Blog

  • Teta Diana yifashishije ababyeyi bo mu Bugese… – #rwanda #RwOT

    Mu ntangiriro za Werurwe 2021, Teta Diana yasohoje amajwi y'indirimbo (Audio) ye yise 'Umugwegwe', ivuga ku muntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo, agakomera nk'umugwegwe.

    Kuri iki Cyumweru tariki 01 Gicurasi 2021, Teta Diana yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo, atangaza ko 85% 'by'agaragara mu mashusho y'iyi ndirimbo ari abo mu Bugesera'. Ati 'Mboneraho gushimira abo twakoranye bose.'

    Uyu muhanzikazi yavuze ko mbere yo gufata amashusho y'iyi ndirimbo yabanje gusura ibikorwa bitandukanye bikorerwa muri Bugesera, ahura n'abantu batandukanye, kumenya no gukorana.

    Teta Diana yavuze ko yasuye Intara y'Uburasirazuba 'mbere y'ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ye' abasha guhitamo abazamufasha.

    Yavuze ko ifatwa ry'amashusho y'indirimbo ryatwaye igihe kitari gito, kandi ko ari 'igikorwa cyaranzwe n'ibyishimo, urukundo n'ubunyamwuga'.

    'Umugwegwe' ni imwe mu ndirimbo enye zigize EP (Extended Play) Teta Diana amaze iminsi iri gutegura. Yabanjirijwe n'indirimbo 'Agashinge' yakunzwe cyane.

    Teta Diana asohora iyi ndirimbo yavuze ko 'Ukize inkuba arayiganira. Twishimire intambwe nto cyangwa nini dutera buri munsi, naho urugendo rwo ni runini kandi rurakomeje. Ndabifuriza gukomera nk’umugwegwe.'

    Iyi ndirimbo ishima buri wese wakuriye mu buzima butoroshye ariko akaza gukotanira kwiteza imbere no kuvamo umugabo atandavuye.

    Ati 'Umugwegwe ni umuntu wese ukurira mu buzima butoroshye ariko agakura akaba umugabo/umugore atandavuye. Uwo rero aba abakomeye nk'umugwegwe.'

    Ubusanzwe igiti cy'umugwegwe kivamo indodo zikomera, zikoreshwa mu kuboha imirunga ikomeye cyane. Icyo giti kinyura mu nzira ndende kugira ngo amababi yacyo atange indodo zikomeye.

    Uyu muhanzikazi avuga ko yagereranyije inzira igoranye iki giti kinyuramo kugira ngo amababi yacyo abumbure n'ubuzima bwa buri munsi abantu banyuramo kugira ngo bagire intambwe batera.

    Ababyeyi bo mu Bugesera baboha ibyibo nibo baboshye imigara n’indi mitako ya Kinyarwanda igaragara mu mashusho y’indirimbo ya Teta Diana

    Teta Diana yavuze ko mbere yo gukora amashusho y’indirimbo ye, yasuye Intara y’Uburasirazuba inshuro zigera ku munani

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO “UMUGWEGWE” Y’UMUHANZIKAZI TETA DIANA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105240/teta-diana-yifashishije-ababyeyi-bo-mu-bugesera-baboha-imigara-nimitako-mu-mashusho-yindir-105240.html

  • Abantu 109 banduye COVID-19 mu Rwanda hakira abandi 111 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu nta murwayi wa COVID-19 wapfuye, abo imaze guhitana bagumye kuri 335. Habonetse abarwayi bashya 109, hatangazwa abantu 111 bakize, abamaze gukira bagera ku 23,345.Abakirwaye bageze ku 1,545 barimo abarwayi 2 barembye.

    U Buhinde bwaciye agahigo ko kugira abantu 401.993 basanzwemo Covid-19 mu munsi umwe, bituma umubare w'abanduye icyo cyorezo ugera ku barenga miliyoni 19.

    Kuva Covid-19 yagaragara mu Ukuboza umwaka ushize, ni ubwa mbere igihugu cyagira umubare urenze 400.000 w'abantu basanzwemo Covid-19 mu munsi umwe.

    Umubare w'abitabye Imana ku munsi w'ejo urenga 3.500, icyakora amakuru aturuka mu nzego z'ubuzima z'icyo gihugu akemeza ko umubare wa nyawo w'abamaze kwandura Covid-19 mu Buhinde, ushobora kuba ukubye inshuro 30 z'umubare utangazwa na Minisiteri y'Ubuzima, bisobanuye ko abamaze kwandura bashobora kuba barenga miliyoni 500.

    Nibura mu minsi 10 ishize, abanduye Covid-19 barenze 300.000 ku munsi, mu gihe abarenga 3.000 bapfuye mu minsi ine ishize.

    Amakuru avuga ko ubu bwiyongere buzakomeza kuzamuka muri Gicurasi, na cyane ko Leta y'u Buhinde iri kwigengesera ku bijyanye no gushyiraho gahunda za Guma mu Rugo ndetse ibikorwa by'ikingira bikaba biri kugenda biguru ntege kuko Leta nyinshi zamaze gutangaza ko zashiriwe n'inkingo za Covid-19, zimaze guterwa abari munsi ya 3% by'abaturage miliyari 1,3 batuye u Buhinde.

    Nta gikozwe mu maguru bashya, abakurikiranira hafi iby'urwego rw'ubuzima mu Buhinde bemeza ko icyo gihugu gishobora kuzagera ubwo gipfusha abantu barenga 13.000 ku munsi mu mibare itangwa n'inzego z'ubuzima.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-109-banduye-covid-19-mu-rwanda-hakira-abandi-111

  • Rwandair yafashe icyemezo cyo guhagarika ingendo zigana mu Buhinde #rwanda #RwOT

    Itangazo RwandAir yashyize hanze ryemeza ko abakiliya bari baraguze amatike y'indege agana i Mumbai bazayakoresha nyuma y'uko ingendo zikomorewe kandi bakabikora nta kindi kiguzi basabwe.

    Ryagize riti “Abakiliya bagizweho ingaruka n'iki cyemezo, bashobora kuzongera gusaba tike y'urugendo igihe ingendo zizaba zakomorewe kandi nta kindi giciro bazasabwa kwishyura. Bashobora kandi no gusaba gusubizwa amafaranga bari baraguze tike zabo”.

    RwandAir yafashe iki cyemezo nyuma y'uko umubare w'abanduye Covid-19 mu Buhinde urenze 400.000 ku munsi umwe, ari nawo munini wa mbere ugaragaye w'abantu banduye Covid-19 mu gihugu kimwe.

    Mu bantu batatu barimo gusangwamo Covid-19, umwe ari kuboneka mu Buhinde, kandi nabwo bikavugwa ko abarenga miliyoni 200 bashobora kuba baranduye iki cyorezo, n'ubwo Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko batarenze miliyoni 20.

    RwandAir yatangaje ko icyo cyemezo cyatangiye gukurikizwa kuri iyi tariki ya 1 Gicurasi 2021, ariko igihe kizamara nticyatangajwe, kuko kizaterwa n'uko ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 buzaba bumeze mu Buhinde.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/rwandair-yafashe-icyemezo-cyo-guhagarika-ingendo-zigana-mu-buhinde

  • Wireba inyuma! #rwanda #RwOT

    Ariko Yesu aramubwira ati 'Nta muntu ufashe isuka ureba inyuma, ukwiriye ubwami bw’Imana.' Luka 9:62

    Imana ntabwo ishaka ko tuba mu buzima bw’ibyashize. Izi ko n’uwaduha ubushobzi bwo gusubiza ibintu inyuma, tukongera tukarema ibintu uko byari bimeze icyo gihe, bitamera nk’uko byari bimeze. Wari uzi impamvu? Ni uko ibyo byari iby’icyo gihe, ubu tukaba turi muri iki gihe.

    Ejo harashize, haragenda! Hasigaye mu mateka y’ibihe. Ubu ni none, dufite Imana y’ibihe turimo, kuko turiho muri iki gihe kandi tugomba kubaho mu buzima tugezemo. Umunsi wose icyarimwe ukwawo. Kenshi na kenshi abantu babuzwa umunezero wabo n’uko hari ibintu byigeze kubashimisha mu gihe cyashize, ariko bikaba bitakiriho. Benshi bajya batezwa agahinda n’uko babona hariho Imana yahozeho ariko yigendeye itakibaho.

    Hari abantu bari kugenda bakonja, kubera ibihe bigeze kugirana n’Imana ubu bitagihari. Birababaje kuba bitagihari, ariko nyine ntibigihari kandi ntacyo wowe nanjye twabikoraho. Ahubwo tugomba kwiga kubaho muri iki gihe Imana irimo irakora ubu. Reka twishimira ibyo ikora ubu.

    Tugomba gutera umugongo ibyahise tugasingira ibyo Imana iri gukora ubu mu buzima turimo. Imana ishimwe ko dushobora gusingira ibyo Imana itubikiye, ariko hagati aho tugomba gufata isuka yacu tukirinda kureba inyuma kubyahise bidashobora kongera kugaaruka.

    Iyi nyigisho twayikuye mu gitabo kitwa 'Help me- I am discouraged!', cya Joyce Meyer, cyahinduwe mu Kinyarwanda gihabwa inyito ' Tuvuge tutaziguye ku gucika intege'

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Wireba-inyuma.html

  • Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye… – #rwanda #RwOT

    Mu myaka itandatu ishize ntabwo AS Kigali irabona intsinzi n’imwe kuri iki kibuga cya Musanze. Mu ncamake, dore uko uyu mukino wagenze:

    01' Musanze FC itangije umupira, Mussa Ally Sova ahereje Twizerimana Onesme ariko Benedata Janvier wambaye igitambaro cya kapiteni wa AS Kigali akuraho

    03' Muhadjiri wa AS Kigali atereye ishoti ku ruhande rw'i bumoso ariko umupira unyura ku ruhande rw'izamu.

    06' Goaaaaaal AS Kigali ifunguye amazamu ku gitego gitsinzwe na Tchabalala Hussein nyuma yo gucenga ubwugarizi bwa Musanze FC

    08' Musanze FC ibonye Koruneri nyuma yo kuzamukana umupira neza kw'abakinnyi barimo Onesme na Sova ariko Bakame umupira awufata neza.

    09' Goaaaaaaal Musanze FC yishyuye igitego ku ishoti rikomeye ritewe na Twizerimana Onesme Bakame ahindukira avana umupira mu rushundura.

    11' Fiston wa AS Kigali arekuye ishoti rikomeye ari mu rubuga rw'amahina ariko umunyezamu WA Musanze Ntaribi Steven aratabara awukuramo.

    14' AS Kigali yahushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye ryatewe na Muhadjiri ariko umunyezamu Ntaribi Steven arawufata.

    18' Umukino uri gukinirwa mu kibuga hagati ariko banasatirana cyane, umukino urafunguye ku mpande zombi.

    20' Niyonkuru Vivien wa Musanze ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye Fiston

    23' Tchabalala azamukanye umupira yihuta cyane asigarana n'umunyezamu Ntaribi, aratabara akuraho umupira

    24' Twizerimana Onesme asigaranye n'umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame uhise umutanga umupira arawufata arawukomeza

    29' Myugariro Niyonkuru Vivien wa Musanze yari atanze ikipe, ku ikosa akoze agahereza umupira Tchabalala wasigaranye n'umunyezamu Ntaribi, amurobye umupira uca gato ku ruhande rw'izamu

    31' AS Kigali iranyuzamo nk'ikipe nkuru ikiharira umupira ndetse ikanasatira izamu ririnzwe na Ntaribi

    34' AS Kigali ihushije uburyo bwo gutsinda igitego cya kabiri, ku mupira utewe na Aboubakar Lawal wari usigaranye na Ntaribi, ateye umupira awukuramo

    37' Muhadjiri na Lawal bazamukanye umupira bahererekanya, ariko Muhadjiri akaraze umupira imbere y'izamu Ntaribi arawufata.

    40' AS Kigali yatangiye kurusha Musanze gukina neza mu kibuga hagati

    43' Musanze bazamukanye neza umupira ariko Bakame ababera ibamba umupira arawubatanga

    45' Koruneri ya AS Kigali itewe na Muhadjiri ariko ubwugarizi bwa Musanze bukuraho umupira

    45'+4' Umusifuzi yongeyeho iminota ine kugira ngo igice cya mbere kirangire

    Igice cya mbere cy'umukino kirangiye amakipe anganya 1-1

    46' Igice cya kabiri cy'umukino gitangijwe na AS Kigali, Tchabalala ahereje umupira Muhadjiri, ateye imbere ashakisha Lawal umupira uruhukira mu maboko ya Ntaribi

    48' AS Kigali itangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Rurangwa Mossi na Fiston bari bagerageje kwinjira mu rubuga rw'umunyezamu Ntaribi ariko umupira urabacika.

    50' Bakame atabaye AS Kigali ku mupira w'umuterekano wari utewe na Niyonshuti Gad, bakame arasimbuka umupira awushyira muri koruneri itagize icyo itanga

    53' Emery Bayisenge ahushije igitego ku mupira w'umuterekano ateye ariko umunyezamu Ntaribi amubera ibamba umupira awukuramo, ariko usubira mu maguru y'abakinnyi ba AS Kigali

    54' Nyandwi Sadam akoreye ikosa Muhadjiri umusifuzi atanga Coup Franc

    55' Goaaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mupira w'umuterekano

    58' Koruneri ya Musanze itewe na Nyandwi Sadam ariko ntacyo itanze

    59' AS Kigali ikoze impinduka, Fiston Nkinzingabo asohotse mu kibuga hinjira Biramahire Abeddy

    61' Musanze FC iri kugerageza gushaka uko yishyura umwenda w'igitego, Irakan Samson ateye umupira n'umutwe ariko Bakame afata umupira neza

    63' Tchabalala agerageje guterera ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umupira uca ku ruhande rw'izamu

    70' AS Kigali ikomeje gukina neza mu kibuga hagati ishaka igitego cya gatatu

    71' Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali akoze impinduka bwa kabiri, rutahizamu Aboubakar Lawal hinjira Ndekwe Felix

    72' Moussa Ally Sova agerageje guhindura umupira imbere y'izamu ariko Karera Hassan akuraho umupira

    74' Karera Hassan ahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa akoreye rutahizamu Onesme, ni Coup Franc ya Musanze

    77' Myugariro wa AS Kigali Rurangwa Mossi wavunitse aryamye mu kibuga umukino ubaye uhagaze

    80' Musanze FC bose bazamutse barashaka igitego cyo kwishyura

    83' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya gatatu gitsinzwe na Tchabalala ku makosa y'ubwugarizi bwa Musanze

    84' AS Kigali ikomeje kotsa igitutu izamu rya Musanze ishaka igitego cya kane

    88' Musanze FC iri gukina ishakisha uko yagabanya umwenda w'ibitego yatsinzwe, ibonye Coup Franc

    89' Goaaaaaal Musanze FC ibonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Lukaku kuri Coup Franc nziza itewe na Sadam Nyandwi

    90' Goaaaaaaaal AS Kigali ibonye igitego cya kane gitsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku makossa na none y'ubwugarizi bwa Musanze

    Umukino waberaga ku kibuga Ubworoherane ukaba urangiye AS Kigali yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y'ibitego 4-2 bya Musanze FC yari ku kibuga cyayo.

    Bwa mbere mu myaka itandatu AS Kigali yakuye amanota atatu kuri Stade Ubworoherane

    Musanze FC yatsindiwe mu ruga umukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda ‘Primus National League 2021’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/105236/live-musanze-fc-00-as-kigali-kuri-stade-ubworoherane-105236.html

  • Ku Mupaka wa Nemba hujujwe ubwiherero n’ubukarabiro bifite agaciro ka miliyoni 25 Frw –

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe, by’umwihariko mu rwego rwo guteza imbere serivisi zitangirwa ku Mupaka wa Nemba no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

    Ati “Turashimira abafatanyabikorwa bacu batuzirikana mu bihe bitandukanye. Kubera ko ibikorwa remezo mu rwego rw’isuku kuri uyu mupaka bitari bihagije, twahisemo kwegera umufatanyabikorwa wacu, WaterAid Rwanda. Bizafasha abakoresha uyu mupaka gukomeza kugira umuco w’isuku, no kwirinda Covid-19.”

    Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe ibikorwa bibyara Inyungu mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EAC, Havugimana Jean Baptiste, yavuze ko ibikorwa byatashywe none ari ingirakamaro.

    Yavuze ko kandi hari ubwiherero n’ubukarabiro bizubakwa ku ruhande rw’u Burundi.

    Ati “Turakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa bacu, ku buryo mu minsi iri imbere hazubakwa ibikorwa nk’ibi ku ruhande rw’u Burundi. Mu rwego rwo korohereza abashoferi b’amakamyo yambukiranya imipaka kandi turateganya kubaka ubukarabiro hafi y’aho babanza guhagarara mu gihe bageze hano ku mupaka.”

    Umuyobozi w’Umupaka wa Nemba, Nyaminani Alphonse, yavuze ko kuba ubwiherero n’ubukarabiro byari bike kuri uyu mupaka byagiraga ingaruka mbi kuri serivisi batanga.

    Ati “Ku nshuro ya mbere twakira impunzi zivuye i Burundi, twahuye n’ikibazo cy’ubukarabiro n’ubwiherero bidahagije. Twizeye neza ko uwaciye hano icyo gihe, arebye uko hameze yakwishima cyane. Ibi bikorwa biramutse byangiritse tureba, cyaba ari ikimwaro kuri twe. Tuzabifata neza, kandi ubushobozi bwo kubibungabunga turabufite.”

    Umuyobozi wa WaterAid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima butandukanye bw’abanyagihugu, cyane cyane muri ibi bihe u Rwanda n’Isi muri risange bihanganye n’icyorezo Covid-19.

    Yavuze ko mu nguni zose z’ubuzima nk’ubukungu, uburezi, n’izindi zitandukanye hakenerwa isuku idasigana no gukenera amazi meza.

    Yasezeranyije umusanzu uhoraho uzatangwa n’umuryango WaterAid ahagarariye, mu bikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza, isuku n’isukura.

    Ubwiherero n’ubukarabiro byubatswe ku Mupaka wa Nemba, byatwaye miliyoni 25 Frw. Mu bihe bisanzwe uyu mupaka wakira urujya n’uruza rw’abantu babarirwa hagati ya 300 na 500, ariko ubu imibare yariyongereye, kuko buri wa Gatatu hanyura impunzi z’Abarundi basubira mu gihugu cyabo baturutse mu Rwanda.

    Ku Mupaka wa Nemba hatashywe ubwiherero n’ubukarabiro bizifashishwa n’abawukoresha

    Ubwiherero bwatashywe buzakoreshwa n’abantu bo mu byiciro bitandukanye

    Olutayo Bankole Bolawole uhagarariye WaterAid muri EAC na Ethiopia ari mu batashye ubwiherero n’ubukarabiro bwubatswe ku Mupaka wa Nemba

    Ubwiherero bwatashye ku Mupaka wa Nemba burimo n’ubukarabiro

    Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Bugesera ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, Umwari Angelique, yavuze ko ubu bwiherero n’ubukarabiro byari bikenewe

    Umuyobozi wa Water Aid Rwanda, Kwizera Maurice, yagaragaje ko isuku ari ingirakamaro mu buzima bwa buri munsi

  • Gicumbi: Polisi yafashe abantu 25 bari gusengera mu rugo rw'umuturage – #rwanda #RwOT

    Abafashwe ni abo mu Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa Karindwi bazwi nk'Abagorozi bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

    Umuhuzabikorwa w'Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, yashimiye abaturage bakomeje gukorana neza na Polisi, abasaba kurushaho kwitwararika birinda kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko igihari kandi ikomeje kwanduza no guhitana abantu benshi.

    Ati 'Polisi isaba abaturage ko batagomba kwirara no kwica amabwiriza nkana yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 kuko kigihari kandi kiri kwica abaturage bagenzi babo. Turabasaba kwirinda ibikorwa bibahuriza hamwe ari benshi nk'ibi byo gusengera ahatemewe kandi hari insengero zemewe basengeramo.”

    Yakomeje agira ati “Turashimira abaturage bakomeje gukorana na Polisi mu kuyiha amakuru, tubasaba gukomeza ubwo bufatanye mu gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.”

    Mu bafashwe harekuwemo abana icyenda n'abagore babiri bonsa, abandi 13 batwarwa kuri Stade ya Byumba kugira ngo bigishwe banacibwe amande nk'uko amabwiriza abiteganya. Umuturage wari uyoboye amasengesho mu rugo iwe yajyanwe gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba.

    Itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima ryo ku wa 30 Mata 2021, ryerekanye ko mu Karere ka Gicumbi habonetse abantu 29 banduye Covid-19 aho abaturage basabwe kutirara kuko iki cyorezo kitaracika burundu.

    Abaturage 25 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-polisi-yafashe-abantu-25-bari-gusengera-mu-rugo-rw-umuturage

  • Bugesera: Akanyamuneza ku barokotse Jenoside bishyuriwe mituweli n'ihuriro ry'abacungamutungo mu mabanki – #rwanda #RwOT

    Ku wa 1 Gicurasi 2021 ni bwo abagize Ihuriro ry'Abacungamutungo mu Mabanki yo mu Rwanda bagera kuri 42 bashyikirije ubufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 208 batuye mu Murenge wa Ntarama.

    Nyuma yo gushyikiriza aba baturage ubwisungane mu kwivuza abagize iri huriro basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama.

    Abaturage bishyuriwe mituweli bavuze ko bibakoze ku mutima kubera igikorwa cy'urukundo aba bakozi bagizemo uruhare biturutse mu mbaraga zabo no ku mutima ushyira mu gaciro.

    Ndagijimana Faustin wari uhagarariye abandi dore ko hari abaturage bake muri gahunda yo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, nyuma yo gushyikirizwa sheki y'ayo mafaranga y'ubwisungane mu kwivuza batangiwe yavuze ko bigiye kongera kubaremamo icyizere cy'ubuzima.

    Ati 'Biratunejeje, mbega ntiwareba ku mutima wacu ariko tuguwe neza. Ibi biraduha icyizere ko ubuzima bwacu bugiye kuba bwiza kubera ineza tugiriwe kandi tugiye kujya twivuza tumererwe neza tugire ubuzima bwiza.'

    Yavuze ko hari aho byabagoraga kubona amafaranga yo kwishyura mituweli bigatuma bamwe muri bo barembera mu rugo ariko ashimangira ko ibyo bigiye kuba umugani kuko bahawe inkunga yo kubafasha.

    Umubyeyi w'abana batanu akaba n'umupfakazi, Nyirabagesera Francine, n'ibinezaneza byinshi yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko bafite abakibatekerezaho bityo badakwiye kuguma mu bwigunge.

    Yagize ati 'Dushimiye abadutekerejeho kuko kwivuza biratugora ku buryo umuntu abura n'uko yashaka imiti. Tukimara kumva ko dufite inkunga ya mituweli twumvise ko tugifite abadutekereza kandi n'Imana ikitwibuka. Mbasabiye umugisha rwose Imana isubize aho bakuye.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, yavuze ko iki gikorwa bagitekereje mu rwego rwo kubaka ubumwe nk'abantu bakora mu mabanki atandukanye.

    Yagize ati 'Nibyo duhurira mu mabanki atandukanye, rimwe na rimwe tuba duhanganiye abakiliya ariko twaratekereje ko nk'abantu duhuriye mu itsinda dushaka icyo twakora muri ibi bihe byo kwibuka bityo mu bushobozi bwacu tubasha kubona amafaranga yo kwishyurira iyi miryango mituweli. Ni igikorwa dutangiye ariko twifuza ko cyakomeza kubaho kandi tunashishikariza n'abandi gukomeza kugira uruhari mu iterambere ry'igihugu.'

    N'ubwo iri huriro rigizwe n'abantu 42 bakora mu mabanki atandukanye bari bahagarariwe n'abantu batandatu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Nyuma yo gukora icyo gikorwa basuye Urwibutso rwa Ntarama rwahoze ari kiliziya, mu 1994 Abatutsi benshi bakaza kuhicirwa ruza kugirwa urwibutso rwa Jenoside mu rwego rwo gusigasira ayo mateka. Kuri ubu habarurwa ko rushyinguyemo abasaga 5000 barimo abahiciwe ndetse n'abakurwa mu nkengero zo hafi yaho bakazanwa gushyingurwa mu buryo bw'icyubahiro.

    Abaturage bake ni bo bari bitabiriye iki gikorwa mu rwego rwo kwirinda Covid-19

    Ndagijimana Faustin yavuze ko iki gikorwa cyongeye kubaremamo icyizere cyo kubaho

    Kamanzi Ferinand yavuze ko iki gikorwa kigamije ubumwe nk’abakozi bakora mu bigo by’imari bitandukanye

    Umuyobozi Mukuru w'Ihuriro ry'Abacungamutungo mu Mabanki, Kamanzi Ferinand, ashyikiriza uhagarariye abandi sheki y’amafaranga azishyurwamo izo mituweli zagenewe abaturage bo mu Karere ka Bugesera

    Basobanuriwe uko icyari urusengero cyabaye ahantu ho kwicira bahiga ko bitazongera kubaho ukundi

    Aba bakozi bashyize indabo ku mva rusange mu Rwibutso rwa Ntarama

    Ibiro by’Umurenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-akanyamuneza-ku-barokotse-jenoside-bishyuriwe-mituweli-n-ihuriro-ry

  • Chelsea FC yahaye abafana bayo baba mu Rwanda ibikoresho bitandukanye [IKIGANIRO N'UMUYOBOZI WABO] #rwanda #RwOT

    Chelsea n'ikipe y'ubukombe kumugabane w'iburayi kuko imaze imyaka 117 yabonye izuba mu mwakwa wa 1904.

    Mu Rwanda Chelsea FC ihafite abafana ibihumbi birenga 21 biyandikishije.Mu burengerazuba haba abafana barenga ibihumbi 3.500 mu karere ka Rusizi Chelsea ihafite abafana barenga 400 umujyi wa Kigali niwo urimo abafana benshi ba Chelsea.

    Abafana ba Chelesa mu Rwanda bagiye kurutonde rwa Fan Club zemewe za Chelsea mu Ukwakira 2019.

    Ikiganiro Kihariye Kalisa Fidele umuyobozi w'abafana ba Chelsea mu Rwanda yahaye Umuryango

    Umuryango: Murakoze guha ikiganiro cy'ihariye Ikinyamakuru Umuryango.

    Kalisa Fidele: Murakoze namwe kutwakira mu kiganiro cyanyu mwageneye Sports muri rusange.

    Umuryango: Wageze mu buyobozi wa Chelsea ryari?

    Kalisa Fidele: Eeee Ko ari kera ra gusa nageze mubuyobozi by'iyi kipe muri 2009

    Umuryango: Niki ikipe ya Chelsea FC yageneye abafana bayo baba mu Rwanda?. Mara amatsiko abakunzi bayo ba hano imbere mu gihugu.

    Kalisa Fidele: Yes Chelsea yohereje ibintu byinshi bitandukanye ariko mubyo yazanye hari amakarita azajya aranga abanyamuryango ba Chelsea bemewe mu Rwanda harimo n'imyambaro ya Chelsea gusa iyi karita ntabwo izagurishwa tuzayiha umunyamuryango wa Chelsea wemewe wujuje ibisabwa kuko abakunda Chelsea mu Rwanda bose siko tubafute nk'abanyamurwango kuko kwemerwa nk'umufana bifite inzira bicamo.

    Umuryango: Kuki Ikipe ya Chelsea yahisemo kugenera abafana bayo bo mu Rwanda izi mpano hakurikijwe iki?

    Kalisa Fidele: OOhhh Bareba ibintu byinshi bitandukanye harimo ibikorwa mukorera imbere mu gihugu cyane cyane ibikorwa bifatika muba mukora nka Fan Club.

    Umuryango: Abafana ba Chelsea mu karere ka Africa y'ibirasirazuba mwaza ku mwanya wa kangahe?

    Kalisa Fidele: Iyi kipe irakomeye cyane bitewe n'ibigwi ifite ku mugabane w'iburayi gusa umbajije ikibazo ntari niteguye ko umbaza ariko nkuko wari ubimbajije muri EAC mu Rwanda abafana ba Chelsea baza nko ku mwanya wa kabiri ariko nta bushakashatsi bwimitse burakorwa.Uduhaye umukoro wo kubitekerezaho ubutaha tuzabikurkirana neza tuzakubwira ariko umwanya wa kabiri ntitwajya munsi yawo

    Umuryango: Mufite abafana bangahe mu Rwanda?

    Kalisa Fidele: Dufite abafana barenga ibihumbi 21 mugihugu hose mumujyi wa Kigali niho dufite abafana benshi kurusha ahandi mu intara y'uburengerazuba hari abafana barenga ibihumbi 3,500 mu karere ka Rusizi twahabaruye abafana biyandikishije bemewe barenga 400.

    Umuryango:Impano ikipe ya Chelsea yageneye abafana bayo baba mu Rwanda bisobanuye iki kuri Fan Club yo mu Rwanda?

    Kalisa Fidele: Murakoze cyane twe iyi mpano twagenewe na Chelsea byatweretse ikizere ikipe ya Chelsea ifitiye abafana bayo baba hano mu Rwanda binaduha ikizere no kongera ibikorwa dukora nka Fan Club.

    Umuryango: Ibikorwa mukora nka Fan Club ya Chelsea mu Rwanda ni ibihe ko wakomeje kuvuga ko yabageneye impano nka Fan Club ishingiye kubikorwa mukora?

    Kalisa Fidele: Yeah Dukora ibikorwa byinshi bitandukanye ariko ibikorwa twakoze byagendeweho duhabwa izi mpano n'amakarita ya Ikipe harimo ibikorwa byo
    gufasha abatishoboye dukora mu bihe bitandukanye no guhuriza hamwe abafana ba Chelsea gusa ibyo twakoraga byinshi byabaye bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19

    Umuryango: Hari abafana batanu ba Chelsea rurangiranwa Didier Drogba wakiniye Chelea ubwo yari mu Rwanda yabemereye kuzareba umukino wa Chelsea byarangiye gute?

    Kalisa Fidele: Murakoze, ubwo Didier Drogba yazaga mu Rwanda koko hari abafana batanu yemereye amatike yo kureba umukino wa Chelsea ariko murabizi ko Covid-19 yahise ibivanga ariko n'ubundi iyo gahunda iracyahari Covid-19 nigabanya umuvuduko abo bafana bazareba uwo mukino ntakabuza.

    Umuryango: Bwana Fidele Kalisa urakoze ku kiganiro kiza ugiranye na Umuryango

    Kalisa Fidele: Murakoze namwe

    Chelsea muri uyu mwaka iri kumwanya wa kane imaze imyaka 117 ibayeho nka ikipe iba mu murwa mukuru w'ubwongereza London niho yakirira imikino yayo ku kibuga Stamford Bridge kijyamo abafana ibihumbi 40,834.



    Umuyobozi w'abafana ba Chelsea,Kalisa Fidele

    [email protected]

    Jean Paul NKUNDINEZA
    UMURYANGO.RW

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/chelsea-fc-yahaye-abafana-bayo-baba-mu-rwanda-ibikoresho-bitandukanye-ikiganiro