Blog

  • Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuzahura umubano n'u Burundi bikomwa mu nkokora na Perezida Ndayishimiye – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 04 Gicurasi 2025 mu kiganiro Inkuru mu Makuru cya RBA.

    Ku wa 10 Werurwe 2025 intumwa zikora mu bijyanye n'ubutasi bw'u Rwanda n'iz'u Burundi zahuriye mu Ntara ya Kirundo, ziganira ku bibazo by'umutekano byateje umwuka mubi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Imwe mu ngingo ikomeye zaganiriweho ni ukuba u Burundi bwafungura imipaka yabwo n'u Rwanda bwafunze muri Mutarama 2024.

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo biganiro bigikomeje ndetse n'iyo ahuye na mugenzi we w'u Burundi buri gihe bagaragarizanya ubushake bwo gukemura ikibazo kiri hagati y'u Rwanda n'u Burundi kugira ngo bibane neza.

    Ati 'Ariko ikibazo tugira ni uko rimwe na rimwe Perezida w'u Burundi atanga ikiganiro mu bitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda, bikaba bitudindiza mu byo twifuza. Ntabwo ari Abanyarwanda gusa n'Abarundi bifuza ko twagarura umubano mwiza hagati y'ibihugu byombi.'

    Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku biganiro Perezida Ndayishimiye aherutse kugirana n'ibitangazamakuru mpuzamahanga ashinja u Rwanda ko ngo rushaka gutera igihugu cye, ibintu rutahwemye kugaragaza ko nta shingiro bifite.

    Ati 'Bivuze ko ibyo biganiro bitudindiza ariko ntabwo bizaduca intege mu gushaka amahoro n'u Burundi, n'uko umubano wakongera kumera neza.'

    Kugira ngo ibyo bigerweho Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwifuza ko impande zombi zakomeza gukorana ku rwego rw'umutekano ariko n'imvugo zibasira ikindi gihugu ku mpande zombi zikagabanyuka.

    Ati 'Cyane ko [izo mvugo] ziba zidashingiye ku kuri. Iyo uvuze ngo u Rwanda rurashaka gutera u Burundi, ibyo ntabwo bishingiye ku kuri n'Abarundi ubwabo barabizi. Twifuza ko izo mvugo zagabanyuka ku ruhande rw'u Burundi hanyuma tugakomeza gufatanya igihe nikigera umubano uzongera ugaruke.'

    Muri Mutarama 2025 ni bwo Guverinoma y'u Burundi yafunze imipaka yose ihuza icyo gihugu n'u Rwanda.

    Hari nyuma y'amarenga Perezida Ndayishimiye yari yaciye mu ijambo risoza umwaka wa 2023, ko ashobora gufunga imipaka ihuza igihugu cye n'u Rwanda nyuma yo kurushinja gufasha umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwe.

    Ni ibirego u Rwanda rwateye utwatsi, rugaragaza ko nta shingiro bifite, dore ko n'ibice RED Tabara yanyuzemo itera u Burundi, ntaho bihuriye n'u Rwanda.

    Nyuma yo gufunga umupaka Ndayishimiye yagiye agaragara mu mvugo zitandukanye zishinja u Rwanda ko rushaka gutera igihugu cyabo, nyamara rukabihakana rugaragaza ko nta shingiro bifite.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Perezida Ndayishimiye ari kudindiza umunano w’u Rwanda n'u Burundi binyuze mu mvugo ze

    Perezida Ndayishimiye akomeje kwibasira u Rwanda, akwiza ikinyoma cy’uko rushaka gutera igihugu cyabo, rwo rukagaragaza ko ari amakuru adafite ishingiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yavuze-ko-kuzahura-umubano-n-u-burundi-bikomwa-mu

  • Hategujwe imvura nyinshi muri Gicurasi 2025 – #rwanda #RwOT

    Ni imvura iteganyijwe cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburengerazuba ndetse no mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye, Rwamagana, Ngoma na Kirehe.

    Mu butumwa buburira Meteo Rwanda yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 4 Gicurasi 2025, yatangaje ko imvura iteganyijwe izaba iri hagati ya milimetero 25 na 60.

    Meteo Rwanda yatangaje ko ingaruka ziteganyijwe guterwa n'iyo mvura nyinshi, zirimo imyuzure mu bishanga no mu bibaya, inkangu, isuri n'iriduka ry'imikingo iri ahahanamye hatarwanyijwe isuri, ingaruka ziterwa n'inkuba.

    Yakomeje ivuga ko 'Turagira inama Abaturarwanda gukomeza gufata ingamba zijyanye no kwirinda ingaruka zituruka ku mvura n'umuyaga mwinshi biteganyijwe.'

    Imvura iherutse kugwa mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku wa 13 Mata 2025, yahitanye ubuzima bw'abantu babiri.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibidukikije igaragaza ko mu myaka icyenda yashize kugeza mu 2023 abantu 1595 bishwe n'ibiza bitandukanye, mu gihe byakomerekeje abandi 2368.

    Imyuzure yishe 307 ikomeretsa 101, inkangu zihitana abantu 425 ikomeretsa 187, inkuba zica abantu 538 zikomeretsa 1338, imvura nyinshi ihitana 315 ikomeretsa 612, mu gihe umuyaga mwinshi wahitanye abantu 10 ukomeretsa abandi 128.

    Kuva ku wa 4 Gicurasi kugeza ku wa 6 Gicurasi 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hategujwe-imvura-nyinshi-muri-gicurasi-2025

  • Rutsiro: Uwahigishwaga uruhindu akekwaho gusambanya abana babiri yafashwe – #rwanda #RwOT

    Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Nyabirasi, Akagari ka Mubuga ku mugoroba wo ku wa 3 Gicurasi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyabirasi, Mpirwa Migabo, yahamirije IGIHE ko ukekwaho gusambanya abana babiri yidegembyaga muri uyu murenge.

    Ati 'Nibyo koko uwo musore washakishwaga akekwaho gusambanya abana babiri, barimo uw'imyaka 13 n'uwa 12 yafatiwe mu Kagari atuyemo yidegembya. Abo bana bahuriye na we aho afungiye ngo bagaragarize Ubugenzacyaha niba uwafashwe ari we.”

    Akomeza avuga ko uyu musore bahise bamushyikiriza Polisi y'u Rwanda ishami rya Kivumu.

    Umusore ukwekwaho gusambanya abana babiri yatawe muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-uwahigishwaga-uruhindu-akekwaho-gusambanya-abana-babiri-yafashwe

  • Nyamasheke: Babangamiwe n'imyanda imenwa mu isoko rya Tyazo – #rwanda #RwOT

    Imyanda yose ikusanywa muri iri soko irimo ibora n'itabora yose irundwa ku ruhande mu isoko, ibituma hari ubwo byuzura bikahaborera, bigateza amasazi n'umunuko.

    Umwe mu bagore badodera hafi y'aharundwa iyi myanda yabwiye IGIHE ko bimubangamira asaba ko iki kimoteri cyashakirwa ahandi kijyanwa.

    Ati 'Iyo izuba rivuye haba hari gutumuka amasazi menshi, kandi n'umunuko uvamo uratubangamira nk'abadodera hano ndetse n'abakiriya bacu. Icyifuzo cyacu ni uko iki kimoteri cyakwimurirwa ahandi'.

    Uwayisenga Pascasie uhahira muri iri soko avuga ko iyi myanda
    Ibangamiye abarihahiramo kuko aho imenwa hegeranye n'ahacururizwa imbuto n'isambaza.

    Ati 'Hari igihe uhagera ugiye guhahira abacuruzi aho imenwa ukumva haranuka. Icyifuzo cyacu ni uko ikimoteri bakimura'.

    Undi mugore ucururiza imbuto muri iri soko yagize ati 'Mu gihe cy'izuba haba hatumuka amasazi menshi. Abashinzwe kubitwara baratinda cyane kuko babihakura byarabaye ifumbire y'imborera'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yavuze ko muri iri soko bahashyize ibikoresho by'imbaho bishyiramo imyanda akavuga ko bagiye gukora ubugenzuzi hakarebwa niba ashinzwe gutwara ibyo bishingwe batabihatinza no kureba niba ntababimena ku ruhande.

    Ati “Turaza kureba ko batabihatinza kubera ko icyo gipuberi twateganyaga ko bitajya biharenza icyumweru. Biba bigomba kutahatinda kuko hari site tujya kubimenaho mu Mudugudu wa Rwakagara. Icyo kibazo turaza kugisuzuma kandi ndumva byoroshye kugikemura”.

    Isoko rya Tyazo rikoreramo abarenga 300 rikaba ricururizwamo ibiribwa by'amoko atandukanye n'imyambaro.

    Mu karere ka Nyamasheke abacururiza mu isoko rya Tyazo babangamiwe n’imyanda imenwa hafi y’aho bacururiza

    Mu gihe cy’izuba iyi myanda iranuka ikanatumaho amasazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-babangamiwe-n-imyanda-imenwa-mu-isoko-rya-tyazo

  • Perezida wa Sena Dr. Kalinda yavuze ko nta wakongera guhembera Jenoside ngo bimuhire – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 03 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika, ahibukwaga Abatutsi biciwe kui Paruwasi Gatolika ya Cyanika.

    Nikuze Mariane waharokokeye, yagaragaje ubugome ndengakamere bakorewe bicishwa inyota ngo babure intenge bazaninirwe guhunga.

    Yagaragaje ko mbere y'uko baza kubica babanje guca amatiyo yazanaga amazi kuri Paruwasi, ibyatumye babura ubuzima maze bamwe mu bana bagatangira kwicwa n'inyota kugeza ku wa 21 Mata 1994, ubwo Interahamwe n'abandi bicanyi bagiye kubica bavuye no kwica i Murambi.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko n'ubwo iyi Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935, ariko nta mbuto z'urukundo zigeze zihaboneka kuko aka gace kabaye igicumbi cya Jenoside kuko yahatangiye kuva kera mu cyiswe Noheli y'amaraso mu bwicanyi bwahabaye mu mwaka wa 1963.

    Yagaragaje uko inama yo kwica Abatutsi kuri Noheli yo mu 1963, uwa Perefe wa Gikongoro, Nkeramugaba Andreé, yaje gukoreshereza mu Cyanika ku wa 23 Ukuboza muri uwo mwaka.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka ari umwanya uboneye wo gusesengura amateka y'u Rwanda hagamijwe gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga zo kuyikumira zihari.

    Yagize ati 'Iyi myaka 31 ishize, igaragaza ko ibyagezweho byubakiye ku bumwe bw'Abanyarwanda, bikaduha ikigereranyo hagati y'ubuyobozi bubi n'ubwiza. Ni yo mpamvu, abarota kongera guhembera amacakuru n'ingengabitekerezo ya Jenoside, imbaraga zo kubatsinda zihari kandi na bo barabizi.'

    Iyi gahunda yo Kwibuka mu Cyanika, yanahuriranye no gushyingura imibiri 53 mu cyubahiro irimo 51 yabonetse hirya no hino mu murenge ndetse n'indi ibiri yimuwe, aho ije isanga indi isaga ibihumbi 40, iruhukiye mu Rwibutso rwa Cyanika.

    Umurenge wa Cyanika uhuje amateka n'ibindi bice byinshi, aho umunsi wo ku wa 21 Mata 1994 wishweho Abatutsi benshi mu gihugu barenga ibihumbi 250 mu bice nka Cyanika, Murambi na Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, Karama, Cyarwa, Tumba na Kinazi muri Huye, Nyanza, i Gishubi muri Gisagara, Muhanga, Ruhango, Kamonyi n'ahandi.

    Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazageraho kuko u Rwanda rufite imbaraga zo kubarwanya

    Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje mu Cyanika habaye indiri ya Jenoside guhera mbere ya 1994

    Abatuye mu Cyanika basabwe kubaka ubumuntu muri bagenzi babo

    Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’iz’umutekano bashyira ururabo aharuhukiye Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika

    Minisitiri Dr. Bizimana, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda na Guverinei w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyanika

    Paruwasi Gatolika ya Cyanikana yashinzwe mu 1935 ariko mu 1994 hicirwa Abatutsi benshi

    Hanashyinguwe imibiri 53, harimo 51 yabonetse, n’ibiri yimuwe

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyahinda, ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 40


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-sena-dr-kalinda-yavuze-ko-nta-wakongera-guhembera-jenoside-ngo

  • Icyiciro cya kabiri cy'ingabo za SAMIDRC cyatashye kinyuze mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Icyiciro cya mbere cyavuye mu Burasirazuba bwa RDC ku wa 29 Mata 2025 cyari kigizwe n'imodoka 13 zirimo ibikoresho bya gisirikare n'abasirikare 57 babiherekeje. Aba bagiye ari nk'abagomba gutegura igice bagenzi babo bazabasangamo bakitegura gutaha iwabo.

    Icyiciro cya kabiri cy'abasirikare ba SADC cyahagurutse i Rubavu ku mupaka w'u Rwanda na RDC ku mugoroba wo ku wa 4 Gicurasi 2025, kigizwe n'imoka zirimo izitwaye ibikoresho n'izitwaye abasirikare.

    Kuri iyi nshuro IGIHE yabonye imodoka zibarirwa muri 34 ziganjemo izitwaye ibikoresho bya gisirikare, kuruta izaba zitwaye ingabo gusa.

    Ikamyo ya mbere itwaye ibikoresho bya gisirikare by'ingabo za SADC yageze kuri Mahoko ahagana Saa Moya n'iminota 20 z'ijoro. Ntihahise hamenyekana umubare w'abasirikare baherekeje ibi bikoresho.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 4 Gicurasi 2025, Umugaba Mukuru w'Ingabo za Afurika y'Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yavuze ko ingabo za SAMIDRC zavuye muri RDC mu cyiciro cya mbere zageze muri Tanzania.

    Ati 'Ubu bamaze kugera mu gace ingabo zose zizahurizwamo, bategurira abandi ngo na bo baze.'

    Ingabo zose zizava muri RDC zizanyura mu nzira y'ubutaka mu Rwanda zijya muri Tanzania. Mbere SADC yatekerezaga ko urugendo ruva ku mupaka mu Rwanda rujya ahari ikigo bose bazahurizwamo rwaba ari rurerure ariko ngo basanze mu munsi umwe baba bagezeyo.

    Gen Maphwanya yashimangiye ko gahunda yo kuvana ingabo mu Burasirazuba bwa RDC izarangirana na Gicurasi 2025.

    Yavuze ko banyuzwe n'uburyo ingabo za SADC zitwaye mu Burasirazuba bwa Congo. Gusa hari abavuga ko izi ngabo zivanye igisebo ku rugamba kuko zari zimaze hafi amezi ane mu bigo bicungirwa umutekano n'umutwe wa M23 bagombaga kurwanya.

    Abasirikare bose nibagera muri Tanzania hazakurikiraho kubohereza mu bihugu byabo. Afurika y'Epfo yavuze ko abayo bazatwarwa n'indege mu gihe intwaro zizava muri Tanzania zinyuze mu nzira y'amazi.

    Abo muri Tanzania bo bazahita berekeza mu bigo bya gisirikare babarizwagamo mu gihe Malawi izahitamo uburyo ishobora gutwara abasirikare bayo.

    Amakamyo atwaye ibikoresho by’ingabo za SADC ni yo yambutse umupaka ari menshi

    Ibi bikoresho biragenda bigezwe muri Tanzania ahazahurizwa abasirikare bose n’ibikoresho byose

    Ibikoresho bigenda biherekejwe n’abasirikare bake

    Ukwezi kwa Gicurasi 2025 kuzarangira ingabo za SAMIDRC zaravuye muri RDC

    Izi ngabo zizataha mu byiciro kugeza zishize i Goma na Sake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiciro-cya-kabiri-cy-ingabo-za-samidrc-cyatashye-kinyuze-mu-rwanda

  • 'Ntabwo ushobora gukora umuziki uri no kunywa ibiyobyabwenge', B Threy yasubiza ababihuza na Hip Hop #rwanda #RwOT

    Mu gihe hari imyumvire ikiri mu bantu ko abahanzi b'umuziki wa Hip Hop baba banywa ibiyobyabwenge, umuraperi w'Umunyarwanda Muheto Bertrand uzwi cyane ku izina rya B Threy yahagurukiye kunyomoza, abavuga ko gukora umuziki bifite ireme bidashoboka iyo umuntu anywa ibiyobyabwenge.

    Ubwo yari yatumirwa mu kiganiro cy'amakuru kuri Televiziyo y'u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gicurasi 2025, B Threy yavuze ko kugira ngo umuntu abe umuhanzi nyamuhanzi bisaba gutekereza neza, kugira icyerekezo, no gukoresha neza impano yahawe ibintu avuga ko bidashoboka iyo umuntu ari mu biyobyabwenge.

    Yagize ati: 'Nta kuntu wakora umuziki ufite intego, ushaka ko ugera ku bantu benshi, kandi ngo ube unanywa ibiyobyabwenge. Bivangira imitekerereze, bigatuma udakora ibihamye. Umuziki ni ikintu gisaba ubwenge n'umutimanama usesuye.'

    B Threy, uri mu bahanzi bakunzwe cyane n'urubyiruko mu Rwanda, yavuze ko yatangiye urugendo rw'ubuhanzi akiri muto, aho yakuriye mu makorali atandukanye.

    Nyuma yaje kubona ko afite impano yo kuririmba indirimbo zisanzwe zitari iz'iyobokamana, atangira kuyikurikirana ubwo yari ageze mu mashuri yisumbuye.

    'Sinari nzi ko nzahurira na byo imbere,' B Threy yakomeje, 'hanyuma haza kubaho uko nisanze mu muziki. Papa wanjye yandeze atifuzaga ko nzaba undi muntu utari ukoresha impano yahawe n'Imana.'

    Yongeyeho ko gukura mu muryango wizeraga indangagaciro byamufashije kumenya icyiza n'ikibi, no kwitandukanya n'ibishuko byinshi urubyiruko ruhura nabyo, harimo n'ibiyobyabwenge.

    Mu butumwa yageneye urubyiruko, B Threy yavuze ko ari ngombwa gutandukanya umuziki n'iyo myitwarire mibi bamwe bawushinja.

    Yagize ati: 'Hip Hop si ibiyobyabwenge. Hip Hop ni ubuzima, ni ubuvugizi, ni indangagaciro. Abantu bayivuga nabi ni uko batayiha umwanya ngo bayimenye. Iyo uyikoze neza, irubaka.'

    B Threy ashimangira ko ibiyobyabwenge bitangizwa n'umuntu ku giti cye gusa, ahubwo binangiza sosiyete muri rusange, kandi ko nta muntu wubaka ejo hazaza ari mu mwijima w'imiti itemewe n'amategeko.

    'Ntabwo ushobora gukora umuziki uri no kunywa ibiyobyabwenge', B Threy yasubiza ababihuza na Hip Hop

    Source : https://kasukumedia.com/ntabwo-ushobora-gukora-umuziki-uri-no-kunywa-ibiyobyabwenge-b-threy-yasubiza-ababihuza-na-hip-hop/

  • Man City irifuza bikomeye Morgan Gibbs-White, ubarizwa mu ikipe ya Nottingham Forest #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City ikomeje kwerekana ubushake bwo kugura umukinnyi wo hagati wa Nottingham Forest, Morgan Gibbs-White, aho ubu barimo gutegura intambwe ikomeye mu biganiro bigamije kumwegukana mu mpeshyi iri imbere.

    Amakuru aturuka hafi y'iyi kipe y'umutoza Pep Guardiola aravuga ko Morgan Gibbs-White ari umwe mu bakinnyi bamaze igihe bifuzwa cyane, ndetse bashobora gutanga igiciro kinini kugira ngo bamwegukane mbere y'uko isoko ryo kugura no kugurisha ritangira.

    Manchester City yizeye ko kuganira ku bijyanye n'amasezerano ye bwite bitazaba ikibazo kuko n'umukinnyi ubwe yagaragaje ko yifuza gukina ku rwego rwo hejuru no mu mikino ya UEFA Champions League.

    Ariko icy'ingenzi kirimo gukomera ni uko Nottingham Forest itaragaragaza ubushake bwo kumurekura vuba, dore ko bacyifuza ko ayibera igikoresho cy'ingenzi mu rugendo rwo gushaka itike yo gukina imikino y'i Burayi mu mwaka utaha.

    Morgan Gibbs-White, w'imyaka 24, yagaragaje ubuhanga n'imbaraga muri Premier League y'uyu mwaka, aho yitwaye neza cyane mu mikino ya Forest.

    Yagize uruhare rukomeye mu bitego n'imipira yahawe bagenzi be, ibintu byatumye amakipe akomeye atangira kumwifuza birimo na Tottenham, Arsenal n'andi. Icyakora, City ni yo isa n'iri imbere cyane muri aya marushanwa yo kumwegukana.

    Nottingham Forest, nubwo iri mu bibazo by'imari (financial fair play), ikomeje gushaka uburyo bwose bwo kugumana Gibbs-White.

    Gusa bishobora kutayorohera cyane niba City ikomeje kotsa igitutu ndetse ikanatanga amafaranga ahambaye ashobora kugurwamo abandi bakinnyi benshi.

    Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere Manchester City izongera imbaraga mu biganiro, igashyira ku meza amafaranga ashimishije Nottingham Forest, kugira ngo yegukane uyu mukinnyi ukomeje kuzamuka mu rwego mu buryo bugaragara.

    Man City irifuza bikomeye Morgan Gibbs-White, ubarizwa mu ikipe ya Nottingham Forest

    Source : https://kasukumedia.com/man-city-irifuza-bikomeye-morgan-gibbs-white-ubarizwa-mu-ikipe-ya-nottingham-forest/

  • Mbappé na Arda Güler bakomeje kugaragareriza ibyishimo bikomeye abafana nyuma y'intsinzi ikomeye! #rwanda #RwOT

    Kylian Mbappé na Arda Güler bakomeje kwerekana ubuhanga bwabo mu kibuga, nyuma yo kugira uruhare runini mu ntsinzi ya PSG kuri Celta Vigo. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa karindwi, doreko wasize aba basore bombi bari mu byishimo byinshi kubera imikino myiza bagaragaje n'ibikorwa bifatika bakoze.

    Mbappé, rutahizamu ukomoka mu Bufaransa, yatsinze ibitego bibiri muri uwo mukino, agera ku bitego 36 mu marushanwa yose amaze gukina muri uyu mwaka w'imikino.

    Ubu bushobozi bwo gutsinda no kuba ahora ateye ubwoba abugarije, bwatumye benshi bemeza ko ari we mukinnyi uri ku rwego rwo hejuru muri iyi myaka ya vuba.

    Ibyo bitego bibiri byiyongereye ku ruhame rwe rw'intsinzi, byatumye yongera kwemeza ko ari umukinnyi udasanzwe.

    Mbappé kandi yahaye Arda Güler umupira wavuyemo igitego, umupira wamugejeje ku bufatanye bwa 14 (goals/assists) mu mwaka we wa mbere muri PSG.

    Arda, umukinnyi w'imyaka 19 ukomoka muri Turikiya, akomeje kugenda atera imbere, agaragaza ubuhanga n'icyerekezo cy'umukinnyi w'igihe kirekire.

    Nubwo ari mu mwaka we wa mbere mu ikipe y'igihangange, uburyo akinamo, ubuhanga bwe bwo gusoma umukino n'ubushake afite bwo kwitanga ku bw'ikipe, byamuhesheje imitima ya benshi.

    Abafana ba PSG n'abandi bakunzi b'umupira w'amaguru ntibahwemye kugaragaza ibyishimo byabo ku mbuga nkoranyambaga, bashima uruhare rwa Mbappé na Güler mu mikino iheruka.

    By'umwihariko, uburyo aba bakinnyi bombi buzuzanya mu kibuga n'uburyo bafashanya mu gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego, bitanga icyizere gikomeye ku hazaza h'ikipe.

    Uyu mukino wabaye umwanya mwiza wo kongera kwerekana ko Mbappé na Arda Güler ari abakinnyi bafite impano zitangaje, kandi bashobora kurushaho kuba ingenzi ku ikipe yabo. Nibakomeza gutya, PSG ifite amahirwe menshi yo guhatanira ibikombe byinshi uyu mwaka.

    Mbappé na Arda Güler bakomeje kugaragareriza ibyishimo bikomeye abafana nyuma y'intsinzi ikomeye!

    Source : https://kasukumedia.com/mbappe-na-arda-guler-bakomeje-kugaragareriza-ibyishimo-bikomeye-abafana-nyuma-yintsinzi-ikomeye/

  • Lewandowski yagarutse mu kibuga, yiteguye guhangana na Inter Milan #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona yemeje ko rutahizamu wayo Robert Lewandowski yamaze kugaruka mu kibuga nyuma y'imvune yari imaze igihe imubuza gukina. Uyu mukinnyi w'Umunyapolonye yakoze imyitozo kuri uyu wa Gatanu hamwe n'abandi bakinnyi bose, mu myiteguro yo gucakirana na Inter Milan mu mukino ukomeye wa Champions League utegerejwe ku wa gatatu w'iki cyumweru dutangiye.

    Nk'uko bitangazwa n'abari mu myitozo y'ikipe, Lewandowski agaragaza imbaraga n'ubushake bwo gufasha Barcelona kubona intsinzi, nyuma yo kumara iminsi atagaragara mu kibuga.

    Umutoza mushya wa Barcelona, Hansi Flick, yemeje ko bishoboka cyane ko Lewandowski azaba ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, bitewe n'uko ameze neza kandi yerekanye ko yiteguye.

    Lewandowski, wari waravunitse mu mukino wa shampiyona uheruka, yari akenewe cyane mu busatirizi bw'iyi kipe kuko nta rutahizamu urasimbura neza akazi ke.

    Kugaruka kwe byazamuye icyizere mu bafana ba Barcelona ndetse n'abatoza, by'umwihariko mu gihe bagiye guhura n'ikipe ikomeye nka Inter Milan ifite abakinnyi bafite ubunararibonye mu marushanwa ya mpuzamahanga.

    Ku rundi ruhande, umukinnyi w'inyuma Alejandro Balde we ntarabona uburenganzira busesuye bwo kugaruka mu kibuga.

    Abaganga ba Barcelona baracyakora uvuzi buhagije nyuma kugira ngo barebe niba ashobora kwifashishwa muri uwo mukino. Icyemezo cya nyuma kirafatwa mu masaha make ari imbere, bijyanye n'uko ubuzima bwe buzaba buhagaze.

    Barcelona iritegura gukina na Inter Milan ku kibuga cyayo, Camp Nou, aho izaba ishaka kwihimura ku makipe yo mu Butaliyani amaze iminsi ayibera ibamba. Umutoza Flick yatangaje ko ari umukino ukomeye kandi ko bagomba kwitwararika mu buryo bwose bushoboka.

    Lewandowski yasubiye mu kibuga mu gihe gikwiye, kuko Barcelona iheruka kunganya imikino ibiri ikurikiranye. Umusaruro muke umaze iminsi utuma abatoza n'abafana bacika ururondogoro, bityo gusubirana kwa rutahizamu mukuru bigaragazwa nk'umuti ushobora kuzahura ubusatirizi.

    Ubuyobozi bw'ikipe, abatoza ndetse n'abakinnyi bagenzi be bose bashimishijwe no kubona Lewandowski yagarutse afite imbaraga, ndetse banavuga ko afite inyota yo kongera gutsinda no gufasha ikipe kugera kure muri Champions League.

    Lewandowski yagarutse mu kibuga, yiteguye guhangana na Inter Milan

    Source : https://kasukumedia.com/lewandowski-yagarutse-mu-kibuga-yiteguye-guhangana-na-inter-milan/