ikinyabupfura bagaragaje mu kazi

    Abapolisi 150 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru basezeweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-150-baherutse-gushyirwa-mu-kiruhuko-cy-izabukuru-basezeweho

  • Imisozi y'i Karongi ishobora gutangira gushyirwaho inzuri – #rwanda #RwOT

    Aka karere kanyuramo uruhererekane rw'imisozi miremire igize isunzu rya Congo Nil. Ni imisozi ifite imizi ishoreye mu kiyaga cya Kivu ku ruhande rumwe ku rundi igashorera mu cyogogo cy'umugezi wa Nyabarongo. Iyi miterere ituma aka karere kagira igipimo cy'ubuhehere buri hejuru.

    Ni akarere kandi gafite amahirwe y'isoko mu bijyanye n'ubworozi kuko gahana imbibi na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, igihugu u Rwanda rufitemo isoko rinini ry'ibikomoka ku matungo.

    Nubwo bimeze gutyo, kugeza ubu aka karere ndetse n'utundi bituranye ntabwo turabasha guhaza iri soko bitewe n'uko tudakorerwamo ubworozi bugezweho ibituma n'umukamo uba muke.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga ko Karongi ari akarere keza ku bworozi bw'inka, kuko gafite ikirere gikonja ibituma inka zihororewe zitarwaragurika.

    Ati 'Abageze Gasenyi mwabonye urwuri ruhari, ni urwuri rwiza, abageze i Nyange mwabonye urwuri ruhari. Ni inzuri nziza, inaha nta sazi ihaba, nta burondwe, nta yindi nkurikizi, ku buryo inaha inka z'umukamo zahaba cyane'.

    Meya Muzungu yabwiye IGIHE ko bari gukora ubukangurambaga mu rugaga rw'aborozi b'inka z'umukamo mu Rwanda ndetse ko hari n'abatangiye gusaba kuza kororera i Karongi.

    Ati 'Nitwe tutarabona umwanya wo guhura nabo. Twashyizeho urubuga rwo kugurana ibitekerezo rurimo n'abahanga mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi bari kutugira inama mu bijyanye n'ubuhinzi n'ubworozi'.

    Meya Muzungu avuga ko ikirere cy'i Karongi ari kimwe n'icya Rutsiro, Rubavu na Nyabihu ahaboneka inka nyinshi z'umukamo, akavuga ko niba inzuri za Gishwati zarashobotse no kuzishyira i Karongi byashoboka.

    Magingo aya mu Karere ka Karongi habarurwa inka inka zirenga 55 000 zirimo iza kijyambere 28 600. Intego aka karere gafite ni ukongera inka za kijyambere zikaba 100%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imisozi-y-i-karongi-ishobora-gutangira-gushyirwaho-inzuri

  • Nyagatare: Meya ntiyanyuzwe n'ibiro bishya by'Akarere byatwaye miliyoni 670 Frw – #rwanda #RwOT

    Inzu nshya yujujwe yashyizwemo ibiro by'Umuyobozi w'Akarere, iby'Umuyobozi w'Akarere wungirije, icyumba kinini cy'inama, ibiro by'Inama Njyanama, icyumba gito abajyanama bakoreramo inama ndetse na serivisi z'ubutaka zose akaba ariho zizajya zitangirwa.

    Ni mu gihe abandi bakozi bakorera mu yindi nyubako byegeranye, abandi bakazakorera mu nzu akarere kakoreragamo mbere, bave aho bakoreraga harimo stade ya Nyagatare n'ahandi hatandukanye hatumaga batatana.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko nubwo iyi nyubako yuzuye atari ibiro by'akarere bya burundu, kuko mu gihe bazaba babonye ubushobozi bazubaka ibindi biro binini bijyanye n'igihe.

    Yagize ati 'Ntabwo twubatse ibiro by'akarere twifuza kuzubaka, twavuga ko ari ukwagura inyubako twari dufite twongeraho hano ariko sicyo gishushanyo cy'akarere twifuza kuzubaka. Ubwo rero twaguye n'ubundi aho twari turi ubu abakozi benshi baje hano kuko inyubako yari ihari hari abakozi benshi yakiraga, tuyihuza n'iyi bituma abakozi benshi baza hano, ntabwo ari bose ariko ni benshi.''

    Meya Gasana yavuze ko iyo abakozi bari hamwe bibafasha mu kuvugana no mu mikoranire.

    Yavuze ko kandi iyo hari umuturage uje nawe ngo bimufasha kutayoba no kugera ku muntu akeneye byoroshye, bitandukanye na mbere ubwo bakoreraga ahantu henshi hatandukanye, byanatumaga serivisi batanga zitanogera buri wese.

    Uyu muyobozi yavuze ko batari babona ingengo y'imari yo kubaka ibiro by'akarere bigezweho ariko ngo bateganyije ikibanza bazabyubakamo ubushobozi niburamuka bubonetse.

    Meya w'Akarere ka Nyagatare ntiyanyuzwe n'ibiro bishya by'Akarere byatwaye miliyoni 670 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-meya-ntiyanyuzwe-n-ibiro-bishya-by-akarere-byatwaye-miliyoni-670-frw

  • Yatekeye abarimo Perezida Kagame, Alpha Conde na Abiy Ahmed: Chef Sindayigaya twaganiriye (Video) – #rwanda #RwOT

    Sindayigaya Ramadhan uzwi nka Chef Rama yakuze ashaka kuzibera injeniyeri mu by'ubwubatsi ariko kuva mu 2007 ubwo yari mu mashuri yisumbuye yatangiye guteka muri za restaurants kuko abantu bamubonagamo ubwo bushobozi na we akabikunda.

    Yinjiye muri Kaminuza (KIST) mu 2009 anakora akazi ko guteka. Nyuma yagiye kwiga amasomo yerekeye ibyo guteka muri Kenya, mu bihugu bitandukanye by'i Burayi no muri Florida Atlantic University muri Amerika, ahavana impamyabushobozi yanamushyize ku rwego rwisumbuye.

    Uyu mugabo w'imyaka 38 yabwiye IGIHE ko yatetse amafunguro inshuro nyinshi agomba kuribwa n'Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, haba igihe ari mu nama n'igihe yabaga ageze muri hoteli mu buryo bwihariye.

    Ati 'Hari igihe nari chef muri restaurant imwe ya Kigali Marriott Hotel, yitwa Cucina [Perezida] araza (ntabwo aguteguza wowe). Wenda abandi baba babizi ariko wowe nka chef, uba mu gice cy'inyuma, wowe ujya kubona ukabona hari abantu b'imena (VIP), ibyo bakeneye bikaza, ukabikora ubizi neza ko ari ibye. Ntabwo ugira igihunga bitewe n'uko ibyo ukora uba usanzwe ubikora ahubwo wowe icyo wishimira ni uko noneho urabizi ko ugiye kugaburira umukuru w'igihugu.'

    Mu gihe mu Rwanda haberaga inama ya Afurika Yunze Ubumwe mu 2018, Chef Sindayigaya wakoraga muri Kigali Marriott Hotel yatekeye abakuru b'ibihugu barenga batandatu, kandi bose bagenda banyuzwe.

    Ati 'Ni ibintu biba bidakunze kubaho[…]kubona rero amahirwe nk'ayo yo kwakira abantu nk'abo uri 'chef' ugatekera abaperezida batandukanye kandi bose bakagenda nta kibazo bagize, bishimye, ishusho y'igihugu wayitanze[…]ni ikintu umuntu wese yakwifuza.'

    Mu bakuru b'ibihugu bari aho harimo uwa Kenya n'abandi bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

    Guteka amafunguro arajya ku meza y'Umukuru w'Igihugu…

    Chef Sindayigaya umaze imyaka 17 mu kazi ko guteka, amaze gukora muri hotel z'inyenyeri eshanu zitandukanye zirimo Serena Hotel, Kigali Marriott Hotel, Radisson Blue n'izindi kandi Perezida Kagame rimwe na rimwe akaba umwe mu barahabwa amafunguro yatetse.

    Ati 'Nk'uko ubibona n'ahandi iyo aragera ahantu byanga bikunda ibintu bigomba guhinduka. Buriya serivise agomba gukenera, aba agomba kuba afite abantu babizobereyemo, babifitemo ubumenyi. Ubumenyi ufite ntabwo buba bukemangwa ahubwo ni ko biba biteguye, niba ari amafunguro aba agomba kuba afite umuntu ugenzura uko amafunguro ye agomba gutegurwa. Rero nk'umu-chef muri icyo gihe ntabwo wagira guhuzagurika ariko uba ugomba kuba maso mu byo ukora ugakora ibyo akeneye byose.'

    Mu gihe hamurikwaga igitabo cyitwa Uruhimbi mu 2024 kivuga ku ndyo nyarwanda, Chef Sindayigaya na bagenzi be batatu batetse amafunguro agikubiyemo ndetse hari abayobozi mu nzego nkuru z'igihugu zitandukanye bayafunguraho.

    Yatekeye umuyobozi wo muri Ethiopia arumirwa

    Nyuma yo gukora muri Kigali Marriott Hotel bakabona hari byinshi igikoni kimaze kunguka, Chef Sindayigaya yagiye gukorera muri Guinee Conakry, no mu bindi bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ati 'Nigeze kwakira Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, mu Burengerazuba bwa Afurika. Bwari ubwa mbere nakiriye itsinda ry'abanyamahanga kandi ibyo bararya ari njye wabitetse kandi bidakomoka mu muco wanjye. Icyo gihe narabiteguye, bari abantu benshi ari kumwe na Perezida Alpha Conde, ibyo kurya bariye icyo gihe ni njye wabitetse kandi mbiteka mu mwimerere w'iwabo.'

    Kuva muri Ethiopia ujya muri Guinne Connakry harimo intera ya kilometero zirenga 7800. Minisitiri w'Intebe wa wa Ethiopie yatunguwe no gusanga aho hantu hari amafunguro asa neza nk'ayo yasize mu rugo.

    Ati 'Kugira ngo urenge ibyo bilometero noneho unahasange bya byo kurya by'iwanyu uba ugeze mu rugo. Noneho umu-chef atari uwo muri icyo gihugu. Ibyo biri mu bintu byanshimishije. Kubona umuntu umeze nka Perezida mu gihugu cy'iwabo akubwira ati 'ni sawa' uhagaze imbere y'amafunguro akagukora mu ntoki uravuga ngo akazi kakozwe.'

    Chef Rama avuga ko mu myaka iri imbere yifuza kuzashinga igikorwa kizatuma azamura ibendera ry'u Rwanda mu mahanga binyuze mu mwuga wo guteka.

    Uyu mugabo ahamya ko guteka amafunguro aryoshye biva ku buryo uwayateguye yitwaye

    Chef Sindayigaya Ramadhan ni umwe mu batetsi beza mu Rwanda

    Afatanyije na bagenzi be banditse igitabo cyitwa Uruhimbi kirimo indyo nyarwanda

    Chef Rama yatekeye abakuru b’ibihugu byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yatetse-amafunguro-agaburirwa-aba-perezida-barimo-kagame-chef-sindayigaya

  • Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza #rwanda #RwOT

    Abagize urugaga rw'Abikorera/PSF bo mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa 02 Gicurasi 2025 bahuriye ku rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ruherereye mu Murenge wa Gacurabwenge ahazwi nko mu Kibuza bibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Nyuma yo Kwibuka, bafatanije n'Umuryango SEVOTA baremera ababyeyi b'Intwaza baturutse mu mirenge yose uko ari 12 igize akarere ka Kamonyi.

    Munyankumburwa Jean Marie, umuyobozi w'urugaga rw'abikorera mu karere ka Kamonyi avuga ko mu gihe bamwe muri bagenzi babo bakoresheje imbaraga bari bafite n'ubutunzi bwabo bakica Abatutsi, ko icyo bo nk'abikorera bashyize imbere uyu munsi ari ukubaka ubumwe n'urukundo bafatanya mu gukoresha imbaraga bafite ndetse n'ubutunzi bwabo mu gukora ibikorwa byiza byubaka Igihugu kuko u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza.

    Yagize kandi ati' Abatutsi bikoreraga bari mu makomine yahujwe akavamo Akarere ka Kamonyi ndetse n'abandi mu Gihugu baribasiwe cyane ndetse n'ababakomokagaho. Mu gihe bicwaga, abicanyi basahuye ibicuruzwa byabo bituma abahigwa babahiga bukware kuko abakoraga Jenoside babwirwaga ko ni hagaragara ko hari uwarokotse bashobora kuzasubiza ibyo basahuye, ibyo bikongera ubukana bw'abicanyi'.

    Yakomeje ati' Ikibabaje kurusha ibindi ni uko abari inyuma y'uko guhigwa bukware byakorwaga na bagenzi babo bari basangiye umwuga, bitwa ko ari inshuti barasangiye akabisi n'agahiye. Kwibuka abikoreraga ndetse n'abandi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi nka PSF tuzakomeza kubikora hagamijwe kugira ngo ayo mateka atazibagirana ariko kandi tunakumira, tunahangana n'Ingengabitekerezo ya Jenoside'.

    Munyankumburwa, ahamya ko abikorera bo mu karere ka Kamonyi bashima, ndetse bazirikana Urukundo, Ubwitange, Ubutwari bw'Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame mu gihe cyo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

    Ashimangira ko kubera Inkotanyi u Rwanda rwavuye mu mva rukaba Igihugu, aho ubu abikorera batekanye, bacuruza bizeye ko ibyo bakora ntawabibavutsa. Ati' INKOTANYI TURABASHIMA CYANE'.

    Agira kandi ati' Ubugwari bw'Abacuruzi batubanjirije bagafata ubutunzi bwabo bakabukoresha mu gukora Jenoside, uruhande rumwe bitubera isomo nk'Abikorera kuko ubu twebwe abacuruzi bacu tubakangurira gukoresha ubutunzi bwabo mu kubaka Igihugu. Ibyo dukora byose dufite aho tubisarura, dufite ubuyobozi bukuru bw'Igihugu cyacu budukangurira gukora ibikorwa byubaka Igihugu aho kugisenya. Aho gukoresha ubutunzi bwacu mu gusenya Igihugu ahubwo tukabukoresha mu kucyubaka'.

    Benedata Zacharie, Perezida w'Umuryango IBUKA mu Karere ka Kamonyi yabwiye abaje kwibuka ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagize umwihariko ku bacuruzi kuko bari bafite ubushobozi ariko bimwe nu byo bacuruzaga biherwaho babica. Yaba ari imihoro, imodoka zifashishijwe n'ibindi bikoresho kugira ngo barimbure Abatutsi bahigwaga barimo abikoreraga.

    Ashimangira ko bidashoboka ko hari uwakuraho ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye mu 1994, ariko kandi na none ngo birashoboka ko buri munsi dusubiza agaciro abakambuwe bakabura ubuzima. Ashimira PSF kuba yarakomeje kuba hafi abarokotse Jenoside batishoboye mu myaka yose itambutse.

    Ashimira Urugaga rw'Abikorera/PSF bafashe uyu mwanya bakawugira ngaruka mwaka, aho bifatanya mu kunamira, kuzirikana no gusubiza agaciro abikoreraga bambuwe ubuzima, bakicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati' Ubumuntu bwacu bugomba kuruta urwango kandi guharanira Ubumwe bikaba ikintu dushyize imbere cyane cyane abikorera. Nubwo Igihugu cyamennye amaraso menshi ariko Abarokotse Jenoside basabwa gukomera kandi tukizera ko nta mahano ya Jenoside yasubira ukundi kubera Ubuyobozi dufite bwamagana abashaka kwimakaza amacakubiri'.

    Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi yashimiye Abikorera mu Karere ka Kamonyi kuri iki gikorwa bateguye cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakanakitabira. Yagarutse ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka yo Kwibuka igira iti' TWIBUKE TWIYUBAKA', yibutsa ko hari aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze, ko kandi byose bikeshwa imiyoborere myiza.

    Yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga Abatutsi ndetse zikabohora u Rwanda zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. Yagize kandi ati' Kwibuka ni igikorwa tuzakomeza gukora imyaka yose kugira ngo tubashe gusubiza Abishwe agaciro bambuwe kandi ari nako tuboneraho umwanya wo guhumuriza abayirokotse'.

    Dr Nahayo Sylvere, yibukije ko nubwo hari ingaruka zikomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko ntawe zikwiye gutera ubwoba, ko ahubwo buri wese akwiye guharanira kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda kandi buri wese agaharanira gukumira icyo aricyo cyose cyabuhungabanya kuko ariwo musingi w'Iterambere ry'u Rwanda n'Abanyarwanda.

    Nyuma y'igikorwa cya PSF cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, by'umwihariko abikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakurikiyeho igikorwa cyo kuremera Intwaza zaturutse mu Mirenge yose uko ari 12 Igize Kamonyi. Banahawe inama n'impanuro, basabwa guharanira kubaka ahazaza heza, kubaka Urukundo muribo n'abandi, ari nako bakomeza kuba mu murongo mwiza wo kubaka Igihugu no gufasha mu myumvire igamije ko buri wese agaragaza uruhare rwe mu mpinduka nziza.

    Nyuma yo kunamira no gushyira indabo ku rwibutso ruri mu Kibuza ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiyeho kujya kuganira no kuremera Intwaza.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/05/04/kamonyi-abikorera-psf-bibutse-bagenzi-babo-bishwe-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-banaremera-intwaza/

  • Ubumuga ntibwabatambamiye: Inkuru y'Abanyarwanda begukanye ibihembo mu marushanwa mpuzamahanga – #rwanda #RwOT

    Yari amarushanwa yo kwandika inkuru, gukora filime n'ibindi, yahuje abo mu bihugu birindwi birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Sénégal, Ghana na Nigeria.

    Yateguwe n'umushinga witwa “We Can Work” ugaragaza ko abafite ubumuga bashobora gukora neza akazi ndetse bakagera ku musaruro ushimishije.

    Ushyirwa mu bikorwa na Light For The World ku nkunga ya Mastercard Founfation.

    Ni amarushanwa ahuza abantu bafite ubumuga aho basangizanya inkuru banditse zishobora guhindura ubuzima bwa benshi.

    Rugemandinzi Joseph ufite ubumuga bw'ingingo n'ubwo kutabona, afite icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gukora inyongeramusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga yakuye muri Maroc.

    Rugemandinzi usanzwe ari n'umwanditsi wa filime yabwiye IGIHE ko amarushanwa bitabiriye ari urubuga rwo kugaragarizaho impano zitandukanye zibanda mu guhindura ubuzima cyane cyane ku bafite ubumuga.

    Ati 'Asobanuye ikintu kinini cyane cyane ku muntu ufite ubumuga mu rwego rwo kwerekana ko na we ashoboye kandi ashobora kugira icyo akora mu kwiteza imbere n'igihugu muri rusange. Nkanjye nagira umusanzu ntanga ku iterambere rya filime Nyarwanda kuko narabyize.'

    Muri ayo marushanwa Rugemandinzi yanditse inkuru yanditse ishingiye ku mugabo wavutse abona ariko aza kugira ikibazo cy'amaso amaze gukura.

    Icyakora uwo mugabo ntiyaheranwe n'ubwo bumuga ahubwo yakomeje gutanga umusaruro nk'uko yakoraga ataragira ubumuga.

    Ati 'Uwo mugabo yari azi gukora kuko yabohaga ibitebo akajya kubigurisha akiri umwana ariko amaze kugira ikibazo cy'ubumuga bwo kutabona arakomeza arabikora kandi neza nk'uko yabikoraga mbere.'

    Mfitumukiza Patrick wiga ibijyanye n'imiyoborere mu kwihangira imirimo muri African Leadership University, we yakoze ku nkuru igaruka ku buzima bwe.

    Yabwiye IGIHE uburyo yabashije kwiteza imbere agakomeza amashuri nubwo afite ubumuga bw'ingingo.

    Icyakora yabanje guhura n'imbogamizi zo kudatinyuka akumva ko atashobora gukora ibintu runaka nko kumva ko atabona akazi kubera ubumuga afite.

    Ati 'Ngatekereza ko bagaha utabufite kandi ibyo ni ibintu umuntu yishyira mu mutwe ugasanga bitumye aguma aho ari ndetse ntabashe gutera imbere.'

    Mu bihembo Rugemandinzi na Mfitumukiza batsindiye harimo guhabwa imenyerezamwuga no kuba ambassaderi w'umushinga wa 'We Can Work'.

    Uyu mushinga uteganya ko mu myaka umunani iri imbere uzatanga akazi ku rubyiruko rufite ubumuga 1,000,000 mu bihugu birindwi birimo Uganda, u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Sénégal, Ghana na Nigeria.

    Rugemandinzi Joseph ufite ubumuga bw'ingingo n'ubwo kutabona ni inzobere mu gukora inyongeramusaruro hifashishijwe ikoranabuhanga

    Mfitumukiza Patrick ufite ubumuga bw’ingingo ari mu batsinze mu marushanwa yo kwandika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumuga-ntibwababujije-gukabya-inzozi-inkuru-ya-rugemandinzi-na-mfitumukiza

  • M23 yagabye igitero gikomeye i Sake, ifata abarwanyi 83 ba FDLR barimo n'abayobozi bakuru #rwanda #RwOT

    Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, uherutse gukora operasiyo idasanzwe i Sake, irangira wiciyemo abarwanyi benshi ba FDLR abandi ubafata mpiri, barimo n'abakomanda babiri bo ku rwego rwo hejuru.

    Iyi operasiyo yakozwe hagati muri iki cyumweru, mu gace kitwa Mukimoka, gaherereye i Sake mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa RDC.

    Byari nyuma y'uko M23 ibonye amakuru ko ihuriro ry'ingabo zishyigikiye Leta ahanini rigizwe na FDLR irimo abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ryateguragaga igitero kuri M23. Ni bwo M23 yagabye igitero cyihuse kandi gikaze.

    Amakuru yizewe Kasuku MEDIA yahawe n'umwe mu barwanyi ba M23, avuga ko iyo operasiyo yarangiye hafashwe abarwanyi 83 ba FDLR, barimo Colonel umwe n'umujenerali umwe.

    Hanatwarwa intwaro nyinshi, amasasu ndetse n'ibikoresho by'itumanaho byari bifite agaciro gakomeye mu bikorwa bya gisirikare.

    Aka gace ka Sake, aho iyi operasiyo yabereye, kari mu ntera y'ibilometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru. M23 yahigaruriye mu mpera z'umwaka ushize, mbere y'uko ifata Goma ku wa 27 Mutarama 2025.

    Kuva M23 ifashe ibice byinshi bya Kivu y'Amajyaruguru n'Amajyepfo, harimo n'umujyi wa Sake, ingabo za Leta zakomeje kugaba ibitero kugira ngo zongere kubyigarurira.

    Ariko M23 nayo yakomeje gukora operasiyo zidasanzwe mu rwego rwo kuzirwanya no gukomeza kugenzura ibyo bice.

    Ibi byakurikiye ibitero by'ihuriro ry'ingabo za Congo byagabwe i Goma ku wa 11 Mata 2025, byatumye M23 isubiza ibintu ku murongo binyuze mu yindi operasiyo yihariye yatumye umutekano n'ituze bisubira mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.

    M23 yagabye igitero gikomeye i Sake, ifata abarwanyi 83 ba FDLR barimo n'abayobozi bakuru

    Source : https://kasukumedia.com/m23-yagabye-igitero-gikomeye-i-sake-ifata-abarwanyi-83-ba-fdlr-barimo-nabayobozi-bakuru/

  • Dr Denis Mukwege n'abaharanira ibidukikije basabye Perezida Tshisekedi kudashyira umukono ku masezerano n'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Dr Denis Mukwege hamwe n'abandi baharanira uburenganzira bwa muntu n'ibidukikije muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye Perezida Félix Tshisekedi kudashyira umukono ku itangazo ry'amahame riherutse gutangazwa hagati ya RDC n'u Rwanda, bavuga ko ari igihugu cyateye RDC.

    Ibi babigaragaje mu ibaruwa rusange basohoye, aho basabye ko amabuye y'agaciro y'Abanye-Congo adakomeza gutangwa, kandi ko ubutabera bw'inzibacyuho bwashyirwa imbere mu bikorwa bigamije kugarura amahoro no kubusigasira.

    Bagize bati: 'Turasaba kudatanga amabuye y'agaciro ya Congo, gushyira ubutabera bw'inzibacyuho mu bikorwa byose bigamije kugarura amahoro, kugira ngo byorohereze inama z'ibihugu zirimo imiryango yose mu gihugu, harimo n'abagize Inteko Ishinga Amategeko, mbere yo kubyemeza mu izina ry'abaturage ba Congo no kurengera inyungu zabo, mu ruzinduko rwanyu rutaha i Washington DC.'

    Muri iyo baruwa, banibukije Perezida Tshisekedi amagambo ya Papa Fransisko, aheruka kwitaba Imana, ubwo yasabaga abateye RDC gukuramo amaboko, anamagana uburyo Afurika igifatwa nk'ahantu ho gusahura.

    Papa Fransisko yagize ati: 'Nyuma y'ubukoloni bwa politiki hatangijwe ubukoloni mu bukungu. Kubera iyo mpamvu, iki gihugu cyarasahuwe cyane ntigishobora gukura bihagije inyungu mu mutungo wacyo. Twageze kuri paradox, imbuto z'ubutaka bwayo zigira abanyamahanga. Mukure amaboko yanyu muri RDC no muri Afurika! Mureke kuniga Afurika, ntabwo ari ikirombe cyangwa ubutaka bwo gusahurwa.'

    Iyi baruwa yashyizweho umukono na Dr Denis Mukwege, wahawe igihembo cyitiriwe Nobel, hamwe na Bobo Kabamba, Jean Claude Katende, Jean Claude Mputu n'abandi benshi baharanira kurengera ibidukikije n'uburenganzira bwa muntu.

    Iyi baruwa yasohowe mu gihe Perezida Félix Tshisekedi yerekeje i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ategerejweho ibiganiro bya nyuma n'abayobozi ba Amerika ku masezerano y'ubufatanye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Aya masezerano agamije guhererekanya umutungo kamere wa Congo n'umutekano mu Burasirazuba, ndetse n'ishoramari rihwanye na miliyari 500 z'amadolari mu myaka 15.

    Dr Denis Mukwege n'abaharanira ibidukikije basabye Perezida Tshisekedi kudashyira umukono ku masezerano n'u Rwanda

    Source : https://kasukumedia.com/dr-denis-mukwege-nabaharanira-ibidukikije-basabye-perezida-tshisekedi-kudashyira-umukono-ku-masezerano-nu-rwanda/